Category: Uncategorized

  • Yavukanye ibitsina bibiri| Uburyo ateramo akabariro byo ni ibindi bindi| Ubuhamya bwa Veneranda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Veneranda w'imyaka 25 yatanze ubuhamya bwe bujyanye nukuntu yavukanye ibitsina bibiri, icy'umuhungu n'icy'umukobwa. Veneranda yavuze ko yagiye kwa muganga bamupye baza gusanga igitsina cy'umuhungu aricyo gikora bamwemerera ko bazamuvura bigakunda gusa atarajya kwa muganga amabere yaje kumera ndetse akomeza kuba manini akagerageza kuyazirika akoresheje umugozi ngo arebe ko yasubirayo aho kugirango asubireyo akomeza kugenda akura cyane.

    Yakomeje gukomeza kugenda aribwa ndetse ajya no ku bitaro by'i Kanombe. Ageze i Kanombe abaganga bamubwiye ko afite ikibazo cy'uko amabya ye ari mu nda ndetse bamubwira ko mu nda hashyuha ko nibaramuka batayasohoye ashobora kuzagira ikibazo cya Kanseri. Aha hari mu mwaka wa 2018.
    Veneranda yavuze ko kuri ubu amafaranga yamushizeho dore ko n'agasambu yari afite yakagurishije kugirango abone amafaranga ajye kwivuza birangira ayo mafaranga amushiriyeho opération itarangiye. Veneranda yavuze ko ababyeyi be banze kumujyana ku ishuri kuko batinyaga ko abandi bana bamubona bakazajya bamwambika ubusa bitewe nuko inkuru yari yarabaye kimomo ko yavukanye ibitsina bibiri.
    Abajijwe ibijyanye n'izina rye (Veneranda) risa nk'iry'abakobwa, Veneranda yavuze ko iri zina yaryiswe n'umupadiri ubwo yari agiye kubatizwa kuko ubusanzwe ababyeyi be bari baramwise Nyandwi Nkunzwenimana.

    Veneranda

    Veneranda yavuze ko kuri ubu afite umugore ndetse banabana guhera mu mwaka wa 2016 gusa kuri ubu avuga ko nta kintu arimo kumumarira kijyanye no gutera akabariro kuko arembye cyane gusa avuga ko babanye neza dore ko bakimenyana Veneranda yamubwije ukuri amubwira uko bimeze maze umugore we amubwira ko ibyo ataribyo byatuma badakomeza gukundana.
    Veneranda yavuze ko abaganga bamwemereye ko aramutse yongeye kubona ubushobozi bwo kwivuza bamufasha agakira maze igitsina gabo cye akaba aricyo gikora neza dore ko nubwo afite n'igitsina gore basanze nta nyababyeyi afite bityo kuba igitsina gore cyakora bitashoboka gusa bamwemerera ko igitsina gabo aricyo cyakora gusa.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/yavukanye-ibitsina-bibiri-uburyo-ateramo-akabariro-byo-ni-ibindi-bindi-ubuhamya-bwa-veneranda/

  • Abantu 68 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 123 barayikira #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko Kuri uyu wa Kabiri, habonetse abarwayi bashya 68 hakira abantu 123. Uyu munsj nta wishwe n'icyo cyorezo, abamaze gupfa bagumye kuri 316.Abakirwaye ni 1,892 barimo 6 barembye.

    Amakuru ya Covid-19 mu Rwanda:

    Habonetse abanduye bashya:68
    Abanduye bose:23,603
    Hakize:123
    Abakize bose:21,395
    Abakirwaye:1,892
    Abarembye:6
    Abakingiwe bashya:0
    Abakingiwe kuva ku wa 05/3/2021:348,926

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko urugamba rwo guhangana na Coronvirus rwaranzwe n'urujijo ariko rushobora kurangira mu mezi ari imbere mu gihe hifashishijwe ingamba zikwiriye z'Ubuzima.

