Category: Uncategorized

  • Burya disi ibishishwa by' indimu bifite akamaro gakomeye ku buzima #rwanda #RwOT

    Ibishishwa by'indimu nubwo benshi bakunda kubijugunya, nyamara byuzuyemo intungamubiri, enzymes n'ibindi binyabutabire bifitiye akamaro gatandukanye umubiri wacu. Hari ubushakashatsi bumwe na bumwe bwerekana ko binakize cyane ku ntungamubiri kurenza indimu ubwayo.

    Ibishishwa by'indimu byuzuyemo vitamin C, calcium, potasiyumu ifasha mu kuringaniza umuvuduko w'amaraso, limonene, ikinyabutabire kirinda kanseri ndetse n'ibindi ibirinda n'ibisohora uburozi mu mubiri ndetse n'izindi ntungamubiri zifasha umubiri.

      Akamaro k'ibishishwa by'indimu ku buzima bwa muntu :

    Bifite ubushobozi bwo kurwanya bagiteri: Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'abongereza kivuga ku byerekeye imiti, cyatangaje ko amavuta aboneka mu gishishwa cy'indimu afite ubushobozi bukomeye bwo kwica mikorobe. Aya mavuta afite ubushobozi bwo kwica imiyege, bagiteri na virusi. Ibi bivuze afasha mu kurwanya ibicurane, ibibazo mu gifu bituruka kuri mikorobe kimwe n'ubundi bwandu bwose buturuka kuri bagiteri.

    Bituma igogorwa rigenda neza: Ibishishwa by'indimu bifasha mu igogorwa, bigabanya gutumba n'ibyuka uba wumva mu mara. Ibinyabutabire byitwa limonene biboneka cyane mu gishishwa bifasha mu kugabanya ikirungurira, ifasha kandi mu kugabanya kugaruka kwa aside yo mu gifu, ikongera uburyo amara agenda, bityo ibiryo bikanyura neza mu rwungano ngogozi.

    Bigabanya igipimo cya cholesterol mu maraso: Ibishishwa by'indimu bifasha mu kurinda ibyago byo kwandura indwara z'umutima. Bimwe mu binyabutabire biboneka mu bishishwa by'indimu bifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol iyo ubishyize mu byo urya byawe.

    Bifite ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri: Ibishishwa by'indimu bikungahaye cyane ku birinda n'ibisohora uburozi (antioxidant) mu mubiri bifasha mu kurinda uturemangingo fatizo (DNA) kuba twakwibasirwa na kanseri. Kimwe mu binyabutabire biboneka mu gishishwa cy'indimu, mandarine cg se pamplemousse/grapefruit bigabanya kwangirika k'uturemangingo biturutse ku mirasire.

    Birinda bikarwanya diyabete: Ibishishwa by'indimu birimo PolyMethoxylated Flavones (PMF) ubushakashatsi bwerekanye ko bifasha mu kurinda diyabete no gutuma umusemburo wa insulin ukora neza. Ibi bishishwa kandi bigabanya urugero rw'ibinure na cholesterol, bizwiho gutera ibibazo bitandukanye nka diyabete n'umubyibuho ukabije.

      Ibishishwa by'indimu bikoreshwa bite?

    Ushobora kubikuzaho intoki ku ndimu cg se udukoresho twabigenewe (zester).

    Ufata ibyo bishishwa ukaba wabivanga n'imitobe ugiye kunywa cg yogurt cg ukaba wabyongera kuri salade zitandukanye.

    Zester zikuraho ibishishwa by'indimu. utayifite wakoresha icyuma

    Ushobora kubivanga muri salade cyangwa ukabirya mu mazi

      Icyitonderwa

    Ni ngombwa gukoresha indimu nzima kandi zahinzwe mu buryo busanzwe. Indimu zihinzwe kijyambere ziba zarakoreshejweho imiti itandukanye ishobora kuba irimo ibindi binyabutabire byakwangiza ubuzima.

