Category: Uncategorized

  • Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!! #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe aravuga ko Jean Paul Samputu nawe yamaze gutapfuna isente za Gen Abel Kandiho, uyobora urwego rw'ubutasi muri Uganda, CMI, ngo ajye mu mubare wa ba 'mpemukendamuke, batunzwe no guharabika igihugu cyabo, batitaye ku ngaruka zikunze kuba ku ntati.

    Ababanye n'uyu muhanzi Jean Paul Samputu, ntibatunguwe n'amahano yuyu mutekamutwe. Abo twaganiriye, baba abo babanye muri Orchestre Ingeri, baba abo bakuranye banakomoka hamwe mu Matyazo ya Huye, bavuga ko kuva na kera ubunyangamugayo bwe bwari hafi ya ntabwo. Basanga buhabanye cyane n'uburere yaherewe mu muryango wa Muzehe Samputu wangaga umugayo cyane.

    Nubwo ariko basanzwe bazi ko Jean Paul ari umuriganya, batubwiye ko ntawatekerezaga ko yagera ku rwego rwo kurya akatagabuye ngo agambanire u Rwanda, cyane cyane ubuyobozi bwa RPF-Inkotanyi bwamuhaye byose, none akaba abubereye wa mutindi baha amata akaruka amaraso.

    Nubwo Jean Paul Samputu yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ntiyigeze yitwara nk'umuntu wababajwe n'ibyabaye, ahubwo yabibonyemo uburyo bwo kwishakira amaramuko. Nguko yagiye yakira amafaranga yabishe iwabo, agatangariza ku maradiyo mpuzamahanga ko yatanze imbabazi, kandi ahubwo yarahawe udufaranga ngo agambane, ndetse akaba yarabipfuye cyane n'abavandimwe be barimo murumuna we Patrick Samputu, umugabo uzwiho ubuhanga, ubunyangamugayo n'ubusirimu bwinshi, utarumvaga ukuntu ubusambo bwatuma umuntu muzima agambanira ababyeyi be.

    Magingo aya inyinshi mu nkoramutima za Jean Paul Samputu ni abajenosideri, ababakomokaho, nabandi bahagurukiye kurwanya uRwanda.

    Jean Paul Samputu yagiye ahunga uR inshuro nyinshi, ahanini amaze kwiba abantu cyangwa yagaragaye mu migambi yangiza isura y'Igihugu. Yageze aho yigira umurokore, agamije indonke no kwamamaza ibyo yitaga ubwiyunge no kubabarira, ariko abamuzi neza baramaze kuvumbura ko ari ubutekamutwe bwamuranze kuva mu bwana , akaba abusazanye. Abo yahemukiye bagiye bamwihanganira, bibwira ko inda nini izageraho igahaga, akumva inama nyinshi zamushishikarizaga kureka ubuhemu. Ntiyahagaritse imyitwarire isebya umuryango wa Nyakwigendera Samputu, ahubwo yakomeje kwiba abantu batabarika abizeza kubajyana i Burayi na Canada, akabaka akayabo k'amadolari, ari nayo yagize impamba ubwo yahungaga bwa nyuma ava mu Rwanda.

    Urwego rwUbugenzacyaha mu Rwanda, rugikorera muri Polisi y'Igihugu, rwamuhamagaye kenshi rumusaba gusubiza utw'abandi, ndetse akanabyemera, ariko ntiyigeze yubahiriza isezerano yahaga Afande Tony Kuramba wageragezaga kumugarura mu nzira nziza. Nguwo umugabo-gito wigize intyoza mu guharabika Urwamubyaye

    Muri izo nshuro yahunze, hari ubwo yabaga ari Kampala muri Uganda. Yahakoreye ibitaramo byinshi, aririmba indirimbo zisingiza Perezida Museveni na murumuna we Salim Salleh, biza gutuma aba umwana mu rugo kwa Museveni nibyegera bye. Ubutegetsi bwa Museveni bwamunagamo umuntu woroshye gukoresha mu kubangamira u Rwanda.

