Category: Uncategorized

  • Kamonyi : Umusore w’imfubyi bamusanze mu nzu yapfuye #rwanda #RwOT

    Murindabigwi Vedaste wari ufite imyaka 23 y’amavuko, yibanaga mu nzu ari na ho bamusanze yapfiriye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021.

    Uyu musore yabonywe na mushiki we ubwo yajyaga muri iriya nzu ye yibanagamo, agasanga ibye byarangiye.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro by’Akarere ka Gasabo ku Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma rya nyuma.

    Gusa hari amakuru avuga ko uyu musore yishwe atewe icyuma mu ijosi.

    Ubuyobozi bw’Ibanze buvuga ko uriya musore ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi nubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza kuri ruriya rupfu.

    Nkurunziza Jean de Dieu uyobora Umurenge wa Rukoma, avuga ko nta bantu basanzwe bazwi ko bari bafitanye amakimbirane n’uriya musore kuko yari akiri muto.

    Nkurunziza yagize ati 'Kugeza ubu nta muntu ukekwako ko yamwishe kuko ni umwana wari ukiri muto, utavuga ngo afitanye amakimbirane n’abantu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Umusore-w-imfubyi-bamusanze-mu-nzu-yapfuye

  • Amakuru Mashya_ Covid_19: Urukingo rwa Johnson & Johnson rwahagaritswe #rwanda #RwOT

    Amerika, Afurika y'epfo n'ibihugu byo mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi (EU/UE), byabaye bihagaritse gukingira abantu n'urukingo rwa Johnson & Johnson (J&J) rwa Covid-19, nyuma y'amakuru yo kuvura kw'amaraso kudakunze kubaho.Abantu batandatu bagaragaje icyo kibazo mu bantu bahawe doze zirenga miliyoni 6.8, nkuko ikigo cy'Amerika kigenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti (FDA) cyabivuze.

    Urukingo rwa Johnson & Johnson rwabaye ruhagaritswe muri EU, aho rwari rwatangiye gutangwa muri iki cyumweru.

    Bikurikiye ibindi nk'ibi byabaye ku rukingo rwa AstraZeneca, bigatuma hagabanywa ikoreshwa ryarwo.

    Ikigo FDA cyavuze ko kirimo kujya inama ko ruba ruhagaritswe nk’'uburyo bwo kwigengesera cyane'. Cyemeje ko umurwayi umwe yapfuye azize ibibazo byatewe no kuvura kw'amaraso, naho undi akaba arembye.

    Abo bantu batandatu bose bagaragaweho kuvura kw'amaraso ni abagore bafite hagati y'imyaka 18 na 48, bagaragaza ibimenyetso by'uko kuvura hagati y'iminsi itandatu na 13 nyuma yo gukingirwa nk' uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Bijyanye n'iyo nama yatanzwe n'ikigo FDA, ahakingirirwa hose muri Amerika bahagaritse gukoresha urwo rukingo kugeza harangiye andi maperereza ku mutekano warwo. Byitezwe ko za leta n'abikorera babikurikiza.

    Kugeza ubu Amerika ni yo imaze gutangaza abantu ba mbere bensi ku isi banduye Covid-19, barenga miliyoni 31, n'abarenga 563,000 yishe, aba na bo bakaba ari bo ba mbere benshi ku isi.

    Urukingo rwa J&J rwahawe abantu bagera hafi kuri miliyoni zirindwi muri Amerika, bangana na 3% by'abamaze gukingirwa kugeza ubu.


    Perezida w'Afurika y'epfo Cyril Ramaphosa ahabwa rumwe mu nkingo za mbere za Johnson & Johnson i Cape Town

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/14/amakuru-mashya_-covid_19-urukingo-rwa-johnson-johnson-rwahagaritswe/

  • Imyaka icumi ayobora Nyaruguru, umwanya wa mbere mu mihigo, ibitero bya FLN: Ikiganiro na Guverineri Habitegeko – #rwanda #RwOT

    Iyo uganira na Habitegeko akubwira ko mu myaka ya za 2016, ubwo yatorerwaga kuba Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, yatangiye kujya arara amajoro asoma ibitabo ashaka aho yakura amasomo y'uburyo yayobora neza abatuye muri aka karere akabasha kugera kubyo uwamutumye yifuza.

    Umusaruro wavuye mu majoro yaraye, kumva abaturage yari abereye umuyobozi, gukorana n'abo ashinzwe ndetse no kugendera ku cyerekezo cy'umukuru w'igihugu wagaragariye mu iterambere amaze kugeza kuri aka karere kavuye ku mwanya wa 29 mu mihigo kakagera ku mwanya wa mbere.

    Nibyo koko ukora neza aragororerwa ari nabyo byabaye kuri Habitegeko ku wa 15 Werurwe 2021, ubwo Perezida Kagame yamugiraga Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba.

    Ni inkuru nawe yamutunguye kumva uburyo agiye kuyobora Uturere Turindwi avuye ku karere kamwe ka Nyaruguru yari abayemo imyaka 10. Kuri we, avuga ko yizeye kuzuza neza inshingano ze kugira ngo azabashe kujyana n'icyerekezo cy'Umukuru w'Igihugu wamugiriye iki cyizere.

    IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n'uyu mugabo w'imyaka 47, agaruka ku myaka 10 ari mu nzego z'ibanze [Yabaye Meya wa Nyaruguru bwa mbere mu 2006, ubu yari amaze gusoza manda ebyiri], urugendo rwavanye akarere ku mwanya wa nyuma kagera ku wa mbere mu mihigo, ingamba zidasanzwe ajyanye mu Ntara y'Uburengerazuba ndetse n'ubuzima bwe bwite.

    Kuyobora akarere ni urugendo rutoroshye…

    Inshingano z'inzego z'ibanze ahanini zishingira ku gushyira mu bikorwa politiki zitandukanye ziba zashyizweho na leta. Kugira ngo bigerweho neza, Umuyobozi w'Akarere usanga akenshi asabwa kurara amajoro, gukorana n'abo bayoborana ndetse n'abaturage muri rusange.

    Nyaruguru ni akarere karanzwe n'inzara z'urudaca mu myaka yashize aho abaturage bahoze badafite n'ibyo kurya kuko nko mu 2006, nibura abaturage 85% babarizwaga munsi y'umurongo w'ubukene. Ni ukuvuga ko bari bakennye bikabije.

    Imiryango irenga ibihumbi 12 yabaga muri Nyakatsi, abana benshi cyane bari bafite ikibazo cy'imire mibi. Muri aka karere nta bikorwa remezo byarangwagamo kuko icyo gihe amashanyarazi kari gafite yari 0.8%.

    Guverineri Habitegeko avuga ko ubwo yageraga i Nyaruguru nk'umuntu utari usanzwe akora ibijyanye n'ubuyobozi byamugoye cyane ariko kubwo gufatanya n'abandi bayobozi, abaturage ndetse no kugendera ku murongo washyizweho n'Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu yabashije kubishobora.

    Agaruka ku myaka 10 ishize ayobora akarere ka Nyaruguru yagize ati 'Kuyobora akarere ntabwo ari ibintu byoroshye. Birakomeye, ni urugendo rusaba gukoresha imbaraga nyinshi z'umutima, ubwenge, umubiri… ni urugendo rusaba imbaraga z'abafanyabikorwa batandukanye, abaturage n'ibindi byinshi. Ntabwo ari ibintu byoroshye ariko Imana yaradufashije birakunda.'

    Yakomeje agira ati 'Ntekereza ko ni akazi gakoreka, birashoboka ko umuntu yakora imyaka 10, ariko bisaba kutareba hirya hino, bisaba kugira ibyo wirinda […] hari imyobo benshi bakunze kugwamo, akenshi hari abagira gutya akaba yagwa mu bintu byo gukorakora, kwiyandarika, kutagira icyerekezo , bigusaba guhoza ijisho ku cyerekezo Nyakubahwa Umukuru w'Igihugu ashaka guha igihugu n'abaturage.'

    Abanyarwanda bamaze kumenyera igihugu cyabo nk'icyimakaje umuco wo kubazwa inshingano aho buri wese aba agomba kubazwa ibyo akora.

    Ku bayobozi by'umwihariko abo mu nzego z'ibanze, babazwa inshingano mu buryo butandukanye ndetse ibyo bakoze bigaragarira cyane cyane mu mihigo aho bagaragaza ibyo inzego bahagarariye zizakora mu gihe cy'umwaka.

    Mu kugaraga uko imihigo yeshejwe, Akarere ka Nyaruguru kari mu twavuye mu myanya y'inyuma kagera ku mwanya wa mbere ubwo hatangazwaga amanota y'imihigo y'umwaka wa 2019/2020.

    Guverineri Habitegeko avuga ko ibanga bakoresheje rishingiye ku gukorana n'abaturage, bakumva ko aribo bagomba kugira uruhare mu mihigo.

    Uku kuza ku mwanya wa mbere bigaragarira mu bikorwa by'iterambere bihabwa abaturage ndetse n'impinduka zigaragara za buri muturage mu iterambere.

    Uyu munsi Akarere ka Nyaruguru buri murenge wamaze kugezwamo amashanyarazi ndetse abaturage bayafite mu ngo zabo bari ku kigero cya 93%. Harimo akomoka ku miyoboro migari ku rugero rwa 38.4% naho akomoka mu mirasire y'izuba ari ku rugero rwa 54,1%.

    Ku mazi meza, abaturage bayafite muri Nyaruguru ni 257.697 mu bagera kuri 318.832 batuye akarere bangana na 80,8%

    Guverineri Habitegeko ati 'Urumva ntabwo waba uri kuri 0.8% by'amashanyarazi ngo ureke kuba uwa nyuma kuko iyo amashanyarazi aje azana n'izindi mpinduka, iterambere ry'abaturage, imirimo mishya, uko abaturage bishimira serivisi n'ibindi.'

    Umutekano i Nyaruguru, ibitero bya FLN

    Mu 2018, abaturage b'I Nyaruguru bagabweho ibitero n'abagizi ba nabi baturutse mu mitwe yitwaje intwaro ya FLN. Abo barwanyi baraje bica abaturage, basahura ibyabo ndetse banashimuta abandi.

    Ni ibikorwa bitakozwe umunsi umwe n'ubwo nyuma ababiteguye n'ababigizemo uruhare barimo Paul Rusesabagina wari Umuyobozi w'Impuzamashyaka, MRCD ndetse na Nsabimana Callixte wiyise Sankara bakurikiranywe n'inkiko zo mu Rwanda.

    Guverineri Habitegeko wayoboraga akarere ka Nyaruguru icyo gihe avuga ko nyuma y'ibyo bitero byashegeshe abaturage, ubu umutekano wifashe neza ndetse n'abaturage basigaye bagira uruhare mu kuwubungabunga.

    Ati 'Ishusho y'umutekano imeze neza, burya ngo utaribwa ntamenya kurinda, bariya bantu muri 2018 badushozaho intambara, baraza baduca mu rihumye bica abaturage hariya za Nyabimata, barabasahura za Kivu hose, za Muganza ariko Ingabo z'u Rwanda zihita zitabara zishyiraho uburyo bwo kurinda abaturage.'

    Yakomeje agira ati 'Nubwo bahari bafite n'ibyo bitekerezo byo kuba bahungabanya umutekano ariko ubu nkeka ko bitaborohera, nubwo yabona aho aca agasesera nkeka ko atabona uko asubirayo […] ngire ngo ejo bundi barabigerageje murabizi uko byagenze hariya za Ruheru.'

    Guverineri Habitegeko avuga ko kuri ubu abaturage bakangutse, aho mbere basaga n'abiraye.

    Avuga ko kuri ubu abaturage nabo bumva uruhare rwabo mu kubungabunga uwo mutekano, gutangira amakuru ku gihe mu kugenzura ibyinjira mu mudugudu.

    Ati 'Mu by'ukuri ubu abaturage barafatanya n'ingabo mu kubungabunga umutekano. Ubu rero umutekano waragarutse 100%, abaturage bararyama bagasinzira bagakora ibikorwa bibateza imbere nta nkomyi bafite.'

    Guverineri Habitegeko avuga ko uwamusimbuye icyo asabwa ari ugukora cyane, akita cyane ku gusigasira ibyagezweho birimo umutekano, ibikorwaremezo ariko akanibanda cyane ku gukora cyane kugira ngo agere kuri byinshi byiza.

    Ati 'Tuvuye kure ariko nanone dufite umusingi twubakiyeho, ku buryo ari abantu bafite ubushake bwo gukora bashobora kubakira kuri ibyo bakaba batera intambwe nyinshi kuko turacyari kure. Ntabwo turagera aho abantu bifuza kugera ariko hari ibya ngombwa nk'uwo mutekano ugomba gukomeza kwitabwaho ukabungabungwa kuko nta mishinga mu bishirira.'

    Yakomeje agira ati 'Hanyuma n'ibindi bikorwa, ubu dufite ibikorwaremezo, n'ibindi bikorwa Nyakubahwa Perezida Kagame yahaye abaturage, gahunda z'ubuhinzi zashyizwemo imbaraga n'ibindi bijyanye n'imyumvire y'abaturage yarazamutse ku buryo ibyo mwatekereza gukora muri kumwe n'abaturage mwatera imbere.'

    I Burengerazuba bashonje bahishiwe

    Uturere twa Rusizi na Rubavu duhana imbibi na Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho hakunze guturuka za magendu nyinshi zirimo ibiyobyabwenge. Ibi ariko bikiyongera ku mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda ikorera mu mashyamba ya RDC ndetse n'u Burundi [u Burundi buhana imbibi n'u Rwanda ku gice cya Rusizi].

    Guverineri Habitegeko avuga ko mubyo ashyize imbere ari ugukemura ibibazo byose bishobora kubangamira ituze rusange ry'abaturage birimo iby'umutekano muke uturuka ku bambutsa za magendu, ababa mu mitwe y'iterabwoba ikunze kugariza uturere tugize Uburengerazuba, ndetse n'ibindi.

    Ati 'Magendu ihungabanya umutekano noneho hakiyongeraho na bariya bagizi ba nabi bari mu mitwe y'iterabwoba. Umutekano ufite uburemere muri kariya gace kuko hari umupaka muremure cyane kandi uri ku bihugu navuga, hashobora guturuka ibihungabanya umutekano w'igihugu.'

    'Kumenya izo nkiko n'uburyo abantu baharinda harimo akazi. Navuga ko ari nacyo kintu cya mbere rwose, kuko abanyarwanda bari gukora baratekanye, ibintu byaza kubahungabanya, icyo ngicyo ni ukukirinda cyane. Ni ugukora uko dushoboye kugira ngo tubikumire.'

    Imiterere y'akarere ka Nyaruguru ijya gusa cyane n'uturere twa Karongi n'utundi dutandukanye tw'Uburengerazuba ku buryo usanga ibibazo bitandukanye n'ibyiza byaho bihuye. Kuri Guverineri Habitegeko asanga ari amahirwe yagize kuko agiye kuyobora Intara n'ubundi isa n'akarere ka Nyaruguru amazemo imyaka 10.

    Ati 'Ubunararibonye bwa Nyaruguru bwamfasha na hariya ku bijyanye no kubungabunga umutekano w'abaturage b'Intara n'ibintu byabo. Hari n'ibindi bibazo bibangamiye umudendezo w'abaturage, birasa, aho naho tuzashyiramo imbaraga.'

    Yakomeje agira ati 'Ibijyanye n'abana bagwingira ibipimo biri hejuru, icyo tuzashyiramo imbaraga ndetse tugerageze no gukoresha zimwe mu ngamba twabonye zikora muri Nyaruguru, duhimbe n'izindi tunaganire […] ibyo tubikemure. Hari ibijyanye n'imiterere y'akarere ubwako gakunze guhura n'imyuzure nk'Uruzi rwa Sebeya.'

    Guverineri Habitegeko avuga ko agace k'Isunzu rya Kongo Nil [Crete Congo-Nil], kabarizwamo ubutaka busharira ari nayo mpamvu mubyo ashyize imbere harimo kuvugurura ubuhinzi.

    Ati 'Hari imijyi yunganira Kigali, dufite ibiri, hari imbaraga tugomba gushyiramo mu kuyitunganya n'ibindi bibazo bya ngombwa byihutirwa birimo gushyiraho umurongo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro no kwita ku bikorwa by'ubukerarugendo.'

    'Ni byinshi, n'iyo rero abaturage bazatubwira kubera ko tugiye kwicarana nabo tuganire.'

    Mu bindi azibandaho harimo gufatanya n'izindi nzego by'umwihariko iz'abikorera muri gahunda leta yashyizeho zo kuzahura ubukungu bwazahajwe n'icyorezo cya Covid-19.

    Ibyo wamenya ku buzima bwa Habigeteko François

    Habitegeko yavutse ari umwana wa munani ari nawe muhererezi mu muryango wabo, icyo gihe avuka hari mu 1980, mu yahoze ari Komini Nyakizu, ubu ni mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Nyaruguru.

    Ni umugabo ukunda kwiga cyane kuko n'ubu avuga ko akiri umunyeshuri. Amashuri abanza yayize ahitwa I Kibangu mu Murenge wa Ngoma [iwabo], ayisumbuye ayiga Iseminari Nto yo ku Karubanda, I Butare ahava ajya muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Avuga ko yize umwaka umwe wa EPLM, aba umwe mubo Leta y'u Rwanda yahaye buruse yo kujya kwiga ibijyanye na Engineering mu gihugu cy'u Buhinde [muri University of Agriculture Science and Technology].

    Yize ibijyanye no guteza imbere icyaro yibanda cyane ku byo kuhira, kubungabunga ubutaka n'amazi.Yize icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master's] ibijyanye n'imicungire y'amazi mu Buholandi.

    Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabanje mu miryango itari iya leta, aho yakoraga ibijyanye n'ubuhinzi ariko yibanda ku gukoresha ikoranabuhanga. Mu 2005, yakoraga ibijyanye n'Ubushakashatsi mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuhinzi cyahoze cyitwa ISAR.

    Nyuma yaje kuba Umuhuzabikorwa w'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Uturere ku rwego rw'Igihugu aho yaje kuva ajya kuba Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru.

    Guverineri Habitegeko kuri ubu ni umugabo wubatse ufite umugore n'abana batatu.

    Uyu mugabo avuga ko mubyo akora byose, ubuzima yanyuzemo ndetse n'inshingano zitandukanye yagiye akora, yifashisha indangagaciro yo gukora cyane kandi akarangwa no kugira ukuri mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Video: Mushimiyimana Azeem


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-icumi-ayobora-nyaruguru-umwanya-wa-mbere-mu-mihigo-ibitero-bya-fln

  • Babuwa Samson yahishuye impamvu yamuteye kuba anyotewe cyane no kuba umunyarwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Nigeria, Babuwa Samson ukinira Kiyovu Sports avuga ko kuba yarashatse umugore w’umunyarwandakazi atari byo byonyine byatumye yifuza kuba umunyarwanda ahubwo hari n’ibindi byinshi birimo kuba u Rwanda ari igihugu kirimo Amahoro kandi kiyobowe neza.

    Uyu mukinnyi umaze imyaka 5 mu Rwanda yamaze no kuba yarongora umugore w’umunyarwandakazi aho bakoze ubukwe muri 2019.

    Ubu akaba yaratangiye inzira zo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda aho ategereje igisubizo azahabwa.

    Mu kiganoro n’ikinyamakuru ISIMBI, Babuwa Samson yavuze ko kuba yarashatse umunyarwandakazi atari cyo cyonyine cyatumye yifuza kuba umunyarwanda ahubwo hari izindi mpamvu nyinshi zibiri inyuma.

    Ati'Impamvu ni uko ari igihugu gifite amahoro kandi ibintu byacyo biri ku murongo, gifite umuyobozi mwiza. Gifite abakobwa beza aho nakuye umugore wanjye nkunda Sweetie Mutima. U Rwanda rwanyigishije ibintu byinshi, kwihangana, kudahohoterwa cyangwa ngo uhohotere abandi n’ibindi byinshi.'

    Babuwa Samson yageze mu Rwanda muri 2016 ubwo yari aje mu ikipe ya Sunrise FC yakiniye imyaka 4 ayivamo muri 2020 ari bwo yerekezaga muri Kiyovu Sports.

    Uburyo u Rwanda ruyobowe ni kimwe mu bituma yifuza kuba umunyarwanda cyane

    Babuwa Samson ni umwe muri ba rutahizamu bahagaze neza mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/babuwa-samson-yahishuye-impamvu-yamuteye-kuba-anyotewe-cyane-no-kuba-umunyarwanda

  • Imyaka icumi ayobora Nyaruguru, umwanya wa mbere mu mihigo, ibitero bya FLN: Ikiganiro na Guverineri Habitegeko –

    Iyo uganira na Habitegeko akubwira ko mu myaka ya za 2016, ubwo yatorerwaga kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yatangiye kujya arara amajoro asoma ibitabo ashaka aho yakura amasomo y’uburyo yayobora neza abatuye muri aka karere akabasha kugera kubyo uwamutumye yifuza.

    Umusaruro wavuye mu majoro yaraye, kumva abaturage yari abereye umuyobozi, gukorana n’abo ashinzwe ndetse no kugendera ku cyerekezo cy’umukuru w’igihugu wagaragariye mu iterambere amaze kugeza kuri aka karere kavuye ku mwanya wa 29 mu mihigo kakagera ku mwanya wa mbere.

    Nibyo koko ukora neza aragororerwa ari nabyo byabaye kuri Habitegeko ku wa 15 Werurwe 2021, ubwo Perezida Kagame yamugiraga Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba.

    Ni inkuru nawe yamutunguye kumva uburyo agiye kuyobora Uturere Turindwi avuye ku karere kamwe ka Nyaruguru yari abayemo imyaka 10. Kuri we, avuga ko yizeye kuzuza neza inshingano ze kugira ngo azabashe kujyana n’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu wamugiriye iki cyizere.

    IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n’uyu mugabo w’imyaka 47, agaruka ku myaka 10 ari mu nzego z’ibanze [Yabaye Meya wa Nyaruguru bwa mbere mu 2006, ubu yari amaze gusoza manda ebyiri], urugendo rwavanye akarere ku mwanya wa nyuma kagera ku wa mbere mu mihigo, ingamba zidasanzwe ajyanye mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse n’ubuzima bwe bwite.

    Kuyobora akarere ni urugendo rutoroshye…

    Inshingano z’inzego z’ibanze ahanini zishingira ku gushyira mu bikorwa politiki zitandukanye ziba zashyizweho na leta. Kugira ngo bigerweho neza, Umuyobozi w’Akarere usanga akenshi asabwa kurara amajoro, gukorana n’abo bayoborana ndetse n’abaturage muri rusange.

    Nyaruguru ni akarere karanzwe n’inzara z’urudaca mu myaka yashize aho abaturage bahoze badafite n’ibyo kurya kuko nko mu 2006, nibura abaturage 85% babarizwaga munsi y’umurongo w’ubukene. Ni ukuvuga ko bari bakennye bikabije.

    Imiryango irenga ibihumbi 12 yabaga muri Nyakatsi, abana benshi cyane bari bafite ikibazo cy’imire mibi. Muri aka karere nta bikorwa remezo byarangwagamo kuko icyo gihe amashanyarazi kari gafite yari 0.8%.

    Guverineri Habitegeko avuga ko ubwo yageraga i Nyaruguru nk’umuntu utari usanzwe akora ibijyanye n’ubuyobozi byamugoye cyane ariko kubwo gufatanya n’abandi bayobozi, abaturage ndetse no kugendera ku murongo washyizweho n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu yabashije kubishobora.

    Agaruka ku myaka 10 ishize ayobora akarere ka Nyaruguru yagize ati “Kuyobora akarere ntabwo ari ibintu byoroshye. Birakomeye, ni urugendo rusaba gukoresha imbaraga nyinshi z’umutima, ubwenge, umubiri… ni urugendo rusaba imbaraga z’abafanyabikorwa batandukanye, abaturage n’ibindi byinshi. Ntabwo ari ibintu byoroshye ariko Imana yaradufashije birakunda.”

    Yakomeje agira ati “Ntekereza ko ni akazi gakoreka, birashoboka ko umuntu yakora imyaka 10, ariko bisaba kutareba hirya hino, bisaba kugira ibyo wirinda […] hari imyobo benshi bakunze kugwamo, akenshi hari abagira gutya akaba yagwa mu bintu byo gukorakora, kwiyandarika, kutagira icyerekezo , bigusaba guhoza ijisho ku cyerekezo Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu ashaka guha igihugu n’abaturage.”

    Abanyarwanda bamaze kumenyera igihugu cyabo nk’icyimakaje umuco wo kubazwa inshingano aho buri wese aba agomba kubazwa ibyo akora.

    Ku bayobozi by’umwihariko abo mu nzego z’ibanze, babazwa inshingano mu buryo butandukanye ndetse ibyo bakoze bigaragarira cyane cyane mu mihigo aho bagaragaza ibyo inzego bahagarariye zizakora mu gihe cy’umwaka.

    Mu kugaraga uko imihigo yeshejwe, Akarere ka Nyaruguru kari mu twavuye mu myanya y’inyuma kagera ku mwanya wa mbere ubwo hatangazwaga amanota y’imihigo y’umwaka wa 2019/2020.

    Guverineri Habitegeko avuga ko ibanga bakoresheje rishingiye ku gukorana n’abaturage, bakumva ko aribo bagomba kugira uruhare mu mihigo.

    Uku kuza ku mwanya wa mbere bigaragarira mu bikorwa by’iterambere bihabwa abaturage ndetse n’impinduka zigaragara za buri muturage mu iterambere.

    Uyu munsi Akarere ka Nyaruguru buri murenge wamaze kugezwamo amashanyarazi ndetse abaturage bayafite mu ngo zabo bari ku kigero cya 93%. Harimo akomoka ku miyoboro migari ku rugero rwa 38.4% naho akomoka mu mirasire y’izuba ari ku rugero rwa 54,1%.

    Ku mazi meza, abaturage bayafite muri Nyaruguru ni 257.697 mu bagera kuri 318.832 batuye akarere bangana na 80,8%

    Guverineri Habitegeko ati “Urumva ntabwo waba uri kuri 0.8% by’amashanyarazi ngo ureke kuba uwa nyuma kuko iyo amashanyarazi aje azana n’izindi mpinduka, iterambere ry’abaturage, imirimo mishya, uko abaturage bishimira serivisi n’ibindi.”

    Umutekano i Nyaruguru, ibitero bya FLN

    Mu 2018, abaturage b’I Nyaruguru bagabweho ibitero n’abagizi ba nabi baturutse mu mitwe yitwaje intwaro ya FLN. Abo barwanyi baraje bica abaturage, basahura ibyabo ndetse banashimuta abandi.

    Ni ibikorwa bitakozwe umunsi umwe n’ubwo nyuma ababiteguye n’ababigizemo uruhare barimo Paul Rusesabagina wari Umuyobozi w’Impuzamashyaka, MRCD ndetse na Nsabimana Callixte wiyise Sankara bakurikiranywe n’inkiko zo mu Rwanda.

    Guverineri Habitegeko wayoboraga akarere ka Nyaruguru icyo gihe avuga ko nyuma y’ibyo bitero byashegeshe abaturage, ubu umutekano wifashe neza ndetse n’abaturage basigaye bagira uruhare mu kuwubungabunga.

    Ati “Ishusho y’umutekano imeze neza, burya ngo utaribwa ntamenya kurinda, bariya bantu muri 2018 badushozaho intambara, baraza baduca mu rihumye bica abaturage hariya za Nyabimata, barabasahura za Kivu hose, za Muganza ariko Ingabo z’u Rwanda zihita zitabara zishyiraho uburyo bwo kurinda abaturage.”

    Yakomeje agira ati “Nubwo bahari bafite n’ibyo bitekerezo byo kuba bahungabanya umutekano ariko ubu nkeka ko bitaborohera, nubwo yabona aho aca agasesera nkeka ko atabona uko asubirayo […] ngire ngo ejo bundi barabigerageje murabizi uko byagenze hariya za Ruheru.”

    Guverineri Habitegeko avuga ko kuri ubu abaturage bakangutse, aho mbere basaga n’abiraye.

    Avuga ko kuri ubu abaturage nabo bumva uruhare rwabo mu kubungabunga uwo mutekano, gutangira amakuru ku gihe mu kugenzura ibyinjira mu mudugudu.

    Ati “Mu by’ukuri ubu abaturage barafatanya n’ingabo mu kubungabunga umutekano. Ubu rero umutekano waragarutse 100%, abaturage bararyama bagasinzira bagakora ibikorwa bibateza imbere nta nkomyi bafite.”

    Guverineri Habitegeko avuga ko uwamusimbuye icyo asabwa ari ugukora cyane, akita cyane ku gusigasira ibyagezweho birimo umutekano, ibikorwaremezo ariko akanibanda cyane ku gukora cyane kugira ngo agere kuri byinshi byiza.

    Ati “Tuvuye kure ariko nanone dufite umusingi twubakiyeho, ku buryo ari abantu bafite ubushake bwo gukora bashobora kubakira kuri ibyo bakaba batera intambwe nyinshi kuko turacyari kure. Ntabwo turagera aho abantu bifuza kugera ariko hari ibya ngombwa nk’uwo mutekano ugomba gukomeza kwitabwaho ukabungabungwa kuko nta mishinga mu bishirira.”

    Yakomeje agira ati “Hanyuma n’ibindi bikorwa, ubu dufite ibikorwaremezo, n’ibindi bikorwa Nyakubahwa Perezida Kagame yahaye abaturage, gahunda z’ubuhinzi zashyizwemo imbaraga n’ibindi bijyanye n’imyumvire y’abaturage yarazamutse ku buryo ibyo mwatekereza gukora muri kumwe n’abaturage mwatera imbere.”

    I Burengerazuba bashonje bahishiwe

    Uturere twa Rusizi na Rubavu duhana imbibi na Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho hakunze guturuka za magendu nyinshi zirimo ibiyobyabwenge. Ibi ariko bikiyongera ku mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera mu mashyamba ya RDC ndetse n’u Burundi [u Burundi buhana imbibi n’u Rwanda ku gice cya Rusizi].

    Guverineri Habitegeko avuga ko mubyo ashyize imbere ari ugukemura ibibazo byose bishobora kubangamira ituze rusange ry’abaturage birimo iby’umutekano muke uturuka ku bambutsa za magendu, ababa mu mitwe y’iterabwoba ikunze kugariza uturere tugize Uburengerazuba, ndetse n’ibindi.

    Ati “Magendu ihungabanya umutekano noneho hakiyongeraho na bariya bagizi ba nabi bari mu mitwe y’iterabwoba. Umutekano ufite uburemere muri kariya gace kuko hari umupaka muremure cyane kandi uri ku bihugu navuga, hashobora guturuka ibihungabanya umutekano w’igihugu.”

    “Kumenya izo nkiko n’uburyo abantu baharinda harimo akazi. Navuga ko ari nacyo kintu cya mbere rwose, kuko abanyarwanda bari gukora baratekanye, ibintu byaza kubahungabanya, icyo ngicyo ni ukukirinda cyane. Ni ugukora uko dushoboye kugira ngo tubikumire.”

    Imiterere y’akarere ka Nyaruguru ijya gusa cyane n’uturere twa Karongi n’utundi dutandukanye tw’Uburengerazuba ku buryo usanga ibibazo bitandukanye n’ibyiza byaho bihuye. Kuri Guverineri Habitegeko asanga ari amahirwe yagize kuko agiye kuyobora Intara n’ubundi isa n’akarere ka Nyaruguru amazemo imyaka 10.

    Ati “Ubunararibonye bwa Nyaruguru bwamfasha na hariya ku bijyanye no kubungabunga umutekano w’abaturage b’Intara n’ibintu byabo. Hari n’ibindi bibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage, birasa, aho naho tuzashyiramo imbaraga.”

    Yakomeje agira ati “Ibijyanye n’abana bagwingira ibipimo biri hejuru, icyo tuzashyiramo imbaraga ndetse tugerageze no gukoresha zimwe mu ngamba twabonye zikora muri Nyaruguru, duhimbe n’izindi tunaganire […] ibyo tubikemure. Hari ibijyanye n’imiterere y’akarere ubwako gakunze guhura n’imyuzure nk’Uruzi rwa Sebeya.”

    Guverineri Habitegeko avuga ko agace k’Isunzu rya Kongo Nil [Crete Congo-Nil], kabarizwamo ubutaka busharira ari nayo mpamvu mubyo ashyize imbere harimo kuvugurura ubuhinzi.

    Ati “Hari imijyi yunganira Kigali, dufite ibiri, hari imbaraga tugomba gushyiramo mu kuyitunganya n’ibindi bibazo bya ngombwa byihutirwa birimo gushyiraho umurongo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kwita ku bikorwa by’ubukerarugendo.”

    “Ni byinshi, n’iyo rero abaturage bazatubwira kubera ko tugiye kwicarana nabo tuganire.”

    Mu bindi azibandaho harimo gufatanya n’izindi nzego by’umwihariko iz’abikorera muri gahunda leta yashyizeho zo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Ibyo wamenya ku buzima bwa Habigeteko François

    Habitegeko yavutse ari umwana wa munani ari nawe muhererezi mu muryango wabo, icyo gihe avuka hari mu 1980, mu yahoze ari Komini Nyakizu, ubu ni mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Nyaruguru.

    Ni umugabo ukunda kwiga cyane kuko n’ubu avuga ko akiri umunyeshuri. Amashuri abanza yayize ahitwa I Kibangu mu Murenge wa Ngoma [iwabo], ayisumbuye ayiga Iseminari Nto yo ku Karubanda, I Butare ahava ajya muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Avuga ko yize umwaka umwe wa EPLM, aba umwe mubo Leta y’u Rwanda yahaye buruse yo kujya kwiga ibijyanye na Engineering mu gihugu cy’u Buhinde [muri University of Agriculture Science and Technology].

    Yize ibijyanye no guteza imbere icyaro yibanda cyane ku byo kuhira, kubungabunga ubutaka n’amazi.Yize icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s] ibijyanye n’imicungire y’amazi mu Buholandi.

    Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabanje mu miryango itari iya leta, aho yakoraga ibijyanye n’ubuhinzi ariko yibanda ku gukoresha ikoranabuhanga. Mu 2005, yakoraga ibijyanye n’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi cyahoze cyitwa ISAR.

    Nyuma yaje kuba Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Uturere ku rwego rw’Igihugu aho yaje kuva ajya kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru.

    Guverineri Habitegeko kuri ubu ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu.

    Uyu mugabo avuga ko mubyo akora byose, ubuzima yanyuzemo ndetse n’inshingano zitandukanye yagiye akora, yifashisha indangagaciro yo gukora cyane kandi akarangwa no kugira ukuri mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Bite bya Byiringiro Lague utaragiye mu Busuwisi? #rwanda #RwOT

    Byari biteganyijwe ko rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague aba yaragiye mu Busuwisi kwitabira ubutumire bwa FC Zürich ariko ntaragenda kubera ko atarabona Visa imwemerera kujya muri iki gihugu.

    Mu rwandiko rwo ku wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe 2021 FC Zürich yandikiye APR FC yayisabaga ko yaboherereza uyu mukinnyi akajya gusura iyi kipe mu gihe cy’iminsi 10, kuva tariki ya 9-19 Mata 2021.

    Byiringiro Lague byari byitezwe ko azahagaruka mu Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru cyashize yerekeza mu Busuwisi yitabiriye ubutumire bwa FC Zürich.

    Uyu musore akaba ataragenda ndetse amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi impamvu ataragenda ari uko atarabona Visa. Amakuru akaba avuga ko mu gihe yayibona urugendo rwe rushobora kwimurwa dore ko kuri gahunda yari isanzwe uruzinduko rwe rusigaje iminsi 6.

    Uyu musore bikaba bivugwa ko yari kuba yagira amahirwe yo gukora imyitozo muri iyi kipe ndetse yakwitwara neza ikaba yamugura.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 20 usatira anyuze ku mpande, ni umwe mu bakinnyi bakiniye u Rwanda muri CHAN2020 iheruka kubera muri Cameroun, yakinnye imikino 2 usoza itsinda wa Togo yanitwayemo neza cyane ndetse n’uwa 1/4 wa Guinea Conakry. Yakiniye Amavubi makuru imikino 2 uwa Mozambique i Kigali(yanatsinzemo igitego) na Cameroun muri Cameroun hari mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Mu ntangiriro za 2018 nibwo Byiringiro Lague yazamuwe muri APR FC nkuru avuye mu Intare FC, muri Gicurasi 2020 akaba aherutse kongera amasezerano y’imyaka 2 ari umukinnyi wa APR FC.

    Byiringiro Lague yakerewe kujya mu Busuwisi kubera kubura Visa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-byiringiro-lague-utaragiye-mu-busuwisi

  • Mu mafoto: Dore umukobwa mwiza watwaye umutima wa Rutahizamu Byiringiro Lague – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike havuzwe urukundo hagati ya Byiringiro Lague, Rutahizamu w'ikipe ya APR FC ndetse akaba na Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi, n'umukobwa wamutwaye umutima. Mu nkuru y'ubushize twabagejejeho twababwiye ko Lague Byiringiro yaganiraga na 3D Tv Rwanda yari yavuze ko afite umukobwa bakundana gusa yirinda kuvuga igihe bazabanira nk'umugabo n'umugore kuko yavuze ko igihe cye cyo kuba yashinga urugo kitaragera kuko akiri umwana.

    Nyuma y'iyi nkuru abakunzi bacu benshi bagiye batubwira ko bafite amatsiko menshi yo kureba ubwiza bw'umukobwa waba ugiye gukura Lague mu busiribateri nicyo cyatumye tubategurira amwe mu mafoto ya Uwase Kelia, umukunzi wa Byiringiro Lague.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-dore-umukobwa-mwiza-watwaye-umutima-wa-rutahizamu-byiringiro-lague/

  • #Kwibuka27: Patycope, Shadyboo, Bayingana na… – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu benshi mu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bari gukoresha imbuga nkoranyambaga (social media). Ese ni uruhe ruhare rw’urubyiruko mu kurwanya abantu nk’abo?. Bamwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga baganiriye na inyaRwanda.com, biyamye abo bantu ndetse bagira n’icyo babivugaho.

    David Bayingana ni umunyamakuru w'ikirangirire hano mu Rwanda watangiriye akazi ke k'itangazamakuru kuri Radio Salus. Uyu mugabo wize amategeko muri Kaminuza, akiri umunyeshuri muri kaminuza yafashaga cyane abandi banyamakuru bari batangiranye na Radio Salus bigaga itangazamakuru, we bamwiyambazaga nk’uwari umuhanga mu kuganira ibijyanye na ruhago mpuzamahanga ngo ajye abafasha mu busesenguzi.

    Nyuma yaje kujya kuri Voice of Africa ahava yerekeza kuri Radio10 na Tv10 aho yamaze imyaka icyenda ari umunyamakuru muri iki gitangazamakuru mu gice cya siporo. Kuri ubu ni umwe mu bayobozi ba B&B FM UMWEZI. Uyu munyamakuru wagiranye ikiganiro kirambuye na InyaRwanda yasobanuye ibintu byinshi urubyiruko rwagakwiye gukuramo isomo aho yanamaganye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi banyuze ku mbuga nkoranyambaga akoresha umunsi ku wundi. 

    Yagize ati ”Gupfobya biri gufata indi ntera kandi ni ibikorwa bimaze kugaragara ko bihari cyane kuri izo mbuga nkoranyambaga nk’uko wabivugaga kandi ni imbaraga ziri gukoreshwa cyane cyane abenshi urasanga babarizwa no hanze y'u Rwanda, abenshi batigeze banakandagira muri uru Rwanda ahubwo nabo bagezwaho amakuru n'abayipfobya cyangwa bagize uruhare cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Yakomeje ati “Abenshi uraza no gusanga ahubwo ari n'abuzukuru babo bari no kubikora, ubwo turavuga abafite imyaka 25 na 30 bahagurukije icyo kintu. Ibi bintu ntabwo bigomba kugenda gutyo cyane cyane ko amakuru atari yo muyatsindisha ukuri mukavuga amakuru akwiye”.

    David Bayingana asanga urubyiruko rwagakwiye guhaguruka rukareka kwigira ba ntibindeba

    Ati “Aho babisakaza babigeza namwe mukuba kabiri mwerekana ukuri kuko ukuri ni ukuri abantu burya mubatsindisha ukuri. Njyewe ikintu nsaba urubyiruko cyane urw’iki gihe harimo ikintu cya ntibindeba kirimo kubaranga cyane, ikintu gisa nk’aho ari ukubara iminsi ngo bikomereze ubuzima bwabo nyamara ikintu cy'ipfobya ni ikintu burya kizarwana n'ibihe bitandukanye (generation) nyinshi cyane zizakurikirana. Kugira ngo rero bazahangane nacyo n’igihe bamaze gusimbura ababyeyi babo ni uko bagomba kuba bafite ubumenyi cyane cyane ku marorerwa yabereye mu gihu cyabo”.

    Bayingana yunzemo ati “Nonese niba batabizi ubungubu ayo mateka azabungabungwa na nde? Kurwanya ipfobya bizakomezwa na ba nde? Kuko wibuke ko na bariya nabo ariko bagenda babyigisha abandi. Rero imbaraga ziradusaba gukuba kabiri, urubyiruko babyumve ntabwo ari umwanya wo guceceka, ntabwo ari umwanya wo kuvuga ngo bifite abo bireba, oya kuko iyo tugiye mu gikorwa nk'iki ntawe kiba kitareba, icyo kintu cya ntibindeba bakirenge bamenye y’uko ni u Rwanda rwabo rurabakeneye n’indi myaka yose ruracyabakeneye”.

    David Bayingana yakomeje agira ati “Nta gishobora kunesha ukuri kandi twe dufite ibimenyetso (Facts) kubarusha, cyangwa ukuri guhari n'ibimenyetso birahari byinshi cyane bibarusha”. Ku bw’izo mpamvu, Bayingana asanga abanyarwanda bazi ukuri batari bakwiye gukangwa n'ikintu na kimwe cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo we yagereranyije n’ibibera mu mupira iyo ikipe imwe iba imaze kukwataka ukayihindukirana (Contra attack) ati “Dukwiye gukora Contra Attack zirakenewe rwose”.

    Aragira ati “Umuntu yandika ikintu adafiteho amakuru akenewe ariko noneho twe dufite amahirwe dufite amakuru. Urubyiruko nibagire umwanya bakurikirane, bamenye, nibikuremo ikintu cya ntibindeba, nibashaka gukurikirana neza bakamenya, babana n'abafite amakuru, hari ibimenyetso byinshi bihari, hari ibitabo byinshi bihari ndetse no gusura n'inzibutso hirya no hino mu gihugu bamenya byinshi. Naho ibintu byo kwirirwa abantu basa n’aho bategereza ngo aya matariki azavamo ngo bikomereze ibyabo ukagira ngo hari abantu bireba hari n'abandi bitareba, ibyo ntabwo bizashoboka ku rubyiruko niba rushaka iki gihugu”.

    Shaddy boo yavuze ko hari ibyo wibuka bidashobora kwibagirana n’abantu badashobora gusimburwa

    Mbabazi Shadia [Shaddyboo] ni umwe mu bagore bakurikirwa cyane akaba ari nawe nomero ya mbere mu bakurikirwa cyane hano mu Rwanda. Mu mvugo izimije ariko isobanura byinshi, mu kababaro abanyarwanda banyuzemo, muri ibihe by kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Shaddyboo yanyujije ubutumwa bwe ku rubuga rwa Twitter bwari buri mu rurimi rw’igifaransa bwahumurizaga abanyarwanda.

    Yagize ati “Hari amarira atajya ashira, icyuho kitajya kizibwa, ibyo wibuka bidashoboka kwibagirana ndetse n’abantu batazigera basimburwa. Inseko iragaruka ariko ariyo guhisha uburibwe gusa”. Ni ubutumwa bwakurikiwe n’ibitekerezo bitandukanye ndetse bunakomeza buri umwe muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Patycope asanga abagoreka amateka y’u Rwanda bagakwiye kuza mu Rwanda bagafatanya n’Abanyarwanda kubaka igihugu

    Rukundo Patrick abantu benshi bamenye ku izina rya Patycope, yamamaye cyane nk'impirimbanyi mu kuzamura umuziki nyarwanda yifashishije imbuga nkoranyambaga. Akunda no kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gutanga u musanzu we mu bihe bitandunye. Ni umwe mu bagize icyo bavuga ku bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga. 

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyaRwanda, yagize ati ”Ibyo aribyo byose umuntu ushaka kuturemamo amacakubiri avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nta mwanya tugomba kumuha, ntabwo tugomba kumwumva kandi ni urugamba tugomba kurwana twese hamwe atari twe wenda ngo dukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, twese tugomba gufatikanya tukarutsinda”. 

    “Kuba umuntu yajya ku mbuga nkoranyambaga akavuga ibyo ashaka, agashaka gupfobya, agashaka kugoreka amateka, amateka arahari turabizi uko byagenze biranditse hari aho biri, hari n'umurongo bibazwamo n'uwo binyuramo wakuramo amateka yose ukayamenya. Rero uwo muntu ntabwo tugomba kumwemerera tugomba kumurwanya twese twivuye inyuma kugira ngo twubake u Rwanda twifuza. Ntidushaka ko twazongera kubaho mu buzima nk’ubwo abakuru banyuzemo, twebwe turashaka kwiyubakira igihugu cyacu kandi twese turashoboye yaba urubyiruko cyane cyane ni twebwe bireba cyane”.

    Patycope yakomeje asaba abo bantu bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bakayobya, kutagoreka amateka ngo bahimbe. Yabasabye ko baza bagafatanya n’Abanyarwanda bakubaka u Rwanda rwifuzwa. Ati “Ni cyo tubashakaho, naho nibakomeza kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nabo ubwabo barabizi neza ko ibyo bavuga atari ukuri, rero imitima yabo nayo irabizi kuko ukuri kurazwi kandi kuri mu mitima yabo”. 

    Ati “Iyo umuntu agiye gutangira kubeshya cyangwa se kuvuga ibintu nk’aho abizi kandi ntacyo abiziho n’iyo yaba abizi akabivuga arya indimi, yandika kugira ngo abamukurikira abone uko babivugaho cyangwa se yongere abamukurikira, gusa bamenye ko amateka ahari kandi twagize amateka mabi ariko nta n’ubwo dushobora guheranwa n'amateka kuko tugomba kubihindura”.

    Icyo twisabira ni uko batagomba kuza kuvuga gusa nibareke kubeshya, nibareke gupfobya, nibavugishe ukuri kuko hari abanyarwanda bahuye n'ihungabana ryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Twebwe twifuza kubaka u Rwanda rwiza rutabamo amacakubiri, rutabamo ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi byose biri mu maboko y'urubyiruko cyane ko aho hanze bari kuvugira atari naho tubakeneye”.

    Yasoje agenera abanyarwanda bose ubutumwa muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho yabwiye umukurikira wese ko yaza bagafatanya bagatwaza bagafashanya, ubabaye bakamuhumuriza. Ati “Ni ibihe tuba tugomba kwegera hamwe tugashyira hamwe kugira ngo dufashanye, dufatane mu mugongo, njyewe warokotse, wowe warokotse cyangwa se nawe ubizi nk'amateka cyangwa se nawe wabinyuzemo, twese dushyire hamwe dufashanye kugira ngo muri ibi bihe duhumurizanye. Twibuke kandi twiyubaka”.

    Aisa Cyiza yavuze ko ari byiza ko urubyiruko rushungura ibyo rubona ku mbuga nkoranyambaga

    Undi twaganiriye nawe ni umunyamakuru Aisa Cyiza ukora kuri Royal Fm, Isango Tv na RTV mu kiganiro ‘Ishya’, akaba ari umwe mu bantu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga. Aisa Cyiza nawe yunze mu rya bagenzi be twagarutseho haruguru, yiyama abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi banyuze ku mbuga nkoranyambaga aho bari kuyobereza abantu batandukanye bakagoreka amateka y’u Rwanda.

    Aisa Cyiza mu butumwa bwe yanyujije ku InyaRwanda.com, yavuze ko abenshi mu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bifashisha imbuga nkoranyambaga, bityo akaba ari byiza ko urubyiruko rushungura ibyo rubona ku mbuga kuko hari ibyinshi bigoreka amateka y’u Rwanda. Yanagize icyo yisabira inzego bireba by'umwihariko iz'uburezi, ati “Ni ukwigisha amateka nyayo mu mashuri ku buryo urubyiruko rukura ruyazi, rukabasha kugira imbaraga mu bumenyi zo guhangana n'abapfobya”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104714/kwibuka27-patycope-shadyboo-bayingana-na-aisa-cyiza-biyamye-abapfobya-jenoside-yakorewe-ab-104714.html

  • Biteye ubwoba: ‘Isata’ mu kiyaga cya Burera!… – #rwanda #RwOT

    Ibijyanye n’aya mazi azamuka ajya mu kirere, amakuru avuga ko ari ‘Isata’ bisobanuyeko amazi aba ari kujya mu isanzure. Benshi bakibona aya mazi azamuka mu kirere, bagize ubwoba bwinshi, bamwe batangira gukeka imperuka. Bamwe mu bantu baturiye iki kiyaga baganiriye na inyaRwanda.com bavuze ko ‘Isata’ ari ibintu bikunda kuba kuva kera aho ngo bijya biba ari na nijoro bugacya byashize.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda), cyanditse ku rubuga rwa Twitter ubutumwa buhumuriza abaturage, aho cyatangaje ko ibyabaye muri iki kiyaga ari ibintu bisanzwe bibaho. Bagize bati “Iyi ni “Isata yo mu mazi” kandi irasanzwe. Ni ikinyabihe (Weather phenomenon) gituruka ku muyaga uhuha uhagaze ugahuza igicu kiremereye n’amazi yo ku kiyaga bitewe n’ikinyuranyo kinini hagati y’ubushyuhe bwo ku kiyaga n’ubwo hejuru yacyo, aho ibicu biri. Niyo mpamvu bimeze kuriya. Murakoze”.

    Abaturage bari batewe ubwoba no kubona amazi azamuka mu kirere ntagaruke

    Mu busanzwe amazi aratembera akava mu kirere (igihe imvura igwa) akaza ku butaka, bugatoha amwe akinjiramo andi agatemba agana imigezi n'inzuzi nazo zigashyira ibiyaga n'inyanja. Muri uku gutoha hari ayinjira mu gitaka cyoroshye agacengera akazagera ubwo apfumura agatunguka mu mabanga y'imisozi ari byo bita ko 'isoko y'amazi yavutse.' Iyo habonetse 'amasoko' menshi y'amazi agahura, akora 'umugezi utemba' urugero ni umugezi wa Rukarara n'uwa Mbirurume.

    Iyo imigezi ibiri ihuye amazi yayo aba menshi agakora 'uruzi'. Uruzi ruba ari runini kurusha umugezi, urugero twavuga ni nk'uruzi rwa Nil bivugwa ko rugizwe na Nyabarongo yahuye n'Akanyaru bigakora Akagera. Bamwe mu bahanga mu bumenyi bw'Isi bemeza ko Nil ifite isoko mu Rwanda.

    Amazi y'uruzi runaka atemba agana inyanja ariko hari ubwo agera ahantu imisozi ikayabuza gukomeza gutambuka noneho akahirunda agakora 'ikiyaga.'


    Dushingiye ku ihame ry'umuhanga mu bugenge (physique) n'ubutabire (chimie) witwaga Antoine de Lavoisier, muri physique na Chimie nta kintu gitakara, ahubwo kirahinduka kikaba cyangwa kikajya mu kindi. Amazi twasanze kuri uyu mubumbe yose aracyahari n'ubwo yanduye andi akaba yarirundanyirije ahantu runaka (glaciers).

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104716/biteye-ubwoba-mu-kiyaga-cya-burera-amazi-ari-kuzamuka-ajya-mu-kirere-kandi-ntagaruke-amafo-104716.html

  • Ubuhamya buteye agahinda bwa Muhoza wasambanyijwe n'abagabo 15 afite imyaka 12 y'amavuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,Muhoza Goreti w'imyaka 39 yari afite imyaka 12 y'amavuko. Se umubyara na basaza be batanu, bishwe jenoside igitangira.

    Icyo yihe ngo yabanaga n'umuryango we ku Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba. Igihe cyaje kugera bimukira mu cyahoze ari Gitarama, aho abahigwaga muri Jenoside benshi bari barimo kujya gushakira ubuhungiro.

    Yibuka neza uburyo mu gihe cya Jenoside, Interahamwe zajyaga zibasanga aho bihishe zigatoranya abakobwa n'abagore, zikabasambanya ku ngufu, ibi nawe bikaba byaramubayeho.

    Muhoza ati: 'Abagabo babiri bamfashe nari mbazi. Umwe yitwaga Kalisa, undi yitwa Rukarabankaba Alexandre… Nyuma bahise bahura n'abandi bagabo, babasaba ko babo bansambanya. Abo bagabo bigabanyijemo amatsinda abiri, maze barampiganirwa. Bakinnye amakarita, basezerana ko utsinda ari we uza kunsambanya mbere. Hari tariki 2 z'ukwezi kwa Gatandatu 1994 ubwo bansambanyaga, maze gusambanywa n'abagabo 15 mbura ubwenge, ibyakurikiyeho simbyibuka.'

    Igiteye agahinda, ni uko gusambanywa n'abo bagabo bose, byamuviriyemo n'akaga k'uko yahise yanduzwa agakoko gatera SIDA. Uretse ibyo kandi, banamuteye inda yaje kuvukamo umwana w'umuhungu, uyu akaba iteka amubera urwibutso rw'akaga yahuye nako.

    Nyuma yo kumenya ko bamuteye inda, yashatse gukuramo inda bitewe n'igitutu cy'umuryango we, ariko igihe kiza kugera yiyemeza gukomeza gutwita iyo nda ndetse akanayibyara. Nyina wa Muhoza ntiyari yorohewe n'ubuzima bubi umukobwa we yari abayemo, anabana n'ubwandu bw'agakoko gatera SIDA.

    Nyuma yo kubyara, ku myaka ye 14 gusa y'amavuko, nyina yamuhatiye gushakana n'umugabo wo muri Kongo wari ukuze cyane kuko yari afite imyaka ibarirwa muri 60, uwo akaba ari nawe Muhoza yaje kubyarana nawe umwana wa kabiri.

    Uburyo uwo mugabo we yamufataga nabi, byatumye batamarana igihe maze Muhoza aza kumucika agaruka mu Rwanda gutangira ubundi buzima bushya, hari mu mwaka w'1996. Nk'umukobwa muto wari umaze kubyara kabiri, atarigeze yiga kandi yarihebye, ubuzima bwe bwari inzira y'umusaraba.

    Yaje gufata abana be abasigira nyirakuru, arangije ajya i Kigali gushaka akazi kugirango abashe kujya abona icyo abatungisha. Akigera mu mujyi wa Kigali, yahise abona akazi ko gukora imirimo yo mu rugo, aha ari naho yaje kumenyanira n'umusore nawe wakoraga akazi ko mu rugo.

    Muhoza yaje kuba inshuti n'uwo muhungu, biza kugera ubwo bakundana cyane ariko ntiyigera amuhingukiriza ko abana n'ubwandu bw'agakoko gatera SIDA, kugeza ubwo yaje kumutera inda. Muhoza ati: 'Nari mfite roho mbi, nari ntarakira ubuzima bubi bw'ahashize hanjye… Nashakaga kwanduza umugabo wese SIDA'.

    Uwo mukunzi wa Muhoza yaje kumutega amatwi amubwira ibye byose, undi ahitamo kumubabarira ndetse urukundo rwabo rurushaho gushinga imizi. Igihe cyaje kugera babyarana umwana w'umukobwa, uwo akaba yari abaye uwa gatatu kuri Muhoza. Muhoza Goreti ati: 'Yanyitagaho cyane, rimwe na rimwe akansohokana tukajya gusangira, kandi urukundo rwacu rwarushijeho kugenda rukomera umunsi ku wundi'

    Nyuma yo kubyara uwo mwana wa gatatu, Muhoza yasubiye kubana na nyina, gusa ku bw'amahirwe abana ntabwo bavukanye ubwandu bw'agakoko gatera SIDA.

    Uwo mukunzi we babyaranye umwana wa gatatu, yakomeje kumufasha, ariko akagira umutwaro ukomeye cyane w'uko abana be babiri bakuru bahoraga bamubaza impamvu afata imiti, ubundi bakamubaza aho Se ubabyara ari. Ibyo byose yakomeje kubigumana muri we, kugeza ubwo mu mwaka wa 2014, nyuma yo guhabwa ubufasha bw'isanamutima, yaje guhishurira abana be iby'inzira y'umusaraba yanyuzemo, abasobanurira ko bose ari abana be kandi bagomba gufatanya guharanira kuzagira ejo hazaza heza.

    N'ubwo yahuye n'ubuzima bumusharirira, Muhoza avuga ko yabashije kurwana n'ibyo bibazo ubuzima bugakomeza.Muhoza asanzwe aba mu karere ka Gicumbi ko mu Ntara y'Amajyaruguru.

     

    Source: Ukwezi, &agakiza.org

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ubuhamya-buteye-agahinda-bwa-muhoza-wasambanyijwe-nabagabo-15-afite-imyaka-12-yamavuko-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/