Category: Uncategorized

  • Umuhanzi w'icyamamare ukomoka mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzania yifatanyije n'abanyarwanda mubihe byo kwibuka kunshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, umuhanzi alikiba yavuzeko aterwa intimba nibyabaye mu Rwanda mugihe cy'iminsi ijana, aho Abatutsi barenga miliyoni bicwaga bazira uko bavutse

    Uyu muhanzi kandi usanzwe uzwiho kutarya indimi mu kuvugisha ukuri, yasabiye inzirakarengane kuruhukira mu mahoro kandi akaba yifuza kuzongera guhura nabo ku munsi w'izuka ry'abapfuye.

    Ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri uyu mwaka byatangijwe kumugaragaro ejo hashize na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse na madamu we Nyakubahwa Jeanette Kagame, aho bacanye urumuri rw'ikizere ku rwibutso rwa Jenoside i kigali ku gisozi, bakaza gukomereza muri Kigali Arena aho Umukuru w'igihugu yatangiye ubutumwa bwakoze ku mitima ya benshi.

    Umuhanzi Alikiba yagiye agaragaza urukundo rukomeye akunda igihugu cyuRwanda kuko akenshi hafi ya buri gikorwa rusange cy'iterambere kibera mu Rwanda agaragaza uruhare rwe, aha twavuga nko muri miss rwanda 2021 aho yagaragaje uwo yari ashyigikiye muri iryo rushanwa

    The post Umuhanzi w'icyamamare ukomoka mu gihugu cy'abaturanyi cya Tanzania yifatanyije n'abanyarwanda mubihe byo kwibuka kunshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/04/08/umuhanzi-wicyamamare-ukomoka-mu-gihugu-cyabaturanyi-cya-tanzania-yifatanyije-nabanyarwanda-mubihe-byo-kwibuka-kunshuro-ya-27-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994/

  • Min. Gatabazi yahuye na ba Guverineri bose…Baganiriye iki ? #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro byahuje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, uw’Iy’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, uw’iy’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, uw’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla ndetse n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.

    Ni ibiganiro bibaye mu gihe abaturarwanda bari mu bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse no Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yaganiriye na bariya bayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, ku migendekere myiza y’icyunamo ndetse n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Mu bihe byo Kwibuka, mu bice binyuranye by’Igihugu hakunze kugaragara ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigamije gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo kubatemera amatungo no kubarandurira imyaka cyangwa kubatera ubwoba no kubahohotera.

    Ni ibihe biba bigomba imbaraga nyinshi ku ruhande rw’inzego z’ibanze zihorana n’abaturage mu rwego rwo gukumira ibikorwa nk’ibi.

    Na none kandi inzego z’ibanze zisa nk’izifite akazi gakomeye kuko uretse ibi bihe bidasanzwe byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi, hakomeje no kugaragara ubwiyongere bw’abari gusanganwa icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo.

    Ibi biha umukoro utoroshye inzego z’ibanze zisanzwe zikurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

    Muri biriya biganiro byahuye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, baganiriye kandi ku gutunganya imitangire ya serivisi zinoze kandi zihuse no kurwanya ruswa uko yaba ingana kose.

    Banagabiriye ku kubaka ubushobozi bw’Inzego, kwihutisha ibikorwa byose Perezida wa Repubulika yemereye abatutage muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024), no gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage.

    Aba bayobozi batanu, batatu muri bo ni bashya kuko nta kwezi kurashira bahawe kuyobora Intara mu mavugurura aherutse gukorwa na Perezida wa Repubulika.

    Aba barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, uw’iy’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, n’uw’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney kandi na we yashyiriweho rimwe na bo ubwo yahabwaga kuyobora iyi Minisiteri ishinzwe inzego z’ibanze.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Min-Gatabazi-yahuye-na-ba-Guverineri-bose-Baganiriye-iki

  • Ruhango: Ishuri Ryisumbuye ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi rya Gitwe ryirukanye burundu abanyeshuri 18 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Ishuri ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi rya Collège de Gitwe riherereye mu Karere ka Ruhango, bwirukanye abanyeshuri 18 burundu bazira kugira imyitwarire mibi irimo ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge.

