Category: Uncategorized

  • Abari barasabye akazi mu burezi bagaheba bashyizwe ku rutonde rw’abazagahabwa –

    Urutonde rwashyizwe ahagaragara ruriho abantu basabye akazi mu burezi bagatsinda ibizamini bamwe bagashyirwa ku ntonde zo gutegereza ariko bikarangira badashyizwe mu myanya REB aho ivuga ko bazashyirwa mu kazi uko imyanya izagenda iboneka.

    Mu minsi ishize humvikanye inkuru za bamwe mu basabye akazi ko kwigisha mu mashuri y’ibyiciro bitandukanye babogoza ko bashyizwe ku rutonde rwo gutegereza amaso agahera mu kirere, nyamara abasabye akazi nyuma baragahawe.

    Hari n’abataratinyaga kuvuga ko barenganyijwe cyane ko babaga barujije ibisabwa n’ibizamini barabitsinze bagatungurwa n’uko ababikoze nyuma bashyirwa mu kazi harimo n’abo barusha amanota.

    Ibi byagaragaje icyuho gikomeye mu mitangire y’akazi muri uru rwego aho bamwe barushinjaga kwimakaza ruswa.

    Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Mata 2021 nibwo REB yashyize ahagaragara urutonde rw’abasabye akazi ko kwigisha mu myaka yashize ntibagahabwe ivuga ko bagiye kukabona.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko abantu bashyizwe ku rutonde ari abagiye bamenyeshwa ko bemerewe akazi ariko bagomba gutegereza [waiting list] bikarangira batagahawe.

    Yagize ati “Hari abantu bari barasabye akazi mu myaka itandukanye bagashyirwa no ku rutonde ariko ntibagahabwe, nibo bagiye gushyirwa mu myanya kandi urutonde rwabo rwamaze kugera ku rubuga rwa REB twifuza ko abasabye bose bireba ko bariho n’amakuru bari batanze ko yuzuye.”

    Yakomeje agira ati “Amakuru twari tuyafite muri ikoranabuhanga ryacu kandi abari bujuje ibisabwa bose twabahaye amahirwe ndetse ni nabo bazaherwaho mu gutanga akazi muri iki cyiciro.”

    Uyu muyobozi yavuze ko umuntu wese waba warasabye akazi mu burezi ntagahabwe kandi yari yujuje ibisabwa utazisanga kuri urwo rutonde hari abakozi REB igiye kohereza muri buri karere kugira ngo bakurikirane ibyo bibazo byose mu gihe kitarenze iminsi itatu bizabe byarangiye burundu.

    Dr Mbarushimana yemeye ko habayemo amakosa mu mitangire y’akazi mu bihe byabanje ariko ko atazongera kubamo bitewe n’amavugurura yabayeho arimo no gukoresha ikoranabuhanga.

    Ati “Mu byagiye bigorana harimo no kudakoresha ikoranabuhanga, ugasanga hari umuntu wasabye mu turere dutandukanye kandi hose akemererwa umwanya bigatuma hari ugatakaza. Ibyo byarakemutse kuko ubutaha tuzajya dukoresha ikoranabuhanga ku buryo nta muntu ushobora guhabwa akazi mu turere dutandukanye.”

    “Ikindi ni uko abayobozi b’ibigo bazajya bifashisha urwo rubuga bagatanga amakuru ku byuho bihari tukamenya imyanya ikenewe hakiri kare kugira ngo ibashe gushyirwamo abakozi. Tuzanashyiraho uburyo buhoraho bwo gutanga akazi, ni ukuvuga inshuro runaka zizwi ku mwaka kandi mu buryo buhoraho”

    Uretse uru rutonde rw’abari barasabye akazi ntibagahabwe rwashyizwe ahagaragara, REB yahise isohora n’itangazo ry’akazi ku myanya 1475.

    Dr Mbarushimana yavuze ko ibikorwa byo gusaba akazi kuri iyo myanya bikwiye gukorwa vuba mu turere kugira ngo abanyeshuri bazasubire kwiga n’abarimu barabonetse.


  • Wakwitwara ute mu gihe iminsi mibi ikugezeho? #rwanda #RwOT

    Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe.Yakobo 5:11.

    Nshobora gutangira nemeza ko mbona Imana mu bihe byanjye bya buri munsi, aho kumva ko hari “ibindwanya”.

    Wigeze ugira umunsi umwe aho ibintu byose bisa nk’aho bitagenze neza? Hari ubwo nisanze ntekereza ko amaherezo yanjye yarangiye. Ariko rero, uyu murongo waje mu bwenge bwanjye uti:” Hahirwa ab’imitima iboneye, Kuko ari bo bazabona Imana. .” Matayo 5: 8.

    Nahise mpagarika kwitekerezaho “Nabonye” iki uwo munsi? Nabonye Imana mu bihe byanjye? Ese nabonye uburyo ukuboko kw’Imana kwanyoboye ku gakiza kayo? Cyangwa nabonye gusa uko ibibazo byakomerekeje ubuzima bwanjye?

    Mu bihe bigoye hari amahirwe nabibonyemo?

