Category: Uncategorized

  • Urwibutso ku batutsi barokowe n'Inkotanyi mu Gatsata – #rwanda #RwOT

    Tariki 12 Mata 1994 abatuye mu Murenge wa Gatsata barayibuka cyane kuko aribwo Interahamwe ziraye mu Batutsi zikabica nubwo nyuma ingabo za FPR Inkotanyi zaje kurokora abari bagihumeka.

    Umutoni Denise, ni umwe mu barokokeye Jenoside i Karuruma. Yavuze ko kuva tariki ya 7 kugeza tariki 12 Mata 1994 aribwo abatutsi benshi bishwe mbere y'uko Inkotanyi zitangira kubarokora.

    Ubwo Inkotanyi zabarokoraga, icyo gihe yari afite imyaka 12. Yibuka ko zabasanze mu nzu bikingiranyemo.

    Ati ' Badusanze ahantu twari twikingiranye ku nzu y'Interahamwe ikomeye cyane. Barakomanze babura ubakingurira kuko twese twari twagize ubwoba. Binjiyemo basanga bitandukanye n'uko babitekerezaga kuko Interahamwe zari zamaze gusohoka, basanga abasigayemo ari abari bahahungiye, baraduhumuriza, bagenda bazanayo n'abandi benshi nyuma baza kutujyana i Byumba ariko abari bafite imbaraga bagiye n'amaguru.'

    Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gatsata, Ngarambe Christian , yabwiye IGIHE ko ako gace gafite umwihariko kuko Interahamwe z'Umujyi wa Kigali ariho zahemberwaga mu ruganda rwakoraga ibiringiti rwa Rwantexo, ibyo bigatuma umugambi wa Jenoside ari naho ucurirwa.

    Yavuze ko ubusanzwe mbere hitwaga Komine Rouge kuko hari Abatusi benshi bishwe.

    Yavuze ko ku kiraro cya Gatsata ari hamwe mu hiciwe abatutsi benshi kuko babatangiraga bashakaga guhungira kuri Ste Famille.

    Ati 'Ku kiraro cya Gatsata habayeho Jenoside, abantu bavaga mu Murenge wa Jali , na Jabana bashakaga kujya Sainte Famille niho hari bariyeri ebyiri zabakumiraga kuko hapfuye abantu benshi cyane. Ubu ntituzi ahantu bari, niba barabashyize muri Nyabarongo.'

    Ngarambe yavuze ko nubwo imiryango yabo yishwe urw'agashinyaguro, ubu bishimira ko Inkotanyi zabarokoye mu gihe byari bigoye bakaba batekanye.

    Kugeza ubu Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Murenge wa Gatsata bashyinguye ku rwibutso ruri muri uwo murenge barenga 550. Ni mu gihe abandi baguye muri uyu murenge bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali, Jali na Mvuzo.

    Abarokokeye mu Gatsata bashima ingabo z’Inkotanyi zahagobotse Interahamwe zigiye kubamara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwibutso-ku-batutsi-barokowe-n-inkotanyi-mu-gatsata

  • Umuhanzi Big Dom yavuze ku nzira y'umusaraba yanyuzemo igihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi #rwanda #RwOT

    Big Dom ni umuhanzi Nyarwanda usigaye atuye mu Bufaransa. Mu 1990 we n'umuryango we bari batuye i Nyamirambo akaba yarigaga ku Ntwari ikigo cyari cyegeranye n'iwabo. Muri aka gace yari ahafite inshuti nyinshi kuko yakuze azi kubana n'urungano. Mu kugaruka ku bugome ndengakamere bwakorewe Abatutsi, yahereye ku byamubayeho mu 1990 agaragaza ko kwanga Abatutsi byigishijwe no mu mashuri.

    Yagize ati 'Muri 1990 nigaga mu wa kane twari dufite igitabo batwigishirizagamo kitwaga uburere mboneragihugu. Iri somo ryatangiraga saa 3:00 umwarimu yabaga ahagaze imbere afite icyo gitabo. Ndacyibuka cyabaga cyanditseho uburere mboneragihugu akatwigisha ibintu byo kuvuga ngo habayeho umuntu witwaga Kanjogera akajya gutera abahungu inkota mu nda ngo akabahagurukiraho ibintu by'abahutu n'abatutsi'.


    Big Dom ku nshuro ya mbere yatanze ubuhamya yari amaranye imyaka myinshi

    Yakomeje agaragaza uko bigishwaga ukuntu abatutsi ngo bari abantu batari beza n'ibindi byinshi bijyane no kubasebya.

    Ati' Rimwe haje kuza umwana mushya ku ishuri witwaga Grace niba ariho azambabarire kuko navuze ko mvuga ibyo nabayemo kandi nabonye n'amaso yanjye. Yari avuye ku rindi shuri ryari rimeze nk'iry'aba Boss ryo mu Rugunga, noneho aza mu ishuri ryacu mu wa kane. Yari umukobwa mwiza uhumura, iwabo bamusigaga utuntu tw'utuvuta, mwarimu ahita amwicaza iruhande rwanjye neza”.

    Yakomeje avuga ko ku gihande cyo hirya hicaraga undi mwana w'umuhungu witwaga Andereya iwabo bakaba bari baraje bavuye i Burundi nk'impunzi. Aba ngo bari bazi ibintu by'ubwoko kuko bari baravuye iwabo ari byo bahunga. Ngo kubera ukuntu uyu Grace yari mwiza, Big Dom ngo yashatse kumutereta maze amwandikira akabaruwa agira ati ''Ndagukunda nk'uko agafi gakunda amazi'. Ku munsi wa kabiri aranyandikira ngo mbese ibyo bintu umbwiye ni ibiki'.

    Andereya wari waravuye i Burundi ngo yumvaga yakubita ishuri ryose. Ibi ngo byamuhaye kumva ko ariwe uzatereka wa mwana mushya wari mwiza ariko nyamukobwa ntiyamukunda ahubwo yikundira Big Dom ku buryo ngo Andereya rimwe bari mu masaha yo gukina yamubwiye ko aramuvuna nibasubira mu ishuri kandi ngo byose yari yabibonye ko ari kumwandikira mbese yatangiye gutereta wa mukobwa.

    Nyuma yaho ku munsi ukurikira ngo bagiye gukina muri ya masaha yo n'ubundi azanzwe yo gukina, noneho batangira gukina baririmba ka karirimbo k'abana aho bakora uruziga ari benshi noneho bakaririmba bagira bati 'gatanu, gatandatu, icyenda, cumi na rimwe, tubwire uwo ukunda natwe tumukunde, n'ibindi. [icyo gihe uri hagati ahita avuga uwo akunda hanyuma uwo avuze nawe akavuga undi bigakomeza gutyo].

    Yakomeje avuga uko byagenze batangiye gukina aka gakino ati 'Twayikiniraga mu kiziga noneho umukobwa witwa Zainabo atora Andereya noneho Andereya ahita atora Grace kuko uwajyagamo yatoraga uwo akunda, Grace aririmbye arambwira ngo nkunda Dominic ni we wantwaye umutima'.

    Yavuze ko ubu buhamya buzafasha urubyiruko n'abazamukomokaho kumenya amateka

    Muri ubu buhamya bwe burebure yakomereje ku bihe byamubabaje atazibagirwa ubwo yabonaga ubwicanyi bukomeye muri Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Tariki 8 ngo abajandarume 4 babaga muri burigade ya Nyamirambo imbere yo ku Ntwari barasohotse baza mu gace kwa Big Dom bari batuyemo bagenda binjira mu ngo bavuga ko bashaka inyenzi icyakora ngo ntibica abantu.

    Ku mugoroba w'uwo munsi ngo haje abantu bameze nk'abakozi atazi aho bavuye maze bajya ku mugabo witwa Sheikh Abdulkhalim Harerimana wigeze kuba Minisitiri, inzu ye barayisenya yose ngo habagamo undi mugabo nawe wigeze kuba Perefe. Icyo gihe ngo bishe abantu ku mugabo witwaga Rusimbi nawe wari utuye muri ako gace.

    Kuva icyo gihe ngo byatangiye gukomera ku munsi wakurikiyeho wa gatatu ba bajandarume baragaruka bafata abantu bo kwa Karema n'abandi benshi bababwiraga b'abagabo bababwira ko abasigara baraba ari Inyenzi. Yakomeje avuga uko byagenze bazanye abo bakusanyije iwabo; Yagize ati

    'Bari benshi ariko nkabona harimo abo nzi. Harimo abajandarume bane noneho baravuga ngo hano hari Inyenzi bahita basohora umusaza witwaga Polikarupe bamukubita ikibuno cy'imbunda yikubita hasi, basohora Mama mudogo, basohora Karori basohora Didier babicaza hasi barabakubita'.

    Abaturage bari aho hafi ngo batangiye kubasabira imbabazi hanyuma wa musaza witwa Polikarupe asaba imbabazi ngo ntibabice ababwira ko ari bubahe amafaranga n'isaha yo mu bwoko bwa Radu yarikoze muri zahabu.

    Icyakora ngo ako kanya haje abantu bane bari abasiramu baje bafite imbunda bari barimo uwitwa Mugabo, Andre, Sudi, n'undi umwe birukana abajandarume bashaka no kurwana nabo kuko ngo ari bo bakurikiranaga umutekano wo muri ako gace. We ngo yahise yinjira muri ba bandi bazanye n'abajandarume ahagarara kuri robine ntibabimenya.”

    Ku munsi wakurikiyeho baragarutse ari abajandarume 3 binjira mu cyumba bafata ku ngufu Nyina wabo bose bamaze gukora ayo mahano barasohoka bafata mukuru we na wa musaza witwaga Polikarupe barabamanukana basa n'ababajyana ku muhanda mu kumanuka ngo Big Dom yarabakurikiye ngo arebe aho babajyana.

    Yavuze uko yatangiye kwangwa akiga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza bakamwita izina bagendeye ku zuru rikamukurikirana

    Bigiye imbere gato ngo wa musaza yabaye nk'uwisigaza inyuma bamukubita umugeri aragwa mukuru wa Big Dom bari bashoreye hamwe n'uwitwa Didie wari wahungiye iwabo ashaka kwiruka baramufata, abonye umugabo witwa Sebucocero wari mu ishyaka rya EMERENIDE ngo yamusabye kumuvugira kuko yari asanzwe amuzi undi nawe avuga ko amuzi icyakora yongeraho ko atazi ibye!

    Bigeye imbere gato ngo umujandrume yakubise wa mukuru we imbunda aragwa amurasa amasasu menshi y'urufaya aramwica. Uyu mujandarume ngo arebye inyuma abona Big Dom kuko yari yamubonye mu rugo yari yamumenye aramubwira ngo hagarara arahagarara. Yakomeje avuga uko yarusimbutse ati 'Umugabo witwa Banana sinshobora kubyibagirwa niba akinabaho Imana izamuhe amahoro n'imugisha”.

    “Yitwaga ngo Banana Bridje yari afite ikiraro kera bamwitaga umupfumu yahise amfata anshyira inyuma ye aravuga ngo wamuretse uwo mwana'. Umujandarume ngo yaravuze ngo kampe nkice ngo yambonye nica mukuru we ngo kandi bakuru be bakaba Inyenzi. Uyu mugabo Banana ngo yakomeje mukuhisha inyuma ye no kumusabira imbabazi, wa mujandarume ngo aragenda ariko avuga ko ari hahandi azongera akamwica.

    Ubuhamya bwe bukubiyemo byinshi birimo n'uko bagiye bica abandi bavandimwe be.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-big-dam-yavuze-ku-nzira-y-umusaraba-yanyuzemo-igihe-cya-jenoside

  • Minisitiri Bamporiki yagarutse ku isano muzi Abanyarwanda bafitanye itagakwiriye gutuma bicana – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021 ubwo hibukwaga abari abayobozi mu bice byahujwe bigakora Intara y'Iburasirazuba birimo Perefegiture za Byumba, Kigali- Ngali na Kibungo ndetse na Su-Perefegiture za Rwamagana, Rusumo na Kanazi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Kuri ubu hamaze kubarurwa abari abakozi b'izi Perefegiture 19 barimo n'uwari Perefe wa Kibungo, Ruzindana Godfroid, wicanwe n'abana be 11 ndetse n'abandi bakozi batandukanye.

    Mu kiganiro Minisitiri Bamporiki yahaye abitabiriye uyu muhango yise 'Isano Muzi' yagarutse ku isano abanyarwanda bafitanye n'uburyo bari babanye mbere y'umwaduko w'abazungu, yavuze ko mbere abanyarwanda bagiraga amoko menshi ariko abazungu baza kuyahinduramo amoko y'Abahutu n'Abatutsi ari nayo yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Minisitiri Bamporiki yavuze ko ufashe buri munyarwanda akagenda asubira kwa se, se na we agasubira kwa sekuru bishobora kugera ku gisekuru cya cumi abanyarwanda benshi barimo abiyitaga abahutu n'abiyitaga abatutsi bahuje isano.

    Yavuze ko iyo ibyo buri wese amaze kubimenya bihita bigaragaza ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi abenshi bikoze mu nda abandi bakihekura ngo kuko bicaga abo bahuje isano.

    Minisitiri Bamporiki yasabye abayobozi batandukanye kwigisha abakiri bato kubana nk'abafitanye isano bakirinda kubacamo ibice ahubwo bakabigisha gukunda u Rwanda no gushyira hamwe bagamije kuruteza imbere.

    Ati 'Isano muzi mureke tuyitinyuke turerere abana bacu nk'abafitanye isano nibwo tuzubaka u Rwanda ruzaramba igihe kirekire.'

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , avuga ko kubibuka kwiza ari ukwiyubaka no gukora neza inshingano buri muntu wese afite.

    Gasana yakomeje yihanganisha buri umwe wese wabuze abe muri Jenoside yakorewe abatutsi avuga ko 'nubwo twabuze abacu ariko dufite u Rwanda, dufite igihugu kitavangura, gitanga amahirwe angana ku bantu bose, igihugu gifite politiki nziza y'iterambere. Igihugu gifite ubutabera bwunga.'

    Bucyeye Ignatienne wavuze mu izina ry'imiryango y'abakoreraga Perefegiture na za superefegiture zahujwe, yavuze ko abacitse ku icumu bo muri iyi miryango bateye intambwe mu kwiyubaka, barenze ibikomere bitandukanye ngo kuri ubu bari mu nzira y'iterambere.

    Yagize ati 'Turashimira ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba kuko kuba harubatswe urwibutso rwanditseho amazina y'abacu, biratunezeza cyane, iyo turebye uko imiryango y'abarokotse muri iyi miryango borojwe inka za kijyambere ni ibintu duha agaciro cyane.'

    Yashimiye kandi abandi bantu batahigwaga bemeye kwitandukanya n'abicanyi bagahisha abahigwaga, yatanze urugero ko ubwo umugabo we yamaraga kwicwa abana be hari umuntu wabahishe kugeza Jenoside irangiye.

    Bucyeye yasabye ubuyobozi bw'Intara kubafasha gukomeza gushakisha imiryango icyenda yaburiwe irengero mu miryango 19 imaze kumenyekana, anabasaba gushakisha abandi bantu bari abakozi b'izi perefegiture na superefegiture zahujwe.

    Minisitiri Bamporiki yasabye abayobozi kwigisha abakiri bato uburyo bakurira mu kubana neza

    Guverineri Gasana Emmanuel yibukije abafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko bafite igihugu kibakunda kandi kibitayeho

    CP Emmanuel Hatari yunamiye abari abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ku isano muzi ihuza abanyarwanda bose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bamporiki-yagarutse-ku-isano-muzi-abanyarwanda-bafitanye

  • Kamonyi-Ruyenzi: Inzu y'umuturage yafashwe n'inkongi y'umuriro irakongoka(amafoto) #rwanda #RwOT

    Inzu iri ku muhanda mu isantere ya Ruyenzi, hepfo gato ya sitasiyo ya Esanse mu Mudugudu wa Rugazi, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda yafashwe n'inkongi y'umuriro ahagana ku i saa cyenda n'iminota morongo itatu( 15h30) irakongoka.

    Iyi nzu yahiye ni iy'umuturage witwa Nyandwi Venuste, iri ku muhanda neza wa Kaburimbo usa n'umanuka ugana ahazwi nka Bishyenyi. Ni muri metero nka mirongo ine uvuye kuri sitasiyo ya Esanse(Essence) ihari.

    Byatangiye abaturage birwanaho mu kuzimya.

    Bamwe mubari bahari igihe inkongi y'umuriro yadukiraga iyi nzu, bavuga ko umuriro wahereye mu cyumba hejuru ahari Fizibule z'umuriro. Ni mu cyumba cyari kiryamyemo umwana ariko yahungishijwe rugukubita.

    Aha ni icyumba n'igitanda umwana yari aryamyemo.

    Ibyari muri iyi nzu byahiye birakongoka, ku bw'amahirwe nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo agire ikibazo icyo aricyo cyose muri iyi nkongi, yaba abari mu rugo ndetse na Nyiri urugo wahageze nyuma bahamya ko yatewe n'umuriro( Electricity).

    Inkongi icyaduka, abari mu rugo bahuruje, inzego z'ibanze ndetse n'abaturage batangira kwirwanaho, ariko kubera ibikoresho bidahagije bakoreshaga mu kuzana amazi ngo bazimye ntacyo bafashije cyane kugeza ubwo imodoka kabuhariwe ya Polisi mu kuzimya inkongi yaje ikabafasha, bahashya umuriro wari wigize akaraha kajyahe.

    Insinga aho ziva zerekeza mu cyuma ahari fizibule niho umuriro bivugwa ko wahereye.

    Mu ruganiriro/Salon ntacyasigaye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-ruyenzi-inzu-yumuturage-yafashwe-ninkongi-yumuriro-irakongokaamafoto/

  • Minisitiri Bamporiki yagarutse ku isano muzi Abanyarwanda bafitanye itagakwiriye gutuma bicana –

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021 ubwo hibukwaga abari abayobozi mu bice byahujwe bigakora Intara y’Iburasirazuba birimo Perefegiture za Byumba, Kigali- Ngali na Kibungo ndetse na Su-Perefegiture za Rwamagana, Rusumo na Kanazi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Kuri ubu hamaze kubarurwa abari abakozi b’izi Perefegiture 19 barimo n’uwari Perefe wa Kibungo, Ruzindana Godfroid, wicanwe n’abana be 11 ndetse n’abandi bakozi batandukanye.

    Mu kiganiro Minisitiri Bamporiki yahaye abitabiriye uyu muhango yise ‘Isano Muzi’ yagarutse ku isano abanyarwanda bafitanye n’uburyo bari babanye mbere y’umwaduko w’abazungu, yavuze ko mbere abanyarwanda bagiraga amoko menshi ariko abazungu baza kuyahinduramo amoko y’Abahutu n’Abatutsi ari nayo yagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Minisitiri Bamporiki yavuze ko ufashe buri munyarwanda akagenda asubira kwa se, se na we agasubira kwa sekuru bishobora kugera ku gisekuru cya cumi abanyarwanda benshi barimo abiyitaga abahutu n’abiyitaga abatutsi bahuje isano.

    Yavuze ko iyo ibyo buri wese amaze kubimenya bihita bigaragaza ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi abenshi bikoze mu nda abandi bakihekura ngo kuko bicaga abo bahuje isano.

    Minisitiri Bamporiki yasabye abayobozi batandukanye kwigisha abakiri bato kubana nk’abafitanye isano bakirinda kubacamo ibice ahubwo bakabigisha gukunda u Rwanda no gushyira hamwe bagamije kuruteza imbere.

    Ati “Isano muzi mureke tuyitinyuke turerere abana bacu nk’abafitanye isano nibwo tuzubaka u Rwanda ruzaramba igihe kirekire.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , avuga ko kubibuka kwiza ari ukwiyubaka no gukora neza inshingano buri muntu wese afite.

    Gasana yakomeje yihanganisha buri umwe wese wabuze abe muri Jenoside yakorewe abatutsi avuga ko “nubwo twabuze abacu ariko dufite u Rwanda, dufite igihugu kitavangura, gitanga amahirwe angana ku bantu bose, igihugu gifite politiki nziza y’iterambere. Igihugu gifite ubutabera bwunga.”

    Bucyeye Ignatienne wavuze mu izina ry’imiryango y’abakoreraga Perefegiture na za superefegiture zahujwe, yavuze ko abacitse ku icumu bo muri iyi miryango bateye intambwe mu kwiyubaka, barenze ibikomere bitandukanye ngo kuri ubu bari mu nzira y’iterambere.

    Yagize ati “Turashimira ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kuko kuba harubatswe urwibutso rwanditseho amazina y’abacu, biratunezeza cyane, iyo turebye uko imiryango y’abarokotse muri iyi miryango borojwe inka za kijyambere ni ibintu duha agaciro cyane.”

    Yashimiye kandi abandi bantu batahigwaga bemeye kwitandukanya n’abicanyi bagahisha abahigwaga, yatanze urugero ko ubwo umugabo we yamaraga kwicwa abana be hari umuntu wabahishe kugeza Jenoside irangiye.

    Bucyeye yasabye ubuyobozi bw’Intara kubafasha gukomeza gushakisha imiryango icyenda yaburiwe irengero mu miryango 19 imaze kumenyekana, anabasaba gushakisha abandi bantu bari abakozi b’izi perefegiture na superefegiture zahujwe.

    Minisitiri Bamporiki yasabye abayobozi kwigisha abakiri bato uburyo bakurira mu kubana neza

    Guverineri Gasana Emmanuel yibukije abafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko bafite igihugu kibakunda kandi kibitayeho

    CP Emmanuel Hatari yunamiye abari abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ku isano muzi ihuza abanyarwanda bose

  • RIB yerekanye abantu 12 barimo umugore bakurikiranyweho ibyaha birimo kwinjiza intwaro mu gihugu #rwanda #RwOT

    Aba bantu berekanywe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, aho bafungiye kuri station ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi.

    Uru tweho rugira ruti 'abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n’ubwicanyi.'

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko 'ibi byaha iteka babikoraga bambaye imyenda ya gisirikare ndetse bitwaje n’imbunda biyita abashinzwe umutekano mu rwego rwo kujijisha.'

    Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi aba bantu mu gihe gito gishize, yari yatangaje ko ibikorwa bakoze, byahitanye umuturage wo mu Murenge wa Mururu ndetse bakiba n’amafaranga mu Murenge wa Kamembe.

    Uyu munsi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwtangaje rwirihanganisha 'abantu babuze ababo ndetse n’abagizweho ingaruka n’ubu bugizi bwa nabi.'

    Ubutumwa bw’uru rwego busoza bugira buti 'RIB iributsa na none ko guhangabanya umutekano w’abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, igasaba abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera, inashimira abaturage batanze amakuru kugirango abakekwa bafatwe.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yerekanye-abantu-12-barimo-umugore-bakurikiranyweho-ibyaha-birimo-kwinjiza-intwaro-mu-gihugu

  • #Kwibuka 27:Ubuhamya bukomeye bwa Uwamahoro uterwa agahinda no kuba atazi inkomoko ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwamahoro Rosine w'imyaka 30 y'amavuko atangaza ko aterwa ishavu n'agahinda no kuba atazi inkomoko ye ,ndetse no kuba ataramenye ababyeyi be bahitanwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Rosine usanzwe ari umuagent wa MTN avuga ko aheruka bwa nyuma ababyeyi be mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuva icyo gihe kugera ubu, isura ya Uwamahoro irasuhererwa buri uko atekereje ko benshi mu bantu bamukikije bashobora kuba ari ababyeyi be, cyangwa se abandi bavukana nawe.

    Ijoro n'amanywa ahora abunza umutima, yibaza niba abo mu muryango we bariho cyangwa barapfuye, bikamutera agahinda ko kutagira uwo atura ibibazo, uwo aririra ndetse n'uwo yakwita umuvandimwe wamuba hafi, akareka kuba nyakamwe atanazi niba umuryango we ukiriho cyangwa warapfuye.

    Agahinda ko kutamenya inkomoko ye

    Uwamahoro yakuze yumva yitwa Kankindi, ariko aza kumenya ko atari izina yahawe n'ababyeyi be, ahitamo kwiyita Uwamahoro Rosine.
    Avuga ko ubwa nyuma aherukana n'ababyeyi be yari afite imyaka iri hagati ya itatu n'itanu, bari muri stade ya Kicukiro, ari naho baburaniye.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yasobanuye uko byagenze.

    Yagize ati 'Nibuka ko Mama yitwaga Francine, papa akitwa François, murumuna wanjye yitwaga Mugwaneza naho basaza banjye umwe yitwaga Byuma undi Kiringi, hari n'umukozi watureraga witwaga Sibomana.Abo nibo twari turi kumwe aho muri Eto Kicukiro, nyuma haje igitero, abantu baricwa abandi bariruka turatatana, nibwo mperuka umuryango wanjye. Nakomeje kubashaka ariko sinagira n'umwe mbona.'

    Yakomeje avuga ko muri uko gusigara ari wenyine, yaje gushakisha uko yabona umuntu azi, ariko ntamubone nyuma akaza gufata umuntu wari mu bicanyi, aramujyana.

    Ati 'Abantu bose nabonaga baryamye hasi kubera ubwana nkagira ngo barasinziriye. Naje kubona umuntu wari ufite ikintu cy'igiti ariko naje kumenya ko ari imbunda nyuma, namwiziritseho turajyana akajya ansiga mu nzu ye akagenda'.

    Yakomeje agira ati 'Rimwe naje kugenda mbona abantu benshi bari kwiruka nanjye mbirukamo, tugeze ahantu turasinzira, kuko ntari mfite uwo turi kumwe naje gutorwa n'undi mubyeyi aza kunjyana muri Congo.'

    Muri cya gihiri, Uwamahoro yajyanye nacyo, akajya ahererekanywa n'imiryango ndetse n'abantu batandukanye, kugera ubwo agarutse mu Rwanda akisanga i Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

    Kuva icyo gihe, ubuzima bwarushijeho gusharira Uwamahoro, atangira kuzengurutswa mu miryango y'abaturanyi ayibamo igihe runaka, ariko bamwe bakamwima icumbi, abandi bakamuhohotera kugera igihe yibwirije akahava.

    Ibi byabaye Uwamahoro afite imyaka irindwi kugera ejo bundi akuze, agatangira kwiga kwitunga.

    Yagize ati 'Kuva nkiri muto nagiye mpura n'ibibazo bitandukanye by'ubuzima, nkaba mu miryango ikankoresha imirimo y'imvune, yego hari abangiriye neza nko kumpa aho kurara, byari ibintu byiza ariko ubuzima ntibwagiye bugenda neza.'

    Mu myaka itarenze 22, Uwamahoro yabaye mu miryango 14, ibi byatumye atabasha kubona uburyo yiga, kuko yahoraga yimurwa, atotezwa kandi atanishyurirwa amafaranga y'ishuri, bituma ava mu ishuri kandi yararikundaga.

    Ati 'Ahantu henshi nagiye mba banyangiraga ko nakundaga ishuri bakabona batazandihira, bakagenda banyirukana cyangwa bakarinkuramo kandi nararikundaga cyane.'

    Abandi bamuzanaga mu rugo kugira ngo akore nk'umukozi ariko utazishyurwa, ku buryo iyo yashakaga kujya kwiga, bahitagamo kumwirukana kuko icyo babaga bamushakaho cyabaga kitakigezweho.

    Kuba atazi inkomoko ye byatumye atabasha kubona amahirwe yo gufashwa n'ikigega gifasha abacitse ku icumi, FARG, kuko bisaba ubuhamya bw'abantu bakuzi kandi akaba atazwi.

    Uwamahoro wagarukiye mu wa kane w'amashuri yisumbuye kubera kubura ubushobozi, yavuze ko umuryango wari waramwemereye kumurihira waje kumwirukana inzozi zo kuminuza zikarangirira aho.

    Ati 'Sinagize amahirwe yo kurihirwa na FARG kubera ko hasabwa icyemezo cy'aho warokokeye kandi nkaba nta bantu banzi bantangira ubuhamya, abantu bandihiraga baje kunkura mu ishuri ubwo kwiga kwanjye guhagarira aho.'

    Nyuma yo kubura amahirwe yo kwiga, yakomeje kugerageza ubuzima ajya mu bucuruzi buciritse biza kwanga, aza kujya kwiga umwuga mu bijyanye no gukora isuku no kurera abana ndetse anakora akazi kajyanye na byo, gusa kubera ibibazo by'uburwayi yahoranaga, yaje guhagarikwa muri ako kazi.

    Kuva mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwamahoro yahuye n'ubuzima butigeze bworoha, bwaranzwe n'amarira n'agahinda, kuko atagiraga aho arara, akarazwa mu bihuru ndetse adafite icyizere cy'ejo hazaza.

    Nubwo bitari byoroshye, avuga ko afite icyizere cyo kubaho, kuko agerageza kwakira amateka ye n'ubuzima abayemo, ndetse ubu ntagikomangira abantu ngo bamuhe icumbi, kuko atunzwe no kuba agent wa MTN Rwanda.

    Avuga ko kimwe mu bimushimishije kuri ubu, ari uko afite aho amaze kwigeza, akaba abasha kwitunga ndetse no kwicumbikira atakigira uwo asaba.

    Ati 'Ubuzima ntibwanyoroheye, ariko ubu nibura nishimiye ko mbasha kwitunga mu kazi nkora nkaba mbasha kwiyishyurira inzu, ubu ntabwo nakirukanwa nk'uko byari bimeze mbere, ni cyo kintu cyo kwishimira.'

    Uwamahoro yavuze ko afite inzozi zo kuzamenya amakuru y'umuryango we, n'iyo waba warapfuye kuko yakumva aruhutse mu mutima. Mu gihe yasanga ari bazima, bikaba byaba ari amahirwe akomeye.

    Yagize ati 'Mbonye umuryango wanjye byaba ari ibitangaza, nta kintu cyiza ko kugira abantu wita abawe, byaba ari ibintu bitangaje kuko mu buzima bwanjye bwose, ntawe ngira nita umuvandimwe, kandi ndabizi ko nabigize. Nongeye kubabona ari bazima nashima Imana cyane'.

    Uwamahoro asaba ko haramutse hari uzi amakuru y'umuryango we yamuhamagara kuri telefoni +250789248733

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kwibuka-27ubuhamya-bukomeye-bwa-uwamahoro-uterwa-agahinda-no-kuba-atazi-inkomoko-ye/

  • “Isata yo mu mazi” mu Kiyaga cya Ruhondo yatunguye benshi –

    Aya mazi yo mu Kiyaga cya Ruhondo yazamutse mu kirere ahagana saa munani zo kuri uyu Kabiri. Ni ayo ku ruhande rwo mu Murenge wa Gashaki mu Kagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Birwa.

    Umuturage wabonye ibi biba, Hafashimana Gervais, yavuze ko bisanzwe n’ubwo bidakunze kuba cyane kuko mu myaka irenga 40 amaze kubibona nka kane.

    Ati “Ibi byabaye tubireba nka saa tanu na mirongo itanu ariko bijya bibaho kuko mu myaka irenga mirongo ine mfite maze kubibona inshuro enye ariko biheruka nko mu myaka itanu ishize. Kuri uyu munsi byamaze nk’iminota 30.”

    “Isata yo mu mazi” isobanurwa nk’ikinyabihe (weather phenomenon) gituruka ku muyaga, umayaga uhuha uhagaze ugahuza igicu kiremereye n’amazi y’ikiyaga; bitewe n’ikinyuranyo kinini hagati y’ubushyuhe bwo ku kiyaga n’ubwo hejuru yacyo, aho ibicu biremeye biri.


  • Rusizi: Abantu 12 barimo uwagurishije inkwano akaguramo imbunda batawe muri yombi –

    Aba bantu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Kamembe mu Karere ka Rusizi. Ibi byaha bakurikiranyweho babikoze mu bihe bitandukanye kuva mu Ukuboza 2020.

    Abakekwa bakoreye ibyaha mu Mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe mu Karere ka Rusizi mbere yo gufatwa ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

    RIB itangaza ko bamwe mu bakurikiranweho ibi byaha bari barirukanwe mu gisirikare kubera imyitwarire mibi ubu bakaba bari barangije ibihano muri gereza ku bindi byaha bari barahaniwe.

