Category: Uncategorized

  • #Kwibuka27: B-Threy ugira inama urubyiruko ya… – #rwanda #RwOT

    Mariya Yohana wafatanije indirimbo na B-Threy, ni umuhanzikazi w'inararibonye mu ndirimbo z'umuco gakondo w'u Rwanda. B-Threy avuga ko indirimbo yakoranye n'uyu mubyeyi ari ishema kuri we kuko asanzwe amwigiraho byinshi. Iyi ndirimbo 'Urwagasabo' akomeza avuga ko ari iy'ibihe byose mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


    Mariya Yohana umuhanzi w’inararibonye mu ndirimbo z’umuco w’u Rwanda

    Ijambo rya B-Threy muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, agira ati: 'Ubutumwa bwa mbere natanga ku rubyiruko n'Abanyarwanda muri rusange ni uko dukomeza gusigasira amateka yacu akajya avugwa neza uko ari tukirinda tukanarwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bayita ukundi bashaka. Ubundi butumwa naha abari bato n'abavutse nyuma ya Jenoside twagira amatsiko tukabaza neza abadukuriye kugira ngo tuzabone icyo kuzabwira abacu bazadukomokaho mu gihe kizaza. Nasaba kandi urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ababiba amacakubiri”.


    Akomeza agira ati: 'Umusanzu wanjye nk'umuhanzi ni indirimbo yanjye nakoranye na Mariya Yohana yitwa 'Urwagasabo'. Ni indirimbo y’ihumure kandi ivuga ku gukunda igihugu ikanajyana cyane n'ibibihe tunyuramo buri gihe byo kwibuka abazize Jenoside. Ndayibatuye mwese aho muherereye, Abanyarwanda n'inshuti z’u Rwanda'.

    B-Threy akomeza ashima Ireme rw'uburezi ry'u Rwanda nk'ikintu kimwe muri byinshi u Rwanda rwagezeho rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati: 'U Rwanda rwageze kuri byinshi kandi byiza nishimira ireme ry’uburezi mu Rwanda uko rigenda rikomera kuko buriya bifite aho bihuriye n’iterambere ry'ubuhanzi no kwiteza imbere ku rubyiruko. Icyo urubyiruko rwakora ni ukwirinda guta umwanya mu bidafite umumaro ahubwo tukongera imbaraga n'umuhate mu byo buri wese akora no gushyigikirana tugakundana hagati yacu'.


    B-Threy umuhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya Trap

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘URWAGASABO’ YA  B-THREY FT MARIYA YOHANA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104646/kwibuka27-b-threy-ugira-inama-urubyiruko-yahuje-imbaraga-na-mariya-yohana-bakora-indirimbo-104646.html

  • Antoine Griezmann yakoze agashya kadasanzwe abyara umwana wa 3 wavukiye I tariki imwe n'iya bakuru be #rwanda #RwOT

    Ibi bikomeje gutuma benshi bibaza ibanga uyu mugabo akoresha kuko abana be bose bavuga kuri iyi tariki ndetse bagomba kwizihiza isabukuru umunsi umwe.

    Griezmann n'umugore we, Erika Choperena, bafitanye aba bana 3 barimo imfura y'umukobwa yitwa Mia, umwana wabo wa kabiri yitwa Amaro n'uyu wa 3 wavutse uyu munsi witwa Alba.

    Uku guhurirana k'umunsi w'amavuko w'abana be kugiye gutuma buri wa 08 Mata azajya yizihiza isabukuru y'aba bana be bose ku munsi umwe.

    Mu kwishimira ivuka ry'uyu muhungu, Griezmann yanditse kuri Twitter ati: 'Alba Griezmann yavutse kuwa 8 Mata 2021 saa 10:24 am.'

    Imfura ya Griezmann,Mia,yavutse kuwa 08 Mata 2016,uwa kabiri witwa Amaro avuka kuri iyo tariki muri 2019 mu gihe uyu Alba yavutse nawe kuri iyi tariki.

    Abafana b'uyu mukinnyi batunguwe n'aka gashya byatumye bacika ururondogoro.Umwe yagize ati 'Ibi n'ubusazi.'

    Undi yagize ati 'Ni byiza kuri we kuko afite amasabukuru 2 gusa agomba kwibuka iya tariki 08 Mata n'iy'umugore we.'

    Undi yagize ati 'Ikirori kimwe kizajya kimutwara amafaranga menshi cyane.'

    Griezmann yashyingiranwe na Erika Choperena muri 2017 nyuma y'igihe kinini bari bamaze bakundana ndetse uyu mukobwa akunda cyane umupira kuko ashyigikira uyu mugabo we ku bibuga mu mikino itandukanye.


    Griezmann ari kumwe n'imfura ye Mia

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/antoine-griezmann-yakoze-agashya-kadasanzwe-abyara-umwana-wa-3-wavukiye-i

  • Ubuhamya: Bwa Mukansoneye Imana yakuye mu rupfu/Abanyiciye umuryango nabashije kubaha imbabazi #rwanda #RwOT

    Mukansoneye Adiriya uvuka mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Gisagara, Muri Genocide yakorewe Abatusi mu1994 yanyuze mu biteye ubwoba, Imana yaramurwaniriye imusimbutsa urupfu ari yo mpamvu yiyemeje kuyishima no gukora imirimo iyubahisha kugira ngo Imana itazicuza icyo yamusigarije.

    Uyu mubyeyi avuka mu muryango wa’abana 12 akaba ari we bucura. Mu magambo ye arasobanura inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 n’uburyo yarokotse ati:

    'Nashatse mu 1993 umugabo wanjye baramwica ndetse n’abo twavukanaga bose barabishe ariko nari nzi neza ko Imana izandinda n’ubwo bizangeraho ariko bitazampitana kuko umusaza umwe yari yarampanuriye ambwira ko nzakurwa mu maraso menshi azameneka nkamera nk’umushumi ukuwe mu muriro.

