Category: Uncategorized

  • Uburyo Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w'Intebe yishwe urw'agashinyaguro n'ingabo za FAR – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'urupfu rwa Perezida Habyarimana, byari bizwi na benshi ko Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w'Intebe yari mu mazi abira, kuko ari umwe mu bantu bari bararwanyije umugambi wo gutsemba Abatutsi wa Perezida Habyarimana na Leta ye.

    Ibi ni byo byatumye mu ijoro ry'urupfu rwa Perezida Habyarimana, ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zari mu Rwanda, UNAMIR, zohereza ingabo kujya kurinda urugo rw'uyu wari Minisitiri w'Intebe, kugira ngo adaterwa n'abasirikare barindaga Habyarimana bari barahiriye kumwirenza.

    Mu ngabo zatabaye, harimo abasirikare batanu bakomokaga muri Ghana ndetse n'abandi 10 bakomokaga mu Bubiligi.

    Mu gitondo cyari bukurikireho, Minisitiri w'Intebe yari ateganyijwe kujya kuri Radio y'Igihugu agatanga amakuru ku rupfu rwa Perezida ndetse akanahumuriza abaturage.

    Mu myiteguro ya nyuma rero, uyu mubyeyi yafashe abana be abashyira se, nawe akomeza imyiteguro yo kujya gutanga ijambo kuri radio.

    Aha abasirikare barindaga Habyarimana batungutse, babanza kurasana bikomeye n'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zarindaga urugo rwa Uwilingiyimana, birangira zitsinzwe ndetse zinatakaje abasirikare barimo Ababiligi 10.

    Amaze kubona ko nta yandi mahitamo afite, Uwilingiyimana yasohokanye n'umugabo we, Barahira Ignace, bitanguranwa kugira ngo baticanwa n'abana babo.

    Uburyo Karamage yahishe umurambo wa Uwilingiyimana

    Mu kiganiro na IGIHE, Karamaga Thadée wari ufite ipeti rya Kaporali mu Ngabo za FAR, akaba yarakoraga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, ashinzwe gushyingura abasirikare bitabye Imana, yasobanuye ko gahunda yo kwica Uwilingiyimana yaterwaga n'uko atumvikanaga na Perezida ndetse n'abasirikare bakuru, kuko yari ashyigikiye ishyirwaho rya Leta ihuriweho n'ubwo abandi batari babishyigikiye.

    Yagize ati 'Gahunda yo kwimica yatewe n'uko atavugaga rumwe n'ubutegetsi bwa Habyarimana, ntabwo abasirikare bakuru bari bamwishimiye, babonaga abangamiye umugambi wo kwica Abatutsi'.

    Yavuze ko nyuma yo kwicwa, yakiriye umurambo we 'Muri icyo gitondo, bamuzanye mu mbangukiragutabara, bamuryamishije ku kamatora gashya, bari bamwambuye guhera ku myenda y'imbere asigarana umupira ufite amabara w'amaboko maremare ahandi hose ntacyo yambaye. Bari bamurashe amasasu abiri, iryo mu mutwe no ku ibere, bamuzanye akivirirana ari kumwe n'umugabo we'.

    Nyuma yo kumwakirana n'umugabo we bari bazanye mu modoka, Karamaga yasabwe n'umuyobozi we kumushyingura ako kanya, gusa ibi bimwanga mu nda.

    Ati 'Minisitiri w'intebe ni umuntu ukomeye, uba uzwi nk'Isi yose, rero nagize umutimanama, nkavuga nti 'umuntu uzwi gutya kugira ngo afatwe ashyingurwe [mu buryo budakwiye], ibintu bishobora kuzankururira ishyano'.

    Karamaga nibwo yafashe icyemezo cyo guhindura ikipe yakoreshaga, iyari bukore nijoro ayishyira ku manywa mu gihe iyo ku manywa yayishyize nijoro, kugira ngo hatagira umenya ibyo ari guteganya akaba yamuvamo.

    Ibi byakozwe kandi mu gihe Karamaga yari yasabye umuyobozi we ko yaza gushyingura Uwilingiyimana ku mugoroba saa Munani, byose kugira ngo abone uko ategura uburyo bwiza bwo guhisha umurambo we.

    Yagize ati 'Tukimara kuva ku buruhukiro, nagiye ku isanduku nari namushyizemo, nyinjiza munsi y'ameza ndamuhisha, noneho nkurura indi sanduku yarimo imirambo y'abasirikare, aba ari yo nerekana ko tugiye kumushyingura n'umugabo we'.

    Karamaga afite urwibutso kuri Uwilingiyimana. Ati 'Yangaga akarengane, akanga ivangura, yaraciye politiki y'iringaniza, bigatuma bamwanga bavuga ko asuzugura Perezida Habyarimana'.

    Ku rundi ruhande, urugamba rwari rukomeje ndetse rugeze mu mahina, kuko ingabo za FPR zari zateye ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

    Mu guhunga, Karamaga avuga ko yasize yanditse ku mva ya Uwilingiyimana kugira ngo n'abandi bazayisanga bazamumenye, banamushyingure mu cyubahiro.

