Category: Uncategorized

  • Ubuhamya bw’abasore bashimuswe n’abasahuzi ba Rusesabagina –

    Ubu busahuzi bwabayeho nyuma y’amasaha macye aba bahungu ba Rusesabagina, bigaragara ko ari n’abasahuzi, babwiye abaturage bari basanze bari kureba umupira ko ikibagenza ari “Uguhindura Leta ya FPR, mwe mube abahamya b’ibyo dushaka”.

    Mu gihe rero izi nyeshyamba zatangiraga guhunga, ziraye mu nzu z’abaturage zisahura buri kimwe cyaose gishoboka, mbere y’uko zibyikoreza abaturage bari aho n’ubundi, kugira ngo babitware inzira yose.

    Rumwe mu ngo bahereyeho muri ibyo bikorwa by’ubusahuzi, ni urwa Josephine Nyiragema, wasahuwe ibirimo imyenda, amafaranga ndetse n’ibigori yari abitse mu nzu.

    Mu kiganiro na Kivu Press Agency, Nyiragema yavuze ko aba basahuzi b’inyashyamba bamwibye buri kimwe cyose bashoboraga gutwara.

    Yagize ati “Baraje bahita banyaka amafaranga, bahita bajya mu nzu barasaka, batwara ibigori byari bihari n’imyenda y’abana yari ihari”.

    Muri uru rugo kandi, abasahuzi ba Rusesabagina banahakuye umusore w’imyaka 20, bamutegeka gutwara imizigo bari bamaze kwiba.

    Mu bandi basore batwaye imizigo y’izi nyeshyamba, barimo Damascene Habyarimana, wasobanuye uburyo bafashwemo.

    Yagize ati “Twagiye kubona tubona badusanze hano, icyo badokoreye, bahise badushyiraho ibiziriko, baratuboha”.

    Viateur Habimana nawe ni umusore watoranyijwe mu bagombaga gutwaza izi nyeshyamba, ndetse akaba anafite ibibazo by’ubuzima birimo gutitira bidasanzwe, aho avuga ko “Ari ingaruka z’ibyo [bitero]”.

    Igitero cya FLN cyatumye bamwe barara mu bihuru

    Bamwe mu baturage bavuze ko nyuma y’iki kigero, hari ubwo bamaze iminsi myinshi barara mu bihuru, kuko batinyaga ko FNL ishobora kugaruka ikabasanga mu nzu nk’uko byagenze mbere.

    Nyiragema yashimangiye ko iki gitero cyahungabanyije umusore wari wavanywe iwe akajya kwikorera imitwaro yibwe n’inyeshyamba.

    Yagize ati “Yagarutse yahahamutse, twese twari twahahamutse. Bwarakeye mu gitondo, abashinzwe umutekano n’abapolisi baje [tubona kugaruka mu buzima busanzwe]. Twamaze ibyumweru turara mu kigunda, tukirirwa mu rugo no kurya ntitubone uko turya, tukajya kurara mu kigunda”.

    Yavuze kandi ko ingabo z’u Rwanda zababaye hafi cyane, ku buryo ari zo zatumye basubira mu buzima busanzwe.

    Yagize ati “Twabonye uko ingabo zakomeje kuturinda, noneho turashinga dusubira mu nzu turaryama, ubwo umutima utangira gusubira mu gitereko”.

    Ab’i Nyabimata barifuza ko Rusesabagina azajya kuburanirayo ’bakamuhamya’

    Mu minsi ishize, Paul Rusesabagina uri kwiregura ku byaha byakozwe na FLN yari ishami rya gisirikare ry’impuzamashyirahamwe ya MRCD, n’ubwo yikuye mu rubanza, yavuze ko inkiko z’u Rwanda zidakwiye kumuburanisha kuko ’atari umunyarwanda’.

    Abaturage ba Nyabimata, nk’abantu bagizwe ingaruka zikomeye n’icyo gitero, bavuze ko bakishimira kubona Rusesabagina ari kuburanira i Nyabimata aho yakoreye ibyaha, kuko byabaha ubutabera bwuzuye.

    Josephine Nyirabaganwa yagize ati “Ni byo byiza yakagombye no kuburanira aha ngaha, tunamuhamya”.

