Category: Uncategorized

  • Umugore wari ufite inzara ndende kurusha abandi isi yazikuyeho nyuma y'imyaka 30 atabikora [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Madamu Ayanna Williams yavuze ko iki cyari cyo gihe kugira ngo agerageze utundi dushya nyuma yo kujya muri iki gitabo cy'abanyaduhigo.

    Inzara z'uyu mugore zareshyaga na 733.55cm ndetse ku isi niwe muntu wa mbere wari ufite inzara ndende cyane ko yari amaze imyaka isaga 30 atazikata.

    Ayanna Williams yavuze ko izi nzara zamubuzaga gukora imirimo itandukanye nko kumesa,gusasa uburiri n'ibindi byinshi.

    Uyu mugore yavuze ko yakase izi nzara kugira ngo atangire ubuzima bushya ngo gusa azazikumbura cyane.

    Ati 'Nagerageje gukuza inzara zanjye mu myaka mirongo ishize.Nditeguye cyane gutangira ubuzima bushya.Ndabizi ko nzazikumbura ariko cyari cyo gihe.Nicyo gihe ngo zigende.

    Mu kugenda kwanjye narigengeseraga ariko ubu mu mutwe wanjye namaze kwakira ko ngiye kwinjira mu buzima bushya aho nizeye ko ntazongera kwikomeretsa kubera inzara zanjye cyangwa se nkazivuna.Nishimiye gukata inzara zanjye kuko nshaka gutangira ibintu bishya.

    Mfite inzara cyangwa ntazifite nzakomeza kuba umwamikazi.Ntabwo inzara zindema ahubwo ninjye uzirema.'

    Uyu mugore ntiyigeze ahakana ko azongera kuzitereka cyane ko zatumye aba icyamamare muri 2017 ubwo yatwaraga agahigo k'umukobwa ufite inzara ndende asimbuye Lee Redmond.

    Uyu mugore yatangiye gutereka izi nzara mu mwaka wa 1979 ndetse yari afite amavuta n'ibindi bintu yazisigaga ngo zibe ndende cyane.




    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-wari-ufite-inzara-ndende-kurusha-abandi-isi-yazikuyeho-nyuma-y-imyaka

  • Perezida Kagame yifashishije inkuru y’ikirura n’intama, asaba Abanyarwanda kutaba insina ngufi –

    Ni ubutumwa yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti zabo ubwo yatangizaga iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27 kuri uyu wa 7 Mata 2021.

    Umukuru w’Igihugu yifashishije inkuru we n’abo biganaga mu mashuri abanza babwiwe y’ikirura n’intama zahuriye ku mugezi maze ikirura gishaka impamvu zose zishoboka zatuma kirya intama.

    Ati “Baratubwira bati hari umugezi hari amazi atemba nk’uruzi mbese […] ikirura cyari kiri aho amazi arimo aturuka kinywera amazi noneho hepfo aho amazi agana hari intama nayo yinywera amazi.”

    Yakomeje agira ati “Noneho ikirura kibonye iyo ntama, gitangira gushaka impamvu yo kugenda ngo gicakire iyo ntama kiyirye, ariko ngo birabanza biraganira. Ikirura gihamagara intama kiravuga kiti ‘Eeeh niko sha, urabona ndinywera amazi hano nawe uraho urayanduza? Uraho uranduza amazi ndimo nywa?’’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo gihe intama yaciye bugufi cyane ibwira ikirura ko bitewe n’uko iri hepfo amazi adashobora kuzamuka ahubwo iramutse iyanyoye yatemba amanuka ariko ikirura cyanga kubyumva kirakomeza gishakisha urwitwazo.

    Ati “Urimo rwose uranyubahuka, intama iti rwose mumbabarire ntabwo nari ngamije kukubahuka rwose ngusabye imbabazi nyakubahwa. Ikirura kiti hari n’undi munsi wantutse, warantutse ndabyibutse.”

    Yakomeje agira ati “Intama iti rwose ni ubwa mbere nje kunywera kuri uyu mugezi, ikirura kiti “urakomeje? Rwose urimo uranantera umujinya, niba atari wowe agomba kuba ari mukuru wawe cyangwa mushiki wawe waje aha ngaha. Urabyumva ikirura cyahise kiyicakira.”

    Perezida Kagame yavuze ko impamvu yahisemo kubwira Abanyarwanda iyo nkuru ari uko hari ahantu henshi usanga u Rwanda cyangwa ibihugu bya Afurika bifatwa gutyo.

