Category: Uncategorized

  • Umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza yatabarutse ku myaka 99 #rwanda #RwOT

    Philip wari umaze iminsi arwaye, atabarutse amaze imyaka 65 abana na Queen Elizabeth yakunze kuba hafi yane muri iki gihe amaze ari Umwamikazi wa kiriya gihugu.

    Abazi iby’urukundo rw’aba bombi, bakunze kuvuga ko bakundanaga bizira uburyarya ndetse ko aho bashakaniye, Philip yakunze gushyigikira cyane umugore we muri ziriya nshingano zitoroshye zo kuba umwamikazi wa kiriya gihugu cy’igihangange.

    Queen Elizabeth w’imyaka 95 y’amavuko na we ubwe yakunze gushima umutware we wamubereye akabando kamufashije mu rugendo rwe rwaba urw’ubuzima busanzwe ndetse n’urw’inshingano afite.

    Philip wabaye umusirikare urwanira mu mazi, apfuye habura iminsi micye ngo umugore we Elizabeth yizihize isabukuru w’iyi myaka 95 dore ko yavutse tariki 21 Mata 1926.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umugabo-w-Umwamikazi-w-u-Bwongereza-yatabarutse-ku-myaka-99

  • Hahishuwe uko wa mugeni washyizwe muri Stade yambitswe agatimba mu kujijisha –

    Iyi nkuru yabo ni imwe mu zaciye igikuba yaba ku mbuga nkoranyambaga itera n’ishavu mu mitima y’abantu bijyanye ahanini n’uburyo ubukwe bufatwa mu muco nyarwanda. Wa munsi w’ibyishimo by’imbonekarimwe mu buzima.

    Ni bake mu by’ukuri bazi ibyabereye mu nyubako yo ku Kicukiro yagejeje aho aba bageni batabwa muri yombi ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kimwe mu bitarigeze bimenyekana, ni uburyo umugeni yambitswe agatimba mu kujijisha Polisi.

    Mukagakwerere Anne-Marie, ni umubyeyi wareze umukobwa wari washyingiwe. Ku nshuro ya mbere yavuze ku mahano yabaye ku wo afata nk’umwana we, maze avuga ko bitari bikwiriye ko abantu bakomeza kunenga Polisi.

    Uyu mubyeyi yabwiye The NewTimes ko aho Polisi yabafatiye ku Kicukiro hatari habereye ubukwe busanzwe, ahubwo wari umuhango wo gusaba no gukwa. Umukobwa ngo yari yambaye imikenyero isanzwe; wakwibaza rero aho agatimba twabonye mu mafoto katurutse.

    Ati “Umugeni yari yambaye umushanana ubwo Polisi yazaga. Bakimara kubona Abapolisi, abari bashinzwe ibikorwa by’ubukwe bamwirukankanye mu cyumba baramuhindurira bamwambika ikanzu y’abageni n’agatimba, bagira ngo Polisi imugirire impuhwe.”

    Yongeyeho ati “Njye narabarakariye, mbabaza impamvu bahisemo kumuhindurira bakamwambika ikanzu y’ubukwe. Gusa bambwira ko byakozwe kugira ngo Polisi nibababarira bahite bajya gusezerana mu rusengero.”

    Mukagakwerere yakomeje avuga ko mbere n’ubundi yari yanze ko bakora ubukwe kuko bari baburiwe na Polisi hakiri kare ko bagomba kubuhagarika, gusa bubaye arabutaha kubera ko bwari ubw’umukobwa we akaba yaragombaga kuhaboneka nk’umubyeyi wamureze kuva afite imyaka itandatu.

    Ati “Ibyo twakoze ntabwo ari byo rwose, ndizera ko n’abandi byababereye isomo.”

    Aimé Ndagijimana wari umukwe yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ndetse ko bitari bikwiriye ko abantu babikabiriza cyane.

    Ati “Twarenze ku mabwiriza turabyemera, ku bw’amahirwe make twarafashwe ndetse turanahanwa. Twebwe nta kibazo na gito byaduteye kuko ubu twarasezeranye nta kibazo rwose.”

    “Abaduhaye impano ni nde wababwiye ko dukeneye inkunga?”

    Nyuma y’aho ubu bukwe bucikirijwemo hagati, ku mbuga nkoranyambaga abantu bahise batangira gukusanya amafaranga yo gufasha aba bageni kugira ngo babashumbushe ibirori batabonye.

