Category: Uncategorized

  • Nyanza:Tuyizere Xavier ufite abana 3 na Mayira Thierry baguye mu cyobo cy'umusarane bari bagiye kuviduramo ifumbire #rwanda #RwOT

    Baguyemo ahagana saa Tatu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ariko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu kubavanamo byari byagoranye.

    Byabereye ahitwa kuri 40 mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza. Abaguyemo ni Tuyizere Xavier w'imyaka 37 y'amavuko na Mayira Thierry w'imyaka 26 y'amavuko.

    Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko abo bagabo bari bari mu gikorwa cyo kuvidura ifumbire muri icyo cyobo cyahoze gikoreshwa nk'umusarane, umwe aza kugwamo aratabaza, mugenzi we agiye kumutabara na we ahita agwamo.

    Uwitwa Nsabimana Eric yagize ati 'Umwe yatabaje avuga ko yaheze umwuka mugenzi we amutabaye na we ahita apfa.'

    Bari bahawe ikiraka cyo kuvidura icyo cyobo ariko uwakibahaye kugeza ubu ntarabasha kuboneka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko batangiye igikorwa cyo kubakuramo ariko kubera uburebure bw'icyo cyobo batarababona.

    Ati 'Turacyabashakisha kugeza ubu ntabwo turababona ariko hari icyizere ko baza kuboneka. Turi gufatanya n'inzego z'umutekano.'

    Yagiriye inama abaturage yo kwirinda kujya mu bikorwa byo kuvidura imisarane bakoresheje uburyo bwa gakondo kuko Akarere kaguze imashini yabigenewe, abasaba kujya ari yo bakoresha.

    Hari ibyago byinshi ko muri bo ntawe ugihumeka kuko icyobo baguyemo ari kirekire kandi kirimo gaz ikomoka ku mwanda kuko cyakoreshwaga nk'umusarane.

    Tuyizere Xavier afite abana batatu naho Mayira Thierry ni ingaragu.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/nyanza-tuyizere-xavier-ufite-abana-3-na-mayira-thierry-baguye-mu-cyobo-cy

  • Abantu 108 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 121 barayikira #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu 108 banduye COVID-19 mu Rwanda mu bipimo 6.557 byafashwe. Hakize abantu 121.Uyu n'umunsi wa 3 uhereye tariki 07/4/2021 ntawishwe n'iyi ndwara. Abamaze gupfa bose: 314.

    Amakuru yose kuri Covid-19:

    Habonetse abanduye bashya:108
    Abanduye bose:23,260
    Hakize:121
    Abakize bose:20,991
    Abakirwaye:1,955
    Abarembye:6
    Abakingiwe bashya:0
    Abakingiwe kuva ku wa 05/3/2021:348,926


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-108-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-121-barayikira

  • Umuhanuzikazi n'umukobwa we bishe abantu 6 barimo n'abagize umuryango wabo bizera ko bari buhite babazura #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yishe abantu 6 barimo umugabo we abana babo 3 ndetse n'abandi 2 bo mu baturanyi abashinja kuba ibikoresho bya satani.Uyu mukobwa we yigaga mu mwaka wa 8.Bose bafunzwe muri 2016 bakekwaho ibi byaha ariko urubanza rwabo rwakomeje ubu.

    Uyu muhanuzikazi witwa Jenipher Mwanza ari kumwe n'umukobwa we Delia bakoresheje ishoka n'icyuma bica umugabo we witwa Albert Mwanza wari uvuye kunywa barangije bafata umubiri we bawuhisha mu cyumba basengeragamo basaba ko yareka inzoga.

    Uyu mugore n'umukobwa we ngo bizeraga ko abana batatu bagize umuryango wabo ari nk'inzoka nto zishobora guhinduka inkende kubera abadayimoni benshi babarimo ariyo mpamvu babaziritse barangije nabo barabica.

    Uyu muhanuzikazi kandi ngo ntiyarekeye aho yahise ajya kureba abana 2 b'abaturanyi be nabo Arabica.

    Abana bacitse uyu mugore bavuze ko yaririmbaga indirimbo zidasanzwe ari kumwe n'uyu mukobwa we bitegura kubica ariko kubw'amahirwe baza kubatoroka barahunga.

