Category: Uncategorized

  • Yarokotse kuko bamwise umukobwa| Papa we n'abo bavukana babiciye i Shangi| Ubuhamya bwa Irambona Gisa Eric – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irambona Eric, umukinnyi w'ikipe ya Kiyovu Sports FC, yatanze ubuhamya bwe avuga uko yarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni mu kiganiro Irambona yagiranye na Isimbi TV aho yavuze uko iwabo bamuhinduye umukobwa, bakamwambika imyambaro y'abakobwa ndetse bakanamwita izina ry'abakobwa ibi bikaba byaratumye arokoka. Irambona yavuze ko  jenoside yakorewe abatutsi yabaye afite imyaka ibiri y'amavuko avuga kandi ko mu bana 7 bari bafite iwabo hasigaye abana 4 aribo we, mukuru we na bashiki be babiri. Irambona yavuze ko Papa we n'abavandimwe be babiciye i Shangi. Jenoside ikimara kurangira bari basigaranye na Mama wabo nubwo bitari byoroshye ariko FARG yarabafashije we n'abavandimwe be babasha kwiga barangiza amashuri yabo. Irambona avuga ko nubwo yakuze agakina umupira ariko kuva kera zitari inzozi ze kuko yari afite inzozi zo kuzaba umusirikare kugirango arinde abagize umuryango we ntihazagire umuntu wongera kumukorera ku bagize umuryango we. Irambona avuga ko kugeza ubu yamaze kwiyubaka ndetse avugs ko umukino w'umupira w'amaguru (football) akina wamufashije kutigunga kuko yabonye inshuti nyinshi zimuba hafi zigatuma atigunga. Avuga ko sport ari ikintu gikomeye mu buzima bwe.

    Irambona Gisa Eric

    Reka tubareke mukurikirane ubuhamya bwose bwa Irambona Eric mukanze hano hasi:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/yarokotse-kuko-bamwise-umukobwa-papa-we-nabo-bavukana-babiciye-i-shangi-ubuhamya-bwa-irambona-gisa-eric/

  • #Kwibuka27: Riderman aragira inama urubyiruko n'abahanzi basangiye umwuga muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Twibuke Twiyubaka', Imyaka ibaye 27 Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni igikorwa gitangira tariki 7 Mata kikamara iminsi ijana hibukwa inzirakarengane zirenga Miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nk'Abanyarwanda ntitwakwirengagiza ko hari abahanzi bagize uruhare muri  Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje ibihangano byabo byabaga byuzuyemo amacakubiri no kubiba urwango mu Banyarwanda, ibi byatumye mu gihugu haba icuraburundi ryasize amateka mabi azahora yibukwa.

    Umuhanzi wese burya igihangano cye kigera kure kandi abacyumva baba ari abantu benshi bityo ubutumwa atanze bushobora gusana imitima ya benshi cyangwa bugasenya benshi. Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman agira inama Abanyarwanda muri rusange, Abahanzi bahuje umwuga uko bakwitwara n'urubyiruko by'umwihariko kuko iyo witegereje neza usanga Jenoside yakorewe  Abatutsi yarakozwe ahanini n'urubyiruko.

     

    Riderman, umwe mu bahanzi bahagaze neza, wigaruriye imitima ya benshi mu njyana ya Hip Hop, ashima byinshi u Rwanda rumaze kugeraho rwiyubaka ,agasaba ko Abanyarwanda  bashyira imbere amahoro n'urukundo, maze Abahanzi bagenzi be bahuje umwuga bakarazwa ishinga no gutambutsa ubutumwa bw'amahoro n'urukundo.

    Ijambo rya Riderman muri ibi bihe byo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe  Abatutsi mu 1994, yagize ati: 'Twibuke twiyubaka. Dushyire imbere urukundo, amahoro n' ubumwe mu muryango Nyarwanda. Ababana n'abantu bashobora kugira ihungabana bababe hafi ntibabatererane, kandi birinde kubabwira amagambo yabakomeretsa'

    'Abahanzi dukwiye gutanga ubutumwa bw'amahoro n'urukundo, tugaharanira gukorera igihugu no kugiteza imbere. U Rwanda rumaze kugera kuri byinshi rwiyubaka, navuga nk'umutekano, kuko ari wo shingiro ya byose. Urubyiruko rukwiye kurinda ibyagezweho kandi rukongeraho umusanzu warwo mu kubaka igihugu. Urugendo rwo kwiyubaka ni rurerure ariko iyo buri wese atanze umusanzu we, rurihuta'.

