Category: Uncategorized

  • Ku myaka 5 y'amavuko umwana w'Umunyafurika yanikiye abandi bose yambikwa ikamba ry'ubwiza(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana muto w'imyaka 5 y'amavuko byongeye w'umwirabura  yanikiye abandi benshi maze yambikwa ikamba ry'ubwiza rizwi nka Miss Toddler America Nation 2021.

    Umukobwa ukiri muto, Kleopatra Vargas, ni umunyamerika ariko ufite inkomoko muri Afurika mu gihugu cya Nigeria aho Se umubyara avuka, mu gihe Nyina ari Umunyamerika. Ni umwana ufite igipimo cy'ubwenge butangaje uvuga nibura indimi 3 adategwa.

    Kleopatra Vargas ufite imyaka 5 uherutse kwambara iri kamba ry'ubwiza mu bana bato muri Amerika, yavukiye i Chicago muri Illinois. Yegukanye ikamba rya 'Miss America Nation atangaza benshi ubwo yavugaga ko ashimira umuryango mugari n'abateguye irushanwa.

    Aganira n'abanyamakuru nyuma yo gutangazwa nka Miss Toddler mushya muri Amerika 2021, Kleopatra, uvuga indimo 3 zirimo Igbo yo muri Nigeria, Icyesipanyole n'icyongereza, yashimiye Abateguye iri rushanwa. Yashimiye kandi ababyeyi be, urukundo yagiriwe n'ubuyobozi muri rusange n'inkunga bamugiriye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ku-myaka-5-yamavuko-umwana-wumunyafurika-yanikiye-abandi-bose-yambikwa-ikamba-ryubwizaamafoto/

  • Abanyeshuri bazatangira gusubira ku mashuri ejo…Dore uko gahunda yabyo iteye #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, ingendo z’abanyeshuri basubira ku bigo by’amashuri zizatangira ejo ku wa Kane tariki 15 Mata 2021.

    Abazagenda kuri iyi tariki 15 Mata 2021 ; ni abiga mu Turere dutatu two mu Mujyi wa Kigali, abiga mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, abiga i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, abiga mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’abiga mu Turere twa Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Iri tangazo rigaragaza amatariki abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere twose bazasubira ku mashuri yabo, ryibutsa ababyeyi inshingao zabo by’umwihariko kubahiriza iyi ngengabihe.

    Iri tangazo rigira riti 'Ababyeyi barasabwa guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza ku ishuri ndetse n’amafaranga azabagarura mu biruhuko bisoza umwaka.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyeshuri-bazatangira-gusubira-ku-mashuri-ejo-Dore-uko-gahunda-yabyo-iteye

  • Rusizi : Abibishaga imbunga bavuze ko umugore bishe bari babisabwe n’umugabo we #rwanda #RwOT

    Aba bantu 12 berekanywe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, barimo umugore umwe bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n’ubwicanyi.

    Bimwe mu bikorwa byakozwe n’aba bantu ni icyahitanye umuntu umwe cyabaye tariki 27 Ukuboza 2020, ubwo bicaga umugore witwa Nyirandayisenga Olive w’umugabo witwa Bavugamenshi Fidel utuye mu Mudugudu wa Mpongora, mu Kagari ka Gatsiro, mu Murenge wa Gihundwe.

    Uwitwa Murenzi Boniface wari uri muri ibi bitero akaba anashinjwa na bagenzi be ko aho bajyaga kwiba hose, ari we warasaga, yavuze ko barashe uriya mugore kuko bari babigambanye n’umugabo we babanaga mu makimbirane.

    Bakimara kwica uyu mugore kandi banatwaye ibihumbi 470 Frw ari na cyo gihembo bari bemerewe n’uriya mugabo.

    Murenzi Boniface ati 'Ayo mafaranga bavuga ni ayo umugabo yari yatubwiye, atubwira ko na telephone ye turi buyitware kugira ngo byitwe ibikorwa by’ubujura.'

    Uyu Murenzi avuga ko bakigera muri ruriya rugo, umugabo wa nyakwigendera yabanje gusohoka bakabanza kuvugana.

