Category: Uncategorized

  • Faustin Twagiramungu yibutse ibitereko yasheshe, yamanitse amaboko yemera ko yitandukanyije n'imitwe yitwaje intwaro #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2019, Faustin Twagiramungu umukuru w'ishyaka Rwanda Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza) rikaba kandi rigize urugaga MRCD n'ingabo zabo FLN, yumvikanye ahamagarira urubyiruko gusanga inyeshyamba za FLN ku bwinshi. Ibi koko byarabaye bashuka bamwe mu rubyiruko ruri mu bihugu hirya no hino nka Kongo, Malawi, Zambiya, Uganda n'ahandi bababeshya ko bababoneye akazi muri Kongo. Twagiramungu kandi ni umuvugizi w'ihuriro MRCD/FLN.

     

    Izo ngabo za FLN zagabye ibitero bitandukanye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'u Rwanda bihitana inzirakarengane zisaga icyenda abandi benshi barakomereka. FLN kandi yangije byinshi nk'imodoka yatwitse, imyaka yangije, iyo basahuye, ndetse batwara bunyago abantu bamwe na bamwe.

    Umuvugizi wa FLN w'icyo gihe Callixte Nsabimana ndetse n'uwamusimbuye Herman Nsengimana bumvikanye kenshi bigamba ibi bitero bombi kimwe n'umukuru wa MRCD Paul Rusesabagina, bose bakaba bari mu butabera bw'u Rwanda. Abantu benshi bakaba bibaza niba umusaza Twagiramungu yahiye ubwoba nyuma yo kubona ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwabo bityo akava mu ishyaka nkuko Rusesabagina yikuye mu rubanza.

    Hari ku ya 6 Mata 20201, ubwo Twagiramungu yatumizaga itangazamakuru ariko ikitabirwa na BBC Gahuzamiryango akabamenyesha ko yahinduye umuvuno atacyitabiriye ibikorwa by'intambara

    Abajijwe aho ibikorwa by'intambara bigeze, Faustin Twagiramungu yagize ati 'Twahinduye umuvuno kuko twasanze ibyo dutangiye noneho ari byo bizatuma Abanyarwanda batsinda kandi bakabana mu mahoro… Abashaka kurwana bumva bazakoresha ibikoresho byo kwica rubanda, abo ntabwo ari abanjye.'

    Ibi ariko Twagiramungu abivuze mu gihe nawe ariku isonga ry'umwiryane uri hagati ya MRCD/FLN nyuma yaho umuyobozi wayo wa Gisirikari Gen Wilson Irategeka yiciwe mu mashyamba ya Kongo n'ingabo za FARDC ndetse n'umukuru w'ishami rya Politiki rya MRCD/FLN nawe akisanga I Kigali.

    Twagiramungu nkuko amenyereye gusenya ihuriro ry'amashyaka yose yisanzemo (muribuka uko yavuye muri CPC yarimo na FDLR), amakuru agera kuri Rushyashya agaragazako yagize ubwoba bukomeye nyuma yo kumenya ko inzego z'Ububiligi arizo zatanze ibimenyetso bishinja Rusesabagina kandi na Twagiramungu ubwe akaba yarasatswe.

    Ikindi cyateye Twagiramungu kuvuga aya magambo, ni uko nkuko akunda kuyobora atishimiye umwanya w'umuvugizi bityo nawe agashaka gushinga ingabo ze zitwa 'INTIMIRWA' ndetse akaba yari yabashije kumvisha 'Col' Anastase Hategekimana na 'Col' Alex Rusanganwa kuva muri FLN bakajya mu mutwe we w'Intimirwa.

    Twagiramungu yitwaje umwiryane uri mu bayobozi bakuru ba FLN, bitewe n'amafaranga agera ku madorali ibihumbi 150, batumvikanye uburyo bayagabana, maze abo basirikari tuvuze bakivumbura kuri 'Brig Gen' Antoine Hakizimana alias Jeva.

    Nubwo Twagiramungu akina iyi mikino ariko, akavuga ko yavuye mu mitwe y'iterabwoba, agomba kubazwa ibyakozwe n'umutwe wa FLN yari abereye umwe mu bayobozi bakuru igihe bagabaga ibitero mu Rwanda.

    The post Faustin Twagiramungu yibutse ibitereko yasheshe, yamanitse amaboko yemera ko yitandukanyije n'imitwe yitwaje intwaro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/faustin-twagiramungu-yibutse-ibitereko-yasheshe-yamanitse-amaboko-yemera-ko-yitandukanyije-nimitwe-yitwaje-intwaro/

  • Ibyo wamenya ku Rwibutso rwa Gisuna rushyinguwemo abishwe nk’ibyitso mu 1990 rugiye kugirwa umwihariko –

    Ni urwibutso ruherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba, rushyinguyemo Abatutsi bakuwe mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Rulindo mu zahoze ari Komine nka Muhura, Ngarama, Murambi, Muvumba, Kizinga, Buyoga na Tumba.

    Ubwo Inkotanyi zateraga tariki ya 1 Ukwakira mu 1990, bamwe mu batutsi bari batuye muri izi Komini batawe muri yombi bajya gufungirwa ahari urukiko rwa Perefegitura ya Byumba hafi y’ahari igisirikare n’ubu.

    Bamwe mu batanga ubuhamya bavuga ko aba batutsi bishwe urw’agashinyaguro kuko uwahagezwaga wese yahitaga akorerwa dosiye akabwirwa ko azira kuba icyitso cy’Inkotanyi. Uretse kubica urw’agashinyaguro barabatemye hanarenzwagaho no kubatwikisha amakara n’amapine y’imodoka.

    Mupenzi Joseph ufite imyaka 61 ni umwe mu bafungiwe muri iyi gereza y’ibyitso, ubwo yakurwaga ku kazi k’ubushoferi bw’Imbangukiragutabara yatwaraga ku bitaro bya Byumba.