    Nkuko tubikesha inyarwanda .

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kwibuka27-riderman-aragira-inama-urubyiruko-nabahanzi-basangiye-umwuga-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Tchad yahagaritswe na FIFA mu bikorwa byose by'umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe mpuzamahanga ry'umupira w'amaguru-FIFA, yahagaritse igihugu cya Tchad mu bikorwa byose by'umupira w'amaguru kugeza hatanzwe ubundi butumwa kubera Leta yivanga mu bikorwa by'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri icyo gihugu.

    Iyo ngingo ifashwe nyuma y'aho Minisitiri w'urubyiruko na Siporo muri iki gihugu ahagarikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Tchad mu kwezi kwa gatatu.

    Nyuma y'iryo tangazo, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika CAF ryahise rihagarika icyo gihugu mu marushanwa yo kujya mu mikino y'igikombe cya Afurica izabera muri Cameroun mu mwaka utaha.

    Tchad nta mikino mpuzamahanga yari isigaje kuko yamaze no kuva mu irushanwa ry'igikombe cy'isi cyo mu 2022 nyuma yo gutsindwa mu majonjora na Sudan mu 2019.

    Itangazo ry'urwego ruyoboye umupira w'amaguru ku isi rivuga riti: 'Ibiro by'akanama kayoboye FIFA bishobora guhagarika icyo gihano igihe icyo aricyo cyose mbere y'uko haba inama y'iryo shyirahamwe kandi tuzabibamenyesha.'

    Inama itegerejwe, iteganijwe kuba hifashishijwe ikoranabuhanga-internet tariki 21 z'ukwezi kwa gatanu 2021.

    Itangazo rya FIFA rivuga 'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Tchad, FTFA ritakaje uburenganzira bwose bujyanye no kuba umunywanyi-umunyamuryango nk'uko biri mu ngingo ya 13 y'amategeko ayigenga, iyo ngingo ikaba igiye mu bikorwa ubwo nyine gushyika hamenyeshejwe indi ngingo.

    'Abahagarariye FTFA hamwe n'amakipe ntibyemerewe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga gushyika igihe hazaba hakuweho ibyo byemezo byo guhagarikwa.

    'Ibi kandi bisobanura ko yaba FTFA, abayigize cyangwa abategetsi bayo nta n'umwe wemerewe guhabwa amasomo cyangwa inyigisho nkarishyabwenge bya FIFA.

    'Uretse ibyo, tubibukije, mwebwe n'abo musanzwe mukorana, kudahirahira ngo mugirirane imigenderanire ijyanye n'umupira w'amaguru na FTFA hamwe n'amakipe ayigize igihe izaba ikiri mu bihano'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/tchad-yahagaritswe-na-fifa-mu-bikorwa-byose-byumupira-wamaguru/

  • Abantu 179 banduye Covid-19 mu Rwanda mu gihe 130 bayikize #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko nta muntu wishwe na COVID-19 mu Rwanda, mu gihe habonetse abarwayi bashya 179 n'abakize 130.

    Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n'abaganga bageze ku 1,892 barimo 5 barembye.

    Uyu munsi hafashwe ibipimo 5,266 ijanisha ku bandura ryabaye 3.4%.

    Amakuru kuri Covid-19:

    Habonetse abanduye bashya:179
    Abanduye bose:23,041
    Hakize:130
    Abakize bose:20,835
    Hapfuye:0
    Abamaze gupfa bose: 314
    Abakirwaye:1,892
    Abarembye:5
    Abakingiwe bashya:0
    Abakingiwe kuva ku wa 05/3/2021:348,926

    Polisi y'u Rwanda yijeje abaturarwanda umutekano usesuye muri iki gihe, isaba buri wese kuzirikana no kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyugarije u Rwanda n'Isi muri rusange.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yakanguriye abaturarwanda bose gufatanya bakarwanya uburyo bwose bugamije guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gupfobya Jenoside.