    Undi yongeyeho ati “Kuburanishwa ari mu Rwanda ni byo byiza, ni byo twishimiye, areba nyine ibyo yakoze”.

    Aphrodis Rudasimbwa uyobora Umurenge wa Nyabimata, yavuze ko ibyo abaturage bavuga bifite ishingiro kubera icyaha gikomeye bakorewe.

    Yagize ati “Ibikorwa byakozwe n’inyeshyamba zari ziyobowe n’uriya mugabo (Rusesabagina), byahemukiye abaturage, biduhungabanyiriza umutekano, ku buryo n’ubu hari abagifte ibikomere. Rero umugizi wa nabi kumuburanyishiriza aho yakoreye icyaha ni byiza, bifasha abantu kumenya ko nta muntu uri hejuru y’amategeko”.

    Kuva mu myaka ya za 2005, Rusesabagina yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya Leta y’u Rwanda, binyuze mu gukwirakwizwa ibinyoma n’andi mayeri ataramuhire.

    Ibi byatumye uyu mugabo yiyemeza gukora ibishoboka byose agakuraho Leta y’u Rwanda “Binyuze mu nzira iyo ari yo yose”, kuko “ibiganiro by’amahoro bitatanze umusaruro”.

    Izo nzira rero kwari ukurema umutwe w’iterabwoba wa FLN, wari ushamikiye ku mpuzamashyirahamwe ya MRCD, akaba ari nawo wigambye ibitero byahitanye abantu icyenda mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, barimo Mutesi Jacqueline Diane witeguraga gushyingirwa, Atete Ornella w’imyaka 13, Mukabahizi Hilarie, Nteziryayo Samuel, Niyubuhungiro Jeannine, Niyonshuti Isaac, Maniraho Anathole, Habimana Joseph na Munyaneza Fidèle.

    Rusesabagina wari inyuma y’ibi bikorwa byose, kimwe n’abo bafatanyije barimo Callixte Sankara wari Umuvugizi wa FLN, Nsengimana Herman wamusimbuye n’abandi 18, bari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aho bari kwiregura ku ruhare bagize muri ibi bitero.

    Inkovu ya Kayangabo Antoine wakubiswe ubuhiri n’inyeshyamba za FLN iracyagaragara

    Imodoka y’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata yatwitswe n’inyeshyamba za FLN irakongoka

    Inzu yabagamo Umuyobozi Ushinzwe Amasomo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata wishwe n’inyeshyamba za FLN

    Agasantere ko mu Rwerere, aho inyeshyamba za FLN zatwikiye imodoka ya Gitifu wa Nyabimata, zikanahicira abantu babiri

    Sebagima Simon utuye mu Mudugudu wa Mutobwe, Akagari ka Nyabimata, Umurenge wa Nyabimata ari mu baturage basahuriwe iduka n’inyeshyamba za FLN za Rusesabagina

    Inkovu z’amasasu ziracyagaragara ku mubiri wa Ntakirende warashwe n’inyeshyamba za FLN

    Rusesabagina yasabiwe kujya kuburanira aho abahungu be bakoreye ibyaha

  • #Kwibuka27: Abantu 18 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside –

    Buri mwaka iyo Abanyarwanda n’abatuye Isi bitegura cyangwa binjiye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara abantu bakora ibikorwa biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yabwiye RBA, ko kuva ku wa Gatatu tariki 7 Mata ubwo hatangiraga ibikorwa byo kwibuka, hari abantu bakomeje kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Muri rusange hagaragaye ibikorwa 22 byose bigizwe n’amagambo asesereza yumvikanamo ingengabiterezo ya Jenoside. Abaturage uko bagomba kwitwara barakuzi bakwiye kureka ibyo bikorwa bisesereza.”

    Avuga ko mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ingero z’ibyo bikorwa eshanu, mu Ntara y’Iburasirazuba hagaragara birindwi, mu Majyepfo bitanu, mu Majyaruguru bitatu naho Iburengerazuba hagaragara bibiri.

    Ni ukuvuga ko bose hamwe ari 32, ariko Polisi y’Igihugu ivuga ko abatawe muri yombi ari 18 aho bacumbikiwe kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye mu gihe abandi bane bagishakishwa.

    Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo rivuga ko ‘umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hakunze kugaragara abantu bakirangwa n’ingengabitekerezo mbi

  • Huye: Umugabo akekwaho kwica umukecuru baturanye akamutaba mu nzu –

    Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zasanze umurambo w’uwo mukecuru witwa Mukanyonga Thérèse mu nzu y’uwo mugabo bari baturanye yagerageje kumutaba kugira ngo asibanganye ibimenyetso.

    Icyo cyaha cy’ubwicanyi cyamenyekanye kuri uyu wa Gatanu, cyabereye mu Mudugudu wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiruhura.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yagerageje gucika ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yafashwe.

    Ati “Icyaha akekwaho cyabaye ku itariki 8 Mata. Ubu yamaze gufatwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusatira.”

    Yakomeje avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye uwo mugabo kwica uwo mukecuru kuko bari baturanye kandi nta kintu kizwi bapfa cyangwa bahuriyeho.

    Yavuze ko RIB yatangiye iperereza ku cyaba cyatumye amwica.

    Umurambo w’uwo mukecuru wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, gukorerwa isuzuma.


  • Minisitiri yeretse urubyiruko ibyiciro bitatu bakwiye kumenyamo u Rwanda –

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA cyibandaga ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

    Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange biri mu cyumweru cyahariwe kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bamporiki Eduard yagarutse ku cyatumye abanyarwanda bangana, bagatatira igihango cy’ubunyarwanda bakicana ari abavandimwe.

    Abwira urubyiruko ko mu byo baba bakora byose bakwiye kuzirikana u Rwanda bakarwitaho bakarurwanirira.

    Ati “Mu bintu bikomeye umwana w’umunyarwanda akeneye, ni ukumenya u Rwanda. Kumenya u Rwanda mu bice bitatu, kumenya u Rwanda nk’igihugu cy’igihangange, kumenya u Rwanda rwabaye igihugu kiri gukinishwa rukajyanwa no ku manga y’urupfu nk’igihugu gipfa, no kumenya u Rwanda Inkotanyi zanze ko rupfa. Ibyo bintu uko ari bitatu ni impamba yafasha umunyarwanda mu rugamba cyangwa urugendo yaba afite urwo arirwo rwose.”

    Yongeyeho ko kenshi usanga muri iki gihe urubyiruko ruhugiye mu gushaka imibereho no kwiga amashuri menshi bakibagirwa u Rwanda kandi ari rwo rutuma babasha gutuza bagakora ibyo byose.

    Yabasabye ko nubwo ibyo byose babikora, badakwiye kwibagirwa urwababyaye kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

    Ati “Hari igihe ibyo dushyuhamo byose twibagirwa u Rwanda, ugushaka amashuri meza nibyo, ugashaka amafaranga menshi nibyo, ariko umunsi umwe uzaba perezida w’iki gihugu, uzaba minisitiri w’iki gihugu, uzaba umubyeyi ubyarire muri iki gihugu, uzaba umurezi muri iki gihugu uzaba umucuruzi muri iki gihugu.”

    Akomeza abwira urubyiruko ko umunsi bazaba aribo bayobozi b’igihugu, bazaba bafite umukoro wo gutoza abana babo no kubigisha inzira banyuramo. Kandi kugira ngo bazabigereho ari uko babanza kubitegura hakiri kare.

    Umuyobozi wa Rwanda We Want, Murenzi Tristan, wari witabiriye ikiganiro yasabye urubyiruko bagenzi be guhorana ubunyarwanda muri bo bakirinda icyabatandukanya bakazirikana ikibahuje.

    Ati “Dukomeze izo gahunda zo gushaka amaramuko, dukomeze izo gahunda zo gushaka ejo hazaza hacu heza ariko dutekereze tuvuge tuti hari igihe cyagera aya mafaranga akaba ntacyo akitumariye igihe cyose ubunyarwanada bwaba bwatakaye, ariyo mpamvu tugomba gushaka amafaranga ariko tugashyira imbaraga mu kubaka ubunyarwanda tukabuha imbaraga zihagije kugira ngo ibyabaye bitazongera.”