    Avuga ko abitwaga ibyitso batangiye gufatwa tariki ya 3 Ukwakira 1990 nyuma y’uko Inkotanyi zitangije urugamba, yavuze ko mu Mujyi wa Byumba hahise hatangira gufatwa Abatutsi.

    Ati “Njyewe ubwanjye nafashwe tari ya 8 Ukwakira, mfatwa n’imodoka ya Pariki yari irimo uwitwaga Rutobo, niwe wagendaga afata abantu, yaje kumfata ku bitaro baranzana.”

    Mupenzi yavuze ko bakimugeza muri gereza, yasanzemo se umubyara kuko yari yafashwe tariki ya 6 ndetse n’abandi batutsi bakoreraga kuri Perefegiture n’abandi bakoreraga mu Mujyi wa Byumba, yavuze ko abatoranywaga bakajyanwa mu kigo cya gisirikare bicwaga urw’agashinyuro.

    Yavuze ko hahise hanatangira kuzanwa abandi batutsi baturutse mu zindi Komine nka Murambi, Muhura abandi bakazanwa baturutse muri Komine Muvumba bo bitwa Inyenzi.

    Ati “ Njye nari umushoferi ariko naregwaga ko nafataga Imbangukiragutabara nkajya i Gatuna nkapakira Inyenzi nkazijyana muri komine Cyungo, Buyoga na Tumba kandi murumva ko ibyo bintu bidashoboka.”

    Mupenzi avuga ko muri iyi gereza haberagamo ubugome bw’indengakamere aho ngo bababwiraga gutega intoki bakabasukiraho igikoma gishyushye hagamijwe kubatwika, yavuze ko bafataga umuntu umwe umwe bakajya bamukorera iyicarubozo mbere yo kubajugunya mu cyobo.

    Mupenzi yavuze ko hari akanama kari gakuriwe na superefe hamwe na Burugumesitiri kasuzumaga abataha, nyuma y’amezi abiri ngo karamuhamagaje karamurekura we n’abandi bari batuye mu Mujyi wa Byumba ariko ngo abandi baturukaga mu zindi komini abenshi barishwe kandi bicwa by’agashinyaguro.

    Undi utanga ubuhamya wafungiwe muri iyi gereza ni Burakari Jean Bosco uvuka mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro. Aheruka kubwira IGIHE ko tariki ya 5 Ukwakira we n’abandi 18 batawe muri yombi bajyanwa gufungirwa kuri Komini Murambi nyuma ngo bajyanwe gufungirwa i Byumba hashize iminsi 16 muri bo barahicirwa.

    Baracyategereje ubutabera

    Mupenzi Joseph warokotse ubwicwanyi bwakorerwaga abatutsi bitwaga ibyitso by’Inkotanyi, kuri uyu wa Kane ubwo hibukwaga abatutsi bishwe nk’ibyitso mu 1990 bakicirwa i Byumba, yavuze ko kuri ubu bakibabazwa n’uko hari bamwe mu bagize uruhare muri ubu bwicanyi batarabiryozwa.

    Yavuze ko buri muntu wese wagize uruhare mu bwicanyi bwo mu 1990 akwiriye kubihanirwa avuga ko nubwo hashira imyaka myinshi yizeye ko nkuko hari n’abandi babihaniwe abatarafatwa nabo bazafatwa bakabihanirwa.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscène, yigeze kuvuga ko nk’abacitse ku icumu bafite ababo bishwe mu byitso bakicirwa i Byumba bakibabazwa n’uko hari abantu bakidegembya batarahanirwa ubu bwicanyi bakoze.

    Yavuze ko nka Ibuka bifuza gushyiraho itsinda ribicukumbura rigatanga inama ku babishinzwe kugira ngo abishwe mu 1990 nabo bahabwe ubutabera bibere n’abandi isomo rikomeye ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

    Urwibutso rwa Gisuna rugiye guhabwa umwihariko

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yavuze ko uru rwibutso rwa Gisuna rugiye guhabwa umwihariko mu ku rwubaka nkuko babiganiriyeho na CNLG. Yavuze ko bagomba kugira urwibutso rw’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi rw’Akarere, bakanagira n’urwibutso rw’umwihariko rw’abatutsi bazize kuba ibyitso.

    Ati “ Ni urwibutso twemerewe ko rwaba rufite amateka yihariye ubu rwanakorewe inyigo aho yagaragaje ko ruzatwara miliyoni 857 Frw aya akaba ariyo ruzatwara kugira ngo rwubakwe mu buryo bujyanye n’igihe.”

    Meya Ndayambaje yakomeje avuga ko imbogamizi bagifite ari uko abahiciwe bishwe nabi cyane aho kuri ubu hataramenyekana imibare y’abahapfiriye bose, yakomeje avuga ko ubu ku bufatanye n’umuryango wa Ibuka mu turere twa Nyagatare, Rulindo na Gatsibo bari gukusanya amazina y’abantu bahiciwe ku buryo umunsi imirimo yo kubaka urwibutso rushya yakuzura hashyirwaho amazina y’abahiciwe bose.

    Bamwe mu barokotse ubwicanyi bwo mu 1990 i Byumba batunga agatoki Maj. Ngira wari Umukuru w’Ikigo cya Gisirikare cya Byumba, Rutobo wari Umugenzacyaha mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Byumba ufungiye muri Gereza ya Miyove na Muhire Aloys wari perefe w’Umusigire wa Perefegitura ya Byumba kuba ku isonga mu kwica abatutsi babita ibyitso.

