Category: Uncategorized

  • Gisagara: Batatu bafatanywe magendu y’imyenda ya caguwa amabaro atandatu –

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko kugira ngo aba bantu bamenyekane ko bafite imyenda ya magendu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’uko hari abantu bafite imyenda ya caguwa bahise bategura igikorwa cyo kujya kubafata.

    Abafatanwe imyenda bavuze ko nabo hari abandi bantu bari bamaze kuyambura bayikuye mu gihugu cy’u Burundi mu buryo bwa magendu.

    SP Kanamugire yagiriye inama abakora ubucuruzi bwa magendu kubicikaho kuko nta muntu n’umwe bizigera bihira.

    Yagize ati “Abenshi bakora ubu bucuruzi bwa magendu bibwira ko batazafatwa nyamara bakirengagiza ko Polisi y’u Rwanda ifitanye imikoranire myiza n’abaturage mu gukumira ibyaha. Umuntu wese wijandika muri ubu bucuruzi nta kindi buzamugezaho usibye gufungwa no gucibwa amande, ikiza ni uko babireka bagashaka indi mirimo bakora yemewe n’amategeko.”

    Yashimiye abaturage badahwema gutanga amakuru y’abakora ibinyuranyije n’amategeko, aboneraho gusaba n’abandi kwimakaza umuco wogutanga amakuru y’abakora ibikorwa bitemewe n’amategeko cyangwa abahungabanya umutekano.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika(US$5000).


  • Kibonke na Samusure bageneye Abanyarwanda ubutumwa muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba filime nyarwanda Mugisha Emmanuel (Kibonke Clapton) na Kalisa Ernest uzwi nka Samusure bagize ubutumwa baha urubyiruko n'Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27.

    Samusure yagize ati: 'Mu byo nandika hazamo cyane imibanire myiza ikwiriye abanyarwanda. Ndasaba Abanyarwanda kutumva amabwire no kuzirikana ko igihugu ari icyabo kandi ko ari bo mbaraga zacyo, birinda kukigambanira, kumva inyigisho z'ababyeyi ziganisha mu moko no kurogwa uburozi buzamunga igihugu'.

    Yashimiye abagize uruhare mu kubohora u Rwanda no kuruha amahoro rufite uyu munsi wa none. Ati 'Ni uko hatabayeho kwikunda bagahara amagara yabo bakayashyira mu kaga ku bwo kugira ngo igihugu kibe kigeze aha kigeze ni abo gushimirwa na buri wese ubu aryama agasinzira neza ntakwikanga ngo baraje'.

    Yasabiye urubyiruko rw'u Rwanda ko rwajya ruhabwa amahugurwa y'ubumenyingiro ndetse n'abagiye gutangiza ubushabitsi bakoroherezwa imisoro. Ati 'Ndifuza ko urubyiruko rwashyirirwaho amahugurwa ahoraho y'ubumenyi ngiro mu gihe basoje amashuri cyangwa se abananiwe kuyasoza kubera impamvu zitandukanye, korohereza urubyiruko rutangiye kwikorera imisoro byibuze amezi 6 abanza'.

    Clapton Kibonge we yasabye urubyiruko rw'u Rwanda kwiga amateka y'igihugu cyabo cy'u Rwanda ndetse bagakunda gusoma ibitabo no gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: 'Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndarusaba kwiga amateka y'igihugu cyacu ndetse no gusoma, gusura inzibutso kugira ngo ejo hazaza nabo bazafate iya mbere mu kwigisha abazabakomokaho, kugira ngo dukomeze kurwanya icyatuma Jenoside igaruka mu Rwanda'.

    Source:inyarwanda.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kibonke-na-samusure-bageneye-abanyarwanda-ubutumwa-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994/

  • Tuzarasana nka Rambo tujye gushaka igihugu cyacu – Masamba yagaragaje ishusho ya Kigali bayinjiramo mu 1994 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Intore Masamba wahimbye indirimbo zomoye ibikomere bya benshi, umwe mu bari kumwe n'inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu(ariko we ntiyafashe imbunda ngo arwane) avuga ko ubwo binjiraga mu Rwanda bakagera i Kigali basanze igihugu cy'isezerano babwirwa kitakibaho ahubwo cyuzuye imirambo gusa.