    Yagize ati: 'Igihe twinjiyemo ni igihe gikomeye kandi kibabaje aho abantu bibuka bakanaha icyubahiro inshuti n'abavandimwe babo bakundaga babuze ubuzima mu mwaka wa 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igihe cyo gushyigikira no kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, turasaba abaturarwanda kurwanya no gutanga amakuru aho bumvise cyangwa babonye ibikorwa bijyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside, gutera ubwoba abarokotse, kurwanya abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abandi bose bakora ibikorwa bigamije gutiza umurindi urwango n'amacakubiri.'

    CP Kabera yibukije abantu ko ibyo bikorwa byose ubikoze iyo abihamijwe n'amategeko abihanirwa hakurikijwe amategeko. Yasabye abantu kujya bahita batanga amakuru bahamagara kuri telefoni za Polisi 112 (umurongo utishyuzwa), 0788311155 cyangwa bakifashisha indi mirongo ya telefoni ya Polisi ikoreshwa n'abapolisi mu turere cyangwa se bagatanga amakuru bifashishije imbuga nkoranyambaga za Polisi y'u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko n'ubwo u Rwanda rwinjiye mu bihe bikomeye byo kwibuka, abantu bagomba gukomeza kuzirikana ko u Rwanda rucyugarijwe n'icyorezo cya COVID-19. Yabasabye kwibuka ariko banubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Ati: 'Tugiye mu bihe bibabaje byo kwibuka no kunamira inshuti zacu n'abavandimwe, ariko nanone birahurirana n'uko Igihugu kikirimo kurwana n'icyorezo cya COVID-19. Iki cyorezo kiradusaba kubahiriza amabwiriza yo kukirinda ku rwego rwo hejuru, tukabikora twubahiriza neza ayo mabwiriza.'

    Yakomeje avuga ko bitewe n'icyorezo cya COVID-19, imihango yo kwibuka abantu bayikurikiranira ku ma radiyo n'amatelevisiyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bari aho bari mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati: 'Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bwa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), abantu bazakurikirana imihango bari mu ngo zabo, gusura inzibutso bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19 hatarenze abantu 20. Twibuke ariko tunirinda kwandura Koronavirusi.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) Dr. Bizimana Jean Damascène, na we ashimangira ko ibizakorwa byose mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa hubahirizwa ingamba zashyiriweho kwirinda COVID-19 n'uko zizagenda zivugururwa.

    Imihango yo gutangiza icyumweru cy'icyunamo no gucana urumuri rw'icyizere ruzamara iminsi 100 birakorwa ku rwego rw'Igihugu aho kuba no mu turere n'imirenge nk'uko byajyaga bikorwa mu bihe byashize.

    Biteganyijwe ko igikorwa cyo ku rwego rw'Igihugu uwo muhango utangirizwa ku Rwibutso Rukuru rwa Kigali ruri ku Gisozi, abaturarwanda bakawukurikira kuri radiyo na televiziyo zitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bari mu ngo zabo.

    Dr. Bizimana yavuze ko mu minsi 100 izindi mpinduka zihari, ugereranyije n'umwaka ushize, ari uko abantu n'imiryango bashobora kuzajya kunamira ababo ku nzibutso, bakahashyira indabo, ariko bakubahiriza umubare n'ubundi uteganyijwe mu bigendanye n'amabwiriza yo gushyingura mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-179-banduye-covid-19-mu-rwanda-mu-gihe-130-bayikize

  • Uko byari byifashe i Kanombe mu masaha yakurikiye ihanurwa ry’indege ya Habyarimana: Ubuhamya –

    Indege ikimara guhanuka, hasohotse itangazo risinywe mu izina ry’uwari Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Ingabo, Colonel Théoneste Bagosora, ribuza abaturage kuva mu ngo zabo.

    Icyo gihe Interahamwe n’abasirikare barindaga Perezida batangiye gushinga za bariyeri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, Abatutsi batangira kwicwa bahigwa aho bari hose mu gihugu. Tariki 7 Mata igikuba cyaracitse mu gihugu, buri Mututsi wese umutima urakuka yumva ko ibye birangiye.

    Twagirayezu Innocent utuye mu yahoze ari Kanombe ubu ni mu Mudugudu wa Muhabura, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe, avuga ko ibyabaye kuri iyo tariki abyibuka nk’aho byabaye ejo.

