Category: Uncategorized

  • Ibaruwa ifunguye abarokotse Jenoside baba mu Bufaransa bandikiye Macron bamwingingira gusaba imbabazi abacitse ku icumu – #rwanda #RwOT

    Babisabye nyuma ya raporo ya Komisiyo Duclert, ishimangira ko u Bufaransa bwagize 'uruhare rukomeye kandi ntagereranywa' mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyi baruwa imenyesha Perezida Marcon ko 'Igihe kigeze ngo mutinyuke mugire icyo mubwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi'.

    Basobanuye ko bumva ari ngombwa ko Leta y'u Bufaransa isaba imbabazi, bati 'Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa, twemera ko Repubulika y'u Bufaransa ikwiye gusaba imbabazi abayirokotse n'imiryango yabo yagizweho ingaruka nayo. Mu mwaka wa 1994, twarahizwe, turafatwa, twicwa bunyamaswa tuzira ko turi Abatutsi, kandi twaravutse gutyo'.

    Bongeyeho ko 'Muri ibyo bihe, twari dufite ubwoba buvanze no kwigunga, twumva ko umwanya uwo ari wo wose batwica. Kubera ko nta handi twari buhungire, kandi tukaba twarumvaga ko turi abantu nk'abandi, hari ubwo twabaga dufite icyizere cy'uko hari abandi bantu bazima bazaza kudutabara'.

    'Gusa hari bamwe muri twe babonye kare ko icyo cyizere cyaraje amasinde ubwo babonaga bamwe mu bagombaga kubarinda babasiga mu maboko y'ababisha. Aba tuvuga ni bamwe mu bari abasirikare ba MINUAR. Ubuzima bw'imbwa zabo na bene wabo bwari bufite agaciro kurusha ubw'Abatutsi bari bategerejwe n'abagome ngo babicishe imihoro, ibisongo, amacumu n'ibindi'.

    Ingabo z'u Bufaransa zaje muri Opération Turquoise muri Kamena 1994 nazo ntacyo zakoze ngo zitabare abicwaga, ahubwo zagize uruhare mu guhungisha abayobozi benyegeje Jenoside.

    Bakomeje bagira bati 'Uko iminsi yashiraga ni ko benshi muri twe bicwaga n'abagome, abandi bakicwa n'inzara, umwuma, uburwayi…muri make twarateranywe. Mu gihe abandi badutaye, abasirikare ba FPR nibo badutabaye badukiza Jenoside yari igamije kuturimbura. Hari bamwe muri twe twibwiraga ko ibitubaho amahanga atabizi, ariko twaje kumenya kandi dutangazwa n'uko yabimenye ariko aranuma!'

    Raporo Duclert yashyikirijwe Perezida Macron tariki 26 Werurwe 2021, igaragaza ko u Bufaransa guhera mu 1990 bwari buzi umugambi wa Leta ya Habyarimana wo kurimbura abatutsi ariko bukinumira, ahubwo bukarushaho gufasha iyo Leta.

    Abarokotse Jenoside bagize bati 'Twaje kumenya ko u Bufaransa buri ku isonga mu bamenye ibyatubayeho ariko buhitamo gukorana n'abatwicaga. Bwafashije abatwishe bari muri Guverinoma ya Juvénal Habyarimana ndetse umugambi wo kutwica watangiye tukiri abana, twiga amashuri abanza ubwo baduhagurutsaga ngo turi Abatutsi'.

    Bongeyeho ko 'U Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand, bwahisemo gukomeza gushyigikira ubutegetsi bwari bufite umugambi wo kuturimbura, bubikora bwirengagije umuburo bwahawe n'abadipolomate na ba maneko babwo, barimo abakoreraga DGSE [Urwego rw'iperereza ryo hanze] n'indi miryango itegamiye kuri Leta'.

    Bifashishije ubuhamya bwatanzwe na Jean Carbonare wari umaze igihe gito avuye mu Rwanda, akaburira u Bufaransa ku mabi yarimo gutegurwa mu Rwanda ariko bukirengagizwa na Leta y'i Paris, imvugo zakoreshejwe muri raporo ya Duclert z'uko u Bufaransa 'bwirengagije' ibyari kubera mu Rwanda, zidahagije.

    Abanditse iyi baruwa kandi bashimye icyemezo cyafashwe na Perezida Emmanuel Marcon wemeye ko tariki ya 7 Mata uba umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bikubahirizwa mu Bufaransa.

