Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 –

    Iyi nama yabereye muri Village Urugwiro, yitabirwa n’abagize Guverinoma nk’uko biteganywa n’amategeko. Iyaherukaga yari yabaye ku wa 15 Werurwe uyu mwaka.

    Amategeko agena ko umuntu wese ugize Inama y’Abaminisitiri aba agomba kwitabira inama zayo, gusiba byemerwa iyo hari impamvu nko kuba umuntu arwaye bikomeye cyangwa se ari mu butumwa bwa Leta.

    Icyo gihe kandi nabwo umuntu utabonetse agomba kubanza kubisabira uruhushya rwa Perezida wa Repubulika abicishije kuri Minisitiri w’Intebe.

    Usibye abagize Guverinoma, abandi baba bagomba kwitabira iyi nama mu buryo buhoraho ni Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika. Undi uyitabira utari mu bagize Guverinoma ni Umunyamabanga Mukuru w’Ubunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri hamwe n’ Abanditsi b’Inama y’Abaminisitiri. Bitewe n’impamvu runaka, bishobora kuba ngombwa ko hatumirwa abandi bantu kugira ngo bagire icyo bungura Inama y’Abaminisitiri ku bibazo byihariye biri ku murongo w’ibyigwa.

    Inkuru wasoma:

    Ibyo wamenya ku mitegurire y’Inama y’Abaminisitiri n’uburyo ibyemezo bifatwa

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Gakenke: Ibitaro bya Gatonde Perezida Kagame yemereye abaturage byatangiye kwakira abarwayi –

    Ibyo bitaro byatangiye kubakwa muri Gicurasi 2017, bikaba byatangiye kwakira abarwayi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mata 2021, nyuma yo kuzura bitwaye miliyari 2,8 Frw.

    Ni ibitaro byubatse mu Murenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke bifite ubushobozi bwo gutanga serivise ku baturage barenga ibihumbi 100 baturuka mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Gakenke, bajyaga bakora ingendo ndende bagiye kwaka serivise z’ubuvuzi mu bitaro bya Nemba mu Gakenke no mu bitaro bya Shyira muri Nyabihu.

    Abo baturage baruhutse ingendo ni abo mu mirenge ya Busengo, Janja, Muzo, Mugunga, Rusasa na Cyabingo. Ni ibitaro bihuza ibigo nderabuzima bya Nyundo, Rutake, Gatonde, Janja, Busengo na Rusoro.

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gatonde, Dr Dukundane Dieudonné, yavuze ko bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 60 kuko ari byo bitanda bifite ariko hariho n’abazajya bivuza bataha.

    Yongeyeho ko ibi bitaro bizafasha abaturage kubona serivise z’ubuzima hafi yabo. Ati “Ubundi ibitaro twari dufite ni ibya Nemba ku buryo nk’umuturage byamutwaraga amasaha agera kuri atanu ngo agere i Nemba, abaturage bari bafite ikibazo gikomeye bivuze ko baruhutse imvune zikomeye.”

    Bizajya bivura indwara zirimo iz’amaso, amenyo, ubugorangingo n’izindi zitandukanye.

    Bamwe mu barwayi bakiriwe kuri ibyo bitaro bwa mbere bavuze ko baruhutse ingendo bakoraga bajya ku Bitaro bya Nemba n’ahandi kwivuza kandi bishimira serivise nziza bahawe bakigera kuri ibyo bitaro bishya bahawe n’Umukuru w’Igihugu.

    Usibye kuba ibyo bitaro bigiye kujya biha abaturage serivise z’ubuzima, mu kubyubaka abiganjemo urubyiruko bahawe akazi k’imirimo y’amaboko kabinjirije amafaranga.

    Dr Dukundane yabwiye IGIHE ko kugeza ubu mu bakozi 127 bagenwe ko bazakora kuri ibyo bitaro, hamaze kugera 58 barimo abaforomo 25, ababyaza barindwi, abanganga bakuru (abadogiteri) bane, abavura izindi ndwara 11, abafasha mu miyoborere y’ibitaro 11.

    Ati “Ni ukuvuga ngo twemerewe abakozi 127, muri bo tukaba dufite 58. Ni ukuvuga ngo turi kubura abakozi 69.”

    Yashimangiye ko ari ibitaro byaje bikenewe kuko hari abavaga i Gatonde bakajya kwivuza ku Bitaro bya Nemba bakoze urugendo rwa kilometero zisaga 50, abandi bakajya ku bya Shyira aho babanza kwambuka uruzi rwa Mukungwa.

