Category: Uncategorized

  • Umunyamakuru wa televiziyo y’igihugu yarasiwe iwe #rwanda #RwOT

    Betty Barasa umunyamakuru wa televiziyo w’igihugu cya Kenya (KBC), yarasiwe iwe mu rugo avuye ku kazi n’abantu bataramenyekana.

    Uyu munyamakuru akaba yasanzwe iwe mu rugo aho atuye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya mu gace ka Ngong yishwe.

    Nk’uko ikinyamakuru Citizen cyo muri Kenya kibitangaza, Betty yarashwe tariki ya 7 Mata 2021 ni ku munsi w’ejo hashize.

    Uyu mugore yarashwe n’abagabo bari bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa AK47 aho bivugwa ko bari bashimuse umugabo we n’abana mu rugo iwe ariho bafungiye.

    Uyu muryango wari utuye mu igorofa, umugore bamuzamukanye hejuru maze babiri basigara barinze umuryango we ngo udatoroka ugatabaza maze uwazamukanye umugore ahita amurasa amasasu abiri ahita apfa.

    Aba bagabo bakaba barahise basohoka muri iyi nzu batwaye telefoni y’umugore na mudasobwa ye.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye urupfu rw’uyu munyamakurukazi, ni mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Kenya rugikomeje iperereza ku cyatumye Barasa yicwa.

    Betty Barasa yarasiwe iwe mu rugo

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/umunyamakuru-wa-televiziyo-y-igihugu-yarasiwe-iwe

  • #Kwibuka27: Twibuke twiyubaka, dusenge byose… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi mu kiganiro kihariye yahaye inyaRwanda, twamubajije ubutumwa bwe muri ibi bihe turimo byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho yahise anasobanura kuri we kwiyubaka icyo bivuze. Yagize ati: “Bivuze byinshi Harimo gukunda igihugu no gusigasira ibyiza tugezeho kandi tugakomeza kwihesha agaciro kuko ari twe rumuri rwigihugu''.

    Aline Gahongayire abajijwe ku musanzu we nk'umuhanzi yavuze ko ari ukubaka igihugu n'imbaraga zose'


    Ku cyo uyu muhanzikazi asaba urubyiruko ni ugukomeza gusigasira ibyagezweho no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi, gukunda igihugu, gukora no kwihangira imirimo. Asoza asaba abanyarwanda gufatanya kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati “Dusenge byose tuzabishobozwa n'Imana”.

    Uyu muhanzi aherutse guhuza imbaraga na Serge Rugamba bakorana indirimbo yanditswe na Alex Dusabe, imaze imyaka 10. Ni indirimbo yitwa ‘Umwami Yesu’.

        ‘UMWAMI YESU’ INDIRIMBO NSHYA YA ALINE GAHONGAYIRE NA SERGE RUGAMBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104648/kwibuka27-twibuke-twiyubaka-dusenge-byose-tuzabishobozwa-nimana-aline-gahongayire-104648.html

  • Gicumbi: Abarokotse Jenoside basabye ko inzibutso zishyinguyemo ababo zubakirwa zikanasakarwa –

    Ni icyifuzo batanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Mata 2021, ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 27 Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu muhango wabaye hari abantu bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, wabereye ku Rwibutso rwa Mukeri ruherereye mu Murenge wa Byumba ndetse n’urwa Gisuna.

    Munyakazi André ufite abe bashyinguye mu Rwibutso rwa Mukeri, yavuze ko bigiteye isoni kubona hari inzibutso zidasakaye bituma amazi yinjiramo imbere, asaba leta kugira icyo ikora zigasakarwa.

    Ati “Urabona nk’aha hari kunyagirwa, buriya baje bakahubaka byaba ari amahoro kuko imvura iragwa ikinjiramo imbere mu mva. Iyo amazi yinjiyemo byangiza imibiri y’abacu ariko iyo hubakiye amazi abura aho aca.”

    Munyemana Augustin utuye mu Murenge wa Kageyo we yavuze ko hakwiriye kubanza gukorwa imiferege y’amazi ituma amazi yinjiramo imbere, asaba leta kubakira izi nzibutso ngo imibiri y’ababo itazangizwa n’amazi.

    Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase, yavuze ko mu nzibutso esheshatu bafite izigera kuri eshatu arizo zidasakaye.

    Yavuze ko izi nzibutso zose bateganya kuzihuriza muri rumwe ruzaba ari urw’akarere kandi ngo rukazaba rwubatse neza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko kuri ubu bari gushaka uko bakemura iki kibazo hubakwa urwibutso rumwe rwahurizwamo imibiri iri mu nzibutso eshanu zitandukanye ziri muri aka karere.

    Yagize ati “Hari gahunda yuko hagomba kubaho Urwibutso rw’Akarere bivuze ko inzibutso zishobora guhuzwa hakabaho Urwibutso rw’Akarere, ariko twe nk’Akarere ka Gicumbi mu biganiro twagiranye na CNLG twabasabye ko twagira inzibutso ebyiri zirimo urw’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’urundi rw’umwihariko rw’abazize kuba ibyitso.”

    Meya Ndayambaje yavuze ko urwo rwibutso bateganya kuzarugira urwibutso rwa Mutete aho ngo inyigo yagaragaje ko ruzatwara arenga miliyoni 800 Frw mu kurwubaka no kurutunganya mu buryo bujyanye n’igihe.

    Yavuze ko kuri ubu bakiri mu biganiro hamwe na CNLG, IBUKA n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere bafite ababo muri izo nzibutso eshanu.

    Mu Karere ka Gicumbi habarurwa inzibutso esheshatu, eshatu muri zo zishyinguyemo Abatutsi 1541. Izo nzibutso zirimo urwa Mutete rushyinguyemo imibiri 1042, urwa Rutare rushyinguyemo 268, urwa Nyarurama ruherereye mu Murenge wa Ruvube rushyinguyemo 202, urwa Mukeri rushyinguyemo 16, urwa Mugina rushyinguyemo 13 n’Urwibutso rwa Gisuna rushyinguyemo abishwe mu gihe cy’ibyitso.

    Abarokotse Jenoside basabye ko inzibutso zishyinguyemo ababo zubakirwa zikanasakarwa

    Umuhango wo kwibuka wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

  • Gicumbi: Abarokotse Jenoside basabye ko inzibutso zishyinguyemo ababo zubakirwa zikanasakarwa – #rwanda #RwOT

    Ni icyifuzo batanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Mata 2021, ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 27 Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu muhango wabaye hari abantu bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, wabereye ku Rwibutso rwa Mukeri ruherereye mu Murenge wa Byumba ndetse n'urwa Gisuna.

    Munyakazi André ufite abe bashyinguye mu Rwibutso rwa Mukeri, yavuze ko bigiteye isoni kubona hari inzibutso zidasakaye bituma amazi yinjiramo imbere, asaba leta kugira icyo ikora zigasakarwa.

    Ati 'Urabona nk'aha hari kunyagirwa, buriya baje bakahubaka byaba ari amahoro kuko imvura iragwa ikinjiramo imbere mu mva. Iyo amazi yinjiyemo byangiza imibiri y'abacu ariko iyo hubakiye amazi abura aho aca.'

    Munyemana Augustin utuye mu Murenge wa Kageyo we yavuze ko hakwiriye kubanza gukorwa imiferege y'amazi ituma amazi yinjiramo imbere, asaba leta kubakira izi nzibutso ngo imibiri y'ababo itazangizwa n'amazi.

    Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase, yavuze ko mu nzibutso esheshatu bafite izigera kuri eshatu arizo zidasakaye.

    Yavuze ko izi nzibutso zose bateganya kuzihuriza muri rumwe ruzaba ari urw'akarere kandi ngo rukazaba rwubatse neza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko kuri ubu bari gushaka uko bakemura iki kibazo hubakwa urwibutso rumwe rwahurizwamo imibiri iri mu nzibutso eshanu zitandukanye ziri muri aka karere.