    Ubuyobobozi bw'iri shuri buvuga ko aba banyeshuri bihanangirijwe kenshi bishoboka ariko bakaguma ku kabo k'izi ngeso mbi.

    Aba banyeshuri 18 birukanywe, harimo abigaga mu mwaka wa 3, uwa 5 no mu mwaka wa 6, bakaba barimo abanyeshuri b'Abanyarwanda n'Abarundi.

    Nshimiyimana Gilbert uyobora iri shuri, yagize ati 'Twafashe icyemezo cyo kubirukana tutitaye ku gihe bari bamaze n'imyaka bigamo.'

    Avuga ko mu gufata iki cyemezo  batashingiye ku bwenegihugu n'inkomoko ya buri Munyeshuri, akavuga ko hirukanywe abanyamakosa.

    Yagize ati 'Ishuri ntabwo ryakwihanganira imyitwarire nk'iyi.'

    Avuga kandi ko aba bana banakoreshaga telephone kandi bazi neza ko bibujijwe bikaba binahanwa n'amabwiriza y'iri shuri.

    Ubuyobozi bw'ishuri busanzwe bufite ububasha bwo guhagarika umunyeshuri waranzwe n'imyitwarire mibi inyuranyije n'amahame ngengamyitwarire yaryo.

    College Adventiste de Gitwe ni ishuri kugeza ubu ryigaho abanyeshuri 450, rikaba rifite abiga mu cyiciro rusange n'abo mu cyiciro gikurikiraho (Section). Rifite amashami arindwi.

    Src: Igihe

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/08/ruhango-ishuri-ryisumbuye-ryabadivantisiti-bumunsi-wa-karindwi-rya-gitwe-ryirukanye-burundu-abanyeshuri-18/

  • Adeline Rwigara yahamagajwe na RIB ariko ngo ntiyakwitaba mu cyunamo #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi wigeze gufunganwa n’umukobwa we Diane Rwigara bashinjwa ibyaha binyuranye bakaza kurekurwa bagizwe abere, yari yahamagajwe na RIB kwitaba ku kicaro cyayo gikuru kuri uyu wa Kane tariki 08 Mata 2021.

    Adeline Mukangemanyi Rwigara yabwiye Ijwi rya Amerika ko nta mpamvu yumva akwiye guhamagazwa na RIB kuko turi mu bihe byo kwibuka, kandi njyewe muri iyi minisi ndi mu bihe byo kwibuka umutware wanjye.'

    Uyu mubyeyi waburanye ku byaha birimo icyo guteza imvururu muri rubanda, yakunze kugaruka ku rupfu rw’umugabo we, avuga ko yashavujwe na rwo.

    Yabwiye iki gitangazamakuru ko adashobora kwita RIB kuko ari mu bihe by’akababaro byo kuzirikana abe.

    Yagize ati 'Ntabwo nzitaba mu cyunamo, nta burenganzira bafite bwo kuntumira ku munsi wo gutangira kwibuka abanjye.'

    Adeline Mukangemanyi Rwigara na Diane Rwigara ndetse na murumuna we Anne Rwigara ubwo bafungwaga, bari batarwe muri yombi muri 2017, nyuma baza kurekurwa mu mpera za 2018 ubwo bagirwaga abere n’Urukiko Rukuru.

    Ubwo batabwaga muri yombi, polisi yabasanze mu rugo kuko bari barahamagajwe baranze kwitaba inzego z’ubutabera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Adeline-Rwigara-yahamagajwe-na-RIB-ariko-ngo-ntiyakwitaba-mu-cyunamo

  • Bamwe mu bari abanyamuryango n’abakinnyi ba Rayon Sports bazize Jenoside #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya 27 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zazize uko zavutse harimo n’abakunzi b’imikino mu ngeri zitandukanye.

    Buri mwaka guhera tariki ya 7 Mata, u Rwanda rwinjira mu cyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe mu minsi 100 gusa.

