Category: Uncategorized

  • Ubuhamya: Uko yivovoteye abana be, Yesu akamucyaha #rwanda #RwOT

    'Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa'Matayo 6: 33. Muri ubuhamya muramenya uko iri jambo ryanjeho. Nk’umubyeyi uhuze, nagerageje gukora byose kandi neza, ariko kugeza igihe mpawe uyu murongo nibwo nahishuriwe byose. Nabanje kwibwira mu mutima wanjye ko nihagira uwongera kumbwira ko abana ari umugisha, nzababwira neza ko ntabyemera!

    Ndi Mama w’abana 3 mpora mpugiyeho bidasanzwe, dore ko harimo n’umuto. Umunsi umwe nari mpagaze ku gikoni noza amasahani, amarira atemba mu maso. Nibwiye mu mutima wanjye ko nihagira uwongera kumbwira ko abana ari umugisha, nzababwira neza ko ntabyemera. Natekereje ku kuntu Yesu yaje ku isi kugira ngo mbohoke ariko sinigeze numva nisanzuye, numvaga ndemerewe kandi nkumva umwijima muri njye.

    Numvaga ko nkora ibintu byose neza: Nasengaga mu gitondo kandi ku manywa nahoraga ngirana ubusabane na Yesu, musaba ngo ampe ubwenge kugira ngo mu rugo rwacu hahore amahoro. Kandi kugira ngo nzabe mama mwiza utewe ishema na byo. Nagerageje byose! Nagerageje kwita kubana neza mbashishikariza kwitwara neza, ngerageza kujya nkora imirimo yo mu rugo vuba. Ibyo byari ukugira ngo nshobore kumarana umwanya munini n’abana banjye.

    Nabyukaga mu gitondo ntekereza ukuntu umunsi uribuze kuba uteye ubwoba: Gutekera abana mu gitondo, saa sita na nijoro, koza amasahani arundarunze, umwana avuza induru hamwe n’abavandimwe be bateza akaduruvayo…, Byose byarandebaga!

    Uko narushagaho gusaba Imana ubwenge, niko numvaga nta gisubizo mpabwa kiva ku Mana. Nagerageje gutuza kandi nkomeza gusaba ubwenge bwo kubana neza n’abana, no kugusha neza umwana urira, ariko byose byarangiraga nta byishimo.

    Mu byukuri nari nkeneye kubohoka

    Nyuma, umunsi umwe ubwo nari maze gusinziriza umwana, nari ndimo gufata ikawa. Wari undi munsi utoroshye kuri njye kuko nari hafi yo kurira, igihe umwana yabyukaga arira. Nagiye ku buriri bwe n’umutima uremereye, nibwira ko ibintu bitazakomeza gutya! Nubuye amaso nsaba Imana kumbohora ibintu byose byambuzaga amahoro. Nti ese si yo mpamvu Yesu yaje ku isi, kugira ngo ambohore ibindemereye?

    Namubwiye ko atari ukumpa ubwenge bw’uburere naha abana banjye neza, icyo nashakaga ni ukubohoka muri njye nkabona umutuzo. Icyo gihe umurongo waje mu mutwe: 'Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa' .Matayo 6:33.

    Ubwa mbere, sinari natekereje cyane kuri uyu murongo. Nta kindi kintu nifuzaga mu buzima yaba ubutunzi bw’isi, icyubahiro, cyangwa ikindi kintu cyose isi ishobora gutanga, nari nyuzwe no kuba mama murugo. Nagerageje kwikuramo uwo murongo nibwira ko bidakwiye mu bihe nari ndimo, nyamara wari uwo kumvana ku rwego rumwe njya ku rundi.

    Bukeye bwaho, nicaranye n’umwana mbona atishimye, ngerageza kujya kumusinzira. Ni mu gihe umuhungu wanjye w’imfura yinjiye mu cyumba nari ndimo arira kuko yari yikomerekeje, icyo gihe kandi umukobwa wanjye yari arimo ankura umusatsi ansaba icyo kurya.

    Mu buryo butunguranye, numva ikintu mu mutwe wanjye kirakubise! kiti 'Banza ushake ubwami bwe…' Natekereje ko Yesu ahagaze imbere yanjye, ubwo namubazaga icyo ashaka kuri njye icyo gihe. Nari numvise neza ijwi rye rivuga riti:

    “Icyo nshaka kuri wowe ntabwo ari uguturisha ako kajagari gusa. Icyo nshaka ni uko urwanya ibyiyumvo byo kutihangana biva mu muri kamere yawe kandi ukikuramo guhagarika umutima no kwiheba. '

    Ibyo Yesu yansabye, ni byo nakoze. Narwanyije ibyo byiyumvo byose biva muri kamere yanjye, kandi rwose Imana yanyongereye n’ibindi byose nari nkeneye. Ibintu byose byarakemutse, ndatuje kandi ndi mu mahoro. Umutima wanjye urasusurutse, nabanje gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo bityo ikomeza amasezerano yayo kuri njye kandi impa n’ibyinyongera ku buryo ntabitekerezaga.