    Yagize ati 'Hari gahunda yuko hagomba kubaho Urwibutso rw'Akarere bivuze ko inzibutso zishobora guhuzwa hakabaho Urwibutso rw'Akarere, ariko twe nk'Akarere ka Gicumbi mu biganiro twagiranye na CNLG twabasabye ko twagira inzibutso ebyiri zirimo urw'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'urundi rw'umwihariko rw'abazize kuba ibyitso.'

    Meya Ndayambaje yavuze ko urwo rwibutso bateganya kuzarugira urwibutso rwa Mutete aho ngo inyigo yagaragaje ko ruzatwara arenga miliyoni 800 Frw mu kurwubaka no kurutunganya mu buryo bujyanye n'igihe.

    Yavuze ko kuri ubu bakiri mu biganiro hamwe na CNLG, IBUKA n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere bafite ababo muri izo nzibutso eshanu.

    Mu Karere ka Gicumbi habarurwa inzibutso esheshatu, eshatu muri zo zishyinguyemo Abatutsi 1541. Izo nzibutso zirimo urwa Mutete rushyinguyemo imibiri 1042, urwa Rutare rushyinguyemo 268, urwa Nyarurama ruherereye mu Murenge wa Ruvube rushyinguyemo 202, urwa Mukeri rushyinguyemo 16, urwa Mugina rushyinguyemo 13 n'Urwibutso rwa Gisuna rushyinguyemo abishwe mu gihe cy'ibyitso.

    Abarokotse Jenoside basabye ko inzibutso zishyinguyemo ababo zubakirwa zikanasakarwa

    Umuhango wo kwibuka wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abarokotse-jenoside-basabye-ko-inzibutso-zishyinguyemo-ababo-zubakirwa

  • Uko 'Igiti cy'Amahoro' cyatumye abarokotse Jenoside n'ababiciye bunga ubumwe – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda y'Igiti cy'Amahoro imaze gufasha abasaga 72, yatangiye mu 2016 binyuze mu mahugurwa y'ubumwe n'ubwiyunge, aho yahuje imiryango 26 y'abarokotse jenoside n'indi miryango 15 y'ababiciye hamwe n'ababakomokaho ubu bakaba babanye mu mahoro nta rwikekwe.

    Bamwe mu bahujwe n'iyi gahunda baganiriye na Radio Rwanda basobanuye ko Igiti cy'Amahoro cyabaye isoko y'ubumwe n'ubwiyunge kigaca inzigo y'urwango hagati yabo.

    Gakara Jean De Dieu warokotse jenoside yasobanuye uko gahunda y'Igiti cy'Amahoro yatumye yiyunga na Turatsinze Elie wamwiciye, ubu bakaba babanye mu mahoro ndetse bakagenderanirana.

    Ati 'Igiti kugira ngo kidutinyure twebwe ubwacu kuko twatinyanaga […] nafashe igiti ngitera kwa Elie, Elie nawe araza agitera iwanjye kugira ngo wa muryango ujye ugikurikirana ucyuhire hanyuma nawe abashe kugera muri rwa rugo rwa wa muntu wo muri wa muryango, abana be n'abanjye n'abadukikije babone ko twiyunze'.

    Elie wamwiciye abo mu muryango we nawe yavuze ko Igiti cy'Amahoro cyamubereye inzira nziza yo gusaba imbabazi.

    Ati 'Nakoresheje uko nshoboye kose mbasubiza ibyabo ndangije kandi nabisubizaga mbasaba imbabazi kugira ngo nawe yumve ko aruhutse ubu ni uko njyewe tumeranye.'

    'Ubu niwe tubana iyo ngize ikibazo araza mu rugo, yaba afite ikibazo akampamagara nanjye nkajyayo, ubu rwose iki giti cyatubereye igiti cyiza'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo aba baturage batuyemo yavuze ko kubera umusaruro iyi gahunda yatanze mu Murenge wa Kiramuruzi bifuza ko yagera no mu yindi mirenge yose y'aka karere ndetse ko hari imwe yamaze kugeramo.

