Category: Uncategorized

  • #Kwibuka27: Jean Marie yakoze indirimbo yuku… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo ye yo kwibuka ije isanga izindi nka 'Umusonga', 'Ihwa', 'Ibikomere', 'Ntukazime', 'Twazize iki' n'izindi.

    Jean Marie ashimwa na benshi bitewe n'imyandikire ye benshi bemeza ko irimo ubuhanga kandi ikubiyemo ubutumwa bufasha Abanyarwanda n'abandi kumva ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu ndirimbo 'Warakoze kuryonsa' yasohoye yumvikana avuga ko u Rwanda rwabyaye ishyano gusa rukiyemeza kuryonsa aho rwababariye ndetse rugaha ubutabera bwunga abijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bityo bakongera kwibona mu muryango nyarwanda nyamara barawuhemukiye.

    Akomeza ahumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko ababo bishwe batazigera bazima kuko agaciro kabo kataribwa n'imiswa.

    Anibutsa abakomeje kwimana amakuru y'ahajugunywe cyangwa ahatabwe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, ko ukuri n'amaraso bizahora bibatoteza.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘WARAKOZE KURYONSA’ Y’UMUHANZI JEAN MARIE

    Jean Marie asaba abagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ko bayizinukwa byihuse. Ashima ko mu Rwanda icyaha ari agatozi bityo agakomeza asaba abafite ipfunwe ry'uko bakomoka cyangwa bafitanye isano n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko bakwiyumva nk'Abanyarwanda bitezweho umusanzu ukomeye mu ukubaka igihugu.

    Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati 'Rwanda weee wabyaye ishyano. Rwanda weee warakoze kuryonsa. Ayayaa Rwanda nziza hariya waransize. Rwanda weee wabyaye ishyano. Rwanda weee warakoze kuryonsa. Ubushishozi bwawe narabukeje.'

    Muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 10 na 13 Mata, uyu muhanzi yifatanyije n’Akarere ka Rulindo mu muhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi n’urwa Rusiga.

    Jean Marie yakoze indirimbo yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Jean Marie yakoze indirimbo icyeza uko u Rwanda rwahaye ubutabera bwunga abijanditse muri Jenoside

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘WARAKOZE KURYONSA’ Y’UMUHANZI JEAN MARIE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104755/kwibuka27-jean-marie-yakoze-indirimbo-yukuntu-u-rwanda-rwahaye-ubutabera-bwunga-abijandits-104755.html

  • Nyabihu: Batakambiye ubuyobozi nyuma yo kubaka amashuri bagatinda guhembwa –

    Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 abanyeshuri bagomba kwiga bahanye intera, ibi byatumye hongerwa ibyumba by’amashuri mu korohereza abanyeshuri kwiga muri ibi bihe kandi banirinda iki cyorezo.

    Imirimo yo kubaka aya mashuri yakozwe hirya no hino mu gihugu bituma abaturage babasha kubonamo akazi.

    Abaturage bo mu Murenge wa Rugera na bo bagize uruhare mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri ariko bakavuga ko bambuwe amafaranga y’iminsi 15 ya nyuma, bakoreye mu mirimo yo kubaka ibyumba bitandatu by’amashuri byubakwaga ku nkunga ya Banki y’Isi.

    Bamwe mu baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko kuva muri Mutarama kugeza ubu batarahembwa amafaranga yabo bakoreye, bakaba babifata nko kurangaranwa n’ubuyobozi.

    Umwe yagize ati “Amasezerano yavugaga ko tugomba gukora iminsi 15 bagahita baduhemba ariko kuva mu kwa mbere kugeza ubu turangije amezi ane tutarahembwa.”

    Mugenzi we bahuje ikibazo asanga barangaranwe kuko bababwira ko amafaranga yabo yasohotse ariko ntibayabahe kandi baba bayakeneye.

    Ati “Gukora barabyemera ko twakoze ariko iyo tugiye kureba amafaranga baratubwira ngo bagiye kureba umubitsi ngo asinye ngo bari gutunganya urutonde. Ubuse rukorwa icyo gihe cyose? Urumva ko ari ukuturangarana kandi natwe tuba dufite ibibazo dushaka gukemura.”

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe no kuba iminsi 15 yari itaruzura ibikoresho bigahita bishira bagategereza ko byazaboneka ngo bahembwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera, Hakizimana Innocent, yavuze ko nyuma yo kubona ko imirimo yo gusubukura kubaka yatinze bagiye guha aba baturage amafaranga yabo.

    Ati “Tugifunga iyo minsi 10 hari hasigaye imirimo y’iminsi nk’itatu, twumvaga tuzabanza kurangiza imirimo tukabishyurira rimwe ariko twabonye biri gutinda ubu urutonde rwabo turarufite mu gihe cy’icyumweru bazaba babonye amafaranga yabo.”

