Category: Uncategorized

  • Gasabo: Agahinda k’abarokotse Jenoside nyuma y’amafaranga y’imitungo yabo yanyerejwe na ba gitifu –

    Bavuga ko ibi byabayeho ubwo Akarere ka Gasabo kayoboragwa n’uwitwa Rwamurangwa Stephen ndetse ko yari yaramaze kugezwaho iki kibazo.

    Bamwe muri aba baturage babwiye IGIHE ko abagabo babiri bahoze bayobora Akagari ka Butare gaherereye mu Murenge wa Nduba aribo bariye amafaranga yabo agera kuri 1.800.000.

    Bavuga ko aya mafaranga bari barayishyuwe n’ababangirije imitungo muri Jenoside mu rwego rwo kwiyunga, ariko aba bayobozi bakaba barayariye cyane ko aribo bayishyurwaga nk’abahesha batari ab’umwuga kugira ngo bayashyikirize abo yari agenewe.

    Bemeza ko kuba aya mafaranga batarayabonye ari bimwe mu bishobora kudindiza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bitewe n’uko basa nk’aho batabonye ubutabera.

    Umwe mu barokotse yagize ati “Bo bahitaga bayikoreshereza noneho nyuma baza kubahindura bagenda bayajyanye.”

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nduba, Ndagijimana Théoneste, we ahamya ko kuba hari abarokotse batari babona ayo mafaranga bari bishyuwe n’ababahemukiye, yajyanywe n’abahoze ari abayobozi babo bishobora kudindiza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Nk’uko mubizi ba gitifu ni abahesha b’inkiko batari ab’umwuga rero bajyaga bishyuza amafaranga y’abarokotse mu kwishyura imitungo bityo baza kubahindura bajya gukorera ahandi bagenda bayajyanye ntibigera bayagarura, rero ku bumwe n’ubwiyunge urumva wakwiyunga n’umuntu utarabona ubutabera?.”

    Yakomeje agira ati “Ubutabera ntabwo bwigeze buboneka kuko iyo imanza zabaye zikanarangira ubutabera bugaragara ko bwabonetse iyo umuntu amaze guhabwa ibyo yatsindiye cyangwa ibyo urukiko rwamuhesheje.”

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogène, na we yemeza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buzi iki kibazo akanashimangira ko bifuza ko abarokotse bakwishyurizwa amafaranga yabo.

    Ati “Ni Abanyamabanga Nshingwabikorwa bagiye basimburana bayariye, twe twifuza ko abo baturage bakwishyurizwa abo babaririye ibyabo, ababyangije barishyuye baraniyunga ariko abari mu nzego bari bahagarariye ubuyobozi basa nk’aho bayigeneyemo ahari nk’igihembo cyangwa aribo bishyuwe imitungo yabo bangirijwe.”

    IGIHE yahamagaye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, imubaza ibijyanye n’aya mafaranga n’aho bigeze bakurikirana abayobozi bayariye, avuga ko iki kibazo atakizi.


  • Uburyo bwiza bwo kumenya u Rwanda ni ukururwanirira – Maj Gen Bayingana –

    Maj Gen Bayingana wigeze kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yavuze ko amasomo atangwa mu itorero afite umumaro ukomeye cyane kuko abaryitabira bigishwa impamvu bagomba kurwanirira igihugu cyabo.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, gifite insanganyamatsiko igira iti “Tuzirikane aho twavuye n’aho tugana”, Maj Gen Bayingana yavuze ko Ubunyarwanda butigishwa mu ishuri ahubwo buba ku mutima w’umuntu.

    Yagize ati “Kugira ngo utoze umuntu amenye u Rwanda, amenye Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe amateka yayo, burya ntabwo byigishwa mu ishuri ni ibyo mu mutima burya. Bivuze ko uburyo bwiza ni ukujya ahantu nakwita nka laboratwari y’ubunyarwanda kugira ngo uhajyanywe abashe kubyumva.”

    Yakomeje agira ati “Ntibazanakubeshye ngo wakwigisha umwana, ngo ufate integanyanyigisho ndende ngo umwigishe u Rwanda kuva mu myaka runaka kuzamuka […] ntabwo aribyo bikenewe, yanabikora bikanamurambira. Ahubwo muhe iby’ingenzi.”