    Ni mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, dukesha iyi nkuru, cyagarutse ku mwuka bari bafite nk'abasirikare ubwo bari mu myiteguro yo kubohora igihugu cyari mu icuraburindi.

    Ati'mu gitamaduni habagamo indirimbo nyinshi cyane, iziduha morale, uburyo ibibazo byatumye abanyarwanda bashaka kurwanira igihugu cyabo(…) ndibuka nkora imyitozo yanjye ninjye wari ushinzwe gutera indirimbo (Ossi Morale), nabashyiraga hariya bose nkabaririmbisha uko nshaka, ndibuka twageraga n'igihe cyo guteka kuko buri wese yagombaga kugira umwanya we bakavuga ngo uko nabaririmbishije neza njye sinjyeyo barabinkorera.'

    'Muri iyi minisi abantu barampamagara bakambwira ngo indirimbo zawe zaradufashije cyane, twazumvaga muri Muhabura, indirimbo zawe nizo zatunmye dutabara, nizo zatumye muri iyi minsi mpagaze bwuma, ndi afande, narazumvise zimpa imbaraga.'

    Muri icyo gihe ngo bumvaga bagomba gukora nk'ibyo babonaga muri filime ariko bakabohora igihugu cyababyaye.

    Ati 'Abasore twese twari twarabaye nka Rambo, twakundaga kureba za filime tukavuga ngo tuzarasana nka Rambo tujye gushaka igihugu cyacu, ariko ukuri kwari ku ruganmba ni ukundi ariko twese twumvaga dufite imbaraga tugomba kuzajya dukora nk'ibyo twabonye muri filime, nta ntambara twari tuzi, nta n'iyo twigeze tujyamo.'

    Ntazibagirwa ishusho yinjira mu gihugu kuko basanze gisa nabi cyuzuye imirambo kandi bari barabwiwe ko ari igihugu gitemba amata n'ubuki, ari umuvandimwe w'ijuru.

    Ati 'Njye mfite urwibutso rubi cyane, kumva u Rwanda rutemba Amata n'ubuki, batubwira ko ruva inda imwe n'ijuru nyuma nkarwinjiramo mbona imirambo ahantu hose, u Rwanda rwapfuye, u Rwanda rutariho nkavuga nti ubu koko nibyo Imana yatugeneye.'

    Yakomeje avuga ko bitewe n'ibyo yabonye ubwo bari bageze mu Rwanda byatumye ahimba indirimbo yitwa Amarira, yatangiye guhimba ubwo bari bageze ku Murindi wa Byumba ubwo Jenoside yari yatangiye, ikubiyemo ibyo yagiye abona mu nzira banyuzemo zose, amaraso atemba, imirambo iri hose.

    Ubwo binjiraga muri Kigali bavuye i Byumba hari aho bageze imirambo ikazajya imanuka mu misozi yikubita mu modoka bari barimo hari n'uwikubise imbere ku kirahure cy'imodoka gihita cyuzura amaraso ku buryo no kureba imbere bitashobokaga.

    Bageze Kigali nabwo baratesetse cyane kuko basanze inzu nyinshi zitezemo ibisasu ku buryo winjiragamo utabizi bikaguturikana, byaje gusaba ko bitabaza imbwa.

    Ati'harimo n'ubugome, buriya amazu menshi yo muri Kigali hari hatezemo ibisasu. Twasanze inzu zirimo ubusa wakinjira mu nzu waba warangaye gato hari umuntu wagutanze ukumva igisasu kiramuturikanye, umuntu atwigisha ubwenge ati ntabwo muri burare munsi y'ibiti(…) hari imbwa nyinshi cyane zariye imirambo zahaze, ati mujye mufata inyama mwohereze mu nzu imbwa igende ikurikiye n'idaturika iyo nzu iraba ari nzima.'

    'Nabikoze nk'inshuro zigera kuri 3 ariko inzu nk'ebyiri zose zaraturikaga. Wagira utya uri muri Salon muri ako kababaro ukumva kiraturutse umwana akuguyeho, yarapfuye nabi, yarashonje, igihugu cyarapfuye ubu cyarazutse.'

    Yavuze ko Kigali muri 1994 kimwe n'igihugu cyose bitari biriho nta kintu na kimwe cyari gifite ubuzima kugeza n'aho ibicu byari umukara.

    Yasabye umuntu wese ufite ingengabitekerezo yo guhakana no gupfobya Jenoside akwiye kubyihorera kuko ntacyo byamurira kuko ibyabaye byabaye Isi yose ireba ahubwo asaba abanyarwanda bose gufatanya kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

    IYI NKURU TUYIKESHA ISIMBI.RW

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/tuzarasana-nka-rambo-tujye-gushaka-igihugu-cyacu-masamba-yagaragaje-ishusho-ya-kigali-bayinjiramo-mu-1994/

  • RDC: Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yavuyemo imirwano y'amoko bamwe barapfa #rwanda #RwOT

    Mu mijyi ya Beni, Butembo na Goma hashize iminsi hari imyigaragambyo yamagana ubwicanyi n'andi mabi akorwa n'imitwe yitwaje intwaro muri Beni kandi ako gace karimo ingabo nyinshi z'Umuryango w'Abibumbye (MONUSCO) zoherejwe kugarura amahoro.

    Amashusho arimo inzu ziri gushya n'insoresore zifite ibirwanisho gakondo n'abasirikare bari hagati y'abashyamiranye, yakwiragijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana ibi byabereye ahitwa Buhene mu gace ka Majengo hanze gato y'umujyi wa Goma.

    Jean Bosco Sebishyimbo, minisitiri w'umutekano mu ntara ya Kivu ya ruguru, yabwiye BBC ko ubushyamirane bwavuye ku bantu babiri bo mu bwoko bw'Abakumu batowe bishwe mu gitondo cyo kuwa mbere.

    Ati: “…bamwe bavugaga ko abo bishwe n'abo mu bwoko bw'Abanande, ni ibyo byazanye umwiryane ariko byose biturutse kuri iyo myigaragambyo.”

    Hari amakuru avuga ko abapfuye n'abakomerekeye muri ubwo bushyamirane bashobora kuba barenga aba babiri batangajwe, gusa abategetsi ibi ntibabyemeza.

    Ubu byifashe bite?

    Sebishyimbo avuga ko guverineri w'intara ya Kivu ya ruguru n'abandi bategetsi bagiye i Buhene kuganira n'abahagarariye ayo moko yashyamiranye kugira ngo “ntitwongere kubona intambara z'amoko”.

    Ati: “Abakumu n'Abanande basanzwe bashyamirana mu tubazo tumwe na tumwe, [ubu rero] icyo nicyo cyabaye imbarutso, bituma hari abantu baramuka batwika amazu ariko ubu umwuka mwiza utangiye kugaruka.”

    Sebishyimbo avuga ko muri iriya mijyi itatu ya Kivu ya ruguru abaturage bakomeje kwerekana uburakari mu myigaragambyo bavuga ko MONUSCO idakwiye kuba iri muri DR Congo.

    Ati: “Bavuga ko bifuza 'brigade d'intervention' irimo abasirikare b'Abanyafurika bamenyereye kurwanira ku butaka bwa Africa ngo abe aribo bafasha ingabo za Congo aho gukomezanya n'ingabo za MONUSCO.”

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-imyigaragambyo-yo-kwamagana-monusco-yavuyemo-imirwano-y-amoko-bamwe-barapfa

  • Abarimo Perezida Kagame na Tshisekedi bemeje umugambi wa Africa wo gukora urukingo rwa Covid n'izindi #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko muri gahunda ya Afurika yo kongera ishoramari mu rwego rw'ubuzima, ari ingenzi ko hashyirwaho uburyo bw'ubufatanye hagati ya Leta n'abikorera mu gukora inkingo ku Mugabane wa Afurika.

