Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Janviere-Ibyo-yanyuzemo.html
Category: Uncategorized
-
Hahishuwe uko wa mugeni washyizwe muri Stade yambitswe agatimba mu kujijisha – #rwanda #RwOT
Iyi nkuru yabo ni imwe mu zaciye igikuba yaba ku mbuga nkoranyambaga itera n'ishavu mu mitima y'abantu bijyanye ahanini n'uburyo ubukwe bufatwa mu muco nyarwanda. Wa munsi w'ibyishimo by'imbonekarimwe mu buzima.
Ni bake mu by'ukuri bazi ibyabereye mu nyubako yo ku Kicukiro yagejeje aho aba bageni batabwa muri yombi ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kimwe mu bitarigeze bimenyekana, ni uburyo umugeni yagaragaye yambaye agatimba mu gihe aho ku Kicukiro hari hari kubera umuhango wo gusaba.
Mukagakwerere Anne-Marie, ni umubyeyi wareze umukobwa wari washyingiwe. Ku nshuro ya mbere yavuze ku mahano yabaye ku wo afata nk'umwana we, maze avuga ko bitari bikwiriye ko abantu bakomeza kunenga Polisi.
Uyu mubyeyi yabwiye The NewTimes ko aho Polisi yabafatiye ku Kicukiro hatari habereye ubukwe busanzwe, ahubwo wari umuhango wo gusaba no gukwa. Umukobwa ngo yari yambaye imikenyero isanzwe; wakwibaza rero aho agatimba twabonye mu mafoto katurutse.
Ati 'Umugeni yari yambaye umushanana ubwo Polisi yazaga. Bakimara kubona Abapolisi, abari bashinzwe ibikorwa by'ubukwe bamwirukankanye mu cyumba baramuhindurira bamwambika ikanzu y'abageni n'agatimba, bagira ngo Polisi imugirire impuhwe.'
Yongeyeho ati 'Njye narabarakariye, mbabaza impamvu bahisemo kumuhindurira bakamwambika ikanzu y'ubukwe. Gusa bambwira ko byakozwe kugira ngo Polisi nibababarira bahite bajya gusezerana mu rusengero.'
Mukagakwerere yakomeje avuga ko mbere n'ubundi yari yanze ko bakora ubukwe kuko bari baburiwe na Polisi hakiri kare ko bagomba kubuhagarika, gusa bubaye arabutaha kubera ko bwari ubw'umukobwa we akaba yaragombaga kuhaboneka nk'umubyeyi wamureze kuva afite imyaka itandatu.
Ati 'Ibyo twakoze ntabwo ari byo rwose, ndizera ko n'abandi byababereye isomo.'
Aimé Ndagijimana wari umukwe yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ndetse ko bitari bikwiriye ko abantu babikabiriza cyane.
Ati 'Twarenze ku mabwiriza turabyemera, ku bw'amahirwe make twarafashwe ndetse turanahanwa. Twebwe nta kibazo na gito byaduteye kuko ubu twarasezeranye nta kibazo rwose.'
'Abaduhaye impano ni nde wababwiye ko dukeneye inkunga?'
Nyuma y'aho ubu bukwe bucikirijwemo hagati, ku mbuga nkoranyambaga abantu bahise batangira gukusanya amafaranga yo gufasha aba bageni kugira ngo babashumbushe ibirori batabonye.
Hari nk'urubuga rwa Save Plus rwafunguwe kugira ngo hakusanywe miliyoni 1,5 Frw yo kubafasha kujya mu kwezi kwa buki. Ubu rumaze gukusanyirizwaho arenga miliyoni 5 Frw; Onomo Hotel nayo yemeye kuzabaha icyumba bazararamo, Zoï Design nabo bemera kuzabaha imyambaro.
Mukagakwerere yanenze abantu bagaragaje ko babagiriye impuhwe kugera n'aho batangira kubaha impano.
Ati 'Njye kugeza n'ubu sindumva ukuntu abantu bakuririje ibintu bakabiremereza nk'aho bari barabuze aho bahera ngo bibasire Polisi. Yego umukobwa wanjye yari yambaye ikanzu n'agatimba muri Stade, none bashakaga ko bigenda bite? Bashakaga ko bamubona yambaye ubusa?'