    Bati 'Ni intambwe igaragaza ko u Bufaransa bwemera ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo dusaba kuri iyi nshuro u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, ni uko mwavuga Ijambo ryafasha mu gucecekesha abahora bapfobya uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi'.

    Muri iyi baruwa kandi, abayanditse basabye Perezida Marcon gushyiraho ahantu henshi, harimo n'inzu ndangamurage, hakajya hibukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa, mu rwego rwo gufasha abantu by'umwihariko Abafaransa kumenya ayo mateka.

    Nyuma ya raporo Duclert igaragaza uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yayo, abarokotse basabye guhabwa ubutabera.

    Bagize bati 'Nta mpamvu mwananirwa kugira uruhare mu gutuma tubona ubutabera kandi mwariboneye ibikubiye muri iriya raporo. Twifuza ko hari igihe Perezida w'u Bufaransa azasaba imbabazi abana bacu kubera uruhare iki gihugu cyagize mu kwica ababyeyi babo'.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda basabye Perezida Marcon gusaba imbabazi ku ruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarokotse-jenoside-batuye-mu-bufaransa-bandikiye-macron-bamwingingira-gusaba

  • MU MAFOTO 100: Perezida Kagame na Madamu Jean… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mata 2021, u Rwanda n’Isi muri rusange batangiye icyunamo cy'iminsi irindwi n'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'Abatutsi barenga miliyoni bazira uko bavutse.

    #Kwibuka27 byatangijwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame aho bacanye urumuri rw'icyizere, bunamira banashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 250 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Umuhango wo gucana urumuri rw'icyizere ku rwibutso rwa Gisozi, wanitabiriwe n'uhagarariye Abadipolomate bakorera mu Rwanda, uhagarariye Umuryango Uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA) ndetse n'uwari uhagarariye Umuryango w'Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, AVEGA Agahozo.

    Urumuri rw'icyizere ni ikimenyetso cy'Ubutwari bw'Abanyarwanda mu gukomeza kwiyubaka nyuma y'icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo. 

    Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Nyuma yo kuva ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakomereje muri Kigali Arena kwifatanya n'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu ijambo rye ryamaze isaha irenga, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo abagikomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahakana amateka u Rwanda rwanyuzemo. Abwira Abanyarwanda ko badakwiye guterwa isoni no guhangana n'abo bantu.

    Umukuru w'Igihugu ati 'Amateka ya Jenoside ni ukuri, niba abahakana amateka bitabatera isoni, njyewe, nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?'.

    Perezida Kagame yavuze ko Kwibuka atari umuhango usanzwe kuko wibutsa Abanyarwanda inzira y'umusaraba banyuzemo. Kandi ko kugeza ubu hirya no hino mu gihugu hakigaragara imibiri y'abishwe.

    Ati 'Ariko ntabwo twakwemera ko ayo mateka aduherana, iyi ni inshuro ya kabiri kwibuka bibaye hari iki cyorezo cya Covid 19, kuko tudashobora guteranira hamwe nk'uko bisanzwe, ibi birongerera agahinda abarokotse Jenoside, gusa kwihangana kwabo, kudacika intege no gushyira hamwe ni byo byadufasha gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu.'

    Umukuru w'Igihugu yanavuze ko nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n'ubumwe no kureba imbere nk'ubu, agaragaza ko urubyiruko ari nabo bagize umubare munini w'abaturage b'u Rwanda, iyi ari yo mpamvu abashaka kubatesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kubinanirwa.

    Mu butumwa bw'amashusho, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, yasabye abatuye Isi gushyira hamwe no kongera imbaraga mu bikorwa bigamije guhangana n'ababiba urwango, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi ku Isi.

    António Guterres yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iri mu mitwe ya benshi nk'igikorwa cyarenze intekerezo za muntu kibasiye inyokomuntu mu mateka ya vuba.

    Ati 'Twabonye ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kandi tuzi ingaruka ziteye ubwoba zibaho igihe urwango ruhawe intebe. Mu kwirinda ko aya mateka mabi yisubiramo birasaba guhangana n'amatsinda y'ababiba urwango yamaze kuba ikibazo ndengamipaka ku Isi.'

    Yakomeje ati 'Tugomba kandi kongera imbaraga zacu ndetse tugashyiraho gahunda imwe duhuriyeho mu kuvugurura no kongerera imbaraga ibikorwa duhuriyeho.'

