Category: Uncategorized

  • Ibaruwa ya perezida wa FIFA yihanganisha abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yoherereje FERWAFA ubutumwa bwo gukomeza umuryango wa ruhago nyarwanda n’abanyarwanda bose muri rusange, ni mu gihe u Rwanda rwinjiye mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu ibaruwa yandikiye perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Dmascene, Gianni Infantino yagize ati“uyu munsi abantu benshi hirya no hino ku Isi barizihiza umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda mu 1994.”

    “Mu izina rya FIFA n’inshuti zanyu mu muryango mpzamahanga w’umupira w’amaguru, turashaka kugaragaza bituvuye ku mutima ko twafatanyije namwe mu kwibuka Jenoside ku nshuro ya 27.”

    “Ni igihe cyo kwibuka abarenga miliyoni bishwe, tukemeza ko aya makuba atazigera yibagirana kandi ko atazigera yongera kubaho ukundi, nidufatanya tuzubaka ejo hazaza heza.”

    Yasoje agira ati“mbifurije gukomera no guhirwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nshuti perezida tuzongere tubonane vuba.”

    FERWAFA ikaba yashimiye FIFA na perezida Infatino kuba bagaragaje ko bifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Gianni Infantino yihanganishije Abanyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/ibaruwa-ya-perezida-wa-fifa-yihanganisha-abanyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • #Kwibuka27:Tom Close aragira inama urubyiruko muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Tom Close umenyerewe mu ndirimbo nyarwanda zitandukanye, aragira inama abakiri bato muri ibi bihe U Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27.

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda yatanze Ubutumwa ku rubyiruko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Tom Close yagize ati 'Abanyarwanda by'umwihariko abakiri bato dukwiriye guharanira ko Jenoside itazongera kuba kandi tukumva ko kubikora dutyo ari bwo tuba twibutse neza abacu bazize akarengane k'uko baremwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994''.

    Abajijwe kandi ku musanzu we nk'umuhanzi mu kubaka u Rwanda rushya rwifuzwa na buri wese.

    Yagize Ati 'Guhora kandi duharanira ubumwe bw'abanyarwanda no gusigasira uburenganzira bwabo bungana ku gihugu cyacu. Umusanzu wanjye ni ugukebura abatannye bakareka inzira y'ubumwe bw'abanyarwanda n'iterambere ry'igihugu cyacu. Guhwitura no kwamagana abashaka gusubiza igihugu cyacu mu icuraburindi cyahozemo bashaka indonke zabo bishingikirije amoko atagifite intebe mu gihugu cyacu''.'Ndasaba urubyiruka gukanguka, rukareka kujya rugendera mu bigare, rugashishoza rukayungurura, ibyo rwumvise mbere yo kwemera kurogwa kandi rukamenya ko ak'imuhana kaza imvura ihise''.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kwibuka27tom-close-aragira-inama-urubyiruko-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Rubavu: Imibiri y’abazize Jenoside igiye kwimurirwa mu nzibutso zitandukanye –

    Imibiri izimurwa ni iyari ishyinguye mu mva zitandukanye zo muri aka karere ndetse n’iyari mu nzibutso zimwe ikajyanwa mu zindi binyuze muri gahunda uturere dufite yo kugabanya umubare w’inzibutso kugira ngo dusigarane nke tubasha gucunga neza.

    Uhagarariye IBUKA mu Karereka Rubavu, Bisengima Innocent, yabwiye IGIHE ko ibizakorwa mu minsi 100 yo kwibuka byiganjemo ibyo kwimurira imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ikiri mu mva zitandukanye mu nzibutso za Jenoside ziherereye muri aka karere.

    Yavuze ko ku itariki ya 9 Mata 2021, muri aka karere hazaba igikorwa cyo kwimura imibiri 147 iri ku rwibutso ruri mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rustiro hanyuma ishyirwe mu rwibutso rwo ku Nyundo.

    Ati “Ni ukuvuga tuzibukira mu ngo ariko dufite ibikorwa bitatu bizakorwa muri iyi minsi 100, tariki 9 tuzimura imibiri 147 iri i Rutsiro mu Murenge wa Nyamyumba n’uwa Kivumu mu yari Komine Nyamyumba iza ku Rwibutso rwa Nyundo ndetse ku itariki ya 30 z’uku kwezi n’ubundi tuzashyingura imibiri 142 yabonetse ku Kibuga cy’indege cya Gisenyi tunimure urwibutso rwa Rugerero.”

    Yongeyeho ko hari n’imibiri 17 yabonetse bazashyingura mu rwibutso rwa Bigogwe ruri mu Murenge wa Kanzenze anashimangira ko kwimura iyi mibiri bizafasha ababuze ababo kujya bibuka bitabagoye kandi neza.

    Bisengimanaa yaboneyeho gusaba abazi ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside gutanga amakuru kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

    Ati “Birumvikana abantu ntabwo batugaragariza ahantu hari imibiri ni nayo mpamvu dusaba abantu bazi aho iri ko bayitugaragariza tukayishyingura mu cyubahiro kuko iki kiri muri bimwe mu bidindiza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko iyo tuyibonye bidufasha bikatugarurira icyizere ariko kuba hari abantu bahisha amakuru ntibayitugaragarize baba batari biyumvamo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.”

    Yasoje asaba ko abagifite ingengabitekerezo n’ipfobya ndetse n’ihakana kubireka, ko bakwiriye gukomeza guhabwa inyigisho zibereka ko ibyo barimo bidakwiye.

    Urwibutso rwa Bigogwe rushyinguwemo imibiri 8899 biteganijwe ko ruzashyingurwamo indi 17 yabonetse uyu mwaka

  • Samputu wahindutse igikoresha cya Museveni ari mu myiteguro yo gutangiza ishyaka –

    Ibi bikorwa bya Samputu bishyigikiwe na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, mu mugambi amazemo imyaka wo gukora ibishoboka byose ngo ahungabanye umutekano w’u Rwanda.

    Abazi iby’iyi migambi bavuga ko Museveni yabwiye Samputu ko nk’umuhanzi wagize igikundiro mu Rwanda, ashobora gukoresha ijwi rye agafata imitima y’Abanyarwanda nk’uko Kizito Mihigo yabikoze.