    Rayon Sports bamwe mu bakinnyi n’abayobozi bayo barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ikipe yashinzwe mu 1968, Jenoside yabaye imaze imaze imyaka 26, ikaba na yo yarashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ku nshuro ya 27 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi tugiye kurebera hamwe bamwe mu bari abakinnyi ndetse n’abanyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bamenyekanye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Dore urutonde rw’abanyamuryango ba Rayon Sports bamenyekanye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994:

    Abari abakinnyi:

    1.Murekezi Raphael Alias Fatikaramu.
    2.Munyurangabo Rongin
    3.Bosco (Mwene Ruterana)
    4.Kirangi
    5.Misili
    6.Abba
    7.Rutabingwa
    8.Kalisa
    9.Kayombya Charles
    10.Mazina
    11.George
    12.Nyirirugo Antoine

    Abari muri komite ya Rayon Sports:

    1.Mujejende Benoit
    2.Agronome Janvier
    3.Kayombya Selesi
    4.Munyamasheke

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/bamwe-mu-bari-abanyamuryango-n-abakinnyi-ba-rayon-sports-bazize-jenoside

  • Abahanzi bagize uruhare mu isanamitima n’ubumwe bw’abanywanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994.

    Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.

    Kubera aya mahano yabaye mu gihugu hari abahanzi bafashe iya mbere ngo aya mateka atazasibangana ndetse bashaka no gufasha abarokotse kwigarurira icyizere cy’ejo hazaza. IGIHE yakusanyije bagiye mu bagize uruhare mu bihangano byo komora inguma abarokotse.

    Munyanshoza

    Munyanshoza Dieudonné wamamaye nka Mibirizi iyo benshi bavuze indirimbo zo kwibuka ahita aza imbere.

    Ni umwe mu bahanzi bamaze gukora ibihangano byinshi bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akunze kuvuga ko yigeze gufungwa amezi atandutu bamwise icyitso cy’Inkotanyi.

    Munyanshoza yamenyekanye cyane ku ndirimbo ye ya mbere yise ‘Mibirizi’ ivuga ku gasozi avukaho ka Mibirizi mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba kashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu bihangano byo kwibuka, ku maradiyo, televiziyo ndetse no mu majoro atandukanye yo kwibuka usanga benshi bifashisha indirimbo ziganjemo ize.

    Afite indirimbo zitandukanye zomora imitima y’abarokotse Jenoside, iziva imuzi ibyabaye mu duce dutandukanye tw’igihugu ndetse n’izigisha abantu ibyiza by’ubumwe n’amahoro.

    Nyiranyamibwa

    Nyiranyamibwa Suzanne, ni umuririmbyi w’inararibonye waboneye izuba benshi mu bahanzi nyarwanda.

    Ni umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi, yamamaye cyane mu itorero Isamaza no mu ndirimbo zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Azwi cyane mu yitwa ‘Ese mbaze’, ‘Amahoro iwacu’, ‘Ibuka’, n’izindi.

    Nyiranyamibwa yavuye mu Rwanda mu 1973 ahunze itotezwa n’ubwicanyi bwa hato na hato bwakorerwaga abatutsi. Yabanje kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahava nyuma y’imyaka 16 yerekeza mu Bubiligi ubu aba mu Rwanda.

    Uyu muhanzi n’umuryango we bahunze nyuma y’uko se yishwe aroshywe mu Rusumo mu mwaka wa 1963. Nyina, Mukanzigiye Carolina na we yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari avuye mu Bubiligi kwivuza no gusura umuryango we wari warahungiyeyo.

    Senderi

    Nzaramba Eric uzwi nka Senderi International Hit amenyerewe mu gukora indirimbo zivuga ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Senderi yatangiye kuririmba mbere gato ya 1994, umuziki we wiganjemo indirimbo zivuga ku bumwe n’ubwiyunge, politiki y’iterambere ry’igihugu, isuku, kwirinda ibyorezo nka Sida na Malariya, ubukungu, urukundo, umutekano n’ibindi.

    Akunze no kwibanda ku ndirimbo zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze gukora indirimbo nyinshi zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside, izamagana abahembera amacakubiri ndetse n’izifasha abarokotse kwiyumvamo imbaraga n’icyizere cyo kubaho neza.

    Bonhomme

    Bonhomme yamamaye mu bihangano bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibisingiza Ingabo zari iza FPR Inkotanyi. Uyu mugabo azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ijambo rya nyuma’, ‘Kubera Ko’ n’izindi zitandukanye.

    Umwihariko ni uko indirimbo ze hafi ya zose usanga zicurangishijwe guitar gusa nta kindi gicurangisho cyashyizwemo.

