Category: Uncategorized

  • Nyaruguru : Umugabo arakekwaho gusambanya abana batatu icyarimwe #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko dosiye y’uyu mugabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha urwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku wa Kane tariki ya 08 Mata 2021.

    Tariki ya 21 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Ramba, Akagari ka Ramba, Umurenge wa Mata, Akarere ka Nyaruguru, hagaragaye umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana batatu b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka itandatu.

    Umwana umwe mu basambanyijwe avuga ko yari kumwe na bagenzi be babiri aho bari bari gutora inkwi, uyu mugabo abashukisha amandazi arangije arabasambanya.

    Abana baratashye babibwira ababyeyi, na bo babivuga mu nama y’abaturage yabaye bukeye bwaho tariki ya 22 Werurwe 2021. Ubuyobozi bwahise busaba ko abana bahohotewe bajyanwa kwa muganga, uregwa na we arakurikiranwa.

    ICYO ITEGEKO RIVUGA :

    Uregwa aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyaruguru-Umugabo-arakekwaho-gusambanya-abana-batatu-icyarimwe

  • Muri Amerika imyigaragambyo yakajije umurego nyuma y' uko polisi yishe undi mwirabura #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho umupolisi arasiye umwirabura mu Mujyi wa Brooklyn Center, hafi ya Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika abantu benshi biraye mu mihanda bigaragambiriza urwo rupfu bamagana ihohoterwa rikomeje gukorerwa abirabura. Igipolisi cyakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo bihoshe iyo myigaragambyo yabaye mu ijoro ryakeye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mata 2021.

    Umuryango w'uyu musore wishwe uvuga ko azwi ku izina rya Daunte Wright, akaba afite imyaka 20.

    Abantu babarirwa mu magana bigabye mu mihanga bagenda baririmba izina rya Daunte Wright maze birunda imbere y'ibiro by'igiporisi mu mujyi wa Brooklyn Center, ku birometero bike uvuye hagati mu Mujyi wa Minneapolis ujya mu burengerazuba.

    Icyuka kibi cyadutse igihe igiporisi cyambaraga imyambaro yo kurwanya imyigaragambyo n'igihe imodoka zabo ebyiri zahageraga zigaterwa amabuye.

    Umukuru w'Umujyi wa Brooklyn Center yahise ategeka guhagarika urujya n'uruza mu masaha y'ijoro kugeza saa kumi n'ebyiri za mugitondo (mu masaha yo muri ako karere) asaba abaturage gusubira mu ngo zabo ku bw'umutekano wabo.

    Hari umwuka mubi cyane muri Minneapolis mu gihe urubanza rw'uwahoze ari umupolisi ashinjwa kwica umwirabura George Floyd rugikomeje.

    Abari mu myigaragambyo bahuriye imbere y'ibiro by'igiporisi i Brooklyn Center, baririmba izina rya Daunte Wright

    Uko uwo mwirabura Daunte Wright yishwe n'icyatumye yicwa

    Mu itangazo ryasohowe na polisi ya Brooklyn Center rivuga ko yahagaritse umugabo wari warenze ku mategeko y'umuhanda ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru, kandi ko yari asanzwe afite urupapuro rwo kumuhagarika.

    Polisi ivuga ko yashatse kumuhagarika agahita asimbukira mu modoka maze umwe mu bapolisi ahita amurasa, ariko akomeza gutwara imodokari ye agenda aca ku zindi, mbere y'uko ayikubita ku yindi modoka. Nyuma ni bwo byatangajwe ko yapfuye gusa umugore wari mu iyo modoka yarakomeretse buke.

    Polisi ivuga ko abo bapolisi bari bambaye kamera zabo ndetse ko n'imodoka yari ifite iyayo kandi iriho ikora neza nk'uko Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza, Reuters, bibitangaza.

    Nyina we, Katie, avuga ko yamuhamagaye ubwo bamuhagarikaga ariko telefoni igahita yikupa maze nyuma y'umunota umwe yakongera kumuhamagara akitabwa n'umugore we amubwira ko umuhungu we yarashwe.

    Yakomeje avuga ko polisi ikimara kumurasa bataye umurambo we ku muhanda ariko abasaba ko bawuhakura.

    Umukuru w'Umujyi, Elliott yavuze ko ibyabaye ari 'agahomamunwa', Walz na we ati : 'Leta yacu yuunamiye undi mwirabura wishwe n'abashinzwe umutekano.'

    Umujyi wa Minneapolis usanzwe urangwamo umwuka mubi nyuma y'urupfu rw'umwirabura George Floyd rwatumye habaho imyigaragambyo aaariko yakozwe mu mahoro nubwo hari aho yakajije umurego ku buryo inyubako zimwe na zimwe zangiritse.

    Imodoka za polisi zatewe amabuye mu myigaragambyo

    Src: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/12/muri-amerika-imyigaragambyo-yakajije-umurego-nyuma-y-uko-polisi-yishe-undi-mwirabura/

  • Mrs World yambuye ikamba uwari kurihabwa aranamukomeretsa bikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye muri Sri Lanka, aho Mrs World 2020, Caroline Jurie yafunzwe azira gukomeretsa mugenzi we wari wambitswe ikamba nk'umusimbuye ku mwanya wa Mrs World, akamukomeretsa ari kurimwambura.

    Pushpika De Silva ni we wegukanye irushanwa rya Mrs World 2020 mu muhango wabereye mu murwa mukuru wa Sri Lanka, Colombo. Yambitswe ikamba ariko ntibyamuhira kuko byarakaje mugenzi we Caroline Jurie.

    Acyambikwa ikamba, nyuma yaho gato, uwatsinze amarushanwa ya 2019 na 2020, Caroline Jurie, yerekeje kuri stage afata mikoro avuga ko uhawe ikamba atarikwiye na gato kuko ngo n'ubwo ari umugore yatandukanye n'umugabo we kandi uwatandukanye n'umufasha we ntabwo aba yemerewe kuryambara. Ati: 'Mfite icyifuzo gito, hari itegeko rivuga ko uwambara ikamba agomba kuba yarashyingiwe kandi ntatane n'umugabo we. Noneho rero, ndatera intambwe ya mbere mvuga ko ikamba De Silva yambaye ndimwambura rikambikwa igisonga cya kabiri.'

    Jurie yahise ahindukira akuramo ikamba mu mutwe basa nk'abarirwanira niko gukomereka. De Silva yahise ajyanwa kwa muganga mu gihe Juri yahise afatwa na Polisi arafungwa kubera urugomo.

    Ubusanzwe iri rushanwa rya Mrs World riba rigamije gushaka umugore mwiza cyane ku Isi (Mrs World) ryitabirwa gusa n'abagore bafite abagabo. Ni irushanwa ritandukanye na Miss World kuko yo yitabirwa n'abakobwa batarashaka ndetse bataranabyara aho baba bashakisha umukobwa mwiza ku Isi.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mrs-world-yambuye-ikamba-uwari-kurihabwa-aranamukomeretsa-bikomeye/

  • Muhanga: Abagizi ba nabi bataramenyekana batemaguye insina z’uwarokotse Jenoside –

    Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 12 Mata 2021, nyuma y’aho Nsabimana agiye mu murima we agasanga insina zose bazitemaguye.

    Amakuru aturuka mu Murenge wa Nyamabuye avuga ko izi nsina zatemwe zari mu Murima w’aho sekuru wa Nsabimana yari atuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Gakwerere Eraste, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane abagize uruhare mu gutema izi nsina.

    Yagize ati “Ni byo koko ni ko byagenze, amakuru twayamenye muri iki gitondo nyuma y’uko umuturage wacu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yari agiye ku isambu mu itongo ry’aho sekuru yari atuye bisanzwe nyine, yagezeyo asanga insina batemyemo izigera ku munani bazishyize hasi. Yahise abitumenyesha dutangira gushakisha ababigizemo uruhare dufatanyije n’inzego zibishinzwe.’’

    Yavuze ko hakiri gukusanywa amakuru ndetse bizeye ko uwatemye izo nsina aza kumenyekana.

    Yakomeje agira ati “Icyo navuga rero nubwo byagenze gutyo nta gikuba cyacitse kuko abarokotse mu Murenge wa Nyamabuye bameze neza, umutekano wabo ucunzwe neza. Ni abaturage biteje imbere n’ugize ikibazo akaba yafashwa kugira ngo gikemuke nk’uko abandi bafashwa bigizwemo uruhare n’ubuyobozi.”

    Nyuma yo gutemerwa insina, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagiye guhumuriza uyu muturage no kumubwira ko nta gikuba cyacitse.

    Gakwerere yavuze ko ibyakozwe bigaragaza ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ariko bagomba hagomba kubaho imikoranire y’inzego kugira ngo batahure abagize uruhare muri iki gikorwa cy’ubunyamaswa.