    Ishyaka rya Samputu rifite intego yo kwibanda ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rikababwira ko Leta y’u Rwanda itabitayeho.

    Bivugwa ko abafatanyabikorwa ba Samputu muri uyu mugambi wo gushinga ishyaka barimo René Mugenzi, Zaneza, Claude Gatebuke, bazwi cyane mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse bakiyitirira ko bayirokotse kandi atari byo, ahubwo bakomoka ku babyeyi bagize uruhare mu guhekura u Rwanda.

    Mugenzi we aherutse guhamywa n’urukiko mu Bwongereza kwiba amafaranga ya Kiliziya yakoragamo.

    Amakuru kandi avuga ko uyu Samputu amaze iminsi mu bikorwa byo kuvuga ko Kizito yishwe na Leta y’u Rwanda, nyamara n’umuryango we warabyamaganye, ndetse ugasaba abarimo Samputu n’abandi kureka ibikorwa byo kwirirwa bamuvugiraho, aho bamuhinduye iturufu y’ibikorwa byabo bya politiki.

    Si ubwa mbere Samputu acuditse na Museveni kuko no mu bihe by’Intambara ya Kisangani, ubwo ingabo z’u Rwanda zatsindaga uruhenu iza Uganda, Samputu yari atuye i Kampala, kandi afitanye ubucuti na Museveni budasanzwe ku buryo banasuranaga.

    Nyuma y’uko umubano hagati y’ibihugu byombi utangiye kujya mu buryo, Samputu yagiye gutura mu Rwanda, kuko nta nyungu yari akibona kwa Museveni.

    Mu Rwanda yahakoreye umuziki urimo n’uhimbaza Imana, mbere y’uko yimukira muri Canada, ari naho atuye.

    Hashize iminsi agaragara mu bikorwa bitandukanye byateguwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda, by’umwihariko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jean Paul Samputu ari mu bikorwa byo gushinga ishyaka

  • Jenoside yabaye n’ubundi mfite uruguma, papa bamundasiye mu maso – Jean Lambert Gatare gufana Rayon Sports biri mu byamurokoye #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba umuyobozi wungirije wa Radio Isango Star&TV, umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya, Jean Lambert Gatare avuga ko Jenoside ijya kuba yabaye afite uruguma yatewe n’interahamwe, gusa kuba umufana wa Rayon Sports byagiye bimurokora, ni mu gihe se umubyara bamumwiciye mu maso ye.

    Jean Lambert Gatare afite imyaka 51 y’amavuko, ni umugabo wubatse ufite abana n’umugore. Avuka kuri Gatare Anicet na Mukankaka, avuka mu muryango w’abana 8 akaba ari imfura, bane muri bo(abakob wa 2 n’abahungu 2) ndetse na se umubyara bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yasigaranye na nyina, baramuna be babiri na mushiki we umwe.

    Yavukiye Nyange muri Komine Kivumu ubu ni mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba. Kubera Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, byatumye bimuka muri Ngororero ubu bakaba batuye muri Ruhango ari n’aho ababyeyi bakomoka.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI kibanze ku buhamya bwe n’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Jean Lambet Gatare yavuze ko yabaye ari hafi kuzuza imyaka 25, icyo gihe yari umwalimu mu ishuri ryisumbuye rya Nyange rimwe ryavuyemo abanyeshuri b’intwari.

    Ati'Jenoside iba njye nari mukuru nari mfite imyaka hafi 25, nari perezida w’ishyaka ryitwa Parti Liberal(PL) muri iyo komine yitwaga Kivumu, uretse ibyo nari umwalimu muri ririya shuri ryisumbuye rya Nyange mujya mwumva havuye abanyeshuri b’intwari, benshi muri bo bari abanyeshuri banjye, natangiye kuhigisha mu 1990 Jenoside yabaye ari ho nigisha.'

    Ubwo Jenoside yabaga we n’umuryango we bahungiye kuri Kiliziya ya Nyange ari naho baje kwicira se, we n’abandi bake batarenze 20 babasha kurokoka.

    Ati 'Jenoside itangira njye n’umyryango wanjye twahungiye muri Kiliziya ya Nyange, hanyuma bamwe barahicirwa abandi bake cyane batagera no ku bantu 20 nanjye ndimo dusohokamo tubasha kugera mu bice bya Gitarama(ubu ni Muhanga) ari naho FPR Inkotanyi yadusanze kugira ngo itubohore.'

    Yakomeje agira ati 'Gusohoka muri Kiliziya ya Nyange turi bazima ntabwo navuga ko ari ubundi butwari kuko ni Kiliziya batubwiye ko yarimo abantu ibihumbi 2 ariko ntekereza ko bashobora kuba banarenga, tugasohokamo tutarenze 20 ni uko umunsi w’umuntu uba utaragera, habayeho kwirwanaho ndasohoka njya gucumbika ku muntu wari inshuti y’iwacu wari utuye hafi ya Kiliziya, atubera umuntu mwiza aturarana ijoro rimwe, turakomeza, nta zindi mbaraga ni uko umunsi wari utaragera kandi ntabapfira gushira.'

    Amwe mu matariki atazibagirwa hari itariki ya 13 Mata ubwo batangiye kugaba ibitero kuri Kiliziya ya Nyange bakagerageza kwirwanaho ariko interahamwe zikaza kubarusha imbaraga ari nabwo bishe se umubyara bamwiciye mu maso ye, hari tariki ya 15 Mata 1994, uyu munsi nibwo yabonye imirambo myinshi kuko nibwo basenye Kiliziya ya Nyange.

    Ati'Papa ni we muntu wa mbere biciye hariya kuri Kiliziya ya Nyange ku itariki ya 15 Mata, ari nabwo batangiye gusenya Kiliziya, amakuru twabonye muri Gacaca ni uko bamaze iminsi 3 bagenda bamuzererana muri Nyange yose, bumva ko bishe umuntu w’umututsi w’igitangaza, abandi hari barumuna banjye biciye muri Kiliziya, bashiki banjye bari bashoboye gusohokamo babicira mu nzira babajugunya muri Nyabarongo.'