    Kwigobotora umuzi w’ikibazo

    Umugambi w’Imana kuri njye ntabwo kwari ukwemera kuba mu kakajagari, no kugira abana batubaha (batumvira). Imana yifuzaga kumpa ubwenge no kumfasha, kandi ndizera ntashidikanya ko Imana irimo irema ikintu gishya muri njye. Ndimo guhishurirwa ingeso za kamere muri njye zintera gukora icyaha, kugira ngo mbashe kuzitsinda.

    Uko ndwanisha imbaraga zanjye zose, nsaba Imana guhishurirwa abanzi banjye nyabo mu bihe by’amakuba. Niko kandi mba ndimo gusenga nikuramo kuba indashima kubyo Imana yankoreye, gushaka icyubahiro, guhangayika, umujinya, kutanyurwa no gushinja abandi, byose bigaragarira muri kamere yanjye. Nahawe ubwenge bwo guha abana uburere bwiza, ibyo byanyongereye amahoro no kugira ibihe byiza.

    Aho kugira ngo ngerageze kwikemurira ibibazo byanjye, nize gutsinda umuzi w’ikibazo ari cyo cyaha kiri muri kamere yanjye. Maze kwiga kurwana iyo ntambara, nibwo ibindi byose byatangiye kugendekera neza!

    Source: ActiveChristianity.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uko-yivovoteye-abana-be-Yesu-akamucyaha.html

  • Mukangemanyi Adeline Rwigara azitaba RIB yunganiwe na Me Gashabana –

    RIB iheruka guhamagaza ku nshuro ya kabiri Mukangemanyi Adeline Rwigara ku cyicaro cyayo, inavuga ko ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa ahageze.

    Mukangemanyi yatumijwe na RIB bwa mbere ku wa 8 Mata 2021 ariko yanga kwitaba uru rwego avuga ko igihugu kiri mu gihe cy’icyunamo.

    Uyu mubyeyi utuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Ishema yongeye guhamagazwa.

    Yagize ati “Hari indi convocation yaje. Sinjye bahamagara buri gihe, bayicisha ku bayobozi b’imidugudu na ba gifitu. Bayicisha aho, bagahamagara umwana agasinya, bakayizana. Iya kabiri yoherejwe ku Cyumweru, nagombaga kwitaba ku wa Mbere.’’

    Mukangemanyi yahawe ubutumire bwa kabiri na RIB ku wa 9 Mata mu gihe yagombaga kwitaba ku wa 12 Mata 2021.

    IGIHE ifite amakuru yizewe ko nyuma yo guhamagazwa kwa Mukangemanyi ku nshuro ya kabiri, Umwunganizi we mu by’Amategeko, Gatera Gashabana yandikiye RIB asaba ko umukiliya we yazitaba tariki ya 20 Mata ku mpamvu z’uko atazaba ari mu Rwanda ngo amwunganire.

    RIB yarabimwemereye kuko ari uburenganzira bw’uregwa bwo kubazwa mu Bugenzacyaha yunganiwe.

    Gatera Gashabana amaze igihe ari mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania. Uyu munyamategeko wari mu bunganira Rusesabagina Paul mu rubanza aregwamo iterabwoba, mu iburanisha ryo ku wa 5 Werurwe 2021 ntiyagaragaye mu rukiko ku mpamvu z’urwo rugendo.

    Ubwo Mukangemanyi aheruka guhamagazwa na RIB ntiyitabye ndetse Umuvugizi w’Umusigire w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry, yari yabwiye IGIHE ko ibyerekeye ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha.

    Mukangemanyi Adeline mu 2017 yarezwe ibyaha byo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.

    Nyuma y’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, we n’abandi barimo umukobwa we Diane Rwigara bagizwe abere n’Urukiko Rukuru.

    Mukangemanyi Adeline Rwigara azitaba RIB yunganiwe na Me Gatera Gashabana

  • Nyarugenge: Abarokotse Jenoside basabwe gusigasira igihango cy’ubumwe n’ubwiyunge –

    Ibi babisabwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarungege, Ngabonziza Emmy, ubwo hibukwaga Abatutsi bishwe muri Jenoside baguye ku musozi wa kani, uherereye mu Murenge wa Kanyinya.

    Uyu musozi ufite umwihariko kuko nyuma y’aho indege ya Perezida Habyarimana Juvenal yamaraga guhanuka, mu Kagari ka Taba, hiciwe Abatutsi benshi bari baturutse mu bice bya Jali na Shyorongi bahungiye ku mukecuru witwaga Mukarumanzi wari umunyasengesho, maze bapfa batwitswe.

    Ku itariki ya 13 Mata 1994, nabwo hari Abatutsi babeshywe n’ubuyobozi bwariho, babwirwa ko bahungishijwe kuri segiteri ariko bakaza kwicirwa ku musozi wa Kani uherereye mu Kagari ka Nyamweru.

    Ngabonziza yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kugirana igihango cy’ubumwe n’ubwiyunge hirindwa ko amateka mabi yasubira.

    Ati “Igihango dufite gikomeye cyane, ni uko tubona y’uko u Rwanda rwabuze ubumwe kugira ngo Jenoside yakorewe abatutsi ibeho.”