    Niba ufite ikibazo cya kalisiyumu nke mu mubiri, cg utubuye mu mpyiko ni ngombwa kubanza kugisha inama muganga mbere yo kuba wakoresha ibishishwa by'indimu.

    Source: Umutihealth.com

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/13/burya-disi-ibishishwa-by-indimu-bifite-akamaro-gakomeye-ku-buzima/

  • Gasabo: Abafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside basabwe kuyatanga ubu –

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mata 2021, ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 23 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Nkuzuzu mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

    Muri iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro harimo 19 yabonetse mu ishuri rya Paruwasi Gaturika i Nkuzuzu n’indi yabonetse mu murima w’abaturage ikaba yose yashyinguwe mu Rwibutso aho isanze indi igera ku 1703 ihashyinguwe.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogene, yatangarije IGIHE ko baruhutse nyuma yo gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri ariko asaba abandi bazi amakuru y’ahiciwe abatutsi kugira ubumuntu bakayatanga.

    Ati “ Ku bafite amakuru ku bantu bacu banga kuduha, si ukubasaba twebwe kuko ntabwo batugirira impuhwe n’ubundi barishe umuzima n’uwapfuye ntibatugirira impuhwe. Nibagire ubumuntu nk’abantu bagarure umutima wa kimuntu bamenye ko abo bishe bari abantu nkabo.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, na we yagaye abadatanga amakuru y’ahiciwe abatutsi muri Jenoside, agaragaza ko ababikora nta bumuntu bifitemo.

    Ati “Kuba hakiboneka imibiri bigaragaza ko hari abantu badashaka gutanga amakuru. Tuboneyeho kubagaya kudatanga amakuru nta bumuntu burimo aho igihugu kigeze abantu turabasaba gutanga amakuru kugira ngo ahari imibiri tuyishyingure mu cyubahiro.”

    Yavuze ko gutanga amakuru y’ahiciwe abatutsi bifasha abarokotse gushira agahinda no kuruhuka mu mutima.

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni 23

    Abarokotse Jenoside basabye guhabwa amakuru y’aho imibiri y’ababo yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

    Abarokotse Jenoside basabye guhabwa amakuru y’aho imibiri y’ababo yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

  • Ibibazo bikomeye yatewe na Guma mu rugo byatumye apfuka imisatsi ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Camilla ukomoka mu Bwongereza yapfutse imisatsi ye mu buryo budasanzwe nyuma y'ibabazo n'imihangayiko yatewe na gahunda ya Guma mu Rugo.

    Uyu mugore yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo umusatsi we ugaruke aho yagiye kwivuza hirya no hino bikanga kugeza ubwo yahawe imiti ya Vitamine zo muri Australia zamufashije kugarura uwo musatsi.

    Uyu mugore byamusabye amezi 5 kugira ngo uwo musatsi wongere umere ariyo mpamvu yashyize hanze amafoto ya mbere na nyuma y'uko atakaza uwo musatsi.

    Camilla utashatse kuvuga izina rye rya kabiri yabwiye Daily Mail Australia ko umusatsi we watangiye kugenda muri Gicurasi umwaka ushize ubwo UK yashyiragaho amabwiriza yo kuguma mu rugo.

    Uyu mugore uba mu mujyi wa London yagerageje gukoresha imiti myinshi nka caffeine shampoos,ahindura imirire ndetse agerageza gukora byinshi kugira ngo arengere umusatsi we.

    Uyu mugore yagize ati 'Byanteshaga umutwe cyane kuko ntari nzi niba uzagenda wose cyangwa niba uzongera kumera cyangwa se nzaguma gutyo.'

    Bitangira kuba,Camilla ntiyahangayitse kuko uruhara yari afite yashoboraga kuruhisha kuko rwabaga inyuma ku mutwe ndetse yigumiraga mu rugo.

