Category: Uncategorized

  • Real Madrid: Sergio Ramos ntaza kugaragara m'umukino wo kwishyura nyuma yogusangwamo covid-19. #rwanda #RwOT

    Sergio Ramos ntaza kugaragara m'umukino wo kwishyura nyuma yogusangwamo covid-19

    Myugariro wa Real madrid Sergio Ramos kumunsi w'ejo yapimwe covid-19 ibisubizo bikaza ari positive, ntaza kugaragara m'umukino wokwishura real madrid iza gukina na liverpool .

    Nubwo yamaze guterwa urukingo rwa covid-19 ntago biza kumwemerera kuza kugaragara kuruyu mukino cyane ko yamaze kuba ajyanwa kure yabandi bakinnyi kugira akomeze kwitabwaho.

    Ramos kuva kw'itariki ya 1 Mata ntaragaragara mu ikibuga kubera ikibazo cyimvune yagize mu ivi akaza kuba akorerwa operasiyo bigatuma ataragaragaye mumukino wa champions league ( first leg) wahuje Madrid vs Liverpool warangiye 3:1, n'umukino wa champion wahuje Barcelona vs real madrid  warangiye 2:1.

    ku ijoro ryokuruyu wa gatatu i saa 9 zumugoroba akaba ataza kugaragara muruyu mukino wokwishura uza kubera mubwongereza.

    Ni Ramos wagenderwagaho cyane nubwo mumukino wabanje atabanjemo ntibyateje ikibazo muri defanse, ni Ramos mumikino 670 amaze gukinira madrid yatsinzemo ibitego 101 .

    Real madrid irazakuba itarikumwe na carvajal, varane,Ramos,Harzard ukiri gufata imiti, ndetse na Vazquez nibo baza kuba batarikumwe na real madrid m'umukino wokwishura.

    Icyizere nicyinshi i madrid  nyuma yuko  real madrid imaze imikino 6 idatakaza ikaza kuba irusha atletical inota rimwe ndetse ikanayobora urutonde rwa shampiyona

    The post Real Madrid: Sergio Ramos ntaza kugaragara m'umukino wo kwishyura nyuma yogusangwamo covid-19. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/04/14/madrid-sergio-ramos-ntaza-kugaragara-mumukino-wo-kwishyura-nyuma-yogusangwamo-covid/

  • Ingendo mu turere 6 two mu majyepfo y'u Rwanda zirabujijwe guhera Saa Moya z'ijoro #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yemeje ko ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye zemewe ariko mu Turere twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe mu Majyepfo ingendo zibujijwe guhera saa Moya z'ijoro.

    Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME, Kuri uyu wa 14 Mata 2021.

    Iyi nama kandi yemeje ko ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbiri z'ijoro mu mujyi wa Kigali.

    The post Ingendo mu turere 6 two mu majyepfo y'u Rwanda zirabujijwe guhera Saa Moya z'ijoro appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/15/ibyemezo-byinama-yabaminisitiri-yo-ku-wa-14-mata-2021/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyemezo-byinama-yabaminisitiri-yo-ku-wa-14-mata-2021

  • Abarokokeye i Nyarubuye basabwe kwandika ku bugome bwo muri Jenoside burimo no gusekura abana mu mivure – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mata 20121 ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu kiliziya i Nyarubuye mu 1994.

    Tariki 14 kugera ku wa 16 Mata 1994 i Nyarubuye ku kiliziya habereye ubwicanyi bukomeye cyane buyobowe n'uwari Burugumesitiri w'iyahoze ari Komini Rusumo, Gacumbitsi Sylvestre kuri ubu wakatiwe gufungwa burundu n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Rwanda rw'i Arusha muri Tanzania (TPIR). Ubu bwicanyi bwabaye mu minsi ibiri bwaguyemo Abatutsi ibihumbi 26 bari bahungiye ku kiliziya ndetse no mu nzu z'abihayimana.

