Category: Uncategorized

  • Abaganga bagize icyo batangaza ku kuba waha undi muntu ijisho|Igisubizo ku mukunzi wa Niyo Bosco wifuzaga kumuha ijisho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021 ni bwo Irene Murindahabi Umujyanama wa Niyo Bosco yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ubutumwa bw'umusore wemeye guha Niyo Bosco ijisho bitewe n'urukundo amukunda. Nyuma y'uyu musore habonetse umukobwa witwa Keza nawe wemeye gutanga irindi jisho.

    Umuhanzi Niyo Bosco

    Nyuma y'iyi nkuru Abaganga batandukanye bagize icyo batangaza ku bijyanye n'uko umuntu yaha undi ijisho.

    Mu baganiriye na InyaRwanda harimo Dr Charles Muhizi. Yagize ati ''Ntabwo ijisho waritanga ngo urihe undi ariko igishoboka hari igihe kano kantu gasa n'umukara hano ku mboni kitwa (Cornea) ariko ntabwo ari umukara ariko gasa n'umukara kubera imbere hijimye, hari igihe kaba karangiritse'.'Ubundi gakora nk'idirisha amashusho yose anyura hariya kugira ngo ajye imbere mu ndiba y'ijisho kugira ngo ahite akomeza mu bwonko kugira ngo umuntu abone neza kagomba kuba kagaragara neza'.

    Yakomeje agira ati 'Ubundi iyo umuntu apfuye abantu bakajya kubaza imiryango niba bemerewe gutanga ibihimba by'umuntu, buri muganga afata igihimba bitewe n'icyo ashaka, impyiko, umutima n'ibindi na muganga w'amaso rero afata kariya kantu k'umukara (cornea), gashobora gukurwa ku muntu wapfuye ariko gufata ijisho ryose ukarikuraho ntabwo bibaho'.

    Yunzemo ati 'Impyiko y'umuntu bashobora kuyifata bakayiha undi muntu ariko ku jisho ntabwo kariya kantu (cornea) nakubwiye wagakuramo umuntu akiri muzima yagira ibibazo, n'uwafata ijisho ryose ngo arikureho ntabwo bibaho aho ubuhanga bugeze ntabwo barafata ijisho ngo baritere ku wundi ariko kariya ga cornea ushobora kugafata ukagatera ku wundi ariko bisaba ko aba yapfuye. Ijisho rikorana n'umutsi waryo ntabwo warifata ngo uritandukanye n'umutsi waryo kuko uriciye, n'ijisho rirapfa'.

    Undi muganga w'inzobere mu buvuzi bw'amaso, Prof. Dr Saiba Semanyenzi yavuze ko ufashe ijisho ukarikura ku muntu kugira ngo urihe undi, ari nk'urutsinga rw'amashanyaraza rudafite aho rucometse. Icyakora yatanze inkuru nziza ku buvuzi bw'amaso bwo mu myaka iri imbere. Ati: 'Urabona ukase ijisho, ni nk'amashanyaraza akonekitinze n'ubwonko (Connecting), biba byarangiye ntabwo rishobora gukora, ni ukuvuga ngo nta muntu watanga ijisho ngo arihe undi muntu kuko uriya mutsi witwa Optic nerve (umutsi uhuza ijisho n'ubwonko) iyo uwukase uhita wangirika ntabwo wakora.'Ntabwo ijisho umuntu arihindura, ntabwo bishoboka. Gusa, hari ubushakashatsi burimo gukorwa mu myaka izaza aho umuntu ashobora gushyiraho 'device' (agakoresho kabugenewe) mu jisho bakagahuza n'ubwonko ku buryo umuntu utareba, ubwonko bwajya bukorana n'iyo 'device' ku buryo umuntu yareba bigakunda, ariko ni ibintu bikiri mu bushakashatsi'.

    Uyu mukobwa Keza na we yifuzaga guha ijisho Niyo Bosco

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abaganga-bagize-icyo-batangaza-kukuba-waha-undi-muntu-ijishoigisubizo-ku-mukunzi-wa-niyo-bosco-wifuzaga-kumuha-ijisho/

  • Umukoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside –

    Twitter, Facebook, Instagram na Youtube biza ku isonga mu mbuga nkoranyambaga zifashishwa n’abantu benshi bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamwe badatinya no kwandika cyangwa kuvuga amagambo abiba amacakubiri mu banyarwanda babizi neza ko ibyo bavuga atari ukuri.

    Bitewe n’uko muri iki gihe abantu benshi basigaye bafite telefone ngendanwa zigezweho, biroroshye ko umuntu ashobora kwandika ikintu kikabonwa na benshi mu gihe gito.

    Iyo urebye abandika amagambo cyangwa inkuru zigoreka amateka y’ibyabaye, ukagererenya n’ababanyomoza ku mbuga nkoranyambaga zisigaye zihatse Isi muri iki gihe, usanga abatinyuka kugaragaza ukuri kw’ibyabaye bagahangana n’abahakana jenoside ari bo bake.

    Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yabigarutseho tariki 7 Mata 2021 ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, agira ati “Niba abahakana amateka, ibyabaye, bitabatera isoni njye, wowe, twagirira iki ubwoba bwo guhangana nabo?”

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu bakoresha imbugankoranyambaga, bagarutse ku mpamvu zituma hari abapfobya jenoside n’impamvu benshi batinya guhangana nabo.

    Karangwa Sewase ukoresha cyane urubuga rwa Twitter, akaba umwe mu batinyuka guhangana n’abagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko abayipfobya ari abayikoze bafite ubwoba n’ikimwaro cy’ibyo bakoze, bagahitamo kuyipfobya nk’intwaro yo kugira ngo badakurikiranwaho ibyaha cyangwa se ngo bayobye abantu, bagoreke ukuri guhari.

    Yakomeje agira ati “Umubare munini w’abayihakana ni abatagira umutima wa kimuntu baba bagikoresha icyenewabo, kigatuma bamwe bakomeza muri uwo murongo wo guhakana jenoside no kuyipfobya kugira ngo barengere abo bene wabo, icya kabiri hari n’abo bayikoze bashaka ko ititwa jenoside kugira ngo badakurikiranwaho icyo cyaha.”

    Uwitwa Havugimana Uwera Francine nawe ukoresha imbuga nkoranyambaga yavuze ko imwe mu ntwaro abapfobya jenoside bakoresha ari ukuyitirira uwayihagaritse kandi ko bitewe n’uburyo imbuga nkoranyambaga ziteye bashobora gusakaza ibinyoma bikagera kuri benshi mu munota umwe.