    Ati “Iyi nkuru ndayibabwira kuko rimwe na rimwe usanga dufatwa nk’uku nguku, nk’uku byabaye muri iyo nkuru, ugasanga hari umuntu uri hejuru iyo uri kuvuga ati niko sha, uri aho urimo uranantuka? Kandi utigeze unamuvugisha, ati niba atari nawe ni mwene nyoko cyangwa mushiki wawe…”

    Yakomeje agira ati “Hari abantu bamaze igihe babitugira, ariko reka mbabwire ntimuzigere mwemera kugirwa intama, nta n’ubwo nifuza kuzaba ikirura nk’icyo twavuze mu nkuru, njyewe nzashimishwa no kuba uwo ndiwe, nkaba uwo ndiwe uzahangana n’iki kirura kimeze gutyo.”

    Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi, Perezida Kagame yanagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibihugu by’amahanga bigikomeje gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi ngingo zitandukanye.

    Yavuze kandi ku biha urwaho abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko atari ibintu byo kwihanganira.

    Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutemera kuba insina ngufi

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Kazungu Armand


  • Musanze: Umugabo yafatiwe mu cyuho agiye kugurisha inzu itari iye –

    Iyi nzu yari igiye kugurishwa iherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Migeshi ni iya Murindabigwi Clement w’imyaka 48 y’amavuko utuye mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Bukinanyana mu Mudugudu wa Rugeshi.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo bari bagiye gukora amasezerano y’ubugure uwari ugiye kuyigura yasabye ko akorerwa imbere y’inzego z’ibanze ariko uwari ugiye kuyigurisha amubwira ko atari ngombwa bituma na we agira amakenga.

    Muri uko kutumvikana ni bwo Polisi yahageze ku makuru yari yahawe n’undi muturage wari uzi neza nyir’inzu, ifata uwo mugabo undi bari kumwe muri ubwo buriganya ariruka aratoroka ndetse kuri ubu akaba agishakishwa.

    Andi makuru avuga ko uwo mugabo wafashwe akomoka mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, Akagali ka Bukinanyana mu Mudugudu wa Kabatesi, akaba acyekwaho ubwambuzi bushukana bwo gushaka kugurisha inzu itari iye.

    Polisi y’Igihugu yagiriye inama abaturage ko bakwiye kumenya ko ubwambuzi bushukana buhari bakagira amakenga mbere y’uko bishyura, bakabanza gushaka amakuru nyayo ku mutungo utimukanwa bashaka kugura bifashishije inzego z’ibanze.

    Uwo mugabo wafashwe yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ashyikirizwa Ubugenzacyaha ngo akorerwe dosiye aho acyekwaho Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda mu ngingo ya 174.

    Mu gihe yaba abihamijwe n’urukiko icyo cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu 3 Frw ariko itarenze miliyoni eshanu 5 Frw.


  • Muhanga-Kwibuka 27: Hari impungenge kubahura n'ihungabana mu gihe cyo kwibuka #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ibiganiro byahuje abahagarariye abandi mu mirenge ku rwego rwa IBUKA na AVEGA bategura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abarokotse Jenoside baratabariza bagenzi babo bakunze guhura n'ihungabana mu gihe cyo kwibuka. Bitewe n'ibihe byo Kwibuka byahuriranye n'icyorezo cya Covid-19, bavuga ko bigoranye kubitaho mu gihe bagize ihungabana. Kwisanga ari bonyine ngo bibatera kwigunga, bikaba binashobora kubatera ibibazo bikomeye.

    Uwiringiye Francine uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyabinoni, avuga ko kwibuka ku nshuro ya 26 bitagenze neza kubera ko byabereye mu rugo biturutse ku bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bituma ihungabana rirushaho kubona urwaho, kumenya no kwita kubagize ihungabana byagiye bigorana kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, hari n'aho ngo bahamagaraga umuganga akavuga ko bidashoboka.

    Yagize ati' Kwibuka ku nshuro ya 26 ntabwo byagenze neza, kuko ibiganiro twahabwaga mbere byatumaga umuntu abasha kumva ko ari kumwe n'abandi ariko iki cyorezo cyatumye abagiraga umutima ukomeye woroha bakarushaho kwigunga bityo ihungabana rikiyongera ndetse no kubageraho biragorana kubera iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ukongeraho ko hari naho wahamagaraga umuganga akakubwira ko bidashoboka. Bikwiye guhinduka kugirango abahungabana barusheho kwegerwa bahumurizwe bo guheranwa n'ibyo baciyemo'.