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette bacanye urumuri rw’icyizere, bashyira indabo ku mva bunamira Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi


    Amafoto ya Perezida Kagame na Madamu muri Kigali Arena aho bifatanyije n’abasaga 500 mu #Kwibuka27






    Ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda bari bahagarariwe muri Kigali Arena mu gutangiza Kwibuka 27

    Kanda hano urebe amafoto na hano

    KANDA HANO UREBE PEREZIDA KAGAME NA MADAMU BATANGIZA #KWIBUKA27

    AMAFOTO: Muzogeye Plaisir & Urugwiro Village

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104633/mu-mafoto-100-perezida-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-batangije-kwibuka27-104633.html

  • #Kwibuka27: Dukwiriye kwibuka turushaho guhar… – #rwanda #RwOT

    Clarisse Karasira wakoze indirimbo ‘Komera’ ihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni imwe mu ndirimbo yumvwa cyane muri ibi bihe bitewe n'uburyo iririmbwemo ndetse n’ubutumwa burimo buhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iyi ndirimbo anakomoza ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ubungubu.

    Aganira na inyaRwanda.com, uyu muhanzikazi yatanze ubutumwa bw'ihumure muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ati “Ubutumwa nagenera abanyarwanda nanjye ndimo twese ni ukwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi turushaho guharanira kwiyubaka ndetse no gusenyera umugozi umwe nk'igihugu, twiyubaka mu buryo bwose butandukanye muri buri rwego.

    Ubungubu aho tugeze njya mbona abayobozi bacu babitubwira mu magambo atandukanye batubwira ko tugeze ahantu ho kwiyubaka kwacu gukwiye noneho kurenga intangiriro cyangwa indiba kuko kwiyubaka na byo bigira intambwe. Dukwiye noneho gukomeza gutera imbere muri buri rwego hatagize na hamwe hasigara inyuma''.

    Mu bundi butumwa uyu muhanzikazi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho amafoto ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Paul Kagame, ayaherekeresha ubutumwa bugira buti ‘Urumuri rutazima ashyiraho ibendera ry’u Rwanda, impore Rwanda”.

    Clarisse Karasira yahumurije abanyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka27

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104626/kwibuka27-dukwiriye-kwibuka-turushaho-guharanira-kwiyubaka-ndetse-no-gusenyera-umugozi-umw-104626.html

  • #Kwibuka27: John316 Vocal Band bakoze indirim… – #rwanda #RwOT

    Abantu 13 barimo abahanzi n’abanyempano ni bo bagize iri tsinda rishya mu muziki nyarwanda, ‘John 316 Vocal band’, abo ni Prince Nkunda, Nsengiyumva Richard, Nkomejeyezu Phoibe Martine, Irakoze Lydia, Bisabo chance, Hoziyana Peace, Ntigurirwa Danny (Danny Country), Musafiri Moise, Micomyiza Mpenzi, Rwibasira Sam, Murava Annette, Iradukunda Annah na Ishimwe Peace. Muri aba, abize ku Nyundo harimo; Hoziyana Peace, Ntigurirwa Danny, Sam Rwibasira n’abandi.

    Ubwo bashyiraga hanze iyi ndirimbo yabo nshya I see the light’, iri tsinda rifite umwihariko wo kuririmba ‘Acapella’, ryagize riti “Mu rwego rwo gukomeza kwibuka no guha agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, John316 Vocal Band yakoze indirimbo y’ihumure, I SEE THE LIGHT”. Ni indirimbo basohoye iri kumwe n’amashusho yayo, ikaba yageze hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mata 1994 ubwo u Rwanda n’Isi yose batangiraga ibikorwa byo #Kwibuka27.

    Peace Hoziyana umwe mu bagize iri tsinda akaba n’Umwanditsi waryo, mu kiganiro na InyaRwanda.com yagize ati “Ni indirimbo yo kwibuka twakoreye abanyarwanda dutanga ihumure, twabitekerejeho nk’itsinda ryose, nk’uko ubibona turi itsinda rinini ry’abantu 13 bose hamwe. Twaravuze turi ese nka team ihuriwemo n’abantu bangana gutya, ese kubera iki tutakora indirimbo yo gutanga ihumure nko muri iyi minsi yo kwibuka, indirimbo ihumuriza abanyarwanda, itanga icyizere,…”

    “Turicara twemeza ko tugomba gukora indirimbo yo kwibuka, ni muri urwo rwego twagize icyo gitekerezo”. Ku bijyanye n’ubutumwa yaha abanyarwanda nka Peace Hoziyana, yagize ati “Ubutumwa naha abanyarwanda ni ukubakomeza, ni ugutanga ihumure ku banyarwanda babuze ababo mu 1994 bakomere kandi imbere ni heza, turacyakomeye kandi tuzagera kure, ibyabaye ntabwo bizongera kubaho ukundi”. 