    Mu masaha ya saa Mbili z’ijoro ari nabwo indege ya Habyarimana yahanutsemo, Twagirayezu yari ari i Remera ahazwi nko mu Giporoso, nyuma arataha avugana n’abantu b’inshuti ze kuri telefoni [icyo gihe habagaho Fix].

    Avuga ko yaganiraga n’abo bantu wumvaga bose bahuriza ku kuvuga ko kuba ‘Ikinani’ kigiye wenda agahenge kagiye kugaruka mu Rwanda.

    Mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa Gatatu, Twagirayezu yavuze ko tariki 7 Mata 1994, bitewe n’uko yari atuye haruguru y’umuhanda uva mu Giporoso werekeza Rubirizi, mu masaha ya saa Kumi n’imwe za mu gitondo yumvise amasasu menshi yari ameze nk’arimo kuvugira iruhande rw’urugo rwe bituma agira amatsiko.

    Icyo gihe yashatse uko yajya ku muhanda kureba uko bimeze ariko agisohoka mu rugo atungukira ku rugo rw’umukecuru bari buturanye wari ufite abana benshi, ahageze asanga bose babarunze iruhande rw’umuryango bamaze kubica.

    Ati “Ni ukuvuga ngo ya masasu numvaga yasaga nk’aho avugira mu rugo ni uwo muryango barimo bica. Nahageze barangije bagiye, igitekerezo nagize, naravuze nti abantu bishe aba bantu nta muntu bari busige.”

    Yakomeje agira ati “Wari umuryango ukennye ku buryo n’abana b’uwo mukecuru bazaga kurya iwanjye. Ubundi abantu bica hari igihe bica umuntu kubera ukuntu ameze, ishyari kuko yifashije ariko mbonye bishe uwo muryango, naravuze nti ntabwo byoroshye.”

    Twagirayezu avuga ko nk’umuntu utari azi ibizakurikiraho yasubiye iwe mu rugo afata camera aragaruka afotora abo bantu bari bamaze kwicwa yumva ko ari amafoto azereka ubutabera.

    Ati “Naragarutse ngeze mu rugo, nari mfite umuryango w’umugore n’abana bane ndetse n’umwana wa mukuru wanjye wabaga aho ndetse hari n’undi mwana wa muramu wanjye. Ndababwira nti rero ibintu mbonye hariya ntabwo byoroshye ndabona bikomeye, ahubwo dusenge twishyire mu maboko ya Nyagasani.”

    Yavuze ko nk’umuntu wari mukuru icyo gihe yari amaze kubona ko abantu bishwe bazize ko ari Abatutsi ari nabwo yahise yigira inama yo guhunga ajya hafi na Alpha Palace gushaka Interahamwe yari inshuti ye ngo arebe ko yamuhisha.

    Kuri uwo munsi w’itariki 7 Mata ngo ibikorwa byo kwica byari byatangiye ndetse ni bwo Interahamwe zashyizeho amabariyeri mu mihanda yo muri ibyo bice ari na zo ziciweho Abatutsi benshi.

    Twagirayezu avuga ko nyuma y’uko abavandimwe be n’abandi bo mu muryango we bishwe muri Jenoside, we n’abandi barokotse batangiye urugendo rwo kwiyubaka kuri ubu ubuzima bukaba bwaragarutse ndetse bwarabaye bwiza kurenza mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Twagirayezu yavuze ko indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa, Abatutsi bo muri Kanombe batangiye kwicwa

  • Abanyamakuru basabwe kwigengesera ku nyito z’amagambo bakoresha mu #Kwibuka27 –

    RMC yatangaje ibi mu gihe kuva kuri uyu wa 7 Mata 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Itangazo ry’uru rwego ryashyizweho umukono n’Umuyobozi warwo, Barore Cléophas, ryibukije abanyamakuru bose ko bagomba kwigengesera ku nyito zikoreshwa muri ibi bihe bitewe n’uko ahanini icyo umunyamakuru avuze sosiyete yumva ko ari impamo.

    Rigira riti “RMC iributsa abanyamakuru kwitwararika muri ibi bihe bidasanzwe byo kwibuka ku nshuro ya 27 nk’uko basanzwe babikora, bakoresha inyito zabigenewe, utazizi cyangwa ukekerenya akabanza kubaza bagenzi be cyangwa CNLG.”