    Umugabo wanjye bamwishe mfite inda y’amezi 8 n’iminsi 17 igihe cyarageze natwe baratuzamura bagenda batuzerereza ahantu hatandukanye, mbese hapfuye benshi imbere yanjye kandi jyewe sinabashaga kugenda, imyenda bayinkuyemo nsigara nambaye sous jupe yonyine. Amakuru nari nayamenye ko iwacu bose babishe kandi numvaga ari njye utagomba kubaho kuko ari njye munyantege nke wari ubarimo uretse ko Imana yangiriye impuhwe.

    Badukuye mu nzu twari turimo batujyana ahantu mu musarani basakambura igisenge barangije baradutemagura ubu ndatemaguye mu mutwe ndetse umwanda wo mu musarani nawubayemo urambabura kuko batangiye kudutemagura nka saa yine z’amanywa, nahise ndeba umwana uri mu nda uko manukanye na we mu musarani numvaga nabaye ikinya ariko ndyamamo igihe kiragera numva imvura iri kutunyagira harimo abantu benshi baboroga, bavuga mpa amazi, bavuga Yesu n’ibindi. Ariko njyewe nza kuzamura amaso mbona intumbi inagana hejuru ya wa mwobo, kuko njyewe bari bantemye nyuma y’abandi wese yari imeze nk’igiye kuzura, nafashe amaguru y’uwo murambo nzamukiraho mvamo.

    Navuyemo nambaye sous jupe mpita nambuka kuko umusarani wari hafi y’umuhanda ahantu hitwa i Mugogwe ninjiye ahantu mu masaka mu musave numva gutambuka biranze mpita mbyara umwana w’umuhungu mu mvura nyinshi. Ikintu nshimira Yesu cyane ni uko yandinze wa musarani navuyemo imodoka yahise izana itaka barundaho . Njyewe rero navuyemo nta kintu ntanze. Maze kubyara umwana namugenyesheje ikigorigori nari nkuye muri uwo musave mbyariyemo.

    Twahuye n’akaga gakomeye kubyara mu mvura, nta gikoma, nta kintu wambaye, izo ni imbaraga z’Imana uretse ko umuntu ashobora kuzirengagiza cyangwa yamara kurengwa akibagirwa, ariko Imana twarayibonye jyewe narayibonye by’umwihariko kuko nagombaga gupfa cyangwa umwana agapfa kuko imbwa zaryaga imirambo hirya yanjye ndeba ndetse n’ingobyi namutandukanije nayo maze kumubyara imbwa zahise ziyirya bivuze ngo n’uruhinja zari guhita zirutwara, ariko ndashima Imana ko uwo mwana ariho ni umusore uri hafi kuzuza imyaka 27.

    Mu mutwe ndatemaguye, navuye amaraso ashizemo mu maso hasigara hamanuka ibintu bimeze nk’amavuta. Jyewe urupfu narubonaga hafi kuko kubyara udafite ikintu gihita kikuramira, no gupfa byabaho, ariko Imana izi kurinda sinzayibagirwa yarankurikiranye amazi y’imvura ambera igikoma n’umwana nta mashereka, mu masaka nacukuraga umwumbati nkawuhekenya, umwana namuhaga amazi y’imvura. Umwana yahise aba igikara ako kanya imvura ikimara kumwikubitaho sinigeze mbona inzobe ye.

    Sinashoboraga kubona uwankingurira ngo ninjire mu nzu ye ahubwo uwambonaga wese yavuzaga induru. Inda zaranyinjiye zigera no muri ya misatsi yaviriranyemo amaraso, sinari nzi ko nzongera gusa gutya, sinari nzi ko nzongera kwambara mbese nari nzi ko urupfu rwanjye rwegereje. Nararaga mu masaka uwangeragaho yarankubitaga n’iyo yaba ari umwana. Umukecuru umwe ni we wangiriye impuhwe amapa igikoyi (umwenda) inda zaracyuzuye nkajya nshyira hasi nkarambura inda zikiruka nk’inshishi.

    Mubyukuri Imana yabanye nanjye, Yesu twabanye muri wese amvanano, tuzengurukana mu mvura nta cyo natanze kurusha abasore bicwaga ndeba, kurusha umugabo wanjye watambutse ndeba, umuryango wanjye watambutse ndeba. Imana ishobora byose yarandinze ndabibona kuko hari aho byageze mpagarara ahantu hitwa ku Mukoni wa Shyanda nisabira gupfa ariko abicaga abantu baranga bati 'Twananiwe genda uzagwe ahandi'. Ariko si ukunanirwa ahubwo ni imbaraga z’Imana. Narazerereye bya bisebe bizamo inyo n’inda ndanuka byujuje ibyangombwa ariko Imana yankuye mu rupfu.

    Naje kuryama mu rubingo n’umwana aho ni ho inkotanyi zadukuye baratujyana i Butare bahatuvana batujyana kwa muganga, imisatsi nayogoshwe n’umuntu akajya azamura imisatsi yamboreyeho hagasigara igufwa ryonyine. Naje kugira ikibazo hahandi batemye haje kuzamukamo ikibyimba njya i Butare banyohereza Roi Faisal ndongera mvayo njya i Butare narababaraga kuko icyo kibyimba cyakururaga umubiri wose. Narivuje ahantu hose biranga CHUK ho bambwiye gushaka ibipapuro byo kujya kwivuza hanze y’igihug, ngiye kuri FARG bambwiye ko bitashoboka abantu buzuye bambwira undi mwaka kandi nari meze nabi.