    Bamwe mu bagize itsinda John 316 Vocal band

    REBA HANO INDIRIMBO ‘I SEE THE LIGHT’ YA JOHN 316 VOCAL BAND

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104625/john316-vocal-band-bakoze-indirimbo-yihumure-mu-kwibuka-no-guha-agaciro-abazize-jenoside-y-104625.html

  • #Kwibuka27: Senderi na Kwacu Family basohoy… – #rwanda #RwOT

    Abagaragara muri iyi ndirimbo n'abatarimo babarizwa mu muryango 'Kwacu Family' bari bakiri bato mu 1994; ubu barakuze bamwe basoje amashuri yisumbuye na Kaminuza, bashinze ingo, abandi barikorera, ubu bose ni imbaraga z'igihugu bakuriye mu biganza bya FPR Inkotanyi yabarokoye ikabasubiza ubuzima bakongera kubaho igihe byari byarangiye, ubu imihigo irakomeje kuko Inkotanyi zabakuye mu icaraburundi.

    Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo arindwi y’ihumure Inkotanyi zabwiraga abo zageragaho zikabarokora ako kanya arimo ‘Humura ntacyo mukibaye’, ‘Ntimugipfuye’, ‘Tuje kubatabara’, ‘Abandi bari he? ‘Muhumure turi Inkotanyi’, ‘Tuje kubarokora’, abafite ibikomere muhumure turabavura, ‘Tuje kubabohora’.

    Inkotanyi zaritanze zihara ubuzima zirokora benshi mu bacitse ku icumi n'aba barimo. Uru rubyiruko 'Kwacu Family' ruvuga ko rutazatatira igihango rufitanye na FPR Inkotanyi yabarokoye ikabasubiza kubaho. Uyu muryango 'Kwacu Family' ukomoka mu Murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe mu Ntara y'Uburasirazuba.

    Iyi ndirimbo 'Mwaritanze' yaririmbwemo na Kalisa Erneste uzwi nka Samasure muri filime, Nicole uzwi muri filime City Maid n'abandi. Iyi ndirimbo igamije gufasha Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushima Ingabo zari iza RPA Inkotanyi 'zaduhaye ubuzima'.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MWARITANZE’ SENDERI YAKORANYE NA IWACU FAMILY

    Senderi avuga ko Ingabo zari iza RPA zoherejwe n'Imana 'ziduha ubuzima'. Ati 'Zoherejwe n'Imana zirokora abantu igihe bari mu ya rubamba, bari kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku munota wa nyuma ukabona zikugezeho.'

    Senderi yabwiye INYARWANDA ko yari asanzwe aririmba indirimbo zo kwibuka zivuga ku guhumuriza abarokotse Jenoside no kuririmba atanga icyizere, ariko ko kuri iyi nshuro ya 27 yahisemo kuririmba kwibuka ashimira Inkotanyi zarokoye Abatutsi muri Jenoside mu 1994.

    Ati 'Uyu ni umurongo mushya nihaye mfatanyije n'urubyiruko 'Kwacu Famil' n'abandi mu bindi bice by'Igihugu kugira ngo twibuke dushimira Inkotanyi ariko binyuze mu rubyiruko rwinshi nzaba nkorana narwo n'ahandi mu tundi turere.'

    Akomeza ati 'Ndashimira urubyiruko dukorana kenshi tubika amateka yo kwibuka no gushimira Inkotanyi zaturokoye.'

    Uyu muhanzi kandi yasabye urubyiruko kurinda ibimaze kugerwaho na Leta y'Ubumwe no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, barwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bari ku Isi yose. Ati 'Ntihazagire usenya ibyo twagezeho ubirebera (Urubyiruko). Amahirwe Igihugu cyaduhaye ntawayatwambura.'

    Senderi ari mu bahanzi bo mu Rwanda bafite indirimbo z'amajwi n'amashusho nyinshi zifasha Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Afite indirimbo yagiye ahimbira uturere, abantu ku giti cyabo, iz'ibigo by'ubucuruzi n'iza rusange zivuga ahantu hose mu gihugu. Afite indirimbo nka 'Guhanga si uguhaga', 'Twigirire icyizere', 'Nyarubuye Iwacu', 'Amateka yacu', ‘Humura nturi wenyine’ n'izindi. Indirimbo ye ya mbere yayisohoye mu 2000 akimara kuba Inkeragutabara.