    Nguko uko Gen Abel Kandiho,yakomeje kumwiyegereza no kumushukisha udufaranga, amwumvisha ko kuba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi , akaba n'umuhanzi uzwi, byamugira igitangaza muri politiki. Ibi nibyo bakoreye Mihigo Kizito, aho yiyahuriye bategura Jean Paul Samputu ngo asimbure Kizito. Samputu yabuze ubushishozi, ngo atahure ko umutego abanzi b'uRwanda bagushijemo Mihigo Kizito, nawe ariwo uzamushibukana. Ubu aririrwa ku mbuga nkoranyambaga, kuri ya maradiyo y'interahamwe n'ibigarasha, si ugukwiza ibinyoma akiva inyuma. Iyo aza kugira umutimanama yari kwibuka ko ibikorwa bye bigayitse bishengura abazi ubupfura bw'umuryango akomokamo.

    Jean Paul Samputu ubundi atuye muri Canada, ariko akora ingendo nyinshi muri Uganda, aho ajya gufata amafaranga n'amabwiriza kwa Gen Kandiho. Ubu noneho ari mu mushinga wo gushinga umutwe wa politiki ngo wo kuvuganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nkaho hari umwahaye iyo nshingano. Icyo kiryabarezi ngo ni ishyaka agihuriyemo n'abantu nka Denise Zaneza, René Mugenzi, Claude Gatebuke, n'abandi birirwa bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nkukotwabivuze haruguru, kuba Jenoside yarahitanye ababyeyi be, Jean Paul Samputu ntacyo bimubwiye, apfa kwibonera icyuzuza igifu cye. Nguwo rero Jean Paul Samputu abenshi bamaze guha izina rya Bangamwabo, wemeye kurwiyambika ngo atatire gakondo. Nakomeze akurikire akaryoshye munsi y'ibuye, azahakura inda y'akabati. Kaguta Museveni, Abel Kandiho, Salim Salleh n'ibindi bikomerezwa byo muri Uganda byo birabyinira ku rukoma, kuko burya usenya urwe umutiza umuhoro.

    Nubwo ariko bibwira ko bageze ku ntego yo kwangisha bamwe mu Banyarwanda igihugu cyabo, bakwiye kumenya ko amaherezo amateka azabaryoza amaraso yabo bashora mu migambi ibashyira mu kaga. Agatinze kazaza?

    The post Inda ninini isumbye indagu, umuhanzi Jean Paul Samputu, nawe abaye ikigarasha gikoreshwa nUbutegetsi bwa Uganda ngo kigambanire gakondo!!! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inda-ninini-isumbye-indagu-umuhanzi-jean-paul-samputu-nawe-abaye-ikigarasha-gikoreshwa-nubutegetsi-bwa-uganda-ngo-kigambanire-gakondo/

  • Vincent Duclert uri i Kigali agiye gushyikiriza Perezida Kagame raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside –

    Raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Iyi raporo y’amapaji 1222 yakozwe n’itsinda ry’abanyamateka 13 yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

    Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Jeune Afrique yanditse ko Prof Vincent Duclert wayoboye ikorwa rya raporo yerekana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside mu nshingano yahawe kuva Mata 2019, yageze mu Mujyi wa Kigali ku Kane w’iki Cyumweru ndetse biteganyijwe ko azayishyikiriza Perezida Kagame.

    Mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, ku wa 7 Mata 2021, Perezida Kagame yashimye ibyavuye muri ‘Raporo Duclert’ yakozwe na Komisiyo yashyizweho na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’iki gihugu hagati ya 1990 na 1994.

    Yagize ati “Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye. Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw’u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n’imyumvire ikwiriye y’ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ko hari gutegurwa Jenoside ariko byagiye byirengagizwa.

    Yagize ati “Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyanama be zo mu Rwanda.”

    “Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.”

    Urugendo rwa Prof Duclert mu Rwanda rwabaye mu gihe Perezida Emmanuel Macron na we yitegura gusura u Rwanda, mu ruzinduko ruzaba urwa mbere agiriye mu rw’Imisozi 1000.

    Biteganyijwe ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron azagirira uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, ni urugendo ruzaba ari urwa mbere Umukuru w’iki gihugu arugendereye kuva mu myaka isaga 11 ubwo Nicolas Sarkozy yarusuraga mu 2010.

    Uru rugendo rurategurwa mu gihe Perezida Kagame na we yatumiwe mu nama yiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, itegerejwe kubera mu Bufaransa ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Nyuma y’itangazwa rya Raporo Duclert, u Rwanda narwo ruritegura gushyira hanze raporo yarwo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, izashyirwa hanze muri uku kwezi.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyavuye muri izo raporo bisa n’ibigana mu cyerekezo kimwe ahubwo ko hakenewe gukomeza imikoranire igamije kumenya ukuri kw’amateka y’ibyabaye.