    Ubwo Guma mu rugo yahagarikwaga bwa mbere mu mpeshyi,Camilla yashatse gusura inshuti ze bimubera imbogamizi.

    Muri Kanama umusatsi we watangiye gupfuka cyane kugeza ubwo atashobora kubihisha.Uyu mugore yaje gufata Vitamine zitandukanye bituma umusatsi wongera gukura ndetse na rwa ruhara yangaga ruragenda.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ibibazo-bikomeye-yatewe-na-guma-mu-rugo-byatumye-apfuka-imisatsi-ye/

  • Umwana muto ufite ubumuga yarokoye umuryango we wari ugiye kwicwa na Gas. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Michael Martinez ni umwana w'imwaka irindwi, utuye ahitwa Aledo, muri Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Yavukanye ikibazo gituma adashobora kugenda, ubu akaba agendera mu kagare k'abafite ubumuga. Ubu arafatwa nk'intwari nyuma y'uko agiye akambakamba akagera ku cyumba ababyeyi be bari baryamyemo basinziriye, arabakangura kuko yari yumvise intabaza (alarm) isakuza ko hari ikibazo cya Gaz irimo gusohoka.

    Akimara kubyutsa nyina witwa Angie Martinez, we yabanje kugira ngo iyo nzogera ubundi igomba gusakuza igihe hari ikibazo cy'umwotsi, yaba ifite ikibazo cya batiri (battery). Ariko nyuma bakomeje gutega amatwi we n'umugabo we bumva ko atari inzogera y'umwotsi, ahubwo ko ari ibaburira ko hari Gaz yica, kuko iyo nzogera yari isakuje inshuro enye, barebye ku mabwiriza y'imikorere yayo, basanga ni icyo bisobanuye.

    Ahamagaye numero ihamagarwa aho batuye mu gihe umuntu akeneye ubutabazi bwihuse, bamugiriye inama yo gufungura amadirishya yose, ariko muri ako kanya yari yamaze kubyutsa abagize umuryango we basohoka hanze y'iyo nzu.

    Angie yabwiye ikinyamakuru Fox News ko mbere y'uko agera hanze ngo abone umwuka, yumvaga arwaye, afite isesemi, naho umuvandimwe we babana ngo yavugaga ko yumva arimo kubabara mu gatuza. Bageze hanze buri wese yashimiraga wa mwana Michael Martinez ku bwitange yagize.

    Angie ati 'Twamubwiye ko ari intwari yacu, ko iyo ataba we, wenda tutari kuba twabyutse.'

    Nyuma bagenzuye baje gusanga, bari bibagiwe gufunga hamwe mu ho bagombaga gufunga kugira ngo Gaz ibe ifunze neza.

    Michael Martinez ufite ubumuga yarakambakambye ajya kubyutsa ababyeyi be babasha kurokoka

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umwana-muto-ufite-ubumuga-yarokoye-umuryango-we-wari-ugiye-kwicwa-na-gas/

  • Imirimo yo kubaka Ubusitani bw’Urwibutso igeze kuri 90% –

    Ni iminsi 100 itangira ku wa 7 Mata, ubwo Jenoside yatangiraga ikarangira ku wa 7 Nyakanga, igihe FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

    Ubusitani bwiswe ‘Jardin de la Mémoire’ ni kimwe mu bice bigize Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane zisaga ibihumbi 11 z’Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, bakicwa nyuma yo gutereranwa n’Ingabo za Loni.

    Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro igice cya mbere cy’ubu busitani bw’Urwibutso muri Mata 2019.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yabwiye The New Times ko imirimo yo kubaka icyiciro cya nyuma igeze ku musozo.

    Ati “Ubusanzwe icyiciro cya nyuma cyagombaga kuba kigize nibura 20% by’imirimo yose yo kubaka ubu busitani. Icyiciro cya nyuma ubu kigeze kuri 50%, ibi bishatse kuvuga ko imirimo yose muri rusange igeze kuri 90%, kandi izarangira mu minsi 100 yo kwibuka.”

