Category: Uncategorized

  • Minisitiri Bamporiki yeretse urubyiruko ibyiciro bitatu bakwiye kumenyamo u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA cyibandaga ku ruhare rw'urubyiruko mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

    Mu gihe u Rwanda n'Isi muri rusange biri mu cyumweru cyahariwe kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bamporiki Eduard yagarutse ku cyatumye abanyarwanda bangana, bagatatira igihango cy'ubunyarwanda bakicana ari abavandimwe.

    Abwira urubyiruko ko mu byo baba bakora byose bakwiye kuzirikana u Rwanda bakarwitaho bakarurwanirira.

    Ati 'Mu bintu bikomeye umwana w'umunyarwanda akeneye, ni ukumenya u Rwanda. Kumenya u Rwanda mu bice bitatu, kumenya u Rwanda nk'igihugu cy'igihangange, kumenya u Rwanda rwabaye igihugu kiri gukinishwa rukajyanwa no ku manga y'urupfu nk'igihugu gipfa, no kumenya u Rwanda Inkotanyi zanze ko rupfa. Ibyo bintu uko ari bitatu ni impamba yafasha umunyarwanda mu rugamba cyangwa urugendo yaba afite urwo arirwo rwose.'

    Yongeyeho ko kenshi usanga muri iki gihe urubyiruko ruhugiye mu gushaka imibereho no kwiga amashuri menshi bakibagirwa u Rwanda kandi ari rwo rutuma babasha gutuza bagakora ibyo byose.

    Yabasabye ko nubwo ibyo byose babikora, badakwiye kwibagirwa urwababyaye kuko ari bo Rwanda rw'ejo.

    Ati 'Hari igihe ibyo dushyuhamo byose twibagirwa u Rwanda, ugushaka amashuri meza nibyo, ugashaka amafaranga menshi nibyo, ariko umunsi umwe uzaba perezida w'iki gihugu, uzaba minisitiri w'iki gihugu, uzaba umubyeyi ubyarire muri iki gihugu, uzaba umurezi muri iki gihugu uzaba umucuruzi muri iki gihugu.'

    Akomeza abwira urubyiruko ko umunsi bazaba aribo bayobozi b'igihugu, bazaba bafite umukoro wo gutoza abana babo no kubigisha inzira banyuramo. Kandi kugira ngo bazabigereho ari uko babanza kubitegura hakiri kare.

    Umuyobozi wa Rwanda We Want, Murenzi Tristan, wari witabiriye ikiganiro yasabye urubyiruko bagenzi be guhorana ubunyarwanda muri bo bakirinda icyabatandukanya bakazirikana ikibahuje.

    Ati 'Dukomeze izo gahunda zo gushaka amaramuko, dukomeze izo gahunda zo gushaka ejo hazaza hacu heza ariko dutekereze tuvuge tuti hari igihe cyagera aya mafaranga akaba ntacyo akitumariye igihe cyose ubunyarwanada bwaba bwatakaye, ariyo mpamvu tugomba gushaka amafaranga ariko tugashyira imbaraga mu kubaka ubunyarwanda tukabuha imbaraga zihagije kugira ngo ibyabaye bitazongera.'

    Bamporiki yasoje asaba urubyiruko kudafatanya n'abasebya u Rwanda nk'aho hari icyo bapfa narwo ahubwo bakarushaho kurumenya no kurwubaka basigasira igihango cy'ubunyarwanda kizatuma rubaho neza mu mahoro.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko kumenya u Rwanda, bakaruzirkana mu byo bahugiramo byose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bamporiki-yeretse-urubyiruko-ibyiciro-bitatu-bakwiye-kumenyamo-u

  • Uko Bishop Brigitte yambaye ubusa muri Jenoside, yarabitswe ngo azicwe bisegura Habyarimana(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umushumba Mukuru w’Itorero Imbaraga z’Imana mu Rwanda (The Power of God Church), Bishop Mukanziga Brigitte yahishuye inzira itoroshye yanyuzemo kugira ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu buhamya yahaye ISIMBi, Bishop Brigitte yavuze ko tariki ya 6 Mata indege y’uwari perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal ihanurwa bari batuye muri Gasabo, uwo munsi ntabwo baraye mu rugo.

    Bukeye bwaho nibwo bagarutse mu rugo maze se umubyara amubwira gufata barumuna be bagahunga kuko bakuru be(musaza we na bakuru be 2 batari mu rugo iwabo), we asigara aho.

    Avuga ko yabafashe bagahungira kuri Kiliziya ya Ruhango ariko basanga abasirikare bayitwitse ndetse n’abandi benshi barimo bagaruka, barabakurikira berekeza i Rubungo, bageze Mbandazi bahasanze bariyeri ariko yariho umuntu basenganaga agira icyizere ko agiye kumukiza ariko amugeze imbere aramubwira ati'uyu munsi ni umunsi w’Abatutsi mugomba gupfa, Imana yabakuyeho amaboko.'

    Haciyeho iminsi yaje gufatwa n’indi bariyeri saa sita z’ijoro yari i Remera abeshya ko ari umuhutu baramuseka cyane, yaje kuvuga umuabo w’umunya — Gisenyi bari baturanye ko ari musaza we biza kumukiza.

    Ati'narababwiye ngo ndi umuhutu baranseka cyane, bakamfata intoki bati aya maboko arahinga? Hari umugabo ukomoka i Gisenyi twari duturanye mbabwira ko ari musaza wanjye, baranseka cyane barambwira ngo nizamuke njye kuri bariyeri yari ruguru ngo niho ari abe ari nawe uza kunyica n’aho kuvukana byo ngo ntabwo twaba tuvukana.'