    Iki gikorwa cya Karamaga, cyashimishije umuryango wasigaye wa Uwilingiyimana, kuko umukobwa we Umuhoza Marie Christine, yavuze ko 'Uwo musaza akwiye gushimirwa ibikorwa yakoze, kuba yaramenye umurambo w'umubyeyi wanjye'.

    Inshamake y'ubuzima bwa Agathe Uwilingiyimana

    Agathe Uwilingiyimana, yavutse ku wa 23 Gicurasi 1953, avukira mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y'Amajyepfo.

    Amaze gutsinda ikizamini cya Leta cy' amashuri abanza, yagiye kwiga mu ishuri rya Lycée Notre Dame Des Citeaux. Mu 1976, yahawe impamyabumenyi mu mibare n'ubutabire, ahita agirwa umwarimu w'imibare muri Ecole Sociale de Butare.

    Muri uwo mwaka kandi, yasezeranye na Barahira Ignace bari bariganye, baza kubyarana abana bane.

    Mu 1983, ubwo Uwilingiyimana yari afite imyaka 30 y' amavuko, yabaye umwarimu w'imibare n'ubutabire muri Kaminuza Nkuru y' u Rwanda.

    Mu 1986, Uwilingiyimana yashinze koperative yo kuzigama no kuguriza mu bayobozi n'abarimu bagenzi be bo muri Kaminuza y'u Rwanda aho yigishaga, ibi bikaba byaramuteye gushimwa n'abayobozi bakuru b'igihugu, maze yoherezwa gukora muri Minisiteri y'Ubucuruzi mu 1989.

    Mu 1992 yinjiye mi ishyaka riharanira Demorakasi (MDR) ritavugaga rumwe na Leta. Nyuma y'amezi ane, yahise agirwa Minisitiri w'Uburezi na Dr. Nsengiyaremye Dismas wari Minisitiri w'Intebe, nyuma y'imishyikirano hagati ya Perezida Habyarimana n'amashyaka atanu ataravugaga rumwe na Leta.

    Ari ku buyobozi bwa Minisiteri y'Uburezi, Uwilingiyimana yibukirwa cyane ku buryo yakuyeho politiki y'iringaniza rishingiye ku moko ryabaga mu mashuri, ibi bikaba byaratumye yangwa na benshi mu bayobozi bari bafite ingengabitekerezo y' amacakubiri.

    Ku itariki 17 Nyakanga 1993, nyuma y'inama hagati ya Perezida Habyarimana n'amashyaka atavuga rumwe na Leta, Uwiringiyimana yabaye Minisitiri w'Intebe wa mbere w'umugore mu Rwanda, asimbuye Dr. Nsengiyaremye wari Minisitiri w'Intebe.

    Perezida Habyarimana yatoranyije Uwilingiyimana ngo abe Minisitiri w'Intebe kuko yumvaga azajya amuvugiramo, n'ubwo batari basanzwe bumvikana na mbere y'igihe. Ibi ariko si ko byagenze kuko Uwilingiyimana yakunze kwihagararaho, ndetse akaba yarigeze kubuza Habyarimana kumwita 'umugore', kuko 'atari umugore we'.
    Kugeza ubu, Uwilingiyimana abarwa nk'umwe mu ntwari z'u Rwanda, bitewe n'uruhare yagize mu kurwanya ikibi mu bihe byari bikomeye.

    Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe, yari umwe mu barwanya akarengane mu Rwanda, ndetse ntavuge rumwe na Perezida Habyarimana

    Uwilingiyimana yari umubyeyi w’abana bane, akaba yari azwi ku rugwiro yagiraga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-agathe-uwilingiyimana-wari-minisitiri-w-intebe-yishwe-urw-agashinyaguro

  • BPR yamuritse urukuta ruriho amazina y'abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Uru rukuta rwubatse ku cyicaro gikuru cy'iyi banki mu Mujyi wa Kigali. Rwanditseho amazina y'abakozi bayo babashije kumenyekana ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakorerega mu gihugu hose.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi banki, Mugisha Shema Xavier, yavuze ko uru rukuta rwashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no mu guharanira ko batazibagirana.

    Ati 'Nk'ibindi bigo twabuze abantu benshi, haba abakozi n'imiryango. Buri mwaka dufata umwanya wo kwibuka no guha agaciro abacu bazize jenoside. Uyu munsi hafunguwe ikimenyetso cy'urwibutso kiriho amazina y'abakozi 33 bahoze bakorera BPR Plc, ni ikimenyetso cy'ibyiringiro ku babuze ababo n'Abanyarwanda muri rusange ko abazize Jenoside bazahora bibukwa iteka.'

    Bitewe n'icyorezo cya Coronavirus, uyu muhango witabiriwe n'abantu bake bahagarariye abandi.

    Umukozi wa BPR, Nyirinkindi Donat, yatanze ubuhamya bw'inzira ikomeye yahuye nayo kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi azira uko Imana yamuremye.