    Ati “Iyo umuntu yanditse aba abwira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ariko abo bamukurikira na bo bafite bafite abandi babakurikira, bivuga ngo umuntu ashobora kwandika inkuru ku mbuga nkoranyambaga bikagera ku mbaga irenga na miliyoni mu isegonda imwe. Harimo urubyiruko rutari rwakavuka icyo gihe biba harimo n’abanyamahanga bakurikiye ibyo uwo muntu avuga.”

    Uwera yakomeje avuga ko iyo hatagize uvuguruza ibyo abo bantu bavuga cyangwa banditse, hari abagira ngo ibyo bavuga ni ukuri bitewe n’amakuru make bafite, kubera ko rimwe na rimwe byandikwa n’abahanga baba bashatse ibinyoma bishyigikira ibyo byanditse.

    Asaba urubyiruko kuba maso rugasoma amateka, rukamenya ukuri rugahagurukira kurwanya abo bapfobya ku mbuga nkoranyambaga kubera ko ari bo benshi bazikoresha ndetse banazisobanukiwe cyane.

    Gusubiza abapfobya jenoside ni uruhare rwa buri munyarwanda

    Karangwa yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga kimwe na buri munyarwanda wese agomba kugira uruhare mu gusubiza abapfobya jenoside, ntacyo atinya, cyangwa ngo yigire ntibindeba.

    Ati “Hari abantu kuri Twitter cyangwa kuri Facebook basoma ibyo abandi bandika ariko bo ntibabe babasubiza kandi bazi ukuri, kubera ko bafite isoni, cyangwa bavuga ngo batamvugaho, batantuka, batekereza ngo ese runaka yabibona gute. Hari n’ababyanga kubera kurinda inyungu zabo mu kazi bakora, akaba azi ukuri ariko akavuga ati nimvuga ukuri ba databuja baramfata gute.”

    “Kutabikora ngo usubize abantu, ubabwire ukuri kandi uzi ko ari ukuri ni ikosa. Abantu bakwiriye kwanga ko ikinyoma cyimikwa.”

    Yakomeje avuga ko abantu badakwiye kwibagirwa aho u Rwanda rwavuye, ngo bibagirwe amateka yarwo, aho abantu bubatse ikinyoma kikageza igihugu kuri jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.

    Agira inama abantu agira ati “Uruhare rwacu ndetse n’urwa buri munyarwanda niyo yaba udakoresha imbugankoranyambaga, ni uko uburyo bwose buhari ari ugusubiza ndetse tukagaragaza ukuri guhari ko jenoside yateguwe imyaka myinshi igashyirwa mu bikorwa mu 1994.”

    Umukozi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, akaba umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, Dieudonné Nagiriwubuntu, yavuze ko iyo abantu bacecetse ukuri, ikinyoma kiganza.

    Ati “Umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga wese akwiye kumenya amakuru, amateka y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi agahangana n’abayipfobya akoresheje ukuri. Hari igihe umuntu aba azi amateka agahitamo kuyaceceka. Icyo gihe ijwi ryabatanga ibinyoma riruta ijwi ry’abavuga ukuri.”

    Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha ifitanye isano na yo, risobanura ko umuntu ukoze icyaha cyo guhakana jenoside, ari ukorera mu ruhame igikorwa kigamije kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside, kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

    Rikomeza rivuga ko umuntu ukoze icyaha cyo gupfobya ari umuntu wese ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake agamije kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside; koroshya uburyo Jenoside yakozwemo cyangwa kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside.

    Iyo umuntu abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze irindwi hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.


  • Perezida wa Uganda n'uwa Tanzania basinye amasezerano aganisha ku gucukura Peterori na Gaz #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni ndetse na Samia Suluhu, uyobora Tanzania bashyize umukono ku masezerano atatu y'ingenzi agamije guteza imbere urwego rwa Uganda rw'ubucukuzi bw'ibitoro/Peterori na gaz (gas). Ni mu ruzinduko rwa mbere rwo mu mahanga rwa Perezida Samia Suluhu Hassan wakiriwe na mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni.

    Aya masezerano hagati ya Leta zombi, ni amasezerano na kompanyi zifitemo imigabane ndetse n'ajyanye n'ubwikorezi n'imisoro, ni intambwe yerekeza ku gutangira kubaka umuyoboro wo muri Afurika y'uburasirazuba unyuramo Peteroli idatunganyije.

    Uganda na Tanzania byagiranye amasezerano yo kubaka umuyoboro wa 1443km wo kuvoma ibitoro/peterori ya Uganda mu kibaya cya Albertine basin mu burengerazuba bwa Uganda, ubijyana ku cyambu cya Tanga cyo muri Tanzania kiri ku nyanja y'Ubuhinde.

    Uyu muyoboro w'agaciro ka Miliyari 3.5 z'amadolari ya Amerika numara kubakwa nkuko BBC ibitangaza, uzaba ari wo wa mbere muremure ku isi unyuramo ibitoro bitunganyije.

    Icyemezo cya nyuma cy'ishoramari cyo kwiyemeza gutanga amafaranga kizafatwa n'ibi bihugu byombi ndetse na za kompanyi z'ubucukuzi bw'ibitoro, mbere yuko kubaka uwo muyoboro bitangira.

    Ibi bihugu byombi byizeye ko uyu muyoboro uzazana inyungu mu mibereho no mu bukungu ndetse n'inyungu ku karere, ugatanga akazi ku bantu bigereranywa ko bagera ku 10,000 mu gihe uzaba urimo kubakwa no mu gihe uzaba watangiye gukora.

    Ariko, uyu mushinga w'uyu muyoboro wanenzwe bikomeye n'ababungabunga ibidukikije, bavuga ko uzashegesha urusobe rw'ibinyabuzima rwari rusanzwe rufite intege nke mu kibaya cy'ikiyaga cya Victoria no mu karere ka Serengeti.

    Mu mwaka wa 2025 ni bwo Uganda iteganya kuvoma ibitoro bya mbere, byo ku tugunguru bigereranywa ko tugera kuri miliyari 1.4 tw'ibitoro ifite.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-wa-uganda-nuwa-tanzania-basinye-amasezerano-aganisha-ku-gucukura-peterori-na-gaz/

  • Uganda na Tanzania basinyanye amasezerano yo gucukura ibikomoka kuri Peteroli #rwanda #RwOT

    Uganda na Tanzania byashyize umukono ku masezerano atatu y'ingenzi agamije guteza imbere urwego rwa Uganda rw'ubucukuzi bw'ibikomoka kuri Peteroli na gaz (gas), mu ruzinduko rwa mbere rwo mahanga rwa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

    Aya masezerano hagati ya leta zombi n'amasezerano hagati ya za kompanyi zifitemo imigabane ndetse n'ajyanye n'ubwikorezi n'imisoro, ni intambwe yerekeza ku gutangira kubaka umuyoboro wo muri Afurika y'uburasirazuba unyuramo peteroli idatunganyije.