    'Papa bamurashe duhagararanye, we twagize amahirwe, nabyita amahirwe ntabwo bamutemuaguye cyangwa se ngo bamushinyagurire, hari umujandarume wari uhari yari yahaye amafaranga amubwira ngo nibanatwica uzagire akana kanjye kamwe usigarana, yari yamuhaye amadorali 50, bamwishe afite amadorali mu mufuka, yaramubwiye ngo aho kugira ngo bagushinyagurire ngiye kukurasa undi ati waba ugize neza ahita amurasa urufaya rw’amasasu umurambo we barawirukankana, ni nabwo nanjye nabonye umwanya wo kwiruka njya kwihisha mu bihuru.'

    Umunsi biciyeho se na murumuna we muri Jenoside ni imwe mu minsi atazibagirwa

    Undi munsi avuga ko atazibagirwa ni umunsi bishe murumuna we bamusanze aho bari bihishe arimo kota akazuba akanga kubatanga ngo nabo babice akemera gupfa wenyine abitangiye.

    Ati'Undi munsi ni umunsi bishe murumuna wanjye Jacques Norbert Gatare, impamvu bingora mu mutima ni uko twari twageze ahantu numva ko bishoboka kuko bamwishe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu, twumva ko Inkotanyi ziri hafi, twagize ibyago interahamwe zitwa za Uwitije zimenya umuryango twahungiyemo, ziraza tugira ibyango zisanga ari we urimo kota akazuba hanze baba ari we baheraho.'

    'Yabaye umuntu w’umugabo, baramubajije ngo mukuru wawe ari he, ati njye nahunze mva i Kigali (kuko niho yabaga), mukuru wanjye byatangiye ari i Kibuye bambwiye ko yapfiriye i Nyange muri Kiliziya, ariko mu mutima we yaravugaga ngo twese baratwica ariko we narokoka acume iminsi yazareberera barumuna bacu bazarokoka nabo.'

    Nyuma y’uko bishe murumuna we, umuryango wari ubacumbikiye wabasabye ko we na mama we bahava hagasigara baramuna be kugira ngo interahamwe zitazabica bose, ku bw’amahirwe abo barumuna be baje kuharokokera, FPR Inkotanyi niho yasanze.

    Kuba umufana wa Rayon Sports ni kimwe mu bintu byagiye bimufasha ndetse arokoka Jenoside, ni nyuma yo kumutwara inshuro nyinshi bagiye kumwica bagasanga ari umufana wa Rayon Sports bakamureka.

    Ati'ndi umuntu wagize amahirwe yo kudakomeretswa n’interahamwe, iteka zarantwaraga, abantu benshi baravuga ngo ndi umufana wa Rayon Sports(…) sinzibagirwa ahantu bigeze kunjyana kuri bariyeri ya Nyabisindu ya Muhanga, bagiye kunyica haza interahamwe yitwa Bosco arambwira ngo ariko nkuzi he? Kuko nabaye i Kigali cyane ndavuga nti ushobora kuba unzi za Gatsata, ku Mumena kuko naho twahatuye.'

    'Arambwira ngo ntabwo wigeze ujya ku Kicukiro? Ndamubwira nti ntabwo nigeze ntura Kicukiro ariko nazaga Kicukiro nje kureba imyitozo ya Rayon Sports, ahita ambwira ngo uri umurayon? Nti yego, arambwira ngo ntiyakwica umurayon ngo nzagende nicwe n’abandi, ndokoka ntyo.'

    Jenoside ijya kuba yabaye afite uruguma ku jisho nyuma yo gukubitwa n’umwalimu witwa Eugene bigishanyaga i Nyange amuziza ko yishimiye ko uwitwa Katumba wari mu bakomeye ishyaka rya CDR yapfuye, bamubwiye iyo nkuru yaravuze ngo'naravuze nti se na we yapfa? Narinzi ko agira umubiri udakorwaho bavuga ko ari ba burende, none se burende ije gupfa ite? Umu CDR twigishanyaga witwa Eugene aterura ikintu arakinkubita, Jenoside yabaye n’ubundi narakomeretse ku jisho.'

    Tariki ya 4 Kamena ni itariki nayo avuga ko izamuhora mu mutwe kuko ari bwo Inkotanyi zabagezeho zikabarokora(yari kumwe na nyina) ubwo zafatanga Umujyi wa Muhanga, yumvise bameze nk’abavuye mu mva bazutse bagarutse ib’umuntu, ahora yishimira ko FPR Inkotanyi yafashe igihugu kuko atiyumvisha uburyo byari kumera iyo abateguye Jenoside bagumya kuyobora igihugu.

    Avuga ko kugira ngo bagere i Muhanga bavuye Nyange ari urugendo rutari rworoshye kuko bahageze hafi icyumweru kandi mu busanzwe ari amasaha make, byatewe n’uko bagendaga bihisha, rimwe na rimwe bakabavumbura.

    Yishimira kuba FPR Inkotanyi yararokoye igihugu

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/jenoside-yabaye-n-ubundi-mfite-uruguma-papa-bamundasiye-mu-maso-jean-lambert-gatare-gufana-rayon-sports-biri-mu-byamurokoye

  • Uko byari byifashe ku wa 08/04/1994 : Ubwicanyi bwari bwakajije umurego #rwanda #RwOT

    Iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye mu Kiryamocyinzovu muri Taba

    Ubwicanyi muri Komine Taba muri Gitarama bwatangiye gukaza umurego guhera tariki ya 8/04/1994. Interahamwe zashyize bariyeri ahantu hatandukaye harimo ahitwa Rwabashyashya, Buguri, Gishyeshye no mu nkengero z’ibitaro bya Remera i Rukoma. Uwitwa Kubwimana Silas wari umuyobozi wa MRND muri Komine Taba wari ufite ijambo rikomeye yaje gukoresha inama mu Kiryamocyinzovu, yatangaje ko umwanzi ari Umututsi, ko bagomba kumutanga, akomeza abeshya ko Abatutsi bacukuye ibyobo byo kuzashyiramo Abahutu. Buhoro buhoro batangiye kugenda bajyana Abatutsi aho mu Kiryamocyinzovu bari barise CND kuva tariki ya munani baricwa.