    Umushinga wo kubaka ibyumba bishya by’amashuri watangiye muri Kamena 2020 hakaba hari hateganyijwe ko hazubakwa ibyumba by’amashuri 22.505 n’ubwiherero 31.932 mu gihugu hose.

    Abubatse ibyumba by’amashuri byo mu Murenge wa Rugera barashinja ubuyobozi bw’uyu kumara amezi ane batabishyura

  • Nyaruguru: Abarokotse Jenoside barenga 780 bakeneye gusanirwa inzu zabo zishaje –

    Ubwo ku wa 13 Mata 2021 hibukwaga Abatutsi biciwe i Kibeho muri Jenoside yabaye mu 1994, hagarutswe ku kibazo cy’abarokotse Jenoside batagira aho kuba heza.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko mu barenga 1000, hari abamaze kubakirwa.

    Ati “Uyu munsi tubarura abagenerwabikorwa ba FARG bafite inzu zishaje bagera ku 1009 ariko uko intambwe igenda iterwa hari izirimo kugabanuka, ubu tugeze ku bantu 784 ni bo bakeneye gusanirwa byihutirwa.”

    Yakomeje avuga ko hari icyizere cyo kububakira vuba ku bufatanye n’ubuyobozi ndetse n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG.

    Umwe mu barokotse Jenoside witwa Mukanyarwahi Annonciata wari uhagariye imiryango yagiye kwibuka, yavuze ko hari bamwe bahawe amacumbi mu 1997 yubatswe mu bihe bigoranye, ku buryo kuri ubu ashaje akaba akeneye gusimbuzwa.

    Ati “Amacumbi y’icyo gihe menshi yarashaje ku buryo hakenewe ko abayabamo bongera kubakirwa.”

    Yashimye ko hari benshi bubakiwe mu midugudu n’ahandi, asaba ko n’abataragerwaho byakwihutishwa kugira ngo babeho neza batuje.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko uko ubushobozi buzajya buboneka bazajya bubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Hari ibyamaze gukorwa, hari ukubashakira amacumbi, ubuvuzi, amatungo n’uburezi abana bakiga. Ibyo byarakozwe ariko kandi iterambere ni urugendo, na bo baracyafite byinshi byo kwitaho, hari abatarabona amacumbi meza abakwiriye, ariko ni urugendo turimo kandi ubushake bwo kubikemura burahari.”

    Mu Karere ka Nyaruguru, abarokotse Jenoside bishimira ko bafite umutekano kandi iyo bahuye n’ibibazo bakigeza ku buyobozi bukabafasha kubikemura.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko abarokotse Jenoside batishoboye 784 bakeneye kubakirwa byihuse

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko abarokotse Jenoside batishoboye bazakomeza kwitabwaho uko bishokoba kose

    [email protected]


  • Ikimero cyumukobwa uri mu rukundo na rutahiz… – #rwanda #RwOT

    Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Lague yashyize ahagaragaza amafoto yabo bombi bari kumwe, yandikaho amagambo agira ati 'Ntewe ishema nawe'. Umukobwa nawe amusubiza utumenyetso tw'ingufuri ifunze agaragaza ko urukundo rwabo rukomeye kandi rurinzwe.

    Uyu mukinnyi aherutse gutangaza ko akundana n'uyu mukobwa  kandi ko amukunda byukuri ndetse ko bishoboka ko yarushinga muri uyu mwaka.

    Lague ni umwe mu bakinnyi 30 bari mu Mavubi yagarukiye muri ¼ muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n'iya 7 Gashyantare 2021.

    Uyu mukinnyi kandi anaheruka guhamagarwa mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu bakinnye imikino ibiri isoza amatsinda mu gushaka itike ya CAN2022, byarangiye itike bashakaga bayibuze.

    Lague watsindiye APR FC ibitego bitandatu umwaka w'imikino ushize, afatwa nk'umwe mu bakinnyi b'inkingi za mwamba z'ejo hazaza mu ikipe y'igihugu Amavubi.

    Magingo aya, uyu mukinnyi w'imyaka 21 y'amavuko arabarizwa mu Busuwisi aho yagiye mu igeragezwa ry'iminsi 10 mu ikipe ya FC Zurich ishobora kumusinyisha iasaha n'isaha, igeragezwa yagiyemo tariki ya 09 Mata-rizasozwa tariki ya 10 Mata 2021.

    Byiringiro Lague na Kelia bamaranye igihe kitari gito bakundana

    Aba bombi bashobora kurushinga muri uyu mwaka wa 2021

    Lague yatangaje ko akunda Kelia ku buryo bukomeye cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104745/ikimero-cyumukobwa-uri-mu-rukundo-na-rutahizamu-byiringiro-lague-amafoto-104745.html

  • Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène yeguye ku buyobozi bwa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wari umaze imyaka itatu ayobora FERWAFA yavuze ko yeguye kuri iyi mirimo ye,kuko imusaba umwanya munini kandi afite ibindi akora bimutunga.

    Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA ababwira ko kubera ko gukurikirana iby'umupira w'amaguru bimusaba umwanya munini n'imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi kandi atabasha kubivanga n'indi mirimo ye akorera hirya no hino mu gihugu yahisemo kwegura

    Yavuze ko kuba iby'umupira bimusaba kubikora nk'akazi gasanzwe ka buri munsi yasanze atabasha kubikomatanya n'izindi nshingano ze bwite nk'umuntu mukuru uri mu kiruhuko cy'izabukuru atabishobora ndetse ko byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry'umupira w'amaguru.'

    Asoza agira ati 'Kubera izo mpamvu,mbandikiye mbamenyesha ko guhera uyu munsi tariki ya 14 Mata 2021 nsezeye ku bushake ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

    Muri iyi baruwa kandi Rtd Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA ikizere bamugiriye n'ubufatanye bamugaragarije.

    Kuwa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018 nibwo Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda, Ferwafa, muri manda y'imyaka ine asimbuye Nzamwita Vincent De Gaulle wari umaze imyaka 4 ayobora iri shyirahamwe.

    (Rtd) Brig Gen Sekamana yari ahatanye na Rurangirwa Louis yatsinze ku majwi 45 kuri 7 mu matora yakozwe n'abanyamuryango bose.

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru nyuma yo gushyikirizwa ubuyobozi bwa FERWAFA, Sekamana wari uherutse gusezererwa mu ngabo z'u Rwanda, yavuze ko hari ibyo yateguye agomba gukora birimo gusubiza umupira isura nziza mu gihugu no hanze, guha agaciro no kwiyegereza abahoze bakina no gukorera mu mucyo.

    Yagize ati 'Turashimira komite irangije imirimo yayo. Twe dutangiye, turabizeza ko tuzakomereza aho bari bagejeje tukanongeraho imbaraga zacu kugira ngo duteze umupira imbere. Ibigomba guhinduka ni ugushyiraho umurongo ngenderwaho ufatika ari nawo uzatuma hatabaho bya bibazo byo kutumvikana. Igihe umuntu akorera mu mucyo, ikintu cyose kikajyana n'amategeko nta kabuza ibyo twifuza twabigeraho.'

    Sekamana yashimangiye ko kubera akazi yakoraga mu gisirikare katumaga azenguruka mu Turere tunyuranye tw'igihugu, byatumye anamenya ibibazo by'amakipe atandukanye bityo akaba azi inshingano zimutegereje.

    Yagize ati 'Inzego nari ndimo zikorana hafi n'uyu mupira. No kuba warakoreye mu nzego zitandukanye mu gihugu, uba uzi n'ibibazo by'amakipe atandukanye kuko uba waranyuze muri byinshi. Ngira ngo nka RDF murabizi ko dufite mu nshingano gutanga umusanzu mu nzego zitandukanye kugira ngo ibintu bigende neza.'

    'Ubwo rero impamvu mfite icyizere ni uko abo bantu twakoranye muri uwo mupira, uburyo bakora umuntu aba abibona, imbaraga zihari umuntu aba azibona ndetse n'ikibura aba akibona.'

    'Ubwo rero wubakira ku bihari ukongeraho bike ufite ukagaragaza icyo wabashije gukora. Buriya ikibazo cyabaho ni uko wananirwa unanijwe n'imikorere mibi yawe. Ninanizwa n'imikorere mibi yanjye nzegura rwose mvemo ariko ninkora bikagaragara ko hari ibyo ntagezeho ku mpamvu zitanturutseho, icyo gihe tuzafatanya n'abandi gushaka igisubizo.'

    Retired Brig. Gen. Sekamana yahoze ari Perezida wa Kiyovu ndetse yigeze no kuba Visi Perezida wa Bugesera FC mu myaka ishize. Yabaye Visi Perezida wa Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri ari nayo yiyamaje aturukamo.

    Brig Gen (Rtd) Jean Damascene SEKAMANA,yinjiye mu Ngabo zabohoye igihugu(RPA) ari nazo RDF y'iki gihe, mu mwaka w' 1990. Yakoze imirimo itandukanye harimo no kuba ukuriye Urwego rw'Iperereza muri Gendarmerie.