'Wagira ngo bamwe bari bafitanye ibibazo na Polisi. Uburyo bahagurukiye ku kibazo cyacu bakanenga Polisi biraciriritse cyane. Nigeze no kumva bamwe bari gutanga n'ibyumba by'ubuntu abandi bakusanya inkunga yo guha abageni, ni inde wababwiye ko bari gushaka ubufasha cyangwa abaterankunga?.'
Uwatanze amakuru kuri Polisi nawe yavuze
Uwahamagaye Polisi kuva ubukwe bitangiye gutegurwa kugeza bubaye mu buryo buhonyora amabwiriza yo kwirinda Covid-19, we yavuze ko byari ngombwa ko akiza ubuzima bw'abantu bari bagiye guterana ari benshi.
Ati 'Natekereje ko ubuzima bw'abantu bugiye gushyirwa mu kaga maze mbimenyesha Polisi hakiri kare. Ibyo bari bagiye gukora ntabwo byari bikwiriye. Bamwe mu bantu bo mu miryango yakoze ubukwe ntibifuzaga kubukora. Bamwe bakomeje gutsemba birangira bakomeje gahunda y'ubukwe.'
'Numvaga mfite inshingano zo gutuma ibyo bikorwa bihagarikwa, atari ukubera gusa ko bamwe mu bagize iyo miryango bashoboraga kwandura ahubwo kubera ko ibyo bari bagiye gukora ari ugutesha agaciro ingufu zose leta ishyira mu kurwanya Coronavirus.'
Nyuma y'uko abageni bafashwe na Polisi ku itariki 5 Mata, bajyanywe muri Stade, abantu 56 bafashwe bacibwa amande y'ibihumbi 25 Frw buri umwe ndetse batanga n'andi ibihumbi 10 Frw yo kwipimisha Coronavirus, gusa ku bw'amahirwe bose basanzwe ari bazima.
Ku munsi wakurikiyeho tariki 6 Mata, abageni bakomeje ibikorwa by'ubukwe basezeranira muri Paruwasi ya Mutagatifu Jean Bosco ku Kicukiro.
Abafashwe na Polisi bose bararekuwe, uretse abagabo babiri aribo Justin Bisengimana nyiri Hotel Rainbow yagombaga kuberamo ubukwe, nyuma bukaza kubera iwe na muramu we Nsengimana Methode bafatanyije gutegura uwo mugambi wo gukora ubukwe.
Nubwo Bisengimana na Nsengimana bari mu maboko ya Polisi kuva bafatwa, hari amakuru ko bashobora guhabwa imbabazi bagafungurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata batiriwe bajyanwa mu nkiko.
Uyu mugeni ngo yambitswe agatimba mu kujijisha Polisi ku buryo yamugirira imbabazi
Umukenyero usanzwe umenyerewe nk’umwambaro w’icyubahiro wambarwa mu birori, ababyeyi bari bawikinze mu maso
Abari bitabiriye ubukwe bose bashyizwe muri stade nyuma yo kugaragara barenze ku mabwiriza yo kwirindaIzindi nkuru wasoma:
 Inkuru y'urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade
 Covid-19: Uburakari nyuma y'umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n'ingasire -
Bobi Wine yatanze ya modoka ye ifite uburinzi budasanzwe ngo hasuzumwe agaciro kayo #rwanda #RwOT
Bibaye nyuma y'uko urukiko rukuru rutesheje agaciro ubusabe bwa Bobi Wine bwo kubuza abashinzwe imisoro n'amahoro kugenzura imodoka ye.
Ikigo gishinzwe imisoro n'amahoro muri Uganda cyatangaje ko ubwo iyo modoka yinjizwaga mu gihugu, byagiciyeho ntikimenye ko idatoborwa n'amasasu, bigatuma ihabwa agaciro gato.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo abanyamategeko ba Bobi Wine bajyanye iyo modoka ku biro by'ikigo gishinzwe imisoro n'amahoro.