    Perezida Kagame yashimye Raporo Duclert avuga ko ari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa

    Prof Duclert ari i Kigali aho byitezwe ko azashyikiriza Perezida Kagame raporo ya Komisiyo yari ayoboye

  • Abacunga za ‘Postes de santé’ mu gihirahiro n’igihombo kubera kutishyurirwa igihe –

    Aya mavuriro ari mu maboko ya ba rwiyemezamirimo bayacunga ariko hakabaho gukorana n’inzego z’uturere abarizwamo ndetse n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ngo babashe kwishyurirwa amafaranga bivurijeho.

    Hirya no hino hamaze iminsi humvikana bombori bombori hagati y’abafite aya mavuriro ndetse n’Ikigo Gishinzwe Ubwishingizi RSSB, iki kigo gishinjwa kutishyura neza abafite aya mavuriro mu nshingano.

    Kuba batishyurwa neza byagiye bibateza igihombo ndetse amwe muri yo afunga imiryango, andi nayo yafashe gahunda yo kutakira abarwayi bakoresha mituelle de santé.

    Iki cyemezo kibangamiye umubare mwinshi w’Abakoresha ubu bwishingizi, urugero n’abo mu turere twa Ngoma na Nyarugenge bavuga ko batagihabwa ubuvuzi kuko bafite mituelle de santé .

    Bamwe mu baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko babangamiwe no kutabona ubuvuzi kuko aya mavuriro mato atakira abafite ubwisungane mu kwivuza.

    Umwe yagize ati “ Twari tuziko aya mavuriro aje kudufasha ariko kuri ubu ntacyo akidufashije, iyo ugiye kwivuriza kuri mituweli ntibakwakira kandi nibwo bwishingizi dukoresha.”

    Undi ati “Turabangamiwe kuba tutavurirwa kuri mituelle de santé kandi aribwo bushobozi dufite. Nkanjye mba mu cyiciro cya mbere nta handi nakwivuriza.”

    Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo bafite aya mavuriro, bo bavuga ko bifuza kuba baha ubuvuzi abaturage, ariko bakagorwa no kudahabwa ibyangombwa bikwiriye basanga bipfira hagati y’akarere na RSSB.

    Ibi byemezwa na rwiyemezamirimo ufite poste de santé ya Kibara iri mu Karere ka Ngoma, uvuga ko hashize amezi atatu atanze ibyangombwa byose bisabwa ngo atangire kwakira abivuriza kuri mituelle ariko amaso yaheze mu kirere.

    Ati “Ibyo nasabwaga byose narabitanze, hashize amezi atatu ndakora, nishyura abakozi n’imisoro byari bigeze ku munota wa nyuma bambwira ngo hasigaye gusinya amasezerano ntibyaba. Mbona bipfira hagati y’akarere na RSSB.”

    Ibivugwa n’uyu rwiyemezamirimo byamaganirwa kure n’ubuyobozi bw’aka karere ndetse na RSSB, bavuga ko hari ibisabwa ngo aya mavuriro ahabwe uburenganzira bwo gukorana nabo.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yavuze ko imikoranire ya RSSB n’amavuriro ifite amabwiriza igenderaho, bibanza kubahirizwa.

    Mu butumwa bugufi yoherereje Radio 10 yagize ati “Hari ibisabwa kugira ngo ibitaro, ibigo nderabuzima, amavuriro mato, amaguriro y’imiti n’ibindi bigo bitanga serivisi z’ubuzima ngo bibashe gukorana na mituelle de santé .”

    “Iyo bitujujwe bibanza kuzuzwa kugira ngo habe ubufatanye ndetse hari n’abafungirwa ibikorwa kuko bakoze ibinyuranyije n’amategeko, cyangwa batujuje amasezerano.”

    Amavuriro mato yagiye ashyirwa byibuze muri buri Kagali mu kwegereza abaturage ubuvuzi. Hari impungenge ko kuba amwe agenda afungwa andi agahura n’imbogamizi zitandukanye bishobora kubangamira gahunda y’ubuvuzi kuri bose.

    Amavuriro mato yubatswe hagamijwe kugabanya ingendo abaturage bakoraga bajya kwivuza

  • Wa mugeni burya bamwambitse agatimba atari igihe cyako ngo bashaka kujijisha #rwanda #RwOT

    Mukagakwerere Anne-Marie, ni umubyeyi wareze umukobwa wari washyingiwe. Ku nshuro ya mbere yavuze ku mahano yabaye ku wo afata nk’umwana we, maze avuga ko bitari bikwiriye ko abantu bakomeza kunenga Polisi.

    Uyu mubyeyi yabwiye The NewTimes ko aho Polisi yabafatiye ku Kicukiro hatari habereye ubukwe busanzwe, ahubwo wari umuhango wo gusaba no gukwa. Umukobwa ngo yari yambaye imikenyero isanzwe.

    Ati 'Umugeni yari yambaye umushanana ubwo Polisi yazaga. Bakimara kubona Abapolisi, abari bashinzwe ibikorwa by’ubukwe bamwirukankanye mu cyumba baramuhindurira bamwambika ikanzu y’abageni n’agatimba, bagira ngo Polisi imugirire impuhwe.'

    Yongeyeho ati 'Njye narabarakariye, mbabaza impamvu bahisemo kumuhindurira bakamwambika ikanzu y’ubukwe. Gusa bambwira ko byakozwe kugira ngo Polisi nibababarira bahite bajya gusezerana mu rusengero.'

    Mukagakwerere yakomeje avuga ko mbere n’ubundi yari yanze ko bakora ubukwe kuko bari baburiwe na Polisi hakiri kare ko bagomba kubuhagarika, gusa bubaye arabutaha kubera ko bwari ubw’umukobwa we akaba yaragombaga kuhaboneka nk’umubyeyi wamureze kuva afite imyaka itandatu.

    Ati 'Ibyo twakoze ntabwo ari byo rwose, ndizera ko n’abandi byababereye isomo.'

    Aimé Ndagijimana wari umukwe yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ndetse ko bitari bikwiriye ko abantu babikabiriza cyane.

    Ati 'Twarenze ku mabwiriza turabyemera, ku bw’amahirwe make twarafashwe ndetse turanahanwa. Twebwe nta kibazo na gito byaduteye kuko ubu twarasezeranye nta kibazo rwose.'

    'Abaduhaye impano ni nde wababwiye ko dukeneye inkunga ?'

    Nyuma y’aho ubu bukwe bucikirijwemo hagati, ku mbuga nkoranyambaga abantu bahise batangira gukusanya amafaranga yo gufasha aba bageni kugira ngo babashumbushe ibirori batabonye.

    Hari nk’urubuga rwa Save Plus rwafunguwe kugira ngo hakusanywe miliyoni 1,5 Frw yo kubafasha kujya mu kwezi kwa buki. Ubu rumaze gukusanyirizwaho arenga miliyoni 5 Frw ; Onomo Hotel nayo yemeye kuzabaha icyumba bazararamo, Zoï Design nabo bemera kuzabaha imyambaro.

    Mukagakwerere yanenze abantu bagaragaje ko babagiriye impuhwe kugera n’aho batangira kubaha impano.

    Ati 'Njye kugeza n’ubu sindumva ukuntu abantu bakuririje ibintu bakabiremereza nk’aho bari barabuze aho bahera ngo bibasire Polisi. Yego umukobwa wanjye yari yambaye ikanzu n’agatimba muri Stade, none bashakaga ko bigenda bite ? Bashakaga ko bamubona yambaye ubusa ?'

    'Wagira ngo bamwe bari bafitanye ibibazo na Polisi. Uburyo bahagurukiye ku kibazo cyacu bakanenga Polisi biraciriritse cyane. Nigeze no kumva bamwe bari gutanga n’ibyumba by’ubuntu abandi bakusanya inkunga yo guha abageni, ni inde wababwiye ko bari gushaka ubufasha cyangwa abaterankunga ?.'

    Uwatanze amakuru kuri Polisi na we yavuze

    Uwahamagaye Polisi kuva ubukwe bitangiye gutegurwa kugeza bubaye mu buryo buhonyora amabwiriza yo kwirinda Covid-19, we yavuze ko byari ngombwa ko akiza ubuzima bw’abantu bari bagiye guterana ari benshi.

    Ati 'Natekereje ko ubuzima bw’abantu bugiye gushyirwa mu kaga maze mbimenyesha Polisi hakiri kare. Ibyo bari bagiye gukora ntabwo byari bikwiriye. Bamwe mu bantu bo mu miryango yakoze ubukwe ntibifuzaga kubukora. Bamwe bakomeje gutsemba birangira bakomeje gahunda y’ubukwe.'