    Yagize ati 'Ndibuka ko kuva mu 1973 twahuye n'ibibazo bikomeye kuko icyo gihe baradutwikiye, baranaduhungabanya cyane. No kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ntabwo twigeze tubona amahoro.'

    Yakomeje avuga uko muri Jenoside yari agiye kwicwa we n'umuryango we Imana igakinga akaboko ariko umwana w'uruhinja yari afite agakubitwa bikabije bikaza kumuviramo ubumuga.

    Ati 'Ubwo muri Jenoside twagiye duhungira ahantu hatandukanye, tuza kugera ahantu bagiye kutwica ariko ntibyaba gusa bafata umwana w'uruhinja twari dufite bamukubita hasi. Ntitwahise tumenya ko yangiritse ariko amaze gukura yaje kurwara baza gusanga yaragize ikibazo cy'umugongo n'ibindi bibazo biturutse kuri uko gukubitwa hasi.'

    Uhagararariye imiryango y'abari abakozi b'iyi banki bazize Jenoside, Ntabana Gaston, wari ufite mushiki we wayikoragamo, yavuze ko kubonaho izina rye byatumye yumva hari agaciro ahawe.

    Ati 'Ndashimira cyane BPR Plc kuba yaratekereje gushyiraho uru rukuta, nageze hariya mbonye izina rya mushiki wanjye na muramu wanjye n'izindi nshuti nari nzi numva ndishimye cyane. Ni igikorwa cyiza cyo gusubiza agaciro abazize jenoside.'

    Uwari uhagarariye Ibuka muri uyu muhango, Ngabo Brave Olivier, yashimiye BPR uburyo idahwema gukora ibikorwa bishyigikira binakomeza abacitse ku icumu.

    Ati 'Ibuka yantumye ngo mbashimire cyane kuko iyi ni inyikirizo ku ntero ivuga ngo ntukazime nararokotse. Nk'uko bigaragara ku nzibutso uwarokotse iyo abonye aho uwe yanditse bimwongerera imbaraga zo kubaho.'

    Yakomeje ashimira iyi banki uburyo idahwema gutanga umusanzu mu bikorwa bishyigikira abacitse ku icumu.

    Ati 'Mwakoze ibikorwa byinshi tutareka kubashimira birimo nko gufasha abacitse ku icumu no kubagabira, gusigasira amateka birimo gusana inzibutso no kwiga amateka ku bakozi banyu, turabashimira cyane.'

    Ngabo yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abitabiriye uyu muhango ko bagomba gufata iya mbere mu kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Muri iyi minsi duhanganye n'abapfobya Jenoside cyane baciye ku mbuga nkoranyambaga kandi natwe turazikoresha. Ntidukwiriye kwicara ngo tubarebere tuzi ukuri, dukwiye gukora ibishoboka byose ngo duhangane nabo.'

    Banki y'Abaturage yatangiye mu 1975. Ubu ifite amashami agera ku 137 n'aba-agent ba BPR Hafi barenga 330 mu gihugu hose.

    Ubwo urukuta ruriho amazina 33 y’abari abakozi ba BPR rwamurikirwaga

    Uru rukuta ruriho amazina 33 y’abahoze bakorera BPR Plc bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba BPR bunamira bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    BPR yibutse abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazizwa uko bavutse

    Uyu muhango witabiriwe n’abakozi bake mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus

    Uhagarariye imiryango y’abakozi ba BPR Plc bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntabana Gaston, yashimiye iyi banki kuba yarahaye agaciro abarimo abo mu muryango we

    Umukozi wa BPR Plc, Nyirinkindi Donat, yatanze ubuhamya bw’inzira ikomeye yanyuzemo mbere ya Jenoside no mu gihe yabaga

    Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, yari yitabiriye uyu muhango

    Uwari uhagarariye Ibuka, Ngabo Brave Olivier, yibukije ko buri wese agomba guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwari ahagarariye ubuyobozi bwa BPR Plc, Mugisha Shema Xvier, yavuze ko uru rukuta rwashyizweho mu gukomeza guha agaciro abazize Jenoside

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-yamuritse-urukuta-ruriho-amazina-y-abari-abakozi-bayo-bishwe-muri-jenoside

  • Umukinnyi ntiyatinyaga kwita mugenzi we bakinana inyenzi – Kayiranga Jean Baptiste #rwanda #RwOT

    Kayiranga Baptiste wakiniye akanatoza Ikipe y’Igihugu 'Amavubi’ na Rayon Sports, yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 umukinnyi atatinyaga kwita mugenzi we inyenzi.

    Gusa avuga ko mu byamufashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo ko yakinaga ndetse by’umwihariko akaba yari mu ikipe ikomeye.

    Jenoside yabaye Kayiranga Jean Baptiste akinira Rayon Sports, avuga ko mu kibuga wasangaga abakinnyi bitana inyenzi, hakaba kandi n’ivangura rishingiye ku turere mu makipe.