    Hari nk’urubuga rwa Save Plus rwafunguwe kugira ngo hakusanywe miliyoni 1,5 Frw yo kubafasha kujya mu kwezi kwa buki. Ubu rumaze gukusanyirizwaho arenga miliyoni 5 Frw; Onomo Hotel nayo yemeye kuzabaha icyumba bazararamo, Zoï Design nabo bemera kuzabaha imyambaro.

    Mukagakwerere yanenze abantu bagaragaje ko babagiriye impuhwe kugera n’aho batangira kubaha impano.

    Ati “Njye kugeza n’ubu sindumva ukuntu abantu bakuririje ibintu bakabiremereza nk’aho bari barabuze aho bahera ngo bibasire Polisi. Yego umukobwa wanjye yari yambaye ikanzu n’agatimba muri Stade, none bashakaga ko bigenda bite? Bashakaga ko bamubona yambaye ubusa?”

    “Wagira ngo bamwe bari bafitanye ibibazo na Polisi. Uburyo bahagurukiye ku kibazo cyacu bakanenga Polisi biraciriritse cyane. Nigeze no kumva bamwe bari gutanga n’ibyumba by’ubuntu abandi bakusanya inkunga yo guha abageni, ni inde wababwiye ko bari gushaka ubufasha cyangwa abaterankunga?.”

    Uwatanze amakuru kuri Polisi nawe yavuze

    Uwahamagaye Polisi kuva ubukwe bitangiye gutegurwa kugeza bubaye mu buryo buhonyora amabwiriza yo kwirinda Covid-19, we yavuze ko byari ngombwa ko akiza ubuzima bw’abantu bari bagiye guterana ari benshi.

    Ati “Natekereje ko ubuzima bw’abantu bugiye gushyirwa mu kaga maze mbimenyesha Polisi hakiri kare. Ibyo bari bagiye gukora ntabwo byari bikwiriye. Bamwe mu bantu bo mu miryango yakoze ubukwe ntibifuzaga kubukora. Bamwe bakomeje gutsemba birangira bakomeje gahunda y’ubukwe.”

    “Numvaga mfite inshingano zo gutuma ibyo bikorwa bihagarikwa, atari ukubera gusa ko bamwe mu bagize iyo miryango bashoboraga kwandura ahubwo kubera ko ibyo bari bagiye gukora ari ugutesha agaciro ingufu zose leta ishyira mu kurwanya Coronavirus.”

    Nyuma y’uko abageni bafashwe na Polisi ku itariki 5 Mata, bajyanywe muri Stade, abantu 56 bafashwe bacibwa amande y’ibihumbi 25 Frw buri umwe ndetse batanga n’andi ibihumbi 10 Frw yo kwipimisha Coronavirus, gusa ku bw’amahirwe bose basanzwe ari bazima.

    Ku munsi wakurikiyeho tariki 6 Mata, abageni bakomeje ibikorwa by’ubukwe basezeranira muri Paruwasi ya Mutagatifu Jean Bosco ku Kicukiro.

    Abafashwe na Polisi bose bararekuwe, uretse abagabo babiri aribo Justin Bisengimana nyiri Hotel Rainbow yagombaga kuberamo ubukwe, nyuma bukaza kubera iwe na muramu we Nsengimana Methode bafatanyije gutegura uwo mugambi wo gukora ubukwe.

    Nubwo Bisengimana na Nsengimana bari mu maboko ya Polisi kuva bafatwa, hari amakuru ko bashobora guhabwa imbabazi bagafungurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata batiriwe bajyanwa mu nkiko.

    Uyu mugeni ngo yambitswe agatimba mu kujijisha Polisi ku buryo yamugirira imbabazi

    Umukenyero usanzwe umenyerewe nk’umwambaro w’icyubahiro wambarwa mu birori, ababyeyi bari bawikinze mu maso

    Abari bitabiriye ubukwe bose bashyizwe muri stade nyuma yo kugaragara barenze ku mabwiriza yo kwirinda

    Izindi nkuru wasoma:

    - Inkuru y’urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade

    - Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire


  • Ntabwo twakoze ibihagije – Alain Juppé avuga ku ruhare rw’u Bufaransa mu guhagarika Jenoside –

    Aya mateka ahanini agusha ku ruhare rw’u Bufaransa mu bihe bishaririye u Rwanda rwanyuzemo, byanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abasaga miliyoni mu minsi 100.