    Mupenzi Joseph avuga ko abatutsi bajyanwaga i Byumba abenshi bishwe urw’agashinyaguro hakoreshejwe kubatwika n’amakara, kubatwikisha amapine n’ibindi

    Meya Ndayambaje yavuze ko urwibutso rwa Gisuna rugiye kubakwa mu buryo bugezweho

  • Nyarugenge: Agahinda ku barokotse Jenoside nyuma y’aho inkoko 2500 borojwe zishwe n’icyorezo –

    Bamwe mu barokotse Jenoside bari no mu bagize iyi Koperative ‘Tuzamurane Rugendabari’ babwiye IGIHE, ko bahangayikishijwe n’uburyo nta magi abana babo bakibona nyuma y’aho inkoko 2500 bari boroye zimaze amezi agera kuri atanu zarapfuye.

    Bemeza ko izi nkoko zishwe n’icyorezo cyica inkoko cyibasiriye uyu Murenge wa Mageragere wose kuko hari n’abandi baturage batuye hafi y’uyu mudugudu bahuye n’iki kibazo.

    Bavuze ko mbere y’uko zipfa bari babayeho neza kuko bo n’abana babo ntawaburaga amagi yo kurya. Bifuza ko bagobokwa bakaba babona izindi kugira ngo bakomeza uyu mushinga w’ubworozi bari batangiye.

    Bizimana Stéphane, uri mu bagize iyi koperative yavuze ko inkoko zabo zapfuye mu gihe ubworozi bwari bugeze ahantu heza kandi butangiye no kubaha umusaruro.

    Ati “Batangiye kutworoza inkoko 2500 ziraza ziroroka zitera n’amagi menshi ku buryo tukiyabona abana barishimye cyane kuko baryaga imireti noneho zimaze gupfa nta kindi cyongeye kuboneka kandi zimaze nk’amazi atanu zipfuye.”

    Yakomeje asaba ubuyobozi n’abagiraneza kubafasha bakongera kubona inkoko zo korora kuko byari byaramaze kubahindurira ubuzima.

    Mugenzi we, Kayitare Innocent, we yemeza ko ubuyobozi bwose buzi iki kibazo akaboneraho kubusaba kubafasha kugira ngo bongere babone izindi nkoko borora.

    Ati “Twabanje korora inkoko 2500 nyuma zimaze gusaza tugenda tuzigurisha tuzana izindi hamaze kuza izindi nshya ziza guhura n’icyorezo zirapfa, ubuyobozi bwose burabizi no mu Karere barabizi. Byaduteje ingorane kuko nta mwana ukibona amagi kandi namwe muzi uburyo iyo umwana yamenyereye ikintu akakibura bigenda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yavuze ko ikibazo cy’aba baturage ko akizi ndetse ko mu gihe izi nkoko zari zimaze gufatwa n’iki cyorezo hafashwe icyemezo cyo kugurisha izari zisigaye.

    Ntirushwa yavuze ko amafaranga miliyoni 4 Frw yavuye mu zagurishijwe yashyizwe kuri konti aba baturage bahuriyeho mu gihe bategereje kubona andi miliyoni 4 Frw ngo basubukure uyu mushinga wabo.

    Ati “Inkoko zari zagize ikibazo cy’icyorezo, hano hateye icyorezo mu nkoko zirwara indwara idakira hanyuma izari zihari ziragurishwa. Miliyoni 4 Frw yazivuyemo yageze kuri konti, twe icyo twakoze ku bufatanye n’Umujyi n’Akarere ni ubuvugizi twabakoreye noneho hakorwa umushinga wa miliyoni 8 Frw gusa n’uko Covid-19 yadukomye mu nkokora byari kuba byararangiye.”

    Yongeyeho ko hari abantu 20 bazaza kwiga iby’uyumushinga anashimangira ko nibasanga nta kibazo ufite bazahita baha iyi koperative amafaranga yo kuyishumbusha kugira ngo ikomeze ubu bworozi bw’inkoko yari yaratangiye.

    Benshi bashavuzwa n’uburyo inkoko zabo zapfuye ntibafashwe kubona izindi

    Kugeza ubu aho aba baturage bororega nta nkoko n’imwe isigayemo

    Mukanziza Léa wari umunyamuryango w’iyi koperative yavuze ko gupfusha izi nkoko byabasubije inyuma

    Ifumbire bakuraga mu nkoko bayishyiraga mu murima wa hegitari eshatu bahawe bikabafasha kweza neza

  • Abarimu ntibumva uburyo bakwa inyungu ya 16% ku nguzanyo –

    Umwarimu Sacco ni koperative yashyizweho hagamijwe guteza imbere imibereho y’abarimu akaba ariho bahembererwa, aho bagenda bakatwa 5% ku mushahara wabo ukaba ubwizigame bwabo.

    Aya mafaranga y’ubwizigame bakatwa ni yo uwamaze kugiramo imigabane ihagije ahabwamo inguzanyo. Kuba aba yabaturutsemo ni cyo bashingiraho bavuga ko kwakwa inyungu ya 16% ari ukubasubiza inyuma aho kubateza imbere.

    Bamwe mu barimu baganiriye na Radio 1, bayibwiye ko bitumvikana uburyo basabwa inyungu ya 16% kandi aya mafaranga aba yavuye mu bwizigame bwabo. Bifuza ko nibura inyungu yashyirwa kuri 5%.

    Umwe yagize ati “Birabangamye, kuko ntibyumvikana uburyo umuntu ahabwa amafaranga ye ariko hakajyaho n’inyungu y’umurengera, kandi ari amwe twizigamye.”

    Yakomeje avuga ko hashyizeho Umwarimu Sacco ngo ufashe abarimu n’abarezi kubona inguzanyo mu buryo bworoshye nabo babashe kwiteza imbere, ariko igiciro babasaba kikaba kitatuma batera imbere.

    Ati “Ibi ntaho byaba bitaniye no kujya muri bya bigo by’imari bindi, kandi Umwarimu Sacco yaje ari ukuzamura iterambere rya mwarimu ariko iyi nyungu batwaka ntiyatuma hari aho wigeza.”