    Ati 'Mu irangamuntu ho habaga amoko, ariko mu byangombwa by’abakinnyi nta byabagaho kuko ntabyo nabonye, gusa nyine byabaga biri mu mitwe y’abantu. Wasangaga umukinnyi ku giti cye, ashaka umwanya, akazi cyangwa amafaranga cyangwa ashaka kugutsinda, yakwitaga umututsi cyangwa inyenzi bitewe na politiki yariho icyo gihe, akabyuririraho.'

    'Icyo gihe umuntu yashoboraga kukwita ati 'wa nyenzi we’ cyane urugamba rwo kubohora igihugu rwaratangiye. Mu kibuga kumwe mucyocyorana, gusa ntabwo ari ibintu byabaga ari indirimbo. Ntabwo byari ibintu byabaga mu bakinnyi b’ikipe imwe, niba mukina na Etincelles, byanze bikunze wasangaga ibyo bintu biri buze cyane, Nyanza, Rubavu byari ibintu bihanganye, Rayon Sports ikina na Mukungwa cyangwa Flash, ibyo bintu warabyumvaga rwose.'

    Kayiranga yakomeje avuga ko ibi bitabuzaga umukino kuba ndetse ukarangira kuko umukinnyi atashoboraga kubwira umusifuzi ko bamwise inyenzi.

    Ati 'Nahunze ubwo twari tumaze kubona imodoka ipakiye imirambo i Nyakabanda. Umuhungu twabanaga yari afite imodoka, tujya mu bice by’iwabo i Gitarama kuko twumvaga wenda ho hashobora kuba hari amahoro. Twahuye na bariyeri nk’eshatu cyangwa enye ariko dukoresha pasiporo kuko ho nta bwoko bwabagamo, dutanga n’amafaranga.'

    'Tugeze za Musambira, banshakiye imodoka kuko nari umukinnyi (wa Rayon Sports), bari bamenye, ni uko nkomeza i Gitarama mpurirayo n’umwe mu bagabo bari mu buyobozi bwa Rayon Sports, na we yarahungiyeyo, tujya i Cyangugu ariko nko mu matariki 10 Gicurasi yantegeye indege, njya muri Tanzania.'

    Kayiranga Baptiste yavuze ko Rayon Sports ariyo yamugaruye mu Rwanda mu 1995, imukuye mu Burundi, aho yari yarahamagawe n’umutoza Raoul Shungu wari muri Inter Stars.

    Ati 'Nagiye mu Burundi ari Raoul umpamagaje, yari afite ikipe bita Inter Stars ikomeye (n’ubu irahari), amaze kumenya ko mpari nsubirayo. Nahamaze nk’amezi atatu, baranamvuza kuko nari naravunitse, Rayon Sports yari irimo kwiyubaka iraza irantwara. Rayon Sports yantwaye inyibye.'

    Ku bijyanye n’abakinnyi bakinanaga bazize Jenoside mu 1994, Kayiranga avuga ko yamenye amakuru yabo ubwo yari agarutse mu Rwanda mu 1995, ashavuzwa cyane n’umwe mu bakinnyi bamufashaga muri Rayon Sports witwaga Munyangabo Longin.

    Ati 'Amakuru y’abapfuye nayamenye ngarutse i Kigali. Mu bo twakinanaga harimo uwitwaga Masaka, ni naho yakomokaga, yaje muri Rayon Sports maze amezi atatu cyangwa atanu nanjye nyigezemo. Hari undi witwa Munyangabo Longin, yakinaga nka Rutahizamu, na we yapfuye muri ibyo bihe, yari umukinnyi mwiza wihuta, yigeze no kujya gukora igeragezwa mu Bubiligi ntibyakunda, yari icyitegererezo cyanjye, yaranyubakaga cyane mu mupira w’amaguru. '

    Abandi bakinnyi uyu mutoza avuga ko atakwibagirwa harimo barumuna ba Tigana wakinaga muri Rayon Sports, barimo Martin na Gaturira ndetse n’umutoza wo muri Mukura Victory Sports witwaga Charles, wamufashaga cyane mu myitozo n’ubwo yari muri imwe mu makipe bari bahanganye, Kunde wo muri Kiyovu Sports n’abandi.

    Kayiranga Baptiste ukomoka i Murambi muri Rwamagana, yakiniye ikipe y’abana y’i Gikondo na APE Rugunga, aho nyuma y’imyaka ibiri gusa yahise abengukwa na Rayon Sports.

    Ati 'Hagati ya 1995 na 1996 nari ngiye kuva muri Rayon Sports njya muri Mukura, ariko ntibyakunda kuko Rayon Sports yahise yongera irangarura. Nshoboza Gérard wayoboraga Rayon Sports yarabimenye, ahita asubiza udufaranga Mukura yari impaye. Mu 1996 nagiye muri Tunisia nkinira Avenue Sportif de la Marsa imyaka ibiri, ngaruka muri Rayon Sports. '

    Nyuma yo guhagarika gukina mu 2000, yabaye umutoza wungirije Buuni Safari 'Brésilien’ na Raoul Shungu mbere y’uko akora amahugurwa y’ubutoza mu Budage, aho yavuye agaruka muri Rayon Sports yahesheje igikombe cya shampiyona nk’umutoza mukuru mu 2005.