    Utwana tw’inyoni iyo twifuza kujya hejuru y’ibiti, nyina watwo iyo adusuje mu cyari, ntidushobora kumva ko ibyifuzo byatwo byahawe agaciro. Ariko hagera igihe nyina w’atwo adusunika hanze y’icyari kugira ngo dushobore kurambura amababa no kwiga kuguruka.

    Mu bihe binkomereye, mba nsabwa gusengera kwihangana, nsaba ineza n’ubugwaneza bitagira imipaka. Igihe Imana yemeye ko nyura mu mibabaro insunikira mu cyari cyanjye, ngomba kubibonamo amahirwe yuko ibyifuzo byanjye bizaba impamo? Ibyo mbikoresha nk’amahirwe yo kutagira umujinya no kutihangana no gusaba kugira ngo indangagaciro z’Imana zibe muri njye? Cyangwa mbona gusa ko ibyo ari ibintu birushya umutima wanjye?

    Akenshi Kamere yacu itwereka ibiri hafi gusa

    Kamere yacu ituma tutareba umugambi w’Uwiteka Imana. Byanditswe neza muri Bibiliya ko “ibintu byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza,” (Abaroma 8:28) kandi ko “Burya ibyo byose bibaho ku bwanyu, kugira ngo uko ubuntu bw’Imana burushaho gusaga, abe ari ko n’ishimwe rya benshi rirushaho gusaga ngo Imana ihimbazwe..” (2 Abakorinto 4:15)

    Niba nizera ibi, mu bihe byanjye bya buri munsi aho nta wundi muntu mbona, nsabwa gukomeza kugira imbaraga z’umutima, aho kugira ngo nihebe. Ibyo bizarushaho gutuma mbona Imana kandi nsinde na kamere y’ibyaha bityo ndusheho kumera nkayo.

    “Mwumvise kwihangana kwa Yobu, mubona amaherezo meza yagenewe na Nyagasani – ko Uwiteka ari umunyempuhwe n’imbabazi.”

    “Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe”.Yakobo 5:11.

    Intego y’ibihe byanjye “bigoye” ni ukunyereka ibinyoma biri muri kamere yanjye ituma ntishima. Ariko rero igihe nsinze ibihe bikomeye bihora bintera kuganya, mbasha kuba mu buzima bushimishije bw’imico myiza, umunezero, guhora nshima Imana n’amahoro. Nibwo nzabona Imana. Ngiryo “iherezo ryateganijwe n’Imana ku buzima bwanjye.”

    Source: ActiveChristianity.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wakwitwara-ute-mu-gihe-iminsi-mibi-ikugezeho.html

  • Tom Close yapfushije Sebukwe #rwanda #RwOT

    Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yatangajwe na Niyonshuti Ange Tricia umufasha wa Tom Close, wifashishije Instagram ye atangaza iyi nkuru y’agahinda.

    Uyu mubyeyi avuga ko ubusanzwe yahoranaga ubwoba bwo kubura umubyeyi we.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yagize ati 'Icyo natinye kuva nkiri umwana kiranze kirasohoye. Imana ikunyakirire mu gituza cyayo papa nkunda.'

    Ni ubutumwa bwagiye bunavugwaho na bamwe mu bazwi mu Rwanda nka Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, na we waje yihanganisha uyu muryango, agira ati 'Ndakwihanganisha cyane hamwe n’umuryango wose.'

    Umunyamakuru Tidjara Kabendera na we yagize ati 'Ihagane utwaze gitwari nkuko wamye uri intwari. Ntabwo byoroshye kubura umubyeyi, ntabwo byoroshye kubyakira ariko buriya Imana yonyine izi impamvu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Tom-Close-yapfushije-Sebukwe

  • Kigali: Abacitse ku icumu batujwe mu Mudugudu wa Kiberinka babangamiwe n’ubukode bw’ ubutaka bakwa –

    Aba baturage batujwe muri uyu mudugudu nyuma yo kurokoka Jenoside ariko bakisanga ntaho bafite ho gutura kuko ibyabo byari byarangijwe, kimwe n’abandi barokotse batishoboye barubakiwe mu kunganirwa.

    Ibi barabyishimiye cyane kuba bongeye kugira aho baba, gusa bamwe mu baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko babangamiwe no kwakwa ubukode bw’ubutaka bwaho bubakiwe kandi batishoboye.

    Umwe muri bo yavuze ko nubwo batujwe muri uyu mudugudu ariko bose badahuje ubushobozi, ku buryo hari abacungira amaramuko ku nkunga y’ingoboka bahabwa bikaba byagorana kuyishyuramo ubukode bw’ubutaka.

    Ati “Turabizi ko gusora byubaka igihugu ariko ntako tumeze kuko dutunzwe n’amafaranga y’ingoboka bamwe muri twe, ubuse wanayasoramo, abafite ubushobozi basore natwe nitububona tuzasora.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Kimenyi Burakari, yavuze ko iki kibazo cyabagezeho ariko bari gukora ubuvugizi ku rwego rw’akarere.

    Ati “Umurenge si wo uvuga ngo turagusoneye, ariko twatangiye gushaka uburyo dukora ubuvugizi bwabo cyane ko twashyizeho itsinda rigenda risura urugo ku rugo bareba izidafite ubushobozi.”