    'Numvaga mfite inshingano zo gutuma ibyo bikorwa bihagarikwa, atari ukubera gusa ko bamwe mu bagize iyo miryango bashoboraga kwandura ahubwo kubera ko ibyo bari bagiye gukora ari ugutesha agaciro ingufu zose leta ishyira mu kurwanya Coronavirus.'

    Nyuma y’uko abageni bafashwe na Polisi ku itariki 5 Mata, bajyanywe muri Stade, abantu 56 bafashwe bacibwa amande y’ibihumbi 25 Frw buri umwe ndetse batanga n’andi ibihumbi 10 Frw yo kwipimisha Coronavirus, gusa ku bw’amahirwe bose basanzwe ari bazima.

    Ku munsi wakurikiyeho tariki 6 Mata, abageni bakomeje ibikorwa by’ubukwe basezeranira muri Paruwasi ya Mutagatifu Jean Bosco ku Kicukiro.

    Abafashwe na Polisi bose bararekuwe, uretse abagabo babiri aribo Justin Bisengimana nyiri Hotel Rainbow yagombaga kuberamo ubukwe, nyuma bukaza kubera iwe na muramu we Nsengimana Methode bafatanyije gutegura uwo mugambi wo gukora ubukwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Wa-mugeni-burya-bamwambitse-agatimba-atari-igihe-cyako-ngo-bashaka-kujijisha

  • Uko Jenoside yatumye aba umwana w’ikinege, Uwamahoro Cathia yarokotse ku mezi 6 ntazi urukundo rwa se umubyara #rwanda #RwOT

    Uwamahoro Cathia umunyarwandakazi ukina umukino wa Cricket wanditswe mu gitabo cya Guinness World, yavuze uburyo nyina yamurokokanye afite amezi 6, ni mu gihe ahora yibaza uko urukundo rw’umubyeyi w’umugabo rumera.

    Ku muntu wakuriye mu rugo rw’ababyeyi babiri hamwe na barumuna be, biragoye kwiyumvisha uburyo ubuzima buba bumeze ku muntu udafite umuvandimwe byongeye yararezwe n’umubyeyi umwe.

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Cathia Uwamahoro yari afite amezi atandatu gusa igihe se yicwaga hamwe n’abandi bo mu muryango we. Icyo gihe, umuryango we wabaga i Gisozi.

    We na nyina barokotse mu buryo bw’igitangaza. Yari imfura kandi kubera iyo mpamvu; byaje kurangira nta wundi muvandimwe abonye kuko nyina atongeye kubyara.

    Ati: 'Gukura nk’umwana wenyine rimwe na rimwe byarambabaje cyane, cyane cyane kubona indi miryango ifite abana benshi. Uretse ibyo, nifuzaga cyane no kubona ishusho ya papa n’urukundo rwe, ibintu bitari byoroshye kwihanganira nkiri umwana. “

    N’ubwo kuba adahari byasize amateka atazibagirana mu buzima bwe muri rusange, Uwamahoro agaragaza ko byanamuteye imbaraga arebye uburyo nyina yakoze cyane kugira ngo babeho.

    Avuga ko kwitanga kwa nyina, bidashimishije gusa ahubwo ari urugero rwiza rw’akazi katoroshye yigeze abona.

    'Kureba mama akora cyane ubudahwema byanteye gukora ibishoboka byose mu byo niyemeje. Ntabwo nigeze ntekereza ko hari ikidashoboka mu gihe ukomeje kugerageza. Buri gihe nifuza gutanga byinshi muri njye uko nshoboye.'

    Yabonye umuryango muri Cricket

    Uwamahoro azwi cyane mu bakinnyi ba Crikcet b’abakobwa mu Rwanda no ku Isi yose, ni nyuma y’uko muri Gashyantare 2017 yanditswe mu gitabo cya Guinness World Record aho yari amaze amasaha mesnhi(26) akina uyu mukino ataruhuka.

    Kwandikwa mu gitabo cya Guinness World Record ntabwo byazamuye gusa umukino wa Cricket mu Rwanda, ahubwo byafashije Uwamahoro kugera ku nzozi ze.

    Avuga ko siporo yagize ingaruka nziza ku buzima bwe mu buryo bwinshi harimo no kubona umuryango mushya, wamuhumurije ukamwereka urukundo n’ubumwe cyane cyane mu mukino wa Cricket.

    Uretse ibyo, umukino we wateye imbere, ndetse no kwigirira ikizere ikintu avuga ko ari ingenzi mu buzima.