    Muhayemungu Abel wari ufite imyaka 14 muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko ubwo yatangiraga yari ari mu biruhuko. Icyo gihe yageze i Nyarubuye tariki ya 9 Mata ahasanga abantu benshi bahahungiye.

    Yavuze ko mu minsi ya mbere abari bafite imbaraga bikusanyaga bakajya guhangana n'Interahamwe zazaga kubatera rimwe bakazirusha imbaraga zikagenda kugeza tariki ya 14 Mata ubwo noneho bagabwagaho igitero simusiga.

    Ati 'Mu gihe cya Saa Tanu ni bwo twatangiye kumva amasasu yavugiraga ahitwa i Nyarutunga, bamwe babashyize hasi barabarasa abandi bariruka harokoka mbarwa.'

    Yavuze ko umwe mu barokokeye aho i Nyarutunga ngo yahise aza yiruka i Nyarubuye ababwira ibibaye asanga abapadiri bari bahari bamaze guhambira utwabo bagiye, tariki ya 15 Mata ahagana saa Sita ngo ni bwo haje Interahamwe zambaye ibyatsi n'ibindi bintu biteye ubwoba zifite intwaro zose zishoboka.

    Ati 'Burugumesitiri Gacumbitsi yazanye n'imodoka ye y'umweru bahagarara imbere ya Paruwasi, tuvamo imbere tuza hanze. Twumvaga bagiye kuturengera ariko byahise bihinduka ukundi, Burugumesitiri yahise atanga amategeko ko igikorwa cyo kwica kigiye gutangira atanga imihoro ayikuye mu modoka ye.'

    Muhayemungu yavuze ko bahise babyigana basubira mu kigo cy'abapadiri basanga grenade zabatanzemo imbere ngo bazihateye nk'iminota 30 ari nako babarasa amasasu menshi.

    Ati 'Nyuma rero Interahamwe zarinjiye igikorwa cy'ubugizi bwa nabi kiratangira aho bicaga ababyeyi babambuye ubusa, abandi ntibatinye kubasambanya abantu bose babireba, harimo umwe wari wararambagije umukobwa aramwanga yamwishe amaze no kumusambanya.'

    -  Abana babiciraga mu mivure

    Muhayemungu yavuze ko imivure yari iri hanze yicirwagamo abana bari mu myaka 11 kumanura bigakorwa mu buryo buteye agahinda.

    Ati 'Iriya mivure bayishyiragamo abana guhera ku myaka nka 11 ujya hasi, abo bana babacucumiyemo abandi barababaga babakuramo inyama n'imitima.'

    Yavuze ko icyo gihe we bari bamutemye mu mutwe yicara ku ruhande nyuma ngo baza kumufata bamutema no ku ijosi bari banamurashe umwambi mu mugongo. Ku wa 15 Mata yavuze ko bahereye saa Sita bakageza saa Moya z'ijoro bacyica abantu kuko ngo hari hahungiye benshi.

    Muhayemungu yavuze ko ubwo yazanzamukaga ngo yasanze hari abandi basore bari kumukomanga baramusindagiza bamukura aho ngaho mu gihe Interahamwe zari zafashe akaruhuko.

    Mu kubara inkuru y'ubuhamya bwe avuga ko nyuma bahungiye ahantu mu rugo rw'umuturage ari naho Inkotanyi zabasanze ari abantu 11 mu gihe abandi benshi bari barapfuye.

    Muhayemungu yavuze ko akirokorwa n'Inkotanyi yagize umutima wo kwihorera abicishije mu kwinjira mu gisirikare ariko ngo inyigisho yahasanze zamukuyemo uwo mugambi yari afite ahubwo asubizwa mu ishuri ariga arangiza ayisumbuye na kaminuza afatanya n'abandi kubaka igihugu kizira kwihorera.

    Rwakayigamba Fedinand uhagarariye abafite ababo biciwe mu Rwibutso rwa Nyarubuye we yavuze ko abarokotse atari imbaraga z'abantu ahubwo ari iz'Imana zayoboye Inkotanyi zikahagera zikagira abo zirokora bose batarashira.