    Aba bana bacitse bavuze ko ngo uyu mugore n'uyu mwana we bavugaga ko aba bantu bishe baraza kuzuka nibamara kubasengera.

    Aba bakimara gufatwa bahise bajyanwa kwa muganga usuzuma indwara zo mu mutwe,uyu mugore asanganwa iyitwa schizophrenic isanzwe ari uburwayi bwo mu mutwe butuma umuntu yizera ibintu bitabaho mu isi ye bwite.

    Urukiko rwavuze ko ubu burwayi uyu mugore bushobora kuba bwatumye yumvisha n'umwana we w'umukobwa ko agomba kubikora.

    Nubwo umucamanza Wilfred Muma yasanze ibyaha bihama aba bombi ariko ubu burwayi bwo mu mutwe bafite bwatumye basabirwa kujyanwa mu bitaro by'abafite uburwayi bwo mu mutwe bwa Chainama kugira ngo bavurwe.

    Uyu mucamanza yavuze ko iki cyaha cyabaye hagati ya tariki ya 28 Nyakanga 2016 na tariki ya 1 Kanama 2016 aho abishwe ari Albert Mwanza, Brian Banda, Martha Beauty Mwanza, Amos Banda, Leo Mwanza na Blessings Mwanza.

    Uyu mugore kandi ngo yishiye aba bantu mu nzu yari ikicyubakwa ndetse ngo yashakaga kubica akongera kubazura bafite imico myiza.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuhanuzikazi-n-umukobwa-we-bishe-abantu-6-barimo-n-abagize-umuryango-wabo

  • Umuraperi DMX yitabye Imana ku myaka 50 yama… – #rwanda #RwOT

    DMX ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu njyana ya rap mu myaka ya 1990s, uyu mugabo nk’uko byatangajwe n'umuryango we yitabye Imana nyuma y'icyumweru kirenga yari amaze arwariye mu bitaro byo mujyi wa New York.

    Kuwa 2 Mata ni bwo DMX yajyanywe mu bitaro nyuma yo guhura n'ikibazo cy'umutima. Kuwa mbere w'iki cyumweru ni bwo abakunzi benshi b'uyu mugabo bakoze amasengesho yo kumusengera hafi y'ibi bitaro, amasengesho yari ayobowe n'umuryango we.

    Uburwayi bwa DMX bwaje gukomera bigera n’aho ashyirwa ku byuma bifasha abarwayi guhumeka. Mu butumwa umuryango we watanze wavuze ko DMX yari umuntu wakundaga umuryango we cyane ndetse ko umuziki we wafashije abantu batabarika ku isi.

    Muri ubu butumwa umuryango we wagize uti: 'Earl yabaye indwanyi yarwanye kugera ku munota wa nyuma. Yakundaga umuryango we n'umutima we wose ndetse ibihe byose twamaranye byari byiza. Umuziki wa Earl (DMX) wafashije abantu batabarika kuri iyi si ndetse n'ibigwi bye bizagumaho iteka ryose. Tubashimiye urukundo n'ubufasha mwatugaragarije muri ibi bihe bitoroshye.'

    Nyuma y'inkuru y'urupfu rwe inzu itunganya umuziki ya Def Jam Records yakoreragamo umuziki we yatangaje ko DMX yari umuhanzi w'umuhanga cyane ndetse n'icyitegererezo ku bantu benshi kuri iy'isi. Def Jam bakomeje bavuga ko bifatanyije n'umuryango we, abantu bose bamukunze ndetse n'abakozwe ku mutima n'ibihangano bye.


    DMX ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu njyana ya Rap

    Earl Simmons (DMX) yavutse kuwa 18 Ukuboza 1970 mu mugi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. DMX yatangiye gukora umuziki mu myaka 1990s ndetse aza gukora na Alubumu zakunzwe cyane nka 'And Then There Was X' yo mu mwaka 1999 yariho indirimbo zitandukanye nka 'Party Up (Up in Here)'.