    Urwo ruhare no kureberera Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu byagarutsweho na Raporo ya Komisiyo ya Duclert, yerekana ko u Bufaransa bwashyigikiye buhumyi Leta ya Habyarimana Juvénal, yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Raporo ya Komisiyo ya Duclert yakozwe n’abahanga mu by’Amateka 13 bayobowe na Prof. Vincent Duclert, yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

    Iyi raporo ikimara gutangazwa yasembuye ibitekerezo bya benshi barimo Abafaransa bashinjwa uruhare mu gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi nka Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa.

    Uyu musaza w’imyaka 75 yashimye Raporo ya Komisiyo ya Duclert yerekanye ko u Bufaransa nta ruhare rwimbitse rwagize muri Jenoside ahubwo ko abayobozi b’u Bufaransa bananiwe kumva ibyaberaga mu Rwanda byasabaga ko babikoraho bwangu.

    Mu nkuru ya Le Monde, Alain Juppé yagarutse ku rupfu rwa Kavaruganda Joseph wari Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga uri mu banyepolitiki bishwe n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana.

    Asobanura ko Kavaruganda ari umwe mu bantu barwaniye ishyaka demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse bikaba byaratumye ahigwa cyane. Icyo gihe abasirikare boherejwe mu Butumwa bwo kugarura Amahoro mu Rwanda (MINUAR) bari bashinzwe kumurinda ntacyo bamufashije.

    Yakomeje ati “Aba basirikare 2300 boherejwe mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Arusha, bananiwe no guhagarika Jenoside. Ikibabaje, bavuye mu Rwanda nyuma y’umwanzuro w’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano wo ku wa 21 Mata 1994, wakurikiye icyemezo cy’u Bubiligi cyo kuvana ingabo mu gihugu n’iyicwa ry’abasirikare benshi ryatumye hagabanywa ingabo zikagera kuri 270.’’

    “U Bufaransa bufatanyije n’inshuti zacu z’Ababiligi bwafashe iki cyemezo uyu munsi gifatwa nk’igikorwa cy’ubugwari ku rwego mpuzamahanga.’’

    U Bufaransa icyo gihe na bwo bwafashe icyemezo cyo gucyura abaturage babwo n’abandi bo mu bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi ubwo Jenoside yari itangiye. Kugeza ku wa 14 Mata, Abafaransa benshi bari bamaze gucyurwa kandi icyo gihe ibihumbi by’Abatutsi bari bamaze kwicwa.

    Inyandiko zitandukanye zagiye zohererezanywa hagati y’abari abayobozi b’Abafaransa mbere ya Jenoside zerekana ko byari bizwi ko hari gucurwa umugambi wo kurimbura Abatutsi ariko iki gihugu ntacyo cyabikozeho.

    Mu buryo busa no guhunga uko kuri, Alain Juppé yavuze ko batamenye ko hari gututumba Jenoside.

    Ati “Ntitwatekereje ko ingabo zacu zoherejwe kurinda umutekano w’abaturage bacu zari nke, zashoboraga guhangana n’abicanyi no kurinda inzirakarengane mu gihe nta bufasha bw’Aba-Commando b’Abataliyani, ingabo z’Abanyamerika zirwanira mu mazi zari mu Burundi kandi zose zari muri misiyo ya Loni. Nta ngabo na zimwe zigeze zibigiramo uruhare.’’

    Alain Juppé ku wa 18 Gicurasi yabwiye Inteko ko mu Rwanda hari kubera imirwano n’ubwicanyi ndengakamere mu gihe inyito y’ibyabaga yari ‘Jenoside’, ariko we yakomezaga gushimangira ko bwakajije umurego by’umwihariko mu gace kari kayobowe n’ingabo za Guverinoma.

    Ku wa 21 Mata 1994, mu biganiro byaberaga muri Loni mu kureba iyo nyito, Ambasaderi w’u Bufaransa Jean-Bernard Mérimée, ku mabwiriza ya Alain Juppé, ngo yakoze ibishoboka ngo Akanama k’Umutekano kadakoresha ijambo ‘Jenoside’.