    Uwiringiye Francine / Ibuka Nyabinoni

    Issa Bayiringire Danny uhagarariye Ibuka mu murenge wa Nyamabuye avuga ko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 bagiye bahura n'ibibazo bitewe no kwibuka mu buryo budasanzwe bitewe na COVID-19 kuko ibiganiro byose byacaga kuri radio na televiziyo bityo uwahungabanye ntabashe kwitabwaho bitewe nuko hari muri Gumamurugo, ko ndetse hari naho birenga ibi kubera ubukene no kutaboba ibyo kurya kuri bamwe, bigatuma kwiheba no guhungabana byiyongera.

    Yagize ati' Mu kwibuka ku nshuro ya 26 ntabwo byagenze neza cyane kubera icyorezo cya COVID-19, cyatumye kwibuka bihurirana na Gumamurugo ndetse bikaba byaratumye bagenzi bacu bakunze guhura n'ihungabana bigunga, hakiyongeraho ubukene bwa bamwe no kubura iby'ibanze no kutabona uko bajya gusura ababo aho bashyinguye mu rwibutso bigatuma bamwe bagira ihungabana bakabura n'uwabitaho bigatuma biheba kurushaho bagaheranwa n'agahinda no kubura uwo bagatura kuri bamwe'.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko umwaka ushize wa 2020 wabaye mubi cyane mu kwibuka abavandimwe n'inshuti kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ariko ngo uyu ng'uyu wo ushobora kuzoroha cyane kubera ko ikigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC) cyamaze guhugura abakangurambaga b'ubuzima bazafasha kumenya no kwita ku bazahura n'ihungabana.

    Ashimangira ko umwaka ushize bitari byoroshye kuko ntabo kwita kuri aba bantu bari barateguwe cyangwa se ngo babe barabihuguriwe kuko icyorezo cyaje gitunguranye. Asaba inzego zitandukanye kuba maso kubagifite ingengabitekerezo ya jenoside n'abamagambo akomeretsa abarokotse. Asaba ko muri ibi bihe abarokotse bakwegerwa kurushaho, bagahumurizwa bityo ntibigunge ngo usange bari bonyine. Asaba kandi ko n'ababahemukiye bashaka gusaba imbabazi babanza bakitegura neza bitari ukuza kuzisaba byo kwikiza.

    Yagize ati' Umwaka wa 26 twibuka abatutsi bazize jenoside byari bigoranye bitewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko ntawari wemerewe gusura cyangwa kwegera undi, ariko kubera iyoroshywa ryizo ngamba dufite icyizere ko uyu mwaka tuzabona uko twita kubazahura n'ibibazo by'ihungabana kuko nibura ubu dufite abantu bahuguwe n'ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC)'.

    Akomeza ati' Bamaze kuduhugurira abazafasha ku kwita kubazahura n'ibibazo by'ihungabana ariko birakwiye ko tubaba hafi tukabarinda kwigunga, ariko na none abagifite amagambo bavuga akomeretsa bakayirinda, bityo n'abafite ingengabitekerezo bakwiye kwirinda, tunakomeze gusaba abasaba imbabazi kubanza kubyitegura ntibibe kwikiza abo basaba imbabazi'.

    Rudasingwa Jean Bosco / Ibuka Muhanga

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukagatana Fortune avuga ko umwaka ushize koko byari bigoranye kwita kubagize ibibazo by'Ihungabana kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, ariko ubu nibuze ngo hari abahuguwe biteguye gufasha abazahura n'ibi bibazo ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Yagize ati' Umwaka ushize ibikorwa byo kwibuka byahuriranye n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse bituma kwita kubahuye n'ibibazo by'ihungabana batagerwaho kubera ingamba zari zarashyizweho kandi twese turimo kuzikurikiza, gusa kuri iyi nshuro ya 27 hari ibizahinduka bigendanye nuko hari abahuguwe kandi biteguye gufasha abazahura n'ibibazo kandi n'inzego z'ibanze twamaze kuzibutsa ko zigomba kujya zireba ibidasanzwe zigatanga raporo hagamijwe kubungabunga umutekano w'abarokotse no kubarinda ubababwira amagambo akomeretsa ndetse no gukumira abafite ingengabitekerezo ya jenoside bagahinduka, bose bagaharanira gushaka icyabateza imbere mu bufatanye'.

    Guhera tariki ya 7 Mata buri mwaka, u Rwanda n'inshuti zarwo bifatanya kwibuka Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu gihe cy'iminsi 100. Ni Igihe gitangira tariki 07 Mata hagacanwa urumuri rw'icyizere. Bibaye ku nshuro ya 2 Kwibuka bikorwa mu buryo budasanzwe bitewe n'icyorezo cya Coronavirus kibasiye Isi n'u Rwanda rurimo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-kwibuka-27-hari-impungenge-kubahura-nihungabana-mu-gihe-cyo-kwibuka/

  • Uwishe papa ni we watuvomeraga tutabizi – Eric Irambona warokotse Jenoside kubera kwihindura umukobwa(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Kiyovu Sports, Irambona Eric, avuga ko yambitswe ikanzu kugira ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yiciwemo se n’abakuru be muri Mata 1994.