    DMX yitabye Imana ku myaka 50

    Src: CNN & The Guardian & Complex

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104667/umuraperi-dmx-yitabye-imana-ku-myaka-50-yamavuko-104667.html

  • #Kwibuka27: Menya amateka y’umuhanga mu guhan… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 07 Mata ni umunsi wasaga nk’iyindi mu mimerere, ariko wabaye muremure k’uwari umututsi mu Rwanda. Umunsi utangira iminsi ijana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yamaze, ni umunsi Rugamba Cyprien yavukijweho ubuzima Imana yari yaramugeneye maze agenda hari abo adasezeye, ataganirije atanataramiye. Yari umusizi, umwanditsi w'ibitabo mwiza, umunyamuziki w'ibihe byose benshi bafata kugeza ubu nk'umuhanuzi. Yari umuhanga mu guhanga ukomeye mu babayeho n'abariho.

    Rugamba Cyprien na Daphrosa Rugamba bakundanye banakunda Imana

    Rugamba yagiye mu gihe yari acyenewe cyane n’umuryango we n’igihugu cyose muri rusange. Yagiye mu buryo bw'umubiri nyamara akaba kuri ubu azwi na bose kubera inganzo ye idasanzwe kandi idasaza. Yatabarutse asize umurage udasaza kandi nyobora buzima n’ubu benshi bashingiyeho ubuzima mu Rwanda n’isi nzima. Akivuka yiswe Sirikare nyamara ku bw'urugamba yabonaga rumutegereje asanga kuba Rugamba ari byo bimukwiriye.

    Rugamba Sipiriyani yavutse mu mwaka wa 1935 akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994 azira akarengane, azira uko yavutse, azira kuba umututsi. Iyo aba akiriho aba agize imyaka 86 kimwe n'umufasha we Daphrosa Rugamba wavukaga mu muryango w’uwo yari yarihebeye Mukangiro Saverina wishwe mu 1963. Rugamba wari warashimiye umuryango wakomokagamo Mukangiro yaje kwishumbusha Daphrosa mubyara w’uwo yari yareguriye umutima.

    Kurikirana amateka ya Rugamba Cyprien wicanwe n’abana be batandatu kuwa 07 Mata 1994 nyuma y’amasengesho yari arimo n’umuryango we wose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104656/kwibuka27-amateka-nibigwi-byumuhanga-mu-guhanga-mu-bariho-nababayeho-rugamba-cyprien-waziz-104656.html

  • Ku myaka 50 umuraperi DMX yapfuye #rwanda #RwOT

      Umuraperi Earl Simmons uzwi nka DMX yapfuye ku myaka 50, nyuma y'iminsi mike ajyanywe mu bitaro kubera uburwayi bw'umutima nk'uko byatangajwe n'umuryango we, kuru uyu wa Gatanu tariki ya 09 Mata 2021.
      Umuryango w'uyu mugabo ubusanzwe witwa Earl Simmons watangaje ko ubabajwe n'urupfu rwe. Yaguye mu bitaro bya White Plains aho yari yarashyizwe ku byuma bimufasha guhumeka.
      Uyu mugabo yajyanywe mu bitaro mu cyumweru gishize nyuma yo kugira ibibazo by'umutima ari iwe mu rugo, i New York.
      Ubwamamare bwe ariko mu minsi ishize bwavangiwe cyane no gukoresha ibiyobyabwenge bashyize ubuzima bwe mu kaga ku rwego rukomeye, ndetse mu 2017 aza gukatirwa gufungwa umwaka umwe kubera ibyaha byo kunyereza imisoro.
      Earl Simmons (DMX) yavutse kuwa 18 Ukuboza 1970 mu mugi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. DMX yatangiye gukora umuziki mu myaka 1990s ndetse aza gukora na Alubumu zakunzwe cyane nka 'And Then There Was X' yo mu mwaka 1999 yariho indirimbo zitandukanye nka 'Party Up (Up in Here)'.

      Umuraperi DMX yatabarutse ku myaka 50

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/09/ku-myaka-50-umuraperi-dmx-yapfuye/

  • Umuraperi akaba n'umukinnyi wa Filimi DMX yatabarutse ku myaka 50 #rwanda #RwOT

    DMX yahawe ibyuma bimufasha kubaho nyuma yo kurwara uyu mutima ariko uyu munsi ubuzima bwe bwarangiye ubwo yari akikijwe n'umuryango we.

    Mu itangazo umuryango we washyize hanze bavuze ko 'yari indwanyi ikomeye yarwanye no kugera ku munsi wa nyuma.'

    Bakomeje bati 'Umuziki wa Earl wafashije abantu batagira umubare ku isi yose kandi izina yubatse rizahoraho iteka ryose.'