    Maj Gen Bayingana asobanura ko nk’umuntu wavukiye ndetse agakurira mu buhungiro, atari azi igihugu cye ariko yamenye ubwenge bamubwira u Rwanda ku buryo igihe yinjiye mu rugamba rwo kururwanirira yahise arumenya.

    Ati “Uburyo bwiza bwo kugira ngo umenye u Rwanda ugomba kururwanirira. Wakoresha amasasu, wakoresha uburyo bwo kugira ngo uruteze imbere, uruvugire mu Rwanda no hanze, iyo ugiye muri urwo rugamba rwo kurwanirira u Rwanda uhita urumenya uwo mwanya.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rutanga icyizere kuko ari narwo rusigaye rugaragara mu rugamba rwo kubaka igihugu rubinyujije mu kwihangira imirimo n’ibindi.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Maj Gen Bayingana Emmanuel

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rutanga icyizere kuko ari narwo rusigaye rugaragara mu rugamba rwo kubaka igihugu

    Amafoto: RBA


  • Uburyo bwiza bwo kumenya u Rwanda ni ukururwanirira – Maj Gen Bayingana – #rwanda #RwOT

    Maj Gen Bayingana wigeze kuba Visi Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Itorero yavuze ko amasomo atangwa mu itorero afite umumaro ukomeye cyane kuko abaryitabira bigishwa impamvu bagomba kurwanirira igihugu cyabo.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, gifite insanganyamatsiko igira iti “Tuzirikane aho twavuye n'aho tugana”, Maj Gen Bayingana yavuze ko Ubunyarwanda butigishwa mu ishuri ahubwo buba ku mutima w'umuntu.

    Yagize ati 'Kugira ngo utoze umuntu amenye u Rwanda, amenye Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe amateka yayo, burya ntabwo byigishwa mu ishuri ni ibyo mu mutima burya. Bivuze ko uburyo bwiza ni ukujya ahantu nakwita nka laboratwari y'ubunyarwanda kugira ngo uhajyanywe abashe kubyumva.'

    Yakomeje agira ati 'Ntibazanakubeshye ngo wakwigisha umwana, ngo ufate integanyanyigisho ndende ngo umwigishe u Rwanda kuva mu myaka runaka kuzamuka […] ntabwo aribyo bikenewe, yanabikora bikanamurambira. Ahubwo muhe iby'ingenzi.'

    Maj Gen Bayingana asobanura ko nk'umuntu wavukiye ndetse agakurira mu buhungiro, atari azi igihugu cye ariko yamenye ubwenge bamubwira u Rwanda ku buryo igihe yinjiye mu rugamba rwo kururwanirira yahise arumenya.

    Ati 'Uburyo bwiza bwo kugira ngo umenye u Rwanda ugomba kururwanirira. Wakoresha amasasu, wakoresha uburyo bwo kugira ngo uruteze imbere, uruvugire mu Rwanda no hanze, iyo ugiye muri urwo rugamba rwo kurwanirira u Rwanda uhita urumenya uwo mwanya.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rw'uyu munsi rutanga icyizere kuko ari narwo rusigaye rugaragara mu rugamba rwo kubaka igihugu rubinyujije mu kwihangira imirimo n'ibindi.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira mu Kirere, Maj Gen Bayingana Emmanuel

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko urubyiruko rw'uyu munsi rutanga icyizere kuko ari narwo rusigaye rugaragara mu rugamba rwo kubaka igihugu

    Amafoto: RBA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-bwiza-bwo-kumenya-u-rwanda-ni-ukururwanirira-maj-gen-bayingana

  • Miss World yafunzwe azira gukomeretsa mugenzi we wa Sri Lanka yagombaga kwambika ikamba #rwanda #RwOT

    Pushpika De Silva watsindiye kuba “Miss Sri Lanka”ku Cyumweru ndetse uyu Jurie niwe wagombaga kumwambika ikamba ariko yanga kurimwambika amushinja ko yatandukanye n'umugabo.

    Uyu Jurie yakoze amahano yanga kwambika Kamba De Silva avuga ko adakwiriye kwambara ikamba kubera ko yatandukanye n'umugabo.

    Miss Sri Lanka ni kamwe mu duce tugize Miss World irushanwa rya Miss World yo mu bagore bubatse ingo.Ibihugu byatoye abo ba miss bihurira hamwe bigatora Miss World.