    Yagize ati 'Gukora inkingo bijyana no kongera ishoramari mu rwego rw'ubuzima no kubaka ikigo gishinzwe kurwanya indwara z'ibyorezo gikomeye, gikora neza kandi kigenga, kandi nkeka ko ariho tugana. U Rwanda rwiteguye kubigiramo uruhare hamwe n'ibindi bihugu binyamuryango ndetse n'abafanyabikorwa.'

    Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo wari uyoboye iyi nama yatangaje ko atangije kandi afite icyizere mu mugambi wa Africa wo gukora urukingo rwa Covid-19 n'izindi nkingo n'imiti, bivuye ku 'isomo turi kuvana ku cyorezo cya Covid-19'.

    Mu kiganiro cyateguwe n'ikigo cyo kurwanya ibyorezo cy'Umuryango w'Ubumwe bwa Africa cyo kurwanya ibyorezo cyo kuganira ku buryo Africa yakora inkingo n'imiti byayo, benshi mu bahawe ijambo bemezaga ko ibyo bishoboka.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko yaganiriye n'abakora inkingo za Covid-19 bifashishije ubuhanga bwa messenger RNA (mRNA) mu ntego yo kureba niba ubwo buhanga Africa yabukoresha.

    Yavuze ko abahanga bashobora no kureba ku gufatanya ubwo buhanga n'ubundi bwifashishwa n'abakoze urukingo rwa Johnson&Johnson.

    Ati: “Igitekerezo ni uburyo natwe twagira ubu bushobozi ku mugabane wacu…bityo Africa ikava ku gutera imbabazi kandi ibyo ntawe twabirenganyiriza, tukava ku bitaradufashije tukajya kubyo twakora dushoboye ubwacu.”

    Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo muri uwo muhate wa Africa wo gukora urukingo rwa Covid-19.

    Perezida Tshisekedi ukuriye umuryango w'Ubumwe bwa Africa avuga ko hejuru ya 80% y'inkingo Africa ikoresha ziva ahandi, akavuga ko bituma n'Abanyafurika bakemanga izo nkingo.

    Ati: “Hari ubushobozi n'impamvu yo gushora imari mu nkingo n'imiti…ariko ibyo bizasaba ubushake n'ubutegetsi, politiki n'ubufatanye bukomeye bw'inzego nyinshi n'abashakashatsi ba Africa…”

    Urukingo ruzakorwa gute?

    Tshisekedi yavuze ko ubu atangije umugambi uzasaba ubufatanye bw'ibihugu bya Africa wo “gukora inkingo zayo, imiti n'ibikoresho byo gupima indwara”.

    Avuga ko ibi biri mu byumvikanyweho n'abakuru b'ibihugu mu mugambi waguye wo kuvugurura inzego z'ubuzima muri Africa ngo bagere ku ntego z'igihe kirekire za 2063.

    Mu gukora urukingo rwa Covid-19 n'izindi, Tshisekedi yavuze ko hatekerejwe ku ngingo zirimo; ahantu hatanu muri Africa zakorerwa, gukusanya imari isabwa, kuzana ikoranabuhanga ryo kuzikora muri Africa, n'izindi.

    Ati: “Sinshidikanya ko ibyo bizagerwaho kuko hari ubushobozi bw'abantu, ubwenge n'ubufatanye Africa yifitemo hamwe n'abafatanyabikorwa bayo”.

    Dr Tedros Ghebreyesus ukuriye ishami rya ONU rishinzwe ubuzima OMS/WHO yavuze ko OMS izaha Africa ubufasha mu bya tekiniki n'inama mu gukora urukingo rwayo rwa Covid-19 n'izindi nkingo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abarimo-perezida-kagame-na-tshisekedi-bemeje-umugambi-wa-africa-wo-gukora

  • Umukecuru w'imyaka 85 yitabye Imana nyuma yo kuribwa n'imbwa z'inkazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukecuru w'imyaka 85 y'amavuko ukomoka mu Bwongereza witwa Lucille Downer yariwe n'imbwa ebyiri z'inkazi zamusanze iwe mu rugo zikamukomeretsa bikomeye maze agahita yitaba Imana.