    Senderi yatangiye gukora indirimbo zo Kwibuka no gushima Inkotanyi

    Senderi yahuje imbaraga n’umuryango ‘Kwacu Family’ ubarizwamo abarimo Samusure, Nicole n’abandi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MWARITANZE’ SENDERI YAKORANYE NA IWACU FAMILY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104616/kwibuka27-senderi-na-kwacu-family-basohoye-indirimbo-yo-kwibuka-ishimira-fpr-inkotanyi-yar-104616.html

  • #Kwibuka27: Perezida Kagame na Madamu bacanye… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko biba biteganyijwe ku munsi wa mbere wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni nako byagenze uyu munsi tariki 07 Mata 2021 aho Perezida wa Repubulika aherekejwe n’Umufasha we Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere cyerekana ahazaza h’abanyarwanda.

    Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. Ni igikorwa cyatangiye Perezida wa Repubulika na Madamu Jannette Kagame bashyira indabo ku mva ndetse bunamira imibiri y'inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye kuri uru rwibutso.

            Perezida wa Repubulika na Madamu babanje gushyira indabo ku mva

    Ni umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

                      Perezida wa Repubulika na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere

    Gahunda zose zijyanye no gutangiza #Kwibuka27 zikomerejwe muri Kigali Arena ahari gutangirwa ibiganiro bitandukanye, byitabiriwe n'abayobozi bakuru b'igihugu, abadipolomate batandukanye n'abandi bahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera n’abanyamadini.

    #Kwibuka27 byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda Covid-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104623/kwibuka27-perezida-kagame-na-madamu-bacanye-urumuri-rwicyizere-104623.html

  • #Kwibuka27: Ubuzima bushaririye bwa Kevin Ira… – #rwanda #RwOT

    Kevin Iradukunda Kalisa, afite imyaka 27 bisobanuye ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi atari yakujuje umwaka; nta mubyeyi cyangwa undi wo mu muryango we yamenye. Mu Murenge wa Kivugiza mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri tapi-rouge, ni ho ari kwereka umunyamakuru ko ari ho yatoraguwe; ni ko nawe yabwiwe n’uwamutoraguye.

    Ku nkengero z’umuhanda n’uruzitiro rw’ikigo cy’amashuri y’ahazwi nko kwa Kadafi i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ntashidikanya ko ari ho ababyeyi be baguye, ari na yo mpamvu adashobora kumara igihe atahageze ngo abibuke n’ubwo atabazi cyangwa ngo amenye undi wese bafitanye isano.

    Nyuma yo kujyanwa mu muryango w’uwamutoraguye ariko uyu muryango ukaza kuva muri Kigali, yakomereje mu wundi muryango na wo uza kugaragaza ko udashoboye kumwitaho akomeza atyo kurererwa mu miryango inyuranye. Monique Huss wigeze kuba umuyobozi mu nzego z’ibanze yatangiye nawe kumukurikirana ndetse amufasha kwiga.

    Iradukunda Kevin avuga ko yakuranye ubwigunge kandi bwumvikana kuri buri wese, kandi yakomeje gushakisha uwaba ari uwo mu muryango we abinyujije mu matangazo n’ibiganiro atanga ahabereye ibikorwa byo kwibuka ariko kugeza ubu nta kintu biratanga kandi biracyari umutwaro ukomeye kuri we.

    Kevin yarangije mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Musanze akaba afite akazi gaciriritse. Aho acumbitse mu Mujyi wa Kigali avuga ko ashobora kubona amafaranga yo kumutunga bidakanganye ibintu asanga byari kuba inzozi kuri we igihe atari kubasha kwiga.

    Ubuzima uyu musore yanyuzemo bwamuhaye igitekerezo cyo gushinga umuryango (CHILD OF RWANDA FAMILY) uzaba ufite inshingano zo kwita ku bana batamenye imiryango yabo aho amaze guhuza abagera kuri 30; yifuza kandi ko yazubaka hoteli izajya yinjiza amafranga afasha abana bafite ibibazo ndetse ngo ikazafungurwa ku mugaragaro n’umukuru w’igihugu.

    Uko agenda akura, ni ko agenda yitabira ibikorwa bitandukanye bimuhuza n’abandi. Aha, twamusanze yatashye ubukwe ndetse anafite inshingano ikomeye yo gutanga umugeni, ibintu avuga ko byaturutse ku kumva agomba gutera intambwe yo kwisanga mu muryango nyarwanda kuko ari wo afite.