    Miss Pushpika De Silva w'imyaka 31 yegukanye ikamba rya 2020/2021 mu muhango wabereye ahitwa Nelum Pokuna Mahinda Rajapaksa muri Colombo,kuwa 04 Mata 2021.

    Ubwo bahamagaraga Miss Caroline Jurie wari watwaye ikamba riheruka,yahise afata mikoro avuga ko igisonga cya mbere aricyo kigombwa kwambara ikamba kuko afite umugabo.

    Yagize ati 'Hari itegeko ko mwese mugomba kuba mufite abagabo aho gutandukana nabo.Ikamba ryambika igisonga cya mbere.'

    De Silva yahise ava ku rubyiniro afite ikimwaro kinshi ariko abashinzwe gutegura irushanwa bahise bamugarura bemeza ko atigeze atandukana n'umugabo.

    Uyu mugore akimara guhemukirwa kuri uru rwego,ku munsi wakurikiyeho yahise yandika kuri Facebook ko atigeze atandukana n'umugabo we ahubwo babatandukanyije.

    Uyu De Silva yavuze ko imyitwarire ya Caroline Jurie idakwiriye kuko nta mugore muzima ngo wakura ikamba ku mutwe w'uwaritsindiye akariha undi mu buryo budakwiriye.

    Abategura irushanwa basabye abafana imbabazi bavuga ko imyitwarire ya Jurie yabababaje ndetse ko De Silva atatandukanye n'umugabo nkuko byavuzwe.

    Miss Pushpika De Silva,yarakomeretse ubwo yakurwagamo iri Kamba ku ngufu ngo rihabwe undi byatumye ahita ajyanwa kwa muganga ariyo mpamvu Polisi yaje gufunga Jurie.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/miss-world-yafunzwe-azira-gukomeretsa-mugenzi-we-wa-sri-lanka-yagombaga

  • Rusizi: Abatuye ku musozi Padiri Nahimana avukaho bamugaragaje nk'uwahombeye igihugu – #rwanda #RwOT

    Padiri Nahimana yavukiye mu Ntara y'Uburengerazuba mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Nzahaha mu Kagari ka Kigenge, Umudugudu wa Karangizwa mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

    Uyu mugabo akunze kumvikana mu magambo apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi yifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye aho aba mu mahanga.

    Mukuru wa Nahimana Thomas, Musabyimana Modetse, yabwiye RBA ko yitandukanyije n'ibitekerezo bya murumuna we ahubwo amusaba guca ukubiri nabyo agahitamo gutaha mu Rwanda.

    Ati 'Ibyo ni ibitekerezo bye wenda Imana izabimukuremo kuko njye ntabwo napfobya Jenoside yarabaye ndi mukuru mbirebesha amaso. Njye nk'umuvandimwe ubwo uwo muntu namwumvaho iki, ntabwo nakumva ibyo avuga kuko si mba nkeneye no kubyumva, icyo mba nshaka ni amahoro.'

    Yakomeje agira ati 'Akwiye gutaha, akitandukanya n'izo mbuga nkoranyambaga, agataha akubaka u Rwanda kimwe n'abandi banyarwanda bose dore ko tuba dufite amahoro asesuye. Ibyo abo hanze bavuga ntaho bihuriye, dufite amahoro ahoraho.'

    Uretse umuvandimwe we ariko abatuye kuri uwo musozi, baterwa ipfunwe n'ibikorwa bye byimakaza amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagashimangira ko yahombeye igihugu na Kiliziya.

    Umwe yagize ati 'Byaduteye isoni cyane nk'umusaseridoti wakabaye yigisha abanyarwanda, akabigisha kubana neza mu bumwe n'ubwiyunge ahubwo ni we ufata iya mbere mu gutinyuka gahunda z'abanyarwanda.'

    Umuvandimwe we yunzemo ati 'Yabereye ikirumbo igihugu […] byaduteye ipfunwe.'

    Umuyobozi w'umudugudu Nahimana avukamo, Mporayonzi Jean Baptiste, yavuze ko we n'abo bafatanyije kuyobora, barajwe inshinga n'iterambere ry'abaturage, ko nta mwanya babona wo kuvuga kuri Nahimana, ngo byaba bisa no guta igihe.