Iyi modoka Bobi Wine yahawe ni imwe mu modoka zihenze cyane zigendamo abanyacyubahiro cyane cyane abakuru b'ibihugu.
Bobi Wine yashimiye cyane abamufashije kubona iyi modoka kuko avugako yayihawe n'abari bamushyigikiye mugihe yiyamamarizaga kuyobora Uganda mu matora byatangajweko yatsinzwemo na Perezida Museveni bari bahanganye.
Mu butumwa burebure yatanze, Bobi Wine yashimiye abarwanashyaka bo mu ishyaka abereye umuyobozi rya National Unity Platform (NUP).
Bobi Wine yavuzeko abarwanashyaka be bitanze cyane mugihe yari mubikorwa byo kwiyamamaza kuko aribo bamuhaye ibyo yakeneraga byose.
Yashimiye abamushigikiye bose kuko aribo bamuhaye amafaranga menshi yakoresheje mu matora ndetse ngo ni nabo bamuhaye imyambaro idatoborwa n'amasasu yagaragaye yambaye mugihe yiyamamazaga.
Iyi modoka Bobi Wine yahawe, yagombaga kuba yarayihawe ubwo yiyamamazaga ariko ngo biza gutinda kubera ubushobozi kuko iyi modoka ihenze cyane.
Bobi Wine yashyize hanze iby'umuziki wo kwishimisha yinjira muri Politiki ni umwe mubanyapolitiki bafite abakunzi benshi mu Uganda.
Yatsinzwe na Perezida Museveni mu matora aheruka ariko kugeza ubu Bobi ntaremera ibyavuye mu matora avugako yibwe amajwi kuko ariwe watsinze ndetse yatanze ikirego murukiko rw'ikirenga asaba ko ibyavuye mu matora biteshwa agaciro.

-
Platini yashimiye Munyanshoza uruhare agira mu gusana imitima ikomeretse #rwanda #RwOT
Mu butumwa bw'ishimwe yagize ati 'My Friend Munyenshoza ibi bihe rero usana imitima ikomeretse ndagushimiye'. Munyanshoza yagize uruhare mu gusana imitima ya benshi abinyujije mu ndirimbo zitanga ihumure n'icyizere zifashishwa muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi n'ubu uwo musanzu aracyawutanga no mu bundi buryo butandukanye burimo kwifashishwa nk'umutumirwa mu biganiro bitandukanye bijyanye n'ibi bihe.

Ubutumwa bw'ishimwe rya Platini kuri MunyanshozaUmuntu ntabwo yatinya kuvuga ko abahanzi barumuna ba Munyanshoza bakwiriye kumwigiraho urugero rwiza nabo bagahozaho mu gutanga umusanzu wabo mu bihe nk'ibi bifashishije impano bafite. Ikindi bamwigiraho ni ugukunda igihugu kuko ari no mu bagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu, yewe ari no mu bafunzwe bitaga ibyitso mu 1990.
Munyenshoza Dieu Donnée, akomoka ahitwa i Mibirizi , aha hantu hatumye ahitirirwa nyuma yo gukora indirimbo y'ibyahabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Habarizwaga mu cyahoze cyitwa Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu karere ka Rusizi mu ntara y'iburengerazuba.

Mu mwaka w'1990 yafashwe mu byitso, akurwa i Cyangugu ajyanwa gufungirwa i Gitarama ahitwa Muhanga ubu ngubu.Munyenshoza Dieu Donnée uzwi nka Mibirizi yatangarije Imvaho Nshya ko ahantu yari afungiye hari ahantu habi cyane, yasobanuye ko bari bafungiye munsi y'abandi, bityo amazi akaba yaravaga hejuru akajya abamanukiraho kugeza aho bamwe mu bo bari bafunganywe baje gupfa bitewe n'indwara nyinshi zitandukanye.
-
Umuraperi DMX yitabye Imana azize umutima #rwanda #RwOT
Umuraperi w’umunyamerika Earl Simmons uzwi mu muziki nka DMX yitabye Imana azize indwara y’umutima.
