Category: Uncategorized

  • Kamonyi-Rukoma: Umusore w'imyaka 23 yasanzwe mu nzu yapfuye, birakekwa ko yishwe #rwanda #RwOT

    Ahagana ku I saa cyenda z'amanywa kuri uyu wa 13 Mata 2021 mu Mudugudu wa Gafonogo, Akagari ka Mwirute, Umurenge wa Rukoma hamenyekanye urupfu rw'umusore witwa Murindabigwi Vedaste bakundaga kwuta Kabwa, bikekwa ko yishwe anatewe icyuma ku ijosi.

    Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko uyu muturage Murindabigwi wari ukiri umusore yibanaga. Mushiki we ngo niwe wamenye amakuru y'urupfu rwe ahita ajya gutabaza inzego z'ubuyobozi bw'ibanze nazo zihita zibimenyesha RIB na Polisi.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko amakuru y'urupfu rw'uyu muturage bayamenyeshejwe na Mudugudu wari umaze kubibwirwa na mushiki wa Nyakwigendera.

    Kugeza twanditse iyi nkuru, inzego zitandukanye z'umutekano ndetse na RIB nk'urwego rushinzwe ubugenzacyaha bari bakiri mu gukurikirana iby'uru rupfu. Amakuru kandi agera ku intyoza.com avuga ko uyu nyakwigendera bikekwa ko yishwe, akanaterwa icyuma ku ijosi gishobora no kuba cyahinguranije, ibintu bigikurikiranwa n'inzego zibishinzwe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-rukoma-umusore-wimyaka-23-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye-birakekwa-ko-yishwe/

  • Perezida Kagame yagaragaje ko Covid-19 yabangamiye ubufatanye mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Mata 2021, ubwo hatangizwaga ibiganiro ngarukamwaka byiswe 'Raisina Dialogue' bibaye ku nshuro ya gatandatu yiga ku bibazo bitandukanye bibangamiye abatuye Isi.

    Ni ibiganiro bitegurwa n'Umuryango Observer Research Foundation ku bufatanye na Guverinoma y'u Buhinde, muri uyu mwaka bikaba bizamara iminsi ine bikaba byatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umunsi wa mbere w'ibi biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19, atari ikibazo cyugarije urwego rw'ubuzima gusa ahubwo cyanagize ingaruka ku bufatanye mpuzamahanga.

    Yakomeje agira ati 'Covid-19 ni ikibazo cyugarije Isi mu bijyanye n'ubuzima ariko kandi ni ikibazo kibangamiye ubufatanye mpuzamahanga.'

    'Mu bihe nk'ibi ibintu bibaye bike, imbaraga n'ubukungu ni byo bigena uko ibintu bigenda ariko u Buhinde usibye kuba bufite ibindi bibazo byabwo, bwakoze inkingo nyinshi zoherejwe muri Afurika binyuze muri gahunda ya Covax n'izindi gahunda.'

    By'umwihariko muri Werurwe 2021, Leta y'u Buhinde, yahaye u Rwanda inkunga y'inkingo 50.000 za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyo hatabaho ubufatanye bw'u Buhinde mu gukora inkingo ndetse n'umutima wo gufatanya n'abandi byari gushoboka ko Afurika iba itarabona inkingo nk'izo imaze kubona.

    Ibintu avuga ko byerekanye amahirwe ahari akwiye kubyazwa umusaruro agashorwamo imari ku bufatanye n'abikorera ku ruhande rw'u Buhinde na Afurika cyane cyane mu bijyanye n'ikorwa ry'imiti.

    Perezida Kagame kandi yashimye umubano w'u Rwanda n'u Buhinde ukomeje kugenda neza.

    Yagize ati 'Umubano hagati y'u Rwanda n'u Buhinde ukomeje kugenda neza kandi intego yacu ni ugushimangira ubwo bufatanye n'umubano. U Rwanda n'u Buhinde bikomeje gufatanya mu bikorwa remezo ndetse n'ibikorwa by'iterambere.'

    Yakomeje agira ati 'Intego ni ukongera amahirwe yo kwiga no kubona akazi ku rubyiruko rwo mu Buhinde ndetse n'u Rwanda. Ubumenyi, guhanga udushya n'ubukungu bubungabunga ibidukikije ni byo bizadufasha mu gutera imbere nyuma y'icyorezo cya Covid-19.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibiganiro ngarukamwaka byiswe Kigali Global Dialogue, na byo bitegurwa n'Umuryango Observer Research Foundation wo mu Buhinde nabyo ari urugero rw'ubufatanye bwiza buri hagati y'ibihugu byombi.

    Ni ibiganiro bitangirwamo ibitekerezo bishya kandi bitanga icyizere ku gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry'ubukungu kandi bigashimangira uburinganire ku Isi.

    Perezida Kagame yaboneyeho guha ikaze mu Rwanda abazitabira inama ya 'Raisina Dialogue' y'umwaka utaha iteganyijwe kubera i Kigali mu 2022.

    Ibi biganiro kandi byitabiriwe n'Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda yo guharanira amahoro muri Afghanistan, Zalmay Khalizad, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Australia, Marise Ann Payne. Biyongeraho Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa, akaba anashinzwe ibihugu by'u Burayi, Jean-Yves Le Drian, Umujyanama mu by'Umutekano wa Afghanistan, Hamdullah Mohib.

    Perezida Kagame yashimye umubano n’ubufatanye bukomeje kuba hagati y’u Rwanda n’u Buhinde


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-covid-19-yabangamiye-ubufatanye-mpuzamahanga

  • MINEDUC yaburiye amashuri yubuye gahunda yo gusaba abanyeshuri b’abakobwa kwipimisha ko badatwite –

    Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Minisiteri y’Uburezi yamaganye ibikorwa nk’ibi, nyuma y’uko byari byamaze kugaragara ko hari amashuri asaba abana b’abakobwa kwipimisha inda igihe bagiye gutangira.

    Icyo gihe Minisiteri y’Uburezi yavugaga ko “Gupimisha abanyeshuri b’abakobwa inda nk’icyemezo kibemerera kwiga ari ivangura kandi bidakwiye.”

    Nyuma y’igihe Minisiteri y’Uburezi itanze uyu murongo, hongeye kugaragara amashuri asaba abanyeshuri b’abakobwa kwipimisha ko badatwite mbere yo gusubira ku ishuri.

    Mu mashuri yongeye gusaba abakobwa kwipimisha ko badatwite harimo Riviera High School na Blue Lakes International School, nk’uko bigaragazwa n’inyandiko yageneye ababyeyi bayareramo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, yabwiye IGIHE ko ibikorwa n’aya mashuri bidakwiye.

    Ati “Mbere na mbere biriya ntabwo aribyo, ni uburyo buvangura abana kandi ntabwo byari bikwiye mu by’ukuri […] bariya batangiye kubikora twaganiriye na bo ariko tuzakomeza no kuganiriza ibindi kugira ngo ibi bikorwa biveho. Bariya babikoze bagomba gukosora ayo mategeko yabo kugira ngo bayajyanishe n’amabwiriza twatanze kubera ko atari igikorwa cyari gikwiye kubaho.”

    Umwe mu babyeyi barerera muri Riviera High School utashatse ko umwirondoro we ujya hanze, yavuze ko nk’ababyeyi batishimiye iki cyemezo cyo gusaba abana b’abakobwa kubanza kwipimisha ngo barebe ko badatwite.

    Ati “Njye nsanga ari ikintu kigaragaza ko abantu bashinzwe uburezi badashaka guteza imbere umwana w’umukobwa kuko kuba atwite akaba abasha kwiga cyangwa ntabashe kwiga ni we wenyine wafata uwo mwanzuro. Nta muntu n’umwe ku bushake bwe wavuga ngo ngiye gutwara inda nzayijyane ku ishuri, kuba ari ikintu kiba cyabaye atagiteganyije noneho kikamuviramo ibihano bizatuma adindira mu buzima bwe ntibikwiye.”

    Twagirayezu yakomeje avuga ko ibi ntaho bikorwa mu mashuri ya Leta, yibutsa ko n’ayigenga atemerewe kubikora.

    “Ntabwo byemewe, nta nubwo bikwiye, amashuri yose ateganya kubikora agomba kubireka kuko twemera ko uburezi bugomba guhabwa abana bose ntawe uhejwe kubera impamvu runaka, aba batuma ibyo byemezo baba batangiye kuvangura abana. Ababikora bose bagomba kubihagarika, nibatabihagarika tuzabafasha kubihagarika.”

    Ku murongo wa telefoni ubuyobozi bwa Riviera High School bwavuze ko mu gutegura iri tangazo rigenewe ababyeyi habayemo ikibazo cy’umuyobozi mushya utaramenye ko iri shuri ryahagaritse gusaba abana b’abakobwa icyangombwa cya muganga cy’uko badatwite, yongera kubikora kubera kutamenya.

    MINEDUC yasabye amashuri agisaba abana b’abakobwa kwerekana icyangombwa cya muganga cyemeza ko badatwite kubihagarika

  • Huye: Abafite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basabwe guhagarika gutoneka abayirokotse –

    Iya 12 n’iya 13 Mata 1994, ni amatariki abatuye mu yahoze ari Komini Kinyamakara muri Perefegitura ya Gikongoro [ubu ni mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye], bemeza ko atazibagirana kuko habereye ubwicanyi bwibasiye Abatutsi muri ako gace.

    Mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kigoma, habaye n’igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri itatu iherutse kuboneka, irimo umutwe wa Sebagabo (Se wabo wa Nyamucahakomeye Eliel) kuko bari barashyinguye igihimba umutwe bakabanza kuwubura ukaboneka nyuma.

    Nyamucahakomeye warokokeye muri uwo murenge, ababazwa no kuba kugeza ubu hari abadashaka kugaragaza ukuri ku hakiri imibiri kuko nibura ngo iyo umuntu ashyinguye uwe bimuruhura.

    Yagize ati “Icyo dusaba abaturage ni ukutugaragariza aho imibiri y’abacu iri kuko iracyahari, cyane cyane mu yari Kinyamakara rwose abantu barahari benshi.”

    Yakomeje avuga ko kuba bashyinguye mu cyubahiro umubyeyi wabo baruhutse ku mutima n’ubwo bamushyinguye kabiri.

    Ati “Nk’umuryango twaruhutse ku mitima, kuba twamubonye kandi twari twamubonye igihimba gusa, ikindi gice cyari kitubabaje cyane. Yabonetse rero, kuba twamushyinguye turumva twaruhutse.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye abaturage gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ati “Ntabwo kuri iyi nshuro ya 27 twagakwiye kuba dushyingura ariko ni ibibazo bishingiye ku mateka, ariko ni umwanya wo gutanga ubutumwa kugira ngo abafite amakuru bayatange kugira ngo abarokotse babashe kuruhuka, kubohoka bashyingura ababo ariko tubashe no kumenya amakuru kugira ngo imibiri yose ibashe gushyingurwa mu cyubahiro.”

    Muri Mata 1994 Abatutsi bagera ku bihumbi bitatu b’iyari komini Kinyamakara n’abari bavuye ku Gikongoro mu mujyi n’ahandi n’umusozi wose wa Mbogo muri rusange biciwe ku mashuri ya Mbogo, mu yahoze ari Komini Kinyamakara. Imibiri yabo yabonetse iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigoma.

    Abarokotse Jenoside bagaragaje ko iyo bashyinguye ababo mu cyubahiro bibafasha kuruhuka ku mutima

    Mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kigoma, habaye n’igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri itatu iherutse kuboneka

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigoma

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigoma

    [email protected]


  • Mukangemanyi Adeline Rwigara yongeye guhamagazwa na RIB – #rwanda #RwOT

    Mukangemanyi yatumijwe na RIB bwa mbere ku wa Kane, tariki 8 Mata 2021, ariko yanga kwitaba uru rwego avuga ko igihugu kiri mu gihe cy'icyunamo.

    Uyu mubyeyi utuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w'Ishema yongeye kumvikana avuga ko yahamagajwe.

    Mu kiganiro yumvikanyemo ku rubuga rwa YouTube ya vquick Tv, Mukangemanyi Adeline Rwigara, yavuze ko yongeye guhamagarwa.

    Yagize ati 'Hari indi convocation yaje. Sinjye bahamagara buri gihe, bayicisha ku bayobozi b'imidugudu na ba gifitu. Bayicisha aho, bagahamagara umwana agasinya, bakayizana. Iya kabiri yoherejwe ku Cyumweru, nagombaga kwitaba ku wa Mbere.''

    Muri icyo kiganiro yumvikana avuga ko we n'abana be bakomeye kandi bashima Imana.

    Ubwo aheruka guhamagazwa na RIB, ntiyitabye ndetse Umuvugizi w'Umusigire w'uru rwego, Dr Murangira B. Thierry, yari yabwiye IGIHE ko ibyerekeye ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha.

    Ubusanzwe iyo umuntu ahamagawe inshuro ebyiri atitaba, Ubugenzacyaha bwiyambaza Ubushinjacyaha kugira ngo hakorwe urwandiko rumuzana ku gahato ruzwi nka 'mandat d'amener', hanyuma akabazwa ibyo Ubugenzacyaha bwifuza ko asobanura.

    'Mandat d'amener' ntifunga ahubwo yateganyijwe kwifashishwa ku wanze kwitaba ubutabera, aho Umugenzacyaha asaba Umushinjacyaha uri mu ifasi y'aho akorera gukora urupapuro rumuzana ku gahato.

    IGIHE yamenye ko ibijyanye n'ibazwa rya Mukangemanyi bishobora kuba byegejwe inyuma, bihabwa indi tariki itaramenyekana.

    Mukangemanyi Adeline mu 2017 yarezwe ibyaha byo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.

    Nyuma y'umwaka umwe, amezi abiri n'iminsi 13, we n'abandi barimo umukobwa we Diane Rwigara bagizwe abere n'Urukiko Rukuru.

    Indi nkuru wasoma: Mukangemanyi Adeline Rwigara yanze kwitaba RIB (YAVUGURUWE)

    Mukangemanyi Adeline Rwigara yongeye guhamagazwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukangemanyi-adeline-rwigara-yongeye-guhamagazwa-na-rib

  • Nyaruguru: Hibutswe Abatutsi biciwe i Kibeho bizeye ko bashobora kurokokera ku Butaka Butagatifu – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021 mu Murenge wa Kibeho ahari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 30 y'abahiciwe ubwo bari bahahungiye.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko muri Mata 1994 i Kibeho hari hahungiye Abatutsi benshi baturutse mu bice bitandukanye bihakikije, Interahamwe zibagabaho ibitero bikomeye ku matariki ya 12, 13 na 14 Mata 1994 zigamije kubarimbura.

    Ati 'Igitero cyo ku itariki 13 cyaje gikomeye barara bica; ku itariki 14 bafashe lisansi basuka ku Kiliziya hejuru bafunga imiryango batwikiramo Abatutsi bari barimo, barayitobora bakajya bacishamo n'amasasu barasamo imbere.'

    Muhizi avuga ko ku Kiliziya i Kibeho hari hahungiye Abatutsi bagera ku bihumbi 41 ariko abaharokokeye batagera ku bantu 50.

    Umwe mu barokokeye i Kibeho witwa Gakwaya Kivengeri Faustin yavuze ko bahahungiye baturutse muri Komini enye za Mubuga, Rwamiko, Kivu na Runyinya.

    Ati 'Twahungiye hano turi benshi, abicanyi baraje bakinga inzugi barangije bafata lisansi n'ibiti bayirundaho baratwika. Hariya hari imyobo ni ho batoboye bakajya banyuzamo gerenade bateramo imbere ndetse bakarasamo n'amasasu.'

    Gakwaya avuga ko barashe bamwe mu bo bari kumwe bamugwa hejuru, bigeze nijoro abicanyi bagiye arahaguruka arahunga, abasha kurokoka atyo.

    Mukanyarwahi Annonciata ufite abo mu muryango we biciwe i Kibeho, yavuze ko iyo hafashwe umwanya wo kwibuka akaza ku rwibutso aho abe bashyinguye, yumva bimuruhuye ku mutima.

    Ati 'Ku mutima hari ibikomere byinshi ariko iyo tuje hano numva hari icyo binduhuraho kuko kubibuka ni ukubaha agaciro kandi mba mbona nsa nk'ubabona nibuka uko bagiye.'

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko mu gihe cya Jenoside Abatutsi bari batuye mu bice bikikije Kibeho bahungiye mu Kiliziya bahizeye amakiriro nk'ahantu habonekeye Bikira Mariya, ariko baza kuhicirwa.

    Ati 'Abemera Kiliziya Gatolika bemera ko umubyeyi Bikira Mariya yigaragarije hano i Kibeho, ku buryo rero mu gihe cya Jenoside abavandimwe bari batuye mu bice bikikije Kibeho bumvaga bahizeye amakiriro; ariko kubera inyigisho z'amacakubiri ndetse ari ku bukana buri hejuru, icyo bari bahizeye ntabwo ari cyo babonye kuko barahaje barahicirwa ndetse bamwe babicira no mu kiliziya.'

    Yakomeje avuga ko ibyo bigaragaza politiki mbi yari mu gihugu icyo gihe, aho umuntu ajya kwica mugenzi we bari basanzwe bahurira mu rusengero.

    Kwibuka Abatutsi biciwe i Kibeho byitabiriwe n'abantu bake bahagarariye abandi kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n'Isi muri rusange kandi amabwiriza yo kucyirinda akaba atemerera abantu benshi guhurira hamwe.

    Abitabiriye kwibuka Abatutsi biciwe i Kibeho bafashe umunota wo kwibuka

    Umuhango wo kwibuka witabiriwe n’abantu bakeya bahagarariye abandi kubera ko muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 kitemerera abantu benshi guhurira hamwe

    Mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa Kabiri babaye igikorwa cyo kwibuka no kunamira Abatutsi biciwe mu Kiliziya i Kibeho aho bari bahungiye muri Jenosise

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko ku Kiliziya i Kibeho hari hahungiye Abatutsi bagera ku bihumbi 41 ariko abaharokokeye batagera ku bantu 50

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Collette, yunamira Abatutsi biciwe i Kibeho

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yunamira abaruhukiye muri uru rwibutso

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho ruruhukiyemo imibiri igera ku bihumbi 30

    Ikarita ndangamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kibeho

    Kiliziya y’i Kibeho yatwikiwemo Abatutsi yongeye gusanwa

    Kiliziya ya Kibeho iriho icyapa cyerekana ko yiciwemo Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-hibutswe-abatutsi-biciwe-i-kibeho-bizeye-ko-bashobora-kurokokera-ku

  • Perezida Kagame yagaragaje ko Covid-19 yabangamiye ubufatanye mpuzamahanga –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Mata 2021, ubwo hatangizwaga ibiganiro ngarukamwaka byiswe ‘Raisina Dialogue’ bibaye ku nshuro ya gatandatu yiga ku bibazo bitandukanye bibangamiye abatuye Isi.

    Ni ibiganiro bitegurwa n’Umuryango Observer Research Foundation ku bufatanye na Guverinoma y’u Buhinde, muri uyu mwaka bikaba bizamara iminsi ine bikaba byatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umunsi wa mbere w’ibi biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19, atari ikibazo cyugarije urwego rw’ubuzima gusa ahubwo cyanagize ingaruka ku bufatanye mpuzamahanga.

    Yakomeje agira ati “Covid-19 ni ikibazo cyugarije Isi mu bijyanye n’ubuzima ariko kandi ni ikibazo kibangamiye ubufatanye mpuzamahanga.”

    “Mu bihe nk’ibi ibintu bibaye bike, imbaraga n’ubukungu ni byo bigena uko ibintu bigenda ariko u Buhinde usibye kuba bufite ibindi bibazo byabwo, bwakoze inkingo nyinshi zoherejwe muri Afurika binyuze muri gahunda ya Covax n’izindi gahunda.”

    By’umwihariko muri Werurwe 2021, Leta y’u Buhinde, yahaye u Rwanda inkunga y’inkingo 50.000 za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo hatabaho ubufatanye bw’u Buhinde mu gukora inkingo ndetse n’umutima wo gufatanya n’abandi byari gushoboka ko Afurika iba itarabona inkingo nk’izo imaze kubona.

    Ibintu avuga ko byerekanye amahirwe ahari akwiye kubyazwa umusaruro agashorwamo imari ku bufatanye n’abikorera ku ruhande rw’u Buhinde na Afurika cyane cyane mu bijyanye n’ikorwa ry’imiti.

    Perezida Kagame kandi yashimye umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ukomeje kugenda neza.

    Yagize ati “Umubano hagati y’u Rwanda n’u Buhinde ukomeje kugenda neza kandi intego yacu ni ugushimangira ubwo bufatanye n’umubano. U Rwanda n’u Buhinde bikomeje gufatanya mu bikorwa remezo ndetse n’ibikorwa by’iterambere.”

    Yakomeje agira ati “Intego ni ukongera amahirwe yo kwiga no kubona akazi ku rubyiruko rwo mu Buhinde ndetse n’u Rwanda. Ubumenyi, guhanga udushya n’ubukungu bubungabunga ibidukikije ni byo bizadufasha mu gutera imbere nyuma y’icyorezo cya Covid-19.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibiganiro ngarukamwaka byiswe Kigali Global Dialogue, na byo bitegurwa n’Umuryango Observer Research Foundation wo mu Buhinde nabyo ari urugero rw’ubufatanye bwiza buri hagati y’ibihugu byombi.

    Ni ibiganiro bitangirwamo ibitekerezo bishya kandi bitanga icyizere ku gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’ubukungu kandi bigashimangira uburinganire ku Isi.

    Perezida Kagame yaboneyeho guha ikaze mu Rwanda abazitabira inama ya ‘Raisina Dialogue’ y’umwaka utaha iteganyijwe kubera i Kigali mu 2022.

    Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda yo guharanira amahoro muri Afghanistan, Zalmay Khalizad, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Australia, Marise Ann Payne. Biyongeraho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, akaba anashinzwe ibihugu by’u Burayi, Jean-Yves Le Drian, Umujyanama mu by’Umutekano wa Afghanistan, Hamdullah Mohib.

    Perezida Kagame yashimye umubano n’ubufatanye bukomeje kuba hagati y’u Rwanda n’u Buhinde

  • Mukangemanyi Adeline Rwigara yongeye guhamagazwa na RIB –

    Mukangemanyi yatumijwe na RIB bwa mbere ku wa Kane, tariki 8 Mata 2021, ariko yanga kwitaba uru rwego avuga ko igihugu kiri mu gihe cy’icyunamo.

    Uyu mubyeyi utuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Ishema yongeye kumvikana avuga ko yahamagajwe.

    Mu kiganiro yumvikanyemo ku rubuga rwa YouTube ya vquick Tv, Mukangemanyi Adeline Rwigara, yavuze ko yongeye guhamagarwa.

    Yagize ati “Hari indi convocation yaje. Sinjye bahamagara buri gihe, bayicisha ku bayobozi b’imidugudu na ba gifitu. Bayicisha aho, bagahamagara umwana agasinya, bakayizana. Iya kabiri yoherejwe ku Cyumweru, nagombaga kwitaba ku wa Mbere.’’

    Muri icyo kiganiro yumvikana avuga ko we n’abana be bakomeye kandi bashima Imana.

    Ubwo aheruka guhamagazwa na RIB, ntiyitabye ndetse Umuvugizi w’Umusigire w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry, yari yabwiye IGIHE ko ibyerekeye ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha.

    Ubusanzwe iyo umuntu ahamagawe inshuro ebyiri atitaba, Ubugenzacyaha bwiyambaza Ubushinjacyaha kugira ngo hakorwe urwandiko rumuzana ku gahato ruzwi nka ‘mandat d’amener’, hanyuma akabazwa ibyo Ubugenzacyaha bwifuza ko asobanura.

    ‘Mandat d’amener’ ntifunga ahubwo yateganyijwe kwifashishwa ku wanze kwitaba ubutabera, aho Umugenzacyaha asaba Umushinjacyaha uri mu ifasi y’aho akorera gukora urupapuro rumuzana ku gahato.

    IGIHE yamenye ko ibijyanye n’ibazwa rya Mukangemanyi bishobora kuba byegejwe inyuma, bihabwa indi tariki itaramenyekana.

    Mukangemanyi Adeline mu 2017 yarezwe ibyaha byo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.

    Nyuma y’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, we n’abandi barimo umukobwa we Diane Rwigara bagizwe abere n’Urukiko Rukuru.

    Indi nkuru wasoma: Mukangemanyi Adeline Rwigara yanze kwitaba RIB (YAVUGURUWE)

    Mukangemanyi Adeline Rwigara yongeye guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB

  • Nyaruguru: Hibutswe Abatutsi biciwe i Kibeho bizeye ko bashobora kurokokera ku Butaka Butagatifu –

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021 mu Murenge wa Kibeho ahari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 30 y’abahiciwe ubwo bari bahahungiye.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko muri Mata 1994 i Kibeho hari hahungiye Abatutsi benshi baturutse mu bice bitandukanye bihakikije, Interahamwe zibagabaho ibitero bikomeye ku matariki ya 12, 13 na 14 Mata 1994 zigamije kubarimbura.

    Ati “Igitero cyo ku itariki 13 cyaje gikomeye barara bica; ku itariki 14 bafashe lisansi basuka ku Kiliziya hejuru bafunga imiryango batwikiramo Abatutsi bari barimo, barayitobora bakajya bacishamo n’amasasu barasamo imbere.”

    Muhizi avuga ko ku Kiliziya i Kibeho hari hahungiye Abatutsi bagera ku bihumbi 41 ariko abaharokokeye batagera ku bantu 50.

    Umwe mu barokokeye i Kibeho witwa Gakwaya Kivengeri Faustin yavuze ko bahahungiye baturutse muri Komini enye za Mubuga, Rwamiko, Kivu na Runyinya.

    Ati “Twahungiye hano turi benshi, abicanyi baraje bakinga inzugi barangije bafata lisansi n’ibiti bayirundaho baratwika. Hariya hari imyobo ni ho batoboye bakajya banyuzamo gerenade bateramo imbere ndetse bakarasamo n’amasasu.”

    Gakwaya avuga ko barashe bamwe mu bo bari kumwe bamugwa hejuru, bigeze nijoro abicanyi bagiye arahaguruka arahunga, abasha kurokoka atyo.

    Mukanyarwahi Annonciata ufite abo mu muryango we biciwe i Kibeho, yavuze ko iyo hafashwe umwanya wo kwibuka akaza ku rwibutso aho abe bashyinguye, yumva bimuruhuye ku mutima.

    Ati “Ku mutima hari ibikomere byinshi ariko iyo tuje hano numva hari icyo binduhuraho kuko kubibuka ni ukubaha agaciro kandi mba mbona nsa nk’ubabona nibuka uko bagiye.”

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko mu gihe cya Jenoside Abatutsi bari batuye mu bice bikikije Kibeho bahungiye mu Kiliziya bahizeye amakiriro nk’ahantu habonekeye Bikira Mariya, ariko baza kuhicirwa.

    Ati “Abemera Kiliziya Gatolika bemera ko umubyeyi Bikira Mariya yigaragarije hano i Kibeho, ku buryo rero mu gihe cya Jenoside abavandimwe bari batuye mu bice bikikije Kibeho bumvaga bahizeye amakiriro; ariko kubera inyigisho z’amacakubiri ndetse ari ku bukana buri hejuru, icyo bari bahizeye ntabwo ari cyo babonye kuko barahaje barahicirwa ndetse bamwe babicira no mu kiliziya.”

    Yakomeje avuga ko ibyo bigaragaza politiki mbi yari mu gihugu icyo gihe, aho umuntu ajya kwica mugenzi we bari basanzwe bahurira mu rusengero.

    Kwibuka Abatutsi biciwe i Kibeho byitabiriwe n’abantu bake bahagarariye abandi kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange kandi amabwiriza yo kucyirinda akaba atemerera abantu benshi guhurira hamwe.

    Abitabiriye kwibuka Abatutsi biciwe i Kibeho bafashe umunota wo kwibuka

    Umuhango wo kwibuka witabiriwe n’abantu bakeya bahagarariye abandi kubera ko muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 kitemerera abantu benshi guhurira hamwe

    Mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa Kabiri babaye igikorwa cyo kwibuka no kunamira Abatutsi biciwe mu Kiliziya i Kibeho aho bari bahungiye muri Jenosise

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko ku Kiliziya i Kibeho hari hahungiye Abatutsi bagera ku bihumbi 41 ariko abaharokokeye batagera ku bantu 50

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Collette, yunamira Abatutsi biciwe i Kibeho

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yunamira abaruhukiye muri uru rwibutso

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho ruruhukiyemo imibiri igera ku bihumbi 30

    Ikarita ndangamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kibeho

    Kiliziya y’i Kibeho yatwikiwemo Abatutsi yongeye gusanwa

    Kiliziya ya Kibeho iriho icyapa cyerekana ko yiciwemo Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    [email protected]


  • Urwibutso ku batutsi barokowe n’Inkotanyi mu Gatsata –

    Tariki 12 Mata 1994 abatuye mu Murenge wa Gatsata barayibuka cyane kuko aribwo Interahamwe ziraye mu Batutsi zikabica nubwo nyuma ingabo za FPR Inkotanyi zaje kurokora abari bagihumeka.

    Umutoni Denise, ni umwe mu barokokeye Jenoside i Karuruma. Yavuze ko kuva tariki ya 7 kugeza tariki 12 Mata 1994 aribwo abatutsi benshi bishwe mbere y’uko Inkotanyi zitangira kubarokora.

    Ubwo Inkotanyi zabarokoraga, icyo gihe yari afite imyaka 12. Yibuka ko zabasanze mu nzu bikingiranyemo.

    Ati “ Badusanze ahantu twari twikingiranye ku nzu y’Interahamwe ikomeye cyane. Barakomanze babura ubakingurira kuko twese twari twagize ubwoba. Binjiyemo basanga bitandukanye n’uko babitekerezaga kuko Interahamwe zari zamaze gusohoka, basanga abasigayemo ari abari bahahungiye, baraduhumuriza, bagenda bazanayo n’abandi benshi nyuma baza kutujyana i Byumba ariko abari bafite imbaraga bagiye n’amaguru.”

    Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gatsata, Ngarambe Christian , yabwiye IGIHE ko ako gace gafite umwihariko kuko Interahamwe z’Umujyi wa Kigali ariho zahemberwaga mu ruganda rwakoraga ibiringiti rwa Rwantexo, ibyo bigatuma umugambi wa Jenoside ari naho ucurirwa.

    Yavuze ko ubusanzwe mbere hitwaga Komine Rouge kuko hari Abatusi benshi bishwe.

    Yavuze ko ku kiraro cya Gatsata ari hamwe mu hiciwe abatutsi benshi kuko babatangiraga bashakaga guhungira kuri Ste Famille.

    Ati “Ku kiraro cya Gatsata habayeho Jenoside, abantu bavaga mu Murenge wa Jali , na Jabana bashakaga kujya Sainte Famille niho hari bariyeri ebyiri zabakumiraga kuko hapfuye abantu benshi cyane. Ubu ntituzi ahantu bari, niba barabashyize muri Nyabarongo.”

    Ngarambe yavuze ko nubwo imiryango yabo yishwe urw’agashinyaguro, ubu bishimira ko Inkotanyi zabarokoye mu gihe byari bigoye bakaba batekanye.

    Kugeza ubu Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Murenge wa Gatsata bashyinguye ku rwibutso ruri muri uwo murenge barenga 550. Ni mu gihe abandi baguye muri uyu murenge bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali, Jali na Mvuzo.

    Abarokokeye mu Gatsata bashima ingabo z’Inkotanyi zahagobotse Interahamwe zigiye kubamara