    Ku ruhande rw’abaturanyi, ngo ubuzima bw’uyu musore burababaje cyane ariko bagashima ko agerageza kububamo ntawe ahutaje ahubwo akifuza kubana neza n’abandi.

    Ikibazo cy’abarokotse batamenye imiryango yabo kiracyahangayikishe benshi bahuye na cyo n’igihugu muri rusange, ndetse hari n’abadashobora kubona ababatangaho amakuru kuko nta kibaranga na kimwe kizwi, bikaba intandaro yo kutabona uburyo bakurikiranwa ngo bafashwe. Amazina bafite ni ayo bahabwa n’ababarera cyane ko babonywe badashobora kumenya amazina yabo cg ay’ababyeyi kimwe n’aho bakomoka.

    Kuradusenge Kenia acumbitse mu Karere ka Kamonyi, ari muri bamwe mu barerewe mu kigo cy’imfubyi cy’ababikira b’abakarikuta mu Mujyi wa Kigali: ariko kugeza ubu nawe ntarabona uwitwa uwo mu muryango we kandi yaragerageje uburyo bwose burimo gutanga amatangazo bikaba ntacyo byatanze, akaba yaranabuze amahirwe yo kwiga nibura ngo arangize amashuri abanza.

    Umuyobozi Mukuru w’ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye {(FARG), Uwacu Julienne; avuga ko ikibazo cy’abarokotse batamenye imiryango yabo gikomezwa no kuba akenshi imiryango yabo iba yarazimye, bikagorana kumenya amakuru nyayo: gusa ngo hari ingero z’abagenda babonana na bamwe mu bagize imiryango yabo ari ho ahera asaba ko hanakwifashishwa ikoranabuhanga mu guhererekanya amakuru ku bafite iki kibazo.

    Abakurikirana iby’imitekereze bavuga ko kumenya inkomoko n’ibisanira bya hafi by’umuntu ari kimwe mu bimufasha kugira zimwe mu ndangagaciro z’ubuzima busanzwe kuko hari imigenzo, imico myiza ikomoka mu muryango bikazamuherekeza mu buzima.

    Src: RBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104629/kwibuka27-ubuzima-bushaririye-bwa-kevin-iradukunda-kalisa-umaze-imyaka-27-atazi-inkomoko-y-104629.html

  • Perezida Kagame yifashishije inkuru y'ikirura n'intama, asaba Abanyarwanda kutaba insina ngufi – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yagejeje ku Banyarwanda n'inshuti zabo ubwo yatangizaga iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27 kuri uyu wa 7 Mata 2021.

    Umukuru w'Igihugu yifashishije inkuru we n'abo biganaga mu mashuri abanza babwiwe y'ikirura n'intama zahuriye ku mugezi maze ikirura gishaka impamvu zose zishoboka zatuma kirya intama.

    Ati 'Baratubwira bati hari umugezi hari amazi atemba nk'uruzi mbese […] ikirura cyari kiri aho amazi arimo aturuka kinywera amazi noneho hepfo aho amazi agana hari intama nayo yinywera amazi.'

    Yakomeje agira ati 'Noneho ikirura kibonye iyo ntama, gitangira gushaka impamvu yo kugenda ngo gicakire iyo ntama kiyirye, ariko ngo birabanza biraganira. Ikirura gihamagara intama kiravuga kiti 'Eeeh niko sha, urabona ndinywera amazi hano nawe uraho urayanduza? Uraho uranduza amazi ndimo nywa?''

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko icyo gihe intama yaciye bugufi cyane ibwira ikirura ko bitewe n'uko iri hepfo amazi adashobora kuzamuka ahubwo iramutse iyanyoye yatemba amanuka ariko ikirura cyanga kubyumva kirakomeza gishakisha urwitwazo.

    Ati 'Urimo rwose uranyubahuka, intama iti rwose mumbabarire ntabwo nari ngamije kukubahuka rwose ngusabye imbabazi nyakubahwa. Ikirura kiti hari n'undi munsi wantutse, warantutse ndabyibutse.'

    Yakomeje agira ati 'Intama iti rwose ni ubwa mbere nje kunywera kuri uyu mugezi, ikirura kiti 'urakomeje? Rwose urimo uranantera umujinya, niba atari wowe agomba kuba ari mukuru wawe cyangwa mushiki wawe waje aha ngaha. Urabyumva ikirura cyahise kiyicakira.'

    Perezida Kagame yavuze ko impamvu yahisemo kubwira Abanyarwanda iyo nkuru ari uko hari ahantu henshi usanga u Rwanda cyangwa ibihugu bya Afurika bifatwa gutyo.