    Mvuye Kacyiru nanyuze ahantu mu cyumba cy’amasengesho twahasanze amasengesho y’iminsi 3 baransengeye Imana ivuga ko ari yo inyikirije ko imiti yose nanyweye ari imfabusa. Kugeza ubu Imana yankijije ikibyimba cyo mu mutwe kubw’imbaraga zayo n’umurava wayo'.

    Asoza ubuhamya bwe, uyu mubyeyi arashima Imana yamukuye mu rupfu ikamusubiza ubuzima kubw’ibyo yiyemeje kubabarira abamwiciye umuryango ndetse yiyemeza gukora imirimo myiza yatuma Imana itazicuza icyatumye imurokora. Mu gice kizakurikiraho tuzareba urugendo rwe rwo kubabarira n’aho ageze akira ibikomere.
    Reba video yose:

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Bwa-Mukansoneye-Imana-yakuye-mu-rupfu-Abanyiciye-umuryango-nabashije.html

  • Abanyamadini basabwe imbaraga mu bikorwa by’isanamitima mu gihe cyo #Kwibuka27 –

    Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuryango wa Gikirisitu witwa ‘Rabagirana Ministries’ wita ku bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge.

    Nubwo hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, amadini n’amatorero aracyakeneye gutanga umusanzu wayo mu rugendo rwo komora ibikomere n’ihungabana ku mitima y’abayirokotse.

    Ku nshuro ya kabiri, u Rwanda rwinjiye mu bihe byo kwibuka hakiri ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-9, zanatumye amatorero menshi afunga ku buryo aho benshi bakuraga ibibahumuriza batakihabona.

    Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Joseph Nyamutera, yavuze ko ibi bituma abenshi batabona ibibakomeza muri ibi bihe bikomeye.

    Yagize ati “Ntitwanemeza ko amatorero yose agira gahunda zihamye zafasha mu bikorwa by’isanamitima mu bihe byo kwibuka. Ibikomere biracyahari kandi igihe ntigikiza. Hasabwa kumenya no kwemera ko ukomeretse, hakabaho ingamba z’isanamitima cyane uhereye mu matorero.’’

    Yakomeje avuga ko inshingano z’amadini n’amatorero mu gusana imitima zikwiye kujyana no kwigisha urukundo no guhumuriza kuko uwanga mwene se Bibiliya imwita umubeshyi n’umwicanyi.

    Pasiteri Joseph Nyamutera yavuze ko uru rwego rufite umukoro wo kugarura ‘uburyohe’ mu bataye ibyiringiro bitewe n’amateka asharira.

    Yagize ati “Hari amatorero amwe afite gahunda z’isanamitima rihoraho kandi rihamye. Abari muri yo, bigishijwe gutahura ibikomere, barangirwa n’ibyabafasha gukira. Ibi bitandukanye no kubohoka (deliverance) kuko ibikomere si abadayimoni. Ibikomere bikenera ubujyanama bwuzuye urukundo n’ubwenge. Amatorero asabwa kuba hafi y’abagaragaza ibimenyetso byo gukomereka, n’abahuye n’ingaruka zikomeye za jenoside yakorewe Abatutsi.’’

    Mu butumwa bwe yakomoje ku bibeshya bagasobanura isanamitma nka politiki cyangwa imirimo y’ibigo by’igenga ikenera amafaranga menshi.

    Pasiteri Nyamutera ati “Isanamitima ni umurimo w’Imana nk’ivugabutumwa, gusenga n’ibindi. Si igikorwa gikorwa mu cyunamo gusa. Tubona Isanamitima rikwiriye guhabwa umwanya munini mu matorero cyane mu bihe byo kwibuka.’’

    Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, haracyagaraga abagifite ihungabana baterwa n’ibikomere by’aya mateka kandi bikeneye kuvurwa.

    Rabagirana Ministries isanga abanyamatorero bafite inshingano yo kuzana ubuzima n’amahoro binyuze mu kwimakaza isanamitima.

    Uyu muryango watangiye mu 2015 umaze gutanga umusanzu mu bikorwa birimo guhugura abafite ibikomere bagakira, gukora isanamitima muri gereza n’ibindi.

    Ibikorwa byawo by’umwihariko iby’amahugurwa byatumye havuka indi miryango mu bihugu 20 birimo Kenya, RDC, Ukraine, Misiri, Sri-Lanka ndetse iritegura kwagukira muri Amerika.

    Rabagirana Ministries ikora ibijyanye n’isanamitima n’ubwiyunge n’ibindi birimo gusura inzibutso, kwigisha urubyiruko no kurufasha gukira ibikomere, kuremera abarokotse Jenoside batishoboye no gutanga ibiganiro bigaruka ku mateka igihugu cyanyuzemo.

    Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Joseph Nyamutera, yasabye abanyamadini gutanga umusanzu wabo mu bikorwa by’isanamitima

  • Abanyamadini basabwe imbaraga mu bikorwa by'isanamitima mu gihe cyo #Kwibuka27 – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwatanzwe n'Umuryango wa Gikirisitu witwa 'Rabagirana Ministries' wita ku bikorwa by'isanamitima n'ubwiyunge.

    Nubwo hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, amadini n'amatorero aracyakeneye gutanga umusanzu wayo mu rugendo rwo komora ibikomere n'ihungabana ku mitima y'abayirokotse.

    Ku nshuro ya kabiri, u Rwanda rwinjiye mu bihe byo kwibuka hakiri ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-9, zanatumye amatorero menshi afunga ku buryo aho benshi bakuraga ibibahumuriza batakihabona.

    Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Joseph Nyamutera, yavuze ko ibi bituma abenshi batabona ibibakomeza muri ibi bihe bikomeye.