    DMX wari uzwi nka Dark Man X, yakoze injyana ya Hip Hop iryoheye amatwi ndetse yakoranye n'ibyamamare nka JAY-Z, Ja Rule,LL Cool J n'abandi.

    Yatangiye umuziki muri 1990 aho yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka Party Up (Up in Here) na X Gon' Give It To Ya, “Ruff Ryders Anthem,n'izindi.Yakinnye filimi zirimo nka Cradle 2 the Grave, Romeo Must Die na Exit Wounds.

    DMX yavukiye ahitwa Mount Vernon muri New York muri 1970, ariko yagiye atukwa cyane kubera imyitwarire mibi ari nako yafunzwe anajyanwa mu bigo bifasha abantu kureka ibiyobyabwenge.

    Uyu mubyeyi w'abana 15 yafunzwe kenshi azira ibyaha birimo guhohotera inyamaswa,gutwara nabi,Kunywa ibiyobyabwenge no gutunga imbunda bitemewe.DMX yari umukiristo ndetse yiyemereye ko asoma Bibiliya buri munsi.

    Umuryango we wavuze ko DMX yapfuye kuri uyu wa 5 agwa kuri White Plains Hospital I White Plains muri New York.

    Yasohoye Albums zirimo “It's Dark and Hell Is Hot,” muri 1998,… And Then There Was X, muri 1999 yariho indirimbo yamucururije cyane yitwa “Party Up (Up in Here)”,hari kandi Flesh of My Flesh, Blood of My Blood nayo ya 1998.

    Album ze zose:

    It's Dark and Hell Is Hot (1998)
    Flesh of My Flesh, Blood of My Blood (1998)
    … And Then There Was X (1999)
    The Great Depression (2001)
    Grand Champ (2003)
    Year of the Dog… Again (2006)
    Undisputed (2012)
    Redemption of the Beast (2015)

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuraperi-akaba-n-umukinnyi-wa-filimi-dmx-yatabarutse-ku-myaka-50

  • Perezida Kagame yashyikirijwe raporo ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside (YAVUGURUWE) – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye Prof Duclert muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Mata 2021.

    Prof Duclert wageze mu Rwanda ku wa 7 Mata 2021 yagiranye ibiganiro byiihariye n'Umukuru w'Igihugu; yari aherekejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta n'uw'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston.

    Uyu muhanga mu by'Amateka yavuze ko yishimiye gushyikiriza Perezida Kagame raporo ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside.

    Yagize ati “Wakoze cyane ku bushake bwo kwakira iyi raporo; ni wowe yagenewe.''

    Duclert yavuze ko raporo yabo ishingiye ku nyandiko babonye ku Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside ariko zikaba zaranafunguriwe abantu bose.

    Uyu mushakashatsi yabwiye itangazamakuru ko mu byo babonye bishimangira ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi, bikuraho urujijo ku bavuga ko habaye Jenoside ebyiri.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko Raporo Duclert yerekana ubutwari Perezida Macron yagize kugira ngo ikorwe.

    Yagize ati 'Iyi raporo yerekanye ibintu byinshi, yerekanye uruhare rutaziguye rw'abayobozi b'Abafaransa muri kiriya gihe, mu mateka y'igihugu cyacu by'umwihariko kuva mu 1990-1994. Ni raporo ikomeye mu mibanire y'ibihugu byombi kuko imibanire yubakiye ku kumenya amateka no kuyumva kimwe ni ikintu gikomeye, biba bivuze ngo amateka turayazi, tuyazi kimwe.''

    Yavuze ko iyi raporo ari intambwe nziza kuko ibihugu byombi bishobora kuba umubano uhamye ushingiye ku kuri raporo yagaragaje.

    Raporo y'Abashakashatsi mu mateka ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gukorwaho kuva muri Mata 2019, yagaragaje ko iki gihugu cyagize 'uruhare rukomeye kandi ntagereranywa' mu mugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Iyi raporo y'amapaji 1222 yakozwe n'itsinda ry'abanyamateka 13 yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

    Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye 'buhumyi' umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n'ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga icyumweru cy'icyunamo, ku wa 7 Mata 2021, Perezida Kagame yashimye ibyavuye muri 'Raporo Duclert' yakozwe na Komisiyo yashyizweho na mugenzi we w'u Bufaransa Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw'iki gihugu hagati ya 1990 na 1994.