    Abarwayi batangiye kwakirwa kuri ibi bitaro

    Ibitaro bya Gatonde bifite ubushobozi bwo kwakira abantu 100 000

    Ni ibitaro Perezida wa Repubulika yari yaremereye abaturage

    Ni ibitaro bifite ibikoresho bigezweho

    Ibi bitaro bifite ibitanda 60 bizajya byakira abarwayi

  • Abakozi barenga 800 bakoreraga MINAGRI baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Mu byifuzo byatangiwe mu Nama y’Umushyikirano yo mu 2015, harimo ko za minisiteri n’ibigo bya Leta byazakora ubushakashatsi bwihariye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kumenyekanisha ukuri n’umwihariko wa buri gace n’ibigo.

    Ibyo byashingiwe ku kuba ubwinshi mu bushakashatsi bukorwa buba buri ku rwego rw’igihugu, bityo umwihariko wa buri kigo cyangwa minisiteri ntubashe kugaragara.

    Ni muri ubwo buryo MINAGRI yatangije ubwayo bushakashatsi, bwakozwe bukuriwe na Prof François Masabo, uhamya ko buzafasha kumenya ingaruka za Jenoside muri iyo minisiteri.

    Prof Masabo ysobanuye ko ubu bushakashatsi ari “Uburyo bwo guha icyubahiro abazize Jenoside kuko kubamenya, kubibuka no kububakira inzibutso ni ukubaha icyubahiro. Ikindi kandi ni ugushyigikira abarokotse, bakabasha kubona ko ayo mateka yabo agaragara, ububi bwa Jenoside bukagaragara, ari naho buri wese afata ingamba zo kuyikumira.”

    Uwo mushakashatsi yavuze ko iyo nyigo ifite intego zo kugaragaza amateka n’imiterere by’iyo minisiteri, kwerekana imibereho y’Abatutsi n’imibanire yabo n’abandi bakozi n’inzego mbere ya 1990, kugaragaza itegurwa rya Jenoside n’uko yagenze muri iyo minisiteri no kwerekana imibereho y’Abatutsi muri minisiteri nyuma yo kubohora igihugu.

    Ubu bushakashatsi bwerekana “Urutonde n’imyirondoro by’abari abakozi ba MINAGRI bazize Jenoside n’abo mu miryango yabo bayirokotse”.

    Prof Masabo yakomeje ati “Muri ubu bushakashatsi habayeho no kugaragaza ubuhamya bw’abakoze muri iyi minisiteri barokotse Jenoside.”

    Abo bazafasha gusobanura uko abayobozi b’iyo minisiteri bitwaye muri ayo mateka, hanasobanurwe uburyo bwakoreshejwe mu kwica Abatutsi.

    Magingo aya, hari amakuru menshi yamaze kuboneka muri ubwo bushakashatsi cyane cyane ashingiye ku buryo abayobozi b’ibigo n’imishinga byari bishamikiye kuri iyo minisiteri babibye urwango mu bakozi bakabateza umwiryane ndetse bagafatanya n’abasirikare gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside barema imitwe y’Interahamwe.

    Prof Masabo yagize ati “Abayobozi b’ibigo bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside. Twavuga nka Bagaragaza Michel, Ndabarinze Juvénal, Kamodoka Denis, Musema Alfred, Nsabimana Callixte, Komayombi Pascal, Kageruka n’abandi.”

    MINAGRI ni imwe muri minisiteri zari zikomeye mbere ya Jenoside cyane ko yari ifite n’ibigo byinshi biyishamikiyeho, ndetse ikagira imishinga myinshi hirya no hino mu gihugu. Mu 1993 abakozi bayo basagaga 5.900, Jenoside ihitana abarenga 800 muri bo.

    Abakozi ba MINAGRI barenga 800 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Ibya Sam Karenzi na Sadate byagarutse bushya, nyuma y’uko muri RIB byanze ikindi kirego muri RMC #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko atwaye ikirego muri RIB arega Sam Karenzi ntibikunde, Munyakazi Sadate yongeye gusubira muri RMC(urwego rw’abanyamakuru bigenzura) aho bari banze kwakira ikirego cye kubera kubasuzugura, arega uyu munyamakuru na Radio10 kumusebya.

    Tariki ya 19 Werurwe 2021, umunyamakuru w’imikino wa Radio10 mu kiganiro 'Urukiko’, Sam Karenzi yasobanuye uburyo uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yifashishije umukozi wa RIB bakamutumira kuri sitasiyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashaka guhita bamufunga.