    Yagize ati 'Ntitwanemeza ko amatorero yose agira gahunda zihamye zafasha mu bikorwa by'isanamitima mu bihe byo kwibuka. Ibikomere biracyahari kandi igihe ntigikiza. Hasabwa kumenya no kwemera ko ukomeretse, hakabaho ingamba z'isanamitima cyane uhereye mu matorero.''

    Yakomeje avuga ko inshingano z'amadini n'amatorero mu gusana imitima zikwiye kujyana no kwigisha urukundo no guhumuriza kuko uwanga mwene se Bibiliya imwita umubeshyi n'umwicanyi.

    Pasiteri Joseph Nyamutera yavuze ko uru rwego rufite umukoro wo kugarura 'uburyohe' mu bataye ibyiringiro bitewe n'amateka asharira.

    Yagize ati 'Hari amatorero amwe afite gahunda z'isanamitima rihoraho kandi rihamye. Abari muri yo, bigishijwe gutahura ibikomere, barangirwa n'ibyabafasha gukira. Ibi bitandukanye no kubohoka (deliverance) kuko ibikomere si abadayimoni. Ibikomere bikenera ubujyanama bwuzuye urukundo n'ubwenge. Amatorero asabwa kuba hafi y'abagaragaza ibimenyetso byo gukomereka, n'abahuye n'ingaruka zikomeye za jenoside yakorewe Abatutsi.''

    Mu butumwa bwe yakomoje ku bibeshya bagasobanura isanamitma nka politiki cyangwa imirimo y'ibigo by'igenga ikenera amafaranga menshi.

    Pasiteri Nyamutera ati 'Isanamitima ni umurimo w'Imana nk'ivugabutumwa, gusenga n'ibindi. Si igikorwa gikorwa mu cyunamo gusa. Tubona Isanamitima rikwiriye guhabwa umwanya munini mu matorero cyane mu bihe byo kwibuka.''

    Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, haracyagaraga abagifite ihungabana baterwa n'ibikomere by'aya mateka kandi bikeneye kuvurwa.

    Rabagirana Ministries isanga abanyamatorero bafite inshingano yo kuzana ubuzima n'amahoro binyuze mu kwimakaza isanamitima.

    Uyu muryango watangiye mu 2015 umaze gutanga umusanzu mu bikorwa birimo guhugura abafite ibikomere bagakira, gukora isanamitima muri gereza n'ibindi.

    Ibikorwa byawo by'umwihariko iby'amahugurwa byatumye havuka indi miryango mu bihugu 20 birimo Kenya, RDC, Ukraine, Misiri, Sri-Lanka ndetse iritegura kwagukira muri Amerika.

    Rabagirana Ministries ikora ibijyanye n'isanamitima n'ubwiyunge n'ibindi birimo gusura inzibutso, kwigisha urubyiruko no kurufasha gukira ibikomere, kuremera abarokotse Jenoside batishoboye no gutanga ibiganiro bigaruka ku mateka igihugu cyanyuzemo.

    Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Joseph Nyamutera, yasabye abanyamadini gutanga umusanzu wabo mu bikorwa by’isanamitima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamadini-basabwe-imbaraga-mu-bikorwa-by-isanamitima-mu-gihe-cyo-kwibuka27

  • Covid-19: Bamwe mu bacuruza mu masoko abiri yo mu mujyi wa Huye bahagaritswe ibyumweru bitatu – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafashwe n'inzego z'ubuyobozi ku bufatanye n'iz'abikorera mu Karere ka Huye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mata 2021 hagamijwe gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Imibare y'inzego z'ubuzima igaragara ko imibare y'abandura Covid-19 mu Karere ka Huye ikomeje kwiyongera kurusha ahandi. Iyo kuri uyu wa Gatatu yerekana ko handuye abantu bashya 62 mu gihe ku munsi wawubanjirije hari handuye 45. Mbere yaho hari handuye abantu bashya 75.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngoma aho ayo masoko aherereye, Mutsindashyaka Alphonse yabwiye IGIHE ko izo ngamba zigamije guhagarika ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati 'Ni ingamba zigamije gukumira Covid-19 zireba abakorera mu masoko yombi, Ingenzi , cyane cyane ko n'ibipimo twahafatiye byagaragaje ko harimo ubwandu. Ni yo mpamvu rero twafashe izo ngamba.'

    Abacururiza mu maduka yo hanze y'isoko bazakomeza gukora ariko amaduka yegeranye ntabwo azajya afungurira rimwe. Yahawe nimero ku buryo azajya asimburana.

    Ati 'N'amaduka nayo azajya asimburana kuri 50%. Hari abazajya bakora ku wa Mbere ku wa Kabiri ntibagaruke. Nabwo ni uburyo bwo kugira ngo abantu baze ari bakeya mu mujyi kuko n'ubundi bahahurira baturutse imihanda inyuranye kandi uko baza hashobora kuzamo abanduye.'

    'Ariko iyo abantu basimburana haba harimo amahirwe ko hagize abandura uyu munsi ab'ejo baba ari bazima, nabyo bikatwongerera amahirwe ko dushobora kurwanya iki cyorezo kikaba cyagenda kigabanya ubukana.'

    Yavuze ko no mu bakarani naho hafashwe ingamba ko bazajya bakora ku kigero cya 30% kuko ubusanzwe bakoraga ari benshi bacucitse batanubahiriza ingamba zashyizweho mu gukumira covid-19.

    Muri Salon de coiffure aho bagosha bakanatunganya imisatsi, restaurant na alimentation bazakomeza gukora ariko bagabanye abakozi bagere kuri 30% ndetse n'abo bakira babe ari bakeya.

    Abacuruza serivise z'itumanaho ku muhanda bazwi nk'aba Agents hazajya bakora ari 50%.