    Abagizi ba nabi bataramenyekana batemaguye insina z’uwarokotse Jenoside mu Karere ka Muhanga

  • Ubuhamya bukomeye bw'umugore wabyaye imbeba ,umugabo we agahita ahunga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mudamu witwa Jane, yatanze ubuhamya bw'ukuntu umugabo we yamutaye amuziza ko yabyaye umwana uwo mugabo yitaga imbeba ndetse arahunga aramusiga,aho kuri ubu atazi irengero ry'uyu mugabo we.

    Jane ni umugore w'abana babiri, umwe mu bana be yavukanye ikibazo gikomeye cyatumye adakura neza nk'umuvandimwe we ndetse ubabonye ushobora kugira ngo barutanwa imyaka myinshi kandi bombi baravutse ari impanga. Mu gihagararo baratandukanye cyane ntiwapfa no kubikeka.

    Umugabo w'uyu mugore yamutanye n'aba bana babiri bakimara kuvuka nyuma y'uko uwo mugabo abonye ko umugore abyaye umwe mu bana akaza adafite imiterere nkiy'abana basanzwe, ibyo byatumye uwo mugabo atamukunda na gacye ndetse bituma yigendera arabata. Kuva yagenda hashize igihe kinini na n'ubu uyu mugore ntazi uwo mugabo we aho aba, ubu hashize imyaka ikabakaba umunani.

    Byose bijya gutangira byabaye mu myaka 9 ishize, ubwo uyu mugore yakundanaga n'uyu mugabo bakaza kwemeranywa kubana ndetse bagasezerana ko bazakundana burundu. Nubwo nta mafranga bagiraga bakoze uko bashoboye bakodesha inzu itari nziza cyane ariko kuribo bumvaga bayishimiye kuko bari bakundanye cyane. Bakimara kubana mu gihe gito uyu mugore yahise atwara inda ndetse umugabo we amwitaho bikomeye dore ko biteguraga kwakira imfura yabo.

    Bidatinze uko iminsi yagiye ishira aba bajyanaga kwa muganga umugore agiye kwipimisha ndetse burigihe umuganga akababwira ko bazabyara umukobwa ndetse ntamunsi numwe bigeze babwirwa ko umugore atwite impanga. Amezi 9 yaje kugera ndetse umugore ajya kubyara, umwana wa mbere yarasohotse ndetse bakeka ko birangiye. Bidatinze umugore yaje kumvako atararangiza kubyara ndetse bahamagara muganga igitaraganya.

    Muganga akimara kuhagera yaje kubona ko hari umwana wa kabiri uri kuza, gusa baje gutangazwa nuko umwana wa kabiri ageze hanze basanze ari gato cyane ndetse kajyaga kungana n'imbeba, ibi byanagoye abaganga kuko bamaze akanya kanini bibaza niba koko uwo ari umuntu cyangwa arikindi kintu. Abaganga bahise bategeka umugore gukuramo burikintu cyose yari yambaye ndetse agahita aterura nako kana ka kabiri ngo barebe niba koko ari umuntu.

    Aka kana byabaye ngombwa ko kaguma kwa muganga igihe kinini bakitaho ngo barebe ko kazagira umubiri nk'uwabana basanzwe ariko biza kuba iby'ubusa kugeza ubwo basabye umugore kujyana akana ke murugo.

    Umugabo yatahanye n'umugore ariko atishimye biturutse ku kuba bari babyaye umwana muzima ariko akaza guherekezwa nundi ufite ubumuga bukomeye. Byageze aho uyu mugore ashaka guhitana aka kana biturutse ku kuba abantu baramwumvishaga ukuntu katazigera kamara n'icyumweru kagihumeka, abantu ndetse batangiye kumuha urwamenyo bitewe nako kana ka kabiri yari yabyaye bituma yumva ataye umutwe cyane.

    Nibwo benshi batangiye kwita ako kana imbeba, inzoka ndetse nandi mazina apfobya, bikababaza umugore cyane ariko akabura icyo abikoraho, gusa umwana yaje kuramba ndetse amara igihe kinini kiruta uko abandi babikekaga. Umunsi umwe umugabo yaje kubyuka arigendera ntiyagaruka, umugore byaramugoye cyane kuko umugabo we niwe warusanzwe akora gusa, nibwo yatangiye kwiyishyurira inzu, ndetse no kurera abana. Igihe cyo kuvuza wa mwana kigeze yageze kwa muganga bamubwira ko niba nta bwishingizi afite badashobora kumuvura ibyo kuvurwa kwa wa mwana birangirira aho.