    Yasabye abarokokeye i Nyarubuye gushyira hamwe bakandika ibitabo by'amateka y'ibyahabereye kugira ngo atazazima ndetse n'abantu batabona umwanya wo kuvuga ubuhamya bwabo babone aho babucisha.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, yasabye ababuze ababo gukomera ngo kuko bafite igihugu kibitayeho.

    Yavuze ko kuri ubu hakiri urugamba rwo guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na bamwe bagifite ingengabitekerezo ya yayo.

    Muzungu yashimiye abarokotse Jenoside ku ntambwe nziza bateye y'ubumwe n'ubwiyunge ngo kuko aribo bateye iya mbere mu kubabarira ababiciye no kwiyunga nabo.

    Urwibutso rwa Nyarubuye kuri ubu rwashyizwe mu nzibutso Nkuru z'Igihugu rushyinguyemo Abatutsi ibihumbi 58 barimo ibihumbi 26 byishwe mu minsi ibiri gusa ndetse n'indi mibiri yagiye ikurwa mu yindi mirenge igize Akarere ka Kirehe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, yasabye abakiri bato guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Muhayemungu Abel yatanze ubuhamya bw’uburyo Interahamwe zicaga Abatutsi mu buryo bubabaje

    Umuhanzi Senderi yifatanije n’abandi mu kwibuka Abatutsi biciwe i Nyarubuye barimo n’abo mu muryango we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarokokeye-i-nyarubuye-basabwe-kwandika-ku-bugome-bwo-muri-jenoside-burimo-no

  • AMAFOTO: Umugabo n' umugore barwaniye mu ndege rubura gica bapfa ikintu gitangaje #rwanda #RwOT

      Ntibisanzwe umugabo yagaragaye ari gukurura imisatsi y'umugore bari kumwe mu ndege anamukubita ibipfunsi nyuma y'intambara yavutse hagati yabo bapfuye akabati kaba hejuru mu ndege abagenzi bashyiramo ibintu bafite.

    Iyi ntambara yo mu ndege yafatiwe ku kibuga cya Istanbul Airport ubwo iyi ndege itwara abagenzi yari igiye kwerekeza mu gihugu cya Tunisia ariko iyi mirwano yahise ituma uru rugendo rukerererwa amasaha 5 yose.

    Aya mashusho y'umugabo ari gukurura imisatsi y'umugore barimo kurwana, yafatiwe mu ndege mu ndege ya kompanyi yitwa unisair mu rugendo TU216.

    Abagore benshi bagaragaye bagerageza gutabara uyu mugenzi wabo ndetse buzura kuri uyu mugabo wamukubitaga.

    Abagenzi benshi bahise babyivangamo icyari urugendo gihinduka akavuyo aho umugore wari wambaye imyenda y'umweru yatangiye kuvuza induru atangira no gusunika abantu bose.

    Itsinda ry'abagore ryarakajwe n'iyi mirwano niko gutangira gushwana yaba mu kubwirana amagambo mabi no kumvana imitsi byatumye abashinzwe umutekano bahagarika urugendo babanza gukemura iki kibazo.

    Iyi ndege yabayemo akavuyo kadasanzwe nkuko amashusho yashyizwe hanze yabigaragaje byasabye ko abagenzi bakerererwa amasaha 5 kugira ngo bagende.

    Business News yavuze ko iyi ndege yari yerekeje kuri Tunis-Carthage International Airport muri Tunisia kuwa 10 Mata 2021.Kompanyi yatangaje ko yahise itangira iperereza ku byateye iyi mirwano.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/14/amafoto-umugabo-n-umugore-barwaniye-mu-ndege-rubura-gica-bapfa-ikintu-gitangaje/

  • Marizamunda yagizwe Komiseri Mukuru wa RCS abisikana na Ujeneza wagizwe Umuyobozi wungirije muri Polisi y’Igihugu –

    Impinduka zakozwe mu buyobozi bwa Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Amagereza zatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    DCGP Marizamunda Juvénal wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi y’Igihugu, yahawe izindi nshingano agirwa Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa umwanya wari uriho George Rwigamba kuva muri Werurwe 2016.