    Abacuruza imiti muri Farumasi; banki n'ibigo by'imari bazakomeza gutanga serivise nk'uko bisanzwe ariko bubahiriza ingamba zisanzwe zo kwirinda Covid-19.

    Izi ngamba zifashwe mu Mujyi wa Huye nyuma y'uko tariki ya 6 Mata 2021 Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ifashe umwanzuro wo gushyira muri gahunda ya Guma mu Rugo imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Nyaruguru na Gisagara.

    Byatewe n'uko iyo mirenge yari ikomeje kugaragaramo abanduye Covid-19 benshi kurusha ahandi.

    Uretse amasoko azasigara akoreramo abacuruza ibiribwa, amaduka yo mu mujyi wa Huye nayo iryafunguye uyu munsi ejo rizajya rifunga hakore irindi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-bamwe-mu-bacuruza-mu-masoko-abiri-yo-mu-mujyi-wa-huye-bahagaritswe

  • #Kwibuka27: Igihe cyo gufatana mu mugongo no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge – #rwanda #RwOT

    Usibye igikorwa cyo gufatana mu mugongo, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni imwe mu nkingi za mwamba ubumwe n'ubwiyunge bwegamiyeho.

    Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ugushyira imbaraga mu kuyirwanya no kurandura ingengabitekerezo yayo haharanirwa ko itazongera kuba ukundi. Kugira ngo ibi bigerweho ni ngombwa gushyira imbere Ubunyarwanda n'inyungu z'Abanyarwanda bose mbere yo kwibonamo amoko, amasano, idini, akarere n'ibindi himikwa 'Ndi Umunyarwanda'.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y'Ubumwe yiyemeje kubakira ku bumwe n'ubwiyunge mu kongera guhuza Abanyarwanda bari bamaze igihe kirekire muri Politiki y'amacakubiri n'ivangura , kuri ubu Abanyarwanda babanye neza mu mahoro, nta vangura n'amacakubiri. Igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge giheruka kigaragaza ko ubwiyunge bugeze 92.5%.

    Intero y'Ubumwe n'ubwiyunge yakiriwe n'imiryango itandukanye. Mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge habayeho ubufatanye bw'inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, ishingiye ku myemerere, abikorera n'Abanyarwanda muri rusange bafashe iya mbere mu kwihutisha uru rugendo.

    Imiryango ishingiye ku myemerere yagize uruhare rukomeye mu kunga ubumwe bw'Abanyarwanda, urugero ni muri Paruwasi Umwamikazi w'Intumwa Nyamata yakoze ibikorwa by'isanamitima no gufasha abishe n'abiciwe kunga ubumwe.

    Padiri mukuru wa Paruwasi Umwamikazi w'Intumwa, Nsengiyumva Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bakoze ibikorwa byo gutega amatwi abacitse ku icumu, kubomora ibikomere no kubahuza n'ababahemukiye.

    Yagize ati 'Dukora ibikorwa bitandukanye byo gushyigikira ubumwe n'ubwiyunge muri byo harimo gutega amatwi abafite ibikomere no kubyomora, tugaherekeza ababuze ababo kwibuka mbere ya Coronavirus.'

    'Ibi tubiherekeresha isengesho no gutanga inyigisho zitanga ihumure, hari n'igikorwa cyatangiye mu 2016 cyo guhuza abakoze Jenoside n'abayikorewe hagakorwa urugendo rw'isanamitima urwicyekwe rukavaho.'

    Yakomeje avuga ko ibi bikorwa byatanze umusaruro kuko hakozwe amatsinda ahuriwemo n'impande zombi yo kwiteza imbere ndetse hashyirwaho n'agasanduku ko gufasha abacitse ku icumu batishoboye.

    'Ibi biganiro by'isanamitima byageze ku basaga 600 nyuma yo kubana neza twabakoreye amatsinda 13 bakoreramo ibikorwa byo kubateza imbere. Hashyizweho kandi agaseke twise 'Mwihoreze' kabereyeho gufasha uwarokotse wahuye n'ikibazo, hakozwe ibintu byinshi byiza.'

    Usibye imiryango ishingiye ku myemerere n'imiryango itari iya Leta (sosiyete sivile ) nayo ntiyasigaye, kuko Umuryango w'Urubyiruko 'Rwanda We Want' ukora ibikorwa byinshi byo guhuza urubyiruko rwarokotse n'urukomoka ku bakoze Jenoside.

    Umuyobozi wa Rwanda We Want, Murenzi Tristan, yabwiye IGIHE ko kuva mu 2018 bashyizeho gahunda yo kwigisha urubyiruko gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda', ituma barushaho kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha ibindi bibatandukanya.

    Yagize ati 'Kuva mu 2018 twashyizeho gahunda yo kwigisha urubyiruko 'Ndi Umunyarwanda', iki gikorwa gihuriza hamwe abarokotse n'abana bavutse nyuma ya Jenoside n'abavutse ku bayikoze bose bagahana ubuhamya.'

    'Uru rubyiruko buri wese avuga icyo azi nta ngingimira hakaba gutanga ubuhamya no komorana ibikomere ndetse bakigishwa ibibahuza nk'Abanyarwanda bigatuma bashyira hamwe batishishanya.'

    Iyi gahunda imaze gutanga umusaruro kuko imaze kunyuramo n'urubyiruko rusaga 1500 rukaba rwiganjemo urwiyumvisemo Ubunyarwanda no kurenga ibyo rwibwiraga ko birutanya.

    Murenzi yakomeje agaragaza ko urubyiruko rubyumva ariko inyigisho ruhabwa zibangamirwa n'ingengabitekerezo yo ku ishyiga.