    Itangazo umuryango we wasohoye rigira riti 'Lucille yari mama,nyogokuru mwiza cyane,wamaze imyaka myinshi ari umutetsi kuri Bromford House Care Home muri West Bromwich.Lucille yavukiye muri Jamaica ariko aza muri UK mu myaka ye 20.nyuma yo kugera UK, Rowley Regis hahise haba mu rugo.Umuryango we uzamukumbur byihariye.'

    Abaturage bavuze ko uyu mukecuru wishwe n'izi mbwa yaburaga iminsi mike ngo yizihize isabukuru y'imyaka 86.Bavuze ko yabaga wenyine nyuma yo gupfusha umugabo we ariko umukobwa we wari utuye hafi ye babanaga bya hafi.

    Umuturanyi we yagize ati 'Yari umugore mwiza wakoraga mu ruganda mbere y'uko ajya mu kiruhuko cy'izabukuru.Yari amaze imyaka irenga 50 aba aha ngaha.Biteye ubwoba.'

    Undi yagize ati 'Uyu mugore yakuruwe mu busitani bwe n'izi mbwa.Yari afite ibikomere byinshi mu ijosi.Zamuriye ijosi.Izo mbwa zabashije gucika zinyuze mu busitani bwe.'

    Umugabo w'imyaka 43 yahise atabwa muri yombi akekwaho kuba nyiri imbwa imwe muri izi 2 zariye uyu mukecuru Lucille.

    Source: metro.co.uk

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukecuru-wimyaka-85-yitabye-imana-nyuma-yo-kuribwa-nimbwa-zinkazi/

  • Umwana muto ufite ubumuga yarokoye umuryango we wari ugiye kwicwa na Gaz – YEGOB #rwanda #RwOT

    Michael Martinez ni umwana w'imwaka irindwi, utuye ahitwa Aledo, muri Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Yavukanye ikibazo gituma adashobora kugenda, ubu akaba agendera mu kagare k'abafite ubumuga. Ubu arafatwa nk'intwari nyuma y'uko agiye akambakamba akagera ku cyumba ababyeyi be bari baryamyemo basinziriye, arabakangura kuko yari yumvise intabaza (alarm) isakuza ko hari ikibazo cya Gaz irimo gusohoka.

    Akimara kubyutsa nyina witwa Angie Martinez, we yabanje kugira ngo iyo nzogera ubundi igomba gusakuza igihe hari ikibazo cy'umwotsi, yaba ifite ikibazo cya batiri (battery). Ariko nyuma bakomeje gutega amatwi we n'umugabo we bumva ko atari inzogera y'umwotsi, ahubwo ko ari ibaburira ko hari Gaz yica, kuko iyo nzogera yari isakuje inshuro enye, barebye ku mabwiriza y'imikorere yayo, basanga ni icyo bisobanuye.

    Ahamagaye numero ihamagarwa aho batuye mu gihe umuntu akeneye ubutabazi bwihuse, bamugiriye inama yo gufungura amadirishya yose, ariko muri ako kanya yari yamaze kubyutsa abagize umuryango we basohoka hanze y'iyo nzu.

    Angie yabwiye ikinyamakuru Fox News ko mbere y'uko agera hanze ngo abone umwuka, yumvaga arwaye, afite isesemi, naho umuvandimwe we babana ngo yavugaga ko yumva arimo kubabara mu gatuza. Bageze hanze buri wese yashimiraga wa mwana Michael Martinez ku bwitange yagize.

    Angie ati 'Twamubwiye ko ari intwari yacu, ko iyo ataba we, wenda tutari kuba twabyutse.'

    Nyuma bagenzuye baje gusanga, bari bibagiwe gufunga hamwe mu ho bagombaga gufunga kugira ngo Gaz ibe ifunze neza.