    Mugenzi we yavuze ko bitewe n’ubuzima mwarimu abamo n’umushahara we, kwakwa inyungu ingana kuriya biba ari ukumusubiza inyuma aho kumuteza imbere.

    Ati “Ubuzima mwarimu abamo namwe murabuzi, reba n’umushahara we, iyo yafashe iyi nguzanyo ajya guhembwa ugasanga abonye bitanu, udufaranga duke turi aho, bakwiye kutugabanyiriza byibuze bikagera kuri 5% bitabaye ibyo aho kujya imbere twasubira inyuma.”

    Nubwo abarimu bemeza ko amafaranga bahabwa mu nguzanyo aba yaravuye mu bwizigame bwabo, ubuyobozi bw’iyi koperative bwo buvuga ko ibyo aba barimu batekereza bibeshya.

    Umuyobozi wa Umwarimu Sacco, Uwambaje Laurence, yavuze ko aba barimu badasobanukiwe uburyo inguzanyo itangwa.

    Ati “Inguzanyo tubaha si amafaranga yabo tubasubiza, kuko yamaze gutangwamo inguzanyo ararangira biba ngombwa ko leta ishyiramo inkunga nayo irarangira, biba ngombwa ko n’amafaranga twunguka ku mwaka nayo tuyarekera muri koperative kugira ngo tuyongerere ubushobozi.”

    Yakomeje avuga ko icyatumye inyungu yiyongera ari uko ubwizigame bwarangiye, ubu amafaranga babaha nabo bakaba baba bayafashe ahandi.

    Ati “Inyungu tubaca iterwa n’uko amafaranga twayaranguye hakajyaho n’izindi nyungu zitandukanye, iyo byose biteranyijwe nibyo bituma ubona inyungu ubaca.”

    Abarimu ntibemera ibivugwa n’uyu muyobozi kuko ngo kuva mbere hose bakwaga inyungu ya 16%.


  • Abarimu ntibumva uburyo bakwa inyungu ya 16% ku nguzanyo – #rwanda #RwOT

    Umwarimu Sacco ni koperative yashyizweho hagamijwe guteza imbere imibereho y'abarimu akaba ariho bahembererwa, aho bagenda bakatwa 5% ku mushahara wabo ukaba ubwizigame bwabo.

    Aya mafaranga y'ubwizigame bakatwa ni yo uwamaze kugiramo imigabane ihagije ahabwamo inguzanyo. Kuba aba yabaturutsemo ni cyo bashingiraho bavuga ko kwakwa inyungu ya 16% ari ukubasubiza inyuma aho kubateza imbere.

    Bamwe mu barimu baganiriye na Radio 1, bayibwiye ko bitumvikana uburyo basabwa inyungu ya 16% kandi aya mafaranga aba yavuye mu bwizigame bwabo. Bifuza ko nibura inyungu yashyirwa kuri 5%.

    Umwe yagize ati 'Birabangamye, kuko ntibyumvikana uburyo umuntu ahabwa amafaranga ye ariko hakajyaho n'inyungu y'umurengera, kandi ari amwe twizigamye.'

    Yakomeje avuga ko hashyizeho Umwarimu Sacco ngo ufashe abarimu n'abarezi kubona inguzanyo mu buryo bworoshye nabo babashe kwiteza imbere, ariko igiciro babasaba kikaba kitatuma batera imbere.

    Ati 'Ibi ntaho byaba bitaniye no kujya muri bya bigo by'imari bindi, kandi Umwarimu Sacco yaje ari ukuzamura iterambere rya mwarimu ariko iyi nyungu batwaka ntiyatuma hari aho wigeza.'

    Mugenzi we yavuze ko bitewe n'ubuzima mwarimu abamo n'umushahara we, kwakwa inyungu ingana kuriya biba ari ukumusubiza inyuma aho kumuteza imbere.

    Ati 'Ubuzima mwarimu abamo namwe murabuzi, reba n'umushahara we, iyo yafashe iyi nguzanyo ajya guhembwa ugasanga abonye bitanu, udufaranga duke turi aho, bakwiye kutugabanyiriza byibuze bikagera kuri 5% bitabaye ibyo aho kujya imbere twasubira inyuma.'

    Nubwo abarimu bemeza ko amafaranga bahabwa mu nguzanyo aba yaravuye mu bwizigame bwabo, ubuyobozi bw'iyi koperative bwo buvuga ko ibyo aba barimu batekereza bibeshya.

    Umuyobozi wa Umwarimu Sacco, Uwambaje Laurence, yavuze ko aba barimu badasobanukiwe uburyo inguzanyo itangwa.

    Ati 'Inguzanyo tubaha si amafaranga yabo tubasubiza, kuko yamaze gutangwamo inguzanyo ararangira biba ngombwa ko leta ishyiramo inkunga nayo irarangira, biba ngombwa ko n'amafaranga twunguka ku mwaka nayo tuyarekera muri koperative kugira ngo tuyongerere ubushobozi.'

    Yakomeje avuga ko icyatumye inyungu yiyongera ari uko ubwizigame bwarangiye, ubu amafaranga babaha nabo bakaba baba bayafashe ahandi.

    Ati 'Inyungu tubaca iterwa n'uko amafaranga twayaranguye hakajyaho n'izindi nyungu zitandukanye, iyo byose biteranyijwe nibyo bituma ubona inyungu ubaca.'

    Abarimu ntibemera ibivugwa n'uyu muyobozi kuko ngo kuva mbere hose bakwaga inyungu ya 16%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-ntibumva-uburyo-bakwa-inyungu-ya-16-ku-nguzanyo

  • Kirehe: Polisi yafashe umugabo ucyekwaho kwambura abaturage amafaranga abizeza kubaha umuriro w'amashanyarazi #rwanda #RwOT

    Biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage , polisi ikorera mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mpanga , yafashe Rusingiza Straton w'imyaka 32, ucyekwaho kwambura abaturage amafaranga ababwira ko azabaha umuriro w'amashanyarazi.