    “Ingo zizagaragara ko nta bushobozi zifite zizashyikirizwa akarere njyanama izikorere isuzumwa babe basonerwa mu gihe bigaragara ko nta bushobozi zifite, urumva ko turi gukora ubuvugizi.”

    Umudugu wa Kiberinka watujwemo imiryango 136 y’abarokotse Jenoside batishoboye, muri yo 21 nibo bamaze kugaragariza umurenge ko badafite ubushobozi bwo kwishyura imisoro.


  • Mu cyumweru kimwe, u Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ifite agaciro ka miliyoni 197 Frw –

    Imibare yatangajwe na NAEB kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021, igaragaza ko mu Cyumweru gishize nibura ikawa ingana n’ibiro 115.200 ariyo yoherejwe mu mahanga ifite agaciro ka 198.720$.

    Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko habayeho igabanyuka ku bijyanye n’agaciro k’ikawa yoherezwa mu mahanga kuko mu cyumweru cyabanje ikilo cy’ikawa cyaguraga amadolari 3.64 [US$3.64/Kg], mu gihe muri iki kirangiye yageze kuri US$1.7/Kg.

    Itangazo rya NAEB rikomeza rivuga ko ahantu ikawa yoherejwe cyane ari mu bihugu bya Afurika y’Epfo, U Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Igiciro cy’ikawa yoherezwa mu mahanga cyaragabanutse

  • Iran: Uruganda rw'ingufu kirimbuzi rwa Natanz rwatewe #rwanda #RwOT

    Ali Akbar Salehi ukuriye gahunda yo gutunganya bene izi ngufu za Iran ntabwo yavuze uwo bashinja icyo “gikorwa cy'iterabwoba kirimbuzi”, ku cyumweru cyahagaritse amashanyarazi ku ruganda rwa Natanz ruri mu majyepfo y'umurwa mukuru Tehran.

    Ibitangazamakuru bya leta muri Israel bivuga ko amakuru bikesha abo mu nzego z'ubutasi ari uko ari igitero cya mudasobwa cya Israel (cyber-attack)

    Leta ya Israel ntacyo iratangaza ku byabaye.

    Gusa mu minsi ishize yongereye ibikorwa byo kuburira Iran kuri gahunda yayo y'ingufu za kirimbuzi.

    Iki gitero kuri Iran cyabaye mu gihe hari umuhate wa dipolomasi wo kubyutsa amasezerano ya 2015 kuri izi ngufu – ayo Amerika itegekwa na Trump yavuyemo mu 2018.

    Kuwa gatandatu, Perezida Hassan Rouhani wa Iran yafunguye ibikoresho bishya bitunganya uranium ku ruganda rwa Natanz mu muhango waciye kuri televiziyo uri kuba.

    Ibyo bikoresho (centrifuges) ni ibikenewe mu gukora imbaraga kirimbuzi ndetse n'intwaro kirimbuzi.

    Ni ikindi gikorwa kinyuranyije n'amasezerano ya 2015, yemerera gusa Iran gukora no kubika uranium nkeya yo gukoresha mu ngufu z'amashanyarazi.

    Iran yavuze iki?

    Umuvugizi w'ikigo Atomic Energy Organisation of Iran (AEOI), Behrouz Kamalvandi, yavuze ko hari igikorwa cyibasiye amashanyarazi ya Natanz ku cyumweru mu gitondo.

    Bwana Kamalvandi nta yandi makuru arambuye yatanze ariko yabwiye ibiro ntaramakuru Fars bya Iran ko “nta wahasize ubuzima cyangwa gusohoka” – kw'ibikorwa n'uruganda kwabayeho.

    Nyuma televiziyo ya leta yasomye itangazo ry'umukuru wa AEOI Ali Akbar Salehi, aho yavuze ko ibyabaye ari igikorwa cyo “kurogoya” n'”iterabwoba kirimbuzi”.

    Yavuze ko Iran “ifite uburenganzira bwo kwihimura ku babikoze”.

    Mu kwa karindwi umwaka ushize, nabwo Natanz yibasiwe n'inkongi y'umuriro abategetsi bavuga ko ari igikorwa cyo kurogoya.

    Ikibazo cy'ingufu kirimbuzi za Iran: Impamvu

    Ibihugu bikomeye ku isi ntibyizera Iran: Ibihugu bimwe bikeka ko Iran ishaka ingufu kirimbuzi ngo ikore bombe rutura ya kirimbuzi – Iran irabihakana.

    Haje kuba amasezerano: Mu 2015, Iran n'ibindi bihugu bitandatu bageze ku bwumvikane. Iran igahagarika imwe mu mirimo y'izo ngufu maze nayo ikavanirwaho ibihano bizahaza ubukungu bwayo.

    Ikibazo ni ikihe ubu? Iran yongeye gutangiza ya mirimo yari yabujijwe nyuma y'uko Perezida Donald Trump avanye Amerika muri ariya masezerano agasubizaho ibihano kuri Iran. Nubwo ubu umutegetsi mushya Joe Biden ashaka gusubiza Amerika muri ayo masezerano, gusa buri ruhande ruvuga ko urundi ari rwo rugomba gutera intambwe ya mbere.

    Ni Israel yaba yateye Iran?