    Yagize ati 'Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y'ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye. Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw'u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n'imyumvire ikwiriye y'ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ko hari gutegurwa Jenoside ariko byagiye byirengagizwa.

    Yagize ati 'Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n'abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n'inshuti za Mitterrand n'abajyanama be zo mu Rwanda.'

    'Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.'

    Urugendo rwa Prof Duclert mu Rwanda rwabaye mu gihe Perezida Emmanuel Macron na we yitegura gusura u Rwanda, mu ruzinduko ruzaba urwa mbere agiriye mu rw'Imisozi 1000.

    Biteganyijwe ko Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron azagirira uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, ni urugendo ruzaba ari urwa mbere Umukuru w'iki gihugu arugendereye kuva mu myaka isaga 11 ubwo Nicolas Sarkozy yarusuraga mu 2010.

    Uru rugendo rurategurwa mu gihe Perezida Kagame na we yatumiwe mu nama yiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe n'icyorezo cya Covid-19, itegerejwe kubera mu Bufaransa ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Nyuma y'itangazwa rya Raporo Duclert, u Rwanda narwo ruritegura gushyira hanze raporo yarwo ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside, izashyirwa hanze muri uku kwezi.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyavuye muri izo raporo bisa n'ibigana mu cyerekezo kimwe ahubwo ko hakenewe gukomeza imikoranire igamije kumenya ukuri kw'amateka y'ibyabaye.

    Prof Vincent Duclert yashyikirije Perezida Kagame raporo ya Komisiyo yari ayoboye yagarutse ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida Kagame aheruka gushima Raporo Duclert avuga ko ari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa

    Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta, Prof Vincent Duclert, Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashyikirijwe-raporo-ku-ruhare-rw-u-bufaransa-muri-jenoside

  • Perezida Kagame yashyikirijwe raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside (YAVUGURUWE) –

    Perezida Kagame yakiriye Prof Duclert muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Mata 2021.

    Prof Duclert wageze mu Rwanda ku wa 7 Mata 2021 yagiranye ibiganiro byiihariye n’Umukuru w’Igihugu; yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta n’uw’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston.

    Uyu muhanga mu by’Amateka yavuze ko yishimiye gushyikiriza Perezida Kagame raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

    Yagize ati “Wakoze cyane ku bushake bwo kwakira iyi raporo; ni wowe yagenewe.’’

    Duclert yavuze ko raporo yabo ishingiye ku nyandiko babonye ku Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside ariko zikaba zaranafunguriwe abantu bose.

    Uyu mushakashatsi yabwiye itangazamakuru ko mu byo babonye bishimangira ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi, bikuraho urujijo ku bavuga ko habaye Jenoside ebyiri.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko Raporo Duclert yerekana ubutwari Perezida Macron yagize kugira ngo ikorwe.

    Yagize ati “Iyi raporo yerekanye ibintu byinshi, yerekanye uruhare rutaziguye rw’abayobozi b’Abafaransa muri kiriya gihe, mu mateka y’igihugu cyacu by’umwihariko kuva mu 1990-1994. Ni raporo ikomeye mu mibanire y’ibihugu byombi kuko imibanire yubakiye ku kumenya amateka no kuyumva kimwe ni ikintu gikomeye, biba bivuze ngo amateka turayazi, tuyazi kimwe.’’

    Yavuze ko iyi raporo ari intambwe nziza kuko ibihugu byombi bishobora kuba umubano uhamye ushingiye ku kuri raporo yagaragaje.

    Raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gukorwaho kuva muri Mata 2019, yagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Iyi raporo y’amapaji 1222 yakozwe n’itsinda ry’abanyamateka 13 yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

    Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, ku wa 7 Mata 2021, Perezida Kagame yashimye ibyavuye muri ‘Raporo Duclert’ yakozwe na Komisiyo yashyizweho na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’iki gihugu hagati ya 1990 na 1994.

    Yagize ati “Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye. Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw’u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n’imyumvire ikwiriye y’ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ko hari gutegurwa Jenoside ariko byagiye byirengagizwa.

    Yagize ati “Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyanama be zo mu Rwanda.”

    “Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.”