    Uganda na Tanzania byagiranye amasezerano yo kubaka umuyoboro wa 1443km wo kuvoma ibitoro bya Uganda mu kibaya cya Albertine basin mu burengerazuba bwa Uganda, ubijyana ku cyambu cya Tanga cyo muri Tanzania kiri ku nyanja y'Ubuhinde.

    Numara kubakwa, uyu muyoboro w'ibitoro w'agaciro ka miliyari 3.5 z'amadolari y'Amerika uzaba ari wo wa mbere muremure ku isi unyuramo ibitoro bitunganyije.

    Icyemezo cya nyuma cy'ishoramari – cyo kwiyemeza gutanga amafaranga – kizafatwa n'ibi bihugu byombi ndetse na za kompanyi z'ubucukuzi bw'ibitoro, mbere yuko kubaka uwo muyoboro bitangira.

    Ibi bihugu byombi byizeye ko uyu muyoboro uzazana inyungu mu mibereho no mu bukungu ndetse n'inyungu ku karere, ugatanga akazi ku bantu bigereranywa ko bagera ku 10,000 mu gihe uzaba urimo kubakwa no mu gihe uzaba watangiye gukora.

    Ariko uyu mushinga w'uyu muyoboro wanenzwe bikomeye n'ababungabunga ibidukikije, bavuga ko uzashegesha urusobe rw'ibinyabuzima rwari rusanzwe rufite intege nke mu kibaya cy'ikiyaga cya Victoria no mu karere ka Serengeti.

    Mu mwaka wa 2025 ni bwo Uganda iteganya kuvoma ibitoro bya mbere, byo mu tugunguru bigereranywa ko tugera kuri miliyari 1.4 tw'ibitoro ifite.



    Abakuru b'ibihugu bombi basinye aya masezerano

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uganda-na-tanzania-basinyanye-amasezerano-yo-gucukura-ibikomoka-kuri-peteroli

  • #Kwibuka27: Ntiyari inkomamashyi! “Wimbwira g… – #rwanda #RwOT

    Umunyapolitike ukomeye, umugore w'umunyamahoro, umwe muri bacye b’abari n'abategarugori mu gihe cye babashije kwiga akagera no rwego rwo kwigisha muri kaminuza, uwemeye gutanga adatanze abandi, uwanze kuniganwa n’ijambo ngo wenda ryakiza abatari bacye, uwaharaniye ko ikiremwamuntu kigira ijambo hadashingiwe ku bwoko cyangwa igitsina, uwahagaze ku ijambo kugeza ku mwuka we wa nyuma;

    Umunyarwandakazi nyawe kandi utazigera na rimwe yibagirana mu mateka y'u Rwanda, uwo nta wundi ni uwavutse ku itariki ya 23 Gicurasi mu mwaka wa 1953, Agathe Uwilingiyimana. Ubu iyo aba akiriho aba ari mu bagikomeye mu buryo bw'umubiri, ari muri ya myaka y'inararibonye kandi y'inkingi mwubatsi, aba agize imyaka y'inkenerwa, 68. Yibukirwa kuri byinshi birimo no kuba yararanduye politike y’iringaniza mu mashuri yadukanywe na Habyarimana mu gukandamiza Abatutsi na zimwe muri Perefegitura.

    Uyu mubyeyi, Agathe Uwilingiyimana, yazize kuvugira abo yabonaga ko barengana, yazize gushyira mu gaciro, yazize ukuri kwe kandi kwari gukwiriye, yazize kutaba inkomamamashyi z'inkoramaraso, yishwe n’abantu batagira ubumuntu – abo ubumuntu bwari bwaravuyemo bwarabakayutsemo – yishwe n’abarenzwe n'urwango, abagome n’inyangamahoro. Yazize kuba umunyarwandakazi ukwiriye kuko imico n'ingiro bye ari byo bikwiye kandi biranga ababyeyi b'i Rwanda.

    Ubwo Agathe Uwilingiyimana yari Minisitiri w’Intebe, ntabwo Perezida Habyarimana yishimiye gukorana nawe kabone n’ubwo yagombaga gukorana nawe byanze bikunze. Umunsi umwe ubwo bari bahuriye mu nama, mu buryo bwo kumwumvisha ko amuyoboye, Habyarimana yaramubwiye ati “Wowe mugore”, nawe amusubiza nta gutegwa ati “Wimbwira gutyo sindi umugore wawe”. Agathe yashyiraga mu gaciro cyane mu gihe cyose yamaze ari umuyobozi. Byinshi kuri we twabibateguriye mu cyegeranyo gikurikira:

    Kurikira amateka y’Imena Agathe Uwilingiyimana:

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104677/kwibuka27-ntiyari-inkomamashyi-wimbwira-gutyo-sindi-umugore-wawe-imena-agathe-uwilingiyima-104677.html

  • “Kariya ga ‘Cornea’ ushobora kugatera ku wund… – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa, bwaherekejwe n'ibitekerezo bitandukanye by'abantu bashimaga umusore witwa Kendrick Kevin wemeye guha Niyo Bosco ijisho, bamushimira uburyo yitanze ndetse banerekana amarangamutima yabo cyane. Bamwe bavuze ko ibyo uyu musore yakoze bigaragara urukundo nyarwo abantu bari bakwiriye gukundana.

    Niyo Bosco yakozwe cyane ku mutima n’urukundo yeretswe n’uyu musore wemeye adahatwa kumuha ijisho, atangaza ko yiyongereye mu bantu yifashisha asobanura impamvu yo kubaho kwe. Mu butumwa bwe yagize ati “Mbega! Ahise aba umwe mu bo nifashisha nsobanura impamvu yo kubaho kwanjye. Nishimiye ko Imana inkunda urukundo rungana rutya. Ubuse ndi inde wo gutekerezwaho aka kageni?. Imana y’urukundo iguhe umugisha”.

    Mu bandi bantu twabonye bashimye uyu musore Kendrick Kevin harimo n'umukobwa witwa Keza Shekina ku rubuga rwa Instagram wagize ati “Nanjye mwemereye irindi jisho kubera ko ndamukunda cyane, nshaka ko andeba nari narabuze uburyo mbibwira Irene. Mu gushaka kumenya niba koko ibyo Keza yavuze ari byo, nka inyaRwanda twashatse uyu mukobwa ubusanzwe utuye muri Canada turamuvugisha”.