    Mariya Yohana

    Mukankuranga Marie Jeanne uzwi nka Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bakunze gufasha benshi mu bihe byo kwibuka.

    Ni umwe mu bahanzi bahimbye ibihangano byafashije benshi mu gihe Inkotanyi zari ku rugamba, yabihimba ashaka kubatera imbaraga ngo bakomeze umurego kugira ngo bagere ku ntsinzi yo kubohora igihugu kandi babigezeho.

    Indirimbo ye yitwa ‘Intsinzi’ yahimbye mu 1992 yigeze kubwira IGIHE ko uretse kuba yarayihimbiye abasirikare bari ku ruganda yaje kumenya ko yaremagamo agatima n’abari bari mu Rwanda.

    Ati “Naje kumenya ko hari n’Abanyarwanda bayumviraga hirya no hino aho bari bihishe bumvaga bagiye gutabarwa. Ubu barishima iyo bongeye kuyumva kuko bibuka ibihe bitoroshye banyuzemo n’uko batabawe.”

    Umuhanzi Mariya Yohana ufatwa nk’inararibonye mu ndirimbo z’umuco gakondo w’u Rwanda, avuga ko indirimbo Intsinzi ifite aho ihuriye n’umunsi wo kwibohora, kuko ivuga uburyo Abanyarwanda baruhiye igihugu ariko amaherezo bagatsinda.

    Iyi ndirimbo kandi ngo yayifashishaga mu gihe hashakishwaga amafaranga yo gufasha abababaye, ubwo Mariya Yohana yakoraga nk’umukangurambaga cyangwa abo bita abakada afatanyije n’itorero yabagamo , bigatuma Abanyarwanda bavaga mu mahanga n’ahandi bayumva bagira ishyaka ryo kwiyubakira igihugu bafatanyije kandi bafashanya, icyabateranije kikagerwaho kandi bose bishimye.

    Afite n’ibindi bihangano byiganjemo ibyo kwibuka bifasha benshi kwigirira icyizere no kwibuka biyubaka ndetse n’izigaruka ku mateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo mu 1994.

    Grace Mukankusi

    Uyu mubyeyi w’imyaka 35 yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Icyizere’ n’izindi. Yavukiye mu karere ka Kayonza mu bana 12 ari nawe bucura. Jenoside yakorewe abatutsi yabaye we n’abo bavukanaga basigaye ari umunani kubera abandi bari barishwe n’uburwayi.

    Uyu mubyeyi ari mu barokotse Jenoside ndetse ababyeyi be bose bahitanywe nayo. Yanyuze mu nzira y’inzitane muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo yari akiri umwana ndetse iyo avuga amateka ye muri ibyo bihe amarira azenga mu maso.

    Ni umwe mu bahanzi bafite ibihangano bikunze gufasha benshi cyane mu bihe byo kwibuka.

    Munyanshoza mu bihangano bye yibanda ku byomora ibikomere n’ibivuga amateka ya Jenoside

    Nyiranyamibwa ni umwe mu bahanzi bafashije abanyarwanda abinyujije mu bihangano

    Senderi ni umwe mu bahanzi bafasha benshi mu bihe nk’ibi byo kwibuka

    Bonhomme ari mu bahanzi bazwiho kuririmba ibihangano bigaruka ku bihe byo kwibuka

    Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bafite inganzo idakama yafashije benshi

  • Samputu washutswe na Museveni ari mu myiteguro yo gutangiza ishyaka –

    Ibi bikorwa bya Samputu bishyigikiwe na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, mu mugambi amazemo imyaka wo gukora ibishoboka byose ngo ahungabanye umutekano w’u Rwanda.

    Abazi iby’iyi migambi bavuga ko Museveni yabwiye Samputu ko nk’umuhanzi wagize igikundiro mu Rwanda, ashobora gukoresha ijwi rye agafata imitima y’Abanyarwanda nk’uko Kizito Mihigo yabikoze.

    Ishyaka rya Samputu rifite intego yo kwibanda ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rikababwira ko Leta y’u Rwanda itabitayeho.

    Bivugwa ko abafatanyabikorwa ba Samputu muri uyu mugambi wo gushinga ishyaka barimo René Mugenzi, Zaneza, Claude Gatebuke, bazwi cyane mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse bakiyitirira ko bayirokotse kandi atari byo, ahubwo bakomoka ku babyeyi bagize uruhare mu guhekura u Rwanda.