    Ku isonga hari uwitwa Kubwimana Silas niwe wayoboye ubwicanyi, niwe watangaga itegeko ryo kwica : 'uriya mu mwice, uriya mumureke nzamwiyicira'. Abicanyi bahoraga aho kuri Komini bategereje Kubwimana kugira ngo ababwire gahunda yo kwica. Abatutsi baje ari benshi aho kuri Komini, basanga Interahamwe zibategereje, kandi hatanzwe amabwiriza ko uza bahita bamujyana aho mu Kiryamocyinzovu akicwa. Habaga hari abashinzwe kubica, abandi bafite akazi ko kubarimiraho ibisinde, hari n’ umuringoti muremure bagatondekamo imirambo. Intwaro zakoreshejwe mu kubica ni impiri, udufuni n’imbunda.

    Burugumesitiri Mubiligi Jean-Napoleon wa Komini Kamembe yayoboye iyicwa ry’Abatutsi kuri Paruwasi ya Nkanka

    Mu cyahoze ari Komini Kamembe, ubu ni mu Karere ka Rusizi, Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Nkanka, kuri Komini yahoze ari iya Kamembe no mu Busekanka. Guhera tariki ya 8 Mata, Abatutsi batangiye guhungira kuri Paruwasi ya Nkanka

    kuko ubwicanyi no gutwikira Abatutsi byari byatangiriye ahitwa Gitwa na Murambi.Impamvu yatumye Abatutsi bahungira kuri iyi Paruwasi ya Nkanka ni uko bari basanzwe bahahungira ntibahicirwe kandi na Burugumestre wari uwa Komini Kamembe, Mubiligi Jean-Napoléon yari yavuze ko Abatutsi umutekano wabo uri bucungirwe kuri Paruwasi ndetse yoherezayo n’Abapolisi bo kubarinda. Ariko sicyo yari agamije, ahubwo yashakaga kumenya Abatutsi bahari uko bangana no gucunga ngo batazabacika bagahungira muri Zayire.

    Burugumesitiri Mubiligi Jean Napoléon afatanyije n’uwari Padiri mukuru wa Nkanka, Ngirinshuti Thaddée bakoranye inama n’Interahamwe zari zikomeye zakoreraga muri Komini Kamembe bategura kwica Abatutsi. Umunsi ukurikiyeho Interahamwe zaraje zirabica zikoresheje Gerenade, ubuhiri bitaga 'nta mpongano y’umwanzi', imipanga, inkota, n’izindi ntwaro zitandukanye. Kugira ngo Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Nkanka batazirwanaho nibaterwa, Padiri Ngirinshuti Thaddée yamburaga Abatutsi intwaro zose (amacumu, imihoro, inkoni, imiheto n’imyambi) babaga bahunganye ababwira ati : 'nta mpunzi ihungana intwaro, yagiraga ngo nibaterwa hatazagira uwitabara'. Ikindi ni uko abapolisi bari babarinze bari bafite icyumba kwa Padiri cyari kirunzemo imbunda na Gerenade, bikaba byarakoreshejwe n’Interahamwe zije kubica. Kuri Komini ya Kamembe hiciwe Abatutsi 60 bari bahahungiye.

    Yusufu Munyakazi, Marcel Sebatware wayoboraga CIMERWA batsembye ABATUTSI bahungiye ku ruganda rwa Sima rwa CIMERWA

    Mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Muganza, mu Kagari ka Shara ahahoze ari muri Komini Bugarama, Segiteri ya Muganza, ahitwaga muri 'Cellule Spécialisée' niho Abatutsi bicirwaga. Aha niho Interahamwe yari ruharwa Yusufu Munyakazi yavukaga. Abatutsi baho ntibigeze babasha guhunga ngo biyegeranye babashe guhangana n’Interahamwe, ahubwo guhera kuwa 08/04/1994 batangiye kwicwa, bakabavana mu ngo iwabo bakajya kubicira kuri CIMERWA.

    Kuri CIMERWA, Umuyobozi mukuru wayo, Marcel Sebatware, ukomoka mu cyahoze ari Komini Mukingo, ubu akaba ari mu gihugu cy’Ububirigi, na 'Directeur technique' Ntawumenyumunsi Jean Marie Pascal ukomoka muri Rubavu, ubu akaba atuye mu Buholandi, nibo batanze urutonde rw’Abatutsi bakoreraga muri CIMERWA ngo bicwe ndetse basaba n’abakozi baho kubasohora babashyira Interahamwe. Ku bakozi barengaga 500, uru ruganda rwarakoragamo Abatutsi bagera kuri 80 kandi hafi ya bose barishwe, uretse bake bahunze mbere. Kuri CIMERWA akaba ariho hari bariyeri ikomeye cyane muri Segiteri ya Muganza mu 1994.

    Abatutsi benshi biciwe muri Buhinga muri Cyangugu

    Buhinga iri mu ihuriro ry’imihanda minini itatu, uturuka i Rusizi, uturuka i Nyamasheke n’uturuka muri Nyungwe. Aho muri Buhinga hashyizwe bariyeri yari iriho Interahamwe nyinshi, harimo izikomeye nka Makambira, Damien alias Shitani, Muhutu wari umwarimu, Gitare na Mugenzi.

    Kuri iyi bariyeri guhera tariki ya 07/04/1994 batangiye gukubita no gutoteza Abatutsi bahacaga bajya gusoroma icyayi abandi bakabambura ubusa bababwira ngo nibabyine barebe. Kuwa 08/04/1994 nibwo hiciwe Abatutsi bane. Abatutsi batatwikiwe, batangira kwicwa. Interahamwe zo muri Segiteri ya Bushekeri zatangiye kugota Abatutsi bo muri uyu Murenge. Bagose Abatutsi bo muri Serire ya Ruvumbu, Rundwa na Nyanza uwo bafashe wese bakamuzana ku Buhinga bakamwica bakamujugunya mu kirombe cyari cyaracukuwe ku Buhinga. Interahamwe zari zaratanze amabwiriza ko Abatutsi bazajya bicirwa hamwe kugirango n’utaraboneka nawe abashe gushakishwa.