    Yabaye Umugaba wa Batayo, aba Umugaba wa Brigade ndetse aba n'Umugaba w'agateganyo wa Diviziyo y'Ingabo z'igihugu. Yanabaye Umugaba wungirije ushinzwe ibikorwa by'Ingabo mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri Sudani y'Epfo.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rtd-brig-gen-sekamana-jean-damascene-yeguye-ku-buyobozi-bwa-ferwafa

  • Umugabo n'umugore barwaniye mu ndege bapfa akabati ko kabikwamo imizigo hejuru [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Iyi ntambara yo mu ndege yafatiwe ku kibuga cya Istanbul Airport ubwo iyi ndege itwara abagenzi yari igiye kwerekeza mu gihugu cya Tunisia ariko iyi mirwano yahise ituma uru rugendo rukerererwa amasaha 5 yose.

    Aya mashusho y'umugabo ari gukurura imisatsi y'umugore barimo kurwana, yafatiwe mu ndege mu ndege ya kompanyi yitwa unisair mu rugendo TU216.

    Abagore benshi bagaragaye bagerageza gutabara uyu mugenzi wabo ndetse buzura kuri uyu mugabo wamukubitaga.

    Abagenzi benshi bahise babyivangamo icyari urugendo gihinduka akavuyo aho umugore wari wambaye imyenda y'umweru yatangiye kuvuza induru atangira no gusunika abantu bose.

    Itsinda ry'abagore ryarakajwe n'iyi mirwano niko gutangira gushwana yaba mu kubwirana amagambo mabi no kumvana imitsi byatumye abashinzwe umutekano bahagarika urugendo babanza gukemura iki kibazo.

    Iyi ndege yabayemo akavuyo kadasanzwe nkuko amashusho yashyizwe hanze yabigaragaje byasabye ko abagenzi bakerererwa amasaha 5 kugira ngo bagende.

    Business News yavuze ko iyi ndege yari yerekeje kuri Tunis-Carthage International Airport muri Tunisia kuwa 10 Mata 2021.Kompanyi yatangaje ko yahise itangira iperereza ku byateye iyi mirwano.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-n-umugore-barwaniye-mu-ndege-bapfa-akabati-ko-kabikwamo-imizigo-hejuru

  • Huye: Imiryango 50 y'abasigajwe inyuma n'amateka ikeneye ubutabazi bwihuse – #rwanda #RwOT

    Iyo miryango ituye mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Buhoro. Bamwe mu bayigize bavuga ko imibereho yabo itifashe neza kuko inzu babamo ziva bigatuma mu gihe cy'imvura barara bahagaze.

    Muhawenima Claudine ati 'Inzu zirasenyuka zikatugwaho dufite ubwoba ko abana bacu zizabagwira nijoro bagapfa. Iyo imvura iguye turara duhagaze kuko zirava.'

    Ikindi kibazo bafite ni uko umugabo n'umugore ndetse n'abana babo bakuru barimo abasore n'inkumi, bararana ku buriri bumwe kubera ko inzu babamo ari nto zifite icyumba kimwe.

    Hari umugore wagize ati 'Mfite umugabo kandi maze kugira n'umwana w'umusore w'imyaka 16 n'umukobwa w'imyaka 17, twese ni ukuryama hamwe mu buriri bumwe.'

    Hari inzu imwe babyiganiramo ari imiryango itatu kandi buri muryango ugizwe n'umugore, umugabo n'abana.

    Mu byifuzo byabo basaba ubuyobozi kubatabara bagashakirwa ahandi ho kuba kuko bahangayitse muri ibi bihe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama, Kabalisa Arsène, aherutse kugaragaza ikibazo cy'iyo miryango mu nama yari yahuje abayobora inzego z'ibanze mu Karere ka Huye n'abafatanyabikorwa.

    Ati 'Mu Murenge wa Karama nyobora hari ikibazo gikomeye ku buryo nkeneye ubufasha bw'abafatanyabikorwa n'akarere. Mfite imiryango myinshi y'abahejwe inyuma n'amateka ikeneye inkunga ya buri wese kugira ngo nabo baze mu iterambere.'

    'Mfite imiryango igera kuri 50 ituye ahantu hamwe; kimwe mu byo mbona cyakemura ikibazo bafite ni uko habonetse ubushobozi twabubakira umudugudu ntangarugero (IDP Model Village) bagatuzwamo ariko tugashyiramo n'abandi Banyarwanda, hari aho byafasha kandi hari n'icyo byatanga.'

    Kabalisa yavuze ko nk'ubuyobozi bw'Umurenge begereye iyo miryango barayiganiriza, yemera kubana mu buryo bwemewe n'amategeko kuko abayigize babanaga batarasezeranye.

    Ati 'Barabyemera ndabashyingira mbakorera ibirori, mbona icyo giciyemo kandi birashoboka. Baturanye rero n'abandi nibura bari mu nzu zimeze neza mwaba mubafashije natwe mudufashije.'

    Hari ababyeyi babana mu nzu n'abana babo bafite abagore

    Kabarisa asobanura ko ikibazo cy'iyo miryango gihangayikishije cyane kuko aho bigeze inzu imwe isigaye ibamo imiryango myinshi, aho usanga hari n'aho ababyeyi babana n'abana babo bashatse abagore.

    Ati 'Uretse kuba inzu zabo zishaje zaranasenyutse, banabamo ari benshi. Inzu imwe ntabwo ari umuryango umwe uyibamo; babamo ari benshi, usanga umubyeyi abana mu nzu n'abana be bashatse abagore.'

    Akomeza avuga ko ku bufatanye n'izindi nzego bari kurebera hamwe uko icyo kibazo cyakemuka, iriya miryango ikabona aho kuba hameze neza.

    Ati 'Ni ikibazo kiduhangayikishije kandi kidukomereye ariko tuzafatanya n'inzego zose, ku buryo nibura aho imvura igabanukira mu kwezi kwa karindwi n'ukwa Munani twafatanya n'ubuyobozi bw'akarere ndetse n'izindi nzego tukareba uko twakemura ikibazo cya bariya baturage.'

    Kabalisa yavuze ko bateganya kubikora mu buryo butatu, burimo gufatanya n'abaturage mu gutanga umuganda wo kububakira uko bashoboye no gukoresha uburyo bwa gahunda ya VUP yo gufasha abatishoboye.

    Hari kandi gukora ubuvugizi kugira ngo iyo miryango y'abasigajwe inyuma n'amateka, ituzwe mu mudugudu hamwe n'abandi Banyarwanda aho gukomeza gutura yonyine.

    Ati 'Nabo babeho nk'uko abandi Banyarwanda babayeho, bareke gukomeza gutekereza mu myumvire yabo bonyine. Ibyo byazazamura imibereho yabo kuko n'imyumvire izahinduka.'

    Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Buhoro bavuga ko imibereho abo basigajwe inyuma n'amateka babayemo ibabaje, bityo hakwiye kugira igikorwa.

    Basanga ikindi gikwiye kwitabwaho ari ukubatuza hamwe n'abandi Banyarwanda kugira ngo imibereho yabo ihinduke, bave mu byo bahoramo by'umwuga w'ububumbyi gusa.

    Nyiraneza Cécile ati 'Ikindi kibazo bafite ni kuriya gutura hamwe kwabo bakumva ko nta kindi bashoboye uretse kubumba. Byaba byiza batujwe hamwe n'abandi kugira ngo babigireho gukora no kugira isuku.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko mu gihe bagishaka ubushobozi bwo kububakira hari ubundi bufasha bahabwa.

    Ati 'Hari imiryango umunani y'abasaza bahabwa inkunga y'ingoboka, bishyurirwa umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, imiryango ine yorojwe muri gahunda ya Girinka, imiryango 14 muri gahunda yo gutanga ubufasha bukomatanije yahawe ihene. Abadabwa inkunga y'ingoboka bose bahabwa akazi muri VUP.'

    Hirya no hino mu turere aho abasigajwe inyuma n'amateka bagiye batuzwa mu midugudu hamwe n'abandi Banyarwanda, byabafashije guhindura imyumvire ku buryo muri iki gihe ubona bakora akazi gatandukanye kabafasha kubaho kandi ukabona ko n'imibereho yabo yahindutse.

    Bakaneye kubakirwa kuko aho baba hameze gutya, hashyira ubuzima bwabo mu kaga

    Basaba ko ubuyobozi kubatabara kuko iyo imvura igiye mu masaha y’ijoro barara bahagaze

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imiryango-50-y-abasigajwe-inyuma-n-amateka-ikeneye-ubutabazi-bwihuse

  • Abakozi barenga 800 bakoreraga MINAGRI baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Mu byifuzo byatangiwe mu Nama y'Umushyikirano yo mu 2015, harimo ko za minisiteri n'ibigo bya Leta byazakora ubushakashatsi bwihariye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kumenyekanisha ukuri n'umwihariko wa buri gace n'ibigo.

    Ibyo byashingiwe ku kuba ubwinshi mu bushakashatsi bukorwa buba buri ku rwego rw'igihugu, bityo umwihariko wa buri kigo cyangwa minisiteri ntubashe kugaragara.

    Ni muri ubwo buryo MINAGRI yatangije ubwayo bushakashatsi, bwakozwe bukuriwe na Prof François Masabo, uhamya ko buzafasha kumenya ingaruka za Jenoside muri iyo minisiteri.

    Prof Masabo ysobanuye ko ubu bushakashatsi ari “Uburyo bwo guha icyubahiro abazize Jenoside kuko kubamenya, kubibuka no kububakira inzibutso ni ukubaha icyubahiro. Ikindi kandi ni ugushyigikira abarokotse, bakabasha kubona ko ayo mateka yabo agaragara, ububi bwa Jenoside bukagaragara, ari naho buri wese afata ingamba zo kuyikumira.'