    Irambona Eric w’imyaka 29, yavukiye mu Murenge wa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, mu muryango w’abana barindwi akaba ari na we bucura.

    Mu buhamya yahaye ISIMBI muri iki gihe u Rwanda rwinjiye mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Irambona yavuze ku bihe yanyuzemo kugira ngo arakoke ubwicanyi bwahitanye se umubyara n’abavandimwe be.

    Ati'Jenoside yabaye mfite imyaka 2, nta sura mfite ya Jenoside muri icyo gihe ariko umunsi ku munsi ngenda mbona amafoto nk’uwari uhari, twari abana 7 dusigaye turi abana 4, 3 nibo bapfuye na papa yarapfuye icyo gihe.'

    Yakomeje avuga ko kugira ngo arakoke ari uko ababyeyi be bamwambitse ikanzu bakamuhindura umukobwa kuko icyo gihe baticaga cyane abakobwa ahubwo bicaga abahungu.

    Ati'Abasigaye ni njyewe na mukuru wanjye na bashiki banjye babiri, icyo gihe muri Jenoside bicaga cyane abahungu, abakobwa bo baravuga ngo bazabagereka cyane kuri Habyarimana sinzi ukuntu mbyumva gutyo, abapfuye bw’iwacu icyo gihe bari abahungu nanjye nagombaga gupfa kuko nari umuhungu ariko bampinduye umukobwa kuko nari umwana muto bakinyita izina ry’umukobwa bakanyambika n’ikanzu abicanyi baza bakavuga ngo uyu ni umukobwa.'

    Avuga ko muri icyo gihe nta muturanyi wabagaho kuko ari we waguhigaga kugira ngo akwice, kuroka kwabo ni uko bagumye aho bari bihishe ntibahave.

    Ati'Muri icyo gihe nta muturanyi wabagaho kuko ni we waguhigaga, uko byagenze twarihishe, aho twihishe baravuze ngo kuko abahungu barimo kubica cyane mureke aba ngaba bahungire kuri Kiliziya ya Shangi aho abandi barimo kujya, noneho bakuru banjye baragenda abo ngabo bagiye nibo bapfuye kuko yari nka politiki yo kubakusanyiriza hamwe kugira ngo babice.'

    “Interahamwe zahise zijya aho bagiye, batubwiye ko habaga hari intambara kuko barwanaga n’interahamwe zikaza bakazitera amabuye zigasubirayo kugeza tariki ya 15(Mata 1994) Ubwo hazaga igitero kikabica, twe twasigaye twihishe niyo mpamvu twarokotse.'

    Jenoside n’ubundi yasanze bari iwabo aho bari batuye Shangi ndetse n’abakuru be bakaba bariciwe kuri Kiliziya ya Shangi aho bari bahungiye, bakaba barahitanywe n’igitero cy’interahamwe yitwaga Yusouf tariki ya 15 Mata 1994.

    Uwishe papa we yaramubonye ndetse yaranabihaniwe kuko yarafunzwe nyuma aza gufungurwa arangije igihano cye.

    Nyuma ya Jenoside

    'Ubwo buzima nibwo bwabaye bubi cyane kuruta ubundi, wenda ubundi ni uko ntari mbuzi, bwari ubuzima bubi kuko bari batwitse amazu byose byagiye ari ugutangira bushya, icyo gihe byari bigoye, byagoye cyane mukecuru kuko ni we mukuru twari dusigaranye agomba kuturera, nanjye natangiye kumenya ubwenge mbona ko yagowe, tugira amahirwe FARG iraza iratwishyurira tujya mu mashuri turiga turarangiza twese.'

    Akomeza avuga ko nyina yagowe cyane no kubarera, ababonera ibibatunga kandi na we yari afite ibikomere bya Jenoside kugeza aho yigeze kubaza nyina niba inzara yarateye bitewe n’ubuzima bari babayemo.

    Ni kenshi yagiye ahura n’ibibazo, akifuza ibintu bigatuma atekereza ati'byibuze iyo mba mfite papa hari icyo yari kumfasha.' Ibi byose akaba ari ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye abavandimwe be na se atigeze amenya uretse kumubona mu mafoto gusa.