    Ati 'Iyi nkuru ndayibabwira kuko rimwe na rimwe usanga dufatwa nk'uku nguku, nk'uku byabaye muri iyo nkuru, ugasanga hari umuntu uri hejuru iyo uri kuvuga ati niko sha, uri aho urimo uranantuka? Kandi utigeze unamuvugisha, ati niba atari nawe ni mwene nyoko cyangwa mushiki wawe…'

    Yakomeje agira ati 'Hari abantu bamaze igihe babitugira, ariko reka mbabwire ntimuzigere mwemera kugirwa intama, nta n'ubwo nifuza kuzaba ikirura nk'icyo twavuze mu nkuru, njyewe nzashimishwa no kuba uwo ndiwe, nkaba uwo ndiwe uzahangana n'iki kirura kimeze gutyo.'

    Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi, Perezida Kagame yanagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibihugu by'amahanga bigikomeje gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'izindi ngingo zitandukanye.

    Yavuze kandi ku biha urwaho abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda, avuga ko atari ibintu byo kwihanganira.

    Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutemera kuba insina ngufi

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Kazungu Armand


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yifashishije-inkuru-y-ikirura-n-intama-asaba-abanyarwanda

  • Ubutumwa inshuti z'u Rwanda zarugeneye mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Mbere y'icyorezo cya COVID-19 wasangaga mu gutangiza icyunamo u Rwanda rwakira abashyitsi baturutse impande n'impande gusa kuri iyi nshuro kimwe no mu 2020 iki gikorwa cyabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Nubwo bimeze gutya ariko ntibyabujije inshuti z'u Rwanda n'abadipolomate b'ibihugu bitandukanye koherereza Abanyarwanda ubutumwa bw'ihumure no gufata mu mugongo abarokotse. Abenshi muri aba batambukije ubu butumwa bwabo bakoresheje Twitter.

    Ambasaderi w'u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Mazzanti, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari kimwe mu bikorwa bya kinyamaswa byabayeho mu mateka y'u Rwanda.

    Ati 'Uyu munsi u Rwanda ruribuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse hanatangizwa icyumweru cyo kwibuka. Ni kimwe mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko bwabayeho mu mateka, bugakorwa ku muvuduko wo hejuru.'

    Today Rwanda marks the 27th Commemoration of the tragic 1994 Genocide against the Tutsis and the beginning of the commemoration week. It was one of the most terrifying episodes of ethnic violence in history, carried out at breakneck speed. @ItalyMFA @RwandaMFA @UrugwiroVillage pic.twitter.com/iWyhoTzikz

    — Massimiliano Mazzanti (@massi_mazzanti) April 7, 2021

    Ambasade ya Suède mu Rwanda ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko yifatanyije n'Abanyarwanda mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iti 'Uyu munsi ni ku nshuro ya 27 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Duha icyubahiro abayiguyemo binyuze mu kwibuka no kwigira ku mateka. Ntituzibagirwa. Twifatanyije n'u Rwanda, uyu munsi na buri munsi uko twibuka tuniyubaka.'

    Today marks the start of the 27th Commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi. We honour the victims through remembering and learning from history. We will never forget. We stand with Rwanda, today and every day, as we remember, unite and renew.#Kwibuka27 pic.twitter.com/w1w377Pw3O

    — Sweden in Rwanda (@SwedeninRW) April 7, 2021

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko by'umwihariko nka Ambasade bibuka Umunyarwanda wahoze abakorera nk'umushoferi akaza kwicwa muri Jenoside.

    Ati 'Turibuka Marc Bizimungu, wakoze muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kigali nk'umusudizi n'umushoferi kuva mu 1985 kugeza mu 1994. Marc yishwe kubera ko yari Umututsi muri Jenoside, yicanwe n'umugore we Devote Mukamana, ariko abana babo bato babiri bararokotse.'

