Category: Uncategorized

  • Amwe mu mabanga ya Zuckerberg Mark yashyizwe ku karubanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amwe mu mabanga arimo Nimero za telefone za nyazo nyiri Facebook Zuckerberg Mark akoresha, ni bimwe mu byashyizwe ku karubanda kumbuga zinyuranye za internet biturutse kuburangare bwa Facebook. Uretse numero za telefone kandi harimo andi mabanga ya Zuckerberg arimo: amazina ye nyakuri, ibyangombwa byo gushyingirwa, itariki y'amavuko, ndetse n'ijambo banga hamwe n'izina (password &username) Zuckerberg ubwe akoresha kuri Facebook, nk'uko inkuru ya the sun ibitangaza. Ibi byose bikaba byagiye hanze.

    Aya mabanga ya Zuckerberg nubwo yagiye hanze kandi siwe wenyine kuko byasohokanye niby'abandi bantu bakoresha Facebook babarirwa muri miliyoni 500 ku isi. Umugabo usanzwe uzobereye mu bikorwa by'ubujura bwo kuri internet witwa Dave Walker we yavuze ko uretse Mark Zuckerberg, abandi bafatanya kuyobora Facebook nabo ibi byabagezeho. Nibwo bwa mbere aya makuru asohotse arimo n'amabanga y'abakozi ba Facebook bakomeye biganjemo abayobozi bakuru.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-mabanga-ya-zuckerberg-mark-yashyizwe-ku-karubanda/

  • Rubavu : Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kunywa amata #rwanda #RwOT

    Aba bantu bo mu miryango ibiri ituye muri kariya gace bafashwe saa sita (12:00) baribwa mu nda, banacibwamo ari na ko baruka.

    Bahise bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Byahi ariko nyuma baza kohereza ku bitaro bya Gisenyi kuko bari barembye cyane.

    Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mata 2020. Abajyanywe kwa muganga bivugwa ko banyoye amata yazanywe n’umugabo muri uru rugo ayavanye iwabo mu Karere ka Rutsiro aho yari yagiye gushyingura.

    Rwema Bienvenu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byahi, yagize ati 'Biravugwa ko byaba byatewe n’amata banyweye. Turacyakurikirana.'

    Bariya bantu batandatu (6) ni abo mu miryango ibiri, barimo batanu (5) bo mu muryango umwe ugizwe n’ababyeyi babiri n’abana babo batatu ndetse n’undi wo mu baturanyi b’uyu muryango.

    Ubuyobozi bwo muri kariya gace busaba abaturage kudapfa kurya no kunywa ibyo batizeye ubuziranenge kuko bishobora kubagiraho ingaruka nka kuriya byagendekeye uriya muryango.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Bajyanywe-kwa-muganga-igitaraganya-nyuma-yo-kunywa-amata

  • Umwanditsi Ujeneza yagaragaje ko kudakoresha inyito ikwiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ‘ukurengera’ –

    Imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, Facebook, Instagram na YouTube ziza ku isonga mu kwifashishwa n’abantu benshi bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100.

    Mu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga bakunze kwifashisha imvugo zirimo izisesereza zikanakomeretsa abarokotse Jenoside aho bamwe badatinya no kwandika cyangwa kuvuga amagambo abiba amacakubiri mu Banyarwanda babizi neza ko ibyo bavuga atari ukuri.

    Ujeneza usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo wanditse ibirimo ‘De l’autre côté de l’Ecran, SIMBI’. Ni umukobwa wa Boniface Ngulinzira wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva muri Mata 1992 kugeza muri Nyakanga 1993 ubwo hashyirwagaho Guverinoma yaguye.

    Ngulinzira ni umwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’Ishyaka ryari ku butegetsi, MRND. Yagize uruhare rukomeye mu masezerano y’Amahoro ya Arusha ubwo yari Minisitiri ndetse na nyuma yo kuva kuri uwo mwanya yakomeje kubikurikiranira hafi ku buryo byarakaje cyane Leta ya Habyarimana itarashakaga ko ayo masezerano asinywa.

    Ngulinzira nubwo atari mu batutsi bahigwaga, yiciwe ku musozi wa Nyanza ku Kicukiro ku mugoroba wa tariki 11 Mata 1994 azizwa uruhare yagize kugira ngo abanyarwanda babane mu mahoro.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ujeneza yanenze abiganjemo abakiri bato bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kubiba urwango no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko iyo hari umuntu uvuze “Jenoside” yo mu Rwanda, abahakanyi bakirana ubwuzu imvugo ye.

    Akomeza agira ati “Ariko ni ibintu bisanzwe, muri kiriya gihe benshi muri aba bana ntibabuze ababyeyi cyangwa se abavandimwe babo. Nta muntu bafite bibuka ndetse nta wabahigaga ngo abavane mu nzu z’iwabo.”

    Yakomeje agira ati “Mu kutabasha guceceka, birara kuri Twitter bagamije gusesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Hagati ya Mata na Nyakanga 1994, ku Isi hose ubwoko bumwe ni bwo bwakorewe Jenoside: Abatutsi. Ntibishidikanywaho.”

    Jenoside yateguwe by’igihe kirekire kugeza n’aho gushyira mu bikorwa umugambi nta nkomyi, abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta na bo barishwe.

    Ujeneza ati “Abo bashinjwaga ubugambanyi ku mugambi ntakuka wategurwaga na Leta wo kurimbura Abatutsi. Abahutu benshi kandi bo mu byiciro bitandukanye bagize uruhare rukomeye muri Jenoside, abize, abakozi mu nzego zitandukanye, abashoramari, abarimu, abanyamadini, abasirikare, abajandarume, abagabo, abagore n’abana.”