    Muri iki kirombe, bajugunyagamo abantu bakiri bazima, abandi bakabatema ariko ntibabamaremo umwuka kandi babatemye amaboko n’ibirenge ku buryo batabasha kurira bakazapfa bababaye.

    Kolonel Anatoli Nsegiyumva yategetse ko Abatutsi bo ku Nyundo barimburwa

    Koloneli Anatoli Nsengiyumva yategetse ko abasilikari n’interahamwe bica Abatutsi bose bari ku Nyundo, mu iseminari, mu bitaro, mu mashuri, n’abandi baturage. Tariki ya 07 Mata 1994 Abatutsi bamwe bahungiye mu Iseminari nto ya Nyundo, bicwa uwo munsi. Abarokotse bahise bazamuka basanga abandi kuri Diyosezi ku itariki ya 08/04/1994 birirwa barwana n’Interahamwe. Igitero cyinjiye mu Kiliziya kiri kumwe n’abasirikare bica Abatutsi bari mu kiliziya.

    Umupadiri witwaga Deogratias Twagirayezu niwe wishwe bwa mbere mu iseminari yishwe n’Interahamwe zaturutse muri Kibilira.

    Bamwe mu nterahamwe zikomeye zayoboye ubwicanyi ku Nyundo ni Nkundabanyanga Fidèle wari assistant medical, Kabiligi Stanislas wari Konseye wa Segiteri Muhira, Mpozembizi Marc wari Burugumesitiri wa Komini Rubavu na Padiri Nturiye Edouard alias Simba. Uyu afungiye mu Rwanda kubera ko icyaha cya jenoside cyamuhamye, yakatiwe igifungo cya burundu.

    Koloneli Anatoli Nsengiyumva na Lt Colonel Alphonse Nzungize bakomereje ubwicanyi muri Kaminuza y’Abadiventisti ya Mudende

    Kaminuza y’Abadiventisti ya Mudende yari yubatse muri Segiteri ya Mudende igice kimwe ikindi kiri muri Segiteri ya Mugongo muri Komini Mutura, Perefegitura ya Gisenyi. Ubu ni mu Murenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abicanyi batangiye gutera Abatutsi mu ngo zabo ku itariki ya 07/04/1994 bituma Abatutsi bayihungiramo bahizeye amakiriro kubera abazungu bayikoragamo bari biganjemo Abanyamerika. Bahageze umuzungu w’Umunyamerika wari uhari yabatse inkoni zabo arazibika azi ngo bari burindirwe umutekano, agerageza kubahisha agenda abashyira mu byumba bitandukanye. Nko mu masaha ya saa cyenda z’amanywa abicanyi bagabye igitero muri Kaminuza abonye bikomeye za nkoni azisubiza Abatutsi bagerageza kwirwanaho.

    Abagabo barwanishaga inkoni, abagore n’abakobwa barwanisha amabuye n’amatafari. Birukanye ibitero by’Interahamwe inshuro eshatu, biza bikaneshwa. Nyuma rero haje kuza igitero cy’abasirikare b’Ikigo cya Bigogwe bayobowe na Lieutenant Colonel Alphonse Nzungize ku itariki ya 08/04/1994 ubwicanyi buhita bukaza umurego. Nibwo babateyemo za grenades, babarasa amasasu menshi cyane hagwa Abatutsi benshi.

    Abari ku isonga mu bwicanyi bwahakorewe ni Burugumestre wa Komini Mutura Bakiye J. Berchmans, abandi ni ba Konseye na ba Resiponsabule babishishikarizaga abaturage. Abaguye muri Kaminuza ubu bashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kanzenze ruri mu Murenge wa Kanzenze.

    Abatutsi benshi biciwe kuri Bariyeri ya Mizingo muri Komini Mutura

    Ahantu hitwa kuri Mizingo muri Serire Kanyirabigogo, Segiteri Kanzenze muri Komine Mutura ubu ni mu mudugudu wa Mizingo, Akagari ka Kanyirabigogo, mu Murenge wa Kanzenze hari bariyeri ikomeye yayoborwaga na Ntamaherezo wari Perezida wa MRND muri Komine Mutura. Inama zateguraga Jenoside zakorerwaga iwe. Kuva iyo bariyeri yajyaho mu 1990 Ntamaherezo yaricaga agakiza.

    Iyi bariyeri yagiye itoteza Abatutsi bigeze mu 1994 ku itariki ya 08/04 mu gitondo nka saa moya hiciwe abantu benshi harimo abarokokeye mu rusengero rwa Bweramana.

    Ku Mashyuza muri Nyamyumba, no muri BRALIRWA Interahamwe zahiciye Abatutsi benshi

    Ku mashyuza ni mu Mudugudu wa Rambo, Akagari ka Kiraga, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

    Ku itariki ya 08 Mata 1994, kuri BRALIRWA hiciwe abashoferi cumi n’umwe

    (11)b’amakamyo babaga baturutse hirya no hino mu gihugu baje kurangura ibinyobwa bya BRALIRWA. Interahamwe zabakuye mu macumbi akodeshwa (Lodges) aho bakundaga gucumbika iyo bababaga baje kurangura zirabashorera zibajyana kubicira ku Mashyuza. Abazwi cyane mu babigizemo uruhare ni uwitwaga Musafiri na Sibomana.

    Imibiri y’abishwe ikaba yarahavanywe ijyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kanzenze.

    Kinyinya muri Kigali ni hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi tariki ya 8 Mata 1994

    Tariki ya 08/04/1994 mu Murenge wa Kinyinya, Abatutsi bagera kuri 200 bahungiye mu kigo cy’Abadage (Deutsche Welle) cyakoreraga i Kinyinya kubera ko bari bahizeye umutekano.