    Tedros yavuze ko ku Isi abagera kuri miliyoni 780 bamaze gukingirwa, ariko bitatuma abantu birara ko ahubwo bagomba gukomeza kubahiriza ingamba zose zirimo guhana intera hagati no kwambara agapfukamunwa.

    Ati 'Natwe turashaka kubona ibikorwa by'ubukungu byongera gufungurwa, ingendo n'ubucuruzi zikongera gusubukurwa.'

    Uyu muyobozi yagaragaje ko igihangayikishije magingo aya, ari uburyo ibitaro bikomeje kurengerwa n'umubare munini w'ubwandu cyo kimwe n'abantu bari gupfa kandi ari ibintu byakwirindwa.

    Ku Isi, abantu bamaze kwandura Covid-19 ni miliyoni 137,4 mu gihe abapfuye ari 2,9. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze kugira ubwandu miliyoni 32 n'abantu 576.466 bapfuye.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-68-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-123-barayikira

  • MINAGRI iri gukora ubushakashatsi ku bari abakozi bayo bazize Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu byifuzo byatangiwe mu Nama y'Umushyikirano yo mu 2015, harimo ko za minisiteri n'ibigo bya Leta byazakora ubushakashatsi bwihariye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kumenyekanisha ukuri n'umwihariko wa buri gace.

    Ibyo byashingiwe ku kuba ubwinshi mu bushakashatsi bukorwa buba buri ku rwego rw'igihugu, bityo umwihariko wa buri kigo cyangwa minisiteri ntubashe kugaragara.

    Ni muri ubwo buryo MINAGRI yatangije ubwayo bushakashatsi bukorwa na Prof François Masabo, uhamya ko buzafasha kumenya ingaruka za Jenoside muri iyo minisiteri.

    Prof Masabo yagize ati 'Ni n'uburyo bwo guha icyubahiro abazize Jenoside kuko kubamenya, kubibuka no kububakira inzibutso ni ukubaha icyubahiro. Ikindi kandi ni ugushyigikira abarokotse, bakabasha kubona ko ayo mateka yabo agaragara, ububi bwa Jenoside bukagaragara, ari naho buri wese afata ingamba zo kuyikumira.'

    Uwo mushakashatsi yavuze ko iyo nyigo ifite intego zo kugaragaza amateka n'imiterere by'iyo minisiteri, kwerekana imibereho y'Abatutsi n'imibanire yabo n'abandi bakozi n'inzego mbere ya 1990, kugaragaza itegurwa rya Jenoside n'uko yagenze muri iyo minisiteri no kwerekana imibereho y'Abatutsi muri minisiteri nyuma yo kubohora igihugu.

    Byitezwe ko ubwo bushakashatsi buzerekana 'urutonde n'imyirondoro by'abari abakozi ba MINAGRI bazize Jenoside n'abo mu miryango yabo bayirokotse'.

    Prof Masabo yakomeje ati 'Muri ubu bushakashatsi habayeho no kugaragaza ubuhamya bw'abakoze muri iyi minisiteri barokotse Jenoside.'

    Abo bazafasha gusobanura uko abayobozi b'iyo minisiteri bitwaye muri ayo mateka, hanasobanurwe uburyo bwakoreshejwe mu kwica Abatutsi.

    Magingo aya hari amakuru menshi yamaze kuboneka muri ubwo bushakashatsi cyane cyane ashingiye ku buryo abayobozi b'ibigo n'imishinga byari bishamikiye kuri iyo minisiteri babibye urwango mu bakozi bakabateza umwiryane ndetse bagafatanya n'abasirikare gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside barema imitwe y'Interahamwe.

    Prof Masabo yagize ati 'Abayobozi b'ibigo bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside. Twavuga nka Bagaragaza Michel, Ndabarinze Juvénal, Kamodoka Denis, Musema Alfred, Nsabimana Callixte, Komayombi Pascal, Kageruka n'abandi.'