    Rusingiza Straton yafashwe tariki ya 05 Mata afatirwa  mu Murenge wa Mpanga mu Kagari ka Nyakabungo mu Mudugu wa Rushenyi, yafashwe amaze kwambura abaturage  umunani buri umwe yamwakaga amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ubusanzwe  Rusingiza asanzwe atuye mu Murenge wa Nyarubuye nawo wo mu Karere ka Kirehe ariko abaturage bamushinja kubambura ni abo mu Murenge wa Mpanga. Aba ni nabo bafashije Polisi gutuma Rusingiza afatwa.

    CIP Twizeyimana yagize ati' Tariki ya 03 Mata 2021 Rusingiza yagiye anyura mu baturage  akababwira ko azabaha umuriro w'amashanyarazi ariko buri muntu agomba kubanza kumuha amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10. Abaturage 8 nibo bari bamaze  kuyamuha nyuma bahise bamenya ko nta bushobozi afite bwo kubaha umuriro w'amashanyarazi  bahita babimenyesha Polisi. Tariki 05 Mata bamwe mu baturage yashutse baramuhamagaye ava aho atuye mu Murenge wa Nyarubuye aza muri Mpanga ngo bavugane, ahageze nibwo Polisi yamufashe.'

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abaturage bari bizeye ibyo Rusingiza yabizezaga kuko bari basanzwe bamubona akora ibiraka mu kigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro mu gihugu(REG) muri uwo murenge wa Mpanga ariko iki kigo kivuga ko atari umukozi wacyo ndetse ibyo yakoze ntabwo cyari cyabimutumye yabikoze ku giti cye.

    Aha niho umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yahereye akangurira abaturage kuba maso bakirinda kujya bizera abantu babonye bose kuko abambuzi bashukana babaye benshi.

    Ati'Turashimira bariya baturage bihutiye gutanga amakuru hakiri kare uriya mugabo ntakomeze kwambura abaturage kandi ni nabo badufashije kumufata. Ariko abaturage tubakangurira kuba maso kuko muri iki gihe hadutse abambuzi bashukana mu buryo butandukanye, uriya yashukaga abantu ko azabaha umuriro ate ko nawe nta bushobozi abifitiye ko bikorwa n'ikigo cy'Igihugu kibishinzwe, iyo bakigana ko cyari kubafasha.'

    CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko Rusingiza amaze gufatwa habonetse abandi bantu bamurega kubahemukira mu buryo butandukanye nko kubambura baramukopye inzoga n'ubundi buhemu butandukanye.

    Rusingiza yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mpanga kugira ngo hakorwe iperereza.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI?

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. 

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/09/kirehe-polisi-yafashe-umugabo-ucyekwaho-kwambura-abaturage-amafaranga-abizeza-kubaha-umuriro-wamashanyarazi/

  • Ibintu bishobora gufata indi ntera – Ikiganiro na Dr Kimonyo kuri Raporo ya Komisiyo Duclert (video) – #rwanda #RwOT

    Dr Kimonyo agaragaza ko ari ubwa mbere raporo y'urwego rwa Leta mu Bufaransa yemeje ko icyo gihugu cyagize uruhare mu gutera inkunga Leta yateguye ikanakora Jenoside, ibintu asanga ari intambwe iganisha aheza kandi ishobora gutuma n'ibindi bitari bizwi bimenyekana.

    Kuwa 26 Werurwe nibwo inzobere mu mateka 13 zashyizweho na Perezida Emmanuel Macron mu myaka ibiri ishize ngo zicukumbure uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zamushyikirije raporo yazo ya paji hafi 1000.

    Izo nzobere zari ziyobowe na Dr Vincent Duclert zanzuye ko hagati ya 1990 na 1994, u Bufaransa bwayoborwaga na François Marie Adrien Maurice Mitterrand bwafashije Leta ya Juvénal Habyarimana bukica amatwi ku makuru bwagendaga buhabwa n'inzego zirimo iz'ubutasi y'uko Leta ya Habyarimana iri kwibasira Abatutsi b'abasivile kandi ko hari umugambi wo kubarimbura.

    Raporo ivuga ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyakora ikavuga ko nta bufatanyacyaha u Bufaransa nk'igihugu bwagize muri iyo Jenoside.

    Dr Kimonyo Jean Paul, inararibonye mu bijyanye na Politiki n'amateka y'u Rwanda akaba n'umwanditsi w'ibitabo, yabwiye IGIHE ko uburemere bw'iyo raporo buri mu myanzuro yayo.

    Afite impamyabumenyi ihanitse (Phd) mu bijyanye n'ubumenyi mu bya Politiki yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada.

    Ni umwanditsi w'ibitabo, aho amaze gushyira hanze ibitabo bibiri birimo icyo yise 'Rwanda, un génocide populaire ' n'icyitwa 'Rwanda demain! Une longue marche vers la transformation'.

    Yagize ati 'Urebye raporo uburemere bwayo buri mu myanzuro. Ifite imyanzuro ibiri. Umwanzuro wa mbere uvuga ko Abafaransa bagize uruhare rukomeye cyane mu byabaye mu Rwanda hagati yo mu 1990 -1994. Ikindi ni ubwa mbere urwego rwo mu Bufaransa rubivuze gutyo, ibyo ni intambwe ikomeye cyane.'

    Dr Kimonyo yavuze ko kuba Komisiyo Duclert yarashyizweho na Perezida Macron, hanyuma ikanzura igaragaza ko hari uruhare u Bufaransa bwagize mu gufasha Leta yateguraga Jenoside, ubwabyo ari intambwe ikomeye kuko nta kindi gihe byari byarigeze byemerwa ku mugaragaro.