    Yarazamutse ageze ruguru kuko hari ni joro saa sita z’ijoro ahita akata ajya kwihisha mu masaka ahantu yamaze iminsi.

    Ati'ngeze muri ayo masaka nasanzemo intozi, zarandiye, zirandya umubiri wose uzi kugira ngo intozi zikurye ukuremo n’ikariso utinye kongera kuyambara? Noneho ngira ikibazo ndihishe, imvura irimo kugwa, imyenda yuzuyemo intozi, sindibwinyeganyeze kuko ndi mu masaka nayo arahita anyeganyega bambone, kandi sindi bute ya myenda.'

    'Nkuramo imyenda nicara hasi imvura iranyagira, ahasigaye mpiga urutozi ndukuramo, ndagije ndambara bwari bumaze gucya.'

    Yaje kuva mu masaka yisanga ari Kimirongo hafi n’umuhanda ujya Kibagabaga ahura n’umugore witwa Patricia aramuhururiza undi ariruka ajya mu rutoki aba ari ho yihisha baramubura, yaje kuhava ajya kwihisha mu nzu itarajyamo abantu ahamara iminsi 2 ahava ahura n’umugore se yagiriye neza aramubwira ngo ntiyabona uko amuhisha asaba undi mugabo kumumuhishira, aramuhisha ariko akamubwira ko na we azapfa mu bantu ba nyuma bazica bisegura Habyarimana kuko ataba mu gihugu ari umututsi wenyine.

    Ubwo yari yihishe muri urwo rugo hafi na KIE haje kuza umusirikare wo kwa Habyarimana asanga uwamuhishe adahari aramufata ajya kumwica, umuhungu wo muri urwo rugo yahise ajya guhamagara se araza abwira uwo musirikare ko na we ari mu bo babitse bazica nyuma, baramureka agarutse asubiye mu nzu abona abasirikare benshi bahanyura nibwo uwo mugabo yamubwiye ati'bene wanyu batugezemo, bageze hano ruguru hafi ya KIE.'

    Yahise amubwira ko agiye kumushyira mu rugo bari baturanye rw’interahamwe ahari habitse abandi benshi bategereje kuzicwa, amushyirayo azi ko agiye gupfana n’abandi ariko nta kamenye ko izo nterahamwe zimaze kumva ko Inkotanyi zahageze zahise zihunga zikabata, agezeyo yasanzeyo abandi bagera nko mu ijana bamubwiye ko bategereje igihe bazicirwa.

    Nta mwanya washize agezeyo hahise haza Inkotanyi kubarokora zibakura aho zibajyana kubitaho, zirabavura kubakomeretse.

    Bishop Brigitte yanyuze mu nzira ikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/uko-bishop-brigitte-yambaye-ubusa-muri-jenoside-yarabitswe-ngo-azicwe-bisegura-habyarimana-video

  • Hahishuwe uko wa mugeni washyizwe muri Stade yambitswe agatimba mu gushaka ko Polisi yabaha imbabazi –

    Iyi nkuru yabo ni imwe mu zaciye igikuba yaba ku mbuga nkoranyambaga itera n’ishavu mu mitima y’abantu bijyanye ahanini n’uburyo ubukwe bufatwa mu muco nyarwanda. Wa munsi w’ibyishimo by’imbonekarimwe mu buzima.

    Ni bake mu by’ukuri bazi ibyabereye mu nyubako yo ku Kicukiro yagejeje aho aba bageni batabwa muri yombi ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kimwe mu bitarigeze bimenyekana, ni uburyo umugeni yagaragaye yambaye agatimba mu gihe aho ku Kicukiro hari hari kubera umuhango wo gusaba.

    Mukagakwerere Anne-Marie, ni umubyeyi wareze umukobwa wari washyingiwe. Ku nshuro ya mbere yavuze ku mahano yabaye ku wo afata nk’umwana we, maze avuga ko bitari bikwiriye ko abantu bakomeza kunenga Polisi.

    Uyu mubyeyi yabwiye The NewTimes ko aho Polisi yabafatiye ku Kicukiro hatari habereye ubukwe busanzwe, ahubwo wari umuhango wo gusaba no gukwa. Umukobwa ngo yari yambaye imikenyero isanzwe; wakwibaza rero aho agatimba twabonye mu mafoto katurutse.

    Ati “Umugeni yari yambaye umushanana ubwo Polisi yazaga. Bakimara kubona Abapolisi, abari bashinzwe ibikorwa by’ubukwe bamwirukankanye mu cyumba baramuhindurira bamwambika ikanzu y’abageni n’agatimba, bagira ngo Polisi imugirire impuhwe.”

    Yongeyeho ati “Njye narabarakariye, mbabaza impamvu bahisemo kumuhindurira bakamwambika ikanzu y’ubukwe. Gusa bambwira ko byakozwe kugira ngo Polisi nibababarira bahite bajya gusezerana mu rusengero.”

    Mukagakwerere yakomeje avuga ko mbere n’ubundi yari yanze ko bakora ubukwe kuko bari baburiwe na Polisi hakiri kare ko bagomba kubuhagarika, gusa bubaye arabutaha kubera ko bwari ubw’umukobwa we akaba yaragombaga kuhaboneka nk’umubyeyi wamureze kuva afite imyaka itandatu.

    Ati “Ibyo twakoze ntabwo ari byo rwose, ndizera ko n’abandi byababereye isomo.”

    Aimé Ndagijimana wari umukwe yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ndetse ko bitari bikwiriye ko abantu babikabiriza cyane.

    Ati “Twarenze ku mabwiriza turabyemera, ku bw’amahirwe make twarafashwe ndetse turanahanwa. Twebwe nta kibazo na gito byaduteye kuko ubu twarasezeranye nta kibazo rwose.”