    Alain Juppé yasobanuye ko we na Édourd Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa muri icyo gihe, banzuye ko batakomeza kureberera ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda.

    Ati “Twafashe icyemezo hashingiwe ku iteka rya Perezida ko hatangizwa Opération Turquoise igamije kurokora ubuzima bw’abari mu kaga.’’

    Intego nyamukuru ya Opération Turquoise yari igamije kurinda impunzi zari zahungiye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, mu duce twahoze ari Kibuye, Cyangugu na Gikongoro. Nyuma y’igihe gito ariko byagaragaye ko ubwicanyi bwakomeje kuba mu bice byarimo ingabo 2500 z’Abafaransa ndetse umugambi wa Opération Turquoise uza kumenyekana, kuko yari igamije gufasha abasirikare bari inkoramutima z’u Bufaransa guhunga ubutabera.

    Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre ya Mobutu.

    Alain Juppé ashingiye kuri Raporo ya Komisiyo ya Duclert asa n’utaravuye ku izima kuko avuga ko u Bufaransa bwasonewe uruhare rwimbitse mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside ndetse na Opération Turquoise ikaba yari igamije kurinda Abatutsi.

    Raporo Duclert yatunze agatoki abayobozi b’Abafaransa ko hari amakosa bakoze hagati ya 1990 na 1994.

    Alain Juppé yakomeje ati “Niba hari ibyo twakoze, ntabwo twakoze ibihagije. Hejuru ya byose, ntitwatekerezaga ko Jenoside yakumirwa n’ingamba zidahamye. Kubera ubukana bwa Jenoside, ubwicanyi bwakorewe abana, abagore n’abagabo ku mpamvu rukumbi y’uko bavutse ari Abatutsi, buri kimwe cyose cyagombaga gukorwa mu kubakiza. Mu myaka igera kuri 30, ndacyagendana igikomere cyo kunanirwa guhagarika Jenoside.’’

    Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, mu nyandiko zitandukanye yakunze kwerekana ko hari ibyemezo byinshi Alain Juppé yagiye afata, byagize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu 2016, Alain Juppé yanditse kuri Twitter ko ‘‘gushinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside ari ipfunwe no kugoreka amateka.’’

    Ku wa 5 Mata 1994 iminsi ibiri mbere y’intangiro ya Jenoside, mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, dipolomasi y’u Bufaransa iyobowe na Alain Juppé yashigikiye ibyasabwaga n’ishyaka rya CDR (Coalition pour la défense de la République), ko hashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho mu gihe amasezerano ya Arusha atabiteganyaga.

    Icyo cyemezo gifatwa nko gushyigikira ubuhezanguni bushingiye ku moko bwa CDR kwari ugushimangira ingengabitekerezo yayo ya Jenoside.

    Ku wa 8 Mata 1994 nabwo Alain Juppé yayoboye inama yahuje za minisiteri zinyuranye, ari naho yafatiye umwanzuro wo kohereza mu Rwanda itsinda ry’abasirikare bamanukira mu mitaka n’ingabo zidasanzwe.

    Icyo gihe ngo yaniyemeje kubikora mu ibanga, atamenyesheje Umuryango w’Abibumbye n’Akanama gashinzwe Umutekano. Ni ‘Opération Amaryllis’ ifatwa nk’iyafashije u Bufaransa kugeza intwaro i Kigali, zari zigenewe ingabo zari zatangiye gukora Jenoside ku mugaragaro.’

    Ku wa 27 Mata 1994, Alain Juppé yakiriye intumwa za guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, ‘‘rigizwe n’abahezanguni ruharwa, Jean-Bosco Barayagwiza na Jérôme Bicamumpaka.’’ Icyo gihe ngo Alain Juppé ntiyigeze yamagana ubwicanyi iyo cyangwa ngo avuge ku bufasha mu bya politiki n’igisirikare yari yarabasezeranyije.

    Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yasobanuye ko ‘bumvaga itakumirwa n’ingamba zidahamye’

  • Nsabimana Eric Zidane ashengurwa no kuba ataramenye se wishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Nsabimana Eric 'Zidane’ ukinira AS Kigali avuga ko ashengurwa no kuba atazi se wamubyaye kuko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, inkuru ze azumvana nyina umubyara.

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yabaye Nsabimana Eric Zidane afite umwaka umwe, yaje kugira amhirwe yo kurokoka ariko se na mukuru we yakurikriaga baje kwicwa.