    Ati 'Umuntu asubiye inyuma nk'imyaka itanu, akabaza abayobozi bayoboye kera, akagerageza kubaza niba u Bufaransa bushobora kuba bwarafatanyije icyaha na Habyarimana cyangwa Guverinoma y'Abatabazi muri Jenoside, baragusekaga. Muri iyi raporo bavuga ko u Bufaransa butigeze bufatanya icyaha n'abakoze Jenoside ariko kubaza icyo kibazo ubwabyo bigiha agaciro.'

    Uyu mugabo wahoze ari umujyanama mu bya politiki mu biro bya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko nubwo raporo ibererekera iby'ubufatanyacyaha bweruye bwa Leta y'u Bufaransa muri Jenoside, ngo usomye raporo ubufatanyacyaha ahita abubonamo cyane cyane ubw'abahoze mu butegetsi bwa Mitterrand.

    Dr Kimonyo yavuze ko kuba bwa mbere urwego rwemewe na Leta y’u Bufaransa rwaremeje ko icyo gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikintu gikomeye

    Mu myaka 27 ishize, u Bufaransa nk'igihugu bwakunze kugendera kure ingingo ibushyiraho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamakuru, abashakashatsi n'abandi bo mu Bufaransa akenshi nibo bagiye bakomeza kotsa Leta igitutu ngo igaragaze ukuri kw'ibyo ikekwaho.

    Dr Kimonyo avuga ko abo Bafaransa bagize uruhare mu gushyira igitutu kuri Leta yabo, ubu ngo nibwo babonye ishingiro rikomeye ryo gukomeza guharanira ko amakosa y'igihugu cyabo amenyekana.

    Ati 'Ubu hari aba-Jenerali batatu bamaze kwandika mu binyamakuru bavuga ko bitandukanyije n'ibintu babategetse gukora kandi bashinja Abanya-Politiki babashyize mu bintu batumvaga. Bavuga ko abayobozi babo bari babizi neza ukuntu byari bimeze. Uburemere bw'abagize icyo bavuga kuri raporo butangiye kuremera kurusha raporo ubwayo kandi imaze icyumweru gusa isohotse.'

    Yakomeje agira ati 'Ukuntu gushinja u Bufaransa byagiye bizamuka, njye ntabwo niteze ko bizahagararira aha[…] Iriya raporo bazayuriraho, bashake kugera kure kurusha.'

    Ashingiye kuri ayo makuru y'abahoze mu ngabo z'u Bufaransa no mu buyobozi akomeje kujya hanze nyuma ya raporo kandi ashimangira uruhare rw'igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Kimonyo avuga ko 'ibintu bishobora gufata indi ntera', hakamenyekana ibindi bikorwa birenze ibyari bizwi bigaragaza uruhare rukomeye rw'icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Avuga ko ibyo abantu batangiye kugaragaza nyuma ya raporo 'bitangiye kurusha uburemere raporo ubwayo'.

    Komisiyo Duclert ivuga ko nubwo yemerewe kwinjira mu nyandiko zo ku butegetsi bwa Mitterrand, ngo hari ibigo birimo Inteko Ishinga Amategeko byanze ko binjira mu nyandiko zayo, dore ko Inteko nayo mu 1998 hari Komisiyo yashyizeho yari ishinzwe gucukumbura ku byo u Bufaransa bwakoze byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyo Komisiyo ivuga ko hari n'inyandiko basanze zaratwitswe nk'izari zigenewe Jean-Christophe Mitterrand, umuhungu wa Mitterrand wari umujyanama we wihariye kuri Afurika.

    Dr Kimonyo yabwiye IGIHE ko ibyo bigaragaza ko hari abahoze mu buyobozi bwagize uruhare muri Jenoside, bagishaka guhisha uruhare rwabo.

    Nyuma y'iyi raporo kandi, benshi bakomeje kwibaza ikizakurikiraho. Hari abasabye ko raporo yakwifashishwa nk'igihamya u Bufaransa bukajyanwa mu nkiko ku mabi bwakoreye u Rwanda.

    Dr Kimonyo siko abibona ahubwo asanga icy'ingenzi ari umubano mwiza w'ibihugu byombi nyuma y'imyaka 27 birebana ay'ingwe.

    Ati ' Sinzi ko gukurikirana u Bufaransa mu butabera aribyo u Rwanda rugamije, bagomba kumenya uko ibihugu bibiri bibana. Hari ibibi byabaye ariko abantu bagerageza kubikemura neza, ukuri kukamenyekana, abakoze amakosa bakayemera. Ibyo gukurikira Igihugu kandi icyo gihugu cyerekanye ko gishaka kubana neza namwe, sinzi ko hari inyungu.'

    Dr Kimonyo, asanga raporo Duclert ari intambwe ikomeye ku kuzahura umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa, kubera ubushake bukomeye Perezida Macron yagaragaje kuva yajya ku butegetsi mu 2017.

    Ati 'Iyi raporo ntabwo ari cyo gikorwa cya mbere Macron akoze ngo umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa ube mwiza kurusha, hari ibindi bintu u Bufaransa bwari bwarakoze. Komisiyo itangira bari batangiye gukurikirana abakoze Jenoside baba mu Bufaransa. Hari icyizere ko umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa uzarushaho gukomeza no gukomera.'

    Raporo Duclert ivuga ko guhera mu 1990 u Bufaransa bwatanze inkunga ya gisirikare, ibikoresho no kongerera umurava Leta ya Habyarimana, kugeza ubwo ibaye nk'ihagarika ibyo kurwana n'ingabo za FPR Inkotanyi, inkunga u Bufaransa bwateraga igakoreshwa mu kwica no gutoteza abasivili b'abatutsi bafatwaga nk'abanzi batiza umurindi FPR.

    Guhera mu 1991 ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda yamenyesheje Guverinoma y'u Bufaransa umugambi wo kurimbura abatutsi wari uri gutegurwa ariko Leta ya Mitterrand yica amatwi nkuko byatangajwe na Colonel René Galinié wari ushinzwe Umutekano wa Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda akaba n'Umuyobozi w'Ibikorwa by'u Bufaransa bya Gisirikare mu gihugu.