    Yakomeje ati “Uyu munsi turavuga Umunyarwanda, ntitukivuga amoko, uyu munsi u Rwanda rwongeye kuba igihangange kuko hashyizwe imbere Ubunyarwanda.”

    Yongeyeho ko kunga ubumwe ari cyo kizakomeza guteza imbere Igihugu.

    Ati ”Kunga Ubumwe ni ikimenyetso cyerekana ko ubumwe ari bwo bwadukura kure, kandi bukatugeza kure hashoboka kandi heza. Nicyo gihango dusaba kugira ngo twunge ubumwe kandi naho tugeze ubu ntidushidikanya ko u Rwanda ruzakomeza kuba rwiza”.

    Yasabye urubyiruko kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ikindi cyose gihembera urwango.

    Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kanyinya, Nsengiyumva Emmanuel, yavuze hari byinshi byakozwe mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Ati “Ntabwo ubumwe n’ubwiyunge burafatika hano, cyane ko nta matsinda nk’uko ahandi bimeze, ariko nk’abahagariye IBUKA turashaka uko twakwegeranya abantu kuko ubona bagifitanye urwicyekwe, batisanzurana cyane. Abakoze Jenoside nibo bafite uruhare runini mu gusaba imbabazi abarokotse Jenoside.”

    Nsengiyumva yavuze n’ubwo banyuze mu bihe bigoye bya Jenoside, kuri ubu bamaze kwiyubaka mu rugamba rw’iterambere.

    Ati “Bateye imbere kuko bamaze kwiyubaka, benshi baroroye, abana b’icyo gihe babashije kwiga bafite imirimo, ariko hari n’abapfakazi bariho gusa babashije kwiyubaka.”

    Abatutsi barokotse Jenoside basaga 4000 baguye kuri uyu musozi wa Kani, bashyinguye mu rwibutso rwa Gisozi n’u rw’i Nyanza ya Kicukiro.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku musozi wa Kani

  • Nyamirambo : Misa yaburijwemo kubera igisasu bateweho tariki 13/04/1994 yasubukuwe ku ya 13/04/2021 #rwanda #RwOT

    Mu kigo cy’ishuri rya St André no muri Kiriziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga hiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye baturuka Butamwa, Nyamirambo (Kivugiza, Mumena), Nyakabanda, Rwezamenyo, Kabusunzu, Nyarugenge (Biryogo).

    Bamwe muribo bagiye mu Kiriziya abandi bajya muri St André, abandi bajya mu kigo cy’abafurere cya St Joseph kiri i Nyamirambo.

    Tariki ya 13 Mata 1994, ni umunsi utazibagirana ku bari barokokeye hariya kuko ubwo bariho basomerwa misa, barashweho igisasu bigatuma bose biruka.

    Iyi misa yariho isomwa na Padiri Uwimana Chrisostome wanagerageje kurwana kuri Batutsi bari bahahungiye, icyo gihe yanasabye Interahamwe kutambura ubuzima izo nzirakarengane ndetse abizeza kugira ibyo abaha nk’amafaranga ariko ntibyazibujije kwica abari bahahungiye.

    Padiri Uwimana Chrisostome wariho asomera misa bariya Batutsi bari bahahungiye, yongeye gusoma iriya misa kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021.

    Uyu musaseridoti ushimwa n’abarokokeye hariya, avuga ko iyi misa yabaye kuri uyu wa Kabiri ari iy’ibyishimo kuko ibaye mu mahoro n’ituze nubwo hari abahaburiye ababyeyi, inshuti n’abavandimwe ku itariki nk’iyi.

    Gusa akavuga ko ibyishimo birushujeho ari uko 'hari abacitse ku icumu, hari abacitse kuri ubwo bugome bigatuma tuzirikana ko bidakwiye kongera kubaho.'

    Photo : Kigali Today

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamirambo-Misa-yaburijwemo-kubera-igisasu-bateweho-tariki-13-04-1994-yasubukuwe-ku-ya-13-04-2021

  • Icyo Kwizera Olivier avuga ku makipe bari kumwe mu itsinda rya shampiyona #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier avuga ko itsinda rya shampiyona Rayon Sports iherereyemo ari itsinda rikomeye n’ubwo Rayon Sports ari ikipe y’ibigwi ariko ngo nta kipe bakwiye gusuzugura.

    Tariki ya 6 Mata 2021 nibwo habaye inama yahuje abayobozi b’abakipe yo mu cyiciro cya mbere na FERWAFA biga ku buryo shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2020-2021 wazakinwa.

    Haje gufatwa umanzuro ko iyi shampiyona izakinwa mu matsinda maze Rayon Sports yisanga mu itsinda 2 kumwe na Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Kwizera Olivier yavuze ko iri tsinda rikomeye ndetse ko nta n’ikipe bagomba gusuzuguramo.

    Ati'nta kipe iri muri ririya tsinda yoroshye kandi buri kipe ikina icyiciro cya mbere iba ikomeye, hari inzira yaciyemo kugira ngo igere kuri urwo rwego, bivuze ngo ntabwo tugomba kubasuzugura, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo turebe ko twagera ku ntego dufite.'

    Avuga ko nka Rayon Sports intego ari ukuzamuka mu itsinda ndetse bakaba banaba aba mbere bakegura igikombe cya shampiyona.