    Muri Kamena 2014 nibwo Marizamunda yimuriwe muri Polisi y’Igihugu avuye mu Gisirikare aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

    Izindi mpinduka zabaye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu na none zifite aho zihuriye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa kuko Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

    Uyu mubyeyi w’abana babiri wavukiye mu Karere ka Rulindo ku itariki 30 Ukuboza 1967 yagiye mu Rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa avuye mu Gisirikare aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel. Yinjiye mu gisirikare mu 1988.

    Mu bandi bahawe imyanya, harimo Mufulukye Fred wagizwe Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco. Uyu hari hashize iminsi mike akuwe ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

    Rtd CP Ntirushwa Faustin we yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco. Ibindi bigo byakozwemo impinduka harimo nk’Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB; Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC; Minisiteri y’Ubutabera n’izindi nzego.

    Marizamunda Juvénal yakuwe muri Polisi y’Igihugu agirwa Komiseri Mukuru wa RCS

    DCG Jeanne Chantal Ujeneza ni umwe mu bategarugori bafite ipeti ryo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda

  • Abarokokeye i Nyarubuye basabwe kwandika ku bugome bwo muri Jenoside burimo no gusekura abana mu mivure –

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mata 20121 ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu kiliziya i Nyarubuye mu 1994.

    Tariki 14 kugera ku wa 16 Mata 1994 i Nyarubuye ku kiliziya habereye ubwicanyi bukomeye cyane buyobowe n’uwari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Rusumo, Gacumbitsi Sylvestre kuri ubu wakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Rwanda rw’i Arusha muri Tanzania (TPIR). Ubu bwicanyi bwabaye mu minsi ibiri bwaguyemo Abatutsi ibihumbi 26 bari bahungiye ku kiliziya ndetse no mu nzu z’abihayimana.

    Muhayemungu Abel wari ufite imyaka 14 muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko ubwo yatangiraga yari ari mu biruhuko. Icyo gihe yageze i Nyarubuye tariki ya 9 Mata ahasanga abantu benshi bahahungiye.

    Yavuze ko mu minsi ya mbere abari bafite imbaraga bikusanyaga bakajya guhangana n’Interahamwe zazaga kubatera rimwe bakazirusha imbaraga zikagenda kugeza tariki ya 14 Mata ubwo noneho bagabwagaho igitero simusiga.

    Ati “Mu gihe cya Saa Tanu ni bwo twatangiye kumva amasasu yavugiraga ahitwa i Nyarutunga, bamwe babashyize hasi barabarasa abandi bariruka harokoka mbarwa.”

    Yavuze ko umwe mu barokokeye aho i Nyarutunga ngo yahise aza yiruka i Nyarubuye ababwira ibibaye asanga abapadiri bari bahari bamaze guhambira utwabo bagiye, tariki ya 15 Mata ahagana saa Sita ngo ni bwo haje Interahamwe zambaye ibyatsi n’ibindi bintu biteye ubwoba zifite intwaro zose zishoboka.

    Ati “Burugumesitiri Gacumbitsi yazanye n’imodoka ye y’umweru bahagarara imbere ya Paruwasi, tuvamo imbere tuza hanze. Twumvaga bagiye kuturengera ariko byahise bihinduka ukundi, Burugumesitiri yahise atanga amategeko ko igikorwa cyo kwica kigiye gutangira atanga imihoro ayikuye mu modoka ye.”

    Muhayemungu yavuze ko bahise babyigana basubira mu kigo cy’abapadiri basanga grenade zabatanzemo imbere ngo bazihateye nk’iminota 30 ari nako babarasa amasasu menshi.

    Ati “Nyuma rero Interahamwe zarinjiye igikorwa cy’ubugizi bwa nabi kiratangira aho bicaga ababyeyi babambuye ubusa, abandi ntibatinye kubasambanya abantu bose babireba, harimo umwe wari wararambagije umukobwa aramwanga yamwishe amaze no kumusambanya.”