    Ikindi kintu cyamuhungabanyije ni ukuntu bakiri abana bajyaga kuvoma bakahahurira n’infungwa maze uwishe se akaba ari we ubafasha kuvoma mu ba mbere ndetse bakamukunda, byaje kubababaza nyuma y’uko muri Gacaca yemeye ko ari we wishe se.

    Yaje kwiga ararangiza ndetse ubwo yari ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye nibwo yagize inzozi zo kuzakina umupira w’amaguru waje kumuhira ndetse ubuzima abayemo kuri uyu munsi ahamya ko ari bwiza abikesha umupira w’amaguru. Yakiniye Rayon Sports na Kiyovu Sports yagiyemo umwaka ushize wa 2020.

    Irambona Eric avuga ko kugira ngo arokokee byasabye ko bamuhindura umukobwa

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/uwishe-papa-ni-we-watuvomeraga-tutabizi-eric-irambona-warokotse-jenoside-kubera-kwihindura-umukobwa-video

  • Umukecuru yaririye bikomeye mu bukwe bw'umuhungu we nyuma yo kumenya ko umukazana we ari umukobwa yabuze #rwanda #RwOT

    Ubwo ubukwe bwari burimbanyije,uyu mukecuru yaje kubona akamenyetso yari yarashyize ku kuboko k'uyu mukobwa akiri umwana ku munsi w'isabukuru ye niko kuvumbura ko ari umwana we yabuze ndetse ko aba bana bari bagiye gusezerana bavukana.

    Uku guhura gutangaje kw'aba bantu kwabereye ahitwa Suzhou muri Jiangsu mu Bushinwa kuwa 31 Werurwe 2021.

    Ubwo uyu mukecuru yari amaze kubona aka kamenyetso ku mukazana we,yahise amwegera amubaza ababyeyi be ndetse amubaza niba yaba yararezwe n'abandi babyeyi mu myaka 20 ishize.

    Ibi ngo byababaje cyane umuryango wareze uyu mukobwa cyane ko abana batoraguwe bakarerwa n'ababyeyi batari ababo bakunda kubihisha gusa baje kwemera ko bamutoraguye ari umwana muto ku muhanda.

    Uyu mugeni ntiyari azi amateka ye ariko kubimenya ku munsi we byaramushimishije ndetse ngo yavuze ko 'bimushimishije kurusha n'ubukwe nyirizina.'

    Uyu mukobwa yahise atangira gutekereza ukuntu yari agiye gushyingiranwa na musaza we mukuru ibintu bihindura isura.

    Icyakora,uyu musore nawe ntiyari uw'uyu mukecuru wamureze byatumye bombi bamenya ko batavukana.

    Uyu mukecuru ngo nawe yagiye gushaka umwana arera nyuma yo kubura uyu mukobwa we,yanashatse igihe kinini.

    Aba bombi bahise bakomeza ubukwe bwabo nta nkomyi cyane ko nta sano y'amaraso bari bafitanye.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukecuru-yaririye-bikomeye-mu-bukwe-bw-umuhungu-we-nyuma-yo-kumenya-ko

  • 'Abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo barananiwe kandi bazakomeza kunanirwa' – Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Mu ijambo yagejeje ku banyacyubahiro n'abantu bari batumiwe muri Kigali Arena,Perezida wa Repubulika yavuze ko niba abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi batagira isoni zo kuyihakana,Abanyarwanda batagakwiriye kugira ubwoba bwo kubarwanya.

    Ati 'Niba abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi batagira isoni ryo kuyihakana kuki njye nawe twagira ubwoba bwo kgukomeza guhangana nabo.

    Yakomeje ati 'Ntabwo uyu muhango tuwufata nk'ibisanzwe kuko utwibutsa byinshi bikomeye.Kugeza uyu munsi turacyabona imibiri y'abajugunywe mu byobo hirya no hino mu gihugu.Abakoze ayo mahano baracyidegembya hirya no hino ku isi.Ntabwo twakwemera ko uburemere bw'ayo mateka buduherana……

    Kongera kubaho nk'igihugu tubikesha Abanyarwanda benshi bashatse kubaka u Rwanda rwiza,rubabereye bakanga kuba ibikoresho by'abayobozi babi.Amahirwe yo kubaho mu buzima bwiza bayafatishije amaboko yombi abifuzaga kubarangaza no kubatesh igihe,Abanyarwanda barushijeho kunga ubumwe

    Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n'ubumwe no kureba imbere nk'ubu.Ndavuga cyane urubyiruko ari narwo rugize umubare munini w'abaturage….Niyo mpamvu abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa.'

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite impraga kandi bazi uko bahangana n'ibibazo igihugu cyabo gicamo ariyo mpamvu bamwe mu bashaka kugoreka ukuri no kubasubiza inyuma bitakunda.