    Ati 'Umwana ava aha yabyumvise ariko tugenda duhura n'imbogamizi z'ababyeyi bagifite ya ngengabitekerezo ya Jenoside, za nyigisho zose twamuhaye akazimukaramo bikadindiza urugendo rwe.'

    Yakomeje avuga ko bafite intego yo kujya bigishiriza hamwe ababyeyi n'abana mu gukemura ikibazo cy'ingengabitekerezo yo ku ishyiga.

    Ati 'Ubu dufite gahunda yo kuzajya twigisha abana bari kumwe n'ababyeyi kuko nibafatira amasomo hamwe, ntawe uzasubiza undi inyuma.'

    Mu gukomeza gushyigikira no kurinda ibyagezweho, haharanirwa gukomeza ubumwe bw'Abanyarwanda, Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge (NURC) irashishikariza Abanyarwanda gukomeza kwibuka biyubaka, birinda amacakubiri no gupfobya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yibukije abantu bose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati 'Ndibutsa Abanyarwanda n'undi uwo ariwe wese uzi u Rwanda ko muri iki gihe cyo kwibuka yashishikarira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, akirinda kandi akarwanya amagambo ahembera ingengabitekerezo, apfobya ndetse n'asesereza.'

    'Kuko iyo ijambo rikoreshejwe neza rirarema ariko ryakoreshwa nabi rigasenya kandi rikagira ingaruka ku warisohoye. Birakwiye ko abantu bitwararika muri ibi bihe byo kwibuka.'

    U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 27 mu bihe bikomeye birimo icyorezo cya COVID-19, ku buryo bisaba buri Munyarwanda wese kwibuka ariko anatanga umusanzu mu gukumira abapfobya Jenoside ariko yirinda n'iki cyorezo.

    Kwibuka ni imwe mu nkingi ya mwamba mu rugendo rwo gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka27-igihe-cyo-gufatana-mu-mugongo-no-kwimakaza-ubumwe-n-ubwiyunge

  • #Kwibuka27: Ibigwi n’amateka by’umunyamakuru… – #rwanda #RwOT

    Uretse indirimbo ze zakunzwe cyane, Sebanani Andre yari azwi cyane mu makinamico akinanye ubuhanga n'ubu agikundwa n'abanyarwanda benshi. 'Nzashira ingurugunzu nkiri Ngangi', 'Icyanzu cy'Imana (Uwera)’ n'izindi ni zimwe mu makinamico yamenyekanyemo cyane ndetse ubuhanga yazikinanyemo bituma benshi badashobora kumwibagirwa.

    Sebanani André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma, Perefegituraya Gitarama, ubu akaba ari Akarere ka Nyanza, Intara y'Amajyepfo. Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe nyuma aza gukomereza muri 'Collège Officiel de Kigali: COK' aho yaje kwirukanwa hagati ajya gukora nk'umucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.

    Nk'uko tubikesha icyahoze ari Inama y'Igihugu y'Itangazamakuru, Sebanani yaje gukora kuri Radiyo Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo: 'Discothèque-Phonotèque' ya Radiyo Rwanda, Urwenya' Ubuvanganzo bw'umwimerere Nyarwanda', Umukinnyi w'ikinamico mu itorere 'Indamutsa'.

    Tariki ya 01 Nzeli 1979 ni bwo Sebanani Andre yashakanye na Mukamulisa Anne Marie, babyarana abana bane ari bo: Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane, wavutse mu 1984, Shyengo Frida, wavutse mu 1985 na Songa Aristide ariwe bucura wavutse mu 1988, ndetse uyu bucura nyina akaba yaravugaga ko atazi se neza kuko agize imyaka ibiri mu 1990, Sebanani yahise afungwa mu bo Leta yariho yitaga ibyitso by'inkotanyi.

    Ubwo yafungurwaga mbere y'uko yicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bwa ORINFOR bwanze kumusubiza mu kazi ngo ntibakorana n'ibyitso. Nyina w'aba bana bose we yagize amahirwe yo kurokoka Jenoside gusa yaje kwitaba Imana azize indwara muri Nzeli umwaka wa 2015.

    Kubera urukundo rwamurangagwaho byatumye umufasha we amutura indirimbo y'urwibutso yise 'Uracyariho'. Mukakalisa wari wagize amahirwe yo kurokoka Jenoside ariko akaba yaraje guhitanwa n'indwara muri Nzeli 2015, yavugaga ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko n'ubwo Sebanani yavuye mu bamukunda, ariko ko bakimuzirikana kandi ko umuhanzi adapfa kuko ibihangano bye bituma aguma mu mitima y'abari bamuzi aho usanga abantu benshi bamwibukira mu ndirimbo ze ndetse n'amakinamico atandukanye.

    Uyu mufasha we yakomezaga avuga ko kuba Sebanani atakiriho bitavuze ko yazimye kuko yasize abana baseruka mu izina rye, kandi ngo yapfuye mu buryo bw'umubiri ariko roho ye iracyari kumwe n'umuryango we ari na yo mpamvu yamutuye iyo ndirimbo.

    Sebanani kandi yari afite impano yo kwicurangira akoresheje ibyuma bya kizungu nka piano, gitari kuvuza ingoma n'ibindi. Mu mwaka wa 1973 ni bwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga 'Vox Populi' nyuma yaho Sebanani na bagenzi be batangije orchestre 'Impala' yakunzwe ndetse kugeza n'ubu igikungwa na benshi, kuva icyo gihe ngo banahise bamuha akazina k'akabyiniriro ka 'Pépé la Rose'.