    Kwizera Olivier ntabwo aragera mu mwiherero wa Rayon Sports aho yari amaze iminsi mu kiruhuko ariko akaba ari bujye mu mwiherero uyu munsi.

    Kwizera Olivier avuga ko we na bagenzi bazakora ibishoboka byose bakegukana igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-kwizera-olivier-avuga-ku-makipe-bari-kumwe-mu-itsinda-rya-shampiyona

  • Kayonza: Umurambo w'umugabo wasanzwe muri ruhurura – #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uyu mugabo wabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021 mu Mudugudu w'Abemeramahoro mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko uwo murambo wabonywe n'abana bari bari gutashya inkwi.

    Yagize ati ' Ni umurambo w'umuntu utazwi tutaramenya twasanze muri ruhurura.Urebye ni umugabo uri mu kigero cy'imyaka 30 yabonywe n'abana bari bari gutashya imvura ihise, bahise baduhuruza tujya kureba.'

    Gitifu Murekezi yavuze ko kuri ubu hataramenyekana niba uyu mugabo yishwe n'amazi cyangwa ari abandi bagizi ba nabi bamwishe ngo kuko ibikomere afite ku mubiri bisanzwe kuburyo utapfa kumenya niba yishwe.

    Yavuze ko kuri ubu umurambo wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma ari nako RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri uyu murambo.

    Uyu murambo uje ukurikira uwabonetse mu mpera z'icyumweru gishize w'umugabo wakuwe mu mugezi w'Akagera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umurambo-w-umugabo-wasanzwe-muri-ruhurura

  • Rusizi : Abibishaga imbunda bavuze ko umugore bishe bari babisabwe n’umugabo we #rwanda #RwOT

    Aba bantu 12 berekanywe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, barimo umugore umwe bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n’ubwicanyi.

    Bimwe mu bikorwa byakozwe n’aba bantu ni icyahitanye umuntu umwe cyabaye tariki 27 Ukuboza 2020, ubwo bicaga umugore witwa Nyirandayisenga Olive w’umugabo witwa Bavugamenshi Fidel utuye mu Mudugudu wa Mpongora, mu Kagari ka Gatsiro, mu Murenge wa Gihundwe.

    Uwitwa Murenzi Boniface wari uri muri ibi bitero akaba anashinjwa na bagenzi be ko aho bajyaga kwiba hose, ari we warasaga, yavuze ko barashe uriya mugore kuko bari babigambanye n’umugabo we babanaga mu makimbirane.

    Bakimara kwica uyu mugore kandi banatwaye ibihumbi 470 Frw ari na cyo gihembo bari bemerewe n’uriya mugabo.

    Murenzi Boniface ati 'Ayo mafaranga bavuga ni ayo umugabo yari yatubwiye, atubwira ko na telephone ye turi buyitware kugira ngo byitwe ibikorwa by’ubujura.'

    Uyu Murenzi avuga ko bakigera muri ruriya rugo, umugabo wa nyakwigendera yabanje gusohoka bakabanza kuvugana.

    Ati 'Tumaze kuvugana aratubwira ngo 'mugire vuba bigere saa tatu mwahavuye.'

    Ngo bahise baboha uriya mugabo ariko ngo byari 'mu rwego rwo kujijisha ko yatewe kuko n’ayo mafaranga aho yari ari yari yahatweretse tukimwijiza mu nzu.'

    Aba bantu kandi ubwo berekanwaga, hanerekanywe ibikoresho bakoreshaga birimo imbunda ndetse n’imyenda y’ingabo z’u Rwanda bambaraga bajijisha ko ari abasirikare.

    Dusenge Jean de Dieu wibye iriya myambaro ku kigo cya Gisirikare cya Kacyangugu, yavuze ko yagiyeyo ari ku mugoroba akayisanga ahantu bayanika agahita ayiba kuko yari asanzwe ajyayo gukorayo ibiraka byo gukora amasuku.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba bantu batumye inzego z’umutekano z’u Rwanda zambikwa icyasha kuko abahuraga na bariya bantu bambaye imyenda ya gisirikare, basigaraga bavuga ko babangamiwe n’abasirikare b’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Rusizi-Abibishaga-imbunda-bavuze-ko-umugore-bishe-bari-babisabwe-n-umugabo-we

  • Ubuhezanguni buteye inkeke kuri YouTube n’imbuga nkoranyambaga; imwe mu miti ikwiye kuvugutwa hakibona –

    Muri ibyo bibi harimo nko kuba wa muntu uri i New York ashobora kugutuka akakwandagaza yibereye mu buriri bwe kandi bigakwira Isi nzima. Gukwiza ibihuha, gutukana, gukomeretsanya mu magambo n’ibindi, bisigaye byarorohejwe na murandasi. Ubwo simvuze ikwirakwizwa ry’amashusho y’urukozasoni mu maso y’abatarageza ku myaka n’ibindi byinshi bitari byiza.

    Nubwo ibyiza dukesha murandasi ari byo byinshi kuruta ibibi, hano ndifuza ko twibanda cyane ku ngaruka Youtube, Twitter, Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga ziri kugira ku baturarwanda ku gipimo giteye inkeke, ku buryo hatagize igikorwa byazanagera n’aho amazi arenga inkombe, hamwe twatangira guhura n’ingaruka nyazo kandi zitagwa benshi neza.