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kurinda ibyo bagezeho ariyo mpamvu baha ubutabera abashaka guhungabanya umutekano wabo.

    Perezida Kagame avuga ko hari abagoreka ukuri bakavuga ibinyoma bagatinda ku buryo bagejejwe mu Rwanda aho kwita ku bikorwa by'iterabwoba bakoze.

    Perezida Kagame yavuze ko ubumwe bw'Abanyarwanda bukomeje gushinga imizi ndetse icyizere bafitanye hagati yabo ndetse n'icyizere bafitiye ubuyobozi bikomeje gutuma u Rwanda rwandika amateka agora benshi gusobanura.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/abashaka-kuducamo-ibice-no-kudutesha-umurongo-barananiwe-kandi-bazakomeza

  • Kayonza: Umurambo w’umusore wakuwe muri Muhazi nyuma y’iminsi ibiri arohamye –

    Uyu murambo watoraguwemo mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Mata 2021, mu Mudugudu wa Kinyemera mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko uwo musore yarohamye muri iki kiyaga ubwo yari yagiye kogerayo, amazi akaza kumurusha imbaraga.

    Yagize ati “Ni umusore wari usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ariko akagira ingeso yo kujya koga muri Muhazi. Ejo bundi yagiye koga rero umuhengeri umurusha ingufu uramutwara, yarohamye tariki ya 5 Mata, umurambo we wabonetse uyu munsi.”

    Abazi uwo musore bavuga ko yari asanzwe azi koga cyane ariko akaba yarazize umuhengeri waje mu mazi ari mwinshi bituma umurusha imbaraga.

    Gitifu Murekezi yasabye abaturage kwirinda kujya kogera mu Kiyaga cya Muhazi kuko bitemewe.

    Ati “Abaturage turabibutsa ko kogera muri kiriya kiyaga bitemewe, abajya kwisukira kogeramo ntabwo bikwiriye kuko harimo ingaruka zo kuhatakariza ubuzima. Ahagenewe koga haba hari n’ibikoresho byabugenewe byatabara abantu, kwiyiba bakajya mu mazi ntabwo byemewe.”

    Ababyeyi basabwe gukomeza kwita ku bana babo, bakababuza kujya kogera mu Kiyaga cya Muhazi ngo kuko byagaragaye ko abana benshi aribo bakunda guhura n’ibibazo byo kurohama.

    Ifoto yerekana Ikiyaga cya Muhazi ahakuwe umurambo w’umusore wari umaze iminsi ibiri arohamye

  • Perezida Kagame yashimye ‘Raporo Duclert’ ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside –

    Iyi komisiyo yari ihagarariwe na Prof Vincent Duclert ku wa 26 Werurwe 2021, ni bwo yashyize hanze raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu mugambi wa Jenoside yateguwe na Leta ya Habyarimana Juvénal.

    Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwagize uruhare rukomeye mu gutera inkunga umugambi wo gutegura kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Umukuru w’Igihugu ubwo yatangizaga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu Gatatu tariki 7 Mata 2021, yagarutse ku byatangajwe n’aba banyamateka 13 bashyizweho na Perezida Macron.

    Yagize ati “Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyanama be zo mu Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.”

    Bakiniye ku buzima bw’Abanyarwanda

    Iyi raporo kandi yazamuye amarangamutima y’abandi basirikare bakomeye bahoze mu butumwa bw’ubutabazi u Bufaransa bwakoreye mu Rwanda guhera muri Kamena 1994 bwiswe ‘Opération Turquoise’ ndetse n’abari bari mu zindi nzego z’ubuyobozi.

    Abo bose bagiye bagaragaza ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwagiye bwirengagiza kenshi amakuru n’ibimenyetso byagaragazaga ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Bufaransa bwanze guhara inyungu zabwo za politiki buhitamo gushyigikira ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu mugambi karundura wo kubamaraho wari warateguwe na Leta ya Habyarimana.

    Ati “Nuko rero ubwo ubuzima bw’Abanyarwanda bwabaye ikintu gikinirwaho, ikintu gikinirwaho muri iyo mikino yabo yo kurengera inyungu za Politiki. Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye.”

    Yakomeje agira ati “Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw’u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n’imyumvire ikwiriye y’ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.”

    Perezida Kagame yashimye Raporo Duclert avuga ko ari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa

    U Rwanda rugiye kuvuga uko rwakiriye Raporo Duclert

    Raporo Duclert yasohotse mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibintu abasesenguzi bavuga ko ari inkuru nziza ya mbere iturutse i Paris kuva mu myaka 27 ishize.