    Uwo mushakashatsi yavuze ko iyo nyigo ifite intego zo kugaragaza amateka n'imiterere by'iyo minisiteri, kwerekana imibereho y'Abatutsi n'imibanire yabo n'abandi bakozi n'inzego mbere ya 1990, kugaragaza itegurwa rya Jenoside n'uko yagenze muri iyo minisiteri no kwerekana imibereho y'Abatutsi muri minisiteri nyuma yo kubohora igihugu.

    Ubu bushakashatsi bwerekana 'Urutonde n'imyirondoro by'abari abakozi ba MINAGRI bazize Jenoside n'abo mu miryango yabo bayirokotse'.

    Prof Masabo yakomeje ati 'Muri ubu bushakashatsi habayeho no kugaragaza ubuhamya bw'abakoze muri iyi minisiteri barokotse Jenoside.'

    Abo bazafasha gusobanura uko abayobozi b'iyo minisiteri bitwaye muri ayo mateka, hanasobanurwe uburyo bwakoreshejwe mu kwica Abatutsi.

    Magingo aya, hari amakuru menshi yamaze kuboneka muri ubwo bushakashatsi cyane cyane ashingiye ku buryo abayobozi b'ibigo n'imishinga byari bishamikiye kuri iyo minisiteri babibye urwango mu bakozi bakabateza umwiryane ndetse bagafatanya n'abasirikare gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside barema imitwe y'Interahamwe.

    Prof Masabo yagize ati 'Abayobozi b'ibigo bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside. Twavuga nka Bagaragaza Michel, Ndabarinze Juvénal, Kamodoka Denis, Musema Alfred, Nsabimana Callixte, Komayombi Pascal, Kageruka n'abandi.'

    MINAGRI ni imwe muri minisiteri zari zikomeye mbere ya Jenoside cyane ko yari ifite n'ibigo byinshi biyishamikiyeho, ndetse ikagira imishinga myinshi hirya no hino mu gihugu. Mu 1993 abakozi bayo basagaga 5.900, Jenoside ihitana abarenga 800 muri bo.

    Abakozi ba MINAGRI barenga 800 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-barenga-800-bakoreraga-minagri-baguye-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Ku myaka 18 yacaga inyuma nyina! Byamenyekany… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko mu minsi yashize Rayvanny byavuzwe ko yasindishije umukobwa wa Frida Kajala Masanja wari umaze iminsi mu munyenga w'urukundo na Harmonize ndetse bikaba ibindi bindi ubwo uyu muhanzi yavugaga ko Rayvanny yakoze amakosa akomeye bikamuteza urubwa, ubu nenoho Rayvanny nawe yamwandagaje.

    Yashyize kuri Instagram ye ubutumwa yagiye yandikirana n'umukobwa w'uwari umukunzi bateretana. Nyuma y’ibi biganiro yashyize hanze mu buryo bw'amafoto [sreenshoot] yagiye agirana n’uyu mukobwa wari mukeba wa nyina yanditse agira ati 'Urushaka kuba uri kumwe n'umwana na nyina…. Ukoresha imbaraga zawe z’ubusa nta bwoba na buke ufite'.

    Aya ni amashusho Rayvanny yashyize hanze y’ubwambure bwa Harmonize yohererezaga uyu mukobwa w’uwahoze ari umukunzi we kuri WhatsApp. Yamushoraga mu busambanyi akamubwira ko ikintu kiza kurusha ibindi ku isi ari ugukora imibonano mpuzabitsina akongeraho ko azi kubikora neza ku buryo azamushimisha akabikunda.

    Rayvanny yavuze ko ari igisebo gikomeye kuri Harmonize waterese umwana na nyina icyarimwe ndetse akajya anamwoherereza amafoto y'ubwambure bwe amushora mu busambanyi.

    Aba bahanzi babyirukiye muri Wasafi umubano wabo wajemo amahari kandi byafashe indi ntera

    Muri Gashyantare, umukunzi wa Harmonize akaba nyina w'uyu mukobwa Paula yashinje, Hamisa Mobetto na Rayvanny guha umwana we Paula inzoga nyinshi agasinda maze bakamufata amashusho.

    Icyo gihe aya mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga abanya-Tanzania banenga bikomeye Rayvanny wagaragaye muri aya mashusho asoma uyu mwana w'imyaka 18 ucyiga mu mashuri yisumbuye. Harmonize wari umukunzi wa nyina yabitije umurindi avuga ko bigayitse kubona umuhanzi nka Rayvanny asindisha umwana akamusoma.

    Mu biganiro bagiranye kuri WhatsApp Rayvanny yashyize hanze, hari aho umwe yabwiraga undi ko amusezeranyije ko bazavugana nagaruka, undi nawe akamubwira ko nagaruka bizaba ari umuriro. Nyuma y’uko umwe avuze ko azaza mu cyumweru gitaha, undi yavuze ko iyo amurebye abona urukundo kandi ko nawe abona ari uko. Yongeraho ko kuba ari kumwe na nyina bitazababuza gukundana kandi bagafashanya mu rukundo.