    Rikomeza rigira riti “Kandi bakumira icyo ari cyo cyose cyaganisha ku guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ku gupfobya no guhakana Jenoside.”

    Abanyamakuru kandi nkababwira sosiyete basabwe kwirinda kuba umuyoboro w’abakora ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kugaragara mu bihe byo kwibuka.

    Umwihariko ku bitangazamakuru bikorera kuri internet

    Ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi (Online) bikunze kugarukwaho ku bunyamwuga bwabyo n’ababikorera rimwe na rimwe bikanaha urubuga umuntu runaka hatitawe ku kugenzura ubutumwa agiye gutambutsa ahubwo bagamije kwibonera ababakurikira benshi.

    RMC yashyize umwihariko kuri ibi bitangazamakuru ibisaba kwitondera uburyo bwo gusakaza inkuru no gushyiramo ubushishozi mu byo bakora.

    Ati “By’umwihariko ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi, hamwe n’abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye nk’uburyo bwo gusakaza amakuru, kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo bitangwa ku nkuru batangaje hirindwa imvugo z’urwango, amacakubiri n’izikomeretsa.”

    RMC yifatanyije n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 ariko runasaba inzego zitegura ibikorwa byo kwibuka korohereza ibitangazamakuru kubona amakuru muri iki gihe cyo kwibuka.


  • Ibaruwa ifunguye abarokotse Jenoside baba mu Bufaransa bandikiye Macron bamwingingira gusaba imbabazi abacitse ku icumu –

    Babisabye nyuma ya raporo ya Komisiyo Duclert, ishimangira ko u Bufaransa bwagize ‘uruhare rukomeye kandi ntagereranywa’ mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyi baruwa imenyesha Perezida Marcon ko “Igihe kigeze ngo mutinyuke mugire icyo mubwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Basobanuye ko bumva ari ngombwa ko Leta y’u Bufaransa isaba imbabazi, bati “Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa, twemera ko Repubulika y’u Bufaransa ikwiye gusaba imbabazi abayirokotse n’imiryango yabo yagizweho ingaruka nayo. Mu mwaka wa 1994, twarahizwe, turafatwa, twicwa bunyamaswa tuzira ko turi Abatutsi, kandi twaravutse gutyo”.

    Bongeyeho ko “Muri ibyo bihe, twari dufite ubwoba buvanze no kwigunga, twumva ko umwanya uwo ari wo wose batwica. Kubera ko nta handi twari buhungire, kandi tukaba twarumvaga ko turi abantu nk’abandi, hari ubwo twabaga dufite icyizere cy’uko hari abandi bantu bazima bazaza kudutabara”.

    “Gusa hari bamwe muri twe babonye kare ko icyo cyizere cyaraje amasinde ubwo babonaga bamwe mu bagombaga kubarinda babasiga mu maboko y’ababisha. Aba tuvuga ni bamwe mu bari abasirikare ba MINUAR. Ubuzima bw’imbwa zabo na bene wabo bwari bufite agaciro kurusha ubw’Abatutsi bari bategerejwe n’abagome ngo babicishe imihoro, ibisongo, amacumu n’ibindi”.

    Ingabo z’u Bufaransa zaje muri Opération Turquoise muri Kamena 1994 nazo ntacyo zakoze ngo zitabare abicwaga, ahubwo zagize uruhare mu guhungisha abayobozi benyegeje Jenoside.

    Bakomeje bagira bati “Uko iminsi yashiraga ni ko benshi muri twe bicwaga n’abagome, abandi bakicwa n’inzara, umwuma, uburwayi…muri make twarateranywe. Mu gihe abandi badutaye, abasirikare ba FPR nibo badutabaye badukiza Jenoside yari igamije kuturimbura. Hari bamwe muri twe twibwiraga ko ibitubaho amahanga atabizi, ariko twaje kumenya kandi dutangazwa n’uko yabimenye ariko aranuma!”

    Raporo Duclert yashyikirijwe Perezida Macron tariki 26 Werurwe 2021, igaragaza ko u Bufaransa guhera mu 1990 bwari buzi umugambi wa Leta ya Habyarimana wo kurimbura abatutsi ariko bukinumira, ahubwo bukarushaho gufasha iyo Leta.