    Ubusitani bw’Urwibutso bugizwe n’ibice bitandukanye birimo amabuye y’amakoro ashushanya abishwe muri Jenoside, uko ibidukikije byagize uruhare mu kurokora abahigwaga, imyobo ifunguye igaragaza aho bamwe bajugunywe, imigezi iri mu bishanga n’ibindi.

    Mu gice cyahariwe ishyamba ryo kwibuka hatewemo ibiti by’ingenzi nk’icy’Umuvumu cyerekana ‘umuryango’ ‘Umuko’ kigaragaza ‘ubwirinzi n’ubwiza’ n’icy’Umunyinya kigaragaza ‘ukwihangana no kwihagararaho’.

    Biteganyijwe ko ubu busitani bw’urwibutso bwubatse kuri hegitari hafi eshatu, buzuzura butwaye miliyoni zirenga 700 Frw.

    Uku niko uru rwibutso ruzaba rumeze

    Imirimo yo kubaka Ubusitani bw’Urwibutso igeze ku musozo

  • Urwibutso ku batutsi barokowe n’Inkotanyi mu Gatsata –

    Tariki 12 Mata 1994 abatuye mu Murenge wa Gatsata barayibuka cyane kuko aribwo Interahamwe ziraye mu Batutsi zikabica nubwo nyuma ingabo za FPR Inkotanyi zaje kurokora abari bagihumeka.

    Umutoni Nadine, ni umwe mu barokokeye Jenoside i Karuruma. Yavuze ko kuva tariki ya 7 kugeza tariki 12 Mata 1994 aribwo abatutsi benshi bishwe mbere y’uko Inkotanyi zitangira kubarokora.

    Ubwo Inkotanyi zabarokoraga, icyo gihe yari afite imyaka 12. Yibuka ko zabasanze mu nzu bikingiranyemo.

    Ati “ Badusanze ahantu twari twikingiranye ku nzu y’Interahamwe ikomeye cyane. Barakomanze babura ubakingurira kuko twese twari twagize ubwoba. Binjiyemo basanga bitandukanye n’uko babitekerezaga kuko Interahamwe zari zamaze gusohoka, basanga abasigayemo ari abari bahahungiye, baraduhumuriza, bagenda bazanayo n’abandi benshi nyuma baza kutujyana i Byumba ariko abari bafite imbaraga bagiye n’amaguru.”

    Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gatsata, Ngarambe Christian , yabwiye IGIHE ko ako gace gafite umwihariko kuko Interahamwe z’Umujyi wa Kigali ariho zahemberwaga mu ruganda rwakoraga ibiringiti rwa Rwantexo, ibyo bigatuma umugambi wa Jenoside ari naho ucurirwa.

    Yavuze ko ubusanzwe mbere hitwaga Komine Rouge kuko hari Abatusi benshi bishwe.

    Yavuze ko ku kiraro cya Gatsata ari hamwe mu hiciwe abatutsi benshi kuko babatangiraga bashakaga guhungira kuri Ste Famille.

    Ati “Ku kiraro cya Gatsata habayeho Jenoside, abantu bavaga mu Murenge wa Jali , na Jabana bashakaga kujya Sainte Famille niho hari bariyeri ebyiri zabakumiraga kuko hapfuye abantu benshi cyane. Ubu ntituzi ahantu bari, niba barabashyize muri Nyabarongo.”

    Ngarambe yavuze ko nubwo imiryango yabo yishwe urw’agashinyaguro, ubu bishimira ko Inkotanyi zabarokoye mu gihe byari bigoye bakaba batekanye.

    Kugeza ubu Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Murenge wa Gatsata bashyinguye ku rwibutso ruri muri uwo murenge barenga 550. Ni mu gihe abandi baguye muri uyu murenge bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali, Jali na Mvuzo.