    Keza nawe yifuza guha Niyo Bosco ijisho kugira ngo bajye barebana

    Twamubajije uko yatekereje guha Niyo Bosco ijisho, adusubiza agira ati “Nabitekerejeho igihe kinini ariko kubera ko ntari mfite uburyo nabikoramo ndaceceka ariko nabonye undi muntu wanteye ingabo mu bitugu ndavuga ngo nanjye igihe ni iki cyo gusohoza icyo niyemeje”.

    Yakomeje agira ati “Impamvu ya mbere nemereye uyu muhanzi ijisho ndamukunda cyane, kandi ikindi ni uko atariwe wahisemo kuba uko, iyo Imana imubaza uko ashaka kuzaba ntiyari kuzahitamo kubana n'ubumuga kandi siwe gusa mbantekereza ku bantu bose bavukanye ubumuga butandukanye cyane cyane ku badafite ingingo ebyiri kandi njye nzujuje”.

    Niyo Bosco afite ijwi rikurura ingeri zitandukanye

    Uyu mukobwa Keza iyo urebye ku rukuta rwe Instagram ubonaho indirimbo ‘Nahawe ijambo’ yanditswe na Niyo Bosco ayisubiramo mu ijwi ryiza. Asanzwe aba muri Canada ariko yabwiye inyaRwanda ko mu gihe icyo ari cyo cyose byaba bikunze nta kabuza yahita aza gusohoza umuhigo we ijisho rye akariha umuntu akunda.

    Yagize ati “Rwose nahita nshaka ibyangombwa ngahita nza igihe icyo ari cyo cyose, kuko urebye umuntu wese ufite umutima wo gukunda icyo yiyemeje aragikora kuko urukundo ruritangirana, rurababarana n'ubababaye ntacyo atakora cyangwa se atakwitangira undi bibaye ari ibishoboka wafasha na benshi cyane. Icya mbere ni uko atari we wahisemo kuba kuriya. Njyewe mba ntekereza ku bantu bose bavukanye ubumuga butandukanye cyane cyane ku badafite ingingo ebyiri kandi njye nzujuje”.

    INKURU WASOMA: Urukundo nyarwo! Yakomewe amashyi nyuma yo kwemera gutanga ijisho rye akariha Niyo Bosco ku bw’urukundo amukunda

    Irene Murindahabi umujyanama w'umuhanzi Niyo Bosco aganira na InyaRwanda mu magambo make yavuze ko nawe rwose ataramenya niba byashoboka ko umuntu utabona yahabwa ijisho, bigakunda, adusaba kumubariza inzobere mu by’amaso.

    Mu gushaka kumenya koko niba bishoboka nka inyaRwanda twaganiriye n'abaganga batandukanye barimo Dr Charles Muhizi ukorera i Butare muri Salus na CHUB. Yagize ati ''Ntabwo ijisho waritanga ngo urihe undi ariko igishoboka hari igihe kano kantu gasa n'umukara hano ku mboni kitwa (Cornea) ariko ntabwo ari umukara ariko gasa n'umukara kubera imbere hijimye, hari igihe kaba karangiritse”.

    “Ubundi gakora nk'idirisha amashusho yose anyura hariya kugira ngo ajye imbere mu ndiba y'ijisho kugira ngo ahite akomeza mu bwonko kugira ngo umuntu abone neza kagomba kuba kagaragara neza”.

    Yakomeje agira ati “Ubundi iyo umuntu apfuye abantu bakajya kubaza imiryango niba bemerewe gutanga ibihimba by'umuntu, buri muganga afata igihimba bitewe n'icyo ashaka, impyiko, umutima n'ibindi na muganga w'amaso rero afata kariya kantu k'umukara (cornea), gashobora gukurwa ku muntu wapfuye ariko gufata ijisho ryose ukarikuraho ntabwo bibaho”.

    Yunzemo ati “Impyiko y'umuntu bashobora kuyifata bakayiha undi muntu ariko ku jisho ntabwo kariya kantu (cornea) nakubwiye wagakuramo umuntu akiri muzima yagira ibibazo, n'uwafata ijisho ryose ngo arikureho ntabwo bibaho aho ubuhanga bugeze ntabwo barafata ijisho ngo baritere ku wundi ariko kariya ga cornea ushobora kugafata ukagatera ku wundi ariko bisaba ko aba yapfuye. Ijisho rikorana n'umutsi waryo ntabwo warifata ngo uritandukanye n'umutsi waryo kuko uriciye, n'ijisho rirapfa”.

    Undi muganga w’inzobere mu buvuzi bw’amaso waganiriye na InyaRwanda.com ni Prof. Dr Saiba Semanyenzi – umwuga amazemo imyaka irenga 14 – wanayoboye ishami ryigisha ubuvuzi bw’amaso muri Kaminuza y’u Rwanda (Ophthalmology Department), kuri ubu akaba asigaye yikorera aho afite ivuriro rye bwite ryitwa ‘Rapha Medical Clinic’ rikorera mu mujyi wa Kigali.

    Uyu muganga yavuze ko ufashe ijisho ukarikura ku muntu kugira ngo urihe undi, ari nk’urutsinga rw’amashanyaraza rudafite aho rucometse. Icyakora yatanze inkuru nziza ku buvuzi bw’amaso bwo mu myaka iri imbere. Ati: “Urabona ukase ijisho, ni nk’amashanyaraza akonekitinze n’ubwonko (Connecting), biba byarangiye ntabwo rishobora gukora, ni ukuvuga ngo nta muntu watanga ijisho ngo arihe undi muntu kuko uriya mutsi witwa Optic nerve (umutsi uhuza ijisho n’ubwonko) iyo uwukase uhita wangirika ntabwo wakora”.

    “Ntabwo ijisho umuntu arihindura, ntabwo bishoboka. Gusa, hari ubushakashatsi burimo gukorwa mu myaka izaza aho umuntu ashobora gushyiraho ‘device’ (agakoresho kabugenewe) mu jisho bakagahuza n’ubwonko ku buryo umuntu utareba, ubwonko bwajya bukorana n’iyo ‘device’ ku buryo umuntu yareba bigakunda, ariko ni ibintu bikiri mu bushakashatsi”.