    Icyo gihe yatumijwe kuri Sitasiyo ya Kicukiro kandi aba Gasabo ari naho akorera.

    Ikibazo cya Sam Karenzi na Munyakazi Sadate kimaze igihe, kuva ubwo Sadate yari umuyobozi wa Rayon Sports, baje gushyamirana ubwo Sam Karenzi yagaragazaga ko uyu muyobozi yishe iyi kipe akwiye kuva ku buyobozi.

    Muri iki kiganiro cyabaye tariki ya 19 Werurwe, Sam Karenzi yavuye imuzi ikibazo cye na Sadate aho yavuze ko nta handi hantu bajya bahurira uretse igihe bari mu bibazo bya Rayon Sports(umwaka ushize).

    Aha yavuze ko haje no gushingwa gurupe ya WhatsApp ishyigikiye Sadate na we ayibamo igamije kugirira nabi uyu munyamakuru.

    Muri iki kiganiro ubwo yavugaga uburyo Sadate yakoranye na RIB ikamutumizaho ari umuntu yifashishije mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo ahite afungwa.

    Muri iki kiganiro niho Munyakazi Sadate yongeye gukura ikirego ajya kurega Sam Karenzi na Radio10 muri RMC.

    Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ISIMBI ifitiye kopi yo ku wa 6 Mata 2021 RMC isubiza ikirego cya Munyakazi Sadate cyo ku wa 19 Werurwe 2021, bamumenyesheje ko ikirego cye gifite ishingiro ariko bitewe n’uko yasuzuguye RMC(mu kirego cya mbere) ikirego cye kitakirwa kuko batizeye ko n’ubundi uburyo bazakiza urubanza azabyizera.

    Iyi baruwa igira iti' RMC irabamenyesha ko yakiriye ikirego cyanyu Kandi isanga gifite ishingiro, ariko ishingiye ko tariki 17 Ukuboza 2020, Komite Ndangamyitwarire yayo yemeje ko impande zombi zarebwaga n’ikirego mwari mwagejeje kuri RMC, zisabana imbabazi kubera amakosa yari yagaragaye ku mpande zombi, umunyamakuru Karenzi Samuel[Sam Karenzi] akazibasaba ariko mwe ntimuzimusabe, bigaragaza ko icyemezo cya Komite Ndangamyitwarire ya RMC mwagisuzuguye ntimucyubahirize kugeza uyu muusi'

    Yakomeje igira iti' RMC irasanga nta kizere ko n’ibindi byose Komite Ndanganyitwarire yasuzuma mwabiha agaciro. Ku bw’ iyo mpamvu, turabamenyesha ko twasuzuma icyifuzo cyanyu ari uko mugaragaje ko mwubahirije icyemezo cya Komite Ndangamyitwarire yasuzumye ikirego cya mbere.'

    Icyo gihe mu Kuboza 2020, basanze hari amakosa Sam Karenzi yakoreye Sadate nk’umunyamakuru na Munyakazi Sadate na we hari ayo yakoreye Sam Karenzi babategeka gusabana imbabazi Karenzi arabikora ariko Sadate we arabyanga ari nayo mpamvu RMC yari yanze gusuzuma ikirego cye.

    Nk’uko kandi bigaragara mu butumwa bunyuze kuri Email, ISIMBI yabashije kubona, Sadate akimara kubwirwa ko agomba kubanza gusaba imbabazi Sam Karenzi yandikiye RMC ayimenyesha ko kwanga kuburanisha ikirego cye kandi gifite ishingiro kuko yanze gusaba imbabazi z’ibyo atemera ari ukumurenganya kandi ko ikirego cya mbere kidakwiye guhuzwa n’icya kabiri.

    Yakomeje amenyesha RMC ko nta kibazo na kimwe cyo mu itangazamakuru azongera kuyigezaho, nazajya agirira ikibazo mu itangazamakuru azajya yitabaza inkiko zisanzwe.

    RMC nyuma yo kubona Email ya Munyakazi Sadate ikaba yafashe umwanzuro wo kuburanisha iki kirego ndetse impande zombi zikazitaba ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 15 Mata 2021.

    Mu gushaka kumenya icyo impande zombi zibivugaho ISIMBI yavugishije Munyakazi Sadate maze avuga ko ntacyo yatangaza ku kirego cya kabiri ndetse ko n’imbabazi ntazo yasaba kuko nta kosa azi yakoze.