    Ati 'Jenoside yabaye mfite umwaka umwe n’igice, papa yishwe muri Jenoside, ntabwo muzi isura gusa nzi izina. Barabimbwiye [uburyo yishwemo], yari inzira y’umusaraba itoroshye. Nabajije mama uko papa yari ameze, yarabinsobanuriye ambwira n’ukuntu yapfuye. '

    'Gusa ni ibintu biba bigomba kukubaka, ntuheranwe n’amateka ukiyubaka nk’uko Leta yacu ibitubwira, tugomba kwibuka amateka duharanira kwiyubaka kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu.'

    Ati 'Mu rugo ndi umwana wa gatandatu, uwo nakurikiraga na we baramwishe muri Jenoside, bucura bwacu, unkurikira, ni umukobwa. '

    '[Kwibuka] Ni ibihe iyo bigeze mba numva nta kindi kintu nakora, gusa ntabwo wakwigunga ngo wicare, uba ugomba kwibuka, tukibuka abavandimwe, inshuti bazize uko bavutse, atari bo babyigize, ahubwo ari ku bwa politiki mbi, ubuyobozi bubi.'

    Nsabimana Eric Zidane avuga ko nubwo atagize amahirwe yo kugira se n’umwe mu bavandimwe, umupira w’amaguru wamufashije gukira ubwigunge yakuriyemo.

    Ati 'Umupira waramfashije kuko watumye menyana n’abantu nabo baramenya. Kera njyewe ntabwo najyaga mvuga, nabaga nicaye mu rugo meze nk’ujunjamye wagira ngo hari ikintu nabonye muri Jenoside. Watumye niteza imbere mu bumwe cyangwa ubundi. '

    Nsabimana Eric wakinnye mu Isonga na APR FC ndetse akaba yari mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cy’Isi muri Mexique mu 2011, ubu ni umukinnyi wa AS Kigali.

    Ntabwo yigeze amenya se umubyara

    Umupira w’amaguru wamugaruriye icyizere

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/nsabimana-eric-zidane-ashengurwa-no-kuba-ataramenye-se-wishwe-muri-jenoside

  • Ubuhamya bwa Mukansoneye wabashije kubabarira abamwiciye umuryango #rwanda #RwOT

    Mukansoneye Adiriya uvuka mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Gisagara, muri Genocide yakorewe Abatusi mu1994 yanyuze mu biteye ubwoba ariko Imana yaramurwaniriye imusimbutsa urupfu ari yo mpamvu yiyemeje kuyishima no kubabarira abamwiciye umuryango ndetse aharanira gukora imirimo iyubahisha kugira ngo Imana itazicuza icyo yamusigarije.

    Genocide yakorewe abatutsi imaze kurangira, mugihe Mukansoneye Adriya yiteguraga kujjya muri Gacaca yateganyaga ko azagira icyo ageraho ari uko yishyuje abamwangirije. Muri icyo gihe Imana yamuganirije binyuze muri Bibiliya ahita afata umwanzuro wo kubabarira abamwiciye n’abamusahuriye imitungo nk’uko abisobanura ati:

    'Umunsi umwe ubwo nari ndyamye mvuye mu masengesho, numvise ijwi rimbwira ngo nsome Abaroma 12:17-21.

    'Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose. Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo 'Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga'. Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe. Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza'.

    Aya magambo yanjemo ubwo niteguraga kujya muri gacaca kuko natekerezaga ko nzagira icyo ngeraho ari uko mburanye ndetse bakanyishyura iby’aho navutse n’aho nashatse, ariko umugambi w’umuntu si wo w’Imana. Naratekereje ndavuga ngo niba Imana imbwiye ngo sinkabiture, ni ukuvuga ko hari ikindi integanyiriza. Niba imbwiye ngo niyo izahora, njye nshobora kuvuga ngo babice cyangwa babafunge burundu, ariko ibyo ntibingarurira amaraso namennye, ntibikuraho isoni zankoze nambaye ubusa ku musozi, ahubwo nahaye agaciro kuba Imana yarandinze.