    Keza twaganiriye kuri WhatsApp

    Keza uba muri Canada avuga ko gutanga ijisho bikunze bamwandikira kuri Instagram agahita aza

    PROF. DR SAIBA YADUTANGARIJE INDWARA Z’AMASO ZIHANGAYIKISHIJE ISI

    KANDA HANO UREBE ‘SEKA’ INDIRIMBO YA NIYO BOSCO

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GAHONGAYIRE AVUGA KO ASHAKA KUGURIRA IMODOKA NIYO BOSCO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104676/kariya-ga-cornea-ushobora-kugatera-ku-wundi-ariko-bisaba-ko-aba-yapfuye-menya-icyo-abagang-104676.html

  • #Kwibuka27: “Mama yishwe atemaguwe, ajugunywa… – #rwanda #RwOT

    Mu buhamya bwe, Dusengiyumva avuga ko yavukaga mu muryango w'abana batanu, abo bavukana uko ari bane ndetse n'ababyeyi babo bakaba barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, arokoka wenyine binyuze mu nzira ndende kandi igoye.

    N’ubwo ababyeyi be bishwe muri 1994, ariko na mbere yaho baratotezwaga mu buryo butandukanye. Avuga ko se yari umushumba w'itorero (Pasiteri), naho nyina akaba yari umuganga, ayobora ikigo nderabuzima.

    Akenshi ngo se yababwiraga ko kuva muri 1973, yari ageze mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye, ariko nubwo atigeze ahagarika kwiga, yarinze yicwa muri 1994, atarangije iyo myaka ibiri ngo abone impamyabumenyi ye.

    Dusengiyumva avuga ko kuba se atarabonaga impamyabumenyi, bitaterwaga n'uko yari umuswa, kuko ngo bajyaga babona indangamanota ze, bakabona atsinda neza, gusa ngo iyo umwaka w'amashuri wajyaga kurangira, ntibaburaga ibyo bamushinja, rimwe na rimwe akanafungwa, bityo akadindira.

    Nyina na we, nubwo yari umuganga bahoraga bamutumiza kuri parike (ubushinjacyaha), bamushinja ko ahungabanya umutekano w'igihugu kandi ngo ntabyo yabaga yakoze.

    Mu gihe cya Jenoside muri 1994, indege y'uwari Perezida w'u Rwanda icyo gihe imaze guhanuka, ku itariki ya 07 Mata, ngo nta kintu kidasanzwe cyabaye aho bari batuye, keretse amarondo yatangiye gukorwa, ku buryo umuntu yari gutekereza ko hari ikintu kibi kigiye kuba.

    Mu minsi mike yakurikiyeho, batangiye kubona abantu bahunga baturuka mu Bugesera, batemaguwe, abandi batwikirwa. Kugeza ku itariki ya 12 Mata, ngo nibwo ibitero byatangiye kwica Abatutsi no kubatwikira aho muri Komini Ntongwe.

    Umunsi wakurikiyeho ni bwo uwari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe witwaga Kagabo yagiriye inama abaturage bo muri za segiteri zose yo guhungira kuri Komini, ngo kuko bazaharindirwa.

    Uko birwanyeho

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ducyesha iyi nkuru, Dusengiyumva yavuze ko umutekano bari bijejwe kubona kuri Komini ntawo babonye, kuko ngo intego yari ukubakusanyiriza hamwe, kugira ngo babone uko babica. Ngo hari hateraniye abantu benshi bagera nko ku bihumbi ijana, ariko nta mazi yari ahari, nta cyo kurya, mu by'ukuri ngo bwari ubuzima bugoye cyane.

    Samuel dusengiyumva (umwana wambaye agapira karimo ibara ritukura, useka) hamwe na se na nyina n
    Samuel Dusengiyumva (umwana wambaye agapira karimo ibara ritukura, useka) hamwe na se na nyina n'abavandimwe be n'abashyitsi bari babasuye)

    Nyuma y'iminsi ibiri, ibitero by'interahamwe byatangiye kubasanga kuri Komini, bagerageza kwirwanaho nubwo nta ntwaro babaga bafite, kuko Umututsi wageraga aho kuri Komini, Burugumesitiri n'abapolisi bahitaga bamwambura icyo yabaga yitwaje cyose, yaba inkoni cyangwa umuhoro, bikabikwa.

    Birwanyeho rero bakoresheje amabuye, abana n'abagore bakayarunda, abagabo n'abasore bakayatera. Iminsi ibiri ibanza basubijeyo ibitero, ku munsi wa gatatu igitero cyaje kirimo n'abasirikare bica abantu batanu, mu bageragezaga kwirwanaho, bahita batangira kubona ko ibintu bikomeye.

    Nyuma y'icyo gitero byagaragaye ko batazashobora kubatsinda aho kuri Komini, kuko hari ahantu ku musozi, igitero kikaza bakibona, bakitegura. Burugumesitiri Kagabo yahise atumiza abandi basirikare n'abajandarume ndetse n'abapolisi kuri Superefegitura ya Nyanza n'iya Ruhango, icyo gihe arangije abwira Abatutsi bari bahungiye kuri Komini ko kuhabarindira bitagishobotse.

    Uwo Burugumesitiri Kagabo yabagiriye inama yo guhungira kuri Superefegitura ya Ruhango, ariko wari umutego, kuko inzira iva aho kuri Komini igana kuri Superefegitura yanyuranga ahantu hari ikibaya cyitwa Nyamukuma kiri hagati y'imisozi, aba ari ho babategera igico, kuko ntibashoboraga kwirwanaho.

    Ku itariki 20 Mata, Abatutsi bavuye kuri Komini bagerageza kujya kuri Superefegitura bageze muri icyo kibaya, basanga bahabategeye, barabarasa babatera za gerenade, ku buryo nko mu minota mirongo itatu bamaze barasa, Abatutsi bari bahunze, hafi ya bose bari baryamye hasi, abenshi bapfuye. Nyuma interahamwe ziraza zirabatemagura kuko ntibashoraga kwirwanaho.

    'Mujyane, hari igihe ari we wazarokoka!'

    Dusengiyumva avuga ko aho ari ho yatandukaniye n'umuryango we, icyakora ajyana na murumuna we umwe na Nyirarume, bagenda bahunga baza kugera i Shyogwe, Nyirarume amushyira mu muryango wari inshuti z'iwabo, na murumuna we bamuhisha mu wundi muryango baturanye, naho uwo Nyirarume akomereza i Kabgayi aho yaje kwicirwa na we.

