Category: Uncategorized

  • Ambasaderi Hategeka yagiranye ibiganiro na Ministiri w'Uburezi wa UAE – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa Ambasade y'u Rwanda muri UAE yashyize ku rukuta rwa Twitter kuri uyu wa 12 Mata 2021, buragira buti 'Ibiganiro byabo byibanze ku kongerera ingufu ubufatanye mu rwego rw'uburezi, by'umwihariko kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y'amashuri makuru.'

    Ambasade y'u Rwanda yatangaje ko imikoranire na UAE mu burezi iri ku rwego ku rwego rushimishije, ibintu bizaba akarusho nyuma y'ibi biganiro.

    Mu butumwa bwayo yakomeje iti 'Ahandi hazahuzwa imbaraga ni mu mikoranire ya za kaminuza, gahunda zo gusurana kw'abanyeshuri bareba ibyo abandi biga, ubushakashatsi no guterana inkunga mu buryo bw'amafaranga. Byose bizakorwa hubahirizwa amasezerano areba ibihugubyombi.'

    U Rwanda na UAE bisanzwe bifitanye andi amasezerano y'imikoranire byasinye mu 2017, ajyanye no guteza imbere no kubungabunga umutekano w'ishoramari rya buri gihugu n'ayo kunoza imisoreshereze hirindwa ko ibicuruzwa bisoreshwa inshuro zirenze imwe.

    Ibihugu byombi binafitanye umubano ushingiye ku bucuruzi kuko mu 2018 byahahiranye ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 750$. Mu Ukwakira 2019 ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda na Sosiyete ya Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw'imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga, hakaba harafunguwe ububiko bw'ibicuruzwa bwiswe 'Kigali Logistics Platform'.

    Ubu bubiko buzafasha abacuruzi bo mu Rwanda bajyaga bagorwa no kuvana ibicuruzwa byabo mu mahanga, bigatinda mu nzira biva ku byambu nka Mombasa cyangwa Dar es Salaam.

    Ibiganiro byibanze ku guteza imbere uburezi, aho buri ruhande hari ibyo rusabwa kuzakora mu gushyigikira urundi

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Emmanuel Hategeka (ibumoso) na Minisitiri w'Uburezi muri icyo gihugu, Hussain Ibrahim Al Hammadi nyuma y’ibiganiro

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-hategeka-yagiranye-ibiganiro-na-ministiri-w-uburezi-wa-uae

  • Rubavu: Abantu batandatu bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa amata – #rwanda #RwOT

    Abantu batandatu bo mu muryango utuye mu Mudugudu wa Buhuru, Akagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kunywa amata bikekwa ko yari ahumanye.

    Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mata 2020. Abajyanywe kwa muganga bivugwa ko banyoye amata yazanywe n'umugabo muri uru rugo ayavanye
    iwabo mu Karere ka Rutsiro aho yari yagiye gushyingura.

    Abajyanywe mu bitaro barimo ababyeyi babiri bo muri uyu muryango n'abana babo batatu n'umwe wo mu baturanyi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Byahi, Rwema Bienvenu, yemeje aya makuru avuga ko aba bantu bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

    Yagize ati 'Bafashwe bose mu masaha ya saa Sita baribwa mu nda banaruka, bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Byahi kuko bari bameze nabi boherezwa ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bitabweho byisumbuyeho. Biravugwa ko byaba byatewe n'amata banyweye. Turacyakurikirana.''

    Yakomeje asaba abaturage kwirinda kujya bakira ibinyobwa batazi neza aho byaturutse.

    Ku wa 17 Nyakanga 2017 abana babiri bavukana n'umwe w'umuturanyi bo mu Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bitabye Imana bazize imyumbati bariye.

    Iyi foto irerekana Centre ya Buhuru mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Gisenyi mu gace uyu muryango utuyemo

    [email protected]

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abantu-batandatu-bajyanywe-mu-bitaro-nyuma-yo-kunywa-amata

  • Se yahambwe ari muzima- Ubuhamya bukomeye bwo kurokoka kwa Uwizeyimana Josiane – #rwanda #RwOT

    Muri abo harimo Uwizeyimana Josiane, Jenoside yabaye ari umwana muto abaho mu bihe bikomeye yihishahisha Interahamwe ariko Imana iza kumurokora ayo mahano yabereye mu Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio yavuze ko indege ya Habyarimana ubwo yahanurwaga yatangiye kumva ahantu hose ikintu kiri kuvugwa ari akaga kari kagiye kugwira Abatutsi.

    Ati 'Ndabyibuka hari mu gitondo tugiye kumva twumva mu rugo babivuga ko indege ya Habyarimana yahanutse. Icyo gihe ku maradiyo bavugaga ikintu cyitwa Abatutsi. Ni bwo hatangiye ibikorwa byo kuvuga ngo mutangire mubice.'

    Avuga ko Interahamwe zatangiye guhiga abantu ndetse zikajya iwabo kubica ariko umukozi bari bafite akazibwira ko atazi aho bagiye kuko babyutse bagenda, na we akaba yababuze.

    Ati 'Interahamwe zaje mu rugo zihasanga umukozi wadukoreraga arazibwira ngo ntabwo duhari, ariko twari twihishe ndi kumwe n'ababyeyi banjye n'abavandimwe. Twahungiye mu baturanyi uwari wahishe papa aba ariwe uhindukira ajya kuvuga ko amufite.'

    'Papa bamuvumbuye tutari kumwe bamuzengurutsa Kicukiro yose, tariki 12 Mata ni bwo bamwishe. Yari afite Bibiliya Ntagatifu barayifata barayimwaka. Ngo agiye gupfa yaravuze ngo umugore wanjye n'abana banjye. Baramusiganiye bigeze aho umwe amukubita isasu. Bamuhamba akiri muzima atarahwana.'

    Yavuze ko na we aho we n'abavandimwe be na nyina n'abari babahishe batwawe n'Interahamwe ariko ku bw'amahirwe ntibicwe.

    Mu bintu atazibagirwa harimo amashusho y'abagore yabonye bafatwa ku ngufu, urusaku rw'umukobwa waraye asambanywa n'Interahamwe bukamukeraho n'ibindi bibi byinshi.

    Ati 'Badukingiranye ahantu iminsi itatu turi abantu barenga 10. Nabonye ababyeyi bafatwa ku ngufu. Nabonye ibintu byinshi bibi nkiri umwana ntabwo nzabyibagirwa. Bafashe umwana witwa Claudine bari batujyaniye hamwe yaraye ataka umwe, ajyaho undi ajyaho. Iyo mbyibutse numva agahinda kanyishe. Icyo gihe nabwo bafashe abagabo n'abagore twari kumwe ntabwo bagarutse.'

    Akomeza avuga ko nyuma Interahamwe zaje kubarekura bagiye kwihisha umutima urya umubyeyi we. Bavuye aho bari bihishe bajya kwihisha ahandi bakiva aho bari kuko bumvaga ko aho bari bihishe bahasenye.

    Uwizeyimana Josiane avuga ko we n'umubyeyi babayeho mu buzima bukomeye ndetse hari igihe yashatse kwihisha mu musarani ariko amaguru ye akanga kumanukamo.

    Ati 'Mama akimara kumenya ko papa yapfuye yahise atujyana mu rugo aho twabaga. Mama yari akuriwe yenda kwibaruka. Nyuma aza kunjyana ku baturanyi tukigerayo Interahamwe ziza kunshaka bambwira kuva mu rugo. Njya kwihisha mu bwiherero. Nafashe amaguru yanjye nyashyira muri ubwo bwiherero ariko kunyuramo biranga. Nyuma nza gusubira mu rugo.'

    Uyu mukobwa avuga ko yanyuze mu bintu byinshi bikomeye muri Jenoside ndetse n'umubyeyi we akaza kubyara mu bihe nk'ibyo bibi ari kubera Imana bakaza kurokoka bigizwemo uruhare n'Inkotanyi.

    Uwizeyimana yanyuze mu bihe bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwizeyimana na bagenzi bari kwibuka abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rwamukwaya Blaise uvukana na Uwizeyimana avuga ko afite intimba yatewe no kuba yaravutse ntabashe kubona se

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/se-yahambwe-ari-muzima-ubuhamya-bukomeye-bwo-kurokoka-kwa-uwizeyimana-josiane

  • Rubavu: Abantu batandatu bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa amata –

    Abantu batandatu bo mu muryango utuye mu Mudugudu wa Buhuru, Akagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kunywa amata bikekwa ko yari ahumanye.

    Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mata 2020. Abajyanywe kwa muganga bivugwa ko banyoye amata yazanywe n’umugabo muri uru rugo ayavanye

    iwabo mu Karere ka Rutsiro aho yari yagiye gushyingura.

    Abajyanywe mu bitaro barimo ababyeyi babiri bo muri uyu muryango n’abana babo batatu n’umwe wo mu baturanyi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byahi, Rwema Bienvenu, yemeje aya makuru avuga ko aba bantu bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

    Yagize ati “Bafashwe bose mu masaha ya saa Sita baribwa mu nda banaruka, bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Byahi kuko bari bameze nabi boherezwa ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bitabweho byisumbuyeho. Biravugwa ko byaba byatewe n’amata banyweye. Turacyakurikirana.’’

    Yakomeje asaba abaturage kwirinda kujya bakira ibinyobwa batazi neza aho byaturutse.

    Ku wa 17 Nyakanga 2017 abana babiri bavukana n’umwe w’umuturanyi bo mu Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bitabye Imana bazize imyumbati bariye.

    Iyi foto irerekana Centre ya Buhuru mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Gisenyi mu gace uyu muryango utuyemo

    [email protected]

  • Se yahambwe ari muzima- Ubuhamya bukomeye bwo kurokoka kwa Uwizeyimana Josiane –

    Muri abo harimo Uwizeyimana Josiane, Jenoside yabaye ari umwana muto abaho mu bihe bikomeye yihishahisha Interahamwe ariko Imana iza kumurokora ayo mahano yabereye mu Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio yavuze ko indege ya Habyarimana ubwo yahanurwaga yatangiye kumva ahantu hose ikintu kiri kuvugwa ari akaga kari kagiye kugwira Abatutsi.

    Ati “Ndabyibuka hari mu gitondo tugiye kumva twumva mu rugo babivuga ko indege ya Habyarimana yahanutse. Icyo gihe ku maradiyo bavugaga ikintu cyitwa Abatutsi. Ni bwo hatangiye ibikorwa byo kuvuga ngo mutangire mubice.”

    Avuga ko Interahamwe zatangiye guhiga abantu ndetse zikajya iwabo kubica ariko umukozi bari bafite akazibwira ko atazi aho bagiye kuko babyutse bagenda, na we akaba yababuze.

    Ati “Interahamwe zaje mu rugo zihasanga umukozi wadukoreraga arazibwira ngo ntabwo duhari, ariko twari twihishe ndi kumwe n’ababyeyi banjye n’abavandimwe. Twahungiye mu baturanyi uwari wahishe papa aba ariwe uhindukira ajya kuvuga ko amufite.”

    “Papa bamuvumbuye tutari kumwe bamuzengurutsa Kicukiro yose, tariki 12 Mata ni bwo bamwishe. Yari afite Bibiliya Ntagatifu barayifata barayimwaka. Ngo agiye gupfa yaravuze ngo umugore wanjye n’abana banjye. Baramusiganiye bigeze aho umwe amukubita isasu. Bamuhamba akiri muzima atarahwana.”

    Yavuze ko na we aho we n’abavandimwe be na nyina n’abari babahishe batwawe n’Interahamwe ariko ku bw’amahirwe ntibicwe.

    Mu bintu atazibagirwa harimo amashusho y’abagore yabonye bafatwa ku ngufu, urusaku rw’umukobwa waraye asambanywa n’Interahamwe bukamukeraho n’ibindi bibi byinshi.

    Ati “Badukingiranye ahantu iminsi itatu turi abantu barenga 10. Nabonye ababyeyi bafatwa ku ngufu. Nabonye ibintu byinshi bibi nkiri umwana ntabwo nzabyibagirwa. Bafashe umwana witwa Claudine bari batujyaniye hamwe yaraye ataka umwe, ajyaho undi ajyaho. Iyo mbyibutse numva agahinda kanyishe. Icyo gihe nabwo bafashe abagabo n’abagore twari kumwe ntabwo bagarutse.”

    Akomeza avuga ko nyuma Interahamwe zaje kubarekura bagiye kwihisha umutima urya umubyeyi we. Bavuye aho bari bihishe bajya kwihisha ahandi bakiva aho bari kuko bumvaga ko aho bari bihishe bahasenye.

    Uwizeyimana Josiane avuga ko we n’umubyeyi babayeho mu buzima bukomeye ndetse hari igihe yashatse kwihisha mu musarani ariko amaguru ye akanga kumanukamo.

    Ati “Mama akimara kumenya ko papa yapfuye yahise atujyana mu rugo aho twabaga. Mama yari akuriwe yenda kwibaruka. Nyuma aza kunjyana ku baturanyi tukigerayo Interahamwe ziza kunshaka bambwira kuva mu rugo. Njya kwihisha mu bwiherero. Nafashe amaguru yanjye nyashyira muri ubwo bwiherero ariko kunyuramo biranga. Nyuma nza gusubira mu rugo.”

    Uyu mukobwa avuga ko yanyuze mu bintu byinshi bikomeye muri Jenoside ndetse n’umubyeyi we akaza kubyara mu bihe nk’ibyo bibi ari kubera Imana bakaza kurokoka bigizwemo uruhare n’Inkotanyi.

    Uwizeyimana yanyuze mu bihe bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwizeyimana na bagenzi bari kwibuka abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rwamukwaya Blaise uvukana na Uwizeyimana avuga ko afite intimba yatewe no kuba yaravutse ntabashe kubona se

  • Rulindo: Bane barimo abayobozi bo kwa muganga bakurikiranyweho kuzuza amafishi y’abarwayi batavuwe –

    Abakurikiranywe barimo Uwera Judith uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kisaro, Uzamushaka Béatrice ushinzwe Icungamutungo n’umuforomo muri iki kigo, Bahati Adolphe. Biyongeraho Kabana Samson ukorera mu Ivuriro rya Kamushenyi Health Post muri Rulindo.

    Icyaha aba bose bakurikiranyweho bikekwa ko bagikoze mu mwaka ushize.

    IGIHE yamenye ko aba bantu bakurikiranywe bikekwa ko hari amafishi y’abarwayi yujujwe ku bantu batigeze bivuriza muri ibyo bigo nderabuzima n’ivuriro.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko aba bayobozi bari gukurikiranwa.

    Yagize ati “Bari gukurikiranwa ngo hamenyekane uruhare bagize mu gukoresha impapuro zitavugisha ukuri. Aba bantu bari gukurikiranwa badafunze.’’

    Abaregwa baramutse bahamijwe icyaha bakurikiranyweho bahanishwa ingingo ya 276 iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

  • Rulindo: Bane barimo abayobozi bo kwa muganga bakurikiranyweho kuzuza amafishi y'abarwayi batavuwe – #rwanda #RwOT

    Abakurikiranywe barimo Uwera Judith uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kisaro, Uzamushaka Béatrice ushinzwe Icungamutungo n'umuforomo muri iki kigo, Bahati Adolphe. Biyongeraho Kabana Samson ukorera mu Ivuriro rya Kamushenyi Health Post muri Rulindo.

    Icyaha aba bose bakurikiranyweho bikekwa ko bagikoze mu mwaka ushize.

    IGIHE yamenye ko aba bantu bakurikiranywe bikekwa ko hari amafishi y'abarwayi yujujwe ku bantu batigeze bivuriza muri ibyo bigo nderabuzima n'ivuriro.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko aba bayobozi bari gukurikiranwa.

    Yagize ati 'Bari gukurikiranwa ngo hamenyekane uruhare bagize mu gukoresha impapuro zitavugisha ukuri. Aba bantu bari gukurikiranwa badafunze.''

    Abaregwa baramutse bahamijwe icyaha bakurikiranyweho bahanishwa ingingo ya 276 iteganya ko umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-bane-barimo-abayobozi-bo-kwa-muganga-bakurikiranyweho-kuzuza-amafishi-y

  • Itangazo: Uwitwa Habimana Abdulkarim yasabye guhindura amazina akitwa Kalisa Abdul Kalim #rwanda #RwOT

    Uwitwa Habimana Abdulkarim yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa Kalisa Abdul Karim mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'umuryango.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-habimana-abdulkarim-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-kalisa

  • Se yahambwe ari muzima- Ubuhamya bukomeye bwo burokoka kwa Uwizeyimana Josiane – #rwanda #RwOT

    Muri abo harimo Uwizeyimana Josiane, Jenoside yabaye ari umwana muto abaho mu bihe bikomeye yihishahisha Interahamwe ariko Imana iza kumurokora ayo mahano yabereye mu Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio yavuze ko indege ya Habyarimana ubwo yahanurwaga yatangiye kumva ahantu hose ikintu kiri kuvugwa ari akaga kari kagiye kugwira Abatutsi.

    Ati 'Ndabyibuka hari mu gitondo tugiye kumva twumva mu rugo babivuga ko indege ya Habyarimana yahanutse. Icyo gihe ku maradiyo bavugaga ikintu cyitwa Abatutsi. Ni bwo hatangiye ibikorwa byo kuvuga ngo mutangire mubice.'

    Avuga ko Interahamwe zatangiye guhiga abantu ndetse zikajya iwabo kubica ariko umukozi bari bafite akazibwira ko atazi aho bagiye kuko babyutse bagenda, na we akaba yababuze.

    Ati 'Interahamwe zaje mu rugo zihasanga umukozi wadukoreraga arazibwira ngo ntabwo duhari, ariko twari twihishe ndi kumwe n'ababyeyi banjye n'abavandimwe. Twahungiye mu baturanyi uwari wahishe papa aba ariwe uhindukira ajya kuvuga ko amufite.'

    'Papa bamuvumbuye tutari kumwe bamuzengurutsa Kicukiro yose, tariki 12 Mata ni bwo bamwishe. Yari afite Bibiliya Ntagatifu barayifata barayimwaka. Ngo agiye gupfa yaravuze ngo umugore wanjye n'abana banjye. Baramusiganiye bigeze aho umwe amukubita isasu. Bamuhamba akiri muzima atarahwana.'

    Yavuze ko na we aho we n'abavandimwe be na nyina n'abari babahishe batwawe n'Interahamwe ariko ku bw'amahirwe ntibicwe.

    Mu bintu atazibagirwa harimo amashusho y'abagore yabonye bafatwa ku ngufu, urusaku rw'umukobwa waraye asambanywa n'Interahamwe bukamukeraho n'ibindi bibi byinshi.

    Ati 'Badukingiranye ahantu iminsi itatu turi abantu barenga 10. Nabonye ababyeyi bafatwa ku ngufu. Nabonye ibintu byinshi bibi nkiri umwana ntabwo nzabyibagirwa. Bafashe umwana witwa Claudine bari batujyaniye hamwe yaraye ataka umwe, ajyaho undi ajyaho. Iyo mbyibutse numva agahinda kanyishe. Icyo gihe nabwo bafashe abagabo n'abagore twari kumwe ntabwo bagarutse.'

    Akomeza avuga ko nyuma Interahamwe zaje kubarekura bagiye kwihisha umutima urya umubyeyi we. Bavuye aho bari bihishe bajya kwihisha ahandi bakiva aho bari kuko bumvaga ko aho bari bihishe bahasenye.

    Uwizeyimana Josiane avuga ko we n'umubyeyi babayeho mu buzima bukomeye ndetse hari igihe yashatse kwihisha mu musarani ariko amaguru ye akanga kumanukamo.

    Ati 'Mama akimara kumenya ko papa yapfuye yahise atujyana mu rugo aho twabaga. Mama yari akuriwe yenda kwibaruka. Nyuma aza kunjyana ku baturanyi tukigerayo Interahamwe ziza kunshaka bambwira kuva mu rugo. Njya kwihisha mu bwiherero. Nafashe amaguru yanjye nyashyira muri ubwo bwiherero ariko kunyuramo biranga. Nyuma nza gusubira mu rugo.'

    Uyu mukobwa avuga ko yanyuze mu bintu byinshi bikomeye muri Jenoside ndetse n'umubyeyi we akaza kubyara mu bihe nk'ibyo bibi ari kubera Imana bakaza kurokoka bigizwemo uruhare n'Inkotanyi.

    Uwizeyimana yanyuze mu bihe bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwizeyimana na bagenzi bari kwibuka abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rwamukwaya Blaise uvukana na Uwizeyimana avuga ko afite intimba yatewe no kuba yaravutse ntabashe kubona se

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/se-yahambwe-ari-muzima-ubuhamya-bukomeye-bwo-burokoka-kwa-uwizeyimana-josiane

  • Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa Perezida Habyarimana ariwe Jean Luc Habyarimana yatanze ubuhamya bw'ibyabaye ku ndege ya Se tariki ya 6 Mata 1994, ahishura byinshi bihuye n'ibyatangajwe na Komisiyo Mutsinzi ubwo yakoraga iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana.

    Iyi Komisiyo yemeje ko iyi ndege yahanuwe n'intagondwa z'Abahutu zitashakaga amasezerano hagati ya Leta y'u Rwanda na FPR Inkotanyi.

    Mubyo Jean Luc Habyarimana yavuze, ni uko ubwo indege yahanurwaga, ni urugo rwabo rwarashweho bityo bagasabwa kuzimya amatara, abarasaga bari ku musozi wa Ndera bityo abasirikari barindaga Habyarimana ngo nabo babasha kubasubiza. Nubwo Jean Luc Habyarimana agerageza kuvanga usanga agaragaza neza ko ibyavuzwe na Raporo Mutsinzi ari ukuri. Nko kuba indege yarahanutse ari koga ngo yiboneye we ubwe ibisasu bihanura indege, bityo bikagaragaza ko indege yarashwe n'ibisasu byari biturutse I Kanombe kuko urugo rwabo rwegeranye neza n'ikigo cya gisirikari cya Kanombe.

    Raporo ya Mutsinzi yagaragaje ko intagondwa z'abahutu zishe Perezida Habyarimana zidashaka kwemera amasezerano y'Arusha. Abari kuruhembe rw'intagondwa bari Theoneste Bagosora, Anatole Nsengiyumva, Matayo Ngirumpatse na Yozefu Nzirorera.

    Jean Luc Habyarimana na mushiki we batangaje ko bagiye kwiga hanze mu Misiri kuko hari amakuru yavugaga ko abo bana babiri ba Habyarimana bari imbere mu gihugu bazashimutwa kugirango bategeke Habyarimana ibyo bashaka. Ariko Jean Luc agatinya kuvuga ko zari intagondwa z'abahutu zabiteguraga kuko nibo bari kumwe mu kiganiro.

    Ntabwo ari abana bari bafite ibibazo by'umutekano gusa, kuko na Habyarimana mbere yuko indege ye ihanurwa, byaravugwaga mbere ko umunsi uwariwo wose ashobora kwicwa. Uwakoraga mu iperereza rya Habyarimana ariwe Lt Jean de Dieu Tuyisenge yabwiye Komisiyo ya Mutsinzi ko igitekerezo cyo kwica Habyarimana cyacuzwe n'ishyirahamwe AMASASU ryari rigizwe n'abasirikari bakuru mu mapeti kandi no mu myaka bayobowe na Theoneste Bagosora muri Gashyantare 1994.

    Naho Gasana JMV wari umukomando watojwe n'abafaransa akaba yarabaga I Kanombe yagize ati 'Twari tuziko umunsi uwo ariwo wose Perezida Habyarimana azicwa'. Undi mu komando witwa Sengendo Venuste yabwiye iyi komisiyo ko ibyo kwica Habyarimana byavugwaga ariyo mpamvu yari asigaye akora ingendo atavuze.

    Habyarimana yahoraga yikanga, niyo mpamvu ubwo yajyaga Dar Es Salaam yahise asaba umukuru w'ingabo ko bajyana ku munota wanyuma. Ibi byaratangaje kuko igihugu cyari mu ntambara kandi akaba yari amaze imyaka irenga 20 atagendana n'umukuru w'ingabo. Nuko yikangaga byinshi.

    Ikindi kimenyetso kigaragaza ko intagondwa arizo zishe Habyarimana, ni uko isoko rya Mulindi, rizwi nko mu Giterane, ryaremuraga guhera saa kumi n'imwe kuzamura, abasirikari b'I Kanombe tariki ya 6 Mata 1994 bariremuje ku manywa y'ihangu.

    Naho ikinyamakuru Kangura cyari ijwi ry'abahutu b'intagondwa muri numero yacyo ya 53 yasohotse muri Ukuboza 1993 cyavuze ko Habyarimana azapfa muri Werurwe 1994. Bibeshyeho ukwezi kumwe gusa.

    The post Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhungu-wa-habyarimana-yatanze-ubuhamya-ahuza-nibyo-raporo-mutsinzi-yatangaje/