    Ati 'gusaba imbabazi zo ntazo twasaba kuko nta kosa nzi twakoze, gusaba imbabazi gusa kuko umuntu akubwiye ngo zisabe ntabyo nakora, n’aho ibyikirego cya kabiri byo ntacyo nabivugaho, numvise ko gishobora kuzaburanishwa ejo ariko ntacyo nabivugaho.'

    Ku ruhande rwa Sam Karenzi na we yabwiye ISIMBI ko yafashe umwanzuro wo kutazagira ikintu na kimwe yongera kumuvugaho ari ukubiharira inzego amuregera.

    Ati' Nafashe icyemezo ko ntazongera kugira icyo muvugaho, inzego andegera zifite abantu bashishoza bazabireba kuko sinzishidikanyaho! Naho we rwose mbona wagira ngo baramundoze”.

    Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Nzeri 2020 ubwo yeguzwaga, yagiye ashinjwa amakosa atandukanye yatumye iyi kipe ijya mu bibazo nko gushwana n’abaterankunga, kubeshya n’ibindi, muri ibyo bibazo niho yaje kugiranira ibibazo n’umunyamakuru Sam Karenzi wari ku isonga mu bagaragaza ibibazo yateje iyi kipe

    Inkuru bijyanye wasoma: Imvano y’ikibazo cya Sadate na Sam Karenzi

    Sam Karenzi ku munsi w’ejo azaburana na Sadate muri RMC, ibibazo byabo bimaze igihe

    Sadate arega Sam Karenzi kumusebya binyuze mu itangazamakuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibya-sam-karenzi-na-sadate-byagarutse-bushya-nyuma-y-uko-muri-rib-byanze-ikindi-kirego-muri-rmc

  • MINEDUC yatangaje gahunda y’ingendo ku banyes… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane abanyeshuri bazerekeza ku bigo bacumbikirwa ni abari mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo, Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y'Uburengerazuba ndetse na Rwamagana, Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ku wa Gatanu tariki 15 Mata 2021 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biri mu turere dukurikira; Huye, Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo; Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru, Ngororero, Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ku wa Gatandatu tariki 16 Mata 2021 hazagenda abanyeshuri biga Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo; Gicumbi, Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru, Karongi, Rutsiro mu Ntara y'Iburengerazuba na Ngoma, Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ku Cyumweru tariki 17 Mata 2021 hazagenda abanyeshuri bo muri Muhanga, Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo, Burera mu Ntara y'Amajyaruguru, Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba, Gatsibo, Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Mineduc yasabye ababyeyi kohereza abana babo ku ishuri hakiri kare kugira ngo bahagere bitarenze saa kumi n'imwe z'umugoroba.

    Iyi Minisitiri kandi ivuga ko mu gihe cyo gusubira ku ishuri, abanyeshuri bagomba kuba bambaye umwambaro w'ishuri.

    Ababyeyi basabwe guha abanyeshuri amafaranga y'urugendo azabajyana n'azabagarura mu biruhuko bisoza umwaka.

    Abanyeshuri basabwe kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19 haba mu ngendo no ku mashuri.

    Mineduc yavuze ko abanyeshuri bajya mu zindi Ntara banyuze i Kigali bazajya bahagurukira kuri Stade Amahoro.



    Gahunda y’ingendo ku banyeshuri biga bacumbikirwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104743/mineduc-yatangaje-gahunda-yingendo-ku-banyeshuri-biga-bacumbikirwa-basabwa-kwirinda-covid–104743.html

  • Gen Sekamana wari Perezida wa FERWAFA yeguye #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite ngo kuko atari agishobora kubangikanya izi nshingano n’ibyo asanzwe akora bimutunze.

    Itangazo ry’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko Brig Gen (Rtd) SEKAMANA Jean Damascène Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ubwegure bwe ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

    Iri tangazo rivuga ko Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA abamenyesha ko yeguye ku bushake bwe.

    Iyi baruwa ivuga ko Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène yagize ati 'Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.'

    Muri iyi baruwa kandi Rtd Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA ikizere bamugiriye no ku bufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

    Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène yari amaze imyaka itatu ayobora FERWAFA muri manda y’imyaka ine yatorewe mu matora yabaye tariki 31 Werurwe 2018 ubwo yatsindaga Rurangirwa Louis bari bahanganye.

    Brig. Gen. (Rtd) Jean Damascène Sekamana w’imyaka 63 y’amavuko, yari yatorewe uriya mwanya yeguyeho, nyuma y’igihe gito ubwo yari agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ubwo yari afite ipeti rya Brigadier General mu girisirikare cy’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Gen-Sekamana-wari-Perezida-wa-FERWAFA-yeguye

  • Perezida wa FERWAFA yeguye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Mata 2021, Perezida wa FERWAFA Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ubwegure bwe ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

    Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA abamenyesha ko yeguye ku bushake bwe.

    Yagize ati: “Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.”

    Muri iyi baruwa kandi Rtd Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA ikizere bamugiriye no ku bufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

    Perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen yeguye ku mwanya wa perezida wa FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-ferwafa-yeguye

  • Inama zagufasha kuzagira urugo rw’umugisha #rwanda #RwOT

    Urugo ni umushinga w’Imana kuko yaritegereje isanga ni byiza ko umuntu yagira undi bafatanya urugendo bakiri hano mu isi. Ni yo mpamvu urubyiruko rukwiriye kubanza gushishoza neza no kuyoboza Imana inzira kugira ngo bazabashe kugira urugo ruhesha Imana icyubahiro.

    Kandi Uwiteka Imana iravuga iti 'Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha Umukwiriye (Itangiriro 2:18)

    Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo, kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we, ariko uguye ari wenyine atagira umubyutsa, aba abonye ishyano. Maze kandi ababiri iyo baryamanye barasusurukirwa, ariko uri wenyine yasusurukirwa ate? Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba. (Umubwiriza 4:9-12)

    Gushaka kumenya ubushake bw’Imana ku byemezo dufata biradukwiriye ndetse bihindura ubuzima. Ntihakagire ikintu na kimwe winjiramo utabanje kumenya icyo Imana ishaka ndetse ugakoresha ubwenge wahawe n’Uwiteka.

    Dore zimwe mu nama zagufasha wowe witegura gushinga urugo bityo ruzakubera urw’umugisha:

    1. Banza ushire ubwoba: Mbere ya byose banza ushire ubwoba wazaniwe n’amakuru mabi wumva ari mu ngo mbi, shira ubwoba wumve ko Imana ari So. Ntukwiriye guhahamuka kuko n’ubwo hari ibyacitse, n’ingo nzima ziracyahari. Kuko Imana ari So ntuzayisaba umugati ngo iguhe ibuye kuko n’ibindi byose uyisaba irabiguha.

    2. Reka gusunikwa n’igitutu cy’umuryango, incuti n’imyaka ugezemo: Mu buzima iyo tugendeye ku gitutu dukora ibintu bibi bimeze nko kwihimura. Iyo utangiye kwibaza ngo abandi bose barashatse ni njyewe usigaye, ababyeyi banjye bambwira ko bakeneye abuzukuru.

    3. Nezererwa ubusore bwawe urimo wiyubaka: Ntabwo ubusore ari umuvumo nk’uko bamwe babivuga. Nk’uko urushako ari umugisha, n’ubusore n’umugisha na bwo wabwishimira. Mubyukuri niba uri umuseribateri utabunezererewe uri umukristo, n’urugo ntuzarunezerererwa kuko hari icyuho kitazibwa n’umugabo wawe cyangwa umugore wawe kizanwa na Kristo winjiye mu buzima bwacu. Banza wishimire ubusore bwawe wiyubaka mu bushobozi ndetse wubaka n’umuntu wawe w’imbere.

    4. Kuyoboza Imana inzira, gushyira mu gaciro no gukunda: Ibi bintu biragendanishwa, iyo bitagendanishijwe habamo ibibazo. Muri iyi minsi hari abana b’Imana benshi usanga bavuga ngo uyu muntu sinigeze mukunda. Kuyoboza umwana inzira, gukunda no gushyira mu gaciro (Ukitegereza ukavuga ngo ese imico y’uyu mukobwa cyangwa uyu musore iranyuze).

    Ijwi ry’Imana aho ryavuye aho ari ho hose wirifata buhumyi. Imana si umuswa ngo inanirwe kugendanisha ibikwiriye kugendana niba koko ari yo yavuze izagushyiramo gukunda ndetse ibigendanishe n’ibyo yagushyizemo.

    5.Fata umwanya wo kwiga ku muntu wumva wakunze:Niba wakunze umuntu, fata umwanya wo kumwigaho, kumwitegereza. Kunda inyuma ibiguhesheje ishema ariko wibuke no gukunda imbere. Umuntu w’imbere ni we utazagira impinduka nyinshi, kuko umuntu w’inyuma arahinduka cyane ushobora kumukunda afite imyaka 25 akazagira 75, hari igihe umubiri uzahinduka. Umuntu w’imbere agira agaciro kadasaza kuburyo ari uwo kwitabwaho kugira ngo uzagire urugo rwubahisha Imana.

    Muri macye kugira ngo uzabashe kugira urugo rw’umugisha, ni byiza gushishoza, kuyoboza Imana inzira no kwiyubakamo ingeso nziza zose wifuza kuri mugenzi wawe ukazagenda nibuze uzujuje.

    Source: himbaza tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Inama-zagufasha-kuzagira-urugo-rw-umugisha.html

  • Barack Obama yapfushije mukase nyuma y’iminsi mike na nyirakuru apfuye –

    Kezia wari ufite imyaka 81, niwe mugore wa mbere wa Se wa Obama witwaga Barack Obama Snr. Babyaranye abana barimo Malik Obama, Auma Obama, Sadik Obama na Mustapha Abo.

    Urupfu rwe rwemejwe n’umwana we Auma Obama binyuze mu butumwa yatambukije kuri Twitter.

    Uyu mukecuru apfuye nyuma y’ibyumweru bibiri na none undi muntu wo mu muryango we yitabye Imana, aho ku wa 29 Werurwe Sarah Obama wafatwaga nka nyirakuru wa Barack Obama yitabye Imana.

    Sarah yashyinguwe mu gace ka Kogello ku wa 30 Werurwe mu muhango ugendanye n’imyemerere y’idini ya Islam yabarizwagamo.

    Ntibiramenyekana niba uyu mukecuru aza gushyingurwa mu Bwongereza aho yari arwariye, gusa umuryango we watangaje ko wifuza ko yazashyingurwa ku ivuko.

    Se wa Barack Obama, Barack Obama Senior, yari afite abagore babiri bazwi aribo Stanley Ann Dunham wabyaye Barack Obama (wabaye Perezida wa Amerika) wari ufite ubwenegihugu bwa Amerika n’undi witwa Keziah Aoko Obama ari nawe wapfuye.

    Kezia Obama ubwo yari kumwe na Michelle Obama, umugore wa Barack Obama

  • Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n'akazu #rwanda #RwOT

    Mu mwaka w'1980, Adeline Rwigara Mukangemanyi yari umutoni mu rugo kwa Perezida Juvenal Habyarimana, ababizi bavuga ko ariwe wari ufite isoko ryo guhahira urugo, amarido yo munzu, amashuka yo kuryamira n'ibindi bikoresho byo murugo kwa Perezida Habyarimana I Kanombe, harimo ndetse gukora isuku no gutegura mu nzu.

    Muri iyo myaka Adeline Rwigara, yari afite inshuti z'Abasilikare bakuru mu ngabo za FAR bamufashaga kubigeraho, barimo na muramu wa Habyarimana akaba n' Umujyanama we wihariye Col. Elie Sagatwa, na Col. Rwagafirita wari ukuriye Gendarmerie, ndetse hari nabavuga ko Rwagafirita yaba yaranabyaranye umwana wimfura n' Adeline Rwigara. Umucuruzi Nzabarinda Xavier bivugwa ko ariwe watwaraga Adeline Rwigara mu modoka ye amujyana anamuvana kwa Col. Sagatwa i Masaka. Undi uvugwa kuba inshuti ya Adeline ni Nduwayezu wari ushinzwe iperereza muri leta ya Habyarimana.

    Adeline yategekaga Rwigara Assinapol mu rugo no mu bucuruzi yishingikirije ko aziranye cyangwa ari inshuti y'abasirikare bakuru n'abandi bacuruzi bakomeye nka Nzabarinda Xavier wari ukomeye muri MRND na Musabe Pasteur wayoboraga BACAR. Adeline yategetse Rwigara gukorana ubucuruzi n'abasirikare nka Rwagafirita kuko ngo yari yarabimusabye ko yabwira umugabo we bagafatanya mu bucuruzi. Abasirikare n'interahamwe zikomeye kandi bivugwa ko aribo bafashaga Rwigara gukora forode babisabwe na Adeline.

    Kubera Adeline yari umutoni muri leta ya Habyarimana byatumye umugabo we Rwigara akorana ubucuruzi na leta dore ko yanateraga inkunga amasiganwa y'amagare (Tour du Rwanda).

    The post Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n'akazu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imibanire-hagati-ya-adeline-rwigara-nakazu/