    Ati: 'Igihe ninjiraga muri cricket, nashituwe n’ubumwe n’urukundo biba muri siporo. Kuri njye, ibi byari nko kubona umuryango wa kabiri; byamfashije kugira icyizere no kwibanda ku kubaka ejo hazaza heza aho gusubizwa hasi. Sinkiri njyenyine. '

    Uwamahoro arasaba kandi abakiri bato guhora bashishikajwe, bakagira inyota yo kumenya amateka y’igihugu.

    Aha yashimangiye ko bazashobora kumva neza ibyabaye, kandi bikabafasha kwirinda ko bitazongera ukundi.

    Ati: 'Tugomba gukomeza kubaka igihugu cyacu. Dukundane nk’Abanyarwanda kandi buri gihe twamamaze amahoro. Nk’urubyiruko, tugomba kuba ku isonga mu kwimakaza indangagaciro zafashaga igihugu kudasubira mu bihe byashize. '

    Uwamahoro yongeho ko kandi urubyiruko ruri mu mwanya mwiza wo kwiga no kumva byihuse, ku bw’ibyo gukoresha ayo mahirwe ku nyungu z’igihugu ari byiza cyane.

    Cathia yarokotse ku mezi 6

    SRC: The New Times

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/uko-jenoside-yatumye-aba-umwana-w-ikinege-uwamahoro-cathia-yarokotse-ku-mezi-6-ntazi-urukundo-rwa-se-umubyara

  • Nyanza: Abagabo babiri baguye mu cyobo cy’umusarane bagiye kuviduramo ifumbire –

    Baguyemo ahagana saa Tatu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ariko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu kubavanamo byari byagoranye.

    Byabereye ahitwa kuri 40 mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza. Abaguyemo ni Tuyizere Xavier w’imyaka 37 y’amavuko na Mayira Thierry w’imyaka 26 y’amavuko.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko abo bagabo bari bari mu gikorwa cyo kuvidura ifumbire muri icyo cyobo cyahoze gikoreshwa nk’umusarane, umwe aza kugwamo aratabaza, mugenzi we agiye kumutabara na we ahita agwamo.

    Uwitwa Nsabimana Eric yagize ati “Umwe yatabaje avuga ko yaheze umwuka mugenzi we amutabaye na we ahita apfa.”

    Bari bahawe ikiraka cyo kuvidura icyo cyobo ariko uwakibahaye kugeza ubu ntarabasha kuboneka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko batangiye igikorwa cyo kubakuramo ariko kubera uburebure bw’icyo cyobo batarababona.

    Ati “Turacyabashakisha kugeza ubu ntabwo turababona ariko hari icyizere ko baza kuboneka. Turi gufatanya n’inzego z’umutekano.”

    Yagiriye inama abaturage yo kwirinda kujya mu bikorwa byo kuvidura imisarane bakoresheje uburyo bwa gakondo kuko Akarere kaguze imashini yabigenewe, abasaba kujya ari yo bakoresha.

    Hari ibyago byinshi ko muri bo ntawe ugihumeka kuko icyobo baguyemo ari kirekire kandi kirimo gaz ikomoka ku mwanda kuko cyakoreshwaga nk’umusarane.

    Tuyizere Xavier afite abana batatu naho Mayira Thierry ni ingaragu.

    Iki cyobo abagabo baguyemo kimaze igihe gikoreshwa nk’umusarane

    Kubera uburyo icyobo ari kirekire birakekwa ko abagabo baguyemo bashizemo umwuka

  • Dutunge umutima unezeza Imana #rwanda #RwOT

    Kugira ngo tubashe kugira umutima unezeza Imana, tugomba guhinduka rwose ahantu hatatu: mu bitekerezo, mu myumvire no mu bikorwa. Ibyo iyo ubikoze ugomba guhamya mu bandi ko wakiriye Yesu kristo.

    'Abakurikiza ibya kamere y’umubiri bita ku by’umubiri, naho abakurikiza iby’Umwuka bakita ku by’Umwuka'. Abaroma 8:5

    Ubundi iyo umaze guhinduka rwose,Imana iragusura kuko uba ushobora kuyumva ikaguha umutima mushya,bene Data, Imana niguha ishuri uzaryige neza kuko hari aho bizakugira umumaro buriya Mose akiri kwa Farawo ntabwo yarikubasha kumva Imana ariko Imana yarahamukuye imuha amasomo yo guca bugufi kugira ngo azabashe kuyumva.Ubundi hari ibintu bitagutera amatsiko kuko utabasha kubyumva ariko iyo wagize umutima mushya ubasha kumva Imana, iyo ufite umutima mushya wumva imvugo y’Imana mu byigishwa (utangira kumva imvugo y’Imana) ariko iyo utawufite ntabwo ugira isoni z’ibyaha byawe.