    Perezida Kagame washimye intambwe yatewe n’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru bitatu biri imbere u Rwanda ruzaba rwamaze kugira icyo ruvuga kuri Raporo Duclert.

    Ati “U Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba, bishobora kuzaba nko mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi, ibivuye muri izi raporo nk’uko zakozwe n’abantu babishinzwe ku byerekeranye n’ibyo impuguke zakoze ku byo komisiyo yari irimo ikoraho bisa n’ibigana mu cyerekezo kimwe, icya ngombwa ni uko dukomeza gukorana kugira ngo twandike amateka y’ibyabaye.”

    Yakomeje agira ati “Ibyakozwe mu myaka myinshi ishize n’abayobozi b’u Bufaransa bagerageza guhisha uruhare rwabo byagize ingaruka zikomeye, amateka yarahinduwe mu kwamamaza ibinyoma bivuga ko habayeho Jenoside ebyiri harimo n’ibyavuzwe muri mapping report.”

    “Imanza zishingiye ku binyoma zatangijwe mu Burayi zikurikirana bamwe mu bagize inzego nkuru z’igihugu cyacu, abakekwaho uruhare muri Jenoside ubu bahawe ubuhungiro bakomeza kuba intakoreka ndetse ubusabe bw’u Rwanda bw’uko bakoherezwa mu gihugu babwima amatwi.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Mata kandi ni bwo Leta y’u Bufaransa yashyize hanze inyandiko za Perezida François Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Édouard Balladur zifashishijwe na Komisiyo Duclert mu gukora raporo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu itangazo u Bufaransa bwashyize hanze bwavuze ko guhera uyu munsi izi nyandiko zifunguye ku bayobozi, abaturage ndetse n’abashakashatsi bifuza kuzikoresha.

    Izi nyandiko zari mu bubiko bw’igihugu zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu mitegekere y’u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

    Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo giha ‘uburenganzira ababyifuza kubona inyandiko za Perezida François Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Édouard Balladur ku Rwanda hagati ya 1990 na 1994 ndetse na kopi z’inyandiko za komisiyo yakoze ubushakashatsi ku nyandiko ziri mu bubiko bw’u Bufaransa zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Gushyira hanze izi nyandiko byitezwe ko bizafasha benshi kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa babigizemo.

    Perezida Kagame yatangije iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Kazungu Armand


  • Ntibizongera na rimwe – Perezida Kagame yaburiye abagifite umugambi wo gutera u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry'u Rwanda ari 'Ikintu cyiza cyo kurinda' ndetse ko 'Aho bishoboka hose', u Rwanda ruzakomeza ibikorwa byo kugeza mu butabera abagira uruhare mu guhungabanya umutekano warwo.

    Kugeza mu nkiko zo mu Rwanda harimo imanza nyinshi z'abantu baregwa kugerageza guhungabanya umutekano w'u Rwanda, barimo Paul Rusesabagina wari umuyobozi w'Ihuriro rya MRDC, ryari rifite umutwe w'inyeshyamba za FLN wagize uruhare mu bitero byahitanye inzirakarengane mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ruhagarike abashaka guhungabanya umutekano rufite.

    Perezida Kagame yagize ati 'U Rwanda rufite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bwemewe n'amategeko mu kurwanya ibitero ku baturage bacu, ibyo nta mpaka zihari'.

    Yongeyeho ko 'Aho bishoboka hose, tuzana abo bahungabanya umutekano w'igihugu cyacu imbere y'ubutabera. Amategeko ntakwiye kugibwaho impaka, ndetse ubu dufite imanza nyinshi ziri mu nkiko zacu, zirimo [abantu bari] mu mitwe yitwaje intwaro'.

    Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuko bamwe mu bazanywe kuburanira mu Rwanda bari batuye mu bihugu by'amahanga, 'Barinzwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi', ku buryo ikibazo ibyo bihugu byagize atari icyatumye abo bantu bazanwa mu nkiko z'u Rwanda, ahubwo ari 'Ukwibaza uko bageze mu Rwanda'.

    Yagize ati 'Ni nko kuvuga ngo reka twe kuburanisha uyu muntu ku byaha yakoze, reka twirebere gusa uburyo yageze mu rukiko, ibindi tubyirengagize, rero dufite urugendo rurerure muri iyi nzira'.

    Ahereye kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yibajije niba 'Tutakabaye twita ku bifite umumaro, ari yo mpamvu [abo bantu] bari kuburanishwa mu nkiko z'u Rwanda'.

    Aha Perezida Kagame yagarukaga ku mpaka zimaze iminsi z'abibaza uburyo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, aho hari abavuga ko yashimuswe n'ubwo ubushinjacyaha bwagaragaje bidasubirwaho ko ari we wizanye nta gahato ashyizweho.