    “Abaduhaye impano ni nde wababwiye ko dukeneye inkunga?”

    Nyuma y’aho ubu bukwe bucikirijwemo hagati, ku mbuga nkoranyambaga abantu bahise batangira gukusanya amafaranga yo gufasha aba bageni kugira ngo babashumbushe ibirori batabonye.

    Hari nk’urubuga rwa Save Plus rwafunguwe kugira ngo hakusanywe miliyoni 1,5 Frw yo kubafasha kujya mu kwezi kwa buki. Ubu rumaze gukusanyirizwaho arenga miliyoni 5 Frw; Onomo Hotel nayo yemeye kuzabaha icyumba bazararamo, Zoï Design nabo bemera kuzabaha imyambaro.

    Mukagakwerere yanenze abantu bagaragaje ko babagiriye impuhwe kugera n’aho batangira kubaha impano.

    Ati “Njye kugeza n’ubu sindumva ukuntu abantu bakuririje ibintu bakabiremereza nk’aho bari barabuze aho bahera ngo bibasire Polisi. Yego umukobwa wanjye yari yambaye ikanzu n’agatimba muri Stade, none bashakaga ko bigenda bite? Bashakaga ko bamubona yambaye ubusa?”

    “Wagira ngo bamwe bari bafitanye ibibazo na Polisi. Uburyo bahagurukiye ku kibazo cyacu bakanenga Polisi biraciriritse cyane. Nigeze no kumva bamwe bari gutanga n’ibyumba by’ubuntu abandi bakusanya inkunga yo guha abageni, ni inde wababwiye ko bari gushaka ubufasha cyangwa abaterankunga?.”

    Uwatanze amakuru kuri Polisi nawe yavuze

    Uwahamagaye Polisi kuva ubukwe bitangiye gutegurwa kugeza bubaye mu buryo buhonyora amabwiriza yo kwirinda Covid-19, we yavuze ko byari ngombwa ko akiza ubuzima bw’abantu bari bagiye guterana ari benshi.

    Ati “Natekereje ko ubuzima bw’abantu bugiye gushyirwa mu kaga maze mbimenyesha Polisi hakiri kare. Ibyo bari bagiye gukora ntabwo byari bikwiriye. Bamwe mu bantu bo mu miryango yakoze ubukwe ntibifuzaga kubukora. Bamwe bakomeje gutsemba birangira bakomeje gahunda y’ubukwe.”

    “Numvaga mfite inshingano zo gutuma ibyo bikorwa bihagarikwa, atari ukubera gusa ko bamwe mu bagize iyo miryango bashoboraga kwandura ahubwo kubera ko ibyo bari bagiye gukora ari ugutesha agaciro ingufu zose leta ishyira mu kurwanya Coronavirus.”

    Nyuma y’uko abageni bafashwe na Polisi ku itariki 5 Mata, bajyanywe muri Stade, abantu 56 bafashwe bacibwa amande y’ibihumbi 25 Frw buri umwe ndetse batanga n’andi ibihumbi 10 Frw yo kwipimisha Coronavirus, gusa ku bw’amahirwe bose basanzwe ari bazima.

    Ku munsi wakurikiyeho tariki 6 Mata, abageni bakomeje ibikorwa by’ubukwe basezeranira muri Paruwasi ya Mutagatifu Jean Bosco ku Kicukiro.

    Abafashwe na Polisi bose bararekuwe, uretse abagabo babiri aribo Justin Bisengimana nyiri Hotel Rainbow yagombaga kuberamo ubukwe, nyuma bukaza kubera iwe na muramu we Nsengimana Methode bafatanyije gutegura uwo mugambi wo gukora ubukwe.

    Nubwo Bisengimana na Nsengimana bari mu maboko ya Polisi kuva bafatwa, hari amakuru ko bashobora guhabwa imbabazi bagafungurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata batiriwe bajyanwa mu nkiko.

    Uyu mugeni ngo yambitswe agatimba bashaka kureba ko Polisi yamugirira imbabazi

    Umukenyero usanzwe umenyerewe nk’umwambaro w’icyubahiro wambarwa mu birori, ababyeyi bari bawikinze mu maso

    Abari bitabiriye ubukwe bose bashyizwe muri stade nyuma yo kugaragara barenze ku mabwiriza yo kwirinda

    Izindi nkuru wasoma:

    - Inkuru y’urugendo rwagejeje ba bageni ku gushyirwa muri stade

    - Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire


  • Kayonza: Hagaragaye umurambo w’umugabo utaramenyekana bikekwa ko yishwe akajugunywa mu Akagera –

    Uyu murambo wagaragaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mata 2021 mu Mudugudu wa Kibare mu Kagari ka Isangano mu Murenge wa Ndego, ukaba wabonywe n’abarobye bari bari kuroba muri icyo kiyaga cya Rwakibare.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Karuranga Léon, yabwiye IGIHE uwo murambo batazi aho waturutse.

    Ati “Ni umurambo wazanywe n’amazi y’umugezi wa Akagera umuyaga uwushyira mu kiyaga cya Rwakibare, si umuntu uturuka hano i Ndego, twayobewe aho aturuka kuko mu bigaragara amaze iminsi itanu mu mazi, isura ye yarangiritse cyane.”

    Gitifu Karuranga yakomeje avuga ko umurambo w’uwo mugabo basanze uhambiriye amaboko mu mugongo ndetse baranamutemye ku kaguru bigaragare ko ari nk’abantu banabanje kumukubita.