    Nyakwigendera Sebanani ni we wabaye umuhanzi mu muryango w'iwabo ari na yo mpamvu Mukamulisa yemezaga ko inganzo ye nta handi yayikomoye uretse kuba yarabyiyumvagamo gusa. Sebanani yari afite ibihangano by'umwimerere we, kandi yibandaga cyane ku buzima busanzwe, kwerekana ibitagenda iyo yabonaga ibintu bizamba mu muryango Nyarwanda ndetse no ku rukundo. 

    Mukamulisa yagize ati 'Sebanani iyo yajyaga guhanga yarabanzaga akitegereza uko umuryango Nyarwanda uhagaze ku gihe cye ahereye ku baturanyi be ba hafi, yaririmbaga urukundo rwa kivandimwe agamije kurubyutsa kuko urwa benshi rwari rwarakonje ndetse n'urw'abasore n'inkumi'.

    Nyakwigendera Sebanani Andereya yari umuntu urangwa n'urugwiro ndetse ugasanga arangwa no gususurutsa abo bari kumwe akoresheje ibiganiro bisetsa. Sebanani yakundaga kwegera abana be akabigisha kwanga umugayo n'umushiha nk'uko mu buhanzi bwe habaga higanjemo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga, munyangire, n'ibindi.

    Sebanani yagiraga abantu inama nk'uko byumvikana cyane mu butumwa bukubiye mu ndirimbo ye yise 'Karimi ka shyari', aho yakanguriraga abantu kurangwa n'umutima ukunda batababazwa n'ibyiza abandi bagezeho. Nyakwigendera Sebanani yararirimbaga akaba n'umuyamakuru wa Radiyo Rwanda, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Sebanani yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104635/kwibuka27-umunyamakuru-numuhanzi-sebanani-andre-wishwe-muri-jenoside-yari-muntu-ki-104635.html

  • Covid-19: Bamwe mu bacuruza mu masoko abiri yo mu mujyi wa Huye bahagaritswe ibyumweru bitatu –

    Ni icyemezo cyafashwe n’inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’iz’abikorera mu Karere ka Huye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mata 2021 hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Imibare y’inzego z’ubuzima igaragara ko imibare y’abandura Covid-19 mu Karere ka Huye ikomeje kwiyongera kurusha ahandi. Iyo kuri uyu wa Gatatu yerekana ko handuye abantu bashya 62 mu gihe ku munsi wawubanjirije hari handuye 45. Mbere yaho hari handuye abantu bashya 75.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma aho ayo masoko aherereye, Mutsindashyaka Alphonse yabwiye IGIHE ko izo ngamba zigamije guhagarika ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati “Ni ingamba zigamije gukumira Covid-19 zireba abakorera mu masoko yombi, Ingenzi , cyane cyane ko n’ibipimo twahafatiye byagaragaje ko harimo ubwandu. Ni yo mpamvu rero twafashe izo ngamba.”

    Abacururiza mu maduka yo hanze y’isoko bazakomeza gukora ariko amaduka yegeranye ntabwo azajya afungurira rimwe. Yahawe nimero ku buryo azajya asimburana.

    Ati “N’amaduka nayo azajya asimburana kuri 50%. Hari abazajya bakora ku wa Mbere ku wa Kabiri ntibagaruke. Nabwo ni uburyo bwo kugira ngo abantu baze ari bakeya mu mujyi kuko n’ubundi bahahurira baturutse imihanda inyuranye kandi uko baza hashobora kuzamo abanduye.”

    “Ariko iyo abantu basimburana haba harimo amahirwe ko hagize abandura uyu munsi ab’ejo baba ari bazima, nabyo bikatwongerera amahirwe ko dushobora kurwanya iki cyorezo kikaba cyagenda kigabanya ubukana.”

    Yavuze ko no mu bakarani naho hafashwe ingamba ko bazajya bakora ku kigero cya 30% kuko ubusanzwe bakoraga ari benshi bacucitse batanubahiriza ingamba zashyizweho mu gukumira covid-19.

    Muri Salon de coiffure aho bagosha bakanatunganya imisatsi, restaurant na alimentation bazakomeza gukora ariko bagabanye abakozi bagere kuri 30% ndetse n’abo bakira babe ari bakeya.

    Abacuruza serivise z’itumanaho ku muhanda bazwi nk’aba Agents hazajya bakora ari 50%.

    Abacuruza imiti muri Farumasi; banki n’ibigo by’imari bazakomeza gutanga serivise nk’uko bisanzwe ariko bubahiriza ingamba zisanzwe zo kwirinda Covid-19.

    Izi ngamba zifashwe mu Mujyi wa Huye nyuma y’uko tariki ya 6 Mata 2021 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifashe umwanzuro wo gushyira muri gahunda ya Guma mu Rugo imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Nyaruguru na Gisagara.

    Byatewe n’uko iyo mirenge yari ikomeje kugaragaramo abanduye Covid-19 benshi kurusha ahandi.

    Uretse amasoko azasigara akoreramo abacuruza ibiribwa, amaduka yo mu mujyi wa Huye nayo iryafunguye uyu munsi ejo rizajya rifunga hakore irindi

    [email protected]


  • #Kwibuka27: Igihe cyo gufatana mu mugongo no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge –

    Usibye igikorwa cyo gufatana mu mugongo, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni imwe mu nkingi za mwamba ubumwe n’ubwiyunge bwegamiyeho.

    Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ugushyira imbaraga mu kuyirwanya no kurandura ingengabitekerezo yayo haharanirwa ko itazongera kuba ukundi. Kugira ngo ibi bigerweho ni ngombwa gushyira imbere Ubunyarwanda n’inyungu z’Abanyarwanda bose mbere yo kwibonamo amoko, amasano, idini, akarere n’ibindi himikwa ‘Ndi Umunyarwanda’.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’Ubumwe yiyemeje kubakira ku bumwe n’ubwiyunge mu kongera guhuza Abanyarwanda bari bamaze igihe kirekire muri Politiki y’amacakubiri n’ivangura , kuri ubu Abanyarwanda babanye neza mu mahoro, nta vangura n’amacakubiri. Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge giheruka kigaragaza ko ubwiyunge bugeze 92.5%.