    Nyuma y’iminsi 2 abasirikare bari mu kigo cya Kami batumye ku buyobozi bwa Deutshe Welle ko bamenye ko bahishe Abatutsi, ko babasaba kubasohora mu kigo cyabo. Nyuma Abadage barahunze bahasiga Uwimfura Callixtte wahakoraga. Uwo munsi abonye ko bamaze kurira indege yahise ahuruza izindi Nterahamwe zari i Kinyinya ngo zize zimufashe kwica Abatutsi bari buzuye muri icyo kigo. Baraje barabica harokokamo abantu batatu gusa.

    Kuri uyu musozi wa Kinyinya hari Interahamwe ebyiri za ruharwa mbere y’uko Jenoside nyir’izina itangira arizo : Uwimfura ariwe wamariye Abatutsi muri Deutsche Welle na Adjudant Chef Zirimwabagabo wari umutoza w’Interahamwe. Zirimwabagabo yajyaga ku kabari akagura inzoga akabanza akayisomyaho imbwa ye yarangiza agaha Umututsi. Iyo yabyangaga baramukubitaga bakamumena imbavu agahinduka ikimuga. Abandi bishe Abatutsi cyane i Kinyinya ni abapolisi ba Komini. Kugeza ubu Abatutsi bose biciwe i Kinyinya banahakomoka bakaba banditse ku rwibutso rwaho ni 441 ariko bakaba barashakishije abandi baburaga bagasanga ari abantu 77.

    Muri Gatonde, Umurenge wa Mugunga, muri Perefegitura ya Ruhengeri Abatutsi baroshwe mu mugezi wa Mukungwa

    Abatutsi bari batuye muri Mugunga, mu cyahoze ari Komini Gatonde yari yegeranye n’iya Ndusu baroshywe mu mugezi wa Mukungwa, ahitwa i Bukeri ku gice kigana mu gace k’ubucuruzi n’isoko rya Vunga. Bukeri ni icyambu kiri ku mugezi wa Mukungwa gihuza Imirenge ya Shyira (Nyabihu) na Mugunga (Gakenke). Kuva ku itariki ya 8 Mata- 22 Mata 1994, Abatutsi bakusanyirizwaga aho hantu bakabohwa nyuma bakajugunywa mu mugezi wa Mukungwa bababwira ko babohereje mu mishyikirano i Arusha muri Tanzaniya, bahurijwe ku kiraro cyubatse hagati ya za komini Gatonde na Ndusu.

    Mu bayobozi babigizemo uruhare harimo Konseye Nsanzubukire Erneste, Burugumesitiri Nizeyimana Jean Bosco, uwayoboraga MRND muri Komini Ndusu Nizeyimana Gaspard alias Kaguta, SuPerefe Nzanana Dismas, Perefe wa Ruhengeri Nsabumugisha Basile, na Aloys na Mutabaruka ex-FAR, wari umucunga gereza.

    Zigiranyirazo Protais ku isonga ry’abarimburiye Abatutsi ku musozi wa Kesho, Umurenge wa Muhanda, muri Ngororero

    Ku musozi wa Kesho, bakunze kwita mu Rubaya, ni mu gace k’umusozi wa Rubaya hari imirima myinshi y’icyayi ndetse n’Uruganda rw’Icyayi (Usine à Thé Rubaya). Ni mu cyari Komini Gaseke aho Abatutsi b’Abagogwe (mu nkengero z’umusozi wa Bigogwe ugera no mu Karere ka Ngororero) birwanyeho batera amabuye n’amacumu ndetse barwana n’Interahamwe kugeza ubwo bishwe barashwe n’abasirikare ubwo ku itariki ya 08 Mata 1994, baje babarashisha imbunda zitandukanye.

    Zigiranyirazo Parotais, wari musaza w’umugore wa Perezida Habyarimana, burugumesitiri wa Gaseke Bazubahande Ignace na Djaribu Anastase wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Rubaya nibo bateguyeoboye ubwicanyi muri ako gace.

    Henshi mu Rwanda, ubwicanyi bwakoranwe ingufu bushingiye ku mugambi wo kurimbura Abatutsi

    Guhera tariki ya 8 Mata 1994, ubwicanyi bwakwiriye mu gihugu cyose.I Rwankuba mu Murenge wa Murambi hishwe Abatutsi barenga 500, bicwa n’Interahamwe n’abaturanyi babo. Igitero cyari kiyobowe na Konseye Bizimungu Jean, warundanyirije Abatutsi bose hamwe barabatwika.

    Muri Kiziguro, ku Rukungu ubu ni mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro, mu masaha 2 gusa Abatutsi hafi ya bose bari bahatuye bari bamaze kubica.

    Bishwe n’Interahamwe zo mu Bishenyi na Rukungu, zari ziyobowe na Gakwerere Aloys na Muganga Manasse n’izindi Nterahamwe zavuye Rugurarama, n’izindi zari zoherejwe na Byansi Valens n’impunzi za Bidudu.

    Uyu munsi kandi hishwe Abatutsi ahitwa mu Kaje mu Kagari ka Rwimitereri, Umurenge wa Murambi no muri centre ya Rugwiro aho bakusanyirizaga Abatutsi babashuka ngo niho babarindira nyamara ari uburyo bwo kugira ngo babicire hamwe. Ubwicanyi bwateguwe na Gatete Jean Baptiste afatanyije n’ uwari Konseye witwa Nkubana Jerome. Gatete Jean Baptiste wahoze ari Burugumesitiri wa Murambi, yakatiwe imyaka 40 y’igifungo n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwa Arusha. Ku rwego rwa mbere yari yakatiwe igifungo cya burundu.

    Hishwe kandi Abatutsi muri Orphelinat, mu Kagari ka Gakenke, Umurenge wa Kiramuruzi. Abatutsi benshi bari bahungiye kuri iyi Orphelinat bazi ko bari buhakirire, ariko siko byagenze kuko baje kuhabicira abandi babajyana kubicira kuri Kiliziya ya Kiziguro.

    Abagize uruhare muri ubu bwicanyi harimo Gatete Jean Baptitse, wazengurukaga n’imodoka ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi, Munyabuhoro Pierre Claver wari Konseye hamwe n’izindi Nterahamwe zamugendaga iruhande zari ziyobowe n’abapolisi Rusagara na Deo Niyonzima.