    Abagifite umugambi wo guhungabanya umutekano baburiwe

    Hirya no hino hakunze kumvikana abantu bavuga ko batavuga rumwe n'u Rwanda, ndetse ko bazarubohoza bakoresheje imbaraga zose zirimo n'iza gisirikari, nk'uko MRCD yabigerageje mu mwaka wa 2018, ariko ibikorwa byabo bikaburizwamo rugikubita.

    Perezida Kagame yavuze ko abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda batazabigeraho

    Perezida Kagame yongeye kuburira iyi mitwe, avuga ko ibyo yifuza byose bitazashoboka kuko Abanyarwanda batazemera ko igihugu cyabo kigirwa akarima k'imitwe y'iterabwoba.

    Yagize ati 'Abanyarwanda ntibashobora kwihanganira kwemera ko iyo mikino mibi ikomeza gukinirwa ku butaka bwacu, ntibizashoboka na rimwe'.

    Perezida Kagame kandi yanenze 'Ibihugu bitwigisha amahame ya demokarasi, amahame y'uburenganzira bwa muntu', ariko bigacumbikira abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, cyangwa bakinafite umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, ibyo bakora bikitirirwa ko ari 'Abantu bagamije kugeza u Rwanda kugera ku rwego rw'iterambere rutarageraho'.

    Ntibajya bihishira

    Perezida Kagame yavuze ko biteye isoni kuba byinshi mu bihugu bicumbikiye abafite ibyaha bashinjwa n'u Rwanda, byanga kubatanga bivuga ko ibyo baregwa ari ibihimbano, bikavuga ko abo bantu bazira kuba ari 'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda'.

    Yavuze ko igisekeje ari uko ibyo bihugu bidatinda kubona ko abo bantu u Rwanda rushinja ari abanyabyaha koko, 'Kuko hari ibihugu bimwe bibafite mu nkiko zabo', abo bashinjwa ibyaha bitandukanye.

    Yongeyeho ko bitumvikana ukuntu hari ibihugu byanga kuburanisha abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside, kandi byaranze no kubohereza mu Rwanda.

    Yagize ati 'Hari ibihugu byinshi bifite abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubusabe bw'u Rwanda bwo kubohereza kugira ngo baburanishwe bukangwa […] ntibyabaye mu Bufaransa gusa, biri no mu bindi bihugu bikize, tuzi aho ibi bikorwa bimaze imyaka 15'.

    Yasobanuye ko 'Hari aho twavuganye n'ibihugu bibacumbikiye, turabasaba tuti 'abantu batanu bari hano, mwabaduha tukababuranisha? Igisubuzo cyari oya, nta masezerano yo guhererekanya imfungwa dufitanye, ntitwizeye inkiko zanyu, ntitwizeye amategeko yanyu'.

    Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje ari uko ibyo bihugu byanze kubohereza mu Rwanda, bikanga no kubaburanisha, bigakomeza gutyo imyaka 15 ikarenga.

    U Rwanda rumaze gutanga impapuro zo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside zigera kuri 1 146 bari mu bihugu 33. Muri abo, 46 nibo bonyine bamaze gufatwa n'ibihugu barimo, bagejejwe imbere y'ubutabera.

    Kudahana abagize uruhare muri Jenoside byateye ingaruka zizashira nyuma y'imyaka myinshi

    Perezida Kagame yavuze ko ibi bikorwa byo kudahana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bimaze kugira ingaruka zikomeye, zirimo ubwiyongere bukabije bw'ibikorwa by'ipfobya n'ihakana rya Jenoside.

    Yagize ati 'Iyo abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside bahawe uburenganzira bwo gutura kandi kubazana mu Rwanda ntibikunde, bigira ingaruka zikomeye. Twabonye ubwiyongere bukabije mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside, ku buryo bizatwara imyaka myinshi kugira ngo bihindurwe'.

    Yongeyeho ko bamwe mu bazi ukuri, bakabaye basobanura ukuri ku mateka y'u Rwanda, bahitamo kwicecekera, ati 'Ikibabaje ni uko abantu benshi bazi ukuri, bahitamo kubyitarutsa, bakicecekera'.

    U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27, bikazamara iminsi 100 igaragaza igihe Jenoside yamaze, aho yaguyemo Abatutsi barenga miliyoni.

    Bamwe mu bari bateraniye muri Kigali Arena ahavugiwe ijambo ritangiza kwibuka ku nshuro 27 Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntibizongera-na-rimwe-perezida-kagame-yaburiye-abagifite-umugambi-wo-gutera-u