    Ibinyamakuru bitandukanya muri Israel bivuga ko amakuru bikesha abo mu butasi yemeye ko ibyabaye kuri Natanz ari igitego cya Israel cya 'cyber-attack'.

    Nimugoroba ku cyumweru, minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko “urugamba kuri Iran, abayishyigikiye n'umuhate wayo wo kwigwizaho intwaro ni ubutumwa bukomeye”.

    Atavuze ku byabaye kuri Natanz muri Iran, Netanyahu yongeyeho ati: “Uko ibintu bimeze ubu ntabwo ari ko bizaba bimeze ejo.”

    Amasezerano yari yarasinywe mu 2015 nyuma y'uko Amerika iyavuyemo ibintu byarazambye, ubu ubutegetsi bushya bwa Biden buri gushyiraho umuhate ngo yongere yubahirizwe.

    Gusa Netanyahu yaburiye ko bidakwiye kuyasubizaho, mu cyumweru gishize yatangaje ko Israel itakongera kugirana andi masezerano na Tehran.

    Byagenze bite iby'ayo masezerano?
    Ayo masezerano yemerera Iran gutunganya no kubika uranium itunganyije itarenze 3.6%. Uranium itunganyije igeze kuri 90% cyangwa kurenga ishobora kwifashishwa mu gukora intwaro kirimbuzi.

    Trump yavuze ko ayo masezerano yari ashingiye “ku bintu bidafatika ko ubutegetsi bw'abicanyi bwari bukeneye gutunganya ingufu z'ibikorwa by'amahoro”, yongera ibihano by'ubukungu ngo agerageze kunaniza Iran.

    Iran, ishimangira ko idakeneye intwaro kirimbuzi, yahise ihagarika byinshi mu byo yari yemeye muri ayo masezerano.

    Kuva ubwo, yongereye ibikorwa bitari byemewe byo gutunganya uranium kugira ngo ishyire igitutu kuri Amerika. Harimo ibikorwa biteye imbere byo gutunganya uranium kugera kuri 20% no kuyibika neza.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/iran-uruganda-rw-ingufu-kirimbuzi-rwa-natanz-rwibasiwe-n-igikorwa-cy-iterabwoba

  • Rwamagana: Amayobera ku murambo w’umujyanama w’ubuzima wasanzwe mu Kiyaga cya Muhazi –

    Uyu murambo wasanzwe ureremba hejuru y’amazi mu mpera z’icyumweru gishize mu Mudugudu w’Ikindi mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko uwo mugore uri mu myaka 50 kuwa Kane yiriwe iwe mu rugo aganira n’abaturanyi, bigeze ku mugoroba ngo yatangiye gukubura mu rugo umwana we w’umuhungu ufite imyaka 16 arinda ajya kuryama nyina akiri mu mirimo yo mu rugo.

    Uyu mwana ngo yabasobanuriye ko bigeze mu rukerera yabyutse akajya mu bwiherero hanze ageze ku rugi rufungura mu gikari asanga hararangaye, ngo yahise akomeza ajya hanze avuyeyo akatira mu cyumba cya nyina ngo arebe niba arimo asanga ntawuhari ndetse n’ibyangombwa bye yakabaye yitwaza wenda agiye kuvura umuntu bigihari.

    Ngo bigeze mu saa tanu z’amanywa, uyu mwana yagiye kubaza umuyobozi w’Umudugudu niba yaba azi aho nyina aherereye ni ko gutangira kumushakisha bigeze ku mugoroba baza gusanga umurambo we ureremba hejuru y’amazi mu kiyaga cya Muhazi.

    Kabera Miriam ushinzwe guhuza ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima ku Kigo Nderabuzima cya Munyiginya akaba n’inshuti ya nyakwigendera, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yari umujyanama w’ubuzima ukurikiza gahunda zose neza nk’uko babisabwa.

    Yavuze ko nta bantu bazi bari bafitanye ikibazo ku buryo bumva bamwishe agasaba leta gukora ibishoboka byose hakamenyekana icyamwishe.

    Ati “ Uko namubonaga yabanaga n’abandi neza, yari umuntu w’inyangamugayo ubana n’abantu bose amahoro, icyo dusaba ni ukugira ngo bakurikirane barebe ikintu cyamwishe kuko nka 90% turumva yarishwe atariyahuye, kuko bamusanze ahambiriye mu ijosi kandi ngo yanazanye amaraso mu mazuru.”

    Kabera yavuze ko iyo aba yiyahuye umurambo utari guhita uzamuka hejuru ngo urerembe hejuru y’amazi agasaba ko hakorwa iperereza hakamenyekana icyamwishe.

    Gitifu Niyomwungeri yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzumwa ku Kacyiru ngo hamenyekane icyamwishe, kandi ko RIB yatangiye iperereza.