    Ambasaderi Peter Vrooman ukunze no kumvikana avuga Ikinyarwanda yahise ahindura n'ifoto ye yari iri kuri Twitter ashyiraho indi imugaragaza yitegereza amafoto y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    We remember Marc Bizimungu, who worked at the U.S. Embassy in Kigali as a welder & a driver from 1985 to 1994. Marc was murdered because he was a Tutsi during the Genocide alongside his wife Devote Mukamana, but their two young children survived. #Kwibuka27 pic.twitter.com/LbcOlBDUfP

    — Ambassador Peter Vrooman (@USAmbRwanda) April 7, 2021

    Undi wifatanyije n'u Rwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, abinyujije kuri Twitter yavuze ko uyu muryango wifatanyije n'u Rwanda asaba Abanyafurika n'Isi yose muri rusange ko batakwibagirwa ibyabereye mu Rwanda

    L’UA de concert avec le Gouv rwandais, commémorent aujourd'hui,comme ils font depuis 2010, l'anniversaire du Génocide Contre Les Tutsi.Nous voulons ainsi rappeler aux Africains et au monde qu'un drame sans nom s'est déroulé au #Rwanda et qu'il ne doit jamais tomber dans l'oubli. pic.twitter.com/FzegkbX4ZF

    — Moussa Faki Mahamat (@AUC_MoussaFaki) April 7, 2021

    Minisitiri w'Intebe wungirije w'u Bubilgii, Sophie Wilmès, yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Bubilgi burunamira inzirakarengane zose z'iki gikorwa ndengakamere, igihugu cyacu cyavuguruye ukwiyemeza kwacyo kugira ngo ubwicanyi nk'ubu ntibuzongere kuba.'

    On this International Day of Reflection on the 1994 genocide of Tutsis in Rwanda, Belgium pays tribute to all victims of this tragedy 🕯

    🇧🇪 Our country renews its commitment for such atrocities to never happen again. The fight against impunity is crucial. #Kwibuka27 pic.twitter.com/UBaa2H4PZ8

    — Sophie Wilmès (@Sophie_Wilmes) April 7, 2021

    Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, Ron Adam, we yavuze ko ibyabaye mu Rwanda byari byateguwe ndetse ko bisa na Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust).

    Ati 'Nta mwanya izindi nyito zikwiye guhabwa, iyi yari Jenoside. Yari Jenoside yakorewe Abatutsi. Amateka agira inkuru imwe! Wari umusaruro w'igikorwa cyateguranywe ubwitonzi, ubwicanyi bw'abantu bwateguwe kandi bugakoresha intwaro zaguzwe mbere. Nka Holocaust neza neza.'

    There is absolutely no place for any other interpretation: This was a #genocide . This was a #GenocideAgainstTutsi. History has one story! It was a carefully planed Final Solution, prepared murder of a people with pre-purchased weapons. Just like the #Holocaust . @PaulKagame https://t.co/FUqPFVbRvS

    — Ron Adam (@AmbRonAdam) April 7, 2021

    Mu gihe u Rwanda rwatangizaga iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yashimye abakomeje ku rufata mu mugongo ariko yihanangiriza ababyitwaza bakagoreka inyito yayo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutumwa-inshuti-z-u-rwanda-zarugeneye-mu-gihe-cyo-kwibuka-jenoside-yakorewe

  • Musanze: Umugabo yafatiwe mu cyuho agiye kugurisha inzu itari iye – #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yari igiye kugurishwa iherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Migeshi ni iya Murindabigwi Clement w'imyaka 48 y'amavuko utuye mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Bukinanyana mu Mudugudu wa Rugeshi.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo bari bagiye gukora amasezerano y'ubugure uwari ugiye kuyigura yasabye ko akorerwa imbere y'inzego z'ibanze ariko uwari ugiye kuyigurisha amubwira ko atari ngombwa bituma na we agira amakenga.

    Muri uko kutumvikana ni bwo Polisi yahageze ku makuru yari yahawe n'undi muturage wari uzi neza nyir'inzu, ifata uwo mugabo undi bari kumwe muri ubwo buriganya ariruka aratoroka ndetse kuri ubu akaba agishakishwa.

    Andi makuru avuga ko uwo mugabo wafashwe akomoka mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, Akagali ka Bukinanyana mu Mudugudu wa Kabatesi, akaba acyekwaho ubwambuzi bushukana bwo gushaka kugurisha inzu itari iye.

    Polisi y'Igihugu yagiriye inama abaturage ko bakwiye kumenya ko ubwambuzi bushukana buhari bakagira amakenga mbere y'uko bishyura, bakabanza gushaka amakuru nyayo ku mutungo utimukanwa bashaka kugura bifashishije inzego z'ibanze.

    Uwo mugabo wafashwe yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ashyikirizwa Ubugenzacyaha ngo akorerwe dosiye aho acyekwaho Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa mu gitabo giteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu Rwanda mu ngingo ya 174.

    Mu gihe yaba abihamijwe n'urukiko icyo cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni eshatu 3 Frw ariko itarenze miliyoni eshanu 5 Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umugabo-yafatiwe-mu-cyuho-agiye-kugurisha-inzu-itari-iye