    Nyina wa Dusengiyumva na we yaje kugera aho i Shyogwe, we yihisha mu cyumba cy'ishuri, nyuma igihe cyo guhunga kigeze, kuko ingabo za RPF, zagendaga zisatira aho i Shyogwe, umugore wo mu rugo rwari ruhishe Dusengiyumva yagiye kubaza nyina ati, 'Ese uyu mwana ko nari muhishe tukaba tugiye guhunga muguhe cyangwa se tujyane?'

    Samuel dusengiyumva
    Samuel Dusengiyumva

    Nyina wa Dusengiyumva ngo yamusubije ijambo rikomeye ryamuherekeje mu buzima bugoye yanyuzemo nyuma ya Jenoside. Ngo yaramubwiye ati, 'Uwo mwana n'ubundi ni wowe wari umuhishe mujyane, hari igihe ari we wazarokoka.'

    Uko ni ko byagenze kuko murumuna we wari warahishwe n'undi muryango w'aho i Shyogwe, mu gihe cyo guhunga bageze i Kaduha ku Gikongoro, yahuye n'abana biganaga bamuzi bamwereka interahamwe ziramwica.

    Abandi bana babiri bavukanaga bahunganye na se, agerageza kugera ku ishuri rya paruwasi kuko yari Umupasiteri, ariko ntabyamukundira kuko yageze kuri bariyeri baramwica, abana bari kumwe na we basubira inyuma, ariko Burugumesitiri Kagabo arabafata, abohereza aho bakomoka na bo barabica.

    Nyina na we yagerageje guhunga ari kumwe n'umwana w'umuhererezi bari kumwe, bageze ahitwa i Mushubati, ahasanga interahamwe zimuzi zimwicana n'uwo mwana bari kumwe.

    Ku Gikongoro, Dusengiyumva yagarukiye hejuru y'icyobo

    Dusengiyumva n'umuryango wamuhishe bageze ku Gikongoro, yibwiye ko ari kure y'aho akomoka, ko nta kibazo, ngo ajya mu isoko ari kumwe n'umwana wo mu muryango wari umuhishe. Agezeyo, ahura n'umwana biganaga, abwira interahamwe ati, 'mbonye umwana wo kwa Ruhamya'.

    Icyo gihe ngo bamukozeho uruziga bagiye kumwica, bamwegereza icyobo, bamukuramo imyenda, ariko umwe muri bo abwira bagenzi be ko se w'uwo mwana yari Pasiteri, ngo bareke abanze asenge, gusa umwana wo mu muryango wari umuhishe, yabonye bamufashe ajya kubwira ababyeyi be.

    Nyuma umubyeyi wo muri urwo rugo, yahise yitabaza umupolisi wari hafi aho, ati 'bagiye kunyicira umwana' uwo mupolisi ahita aza arahamukura asubira mu muryango wari umuhishe, ariko atangira kubona ko aho atazahakirira ashakisha uko yahava'.

    Dusengiyumva yaje kubona Abasirikare b'Abafaransa, abasaba kumukura aho, bashaka kumwangira, ariko arakomeza arahatiriza birangira bamushyize mu ikamyo yabo bamujyana aho bari bafite ibirindiro i Murambi.

    Ahageze nabwo yabonye ko nta mutekano uhari kuko interahamwe zajyaga ziza zigatwara abantu cyangwa zikabicira ku irembo ry'icyo kigo cya Murambi Abafaransa barebera ntibagire icyo bakora, ikindi kandi ngo yabonaga Abasirikare ba Habyarimana bahora baza aho, bakaganira n'abo Bafaransa.

    Ibyo byatumye rero ashaka uko yazagera mu gice cyari cyarafashwe n'Inkotanyi, ni ukuvuga icyari Butare icyo gihe. N’ubwo byari bigoye cyane kuhagera kuko hari n'abandi bagendaga basubira mu gice cyafashwe n'Inkotanyi, na we yarabigerageje birakunda, arahagera yakirwa neza, anahasanga bamwe mu bo bari kumwe i Murambi.

    Abana be bose yabise izina rya se 'ruhamya
    Abana be bose yabise izina rya se 'Ruhamya'

    Kimwe mu bintu Dusengiyumva avuga ko byamugoye kubyumva ni ukuntu uwigishije ingengabitekerezo ya Jenoside yabigenje ku buryo igera no mu bana bato, kuko ngo bahunga hari aho banyuze basanga abana bari hagati y'imyaka 5-10, babatera amabuye, na we ubwe rimwe rimukomeretsa mu mutwe ariko arakomeza, akibaza ukuntu byari byarinjiye no mu mitwe y'abana bato ko Abatutsi bagomba gupfa.

    Nyuma yo kurokoka, Dusengiyumva yakomeje amashuri ye, arangiza kaminuza muri 2005, kuko yumvaga ashaka kugira umuryango kugira ngo izina rya se ritazazima, yahise ashinga urugo muri 2008. Ubu afite abana bane, akaba bose yarabise izina rya sekuru ari ryo 'Ruhamya', bityo akaba yizeye ko mu minsi izaza hazabaho umuryango witwa 'Abahamya', abo bana be kandi yanabise amazina y'abavandimwe be bishwe.

    Gusa ikindi Dusengiyumva avuga, ni uko yababariye abo bose bamuhemukiye. Avuga ko hari bamwe muri bo baje kumusaba imbabazi, arazibaha. Ashimangira ko gutanga imbabazi bitavuze ko ari umunyantege nke, ahubwo ngo ni amahitamo yakoze.

    UBUHAMYA BWA SAMUEL DUSENGIYUMVA

    Src: Kigali Today

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104678/kwibuka27-mama-yishwe-atemaguwe-ajugunywa-mu-cyobo-dusengiyumva-yarokotse-wenyine-mu-murya-104678.html

  • China: Alibaba yaciwe amande ya Miliyari 2.8$… – #rwanda #RwOT

    Alibaba Group ni ikigo cyatangijwe na Jack Ma, gusa cyatangiye gitanga serivise zo gucururiza ibicuruzwa kuri murandasi nyuma kiza kuba ikigo cy'ubukombe ku Isi gitanga serivise nyinshi cyane. Kuri uyu munsi wanone, urwego rushinzwe kugenzura amasoko mu Bushinwa rwatanze itegeko kuri iki kigo ryo gutanga amande ya miliyari ebyiri na miliyoni magana inani z’amadorali y’amanyamerika.

    Alibaba yahanwe izizwa kubuza uburyo abakiriya ndetse no kubima amahitamo mu gihe bahaha. Muri iki kirego ikigo gishinzwe ubucuruzi kivuga ko Alibaba idaha amahirwe abakiriya yo gukoresha izindi mbuga zitari Alibaba, ibi bikaba bifatwa nko kubuza uburyo abakiriya.  

    Nk’uko uru rwego ribitangaza, ibi binyuranyije n'amategeko kuko bihonyora uburenganzira bw'umuguzi ugomba guhabwa amahitamo mu gihe agura. Ku ruhande rwa Alibaba yatangaje ko yemera igihano yahawe, ndetse ko yiteguye kubahiriza ibyo yasabwe n'urwo rwego. Igihano Alibaba yahawe kirangana na 4% by'inyungu Alibaba yabonye mu Bushinwa mu mwaka wa 2019.

    Ku rundi ruhande, bwana Jack Ma amaze igihe atumvikana ndetse atanagaragara muri rubanda nk’uko yari abimenyereweho. Nk’uko urubuga rwa businessinsider rubyerekana, Jack Ma ashobora kuba amaze igihe muri rino genzura n’ubwo bitavugwaho rumwe na benshi.

    N’ubwo byatangajwe ko Alibaba yaciye aka gahigo ntabwo ari cyo kigo cyonyine gihanwe kubera uku kwikubira isoko, gusa ibi byari bimenyerewe ku bigo byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku isonga ry'ibigo bikunze gushyirwa mu majwi harimo Apple na Facebook. Ikigo cya Facebook gikunze gushinjwa kuba nyamwigendaho kubera akenshi iyo kibonye ikigo gitangiye gukora nk’ibyo gikora gihita gikoresha uburyo bwose bwatuma kikigura.

    Ku ruhande rwa Apple nayo ishinjwa kubuza uburyo abakiriya, aho itabaha ububasha bwo kugira amahitamo. Aha ku muntu ukoresha igikoresho cya Apple arabyumva vuba. Iki kigo kigira uburyo bw’uko program zikoreshwa mu bikoresho byacyo byose biba bigomba kugurishwa na cyo gusa, ibi bikaba bifatwa nko kuba nyamwigendaho (Monopoly).  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104679/china-alibaba-yaciwe-amande-ya-miliyari-28-izira-kubuza-uburyo-abakiriya-bayo-104679.html

  • Siporo n'imyidagaduro byabaye ibikoresho nyamukuru mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarahitanye abasaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa, ni ikigaragaza ko yateguranywe ubuhanga bukomeye ndetse igategurwa mu ngeri zitandukanye.

    Umugambi mubisha wo kumaraho Abatutsi wateguwe kuva kera Abanyarwanda babibwamo urwango, ariko hibanzwe cyane ku rubyiruko mu gushaka imbaraga zizafasha kubarimbura.

    Mu gushaka uru rubyiruko, abateguye Jenoside bashakiye muri siporo n'imyidagaduro batangira kurubibamo kwanga Abatutsi, cyane cyane hibanzwe ku bakinnyi b'amakipe atandukanye.

    Urwango Abatutsi bagiriwe mu gice cya siporo n'imyidagaduro rugaragarira muri MIJEUMA, yari Minisiteri y'Urubyiruko n'Amashyirahamwe (Ministère de la Jeunesse et du Mouvement associatif), ikaba yari ifite abakozi 544. Abatutsi bari 49 gusa bahwanye na 9% y'abakozi bose. 37 muri bo bishwe mu gihe cya Jenoside.

    Mu kiganiro cya Televiziyo Rwanda cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Mata 2021 kigaruka ku buryo 'Siporo n'imyidagaduro byabaye ibikoresho' mu gutegura umugambi wa Jenoside, hagaragajwe uburyo ivangura ryakozwe muri siporo n'imyidagaduro, ryakururiye rumwe mu rubyiruko kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uwahoze ari Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball (FRVB), Senateri Uyisenga Charles, yavuze uburyo bajyaga babazwa abakinnyi bashyizwe mu makipe niba ari Abatutsi.

    Ati 'Hari igihe twatanze Ikipe y'Igihugu ya Volleyball mu 1992, bigiye ku muyobozi mukuru wa siporo [muri MIJEUMA] ati ntibyakunda iyi kipe irimo Abatutsi benshi, ibi abanyepolitiki ni bo babaga babifitemo uruhare.'

    Yakomeje agira ati 'Ibi bigaragaza uruhare iyi minisiteri yagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abari abayobozi bayo bashyize imbaraga nyinshi mu kubiba urwango nka Bikindi bamushyizemo imbaraga mu bihangano bye.'

    Minisiteri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we yagaragaje urwango Abatutsi bagiye bagirirwa mu makipe atandukanye, atanga urugero rwa Mukura Victory Sports yakinishije umukinnyi witwaga Kayihura Camile, igafatirwa ibihano byo gukurwaho amanota 14.

    Ati 'Mu bushakashatsi byagaragaye ko hari aho byabaye ngombwa ko Leta isa n'aho igiye mu makipe, cyangwa se ijya mu bakinnyi n'abafana kugira ngo ibumvishe ko noneho bagomba gukoresha cya gikoresho cya siporo mu bundi buryo bwo gusenya Abanyarwanda. Natanga urugero, mu bushakashatsi hari aho bavuze ko Mukura VS yigeze gukinisha umusore witwaga Camile Kayihura, noneho baza kubafatiraho umwanzuro wo kubambura amanota, bakuraho Mukura amanota 14, yari umusore wabaga inaha yaragiye kwiga mu Burundi, bavugaga ko ari inyenzi.'

    Yavuze kandi uburyo abakinnyi ba Rayon Sports bahagarikiwe ku kibuga cy'indege i Kanombe bagiye gukina muri Ethiopia, bashinjwa ko bari gushaka kujya mu Nkotanyi. Urundi rugero ni uburyo ubwo amakipe amwe yabaga yatsinze Panthères Noirs yari iya gisirikare, abafana bayo bakubitwaga n'abasirikare.

    Ibi byose bikubiye mu bushashatsi bwakozwe na Dr. Gakwenzire Philbert, wagaragaje urwango rwagiye rukorerwa Abatutsi mu mikino n'imyidagaduro itandukanye bikaba byaratumye no muri Jenoside bicwa.

    Yagize ati 'Mu mikino no mu myidagaduro Abatutsi bagiye bangwa cyane aho abanyapolitiki bagiye bafata ibintu bikundwa n'abantu benshi bakabyifashisha mu gutegura Jenoside niho hafashwe siporo n'imyidagaduro.'

    Ibyo bikorwa byose bigaragaza ko urubyiruko rwashyizwemo ingengabitekerezo mbi ituma rwishora mu gukora Jenoside.

    Nyuma ya Jenoside, ibintu byarahindutse ahubwo urubyiruko rutozwa Ndi Umunyarwanda n'izindi ndangagaciro zituma rwibonamo Ubunyarwanda kurenza ibindi byose nk'uko byagarutsweho n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, wavuze ko kuri ubu urubyiruko ruri kwitabwaho mu buryo bwihariye kuko arirwo bukungu bw'igihugu.

    Ati 'Leta y'ubumwe igitangira hashyizwe imbaraga nyinshi mu gutoza urubyiruko kuko niyo mizero yarwo, niho havuye kugarura itorero rukajyanwa kwiga indangagaciro z'Abanyarwanda kugira ngo bubake u Rwanda ruzira amacakubiri.'

    Ubushashatsi bwakozwe muri MIJEUMA bwaturutse kuri imwe mu myanzuro y'Inama y'Umushyikirano yabaye mu 2015, hasabwa ko hari ubwakorwa ku nzego zitandukanye zariho mu gihe cya Jenoside zirimo minisiteri, ibigo na za komini.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bigeze guhagarikirwa ku Kibuga cy'Indege i Kanombe bagiye gukina muri Ethiopia, bashinjwa ko bari gushaka kujya mu Nkotanyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/siporo-n-imyidagaduro-byabaye-ibikoresho-nyamukuru-mu-gutegura-jenoside

  • Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho nyamukuru mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarahitanye abasaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa, ni ikigaragaza ko yateguranywe ubuhanga bukomeye ndetse igategurwa mu ngeri zitandukanye.

    Umugambi mubisha wo kumaraho Abatutsi wateguwe kuva kera Abanyarwanda babibwamo urwango, ariko hibanzwe cyane ku rubyiruko mu gushaka imbaraga zizafasha kubarimbura.

    Mu gushaka uru rubyiruko, abateguye Jenoside bashakiye muri siporo n’imyidagaduro batangira kurubibamo kwanga Abatutsi, cyane cyane hibanzwe ku bakinnyi b’amakipe atandukanye.

    Urwango Abatutsi bagiriwe mu gice cya siporo n’imyidagaduro rugaragarira muri MIJEUMA, yari Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe (Ministère de la Jeunesse et du Mouvement associatif), ikaba yari ifite abakozi 544. Abatutsi bari 49 gusa bahwanye na 9% y’abakozi bose. 37 muri bo bishwe mu gihe cya Jenoside.

    Mu kiganiro cya Televiziyo Rwanda cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Mata 2021 kigaruka ku buryo “Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho” mu gutegura umugambi wa Jenoside, hagaragajwe uburyo ivangura ryakozwe muri siporo n’imyidagaduro, ryakururiye rumwe mu rubyiruko kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uwahoze ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Senateri Uyisenga Charles, yavuze uburyo bajyaga babazwa abakinnyi bashyizwe mu makipe niba ari Abatutsi.

    Ati “Hari igihe twatanze Ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu 1992, bigiye ku muyobozi mukuru wa siporo [muri MIJEUMA] ati ntibyakunda iyi kipe irimo Abatutsi benshi, ibi abanyepolitiki ni bo babaga babifitemo uruhare.”

    Yakomeje agira ati “Ibi bigaragaza uruhare iyi minisiteri yagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abari abayobozi bayo bashyize imbaraga nyinshi mu kubiba urwango nka Bikindi bamushyizemo imbaraga mu bihangano bye.”

    Minisiteri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we yagaragaje urwango Abatutsi bagiye bagirirwa mu makipe atandukanye, atanga urugero rwa Mukura Victory Sports yakinishije umukinnyi witwaga Kayihura Camile, igafatirwa ibihano byo gukurwaho amanota 14.

    Ati “Mu bushakashatsi byagaragaye ko hari aho byabaye ngombwa ko Leta isa n’aho igiye mu makipe, cyangwa se ijya mu bakinnyi n’abafana kugira ngo ibumvishe ko noneho bagomba gukoresha cya gikoresho cya siporo mu bundi buryo bwo gusenya Abanyarwanda. Natanga urugero, mu bushakashatsi hari aho bavuze ko Mukura VS yigeze gukinisha umusore witwaga Camile Kayihura, noneho baza kubafatiraho umwanzuro wo kubambura amanota, bakuraho Mukura amanota 14, yari umusore wabaga inaha yaragiye kwiga mu Burundi, bavugaga ko ari inyenzi.”

    Yavuze kandi uburyo abakinnyi ba Rayon Sports bahagarikiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe bagiye gukina muri Ethiopia, bashinjwa ko bari gushaka kujya mu Nkotanyi. Urundi rugero ni uburyo ubwo amakipe amwe yabaga yatsinze Panthères Noirs yari iya gisirikare, abafana bayo bakubitwaga n’abasirikare.

    Ibi byose bikubiye mu bushashatsi bwakozwe na Dr. Gakwenzire Philbert, wagaragaje urwango rwagiye rukorerwa Abatutsi mu mikino n’imyidagaduro itandukanye bikaba byaratumye no muri Jenoside bicwa.

    Yagize ati “Mu mikino no mu myidagaduro Abatutsi bagiye bangwa cyane aho abanyapolitiki bagiye bafata ibintu bikundwa n’abantu benshi bakabyifashisha mu gutegura Jenoside niho hafashwe siporo n’imyidagaduro.”

    Ibyo bikorwa byose bigaragaza ko urubyiruko rwashyizwemo ingengabitekerezo mbi ituma rwishora mu gukora Jenoside.

    Nyuma ya Jenoside, ibintu byarahindutse ahubwo urubyiruko rutozwa Ndi Umunyarwanda n’izindi ndangagaciro zituma rwibonamo Ubunyarwanda kurenza ibindi byose nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, wavuze ko kuri ubu urubyiruko ruri kwitabwaho mu buryo bwihariye kuko arirwo bukungu bw’igihugu.

    Ati “Leta y’ubumwe igitangira hashyizwe imbaraga nyinshi mu gutoza urubyiruko kuko niyo mizero yarwo, niho havuye kugarura itorero rukajyanwa kwiga indangagaciro z’Abanyarwanda kugira ngo bubake u Rwanda ruzira amacakubiri.”

    Ubushashatsi bwakozwe muri MIJEUMA bwaturutse kuri imwe mu myanzuro y’Inama y’Umushyikirano yabaye mu 2015, hasabwa ko hari ubwakorwa ku nzego zitandukanye zariho mu gihe cya Jenoside zirimo minisiteri, ibigo na za komini.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bigeze guhagarikirwa ku Kibuga cy’Indege i Kanombe bagiye gukina muri Ethiopia, bashinjwa ko bari gushaka kujya mu Nkotanyi