  • Mukura VS yakuweho amanota 14 kubera ko yakinishije umukinnyi wiswe ‘Inyenzi’ #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994, ikipe ya Mukura Victory Sports yigeze gukurwaho amanota ishinjwa gukinisha umukinnyi bise Inyenzi.

    ni mu kiganiro yari yatumiwemo kuri Televiziyo y’u Rwanda ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 12 Mata 2021 cyagarutse ku buryo “Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho' mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko mbere ya Jenoside Abatutsi bagiye bafatwa nabi mu makipe bakinagamo, bangwa, nk’aho yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ikipe ya Mukura VS yigeze gukurwaho amanota ishinjwa gukinisha umukinnyi bise inyenzi(icyo gihe inyenzi ni izina bitaga abasirikare ba FPR Inkotanyi) wari uvuye i Burundi witwaga Camile Kayihura.

    Ati 'Mu bushakashatsi byagaragaye ko hari aho byabaye ngombwa ko Leta isa n’aho igiye mu makipe, cyangwa se ijya mu bakinnyi n’abafana kugira ngo ibumvishe ko noneho bagomba gukoresha cya gikoresho cya siporo mu bundi buryo bwo gusenya Abanyarwanda.”

    “Natanga urugero, mu bushakashatsi hari aho bavuze ko Mukura VS yigeze gukinisha umusore witwaga Camile Kayihura, noneho baza kubafatiraho umwanzuro wo kubambura amanota, bakuraho Mukura amanota 14, yari umusore wabaga inaha yaragiye kwiga mu Burundi, bavugaga ko ari inyenzi.'

    Ubu bushakashatsi bwakozwe na Dr. Gakwenzire Philbert kandi bugaragaramo n’izindi ngero zitandukanye nk’aho Rayon Sports yabujijwe kujya gukina muri Ethiopia bayishinja ko yaba igiye mu Nkotanyi, gutsindwa kwa Panthères Noirs yari ikipe ya Gisirikare, byabaga ari ikibazo gikomeye ku bafana b’ikipe yabatsinze kuko bakubitwaga cyane.

    Mbere ya Jenoside Mukura VS yakuweho amanota kuko yakinishije umukinnyi bise ko ari Inyenzi

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/mukura-vs-yambuwe-amanota-14-kubera-ko-yakinishije-umukinnyi-wiswe-inyenzi

  • Imirambo y’abishwe yajyanwaga kujugunywa mu byobo no muri Nyabarongo- Ibyaranze iya 12/04/1994 #rwanda #RwOT

    Froduald Karamira na MDR-Power bahamagariye intangondwa z’Abahutu kwica Abatutsi

    Tariki ya 12/4/2020, Karemera Froduald wa MDR-Power yavugiye kuri Radio Rwanda ko intambara ireba buri wese, ibi akaba yarabisubiyemo inshuro nyinshi mu byumweru byakurikiye. Yasabye abahutu kudasubiranamo ubwabo, ahubwo ko bagomba gufatanya n’ingabo mu kurangiza 'akazi'. Ayo yari ambwiriza yarebaga cyane cyane abayoboke ba MDR-Power abasaba kwibagirwa amacakubiri yari hagati yabo na MRND na CDR, ahubwo bagafatanya nabo mu guhiga Abatutsi. Uwo munsi, Radio Rwanda yasohoye itangazo riturutse muri minisiteri y’ingabo.

    Iryo tangazo ryavugaga ko 'nta macakaburi yari mu ngabo no mu Bahutu muri rusange. Rikomeza rivuga ko abasirikari, abajandarume, n’Abanyarwanda bose bafashe icyemezo cyo kurwanya umwanzi wabo, kandi ngo bose baramuzi. Ngo umwanzi aracyari wa wundi, umwe washatse kugarura ingoma ya Cyami, watsinzwe. Iyo minisiteri yasabye abasirikari, abajandarume, abaturage gukorera hamwe, gukora amarondo no kurwanya umwanzi.Uwo munsi guverinoma y’abicanyi yavuye I Kigali ijya gukorera i Gitarama, ihuza ibikorwa inashishikariza kurimbura Abatutsi muri Perefegitura zose z’igihugu.

    Muri Kigali, intumbi z’abishwe muri jenoside zakusanyirizwaga muri za kamyo, zikajugunywa mu byobo byari byacukuwe n’ibimashini

    Tariki ya 12/4/1994 ingabo za MINUAR zamenyesheje Jenerali Romeo Dallaire ko Abatutsi bari barimo kwicwa muri Gisenyi na Kibungo. Ubwe yivugiye uwo munsi ko muri Kigali intumbi nyinshi zapakirwaga n’abanyururu mu bimodoka bisanzwe bikoreshwa ku mihanda, zikabajugunywa mu bisimu byari byacukuwe na za kateripurari. Ibi bimodoka n’ibi bimashini byari ibya serivisi ya Minisiteri y’imirimo ya Leta bitaga 'ponts et chaussée' yayoborwaga na Ntirivamunda Alphonse umukwe wa Perezida Habyarimana Juvenal. Ntilivamunda yahungiye mu Bufransa.