    Abarokotse Jenoside bagize bati “Twaje kumenya ko u Bufaransa buri ku isonga mu bamenye ibyatubayeho ariko buhitamo gukorana n’abatwicaga. Bwafashije abatwishe bari muri Guverinoma ya Juvénal Habyarimana ndetse umugambi wo kutwica watangiye tukiri abana, twiga amashuri abanza ubwo baduhagurutsaga ngo turi Abatutsi”.

    Bongeyeho ko “U Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand, bwahisemo gukomeza gushyigikira ubutegetsi bwari bufite umugambi wo kuturimbura, bubikora bwirengagije umuburo bwahawe n’abadipolomate na ba maneko babwo, barimo abakoreraga DGSE [Urwego rw’iperereza ryo hanze] n’indi miryango itegamiye kuri Leta”.

    Bifashishije ubuhamya bwatanzwe na Jean Carbonare wari umaze igihe gito avuye mu Rwanda, akaburira u Bufaransa ku mabi yarimo gutegurwa mu Rwanda ariko bukirengagizwa na Leta y’i Paris, imvugo zakoreshejwe muri raporo ya Duclert z’uko u Bufaransa ‘bwirengagije’ ibyari kubera mu Rwanda, zidahagije.

    Abanditse iyi baruwa kandi bashimye icyemezo cyafashwe na Perezida Emmanuel Marcon wemeye ko tariki ya 7 Mata uba umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bikubahirizwa mu Bufaransa.

    Bati “Ni intambwe igaragaza ko u Bufaransa bwemera ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo dusaba kuri iyi nshuro u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, ni uko mwavuga Ijambo ryafasha mu gucecekesha abahora bapfobya uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Muri iyi baruwa kandi, abayanditse basabye Perezida Marcon gushyiraho ahantu henshi, harimo n’inzu ndangamurage, hakajya hibukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa, mu rwego rwo gufasha abantu by’umwihariko Abafaransa kumenya ayo mateka.

    Nyuma ya raporo Duclert igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yayo, abarokotse basabye guhabwa ubutabera.

    Bagize bati “Nta mpamvu mwananirwa kugira uruhare mu gutuma tubona ubutabera kandi mwariboneye ibikubiye muri iriya raporo. Twifuza ko hari igihe Perezida w’u Bufaransa azasaba imbabazi abana bacu kubera uruhare iki gihugu cyagize mu kwica ababyeyi babo”.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda basabye Perezida Marcon gusaba imbabazi ku ruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside

  • Kayonza: Umurambo w'umusore wakuwe muri Muhazi nyuma y'iminsi ibiri arohamye – #rwanda #RwOT

    Uyu murambo watoraguwemo mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Mata 2021, mu Mudugudu wa Kinyemera mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko uwo musore yarohamye muri iki kiyaga ubwo yari yagiye kogerayo, amazi akaza kumurusha imbaraga.

    Yagize ati 'Ni umusore wari usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ariko akagira ingeso yo kujya koga muri Muhazi. Ejo bundi yagiye koga rero umuhengeri umurusha ingufu uramutwara, yarohamye tariki ya 5 Mata, umurambo we wabonetse uyu munsi.'

    Abazi uwo musore bavuga ko yari asanzwe azi koga cyane ariko akaba yarazize umuhengeri waje mu mazi ari mwinshi bituma umurusha imbaraga.

    Gitifu Murekezi yasabye abaturage kwirinda kujya kogera mu Kiyaga cya Muhazi kuko bitemewe.

    Ati 'Abaturage turabibutsa ko kogera muri kiriya kiyaga bitemewe, abajya kwisukira kogeramo ntabwo bikwiriye kuko harimo ingaruka zo kuhatakariza ubuzima. Ahagenewe koga haba hari n'ibikoresho byabugenewe byatabara abantu, kwiyiba bakajya mu mazi ntabwo byemewe.'

    Ababyeyi basabwe gukomeza kwita ku bana babo, bakababuza kujya kogera mu Kiyaga cya Muhazi ngo kuko byagaragaye ko abana benshi aribo bakunda guhura n'ibibazo byo kurohama.