    Uyu mwanditsi avuga ko inkuru z’ibyabaye muri Jenoside atabivuga nk’inkuru mbarirano kuko yabibayemo ndetse abibonesha amaso ye akiri umwana w’imyaka 13.

    Ati “Narabyiboneye n’amaso yanjye. Aba ni abantu twari tuzi baje guhinduka nk’inyamaswa.”

    “Abatutsi bari bakuru mu 1994 bari barabonye ubwicanyi n’ihohoterwa byo mu myaka ya za 1950 kugera muri za 1960 na 1970 ubwo babuburaga abavandimwe, bakamburwa ubutaka, amatungo yabo n’indi mitungo. Ubwo bwicanyi n’ihohoterwa byabanjirije ibihe rurangiza bya 1994, hibasiriwe gusa abo mu bwoko bumwe gusa: Abatutsi. Muri iyo myaka, nta wahunze u Rwanda kuko ari Umuhutu.”

    Ujeneza yavuze ko kubera ibyo byose gukoresha imvugo ya ‘Jenoside yo mu Rwanda’ bihishe byinshi birimo kurengera, kuyipfobya, ndetse kuri we abibona nk’igitutsi.

    Ati “Mu 1994 nta muntu n’umwe wishwe azira kuba yari Umunyarwanda!”

    Mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwinjiramo buri wa 7 Mata kugeza ku wa 4 Nyakanga, hakunze kugaragara cyane ubwiyongere bw’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside barimo abayipfobya n’abayihakana; bigatoneka abayirokotse batarakira ibikomere batewe nayo.

    Abayigizemo uruhare, abayihindurira inyito, abayikwirakwizaho amakuru y’ibinyoma n’abayikana bakoresha imvugo zihembera urwango cyangwa zikomeretsa abayirokotse, hagamijwe kuyobya abatarasobanukirwa ukuri no gusubiza inyuma Abanyarwanda bageze kure mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Ujeneza yavuze ko akenshi abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari abatarahigwaga muri Jenoside, batumva uburemere bwo kubura ababo

    Yolande Ujeneza asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo

  • Ibivugwa ku nkuru y’umukecuru wagaragaye yatemwe –

    Uyu mukecuru wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Gako, mu Mudugudu wa Rugende, yagaragaye ku mafoto yuzuye amaraso bivugwa ko yatemwe.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mukecuru witwa Nyiraneza Jeanne, atatemwe n’abantu bashakaga kumuhohotera ahubwo ko yagiranye amakimbirane n’umugore mugenzi we.

    Umuyobozi w’Isibo uyu mukecuru abarizwamo, Mbereyekure Sévèrine, yabwiye IGIHE, ko habaye amakimbirane haza umusore aje kubakiza mu kubatandukanya wa mukecuru agwa hasi ahita akomereka.

    Ati “Nari ndi kureba uko abaturage bifashe mu Isibo, nsanga ahantu habereye amakimbirane, ubwo umusore wari ari aho hafi asunika wa mukecuru gato ahita agwa ku ibuye ariko uwo musore ashobora kuba yari yasinze kuko ariko ahora.”

    Yakomeje avuga ko nta sano bifitanye no kuba yaratemwe kuko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeza ko ari impanuka yamukomerekeje kandi ko yahise ajyanwa kwa muganga.

    Ati “Kuba yarahohotewe kuko yarokotse Jenoside ntabwo aribyo ni yo mpanuka yagize yo kugwa ku ibuye, kandi nyuma n’abandi bayobozi baraje, ushinzwe umutekano ahita amujyana kwa muganga.”

    Inkuru y’uyu mukecuru yamenyekanye mu gihe u Rwanda rwari rumaze iminsi ibiri rutangiye igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyiraneza Jeanne wagaragaye yuzuye amaraso bivugwa ko yahohotewe kuko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe abari bahari bavuga ko gukomereka kwe kwaturutse ku makimbirane yagiranye n’undi muntu

  • #Kwibuka27: Akababaro gakubiye mu gitabo cya Dady de Maximo kivuga ku byabaye mu Rwanda muri Jenoside –

    Iki gitabo ugenekereje mu Kinyarwanda kigaruka ku rw’agashinyaguro abatutsi bakorewe mu 1994 bakarohwa mu biyaga, bakicwa nabi cyane, bagahohoterwa, bakangizwa umubiri mu buryo bukomeye.

    Kivuga kandi byimbitse ku mpfu nyinshi abantu bagiye bapfamo aho kwita ku mibare y’abatutsi bishwe mu 1994. Dady de Maximo yabwiye IGIHE ko yacyanditse kera, arakinoza neza agishyira hanze muri Mata uyu mwaka.

    Avuga ko icyamuteye kwandika iki gitabo ari uko akenshi iyo hari kuvugwa abishwe muri jenoside abantu bavuga imibare gusa ariko hakaba hari ibindi byinshi byagakwiye kuvugwa ariko bizinzikwa kenshi.

    Ati “Kenshi tugarukira ku mibare y’Abatutsi bishwe, hirengangijwe ko abo tubara bari abantu, bari bafite amazina, imishinga n’inzozi. Urupfu ni ijambo rusange, ariko se buri umwe yishwe ate? Buri murambo ku muhanda wabaga wakorewe irihe yicarubozo mbere yo kujugunywa? Imigezi n’ibiyaga ubu ntibyavuga kandi nabo ntibavuga, abariho ntitwavugira abapfuye, ariko se bicwaga bate? Baramutse bavuze ntitwababara, iki gitabo si iki mibare ahubwo ni icy’amajwi yazimijwe atavuze.”