    Dr Kimonyo yizeye ko raporo Duclert izatuma umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ujya mu buryo nyuma y’igihe ibihugu byombi birebana ay’ingwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-bishobora-gufata-indi-ntera-ikiganiro-na-dr-kimonyo-kuri-raporo-ya

  • Karongi: Umugabo akurikiranyweho kwica mushiki we amunize – #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021 ahagana tanu z'ijoro mu mu Mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Mubuga.

    Amakuru y'ibanze yamenyakanye avuga ko uwo mugabo yishe mushiki we witwa Ukurikiyineza Esperance abaturage batabaye basanga amuri hejuru yamaze kumuniga yamwishe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel, yavuze ko bakeka ko bapfuye imitungo irimo amasambu kuko Ukurikiyineza Esperance yari yarapfushije umugabo bituma asubira iwabo aho avuka, musaza we ntiyabyishimira kuko bagombaga kugabana amasambu basigiwe n'ababyeyi.

    Ati 'Amakuru dufite ni uko bari bavanye mu kabari bombi, akaba yamunize batashye. Hatangiye iperereza ngo hamenyekane amakuru y'ukuri.'

    Uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Birambo kugira ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Kirinda kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane amakuru nyayo ku rupfu rwe.

    Uwimana yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi mu gihe bagiranye ibibazo bagaharanira kubikemura mu mahoro cyangwa bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kubisohokamo neza.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umugabo-akurikiranyweho-kwica-mushiki-we-amunize

  • Ibintu bishobora gufata indi ntera – Ikiganiro na Dr Kimonyo kuri Raporo ya Komisiyo Duclert (video) –

    Dr Kimonyo agaragaza ko ari ubwa mbere raporo y’urwego rwa Leta mu Bufaransa yemeje ko icyo gihugu cyagize uruhare mu gutera inkunga Leta yateguye ikanakora Jenoside, ibintu asanga ari intambwe iganisha aheza kandi ishobora gutuma n’ibindi bitari bizwi bimenyekana.

    Kuwa 26 Werurwe nibwo inzobere mu mateka 13 zashyizweho na Perezida Emmanuel Macron mu myaka ibiri ishize ngo zicukumbure uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zamushyikirije raporo yazo ya paji hafi 1000.

    Izo nzobere zari ziyobowe na Dr Vincent Duclert zanzuye ko hagati ya 1990 na 1994, u Bufaransa bwayoborwaga na François Marie Adrien Maurice Mitterrand bwafashije Leta ya Juvénal Habyarimana bukica amatwi ku makuru bwagendaga buhabwa n’inzego zirimo iz’ubutasi y’uko Leta ya Habyarimana iri kwibasira Abatutsi b’abasivile kandi ko hari umugambi wo kubarimbura.

    Raporo ivuga ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyakora ikavuga ko nta bufatanyacyaha u Bufaransa nk’igihugu bwagize muri iyo Jenoside.

    Dr Kimonyo Jean Paul, inararibonye mu bijyanye na Politiki n’amateka y’u Rwanda akaba n’umwanditsi w’ibitabo, yabwiye IGIHE ko uburemere bw’iyo raporo buri mu myanzuro yayo.

    Afite impamyabumenyi ihanitse (Phd) mu bijyanye n’ubumenyi mu bya Politiki yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada.

    Ni umwanditsi w’ibitabo, aho amaze gushyira hanze ibitabo bibiri birimo icyo yise ‘Rwanda, un génocide populaire ‘ n’icyitwa ‘Rwanda demain! Une longue marche vers la transformation’.

    Yagize ati “Urebye raporo uburemere bwayo buri mu myanzuro. Ifite imyanzuro ibiri. Umwanzuro wa mbere uvuga ko Abafaransa bagize uruhare rukomeye cyane mu byabaye mu Rwanda hagati yo mu 1990 -1994. Ikindi ni ubwa mbere urwego rwo mu Bufaransa rubivuze gutyo, ibyo ni intambwe ikomeye cyane.”

    Dr Kimonyo yavuze ko kuba Komisiyo Duclert yarashyizweho na Perezida Macron, hanyuma ikanzura igaragaza ko hari uruhare u Bufaransa bwagize mu gufasha Leta yateguraga Jenoside, ubwabyo ari intambwe ikomeye kuko nta kindi gihe byari byarigeze byemerwa ku mugaragaro.

    Ati “Umuntu asubiye inyuma nk’imyaka itanu, akabaza abayobozi bayoboye kera, akagerageza kubaza niba u Bufaransa bushobora kuba bwarafatanyije icyaha na Habyarimana cyangwa Guverinoma y’Abatabazi muri Jenoside, baragusekaga. Muri iyi raporo bavuga ko u Bufaransa butigeze bufatanya icyaha n’abakoze Jenoside ariko kubaza icyo kibazo ubwabyo bigiha agaciro.”

    Uyu mugabo wahoze ari umujyanama mu bya politiki mu biro bya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko nubwo raporo ibererekera iby’ubufatanyacyaha bweruye bwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside, ngo usomye raporo ubufatanyacyaha ahita abubonamo cyane cyane ubw’abahoze mu butegetsi bwa Mitterrand.

    Dr Kimonyo yavuze ko kuba bwa mbere urwego rwemewe na Leta y’u Bufaransa rwaremeje ko icyo gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikintu gikomeye

    Mu myaka 27 ishize, u Bufaransa nk’igihugu bwakunze kugendera kure ingingo ibushyiraho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamakuru, abashakashatsi n’abandi bo mu Bufaransa akenshi nibo bagiye bakomeza kotsa Leta igitutu ngo igaragaze ukuri kw’ibyo ikekwaho.