    Ati 'Byatanze umusaruro mwiza […] muri uwo Murenge wa Kiramuruzi ubu bikaba byaratangiye no kugera mu yindi mirenge, mu Murenge wa Murambi mu Murenge wa Kiziguro, aho hose icyo giti cy'amahoro cyatangiye guterwa kandi turashaka kugira ngo gikomeze kigere no mu yindi mirenge, abanyarwanda bongere bakundane ari nawo muti urambye njye numva kugira ngo duhamye ko jenoside itazongera.'

    Kuva Jenoside yahagarikwa mu mpera za 1994, imibanire y'abanyarwanda ntiyari imeze neza na gato kuko abishe n'abiciwe byari nk'ikizira kuvugana, kugenderanirana cyangwa gusabana kubera ikimwaro n'urwikekwe ku bishe ndetse n'umujinya uvanze n'ubwoba abarokotse jenoside babaga bafitiye ababiciye.

    Kugeza ubu nyuma y'imyaka 27, intambwe imaze guterwa irashimishije mu mibanire y'abanyarwanda ndetse Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge yakoze uko ishoboye ngo biyunge, ubu benshi bahumeka umwuka umwe ndetse bagafatanya muri byose.

    Abatuye mu Karere ka Gatsibo bageze ahashimishije muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-igiti-cy-amahoro-cyatumye-abarokotse-jenoside-n-ababiciye-bunga-ubumwe

  • Samputu wahindutse igikoresho cya Museveni ari mu myiteguro yo gutangiza ishyaka – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa bya Samputu bishyigikiwe na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, mu mugambi amazemo imyaka wo gukora ibishoboka byose ngo ahungabanye umutekano w'u Rwanda.

    Abazi iby'iyi migambi bavuga ko Museveni yabwiye Samputu ko nk'umuhanzi wagize igikundiro mu Rwanda, ashobora gukoresha ijwi rye agafata imitima y'Abanyarwanda nk'uko Kizito Mihigo yabikoze.

    Ishyaka rya Samputu rifite intego yo kwibanda ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rikababwira ko Leta y'u Rwanda itabitayeho.

    Bivugwa ko abafatanyabikorwa ba Samputu muri uyu mugambi wo gushinga ishyaka barimo René Mugenzi, Zaneza, Claude Gatebuke, bazwi cyane mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse bakiyitirira ko bayirokotse kandi atari byo, ahubwo bakomoka ku babyeyi bagize uruhare mu guhekura u Rwanda.

    Mugenzi we aherutse guhamywa n'urukiko mu Bwongereza kwiba amafaranga ya Kiliziya yakoragamo.

    Amakuru kandi avuga ko uyu Samputu amaze iminsi mu bikorwa byo kuvuga ko Kizito yishwe na Leta y'u Rwanda, nyamara n'umuryango we warabyamaganye, ndetse ugasaba abarimo Samputu n'abandi kureka ibikorwa byo kwirirwa bamuvugiraho, aho bamuhinduye iturufu y'ibikorwa byabo bya politiki.

    Si ubwa mbere Samputu acuditse na Museveni kuko no mu bihe by'Intambara ya Kisangani, ubwo ingabo z'u Rwanda zatsindaga uruhenu iza Uganda, Samputu yari atuye i Kampala, kandi afitanye ubucuti na Museveni budasanzwe ku buryo banasuranaga.

    Nyuma y'uko umubano hagati y'ibihugu byombi utangiye kujya mu buryo, Samputu yagiye gutura mu Rwanda, kuko nta nyungu yari akibona kwa Museveni.

    Mu Rwanda yahakoreye umuziki urimo n'uhimbaza Imana, mbere y'uko yimukira muri Canada, ari naho atuye.

    Hashize iminsi agaragara mu bikorwa bitandukanye byateguwe n'abarwanya Leta y'u Rwanda, by'umwihariko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jean Paul Samputu ari mu bikorwa byo gushinga ishyaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/samputu-wahindutse-igikoresho-cya-museveni-ari-mu-myiteguro-yo-gutangiza

  • Ibikwiye kwitabwaho mu bihe byo kwibuka byafasha guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside –

    Abayigizemo uruhare, abayihindurira inyito, abayikwirakwizaho amakuru y’ibinyoma n’abayikana bakoresha imvugo zihembera urwango cyangwa zikomeretsa abayirokotse, hagamijwe kuyobya abatarasobanukirwa ukuri no gusubiza inyuma Abanyarwanda bageze kure mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Ni ikibazo gihangayikishije kuko gishobora gutuma umubare w’abagira ihungabana wiyongera, ndetse bikaba byanayobya urubyiruko rubarirwa ibyabaye rutiboneye.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko intambwe ya mbere ikwiye guterwa mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari ukwitabira ibikorwa byo kwibuka.

    Ati “Icya mbere ni ukwitabira ibikorwa byo kwibuka. Muri iki gihe ni ibiganiro ahanini bitambuka kuko guhura imbonankubone bitoroshye kubera COVID-19, ariko icyo twashishikariza abantu ni ugukurikira ibyo biganiro bitambuka mu bitangazamakuru no ku mbuga zitandukanye. Bifasha abantu gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside [yakorewe Abatutsi mu 1994], guhumurizanya no gushyigikirana.”

    Yavuze ko muri uko gukurikirana ibyo biganiro nabwo hakwiye kwitabwa “ku biganiro bizima kuko hari n’ibitangazamakuru bikwirakwiza urwango bikayobya abantu”. Ibyo byiganjemo ibikorera ku mbuga nkoranyambaga zirimo imiyoboro ya YouTube, n’ibikorera hanze y’igihugu birangajwe imbere n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ndayisaba yavuze ko hakwiye no kwitabwa ku “kwirinda no kurinda abandi” muri ibi bihe, himwa amatwi ibitangazwa byuzuyemo ibinyoma n’urwango kandi “n’abanyamakuru bakirinda kubitangaza” kuko bitokoza ababyiruka bikanangiza ababikwirakwiza cyane ko ari n’ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Yasabye abahura n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside kubima amatwi ntibabiteho umwanya kandi ntibaheranwe nabyo, ati “N’iyo wabyumvisha amatwi ushobora kubyima umutima”.

    Icya gatatu Ndayisaba asanga cyafasha mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu bihe byo kwibuka, ni “ukudatiza umurindi ibikorwa by’abayigaragaza” nko kuba byahererekanywa cyangwa bigakwirakwizwa.

    Yasobanuye ko Abanyarwanda banakwiye gushyigikirana no gufatana mu mugongo, by’umwihariko abarokotse Jenoside “ni ngombwa ku baba hafi”.

    Abarokotse Jenoside bakwiye gufashwa kugira ngo babashe kwiyubaka

    Mu kiganiro n’umuganga w’imitekerereze n’imyitwarire bya muntu, Nsengiyumva Innocent, yavuze ko gufasha abarokotse Jenoside bakabasha kwiyubaka nabyo bizagira uruhare mu guhangana n’ingengabitekerezo yayo ikunze kugaragara mu bihe byo kwibuka.

    Ati “Ibyo bibaha imbaraga zo kudahungabanywa n’ibyo bumva bifitanye isano n’amateka yabayeho, ndetse bikabongerera imbaraga zo guhangana n’amagambo cyangwa ibikorwa bigayitse by’abashaka guhakana no gupfobya [Jenoside yakorewe Abatutsi]”

    Uwo muganga yabwiye IGIHE ko n’ubuyobozi bukwiye kubigiramo uruhare rukomeye, “bukaba hafi bukanashyigikira abarokotse Jenoside” ndetse bukanabarindira umutekano. Ibyo bizabongerera imbaraga ntibahungabanywe n’abafite iyo ngengabitekerezo.

    Ku ruhande rw’abapfobya n’abahakana, Nsengiyumva yasobanuye ko “bagomba kubwizwa ukuri ku byo bakoze” kuko ari bwo bazacika intege.

    Ati “Iyo babona abayobozi kugeza kuri Perezida wa Repubulika bashyigikiye politiki nziza kandi banasigasira umutekano w’Igihugu, bituma uwarokotse adahungabana bya hato na hato, bityo akaba yabasha guhangana na bya bitero by’abagoreka amateka.”

    Yakomeje avuga ko kwita ku bagira ihungabana mu bihe nk’ibi nabyo bishobora gufasha guhangana n’ingengabitekerezo igaragara, kuko kumva ingengabitekerezo ya Jenoside bikunda kubagiraho ingaruka.

    Mu bihe bitandukanye hagaragaye ko iyo iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igeze abafite ingengabitekerezo yayo bayigaragaza cyane, bagakora ibikorwa bibi byibasira abarokotse Jenoside ndetse bagakwirakwiza ubutumwa buhinyuza ukuri kuri yo.

    Nko mu myaka yashize humvikanaga inkuru z’abarokotse baranduriwe imyaka,batemewe amatungo,baterewe amabuye ku nzu n’ibindi bikorwa by’urugomo biganisha kukubasubiza mu gahinda. Ni nako ababa hanze baba basiganwa n’iminota bakwirakwiza ubutumwa bupfobya ndetse bugakana Jenoside yakorewe Abatutsi, byose bishingiye kuri iyo ngengabitekerezo.

    Mu butumwa bwe bwo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kugira ubwoba bwo guhangana n’abayihakana.

    Yagize ati “Ni amateka, ni ukuri kutazahinduka ariko rero niba abahakana amateka, bagahakana ibyabaye bitabatera isoni, njyewe wowe twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?”

    Nubwo kwijandika muri ibyo bikorwa bihanwa n’amategeko, haracyakewe izindi mbaraga mu guhangana nabyo hirindwa ko byarangaza Abanyarwanda cyangwa bikabasubiza inyuma.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Kwibuka twiyubaka”.


  • Uko ‘Igiti cy’Amahoro’ cyatumye abarokotse Jenoside n’ababiciye bunga ubumwe –

    Iyi gahunda y’Igiti cy’Amahoro imaze gufasha abasaga 72, yatangiye mu 2016 binyuze mu mahugurwa y’ubumwe n’ubwiyunge, aho yahuje imiryango 26 y’abarokotse jenoside n’indi miryango 15 y’ababiciye hamwe n’ababakomokaho ubu bakaba babanye mu mahoro nta rwikekwe.

    Bamwe mu bahujwe n’iyi gahunda baganiriye na Radio Rwanda basobanuye ko Igiti cy’Amahoro cyabaye isoko y’ubumwe n’ubwiyunge kigaca inzigo y’urwango hagati yabo.

    Gakara Jean De Dieu warokotse jenoside yasobanuye uko gahunda y’Igiti cy’Amahoro yatumye yiyunga na Turatsinze Elie wamwiciye, ubu bakaba babanye mu mahoro ndetse bakagenderanirana.

    Ati “Igiti kugira ngo kidutinyure twebwe ubwacu kuko twatinyanaga […] nafashe igiti ngitera kwa Elie, Elie nawe araza agitera iwanjye kugira ngo wa muryango ujye ugikurikirana ucyuhire hanyuma nawe abashe kugera muri rwa rugo rwa wa muntu wo muri wa muryango, abana be n’abanjye n’abadukikije babone ko twiyunze”.

    Elie wamwiciye abo mu muryango we nawe yavuze ko Igiti cy’Amahoro cyamubereye inzira nziza yo gusaba imbabazi.

    Ati “Nakoresheje uko nshoboye kose mbasubiza ibyabo ndangije kandi nabisubizaga mbasaba imbabazi kugira ngo nawe yumve ko aruhutse ubu ni uko njyewe tumeranye.”

    “Ubu niwe tubana iyo ngize ikibazo araza mu rugo, yaba afite ikibazo akampamagara nanjye nkajyayo, ubu rwose iki giti cyatubereye igiti cyiza”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo aba baturage batuyemo yavuze ko kubera umusaruro iyi gahunda yatanze mu Murenge wa Kiramuruzi bifuza ko yagera no mu yindi mirenge yose y’aka karere ndetse ko hari imwe yamaze kugeramo.

    Ati “Byatanze umusaruro mwiza […] muri uwo Murenge wa Kiramuruzi ubu bikaba byaratangiye no kugera mu yindi mirenge, mu Murenge wa Murambi mu Murenge wa Kiziguro, aho hose icyo giti cy’amahoro cyatangiye guterwa kandi turashaka kugira ngo gikomeze kigere no mu yindi mirenge, abanyarwanda bongere bakundane ari nawo muti urambye njye numva kugira ngo duhamye ko jenoside itazongera.”

    Kuva Jenoside yahagarikwa mu mpera za 1994, imibanire y’abanyarwanda ntiyari imeze neza na gato kuko abishe n’abiciwe byari nk’ikizira kuvugana, kugenderanirana cyangwa gusabana kubera ikimwaro n’urwikekwe ku bishe ndetse n’umujinya uvanze n’ubwoba abarokotse jenoside babaga bafitiye ababiciye.

    Kugeza ubu nyuma y’imyaka 27, intambwe imaze guterwa irashimishije mu mibanire y’abanyarwanda ndetse Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yakoze uko ishoboye ngo biyunge, ubu benshi bahumeka umwuka umwe ndetse bagafatanya muri byose.

    Abatuye mu Karere ka Gatsibo bageze ahashimishije muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge

  • Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n'urubyiruko rwa 'Kwacu Family' bashimiye ingabo z'Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994. #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda mu njyana ya Afrobeat Nzaramba Eric uzwi nka Eric Senderi yashyize hanze indirimbo ikubiyemo ubutumwa bushimira ingabo z'Inkotanyi zarokoye Abatutsi bicwaga muri Jenoside yabaye mu Rwanda muri Mata 1994, ni indirimbo yafatanyije n'uribyiruko rwa 'Kwacu Family ' bise 'Mwaritanze'.

    Mu kiganiro Senderi yagiranye na RUSHYASHYA NEWS yatangiye atubwira aho igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse, ati 'mfatanyije n'urubyiruko Kwacu Family twakoze indirimbo yo kwibuka no gushima ingabo z'Inkotanyi zarokoye abicwaga muri Jenoside yakorerwaga abatutsi 1994, tuzirikana kandi ko Inkotanyi zaguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ntituzatatira igihango dufitanye n'Inkotanyi zaturokoye'.

    Senderi kandi yakomeje avuga ko urubyiruko ruri muri yindirimbo, ubwo hari muri 1994 bari bakiribato nyuma Inkotanyi zirabarokora zibaha ubuzima, akomeza avuga ko uru rubyiruko rwakuriye nu biganza byazo ubu barangije za kaminuza abandi barikorera ati ubu bose ni imbaraga z'igihugu zishishikajwe no kurinda ibyagezweho no kubisigasira.

    Iyi ndirimbo kandi baririmbye yumvikanamo amagambo Inkotanyi zakoreshaga zirokora abatutsi bicwaga muri Jenocide yakozwe muri Mata 1994, muri ayo magambo harimo: Humura ntacyo mukibaye, Ntimugipfuye, Tuje kubatabara, abandi barihe, Ni muhumure turi Inkotanyi,Tuje kubarokora, Abafite ibikomere muhumure turabavura ndetse na Tuje kubabohora.

    Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Eric Senderi yashishikarije urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ati 'Ubutumwa natanga muriyiminsi yo kwibuka kunshuro ya 27 urubyiruko ndarusaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside aho yava hose bakayirwanya byimazeyo, Igihugu kirabakunda namwe rubyiruko mubigire ihame mugikunde mugikorere kuko ntikirobanura giha amahirwe uwariwe wese.'

    Uyu muhanzi kandi aheruka gushyira hanze izindi ndirimbo zirimo nka Muri hehe, Corona Geza Aho, Tuzabyina neza birenze, Convention, Tekana ndetse n'izindi wasanga ku rubuga rwe rwa Youtube.

    Reba hano indirimbo ' Mwaritanze ya Eric Senderi afatanyije na Kwacu Family:

    The post Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n'urubyiruko rwa 'Kwacu Family' bashimiye ingabo z'Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bifashishije-indirimbo-eric-senderi-afatanyije-nurubyiruko-rwa-kwacu-family-bashimiye-ingabo-zinkotanyi-kubwo-kurokora-abatutsi-bakorewe-jenoside-muri-mata-1994/