    Abarokokeye mu Gatsata bashima ingabo z’Inkotanyi zahagobotse Interahamwe zigiye kubamara

  • Nta nkomoko ye azi! Agahinda ka Uwamahoro waburanye n’umuryango we muri Jenoside ubuzima bukamusharira –

    Ni umukobwa uzi kuganira kandi akagira urugwiro, n’ubwo agendana igikomere cyo kutamenya ababyeyi be, kuko ubwa nyuma abaheruka ari mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuva icyo gihe kugera ubu, isura ya Uwamahoro irasuhererwa buri uko atekereje ko benshi mu bantu bamukikije bashobora kuba ari ababyeyi be, cyangwa se abandi bavukana nawe.

    Ijoro n’amanywa ahora abunza umutima, yibaza niba abo mu muryango we bariho cyangwa barapfuye, bikamutera agahinda ko kutagira uwo atura ibibazo, uwo aririra ndetse n’uwo yakwita umuvandimwe wamuba hafi, akareka kuba nyakamwe atanazi niba umuryango we ukiriho cyangwa warapfuye.

    Agahinda ko kutamenya inkomoko ye

    Uwamahoro yakuze yumva yitwa Kankindi, ariko aza kumenya ko atari izina yahawe n’ababyeyi be, ahitamo kwiyita Uwamahoro Rosine.

    Avuga ko ubwa nyuma aherukana n’ababyeyi be yari afite imyaka iri hagati ya itatu n’itanu, bari muri stade ya Kicukiro, ari naho baburaniye.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yasobanuye uko byagenze.

    Yagize ati “Nibuka ko Mama yitwaga Francine, papa akitwa François, murumuna wanjye yitwaga Mugwaneza naho basaza banjye umwe yitwaga Byuma undi Kiringi, hari n’umukozi watureraga witwaga Sibomana.”

    “Abo nibo twari turi kumwe aho muri Eto Kicukiro, nyuma haje igitero, abantu baricwa abandi bariruka turatatana, nibwo mperuka umuryango wanjye. Nakomeje kubashaka ariko sinagira n’umwe mbona.”

    Yakomeje avuga ko muri uko gusigara ari wenyine, yaje gushakisha uko yabona umuntu azi, ariko ntamubone nyuma akaza gufata umuntu wari mu bicanyi, aramujyana.

    Ati “Abantu bose nabonaga baryamye hasi kubera ubwana nkagira ngo barasinziriye. Naje kubona umuntu wari ufite ikintu cy’igiti ariko naje kumenya ko ari imbunda nyuma, namwiziritseho turajyana akajya ansiga mu nzu ye akagenda”.

    Yakomeje agira ati “Rimwe naje kugenda mbona abantu benshi bari kwiruka nanjye mbirukamo, tugeze ahantu turasinzira, kuko ntari mfite uwo turi kumwe naje gutorwa n’undi mubyeyi aza kunjyana muri Congo.”

    Uwamahoro yashaririwe n’ubuzima nyuma Jenoside, azenguruka mu miryango 14

    Muri cya gihiri, Uwamahoro yajyanye nacyo, akajya ahererekanywa n’imiryango ndetse n’abantu batandukanye, kugera ubwo agarutse mu Rwanda akisanga i Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

    Kuva icyo gihe, ubuzima bwarushijeho gusharira Uwamahoro, atangira kuzengurutswa mu miryango y’abaturanyi ayibamo igihe runaka, ariko bamwe bakamwima icumbi, abandi bakamuhohotera kugera igihe yibwirije akahava.

    Ibi byabaye Uwamahoro afite imyaka irindwi kugera ejo bundi akuze, agatangira kwiga kwitunga.