    Dr Kimonyo avuga ko abo Bafaransa bagize uruhare mu gushyira igitutu kuri Leta yabo, ubu ngo nibwo babonye ishingiro rikomeye ryo gukomeza guharanira ko amakosa y’igihugu cyabo amenyekana.

    Ati “Ubu hari aba-Jenerali batatu bamaze kwandika mu binyamakuru bavuga ko bitandukanyije n’ibintu babategetse gukora kandi bashinja Abanya-Politiki babashyize mu bintu batumvaga. Bavuga ko abayobozi babo bari babizi neza ukuntu byari bimeze. Uburemere bw’abagize icyo bavuga kuri raporo butangiye kuremera kurusha raporo ubwayo kandi imaze icyumweru gusa isohotse.”

    Yakomeje agira ati “Ukuntu gushinja u Bufaransa byagiye bizamuka, njye ntabwo niteze ko bizahagararira aha[…] Iriya raporo bazayuriraho, bashake kugera kure kurusha.”

    Ashingiye kuri ayo makuru y’abahoze mu ngabo z’u Bufaransa no mu buyobozi akomeje kujya hanze nyuma ya raporo kandi ashimangira uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Kimonyo avuga ko ‘ibintu bishobora gufata indi ntera”, hakamenyekana ibindi bikorwa birenze ibyari bizwi bigaragaza uruhare rukomeye rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Avuga ko ibyo abantu batangiye kugaragaza nyuma ya raporo ‘bitangiye kurusha uburemere raporo ubwayo”.

    Komisiyo Duclert ivuga ko nubwo yemerewe kwinjira mu nyandiko zo ku butegetsi bwa Mitterrand, ngo hari ibigo birimo Inteko Ishinga Amategeko byanze ko binjira mu nyandiko zayo, dore ko Inteko nayo mu 1998 hari Komisiyo yashyizeho yari ishinzwe gucukumbura ku byo u Bufaransa bwakoze byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyo Komisiyo ivuga ko hari n’inyandiko basanze zaratwitswe nk’izari zigenewe Jean-Christophe Mitterrand, umuhungu wa Mitterrand wari umujyanama we wihariye kuri Afurika.

    Dr Kimonyo yabwiye IGIHE ko ibyo bigaragaza ko hari abahoze mu buyobozi bwagize uruhare muri Jenoside, bagishaka guhisha uruhare rwabo.

    Nyuma y’iyi raporo kandi, benshi bakomeje kwibaza ikizakurikiraho. Hari abasabye ko raporo yakwifashishwa nk’igihamya u Bufaransa bukajyanwa mu nkiko ku mabi bwakoreye u Rwanda.

    Dr Kimonyo siko abibona ahubwo asanga icy’ingenzi ari umubano mwiza w’ibihugu byombi nyuma y’imyaka 27 birebana ay’ingwe.

    Ati “ Sinzi ko gukurikirana u Bufaransa mu butabera aribyo u Rwanda rugamije, bagomba kumenya uko ibihugu bibiri bibana. Hari ibibi byabaye ariko abantu bagerageza kubikemura neza, ukuri kukamenyekana, abakoze amakosa bakayemera. Ibyo gukurikira Igihugu kandi icyo gihugu cyerekanye ko gishaka kubana neza namwe, sinzi ko hari inyungu.”

    Dr Kimonyo, asanga raporo Duclert ari intambwe ikomeye ku kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, kubera ubushake bukomeye Perezida Macron yagaragaje kuva yajya ku butegetsi mu 2017.

    Ati “Iyi raporo ntabwo ari cyo gikorwa cya mbere Macron akoze ngo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ube mwiza kurusha, hari ibindi bintu u Bufaransa bwari bwarakoze. Komisiyo itangira bari batangiye gukurikirana abakoze Jenoside baba mu Bufaransa. Hari icyizere ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uzarushaho gukomeza no gukomera.”

    Raporo Duclert ivuga ko guhera mu 1990 u Bufaransa bwatanze inkunga ya gisirikare, ibikoresho no kongerera umurava Leta ya Habyarimana, kugeza ubwo ibaye nk’ihagarika ibyo kurwana n’ingabo za FPR Inkotanyi, inkunga u Bufaransa bwateraga igakoreshwa mu kwica no gutoteza abasivili b’abatutsi bafatwaga nk’abanzi batiza umurindi FPR.

    Guhera mu 1991 ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yamenyesheje Guverinoma y’u Bufaransa umugambi wo kurimbura abatutsi wari uri gutegurwa ariko Leta ya Mitterrand yica amatwi nkuko byatangajwe na Colonel René Galinié wari ushinzwe Umutekano wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ibikorwa by’u Bufaransa bya Gisirikare mu gihugu.

    Dr Kimonyo yizeye ko raporo Duclert izatuma umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ujya mu buryo nyuma y’igihe ibihugu byombi birebana ay’ingwe

  • Karongi: Umugabo akurikiranyweho kwica mushiki we amunize –

    Icyo cyaha cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021 ahagana tanu z’ijoro mu mu Mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Mubuga.

    Amakuru y’ibanze yamenyakanye avuga ko uwo mugabo yishe mushiki we witwa Ukurikiyineza Esperance abaturage batabaye basanga amuri hejuru yamaze kumuniga yamwishe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel, yavuze ko bakeka ko bapfuye imitungo irimo amasambu kuko Ukurikiyineza Esperance yari yarapfushije umugabo bituma asubira iwabo aho avuka, musaza we ntiyabyishimira kuko bagombaga kugabana amasambu basigiwe n’ababyeyi.

    Ati “Amakuru dufite ni uko bari bavanye mu kabari bombi, akaba yamunize batashye. Hatangiye iperereza ngo hamenyekane amakuru y’ukuri.”

    Uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Birambo kugira ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kirinda kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane amakuru nyayo ku rupfu rwe.

    Uwimana yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi mu gihe bagiranye ibibazo bagaharanira kubikemura mu mahoro cyangwa bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kubisohokamo neza.

    [email protected]