    Arakomeza ati “Kandi ni igisobanura iyicarubozo n’urupfu aho rwatwaraga umuntu akarinda aborera ku muhanda n’ubutaka bukamira byose, imisozi ikanywa amaraso, umuntu akagenda burundu agahera atavuze n’intimba akayijyana, ntanashyingurwe muri make n’uko ahuhuwe akabijyana nta munyu umufunze amaso.”

    Dady de Maximo avuga ko kandi kivuga ku bikorwa bitandukanye by’ihohoterwa byagiye bikorerwa Abatutsi muri jenoside n’ibindi biteye agahinda byinshi.

    Ati “Hari kandi ibikorwa by’iyicarubozo n’ihohoterwa yaba irikoresheje gutukwa, gukubitwa, intwaro za gakondo, kwamburwa agaciro, kwambikwa ubusa ku gasozi, gufata ku ngufi, kwica nabi aho umuntu Abahutu bicaga icyo gihe bamusigaga aruka amaraso atarahwera bakigendera akamara iminsi ahirita kuva 1959-1994. Imibiri itarashyinguwe n’iyicarubozo ryasize uburwayi n’ingaruka y’ibitazakira.”

    Dady de Maximo yanditse paji 50 mu 2007 arahagarika muri Nyakanga 2019 aragisubukura ndetse mu bihe bya Guma mu rugo muri Werurwe 2020 agenda yongera paji agisoza neza ku wa 5 Ugushyingo 2020.

    Ashimira ababyeyi batatu barimo umwanditsi Antoine Mugesera wahoze ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wanditse umusozo w’igitabo , Dr Havugimana Emmanuel na Tatien Ndolimana-Miheto umwe mu bashinze ishyaka PL akanarokokera muri Mille Collines Hotel bamuganirije ku iyicarubozo barokotse mu 1963.

    Avuga ko iyo aba basaza batamufasha atari kwandika amateka ayahereye mu mizi cyane ko mu kwandika iki gitabo yahereye ku mateka yo mu Bufundu kuko Mwogo na Rukarara ari imigezi yigeze kuzura imibiri yambuwe ubuzima y’Abatutsi mu 1963.

    Ati “Sinari kwandika ntahereye kera ngo menye aho nkomereza mvuga ibyo noneho nabonye.”

    Iki gitabo kiboneka ku mbuga zitandukanye cyasohowe n’ inzu y’ibitabo Classiques-Garnier yashinzwe 1833 mu Bufaransa.

    Ugishaka wakanda hano

    https://classiques-garnier.com/rwanda-un-deuil-impossible-effacement-et-traces-en.html?fbclid=IwAR2k-9kPAOXDIFx-z9l_J9by57nvUJYxlvcYfhDRGJg2Y_4kNqwOzo1Hzac cyangwa aha https://www.amazon.fr/dp/2406113795/ref=cm_sw_r_cp_api_glc_i_WP8WFG7ZSNFYTF3Q6C6T?fbclid=IwAR0TJuQg-oQtSW44ABfKlbnBHGZaMLqEWWI3vrb8q2vNFPCU17qCjR8ziKs

    Dady de Maximo Mwicira-Mitali yamenyekanye mu itangazamakuru mu Rwanda no mu kumurika imideli

    Dady de Maximo yasobanuye ko iki gitabo gikubiyemo ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe

  • #Kwibuka27: Akababaro gakubiye mu gitabo cya Dady de Maximo kivuga ku byabaye mu Rwanda muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Iki gitabo ugenekereje mu Kinyarwanda kigaruka ku rw'agashinyaguro abatutsi bakorewe mu 1994 bakarohwa mu biyaga, bakicwa nabi cyane, bagahohoterwa, bakangizwa umubiri mu buryo bukomeye.

    Kivuga kandi byimbitse ku mpfu nyinshi abantu bagiye bapfamo aho kwita ku mibare y'abatutsi bishwe mu 1994. Dady de Maximo yabwiye IGIHE ko yacyanditse kera, arakinoza neza agishyira hanze muri Mata uyu mwaka.

    Avuga ko icyamuteye kwandika iki gitabo ari uko akenshi iyo hari kuvugwa abishwe muri jenoside abantu bavuga imibare gusa ariko hakaba hari ibindi byinshi byagakwiye kuvugwa ariko bizinzikwa kenshi.

    Ati 'Kenshi tugarukira ku mibare y'Abatutsi bishwe, hirengangijwe ko abo tubara bari abantu, bari bafite amazina, imishinga n'inzozi. Urupfu ni ijambo rusange, ariko se buri umwe yishwe ate? Buri murambo ku muhanda wabaga wakorewe irihe yicarubozo mbere yo kujugunywa? Imigezi n'ibiyaga ubu ntibyavuga kandi nabo ntibavuga, abariho ntitwavugira abapfuye, ariko se bicwaga bate? Baramutse bavuze ntitwababara, iki gitabo si iki mibare ahubwo ni icy'amajwi yazimijwe atavuze.'

    Arakomeza ati 'Kandi ni igisobanura iyicarubozo n'urupfu aho rwatwaraga umuntu akarinda aborera ku muhanda n'ubutaka bukamira byose, imisozi ikanywa amaraso, umuntu akagenda burundu agahera atavuze n'intimba akayijyana, ntanashyingurwe muri make n'uko ahuhuwe akabijyana nta munyu umufunze amaso.'