    Ati “Bamutemye ikirenge ku buryo cyendaga gucika, ikindi banamuhambirije umukoba mu mugongo ku buryo bigaragara ko babanje kumwirukankana bakamutema agatsinsino, wanareba ukuntu yari aziritse ugasanga bashobora kuba baramwishe bakamuta mu mazi.”

    Gitifu Karuranga yakomeje avuga ko ubu RIB yamaze gutangira iperereza kugira ngo imenye aho uwo muntu aturuka n’abamwishe, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera ubu wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu.


  • BPR yamuritse urukuta ruriho amazina y’abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Uru rukuta rwubatse ku cyicaro gikuru cy’iyi banki mu Mujyi wa Kigali. Rwanditseho amazina y’abakozi bayo babashije kumenyekana ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakorerega mu gihugu hose.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi banki, Mugisha Shema Xavier, yavuze ko uru rukuta rwashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no mu guharanira ko batazibagirana.

    Ati “Nk’ibindi bigo twabuze abantu benshi, haba abakozi n’imiryango. Buri mwaka dufata umwanya wo kwibuka no guha agaciro abacu bazize jenoside. Uyu munsi hafunguwe ikimenyetso cy’urwibutso kiriho amazina y’abakozi 33 bahoze bakorera BPR Plc, ni ikimenyetso cy’ibyiringiro ku babuze ababo n’Abanyarwanda muri rusange ko abazize Jenoside bazahora bibukwa iteka.”

    Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, uyu muhango witabiriwe n’abantu bake bahagarariye abandi.

    Umukozi wa BPR, Nyirinkindi Donat, yatanze ubuhamya bw’inzira ikomeye yahuye nayo kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi azira uko Imana yamuremye.

    Yagize ati “Ndibuka ko kuva mu 1973 twahuye n’ibibazo bikomeye kuko icyo gihe baradutwikiye, baranaduhungabanya cyane. No kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ntabwo twigeze tubona amahoro.”

    Yakomeje avuga uko muri Jenoside yari agiye kwicwa we n’umuryango we Imana igakinga akaboko ariko umwana w’uruhinja yari afite agakubitwa bikabije bikaza kumuviramo ubumuga.

    Ati “Ubwo muri Jenoside twagiye duhungira ahantu hatandukanye, tuza kugera ahantu bagiye kutwica ariko ntibyaba gusa bafata umwana w’uruhinja twari dufite bamukubita hasi. Ntitwahise tumenya ko yangiritse ariko amaze gukura yaje kurwara baza gusanga yaragize ikibazo cy’umugongo n’ibindi bibazo biturutse kuri uko gukubitwa hasi.”

    Uhagararariye imiryango y’abari abakozi b’iyi banki bazize Jenoside, Ntabana Gaston, wari ufite mushiki we wayikoragamo, yavuze ko kubonaho izina rye byatumye yumva hari agaciro ahawe.

    Ati “Ndashimira cyane BPR Plc kuba yaratekereje gushyiraho uru rukuta, nageze hariya mbonye izina rya mushiki wanjye na muramu wanjye n’izindi nshuti nari nzi numva ndishimye cyane. Ni igikorwa cyiza cyo gusubiza agaciro abazize jenoside.”

    Uwari uhagarariye Ibuka muri uyu muhango, Ngabo Brave Olivier, yashimiye BPR uburyo idahwema gukora ibikorwa bishyigikira binakomeza abacitse ku icumu.

    Ati “Ibuka yantumye ngo mbashimire cyane kuko iyi ni inyikirizo ku ntero ivuga ngo ntukazime nararokotse. Nk’uko bigaragara ku nzibutso uwarokotse iyo abonye aho uwe yanditse bimwongerera imbaraga zo kubaho.”

    Yakomeje ashimira iyi banki uburyo idahwema gutanga umusanzu mu bikorwa bishyigikira abacitse ku icumu.

    Ati “Mwakoze ibikorwa byinshi tutareka kubashimira birimo nko gufasha abacitse ku icumu no kubagabira, gusigasira amateka birimo gusana inzibutso no kwiga amateka ku bakozi banyu, turabashimira cyane.”

    Ngabo yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abitabiriye uyu muhango ko bagomba gufata iya mbere mu kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Muri iyi minsi duhanganye n’abapfobya Jenoside cyane baciye ku mbuga nkoranyambaga kandi natwe turazikoresha. Ntidukwiriye kwicara ngo tubarebere tuzi ukuri, dukwiye gukora ibishoboka byose ngo duhangane nabo.”

    Banki y’Abaturage yatangiye mu 1975. Ubu ifite amashami agera ku 137 n’aba-agent ba BPR Hafi barenga 330 mu gihugu hose.

    Ubwo urukuta ruriho amazina 33 y’abari abakozi ba BPR rwamurikirwaga

    Uru rukuta ruriho amazina 33 y’abahoze bakorera BPR Plc bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba BPR bunamira bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    BPR yibutse abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazizwa uko bavutse

    Uyu muhango witabiriwe n’abakozi bake mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus

    Uhagarariye imiryango y’abakozi ba BPR Plc bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntabana Gaston, yashimiye iyi banki kuba yarahaye agaciro abarimo abo mu muryango we

    Umukozi wa BPR Plc, Nyirinkindi Donat, yatanze ubuhamya bw’inzira ikomeye yanyuzemo mbere ya Jenoside no mu gihe yabaga

    Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, yari yitabiriye uyu muhango

    Uwari uhagarariye Ibuka, Ngabo Brave Olivier, yibukije ko buri wese agomba guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwari ahagarariye ubuyobozi bwa BPR Plc, Mugisha Shema Xvier, yavuze ko uru rukuta rwashyizweho mu gukomeza guha agaciro abazize Jenoside

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Livia Thiana Iteka yambitswe ikamba rya Miss… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori byabaye ku mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 09 Mata 2021 rishyira kuri uyu wa Gatandatu, bibera ahitwa Centre de Formation Professionnelle de Kigobe (Kuba Chinois) mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

    Iki gikorwa cyabaye amatike yemereraga abantu kugikurikirana yashize mbere y'amasaha macye ngo gitangire.

    Livia Thiana wabaye Miss Burundi 2021 [Yari afite nimero 07] yagaragiwe na Muhoranamana Berry Bernice wabaye igisonga cya Mbere na Nshimirimana Saba Sabrina wabaye igisonga cya kabiri.

    Livia yambitswe ikamba asimbura Annie Bernice Miss Burundi 2017 wari umaze imyaka itatu yambaye iri kamba.

    Ni mu gihe Dative Uwimana yegukanye ikamba ry'umukobwa ukunzwe mu irushanwa 'Miss Popularity'. Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Miss University Africa Burundi, ndetse yari mu kanama nkemurampaka kemeje Miss Career Africa yabereye i Kigali mu mpera za 2020.

    Gutora Miss Burundi 2021 byitabiriwe n'Umugore wa Perezida Burundi, Angelique Ndayishimiye ndetse yifatanyije n'abakobwa 15 bavuye Nyampinga kugaragaza umuco w'Igihugu.

    Livia Thiana Iteka wabaye Miss Burundi 2021 yahembwe imodoka, agenerwa essence y'umwaka wose, ubwishingizi bw'igihe cy'umwaka, igihe imodoka ye igize ikibazo izakorwa, umushahara wa buri kwezi n'itike y'indege yo gutemberera i Dubai.

    Igisonga cya mbere yahembwe miliyoni 2 Fbu, igisonga cya kabiri yahawe 1,500,000 Fbu naho Miss Popularity [Yari ahagarariye Kirundo] yahembwe 1,000,000 Fbu.

    Iteka Lyvia Thiana yambitswe ikamba rya Miss Burundi 2021, uyu mukobwa yitga ibijyanye n'ubutegetsi no gucunga imari muri Kaminuza

    Uyu mukobwa w'imyaka 19 yari ahagarariye Intara ya Bujumbura Mairie muri Miss Burundi 2021

    Muhoranama Bernice wabaye igisonga cya mbere afite imyaka 20 y'amavuko

    Nshimirimana Saba Sabrina wabaye igisonga cya kabiri, afite imyaka 18 yari ahagarariye Bujumbura Mairie muri Miss Burundi 

    Uwimana Dative wabaye Miss Popularity, afie imyaka 23 y'amavuko yari ahagarariye Kirundo. Uyu mukobwa afite impamyabumenyi mu bijyanye n'icungamari



    Angelique Ndayishimiye Umugore wa Perezida w’u Burundi yitabiriye igikorwa cyo guhitamo Miss Burundi 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104670/livia-thiana-iteka-yambitswe-ikamba-rya-miss-burundi-2021-amafoto-104670.html

  • Ndimbati, Bazongere, Bamenya nabandi bakinny… – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka, Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bahurira hamwe kwibuka miliyoni irenga y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 mu rwego kubasubiza icyubahiro bambuwe.

    Iminsi ijana yo kwibuka isobanura iminsi ijana y'itsembwa ry'Abatutsi itangira kuva kuri buri itariki 7 Mata ya buri mwaka.

    Indirimbo 'Impore Rwanda' yateguwe bigizwemo uruhare n'umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda mu b'igitsina gore, Kirenga Saphine uzwi muri filime 'Seburikoko' n'izindi nyinshi.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘IMPORE RWANDA’ Y’ABAKINNYI BA FILIME BAKOMEYE MU RWANDA

    Iyi ndirimbo yaririmbyemo kandi igaragaramo abarimo Rugero Alan akina muri filime 'Umuturanyi' bamwitwa 'Kazungu'; Dusenge Clenia akina muri filime 'Inzozi Series' bamwita Lana anakina muri filime 'Papa Sava' bamwita 'Madedeli';

    Hari Ingabire Pascaline akina muri filime 'Inzozi Series' yitwa Mukaneza akaba ari na Producer w'iyi flime, umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime Bazongere Rosine akina muri filime 'City Maid' yitwa Joselyne, Suallah akina muri filime 'Indoto' yitwa Samantha.

    Mu bandi baririmbye muri iyi ndirimbo kandi harimo Kirenga Saphine ukina muri filime 'Seburikoko' bamwita 'Kantengwa' akaba ari nawe wakoze iyi ndirimbo.

    Muri iyi ndirimbo 'Impore Rwanda' kandi haririmbyemo Uwihoreye Mustapha uzwi nka Ndimbati muri filime zirimo Papa Sava n'izindi; Ramadhan witiriwe filime 'Bamenya' yabiciye hanze aha, Mbarushimana Elie uzwi nka Tajino muri filime 'Inzozi', Rwasibo uzwi nka 'George' muri filime 'Indoto'.

    Hari kandi Shadia uzwi muri filime 'Umuziranenge' bamwita Allian, Mama Zulou akina muri filime 'Seburikoko' ari murumuna wa Siperansiya, Kalisa Erneste uzwi nka Rurinda muri filime 'Seburikoko', Kanangire Laurene ukina muri filime bamwita Mimi na Kagame Manzi ukina muri filime 'Inzozi' bamwita Serge.

    Aba bakinnyi ba filime baririmba bavuga ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, bagafata mu mugongo Abanyarwanda.

    Uwihoreye Moustapha [Ndimbati]

    Saullah [Samantha]

    Dusenge Clenia [Lana, Madedeli]

    Mam Zulou ukina muri filime ‘Seburikoko’ ari Murumuna wa Siperansiya

    Kalisa Erneste [Samusure]

    Bazongere Rosine

    Rugero Alan [Kazungu]

    Kirenga Saphine [Kantengwa]

    Ingabire Pascaline [Mukaneza]

    Mbarushimana Elie na Rwasibo

    Shadia [Allian]

    Kanangire Laurene [Mimi]

    George

    Bamenya

    Tajino


    Kagame Manzi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMPORE RWANDA’ Y’ABAKINNYI BA FILIME

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104668/ndimbati-bazongere-bamenya-nabandi-bakinnyi-ba-filime-baririmbye-mu-ndirimbo-yo-kwibuka27–104668.html

  • Minisitiri Bamporiki yeretse urubyiruko ibyiciro bitatu bakwiye kumenyamo u Rwanda –

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA cyibandaga ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

    Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange biri mu cyumweru cyahariwe kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bamporiki Eduard yagarutse ku cyatumye abanyarwanda bangana, bagatatira igihango cy’ubunyarwanda bakicana ari abavandimwe.

    Abwira urubyiruko ko mu byo baba bakora byose bakwiye kuzirikana u Rwanda bakarwitaho bakarurwanirira.

    Ati “Mu bintu bikomeye umwana w’umunyarwanda akeneye, ni ukumenya u Rwanda. Kumenya u Rwanda mu bice bitatu, kumenya u Rwanda nk’igihugu cy’igihangange, kumenya u Rwanda rwabaye igihugu kiri gukinishwa rukajyanwa no ku manga y’urupfu nk’igihugu gipfa, no kumenya u Rwanda Inkotanyi zanze ko rupfa. Ibyo bintu uko ari bitatu ni impamba yafasha umunyarwanda mu rugamba cyangwa urugendo yaba afite urwo arirwo rwose.”

    Yongeyeho ko kenshi usanga muri iki gihe urubyiruko ruhugiye mu gushaka imibereho no kwiga amashuri menshi bakibagirwa u Rwanda kandi ari rwo rutuma babasha gutuza bagakora ibyo byose.

    Yabasabye ko nubwo ibyo byose babikora, badakwiye kwibagirwa urwababyaye kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

    Ati “Hari igihe ibyo dushyuhamo byose twibagirwa u Rwanda, ugushaka amashuri meza nibyo, ugashaka amafaranga menshi nibyo, ariko umunsi umwe uzaba perezida w’iki gihugu, uzaba minisitiri w’iki gihugu, uzaba umubyeyi ubyarire muri iki gihugu, uzaba umurezi muri iki gihugu uzaba umucuruzi muri iki gihugu.”

    Akomeza abwira urubyiruko ko umunsi bazaba aribo bayobozi b’igihugu, bazaba bafite umukoro wo gutoza abana babo no kubigisha inzira banyuramo. Kandi kugira ngo bazabigereho ari uko babanza kubitegura hakiri kare.

    Umuyobozi wa Rwanda We Want, Murenzi Tristan, wari witabiriye ikiganiro yasabye urubyiruko bagenzi be guhorana ubunyarwanda muri bo bakirinda icyabatandukanya bakazirikana ikibahuje.

    Ati “Dukomeze izo gahunda zo gushaka amaramuko, dukomeze izo gahunda zo gushaka ejo hazaza hacu heza ariko dutekereze tuvuge tuti hari igihe cyagera aya mafaranga akaba ntacyo akitumariye igihe cyose ubunyarwanada bwaba bwatakaye, ariyo mpamvu tugomba gushaka amafaranga ariko tugashyira imbaraga mu kubaka ubunyarwanda tukabuha imbaraga zihagije kugira ngo ibyabaye bitazongera.”

    Bamporiki yasoje asaba urubyiruko kudafatanya n’abasebya u Rwanda nk’aho hari icyo bapfa narwo ahubwo bakarushaho kurumenya no kurwubaka basigasira igihango cy’ubunyarwanda kizatuma rubaho neza mu mahoro.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko kumenya u Rwanda, bakaruzirkana mu byo bahugiramo byose

  • Abasenyeri Gatorika banditse ko babajwe n’urupfu rwa Habyarimana, ntibamagana Jenoside…Ibyaranze iya 10/04/1994 #rwanda #RwOT

    Abafaransa bakomeje gufasha guverinoma y'abicanyi yayoborwaga naminisitiri w’intebe Jean Kambanda

    Kuvana abantu mu Rwanda bajyanwa mu Bufaransa byarakomeje, imfubyi 94 bakomoka mu miryango y’abasirikari ba Habyarimana babaga mu kigo cy’imfubyi 'Sainte-Agathe' cyari icya Agata Kanziga, umugore w’uwari Perezida wa Repubulika bajyanwe i Paris banyuze i Bangui. Bari baherekejwe n’abantu 34 umwirondoro wabo ntiwigeze utangazwa.

    Tariki ya 10/4/1994, Jérôme Bicamumpaka wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri guverinoma yakoraga jenoside yakiriwe na ambasaderi w’ubufaransa mu Rwanda, Jean-Michel Marlaud, amusaba ko ingabo z’Ubufaransa zigomba gutabara kugira ngo zishyire ibintu ku murongo, ni ukuvuga kurwana ku ruhande rwabo mu ntambara barwanaga na FPR. Abafaransa ntibigeze basaba guhagarika ubwicanyi, ibi bikaba kwari ugushyigikira ko ubwicanyi bukomeza.

    Abasenyeri gatorika banditse ko babajwe n’urupfu rwa Habyarimana, ntibigera bamagana jenoside yakorerwaga Abatutsi

    Mu itangazo ryanditswe tariki ya 10/4/1994 rishyirwaho umukono na Mgr Thaddée Nsengiyumva, musenyeri wa Kabgayi akaba yarayoboraga inama y’abasenyeri icyo gihe, risohoka mu kinyamakuru cya Vatikani cyitwa ” Osservatore Romano “, abasenyeri gatorika b’u Rwanda ” babajwe n’urupfu rwa Habyarimana hamwe n’umubare wabishwe nyuma “.

    Abasenyeri bavugaga ubwicanyi muri rusange, ntibigeze bavuga Abatutsi bicwaga, cyangwa ngo bavuge ababicaga. Bashimye cyane ingabo za Habyarimana ” ngo zabungabungaga umutekano mu gihugu “. Abasenyeri ntibigeze bagira icyo bavuga ku ruhare rw’ingabo z’igihugu mu bikorwa by’ubwicanyi. Bishimiye ishyirwaho rya guverinoma nshya, bayisezeranya kuyishyigikira. Basabye Abanyarwanda kuyishyigikira , bakitabira ibyo babasaba byose.

    Ibi byerekana ko abasenyeri gatorika bari bashyigikiye ubwicanyi bwakorwaga, kuko bari bashyigikiye ababukoraga, bashyigikiye ingabo zicaga, na guverinoma yarimburaga abaturage.

    Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Rushashi muri Kigali Ngari

    Tariki ya 10 Mata 1994, Abatutsi benshi ba Rushashi biciwe i Rwankuba kuri Paruwasi gatolika, hafi y’ibiro by’Umurenge wa Rushashi hahoze SuPerefegitura Rushashi ndetse n’Urukiko, i Shyombwe ndetse no mu gace k’ubucuruzi ka Kinyari (hiswe CND mu 1994).

    Rushashi ni ahantu habereye inama zitegura kwica Abatutsi, harimo izabereye kwa Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Musasa witwaga Havugimana Aloys ndetse no ku biro by’iyo Komini, izaberaga kandi ku cyicaro cya Perefegitura ya Kigali Ngali ziyobowe na Perefe Karera François, ku biro bya SuPerefegitura ya Rushashi, ibiro bya Komini Rushashi kuri Segiteri ya Shyombwe, EAV Rushashi, no ku biro bya Segiteri Joma.

    Twakwiutsa ko Perefe Karera Francois yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuazamahanga rwashyiriweho U Rwanda. Yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu, agwa mu munyururu.

    Mugirangabo Silas, Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani, barimbuye Abatutsi bari bahungiye mu kigo nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Gikongoro

    Kuwa 10 Mata 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye mu kigo Nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Perefegitura ya Gikongoro bishwe. Abagize uruhare mu kubica harimo Mugirangabo Silas wari Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani,-Mutaganda wari Konseye wa Ruramba, Gafaranga Innocent wari Inspecteur w’amashuri muri Komine Rwamiko, Nkurikiyinka Celestin wari Umwalimu, Kidahenda Oswald wari Impuzamugambi ya CDR, Kabuga Leodomir (CDR), Nkuriza Felicien, Ndabarinze wari diregiteri w’uruganda rw’icyayi rwa Mata na Nkuriza Anatole wari Ushinzwe urubyiruko.

    Inama zakoreshwaga n’abategetsi icyo gihe zigirwagamo uburyo Abatutsi bagomba kwicwa zaberaga mu gasanteri ko mu Ruramba aho isoko ryubatse ubu ziyobowe na SuPerefe Biniga. Mu Ruramba hakaba hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri iri hagati ya 1200-1500.

    Abatutsi biciwe muri Ngororero, Komini Satinsyi batwikishwa lisansi.

    Kuva ku itariki ya 8 kugeza kuya 10 Mata, 1994, mu Ngororero ahari icyahoze ari ingoro ya MRND ndetse n’ibiro bya SuPerefegitura Ngororero ya Perefegitura Gisenyi ; hiciwe Abatutsi benshi baturutse mu byari Komini Satinsyi, Ramba na Gaseke no mu nkengero zaho, ariko hari n’abatwikiwe muri ayo mazu y’ubutegetsi hakoreshejwe lisansi (essence) mu gihe bo bibwiraga ko baje kuhihisha. Inama nyinshi zabaye zirebana no kubica zaberega mu byari ibiro bya SuPerefegitura ya Ngororero, ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinskyi. Abenshi mu Batutsi bishwe ku wa 10 Mata 1994, kandi ni nayo tariki Akarere kibukiraho abahaguye.

    Amazina ya bamwe mu bantu biciwe ku rwibutso hari : Rwangarinda Berchmas wari umwarimu ndetse n’umuryango we, umucuruzi Bizimungu Martin, umuryango wa Rukara n’abandi muri bamwe bahahungiraga nyuma bagasubira mu ngo zabo. Mu cyari ibiro bya SuPerefegitura ya Ngororero, hakusanyirijwe hanicirwa Abatutsi nyuma y 'inama zabereye ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinskyi.

    Abasirikari bo mu kigo cya Gako barimburiye Abatutsi ku musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange, mu Bugesera

    Ku i Rebero aha haherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange. Muri 1994 ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa Abatutsi bari batuye hafi yo ku i Rebero, aba Mayange, ku Kibenga, abandi bake ba Nyamata, abo muri Mbyo ndetse n’abandi bahungiye kuri uyu musozi wa Rebero kuko bibwiraga ko nibahahungira bari bufatanye n’Abatutsi baho bakaba babasha kwirwanaho. Kuwa 08/04/1994 ku musozi wa Rebero hari hamaze kugera Abatutsi batari bake maze bishyira hamwe kuwa 08/04/1994 haje igitero gikomeye ariko cyasanze Abatutsi bari ku i Rebero bihagazeho barwanya icyo gitero gisubira inyuma.