    Ifoto yerekana Ikiyaga cya Muhazi ahakuwe umurambo w'umusore wari umaze iminsi ibiri arohamye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umurambo-w-umusore-wakuwe-muri-muhazi-nyuma-y-iminsi-ibiri-arohamye

  • Perezida Kagame yashimye 'Raporo Duclert' ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Iyi komisiyo yari ihagarariwe na Prof Vincent Duclert ku wa 26 Werurwe 2021, ni bwo yashyize hanze raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu mugambi wa Jenoside yateguwe na Leta ya Habyarimana Juvénal.

    Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwagize uruhare rukomeye mu gutera inkunga umugambi wo gutegura kurimbura Abatutsi ndetse n'ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Umukuru w'Igihugu ubwo yatangizaga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu Gatatu tariki 7 Mata 2021, yagarutse ku byatangajwe n'aba banyamateka 13 bashyizweho na Perezida Macron.

    Yagize ati 'Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n'abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n'inshuti za Mitterrand n'abajyanama be zo mu Rwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.'

    Bakiniye ku buzima bw'Abanyarwanda

    Iyi raporo kandi yazamuye amarangamutima y'abandi basirikare bakomeye bahoze mu butumwa bw'ubutabazi u Bufaransa bwakoreye mu Rwanda guhera muri Kamena 1994 bwiswe 'Opération Turquoise' ndetse n'abari bari mu zindi nzego z'ubuyobozi.

    Abo bose bagiye bagaragaza ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwagiye bwirengagiza kenshi amakuru n'ibimenyetso byagaragazaga ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Bufaransa bwanze guhara inyungu zabwo za politiki buhitamo gushyigikira ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu mugambi karundura wo kubamaraho wari warateguwe na Leta ya Habyarimana.

    Ati 'Nuko rero ubwo ubuzima bw'Abanyarwanda bwabaye ikintu gikinirwaho, ikintu gikinirwaho muri iyo mikino yabo yo kurengera inyungu za Politiki. Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y'ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye.'

    Yakomeje agira ati 'Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw'u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n'imyumvire ikwiriye y'ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.'

    Perezida Kagame yashimye Raporo Duclert avuga ko ari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa

    U Rwanda rugiye kuvuga uko rwakiriye Raporo Duclert

    Raporo Duclert yasohotse mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibintu abasesenguzi bavuga ko ari inkuru nziza ya mbere iturutse i Paris kuva mu myaka 27 ishize.

    Perezida Kagame washimye intambwe yatewe n'u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu gihe cy'ibyumweru bitatu biri imbere u Rwanda ruzaba rwamaze kugira icyo ruvuga kuri Raporo Duclert.

    Ati 'U Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba, bishobora kuzaba nko mu cyumweru cya gatatu cy'uku kwezi, ibivuye muri izi raporo nk'uko zakozwe n'abantu babishinzwe ku byerekeranye n'ibyo impuguke zakoze ku byo komisiyo yari irimo ikoraho bisa n'ibigana mu cyerekezo kimwe, icya ngombwa ni uko dukomeza gukorana kugira ngo twandike amateka y'ibyabaye.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyakozwe mu myaka myinshi ishize n'abayobozi b'u Bufaransa bagerageza guhisha uruhare rwabo byagize ingaruka zikomeye, amateka yarahinduwe mu kwamamaza ibinyoma bivuga ko habayeho Jenoside ebyiri harimo n'ibyavuzwe muri mapping report.'

    'Imanza zishingiye ku binyoma zatangijwe mu Burayi zikurikirana bamwe mu bagize inzego nkuru z'igihugu cyacu, abakekwaho uruhare muri Jenoside ubu bahawe ubuhungiro bakomeza kuba intakoreka ndetse ubusabe bw'u Rwanda bw'uko bakoherezwa mu gihugu babwima amatwi.'

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Mata kandi ni bwo Leta y'u Bufaransa yashyize hanze inyandiko za Perezida François Mitterrand na Minisitiri w'Intebe, Édouard Balladur zifashishijwe na Komisiyo Duclert mu gukora raporo igaragaza uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu itangazo u Bufaransa bwashyize hanze bwavuze ko guhera uyu munsi izi nyandiko zifunguye ku bayobozi, abaturage ndetse n'abashakashatsi bifuza kuzikoresha.