    Dady de Maximo avuga ko kandi kivuga ku bikorwa bitandukanye by'ihohoterwa byagiye bikorerwa Abatutsi muri jenoside n'ibindi biteye agahinda byinshi.

    Ati 'Hari kandi ibikorwa by'iyicarubozo n'ihohoterwa yaba irikoresheje gutukwa, gukubitwa, intwaro za gakondo, kwamburwa agaciro, kwambikwa ubusa ku gasozi, gufata ku ngufi, kwica nabi aho umuntu Abahutu bicaga icyo gihe bamusigaga aruka amaraso atarahwera bakigendera akamara iminsi ahirita kuva 1959-1994. Imibiri itarashyinguwe n'iyicarubozo ryasize uburwayi n'ingaruka y'ibitazakira.'

    Dady de Maximo yanditse paji 50 mu 2007 arahagarika muri Nyakanga 2019 aragisubukura ndetse mu bihe bya Guma mu rugo muri Werurwe 2020 agenda yongera paji agisoza neza ku wa 5 Ugushyingo 2020.

    Ashimira ababyeyi batatu barimo umwanditsi Antoine Mugesera wahoze ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda wanditse umusozo w'igitabo , Dr Havugimana Emmanuel na Tatien Ndolimana-Miheto umwe mu bashinze ishyaka PL akanarokokera muri Mille Collines Hotel bamuganirije ku iyicarubozo barokotse mu 1963.

    Avuga ko iyo aba basaza batamufasha atari kwandika amateka ayahereye mu mizi cyane ko mu kwandika iki gitabo yahereye ku mateka yo mu Bufundu kuko Mwogo na Rukarara ari imigezi yigeze kuzura imibiri yambuwe ubuzima y'Abatutsi mu 1963.

    Ati 'Sinari kwandika ntahereye kera ngo menye aho nkomereza mvuga ibyo noneho nabonye.'

    Iki gitabo kiboneka ku mbuga zitandukanye cyasohowe n' inzu y'ibitabo Classiques-Garnier yashinzwe 1833 mu Bufaransa.

    Ugishaka wakanda hano

    https://classiques-garnier.com/rwanda-un-deuil-impossible-effacement-et-traces-en.html?fbclid=IwAR2k-9kPAOXDIFx-z9l_J9by57nvUJYxlvcYfhDRGJg2Y_4kNqwOzo1Hzac cyangwa aha https://www.amazon.fr/dp/2406113795/ref=cm_sw_r_cp_api_glc_i_WP8WFG7ZSNFYTF3Q6C6T?fbclid=IwAR0TJuQg-oQtSW44ABfKlbnBHGZaMLqEWWI3vrb8q2vNFPCU17qCjR8ziKs

    Dady de Maximo Mwicira-Mitali yamenyekanye mu itangazamakuru mu Rwanda no mu kumurika imideli

    Dady de Maximo yasobanuye ko iki gitabo gikubiyemo ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka27-akababaro-gakubiye-mu-gitabo-cya-dady-de-maximo-kivuga-ku-byabaye-mu

  • Amagambo mabi yabwiwe umunyamakuru Emmy n’uwari umukoresha we, yayahuje n’ibyo nyina yigeze kubwirwa kuri se #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’ikinyamakuru Igihe.com mu gisata cy’imyidagaduro, Nsengiyumva Emmy yananiwe kwihanganira amagambo yabwiwe n’uwari umukoresha we mu myaka itambutse ko ari mubi adakwiye kugaragara mu mashusho y’ibiganiro yakoraga, ibintu yahuje n’ibyigeze kubwirwa nyina kuri se wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Emmy ku Cyumweru yashyizeho ubutumwa bukomeye bugaruka ku buryo uwari umukoresha we yavuze ko atazongera kugaragara mu mashusho y’ibiganiro yakoraga kuko ari mubi, ibintu byakuruye amarangamutima menshi y’abantu bakanibaza impamvu yabivuze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Emmy yabanje kuvuga ubundi uburyo iki gitekerezo cyo gukora ibiganiro by’amashuhso n’abahanzi cyaje ubwo yari ku gitangazamakuru yakoreraga, avuga ko yabitangiye muri 2015.

    Ati'Ikintu cyanteye umujinya njya kubitangira icyo gihe, hari umuhanzi ntari buvuge wari ufite inkuru ikomeye ariko isaba ko uba ufite ijwi rye, ndamubwira nti ko uri mu mujyi wanyuze ku kazi ukampa interview gato iminota 5, aranga ngo agiye kuri Contact TV byamwicira gahunda, ukumva ko yahaye agaciro TV.'

    Ibyo byamuteye kureba kuri Channel ya YouTube y’icyo gitangamazamakuru yakoreraga asanga abantu bakurikira channel yabo bashobora kuba baruta abakurikira iyo televizyo, yiyemeza na we gutangira ibyo biganiro.

    Ati'bukeye mpita njya ku kazi ntarandika na i ku machine mpita njya kwa boss ndamubwira nti guhera uyu munsi ngiye kujya nkora ibiganiro by’amashusho tubishyire kuri YouTube, boss ati ese byaje bite? Ariko icyo kinyamakuru nakoreraga cyari gifite aba boss babiri, hari boss wanjye na nyirigitangazamakuru ariko uwo nisangagaho ni uwo twahoranaga'

    'Tubiganiraho abanza kutabyumva ndamubwira nti ariko ikibazo mufite ni ibikoresho noneho njyewe kugira ngo ubone ko nababaye ndigurira camera na micro ndabigura mu mafaranga yanjye mbizana muri company, bikaba ku kazi ikintu nabasaga ni uko umuntu ukora video aza kumfatira amashusho gusa, nakoze video na boss abona ko ari sawa aravuga ngo dukeneye camera nziza, bazana camera nziza na video zitangira kuba nziza.'