    Michael Martinez ufite ubumuga yarakambakambye ajya kubyutsa ababyeyi be babasha kurokoka

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umwana-muto-ufite-ubumuga-yarokoye-umuryango-we-wari-ugiye-kwicwa-na-gaz/

  • Se yahambwe ari muzima – Ubuhamya bukomeye bwa Uwizeyimana Josiane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guhera ku wa 7 Mata 2021, Isi yose iri kwifatanya n'Abanyarwanda bari mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni. Ni ibihe benshi bagenda basangiza abantu inzira ikomeye banyuzemo ariko ku bw'Imana yakoreye mu Nkotanyi bakaza kurokoka.

    Muri abo harimo Uwizeyimana Josiane, Jenoside yabaye ari umwana muto abaho mu bihe bikomeye yihishahisha Interahamwe ariko Imana iza kumurokora ayo mahano yabereye mu Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio yavuze ko indege ya Habyarimana ubwo yahanurwaga yatangiye kumva ahantu hose ikintu kiri kuvugwa ari akaga kari kagiye kugwira Abatutsi.

    Ati 'Ndabyibuka hari mu gitondo tugiye kumva twumva mu rugo babivuga ko indege ya Habyarimana yahanutse. Icyo gihe ku maradiyo bavugaga ikintu cyitwa Abatutsi. Ni bwo hatangiye ibikorwa byo kuvuga ngo mutangire mubice.'

    Avuga ko Interahamwe zatangiye guhiga abantu ndetse zikajya iwabo kubica ariko umukozi bari bafite akazibwira ko atazi aho bagiye kuko babyutse bagenda, na we akaba yababuze.

    Ati 'Interahamwe zaje mu rugo zihasanga umukozi wadukoreraga arazibwira ngo ntabwo duhari, ariko twari twihishe ndi kumwe n'ababyeyi banjye n'abavandimwe. Twahungiye mu baturanyi uwari wahishe papa aba ariwe uhindukira ajya kuvuga ko amufite.'

    'Papa bamuvumbuye tutari kumwe bamuzengurutsa Kicukiro yose, tariki 12 Mata ni bwo bamwishe. Yari afite Bibiliya Ntagatifu barayifata barayimwaka. Ngo agiye gupfa yaravuze ngo umugore wanjye n'abana banjye. Baramusiganiye bigeze aho umwe amukubita isasu. Bamuhamba akiri muzima atarahwana.'

    Yavuze ko na we aho we n'abavandimwe be na nyina n'abari babahishe batwawe n'Interahamwe ariko ku bw'amahirwe ntibicwe.

    Mu bintu atazibagirwa harimo amashusho y'abagore yabonye bafatwa ku ngufu, urusaku rw'umukobwa waraye asambanywa n'Interahamwe bukamukeraho n'ibindi bibi byinshi.

    Ati 'Badukingiranye ahantu iminsi itatu turi abantu barenga 10. Nabonye ababyeyi bafatwa ku ngufu. Nabonye ibintu byinshi bibi nkiri umwana ntabwo nzabyibagirwa. Bafashe umwana witwa Claudine bari batujyaniye hamwe yaraye ataka umwe, ajyaho undi ajyaho. Iyo mbyibutse numva agahinda kanyishe. Icyo gihe nabwo bafashe abagabo n'abagore twari kumwe ntabwo bagarutse.'

    Akomeza avuga ko nyuma Interahamwe zaje kubarekura bagiye kwihisha umutima urya umubyeyi we. Bavuye aho bari bihishe bajya kwihisha ahandi bakiva aho bari kuko bumvaga ko aho bari bihishe bahasenye.

    Uwizeyimana Josiane avuga ko we n'umubyeyi babayeho mu buzima bukomeye ndetse hari igihe yashatse kwihisha mu musarani ariko amaguru ye akanga kumanukamo.