    Yatoje kandi AS Kigali, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Mukura VS, Pépinière FC, Amavubi makuru, U-20, Amavubi y’abagore na Alliance Sports Club yo muri Tanzania.

    Kayiranga Jean Baptiste ni izina rizwi cyane muri ruhago, nawe yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/umukinnyi-ntiyatinyaga-kwita-mugenzi-we-bakinana-inyenzi-kayiranga-jean-baptiste

  • Uburyo Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe yishwe urw’agashinyaguro n’ingabo za FAR –

    Nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana, byari bizwi na benshi ko Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe yari mu mazi abira, kuko ari umwe mu bantu bari bararwanyije umugambi wo gutsemba Abatutsi wa Perezida Habyarimana na Leta ye.

    Ibi ni byo byatumye mu ijoro ry’urupfu rwa Perezida Habyarimana, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda, UNAMIR, zohereza ingabo kujya kurinda urugo rw’uyu wari Minisitiri w’Intebe, kugira ngo adaterwa n’abasirikare barindaga Habyarimana bari barahiriye kumwirenza.

    Mu ngabo zatabaye, harimo abasirikare batanu bakomokaga muri Ghana ndetse n’abandi 10 bakomokaga mu Bubiligi.

    Mu gitondo cyari bukurikireho, Minisitiri w’Intebe yari ateganyijwe kujya kuri Radio y’Igihugu agatanga amakuru ku rupfu rwa Perezida ndetse akanahumuriza abaturage.

    Mu myiteguro ya nyuma rero, uyu mubyeyi yafashe abana be abashyira se, nawe akomeza imyiteguro yo kujya gutanga ijambo kuri radio.

    Aha abasirikare barindaga Habyarimana batungutse, babanza kurasana bikomeye n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zarindaga urugo rwa Uwilingiyimana, birangira zitsinzwe ndetse zinatakaje abasirikare barimo Ababiligi 10.

    Amaze kubona ko nta yandi mahitamo afite, Uwilingiyimana yasohokanye n’umugabo we, Barahira Ignace, bitanguranwa kugira ngo baticanwa n’abana babo.

    Uburyo Karamage yahishe umurambo wa Uwilingiyimana

    Mu kiganiro na IGIHE, Karamaga Thadée wari ufite ipeti rya Kaporali mu Ngabo za FAR, akaba yarakoraga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, ashinzwe gushyingura abasirikare bitabye Imana, yasobanuye ko gahunda yo kwica Uwilingiyimana yaterwaga n’uko atumvikanaga na Perezida ndetse n’abasirikare bakuru, kuko yari ashyigikiye ishyirwaho rya Leta ihuriweho n’ubwo abandi batari babishyigikiye.

    Yagize ati “Gahunda yo kwimica yatewe n’uko atavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, ntabwo abasirikare bakuru bari bamwishimiye, babonaga abangamiye umugambi wo kwica Abatutsi”.

    Yavuze ko nyuma yo kwicwa, yakiriye umurambo we “Muri icyo gitondo, bamuzanye mu mbangukiragutabara, bamuryamishije ku kamatora gashya, bari bamwambuye guhera ku myenda y’imbere asigarana umupira ufite amabara w’amaboko maremare ahandi hose ntacyo yambaye. Bari bamurashe amasasu abiri, iryo mu mutwe no ku ibere, bamuzanye akivirirana ari kumwe n’umugabo we”.

    Nyuma yo kumwakirana n’umugabo we bari bazanye mu modoka, Karamaga yasabwe n’umuyobozi we kumushyingura ako kanya, gusa ibi bimwanga mu nda.

    Ati “Minisitiri w’intebe ni umuntu ukomeye, uba uzwi nk’Isi yose, rero nagize umutimanama, nkavuga nti ‘umuntu uzwi gutya kugira ngo afatwe ashyingurwe [mu buryo budakwiye], ibintu bishobora kuzankururira ishyano”.

    Karamaga nibwo yafashe icyemezo cyo guhindura ikipe yakoreshaga, iyari bukore nijoro ayishyira ku manywa mu gihe iyo ku manywa yayishyize nijoro, kugira ngo hatagira umenya ibyo ari guteganya akaba yamuvamo.

    Ibi byakozwe kandi mu gihe Karamaga yari yasabye umuyobozi we ko yaza gushyingura Uwilingiyimana ku mugoroba saa Munani, byose kugira ngo abone uko ategura uburyo bwiza bwo guhisha umurambo we.

    Yagize ati “Tukimara kuva ku buruhukiro, nagiye ku isanduku nari namushyizemo, nyinjiza munsi y’ameza ndamuhisha, noneho nkurura indi sanduku yarimo imirambo y’abasirikare, aba ari yo nerekana ko tugiye kumushyingura n’umugabo we”.

    Karamaga afite urwibutso kuri Uwilingiyimana. Ati “Yangaga akarengane, akanga ivangura, yaraciye politiki y’iringaniza, bigatuma bamwanga bavuga ko asuzugura Perezida Habyarimana”.

    Ku rundi ruhande, urugamba rwari rukomeje ndetse rugeze mu mahina, kuko ingabo za FPR zari zateye ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

    Mu guhunga, Karamaga avuga ko yasize yanditse ku mva ya Uwilingiyimana kugira ngo n’abandi bazayisanga bazamumenye, banamushyingure mu cyubahiro.

    Iki gikorwa cya Karamaga, cyashimishije umuryango wasigaye wa Uwilingiyimana, kuko umukobwa we Umuhoza Marie Christine, yavuze ko “Uwo musaza akwiye gushimirwa ibikorwa yakoze, kuba yaramenye umurambo w’umubyeyi wanjye”.

    Inshamake y’ubuzima bwa Agathe Uwilingiyimana

    Agathe Uwilingiyimana, yavutse ku wa 23 Gicurasi 1953, avukira mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.

    Amaze gutsinda ikizamini cya Leta cy’ amashuri abanza, yagiye kwiga mu ishuri rya Lycée Notre Dame Des Citeaux. Mu 1976, yahawe impamyabumenyi mu mibare n’ubutabire, ahita agirwa umwarimu w’imibare muri Ecole Sociale de Butare.

    Muri uwo mwaka kandi, yasezeranye na Barahira Ignace bari bariganye, baza kubyarana abana bane.

    Mu 1983, ubwo Uwilingiyimana yari afite imyaka 30 y’ amavuko, yabaye umwarimu w’imibare n’ubutabire muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda.

    Mu 1986, Uwilingiyimana yashinze koperative yo kuzigama no kuguriza mu bayobozi n’abarimu bagenzi be bo muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigishaga, ibi bikaba byaramuteye gushimwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, maze yoherezwa gukora muri Minisiteri y’Ubucuruzi mu 1989.

    Mu 1992 yinjiye mi ishyaka riharanira Demorakasi (MDR) ritavugaga rumwe na Leta. Nyuma y’amezi ane, yahise agirwa Minisitiri w’Uburezi na Dr. Nsengiyaremye Dismas wari Minisitiri w’Intebe, nyuma y’imishyikirano hagati ya Perezida Habyarimana n’amashyaka atanu ataravugaga rumwe na Leta.

    Ari ku buyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi, Uwilingiyimana yibukirwa cyane ku buryo yakuyeho politiki y’iringaniza rishingiye ku moko ryabaga mu mashuri, ibi bikaba byaratumye yangwa na benshi mu bayobozi bari bafite ingengabitekerezo y’ amacakubiri.

    Ku itariki 17 Nyakanga 1993, nyuma y’inama hagati ya Perezida Habyarimana n’amashyaka atavuga rumwe na Leta, Uwiringiyimana yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore mu Rwanda, asimbuye Dr. Nsengimana wari Minisitiri w’Intebe.

    Perezida Habyarimana yatoranyije Uwilingiyimana ngo abe Minisitiri w’Intebe kuko yumvaga azajya amuvugiramo, n’ubwo batari basanzwe bumvikana na mbere y’igihe. Ibi ariko si ko byagenze kuko Uwilingiyimana yakunze kwihagararaho, ndetse akaba yarigeze kubuza Habyarimana kumwita ’umugore’, kuko ’atari umugore we’.

    Kugeza ubu, Uwilingiyimana abarwa nk’umwe mu ntwari z’u Rwanda, bitewe n’uruhare yagize mu kurwanya ikibi mu bihe byari bikomeye.

    Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe, yari umwe mu barwanya akarengane mu Rwanda, ndetse ntavuge rumwe na Perezida Habyarimana

    Uwilingiyimana yari umubyeyi w’abana bane, akaba yari azwi ku rugwiro yagiraga

  • Samusure, Bamenya, Ndambati … Bahuriye mu ndirimbo itanga ihumure ku banyarwanda #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba filime nyarwanda bahurije hamwe imbaraga bakora indirimbo yiswe 'Mpore Rwanda’ ni mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Iyi ndirimbo akaba ari igitekerezo cy’umukinnyi wa filime ukomeye mu Rwanda, Kirenga Saphine aho yifashishije abakinnyi ba filime barimo Uwihoreye Mustapha uzwi nka Ndimbati muri Papa Sava; Ramadhan witiriwe filime 'Bamenya’ ari nawe wayihimbye n’abandi.

    Akaba ari indirimbo yasohotse mu gihe u Rwanda rwinjiye mu cyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni ku nshuro ya 27.

    Iyi ndirimbo kandi yaririmbwemo n’abandi nka Kalisa Ernest uzwi nka Samusure muri sinema, Saullah uzwi nka Samantha, Bazongere Rosine, Mam Zulou ukina muri filime ‘Seburikoko’ ari Murumuna wa Siperansiya n’abandi benshi.

    Iyi ndirimbo Mpore Rwanda, aba bakinnyi ba filime bakaba batanga ubutumwa bw’ihumure bw’uko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.

    Abakinnyi ba Sinema nyarwanda bahuriye mu ndirimbo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/samusure-bamenya-ndambati-bahuriye-mu-ndirimbo-itanga-ihumure-ku-banyarwanda

  • Nyanza: Nyuma y'amasaha arenga 24, abagabo babiri baguye mu musarani bakuwemo bapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye ahitwa kuri 40 mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza. Abaguyemo ni Tuyizere Xavier w'imyaka 37 y'amavuko na Mayira Thierry w'imyaka 26 y'amavuko.

    Ibikorwa by'ubutabazi byahise bitangira ariko kubakuramo birananirana kuko uwo mwobo baguyemo ari muremure kandi urimo umwanda dore ko wahoze ukoreshwa nk'umusarani.

    Inzego z'umutekano ku bufatanye n'ubuyobozi ndetse n'abaturage bamaze amasaha menshi bagerageza kubakuramo ariko kuri uyu wa Gatanu bwira batabibashije, basubika igikorwa biyemeza kugisubukura kuri uyu Gatandatu mu gitondo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021 ahagana 11:30 ni bwo uwa mbere bamukuyemo bakoresheje uburyo bwo gusuka amazi muri uwo mwobo, bari babanje gukuramo umwanda wose.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko byabasabye kubanza gukura umwanda wose muri uwo mwobo, barangije basukamo amazi yuzuye kugira ngo imirambo irerembe hejuru.

    Ati 'Twashyize amazi mu mwobo kugira ngo barerembe. Imodoka ya RIB igiye gutwara imirambo yabo kwa muganga.'

    Tuyizere Xavier apfuye asize abana batatu naho Mayira Thierry yari ingaragu.

    Inkuru wasoma: Nyanza: Abagabo babiri baguye mu cyobo cy'umusarane bagiye kuviduramo ifumbire

    Uyu mwobo abagabo baguyemo umaze igihe ukoreshwa nk’umusarane

    Bakuwe muri uyu mwobo bapfuye nyuma y’amasaha arenga 26

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-nyuma-y-amasaha-arenga-24-abagabo-babiri-baguye-mu-musarani-bakuwemo

  • Nyanza: Nyuma y’amasaha arenga 24, abagabo babiri baguye mu musarani bakuwemo bapfuye –

    Byabereye ahitwa kuri 40 mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza. Abaguyemo ni Tuyizere Xavier w’imyaka 37 y’amavuko na Mayira Thierry w’imyaka 26 y’amavuko.

    Ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira ariko kubakuramo birananirana kuko uwo mwobo baguyemo ari muremure kandi urimo umwanda dore ko wahoze ukoreshwa nk’umusarani.

    Inzego z’umutekano ku bufatanye n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bamaze amasaha menshi bagerageza kubakuramo ariko kuri uyu wa Gatanu bwira batabibashije, basubika igikorwa biyemeza kugisubukura kuri uyu Gatandatu mu gitondo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021 ahagana 11:30 ni bwo uwa mbere bamukuyemo bakoresheje uburyo bwo gusuka amazi muri uwo mwobo, bari babanje gukuramo umwanda wose.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko byabasabye kubanza gukura umwanda wose muri uwo mwobo, barangije basukamo amazi yuzuye kugira ngo imirambo irerembe hejuru.

    Ati “Twashyize amazi mu mwobo kugira ngo barerembe. Imodoka ya RIB igiye gutwara imirambo yabo kwa muganga.”

    Tuyizere Xavier apfuye asize abana batatu naho Mayira Thierry yari ingaragu.

    Inkuru wasoma: Nyanza: Abagabo babiri baguye mu cyobo cy’umusarane bagiye kuviduramo ifumbire

    Uyu mwobo abagabo baguyemo umaze igihe ukoreshwa nk’umusarane

    Bakuwe muri uyu mwobo bapfuye nyuma y’amasaha arenga 26

    [email protected]


  • Umuyobozi wa Kaminuza ya UTAB yeguye –

    Bivugwa ko uyu muyobozi yamaze gushyikiriza ubwegure bwe Musenyeri Nzakamwita Servilien usanzwe ahagarariye iyi kaminuza mu mategeko.

    Musenyeri Nzakamwita yabwiye IGIHE ko hashize ibyumweru birenga bibiri yakiriye ubwegure bwa Dr Ndahayo ariko ko atarabushyikiriza abanyamuryango.

    Ati “Nibyo yarabunshyikirije hashize ibyumweru nka bibiri cyangwa bitatu, ntabwo ubwegure bwe ndabushyikiriza inama ya bene ikigo, yabonye indi mirimo, n’ubundi yari yarabitubwiye ko ashobora kuzahabwa indi mirimo ariko ko igihe atarayihabwa yadufasha.”

    Musenyeri Nzakamwita yavuze ko ubu uyu muyobozi ariwe ukiri kuyobora iyi kaminuza ariko ko yabateguje ko vuba aha azagenda akaba ari nayo mpamvu bari gushakisha undi muyobozi wazamusimbura mu minsi ya vuba.