    Yakomeje avuga ko bakoze ndetse na kompanyi ikagenda yaguka abireba ariko nyuma y’imyaka 3 nibwo nyirigitangazamakuru yaje kuvuga ko adakwiye kugaragara mu mashusho ye kuko ari mubi, isura ye idacuruza.

    Ati 'turakora umwaka wa 1, 2, 3, iyo kompanyi ikura uba ubireba yaba mubareba hari n’amafaranga, nari mfite amahirwe yo kuba nareba n’amafaranga yinjiye, ku mwaka wa 3 na ba boss banjye barahindukaga, uwari uriho icyo gihe akorana inama na nyirigitangazamakuru, nyirigitangazamakuru aramubwira ati rero ndashaka ko duhindura imikorere, ziriya video Emmy akora ntabwo ari zo dukeneye, undi ati ese ko zirebwa ikibazo ni ikihe?'

    'Undi aramubwira ngo ngo ibyiza uriya muhungu ntabwo akwiye kugaragara muri video, ntakwiye kugaragara muri Video ni mubi, yaramubwiye ngo ni mubi atwanduriza video, undi urumva yarimo kuganira na boss atinya kubimbwira video ndakomeza ndazikora, ariko yaje kubimbwira mu marenga ariko hari undi mwene wabo na boss(nyirigitangazamakuru) wakoraga muri iyo kompanyi wabimbwiye atanyuze kuruhande ngo boss ntagushaka muri video yavuze ko uri mubi, ijwi n’ibikorwa si bibi ahubwo isura yanduza video, uwo munsi abimbwiye nibwo nafashe umwanzuro wo kuva muri iyo kompanyi.'

    Nsengiyumva Emmy akaba yavuze ko kugira ngo ajye kubivuga ari uko byari byamubanye byinshi mu mutwe anibutse ukuntu bigeze kubwira nyina nyuma ya Jenoside ko abantu bose bapfuye hagasigara umutwe wa Kayiranga(se umubyara) bavugaga Emmy.

    Ati'kugira mbivuge byatewe n’iki? Urabona hari igihe ibintu biba byinshi, buriya hari habanje n’indi post ivuga kuri ibyo mama wanjye bamubwiye ko ngo hasigaye umutwe wa Kayiranga, ngo ubona abandi bapfe hasigare uru rutwe rwa Kayiranga? Ubundi uku kwezi sinajyaga nkunda gupositinga cyangwa kuganira, ariko hari igihe wicara ibintu bikakubana byinshi muri wowe ukumva ugiye guturika.'

    Kubisohora akabivuga ni mu rwego rwo gusaba abantu ngo barekere kubwira abandi amagambo mabi abakomeretsa kuko nta kindi aba agiye kubungura.

    Nsengiyumva Emmy yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo Kigali Hit, Touch Rwanda, Inyaranda.com na Igihe.com akorera uyu munsi.

    Kujya kubisohora ngo abivuge ni uko byari byamubanye byinshi mu mutwe

    Kubihuza n’ibyabwiwe nyina kuri se byamunaniye kubyihanganira

    Ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bakomeye mu gihugu

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/amagambo-mabi-yabwiwe-umunyamakuru-emmy-n-uwari-umukoresha-we-yayahuje-n-ibyo-nyina-yigeze-kubwirwa-kuri-se

  • Gisagara: Batatu bafatanywe magendu y'imyenda ya caguwa amabaro atandatu – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko kugira ngo aba bantu bamenyekane ko bafite imyenda ya magendu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya amakuru y'uko hari abantu bafite imyenda ya caguwa bahise bategura igikorwa cyo kujya kubafata.

    Abafatanwe imyenda bavuze ko nabo hari abandi bantu bari bamaze kuyambura bayikuye mu gihugu cy'u Burundi mu buryo bwa magendu.

    SP Kanamugire yagiriye inama abakora ubucuruzi bwa magendu kubicikaho kuko nta muntu n'umwe bizigera bihira.

    Yagize ati 'Abenshi bakora ubu bucuruzi bwa magendu bibwira ko batazafatwa nyamara bakirengagiza ko Polisi y'u Rwanda ifitanye imikoranire myiza n'abaturage mu gukumira ibyaha. Umuntu wese wijandika muri ubu bucuruzi nta kindi buzamugezaho usibye gufungwa no gucibwa amande, ikiza ni uko babireka bagashaka indi mirimo bakora yemewe n'amategeko.'

    Yashimiye abaturage badahwema gutanga amakuru y'abakora ibinyuranyije n'amategeko, aboneraho gusaba n'abandi kwimakaza umuco wogutanga amakuru y'abakora ibikorwa bitemewe n'amategeko cyangwa abahungabanya umutekano.

    Itegeko ry'umuryango w'ibihugu byo mu Karere k'Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n'ibihumbi bitanu by'amadorali y'Amerika(US$5000).


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-batatu-bafatanywe-magendu-y-imyenda-ya-caguwa-amabaro-atandatu

  • Kiyovu Sports yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Babuwa Samson ashimira Perezida Kagame(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports ku munsi w’ejo yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, basobanurirwa amateka yarwo, imibiri ihashyinguwe ndetse n’uburyo abishwe bicanywe ubugome maze rutahizamu Babuwa Samson ashimira Perezida Kagame wahagaritse Jenoside.