    MINAGRI ni imwe muri minisiteri zari zikomeye mbere ya Jenoside cyane ko yari ifite n'ibigo byinshi biyishamikiyeho, ndetse ikagira imishinga myinshi hirya no hino mu gihugu. Mu 1993 abakozi bayo basagaga 5.900, Jenoside ihitana abarenga 700 muri bo.

    Abakozi ba MINAGRI barenga 700 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minagri-iri-gukora-ubushakashatsi-ku-bari-abakozi-bayo-bazize-jenoside

  • Muhanga: Hafashwe abandi babiri bakekwaho gutega abantu bakabatema bakanabambura – #rwanda #RwOT

    Abo basore bafashwe kuri uyu wa Kabiri nyuma y'uko ku wa 10 Mata 2021 hafashwe umugabo na we ukekwaho icyo cyaha, afatiwe mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe.

    Hafashwe umusore w'imyaka 23 y'amavuko wo mu Mudugudu wa Rutenga mu kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye n'undi w'imyaka 22 uturuka mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave, yavuze ko biyemeje guca urugomo n'ubujura biri kugaragara muri iki gihe.

    Ati 'Bafatiwe mu Mudugudu wa Karama mu Murenge wa Shyogwe. Irondo ry'umwuga ryabafashe ku manywa.'

    Kugeza ubu mu Mujyi wa Muhanga hamaze gufatwa abantu bagera kuri barindwi bakurikiranyweho gutega abantu bakabambura nyuma yo kubatema.

    Mu minsi ishize abo bagizi ba nabi batemye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi bashaka kumwambura moto.
    Niyonzima yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano no gutahura abashaka kuwuhungabanya.

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, kuri Sitasiyo ya Nyamabuye kandi bamwe mu baturage baherutse gutemwa bamaze gutanga ikirego cyabo.

    Mu mujyi wa Muhanga hafashwe abasore babiri bakekwaho gutega abantu bakabatema bakanabambura

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-hafashwe-abandi-babiri-bakekwaho-gutega-abantu-bakabatema-bakanabambura

  • Kamonyi: Umusore w'imyaka 23 yiciwe mu nzu yibanagamo – #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uwo musore w'imyaka 23 y'amavuko wabonywe na mushiki we ahagana saa Cyenda z'amanywa kuri uyu wa 13 Mata 2021 mu Mudugudu wa Gafonogo mu Kagari ka Mwirute, ahita abimenyesha ubuyobozi. Uwo musore yari asanzwe yibana mu nzu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko uwo musore yari imfubyi kandi yari akiri muto ku buryo bigoye kumenya niba hari abantu bari bafitanye amakimbirane na we.

    Ati 'Birakekwa ko bamwishe. RIB yatangiye iperereza no gukusanya ibimenyetso. Kugeza ubu nta muntu ukekwako ko yamwishe kuko ni umwana wari ukiri muto, utavuga ngo afitanye amakimbirane n'abantu.'

    Nkurunziza yavuze ko inzego zishinzwe iperereza zamaze kuhagera kandi zatangiye gukusanya amakuru yimbitse ku rupfu rw'uwo musore.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uwo musore yaba yishwe atewe icyuma ku ijosi.

    Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umusore-w-imyaka-23-yiciwe-mu-nzu-yibanagamo

  • Bugesera: Abaturiye ahari kubakwa ikibuga cy'indege ntibavuga rumwe n'akarere ku cyemezo cyo kubimura (Video) – #rwanda #RwOT

    Aba baturage ni abasigaye ubwo abandi bari baturanye bagurirwaga bakanimuka kugira ngo hazaboneke ubutaka bwo kubakaho Ikibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Bugesera. Aba basigaye kuko Leta yari imaze kubona ubutaka buhagije bwazubakwaho.

    Nyuma y'uko aba baturage basigaye muri aka gace, bagize ikibazo cyo kugera ku bikorwa remezo nk'amavuriro n'isoko, cyane ko iyo babikeneye bibasaba kujya mu yindi mirenge.

    Umwe muri aba baturage utarashatse ko imyirondoro ye ijya hanze yavuze ko nyuma yo kubona iki kibazo bahura nacyo begereye ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera kugira ngo bubafashe, ari naho bwahereye buzana igitekerezo cyo kuba bwabubakira inzu ahandi bakimuka ariko bagakomeza gukoresha ubutaka bwabo mu mirimo y'ubuhinzi.

    Yavuze ko iki cyemezo batacyishimiye kuko icyo bifuzaga ari uko bagurirwa bakimuka cyangwa bakegerezwa ibikorwa remezo.

    Ati 'Twebwe baza kubitubwira ntabwo bigeze babitumenyesha mbere hose, gusa nk'uko Umunyarwanda wese icyo yifuje abwira umubyeyi we, twajyaga dusaba tuti dukeneye amazi dukeneye amashanyarazi, ubwo niba ibyo barabifashe nko kuba wenda dufite ibindi dukeneye, bahita bafata umwanzuro wo kumva ko ngo turi mu bwigunge bagomba kuhadukura ariko twe mu by'ukuri tubisaba twashakaga ko baduha ibyo bikorwa remezo nk'abandi bose.'

    “Badukoresheje inama batubwira ko bagomba kutwubakira inzu, twebwe twanze kubyemera, bo batubwira ko ubutaka batabukeneye ahubwo bagomba kugenda bakatwubakira inzu ubutaka bwacu tugakomeza kubuhinga. Twabonye bidakunda kuko ntiwazajya uva mu murenge umwe ngo ujye guhinga i Karera ngo bikunde.”

    Yakomeje avuga ko bashaka kugurirwa aho kubakirwa ngo kuko iyo babahaye amafaranga babasha kwiyubakira inzu zikomeye bitandukanye n'iyo bubakiwe.

    Ati 'Bayaguhaye ukagenda ukayiyubakira nibyo byiza, kuko iyo wiyubakiye inzu yawe urayikomeza ariko biriya iyo bakubakiye, umushoramari yubaka uko abonye kuko aba abifitemo inyungu, mu gihe cy'umwaka cyangwa ibiri inzu ikaba irasenyutse, ubwo se umuntu yazabigenza ate? '

    Ibyavuzwe n'uyu muturage byemezwa na mugenzi we, Nirere Jeannette wavuze koko ko bafite ikibazo cyo kutagira ibikorwa remezo bibegereye ariko akemeza ko igisubizo kitagakwiye kuba kubimura.

    Ati 'Icyo kibazo kirahari nta mwana tugira wiga amashuri y'incuke, nuyagiyemo aba afite nk'imyaka itandatu abura umwaka umwe ngo atangire abanza ubwo bisaba ko bajya mu wundi murenge, isoko ni mu wundi murenge, serivisi zose ni mu wundi murenge. Ntabwo bivuze ko igikwiye gukorwa ari ukutwimura ngo batujyane ahantu bo bagennye, Leta tuzi ko ari umubyeyi ntabwo izaterura umuturage ngo imujyanye ahantu mu nzu itagira isambu.'

    Nirere yavuze ko icyo bifuza ari uko bagurirwa cyangwa bakegerezwa ibikorwa remezo.

    Ati 'Twe icyo twifuza nibaduhe ingurane nk'uko bazihaye aba mbere niba bidakunze, baduhe ibikorwa remezo baduhe amashuri y'incuke, baduhe amazi, baduhe amashanyarazi tubeho nk'abandi baturage bose.'

    Izindi mpungenge aba baturage bagaragaje nk'izatumye batemera iki gitekerezo cy'ubuyobozi harimo ko aho bajyanwa bashobora guhabwa inzu nto kandi izo bari basanzwe batuyemo ari nini ndetse no kuba mu gihe baba bimutse imitungo yabo nk'inzu yakwangirika ndetse n'ibyo bahinze bikazajya byibwa kuko batabyegereye.

    Ntibemeranya n'Akarere

    Abaturage batuye muri aka gace mu buryo buhoraho banahafite inzu, ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera buvuga ko basaga 80 ariko hakaba hari n'andi masambu n'inzu by'abatuye mu Mujyi wa Kigali.

    Mu kiganiro n'Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko kuba aba baturage ari bake biri mu byatumye badafata icyemezo cyo kubegereza ibikorwa remezo.

    Ati 'Iyo ubirebye usanga igisubizo atari ukubijyanayo kuko gufata umuyoboro w'amazi wa kilometero nyinshi ushyiriye abantu 80 kandi udateganya ko hazaza n'abandi ngo bahature ngo uvuge ko ari amajyambere yo mu myaka iri imbere uhashyiriye icyo gikorwa remezo, kubaka ishuri ry'abana 30, kubaka ivuriro ry'imiryango 80 ntabwo nzi ko byashoboka.''

    'Ahubwo twe twafashe icyemezo cyo kuvuga ngo aba bantu uwabimurira ha handi babona bya bikorwa remezo ariko ni ukubimura bitari ugushaka ubutaka bwabo kuko bazabugumana, ni ukubimura byo kubegereza ibikorwa remezo.'

    Meya Mutabazi yakomeje avuga ko Leta itaha ingurane aba baturage mu gihe nta gahunda y'icyo ishaka gukorera ku butaka bwabo.

    Ati 'Ni inzu leta yabaha nk'ababakura mu kibazo, nk'iyo Leta yimuye abari mu manegeka ntabwo ijya kubaha ingurane z'ubutaka bwabo kereka iyo ifite icyo ishaka kubukoresha. Nabo rero ni uko bimeze nubwo bo batari mu manegeka ariko bari mu bwigunge kandi kuba dufite imiryango 80 tuzi ko nta shuri, nta vuriro ntabwo byaba bitanga amahoro.'

    Kuba aba baturage badashaka kwimuka, Mutabazi yavuze ko biterwa n'abahafite amasambu bo mu Mujyi wa Kigali babashuka kuko bo batarebwa n'iki cyemezo cyo kuba bakubakirwa kuko batahaba.

    Ati 'Harimo abantu bahafite ubutaka batahatuye, harimo abantu bahafite inzu bamwe baje no kubaka nyuma ikibuga cy'indege gitangiye, banubaka nta byangombwa ahubwo bihishe […] abo ni na bo bari kugumura abandi. Impamvu ni uko bo batahatuye, kuko bo tutazabimura icyabafasha baba bumva ariko bagurirwa ubutaka ariko nta butaka dukeneye kandi ntabwo Leta ijya kugura ubutaka kuko umuturage yifuza kugurisha. Aramutse ahatuye umwana we atiga, umugore we atajya kwa muganga na we yashimishwa no kwimurwa.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwatangaje ko kwimura aba baturage ko bikiri mu nyigo ndetse ko buzakomeza kubumvisha ibyiza byabyo.

    Nirere Jeannette yavuze ko badashaka kubakirwa ko ahubwo bashaka ingurane

    Aba baturage bafite impungenge zo kwimuka basize imitungo yabo

    Abaturage bafite ikibazo ni abo mu Kagari ka Karera

    Ubutaka bw’aba baturage buherereye hafi y’ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-abaturiye-ahari-kubakwa-ikibuga-cy-indege-ntibavuga-rumwe-n-akarere-ku

  • Ubugabo burenga 7000 bwafatiwe mu Bushinwa buvanwe muri Afurika. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubugabo(ibitsina ) 7.221 bwafatiwe ku Cyambu cya Shangai mu Bushinwa n'inzego zishinzwe gasutamo muri iki gihugu aho bwari buri mu bwato buturutse muri Nigeria ku Mugabane wa Afurika.

    Ibi bice by'umubiri byari bihishwe muri kontineri ikonjesha byafashwe mu gihe ubwato bwageraga kuri iki cyambu cya Shangai nyuma y'amakuru inzego zo kuri gasutamo mu Bushinwa zahawe n'umuntu utaramenyekana.

    Ikinyamakuru Harare Live cyatangaje ko ibi bice by'umubiri [ibitsina-gabo] byari bipakiwe mu dusanduku 36 twanditseho 'imineke' imbere muri firigo ikonjesha.

    Ubwato byarimo bwavaga i Lagos muri Nigeria; bwarimo abakozi babwo n'abashinzwe kubuyobora bane, Aba-Marines ndetse n'abaturage babiri bo muri Cameroun. Bose bahise batabwa muri yombi.

    Li wu avuga ku bugabo bwafatiwe mu Bushinwa.

    Umuvugizi wa Gasutamo mu Bushinwa, Li Wu, yavuze ko umubare munini w'imitwe yitwaje intwaro muri Afurika ikoresha icuruzwa ry'ingingo z'imibiri y'abantu kugira ngo abayibarizwamo babashe kubona amafaranga abatunga.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ubugabo-burenga-7000-bwafatiwe-mu-bushinwa-buvanwe-muri-afurika/

  • Kamonyi: Umusore w’imyaka 23 yiciwe mu nzu yibanagamo –

    Umurambo w’uwo musore w’imyaka 23 y’amavuko wabonywe na mushiki we ahagana saa Cyenda z’amanywa kuri uyu wa 13 Mata 2021 mu Mudugudu wa Gafonogo mu Kagari ka Mwirute, ahita abimenyesha ubuyobozi. Uwo musore yari asanzwe yibana mu nzu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko uwo musore yari imfubyi kandi yari akiri muto ku buryo bigoye kumenya niba hari abantu bari bafitanye amakimbirane na we.

    Ati “Birakekwa ko bamwishe. RIB yatangiye iperereza no gukusanya ibimenyetso. Kugeza ubu nta muntu ukekwako ko yamwishe kuko ni umwana wari ukiri muto, utavuga ngo afitanye amakimbirane n’abantu.”

    Nkurunziza yavuze ko inzego zishinzwe iperereza zamaze kuhagera kandi zatangiye gukusanya amakuru yimbitse ku rupfu rw’uwo musore.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uwo musore yaba yishwe atewe icyuma ku ijosi.

    Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

    [email protected]


  • Bugesera: Abaturiye ahari kubakwa ikibuga cy’indege ntibavuga rumwe n’akarere ku cyemezo cyo kubimura (Video) –

    Aba baturage ni abasigaye ubwo abandi bari baturanye bagurirwaga bakanimuka kugira ngo hazaboneke ubutaka bwo kubakaho Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera. Aba basigaye kuko Leta yari imaze kubona ubutaka buhagije bwazubakwaho.

    Nyuma y’uko aba baturage basigaye muri aka gace, bagize ikibazo cyo kugera ku bikorwa remezo nk’amavuriro n’isoko, cyane ko iyo babikeneye bibasaba kujya mu yindi mirenge.

    Umwe muri aba baturage utarashatse ko imyirondoro ye ijya hanze yavuze ko nyuma yo kubona iki kibazo bahura nacyo begereye ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera kugira ngo bubafashe, ari naho bwahereye buzana igitekerezo cyo kuba bwabubakira inzu ahandi bakimuka ariko bagakomeza gukoresha ubutaka bwabo mu mirimo y’ubuhinzi.

    Yavuze ko iki cyemezo batacyishimiye kuko icyo bifuzaga ari uko bagurirwa bakimuka cyangwa bakegerezwa ibikorwa remezo.

    Ati “Twebwe baza kubitubwira ntabwo bigeze babitumenyesha mbere hose, gusa nk’uko Umunyarwanda wese icyo yifuje abwira umubyeyi we, twajyaga dusaba tuti dukeneye amazi dukeneye amashanyarazi, ubwo niba ibyo barabifashe nko kuba wenda dufite ibindi dukeneye, bahita bafata umwanzuro wo kumva ko ngo turi mu bwigunge bagomba kuhadukura ariko twe mu by’ukuri tubisaba twashakaga ko baduha ibyo bikorwa remezo nk’abandi bose.”

    “Badukoresheje inama batubwira ko bagomba kutwubakira inzu, twebwe twanze kubyemera, bo batubwira ko ubutaka batabukeneye ahubwo bagomba kugenda bakatwubakira inzu ubutaka bwacu tugakomeza kubuhinga. Twabonye bidakunda kuko ntiwazajya uva mu murenge umwe ngo ujye guhinga i Karera ngo bikunde.”

    Yakomeje avuga ko bashaka kugurirwa aho kubakirwa ngo kuko iyo babahaye amafaranga babasha kwiyubakira inzu zikomeye bitandukanye n’iyo bubakiwe.

    Ati “Bayaguhaye ukagenda ukayiyubakira nibyo byiza, kuko iyo wiyubakiye inzu yawe urayikomeza ariko biriya iyo bakubakiye, umushoramari yubaka uko abonye kuko aba abifitemo inyungu, mu gihe cy’umwaka cyangwa ibiri inzu ikaba irasenyutse, ubwo se umuntu yazabigenza ate? ”

    Ibyavuzwe n’uyu muturage byemezwa na mugenzi we, Nirere Jeannette wavuze koko ko bafite ikibazo cyo kutagira ibikorwa remezo bibegereye ariko akemeza ko igisubizo kitagakwiye kuba kubimura.

    Ati “Icyo kibazo kirahari nta mwana tugira wiga amashuri y’incuke, nuyagiyemo aba afite nk’imyaka itandatu abura umwaka umwe ngo atangire abanza ubwo bisaba ko bajya mu wundi murenge, isoko ni mu wundi murenge, serivisi zose ni mu wundi murenge. Ntabwo bivuze ko igikwiye gukorwa ari ukutwimura ngo batujyane ahantu bo bagennye, Leta tuzi ko ari umubyeyi ntabwo izaterura umuturage ngo imujyanye ahantu mu nzu itagira isambu.”

    Nirere yavuze ko icyo bifuza ari uko bagurirwa cyangwa bakegerezwa ibikorwa remezo.

    Ati “Twe icyo twifuza nibaduhe ingurane nk’uko bazihaye aba mbere niba bidakunze, baduhe ibikorwa remezo baduhe amashuri y’incuke, baduhe amazi, baduhe amashanyarazi tubeho nk’abandi baturage bose.”

    Izindi mpungenge aba baturage bagaragaje nk’izatumye batemera iki gitekerezo cy’ubuyobozi harimo ko aho bajyanwa bashobora guhabwa inzu nto kandi izo bari basanzwe batuyemo ari nini ndetse no kuba mu gihe baba bimutse imitungo yabo nk’inzu yakwangirika ndetse n’ibyo bahinze bikazajya byibwa kuko batabyegereye.

    Ntibemeranya n’Akarere

    Abaturage batuye muri aka gace mu buryo buhoraho banahafite inzu, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko basaga 80 ariko hakaba hari n’andi masambu n’inzu by’abatuye mu Mujyi wa Kigali.

    Mu kiganiro n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko kuba aba baturage ari bake biri mu byatumye badafata icyemezo cyo kubegereza ibikorwa remezo.

    Ati “Iyo ubirebye usanga igisubizo atari ukubijyanayo kuko gufata umuyoboro w’amazi wa kilometero nyinshi ushyiriye abantu 80 kandi udateganya ko hazaza n’abandi ngo bahature ngo uvuge ko ari amajyambere yo mu myaka iri imbere uhashyiriye icyo gikorwa remezo, kubaka ishuri ry’abana 30, kubaka ivuriro ry’imiryango 80 ntabwo nzi ko byashoboka.’’

    “Ahubwo twe twafashe icyemezo cyo kuvuga ngo aba bantu uwabimurira ha handi babona bya bikorwa remezo ariko ni ukubimura bitari ugushaka ubutaka bwabo kuko bazabugumana, ni ukubimura byo kubegereza ibikorwa remezo.”

    Meya Mutabazi yakomeje avuga ko Leta itaha ingurane aba baturage mu gihe nta gahunda y’icyo ishaka gukorera ku butaka bwabo.

    Ati “Ni inzu leta yabaha nk’ababakura mu kibazo, nk’iyo Leta yimuye abari mu manegeka ntabwo ijya kubaha ingurane z’ubutaka bwabo kereka iyo ifite icyo ishaka kubukoresha. Nabo rero ni uko bimeze nubwo bo batari mu manegeka ariko bari mu bwigunge kandi kuba dufite imiryango 80 tuzi ko nta shuri, nta vuriro ntabwo byaba bitanga amahoro.”

    Kuba aba baturage badashaka kwimuka, Mutabazi yavuze ko biterwa n’abahafite amasambu bo mu Mujyi wa Kigali babashuka kuko bo batarebwa n’iki cyemezo cyo kuba bakubakirwa kuko batahaba.

    Ati “Harimo abantu bahafite ubutaka batahatuye, harimo abantu bahafite inzu bamwe baje no kubaka nyuma ikibuga cy’indege gitangiye, banubaka nta byangombwa ahubwo bihishe […] abo ni na bo bari kugumura abandi. Impamvu ni uko bo batahatuye, kuko bo tutazabimura icyabafasha baba bumva ariko bagurirwa ubutaka ariko nta butaka dukeneye kandi ntabwo Leta ijya kugura ubutaka kuko umuturage yifuza kugurisha. Aramutse ahatuye umwana we atiga, umugore we atajya kwa muganga na we yashimishwa no kwimurwa.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko kwimura aba baturage ko bikiri mu nyigo ndetse ko buzakomeza kubumvisha ibyiza byabyo.

    Nirere Jeannette yavuze ko badashaka kubakirwa ko ahubwo bashaka ingurane

    Aba baturage bafite impungenge zo kwimuka basize imitungo yabo

    Abaturage bafite ikibazo ni abo mu Kagari ka Karera

    Ubutaka bw’aba baturage buherereye hafi y’ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera

  • Umupadiri yasezeye ku murimo w'ubusaseredoti kubera urukundo yakunze umukobwa wari umwe mu bakirisitu yari yararagijwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy'Ubutaliyani, umupadiri witwa Ricardo yatangaje ko agiye gusezera umurimo w'ubusaseredoti agahitamo kwibera umulayiki nyuma yo kubenguka inkumi imwe mu bakirisitu yigishaga ijambo ry'Imana.

    Ibi byabaye ku cyumweru gishize ubwo Ricardo yasomaga Missa nkuko bisanzwe hanyuma  igitambo cya Missa kigiye guhumuza abwira abakirisitu ko atazongera kubigisha ijambo ry'Imana kubera ko agiye kuba umulayiki. Yagize ati ” Umutima wanjye uri mu rukundo “. Yakomeje avuga ko nubwo atigeze atatira isezerano rye ryo kudashaka ariko kuri ubu ashaka kugerageza undi muhamagaro kubera urukundo afite.

    Kuri ubu hatangiye ibikorwa byo kureba uko yahindurwa akajya mu bulayiki akava ku bupadiri

    Musenyeri Sixmundi, umushumba wa Diyosezi Ricardo yakoreragamo umurimo we w'ubusaseredoti nawe yahise amwifuriza ishya n'ihirwe mu muhamagaro mushya agiye kujyamo.
    Kugeza ubu ntiharamenyekana uwo mukobwa watwaye umutima Padiri Ricardo ndetse n'ibinyamakuru byinshi byo mu butaliyani byirinze kumutangaza

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umupadiri-yasezeye-ku-murimo-wubusaseredoti-kubera-urukundo-yakunze-umukobwa-wari-umwe-mu-bakirisitu-yari-yararagijwe/