    Kuwa 10/04/1994 nibwo ku i Rebero haje abasilikare bari bavuye mu kigo cya gisirikare i Gako kirasa Abatutsi bari ku musozi wa Rebero. Harokotse bake cyane kuko abasirikare bararasaga maze Interahamwe zikaza inyuma zitema utarashiramo umwuka.

    Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga, Kigali.

    Kuwa 08/04/1994 ubwo Jenoside yari yakajije umurego nibwo Abatutsi benshi ba Gahanga bahungiye muri kiliziya ya Gahanga. Iyi kilizia yahungiyemo Abatutsi benshi bavuye impande zitandukanye mu nkengero za Gahanga. Muri iyi kiliziya hinjiyemo abantu bavanze harimo Abahutu ndetse n’Abatutsi kuko mbere hari bamwe mu Bahutu batari bazi neza abicwa abo aribo. Bigeze kuwa 09/04/1994 nibwo abayobozi ndetse n’Interahamwe batangiye kuvuga ngo Abahutu musohoke. Ubwo uwabaga ari Umuhutu wese icyo gihe yarasohotse, ubwo hazaga umugabo w’Umuhutu agafata umugore we cyangwa umwana we waba yahungiye muri Kiliziya.

    Uwabaga ari Umututsi wese ntiyemererwaga gusohoka. Byageze kuwa 10/04/1994 Abahutu bose bari bahungiye muri Kilizia bari bamaze kuvamo hasigayemo Abatutsi gusa. Uwo munsi 10/04 nibwo batangiye kwica Abatutsi ariko Abatutsi bari bahahungiye bagerageje kwirwanaho bigeze aho Interahamwe ziravuga ziti turagiye rwose muraducitse ntabwo tuzagaruka. Uwitwa konseye Buregeya niwe wasabye ko haza abasirikare ngo bice Abatutsi bakoresheje imbunda.

    Nyuma kuri uwo munsi kuwa 10/04/1994 haje abasilikare barasa muri kiliziya Abatutsi benshi barahagwa, nyuma haza Interahamwe zikajya zireba abagihumeka zikabatemagura. Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya hafi ya bose bahasize ubuzima nuwabashije kuhava yari yarakomeretse cyane.

    Ubu aho iyo kiliziya yahoze hubatswe urwibutso rwa Jenoside aho hashyinguye imibiri isaga ibihumbi birindwi (7000).

    Interahamwe z’i Murambi yayoborwaga na Gatete Jean-Baptiste zateye Abatutsi b’i Rwinkeke, i Karambi, Segiteri Murundi, Umurenge wa Kayonza, barabica bose

    Rwinkeke i Karambi mu Murenge wa Murundi hari kiliziya gatolika, Abatutsi bahahungiye ari benshi mu matariki ya 8 — 9/04/1994. Kuwa 10/04/1994 abicanyi bo muri aka gace bafatanije n’Interahamwe zaturutse i Murambi kwa Gatete JeanBaptiste bica Abatutsi bari bahahungiye bose babajugunya mu byobo by’imisarani byari byaracukuwe hafi ya Kiliziya. Abaicanyi bari ku isonga ni Gahirwa Appolinaire wahamwe n’ibyaha bya Jenoside ariko ubu akaba yarafunguwe na Gakwandi utarigeze aboneka kugeza ubu ngo ashyikirizwe ubutabera.

    Ubwicanyi bwarakomeje mu tundi duce tw’u Rwanda

    Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Nyarubuye, Rusumo, hagati y’ibihumbi bitatu n’ibihumbi bine barishwe, Ubwicanyi bwayobowe na Sylvestre Gacumbitsi wayoboraha komini ya Rusumo.

    Uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi i Karambi, muri komini Cyimbogo (Cyangugu).Hagati ya tariki ya 10-11 mata, abarenga 1000 biciwe muri kiriziya ya Zaza (Kibungo).Tariki ya 10, habaye ubwicanyi bukomeye kuri Paruwasi ya Kiziguro buyoborwa na Jean-Baptiste Gatete, burugumesitiri wa Murambi, hicwa hagati ya 3,500 na 3,700.

    Ivomo : Igitabo cya CNLG gifite umutwe ugira uti 'ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA' Paji 95-99

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abasenyeri-Gatorika-banditse-ko-babajwe-n-urupfu-rwa-Habyarimana-ntibamagana-Jenoside-Ibyaranze-iya-10-04-1994

  • Huye : Umugabo arakekwaho kwica umukecuru w’umuturanyi akamutaba mu nzu ye #rwanda #RwOT

    Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zasanze umurambo w’uwo mukecuru witwa Mukanyonga Thérèse mu nzu y’uwo mugabo bari baturanye yagerageje kumutaba kugira ngo asibanganye ibimenyetso.

    Umurambo w’uwo mukecuru wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, gukorerwa isuzuma.

    Icyo cyaha cy’ubwicanyi cyamenyekanye kuri uyu wa Gatanu, cyabereye mu Mudugudu wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiruhura.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko uwo mugabo yagerageje gucika ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yafashwe.

    Ati 'Icyaha akekwaho cyabaye ku itariki 8 Mata. Ubu yamaze gufatwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusatira.'

    Yakomeje avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye uwo mugabo kwica uwo mukecuru kuko bari baturanye kandi nta kintu kizwi bapfa cyangwa bahuriyeho.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza ku cyatumye uriya mugabo yica umuturanyi we.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Umugabo-arakekwaho-kwica-umukecuru-w-umuturanyi-akamutaba-mu-nzu-ye