    Ati 'Tumaze kuvugana aratubwira ngo 'mugire vuba bigere saa tatu mwahavuye.'

    Ngo bahise baboha uriya mugabo ariko ngo byari 'mu rwego rwo kujijisha ko yatewe kuko n’ayo mafaranga aho yari ari yari yahatweretse tukimwijiza mu nzu.'

    Aba bantu kandi ubwo berekanwaga, hanerekanywe ibikoresho bakoreshaga birimo imbunda ndetse n’imyenda y’ingabo z’u Rwanda bambaraga bajijisha ko ari abasirikare.

    Dusenge Jean de Dieu wibye iriya myambaro ku kigo cya Gisirikare cya Kacyangugu, yavuze ko yagiyeyo ari ku mugoroba akayisanga ahantu bayanika agahita ayiba kuko yari asanzwe ajyayo gukorayo ibiraka byo gukora amasuku.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba bantu batumye inzego z’umutekano z’u Rwanda zambikwa icyasha kuko abahuraga na bariya bantu bambaye imyenda ya gisirikare, basigaraga bavuga ko babangamiwe n’abasirikare b’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Rusizi-Abibishaga-imbunga-bavuze-ko-umugore-bishe-bari-babisabwe-n-umugabo-we

  • APR ndetse na POLICE mu mukino w'intoki wa Handball zamaze guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura amarushanwa Nyafurika. #rwanda #RwOT

    Mu gihe hitegurwa amarushanwa Nyafurika y'umukino w'intoki wa Handball, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahay uburenganzira ikipe ya Police ndetse na APR gutangira kwitegura aya marushanwa batangira imyitozo.

    Nkuko iyi Minisiteri yabitangaje ibinyujije mu ibaruwa bandikiye ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa HANDBALL mu Rwanda FERWANDA, bamenyeshejwe ko aya makipe yombi yahawe uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura iri rushanwa Nyafurika rizabera mu gihugu cya Maroc.

    Iyi baruwa iriho umukono wa Shema Maboko Didier akaba ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo iragira iti 'Nejejwe no kubamenyesha ko Minisiteri ya Siporo ibemereye gusubukura imyitozo gusa by'umwihariko ku ikipe ya APR Handball Club n'ikipe ya POLICE Handball Club zagaragaje gahunda y'imyiteguro n'ubwirinzi bwa COVID-19 mu gihe cy'imyitozo itegura amarushanwa Nyafurika azabera muri Maroc.'

    Muri iyi baruwa kandi yandikiwe FERWAHAND, Umunyamabanga uhoraho yabibukije ko muri iyo myiteguro yayo makipe bagomba no gukurikiza ingamba zo kwirinda Koronavirusi, bagize bati 'Mboneyeho gusaba FERWAHAND gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza n'ingamba zashyizweho na Leta zo gukumira icyorezo cya COVID-19 ndetse n'izo mwatugejejeho mu gihe cy'imyiteguro y'amakipe yavuzwe haruguru.'

    APR Handball Club ndetse na Police Handball Club ahawe uburenganzira bwo gusubukura imyitozo yitegura irushanwa Nyafurika ry'uyu mukino rizakinwa ku ncuro yaryo ya 36, ni irushanwa riteganyijwe kuzaba guhera tariki ya 20 kugeza kuya 29 Gicurasi 2021.

    The post APR ndetse na POLICE mu mukino w'intoki wa Handball zamaze guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura amarushanwa Nyafurika. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-ndetse-na-police-mu-mukino-wintoki-wa-handball-zamaze-guhabwa-uburenganzira-bwo-gutangira-imyitozo-bitegura-amarushanwa-nyafurika/

  • Muhanga : Hafashwe abandi babiri batega abantu bakabatema ubundi bakabambura ibyabo #rwanda #RwOT

    Aba basore babiri bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021 ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’irondo ry’umwuga muri kariya gace.

    Aba bafashwe ni Sibobugingo Benjamin w’imyaka 23 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye ndetse na Ntakirutimana Pierre w’imyaka 22 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye.

    Aba bafashwe nyuma y’igihe gito hafashwe undi witwa Rutagengwa Ndahiro Bosco na we ukekwaho biriya bikorwa byo gutega abantu mu mujyi wa Muhanga akabatema ubundi akabambura.

    Uyu Bosco we mu bo akekwaho gutema, harimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ubwo yari atashye ari kuri moto ashaka kuyimwambura.

    Niyonzima Gustave uyobora Umurenge wa Shyogwe ukunze kuvugwamo ubu bugizi bwa nabi, avuga ko bahagurukiye iki kibazo, ku buryo ubu bakajije umutekano kuko bashyize irondo ry’umwuga rizajya rikorana n’inzego z’umutekano kuva mu masaha y’umugoroba kugeza mu gitondo.

    Abakunze gukurikirana amakuru y’ibibera mu mujyi wa Muhanga ukunze kuberamo urugomo, bavuga ko hari itsinda ry’abantu 10 bakora biriya bikorwa by’ubugizi bwa nabi byo kwambura abantu babanje kubatema.

    Gusa na none abaturage bo muri uriya Murenge bavuga ko bishimiye kuba inzego zatangiye guhagurukira iki kibazo kuko bariya bantu bajujubije abaturage bakaba batagipfa gukora ingendo mu masaha y’umugoroba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Muhanga-Hafashwe-abandi-babiri-batega-abantu-bakabatema-ubundi-bakabambura-ibyabo

  • Abarokotse basabye ko nyina wa Victoire Ingabire afatwa akabazwa abatutsi yishe muri Jenoside –

    Ibi abarokotse jenoside bo mu Murenge wa Mageragere babisabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Mu cyahoze ari Komine Butamwe ubu yahindutse Umurenge wa Mageragere hiciwe abatutsi ibihumbi 8 mu gihe cya Jenoside.

    Mu muhango wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside muri aka gace, abayirokotse basabye ko abayigizemo uruhare bakidegembya bashyikirizwa ubutabera bakabazwa amaraso y’inzirakarengane bishe.

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Mageragere,Murangwa Jean Bosco yasabye ko Dusabe yafatwa akazanwa mu Rwanda kugira ngo abaze amaraso y’inzirakarengane yishe.

    Ati “ Turasaba ko n’abakoze jenoside bakatiwe n’inkiko bagakwiye kubihanirwa bagakurikiranwa hanyuma niba barakatiwe bakaza bakarangiza ibihano bahawe kuko harimo abacyidegembya bakatiwe birirwa hanze bavuza induru bagaragaza Leta nabi kandi ari bo bakoze amahano nk’umukecuru Dusabe nyina wa Ingabire Victoire . Yishe abagore bari baje kubyara muri iki kigo Nderabuzima ubwo yari agikuriye.”

    Yongeyeho ko uyu mukecuru wanakatiwe burundu n’inkiko Gacaca ukidegembya mu Buholandi yagakwiye gushyikirizwa ubutabera akabazwa ibyo yakoze.

    Umwe mu batanze amakuru mu nkiko Gacaca yavuze ko Jenoside itaratangira “ Thérèse yatotezaga abagore b’abatutsi babyariraga abahungu ku kigo nderabuzima cya Butamwa, avuga ko abo bana bavutse ari amaboko mashya y’inyenzi.”

    Yanitabiraga inama zacurirwagamo imigambi yo kwica abatutsi, ndetse mu nkiko Gacaca yashinjwe kwica urubozo abagore b’abatutsikazi bamuganaga ku ivuriro rya Butamwa, akanabavanamo bimwe mu bice, ndetse ngo hari abagore n’abana baburirwaga irengero.

    Urukiko Gacaca mu 2009 rwaje kumukatira gufungwa burundu, ariko ngo ubu ni umugore wibereyeho mu mudendezo mu gace ka Zevenhuizen, mu majyepfo y’u Buholandi. Umukobwa we Ingabire Victoire ngo yagize uruhare mu kumuhungisha.

    Dusabe Thérèse yahamijwe n’inkiko Gacaca uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko yihishe mu Buholandi

    Abarokokeye i Mageragere bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Adeline Rwigara uherutse kwanga kwitaba RIB yongeye guhamagazwa na bwo ntiyajyayo #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyumvikanamo amajwi ye kiri kuri shene ya Youtube yitwa vquick Tv, Adeline Mukangemanyi Rwigara wakunze kugaragaza ko ari umwemeramana cyane dore ko ubwo yaburanaga yabaga yitwaje Bibiliya, avuga ko ameze neza kubera Yesu.

    Uyu mubyeyi avugamo ko we n’abana be bameze ariko ko hari indi nyandiko imuhamagaza kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yaje.

    Gusa avuga ko atari we baha iyo nyandiko ihamagara ahubwo ko 'bayicisha mu bayobozi b’Imidugudu na ba Gifitu [sinzi ibyo ari byo].'

    Adeline Mukangemanyi Rwigara yari yahamagajwe na RIB yagombaga kwitaba Umugenzacyaha ku kicaro gikuru cy’uru rwego tariki 08 Mata 2021.

    Gusa yari yatangaje ko atakwitaba kuko ari mu gihe cyo kunamira abe by’umwihariko ngo umugabo we.

    Avuga ko iyi nyandiko ya kabiri imuhamagaza yaje mu minsi ya vuba ishize ndetse ko yagombaga kwitaba ku wa Mbere tariki 12 Mata 2021.

    Muri iki kiganiro byumvikanamo ko ari amajwi yafashwe ku Cyumweru, avugamo ko afite ubuhamya ashaka gusangiza abo yabwiraga ngo akabatekerereza ibya gereza.

    Avuga ko inzira zose yanyuzemo yagiye abonamo Imana. Ati “Muri CID ubu isigaye ari RIB nabonyeyo […] muri 1930 nabonyeyo Imana, ngeze Mageragere nahabonye Imana.”

    Adeline Mukangemanyi Rwigara n’abakobwa be babiri barimo Diane Rwigara, bigeze gutabwa muri yombi muri 2017. Icyo gihe inzego z’umutekano zagiye kubafata ku gahato nyuma y’uko na bwo babanje kwitaba ku neza.

    Baregwaga ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, nyuma Adeline Mukangemanyi Rwigara na Diane Rwigara bakomeje kuburanishwa, baje kurekurwa n’Urukiko Rukuru rwabagize abere.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Adeline-Rwigara-uherutse-kwanga-kwitaba-RIB-yongeye-guhamagazwa-na-bwo-ntiyajyayo

  • Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’ubugendakanwa #rwanda #RwOT

    Ubugendakanwa ni indwara ifata mu kanwa nuko ku rurimi, ku matama imbere ndetse no mu gisenge cy’akanwa utibagiwe no ku ishinya hakazaho ibintu bisa n’umweru bikihomaho. Aharwaye akenshi harabyimba hakanatukura.

    Ubugendakanwa buterwa n’iki?

    Buterwa na mikorobi yo mu bwoko bw’imiyege yitwa Candida albicans. Iyi miyege twese turayigira haba ku ruhu, mu nzira y’igogorwa no mu kanwa aho usanga abasaga 75% ku isi yose ubasangana iyi mikorobi nyamara itabatera indwara. Itera indwara mu gihe ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanyutse.

    Ni bande ubugendakanwa bwibasira cyane?

    Nkuko tumaze kubivuga akenshi iyi ndwara yibasira abana kuruta abakuru. Iyo igeze ku bantu bakuru, abo yibasira cyane ni:

    •Abafite amenyo y’amakorano : cyane cyane iyo batayasukura bihagije, adafata neza mu mwanya wayo cyangwa bibagirwa kuyakuramo mbere yo kurya na mbere yo kuryama.

    •Abakoresha imiti ya antibiyotike cyane : akenshi iyi miti iyo ikoreshejwe igihe kinini inica bagiteri zishinzwe kubuza Candida gukura.

    •Gukoresha cyane imiti isukura mu kanwa : iyi miti nayo akenshi abantu bakoresha biyunyuguza mu kanwa, iba irimo antibiyotike, zishobora kwangiza za bagiteri zishinzwe gukumira ikura rya Candida.

    •Abakoresha kenshi imiti y’imisemburo : muri iyi miti twavugamo ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro, kimwe n’indi miti yo mu bwoko bwa steroid.

    •Abafite ubudahangarwa bucye : abfite agakoko gatera SIDA, abagore batwite, n’abafata imiti ya kanseri

    •Abarwaye diyabete : cyane cyane iyo badafata imiti igabanya ingufu za diyabete.

    •Abafite mu kanwa humye : hari abantu bagira amacandwe macye aba nabo baba bafite ibyago byo kurwara ubugendakanwa

    •Abafite imirire mibi : cyane cyane gufungura ifunguro ritarimo vitamini B9, B12 n’ubutare byongera ibyago

    •Abanywa itabi : nubwo ubushakashatsi butaragaragaza neza impamvu ariko abenshi mu banywa itabi barwara ubugendakanwa.

    Ubugendakanwa buvurwa bute?

    Nkuko iyi ndwara iterwa na mikorobi zo mu bwoko bw'imiyege, ivurwa hakoreshejwe imiti yagenewe kuvura indwara ziterwa n’imiyege.

    Kenshi ntabwo ari imiti yo kunywa, ahubwo ni imiti isigwa aharwaye, kugeza ukize.
    Usanga akenshi hitabazwa umuti wa nystatin cyangwa miconazole (Daktarin) ndetse na Fluconazole.

    Muganga ni we uguhitiramo uwo wakoresha.Icyakora rimwe na rimwe iyo bibonetse ko ufite ubudahangarwa buri hasi cyane ushobora guhabwa imiti yo kunywa cyangwa iterwa mu mutsi.

    Iyo ibi byose byanze, hitabazwa umuti wa Amphotericin B, gusa ukoreshwa witondewe kuko ugira ingaruka zinyuranye harimo kugira umuriro, isesemi no kuruka. Niyo mpamvu ukoreshwa nk’amahitamo ya nyuma.

    Nyamara kandi twibuke ko no mu bimera n’ibyo dufungura harimo imiti gakondo ivura ubugendakanwa.

    1.Ubuki: bwifitemo ubushobozi bwo kurwanya indwara ziterwa na bagiteri n’imiyege. Ushyira ubuki ku rutoki ukajya ukubisha mu kanwa aharwaye, ukirinda kumira, ahubwo wakumva uruzi ruretse mu kanwa ugacira.

    2.Umutobe w’inkeri: iyo ukoreshejwe ari umwimerere (nta bindi bivanzemo) bituma mu kanwa hiyongeramo aside ibuza Candida gukura.

    3.Amata y’ikivuguto na yawurute: iyo amata ari kuvura hajyamo bagiteri nziza zigakora icyitwa probiotic ari yo igira uruhare mu kwica ya miyege itera ubugendakanwa.

    4.Ibinyamafufu bigishyushye: ibirayi, ibikoro, urunyogwe, ibishyimbo, karoti na beterave, kubifungura bitetse bigishyushye bifasha urwagashya mu gusohora mikorobi za Candida mu mubiri.

    Source: umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-byinshi-ku-ndwara-y-ubugendakanwa.html

  • Musanze: Abakekwaho kwica abana babatwikiye mu nzu bakatiwe igifungo cya burundu –

    Urubuga rw’ubushinjacyaha rwatangaje ko abaregwaga bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu uretse Hitimana Jean de Dieu wari umukuru w’Umudugudu we wahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni imwe kubera ko we yahamwe gusa n’icyaha cy’ivangura.

    Ibi byaha aba bose bari bakurikiranweho byatangiriye ku cyaha cy’ivangura rishingiye ku bwoko cyakorerwaga Sifa Celestine utuye mu murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ubwo abagize umuryango wa Munyakazi Evariste bahoraga bamutoteza, babwira umugabo we ngo yashatse umututsikazi, bakamubwira amagambo akomeretsa, bakajya babatera amabuye, bakanajugunya amazirantokimu rugo ndetse bakaba barigeze no kubatangira barabakubita barabakomeretsa.

    Urwo rwango rwakomeje gukura kugeza ubwo Munyakazi Evariste yaje kwima uwo mugabo inzira y’imodoka ye, abonye amaze kuyinjiza mu gipangu, ahita azamura urukuta rw’amabuye aho imodoka yagombaga kunyura ngo isohoke bituma ihera mu gipangu.

    Ayo makimbirane yarushijeho gukomera kugeza ku wa 22 Gashyantare 2020, ubwo Sifa Celestine yari mu rugo ari kumwe n’abana bigeze mu gihe cya saa kumi n’ebyiri n’igice ajya guhaha, agarutse asanga abana be babatwikiye mu nzu bamennye ikirahuri cy’idirishya ry’icyumba yari yasize abaryamishijemo, maze umwana wari ufite imyaka ibiri ahita yitaba Imana, undi arashya bikomeye ahita ajyanwa kwa muganga ubu bikaba byaramuviriyemo ubumuga bukomeye bwo gucibwa akaguru, ndetse n’umubiri wose ukaba wuzuye ibikomere by’ubushye.

    Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye igifungo cya burundu batanu muri batandatu baregwaga ibyaha byagejeje ku gutwikira abana babiri mu nzu

  • Rusizi: Abakubise umukecuru bamushinja amarozi bagiye gukurikiranwa mu mategeko –

    Umwe mu baturage bo muri aka kagari [Murya], yashyize ubutumwa kuri WhatsApp, avuga ko abaturage bo muri aka kagari bafashe umukecuru ushinjwa amarozi.

    Hasakakaje kandi amashusho agaragaramo abaturage benshi bari mu nyubako bivugwako ari iy’Akagari ka Murya, bashungereye umuntu ubari rwagati.

    Umuturage wafashe ayo mashusho, yabwiye IGIHE ko uwo mucekuru atari ubwa mbere afashwe ashinjwa amarozi.

    Ati “Hari hari abaturage benshi, barimo n’abamushinja ko ajya abashika, akabakoresha mu ijoro. Ngo baba baraye bamukurira imyumbati, ariko amafaranga aba yabemereye ntayabahe. Abakoresha mu ijoro gusa. Mu mwaka ushize, ubwo yazanwaga ku kagari, yari afite amazi asa n’icyatsi kibisi, inyama n’amaraso.”

    Undi umuturage utemeye ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko tariki 25 Ukuboza 2020 ubwo uyu mukecura yajyanwaga ku kagari, yemereye ubuyobozi ko agiye kubwereka abandi barozi bakomeye bakorana.

    Yavuze ko uyu mukecuru yari afite bimwe mu bikoresho akoresha aroga.

    Ati “Kuri Noheli ya 2020, bari bamufatanye urutaro avuga ko ari urwo agenderaho. Yari afite n’igicuma kirimo ibintu utamenya, n’inyama zaboze. Yari afite n’icyungu [isafuriya] kirimo amazi. Ayo mazi bagerageje kuyamena yanga kumeneka.

    Yemereye abayobozi ko hari n’abandi barozi bane bakomeye akorana na bo. Hari imyenda yasanganywe ya bamwe mu baturage bapfuye, bene bo babonye iyo myenda barayimenya.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Rwango Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko uwo mukecuru agiye kujyanwa kwa muganga, na’ho abamufashe bakanamukubita bakaba bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, kuko bakekwaho urugomo.

    Ati “Uwo muturage bashinja kuroga bamukubise, biragaragara ko yabyimbye mu isura. Abamukubise ni abasore babiri n’umukobwa umwe. Umusore umwe muri aba yangije urugi rw’inyubako y’akagari. »

    Gitifu yavuze ko atari ubwa mbere uyu muturage ashinjwe amarozi abizi.

    Ati « Mu buyobozi ntabwo duhamya umuntu amarozi, kereka iyo ari uburozi busanzwe ku buryo abaganga babipima bakabibona.”

    Uyu muyobozi kandi yagiriye abaturage inama yo kugana ubuyobozi mu gihe hari ibyo batumvikaho, bakirinda kwihanira n’abindi byaha by’urugomo.

    Hafashwe amashusho agaragaza abafashe umukecuru bamwita umurozi bamujyanye mu kagari