    Dusubiye inyuma gato, Rayvanny nyuma yo gushinjwa amakosa yo gusindisha Paula, yaje gusaba imbabazi nyina w'uyu mukobwa wamamaye mu gukina ama filime muri Tanzania. Bidateye kabiri muri Mata, Hamonize na Kajala bari bamaze mu rukundo amezi abiri, bahise bareka gukurikira Rayvanny ku mbuga nkoranyambaga ndetse basiba amafoto ye yose. Nyuma y’aho muri Gashyantare uyu mwaka Harmonize yerekanye Kajala nk'umukunzi we mushya nyuma yo gutandukana n'umutariyanikazi Sarah Michelotti.

    Kugeza ubu gushyamirana kwa Harmonize na Rayvanny bazamukiye muri Wasafi kwamaze gufata indi ntera. Rayvanny yashyize hanze indirimbo yise 'Nyamaza' yongeye kuzamura urwango ivuga ukuntu arambiwe no guharabikwa na Harmonize nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ari kumwe na Paula Kajala bigasakuza.

    Urebye aba avuga ko Harmonize akwiye guhagarika kumuteza urubwa kuko atari we watumye yicuza icyahagaritse urukundo rwe na Frida Kajala ko byatewe no kumuca inyuma agatereta umukobwa we Paula Kajala mbese agatereta umwana na nyina.

    Paula wacaga inyuma nyina! afite imyaka 18

    Mu kumenyekanisha iyi ndirimbo yashyize ‘Cover’ yayo kuri instagaram ye maze ayiherekesha amagambo agaragaza ko Harmonize akwiriye gusaba imbabazi umwana na nyina. Yagize ati 'Ni byiza guceceka kubera ko iyo ubabajwe ufite umuryango n'inshuti nabo barababara. Mu gihe wakoze ikosa ni byiza gusaba imbabazi ubwo ni bwo bumuntu na none uwo muntu wagukoreye ubugome akagira n'urwango mubwire ko urwo rwango nta kiza rwubaka'.


    Mu kumenyekanisha iyi ndirimbo Rayvanny yabwiye amagambo akomeye Harmonize

    Ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 12 Mata 2021, Harmonize yashyize hanze indirimbo yageneye Kajala bakundanye amezi abiri gusa bagatandukana. Muri iyi ndirimbo yumvikana agaruka ku makosa ye agasaba Kajala kutazashyira amabanga yabo hanze mu rwego rwo gusigasira umutakano w'ubuzima bw’ejo hazaza. Aba agaruka kandi ku kuntu bose bari barahanye amasezerano yo kuzarambana ariko biza kuzamo kidobya.

    Harmonize aherutse kumukorera indirimbo yise “Vibaya” 

    Yaramwinginze amusaba kutazashyira hanze ubwambure bwe kuko nta na kimwe byahindura cyangwa byamara. Ibi bishatse kuvuga ko n'ubwo bamaranye amezi abiri gusa, bagiranye ibihe bihambaye mu kwinezeza no gushimishanya.


    UMVA HANO INDIRIMBO NYAMAZA YA RAYVANNY

    UMVA HANO INDIRIMBO VIBAYA YA HARMONIZE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104723/ku-myaka-18-yacaga-inyuma-nyina-byamenyekanye-ko-harmonize-yateretaga-umwana-na-nyina-104723.html

  • Huye: Imiryango 50 y’abasigajwe inyuma n’amateka ikeneye ubutabazi bwihuse –

    Iyo miryango ituye mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Buhoro. Bamwe mu bayigize bavuga ko imibereho yabo itifashe neza kuko inzu babamo ziva bigatuma mu gihe cy’imvura barara bahagaze.

    Muhawenima Claudine ati “Inzu zirasenyuka zikatugwaho dufite ubwoba ko abana bacu zizabagwira nijoro bagapfa. Iyo imvura iguye turara duhagaze kuko zirava.”

    Ikindi kibazo bafite ni uko umugabo n’umugore ndetse n’abana babo bakuru barimo abasore n’inkumi, bararana ku buriri bumwe kubera ko inzu babamo ari nto zifite icyumba kimwe.

    Hari umugore wagize ati “Mfite umugabo kandi maze kugira n’umwana w’umusore w’imyaka 16 n’umukobwa w’imyaka 17, twese ni ukuryama hamwe mu buriri bumwe.”

    Hari inzu imwe babyiganiramo ari imiryango itatu kandi buri muryango ugizwe n’umugore, umugabo n’abana.