    Bamporiki yasoje asaba urubyiruko kudafatanya n’abasebya u Rwanda nk’aho hari icyo bapfa narwo ahubwo bakarushaho kurumenya no kurwubaka basigasira igihango cy’ubunyarwanda kizatuma rubaho neza mu mahoro.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko kumenya u Rwanda, bakaruzirkana mu byo bahugiramo byose

  • Senateri Musabeyezu na Irambona Eric bifatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation mu kwibuka abana n’ibibondo #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize tariki nya 9 Mata 2021, Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation binyuze mu ishuri ryawo ry’incuke(Ecole Maternelle Ndayisaba Fabrice) batangije icyumweru cyo kwibuka Abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni igikorwa ngaruka mwaka uyu muryango usanzwe ukora aho bibera mu mashuri yose agize akarere ka Kicukiro.

    Mu gihe u Rwanda rurimo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, uyu muryango ni ku nshuro ya 11 itangije igikorwa cyo kwibuka abana n’ibibondo, uyu muhango ukaba wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Uyu muryango ukaba wifatanyije na bantu batandukanye barimo Musabeyezu Narcisse wahoze ari senateri na Irambona Eric usanzwe uri umukinnyi wa Kiyovu Sports.

    Irambona Eric akaba yasabye urubyiruko guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi harwanywa ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

    Mu ijambo rye umuyobozi mukuru wa Ecole Maternelle Ndayisaba Fabrice ari we Ndayisaba Fabrice yavuze ko abakuze bakwiye gusangiza aya mateka abakiri bato kugira ngo bakure bayazi maze ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.

    Ati'abakuze bazi neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakwiye kuyasangiza abakiri bato, urubyiruko narwo rugomba gusura inzibutso n’ahandi henshi hashoboka hari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Musaeyezu Narcisse usanzwe ari n’umunyamuryango wa NFF yavuze ko kwibuka Abana n’ibibondo ari igikorwa cyiza kuko bifasha abana kumenya ko hari bagenzi babo bambuwe ubuzima bityo bikazabafasha gukurana umutima w’urukundo bazi amateka y’igihugu bikanabafasha guharanira ko ibyabaye bitazasubira.

    Ati'Ni isomo ritoroshye, biterwa na mwalimu wariteguye kugira ngo umenye imyaka y’umwana, ushobora no kubimubwira mu mikino ariko ubutumwa bugatambuka aho kugira ngo azabyumve hanze abyumve nabi, hari imvugo uba ugomba gukoresha bitewe n’uwo ubwira, uko uzabwira umuntu mukuru siko uzabwira umwana.'

    'Kubibwira umwana binyuze mu mikino biramufasha, ukababwira uti ariko buriya muzi ko hari abana bakagombye kuba bahari mungana batakibaho? Mwagombye kuba mukina agapira ariko batakibaho, bazize amacakubiri, bazize uko bavutse kandi hari abana bari bahari bishimye mureke rero tubibuke dukina mu mwanya wabo, tubabwire ko tubibuka.'

    Uyu muryango watangiye muri 2008, ukaba umwaka ushize nibwo watangije ishuri ry’incuke. uvuga ko impamvu wahisemo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yo muri Mata 1994 ari ukugira ngo ari ukugira ngo n’urubyiruko rukure ruzi amateka mabi yaranze u Rwanda kandi ruharanire ko ibyabaye bitazasubira.

    Irambona Eric yifatantije na NFF kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside

    Senateri Musabeyezu yavuze ko hari imvugo ziba zigomba gukoreshwa mu gihe abana barimo guhabwa ubutumwa

    Ndayisaba Fabrice Foundation buri mwaka yibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/senateri-musabeyezu-na-irambona-eric-bifatanyije-na-ndayisaba-fabrice-foundation-mu-kwibuka-abana-n-ibibondo

  • Kuva Kwibuka27 byatangira hamaze gufungwa abantu 18 bagaragaweho ingengabitekerezo #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabitangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA. Yavuze ko aba bantu 18 bafatiwe mu bikorwa 22 bigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe abandi bane bo batarafatwa.

    CP John Bosco Kabera yagize ati 'byose bigizwe n’amagambo asesereza yumvikanamo ingengabiterezo ya Jenoside.'