    Ubundi iyo ufite umutima mushya ,Imana irakwisobanurira nkuko byagenze kuri Mose imubwira ati 'Ndi uhoraho', Mose arayibwira ati 'Ntabwo bazemera ko twahuye',Imana iramubwira iti 'Icyo ni igiki ufite mu ntoki?' Ati' 'Ni inkoni icyo ni cyo kizabemeza ko twahuye'.

    Umutima umeze nk’ukuntu Imana ishaka,Imana ikumara ubwoba,rero hari urwego ugeraho wamenyeho Imana kuburyo abandi batayumva.

    Ibintu biranga umutima wa kamere

    1.wita kubyo umubiri:Ubundi ndiga kugira ngo nzambare neza kandi iyo basenga basengera ibintu bijyanye n’umubiri

    2. Utera urupfu: Umutima wa kamere utuma apfa mu buryo bw’umwuka ikindi bituma ibyo yakabaye akora atabikora niba ari umuntu uzafasha umuryango we, usanga akorera amafaranga akayapfusha ubusa.

    3. Ni umwanzi w’Imana:Kuko utera umuntu kudashaka kumenya Imana kuko uyu muntu usanga n’yo ahuye n’umurokore amwanga kandi ntacyo bapfa kuko ibyo abarokore bakora bigucira urubanza.

    4.Ntushobora kumvira amategeko y’Imana kubera ko kamere ishaka ibyo Imana yanga.

    5. Ntabwo ushobora kunezeza Imana kuko ntabwo uba ushaka kuhinduka habe ntagako.

    Iyo usomye mu Bibiliya mu baroma 8:2 uhasanga ikintu cy’ingenzi gituma umuntu ufite umutima wa kamere yakira umutima Imana ishaka. Uyu muntu agomba n’izindi mbaraga zizatuma yakira umutima mushya,Imana iremesha mu muntu umutima mushya ikoresheje Ijambo ry’Imana ugatangira gukora ibyo Imana ishaka, Imana iraza igatura muri wowe, ubundi Imirimo y’Imana igaragarire muri wowe. Ikibazo abantu bahura nacyo bumva Ijambo ry’Imana bakarisiga aho bari,bakagenda isi ikaba ari ibigisha.

    Umutima Imana itanga uguha ubushobozi bwo kumva icyo Imana ishaka muri wowe, ubundi iyo Imana ibona ibintu izaguha,bizatuma uyivaho irabanza ikakwigisha kugira ngo nubibona uzamenya ko ari Imana yabikoze utazibwira ko ubibona kubera ubushobozi bwawe.

    Uyu mutima niwo Yozefu yari afite kuko nta kigirwamana na kimwe yari afite muri we, yari yarimuye ibindi byose, ubundi yemerera Imana iba ari wo itura mu mutima kandi umutima yarafite witanga ku by’umwuka ntabwo witaga ku by’umubiri.

    Benedata, iyo ufite uyu mutima ugomba kuba witeguye kuzahura n’ibikurwanya kereka niba utari umukiranutsi ariko niba uri we uzahura na byo ariko hari Imana igutsindira muri byose kandi irinda amagufwa yawe ngo hatagira ntarimwe rivunika,witinya ibigeregezo.

    Ikindi umuntu ufite umutima mushya, aba afite imbabazi muri we nkuko Yozefu yazigiriye bene se ariko iyo aza kuba afite umutima mubi yari kubagirira nabi. Imana yariri muri Yosefu ntabwo yarikwemera ko agirira nabi bene se.Umutima Imana idushakamo ni umutima utagira nabi, utifuriza abandi ikibi

    Umuntu ufite uyu mutima ni bintu bimuranga:

    1. Ntabwo wita ku by’umubiri

    2. Usaba ubugingo n’amahoro

    3.Wumvira Amategeko y’Imana:uhora ufite inyota y’ibyanditswe

    4. Uharanira kunezeza Imana.

    source:cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dutunge-umutima-unezeza-Imana.html

  • El Clasico: umusifuzi jesus Gil Manzano niwe uzasimbura hagati mukibuga Mateu Lahoz wagiriye ikibazo mumukuno wa Bayern na PSG. #rwanda #RwOT

    Mateu Lahoz, umusifuzi wubahwa cyane muri Espagne ku rwego mpuzamahanga, yagombaga kuyobora El Clásico hagati ya Real Madrid na Barcelona kuri Alfredo Di Stéfano.