Uyu muraperi w’imyaka 50 yajyanywe mu bitaro bya White Plains mu ntangiriro z’uku kwezi aho yari yafashwe n’indwara y’umutima.
Abaganga bavuze ko iyi ndwara yatewe no gukoresha ibiyobyabwenge ku buryo bukabije nk’uko Los Angeles Times yabitangaje.
Yakunzwe cyane mu myaka ya 1998 na 2001 aho album ze nka It’s Dark and Hell Is Hot, Flesh of My Flesh zamaze igihe ku mwanya wa mbere kuri Billboard Chart.
Umwe wo mu muryango wa DMX yavuze ko bababajwe n’urupfu rw’uyu muraperi witabye ari kumwe n’umuryango we.
Ati“Tubabajwe no gutangaza ko uyu munsi, uwo twakundaga, DMX, yitabye Imana muri White Plains Hospital aho yari arwariye, abo mu muryango we bari bamuri iruhande.'
Uretse kuba umuraperi, DMX yari umukinnyi wa filime aho yakinnye izirimo Belly, Romeo Must Die, Exit Wounds n’izindi.
Yashakanye na Teshera Simmons mu 1999 amusigiye abana bane (Xavier, Tacoma, Praise Mary Ella, na Sean) muri 2010 baje gusaba gatanya ndetse batangaza ko batandukanye.
DMX yitabye ImanaSource : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/umuraperi-dmx-yitabye-imana-azize-umutima
-
Duclert yashyikirije Perezida Kagame raporo y’uruhare rw’u Bufaransa ku byabaye mu Rwanda #rwanda #RwOT
Vincent Duclert yashyikirije Perezida Kagame iyi raporo kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko yari amaze iminsi ari mu Rwanda.
Vincent Duclert yageze i Kigali mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 07 Mata 2021 ubwo mu Rwanda hatangiraga icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Iriya raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu byabaye mu Rwanda hagati y’ 1990 n’ 1994.
Ashyikirije Perezida Kagame iyi raporo ifite paji zigera mu 1 200 nyuma y’uko ayigejeje kuri Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron wanashyizeho iriya komisiyo.
Iyi raporo ivuga ko ubutegetsi bw’u Bufaransa bwari buyobowe Perezida François Mitterrand bwashyigikiye buhumyi imigambi ya Perezida Juvenal Habyarimana n’ubutegetsi bwe, yashyikirijwe Perezida Macron w’u Bufaransa tariki 26 Werurwe 2021.
Ubwo Perezida Kagame yatangizaga icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko u Rwanda rwakiriye neza iriya raporo.
Yavuze ko iriya raporo igaragaza indi ntambwe nziza mu gukomeza kugira umubano mwiza w’ibihugu byombi.
Perezida Kagame kandi yavuze ko abayobozi ba kiriya gihugu bukomeje kugaragaza ubushake bwo gutuma ibihugu byombi bikomeza kubana neza.
Tariki ya 07 Mata 2021 ubwo mu Bufaransa banibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ibiro by’Umukuru wa Kiriya gihugu, byatangaje ko Perezida Emmanuel Macro yafashe icyemezo cyo gufungura inyandiko zose zifashishijwe n’iriya komisiyo kugira ngo ukuri gukomeza kujya hanze.
Perezida Emmanuel Macron kandi yakomeje u Rwanda n’Abanyarwanda bari muri iki gihe cyo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside Yakorewe Abatutsi by’umwihariko abayirokotse.
UKWEZI.RW
-
Imibiri 147 yari ishyinguye mu karere ka Rutsiro yimuriwe mu rwibutso rwa Nyundo –
Ni umuhango wakorewe hamwe no kwibuka imbaga y’abatutsi yiciwe muri Katedarari ya Nyundo tariki 9 Mata 1994.
Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet yavuze ko ibyabaye byatewe n’ubuyobozi bubi, gusa agashima ko kuri ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza.
Yavuze ko by’umwihariko Nyundo Abatutsi bahiciwe mu buryo bubabaje, asaba ababishinzwe kubaka inzu yihariye izagaragaza amateka ya Jenoside muri ako gace.