    Intero y’Ubumwe n’ubwiyunge yakiriwe n’imiryango itandukanye. Mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge habayeho ubufatanye bw’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, ishingiye ku myemerere, abikorera n’Abanyarwanda muri rusange bafashe iya mbere mu kwihutisha uru rugendo.

    Imiryango ishingiye ku myemerere yagize uruhare rukomeye mu kunga ubumwe bw’Abanyarwanda, urugero ni muri Paruwasi Umwamikazi w’Intumwa Nyamata yakoze ibikorwa by’isanamitima no gufasha abishe n’abiciwe kunga ubumwe.

    Padiri mukuru wa Paruwasi Umwamikazi w’Intumwa, Nsengiyumva Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bakoze ibikorwa byo gutega amatwi abacitse ku icumu, kubomora ibikomere no kubahuza n’ababahemukiye.

    Yagize ati “Dukora ibikorwa bitandukanye byo gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge muri byo harimo gutega amatwi abafite ibikomere no kubyomora, tugaherekeza ababuze ababo kwibuka mbere ya Coronavirus.”

    “Ibi tubiherekeresha isengesho no gutanga inyigisho zitanga ihumure, hari n’igikorwa cyatangiye mu 2016 cyo guhuza abakoze Jenoside n’abayikorewe hagakorwa urugendo rw’isanamitima urwicyekwe rukavaho.”

    Yakomeje avuga ko ibi bikorwa byatanze umusaruro kuko hakozwe amatsinda ahuriwemo n’impande zombi yo kwiteza imbere ndetse hashyirwaho n’agasanduku ko gufasha abacitse ku icumu batishoboye.

    “Ibi biganiro by’isanamitima byageze ku basaga 600 nyuma yo kubana neza twabakoreye amatsinda 13 bakoreramo ibikorwa byo kubateza imbere. Hashyizweho kandi agaseke twise ‘Mwihoreze’ kabereyeho gufasha uwarokotse wahuye n’ikibazo, hakozwe ibintu byinshi byiza.”

    Usibye imiryango ishingiye ku myemerere n’imiryango itari iya Leta (sosiyete sivile ) nayo ntiyasigaye, kuko Umuryango w’Urubyiruko ‘Rwanda We Want’ ukora ibikorwa byinshi byo guhuza urubyiruko rwarokotse n’urukomoka ku bakoze Jenoside.

    Umuyobozi wa Rwanda We Want, Murenzi Tristan, yabwiye IGIHE ko kuva mu 2018 bashyizeho gahunda yo kwigisha urubyiruko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, ituma barushaho kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha ibindi bibatandukanya.

    Yagize ati “Kuva mu 2018 twashyizeho gahunda yo kwigisha urubyiruko ‘Ndi Umunyarwanda’, iki gikorwa gihuriza hamwe abarokotse n’abana bavutse nyuma ya Jenoside n’abavutse ku bayikoze bose bagahana ubuhamya.”

    “Uru rubyiruko buri wese avuga icyo azi nta ngingimira hakaba gutanga ubuhamya no komorana ibikomere ndetse bakigishwa ibibahuza nk’Abanyarwanda bigatuma bashyira hamwe batishishanya.”

    Iyi gahunda imaze gutanga umusaruro kuko imaze kunyuramo n’urubyiruko rusaga 1500 rukaba rwiganjemo urwiyumvisemo Ubunyarwanda no kurenga ibyo rwibwiraga ko birutanya.

    Murenzi yakomeje agaragaza ko urubyiruko rubyumva ariko inyigisho ruhabwa zibangamirwa n’ingengabitekerezo yo ku ishyiga.

    Ati “Umwana ava aha yabyumvise ariko tugenda duhura n’imbogamizi z’ababyeyi bagifite ya ngengabitekerezo ya Jenoside, za nyigisho zose twamuhaye akazimukaramo bikadindiza urugendo rwe.”

    Yakomeje avuga ko bafite intego yo kujya bigishiriza hamwe ababyeyi n’abana mu gukemura ikibazo cy’ingengabitekerezo yo ku ishyiga.

    Ati “Ubu dufite gahunda yo kuzajya twigisha abana bari kumwe n’ababyeyi kuko nibafatira amasomo hamwe, ntawe uzasubiza undi inyuma.”

    Mu gukomeza gushyigikira no kurinda ibyagezweho, haharanirwa gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) irashishikariza Abanyarwanda gukomeza kwibuka biyubaka, birinda amacakubiri no gupfobya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yibukije abantu bose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati “Ndibutsa Abanyarwanda n’undi uwo ariwe wese uzi u Rwanda ko muri iki gihe cyo kwibuka yashishikarira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, akirinda kandi akarwanya amagambo ahembera ingengabitekerezo, apfobya ndetse n’asesereza.”

    “Kuko iyo ijambo rikoreshejwe neza rirarema ariko ryakoreshwa nabi rigasenya kandi rikagira ingaruka ku warisohoye. Birakwiye ko abantu bitwararika muri ibi bihe byo kwibuka.”

    U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 27 mu bihe bikomeye birimo icyorezo cya COVID-19, ku buryo bisaba buri Munyarwanda wese kwibuka ariko anatanga umusanzu mu gukumira abapfobya Jenoside ariko yirinda n’iki cyorezo.

    Kwibuka ni imwe mu nkingi ya mwamba mu rugendo rwo gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge