Category: Uncategorized

  • Gasabo: Abafite amakuru y'ahiciwe Abatutsi muri Jenoside basabwe kuyatanga ubu – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mata 2021, ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 23 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Nkuzuzu mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

    Muri iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro harimo 19 yabonetse mu ishuri rya Paruwasi Gaturika i Nkuzuzu n'indi yabonetse mu murima w'abaturage ikaba yose yashyinguwe mu Rwibutso aho isanze indi igera ku 1703 ihashyinguwe.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogene, yatangarije IGIHE ko baruhutse nyuma yo gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri ariko asaba abandi bazi amakuru y'ahiciwe abatutsi kugira ubumuntu bakayatanga.

    Ati ' Ku bafite amakuru ku bantu bacu banga kuduha, si ukubasaba twebwe kuko ntabwo batugirira impuhwe n'ubundi barishe umuzima n'uwapfuye ntibatugirira impuhwe. Nibagire ubumuntu nk'abantu bagarure umutima wa kimuntu bamenye ko abo bishe bari abantu nkabo.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, na we yagaye abadatanga amakuru y'ahiciwe abatutsi muri Jenoside, agaragaza ko ababikora nta bumuntu bifitemo.

    Ati 'Kuba hakiboneka imibiri bigaragaza ko hari abantu badashaka gutanga amakuru. Tuboneyeho kubagaya kudatanga amakuru nta bumuntu burimo aho igihugu kigeze abantu turabasaba gutanga amakuru kugira ngo ahari imibiri tuyishyingure mu cyubahiro.'

    Yavuze ko gutanga amakuru y'ahiciwe abatutsi bifasha abarokotse gushira agahinda no kuruhuka mu mutima.

    Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni 23

    Abarokotse Jenoside basabye guhabwa amakuru y’aho imibiri y’ababo yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

    Abarokotse Jenoside basabye guhabwa amakuru y’aho imibiri y’ababo yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abafite-amakuru-y-abishwe-muri-jenoside-basabwe-kugira-ubu-bakayatanga

  • Ubuhamya bwa Janviere:Urugendo rwo gukira ibikomere no kubabarira abamwiciye #rwanda #RwOT

    Mwizerwa Janviere Nyirankundwa ni umubyeyi wagizweho ingaruka na Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko Imana yaramurinze ararokoka ndetse abasha gutera intambwe yo gukira ibikomere no kubabarira abamwiciye umuryango.

    Mu gice cya mbere cy’ubu buhamya twabonye ibikomeye yanyuzemo muri Genocide. Mubyukuri urugendo rwo gukira ibikomere ntirworoshye ariko Janviere Mwizerwa yararugenze arusohoza amahoro akira ibikomere ndetse ababarira abamwiciye abantu nk’uko abisobanura agira ati:

    'Namaze igihe kinini ntashobora kurira bitewe na bwa busharire nagiraga, ndibuka mama yahoraga arira akambaza ati 'Mwana wanjye kuki utajya urira?Kuki wigize agasimba? Namusubizaga ko nta marira mba mfite ahubwo bikantangaza ukuntu umuntu yicara akarira'. Kugeza ubu ikimenyetso cy’uko nakize ni amarira, ni ukwemera ko amarira agwa mbizi neza ko ndi imbere y’abantu kuko n’iyo nakeneraga kurira narihishaga. Ikintu gishobora gutuma umuntu akira ni ukurekura amarangamutima ye akemera kurira no kuvuga ibyamubayeho.

    Urugendo rwanjye rwo gukira nanyuze mu mahugurwa y’isanamitima ngira inyigisho zimwe na zimwe nakira. Hari abantu ntakiraga mu buzima (abo amateka yise abahutu) urwo rugendo rero nakoze mu buzima muri ayo mahugurwa ngasohora mu marangamutima uwo mujinya n’urwo rwangano nagize byamfashije gukira ariko kandi nakoze urugendo rwo kwemera ibyambayeho.

    Mubyukuri nari igitsire kugira ngo ntaba umwana w’umugore naracecekaga simbivuge. Impamvu ntariraga kandi mbabaye ni uko hariho abana basigaye bonyine, numvaga njyewe kurira ari ubutesi nkumva simbyemerewe. Urwo rugendo nararugize rwo kwemera ko nanjye nababaye kandi ko nabuze bamwe mu bagize umuryango wanjye. Kurekura amarangamutima yanjye ni byo byagiye binkiza numva mbaye muzima'.

    Nyuma y’urugendo rutoroshye rwo gukira ibikomere Mwizerwa Janviere yakoze, hakurikiyeho urundi rwo kubabarira nk’uko abisobanura.

    'Urugendo rwo kubabarira ntabwo ari ikintu cyabaye umunota umwe, mu mahugurwa nabayemo hari ikintu cyiza nabonye. Hari ukuntu dukizwa ariko hakabaho inyigisho tutumva neza ugasanga umuntu yakira ko Imana ibabarira ibyaha cyangwa se ko Kristo ku musaraba yadukijije ibyaha, ariko iri jambo: intimba zacu n’imibabaro yacu ni byo yishyizeho ntituryumve ku buryo umuntu ashobora gukira. Umuntu akumva ko ari igikorwa cyarangiriye ku musaraba ariko ntabyumve nk’igikorwa cyamukorewe. Icyo nakoze ni ukongera kwakira cya gikorwa Kristo yakoreye ku musaraba kuko igikomere ntabwo umuntu yumvaga yakijyana ku Mana ngo byemere. Natangiye kureba ibyambayeho n’ingaruka hanyuma ntangira kubizanira Imana numva ndabohotse.

    Maze guha Yesu ibingoye nahise nkira ari bwo nagize umugisha wo kujya muri gereza ya Nyanza data niho avuka, ngezeyo navuze sogokuru, nyogokuru na data ndangije mbaza niba hari umuntu muri bo unzi mbona hafi ya bose baramanitse. Kubera ko nari nababariye, nari njyanyweyo no kubatangariza imbabazi nababwiye ko nzanywe no kuabatangariza imbabazi kandi narabikoze numva ndaruhutse kuko hari igikorwa Imana yari imaze gukora mu mutima wanjye.

    Ariko hiyongereyeho ikindi kintu cyanejeje, ndibuka umwe mu bari bafunzwe, nsohotse arankurikira arambwira ati: 'Ni njyewe wishe iwanyu kwa sogokuru' akibimbwira narikanze ariko ndamuhobera ndamubwira ngo Imana imuhe umugisha kuko ansabye imbabazi, nahise mubwira ko mubabariye. Ariko yahise ansaba imbabazi birafasha byorohera uzitanga kubabarira. Icyo gihe ndi mu mahugurwa nabashije kubona abahagarara mu cyuho, abari abahutu ariko batarakoze Genocide bakavuga bati: 'Utubabarire mu izina ry’abahutu, abahutu twakoze nabi'. Icyo kintu cyaramfashije.

    Ku ruhande rwo mu rusengero mu rugendo rwo gukira no kubabarira nabifashijwemo n’abantu twasenganaga babimfashijemo bakoresheje ibikorwa batavuze, barankundaga, bakamfata neza, bakambanira neza bantoje kuba mu nzu y’Imana kuko narakererarwaga bambaza ngashaka kwivumbura nkumva nshaka gukubiramo ibya Genocide byose ngo mbibatureho, ariko babitwaye mu rwego mvuga ngo abantu bose ntabwo ari babi, ndakira nsubira mu buzima busanzwe'.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Janviere-Urugendo-rwo-gukira-ibikomere-no-kubabarira-abamwiciye.html

  • RIB yerekanye abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro –

    Aba bantu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Kamembe muri Rusizi. Ibi byaha babikoraga bambaye imyenda ya gisirikare bitwaje n’imbunda biyita abashinzwe umutekano mu rwego rwo kujijisha.

    RIB itangaza ko bamwe mu bakurikiranweho ibi byaha bari barirukanwe mu gisirikare kubera imyitwarire mibi ubu bakaba bari barangije ibihano muri gereza ku bindi byaha bari barahaniwe.

    Ibyaha bakurikiranweho babikoze mu bihe bitandukanye mu Mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe mu Karere ka Rusizi aho bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

    RIB yibukije ko guhangabanya umutekano w’abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, isaba abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera, inashimira abaturage batanze amakuru kugira ngo abakekwa bafatwe.

    Uru rwego kandi rwihanganishije abantu babuze ababo ndetse n’abagizweho ingaruka n’ubu bugizi bwa nabi.

    Abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro batawe muri yombi

    Ibikoresho bafatanywe harimo n’ibya gisirikare

  • Imirimo yo kubaka Ubusitani bw'Urwibutso igeze kuri 90% – #rwanda #RwOT

    Ni iminsi 100 itangira ku wa 7 Mata, ubwo Jenoside yatangiraga ikarangira ku wa 7 Nyakanga, igihe FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

    Ubusitani bwiswe 'Jardin de la Mémoire' ni kimwe mu bice bigize Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane zisaga ibihumbi 11 z'Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, bakicwa nyuma yo gutereranwa n'Ingabo za Loni.

    Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro igice cya mbere cy'ubu busitani bw'Urwibutso muri Mata 2019.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umuryango Uharanira Inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yabwiye The New Times ko imirimo yo kubaka icyiciro cya nyuma igeze ku musozo.

    Ati 'Ubusanzwe icyiciro cya nyuma cyagombaga kuba kigize nibura 20% by'imirimo yose yo kubaka ubu busitani. Icyiciro cya nyuma ubu kigeze kuri 50%, ibi bishatse kuvuga ko imirimo yose muri rusange igeze kuri 90%, kandi izarangira mu minsi 100 yo kwibuka.'

    Ubusitani bw'Urwibutso bugizwe n'ibice bitandukanye birimo amabuye y'amakoro ashushanya abishwe muri Jenoside, uko ibidukikije byagize uruhare mu kurokora abahigwaga, imyobo ifunguye igaragaza aho bamwe bajugunywe, imigezi iri mu bishanga n'ibindi.

    Mu gice cyahariwe ishyamba ryo kwibuka hatewemo ibiti by'ingenzi nk'icy'Umuvumu cyerekana 'umuryango' 'Umuko' kigaragaza 'ubwirinzi n'ubwiza' n'icy'Umunyinya kigaragaza 'ukwihangana no kwihagararaho'.

    Biteganyijwe ko ubu busitani bw'urwibutso bwubatse kuri hegitari hafi eshatu, buzuzura butwaye miliyoni zirenga 700 Frw.

    Uku niko uru rwibutso ruzaba rumeze

    Imirimo yo kubaka Ubusitani bw’Urwibutso igeze ku musozo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-ubusitani-bw-urwibutso-igeze-kuri-90

  • Rutsiro: Mu mezi arindwi, abangavu 140 batewe inda – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwagaragaje ko buhangayikishijwe n' iki kibazo cy'abangavu baterwa inda kuko abo bana basambanywa bahuriramo n'ingorane zitandukanye harimo no gutwara inda z'imburagihe.

    Ni mu gihe ababikoze bafatwa bakaburanishwa bahamwa n'icyaha bagafungwa, ariko hakaba n'abatoroka ubutabera umwana agasigara amara masa ategereje ubufasha.

    Ayinkamiye Emerance, Umuyobozi w'Akarere yavuze ko iki kibazo cyizwi ndetse kibahangayikishije nk'uko gihangayikishije Igihugu cyose muri rusange.

    Ati 'Iki kibazo kirazwi ndetse natwe ubwacu kiraduhangayikishije nk'uko Igihugu cyose gihangayitse. Abana barimo guterwa inda ku bwinshi, urebye muri uyu mwaka w'ingengo y'imari tumaze kubarura abarenga ho gato 140 basambanyijwe bakanaterwa inda, turimo kureba uko twakaza ingamba kuko usanga ahenshi hari amakimbirane yo mu miryango, ndetse mu bigo by'amashuri dukomeje ubukangurambaga.'

    Ayinkamiye yakomeje yihanangiriza abagabo bashyirwa mu majwi mu gusambanya aba bangavu,avuga ko uzafatwa azajya ahanwa bikomeye.

    Umuyobozi ushinzwe gahunda mu mpuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu, CLADHO Murwanashyaka Evariste yasabye ababyeyi gufata iki kibazo nk'ikibazo gikomeye aho kugifata nk'ikibazo gisanzwe.

    Ati 'Ababyeyi bakwiriye gufata iki kibazo cyo gusambanya abana nk'ikibazo gikomeye aho kukibona nk'ikibazo gisanzwe, bakarushaho kwegera abana, bakabaganiriza no kubaha impanuro cyane cyane zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, ndetse ababyeyi bakarushaho kuba ijisho ry'umwana.'

    Yakomeje asaba ubuyobozi bw'akarere ka Rutsiro kurushaho gukaza ubukangurambaga bugahera ku mudugudu, no gukurukirana abakora iki cyaha cyo gusambanya abana bagashyikirizwa ubutabera.

    Mu karere ka Rutsiro imibare y'Abangavu basambanywa bakanaterwa inda yiganje mu mirenge ya Mushonyi, Rusebeya, Boneza na Mushubati.

    Imibare itangwa na Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko imibare y'abangavu baterwa inda z'imburagihe igenda izamuka uko imyaka ishira.

    Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z'imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z'imburagihe bari 17,337, muri 2018, umubare w'abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y'abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y'ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.

    Ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba bugaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2020, Abangavu basaga 1,500 bari bamaze gusambanywa bakanaterwa inda.

    Mu karere ka Rutsiro, abangavu 140 batewe inda mu mezi arindwi ashize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-mu-mezi-arindwi-abangavu-140-batewe-inda

  • Rutsiro: Mu mezi arindwi, abangavu 140 batewe inda –

    Ubuyobozi bwagaragaje ko buhangayikishijwe n’ iki kibazo cy’abangavu baterwa inda kuko abo bana basambanywa bahuriramo n’ingorane zitandukanye harimo no gutwara inda z’imburagihe.

    Ni mu gihe ababikoze bafatwa bakaburanishwa bahamwa n’icyaha bagafungwa, ariko hakaba n’abatoroka ubutabera umwana agasigara amara masa ategereje ubufasha.

    Ayinkamiye Emerance, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko iki kibazo cyizwi ndetse kibahangayikishije nk’uko gihangayikishije Igihugu cyose muri rusange.

    Ati “Iki kibazo kirazwi ndetse natwe ubwacu kiraduhangayikishije nk’uko Igihugu cyose gihangayitse. Abana barimo guterwa inda ku bwinshi, urebye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari tumaze kubarura abarenga ho gato 140 basambanyijwe bakanaterwa inda, turimo kureba uko twakaza ingamba kuko usanga ahenshi hari amakimbirane yo mu miryango, ndetse mu bigo by’amashuri dukomeje ubukangurambaga.”

    Ayinkamiye yakomeje yihanangiriza abagabo bashyirwa mu majwi mu gusambanya aba bangavu,avuga ko uzafatwa azajya ahanwa bikomeye.

    Umuyobozi ushinzwe gahunda mu mpuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu, CLADHO Murwanashyaka Evariste yasabye ababyeyi gufata iki kibazo nk’ikibazo gikomeye aho kugifata nk’ikibazo gisanzwe.

    Ati “Ababyeyi bakwiriye gufata iki kibazo cyo gusambanya abana nk’ikibazo gikomeye aho kukibona nk’ikibazo gisanzwe, bakarushaho kwegera abana, bakabaganiriza no kubaha impanuro cyane cyane zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ndetse ababyeyi bakarushaho kuba ijisho ry’umwana.”

    Yakomeje asaba ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro kurushaho gukaza ubukangurambaga bugahera ku mudugudu, no gukurukirana abakora iki cyaha cyo gusambanya abana bagashyikirizwa ubutabera.

    Mu karere ka Rutsiro imibare y’Abangavu basambanywa bakanaterwa inda yiganje mu mirenge ya Mushonyi, Rusebeya, Boneza na Mushubati.

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare y’abangavu baterwa inda z’imburagihe igenda izamuka uko imyaka ishira.

    Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.

    Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bugaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2020, Abangavu basaga 1,500 bari bamaze gusambanywa bakanaterwa inda.

    Mu karere ka Rutsiro, abangavu 140 batewe inda mu mezi arindwi ashize

  • Nyabihu: Imibiri 12 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro –

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021 ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo, mu Karere ka Nyabihu mu Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mukamira mu Karere ka Nyabihu hashyinguwe imibiri 12 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi iheruka kuboneka mu Mirenge ya Mukamira, Jenda, Mulinga na Karago.

    Munyarugero Jean de Dieu wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo muri iki gikorwa yashimye abaje kubafata mu mugongo n’abagize ubutwari bwo gutanga amakuru yatumye iyi mibiri yashyinguwe iboneka.

    Yagize ati “Turashimira abaje kudufata mu mugongo muri ibi bihe bitoroshye. Turashimira n’abagize ubutwari bwo kuduha amakuru yatumye tubona iyi mibiri y’abacu, turibuka ku nshuro ya 27 ariko birabavaje kuba hari imibiri ikiri mu mirima y’abaturage. Turanenga cyane abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside badatanga amakuru n’abakigamije gukomeretsa abarokotse. Turasaba Akarere nk’uko katahwemye kutuba hafi ko na hano twibukira byibuze hasakarwa tukajya tuhahurira tutanyagirwa”.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyabihu, Juru Anastase yashimiye ingabo za RPF zabahaye ihumure zihagarika Jenoside, n’urubyiruko rukomeje kugaragaza ubutwari mu gushyira igitutu ku baba bazi aho iyi mibiri yajugunywe.

    Yagize ati “Turashima cyane urubyiruko rwo mu Murenge wa Mulinga ubutwari rwagaragaje kuko rwashyize igitutu ku bakuru baba bazi amakuru y’ahaba hakiri imibiri kandi byadufashije no kubona iyi itanu yavuyeyo”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko muri aka Karere habayemo igeragezwa rwa Jenoside na mbere hose anenga ababa badatanga amakuru kuko hari abantu bakuru babirebaga ariko bakaba badatanga ayo makuru ndetse ko hari n’abayatanga nabi bagamije kuyobya.

    Yagize ati “Muri aka Karere niho hageragerejwe Jenoside na mbere hose, turacyafite imibiri y’abishwe muri Jenoside itaraboneka kandi hari abantu bakuru babonye uko bishwe n’aho biciwe ariko bakaba badatanga amakuru ndetse hari n’abayatanga nabi bagamije kuyobya ibimenyentso, tuzakomeza kuba hafi abarokotse kandi ntituzemera ko abakora ibi bikorwa bibi bizakomeza kubaho muri aka Karere”.

    Imibiri 12 yashyinguwe mu cyubahiro harimo itanu yabonetse mu Murenge wa Mulinga, umwe wabonetse mu Murenge wa Karago, umwe mu Murenge wa Jenda n’indi itanu yabonetse mu Murenge wa Mukamira.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mukamira rwari ruruhukiyemo imibiri igera kuri 2190 hiyongeyeho iyi 12 yashyingiwe mu cyubahiro iba 2202 iharuhukiye.

    Imibiri 12 iherutse kuboneka niyo yashyinguwe mu cyubahiro

    Abarokotse Jenoside basabye ko abafite amakuru y’aho imibiri y’ababo yajugunywe bayatanga

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye

  • Nyabihu: Imibiri 12 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021 ubwo hasozwaga icyumweru cy'icyunamo, mu Karere ka Nyabihu mu Rwibutso rw'Abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mukamira mu Karere ka Nyabihu hashyinguwe imibiri 12 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi iheruka kuboneka mu Mirenge ya Mukamira, Jenda, Mulinga na Karago.

    Munyarugero Jean de Dieu wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo muri iki gikorwa yashimye abaje kubafata mu mugongo n'abagize ubutwari bwo gutanga amakuru yatumye iyi mibiri yashyinguwe iboneka.

    Yagize ati “Turashimira abaje kudufata mu mugongo muri ibi bihe bitoroshye. Turashimira n'abagize ubutwari bwo kuduha amakuru yatumye tubona iyi mibiri y'abacu, turibuka ku nshuro ya 27 ariko birabavaje kuba hari imibiri ikiri mu mirima y'abaturage. Turanenga cyane abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside badatanga amakuru n'abakigamije gukomeretsa abarokotse. Turasaba Akarere nk'uko katahwemye kutuba hafi ko na hano twibukira byibuze hasakarwa tukajya tuhahurira tutanyagirwa”.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyabihu, Juru Anastase yashimiye ingabo za RPF zabahaye ihumure zihagarika Jenoside, n'urubyiruko rukomeje kugaragaza ubutwari mu gushyira igitutu ku baba bazi aho iyi mibiri yajugunywe.

    Yagize ati “Turashima cyane urubyiruko rwo mu Murenge wa Mulinga ubutwari rwagaragaje kuko rwashyize igitutu ku bakuru baba bazi amakuru y'ahaba hakiri imibiri kandi byadufashije no kubona iyi itanu yavuyeyo”.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko muri aka Karere habayemo igeragezwa rwa Jenoside na mbere hose anenga ababa badatanga amakuru kuko hari abantu bakuru babirebaga ariko bakaba badatanga ayo makuru ndetse ko hari n'abayatanga nabi bagamije kuyobya.

    Yagize ati “Muri aka Karere niho hageragerejwe Jenoside na mbere hose, turacyafite imibiri y'abishwe muri Jenoside itaraboneka kandi hari abantu bakuru babonye uko bishwe n'aho biciwe ariko bakaba badatanga amakuru ndetse hari n'abayatanga nabi bagamije kuyobya ibimenyentso, tuzakomeza kuba hafi abarokotse kandi ntituzemera ko abakora ibi bikorwa bibi bizakomeza kubaho muri aka Karere”.

    Imibiri 12 yashyinguwe mu cyubahiro harimo itanu yabonetse mu Murenge wa Mulinga, umwe wabonetse mu Murenge wa Karago, umwe mu Murenge wa Jenda n'indi itanu yabonetse mu Murenge wa Mukamira.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mukamira rwari ruruhukiyemo imibiri igera kuri 2190 hiyongeyeho iyi 12 yashyingiwe mu cyubahiro iba 2202 iharuhukiye.

    Imibiri 12 iherutse kuboneka niyo yashyinguwe mu cyubahiro

    Abarokotse Jenoside basabye ko abafite amakuru y’aho imibiri y’ababo yajugunywe bayatanga

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-imibiri-12-y-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-yashyinguwe-mu

  • Urwibutso ku batutsi barokowe n'Inkotanyi mu Gatsata – #rwanda #RwOT

    Tariki 12 Mata 1994 abatuye mu Murenge wa Gatsata barayibuka cyane kuko aribwo Interahamwe ziraye mu Batutsi zikabica nubwo nyuma ingabo za FPR Inkotanyi zaje kurokora abari bagihumeka.

    Umutoni Nadine, ni umwe mu barokokeye Jenoside i Karuruma. Yavuze ko kuva tariki ya 7 kugeza tariki 12 Mata 1994 aribwo abatutsi benshi bishwe mbere y'uko Inkotanyi zitangira kubarokora.

    Ubwo Inkotanyi zabarokoraga, icyo gihe yari afite imyaka 12. Yibuka ko zabasanze mu nzu bikingiranyemo.

    Ati ' Badusanze ahantu twari twikingiranye ku nzu y'Interahamwe ikomeye cyane. Barakomanze babura ubakingurira kuko twese twari twagize ubwoba. Binjiyemo basanga bitandukanye n'uko babitekerezaga kuko Interahamwe zari zamaze gusohoka, basanga abasigayemo ari abari bahahungiye, baraduhumuriza, bagenda bazanayo n'abandi benshi nyuma baza kutujyana i Byumba ariko abari bafite imbaraga bagiye n'amaguru.'

    Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gatsata, Ngarambe Christian , yabwiye IGIHE ko ako gace gafite umwihariko kuko Interahamwe z'Umujyi wa Kigali ariho zahemberwaga mu ruganda rwakoraga ibiringiti rwa Rwantexo, ibyo bigatuma umugambi wa Jenoside ari naho ucurirwa.

    Yavuze ko ubusanzwe mbere hitwaga Komine Rouge kuko hari Abatusi benshi bishwe.

    Yavuze ko ku kiraro cya Gatsata ari hamwe mu hiciwe abatutsi benshi kuko babatangiraga bashakaga guhungira kuri Ste Famille.

    Ati 'Ku kiraro cya Gatsata habayeho Jenoside, abantu bavaga mu Murenge wa Jali , na Jabana bashakaga kujya Sainte Famille niho hari bariyeri ebyiri zabakumiraga kuko hapfuye abantu benshi cyane. Ubu ntituzi ahantu bari, niba barabashyize muri Nyabarongo.'

    Ngarambe yavuze ko nubwo imiryango yabo yishwe urw'agashinyaguro, ubu bishimira ko Inkotanyi zabarokoye mu gihe byari bigoye bakaba batekanye.

    Kugeza ubu Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Murenge wa Gatsata bashyinguye ku rwibutso ruri muri uwo murenge barenga 550. Ni mu gihe abandi baguye muri uyu murenge bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali, Jali na Mvuzo.

    Abarokokeye mu Gatsata bashima ingabo z’Inkotanyi zahagobotse Interahamwe zigiye kubamara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwibutso-ku-batutsi-barokowe-n-inkotanyi-mu-gatsata-ubwo-interahamwe-zari

  • Nta nkomoko ye azi! Agahinda ka Uwamahoro waburanye n'umuryango we muri Jenoside ubuzima bukamusharira – #rwanda #RwOT

    Ni umukobwa uzi kuganira kandi akagira urugwiro, n'ubwo agendana igikomere cyo kutamenya ababyeyi be, kuko ubwa nyuma abaheruka ari mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuva icyo gihe kugera ubu, isura ya Uwamahoro irasuhererwa buri uko atekereje ko benshi mu bantu bamukikije bashobora kuba ari ababyeyi be, cyangwa se abandi bavukana nawe.

    Ijoro n'amanywa ahora abunza umutima, yibaza niba abo mu muryango we bariho cyangwa barapfuye, bikamutera agahinda ko kutagira uwo atura ibibazo, uwo aririra ndetse n'uwo yakwita umuvandimwe wamuba hafi, akareka kuba nyakamwe atanazi niba umuryango we ukiriho cyangwa warapfuye.

    Agahinda ko kutamenya inkomoko ye

    Uwamahoro yakuze yumva yitwa Kankindi, ariko aza kumenya ko atari izina yahawe n'ababyeyi be, ahitamo kwiyita Uwamahoro Rosine.

    Avuga ko ubwa nyuma aherukana n'ababyeyi be yari afite imyaka iri hagati ya itatu n'itanu, bari muri stade ya Kicukiro, ari naho baburaniye.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yasobanuye uko byagenze.

    Yagize ati 'Nibuka ko Mama yitwaga Francine, papa akitwa François, murumuna wanjye yitwaga Mugwaneza naho basaza banjye umwe yitwaga Byuma undi Kiringi, hari n'umukozi watureraga witwaga Sibomana.'

    'Abo nibo twari turi kumwe aho muri Eto Kicukiro, nyuma haje igitero, abantu baricwa abandi bariruka turatatana, nibwo mperuka umuryango wanjye. Nakomeje kubashaka ariko sinagira n'umwe mbona.'
    Yakomeje avuga ko muri uko gusigara ari wenyine, yaje gushakisha uko yabona umuntu azi, ariko ntamubone nyuma akaza gufata umuntu wari mu bicanyi, aramujyana.

    Ati 'Abantu bose nabonaga baryamye hasi kubera ubwana nkagira ngo barasinziriye. Naje kubona umuntu wari ufite ikintu cy'igiti ariko naje kumenya ko ari imbunda nyuma, namwiziritseho turajyana akajya ansiga mu nzu ye akagenda'.

    Yakomeje agira ati 'Rimwe naje kugenda mbona abantu benshi bari kwiruka nanjye mbirukamo, tugeze ahantu turasinzira, kuko ntari mfite uwo turi kumwe naje gutorwa n'undi mubyeyi aza kunjyana muri Congo.'

    Uwamahoro yashaririwe n'ubuzima nyuma Jenoside, azenguruka mu miryango 14

    Muri cya gihiri, Uwamahoro yajyanye nacyo, akajya ahererekanywa n'imiryango ndetse n'abantu batandukanye, kugera ubwo agarutse mu Rwanda akisanga i Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

    Kuva icyo gihe, ubuzima bwarushijeho gusharira Uwamahoro, atangira kuzengurutswa mu miryango y'abaturanyi ayibamo igihe runaka, ariko bamwe bakamwima icumbi, abandi bakamuhohotera kugera igihe yibwirije akahava.

    Ibi byabaye Uwamahoro afite imyaka irindwi kugera ejo bundi akuze, agatangira kwiga kwitunga.

    Yagize ati 'Kuva nkiri muto nagiye mpura n'ibibazo bitandukanye by'ubuzima, nkaba mu miryango ikankoresha imirimo y'imvune, yego hari abangiriye neza nko kumpa aho kurara, byari ibintu byiza ariko ubuzima ntibwagiye bugenda neza.'

    Kutagira umuryango byamubujije amahirwe yo kwiga

    Mu myaka itarenze 22, Uwamahoro yabaye mu miryango 14, ibi byatumye atabasha kubona uburyo yiga, kuko yahoraga yimurwa, atotezwa kandi atanishyurirwa amafaranga y'ishuri, bituma ava mu ishuri kandi yararikundaga.

    Ati 'Ahantu henshi nagiye mba banyangiraga ko nakundaga ishuri bakabona batazandihira, bakagenda banyirukana cyangwa bakarinkuramo kandi nararikundaga cyane.'

    Abandi bamuzanaga mu rugo kugira ngo akore nk'umukozi ariko utazishyurwa, ku buryo iyo yashakaga kujya kwiga, bahitagamo kumwirukana kuko icyo babaga bamushakaho cyabaga kitakigezweho.

    Kuba atazi inkomoko ye byatumye atabasha kubona amahirwe yo gufashwa n'ikigega gifasha abacitse ku icumi, FARG, kuko bisaba ubuhamya bw'abantu bakuzi kandi akaba atazwi.

    Uwamahoro wagarukiye mu wa kane w'amashuri yisumbuye kubera kubura ubushobozi, yavuze ko umuryango wari waramwemereye kumurihira waje kumwirukana inzozi zo kuminuza zikarangirira aho.

    Ati 'Sinagize amahirwe yo kurihirwa na FARG kubera ko hasabwa icyemezo cy'aho warokokeye kandi nkaba nta bantu banzi bantangira ubuhamya, abantu bandihiraga baje kunkura mu ishuri ubwo kwiga kwanjye guhagarira aho.'

    Nyuma yo kubura amahirwe yo kwiga, yakomeje kugerageza ubuzima ajya mu bucuruzi buciritse biza kwanga, aza kujya kwiga umwuga mu bijyanye no gukora isuku no kurera abana ndetse anakora akazi kajyanye na byo, gusa kubera ibibazo by'uburwayi yahoranaga, yaje guhagarikwa muri ako kazi.
    Ubuzima ntibworoshye ariko afite icyizere cyo kubaho

    Kuva mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwamahoro yahuye n'ubuzima butigeze bworoha, bwaranzwe n'amarira n'agahinda, kuko atagiraga aho arara, akarazwa mu bihuru ndetse adafite icyizere cy'ejo hazaza.

    Nubwo bitari byoroshye, avuga ko afite icyizere cyo kubaho, kuko agerageza kwakira amateka ye n'ubuzima abayemo, ndetse ubu ntagikomangira abantu ngo bamuhe icumbi, kuko atunzwe no kuba agent wa MTN Rwanda.

    Avuga ko kimwe mu bimushimishije kuri ubu, ari uko afite aho amaze kwigeza, akaba abasha kwitunga ndetse no kwicumbikira atakigira uwo asaba.

    Ati 'Ubuzima ntibwanyoroheye, ariko ubu nibura nishimiye ko mbasha kwitunga mu kazi nkora nkaba mbasha kwiyishyurira inzu, ubu ntabwo nakirukanwa nk'uko byari bimeze mbere, ni cyo kintu cyo kwishimira.'

    Uwamahoro yavuze ko afite inzozi zo kuzamenya amakuru y'umuryango we, n'iyo waba warapfuye kuko yakumva aruhutse mu mutima. Mu gihe yasanga ari bazima, bikaba byaba ari amahirwe akomeye.

    Yagize ati “Mbonye umuryango wanjye byaba ari ibitangaza, nta kintu cyiza ko kugira abantu wita abawe, byaba ari ibintu bitangaje kuko mu buzima bwanjye bwose, ntawe ngira nita umuvandimwe, kandi ndabizi ko nabigize. Nongeye kubabona ari bazima nashima Imana cyane”.

    Yavuze ko yageregeje kujya ku ivuko agahura n'abasaza bahari, ariko agasanga batamuzi, agahera aha asaba ko uwamumenya wese yamwegera kugira ngo amuhuze n'umuryango we.

    Yavuze kandi ko afite ikibanza yahawe, akaba ari kugerageza kucyubaka n'ubwo bigoye, ahera anasaba ko aramutse abonye ubufasha, byamushimisha.

    Yagize ati 'Hari ikibanza bampaye cyera mu bana b'ipfumbyi kiri i Bumbogo, ariko nza kubura ubushobozi bwo kucyubaka, nasabaga ko inzego zubakira abandi zazamfasha nanjye nkubakirwa.'

    Habaye hari uwo mu muryango wa Uwamahoro wumvise amuzi ashobora kumuhamagara kuri 0789248733.

    Uwamahoro atunzwe no kuba umu—agent wa MTN Rwanda, akishimira ko byamuhinduriye ubuzima

    Uwamahoro ararangisha umuryango we yabuze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-nkomoko-ye-azi-agahinda-ka-uwamahoro-waburanye-n-umuryango-we-muri-jenoside