    Ni igikorwa iyi kipe yakoze mu gihe u Rwanda rurimo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Kiyovu Sports iyobowe na perezida wayo Mvukiyehe Juvenal, ku munsi w’ejo hashize tariki ya 12 Mata 2021 basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

    Rutahizamu Babuwa Samson ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda biteye ubwoba ariko ha none hakwiye gushimirwa byimazeyo uwayihagaritse.

    Ati“ibyabaye mu myaka 27 ishize, byari bitewe ubwoba pe, ndashaka gushimira buri wese warwanye kugira ibyo bintu bibi bisigare ari urwibutso gusa, ndashaka gushimira by’umwihariko Perezida Paul Kagame waryanye cyane kugira ngo agarure amahoro muri iki gihugu, ni ikintu cyiza kuko abantu bose ubu bashyize hamwe.”

    Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal avuga ko basuye uru rwibutso nk’ikipe yagizweho ingaruka na Jenaoside yakorewe Abatutsi kandi na none bamwe mu banyamuryango bayo bijanditse muri ubu bwicanyi, bityo ko ari no mu rwego rwo gusobanurira abakinnyi ko batagomba kujya mu bindi bikorwa bibi.
    Ati“ni igikorwa twifuza guha agaciro kugira ngo niba turi muri siporo twumve ko tudakwiye kujya mu bindi bikorwa bibi, bityo rero muri Kiyovu Sports twifuje kugira ngo tubimburire abandi basiporitifu duhe agaciro abacu bakorewe Jenoside mu 1994 cyane cyane ko umuryango wa Kiyovu Sports hari abasiporutifu bacu, abakinnyi bacu, abakunzi bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi hakaba n’abasiporutifu bacu bijanditse muri ibyo ikorwa bibi.”

    Kuba bagiye ku Rwibutso bakajyana n’abakinnyi b’abanyamahanga batazi amateka y’u Rwanda, avuga ko ari cyo gihe cyiza cyo kugira ngo bamenye amateka y’igihugu bakiniramo bityo bikaba byanafasha no kugira ngo amateka y’u Rwanda akomeze amenyekane no mu bindi bihugu.

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarenane zazize uko zavutse burenga miliyoni mu minsi ijana gusa.

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports basuye Uwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Mvukiyehe Juvenal mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Mvukiyehe Juvenal perezida wa Kiyovu Sports asinya mu gitabo cy’abashyitsi

    Bashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Camarade umutoza wungirije wa Kiyovu Sports na we yari ahari

    Kayumba Jean Pierre perezida wa Board ya Kiyovu Sports na we yari ahari

    Babuwa Samson yavuze ko ibyabaye mu Rwanda biteye ubwoba hakwiye gushimirwa abahagaritse Jenoside

    Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves

    Minani Hemed ukuriya abafana ba Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/kiyovu-sports-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-babuwa-samson-ashimira-perezida-kagame-amafoto

  • Bizasaba iki ngo ingengabitekerezo ya Jenoside iranduke burundu mu Banyarwanda? –

    Ubwo buyobe bwagendeweho igihe kirekire, ababwiwe ko ari Abahutu bamenesha abiswe Abatutsi mu gihugu basangiye, barabatoteza abandi babica uruhongohongo kugeza ubwo mu minsi 100 yatangiye ku wa 7 Mata kugeza ku wa 4 Nyakanga 1994 hishwe Abatutsi barenga miliyoni.

    Jenoside yarahagaritswe ariko ibisigisigi byayo birimo n’ingengabitekerezo biracyahari nyuma y’imyaka 27. Ububi bwayo bwaragaragaye bihagije ku buryo nta wakwifuza no kurota yongeye kubaho aramutse afite umutima wa kimuntu.

    Nyamara hari ba ntamunoza batanyurwa n’amahoro n’umutekano biranga urwa Gasabo rukataje mu iterambere, rurangajwe imbere n’ubuyobozi buharanira icyari cyo cyose cyagarura ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Byatangiriye mu kubabarirana hagati y’abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe komora ibikomere by’abayirokotse batari bagifite icyizere cyo kubaho, ndetse no gukura mu isoni abari batewe ipfunwe n’amahano bakoze babagaho batabohotse kuko batatiye igihango.

    Ubu amahoro arahinda benshi bemeye gusubira mu buvandimwe bwaranze ba sogokuruza mbere y’umwaduko w’Abakoloni, ariko hari abagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside banze kuva ku izima ngo bashyire hamwe n’abandi mu kubaka Urwababyaye, bagahora iteka mu ntekerezo zihembera urwango n’amacakubiri kandi bazi neza ishyano byakururiye igihugu mu 1994.

    Abenshi muri bo biganjemo abagize uruhare muri Jenoside (haba abafunzwe n’abari mu bwihisho batarafatwa ngo babiryozwe). Ikibabaje kurushaho, ni uko bagenda babicengeza no mu rubyiruko ku buryo umuntu ashobora kugira impungenge z’urungano rwitezweho kuzakomereza aho igihugu kigeze cyiyubaka, mu gihe rwaba ruhaye umwanya iyo ngengabitekerezo mu mitwe yarwo.

    Icyakora intambwe imaze guterwa mu kunga Abanyarwanda ni nziza kandi itanga icyizere cy’uko abagifite “iyo myumvire ipfuye” bazatsindwa. Imbaraga za buri wese zirakenewe mu kubamagana, ku buryo gusubiza inyuma inzira y’ubumwe bumaze kugerwaho bazahora babirota gusa.

    Wakwibaza uti “Bizasaba iki ngo ingengabitekerezo ya Jenoside icike burundu mu Banyarwanda; ubutsinzi buzatuma babaho batishishanya bagasenyera umugozi umwe?”

    Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye n’abo mu ngeri zitandukanye barimo abanyamadini, abanyamategeko, abarokotse Jenoside, umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, abahanga mu by’imitekerereze, abanyamakuru, umudepite ndetse n’umunyepolitiki; hari ibyo bagaragaje byafasha kugera ku iyo ntambwe.

    Imiyoborere myiza

    Kimwe mu biraje ishinga Guverinoma yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ikunga abayirokotse n’abayikoze ni imiyoborere myiza ituma buri wese yiyumvamo ko igihugu ari icye. Ni politiki yaje ihabanye n’iya guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside kuko yo yavugaga ko “Igihugu ari icy’Abahutu, Abatutsi batagomba kugituranamo na bo”.

    Umuyobozi w’Ishyaka riharana Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, yavuze ko iyo politiki y’imiyoborere myiza nikomeza bizatuma ingengabitekerezo ya Jenoside icika kuko “buri wese azaba yibanamo ubuyobozi” kandi abona ko ahabwa uburenganzira busesuye mu byo akora n’ibyagenerwa.

    Yakomeje ati “Ariko ibyo bizanajyana no gukomeza kurandura ubukene mu Baturarwanda kuko ariho abajya gukwirakwiza ya ngengabitekerezo n’amacakubiri buririra.”

    Dr Habineza yavuze ko abanyepolitiki bashobora kumvisha umuturage ko “abayeho nabi kandi hari abandi bahabwa amahirwe yo kubaho neza kumurusha” bigatuma abagirira urwango, akaba yakumva ibyo bamubwira akagira ingengabitekerezo.

    Ati “Mu gihe Abanyarwanda bose bazaba bafatwa kimwe, bahabwa uburenganzira bungana muri gahunda zose, ‘ingengabitekerezo izacika”.

    Umuhanga mu by’Imitekerereze n’Imyitwarire bya muntu, Nsengiyumva Innocent, na we ahamya ko “guca burundu ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda bizasaba gukomeza gushyigikira imiyoborere myiza” kuko ari yo ikubiyemo byose.

    Yagize ati “Nituba dufite ubuyobozi bwiza buzabasha guca intege [abafite ingengabiteketrezo] no gusobanura neza ibintu uko biteye n’uko byagenze. Bizanafasha kwita ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    “Muri make ni wo muti kuko n’amahanga azabasha gusobanukirwa uko ibintu byabaye, bigende bihindura imyumvire y’abantu kuzageza ubwo ba bandi bavuga ibitari byo bagaragara nk’abanyabinyoma. Uko ni ko imitekerereze izagenda ihinduka, kera kabaye ingengabitekerezo ya Jenoside iranduke mu mitwe y’abayifite.”

    Gushyira imbere Ubunyarwanda

    Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko urugamba rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda ruzagirwamo uruhare na buri wese “akabanza kwiyumvamo Ubunyarwanda mbere yo kwibona cyangwa akabona abandi mu ndorerwamo z’amoko”.

    Buri wese niyiyumvamo Ubunyarwanda, ya macakuriri yo kubona mugenzi wawe ugahita utekereza kumenya niba ari Umuhutu cyangwa Umututsi bizahagarara, umubonemo Umunyarwanda musangiye igihugu, ururimi n’umuco.

    Yakomeje ati “Ushyize imbere Ubunyarwanda ntiwakomeretsa mugenzi wawe kandi ntiwakomereka, ahubwo byakomora ibikomere kuko buri Munyarwanda afite uko yagiye akomeretswa n’amateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo.”

    Ndayisaba asanga nihimakazwa iyo gahunda nk’uko Leta yanabishyigikiye ikuraho ibitandukanya Abanyarwanda nk’indangamuntu z’amoko [zandikwagamo Hutu, Tutsi cyangwa Twa], ndetse buri wese akemererwa byose hatagenedewe ku bwoko ubu n’ubu, ingengabitekerezo ya Jenoside izatsindwa.

    Gukomeza kwigisha no gusobanura amateka, cyane cyane mu rubyiruko

    Umubare munini w’Abanyarwanda ubu ugizwe n’urubyiruko rwiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo yabaye bakiri bato. Ibyo bituma byoroha kubayobya kuko baba babarirwa ibyo batiboneye, bityo abafite ingengabitekerezo bikaborohera kurwigarurira barutekeramo ipfobya n’ihakana ryayo.

    Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Karemera Francis, yavuze ko urubyiruko rugomba kwigishwa cyane amateka y’u Rwanda, rugasobanurirwa neza “ko nta Jenoside ebyiri zabayeho”.

    Yavuze ko n’ubundi kwigishwa bisanzwe bikorwa mu mashuri ariko abana “bagera ku ishyiga ababyeyi babo bakabacengezamo andi matwara,” ibintu bibangamira iyo gahunda kuko bikomeza gushyira urubyiruko mu gihirahiro.

    Depite Karemera yongeyeho ko hari igitekerezo cyo gutegura izindi gahunda zo gutanga inyigisho ku mateka no ku rubyiruko rutiga, rukayasobanukirwa kurushaho.

    Yagize ati “Tukajya mu midugudu tugakomeza kwigisha abana uko Jenoside yatangiye, ukuntu amacakubiri yaje, ntitubereke ko se (ufunze yenda) ari we wabitekereje akabikora.”

    Iyo ngingo ayihurizaho na Pasiteri Rev Uwimana Jean Pierre usanzwe ari n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, uvuga ko niba abanyamadini bigisha urukundo rw’Imana bagomba no kwigisha abayoboke kubana neza nk’abavandimwe aho kwibonamo amoko atandukanye.