    Urugendo rwa Prof Duclert mu Rwanda rwabaye mu gihe Perezida Emmanuel Macron na we yitegura gusura u Rwanda, mu ruzinduko ruzaba urwa mbere agiriye mu rw’Imisozi 1000.

    Biteganyijwe ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron azagirira uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, ni urugendo ruzaba ari urwa mbere Umukuru w’iki gihugu arugendereye kuva mu myaka isaga 11 ubwo Nicolas Sarkozy yarusuraga mu 2010.

    Uru rugendo rurategurwa mu gihe Perezida Kagame na we yatumiwe mu nama yiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, itegerejwe kubera mu Bufaransa ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Nyuma y’itangazwa rya Raporo Duclert, u Rwanda narwo ruritegura gushyira hanze raporo yarwo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, izashyirwa hanze muri uku kwezi.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyavuye muri izo raporo bisa n’ibigana mu cyerekezo kimwe ahubwo ko hakenewe gukomeza imikoranire igamije kumenya ukuri kw’amateka y’ibyabaye.

    Prof Vincent Duclert yashyikirije Perezida Kagame raporo ya Komisiyo yari ayoboye yagarutse ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida Kagame aheruka gushima Raporo Duclert avuga ko ari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa

    Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta, Prof Vincent Duclert, Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Hahishuwe uko wa mugeni washyizwe muri Stade yambitswe agatimba mu kujijisha –

    Iyi nkuru yabo ni imwe mu zaciye igikuba yaba ku mbuga nkoranyambaga itera n’ishavu mu mitima y’abantu bijyanye ahanini n’uburyo ubukwe bufatwa mu muco nyarwanda. Wa munsi w’ibyishimo by’imbonekarimwe mu buzima.

    Ni bake mu by’ukuri bazi ibyabereye mu nyubako yo ku Kicukiro yagejeje aho aba bageni batabwa muri yombi ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kimwe mu bitarigeze bimenyekana, ni uburyo umugeni yagaragaye yambaye agatimba mu gihe aho ku Kicukiro hari hari kubera umuhango wo gusaba.

    Mukagakwerere Anne-Marie, ni umubyeyi wareze umukobwa wari washyingiwe. Ku nshuro ya mbere yavuze ku mahano yabaye ku wo afata nk’umwana we, maze avuga ko bitari bikwiriye ko abantu bakomeza kunenga Polisi.

    Uyu mubyeyi yabwiye The NewTimes ko aho Polisi yabafatiye ku Kicukiro hatari habereye ubukwe busanzwe, ahubwo wari umuhango wo gusaba no gukwa. Umukobwa ngo yari yambaye imikenyero isanzwe; wakwibaza rero aho agatimba twabonye mu mafoto katurutse.

    Ati “Umugeni yari yambaye umushanana ubwo Polisi yazaga. Bakimara kubona Abapolisi, abari bashinzwe ibikorwa by’ubukwe bamwirukankanye mu cyumba baramuhindurira bamwambika ikanzu y’abageni n’agatimba, bagira ngo Polisi imugirire impuhwe.”

    Yongeyeho ati “Njye narabarakariye, mbabaza impamvu bahisemo kumuhindurira bakamwambika ikanzu y’ubukwe. Gusa bambwira ko byakozwe kugira ngo Polisi nibababarira bahite bajya gusezerana mu rusengero.”

    Mukagakwerere yakomeje avuga ko mbere n’ubundi yari yanze ko bakora ubukwe kuko bari baburiwe na Polisi hakiri kare ko bagomba kubuhagarika, gusa bubaye arabutaha kubera ko bwari ubw’umukobwa we akaba yaragombaga kuhaboneka nk’umubyeyi wamureze kuva afite imyaka itandatu.

    Ati “Ibyo twakoze ntabwo ari byo rwose, ndizera ko n’abandi byababereye isomo.”

    Aimé Ndagijimana wari umukwe yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ndetse ko bitari bikwiriye ko abantu babikabiriza cyane.

    Ati “Twarenze ku mabwiriza turabyemera, ku bw’amahirwe make twarafashwe ndetse turanahanwa. Twebwe nta kibazo na gito byaduteye kuko ubu twarasezeranye nta kibazo rwose.”

    “Abaduhaye impano ni nde wababwiye ko dukeneye inkunga?”