    -  Abana babiciraga mu mivure

    Muhayemungu yavuze ko imivure yari iri hanze yicirwagamo abana bari mu myaka 11 kumanura bigakorwa mu buryo buteye agahinda.

    Ati “Iriya mivure bayishyiragamo abana guhera ku myaka nka 11 ujya hasi, abo bana babacucumiyemo abandi barababaga babakuramo inyama n’imitima.”

    Yavuze ko icyo gihe we bari bamutemye mu mutwe yicara ku ruhande nyuma ngo baza kumufata bamutema no ku ijosi bari banamurashe umwambi mu mugongo. Ku wa 15 Mata yavuze ko bahereye saa Sita bakageza saa Moya z’ijoro bacyica abantu kuko ngo hari hahungiye benshi.

    Muhayemungu yavuze ko ubwo yazanzamukaga ngo yasanze hari abandi basore bari kumukomanga baramusindagiza bamukura aho ngaho mu gihe Interahamwe zari zafashe akaruhuko.

    Mu kubara inkuru y’ubuhamya bwe avuga ko nyuma bahungiye ahantu mu rugo rw’umuturage ari naho Inkotanyi zabasanze ari abantu 11 mu gihe abandi benshi bari barapfuye.

    Muhayemungu yavuze ko akirokorwa n’Inkotanyi yagize umutima wo kwihorera abicishije mu kwinjira mu gisirikare ariko ngo inyigisho yahasanze zamukuyemo uwo mugambi yari afite ahubwo asubizwa mu ishuri ariga arangiza ayisumbuye na kaminuza afatanya n’abandi kubaka igihugu kizira kwihorera.

    Rwakayigamba Fedinand uhagarariye abafite ababo biciwe mu Rwibutso rwa Nyarubuye we yavuze ko abarokotse atari imbaraga z’abantu ahubwo ari iz’Imana zayoboye Inkotanyi zikahagera zikagira abo zirokora bose batarashira.

    Yasabye abarokokeye i Nyarubuye gushyira hamwe bakandika ibitabo by’amateka y’ibyahabereye kugira ngo atazazima ndetse n’abantu batabona umwanya wo kuvuga ubuhamya bwabo babone aho babucisha.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, yasabye ababuze ababo gukomera ngo kuko bafite igihugu kibitayeho.

    Yavuze ko kuri ubu hakiri urugamba rwo guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na bamwe bagifite ingengabitekerezo ya yayo.

    Muzungu yashimiye abarokotse Jenoside ku ntambwe nziza bateye y’ubumwe n’ubwiyunge ngo kuko aribo bateye iya mbere mu kubabarira ababiciye no kwiyunga nabo.

    Urwibutso rwa Nyarubuye kuri ubu rwashyizwe mu nzibutso Nkuru z’Igihugu rushyinguyemo Abatutsi ibihumbi 58 barimo ibihumbi 26 byishwe mu minsi ibiri gusa ndetse n’indi mibiri yagiye ikurwa mu yindi mirenge igize Akarere ka Kirehe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard, yasabye abakiri bato guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Muhayemungu Abel yatanze ubuhamya bw’uburyo Interahamwe zicaga Abatutsi mu buryo bubabaje

    Umuhanzi Senderi yifatanije n’abandi mu kwibuka Abatutsi biciwe i Nyarubuye barimo n’abo mu muryango we

  • UCL: Real Madrid na Man City zasanze PSG na C… – #rwanda #RwOT

    Real Madrid yabonye itike nyuma yo kunganya na Liverpool 0-0 byatumye mu mikino yombi, Real Madrid ikomeza n’ibitego 3-1 cya Liverpool.

    Sadio Mane umwe mu bakinnyi bari bategerejwe cyane 

    Manchester City nayo yakinnye kuri uyu wa Gatatu, yabonye itike ya 1/2 biyoroheye kuko yatsinze Dortmund ibitego 2-1 ndetse binasanga ibyo yari yayitsindiye mu Bwongereza bituma imikino yombi Man City ikomeza n’ibitego 4-2.