    CP John Bosco Kabera avuga ko abaturage bagomba kureka ibikorwa nk’ibi kuko uko bagomba 'kwitwara barakuzi bakwiye kureka ibyo bikorwa bisesereza.'

    Yakomeje agira ati 'Turasaba Abanyarwanda gukurikirana gahunda z’igihugu zo kwibuka, bakirinda COVID-19 batekanye, bagakora imirimo yabo bakurikije uko ibihe byifashe.'

    Yatangaje ko muri biriya bikorwa 22, mu Ntara y’Iburasirazuba hagaragara birindwi, mu Mujyi wa Kigali hakagaragaramo batanu, mu Ntara y’Amajyepfo hakaba haragaragayemo bitatu naho mu Ntara y’Iburengerazuba hakaba haragaragayemo bibiri.

    Gusa ngo muri ibi bikorwa, nta byangiza imitungo y’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi biragaragara nk’uko byakunze kuba mu myaka yatambutse.

    Mu myaka yatambutse ubwo igihe cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi cyabaga cyegereje cyangwa kirimo, hakunze kugaragara ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside birimo n’ibigamije gutoneka abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, nko kubatemera amatungo, kwangiza imyaka yabo ndetse n’ibindi.

    Hari kandi n’abagiriraga nabi abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, ku buryo hari n’abicwaga ndetse abandi bakabwirwa amagambo mabi yo kubatera ubwoba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kuva-Kwibuka27-byatangira-hamaze-gufungwa-abantu-18-bagaragaweho-ingengabitekerezo

  • Umugabo w'Umwamikazi w'Ubwongereza yitabye Rugira ku myaka 99 y'amavuko #rwanda #RwOT

    Igikomangoma Philip, umugabo w'umwamikazi Elizabeth II, yatabarutse ku myaka 99, nk'uko bitangazwa na Buckingham Palace.

    Philip yashakanye na Elizabeth mu 1947, imyaka itanu mbere y'uko aba umwamikazi.
    Itangazo ry'ingoro y'umwamikazi (Buckingham Palace) rivuga ko: 'Ni n'akababaro kenshi ko Umwamikazi yatangaje urupfu rw'umugabo we, Nyiricyubahiro Igikomangoma Philip, Duke wa Edinburgh.

    Igikomangoma Philip

    'Nyiricyubahiro yatabarutse mu mahoro muri iki gitondo i Windsor Castle.'
    Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko Igikomangoma Philip 'yabaye urugero mu buzima bw'ababyiruka benshi'.

    Ingoro y'Umwamikazi yatangaje ko andi matangazo atangwa 'mu gihe gikwiye'.
    Itangazo ribika urupfu rwe rivuga ko 'Umuryango w'Ibwami wifatanyije n'abantu ku isi mu kubura umwe mu bawo'.

    Boris Johnson avugira ku biro bye Downing Street, yagize ati: 'Yafashije gukomeza Umuryango w'Ibwami n'ufite inkoni y'ubwami kugira ngo bikomeze kuba urwego rw'ingenzi mu buzima n'ibyishimo by'igihugu cyacu'.

    Johnson yavuze ko yakiranye 'umubabaro ukomeye' inkuru y'urupfu rw'Igikomangoma Philip.

    Ati: 'Igikomangoma Philip urungano runyuranye rwaramukunze cyane, hano mu Bwongereza, muri Commonwealth, ndetse n'ahandi ku isi'.

    Igikomangoma Philip n'Umwamikazi Elizabeth II babyaranye abana bane, bafite abuzukuru umunani n'abuzukuruza 10.

    Umuhungu wabo wa mbere nkuko BBC ibitangaza, igikomangoma cya Wales, Igikomangoma Charles, yavutse mu 1948, akurikirwa na mushiki we Igikomangoma Anne wavutse mu 1950, na Duke wa York Igikomangoma Andrew wavutse mu 1960 na Earl wa Wessex, Igikomangoma Edward, wavutse mu 1964.

    Igikomangoma Philip yabaye iruhande rw'Umwamikazi imyaka irenga 60, aba uwashakanye n'ufite inkoni y'Ubwami umaze igihe kinini kuri uwo mwanya mu mateka y'Ubwongereza.