    Ati 'Mama akimara kumenya ko papa yapfuye yahise atujyana mu rugo aho twabaga. Mama yari akuriwe yenda kwibaruka. Nyuma aza kunjyana ku baturanyi tukigerayo Interahamwe ziza kunshaka bambwira kuva mu rugo. Njya kwihisha mu bwiherero. Nafashe amaguru yanjye nyashyira muri ubwo bwiherero ariko kunyuramo biranga. Nyuma nza gusubira mu rugo.'

    Uyu mukobwa avuga ko yanyuze mu bintu byinshi bikomeye muri Jenoside ndetse n'umubyeyi we akaza kubyara mu bihe nk'ibyo bibi ari kubera Imana bakaza kurokoka bigizwemo uruhare n'Inkotanyi.

    SRC: IGIHE

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/se-yahambwe-ari-muzima-ubuhamya-bukomeye-bwa-uwizeyimana-josiane/

  • #Kwibuka27:Ubutumwa bwa Dj Marnaud ku rubyiruko n'Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    DJ Marnaud ,yageneye ubutumwa urubyiruko n'Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe u Rwanda rukomeje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27.

    Mu kiganiro na inyaRwanda yatanze ubutumwa bwe nk'umuhanzi yatanga ku banyarwanda, asubiza agira ati''Umusanzu wanjye nk'Umuhanzi ni ukwimakaza urukundo binyuze mu bihangano byanjye bifasha abantu kuruhuka no kudaheranwa n'ibyababayeho'.

    Yakomeje asaba urubyiruko ko ubutumwa bwabo bwagera kure ati 'Tukamenyekanisha imbaraga dufite zo gukorera igihugu ngo twubake u Rwanda rwacu rwiza kandi buri wese yifuza guturamo''.

    Yagize icyo anasaba urubyiruko cyane ko ari wo mubare munini w'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabasabye gukumira Jenoside kugira ngo itazongera ukundi, anibutsa urubyiruko guharanira kuba umwe. Ati 'Tugire ishema ryo kuvukira mu gihugu cyiza cy'u Rwanda no kwitwa umunyarwanda. urukundo, ubumwe ndetse no kumenya icyo dushaka ni byo bitwubaka bikubaka igihugu cyacu'.

    Ndetse asoza agenera abanyarwanda n'urubyiruko rwose ubutumwa bw'ihumure aho yagize ati''Ubutumwa ni ugukangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwiga no kwigira ku mateka mabi yaranze urwatubyaye kugira ngo bitazongera ukundi''.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kwibuka27ubutumwa-bwa-dj-marnaud-ku-rubyiruko-nabanyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Burera: Visi Meya Manirafasha na bagenzi be bareganwa basabiwe gufungwa imyaka irindwi – #rwanda #RwOT

    Uru rubanza ruri kuburanishwa n'Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze. Rwakomeje kuburanishwa kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021, nyuma y'uko rusubitswe inshuro eshatu.

    Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bashinjwa gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko no gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyijwe, gufata icyemezo gifitanye isano n'itonesha, icyenewabo, ubucuti bwihariye na Visi Meya Manirafasha.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko imanza zombi zihuzwa kuko Visi Meya Manirafasha yari afite imanza ebyiri ariko muri rumwe harimo ingingo yo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Iyi ngingo yateje impaka zamaze iminota 40 ariko zisoza urukiko rwanzuye ko imanza zihuzwa hirindwa imbogamizi zari zagaragajwe n'Ubushinjacyaha ko hashobora kuzabaho ko byabangamira ihame rivuga ko nta muntu uregwa cyangwa ngo ahanirwe icyaha kimwe inshuro ebyiri kuko n'ubusanzwe iyo ngingo bari bazi neza ko bazayiburanaho.

    Abaregwa bose uko ari batanu bahakanye ibyaha bakurikiranyweho ku gutanga isoko rya leta binyuranyije n'amategeko bitanyuze mu ipiganwa bavuga ko ibyo bakoze babisabwe n'Akarere ka Burera kubera ko ayo masoko yihutirwaga.
    Visi Meya Manirafasha Jean dela Paix yagaragaje ko nta masoko yatanze ngo kuko byemezwaga n'akanama kayashinzwe, we akabisinya nk'Umunyamabanga Nshingwabikorwa kandi ko nta bubasha yari afite bwo kubyanga.