    Mu byifuzo byabo basaba ubuyobozi kubatabara bagashakirwa ahandi ho kuba kuko bahangayitse muri ibi bihe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kabalisa Arsène, aherutse kugaragaza ikibazo cy’iyo miryango mu nama yari yahuje abayobora inzego z’ibanze mu Karere ka Huye n’abafatanyabikorwa.

    Ati “Mu Murenge wa Karama nyobora hari ikibazo gikomeye ku buryo nkeneye ubufasha bw’abafatanyabikorwa n’akarere. Mfite imiryango myinshi y’abahejwe inyuma n’amateka ikeneye inkunga ya buri wese kugira ngo nabo baze mu iterambere.”

    “Mfite imiryango igera kuri 50 ituye ahantu hamwe; kimwe mu byo mbona cyakemura ikibazo bafite ni uko habonetse ubushobozi twabubakira umudugudu ntangarugero (IDP Model Village) bagatuzwamo ariko tugashyiramo n’abandi Banyarwanda, hari aho byafasha kandi hari n’icyo byatanga.”

    Kabalisa yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Umurenge begereye iyo miryango barayiganiriza, yemera kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kuko abayigize babanaga batarasezeranye.

    Ati “Barabyemera ndabashyingira mbakorera ibirori, mbona icyo giciyemo kandi birashoboka. Baturanye rero n’abandi nibura bari mu nzu zimeze neza mwaba mubafashije natwe mudufashije.”

    Hari ababyeyi babana mu nzu n’abana babo bafite abagore

    Kabarisa asobanura ko ikibazo cy’iyo miryango gihangayikishije cyane kuko aho bigeze inzu imwe isigaye ibamo imiryango myinshi, aho usanga hari n’aho ababyeyi babana n’abana babo bashatse abagore.

    Ati “Uretse kuba inzu zabo zishaje zaranasenyutse, banabamo ari benshi. Inzu imwe ntabwo ari umuryango umwe uyibamo; babamo ari benshi, usanga umubyeyi abana mu nzu n’abana be bashatse abagore.”

    Akomeza avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bari kurebera hamwe uko icyo kibazo cyakemuka, iriya miryango ikabona aho kuba hameze neza.

    Ati “Ni ikibazo kiduhangayikishije kandi kidukomereye ariko tuzafatanya n’inzego zose, ku buryo nibura aho imvura igabanukira mu kwezi kwa karindwi n’ukwa Munani twafatanya n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’izindi nzego tukareba uko twakemura ikibazo cya bariya baturage.”

    Kabalisa yavuze ko bateganya kubikora mu buryo butatu, burimo gufatanya n’abaturage mu gutanga umuganda wo kububakira uko bashoboye no gukoresha uburyo bwa gahunda ya VUP yo gufasha abatishoboye.

    Hari kandi gukora ubuvugizi kugira ngo iyo miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka, ituzwe mu mudugudu hamwe n’abandi Banyarwanda aho gukomeza gutura yonyine.

    Ati “Nabo babeho nk’uko abandi Banyarwanda babayeho, bareke gukomeza gutekereza mu myumvire yabo bonyine. Ibyo byazazamura imibereho yabo kuko n’imyumvire izahinduka.”

    Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Buhoro bavuga ko imibereho abo basigajwe inyuma n’amateka babayemo ibabaje, bityo hakwiye kugira igikorwa.

    Basanga ikindi gikwiye kwitabwaho ari ukubatuza hamwe n’abandi Banyarwanda kugira ngo imibereho yabo ihinduke, bave mu byo bahoramo by’umwuga w’ububumbyi gusa.

    Nyiraneza Cécile ati “Ikindi kibazo bafite ni kuriya gutura hamwe kwabo bakumva ko nta kindi bashoboye uretse kubumba. Byaba byiza batujwe hamwe n’abandi kugira ngo babigireho gukora no kugira isuku.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko mu gihe bagishaka ubushobozi bwo kububakira hari ubundi bufasha bahabwa.

    Ati “Hari imiryango umunani y’abasaza bahabwa inkunga y’ingoboka, bishyurirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, imiryango ine yorojwe muri gahunda ya Girinka, imiryango 14 muri gahunda yo gutanga ubufasha bukomatanije yahawe ihene. Abadabwa inkunga y’ingoboka bose bahabwa akazi muri VUP.”

    Hirya no hino mu turere aho abasigajwe inyuma n’amateka bagiye batuzwa mu midugudu hamwe n’abandi Banyarwanda, byabafashije guhindura imyumvire ku buryo muri iki gihe ubona bakora akazi gatandukanye kabafasha kubaho kandi ukabona ko n’imibereho yabo yahindutse.

    Bakaneye kubakirwa kuko aho baba hameze gutya, hashyira ubuzima bwabo mu kaga

    Basaba ko ubuyobozi kubatabara kuko iyo imvura igiye mu masaha y’ijoro barara bahagaze

    [email protected]