    Tariki ya 8/4 hishwe Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’icyayi rwa Mata, mu Karere ka Nyaruguru. Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyawera mu Murenge wa mwiri, Akarere ka Kayonza.

    Uwo munsi hishwe Abatutsi bagera kuri 5000 bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisti rwa Cyambara mu Murenge wa Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi hamwe n’Abatutsi bari bahungiye mu Bitaro bya Shyira muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

    Uyu munsi kandi nibwo hatangiye Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwatangiye muri Komini Rutsiro muri Perefegitura ya Kibuye.

    Ubwicanyi bwakorewe kuri Paruwasi Gatorika ya Zaza no mu Iseminari Nto ya Zaza

    Paruwasi ya Zaza ni imwe mu maparuwasi Gatolika ya mbere mu Rwanda wakwita igicumbi cy’ubumenyi bitewe n’umubare munini w’amashuri ahari amenshi muri yo akaba ari ayubatswe na Kiliziya Gatolika n’abandi Bihayimana. Nyamara ntibyahabujije kuba n’igicumbi cy’amacakubiri n’ingengabitekerezo y’urwango rw’Abatutsi.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Tariki ya 8 Mata 1994 nibwo hatangiye ubwicanyi bweruye, ku mugaragaro ku manywa y’ihangu muri Paruwasi ya Zaza. Tariki ya 9 n’iya 10 Mata 1994, ibitero bikomeye byagabwe ku batutsi bari bahungiye kuri Paruwasi byica Abatutsi benshi abandi benshi barakomereka bikomeye. Hakoreshejwe intwaro za gakondo, imbunda na za grenades. Tariki ya 11 Mata 1994, abari basigaye batishwe n’ibitero byo kuri Paruwasi bahungiye mu Iseminari Ntoya ya Zaza uwo munsi nta bitero bagabweho. Tariki ya 12 n’iya 13 Mata 1994, interahamwe zinjiye mu Iseminari zica abari bahahungiye, imirambo bayijugunya mu Kigega cy’amazi cy’iryo shuri.

    Tariki ya 19 Mata 1994, abari bahungiye ku Kigo Nderabuzima babakuye mu bitaro bajya ku bicira hanze yabyo. Aya ni yo matariki y’ingenzi yahitanye imbaga y’Abatutsi bari bashoboye guhungira kuri Paruwasi, ku Iseminari Ntoya no ku Kigo Nderabuzima. Abandi biciwe mu cyaro ahantu hatandukanye bagendaga bihisha.

    Tariki ya 27 n’iya 28 Mata 1994, Inkotanyi zashoboye kurokora abatari bishwe bari bakihishe mu bihuru n’ahandi. Tariki ya 2 Gicurasi 1994 nibwo Ingabo z’Inkotanyi zabajyanye i Kabarondo kubacungira umutekano, kuvura abakomeretse, kubahumuriza no kubasubiza mu buzima busanzwe. Urwibutso rwa Zaza rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga 12.000 yavuye mu mirenge ya Mugesera, Gashanda, Karembo na Zaza.

    Abari ku isonga ry’iyicwa ry’Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Zaza ni aba bakurikira :

    Depite Jyamubandi Jean Bosco
    Burugumesitiri wa Komini Mugesera, Gakware Leonard
    Ngendahimana Thomas, umucungamutungo wa Banki y’Abaturage
    Interahamwe zikomeye zirimo uwitwa 'Nyiramubande' n’abandi.

    Iyi nyandiko yakuwe mu gitabo cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) gifite umutwe 'ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uko-byari-byifashe-ku-wa-08-04-1994-Ubwicanyi-bwari-bwakajije-umurego

  • Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abatutsikazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni imwe mu ntwaro zakoreshejwe mu gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Hakozwe ubwoko bwinshi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko iryakozwe cyane ni ugufata ku ngufu.
    Muri raporo yakozwe na Avega Agahozo mu 1999, herekanywa ko abafashwe ku ngufu ari abakobwa cyangwa abagore bafite hagati y’imyaka 20 na 55 ariko kandi hari n’abakecuru ndetse n’abakobwa bari bakiri bato.
    Icyavugwaga ku batutsikazi mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi
    Mu (…)

    – Ubuhamya /

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article231

  • Ni iki gishobora gukiza Umutima wakomeretse? #rwanda #RwOT

    YESU, ni we wenyine ushobora gukiza umutima wakomeretse

    “Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose. Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye.

    Kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro. Nuko bazubaka ahasenyutse, bazubura amatongo yabanje kubaho, kandi bazasana imidugudu yasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare”. Yesaya 61:2-4

    Abantu b’Imana benshi bagendana ibikomere byinshi, imvune zo mu mitima. Uretse Imana ishobora kubakiza kuko Kristo ni we wemeye kwikorera imitwaro y’abarushye n’abaremerewe.

    Twifashishishije igitabo cyumuhanuzi Yona igice cyambere cyose. Uhasanga umuhanuzi yona Imana imutuma kuburira ubwoko bw’Imana ariko kubera ko we umutima we warukomeretse yahisemo kwanga kumvira Imana arahunga.

    Guhunga kwe kwamuteje Ibibazo ndetse na bagenzi be bahuriye mu nkuge, bahahuriye n’ibibazo kubera ko Baribahuye n’umuntu ufite umutima ukomeretse.

    Yona1:1 -3…. Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yona mwene Amitayi riramubwira riti 2″Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.'3Ariko Yona arahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukana i Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya mu nkuge ngo ajyane n’abandi i Tarushishi, ahunge Uwiteka.

    Muri iki kigisho turareberahamwe : Igikomere ni iki? Wabwirwa niki ko umuntu afite umutima wakomeretse? Ibintu biranga umukristo ufite umutima ukomeretse?

    UMUTIMA UKOMERETSE

    Bavuga ko umutima wakomeretse igihe umuntu yahuye n’ikintu kimubabaje cyagwa kimwambura umunezero yahoranye kuva mbere.