    Liverpool yari ifite icyizere cyo kwishyura ibitego 2 yasabwaga ngo ikomeze ariko inanirwa gutsindira iwayo, bituma ikipe ya Real Madrid ikatisha itike ku giteranyo cy’ibitego 3-1 cya Liverpool.

    Abakinnyi ba Liverpool ntako batagize ariko biranga 

    Ku ruhande rwa Dortmund bari bakiriye Man City, bafunguye amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Bellingham ku munota wa 15,  ndetse igice cya mbere kirangira uko. Mu gice cya kabiri Man City yaje yahinduye isura ku munota wa 55 Mahrez atsinda igitego cyo kunganya naho ku munota wa 75 Foden atsinda igitego cy’insinzi umukino urangira uko.

    Pep birangiye ikipe ya Man City ayigejeje muri 2/1

    Real Madrid na Man City zasanze PSG na Chelsea muri 1/2 kuko zo zari zabonye tike kuri uyu wa 2. Mu mikino ya 1/2, Man City izahura na PSG, naho Real Madrid ikine na Chelsea

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104764/ucl-real-madrid-na-man-city-zasanze-psg-na-chelsea-mu-mikino-ya-12-104764.html

  • Mbere yo kwinjira mu mwiherero APR FC yapimis… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bikubiye mu mabwiriza y'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, harimo ko ikipe igiye kwinjira mu mwiherero ibanza gupimisha abakinnyi ndetse n'abandi bakozi bayo bagomba kuba mu mwiherero.

    APR FC ikaba igomba gutangira kwitegura imikino ya shampiyona igomba gutangira tariki 01 Gicurasi kugeza 29 Kamena 2021 ikinwa mu matsinda nk'uko byemejwe na FERWAFA.

    APR FC ifite igikombe cya Shampiyona iheruka, iyoboye itsinda A aho iri kumwe n'amakipe arimo As Muhanga, Gorilla FC na Bugesera FC.

    Umutoza mukuru wa APR FC Adil Mohamed yapimwe COVID-19

    Umutoza wungirije, Pablo nawe yapimwe Coronavirus

    Manzi Thierry apimwa

    Tuyisenge Jacques nawe yapimwe

    Myugariro Mutsinzi Ange yapimwe Coronavirus

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104760/mbere-yo-kwinjira-mu-mwiherero-apr-fc-yapimishije-abakozi-bayo-covid-19-amafoto-104760.html

  • Nyabihu: Batakambiye ubuyobozi nyuma yo kubaka amashuri bagatinda guhembwa – #rwanda #RwOT

    Bitewe n'icyorezo cya COVID-19 abanyeshuri bagomba kwiga bahanye intera, ibi byatumye hongerwa ibyumba by'amashuri mu korohereza abanyeshuri kwiga muri ibi bihe kandi banirinda iki cyorezo.

    Imirimo yo kubaka aya mashuri yakozwe hirya no hino mu gihugu bituma abaturage babasha kubonamo akazi.

    Abaturage bo mu Murenge wa Rugera na bo bagize uruhare mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri ariko bakavuga ko bambuwe amafaranga y'iminsi 15 ya nyuma, bakoreye mu mirimo yo kubaka ibyumba bitandatu by'amashuri byubakwaga ku nkunga ya Banki y'Isi.

    Bamwe mu baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko kuva muri Mutarama kugeza ubu batarahembwa amafaranga yabo bakoreye, bakaba babifata nko kurangaranwa n'ubuyobozi.

    Umwe yagize ati 'Amasezerano yavugaga ko tugomba gukora iminsi 15 bagahita baduhemba ariko kuva mu kwa mbere kugeza ubu turangije amezi ane tutarahembwa.'

    Mugenzi we bahuje ikibazo asanga barangaranwe kuko bababwira ko amafaranga yabo yasohotse ariko ntibayabahe kandi baba bayakeneye.