    Internet ni kimwe mu bintu benshi mu Banyarwanda babasha kugeraho mu buryo bworoshye. Muri Kamena umwaka ushize habarwaga ko ikoreshwa ryayo mu gihugu rigeze kuri 62,3%, mu gihe ari na kimwe mu bitwara amafaranga menshi nubwo abantu baba batabyitayeho.

    Raporo yo mu 2020 y’Ihuriro Mpuzamahanga mu by’Itumanaho, ITU, yagaragaje ko nibura Umunyarwanda atanga 7% by’amafaranga yinjije ku mwaka agura internet. Ntabwo ari make na gato ni yo mpamvu ikoreshwa ryayo rikwiye kuba koko riciye mu mucyo, hato ikintu kidutwara amafaranga menshi tutazashiduka cyadusenyeye.

    Ikibuga cy’abahezanguni

    Dusubije amaso inyuma, nta munyarwanda utazi uburyo itangazamakuru rikoreshejwe nabi risenya. Amateka ashaririye y’u Rwanda twibuka ku nshuro ya 27 muri iki gihe, iyo hataza kuba ah’itangazamakuru ryabibye urwango kugeza ubwo Abatutsi barenga miliyoni bishwe, birashoboka ko kuri ubu twari kuba tuvuga indi nkuru.

    Uyu munsi nta RTLM na Kangura bigihari, ariko turebye neza wabona ko bishobora kuba byarazukiye ku mbuga nkoranyambaga na YouTube mu isura benshi tutigeze tumenya cyangwa ngo tuyihe agaciro. Ubu nta kintu kinini bisaba kugira ngo umuntu ajye kuri izi mbuga akorereho ibyo ashaka, bisaba internet gusa ari nabyo bituma ubu icengezamatwara ry’imyumvire y’ubuhezanguni risigaye riri kwigarurira izi mbuga ku buryo wagira ngo ni nka RTLM yagarutse.

    Ejo bundi aha, umuntu nka Padiri Nahimana yiyicariye muri apartment yishyurirwa n’abagiraneza i Le Havre mu Bufaransa, yifashishije YouTube akwiza igihuha ku Isi hose, bukeye abantu barakiyoboka, abandi bafata umwanya wo gutekereza ku byo avuze.

    Uburyo izi mbuga zikoramo nabwo ntibworoshye; niba urebye amashusho kuri YouTube arimo ibintu bijyanye n’icengezamatwara rya RNC cyangwa FDLR, uru rubuga rukumenyesha n’ibindi biganiro biri muri uwo mujyo utigeze ureba mbere ku buryo ushobora kwisanga utekereza ko nta kindi kitari izo ngingo kiba kuri YouTube.

    Ni ko bimeze no kuri Facebook cyangwa se Twitter, niba ukunda kureba ibijyanye n’imikino, iteka ni byo uru rubuga rukwereka, rugukusanyiriza amakuru ajyanye n’ibintu ukunda kureba ukayabona hafi. Uzajye kuri Instagram, niba ukunda kureba amashusho y’abakobwa b’ikimero, uzahora uyabona hafi buri gihe ku buryo ushobora kuzisanga wabaye imbata yayo.

    Aha izi mbuga zifashisha ibyo mu ikoranabuhanga bita algorithm bibasha kugenzura ibyo buri wese akunda kureba cyangwa gusoma, bityo agahora yerekwa ibisa nabyo biba bishobora kumugwa ku nzoka mu buryo buhoraho kandi buri automatic/automatique.

    Kugira ngo wumve neza ubukana buba mu mikorere ya algorithm zo ku mbuga nkoranyambaga na YouTube, reka dufate urundi rugero: Ushobora kubyuka wambaye neza warimbye, wahura n’umuntu utakwiyumvamo akakubwira ko utaberewe, wahura n’undi bafatanyije kutakwiyumvamo akakubwira atyo, nyuma byaza kurangira nawe ubwawe uri kwibaza niba koko imyambarire yawe ihwitse. No kuri YouTube cyangwa imbuga nkoranyambaga ibihabera bisa n’ibyo kuko ibyo urebye cyangwa usomyeho, ba bantu ukunda kureba cyangwa gusoma ibyo batangaza kuri konti na shene zabo, izi mbuga ziguhata ku bwinshi ibisa nabyo.

    Muri iki gihe rero ibihuha n’amakuru y’ibinyoma [fake news] byafashe indi ntera, usanga niba wasuye rumwe mu mbuga zikwiza bene ibyo birangira hari n’izindi mbuga zifite ibihuha bisa nabyo zikwizanira bidahagarara.

    Ibinyoma bisubiwemo kenshi, rimwe na rimwe bitananyomozwa, biba bishobora kurangira byafashwe nk’ukuri. Iyi ni imwe mu ngaruka za murandasi, cyane cyane nka YouTube n’imbuga nkoranyambaga.