    Umwe mu batawe muri yombi yabwiye itangazamakuru ko amafaranga yaguze imbunda yifashishwaga mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi yakuwe mu nkwano yatanzwe ku mukobwa we.

    Iyi mbunda yaguzwe ibihumbi 150 Frw, ikuwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari abandi bantu babiri bafunzwe barimo uri ku Mulindi n’uri muri Gereza Nkuru ya Rusizi bagize uruhare mu byaha bitanu abaregwa bakurikiranyweho ariko bo bakaba barafashwe ku ikubitiro.

    Yagize ati “Ibi byaha babikoze mu bihe bitandukanye mu Ukuboza 2020 no muri Gashyantare na Werurwe 2021, babikorera mu mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe. Ibi byaha kenshi byagiye byitirirwa inzego z’umutekano, kuko aba bagizi ba nabi iteka babaga bisanishije nazo.’’

    Mu Ukuboza 2020 ni bwo abaregwa bakoze ubujura bwitwaje imbunda; icyo gihe abantu batatu bagiye kwiba moteri y’ubwato mu Mujyi wa Bukavu muri RDC ariko bahageze kuyifungura birabananira baragaruka.

    Dr Murangira yavuze ko mu ibazwa ry’ibanze, abaregwa ‘biyemereye icyo cyaha’ banavuga uwaguze iyo mbunda.

    Tariki ya 22 Ukuboza 2020, habaye ubundi bujura aho uwari ufite imbunda, yambaye n’imyenda ya gisirikare yafatanyije n’abandi bane bibye 705.000 Frw kwa Ntawukiriwabo Théogène [Gatibisi] wo mu Murenge wa Nkombo.

    Nyuma y’iminsi itanu, ku wa 27 Ukuboza 2020, umugabo wari ufite imbunda yajyanye n’abandi babiri kwiba mu rundi rugo ruri mu Murenge wa Gihundwe barasa umugore witwa Nyirandayisenga Olive baramwica, bamutwara 470.000 Frw.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yavuze ko amakuru y’ibanze yerekana ko uwo mugore yagambaniwe n’umugabo we kubera amakimbirane yo mu ngo.

    Ati “Ya mafaranga 470.000 bayatwaye nk’igihembo. Mu kujijisha bumvikanye ko babikora nk’abaje kwiba kandi bikitirirwa ko byakozwe n’abasirikare, bityo uruhare rw’uwo mugabo mu rupfu rw’umugore we ntirumenyekane.’’

    Mu bindi bitero, aba bagizi ba nabi bakoze harimo icyo ku wa 11 Gashyantare 2021 aho babiri muri bo bambaye imyenda ya gisirikare, bakarasa bakanakomeretsa cyane Nsabimana Joël mu rubavu ku buryo isasu ritunguka mu mugongo. Icyo gihe bamutwaye 50.000 Frw na telefoni ngendanwa muri ubwo bujura bwabereye mu Murenge wa Mururu muri Rusizi.

    Mbere yo gutabwa muri yombi, ku wa 27 Werurwe 2021batatu mu bakekwa bibye 2.000.000 Frw mu rugo rwa Habimana Ezekiel wi Kamembe mu Karere ka Rusizi ndetse basiga we n’umugore bababoshye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B, yibukije ko guhangabanya umutekano w’abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, yasabye abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera.

    RIB yihanganishije ababuze ababo bazize ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, inashimira abantu bose bafashije inzego z’umutekano gutahura no kubafata.

    Abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro batawe muri yombi

    Ibikoresho bafatanywe harimo n’ibya gisirikare

  • FERWACY yatangaje urutonde rw'abamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994. #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mata 2021 ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare batangaje urutonde rw'abamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994, ni mu gihe u Rwanda ndetse n'Isi yose bibuka ku ncuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

    Ni urutonde rugaragaraho abantu umunani bambuwe ubuzima bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994, barimo uwari visi perezida ndetse n'uwari ushinzwe gutunganya amagare yabo ndetse n'abandi bakinnyi bo mu makipe atandukanye.

    Mu bamaze kumenyakana muri FERWACY ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ni Sakumi Anselme wari Visi Perezida, Gasatu wari umumekanisiye akaba yarabarizwaga muri Huye, Gahutu Theophile, Gasinzigwa Edouard, Gasana Aloys babarizwaga muri Cine Elmay, Kayumba ndetse na Nyirakanyana bo muri Rwamagana ndetse kandi na Henriette wo mu Ruhengeri.

    Mu butumwa buherekeje ifoto igaragaza urutonde rw'abamaze kumenyekana muri iri shyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, buragira buti 'Muri urumuri rw'u Rwanda ntimuzazima tukiri bazima.'

    The post FERWACY yatangaje urutonde rw'abamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ferwacy-ryatangaje-urutonde-rwabamaze-kumenyekana-bazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-yo-muri-mata-1994/