    Ibyo bizafasha kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside kuko abayoboke bazajya bahurira mu nsengero ntibibonemo Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa ahubwo bakibonamo abahuje ukwemera basenga Imana imwe.

    Rev Uwimana yagize ati “Dusanzwe twigisha Abakirisitu tukabahugura ku kuri kwabayeho kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kugira igihe cyo kwibuka kugira ngo umuntu atazibagirwa kandi cya gishyika cyo mu mitima kiveho.”

    “Hanyuma tukabigisha ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge kuko ijambo ry’Imana rishingiye ku rukundo, ari narwo rutujyana mu kwiyunga no gushyira hamwe, rukadusaba kubabarira no kwihangana ku mutima ushengutse.”

    Rev Uwimana yavuze ko iyo ibyo bifatanyijwe n’amasengesho y’ukwizera, ‘bituma umuntu agira imbaraga zo kwihangana no kubabarira (ku wiciwe) n’izo guca bugufi agasaba imbabazi (ku wishe)”.

    Uko ibyo bizagenda bikorwa kenshi mu gihe kirekire, yizera ko bizatuma ingengabitekerezo ya Jenoside icika burundu.

    Impuguke mu by’Amategeko akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Me Kayitana Evode, yavuze ko amategeko atari yo akenewe mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ibera mu ntekerezo, ashimangira ko bizagerwaho binyuze mu kwigisha.

    Yagize ati “Kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside si ikibazo cy’amategeko. Ni ikibazo cyo kwigisha abantu kizakorwa n’abanyepolitiki n’abahanga mu by’imitekerereze. Ntabwo ari ukuvuga ngo hazashyirwaho amategeko akaze kuko ingengabitekerezo ni ibitekerezo kandi abantu ntibareka gutekereza kubera ibihano.”

    Umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Uwimana Ferdinand, na we yemeje ko hakwiye gukomeza “kwigisha ububi bwa Jenoside” cyane cyane mu rubyiruko, ariko “n’abakuru bakigishwa ko bagomba gusigira umurage mwiza abakiri bato.”

    Yakomeje ati “Umunyamakuru na we ubwo bukangurambaga yabukora, akabwira abantu ko u Rwanda ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari rwo Rwanda dukwiye kuraga abazadukomokaho. Umunyamakuru ni ijwi rya rubanda kandi rigera ku bantu benshi icyarimwe, uwo mwanya nawo wakagombye kuba ari mwiza kuko ubutumwa atanze bufatwa nk’ukuri bukizerwa.”

    Uwimana yibukije ko itangazamakuru ribi ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigatuma benshi bayikora kuko baryizeye, avuga ko ubu ari cyo gihe cyo “gukoresha imbaraga dufite twubaka u Rwanda.”

    Yagaragaje ko gusobanura neza uko amateka mabi y’u Rwanda yagenze bizanakomeza gutera isoni abayagizemo uruhare, bikabaca intege ntibakomeze gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yakomeje avuga ko abashakashatsi n’abanditsi bashobora kubyandika kugira ngo bitazibagirana ndetse n’ibimenyetso byose biyagaragaza bikabungabungwa, kuko “uko abakoze jenoside bazajya babibona,bakabisoma cyangwa bakabyumva bizabaca intege”.

    Hari icyizere ko bizagerwaho

    Abarokotse Jenoside baganiye na IGIHE bavuze ko uko bimeze ubu hari icyizere cy’uko ingengabitekerezo izashira mu bayifite.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kintobo ho mu Karere ka Nyabihu, Ntawirinda Jean Damascène, yagize ati “Mbere nka za 2010 twageraga mu bihe byo kwibuka ugasanga hari nk’aho batemye inka y’umuntu warokotse Jenoside, ariko kugeza ubu [mu 2021] ntabyo twari twumva. Hari impinduka zagiye zigaragara uko imyaka ishira, icyizere kirahari.”

    Ntawirinda arabibona kimwe n’abandi benshi barimo na Ndayisaba Fidèle, wavuze ko “abasigaranye ingengabitekerezo ya Jenoside ari udutsiko duto twiganjemo abakorera mu mahanga”.

    Hashingiwe ku byagezweho mu myaka 27, abo bose bavuzwe haruguru batangaje ko babona hari icyizere cy’uko ingengabitekerezo ya Jenoside izaranduka burundu mu Banyarwanda.

    Raporo ya Komisoyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yo mu 2015 yerekanye ko mu 2011 habonetse dosiye zijyanye n’ingengabitekerezo 143, 2012 haboneka 190 naho hagati ya 2013 na 2014 haboneka 183.

    Icyegeranyo cy’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu myaka itatu ishize kigaragaza ko hagati ya 2017 na 2018 hari dosiye 333, mu 2018 na 2019 ziba 293, naho mu 2019 na 2020 haboneka izigera kuri 323.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera aheruka gutangariza RBA ko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hamaze gutahurwa abarenga 30 bakoze ibifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi basabanye imbabazi ubu babana batishishanya

    Depite Karemera Francis yavuze ko kwigisha neza urubyiruko ko nta Jenoside ebyiri zabayeho bizafasha mu guhangana n’ingengabitekerezo

    Pasiteri Rev Uwimana Jean Pierre avuga ko abanyamadini nibigisha urukundo rw’Imana bagomba no kwigisha abayoboke kubana neza nk’abavandimwe aho kwibonamo amoko

    Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko urugamba rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda ruzagirwamo uruhare na buri wese