    Igikomangoma Philip yavukiye mu Bugiriki tariki 10 z'ukwezi kwa gatandatu 1921. Se, yari Igikomangoma Andrew w'Ubugiriki na Denmark, yari umuhungu muto w'Umwami George I wa Hellenes. Nyina, Igikomangoma Alice, yari umukobwa wa Louis Mountbatten n'umwuzukuruza w'Umwamikazi Victoria.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umugabo-wumwamikazi-wubwongereza-yitabye-rugira-ku-myaka-99-yamavuko/

  • Vincent Duclert uri i Kigali agiye gushyikiriza Perezida Kagame raporo ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Abashakashatsi mu mateka ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko iki gihugu cyagize 'uruhare rukomeye kandi ntagereranywa' mu mugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Iyi raporo y'amapaji 1222 yakozwe n'itsinda ry'abanyamateka 13 yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

    Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye 'buhumyi' umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n'ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Jeune Afrique yanditse ko Prof Vincent Duclert wayoboye ikorwa rya raporo yerekana uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside mu nshingano yahawe kuva Mata 2019, yageze mu Mujyi wa Kigali ku Kane w'iki Cyumweru ndetse biteganyijwe ko azayishyikiriza Perezida Kagame.

    Mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga icyumweru cy'icyunamo, ku wa 7 Mata 2021, Perezida Kagame yashimye ibyavuye muri 'Raporo Duclert' yakozwe na Komisiyo yashyizweho na mugenzi we w'u Bufaransa Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw'iki gihugu hagati ya 1990 na 1994.

    Yagize ati 'Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y'ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye. Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw'u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n'imyumvire ikwiriye y'ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ko hari gutegurwa Jenoside ariko byagiye byirengagizwa.

    Yagize ati 'Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n'abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n'inshuti za Mitterrand n'abajyanama be zo mu Rwanda.'

    'Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.'

    Urugendo rwa Prof Duclert mu Rwanda rwabaye mu gihe Perezida Emmanuel Macron na we yitegura gusura u Rwanda, mu ruzinduko ruzaba urwa mbere agiriye mu rw'Imisozi 1000.

    Biteganyijwe ko Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron azagirira uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, ni urugendo ruzaba ari urwa mbere Umukuru w'iki gihugu arugendereye kuva mu myaka isaga 11 ubwo Nicolas Sarkozy yarusuraga mu 2010.

    Uru rugendo rurategurwa mu gihe Perezida Kagame na we yatumiwe mu nama yiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe n'icyorezo cya Covid-19, itegerejwe kubera mu Bufaransa ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Nyuma y'itangazwa rya Raporo Duclert, u Rwanda narwo ruritegura gushyira hanze raporo yarwo ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside, izashyirwa hanze muri uku kwezi.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyavuye muri izo raporo bisa n'ibigana mu cyerekezo kimwe ahubwo ko hakenewe gukomeza imikoranire igamije kumenya ukuri kw'amateka y'ibyabaye.

    Perezida Kagame yashimye Raporo Duclert avuga ko ari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa

    Prof Duclert ari i Kigali aho byitezwe ko azashyikiriza Perezida Kagame raporo ya Komisiyo yari ayoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/vincent-duclert-uri-i-kigali-agiye-gushyikiriza-perezida-kagame-raporo-ku

  • Vincent Duclet ari i Kigali aho byitezwe ko azashyikiriza Perezida Kagame raporo ya Komisiyo yari ayoboye ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Raporo y'Abashakashatsi mu mateka ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko iki gihugu cyagize 'uruhare rukomeye kandi ntagereranywa' mu mugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Iyi raporo y'amapaji 1222 yakozwe n'itsinda ry'abanyamateka 13 yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku wa 26 Werurwe 2021.

    Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye 'buhumyi' umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n'ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Jeune Afrique yanditse ko Prof Vincent Duclert wayoboye ikorwa rya raporo yerekana uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside mu nshingano yahawe kuva Mata 2019, yageze mu Mujyi wa Kigali ku Kane w'iki Cyumweru ndetse biteganyijwe ko azayishyikiriza Perezida Kagame.

    Mu butumwa yatanze ubwo yatangizaga icyumweru cy'icyunamo, ku wa 7 Mata 2021, Perezida Kagame yashimye ibyavuye muri 'Raporo Duclert' yakozwe na Komisiyo yashyizweho na mugenzi we w'u Bufaransa Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw'iki gihugu hagati ya 1990 na 1994.