    Uyu mugore atangaza ko umugabo we amaze imyaka 8 yose yaraburiwe irengero, ndetse akaba asigaye abaho mu buzima bugoranye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ubuhamya-bukomeye-bwumugore-wabyaye-imbeba-umugabo-we-agahita-ahunga/

  • Tuzarasana nka Rambo tujye gushaka igihugu cyacu – Umuhanzi Masamba wagaragaje ishusho ya Kigali bayinjiramo mu 1994 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Intore Masamba wahimbye indirimbo zomoye ibikomere bya benshi, umwe mu bari kumwe n’inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu(ariko we ntiyafshe imbuga ngo arwane) avuga ko ubwo binjiraga mu Rwanda bakagera i Kigali basanze igihugu cy’isezerano babwirwa kitakibaho ahubwo cyuzuye imirambo gusa.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku mwuka bari bafite nk’abasirikare ubwo bari mu myiteguro yo kubohora igihugu cyari mu icuraburindi.

    Ati'mu gitamaduni habagamo indirimbo nyinshi cyane, iziduha morale, uburyo ibibazo byatumye abanyarwanda bashaka kurwanira igihugu cyabo(…) ndibuka nkora imyitozo yanjye ninjye wari ushinzwe gutera indirimbo(Ossi Morale), nabashyiraga hariya bose nkabaririmbisha uko nshaka, ndibuka twageraga n’igihe cyo guteka kuko buri wese yagombaga kugira umwanya we bakavuga ngo uko nabaririmbishije neza njye sinjyeyo barabinkorera.'

    'Muri iyi minisi abantu barampamagara bakambwira ngo indirimbo zawe zaradufashije cyane, twazumvaga muri Muhabura, indirimbo zawe nizo zatunmye dutabara, nizo zatumye muri iyi minsi mpagaze bwuma, ndi afande, narazumvise zimpa imbaraga.'

    Muri icyo gihe ngo bumvaga bagomba gukora nk’ibyo babonaga muri filime ariko bakabohora igihugu cyababyaye.

    Ati'Abasore twese twari twarabaye nka Rambo, twakundaga kureba za filime tukavuga ngo tuzarasana nka Rambo tujye gushaka igihugu cyacu, ariko ukuri kwari ku ruganmba ni ukundi ariko twese twumvaga dufite imbaraga tugomba kuzajya dukora nk’ibyo twabonye muri filime, nta ntambara twari tuzi, nta n’iyo twigeze tujyamo.'

    Ntazibagirwa ishusho yinjira mu gihugu kuko basanze gisa nabi cyuzuye imirambo kandi bari barabwiwe ko ari igihugu gitemba amata n’ubuki, ari umuvandimwe w’ijuru.

    Ati'Njye mfite urwibutso rubi cyane, kumva u Rwanda rutemba Amata n’ubuki, batubwira ko ruva inda imwe n’ijuru nyuma nkarwinjiramo mbona imirambo ahantu hose, u Rwanda rwapfuye, u Rwanda rutariho nkavuga nti ubu koko nibyo Imana yatugeneye.'

    Yakomeje avuga ko bitewe n’ibyo yabonye ubwo bari bageze mu Rwanda byatumye ahimba indirimbo yitwa Amarira, yatangiye guhimba ubwo bari bageze ku Murindi wa Byumba ubwo Jenoside yari yatangiye, ikubiyemo ibyo yagiye abona mu nzira banyuzemo zose, amaraso atemba, imirambo iri hose.

    Ubwo binjiraga muri Kigali bavuye i Byumba hari aho bageze imirambo ikazajya imanuka mu misozi yikubita mu modoka bari barimo hari n’uwikubise imbere ku kirahure cy’imodoka gihita cyuzura amaraso ku buryo no kureba imbere bitashobokaga.

    Bageze Kigali nabwo baratesetse cyane kuko basanze inzu nyinshi zitezemo ibisasu ku buryo winjiragamo utabizi bikaguturikana, byaje gusaba ko bitabaza imbwa.

    Ati'harimo n’ubugome, buriya amazu menshi yo muri Kigali hari hatezemo ibisasu. Twasanze inzu zirimo ubusa wakinjira mu nzu waba warangaye gato hari umuntu wagutanze ukumva igisasu kiramuturikanye, umuntu atwigisha ubwenge ati ntabwo muri burare munsi y’ibiti(…) hari imbwa nyinshi cyane zariye imirambo zahaze, ati mujye mufata inyama mwohereze mu nzu imbwa igende ikurikiye n’idaturika iyo nzu iraba ari nzima.'

    'Nabikoze nk’inshuro zigera kuri 3 ariko inzu nk’ebyiri zose zaraturikaga. Wagira utya uri muri Salon muri ako kababaro ukumva kiraturutse umwana akuguyeho, yarapfuye nabi, yarashonje, igihugu cyarapfuye ubu cyarazutse.'

    Yavuze ko Kigali muri 1994 kimwe n’igihugu cyose bitari biriho nta kintu na kimwe cyari gifite ubuzima kugeza n’aho ibicu byari umukara.

    Yasabye umuntu wese ufite ingengabitekerezo yo guhakana no gupfobya Jenoside akwiye kubyihorera kuko ntacyo byamurira kuko ibyabaye byabaye Isi yose ireba ahubwo asaba abanyarwanda bose gufatanya kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

    Masamba yari kumwe n’Inkotanyi mu rugamba rwose rwo kubohora igihugu

    Ngo bose bumvaga bazaba ba Rambo bakarwanira igihugu cyabo

    Igihugu basanze cyarapfuye kitakibaho

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/tuzarasana-nka-rambo-tujye-gushaka-igihugu-cyacu-umuhanzi-masamba-wagaragaje-ishusho-ya-kigali-bayinjiramo-mu-1994

  • Mu cyumweru kimwe, u Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ifite agaciro ka miliyoni 197 Frw – #rwanda #RwOT

    Imibare yatangajwe na NAEB kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021, igaragaza ko mu Cyumweru gishize nibura ikawa ingana n'ibiro 115.200 ariyo yoherejwe mu mahanga ifite agaciro ka 198.720$.

    Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bw'iki kigo butangaza ko habayeho igabanyuka ku bijyanye n'agaciro k'ikawa yoherezwa mu mahanga kuko mu cyumweru cyabanje ikilo cy'ikawa cyaguraga amadolari 3.64 [US$3.64/Kg], mu gihe muri iki kirangiye yageze kuri US$1.7/Kg.

    Itangazo rya NAEB rikomeza rivuga ko ahantu ikawa yoherejwe cyane ari mu bihugu bya Afurika y'Epfo, U Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Igiciro cy’ikawa yoherezwa mu mahanga cyaragabanutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-cyumweru-kimwe-u-rwanda-rwohereje-mu-mahanga-ikawa-ifite-agaciro-ka-miliyoni

  • Muhanga: Abagizi ba nabi bataramenyekana biraye mu rutoki rw'uwarokotse Jenoside baratemagura #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo cya tariki 12 Mata 2021, nibwo hamenyekanye amakuru yuko Nsabimana Andre warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba atuye mu mudugudu wa Gifumba, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye yaraye atemewe insina zigera mu icumi.

    Uko umwaka utashye n'undi ugataha nibwo ibikorwa bigaragaramo ingengabitekerezo bigenda bigaragara ariko bikarushaho kongera ubukana mu gihe cy'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Akagari ka Gifumba, Twizeyimana Vénuste yabwiye intyoza.com ko aya makuru bayamenye muri iki gitondo nabwo bayabwiwe na nyir'ubwite, aho nawe yabibonye agiye mu murima we asanga insina zitemye ndetse yigira inama yo kumenyesha ubuyobozi ibyamubayeho.

    Gitifu yagize ati' Muri iki gitondo nibwo tumenye amakuru yuko hari umuturage wacu ubyutse asanga insina ze zatemwe n'abantu bataramenyekana akaba yabibonye agiye mu kazi mu mirima ye ahita yigira inama yo kumenyesha ubuyobozi kugirango bimenyekane'.

    Uyu muyobozi yemeza ko abaturanyi ndetse n'abayobozi b'akagali batunguwe n'ibi byabaye kuko uwatemewe insina ntawe yarafitanye nawe ibibazo ngo wenda abe yamukeka, batunguwe no kubona ibi byakozwe n'aba bitwikiriye ijoro.

    Yagize ati' Haba abaturanyi be natwe ubuyobozi twatunguwe n'ibyabaye ariko ntawukekwa kuko ntawe bari bafitanye ikibazo. Asanzwe ari intangarugero kandi abaniye neza abaturanyi kuko ntawe umuvuga nabi, ahubwo turibaza tukabura igisubizo ariko hari inzego zatangiye kubikurikirana ngo harebwe uwabikoze abibazwe'.

    Uyu wakorewe ibi twagerageje kumushakisha ku murongo wa telefoni kugirango atubwire kuri iki kibazo gusa ntibyashobotse.

    Hari bimwe mu bikorwa bikunze kugaragaza ibikwiye gukekwamo kuba ingengabitekerezo ya jonoside n'urwango rwabatava ku izima usanga bibasira abarokotse Jenoside, ndetse hari n'ibindi bikorwa bitandukanye birimo kubabwira amagambo mabi no kwitwikira ijoro bakangiza bimwe mu bikorwa byabo.

    Kugeza ubu, mu karere ka Muhanga hamaze kugaragara ibikorwa bishobora guhuzwa n'ingengabitekerezo ya jenoside kuko bikorerwa abarokotse Jenoside mu mirenge ya Shyogwe, Nyarusange na Nyamabuye ariko hakaba hari inzego zirimo kubikurikirana.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abagizi-ba-nabi-bataramenyekana-biraye-mu-rutoki-rwuwarokotse-jenoside-baratemagura/

  • DRCongo : Igisirikare cyafashe ibice byose byari byigaruriwe n’inyeshyamba zirimo FDLR #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru, Majoro Ndjike Kaiko yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ubu imirwano yahagaze ndetse ko 'ahantu hose haragenzurwa n’ingabo za leta.'

    Uyu muvugizi wa FRDC muri Kivu ya Ruguru, avuga ko turiya duce twari twigaruriwe n’inyeshyamba zishyizwe hamwe za APCLS – Nyatura na FDLR.

    Avuga ko ubu Ingabo z’igihugu 'cyafashe n’ibirindiro byabo ari na ho umwanzi yari ashingiye.”

    Avuga ko nk’ahantu hitwa Bukombo hari hamaze imyaka 15 hagenzurwa n’umwanzi kimwe n’ahandi 'nka Mpati, Kivuye ubundi ni état-major y’ubwo bufatanye bw’inyeshyamba, ariko uyu munsi Bukombo n’aho hose haragenzurwa na FARDC.”

    Ziriya nyeshyamba zari zateye mu mpera y’icyumweru gishize, zigarurira ibice bya Muheto, Gatovu, Mpati, Kirumbu n’ahandi muri Masisi.

    Imirwano yabereye muri kariya gace yatumye abaturage benshi batuye muri turia duce, bahunga bava mu byabo.

    Shemsa Malengure umuturage w’ahitwa Nyabiondo wahunze ku wa Kane w’icyumweru gishize n’abana be bane bagahungira i Goma, yagize ati “Ntakindi kindi kiba gisigaye iyo ubonye abasirikare bahunze. Twasize ibyacu ntituzi niba hari icyo tuzasanga.'

    Igisirikare cya DRC giherutse gutangaza ko kigiye gufatanya n’ingabo z’ibihugu binyuranye byaba ibisanzwe bifitanye imikoranire na kiriya gihugu mu kurandura iriya mitwe imaze igihe irwanira mu mashyamba yacyo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/DRCongo-Igisirikare-cyafashe-ibice-byose-byari-byigaruriwe-n-inyeshyamba-zirimo-FDLR

  • Mu Buhinde: Hatawe muri yombi abifashishaga inkende bagamije kwiba abaturage amafaranga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi yo mu Buhinde kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwifashishwa inkende bagamije kwiba abaturage amafaranga mu nzira zo mu murwa mukuru, New Delhi.

    Nkuko tubikesha 7sur7, abo bagabo batawe muri yombi nyuma yo kugezwho ikirego n'umwe mu baturage wavuze ko yibwe amayero 6750. Ngo abo bagabo bifashishije inkende bazohereza kumutangira ngo zibuze moto ye kugenda, imwe ijya imbere indi ijya inyuma, hanyuma moto ihagaze abo bagabo bajya kumwambura ikofi yari afite bariruka.

    Polisi imaze kugezwaho ikibazo yahise itangira iperereza, iza gufata babiri bakekwa kuwa Kane w'iki cyumweru mu gihe umwe atarafatwa. Inkende zabo nazo zarafashwe zijyanwa mu kigo gishinzwe kwita ku nyamaswa.

    Mu Buhinde inkende zikunze kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye nyuma yo gutozwa uko zizajya zibigenza, ndetse ubujura buzifashishije bwo burasanzwe.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mu-buhinde-hatawe-muri-yombi-abifashishaga-inkende-bagamije-kwiba-abaturage-amafaranga/