    Yagize ati “Kuva nkiri muto nagiye mpura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima, nkaba mu miryango ikankoresha imirimo y’imvune, yego hari abangiriye neza nko kumpa aho kurara, byari ibintu byiza ariko ubuzima ntibwagiye bugenda neza.”

    Kutagira umuryango byamubujije amahirwe yo kwiga

    Mu myaka itarenze 22, Uwamahoro yabaye mu miryango 14, ibi byatumye atabasha kubona uburyo yiga, kuko yahoraga yimurwa, atotezwa kandi atanishyurirwa amafaranga y’ishuri, bituma ava mu ishuri kandi yararikundaga.

    Ati “Ahantu henshi nagiye mba banyangiraga ko nakundaga ishuri bakabona batazandihira, bakagenda banyirukana cyangwa bakarinkuramo kandi nararikundaga cyane.”

    Abandi bamuzanaga mu rugo kugira ngo akore nk’umukozi ariko utazishyurwa, ku buryo iyo yashakaga kujya kwiga, bahitagamo kumwirukana kuko icyo babaga bamushakaho cyabaga kitakigezweho.

    Kuba atazi inkomoko ye byatumye atabasha kubona amahirwe yo gufashwa n’ikigega gifasha abacitse ku icumi, FARG, kuko bisaba ubuhamya bw’abantu bakuzi kandi akaba atazwi.

    Uwamahoro wagarukiye mu wa kane w’amashuri yisumbuye kubera kubura ubushobozi, yavuze ko umuryango wari waramwemereye kumurihira waje kumwirukana inzozi zo kuminuza zikarangirira aho.

    Ati “Sinagize amahirwe yo kurihirwa na FARG kubera ko hasabwa icyemezo cy’aho warokokeye kandi nkaba nta bantu banzi bantangira ubuhamya, abantu bandihiraga baje kunkura mu ishuri ubwo kwiga kwanjye guhagarira aho.”

    Nyuma yo kubura amahirwe yo kwiga, yakomeje kugerageza ubuzima ajya mu bucuruzi buciritse biza kwanga, aza kujya kwiga umwuga mu bijyanye no gukora isuku no kurera abana ndetse anakora akazi kajyanye na byo, gusa kubera ibibazo by’uburwayi yahoranaga, yaje guhagarikwa muri ako kazi.

    Ubuzima ntibworoshye ariko afite icyizere cyo kubaho

    Kuva mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwamahoro yahuye n’ubuzima butigeze bworoha, bwaranzwe n’amarira n’agahinda, kuko atagiraga aho arara, akarazwa mu bihuru ndetse adafite icyizere cy’ejo hazaza.

    Nubwo bitari byoroshye, avuga ko afite icyizere cyo kubaho, kuko agerageza kwakira amateka ye n’ubuzima abayemo, ndetse ubu ntagikomangira abantu ngo bamuhe icumbi, kuko atunzwe no kuba agent wa MTN Rwanda.

    Avuga ko kimwe mu bimushimishije kuri ubu, ari uko afite aho amaze kwigeza, akaba abasha kwitunga ndetse no kwicumbikira atakigira uwo asaba.

    Ati “Ubuzima ntibwanyoroheye, ariko ubu nibura nishimiye ko mbasha kwitunga mu kazi nkora nkaba mbasha kwiyishyurira inzu, ubu ntabwo nakirukanwa nk’uko byari bimeze mbere, ni cyo kintu cyo kwishimira.”

    Uwamahoro yavuze ko afite inzozi zo kuzamenya amakuru y’umuryango we, n’iyo waba warapfuye kuko yakumva aruhutse mu mutima. Mu gihe yasanga ari bazima, bikaba byaba ari amahirwe akomeye.

    Yagize ati “Mbonye umuryango wanjye byaba ari ibitangaza, nta kintu cyiza ko kugira abantu wita abawe, byaba ari ibintu bitangaje kuko mu buzima bwanjye bwose, ntawe ngira nita umuvandimwe, kandi ndabizi ko nabigize. Nongeye kubabona ari bazima nashima Imana cyane”.