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumye, Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda muri jenoside

    Igihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububirigi Willy Claes yari i Bonn mu Budage, yabwiye Boutros Boutros-Ghali ko 'MINUAR ntacyo ikimaze mu Rwanda. […] ko MINUAR yari mu kaga. […] ko mu Rwanda Ababirigi bafitiwe urwango'. Atanga igitekerezo ko MINUAR yavanwa mu Rwanda. Boutros-Ghali amusubiza ko nawe ashyigikiye icyo gitekerezo. Kugeza uwo nunsi Umuryango w’Abibumye wari waranze kongerera ububasha MINUAR n’ubwo Dallaire atahwemye kubisaba. Igihe cya jenoside, Boutros-Boutros Ghali yari mu ngendo I Burayi, arazikomeza atitaye ku ntabaza za MINUAR zavugaga ko mu Rwanda abantu batagira ingano bishwe guhera tariki ya 7/4/1994.

    Abatutsi barishwe i Mukarange mu Murenge wa Kayonza

    I Nyawera, mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, mu matariki ya 11-12/04/1994 habaye igikorwa cy’ubwicanyi burimo ubugome bukomeye. Interahamwe zishe umubyeyi witwaga Murebwayire wari utwite, zimubagisha umuhoro, zimukuramo uruhinja zihita zinamutwika n’uruhinja rwe. Kuri Paruwasi Gaturika ya Mukarange, tariki 07- 09/04/1994 Abatutsi bahahungiye ari benshi.

    Kuwa 10-11/04/1994, batangiye kwicwa, birwanaho bakoresha amabuye n’amatafari ariko interahamwe zunganirwa n’abajandarume n’abasirikare. Kuwa 12/04/1994, hazanywe urutonde rw’abagomba kwicwa, bategeka abatarapfa gusohoka mu kiriziya babizeza ko ntacyo bakibaye. Bageraga imbere ya Paruwasi, Interahamwe zigahita zibatema. Padiri mukuru, Joseph Gatare, wanayoboraga ishuri ryisumbuye rya Mukarange yari Umututsi, yarishwe. Uwari umwungirije, Padiri Munyaneza Jean Bosco w’Umuhutu yaritambitse, yanga ko Abatutsi bari bamuhungiyeho bicwa, Interahamwe zihita zimwica.

    Interahamwe zishe Abatutsi i Mukarange zari zigizwe n’ibyiciro byose birimo abategetsi, abakozi ba Leta n’abacuruzi ba Kayonza : Senkware Célestin (burugumesitiri), Kanyangoga Thomas (umucuruzi), Ngabonzima Augustin (diplomate wari mu kiruhuho cy’izabukuru wari warakomotse I Kinyamakara ku Gikongoro) n’umuhungu we Ngabonzima Jean Claude wari umwarimu, Lieutenant gendarme Twahirwa, Sgt Nsengiyumva Edouard, Kayisabe Côme (wahoze ari umugenzurzi w’amashuri abanza), Nsabimana alias Kiyoni (umugenzuzi w’amashuri abanza), Simparikubwabo alias Simba (wigeze nawe kuba umugenzuzi w’amashuri), Mutaganzwa (umucuruzi), Gashumba Samson (Konseye Mukarange), Kanyogote Nsabimana (Konseye Nyagatovu), Rudasingwa (umuyobozi wa CERAI Mukarange), Tuyishime Joseph (umwarimu muri CERAI Mukarange), Mugenzi (wayoboye CERAI Mukarange), Gahigi Samuel (umwarimu), Gafaranga (umwarimu), Kanyanzira (umucuruzi), Rwabagabo (burigadiye wa komini), Rwayihuku (wahoze ari umusilikare), Ndakaza Ignace, Migabo (umwarimu), etc.

    Ubwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi bari bahungiye mu Murenge wa Nyabitekeri ahahoze hubatse Segiteri ya Mukoma, Nyamasheke, Cyangugu

    Mu Murenge wa Nyabitekeri ahaguye Abatutsi benshi ni ahahoze hubatse Segiteri ya Mukoma (Mariba). Abatutsi baho bakaba barishwe kuwa 12/04/1994 babakuye mu ngo iwabo babatumiye mu nama yiswe iy’umutekano yari itumiwemo abagabo bose. Abagabo barahagurutse mu gitondo nka 8h00′ basaba abagore n’Abana ko baba bagiye ku rusengero rw’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi. Aho niho guhera tariki ya 10/04/1994 buri joro niho imiryango yose yahuriraga kugira ngo icungirwe umutekano. Abagabo bakarara bicaye bareba ko hari igitero cyaza bagahangana nacyo. Bageze aho bari batumiwe mu nama basanze nta nama ihari ahubwo hari Interahamwe zifite intwaro gakondo ziteguye kubica.

    Konseye witwaga Kanyarurembo Joseph yahise abasaba kujya mu nzu ya Segiteri yari ishaje babafungiranamo, hanyuma bamenamo essence yanga kwaka. Konseye Kanyarurembo yasabye uwitwa Torero Theodore wabaye umusirikari gufata grenade agateramo. Yateyemo grenade ebyiri, Umututsi wese ushatse gusohoka bakamwica.

    Uwo munsi Abatutsi batagira ingano biciwe kwa Karemera Karaveri, i Mukoma muri Nyabitekeri, Nyamasheke. Aho mu rugo rwa Karemera Karaveri ni mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke ahahoze ari muri Serire Mukoma. Muri urwo rugo hahungiye Abatutsi benshi, bishwe n’igitero cy’abicanyi b’umutwe wa Pima kuwa 12/04/1994 gihita gikomeza kijya kwica ku Badivantisite.

    Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Ngoma, Segiteri Bushekeri, Nyamasheke

    Ni ku muhanda munini uva ahitwa ku Kinini ugana ku kigo cy’amashuri abanza ya Ngoma mu Murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke. Muri Jenoside yose hari bariyeri n’ikirombe kirekire gifite hejuru ya metero 15. Abatutsi bo muri iyi Segiteri , ubu ni mu Kagari ka Nyarusange, bose barakusanywaga bakajyanwa kwicirwa ku Mugina nyuma y’uko Perefe Bagambiki Emmanuel azengurutse Cyangugu asaba Abahutu gutangira kwica. Kuva tariki 12/04/1994 kugeza tariki 18/04/1994 nibwo bishwe.

    Abatutsi bahiciwe ni abo muri Segiteri ya Ngoma cyane cyane muri Serire ya Keshero kuko ariyo yari ituwe n’Abatutsi benshi. Baragoswe barabazamura ugeze kuri bariyeri wese yahitaga yicwa. Interahamwe zabishe zarimo abitwa Mazera, Ndayishimiye Emmanuel, Bazambanza n’abandi. Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro kuko abagabo benshi babanje kubakata ubugabo, kubatema amaboko, ndetse bamwe muri bo babanje kubakuramo amaso, abagore bakabanza kubasambanya, abana b’impinja babamburaga ba nyina bakabajugunya muri cya kirombe ari bazima, ku buryo amanywa n’ijoro habaga ari imiborogo n’amarira y’abana bajugunywaga muri cya cyobo ari bazima.

    Burugumesitiri Furere Abel yarimbuye Abatutsi bo muri Komini ya Rwamatamu, Umurenge wa Gihombo, Kibuye

    Mu 1994, Komini Rwamatamu yayoborwaga na Burugumesitiri Furere Abel. Kuwa 12/04/1994 habaye inama kuri Komini ya Rwamatamu yatangiye nka saa ine z’amanywa (10h) isozwa nka 13h20 ikaba yari yitabiriwe na ba Konseye, Abakozi ba Komine ariko b’Abahutu, abacuruzi bari bakomeye b’Abahutu, ndetse n’Interahamwe. Irangiye nibwo ba Konseye baciye mu mpunzi bababwira ko amahoro yagarutse Abatutsi bakisubirira mu ngo zabo.

    Ariko nyuma yaho gato Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kibingo batangiye kwicwa ndetse hari n’imodoka yuzuye Abasirikare yaje irimo n’Interahamwe, zahise ziza kuri Komini zari ziyobowe na Ruzindana Obed wari umucuruzi ukomeye ku Mugonero wabanje guca urusinga rwa Telephone yabaga kuri Komine ya Rwamatamu ngo Abatutsi batabasha gutabaza bene wabo bakabatabara cyangwa bakabibwira Abanyamahanga bikamenyekana. Nibwo hatangiye kumvikana amasasu menshi.

    Kuri uyu wa 12/04/1994, hishwe abana benshi ndetse n’abagore bari bahungiye mu rusengero barakomeza baza no kuri Komine. Uwo munsi hishwe Abatutsi barenga 250.

    Ruzindana Obed yahamwe n’icyaha cya jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 25. Kuva ku italiki ya 07/04/1994 kugeza kuwa 12/04/1994 ibitero byicaga Abatutsi hirya no hino muri Komini ya Rwamatamu byabaga biyobowe na : Kayishema André wari mwarimu, Ntaganzwa Charles, Ruhumuriza Celestin wahoze ari umusirikare, Ruzindana Obed, Gikeri wahoze ari umusirikare, Murego wari Interahamwe ikomeye na Murwanashyaka. Ariko kuwa 12/04/1994 hiyongereyeho izindi Nterahamwe zari zikomeye cyane zirimo : Kibati, Jean Paul, Nsonera Christophe wari warahoze ari umusirikare na Bimenyimana Aloys hamwe n’abandi benshi. Ubwicanyi bwarakomeje, igitero simusiga cyabaye tariki 17 Mata.

    Abatutsi barishwe mu Buharabuge, Rugarika mu Karere ka Kamonyi

    Biharabuge, mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Sheri, Umurenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, hiciwe Abatutsi bari bahatuye n’abari bahahungiye guhera tariki 07 Mata 1994 baturutse i Kigese bahungiye mu miryango no mu nshuti zabo i Sheri. Habaye inama kuri Komini Runda ikoreshejwe na Burugumesitiri Ndayambaje Sixbert, yatumiyemo ba Resiponsabure bose ba selire na ba konseye abategeka kumenyesha Abatutsi ko aribo bahigwa, no kubwira Abahutu ko batagomba kongera gufasha Abatutsi.

    Abatutsi bakusanyirijwe muri Centre ya Biharabuge, Interahamwe zigenda zicamo abo zishaka. Interahamwe zarabashoreye zibakikije ngo hatagira uwiruka, uwo bashatse gutema bagatema, abo bafata ku ngufu, n’ibindi. Izo nterahamwe zunganiwe n’izivuye mu Gatsata zari zifite bariyeri mu Rwabashyashya zayobarwaga koranaga na Sharangabo w’ i Rugarika wari ufite imodoka yatwaraga interahamwe aho zajyaga kwica. Barabatwaye babageza mu Biharabuge, babicaza mu ishyamba bitaga Cyingumba, barabaryamisha, batangira kubakubita impiri, imihoro, amasuka n’ibindi. Bari Abatutsi babarirwa mu 1,000.

    Ubwicanyi bwatangiye ahagana saa saba kugeza nka saa moya z’ijoro. Nyuma yo kwica bacuje imirambo, mu gitondo haje imodoka ipakira imirambo ndetse n’abatari bapfuye neza bayijyana kuyijugunya mu cyuzi bashoragamo inka cyitwa Cyabariza. Ubwicanyi bwabereye muri Komini Runda bwagizwemo uruhare cyane na Burugumesitiri Ndayambaje Sixbert, Assistant Burugumesitiri Habyarimana Vivien, umwarimu Uwimana Pelage, Joseph Setiba n’izindi nterahamwe.

    Ijugunywa ry’Abatutsi ba Runda muri Nyabarongo

    Utugari dukora kuri Nyabarongo mu Karere ka Kamonyi, twari dufite sites nyinshi zanyurwagamo n’interahamwe n’abaturage bajya kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo. Hari site izwi cyane y’ahitwa mu Ruramba. Kuroha Abatutsi muri Nyabarongo byakozwe cyane kuva tariki ya 12 Mata 1994 kugeza mu mpera za Kamena 1994. Tariki 12 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Kigese barabashoreye babajyana kubaroha muri Nyabarongo uwo munsi niho Abatutsi bashorewe ari benshi ariko na nyuma yaho byarakomeje.

    Uko bavumbuye Abatutsi bakabashorera bakabajyana kuri Nyabarongo, ndetse bakabakoresha urugendo rurerure rugera nko ku masaha atatu, bagenda bakubitwa kandi bashorewe n’imbaga y’abantu bagenda bavugirizwa n’induru. Bamwe muribo barababohaga bakabaroha muri Nyabarongo ari bazima, bakabatereramo amabuye, abandi bakabatema bagatabwa muri Nyabarongo.

    Iyicwa ry’Abatutsi bo mu Kabuga, Umurenge wa Bumbogo, Gasabo

    Kuva tariki 10-11 mata 1994, Abatutsi batuye mu bice bitandukanye bo mu murenge wa Bumbogo ahitwa mu Kabuga ka Nyabikenke, ahahoze ibiro bya Secteur Karama hiciwe Abatutsi benshi bagera ku bihumbi bine magana atanu (4500). Abahiciwe ni abari baturutse ahantu hatandukanye nka Bumbogo, Kanombe, Musave, Kimironko na Ndera bahahungiye kuko bari bababwiye ko abaho babahaye ubuhungiro kuri Secteur Karama. Batangiye kuhagera kuva kuwa 10 — 11/04/1994. Bigeze kuwa 12 Mata 1994, haza abaturutse i Gishaka n’abandi ba Nkuzuzu ; bigeze nijoro umujandarume witwaga Emmanuel azana za grenade azihetse kuri moto, haza n’imodoka y’uwitwaga Tadeyo wari interahamwe kabuhariwe izanye imihoro bari bamaze kwicisha abari bahungiye mu kiriziya I Gishaka ayizanamo Interahamwe z’impunzi zari zaravuye i Kivuye muri Byumba hamwe n’abitwaga abakonya bari baravuye Ruhengeri batuye i Rubungo n’izivuka Bumbogo zarimo abitwa : Mutaganira, Muyoboke Augustin, Karangwa Theophile na Rwabutogo. Nibo bishe abo batutsi guhera k’umugoroba wo kuwa 12 bageza mugitondo cyo kuwa 13 babarangije.

    Iyicwa ry’Abatutsi i Musenyi mu Bugesera na Muhura muri Gatsibo

    I Musenyi mu Bugesera, Perezida Habyarimana akimara gupfa, Abatutsi batangiye gusenyerwa. Uwari responsabure wa serile Kagusa witwaga Karangwa yabwiye Abatutsi ko umututsi utari buhungire iwe bakamwica ntawe umumubaza.

    Mu rugo rwe haje Abatutsi barenga 500. Karangwa yateguye gahunda y’uko bagomba kwica Abatutsi bari bahungiye iwe, atumaho igitero kirabica. Abatutsi bake bari basigaye i Kagusa batangiye guhungira i Nyamata ariko abenshi bicirwa mu nzira batahageze. Ubu, muri uru rugo rwa Karangwa hashyizwe ikimenyetso cya Jenoside. Mu murenge wa Remera, Akagari ka Rwarenga ahari muri Komine Muhura yayoborwaga n’uwitwa Ndayishimiye, kuva kuwa 07/04/1994 kugera kuwa 12/04/1994 hiciwe Abatutsi bamenyekanye 252 bakaba bashyinguye mu rwibutso ruhari.

    Ivomo : Igitabo cya CNLG gifite umutwe ugira uti 'ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA' Paji 103-108

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Imirambo-y-abishwe-yajyanwaga-kujugunywa-mu-byobo-no-muri-Nyabarongo-Ibyaranze-iya-12-04-1994