    Ku wa gatanu mu gitondo, RFEF yemeje ko jesus Gil Manzano azasimbura umusifuzi Mateu Lahoz kugira ngo agenzure El Clásico hagati ya Real Madrid na Barcelona ku wa gatandatu.

     Ku wa gatatu, Lahoz wayoboye umukino wa Bayern Munich vs PSG,  byatangajwe kuruyu wakane ko atazasifura i Madrid vsBarcelona  kubera ikibazo cy'imvune, ntabwo azayobora muri Estadio Alfredo Di Stéfano.

     Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RFEF ryanditse ngo:

     'Komite ishinzwe ubukemurampaka mu marushanwa yababigize  umwuga (CACP) yahinduye ishyirwaho ry'umusifuzi Antonio Mateu Lahoz kubera imvune y'imitsi, umusifuzi yabanje gushyirwaho kugira ngo ayobore umukino uzahuza Real Madrid CF — FC Barcelona ku munsi wa 30 w'icyiciro cya mbere.

     Bikaba byatangajwe ko uzamusimbura hagati mukibuga ari Jesús Gil Manzano

    The post El Clasico: umusifuzi jesus Gil Manzano niwe uzasimbura hagati mukibuga Mateu Lahoz wagiriye ikibazo mumukuno wa Bayern na PSG. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/04/09/el-clasico-umusifuzi-jesus-gil-manzano-niwe-uzasimbura-hagati-mukibuga-mateu-lahoz-wagiriye-ikibazo-mumukuno-wa-bayern-na-psg/

  • Ubwongereza: Prince Philip yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Igikomangoma Philip, umugabo w'umwamikazi Elizabeth II, yatabarutse ku myaka 99, nk'uko bitangazwa na Buckingham Palace.

    Philip yashakanye na Elizabeth mu 1947, imyaka itanu mbere y'uko aba umwamikazi.

    Itangazo ry'ingoro y'umwamikazi (Buckingham Palace) riragira riti 'Ni n'akababaro kenshi ko Umwamikazi yatangaje urupfu rw'umugabo we, Nyiricyubahiro Igikomangoma Philip, Duke wa Edinburgh.

    Ingoto y'umwamikazi igaragaza ko 'Ny'iri cyubahiro yatabarutse mu mahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu i Windsor Castle.

    Igikomangoma Philip n'Umwamikazi babyaranye abana bane, bafite abuzukuru umunani n'abuzukuruza 10.

    Igikomangoma Philip yavukiye mu Bugiriki tariki 10 Kamena 1921.

    The post Ubwongereza: Prince Philip yitabye Imana appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/09/ubwongereza-prince-philip-yitabye-imana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubwongereza-prince-philip-yitabye-imana

  • Umugabo w’umwamikazi Elizabeth yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Igikomangoma Philp akaba umugabo w’umwamikazi w’u Bwongereza, Queen Elizabeth II yitabye Imana ku myaka 99.

    Philp mu ntangiriro z’uyu mwaka yajyanywe mu bitaro aho yamaze ukwezi mbere y’uko tariki ya 16 Werurwe 2021 asezererwa agasubira i Bwami(Windsor Castle).

    Babinyujije ku rukuta rwa Twitter, umuryango w’Ubwami bw’Abongereza(Royal Family) watangaje ko Prince Philp yitabye Imana.

    Bagize bati'n’akababaro kenshi, nyiricyubahiro Umwamikazi yatangaje urupfu rw’umugabo we yakundaga, Prince Philp. Yitabye Imana mu mahoro mu gitondo cy’uyu munsi muri Windsor Castle.'

    Philp uzwi nka Duke wa Edinburgh yari umwe mu bagize umuryango w’ibwami bw’Abagereki aho yavukiye ku kirwa cya Corfu mu Bugereki tariki ya 10 Kamena 1921.

    Yashakanye na Queen Elizabeth mu 1947. Amusigiye abana bane, abuzukuru umunani n’abuzukuruza icyenda.

    Prince Philp yitabye Imana ku myaka 99

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/umugabo-w-umwamikazi-elizabeth-yitabye-imana