    Mugenzi we aherutse guhamywa n’urukiko mu Bwongereza kwiba amafaranga ya Kiliziya yakoragamo.

    Amakuru kandi avuga ko uyu Samputu amaze iminsi mu bikorwa byo kuvuga ko Kizito yishwe na Leta y’u Rwanda, nyamara n’umuryango we warabyamaganye, ndetse ugasaba abarimo Samputu n’abandi kureka ibikorwa byo kwirirwa bamuvugiraho, aho bamuhinduye iturufu y’ibikorwa byabo bya politiki.

    Si ubwa mbere Samputu acuditse na Museveni kuko no mu bihe by’Intambara ya Kisangani, ubwo ingabo z’u Rwanda zatsindaga uruhenu iza Uganda, Samputu yari atuye i Kampala, kandi afitanye ubucuti na Museveni budasanzwe ku buryo banasuranaga.

    Nyuma y’uko umubano hagati y’ibihugu byombi utangiye kujya mu buryo, Samputu yagiye gutura mu Rwanda, kuko nta nyungu yari akibona kwa Museveni.

    Mu Rwanda yahakoreye umuziki urimo n’uhimbaza Imana, mbere y’uko yimukira muri Canada, ari naho atuye.

    Hashize iminsi agaragara mu bikorwa bitandukanye byateguwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda, by’umwihariko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jean Paul Samputu ari mu bikorwa byo gushinga ishyaka

  • Uko abahuye n’ihungabana bazafashwa muri iki gihe cyo kwibuka –

    Tariki 7 Mata, u Rwanda rwatangiye urugendo rw’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni iminsi itorohera na gato abarokotse Jenoside aribyo bituma bamwe muri bo bahura n’ikibazo cy’ihungabana.

    RBC ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje uko abahuye n’ikibazo cy’ihungabana bazafashwa, aho bazitabwaho n’abaganga babihuguriwe, abaganga basanzwe bavura indwara zo mu mutwe ndetse n’abajyanama b’ubuzima hirya no hino mu gihugu.

    Yatangaje ko abajyanama b’ubuzima ku bufatanye n’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, bazaha ubufasha abagize ihungabana mu ngo zabo, mu cyo RBC yise urwego rwa mbere.

    RBC kandi yavuze ko mu gihe uwahuye n’ihungabana adakize, abamureberera bahamagara umurongo utishyurwa wa 114. Aba bazajya boherezwa ku bitaro by’Akarere bafashwe n’abaganga babihuguriwe, abaforomo bita ku ndwara zo mu mutwe ndetse n’abahanga mu mitekerereze ya muntu. Abo babarizwa mu rwego rwa kabiri.

    Abo mu rwego rwa Gatatu, ni abavuriwe ku bitaro by’Akarere ariko bagakomeza kuremba. Aba bazajya bajyanwa ku bitaro by’icyitegererezo bibaho abaganga bavura indwara zo mu mutwe, abaforomo babitaho ndetse n’abahanga mu mitekerereze ya muntu.

    Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26, IBUKA yagaragaje ko habonetse abantu 1.412 bagaragaweho ibikorwa by’ihungabana. Muri bo 919 [ni ukuvuga 65%] bafashirijwe mu ngo hifashishijwe telefone naho 192 [bangana na 14%], bajyanywe kwa muganga cyangwa mu bigo nderabuzima, gusa muri bo uwamazeyo igihe kinini ni amasaha 24.

    Abandi 297 [bangana na 21%] bajyanywe ku bitaro bikuru naho abandi bane bajyanywe mu bitaro byihariye byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe. Aba ariko ni abari basanzwe bafite ibibazo byo mu mutwe by’igihe kirekire gusa ngo bari basanzwe bafata imiti ndetse barafashijwe.

    IBUKA yagaragaje ko mu 2019, habonetse abantu 3.656 bahuye n’ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije mu bihe byo kwibuka.

    Muri abo abagera ku 3.087 bahawe ubufasha bwihuse basanzwe aho bari mu gihe abandi bagera kuri 569 bari bafite ibibazo bikomeye ku buryo bajyanywe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga.