    Ati 'Gukora barabyemera ko twakoze ariko iyo tugiye kureba amafaranga baratubwira ngo bagiye kureba umubitsi ngo asinye ngo bari gutunganya urutonde. Ubuse rukorwa icyo gihe cyose? Urumva ko ari ukuturangarana kandi natwe tuba dufite ibibazo dushaka gukemura.'

    Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'uyu murenge buvuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe no kuba iminsi 15 yari itaruzura ibikoresho bigahita bishira bagategereza ko byazaboneka ngo bahembwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugera, Hakizimana Innocent, yavuze ko nyuma yo kubona ko imirimo yo gusubukura kubaka yatinze bagiye guha aba baturage amafaranga yabo.

    Ati 'Tugifunga iyo minsi 10 hari hasigaye imirimo y'iminsi nk'itatu, twumvaga tuzabanza kurangiza imirimo tukabishyurira rimwe ariko twabonye biri gutinda ubu urutonde rwabo turarufite mu gihe cy'icyumweru bazaba babonye amafaranga yabo.'

    Umushinga wo kubaka ibyumba bishya by'amashuri watangiye muri Kamena 2020 hakaba hari hateganyijwe ko hazubakwa ibyumba by'amashuri 22.505 n'ubwiherero 31.932 mu gihugu hose.

    Abubatse ibyumba by’amashuri byo mu Murenge wa Rugera barashinja ubuyobozi bw’uyu kumara amezi ane batabishyura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-batakambiye-ubuyobozi-nyuma-yo-kubaka-amashuri-bagatinda-guhembwa

  • Nyaruguru: Abarokotse Jenoside barenga 780 bakeneye gusanirwa inzu zabo zishaje – #rwanda #RwOT

    Ubwo ku wa 13 Mata 2021 hibukwaga Abatutsi biciwe i Kibeho muri Jenoside yabaye mu 1994, hagarutswe ku kibazo cy'abarokotse Jenoside batagira aho kuba heza.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko mu barenga 1000, hari abamaze kubakirwa.

    Ati 'Uyu munsi tubarura abagenerwabikorwa ba FARG bafite inzu zishaje bagera ku 1009 ariko uko intambwe igenda iterwa hari izirimo kugabanuka, ubu tugeze ku bantu 784 ni bo bakeneye gusanirwa byihutirwa.'

    Yakomeje avuga ko hari icyizere cyo kububakira vuba ku bufatanye n'ubuyobozi ndetse n'Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG.

    Umwe mu barokotse Jenoside witwa Mukanyarwahi Annonciata wari uhagariye imiryango yagiye kwibuka, yavuze ko hari bamwe bahawe amacumbi mu 1997 yubatswe mu bihe bigoranye, ku buryo kuri ubu ashaje akaba akeneye gusimbuzwa.

    Ati 'Amacumbi y'icyo gihe menshi yarashaje ku buryo hakenewe ko abayabamo bongera kubakirwa.'

    Yashimye ko hari benshi bubakiwe mu midugudu n'ahandi, asaba ko n'abataragerwaho byakwihutishwa kugira ngo babeho neza batuje.

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko uko ubushobozi buzajya buboneka bazajya bubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Hari ibyamaze gukorwa, hari ukubashakira amacumbi, ubuvuzi, amatungo n'uburezi abana bakiga. Ibyo byarakozwe ariko kandi iterambere ni urugendo, na bo baracyafite byinshi byo kwitaho, hari abatarabona amacumbi meza abakwiriye, ariko ni urugendo turimo kandi ubushake bwo kubikemura burahari.'

    Mu Karere ka Nyaruguru, abarokotse Jenoside bishimira ko bafite umutekano kandi iyo bahuye n'ibibazo bakigeza ku buyobozi bukabafasha kubikemura.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko abarokotse Jenoside batishoboye 784 bakeneye kubakirwa byihuse

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko abarokotse Jenoside batishoboye bazakomeza kwitabwaho uko bishokoba kose

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abarokotse-jenoside-barenga-780-bakeneye-gusanirwa-inzu-zabo-zishaje