    Yavuze ko yageregeje kujya ku ivuko agahura n’abasaza bahari, ariko agasanga batamuzi, agahera aha asaba ko uwamumenya wese yamwegera kugira ngo amuhuze n’umuryango we.

    Yavuze kandi ko afite ikibanza yahawe, akaba ari kugerageza kucyubaka n’ubwo bigoye, ahera anasaba ko aramutse abonye ubufasha, byamushimisha.

    Yagize ati “Hari ikibanza bampaye cyera mu bana b’ipfumbyi kiri i Bumbogo, ariko nza kubura ubushobozi bwo kucyubaka, nasabaga ko inzego zubakira abandi zazamfasha nanjye nkubakirwa.”

    Habaye hari uwo mu muryango wa Uwamahoro wumvise amuzi ashobora kumuhamagara kuri 0789248733.

    Uwamahoro atunzwe no kuba umu—agent wa MTN Rwanda, akishimira ko byamuhinduriye ubuzima

    Uwamahoro ararangisha umuryango we yabuze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane #rwanda #RwOT

    Aya magambo y’Imana afite imbaraga n’ubwo umuntu yaba ari mu kaga:

    Yobu 5:11: 'Ni yo ishyira hejuru aboroheje, N’ababoroga ibashyira mu mahoro.'

    Zaburi 27:13-14: 'Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka, Mu isi y’ababaho. Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, ujye utegereza Uwiteka.'

    Yesaya 41:10: 'Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.'

    Yohana 16:33: 'Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.'

    Abaroma 8:28: 'Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye'

    Abaroma 8:37-39: 'Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze, kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaza, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.'

    Abaroma 15:13: 'Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera.'

    2Abakorinto 1:3-4: 'Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana'

    Abafilipi 4:6: 'Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.'

    Abaheburayo 13:5: 'Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti 'Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhana na hato.'

    kurikira n’iyi nyigisho: Ahari kurira kwararira umuntu bwacya impundu zikavuga Past Desire Habyarimana

    Source: Amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amagambo-10-y-ihumure-ku-muntu-uri-mu-ngorane.html

  • Abayobozi , abakinnyi ndetse n'abafana b'ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda ndetse isi hose hibukwa ku ncuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, abanyamuryango b'ikipe ya Kiyovu Sports Club basuye urwibutso rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Mata 2021 kiyobowe n'umuyobozi w'iyi kipe y'umweru n'icyatsi Mvukiyehe Juvenal cyaranzwe no gutemberezwa ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, ndetse banasangijwe amateka y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.

    Nyuma yo gusura uru rwibutso, Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko impamvu bahisemo gusura uru rwibutso ari uko hari abakinnyi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse kandi hakaba nabandi bagize uruhare muri Jenoside.

    Yagize ati 'ni igikorwa twifuza guha agaciro kugira ngo niba turi muri siporo twumve ko tudakwiye kujya mu bindi bikorwa bibi, bityo rero muri Kiyovu Sports twifuje kugira ngo tubimburire abandi basiporitifu duhe agaciro abacu bakorewe Jenoside mu 1994 cyane cyane ko umuryango wa Kiyovu Sports hari abasiporutifu bacu, abakinnyi bacu, abakunzi bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi hakaba n'abasiporutifu bacu bijanditse muri ibyo ikorwa bibi.'

    Ku ruhande rwa rutahizamu w'umunyanijeriya, Babua Samson we yavuze ko ibyabaye mu Rwanda biteye ubwoba ariko none hakwiye gushimirwa byimazeyo uwayihagaritse.

    Ati'ibyabaye mu myaka 27 ishize, byari biteye ubwoba pe, ndashaka gushimira buri wese warwanye kugira ibyo bintu bibi bisigare ari urwibutso gusa, ndashaka gushimira by'umwihariko Perezida Paul Kagame warwanye cyane kugira ngo agarure amahoro muri iki gihugu, ni ikintu cyiza kuko abantu bose ubu bashyize hamwe.'

    Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi yakorewe Abatutsi muri mata 1994 ruri mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo. Ni rwo runini mu gihugu, rushyinguyemo abantu basaga 250.000 bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu mazu biciwemo, abatawe mu myobo ndetse n'abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe. Urwo rwibutso rwubatswe mu 1999.

    The post Abayobozi , abakinnyi ndetse n'abafana b'ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abayobozi-abakinnyi-ndetse-nabafana-bikipe-ya-kiyovu-sports-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-ku-gisozi/

  • Ubutumwa bw’ihumure bwa Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Israel Mbonyi na Aline Gahongayire #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana twaganiriye nabo, batanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda bose mu rwego rwo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda no ku Isi hose.

    Umuramyi Gaby Kamanzi yatangiye yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ati “Nongeye kwihanganisha abacitse kw’icumu, bakabura ababo, impfubyi n’abapfakazi, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.” Yongeyeho ati “Turashima Imana ikomeje kurinda u Rwanda, ibyo yakoze ni byinshi cyane cyane ko uyu munsi u Rwanda rufite agaciro ku Isi, n’isura nshya. Imana ikomeje guhindura amateka y’igihugu cyacu turayishima”.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru InyaRwanda.com, Gaby Kamanzi yasabye abanyarwanda gukomeza kwiringira Imana kuko izabashoboza kugera no ku bindi byiza biri imbere. Ati “Dukomeze tuyiringire n’ibisigaye izabikora, niyo dukwiye kwizera yonyine! Imana yabohoye igihugu cyacu ntizaduta turi ubwoko bwayo. Zaburi 94 : 14. Kandi umugambi yatangiye gukorera u Rwanda izawusohoza! Imana ibahe imigisha, Murakoze!”.

    Umuramyi Patient Bizimana yibukije Abanyarwanda ko hari ihumure riva ku Mana. Yagize ati “Ubutumwa natanga muri ibi bihe biruhije imitima yacu nk’abanyarwanda, ni uko muri ibi bihe n’ubwo bikomeye ariko hari ihumure riva ku Mana data wa twese -Yobu 14:7. 'Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome.'

    Yagize icyo abwira urubyiruko arusaba guharanira ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 bitazasubira ukundi. Yagize ati “Icyo nasaba urubyiruko ni uguharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi, ndetse no gukoresha imbaraga bafite mu kubaka igihugu no kurinda neza ibyo Imana yatugejejeho nyuma y’iyi myaka yose 27 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Umuramyi Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye gutera Abanyarwanda imbaraga zo gushakishanya umwete kubaho kandi neza baharanira ko Jenoside iztazongera kubaho ukundi mu Rwanda no ku Isi hose. Yagize ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bidutere Imbaraga zo gushakishanya umwete kubaho, ndetse tukabaho neza kandi duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda no ku Isi hose”.

    Aline Gahongayire uzwiho gukora indirimbo zigarurira abantu ibyiringiro, nawe yagize ubutumwa agenera Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yatangiye asobanura kuri we icyo kwiyubaka bivuze, ati: “Bivuze byinshi Harimo gukunda igihugu no gusigasira ibyiza tugezeho kandi tugakomeza kwihesha agaciro kuko ari twe rumuri rw’igihugu”.

    Ku bijyanye n’icyo asaba urubyiruko, uyu muhanzikazi yabasabye gukomeza gusigasira ibyagezweho no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi, gukunda igihugu, gukora no kwihangira imirimo. Mu gusoza ikiganiro yasabye abanyarwanda gufatanya kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati “Dusenge byose tuzabishobozwa n’Imana”.

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubutumwa-bw-ihumure-bwa-Patient-Bizimana-Gaby-Kamanzi-Israel-Mbonyi-na-Aline.html