    Padiri Nahimana Thomas w'imyaka 50 yahungiye mu Bufaransa mu 2005. Ni umwe mu banyarwanda baba mu mahanga usigaye wifashisha imbuga nkoranyambaga mu gukwiza ibihuha no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yari umwe mu bahanga igihugu cyari gifite, yize mu Iseminari nto ya Nyundo, akomereza mu Nkuru ya Nyakibanda aho yarangirije mu 1996 aza kuba Padiri mu 1999.

    Mu 2017 ubwo habagaho amatora ya Perezida wa Repubulika, yatangaje ko aziyamamariza uyu mwanya gusa nyuma biza kugaragara ko cyari igihuha.

    Padiri Nahimana Thomas akunze kurangwa n’amagambo abiba amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abatuye-ku-musozi-padiri-nahimana-avukaho-bamugaragaje-nk-uwahombeye

  • Nyanza : Abagabo baguye mu musarani bakuwemo nyuma y’umunsi umwe bapfuye #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bitwa Tuyizere Xavier w’imyaka 37 y’amavuko na Mayira Thierry w’imyaka 26 y’amavuko, bombi bari baguye muri uriya musarani bariho bakuramo umwanda (ibizwi nko kuvidura) mu gitondo cy’ejo hashize ku wa Gatanu tariki 09 Mata 2021 agahana saa mbiri n’igice (08:30).

    Inzego zirimo iz’umutekano zahise zihutira kuhagera ngo zibakuremo ariko bibanza kunanirana, bakaba bakuwemo uyu munsi ku wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021 ahagana saa tanu z’amanywa (11:00) bombi bapfuye.

    Tuyizere Xavier asize abana batatu mu gihe mugenzi we Mayira Thierry yari atarubaka. Imirambo yabo ikaba yajyanywe kwa muganga.

    Bizimana Egide uyobora uriya Murenge wa Busasamana avuga ko babanje gukura umwanda wose muri uriya musarani ubundi bagashyiramo amazi kugira ngo imirambo yabo irerembe.

    Umwe mu baturage wabonye biriya biba ejo hashize, yari yavuze ko umwe muri ba nyakwigendera yagiye mu musarani mu mwobo kuvidura, yagerayo agahera umwuka agahita atabaza mugenzi we wari wasigaye hejuru na we yajyamo agahita aheramo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Abagabo-baguye-mu-musarani-bakuwemo-nyuma-y-umunsi-umwe-bapfuye

  • Rusizi: Abatuye ku musozi Padiri Nahimana avukaho bamugaragaje nk’uwahombeye igihugu –

    Padiri Nahimana yavukiye mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Nzahaha mu Kagari ka Kigenge, Umudugudu wa Karangizwa mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

    Uyu mugabo akunze kumvikana mu magambo apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi yifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye aho aba mu mahanga.

    Mukuru wa Nahimana Thomas, Musabyimana Modetse, yabwiye RBA ko yitandukanyije n’ibitekerezo bya murumuna we ahubwo amusaba guca ukubiri nabyo agahitamo gutaha mu Rwanda.

    Ati “Ibyo ni ibitekerezo bye wenda Imana izabimukuremo kuko njye ntabwo napfobya Jenoside yarabaye ndi mukuru mbirebesha amaso. Njye nk’umuvandimwe ubwo uwo muntu namwumvaho iki, ntabwo nakumva ibyo avuga kuko si mba nkeneye no kubyumva, icyo mba nshaka ni amahoro.”

    Yakomeje agira ati “Akwiye gutaha, akitandukanya n’izo mbuga nkoranyambaga, agataha akubaka u Rwanda kimwe n’abandi banyarwanda bose dore ko tuba dufite amahoro asesuye. Ibyo abo hanze bavuga ntaho bihuriye, dufite amahoro ahoraho.”

    Uretse umuvandimwe we ariko abatuye kuri uwo musozi, baterwa ipfunwe n’ibikorwa bye byimakaza amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagashimangira ko yahombeye igihugu na Kiliziya.

    Umwe yagize ati “Byaduteye isoni cyane nk’umusaseridoti wakabaye yigisha abanyarwanda, akabigisha kubana neza mu bumwe n’ubwiyunge ahubwo ni we ufata iya mbere mu gutinyuka gahunda z’abanyarwanda.”

    Umuvandimwe we yunzemo ati “Yabereye ikirumbo igihugu […] byaduteye ipfunwe.”

    Umuyobozi w’umudugudu Nahimana avukamo, Mporayonzi Jean Baptiste, yavuze ko we n’abo bafatanyije kuyobora, barajwe inshinga n’iterambere ry’abaturage, ko nta mwanya babona wo kuvuga kuri Nahimana, ngo byaba bisa no guta igihe.

    Padiri Nahimana Thomas w’imyaka 50 yahungiye mu Bufaransa mu 2005. Ni umwe mu banyarwanda baba mu mahanga usigaye wifashisha imbuga nkoranyambaga mu gukwiza ibihuha no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yari umwe mu bahanga igihugu cyari gifite, yize mu Iseminari nto ya Nyundo, akomereza mu Nkuru ya Nyakibanda aho yarangirije mu 1996 aza kuba Padiri mu 1999.

    Mu 2017 ubwo habagaho amatora ya Perezida wa Repubulika, yatangaje ko aziyamamariza uyu mwanya gusa nyuma biza kugaragara ko cyari igihuha.

    Padiri Nahimana Thomas akunze kurangwa n’amagambo abiba amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • APR ifite shampiyona na yo yahawe uburenganzira bwo gusubukura imyitozo #rwanda #RwOT

    Ubu burenganzira FERWAFA ibutanze nyuma yo gusura aho ikipe ya APR FC izaba muri iyi minsi hitegurwa isubukurwa rya shampiyona aho biteganyijwe ko izasubukurwa guhera ku itariki ya 1 Gicurasi 2021 kugeza ku ya 29 Kamena 2021.

    Bashingiye ku igenzura ryakozwe n’Akanama ka FERWAFA gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, aka kanama kasuye APR FC kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Mata 2021, aha bahise bamenyesha APR FC ko bahawe uburenganzira bwo gusubukura imyitozo.

    Muri iyi baruwa kandi bamenyesheje APR FC ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020 ko mbere y’uko ikipe isubira mu mwiherero buri wese agomba kuzabanza kwipimisha COVID-19.

    Muri rusange iri genzura ryibanda ku kureba ko aho ikipe izakorera umwiherero ko hujuje iby’ibanze byose bikenewe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Kugeza ubu mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona, ikipe ya APR FC iri mu itsinda rya mbere hamwe na AS Muhanga, Bugesera FC ndetse na Gorilla FC.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/APR-ifite-shampiyona-na-yo-yahawe-uburenganzira-bwo-gusubukura-imyitozo

  • #Kwibuka27: Jehovah Jireh yakoze indirimbo ih… – #rwanda #RwOT

    Mu 2000 ni bwo yaje gusa n’iyagutse ari nabwo yatangiye gukora nka korali ariko nta zina ifite nk’uko korali zose ziba zifite amazina. Icyo gihe yitwaga korali y’abanyeshuri biga ku mugoroba. Mu 2005 ni bwo yiswe izina yitwa Jehovah Jireh ikomeza umurimo w’ivugabutumwa. Mu 2010 ni bwo benshi bayimenye binyuze kuri Album ya mbere yitwa ‘Ingoma ya Kristu ntizahanguka’, ni Album yakunzwe na benshi yiganjemo indirimbo nka ‘Gumamo’, ‘Kugira ifeza’ nizindi.

    Buri uko umwaka utashye, mu gihe nk’iki cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jehovah Jireh choir itegura indirimbo irimo amagambo ahumuriza abanyarwanda, abasubizamo ibyiringiro kandi banashimira Imana yakomeje kuba hafi Abanyarwanda muri uru rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jehovah Jireh bati “Benshi muri twe, Genocide yabaye tukiri abana, nyuma y’uko RPA iyihagaritse, nta cyizere cyo kongera kubaho cyagaragaraga, ariko Imana yagize neza: imfubyi zarakuze (…),aha rero iyo turebye imirimo Imana yakoreye abanyarwanda muri rusange n’abagize Jehovah Jireh by’umwihariko, bidutera kwibuka iyo Mana irera,aho ababyeyi batari ikahaba ku bw’umugambi wayo mwiza kuri twe”.

    Bakomeje bagira bati “Iyi ndirimbo twasohoye yitwa “WAGARUYE UMUCYO”, Twabwiraga Imana tuyishimira ko yagaruye Umucyo mu Rwanda nyuma y’uko twaciye mu mwijima w’icuraburindi, umuntu ataka adafite uwo atakira, abana barira badafite ubahoza kuko abagakoze ibyo, Genocide yakorewe abatutsi yarabajyanye, ariko Imana yatubereye umuhoza, tuzakomeza dutwaze, kugeza ku ndunduro”.

    “Turashima Imana yadushoboje gukora kandi iyo ndirimbo muri ibi bihe bitoroshye bya Covid-19, ni ibintu bitoroshye, ariko kandi ntabwo byatubuza gutekereza no kwibuka abacu bagiye tukibakeneye. Iki cyorezo cyatumye umwaka ushize tutabasha gukora indirimbo nk’izi kuko muribuka ko bwo twari muri ‘Guma mu rugo’, ariko mbere mu 2019 nabwo twari twakoze indi yitwa “Ndagukomeje”.

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA JEHOVAH JIREH CHOIR

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104673/kwibuka27-jehovah-jireh-yakoze-indirimbo-wagaruye-umucyo-ihumuriza-abantu-muri-iki-gihe-cy-104673.html

  • Abaguze za nkweto za shitani zirimo igitonyanga cy'amaraso y'umuntu basabwe kuzisubiza #rwanda #RwOT

    Izi nkweto za siporo zavuzweho cyane, zaguzwe umuguru umwe ku $1,018 (agera kuri miliyoni y'u Rwanda) ni izo mu bwoko bwa Nike Air Max 97s zavuguruwe. Imiguru 666 niyo yakozwe iragurishwa uretse umwe gusa.

    MSCHF izasubiza amadorari yose abaziguze kugira ngo zive ku isoko, nk'uko Nike ibivuga.

    Ibi ni ubwumvikane bwo kurangiza ikirego cyo kuvogera ibikorwa byayo cyari cyatanzwe na Nike.

    Izi nkweto zari zakozwe na ririya tsinda ry'abanyabugeni ry'i Brooklyn muri New York rifatanyije n'umuhanzi wa rap Lil Nas X, ari nawe wasigaranye umuguru wa nyuma w'izi nkweto ngo azawuhe uwo ashaka.

    MSCHF ariko ivuga ko izagumana umuguru umwe wari usigaye.

    Nta yandi makuru arambuye yatanzwe ku bwumvikane bwabayeho, burimo n'inkweto ziswe “Jesus Shoes” zakozwe na MSCHF mu 2019 nabwo bahereye kuri Air Max 97.

    Mu itangazo ryasohowe na Nike igira iti: “MSCHF yahinduye izi nkweto itabyemerewe na Nike. Nike nta sano ifitanye n'Inkweto za Shitani cyangwa Inkweto za Yezu,”

    Inkweto zihinduye zikorwa n'abanyabugeni ziba ari nkeya kandi zigahenda cyane, ntabwo hazwi neza abazazigarura n'abazemera kuzigarura.

    Mu cyumweru gishize, Nike yareze MSCHF ivuga ko “Inkweto za Shitani zizateza urujijo ku isoko bigatuma habaho kwibeshya mu guhuza” MSCHF na Nike. Ariko MSCHF ivuga ko izo nkweto ari “ibikorwa bicyeya by'ubugeni” kandi bidateje urujijo.

    David Bernstein, wari uhagarariye MSCHF mu rubanza yavuze ko ubutumwa bw'ubugeni bwatangwaga kuri izi nkweto “bwakabirijwe” mu kirego cya Nike.

    Mu itangazo yasohoye yavuze ko “MSCHF yishimiye ko habaye ubwumvikane kuri iki kirego”.

    Abo banyabugeni bavuga ko izi nkweto mu cyumweru gishize zaguzwe mu gihe kitarenze umunota umwe.

    Izi nkweto z'umukara n'umutuku zagaragaye bwa mbere ku wa mbere ushize mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa mbere yaho.

    Mu mashusho y'iyo ndirimbo, uyu muhanzi aboneka yinyereza ku cyuma babyiniraho (stripper pole) kiva mu ijuru kijya mu kuzimu, yambaye izi nkweto.

    Umurongo wa Bibiliya uri kuri izi nkweto Luka 10:18 ugira uti: – “Arababwira ati, 'Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n'umurabyo.'”

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/abaguze-za-nkweto-za-shitani-zirimo-igitonyanga-cy-amaraso-y-umuntu-basabwe