    Yagize ati 'Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y'ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye. Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw'u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n'imyumvire ikwiriye y'ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ko hari gutegurwa Jenoside ariko byagiye byirengagizwa.

    Yagize ati 'Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n'abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n'inshuti za Mitterrand n'abajyanama be zo mu Rwanda.'

    'Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.'

    Urugendo rwa Prof Duclert mu Rwanda rwabaye mu gihe Perezida Emmanuel Macron na we yitegura gusura u Rwanda, mu ruzinduko ruzaba urwa mbere agiriye mu rw'Imisozi 1000.

    Biteganyijwe ko Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron azagirira uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, ni urugendo ruzaba ari urwa mbere Umukuru w'iki gihugu arugendereye kuva mu myaka isaga 11 ubwo Nicolas Sarkozy yarusuraga mu 2010.

    Uru rugendo rurategurwa mu gihe Perezida Kagame na we yatumiwe mu nama yiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe n'icyorezo cya Covid-19, itegerejwe kubera mu Bufaransa ku wa 18 Gicurasi 2021.

    Nyuma y'itangazwa rya Raporo Duclert, u Rwanda narwo ruritegura gushyira hanze raporo yarwo ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside, izashyirwa hanze muri uku kwezi.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyavuye muri izo raporo bisa n'ibigana mu cyerekezo kimwe ahubwo ko hakenewe gukomeza imikoranire igamije kumenya ukuri kw'amateka y'ibyabaye.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/vincent-duclet-ari-i-kigali-aho-byitezwe-ko-azashyikiriza-perezida-kagame

  • Kenya: Umusirikare yarumwe n'umugore we w'umuhanzikazi ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Mata uyu mwaka,nibwo aba bombi batuye ahitwa Kahawa Wendani muri Kiambu County,nibwo abashinzwe iperereza bavuze ko Bwana Onyango wari ufite imyaka 37 yishwe no kubura umwuka wa Oxygen nyuma yo kurumwa n'umugore we w'imyaka 27 witwa Violet Asale Emu,umuhanzikazi w'indirimbo gakondo uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Zian Achama.

    Polisi ivuga ko aba bombi barwanye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 04 Mata 2021 mu masaha ya saa saba z'ijoro ariko uyu musirikare wabarizwaga muri Ranger Strike Force based y'ahitwa Gilgil,ahasiga ubuzima.

    Iperereza ryavuze ko gushyamirana kw'aba bombi kwaturutse ku nzu uyu mugore yari yakodesheje.Umugabo we yashakaga kumenya uwishyuye amafaranga y'ubukode n'abatuye muri iyo nzu.

    Umupolisi wahaye amakuru Nation.Africa yagize ati 'Umusirikare yararakaye cyane ku buryo yanze gusangira ibyokurya bya nijoro n'umugore we.Ibi byateye ubushamirane bwaje kurangira bubyaye intambara saa saba z'ijoro.Umugabo yarumye umugore ku rutugu ariko uyu mugore we yamurumye urutoki,iburyo ku gituza cye no ku rutugu inyuma.'

    Umwe mu bagize umuryango w'uyu mugabo waje gutabara yavuze ko uyu mugore abonye ko arumye umugabo we agahwera,yavugije induru ngo bamufashe amujyane kwa muganga igitaraganya,amwubarara hejuru agerageza kumutabara ariko ntibyakunda.

    Polisi yavuze ko yahise ijyana uyu musirikare ku bitaro bya Kahawa Garrison muri Kiambu ari naho nyuma yaje kugwa.

    Umurambo w'uyu musirikare bawujyanye mu bitaro bya gisirikare kugira ngo ukorerwe ibizamini mu gihe uyu mugore yahise atabwa muri yombi kugira ngo akurikiranwe n'ubutabera.

    Uyu muhanzikazi ushinjwa kwica umugabo we azwi mu ndirimbo nka I love you, Gimme Love, Falling in love na Nimechoka.


    Umuhanzikazi Zian Achama ushinjwa kwica umugabo we w'umusirikare

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/kenya-umusirikare-yarumwe-n-umugore-we-w-umuhanzikazi-bapfuye-ikode-ry-inzu