Ati “Hano Nyundo hamenetse amaraso atagira ingano, bicaga abatutsi batifuza ko hagira usigara,ibyabaye byose byatewe n’ubuyobozi bubi bwashyiraga imbere amacakubiri ariko ubu dufite ubuyobozi bwiza hamwe n’ingabo zahagaritse Jenoside. Ndasaba inzego zibishinzwe ko hakubakwa inzu yerekana amateka ya Jenoside yabereye ku Nyundo kuko yafasha benshi’’.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance yavuze ko kwimurwa byatewe n’uko aho aho imibiri yari iri hatameze neza, avuga ko ubu hagiye gushyirwa ikimenyetso cy’urwibutso.
Ati “Ku bwumvikane hagati y’ubuyobozi bw’uturere twombi, twemeje ko iyi mibiri yakwimurwa kuko hariya itari ibungabunzwe neza kandi hano hari urwibutso rwujuje ibisabwa. Hariya yari ishyinguwe tugiye kuganira na Komisiyo yo kurwanya Jenoside kugira ngo turebere hamwe uko hashyirwa ikimenyetso cy’urwibutso’’.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert,yavuze ko kwimura imibiri ari ukongera icyubahiro ikwiriye kuko ubu ifashwe neza.
Ati “Gahunda yo guhuza inzibutso igamije gukomeza guha agaciro abacu cyane cyane ababa barashyinguwe mu mva rusange kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro cyabo. Niyo mpamvu tuzamura urwego rw’inzibutso. Ndasaba abarokotse bo mu karere ka Rutsiro ko hano ari iwabo, ni urugo rurimo abantu. Ni ahantu heza amateka agiye kubungwabungwa neza, bazajya baza dufatanye kwibuka’’.
Urwibutso rwa Nyundo rushyinguyemo imibiri 1059 y’abatutsi bazize Jenoside muri ako gace no mu nkengero zaho muri bo hakaba harimo abihayimana 30.
Bamwe mu barokotse bari baje gushyingura ababo mu cyubahiro bambuwe ubwo bicwaga
Urwibutso rwa Nyundo ubu rushyinguyemo imibiri 1059
Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet,yasabye ababishinzwe kubaka inzu izagaragaza amateka ya Jenoside ku Nyundo
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emmerance,yavuze ko kwimurwa byatewe nuko aho aho imibiri yari iri hatari hameze neza
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert,yavuze ko kwimura iyo mibiri ari ukongera icyubahiro kuko ubu ifashwe neza
Cathedrale Gaturika ya Nyundo yaguyemo abatutsi 500
Bumwe mu butumwa buri muri Katederali ya Nyundo kubera amahano yahabereye ubwo abatutsi bicirwagamo mu 1994
Urwibutso rwa Nyundo ubu rushyinguyemo imibiri 1059
-
Imibiri 147 yari ishyinguye mu karere ka Rutsiro yimuriwe mu rwibutso rwa Nyundo – #rwanda #RwOT
Ni umuhango wakorewe hamwe no kwibuka imbaga y'abatutsi yiciwe muri Katedarari ya Nyundo tariki 9 Mata 1994.
Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet yavuze ko ibyabaye byatewe n'ubuyobozi bubi, gusa agashima ko kuri ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza.
Yavuze ko by'umwihariko Nyundo Abatutsi bahiciwe mu buryo bubabaje, asaba ababishinzwe kubaka inzu yihariye izagaragaza amateka ya Jenoside muri ako gace.
Ati 'Hano Nyundo hamenetse amaraso atagira ingano, bicaga abatutsi batifuza ko hagira usigara,ibyabaye byose byatewe n'ubuyobozi bubi bwashyiraga imbere amacakubiri ariko ubu dufite ubuyobozi bwiza hamwe n'ingabo zahagaritse Jenoside. Ndasaba inzego zibishinzwe ko hakubakwa inzu yerekana amateka ya Jenoside yabereye ku Nyundo kuko yafasha benshi''.
Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance yavuze ko kwimurwa byatewe n'uko aho aho imibiri yari iri hatameze neza, avuga ko ubu hagiye gushyirwa ikimenyetso cy'urwibutso.