    Nyuma y’aho ubu bukwe bucikirijwemo hagati, ku mbuga nkoranyambaga abantu bahise batangira gukusanya amafaranga yo gufasha aba bageni kugira ngo babashumbushe ibirori batabonye.

    Hari nk’urubuga rwa Save Plus rwafunguwe kugira ngo hakusanywe miliyoni 1,5 Frw yo kubafasha kujya mu kwezi kwa buki. Ubu rumaze gukusanyirizwaho arenga miliyoni 5 Frw; Onomo Hotel nayo yemeye kuzabaha icyumba bazararamo, Zoï Design nabo bemera kuzabaha imyambaro.

    Mukagakwerere yanenze abantu bagaragaje ko babagiriye impuhwe kugera n’aho batangira kubaha impano.

    Ati “Njye kugeza n’ubu sindumva ukuntu abantu bakuririje ibintu bakabiremereza nk’aho bari barabuze aho bahera ngo bibasire Polisi. Yego umukobwa wanjye yari yambaye ikanzu n’agatimba muri Stade, none bashakaga ko bigenda bite? Bashakaga ko bamubona yambaye ubusa?”

    “Wagira ngo bamwe bari bafitanye ibibazo na Polisi. Uburyo bahagurukiye ku kibazo cyacu bakanenga Polisi biraciriritse cyane. Nigeze no kumva bamwe bari gutanga n’ibyumba by’ubuntu abandi bakusanya inkunga yo guha abageni, ni inde wababwiye ko bari gushaka ubufasha cyangwa abaterankunga?.”

    Uwatanze amakuru kuri Polisi nawe yavuze

    Uwahamagaye Polisi kuva ubukwe bitangiye gutegurwa kugeza bubaye mu buryo buhonyora amabwiriza yo kwirinda Covid-19, we yavuze ko byari ngombwa ko akiza ubuzima bw’abantu bari bagiye guterana ari benshi.

    Ati “Natekereje ko ubuzima bw’abantu bugiye gushyirwa mu kaga maze mbimenyesha Polisi hakiri kare. Ibyo bari bagiye gukora ntabwo byari bikwiriye. Bamwe mu bantu bo mu miryango yakoze ubukwe ntibifuzaga kubukora. Bamwe bakomeje gutsemba birangira bakomeje gahunda y’ubukwe.”

    “Numvaga mfite inshingano zo gutuma ibyo bikorwa bihagarikwa, atari ukubera gusa ko bamwe mu bagize iyo miryango bashoboraga kwandura ahubwo kubera ko ibyo bari bagiye gukora ari ugutesha agaciro ingufu zose leta ishyira mu kurwanya Coronavirus.”

    Nyuma y’uko abageni bafashwe na Polisi ku itariki 5 Mata, bajyanywe muri Stade, abantu 56 bafashwe bacibwa amande y’ibihumbi 25 Frw buri umwe ndetse batanga n’andi ibihumbi 10 Frw yo kwipimisha Coronavirus, gusa ku bw’amahirwe bose basanzwe ari bazima.

    Ku munsi wakurikiyeho tariki 6 Mata, abageni bakomeje ibikorwa by’ubukwe basezeranira muri Paruwasi ya Mutagatifu Jean Bosco ku Kicukiro.

    Abafashwe na Polisi bose bararekuwe, uretse abagabo babiri aribo Justin Bisengimana nyiri Hotel Rainbow yagombaga kuberamo ubukwe, nyuma bukaza kubera iwe na muramu we Nsengimana Methode bafatanyije gutegura uwo mugambi wo gukora ubukwe.

    Nubwo Bisengimana na Nsengimana bari mu maboko ya Polisi kuva bafatwa, hari amakuru ko bashobora guhabwa imbabazi bagafungurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata batiriwe bajyanwa mu nkiko.

    Uyu mugeni ngo yambitswe agatimba mu kujijisha Polisi ku buryo yamugirira imbabazi

    Umukenyero usanzwe umenyerewe nk’umwambaro w’icyubahiro wambarwa mu birori, ababyeyi bari bawikinze mu maso

    Abari bitabiriye ubukwe bose bashyizwe muri stade nyuma yo kugaragara barenze ku mabwiriza yo kwirinda

    Izindi nkuru wasoma:

    - Inkuru y’urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade

    - Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire