Category: Uncategorized

  • Se yahambwe ari muzima- Ubuhamya bukomeye bwo burokoka kwa Uwizeyimana Josiane –

    Muri abo harimo Uwizeyimana Josiane, Jenoside yabaye ari umwana muto abaho mu bihe bikomeye yihishahisha Interahamwe ariko Imana iza kumurokora ayo mahano yabereye mu Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio yavuze ko indege ya Habyarimana ubwo yahanurwaga yatangiye kumva ahantu hose ikintu kiri kuvugwa ari akaga kari kagiye kugwira Abatutsi.

    Ati “Ndabyibuka hari mu gitondo tugiye kumva twumva mu rugo babivuga ko indege ya Habyarimana yahanutse. Icyo gihe ku maradiyo bavugaga ikintu cyitwa Abatutsi. Ni bwo hatangiye ibikorwa byo kuvuga ngo mutangire mubice.”

    Avuga ko Interahamwe zatangiye guhiga abantu ndetse zikajya iwabo kubica ariko umukozi bari bafite akazibwira ko atazi aho bagiye kuko babyutse bagenda, na we akaba yababuze.

    Ati “Interahamwe zaje mu rugo zihasanga umukozi wadukoreraga arazibwira ngo ntabwo duhari, ariko twari twihishe ndi kumwe n’ababyeyi banjye n’abavandimwe. Twahungiye mu baturanyi uwari wahishe papa aba ariwe uhindukira ajya kuvuga ko amufite.”

    “Papa bamuvumbuye tutari kumwe bamuzengurutsa Kicukiro yose, tariki 12 Mata ni bwo bamwishe. Yari afite Bibiliya Ntagatifu barayifata barayimwaka. Ngo agiye gupfa yaravuze ngo umugore wanjye n’abana banjye. Baramusiganiye bigeze aho umwe amukubita isasu. Bamuhamba akiri muzima atarahwana.”

    Yavuze ko na we aho we n’abavandimwe be na nyina n’abari babahishe batwawe n’Interahamwe ariko ku bw’amahirwe ntibicwe.

    Mu bintu atazibagirwa harimo amashusho y’abagore yabonye bafatwa ku ngufu, urusaku rw’umukobwa waraye asambanywa n’Interahamwe bukamukeraho n’ibindi bibi byinshi.

    Ati “Badukingiranye ahantu iminsi itatu turi abantu barenga 10. Nabonye ababyeyi bafatwa ku ngufu. Nabonye ibintu byinshi bibi nkiri umwana ntabwo nzabyibagirwa. Bafashe umwana witwa Claudine bari batujyaniye hamwe yaraye ataka umwe, ajyaho undi ajyaho. Iyo mbyibutse numva agahinda kanyishe. Icyo gihe nabwo bafashe abagabo n’abagore twari kumwe ntabwo bagarutse.”

    Akomeza avuga ko nyuma Interahamwe zaje kubarekura bagiye kwihisha umutima urya umubyeyi we. Bavuye aho bari bihishe bajya kwihisha ahandi bakiva aho bari kuko bumvaga ko aho bari bihishe bahasenye.

    Uwizeyimana Josiane avuga ko we n’umubyeyi babayeho mu buzima bukomeye ndetse hari igihe yashatse kwihisha mu musarani ariko amaguru ye akanga kumanukamo.

    Ati “Mama akimara kumenya ko papa yapfuye yahise atujyana mu rugo aho twabaga. Mama yari akuriwe yenda kwibaruka. Nyuma aza kunjyana ku baturanyi tukigerayo Interahamwe ziza kunshaka bambwira kuva mu rugo. Njya kwihisha mu bwiherero. Nafashe amaguru yanjye nyashyira muri ubwo bwiherero ariko kunyuramo biranga. Nyuma nza gusubira mu rugo.”

    Uyu mukobwa avuga ko yanyuze mu bintu byinshi bikomeye muri Jenoside ndetse n’umubyeyi we akaza kubyara mu bihe nk’ibyo bibi ari kubera Imana bakaza kurokoka bigizwemo uruhare n’Inkotanyi.

    Uwizeyimana yanyuze mu bihe bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwizeyimana na bagenzi bari kwibuka abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rwamukwaya Blaise uvukana na Uwizeyimana avuga ko afite intimba yatewe no kuba yaravutse ntabashe kubona se

  • Ngibi ibyiza byo kumva umuziki ku kiremwamuntu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga Pegasus rutangaza ko umuziki ari indyo nziza ku bwonko bw'umuntu ndetse ugafasha uturemangingo tw'umubiri gukora neza kandi vuba.

    Muri iyi nkuru tugiye kureba uburyo umuziki ufasha umubiri binyuze mu bice bigize ubwonko:

    1.Umuziki ufasha uwumva kwibuka binyuze mu gice cy'ubwonko cyitwa Hippocampus' gishinzwe kubika inzibutso (Memories). Aha ni ha handi wumva umuntu yumvise indirimbo agahita avuga ati 'Iyi ndirimbo inyibukije ikintu cyangwa inyibukije umuntu', ni ukubera ko iki gice cy'ubwonko gifasha umuntu kwibuka ibintu byiza n'ibibi yanyuzemo.

    2.Kumva umuziki bifasha umuntu kuvuga biboneye (Process Speech) binyuze ku gice cy'ubwonko cyitwa 'Broca's Area', iki gice ni cyo gifasha ikiremwamuntu kwerekana no kuvuga ibyiyumviro afite bityo iyo ari kumva umuziki iki gice kirushaho gukora neza bigafasha umuntu kuvuga neza akari ku mutima we.

    3.Umuziki ufasha kumva neza no gusobanukirwa binyuze mu gice cy'ubwonko cyitwa 'Temporal Lobe'. Aha iyo umuntu ari kumva indirimbo agenda yumva ijambo ku rindi riri kuvugirwa mu ndirimbo ndetse agahita arisesengura kuko igice cya Temporal Lobe kiri mu bwonko gihita kibimufashamo mu buryo bwihuse.

    4.Umuziki ufasha abantu kumva indimi z'itandukanye binyuze mu gice cy'ubwonko cyitwa 'Wernicke's Area'. Ni ibisanzwe ko abantu bumva indirimbo ziririmbwe mu ndimi z'amahanga badasanzwe bazi maze bakihutira kuziga ngo bazimenye bumve ubusobanuro bw'indirimbo bakunda zicuranze mu ndimi zitandukanye.

    5.Umuziki ufasha gutekereza neza no gufata umwanzuro binyuze mu gice cy'ubwonko cyitwa 'Frontal Lobe' iki gice ni cyo cy'ingenzi ku mubiri w'umuntu ugereranije n'inyamaswa. Iyo iki gice cyumvishe umuziki unyuze mu matwi gihita kirushaho gukora byihuse bityo uri kumva umuziki agahita yumva atangiye gutekereza neza kuko Frontal Lobe ariyo ishinzwe gufasha umuntu gutekereza.

    6.Uwumva umuziki umufasha kubona neza biciye ku gice cy'ubwonko cyitwa 'Occipital Lobe', iki gice ni cyo kiri ku bwonko gishinzwe gufasha umuntu kureba neza. Iyo rero iki gice kiri kumva umuziki uri gucurungwa gihita gisa nk'ikibyutse kikarushaho gukora maze umuntu akarushaho kubona neza ibiri imbere ye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ngibi-ibyiza-byo-kumva-umuziki-ku-kiremwamuntu/

  • Umugore utwite inda y'imvutsi yegukanye umudali ukomeye muri Taekwondo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugore utwite inda y'amezi umunani yatunguye abantu ,ubwo yegukanaga umudali wa Zahabu mu mukino njyarugamba wa Taekwondo ku rwego rw'igihugu muri Nigeria.

    Nubwo uyu mugore, Aminat Idrees yari atwite inda nkuru y'amezi 8,yatwaye uyu mudali mu kiciro cyitwa Poomsae ariko uko yateraga umugeri byakoze benshi ku mutima bamuha amashyi y'urufaya.

    Iki cyiciro cya Poomsae kirangwa no gutera imigeri,kwikaraga kwirinda,gutera amakofe n'ibindi bitandukanye.Uyu mugore yatwaye uyu mudali ahesha ishema Lagos yari ahagarariye ariko ibyo yakoze byakwiriye isi yose cyane ko videwo ari kwikaraga yakwirakwijwe hose ku mbuga nkoranyambaga.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugore-utwite-inda-yimvutsi-yegukanye-umudali-ukomeye-muri-taekwondo/

  • Ukugoreka indimi kwa Amerika no kubusanya mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi –

    Ku wa 7 Mata ubwo u Rwanda rwatangiraga iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wahuriranye n’uko hibukwaga iyakorewe Abayahudi, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Linda Thomas-Greenfield, yatanze ubutumwa bubiri usesenguye bugaragaza neza uko igihugu cye gifata u Rwanda.

    Ubutumwa bwihanganishaga u Rwanda muri ibi bihe, bwakurikiwe n’ubwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abayahudi. Bwo bwagiraga buti “Duhaye agaciro ubuzima bw’abagabo, abagore n’abana miliyoni esheshatu b’Abayahudi bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abayahudi”.

    Ku Kwibuka27, Linda bwo yagize ati “Turibuka abantu barenga ibihumbi 800 bishwe mu minsi ijana y’iterabwoba ryabaye mu Rwanda mu 1994”. Mu butumwa bw’ibika bibiri bigizwe n’amagambo 97, nta hantu na hamwe uyu Ambasaderi wa Amerika yigeze avuga ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo yabyise ko ari iterabwoba.

    Ni mu gihe ku mvugo ijyanye na Jenoside yakorewe Abayahudi, nta kugoreka imvugo kwabayeho ahubwo yakoresheje inyito yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ariko bigeze ku Rwanda yandika uko abyumva. Ni nka bimwe George Orwell yanditse mu gitabo cye “Animal Farm” ngo inyamaswa zose zirareshya, ariko zimwe zireshya kurusha izindi.

    Jenoside yakorewe Abayahudi ntikinishwa ariko byagera ku yakorewe Abatutsi hakaba impaka

    Kimwe mu bishyirwa imbere mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho, ni ukurwanya abayipfobya, abayita uko itari cyo kimwe n’abayiha igisobanuro gitandukanye n’uko yo iri. Ni byo byatumye, Umuryango w’Abibumbye wemeza ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’iyakorewe Abayahudi.

    Nubwo bimeze bityo ariko ibihugu bimwe byahejeje inguni ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, byanga kuyemera, biyiha andi mazina, ariko iyo bigeze kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, ho hari umurongo bidashobora kurenga ibintu biteye ukwibaza impamvu y’uwo murongo uheza inguni.

    Kenshi abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi n’abashaka kuyipfobya usanga bavuga ko hari ingabo zari zishinzwe kurinda amahoro, abanyamahanga n’Abahutu bishwe bityo ko ibyo bituma Jenoside ikwiye guhindurirwa inyito ikitwa ubwicanyi bwabereye mu Rwanda.

    Aha baba birengagije ko Intambara ya Kabiri y’Isi ari nayo yiciwemo Abayahudi miliyoni esheshatu, muri rusange yaguyemo abantu miliyoni 75. Ni ukuvuga ko yiciwemo abantu miliyoni 69 batari Abayahudi.

    Nubwo Abayahudi aribo bari bagenderewe mu mugambi w’Aba-Nazi wo kubarimbura, hari abandi bishwe ku mpamvu za Politiki n’iz’uruhu. Abo barimo ababana bahuje igitsina, abafite ubumuga, Aba-Roma bafite inkomoko mu Majyaruguru y’u Buhinde, abo mu bwoko bw’aba-Slavs, Abahamya ba Yehova n’abanyapolitiki batavugaga rumwe n’Aba-Nazi n’abandi bazize imyemerere yabo.

    Gusa nubwo aba batari Abayahudi bishwe, ntabwo babarwa nk’abazize Jenoside yakorewe Abayahudi kuko yo ubwayo isobanurwa nk’ubwicanyi bwakorewe Abayahudi bukozwe n’Aba-Nazi bashakaga kubarimbura ngo babamareho.

    Linda wari mu Rwanda mu 1994 kuki yahejeje inguni?

    Linda Thomas-Greenfield ni Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, umwanya yagiyeho mu ntangiriro z’uyu mwaka atangirana na manda ya Joe Biden. Mbere ku ngoma ya Barack Obama, yabaye Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika ndetse icyo gihe yaje mu Rwanda asura n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

    Mu Ugushyingo 2018 ubwo yari ari gutanga ikiganiro muri Leta ya Virginia, yagarutse ku buzima bwe, kuva mu buto, anavuga uburyo yari agiye kwicirwa mu Rwanda muri Mata 1994 ubwo Interahamwe yari imwitiranyije n’Umututsikazi.

    Ati “Muri Mata 1994 nageze i Kigali mu Rwanda. Kandi ngira ngo mwibuka ko muri Mata 1994 mu Rwanda habaye Jenoside.”

    Linda yavuze ko icyo gihe umwe mu Nterahamwe yamubonye amwitiranya n’Umututsikazi ashaka kumwica. Ati “Nasatiriwe n’umusore muto wari wahawe amabwiriza yo kwica umugore witwa Agathe, yatekereje ko ari njye. Igitangaje ntabwo nigeze ngira umutima uhagaze, ntimunyumve nabi nari mfite ubwoba, ariko sinigeze ngira umutima uhagaze. Narebye uwo musore muto mu maso mubaza izina rye, hanyuma mubwira iryanjye. Nashakaga ko amenya izina ryanjye, kuko nashakaga ko nanyica asigara azi izina ry’umuntu yishe.”

    Nyuma yo kumenya ko atari Umunyarwandakazi, iyo Nterahamwe yaramuretse ntiyamwica.

    Kuba uyu mugore wari mu Rwanda mu 1994 akibonera uburyo Abatutsi bicwaga ariwe utinyuka kugoreka imvugo akanga gukoresha inyito nyayo ya Jenoside, ni ikimenyetso nyacyo cy’ukwinangira kwa Amerika iyo bigeze ku kwemera amateka y’u Rwanda.

    Thomas Greenfield ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi akunamira inzirakarengane zirushyinguyemo

    Abanyarwanda bamubwije ukuri

    Abanyarwanda bakoresha Twitter banze guceceka maze bibutsa Linda ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe imyaka myinshi hagamijwe kubarimbura, bityo ko adakwiye kugoreka amateka n’imvugo.

    Uwitwa Christelle yagize ati “Mujye mwandika imvugo nyayo ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994! Agasuzuguro kanyu kararambiranye mukagabanye, murekere aho kudutobera amateka. Burya bwose byarutwa mugaceceka aho kwandika ubusa #Kwibuka27 #GenocideAgainstTutsi.”

    Uwitwa Nkotanyi Francis yagize ati “Ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubutaha niba udashobora kubyandika mu buryo bukwiriye, ntuzatinyuke kugerageza kohereza ubutumwa bwawe. Tuzi satani ukorera.”

    Umunyamategeko Gatete Ruhumuriza yagize ati “Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bigaragara ko ari politiki y’ubutegetsi bushya bwa Amerika… Dore umuyobozi mushya, mubi kurusha umutware we… Biteye Isoni.”

    Uwitwa Musoni Edwin yagize ati “Ambasaderi, warahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Wanaje mu Rwanda kwibuka abazize Jenoside, ariko unaniwe kwibuka ko yari Jenoside yakorewe Abatutsi. Amateka azacira urubanza ibikorwa n’amagambo yacu.”

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ku wa 7 Mata 2021, ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yahaye gasopo abagoreka n’abakoresha nabi inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dr Biruta yavuze ko koherereza u Rwanda ubutumwa burutoneka muri ibi bihe ntacyo byarumarira ndetse yongeyeho ati “Ku bakigorwa no gukoresha inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bo ibyiza ni uko batakwigora batwoherereza ubutumwa uyu munsi. Ntacyo bidutwaye.”

    Perezida Kagame ati “ni akumiro”

    Mu myaka 27 ishize, ntabwo u Rwanda rwigeze ruhirwa n’ingoma y’Aba-Démocrates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni bo bayoboraga igihugu mu gihe habaga Jenoside, kuva icyo gihe baciye umurongo banga kwemera ko ibyabaye ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bill Clinton wayoboraga Amerika icyo gihe, yanze gukoresha ijambo Jenoside ngo yamagane ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Abamusimbuye bose na bo bagendeye ku murage we ku buryo n’imyanzuro yose ireba u Rwanda itorwa nko mu Muryango w’Abibumbye iki gihugu kiyamagana.

    Ubwo u Rwanda rwari mu Kanama ka Loni gashinzwe Amahoro, Amerika yayoborwaga na Obama nawe w’Umu- Démocrates, igihugu cye ni cyo cyari inyuma yo kurwanya inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ku wa 23 Mutarama 2018 ni bwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki 7 Mata hazajya hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100.

    Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ikibazo cy’inyito ya Jenoside atari icy’ubu, kuko cyatangiye kera mu 1994, ibihugu bimwe binanirwa kwita ibyabaga mu Rwanda uko biri.

    Ati “Hari umuntu – ndakeka ari umunyamakuru – wabazaga ati: “Ese ibirimo kuba ni Jenoside?” Bakamusubiza bati oya, ko ahubwo ari ‘ibyaha bya Jenoside’. Hanyuma uwo munyamakuru arongera arabaza ati “Bisaba ibyaha bya Jenoside bingana bite kugira ngo byitwe ko ari Jenoside?” Ibyo murabyibuka? Biratangaje kuba tukiri mu mpaka nk’izo nyuma y’imyaka 27. Ni akumiro!”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko bisa n’aho gukoresha inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri bamwe ari nk’igihembo baba bahaye Abanyarwanda, avuga ko ibyo u Rwanda rudashobora kubyemera.


  • Perezida Kagame yijeje ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu ngo Afurika ikore inkingo za Covid-19 –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mata 2021, mu nama yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma n’abayobora ibigo bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga, yiga ku buryo Umugabane wa Afurika wakwikorera inkingo za Covid-19.

    Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Ikorwa ry’inkingo muri Afurika mu kurinda ubuzima”.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yateguwe n’Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC).

    Perezida Kagame yavuze ko muri gahunda ya Afurika yo kongera ishoramari mu rwego rw’ubuzima, ari ingenzi ko hashyirwaho uburyo bw’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu gukora inkingo ku Mugabane wa Afurika.

    Yagize ati “Gukora inkingo bijyana no kongera ishoramari mu rwego rw’ubuzima no kubaka ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo gikomeye, gikora neza kandi kigenga, kandi nkeka ko ariho tugana. U Rwanda rwiteguye kubigiramo uruhare hamwe n’ibindi bihugu binyamuryango ndetse n’abafanyabikorwa.”

    Yakomeje avuga ko Afurika ikeneye kwagura ubushobozi bwo gukora inkingo n’ibindi bikoresho nkenerwa bya ngombwa mu buvuzi.

    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko mu mezi ashize hari abantu bafite inganda zikora inkingo za Covid-19, yaganiriye na bo ndetse bamweretse ko hari ibishoboka Afurika yageraho.

    Ati “Twagiranye ibiganiro ndetse mbibwira bagenzi banjye ku mugabane wacu, ariko dushaka ko ibi biganiro bigera no ku bandi. Hari ikigo gifite ubushobozi bwa tekinike zisanzwe zikoreshwa na Moderna, Pfizer, kiriteguye kandi gifite n’ubushake. Nzabaha igisubizo mu gihe cya vuba, mumbabarire kuba ntarabikoze mbere y’uko tugirana ibi biganiro.”

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite ubu bushobozi bwo kwifashisha uburyo bukoreshwa n’izo nganda bikaba byuzuzanya n’ubundi buryo burimo Adenovirus bukoreshwa na Johnson& Johnson ndetse na AstraZeneca mu gutunganya inkingo.

    Yakomeje agira ati “Kandi rero kugira ngo Afurika ive mubyo kumva twibabariye twebwe ubwacu, ari nako bimeze muri iki gihe. Kandi ndatekereza ko nta muntu n’umwe ukwiye kubiryozwa. Tugomba kubiryozwa twese kandi tukava mu byo tuzi ko byiza kuri Afurika tukajya ku byo twe dushobora gukora.”

    Perezida Kagame yagaragaje isoko rusange rya Afurika nk’inzira izafasha mu kugira ngo iryo shomari rigerweho kandi ritange umusaruro wifuzwa, anaboneraho gusaba ibihugu bya Afurika kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti cya AMA [The African Medicines Agency].

    Uretse Perezida Kagame, iyi nama yanitabiriwe n’abarimo Perezida Tshisekedi uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe ndetse na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

    Perezida Ramaphosa yavuze ko icyerekezo gikomeye cy’urwego rw’ubuvuzi muri Afurika ndetse n’ubushobozi bwo gukora inkingo mu gusubiza ibibazo by’abaturage ba Afurika bigoye ariko bishoboka mu gihe habayeho ubufatanye.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kugira ngo Afurika ikore inkingo za Covid-19

    Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kwihutisha gahunda y’iyemezwa ry’amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti

    Perezida Tshisekedi uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na we yitabiriye iyi nama

    Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasabye ubufatanye mu kubaka urwego rw’ubuvuzi rukomeye muri Afurika

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Rulindo: 4 barimo abayobozi bo kwa muganga bakurikiranyweho kuzuza amafishi y’abarwayi batavuwe –

    Abakurikiranywe barimo Uwera Judith uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kisaro, Uzamushaka Béatrice ushinzwe Icungamutungo n’umuforomo muri iki kigo, Bahati Adolphe. Biyongeraho Kabana Samson ukorera mu Ivuriro rya Kamushenyi Health Post muri Rulindo.

    Icyaha aba bose bakurikiranyweho bikekwa ko bagikoze mu mwaka ushize.

    IGIHE yamenye ko aba bantu bakurikiranywe bikekwa ko hari amafishi y’abarwayi yujujwe ku bantu batigeze bivuriza muri ibyo bigo nderabuzima n’ivuriro.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko aba bayobozi bari gukurikiranwa.

    Yagize ati “Bari gukurikiranwa ngo hamenyekane uruhare bagize mu gukoresha impapuro zitavugisha ukuri. Aba bantu bari gukurikiranwa badafunze.’’

    Abaregwa baramutse bahamijwe icyaha bakurikiranyweho bahanishwa ingingo ya 276 iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


  • Yiciwe ababyeyi mu maso ye, arara mu giti yihisha Interahamwe- Ubuhamya bwa Dr Mbarushimana uyobora REB –

    Nk’ahandi hose mu gihugu mu 1994 hagati ya Mata na Nyakanga, Abatutsi barimo kwicwa bazira uko bavutse, muri Perefegitura ya Gisenyi n’aho ni ko byari bimeze kuko bahigwaga bukware.

    Dr Mbarushimana Nelson yavuze ko icyo gihe bari umuryango udafite icyo ukennye dore ko se umubyara yari umwarimu ariko akaba n’umucuruzi uzi kwiyitaho.

    Mu gihe cya Jenoside Dr Mbarushimana n’umuryango we baje guhigwa, bahereye kuri se bamwica kandi icyo gihe yabirebeshaga amaso ye. Baje kujya kwihisha n’uko nyina wari ufite n’umwana ukiri muto ahungira muri yorodani ku rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi dore ko ari naho basengeraga.

    Igiteye agahinda kuri bamwe mu bakozi b’Imana bijanditse muri Jenoside ni uko uwari Pasiteri we ari we watungiye agatoki interahamwe aho yihishe.

    Dr Mbarushimana yakomeje ati “Ng’uwo aho yihishe nimumwice n’ubundi Abatutsi Imana yamaze kubatanga.”

    Uko nyina na se bishwe yarabirebaga ibintu byatumye agira kwiheba gukomeye gusa kuko yasaga nk’aho ari mukuru yagerageje kwihisha mu giti, yakibayemo iminsi itatu akivanwamo n’inzara kuko yumvaga agiye kunogoka.

    Ati “Naraye mu giti iminsi itatu, nari mfite umukandara munini nari narahawe na data ni wo nizirikaga kugira ngo ntaza kugwa n’ijoro. Maze iminsi itatu nagiye nsa n’uwiyahura kuko numvaga n’ubundi inzara igiye kunyica. Icyo gihe nahungiye ku muryango w’inshuti twari twarahuye rimwe turi gukina umupira ariko nsangayo na mukuru wanjye baraduhisha.”

    Abahigaga Dr Mbarushimana n’umuryango we ntibatuje kuko bageze naho bihishe ariko uwo muryango uratsemba uvuga ko nta bahageze kandi ko ataribo bahisha abari guhigwa kandi bazi ko byaba ari ikibazo gikomeye.

    Ati “Uwo muryango waturyamyeho mu buryo bukomeye kuko twari turi mu nzu twihishe mu gisenge ariko twarabyumvaga kuko cyari igitero cy’abantu benshi bari gukubita imihoro hasi. Buriya n’ubwo hari abakoze Jenoside hari n’abandi bakoze ibikorwa by’ubutwari bagahisha abantu kandi babizi ko na bo bashobora kubigwamo.”

    Uwo munsi Imana yakinze akaboko igitero nticyinjira mu nzu ahari kiba cyarabatahuye n’abo bakicwa.

    Ku mugoroba uwo muryango wabonye ko babatahuye bigira inama yo kubafasha bakajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dore ko baturanye n’Umujyi wa Goma.

    Urugendo rwo kwerekeza muri congo rwagenze neza nubwo ntawe bari basanze mu gihugu cy’amahanga.

    Bashaririwe n’ubuzima muri icyo gihugu kuko ntacyo gukora bari bafite mbese babayeho mu buzima bugoye cyane gusa kuko Imana yari itarabakuraho amaboko bagarutse ari bazima.

    -  Ubuzima bw’ubupfubyi bwamwigishije kwishakamo ibisubizo

    Ubwo bagarukaga mu gihugu nyuma y’uko Inkotanyi zihagaritse Jenoside bagowe n’ubuzima gusa yaje kugira amahirwe akomeza kwiga ku nkunga y’Ikigega cya Leta gifasha abacitse ku Icumu batishoboye (FARG).

    Asoje amashuri yisumbuye nta kazi arabona ni bwo yatangiye gushakisha icyo yakora aza kubona ako kurara izamu kandi ntiyagasuzuguye.

    Ati “Njyewe nabayeho umuzamu kandi byaramfashije cyane kuko nakoraga nijoro, ibi nibyo njya mbwira abanyeshuri iyo ndi kubigisha, nta mpamvu n’imwe yo kugaya icyo ugiye gukora. Aho nahavuye ngiye gukomeza amashuri muri Kaminuza ariko nkomeza kwigira kuko natwaraga imodoka ya Kaminuza.”

    Muri uru rugamba rwo kwiyubaka asanga abarokotse bakwiye kubyaza ishavu bagize imbaraga zo gukora cyane no kwishakamo ibisubizo.

    Ati “No muri ibi bihe twibuka hari ukwigira, icyizere kirahari kuko na Leta iradushyigikiye nta guheranwa n’agahinda. Umuntu ku giti cye akwiye kugira icyo yifuza kugeraho mu gihe kirambye. Birakwiye ko umuntu agira igenamigambi rirambye nko kuvuga ngo mu myaka itanu nzaba maze kugera aha ngaha, kuko byaramfashishe.”

    Dr Mbarushimana Nelson w’imyaka 45 asaba Abanyarwanda bose kudaheranwa n’agahinda n’ubwigunge ahubwo bagaharanira icyabateza imbere kuko ari cyo gifite agaciro.

    Dr Mbarushimana yavuze ko yiciwe ababyeyi abireba, akanarara mu giti iminsi itatu yihishe

  • Perezida Kagame yizeje Africa umusanzu w’u Rwanda mu kwikorera inkingo za COVID #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021 mu nama yigaga ku kongerera Afurika Ubushobozi bwo Gukora Inkingo, ikaba yari iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba anayoboye Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe.

    Perezida Kagame wakunze kuvuga ko sisiteme z’ubuvuzi mu bihugu bya Africa zikwiye kongererwa ubushobozi, hakabaho ishoramari mu bikorwa remezo byazo, yongeye kubigarukaho muri iyi mu nama.

    Yavuze ko ibihugu by’uyu mugabane bikwiye guhuriza hamwe kugira ngo bigere ku byifuzo byawo byo kuba byakwikorera urukingo by’umwihariko ariko ngo mu bihugu hakabaho ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera.

    Yavuze ko hakwiye kongera ishoramari mu nzego z’ubuvuzi 'no kubaka ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo gikomeye, gikora neza kandi kigenga, kandi nkeka ko ari ho tugana.'

    Yakomeje agira ati 'U Rwanda rwiteguye kubigiramo uruhare hamwe n’ibindi bihugu binyamuryango ndetse n’abafanyabikorwa.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe gishize yaganiriye hifashishijwe ikoranabuhanga n’abantu bafite inganda zitunganya inkingo za COVID-19 bakamwizeza ko umugabane wa Africa hari ibyo wakwikorera.

    Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ibi yanabigejeje kuri bagenzi be bayobora ibihugu byo kuri uyu mugabane ariko 'dushaka ko ibi biganiro bigera no ku bandi.'

    Yavuze ko hari 'ikigo gifite ubushobozi bwa tekinike zisanzwe zikoreshwa na Moderna, Pfizer, kiriteguye kandi gifite n’ubushake. Nzabaha igisubizo mu gihe cya vuba, mumbabarire kuba ntarabikoze mbere y’uko tugirana ibi biganiro.'

    Ubwo gahunda yo gusaranganya inkingo yatangiraga, Perezida Kagame yigeze kuvuga ko ibihugu bikize byabanje kugaragaza ubushake bwo gushaka kwikubira, uyu munsi yongeye kuvuga ko Africa ikwiye kwishakamo uburyo bwo gusohoka muri ibi bibazo.

    Yagize ati 'Kugira ngo Afurika ive mu byo kumva twibabariye twebwe ubwacu, ari na ko bimeze muri iki gihe. Kandi ndatekereza ko nta muntu n’umwe ukwiye kubiryozwa. Tugomba kubiryozwa twese kandi tukava mu byo tuzi ko byiza kuri Afurika tukajya ku byo twe dushobora gukora.'

    Yanagarutse ku isoko rusange rya Africa, avuga ko rizagira uruhare muri ririya shoramari ryifuzwa mu rwego rw’ubuvuzi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Perezida-Kagame-yizeje-Africa-umusanzu-w-u-Rwanda-mu-kwikorera-inkingo-za-COVID

  • Musanze : Abantu batanu batwikiye abana babiri mu nzu umwe agahita apfa bakatiwe BURUNDU #rwanda #RwOT

    Aba bantu ni bamwe muri batandatu ari bo Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Théoneste, Uwamariya Clissencia, Munyamahoro Innocent, Mugiraneza Ildephonse na Hitimana Jean de Dieu uzwi nka Bondo.

    Aba bantu bose baregwaga icyaha cy’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, icyaha cyo gutwika, gukomeretsa no kwica umwe mu bana ba Manifasha Jérôme na Sifa Selesitini.

    Muri bariya bantu batandatu, umwe witwa Hitimana Jean de Dieu uzwi ku izina rya Bondo we yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi.

    Ibi byaha biregwa bariya bantu, byakozwe mu bihe bitandukanye, bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Marantima, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

    Umuryango wa Manifasha Jérôme na Sifa Selestini bivugwa ko byatangiye batotezwa ko ari Abatutsi ndetse bikarangira ku wa 22 Gashyantare 2020 abana be batwikiwe mu nzu, umwe akahasiga ubuzima, undi akahakura ubumuga budakira.

    Ubwo urukiko rwaburanishaga uru rubanza, rwumvise abatangabuhamya bane barimo Uwahoze ari Gitifu w’umurenge wa Cyuve, Nteziryayo Emmanuel, uwari ashinzwe irangamimerere mu Murenge, Uwabera Alice ndetse n’uwari Gitifu w’akagari ka Rwebeya Mukandutiye Albertine.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko guhamya bariya bantu icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri kibahama bose uko baregwa, bityo bagahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni imwe kuri buri wese.

    Bwari bwasabye kandi ko Urukiko rwemeza ko icyaha cyo gutwikira abana mu nzu gihama Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Théoneste, Uwamariya Clessencia, Munyamahoro Innocent na Mugiraneza Ildephonse, bityo bagahanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 5 kuri buri muntu.

    Urukiko rwasomye icyemezo cyarwo mu cyumweru gishize tariki ya 08 Mata 2021, rwahanishije Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Théoneste, Uwamariya Clessencia, Munyamahoro Innocent na Mugiraneza Ildephonse igihano cy’igifungo cya burundu, mu gihe Hitimana Jean de Dieu bita Bondo we yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi (7).

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Abantu-batanu-batwikiye-abana-babiri-mu-nzu-umwe-agahita-apfa-bakatiwe-BURUNDU

  • Ubuhamya bwa Janviere:Uko yarokotse Genocide n’ingaruka byamusigiye #rwanda #RwOT

    Mwizerwa Janviere Nyirankundwa ni umubyeyi wagizweho ingaruka na Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko Imana yaramurinze ararokoka ndetse abasha gutera intambwe yo gukira ibikomere no kubabarira abamwiciye umuryango.

    Muri iki gice cya mbere, mu magambo ye aradusobanurira inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Genocide n’ingaruka zasigaye ku buzima bwe.

    ” Twari umuryango mwiza ushimishije Papa, Mama n’abana 5. Navutse mbona ababyeyi banjye baririmba muri chorale Hoziana ndetse Papa yari perezida w’iyi chorale. Wari umuryango bava muri repetition tugasenga tukaririmba tugakora amasengesho y’iminsi runaka twishimye. Muri macye twari umuryago unezerewe aho ni igice cy’umwuka, ariko no mu mubiri twari abantu bifashije.

    Muri Genocide twarihishe twese hamwe n’umuryango ahantu mu gishanga twabaga Kabeza icyo gihe hitwaga Kajeke. Papa yapfuye le 12/4/1994, hashize iminsi 5 basohora amatangazo abwira abantu ngo basohoke aho bihishe bajye mu ngo amahoro arahari. Tukimara kuzamuka ni bwo abantu badutangiriye batangira kurasa abari inyuma yacu, twahise turyama ahantu mu rubingo ariko cyari igihe gikomeye kuburyo namaze igihe kinini numva amasasu mu matwi.

    Ibyo birangiye babajije papa indangamuntu abereka Bibiliya arababwira ati ” Iyi ni yo ndangamuntu yanjye “. Twarazamutse tugera mu rugo ariko igitangaje ni uko umuntu yicwaga n’uwo baziranye wa bugufi, hari abantu bajyaga bakora ibiraka byo kubaka mu rugo ndetse muri icyo gitondo twari tumaze gusangira mu minota micye baje baseka bati “Pasiteri naze” nuko baramujyana, twashatse kumukurikira ariko umwe muri bo yagiriye neza aducira isiri ngo dusubire inyuma, uwo munsi ni bwo bamwishe.

    Abasigaye rero twari abana 5 ndi imfura na basaza banjye 4 bankurikira, basaza banjye 2 bankurikira bari baragiye kwa nyirarume bo barokokeye Saint Famille. Njyewe na basaza banjye 2 bato ni bo twajyanye mama na we turaburana ariko twaje kubonana nyuma n’ubwo interahamwe zazaga kutwigambaho ko zamwishe. Aho twihishe rero twari tubikiwe kuzoroswa umubyeyi (kwicwa nyuma) bazaga buri munsi kureba ko duhari ndetse bamenyesha n’izindi nterahamwe ko uko turi abana 3 bazatwica nyuma y’umubyeyi. Aho ni ho Imana yaturindiye kuko bazaga bavuye kwica bakabanza kureba ko duhari hanyuma bagasubira kwica.

    Itariki bari baduhaye yo kwicwa nibwo inkotanyi zaje zibisikana n’interahamwe zigenda inkotanyi zinjira muri karitsiye, narihishe bikomeye nari ngiye kugira ingorane zo kuhasigara ariko inkotanyi zanga kuhava ziravuga ngo uwo mwana tubanze tumubone. Twagiriwe umugisha baratujayana tugenda tunyura ku mirambo y’abantu tuzi byari ikintu gikomeye. Batujyanye muri stade Amahoro tuhamara igihe gito duhita tujya i Ndera ni ho twahuriye na mama inkotanyi zaramurokoye. Twahise tubana ariko mu buzima butoroshye kuko abana 2 bato Genocide yabaye batangiye kumenya kugenda ariko bahise basubira ibwana duhuye na mama ni we watangiye kubatoza kugenda”.

    Ibyo biteye ubwoba Janviere yanyuzemo byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe ndetse hari icyo byangije kuri we asigarana ibikomere mu bijyanye no kwizera nk’uko abisobanura ati:

    “Mu ngaruka zimwe nahuye na zo nubwo nakuriye mu nzu y’Imana nahise numva ntakaje kuyizera kuko numvaga mu byatumye uwo muntu aturokora tukihisha ni uko yamugiriye neza, numvaga papa ari umuntu mwiza ubanira abantu neza ndetse ari umuntu w’Imana. Numvaga rero izamurindira icyo. Rero iyo ni ingaruka nagize yo kutumva Imana neza no gutakaza kuyizera.

    Indi ngaruka ikomeye nagize natakaje kwizera abantu: Nk’uko nabivuze abantu baje gufata papa harimo abaturanyi. Kuba umuntu duturanye ari we waje akamutwara, nahise ntakaza kwizera abantu.

    Inagaruka yindi yambayeho ni ukutizera abantu bo mu rusengero: Papa yakoraga muri ADEPR mu bakozi bo hejuru, Genocide irangiye numvaga ari igikuba cyacitse numvaga ari nk’aho ari we wapfuye wenyine, yego hapfuye n’abandi ariko ni we nkunda kuvugaho cyane. Natekerezaga rero ko niduhinguka mu rusengero igikuba kiri bucike amateraniro adashobora kuba papa yarapfuye nkumva bari buhagarike amateraniro bakabanza kutubaza uko byagenze ariko ntibyabayeho. Byangizeho ingaruka zikomeye kugira ngo nongere nizere abantu bo mu rusengero nakire ko ari abantu b’Imana.

    Mu buryo bw’umubiri nabwo nagize ingerauka: Kuba ari abantu twari dufite ubutunzi, dufite abakozi 3 reba rero noneho gutangira ubuzima nta wundi muntu dufite udufasha mu rugo ngatangira kwiga imirimo bushya. Ndibuka mama yahoraga arira kubera intimba byatumaga nirwanaho nkiga imirimo kugira ngo ntazaba umwana w’umugore nk’uko mama yabimbwiraga. Ibyo rero mu ngaruka byanteye gushirira mpinduka umurakare sinajyaga nseka kuko numvaga nta mpamvu yabyo. Numvaga nshaka kubaho ndi serious kugira ngo batazavuga ko ndi umwana w’umugore “.

    Mugice cya 2 tuzareba urugendo rwa Janviere rwo gukira ibikomere no kubabarira abamwiciye umuryango.

    Source : Agakiza Tv

    Source :[email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Janviere-Uko-yarokotse-Genocide-n-ingaruka-byamusigiye.html