Ati 'Ku bwumvikane hagati y'ubuyobozi bw'uturere twombi, twemeje ko iyi mibiri yakwimurwa kuko hariya itari ibungabunzwe neza kandi hano hari urwibutso rwujuje ibisabwa. Hariya yari ishyinguwe tugiye kuganira na Komisiyo yo kurwanya Jenoside kugira ngo turebere hamwe uko hashyirwa ikimenyetso cy'urwibutso''.
Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert,yavuze ko kwimura imibiri ari ukongera icyubahiro ikwiriye kuko ubu ifashwe neza.
Ati 'Gahunda yo guhuza inzibutso igamije gukomeza guha agaciro abacu cyane cyane ababa barashyinguwe mu mva rusange kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro cyabo. Niyo mpamvu tuzamura urwego rw'inzibutso. Ndasaba abarokotse bo mu karere ka Rutsiro ko hano ari iwabo, ni urugo rurimo abantu. Ni ahantu heza amateka agiye kubungwabungwa neza, bazajya baza dufatanye kwibuka''.
Urwibutso rwa Nyundo rushyinguyemo imibiri 1059 y'abatutsi bazize Jenoside muri ako gace no mu nkengero zaho muri bo hakaba harimo abihayimana 30.
Bamwe mu barokotse bari baje gushyingura ababo mu cyubahiro bambuwe ubwo bicwaga
Urwibutso rwa Nyundo ubu rushyinguyemo imibiri 1059
Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Nyundo Mwumvaneza Anaclet,yasabye ababishinzwe kubaka inzu izagaragaza amateka ya Jenoside ku Nyundo
Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emmerance,yavuze ko kwimurwa byatewe nuko aho aho imibiri yari iri hatari hameze neza
Umuyobozi w'akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert,yavuze ko kwimura iyo mibiri ari ukongera icyubahiro kuko ubu ifashwe neza
Cathedrale Gaturika ya Nyundo yaguyemo abatutsi 500
Bumwe mu butumwa buri muri Katederali ya Nyundo kubera amahano yahabereye ubwo abatutsi bicirwagamo mu 1994
Urwibutso rwa Nyundo ubu rushyinguyemo imibiri 1059 -
Abacunga za 'Postes de santé' mu gihirahiro n'igihombo kubera kutishyurirwa igihe – #rwanda #RwOT
Aya mavuriro ari mu maboko ya ba rwiyemezamirimo bayacunga ariko hakabaho gukorana n'inzego z'uturere abarizwamo ndetse n'Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ngo babashe kwishyurirwa amafaranga bivurijeho.
Hirya no hino hamaze iminsi humvikana bombori bombori hagati y'abafite aya mavuriro ndetse n'Ikigo Gishinzwe Ubwishingizi RSSB, iki kigo gishinjwa kutishyura neza abafite aya mavuriro mu nshingano.
Kuba batishyurwa neza byagiye bibateza igihombo ndetse amwe muri yo afunga imiryango, andi nayo yafashe gahunda yo kutakira abarwayi bakoresha mituelle de santé.
Iki cyemezo kibangamiye umubare mwinshi w'Abakoresha ubu bwishingizi, urugero n'abo mu turere twa Ngoma na Nyarugenge bavuga ko batagihabwa ubuvuzi kuko bafite mituelle de santé .
Bamwe mu baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko babangamiwe no kutabona ubuvuzi kuko aya mavuriro mato atakira abafite ubwisungane mu kwivuza.
Umwe yagize ati ' Twari tuziko aya mavuriro aje kudufasha ariko kuri ubu ntacyo akidufashije, iyo ugiye kwivuriza kuri mituweli ntibakwakira kandi nibwo bwishingizi dukoresha.'
Undi ati 'Turabangamiwe kuba tutavurirwa kuri mituelle de santé kandi aribwo bushobozi dufite. Nkanjye mba mu cyiciro cya mbere nta handi nakwivuriza.'
Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo bafite aya mavuriro, bo bavuga ko bifuza kuba baha ubuvuzi abaturage, ariko bakagorwa no kudahabwa ibyangombwa bikwiriye basanga bipfira hagati y'akarere na RSSB.
Ibi byemezwa na rwiyemezamirimo ufite poste de santé ya Kibara iri mu Karere ka Ngoma, uvuga ko hashize amezi atatu atanze ibyangombwa byose bisabwa ngo atangire kwakira abivuriza kuri mituelle ariko amaso yaheze mu kirere.
Ati 'Ibyo nasabwaga byose narabitanze, hashize amezi atatu ndakora, nishyura abakozi n'imisoro byari bigeze ku munota wa nyuma bambwira ngo hasigaye gusinya amasezerano ntibyaba. Mbona bipfira hagati y'akarere na RSSB.'
Ibivugwa n'uyu rwiyemezamirimo byamaganirwa kure n'ubuyobozi bw'aka karere ndetse na RSSB, bavuga ko hari ibisabwa ngo aya mavuriro ahabwe uburenganzira bwo gukorana nabo.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yavuze ko imikoranire ya RSSB n'amavuriro ifite amabwiriza igenderaho, bibanza kubahirizwa.
Mu butumwa bugufi yoherereje Radio 10 yagize ati 'Hari ibisabwa kugira ngo ibitaro, ibigo nderabuzima, amavuriro mato, amaguriro y'imiti n'ibindi bigo bitanga serivisi z'ubuzima ngo bibashe gukorana na mituelle de santé .'
'Iyo bitujujwe bibanza kuzuzwa kugira ngo habe ubufatanye ndetse hari n'abafungirwa ibikorwa kuko bakoze ibinyuranyije n'amategeko, cyangwa batujuje amasezerano.'
Amavuriro mato yagiye ashyirwa byibuze muri buri Kagali mu kwegereza abaturage ubuvuzi. Hari impungenge ko kuba amwe agenda afungwa andi agahura n'imbogamizi zitandukanye bishobora kubangamira gahunda y'ubuvuzi kuri bose.
Amavuriro mato yubatswe hagamijwe kugabanya ingendo abaturage bakoraga bajya kwivuza -
Kaminuza yu Rwanda yatangaje igihe umwaka w’… – #rwanda #RwOT
Nk’uko byangajwe na Kaminuza y'u Rwanda (University of Rwanda) mu itangazo ryayo ryo kuri wa Gatanu tariki 9 Mata 2021 ryaje rishimangira igihe abanyeshuli bazatangirira. Abanyeshuli basoje amashuli yisumbuye mu mwaka wa 2019 bari bemerewe kwiga muri kaminuza y'u Rwanda mu ntangiriro za 2020 bari bamaze igihe kirenga umwaka bategereje kugana ishuli ariko ubu basubijwe.
Nk’uko iri tangazo ribyerekana rivuga ko abanyeshuli bazatangira mu mwaka wa mbere wa mashuli wa 2020/2021 bose bazatangira kuwa 19 Mata naho abandi bizagenda biterwa na Koleje bigamo ndetse n’ibyo biga. Ku ruhande rwa Koleje y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (College of Science and Technology) niyo izatangira nyuma hamwe na Koleje y'ubuvuzi bw’abantu (CMHS).
N’ubwo iri tangira ry’amashuri ritangajwe hari abanyeshuli batari babona amanota y’umwaka wa 2019/2020 ndetse no ku ruhande rw’abarangije mu myaka isoza batari bayabona.Â
Gusa ku rundi ruhande urebye usanga ibi bibazo byose byaratewe n’ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19 dore ko iyi kaminuza yakoze iyo bwabaga igakomeza kugerageza gushaka uko abanyeshuli bayo bakomeza kwiga n’ubwo bitari byoroshye aho hari n’abasoje amasomo ahanini hakoreshejwe iyakure (Kwiga hifashishijwe murandasi).
Muri iri tangazo ryasohotse riri mu rurimi rw'icyongereza ryaje rinamenyesha igihe abanyeshuli bagomba kuziyandikirizaho bitewe n’ibyo biga na Koleje bigamo.