    Umutima ukomeretse umuntu ashobora kuwukurana bitewe n’amateka yisanzemo cyangwa se naho yarerewe, naho basanzwe nabo bafite ibikomere by’Imitima. Bikitwa ko uyu muntu afite umutima ukomeretse kubera ko yananiwe kwiyakira.

    Umutima ukomeretse uterwa niki?

    Kutitabwaho, ubukene bukabije, intambara, amateka y’Umuryango (kavukire), kubura ijambo mu bandi, ubupfubyi, ubupfakazi. Igisuzuguriro n’ibindi.

    UMUNTU UFITE UMUTIMA UKOMERETSE ARANGWA NIKi?

    Kumva ko ariwe wagowe nta wundi umeze nkawe, kumva ko ariwe ufite Ibibazo gusa, kudafasha abandi. Hari abikunda bakumvako aribo bafashwa gusa, guhorana umubabaro, kudashima, kwigunga, kurwaragurika, indwara zitagaragara. Guhorana amakimbirane n’abandi, guceceka cyaane, kwitinya no gutinya kuvuga mu bandi, gutekereza ibibi ku bandi buri gihe, kutagira urukundo…

    Ese umukristo ubaho muri ubu buzima hari ingaruka ahura nazo?

    Nibyo koko umutima ukomeretse si icyintu umuntu yizanira ariko nanone iyo wamaze kumenya ko umutima wawe urangwa na bimwe mu bintu twavuze haruguru washobora kuwuvura kuko Icyangombwa ni ukumenya ko wakomeretse hanyuma ugasaba Imana Ikagukiza kdi Irabishoboye.

    ZIMWE MU NGARUKA Z’UMUNTU UFITE UMUTIMA UKOMERETSE UTARABIMENYE.

    Amakimbirane mu muryango, kwiyahura, indwara zo mu mutwe, kwadukwaho n’umwuka w’ibiyobyabwenge, ubusambanyi, umwuka wo kwikinisha, guhora wikanga Amarozi, Kugira umuryango uhoramo amakimbirane urugo…

    Abakristo benshi bahura n’ibibazo byinshi akenshi ugasanga barenzaho ntibavugishe ukuri kuri muribo, bya bintu byose umuntu aba adashaka kugaragaza byamubabaje ni byo bihinduka Igikomere. Ukazasanga mwenedata yarahindutse kandi we ntabimenye ko yahindutse . Ni byiza ko dusengerana tugahumurizanya kandi Tukanasurana, tugafashanya. Yesu Abahe Umugisha!

    Umwigisha: Delphine Uwanyirigira

    Source: Amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-iki-gishobora-gukiza-Umutima-wakomeretse.html

  • Mukangemanyi Adeline Rwigara yahamagajwe na RIB –

    Ibaruwa ya RIB itumizaho Mukangemanyi Adeline utuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Ishema yerekana ko uyu mubyeyi yahamagajwe kuri uyu wa Kane, tariki 8 Mata 2021.

    Igira iti “Utumiwe ku itariki ya 8 Mata 2021, isaha ya saa Tatu za mu gitondo, kuri RIB HQ’s Kimihurura aho ikorera.’’

    Mukangemanyi Adeline Rwigara yabwiye Ijwi ry’Amerika ko atitaba iri hamagazwa kuko Abanyarwanda bari mu cyunamo.

    Umunyamategeko waganiriye na IGIHE yavuze ko nubwo u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka bitavuze ko ubutabera budakomeza gukora akazi kabwo.

    Ati “Yakagombye kwitaba. Iyo atitabye agahamagarwa inshuro ebyiri atitaba, Ubugenzacyaha bwiyambaza Ubushinjacyaha kugira ngo hakorwe urwandiko rumuzana ku gahato ruzwi nka ‘mandat d’amener’, hanyuma akabazwa ibyo Ubugenzacyaha bwifuza ko asobanura.’’

    ‘Mandat d’amener’ ntifunga ahubwo yateganyijwe kwifashishwa ku wanze kwitaba ubutabera, aho Umugenzacyaha asaba Umushinjacyaha uri mu ifasi y’aho akorera gukora urupapuro rumuzana ku gahato.

    Yakomeje ati “Ni uburyo umushingamategeko yagennye aho uwanze kwitaba ashobora kuzanwa ku ngufu akabazwa, ashobora guhamagazwa yahagera agataha. Ni na ho itandukaniye na mandat d’arrêt kuko rwo ni urupapuro rugufata rukanagufunga.’’

    Mukangemanyi Adeline mu 2017 yarezwe ibyaha byo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.

    Nyuma y’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, we n’abandi barimo umukobwa we Diane Rwigara bagizwe abere n’Urukiko Rukuru.

    Mukangemanyi Adeline Rwigara yahamagajwe na RIB, avuga ko atakwitaba kuko ari mu gihe cy’icyunamo

  • Ubutumwa bwa Ali Kiba wifatanyije n’abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Tanzania ndetse ukunzwe na benshi, Ali Kiba yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Buri mwaka guhera tariki ya 7 Mata, u Rwanda rwinjira mu cyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri iyi nshuro ruribuka ku nshuro ya 27.

    Mu butumwa yanyuje ku rukuta rwe rwa Instagram, umuhanzi Ali Kiba yifatanyije n’abanyarwanda aho yavuze ko bahora bibuka inzirakarengane zapfuye zizira uko zavutse.

    Ati“Iminsi yarahise ndetse ihinduka imyaka. Imyaka 27 irashize ariko bimeze nk’ibyabaye ejo. Buri gihe turabatekereza umunsi ku wundi. Buri gihe tubibuka tukaririra mu mitima. Gusa iyo iyi tariki y’agahinda igeze twibuka iminsi 100 y’inzira y’imivu y’amaraso. Gusa, tuzi ko Imana iri kumwe namwe mu ijuru. Kugeza twongeye kubonana.'

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahagaritswe muri Nyakanga 1994 n’ingabo za FPR Inkotanyi, ikaba yarahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zazize uko zavutse burenga miliyoni.

    Ali Kiba yifatanyije n’abanyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/ubutumwa-bwa-ali-kiba-wifatanyije-n-abanyarwanda-mu-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi