Category: Uncategorized

  • Jehovah Jireh Choir yakoze indirimbo y’ihumure muri ibi bihe byo kwibuka #rwanda #RwOT

    Buri uko umwaka utashye, mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jehovah Jireh Choir itegura indirimbo irimo amagambo ahumuriza, asubizamo ibyiringiro kandi anashimira Imana yakomeje kubaba hafi mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

    Umuyobozi w’Indirimbo muri Jehovah Jireh, Bikorimana Aloys, yabwiye ikinyamakuru IGIHE.com dukesha iyi nkuru ko benshi mu bo baririmbana Jenoside yabaye ari abana ariko yamara kurangira, bamwe bakitakariza icyizere cy’ubuzima.

    Ati 'Benshi muri twe Jenoside yabaye tukiri abana, nyuma y’uko Inkotanyi ziyihagaritse, nta cyizere cyo kongera kubaho cyagaragaraga ariko Imana yagize neza. Imfubyi zarakuze, aha rero iyo turebye imirimo Imana yakoreye Abanyarwanda muri rusange n’abagize Jehovah Jireh by’umwihariko bidutera kwibuka ko iyo Mana yera, aho ababyeyi batari ikahaba ku bw’umugambi wayo mwiza kuri twe.'

    Indirimbo nshya ya Jehovah Jireh Choir yayise 'Wagaruye Umucyo”, irimo ubutumwa bwo gushimira Imana yongeye gutuma umucyo witamurura mu Rwanda ubu rukaba rusendereye amahoro.

    Ati 'Twabwiraga Imana tuyishimira ko yagaruye umucyo mu Rwanda nyuma y’uko twaciye mu mwijima w’icuraburindi, umuntu ataka adafite uwo atakira, abana barira badafite ubahoza kuko abagakoze ibyo Jenoside yakorewe Abatutsi yarabajyanye. Dufite ishimwe ko Imana yatubereye umuhoza, tuzakomeza dutwaze kugeza ku ndunduro.'

    Bikorimana yavuze ko bashima Imana yabashoboje gukora indirimbo mu bihe bikomeye Isi irimo byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

    Ati 'Turashima Imana yadushoboje gukora indirimbo muri ibi bihe bya Covid-19, ni ibintu bitoroshye ariko kandi ntabwo byatubuza gutekereza no kwibuka abacu bagiye tukibakeneye.'

    Mu mwaka ushize Jehovah Jireh Choir ntiyashoboye gukora indirimbo biturutse kuri Coronavirus kubera Abanyarwanda bari bari muri gahunda ya Guma mu rugo. Mu 2019 iyi korali yakoze indirimbo yise 'Ndagukomeje.'

    Jehovah Jireh ni korali igizwe n’abaririmbyi barangije kwiga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK. Yatangiye mu 1998, itangizwa nk’itsinda.

    Yatangiriye muri ULK ubwo iyi kaminuza yabarizwaga muri Saint Paul; mu 2000 ni bwo yagutse inatangira gukora nka korali ariko nta zina ifite. Mu mwaka wa 2005 ni bwo yiswe izina rya Jehovah Jireh.

    Jehovah Jireh Choir yamenyekanye cyane mu 2010 ubwo yashyiraga hanze album ya mbere yitwa 'Ingoma ya Kristo ntizahanguka’ yakunzwe cyane kubera indirimbo ziyiriho nka 'Gumamo’, 'Kugira ifeza’ n’izindi.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Jehovah-Jireh-Choir-yakoze-indirimbo-y-ihumure-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka.html

  • Urubaza rw'abahoze bayobora umutwe wa FDLR rwasubitswe #rwanda #RwOT

    Ubwanditsi bw'urwo rukiko bwavuze ko inteko iburanisha urwo rubanza yahuye n'akazi kenshi. Abo bagabo babiri Bwana Ignace Nkaka na Col Jean Pierre Nsekanabo baregwa ibyaha by'iterabwoba. Bimwe barabyemera ibindi bakabihakana.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo byari byitezwe ko hatangwa imyanzuro ya nyuma mu rubanza ruregwamo Bwana Ignace Nkaka bakunze kwita 'La Forge Fils Bazeye' wahoze ari umuvugizi w'umutwe wa FDLR na mugenzi we Col Jean Pierre Nsekanabo bakunze kwita 'Abega Camara' wari ukuriye ibikorwa by'ubutasi bw'uwo mutwe.

    Ubwanditsi bw'urwo rukiko bwavuze ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ari bwo hafashwe umwanzuro wo gusubika uru rubanza kubera ko inteko iburanisha uru rubanza yahuye 'n'akazi kenshi' biba ngombwa kwigiza inyuma iburanisha.

    Iyo nteko iburanisha uru rubanza ikuriwe n'umucamanza Bwana Antoine Muhima ni na yo iburanisha izindi manza zikomeye zirimo ururegwamo Bwana Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 ku byaha byiganjemo iby'iterabwoba.

    Ni na yo kandi iburanisha urubanza rw'umunyamakuru Phocas Ndayizera n'abo bareganwa 13 ibyaha by'iterabwoba ndetse n'urubanza rwa Bwana Jean Baptiste Mugimba uregwa ibyaha bya jenoside woherejwe n'igihugu cy'Ubuholande kuburanira mu Rwanda kuva mu mwaka ushize wa 2016.

    Aba bahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR baregwa ibyaha bitandatu birimo ibyaha byo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, kuba mu ishyirahamwe rikora iterabwoba, gukora iterabwoba ku nyungu za politiki n'ibindi.

    Bombi, bemera ibyaha bine muri bitandatu baregwa. Bemera ko bari mu mutwe wa FDLR ariko bagahakana ko binjiye muri uwo mutwe bawusangaho batagize uruhare na ruto mu kuwushinga.

    Bahakana ibikorwa byo kugaba ibitero mu bihe bitandukanye mu bice by'Amajyaruguru n'Uburengerazuba bw'u Rwanda uwo mutwe wagiye ugaba ugahitana bamwe. Bakavuga ko nta bubasha bagiraga mu gufata ibyemezo; ko byafatwaga n'abari babakuriye muri uwo mutwe.

    Abaregwa bombi kandi mu myiregurire iheruka bahuriza ku gusaba imbabazi umuryango nyarwanda bagasaba ubutegetsi muri rusange kubacira inkoni izamba.

    Bavuga ko bafashije mu bikorwa byo gutanga amakuru ku gihugu bityo ko igihe bababarirwa basubizwa mu buzima busanzwe nk'abandi bagiye bava muri uwo mutwe bagasubira mu buzima busanzwe bamwe muri bo bakanashingwa imirimo ikomeye mu gihugu.

    Ijwi ry'Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko ubwanditsi bw'urukiko bwateganyaga ko bishoboka ko iburanisha ritaha ryashyirwa mu kwezi kwa Gatanu.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubaza-rw-abahoze-bayobora-umutwe-wa-fdlr-rwasubitswe

  • Abanyamadini basabwe imbaraga mu bikorwa by’isanamitima mu gihe cyo #Kwibuka27 #rwanda #RwOT

    Amadini n’amatorero mu Rwanda yasabwe kongera imbaraga mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akomeza kwimakaza umusanzu wayo mu bikorwa by’isanamitima bigamije komora ibikomere no gufasha abo yagizeho ingaruka.

    Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuryango wa Gikirisito witwa 'Rabagirana Ministries’ wita ku bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge.

    Nubwo hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, amadini n’amatorero aracyakeneye gutanga umusanzu wayo mu rugendo rwo komora ibikomere n’ihungabana ku mitima y’abayirokotse.

    Ku nshuro ya kabiri, u Rwanda rwinjiye mu bihe byo kwibuka hakiri ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-9, zanatumye amatorero menshi afunga ku buryo aho benshi bakuraga ibibahumuriza batakihabona.

    Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Joseph Nyamutera, yavuze ko ibi bituma abenshi batabona ibibakomeza muri ibi bihe bikomeye.

    Yagize ati 'Ntitwanemeza ko amatorero yose agira gahunda zihamye zafasha mu bikorwa by’isanamitima mu bihe byo kwibuka. Ibikomere biracyahari kandi igihe ntigikiza. Hasabwa kumenya no kwemera ko ukomeretse, hakabaho ingamba z’isanamitima cyane uhereye mu matorero.”

    Yakomeje avuga ko inshingano z’amadini n’amatorero mu gusana imitima zikwiye kujyana no kwigisha urukundo no guhumuriza kuko uwanga mwene se Bibiliya imwita umubeshyi n’umwicanyi.

    Pasiteri Joseph Nyamutera yavuze ko uru rwego rufite umukoro wo kugarura 'uburyohe’ mu bataye ibyiringiro bitewe n’amateka asharira.

    Yagize ati 'Hari amatorero amwe afite gahunda z’isanamitima rihoraho kandi rihamye. Abari muri yo, bigishijwe gutahura ibikomere, barangirwa n’ibyabafasha gukira. Ibi bitandukanye no kubohoka (deliverance) kuko ibikomere si abadayimoni. Ibikomere bikenera ubujyanama bwuzuye urukundo n’ubwenge. Amatorero asabwa kuba hafi y’abagaragaza ibimenyetso byo gukomereka, n’abahuye n’ingaruka zikomeye za jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Mu butumwa bwe yakomoje ku bibeshya bagasobanura isanamitma nka politiki cyangwa imirimo y’ibigo by’igenga ikenera amafaranga menshi.

    Pasiteri Nyamutera ati 'Isanamitima ni umurimo w’Imana nk’ivugabutumwa, gusenga n’ibindi. Si igikorwa gikorwa mu cyunamo gusa. Tubona Isanamitima rikwiriye guhabwa umwanya munini mu matorero cyane mu bihe byo kwibuka.”

    Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, haracyagaraga abagifite ihungabana baterwa n’ibikomere by’aya mateka kandi bikeneye kuvurwa.

    Rabagirana Ministries isanga abanyamatorero bafite inshingano yo kuzana ubuzima n’amahoro binyuze mu kwimakaza isanamitima.

    Uyu muryango watangiye mu 2015 umaze gutanga umusanzu mu bikorwa birimo guhugura abafite ibikomere bagakira, gukora isanamitima muri gereza n’ibindi.

    Ibikorwa byawo by’umwihariko iby’amahugurwa byatumye havuka indi miryango mu bihugu 20 birimo Kenya, RDC, Ukraine, Misiri, Sri-Lanka ndetse iritegura kwagukira muri Amerika.

    Rabagirana Ministries ikora ibijyanye n’isanamitima n’ubwiyunge n’ibindi birimo gusura inzibutso, kwigisha urubyiruko no kurufasha gukira ibikomere, kuremera abarokotse Jenoside batishoboye no gutanga ibiganiro bigaruka ku mateka igihugu cyanyuzemo.

    Indi nkuru wasoma: Ubutumwa bw’ihumure, Pasiteri Habyarimana Desire

    https://www.agakiza.org/Ubutumwa-bw-ihumure-Pasiteri-Habyarimana-Desire.html

    Wareba kandi n’iyi nyigisho: Ahari kurira kwararira umuntu bwacya impundu zikavuga Past Desire Habyarimana

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Abanyamadini-basabwe-imbaraga-mu-bikorwa-by-isanamitima-mu-gihe-cyo-Kwibuka27.html

  • Amerika yasabye abaturage bayo kutagirira ingendo muri Kenya #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya ibyorezo (CDC) cyashyize hanze ku wa 7 Mata 2021, cyavuze ko ubwandu bwa COVID-19 buri hejuru muri Kenya cyemeza ko bishobora gushyira mu byago abahakorera ingendo.

    Iri tangazo rigira riti 'Abagenzi bakwiye kwirinda gukorera ingendo muri Kenya. Kubera uburyo ibintu bimeze muri Kenya n'abagenzi bakingiwe bashobora kugira ibyago byo kwandura cyangwa gukwirakwiza ubwoko bushya bwa COVID-19, bakwiye kwirinda kujya muri Kenya.'

    Iri tangazo ryakurikiwe n'irya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko uretse COVID-19 abaturage b'iki gihugu bakwiriye kwirinda kujya muri Kenya kubera ibibazo by'iterabwoba, gushimuta abantu ndetse n'ibindi byaha.'

    Ubwandu bwa COVID-19 buri kugenda burushaho kwiyongera muri Kenya, ibintu byatumye muri Werurwe 2021 Perezida w'iki gihugu, Uhuru Kenyatta, afata icyemezo cyo gushyira Nairobi n'utundi duce tune muri Guma mu Rugo.

    Kugeza ubu CDC yashyize Tanzania, Somalia, Ethiopia, Burundi na Tanzania ku rutonde rw'ibihugu aho umuntu aba afite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19.

    Kugeza ku wa 7 Mata umubare w'abanduye COVID-19 muri Kenya warengaga ibihumbi 141 barimo 1523 banduye mu masaha 24.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/amerika-yasabye-abaturage-bayo-kutagirira-ingendo-muri-kenya

  • Amateka n'ibigwi bya Sebanani André wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera Sebanani André wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari yaravutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura ya Gitarama, ubu akaba ari mu arere ka Nyanza, Intara y'Amajyepfo.

    Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe nyuma aza gukomereza muri 'Collège Officiel de Kigali: COK' gusa yaje kwirukanwa mu ishuri ajya gukora ubucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.

    Yamenyekanye cyane mu ikinamico zitandukanye yakinanye ubuhanga n'ubu izo kinamico abantu baracyazikunda. Zimwe mu ikinamico azwimo ni iyitwa 'Nzashira ingurugunzu nkiri ingagi'; 'Icyanzu cy'Imana (Uwera)', n'izindi.

    Nyakwigendera Sebanani yaje gukora kuri Radiyo Rwanda muri gahunda ya 'Discothèque-Phonotèque' ya Radiyo Rwanda, akora muri gahunda yari ijyanye n'urwenya 'Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda', kandi yari umukinnyi w'ikinamico mu itorero 'Indamutsa'.

    Uretse indirimbo ze zakunzwe cyane, Sebanani Andre yari azwi cyane mu makinamico akinanye ubuhanga n'ubu agikundwa n'abanyarwanda benshi. 'Nzashira ingurugunzu nkiri Ngangi', 'Icyanzu cy'Imana (Uwera)' n'izindi ni zimwe mu makinamico yamenyekanyemo cyane ndetse ubuhanga yazikinanyemo bituma benshi badashobora kumwibagirwa.

    Nk'uko tubikesha icyahoze ari Inama y'Igihugu y'Itangazamakuru, Sebanani yaje gukora kuri Radiyo Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo: 'Discothèque-Phonotèque' ya Radiyo Rwanda, Urwenya' Ubuvanganzo bw'umwimerere Nyarwanda', Umukinnyi w'ikinamico mu itorere 'Indamutsa'.

    Tariki ya 01 Nzeli 1979 ni bwo Sebanani Andre yashakanye na Mukamulisa Anne Marie, babyarana abana bane ari bo: Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane, wavutse mu 1984, Shyengo Frida, wavutse mu 1985 na Songa Aristide ariwe bucura wavutse mu 1988, ndetse uyu bucura nyina akaba yaravugaga ko atazi se neza kuko agize imyaka ibiri mu 1990, Sebanani yahise afungwa mu bo Leta yariho yitaga ibyitso by'inkotanyi.


    Abana 4 Sebanani yasize
    Ubwo yafungurwaga mbere y'uko yicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bwa ORINFOR bwanze kumusubiza mu kazi ngo ntibakorana n'ibyitso. Nyina w'aba bana bose we yagize amahirwe yo kurokoka Jenoside gusa yaje kwitaba Imana azize indwara muri Nzeli umwaka wa 2015.

    Kubera urukundo rwamurangagwaho byatumye umufasha we amutura indirimbo y'urwibutso yise 'Uracyariho'. Mukakalisa wari wagize amahirwe yo kurokoka Jenoside ariko akaba yaraje guhitanwa n'indwara muri Nzeli 2015, yavugaga ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko n'ubwo Sebanani yavuye mu bamukunda, ariko ko bakimuzirikana kandi ko umuhanzi adapfa kuko ibihangano bye bituma aguma mu mitima y'abari bamuzi aho usanga abantu benshi bamwibukira mu ndirimbo ze ndetse n'amakinamico atandukanye.

    Uyu mufasha we yakomezaga avuga ko kuba Sebanani atakiriho bitavuze ko yazimye kuko yasize abana baseruka mu izina rye, kandi ngo yapfuye mu buryo bw'umubiri ariko roho ye iracyari kumwe n'umuryango we ari na yo mpamvu yamutuye iyo ndirimbo.

    Sebanani kandi yari afite impano yo kwicurangira akoresheje ibyuma bya kizungu nka piano, gitari kuvuza ingoma n'ibindi. Mu mwaka wa 1973 ni bwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga 'Vox Populi' nyuma yaho Sebanani na bagenzi be batangije orchestre 'Impala' yakunzwe ndetse kugeza n'ubu igikungwa na benshi, kuva icyo gihe ngo banahise bamuha akazina k'akabyiniriro ka 'Pépé la Rose'.

    Nyakwigendera Sebanani ni we wabaye umuhanzi mu muryango w'iwabo ari na yo mpamvu Mukamulisa yemezaga ko inganzo ye nta handi yayikomoye uretse kuba yarabyiyumvagamo gusa. Sebanani yari afite ibihangano by'umwimerere we, kandi yibandaga cyane ku buzima busanzwe, kwerekana ibitagenda iyo yabonaga ibintu bizamba mu muryango Nyarwanda ndetse no ku rukundo.

    Mukamulisa yagize ati 'Sebanani iyo yajyaga guhanga yarabanzaga akitegereza uko umuryango Nyarwanda uhagaze ku gihe cye ahereye ku baturanyi be ba hafi, yaririmbaga urukundo rwa kivandimwe agamije kurubyutsa kuko urwa benshi rwari rwarakonje ndetse n'urw'abasore n'inkumi'.

    Nyakwigendera Sebanani Andereya yari umuntu urangwa n'urugwiro ndetse ugasanga arangwa no gususurutsa abo bari kumwe akoresheje ibiganiro bisetsa. Sebanani yakundaga kwegera abana be akabigisha kwanga umugayo n'umushiha nk'uko mu buhanzi bwe habaga higanjemo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga, munyangire, n'ibindi.

    Sebanani yagiraga abantu inama nk'uko byumvikana cyane mu butumwa bukubiye mu ndirimbo ye yise 'Karimi ka shyari', aho yakanguriraga abantu kurangwa n'umutima ukunda batababazwa n'ibyiza abandi bagezeho. Nyakwigendera Sebanani yararirimbaga akaba n'umuyamakuru wa Radiyo Rwanda, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amateka-n-ibigwi-bya-sebanani-andre-wishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Ibikwiye kwitabwaho mu bihe byo kwibuka byafasha guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Abayigizemo uruhare, abayihindurira inyito, abayikwirakwizaho amakuru y'ibinyoma n'abayikana bakoresha imvugo zihembera urwango cyangwa zikomeretsa abayirokotse, hagamijwe kuyobya abatarasobanukirwa ukuri no gusubiza inyuma Abanyarwanda bageze kure mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Ni ikibazo gihangayikishije kuko gishobora gutuma umubare w'abagira ihungabana wiyongera, ndetse bikaba byanayobya urubyiruko rubarirwa ibyabaye rutiboneye.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko intambwe ya mbere ikwiye guterwa mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside ari ukwitabira ibikorwa byo kwibuka.

    Ati 'Icya mbere ni ukwitabira ibikorwa byo kwibuka. Muri iki gihe ni ibiganiro ahanini bitambuka kuko guhura imbonankubone bitoroshye kubera COVID-19, ariko icyo twashishikariza abantu ni ugukurikira ibyo biganiro bitambuka mu bitangazamakuru no ku mbuga zitandukanye. Bifasha abantu gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside [yakorewe Abatutsi mu 1994], guhumurizanya no gushyigikirana.'

    Yavuze ko muri uko gukurikirana ibyo biganiro nabwo hakwiye kwitabwa 'ku biganiro bizima kuko hari n'ibitangazamakuru bikwirakwiza urwango bikayobya abantu'. Ibyo byiganjemo ibikorera ku mbuga nkoranyambaga zirimo imiyoboro ya YouTube, n'ibikorera hanze y'igihugu birangajwe imbere n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ndayisaba yavuze ko hakwiye no kwitabwa ku 'kwirinda no kurinda abandi' muri ibi bihe, himwa amatwi ibitangazwa byuzuyemo ibinyoma n'urwango kandi 'n'abanyamakuru bakirinda kubitangaza' kuko bitokoza ababyiruka bikanangiza ababikwirakwiza cyane ko ari n'ibyaha bihanwa n'amategeko.

    Yasabye abahura n'abafite ingengabitekerezo ya Jenoside kubima amatwi ntibabiteho umwanya kandi ntibaheranwe nabyo, ati 'N'iyo wabyumvisha amatwi ushobora kubyima umutima'.

    Icya gatatu Ndayisaba asanga cyafasha mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu bihe byo kwibuka, ni 'ukudatiza umurindi ibikorwa by'abayigaragaza' nko kuba byahererekanywa cyangwa bigakwirakwizwa.

    Yasobanuye ko Abanyarwanda banakwiye gushyigikirana no gufatana mu mugongo, by'umwihariko abarokotse Jenoside 'ni ngombwa ku baba hafi'.

    Abarokotse Jenoside bakwiye gufashwa kugira ngo babashe kwiyubaka

    Mu kiganiro n'umuganga w'imitekerereze n'imyitwarire bya muntu, Nsengiyumva Innocent, yavuze ko gufasha abarokotse Jenoside bakabasha kwiyubaka nabyo bizagira uruhare mu guhangana n'ingengabitekerezo yayo ikunze kugaragara mu bihe byo kwibuka.

    Ati 'Ibyo bibaha imbaraga zo kudahungabanywa n'ibyo bumva bifitanye isano n'amateka yabayeho, ndetse bikabongerera imbaraga zo guhangana n'amagambo cyangwa ibikorwa bigayitse by'abashaka guhakana no gupfobya [Jenoside yakorewe Abatutsi]'

    Uwo muganga yabwiye IGIHE ko n'ubuyobozi bukwiye kubigiramo uruhare rukomeye, 'bukaba hafi bukanashyigikira abarokotse Jenoside' ndetse bukanabarindira umutekano. Ibyo bizabongerera imbaraga ntibahungabanywe n'abafite iyo ngengabitekerezo.

    Ku ruhande rw'abapfobya n'abahakana, Nsengiyumva yasobanuye ko 'bagomba kubwizwa ukuri ku byo bakoze' kuko ari bwo bazacika intege.

    Ati 'Iyo babona abayobozi kugeza kuri Perezida wa Repubulika bashyigikiye politiki nziza kandi banasigasira umutekano w'Igihugu, bituma uwarokotse adahungabana bya hato na hato, bityo akaba yabasha guhangana na bya bitero by'abagoreka amateka.'

    Yakomeje avuga ko kwita ku bagira ihungabana mu bihe nk'ibi nabyo bishobora gufasha guhangana n'ingengabitekerezo igaragara, kuko kumva ingengabitekerezo ya Jenoside bikunda kubagiraho ingaruka.

    Mu bihe bitandukanye hagaragaye ko iyo iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igeze abafite ingengabitekerezo yayo bayigaragaza cyane, bagakora ibikorwa bibi byibasira abarokotse Jenoside ndetse bagakwirakwiza ubutumwa buhinyuza ukuri kuri yo.

    Nko mu myaka yashize humvikanaga inkuru z'abarokotse baranduriwe imyaka,batemewe amatungo,baterewe amabuye ku nzu n'ibindi bikorwa by'urugomo biganisha kukubasubiza mu gahinda. Ni nako ababa hanze baba basiganwa n'iminota bakwirakwiza ubutumwa bupfobya ndetse bugakana Jenoside yakorewe Abatutsi, byose bishingiye kuri iyo ngengabitekerezo.

    Mu butumwa bwe bwo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kugira ubwoba bwo guhangana n'abayihakana.

    Yagize ati 'Ni amateka, ni ukuri kutazahinduka ariko rero niba abahakana amateka, bagahakana ibyabaye bitabatera isoni, njyewe wowe twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?'

    Nubwo kwijandika muri ibyo bikorwa bihanwa n'amategeko, haracyakewe izindi mbaraga mu guhangana nabyo hirindwa ko byarangaza Abanyarwanda cyangwa bikabasubiza inyuma.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti 'Kwibuka twiyubaka'.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikwiye-kwitabwaho-mu-bihe-byo-kwibuka-byafasha-guhangana-n-ingengabitekerezo

  • Nirere Shanel yatangije urubuga rugamije gusi… – #rwanda #RwOT

    Uru rubuga yise 'Ndaho' yaruteguye ku bufatanye n'imiryango n'ibigo isanzwe ifite gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe n'isanamitima nka GAERG Rwanda binyuze mu bufatanye isanzwe ifitanye na Imbuto Foundation, Sana Initiative Rwanda, Beyond The  Veil Mission na Our Past Initiatiave.

    Nirere Shanel yahamagariye buri wese gukangukira gukoresha uru rubuga no kurusangiza abandi. Ati 'Nimuze twese dufatanye muri uru rugendo rw'isanamitima no kubaka umuryango Nyarwanda muri rusange.'

    Muri gahunda y'urubuga 'Ndaho' harimo gufasha buri muntu kumenya uko yakwifasha cyangwa yafasha undi muntu uri guhura n'ingaruka z'ihungabana.

    Ingaruka z'ihungabana zigaragara nyuma y'igihe (kuva ku mezi atatu gusubira hejuru) habayeho akaga kahungabanyije umuntu…

    Akenshi ibimenyetso bikomoka ku ihungabana bigaragara mu buryo bwinshi ariko byose bikomoka ku marangamutima atarasohowe cyangwa ngo ahabwe umuyoboro ukwiye mu gihe wahuraga n'akaga.

    Ibimenyetso bitatu by'ingenzi bikomokamo ku ihungabana harimo guhunga no gukumira icyakwibutsa akaga wahuye nako; kugaruka kw'amashusho, amajwi, impumuro ugasa n'uwasubiye mu gihe akaga kabaga no guhangayika n'amakenga ko wakongera guhura n'akaga gasa nako wahuye nako.

    Hano hakubiyemo ibimenyetso byinshi bijyanye na buri cyiciro, ariko uko bigenda bikura bikaba bishobora no gutera izindi ndwara mu mubiri.

    Ku rubuga rwa 'Ndaho' bavuga ko bagiye gukorana urugendo rw'icyumweru n'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rugendo rugamije gutura umutwaro w'amarangamutima aremerera benshi muri iki gihe.

    Bati 'Ni umwitozo w'intambwe 7 tuzagendanamo zizadufasha guhangana n'ihungabana. Tukurarikiye kugendana natwe muri uru rugendo tuzakurikiza izi ntambwe 7 nk'uko bigaragara kuri aka kaziga; buri munsi tukazajya tubagezaho intambwe n'ubusobanuro bw'uko dukora uwo mwitozo.'

    Ku rubuga 'Ndaho' bagiye gutangira urugendo rw'icyumweru rugamije guhangana n'ibikomere bikomoka ku ihungabana


    Nirere yatangije urubuga 'Ndaho' rugamije gusigasira urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 no guhumuriza abayirokotse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104651/nirere-shanel-yatangije-urubuga-rugamije-gusigasira-urwibutso-rwabazize-jenoside-yakorewe–104651.html

  • Bamwe mu bacururiza mu masoko abiri ari mu Mujyi wa Huye basabwe kuba bahagaritse ibikorwa by'ubucuruzi #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mata 2021, abacururiza mu masoko abiri ari mu mu mujyi wa Huye basabwe kuba bahagaritse ibikorwa mu gihe cy'ibyumweru bitatu, hasigara abacuruza ibiribwa, na bo hakaba hagomba gukora kimwe cya kabiri (1/2) cyabo.

    Iki cyemezo kandi gifashwe nyuma y'uko imibare ya Minisiteri y'Ubuzima ikomeje kugaragaza ko ubwandu buri hejuru muri Aka Karere ka Huye , nko mu minsi itatu ishize, mu Karere ka Huye habonetse abanduye 182.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ibi bijyanye n'ingamba nshya zo kwirinda Coronavirus, nyuma y'uko byagaragaye ko umubare w'abayandura ugenda wiyongera cyane muri Huye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngoma aho ayo masoko aherereye , Mutsindashyaka Alphonse yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko izo ngamba zigamije guhagarika ikwirakwira rya Covid-19. Yagize ati 'Ni ingamba zigamije gukumira Covid-19 zireba abakorera mu masoko yombi, Ingenzi , cyane cyane ko n'ibipimo twahafatiye byagaragaje ko harimo ubwandu. Ni yo mpamvu rero twafashe izo ngamba.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abacururiza mu maduka yo hanze y'isoko bazakomeza gukora ariko amaduka yegeranye ntabwo azajya afungurira rimwe. Yahawe nimero ku buryo azajya asimburana.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko no mu bakarani naho hafashwe ingamba ko bazajya bakora ku kigero cya 30% kuko ubusanzwe bakoraga ari benshi bacucitse batanubahiriza ingamba zashyizweho mu gukumira covid-19. Muri Salon de coiffure aho bagosha bakanatunganya imisatsi, restaurant na alimentation bazakomeza gukora ariko bagabanye abakozi bagere kuri 30% ndetse n'abo bakira babe ari bakeya.

    Abacuruza serivise z'itumanaho ku muhanda bazwi nk'aba Agents hazajya bakora ari 50%. Abacuruza imiti muri Farumasi; banki n'ibigo by'imari bazakomeza gutanga serivise nk'uko bisanzwe ariko bubahiriza ingamba zisanzwe zo kwirinda Covid-19.

    Izi ngamba zifashwe mu Mujyu wa Huye nyuma y'uko tariki ya 6 Mata 2021 Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ifashe umwanzuro wo gushyira muri gahunda ya Guma mu Rugo imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo , hagamijwe guhagarika ubwiyongere bukabije bw'ubwandu bwa COVID-19.

    Iyo mirenge ni Ruhashya na Rwaniro yo mu Karere ka Huye, Gikonko, Kansi na Mamba yo mu Karere ka Gisagara n'Umurenge wa Ruramba wo mu Karere ka Nyaruguru.

    Mu itangazo yashyize ahagaragara, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu yagize iti 'Muri iyi mirenge insengero zose zirafunze, icyakora mu Mirenge itashyizwe muri Guma Mu Rugo yo mu Turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, umunsi wo gusenga ni umwe mu Cyumweru, aho kuba iminsi ibiri.'

    Ni ibyemezo iyi Minisiteri yatangaje ko byafashwe hashingiwe ku isesengura ryakozwe n'inzego z'ubuzima ku Cyorezo cya Covid-19.


    Abacururiza muri aya masoko yo mu mujyi wa Huye badacuruza ibitari ibiribwa basabwe kuba bafunze.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/08/bamwe-mu-bacururiza-mu-masoko-abiri-ari-mu-mujyi-wa-huye-basabwe-kuba-bahagaritse-ibikorwa-byubucuruzi/

  • Abantu 111 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 35 barayikira #rwanda #RwOT

    Abakize uyu munsi ni 35 mu gihe abamaze gukira bose babaye 20,870.Abakirwaye ni 1,968 barimo 5 barembye.Hafashwe ibipimo 6,052 mu masaha 24 ashize.

    Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe kugenzura imiti muri Kenya, cyamaganye raporo ivuga ko urukingo rwa AstraZeneca rumaze guhitana abantu.

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'icyo kigo,Dr Peter Ikamati,yavuze ko umukozi wo kwa muganga uheruka gupfa wari watewe urwo rukingo,bikekwa ko yagize ikibazo cyo gukuramo inda mu gihe yari agiye kubyara maze agapfa.

    Umuyobozi Mukuru ukuriye Ikigo kigenzura imiti, Fred Siyoni, yamaganye aya makuru avuga ko habayeho gutanga amakuru nabi.

    Ati 'Iki kigo kirifuza gutanga gushyira mu mucyo ibintu , ko habayeho gutangaza amakuru nabi ku ngaruka zakurikiye ikingirwa , maze hatangazwa ko byateye urupfu. Abatangajwe ko bagizweho ingaruka nyuma yo gukingirwa bakozweho iperereza kandi nta n'umwe muri abo byateye urupfu.'

    Hashize iminsi mike muri Kenya hatangajwe ko umuforomo wakoraga muri bimwe mu bitaro byo mu Karere ka Uasin Gishu, mu Burengezuba bwa Kenya yitabye Imana , bigakekwa ko yaba yari yishwe n'Urukingo rwa AstraZeneca .