    Izi nyandiko zari mu bubiko bw'igihugu zigaragaza uruhare rw'u Bufaransa mu mitegekere y'u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

    Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo giha 'uburenganzira ababyifuza kubona inyandiko za Perezida François Mitterrand na Minisitiri w'Intebe, Édouard Balladur ku Rwanda hagati ya 1990 na 1994 ndetse na kopi z'inyandiko za komisiyo yakoze ubushakashatsi ku nyandiko ziri mu bubiko bw'u Bufaransa zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Gushyira hanze izi nyandiko byitezwe ko bizafasha benshi kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'uruhare abari abayobozi bakuru b'u Bufaransa babigizemo.

    Perezida Kagame yatangije iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Kazungu Armand


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-raporo-duclert-ku-ruhare-rw-u-bufaransa-muri-jenoside

  • Uganda: Harokowe Abarundikazi 30 bari bagiye kugurishwa #rwanda #RwOT

    Igitangazamakuru Observer dukesha iyi nkuru kivuga ko tariki ya 4 Mata 2021, urwego rushinzwe iperereza muri Uganda (CID) rwakiriye amakuru y'uko hari Abarundikazi 30 binjijwe mu gihugu, hari umugambi wo kubagurisha muri Aziya.

    Uru rwego kandi rwahawe amakuru y'uko aba Barundikazi binjijwe muri Uganda n'abagabo batanu bayobowe n'uwitwa Garuka Joseph.

    Inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n'urushinzwe iperereza n'urushinzwe kurwanya ibyaha by'icuruzwa ry'abantu, zatangiye operasiyo yo gushakisha aho aba Barundikazi baba barajyanywe.

    Umuvugizi wa CID, Charles Twine yavuze ko muri iyi operasiyo, habanje gufatwa Garuka, wasanganwe n'Abarundikazi babiri mu cyumba cya hoteli muri Kampala. Aba Barundikazi bavuze ko yashakaga kubasambanya.

    Ubwo abashinzwe umutekano n'abagenzacyaha bari bamaze gufata Garuka, bamutegetse kubereka aho abandi Barundikazi bari, abajyana mu nzu yari ifungishije ingufuri zikomeye iherereye mu gace kitwa Bulenga, basangamo bose uko bakabaye.

    Twine yagize ati: 'Ubwo twafunguraga inzu, twasanzemo abagore 30 baturutse mu Burundi bafungiwemo. Aba bantu bazanwe hano, bari bazaniwe abantu bagombaga kubajyana muri Leta z'Abarabu mu buryo butemewe.'

    Iki gitangazamakuru kivuga ko ubusanzwe Garuka ari umuntu wari utinyitse cyane ku buryo nta muturage cyangwa umuyobozi mu nzego z'ibanze wamutangagaho amakuru kuko ngo yakoranaga na bamwe mu bashinzwe umutekano.

    Kuva yageza aba Barundikazi mu nzu muri Bulenga, ngo yajyaga gufata abo ashaka, akabajyana kubasambanyiriza muri hoteli.

    Aba Barundikazi batabawe nyuma y'abandi 101 batabawe na Polisi y'u Burundi tariki ya 14 Ukuboza 2020. Yabasanze mu rugo ruhereyehe mu gace ka Buterere mu mujyi wa Bujumbura, bagiye kugurishwa mu bihugu byo muri Aziya birimo: Saudi Arabia, Oman na Qatar.

    Akenshi usanga abagore cyangwa abakobwa bajya gucuruzwa, baba bashukishijwe guhabwa akazi keza. Gusa iyo bageze ahantu bashyirwa mbere y'uko berekezwa mu bihugu bagurishirizwamo, bakunze kwamburwa uburyo bwose bwatuma bashobora kuvugana n'abo basize iwabo; bagafungiranwa ndetse bakarindwa ku buryo nta we ushobora gucika.

    Iyo bageze muri ibyo bihugu, bakoreshwa imirimo ivunanye, bagasambanywa ku gahato, bagakorerwa n'ibindi bikorwa bihabanye n'uburenganzira bwabo nk'ibiremwamuntu; bakabura ubatabara n'aho batabariza.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/uganda-harokowe-abarundikazi-30-bari-bagiye-kugurishwa