    Naragiye nitaba Gacaca kuko iyo utajyagayo bakubazaga impamvu wasuzuguye amategeko. Nkigerayo narababwiye nti ikintu kinzanye hano ni uguha imbabazi umuntu wese wangiriye nabi, ari abanyiciye iwacu nta kibazo mfitanye na bo kuko njyewe sinagira uburakari kurusha Imana yabaremye nkeka ko uzihana azababarirwa, ariko utazihana Imana izabimubaza. Mubyukuri bamwe babonye ko nta bwenge ngira ndetse bampindura umusazi. Mubyukuri inshinga kubabarira ituruka ku kubabara, iyo wababaye ubabarira cyane. Naharaniye gukora icyatuma Imana imbonmo inyungu nkaba igishoro cyayo. Nirinze kwinjira mu nkuru z’ibyo nahuye na byo kugira ngo bitanyangiriza intekerezo'.

    Nyuma yo kubabarira abamwiciye, Adiriya yatangiye urugendo rwo gukora ibikorwa bishobora gukora ku mutima w’Imana nk’uko abisobanura ati:

    'Naratekereje nti niba habayeho kuvuga ngo umwanzi wanjye mugaburire, reka nkore ikidasnzwe. Natangiye kugemurira abo muri gereza, hakibamo ivugabutumwa najyagayo tukavuga ubutumwa nkababwira ko nabababariye kandi ko na bo ari abantu nk’abandi nkabumvisha neza ko nababariye mbikuye ku mutima. Nahise niyegereza abandi mbona bafite ibibazo byabaniye kwakira ndababwira nti 'Muze twiyegeranye, mu kigwi cyo kurira muze dusenge niturira, turire ay’umwuka kuko ay’umubiri yo yadusarisha'. Mubyukuri kubabarira ntibivuze ko nibagiwe inzira nanyuzemo ndayitekereza ariko ngahita nyivamo cyane kugira ngo ninjire mu byo Imana yankoreye.

    Nafashe icyumweru cy’uwa Gatanu wa nyuma w’ukwezi nkajya ngemura CHUK ngasura abarwayi nkabacira inzara, nkabuhagira nkumva ni umurimo mwiza, nkibuka wa musarani navuyemo nkumva ko umurwayi na we mu gihe cye akeneye umuntu umuba hafi, umuganiriza ndetse umugaburira. Narabaganirizaga, nkabasengera ndetse nkabaha ubuhamya nkababwira uko Imana yankijije ikibyimba cyo ku bwonko n’uburyo narokotse Genocide yakorewe Abatutsi ko ari imbaraga z’Imana. Ku wundi wa 3 w’ukwezi twateranyaga imyenda tukayishyira abantu muri gereza, twageze Mageragere, Muhima na Nsinda kandi numva ari imirimo izamperekeza'.

    Adiriya nyuma yo kubabarira yatangiye urugendo rwo kwiyubaka ndetse yishakamo ubushobozi bwo kumutunga ndetse n’ubumufasha muri ya mirimo ye yo gufasha ababaye nk’uko abisobanura ati 'Mu kugemurira abarwayi kwa muganga ntiwahora ubwira abantu ngo baguhe amafaranga wowe ntacyo winjiza. Mu kwiyubaka kwanjye rero nashatse icyo gukora nkorera mu mujyi mu bijyanye na decolation (gutaka) nubwo corona yaje ubukwe bukagabanuka ariko byari bintunze nabonaga nta kibazo mfite mu muryango'.

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Mukansoneye-wabashije-kubabarira-abamwiciye-umuryango.html

  • #Kwibuka27:Mutesi Jolly yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2016 akaba anakunze kugaragara mu irushanwa rya Miss Rwanda akuriye Akanama Nkemurampaka,yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Miss Mutesi Jolly yifashishije Instagram ye, yagize ati 'Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27, ni ingenzi cyane kumva impamvu yo gusigasira amateka yacu ndetse tukanaharanira ko ibyabaye mu gihugu cyacu bitazongera kubaho ukundi''.

    Mutesi Jolly ni umwe muri ba Nyampinga b'u Rwanda bakunda cyane gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse agakunda gushyiraho ubutumwa abenshi bamushimira cyane kubera ukuntu buri muntu ubashije busoma avaho yirahira ndetse agakuramo ibye bimureba mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kwibuka27mutesi-jolly-yageneye-ubutumwa-abanyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • IBYARANZE TARIKI YA 09 Mata 1994:Ingabo z'Abafaransa muri Opération Amaryllis zateraranye Abatutsi mu maboko y'abicanyi #rwanda #RwOT

    Power, kugira ngo bashyireho guverinoma, bose bavaga mu mashyaka y'abahezanguni. Ishyirwaho ry'iyo guverinoma ryabereye muri ambasade y'Abafaransa bihagarariwe na Ambasaderi w'Ubufaransa mu Rwanda, Jean-Michel Marlaud.