    OMS yasabye abagore bitegura kubyara ko bagomba gukingirwa COVID-19 mu gihe cyose ibyiza byo guhabwa urukingo biruta ibyago rushobora kubateza .

    Minisiteri y'Ubuzima ya Kenya yatangaje ko kugeza ubu nta muntu uragaragaza ikibazo cyo kuvura kw'amaraso nk'uko byagaragaye mu bihugu bimwe m by'I Burayi.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-111-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-35-barayikira

  • #Kwibuka27: Abanyarwanda baba muri Senegal ba… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko InyaRwanda ibikesha Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyatumiwemo abantu bahagarariye abandi mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, iki gikorwa cyaranzwe no gucana urumuri rw'icyizere, gushyira indabo ahari ikimenyetso cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi n'ubuhamya n'ubutumwa bwa bamwe mu bitabiriye iyi gahunda.

    Perezida w'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Senegal, Patrick KARAMAGA watanze n'ubuhamya nk'uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku mateka mabi yo gukwirakwiza urwango mu Banyarwanda banahereye mu mashuri y'abana bato, ashima by'umwihariko ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikabohora Igihugu, anasaba ko Abanyarwanda bakomeza gutahiriza umugozi umwe mu guteza imbere igihugu, kandi bagakomera ku bumwe bwabo. 

    Patrick Karamaga, Perezida w’umuryango w’Abanyarwanda muri Senegal

    Ambasaderi w'Igihugu cya Gabon muri Senegal, Michel Regis ONANGA NDIAYE wavuze mu izina ry'Abahagarariye Ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga muri Senegal, yagarutse ku mwanzuro w'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye mu 2018 yemeje ko itariki ya 7 Mata ya buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Amb.du Gabon Michel Regis ONANGA NDIAYE

    Yasabye ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishahisha hirya no hino bakurikiranwa n'ibihugu bihishemo kimwe n'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko nyuma y'imyaka 27 Jenoside ihagaritswe, Abanyafurika bose batewe ishema n'ibyiza u Rwanda rwagezeho muri icyo gihe, muri gahunda yo kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda na gahunda z'iterambere muri rusange.

    Yagarutse ku ijambo rya Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME yavuze mu gihe hibukwagwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagize ati: ” Mu 1994 nta cyizere cyariho, hari umwijima gusa, ariko uyu munsi hari urumuri, twapfutse ibikomere, ibyo byatumye turushaho kuba umwe kandi ku buryo buhoraho. U Rwanda rwabaye umuryango umwe “.

    Mu bandi batanze ubuhamya harimo Abanya-Senegal barimo Mabousso THIAM, wavuze ku ntambwe u Rwanda rwateye nyuma ya Jeoside yakorewe Abatutsi, aho uretse ibikorwa by'iterambere mu bice byose by'ubuzima, by'umwihariko Abanyarwanda bafite ishema n'agaciro, amahoro n'umutekano bitari byarigeze biba mu Rwanda.

    Mabousso THIAM

    Undi watanze ubuhamya ni Eugénie Rokhaya AW N'DIAYE, wabaye mu Rwanda akaba yagarutse ku kababaro n'agahinda abagore batewe na Jenoside yabagize abapfakazi, ikanahitana abana babo. Yagarutse ku butwari bwabo ndetse n'uruhare rwabo mu kubaka umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


    Eugénie Rhokaya AW N’DIAYE

    Uwari uhagarariye Guverinoma ya Senegal muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, HABIB Leon NDIAYE, Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y'Umuco n'Itangazamakuru yagaragaje ko Guverinoma ya Senegal yifatanyije n'Abanyarwanda muri iki gihe bibuka Abanyarwanda b'inzirakarengane basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ubuyobozi bubi.

    Yashimye uko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi agaragaza ko Senegal izakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi.


    Habib Léon NDIAYE

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre KARABARANGA, yashimye cyane umubano uri hagati y'u Rwanda na Senegal, anashima ko icyo gihugu cyanahaye ahari ikimenyetso cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anagaruka ku butwari bwaranze Cpt. Mbaye DIAGNE, ukomoka muri icyo Gihugu wishwe atabara Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.


    Amb. Karabaranga Jean Pierre

    Yasabye abantu bose gukomeza kwamagana abakirangwa n'imvugo n'ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside barimo bamwe mu Banyarwanda basize bahekuye u Rwanda na bamwe mu Banyamahanga babibafashamo.

    Hateganyijwe gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi izahuza Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bo mu bihugu bya Senegal, Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 10 hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga no mu minsi 100 hateganyijwe ibiganiro mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko, kurwanya ihakana, ipfobya n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Amafoto yerekana uko igikorwa cyangeze i Dakar muri Senegal mu #Kwibuka27 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104644/kwibuka27-abanyarwanda-baba-muri-senegal-babifashijwemo-na-ambasade-yabo-bibutse-abazize-j-104644.html