    Abahura n’ihungabana muri iki gihe cyo kwibuka bazajya bafashwa mu buryo bwose

  • Ruhango : Collège de Gitwe yirukanye burundu abanyeshuri 18 barimo Abarundi #rwanda #RwOT

    Ubuyobobozi bw’iri shuri buvuga ko aba banyeshuri bihanangirijwe kenshi bishoboka ariko bakaguma ku kabo k’izi ngeso mbi.

    Aba banyeshuri 18 birukanywe, harimo abigaga mu mwaka wa 3, uwa 5 no mu mwaka wa 6, bakaba barimo abanyeshuri b’Abanyarwanda n’Abarundi.

    Nshimiyimana Gilbert uyobora iri shuri, yagize ati 'Twafashe icyemezo cyo kubirukana tutitaye ku gihe bari bamaze n’imyaka bigamo.'

    Avuga ko mu gufata iki cyemezo batashingiye ku bwenegihugu n’inkomoko ya buri Munyeshuri, akavuga ko hirukanywe abanyamakosa.

    Yagize ati 'Ishuri ntabwo ryakwihanganira imyitwarire nk’iyi.'

    Avuga kandi ko aba bana banakoreshaga telephone kandi bazi neza ko bibujijwe bikaba binahanwa n’amabwiriza y’iri shuri.

    Ubuyobozi bw’ishuri busanzwe bufite ububasha bwo guhagarika umunyeshuri waranzwe n’imyitwarire mibi inyuranyije n’amahame ngengamyitwarire yaryo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-College-de-Gitwe-yirukanye-burundu-abanyeshuri-18-barimo-Abarundi

  • Abanyamakuru basabwe kwigengesera ku nyito z'amagambo bakoresha mu #Kwibuka27 – #rwanda #RwOT

    RMC yatangaje ibi mu gihe kuva kuri uyu wa 7 Mata 2021, u Rwanda rwifatanyije n'Isi kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Itangazo ry'uru rwego ryashyizweho umukono n'Umuyobozi warwo, Barore Cléophas, ryibukije abanyamakuru bose ko bagomba kwigengesera ku nyito zikoreshwa muri ibi bihe bitewe n'uko ahanini icyo umunyamakuru avuze sosiyete yumva ko ari impamo.

    Rigira riti 'RMC iributsa abanyamakuru kwitwararika muri ibi bihe bidasanzwe byo kwibuka ku nshuro ya 27 nk'uko basanzwe babikora, bakoresha inyito zabigenewe, utazizi cyangwa ukekerenya akabanza kubaza bagenzi be cyangwa CNLG.'

    Rikomeza rigira riti 'Kandi bakumira icyo ari cyo cyose cyaganisha ku guhembera amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside, ku gupfobya no guhakana Jenoside.'

    Abanyamakuru kandi nkababwira sosiyete basabwe kwirinda kuba umuyoboro w'abakora ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kugaragara mu bihe byo kwibuka.

    Umwihariko ku bitangazamakuru bikorera kuri internet

    Ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi (Online) bikunze kugarukwaho ku bunyamwuga bwabyo n'ababikorera rimwe na rimwe bikanaha urubuga umuntu runaka hatitawe ku kugenzura ubutumwa agiye gutambutsa ahubwo bagamije kwibonera ababakurikira benshi.

    RMC yashyize umwihariko kuri ibi bitangazamakuru ibisaba kwitondera uburyo bwo gusakaza inkuru no gushyiramo ubushishozi mu byo bakora.

    Ati 'By'umwihariko ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi, hamwe n'abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye nk'uburyo bwo gusakaza amakuru, kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo bitangwa ku nkuru batangaje hirindwa imvugo z'urwango, amacakubiri n'izikomeretsa.'

    RMC yifatanyije n'Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 ariko runasaba inzego zitegura ibikorwa byo kwibuka korohereza ibitangazamakuru kubona amakuru muri iki gihe cyo kwibuka.

    Itangazo rigenewe Abanyamakuru n’abakora umwuga w’Itangazamakuru mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. pic.twitter.com/Lkl1IR0Z2D

    — RMC (@RMC_Rwanda) April 6, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamakuru-basabwe-kwigengesera-ku-nyito-z-amagambo-bakoresha-mu-kwibuka27