    Ashinjwa guha Karemire Thierry isoko ryo kubaka isoko rito ku Ibanda rya miliyoni 24 n'igice bitanyuze mu ipiganwa, mu gihe ritagombaga kurenza miliyoni 10 Frw.

    Ubushinjacyaha buvuga ko iryo soko ryatanzwe mu buryo bwihutirwaga kandi Manirafasha yari yarabimenye mbere abihisha bagenzi be bari mu kanama k'amasoko ahubwo ahitamo kuritanga ntawe ubizi.

    Manirafasha yavuze ko ibikorwa byo kubaka isoko byihutishijwe kuko hari abaturage bajyaga guhahira muri Uganda bagahohoterwa haza gufatwa umwanzuro ko begerezwa ibikorwa remezo byihuse.

    Kuri iyi ngingo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo hagiye gutangwa amasoko mu buryo bwihuse urwego ruritanga rwandikira ababishinzwe rukagisha inama aribyo Maniraguha yirengagije nkana ngo kubera inyungu bwite yari abitegerejemo.

    Buvuga ko uwahawe isoko atari ubwa mbere yari aribonye bitanyuze mu ipiganwa kuko hari n'irindi yahawe rya 16.554.524 ryo kugura ibikoresho birimo matela, amarido n'ibikoresho byo kubikamo amazi ku bari gutuzwa mu Mudugudu wa Gitesi Model Village naryo ryamuhawe bitanyuze mu ipiganwa.

    Kuri ibi byaha akurikiranyweho, Visi Meya Manirafasha, ayo mafaranga yayahembye abakozi bubatse amashuri kubera ko ngo bari basa n'abakoze imyigaragambyo bakajya ku Murenge yamara kubimenyesha Akarere kakamusubiza kamwemerera ko yayakoresha bakazaboherereza andi.

    Ku ngingo yo gutanga isoko ryo kugura ibikoresho byahawe abari gutuzwa muri Gitesi Model Village bitanyuze mu ipiganwa, Manirafasha yavuze ko yabikoze biciye mu myanzuro y'akanama k'amasoko.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manirafasha avuga amagambo buri wese yabwira urukiko ndetse ko adakwiye gushingirwaho ahubwo hakagaragazwa ibimenyetso bifatika harimo n'ibyanditse kuko mu buhamya bwatanzwe n'abari mu kanama k'amasoko bagaragaje ko uregwa yimanye amakuru yose y'iri soko akaritanga ntawe amenyesheje.

    Kwizera Emannuel we akurikiranyweho gutanga amasoko ya Leta bidaciye mu ipiganwa aho yatanze irya 5.420.596 Frw ryahawe Nzanzuwera Desire ryo kugura matela, amarido n'ibindi bikoresho by'amazi byo kujyana mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Rurembo yatanze ubwo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rugarama.

    Yavuze ko byose yabikoze ahawe uburenganzira n'Akarere ka Burera kubera ukuntu byihutirwaga, ikintu Ubushinjacyaha bwasabiye ibimenyetso ariko ntibiboneke kuko yemezaga ko yabibwiwe kuri telefoni.

    Nyuma yo kumva ubwiregure bw'abaregwa Ubushinjacyaha bwasabwe kugira icyo buvuga maze busaba urukiko kwakira ikirego no kwemeza ko gifite ishingiro maze bubasabira ko bahabwa igihano cy'igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri wese.

    Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 11 Gicurasi 2021 saa Munani n'igice.

    Aba bose baregwa muri uru rubanza bahoze bashinzwe akanama k'amasoko mu Murenge wa Butaro, Manirafasha Jean de la Paix yabereye Umuyobozi akanakurira ako kanama.

    Kuri ubu bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera kuko Habimana Fidèle ni Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe Uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyababa.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y'uko aba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-visi-meya-manirafasha-na-bagenzi-be-bareganwa-basabiwe-gufungwa-imyaka