    Source : http://umuryango.rw/kwibuka/article/ibyaranze-tariki-ya-09-mata-1994-ingabo-z-abafaransa-muri-operation-amaryllis

  • Solid’Africa yiyemeje kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu barwayi ibaha inyongerantungamubiri –

    Solid’Africa yashinzwe hagamijwe ibikorwa by’urukundo. Yashinzwe na Isabelle Kamaliza, aho mu bikorwa byayo yibanda ku kugemurira abarwayi baba mu bitaro badafite kirengera.

    Ni ibintu avuga ko nawe yari abikuye ku nshuti ye yabikoraga, igihe kigeze batangira kwihuza n’abandi kugera bashinze uyu muryango mu 2010.

    Batangiye bagemurira abantu batarenze batanu none ubu bagemurira abantu 900 ku munsi kandi buri muntu bakamugeraho inshuro eshatu, bigakorwa iminsi yose y’icyumweru.

    Kuri ubu mu byo bagenera abarwayi bongeyemo inyongerantugamubiri yo mu bwoko bwa Plumpy Nut (RUTF) zizafasha cyane abarwayi bafite ikibazo cy’imirire mibi kugira ngo barusheho kuyirwanya no kubaka ubudahangarwa bw’umubiri.

    Kuri uyu wa 9 Mata nibwo habaye umuhango wo gushyikiriza Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK izi nyongerantungamubiri zizajya ziyongera ku mafunguro Solid’Africa isanzwe igenera abarwayi.

    Umukozi mu bitaro bya CHUK ukora muri serivise mbonezamirire, Uwiragiye Joseph, wakiriye izi nyongerantungamubiri, yavuze ko ziba zikenewe cyane ku muntu ugaragaza imirire mibi kuko zimufasha kubona intungamubiri mu gihe gito cyane.

    Ati “Urebye zikoranye ibikenewe byose mu kubaka umubiri, birimo ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri. Ni ingenzi cyane ku murwayi kuko bimufasha kubona intungamubiri mu gihe gito. Ikindi bifasha umurwayi gukira vuba izindi ndwara kuko byongerera umubiri ubudahangarwa.”

    Izi nyongerantungamubiri zikoze mu buryo umurwayi ashobora kuzirira aho cyangwa akazishyira mu gikoma. Ibitaro bya CHUK byahawe amakarito 150 y’izi nyongerantungamubiri aza asanga andi 75 Solid’Africa yari yahaye ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

    Solid’Africa yatangaje ko muri iyi gahunda ibitaro bya Kibagabaga nabyo bizahabwa amakarito 100 y’izi nyongerantungamubiri ndetse n’andi 75 azagenerwa Ibitaro bya Muhima.

    Uwiragiye yashimangiye ko Solid’Africa isanzwe ikorana n’ibi bitaro kandi ko imikorere yabo ari nta makemwa mu gufasha abarwayi batandukanye batagira imiryango ibitaho umunsi ku wundi.

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Solid’Africa, Kamaliza Isabelle, yavuze ko intego yabo ari ukwita ku murwayi.

    Ati “Ubundi intego yacu nyamukuru ni ukwita ku murwayi. Uretse kugemura ibiryo, hari na gahunda yo kugeza amazi meza mu bitaro, kwishyura amafaranga y’abarwayi ku miti idatangirwa kuri mituweli ndetse no kwishyurira itike umurwayi wasezerewe ariko adafite uburyo bwo gutaha.”

    Mu myaka 10 ishize, Kamaliza avuga ko byabaye ingirakamaro mu gukora ibikorwa nk’ibi n’ubwo urugendo rutari rworoshye.

    Yagize ati “Nahuye n’umubyeyi witwa Mama Zouzou ufite abana umunani. Yahoraga iteka agemurira umuntu atazi, aza kunsaba ko twazajyana ku bitaro, mpageze nibwo nabonye ko hari abantu batagira ababitaho cyangwa ngo babone uko bigurira ibyo kurya. Uko niko igitekerezo cyaje.”