    Nk’umuturage w’iriya mu cyaro uruhukira kuri YouTube avuye mu murima we, igihe cyose azajya ahingura akagwa ku biganiro by’imitwe ya FLN, RNC, FDLR, Jambo News, Nahimana na ba Rukokoma ejo bundi dushobora kuzashiduka atakijya guhinga cyangwa se yumva ko ibintu byacitse, byadogereye kubera guhora yumva ingengabitekerezo za bariya bahezanguni.

    Imbuga nkoranyambaga zangije benshi, bamwe bahinduka abiyahuzi

    Mu Ukwakira umwaka ushize, umwarimu Samuel Paty wo mu Bufaransa yishwe akaswe umutwe n’uwari umunyeshuri. Wakeka ko wenda mu byo umwarimu yigishaga umwana harimo no gukata ijosi, ariko si ko byari biri. Uwo mutima mubi umwana yawuvanye ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho yarebaga kuri Facebook, yinjirwamo n’imyumvire y’ubuhezanguni yo kwanga abantu batari Abayisilamu.

    Omar Mateen wagabye igitero mu kabari ko mu Mujyi wa Orlando muri Amerika akica abantu 14, icengezamatwara ry’umutwe wa ISIS yaryigiye kuri internet, ntiyigeze ajya na rimwe mu bihugu by’Abarabu. Uyu munsi, Facebook ni rwo rubuga rukoreshwa cyane mu icengezamatwara rya ISIS, Hamas n’indi mitwe y’iterabwoba, niho abantu binjirizwa muri iyi mitwe bavanwa. Al Qaeda, Hezbollah, Minbar al-Tawhid wal-Jihad n’indi mitwe y’iterabwoba nayo imaze kwica abantu benshi biturutse ku icengezamatwara inyuza kuri Twitter gusa.

    Kugira ngo wumve ubukana bw’izi mbuga mu icengezamatwara, uzabaze Abanya-Misiri. Iyi WhatsApp dukunda cyane yagize uruhare rukomeye mu mvururu zabaye mu 2011, cyane ahitwa Tahrir Square mu murwa mukuru wa Cairo, ni cyo kimwe n’ibyabaye muri Tunisia n’ahandi.

    Ejo bundi muri Amerika ku bwa Trump, internet n’imbuga nkoranyambaga byatumye abakunzi be baba ibiharamagara, biyemeza kwinjira mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo baburizemo umuhango wo kwemeza ko Joe Biden ariwe Perezida watowe.

    Muri make, ntabwo bigisaba ibintu byinshi ngo umuntu ahinduke intagondwa cyangwa umurakare. Ashobora kwicara mu ruganiriro iwe mu rugo, ubundi akirirwa yidudira ibyo bintu abona kuri za YouTube ejo akabyuka yabaye nk’umurwayi wo mu mutwe, umurakare, umuhezanguni n’ibindi nk’ibi.

    Badushumurije imbwa iryana?

    Mu Burayi na Amerika, umunsi ku wundi hashyirwaho amategeko ajyanye n’uburyo bwo guhangana n’ibihuha bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Ni yo mpamvu twabonye ejo bundi aha, imbuga nkoranyambaga za Trump zose zifungwa nyuma y’aho bigaragaye ko ibyo yandikaga byagumuraga abaturage.

    Mu kwezi gushize, Facebook yatangaje ko hagati ya Ukwakira na Ukuboza, yahagaritse konti miliyari 1,3 zakwirakwizaga ibihuha. Ni mu gihe yasibye ubutumwa miliyoni 12 bwavugaga amakuru atari ukuri kuri Covid-19. Gusa mu zasibwe harimo mbarwa zo muri Afurika.

    Mu 2015, Twitter yasibye konti 125.000 zakwizaga amakuru ajyanye n’iterabwoba y’umutwe wa ISIS mu gihe mu mezi atandatu ya 2018, imbuga zasibwe zikwirakwiza iterabwoba zari 166.153.

    Muri uyu mwaka, YouTube yasibye amashusho 30.000 yakwizaga ibihuha ku rukingo rwa Covid-19 mu gihe mu mwaka ushize hasibwe shene 2.500 zari zifitanye isano n’u Bushinwa, kuko Amerika yashinjaga iki gihugu gukwiza ibihuha ku matora ya Amerika.

    Nyinshi muri izi nkonti na shene zifungwa, ziba zikoresha indimi mpuzamahanga nk’Icyongereza, Igifaransa, Icyarabu cyangwa Icyesipanyolo. Ntabwo uzabona konti ya Twitter yafunzwe yandika mu Kinyarwanda cyangwa muri izi ndimi zindi zizwi nka “langues bantoues”.

    Impamvu ni uko inzobere zishinzwe kugenzura ibinyuzwa kuri izi mbuga nkoranyambaga cyangwa se za Robot zikoreshwa mu gutahura amakuru y’ibihuha, zikoresha indimi mpuzamahanga zitarimo izi zacu. Ikindi n’ingingo twe zitubangamiye kuri bo ntacyo ziba zibatwaye.

    Nubwo Nahimana yakwandika mu Gifaransa cyangwa se mu Cyongereza, nta na rimwe ibyo avuga bireba u Rwanda bizahangayikisha abakozi ba Mark Zuckerberg wa Facebook cyangwa se aba Jack Dorsey wa Twitter.

    Rimwe na rimwe nibwo usanga habaho kuregera izi mbuga abantu baba batangaje ibintu birimo ubuhezanguni, amashusho y’urukozasoni, gusebanya n’ibindi, kubw’amahirwe ukajya kubona bamwe bashinzwe kugenzura ibica kuri izi mbuga bagize batya barabisibye cyangwa na za konti byaciyeho bakazifunga. Gusa ntibiba kenshi.

    Mu bihugu byo mu Burayi, Amerika na bimwe mu byo muri Aziya, ho usanga izi mbuga zishyira imbaraga mu byitwa “fact checking”, aho bagenzura byimbitse ibyo abazikoresha batangaza, ibihabanye n’ukuri bigasibwa cyangwa se konti byanyuzeho zigafungwa. Gusa iyi mikorere y’ubugenzuzi bw’imbitse muri Afurika ntabwo irashyirwamo imbaraga na ziriya mbuga.

    Ni nk’aho izi mbuga zadushumurije imbwa ziryana zarangiza zikinumira, ku buryo hatagize igikorwa, byazarangira ingaruka zibaye umurengera.

    Hakorwa iki?

    Hari abajya bavuga ngo izi mbuga zikwiye gufungwa, gusa mu Isi tugezemo umwanzuro si uwo. No kuzifunga umunsi umwe gusa, ibyo twahomba byaba ari byinshi. Sosiyete nziza, yoroshye kuyoborwa, ni ifite amakuru, isobanukiwe kandi izi mbuga nkoranyambaga zigira uruhare mu kujijura abantu, bityo rero kuzifunga byaba ahubwo bisa no kwisubiza mu bujiji.

    Gusa ariko ibibi byazo birasaba guhaguruka. Inshuro nyinshi, tubona mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika batumije Mark Zuckerberg wa Facebook, Jack Dorsey wa Twitter n’abandi, kugira ngo basobanura ingamba z’izi mbuga mu kurwanya ibihuha no gusigasira n’umutekano w’amakuru y’abantu bazikoresha.

    Iyo urebye imikorere y’izi mbuga, usanga zikwiye kongera imbaraga nyinshi mu bugenzuzi bw’ibizishyirwaho muri Afurika nk’uko bikorwa ahandi, gusa kugira ngo bishoboke bizasaba imbaraga nyinshi zizahera no mu kuba zafungura ibiro kuri uyu mugabane, ku buryo zigira inzobere ziwusobanukiwe zazajya zisesengura ibyandikwa.

    Ibi ntabwo byaba bigoranye kuko izi mbuga zisanzwe zigendera ku mategeko akarishye kandi arwanya ibintu byinshi bishobora kuba byagira ingaruka mbi kuri sosiyete nko gukwirakwiza ibihuha, ubuhezanguni, gusebanya, amashusho y’urukozasoni n’ibindi. Gusa aya mategeko ahanini akurikizwa mu bihugu bikize byo mu Burayi, Amerika na Aziya mu gihe Afurika isa n’aho ititaweho kandi abakoresha izi mbuga badasiba kwiyongera kuri uyu mugabane.

    Urugero rworoshye, Muri Afurika y’Amajyaruguru, bibarwa ko nibura 45% by’abaturage bose bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe muri Afurika y’Amajyepfo umubare w’abakoresha izi mbuga ari 41%.

    Abanyafurika bakoresha indimi gakondo cyane kurusha iziri mpuzamahanga nk’Icyongereza, Igifaransa, Icyesipanyolo ku buryo kugira ngo ubugenzuzi muri Afurika bushoboke, ni uko zagira abanyafurika babasha kumva neza ibiba bivugwa, bakabasha gukora ibikwiriye ku buryo niba hari ibisibwa, bisibwa.

    Nka Twitter yateye intambwe nziza, itangaza ko igiye gufungura ibiro muri Ghana, ariko nta watinya kuvuga ko yatinze urebye uburyo izi mbuga ziri guhindura ibintu.

    Ba nyirazo bafashe umwanzuro wo gushyira imbaraga mu kugenzura ibizivugirwaho byakunda ariko mu gihe bitarakunda, leta za Afurika zikwiye gukora ibishoboka byose zikaganira na ba nyirazo, nka kumwe Sena ya Amerika itumiza abayobozi ba Facebook na Twitter, ni ko byagakwiye no kuri Afurika.

    Uko ba nyiri izi mbuga baha umwanya u Burayi na Amerika mu kurwanya ibihuha, ni ko byari bikwiye kugenda no muri Afurika. Bakwiye gusabwa gufata abakiliya babo bose kimwe, nta kuvuga ngo Afurika turayiha ibiyihitana abandi tubagaburire ibitarimo uburozi.

    Ikindi gikwiye kurebwa ni uburyo izi mbuga zishobora gusenya igihugu bitewe n’amateka yacyo. Urugero, amateka y’u Rwanda arihariye ugereranyije n’ibindi bihugu byose bya Afurika. Ni igihugu cyabayemo Jenoside ndetse kigwije abahezanguni bashaka gucamo abantu ibice, birakwiye ko ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga birebanwa ubushishozi mu kurinda Sosiyete nyarwanda.


  • Kayonza: Umurambo w’umugabo wasanzwe muri ruhurura –

    Umurambo w’uyu mugabo wabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021 mu Mudugudu w’Abemeramahoro mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko uwo murambo wabonywe n’abana bari bari gutashya inkwi.

    Yagize ati “ Ni umurambo w’umuntu utazwi tutaramenya twasanze muri ruhurura.Urebye ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 yabonywe n’abana bari bari gutashya imvura ihise, bahise baduhuruza tujya kureba.”

    Gitifu Murekezi yavuze ko kuri ubu hataramenyekana niba uyu mugabo yishwe n’amazi cyangwa ari abandi bagizi ba nabi bamwishe ngo kuko ibikomere afite ku mubiri bisanzwe kuburyo utapfa kumenya niba yishwe.

    Yavuze ko kuri ubu umurambo wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma ari nako RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri uyu murambo.

    Uyu murambo uje ukurikira uwabonetse mu mpera z’icyumweru gishize w’umugabo wakuwe mu mugezi w’Akagera.


  • Nyarugenge-Kanyinya: Abakoze Jenoside bakinangira, bakomeje kuba imbarutso yo kudindira k'ubumwe n'ubwiyunge #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Ibuka mu murenge wa Kanyinya Mu karere ka Nyarugenge  busanga intambwe y'ubumwe n'ubwiyunge itaragerwaho iterwa nuko abakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bataratera intambwe yo kwiyunga nabo biciye.

    Ku musozi wa Kana uherereye mu kagari ka Nyamweru hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 4.

    Aba biciwe kuri uyu musozi bahazanwe nyuma yo gushukwa n'ubuyobozi bwariho icyo gihe, bubabeshya ko buri kubakiza inkotanyi ariko nyuma y'iminsi ibiri baje kubica  bose harokokamo bacye.

    Mu bagize amahirwe yo kurokoka barimo Jean Nepomuscene Karamage avuga ko nyuma y'imyaka 27 Jenoside yakorerwe Abatutsi ihagaritswe, yishimira intambwe abarokotse Jenoside bamaze gutera biyubaka, mu buryo bwo kwiteza imbere ndetse no kwimakaza ubumwe bw'abanyarwanda.

    Ati 'Intera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamaze kugeraho, harimo gusana imitima yabo, Leta yarihiye abana bacu amashuri bamaze kurangiza. Ibyo ni isana mitima yabo ku buryo bageze aho bigejeje mu iterambere ryabo.'

    Ubuyobozi bwa Ibuka bwo muri uyu murenge busanga ubumwe n'ubwiyunge butaragerwaho neza, ahanini bikaba biterwa nuko hari abakoze Jenoside batarafata iya mbere ngo begere abo biciye  kugira ngo biyunge.

    'Ntabwo ubumwe n'ubwiyunge burafatika hano, cyane ko ubona nta matsinda ahari nk'uko ubona ahandi bimeze, ariko nk'abahagarariye Ibuka twumva dushaka ko dufatanyije n'ubuyobozi twashaka uburyo twegeranya abantu kuko ubona bafitanye urwikekwe, batisanzuranaho cyane. Nkatwe turiteguye ariko abakoze Jenoside nibo babanza kutwegera kuko aribo bafite uruhare runini rwo gusaba imbabazi abarokotse Jenoside.' Emmanuel Nsengiyumva ni perezida wa Ibuka mumurenge wa Kanyinya.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge buvuga ko kuba u Rwanda rugeze aho ruri uyu munsi ari uko rwashyize imbere ubumwe bw'abanyarwanda.

    Ibi bubishingiraho busaba abanyarwanda gushyira hamwe mu rwego rwo kugera kubindi byinshi no gusigasira ibyagezweho nk'uko bigarukwaho na Bwana Ngabonziza Emmy umuyobozi nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge.

    Ati ' Uyu munsi wa none u Rwanda rwongeye kuba igihangange kubera ko rwashyize imbere ubunyarwanda nyuma y'urugamba rwo kubuhora u Rwanda no guhagarika Jenoside. Ni ikimenyetso rero kigaragara ku rubyiruko n'abandi banyarwanda bose ko ubumwe ari bwo bwonyine bwadukura ahabi  bukatugeza kure hashoboka kandi heza.'

    Imibare y'Akarere ka Nyarugenge, igaragaza ko mu Batutsi  basaga 45,536 bazize Jenoside  yakorewe Abatutsi mu 1994 hamaze kuboneka imibiri  y'abagera 37,770.

    Ubuyobozi bw'aka karere kandi busabaababa bazi aho imibiri y'Abatutsi bishwe yagujunywe  batanga amakuru nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Nyarugenge-Kanyinya: Abakoze Jenoside bakinangira, bakomeje kuba imbarutso yo kudindira k'ubumwe n'ubwiyunge appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/14/nyarugenge-kanyinya-abakoze-jenoside-bakinangira-bakomeje-kuba-imbarutso-yo-kudindira-kubumwe-nubwiyunge/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyarugenge-kanyinya-abakoze-jenoside-bakinangira-bakomeje-kuba-imbarutso-yo-kudindira-kubumwe-nubwiyunge