    Musenyeri Nzakamwita yavuze ko kandi uyu muyobozi ateguye kubera impamvu runaka nkuko byavugwaga ahubwo ko ari indi mirimo yahawe na leta bikaba ngombwa ko asezera. Yavuze ko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri hazatumizwa inama y’abanyamuryango kugira ngo bemeze ubwegure bwe banashyireho undi muyobozi mushya.

    Yavuze ko uwari Umuyobozi w’iyi Kaminuza yari umukorerabushake ngo kuko n’ubundi asanzwe ari umunyamuryango wari waremeye kubafasha ubwo hakurwagaho abayobozi bayiyoboraga mu mpera z’umwaka wa 2019.

    Dr Ndahayo yagizwe Umuyobozi w’agateganyo wa Kaminuza ya UTAB tariki ya 16 Gashyantare 2020, asimbuye undi w’agateganyo witwa Dr Niyonzima Eliezer wari washyizweho nyuma y’inkundura y’ibibazo byagaragaraga muri iyi Kaminuza yayoborwaga na Prof Nyombayire.

    Kaminuza ya UTAB yashinzwe n’abakomoka i Gicumbi

  • Umuyobozi wa Kaminuza ya UTAB yeguye – #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko uyu muyobozi yamaze gushyikiriza ubwegure bwe Musenyeri Nzakamwita Servilien usanzwe ahagarariye iyi kaminuza mu mategeko.

    Musenyeri Nzakamwita yabwiye IGIHE ko hashize ibyumweru birenga bibiri yakiriye ubwegure bwa Dr Ndahayo ariko ko atarabushyikiriza abanyamuryango.

    Ati 'Nibyo yarabunshyikirije hashize ibyumweru nka bibiri cyangwa bitatu, ntabwo ubwegure bwe ndabushyikiriza inama ya bene ikigo, yabonye indi mirimo, n'ubundi yari yarabitubwiye ko ashobora kuzahabwa indi mirimo ariko ko igihe atarayihabwa yadufasha.'

    Musenyeri Nzakamwita yavuze ko ubu uyu muyobozi ariwe ukiri kuyobora iyi kaminuza ariko ko yabateguje ko vuba aha azagenda akaba ari nayo mpamvu bari gushakisha undi muyobozi wazamusimbura mu minsi ya vuba.

    Musenyeri Nzakamwita yavuze ko kandi uyu muyobozi ateguye kubera impamvu runaka nkuko byavugwaga ahubwo ko ari indi mirimo yahawe na leta bikaba ngombwa ko asezera. Yavuze ko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri hazatumizwa inama y'abanyamuryango kugira ngo bemeze ubwegure bwe banashyireho undi muyobozi mushya.

    Yavuze ko uwari Umuyobozi w'iyi Kaminuza yari umukorerabushake ngo kuko n'ubundi asanzwe ari umunyamuryango wari waremeye kubafasha ubwo hakurwagaho abayobozi bayiyoboraga mu mpera z'umwaka wa 2019.

    Dr Ndahayo yagizwe Umuyobozi w'agateganyo wa Kaminuza ya UTAB tariki ya 16 Gashyantare 2020, asimbuye undi w'agateganyo witwa Dr Niyonzima Eliezer wari washyizweho nyuma y'inkundura y'ibibazo byagaragaraga muri iyi Kaminuza yayoborwaga na Prof Nyombayire.

    Kaminuza ya UTAB yashinzwe n'abakomoka i Gicumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-wa-kaminuza-ya-utab-yeguye

  • Abakinnyi ba Sinema Nyarwanda bahuriye mu ndirimbo yo kwibuka_ Video #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba sinema Nyarwanda batandukanye  bahuriye mu ndirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'i 1994 itanga ubutumwa bwo kwihanganisha ababuze ababo muri ibi bihe byo kwibuka.

    Abakinnyi ba filime ntibakunze kugaragara cyane mu bijyanye no kuririmba ariko iyo gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 igeze  rimwe na rimwe bishyira hamwe bagakora indirimbo.

    Uyu mwaka wa 2021 abakina sinema nyarwanda bishyize hamwe bakora indirimbo yitwa' Impore Rwanda' iyi ndirimbo igaragaramo abakinnyi barimo: Ndimbati, Samusure, Rosine, Samanta, Kibonge, Kantengwa, Tajino, Karimu, Siperansiya na Bamenya ndetse n'abandi benshi batandukanye.

    Indirimbo ' Impore Rwanda'  irimo amateka ya Jenoside n'ubutumwa bw'aho u Rwanda ubu rugeze no guhamagarira isi kumenya ibyabaye ngo bitanzongera kuba ukundi.

    Kanda hano urebe amashusho y' indirimbo ' Impore Rwanda' y' abakinnyi ba Sinema Nyarwanda.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/10/abakinnyi-ba-sinema-nyarwanda-bahuriye-mu-ndirimbo-yo-kwibuka_-video/