    N’ubwo hakiri imbogamizi z’amikoro, Kamaliza yatangaje ko bifuza kwagura ibikorwa byabo bikagera mu bitaro byose byo muri Kigali no ku bitaro biri hirya no hino mu gihugu.

    Solid’Africa yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Imbuto Foundation yanabahaye igikoni bakoresha, umuryango Child Relief International Foundation na Edesia Nutrition batanze izi nyongerantungamubiri n’abandi bakunze gukorana.

    Kugeza ubu Solid’Africa ikorana n’ibitaro bine byo mu mujyi wa Kigali birimo ibya CHUK, Kibagabaga, Muhima, na Masaka. Ku munsi bagemurira abarwayi bagera kuri 900.

    Umuyobozi wa Solid’Africa, Kamaliza Isabelle, ashyikiriza umukozi wo muri CHUK inyongerantungamubiri bageneye ibi bitaro

    Uwiragiye Joseph yavuze ko abarwayi bahawe inyongerantungamubiri bagira ubudahangarwa n’intungamubiri mu buryo bwihuse

    Kamaliza Isabelle yavuze ko n’ubwo ari urugendo rutoroshye Solid’Africa yifuza gufasha umubare munini w’abarwayi

    Izi nyongerantungamubiri zizafasha kurwanya imirire mibi mu barwayi

    Solid’Africa yubatse igikoni kigezweho cyifashishwa mu gutegura amafunguro y’abarwayi

    Mu mafunguro agenerwa abarwayi n’umugati ntushobora kubura

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Rwamagana: Umwana w’imyaka icumi yiyahuye nyuma yo kubuzwa gusura nyina wabo –

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hagana saa Mbili n’igice mu Mudugudu w’Akamasatura mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko bikekwa ko uyu mwana yiyahuye nyuma y’uko nyina umubyara yamubujije kujyana na mushiki we gusura nyina wabo utuye i Kabuga bituma uyu mwana agira umujinya yimanika mu mugozi ku kiraro cy’inka.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uyu mwana wagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyakariro nyina ngo akaba asobanura ko bamusanze amanitse ku kiraro.

    Yagize ati ” Uwo mwana bamuzanye kwa muganga mukanya bamuhageza yapfuye, nyina aratubwira ko yamusabye uruhushya rwo kujya gusura nyina wabo abyuka amusaba ko ajyayo arongera aramwangira ni uko amubwira ko agiye kwahira hashize iminota mike ngo basanga yimanitse ku kiraro cy’inka niko kumukuraho bamujyana kwa muganga agerayo yashizemo umwuka.”

    Gitifu Muhigirwa yavuze ko kuri ubu RIB igiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane niba koko uwo mwana w’imyaka icumi yiyahuye cyangwa se niba hari ikindi yazize. Umurambo we kuri ubu ukaba uri ku Kigo Nderabuzima cya Nyakariro.


  • Rwamagana : Umwana w’imyaka 10 yiyahuye nyuma yo kwangirwa kujya i Kigali #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w’umuhungu, bamusanze yimanitse mu mugozi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Mata 2021.

    Umubyeyi we yavuze ko yabitewe n’umujinya waturutse ku kuba yari yamubujije kujya gusura nyina wabo w’uriya mwana utuye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali.

    Umurambo wa nyakwigendera uri ku Kigo Nderabuzima cya Nyakariro kugira ngo unakorerwe isuzuma mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na rwo rwahise rutangira iperereza kugira ngo rumenye niba koko uriya mwana yiyahuye.

    Muhigirwa David uyobora Umurenge wa Nyakariro, yavuze ko hari amakuru yatanzwe na nyina w’uriya mwana ko “yamusabye uruhushya rwo kujya gusura nyina wabo abyuka amusaba ko ajyayo arongera aramwangira, ni uko amubwira ko agiye kwahira hashize iminota micye ngo basanga yimanitse ku kiraro cy’inka.”

    Uyu muyobozi avuga ko basanze yimanitse bagahita bihutira kumujyana kwa muganga kuko yari agitera akuka ariko bakaza kugerayo yamaze kwitaba Imana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umwana-w-imyaka-10-yiyahuye-nyuma-yo-kwangirwa-kujya-i-Kigali