Category: Uncategorized

  • Umusore witeguraga gukora ubukwe yaburiwe irengero bikekwa ko yariwe na shark. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Robert Frauenstein witeguraga gukora ubukwe mu kwezi gutaha yaburiye mu Nyanja yagenderaga hejuru y'amazi ariko akantu yagenderagaho [bodyboard] kabonetse karumwe n'iyi shark bikekwa ko ariyo yamuriye.

    I gifi kinini Shark

    Uyu mugabo w'imyaka 38 yari mu nyanja y'ahitwa Chinsta,muri Afurika y'Epfo,ari naho yaburiye.

    Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko inshuti z'uyu mugabo zategereje ko mugenzi wabo wari mu nyanja muri siporo agaruka ku mucanga baraheba.

    Robert n'umukunzi we biteguraga kurushinga

    Aba batangiye gushakisha uyu mugenzi wabo ariko baramubura kugeza ubwo babonye akantu yagenderagaho karumwe cyane n'iki gifi cy'inkazi.

    Hakoreshejwe indege 2 mu gushakisha bigizwemo uruhare n'ikigo cyitwa National Sea Rescue Institute (NSRI),abandi bakoresha ubwato ariko uwiteguraga kuba umugore we ntiyabonetse.

    Umwe mu nshuti ze yagize ati 'Dukwiriye kwemera ko shark y'umweru yariye Robert ndetse nta n'amahirwe y'uko bashobora kumubona.Umukunzi we Jana Hiles ari mu gahinda kenshi.Bari hafi kurushinga.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umusore-witeguraga-gukora-ubukwe-yaburiwe-irengero-bikekwa-ko-yariwe-na-shark/

  • Ifoto nshya ya Perezida Kagame yemewe izajya ishyirwa ahantu hatandukanye yishimiwe –

    Iyi foto nshya igaragaza Perezida kagame yambaye amadarubindi, ishati y’umweru, karuvati y’ubururu n’ikote ry’umukara ije isimbura iyari imaze imyaka itandatu ikoreshwa kuko yatanzwe mu 2015.

    Mu bagize icyo bavuga kuri iyi foto harimo uwitwa Mwene Munana wagize ati “ifoto nshya yemewe ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. Rudasumbwa mu mihigo, Umugaba mukuru akaba indongozi, indakemwa kandi ni umudatenguha w’Abanyarwanda.”

    Umunyamakuru wa siporo, David Bayingana ari mu bagaragaje ko iyi foto ari nziza mu buryo budasanzwe agira ati “Fresheur Za Cent Millions”.

    Uwitwa Kirabo Mary we yagaragaje ko Imana ikwiye gushimwa kuba yarahaye Perezida Kagame Abanyarwanda. Ati “ Bagore n’abagabo, uyu ni Perezida wanjye Paul Kagame. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Mana ushimwe.”

    Umurungi Cynthia nawe yagaragaje ko yakunze iyi foto agira ati “Iyi ni nshya ? Niyo zajya ikoreshwa byemewe ? Twayikunze.”

    Abantu benshi bagaragaje ko bakunze iyi foto nshya ya Perezida Kagame yemewe nk’izajya ishyirwa ahantu hatandukanye

    Mu biro by’inzego za Leta n’ahandi, iyi niyo foto yakoreshwaga

  • Uko GAERG yababereye umubyeyi nyuma y'agahinda n'ibikomere basigiwe na Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibyo barabivuga mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku nsanganyamatsiko igira iti 'Kwibuka twiyubaka'.

    Gukura uri wenyine hari abo muvukana mwakabaye musangira byinshi mugirana n'inama, ni agahinda gakomeye bigoye kukikuramo ugasubira mu buzima busanzwe. Bigorana kukakira cyane iyo umenye ko kuba batariho bitatewe n'uburwayi cyangwa impanuka, ahubwo ko 'bishwe bigambiriwe'.

    Uko iminsi ihita indi igataha, guheranwa n'agahinda no kwiburira icyizere bikubaho, ukumva ntacyo umaze ku Isi kuko nta muvandimwe uhafite. Iyo abandi bari kwerekwa urukundo n'ababyeyi babo wowe ntabo ubona iruhande rwawe biragushengura, rimwe na rimwe ukibaza impamvu byabayeho.

    Bumwe mu butwari bubaho mu buzima ni ukwikura muri ibyo bihe, ukibohora izo ntekerezo ziguheza mu mateka ahubwo ugaharanira ahazaza heza h'igihugu cyawe, wiyubaka mu bushobozi bw'intekerezo n'ubw'amikoro. Bisaba imbaraga nyinshi ariko birashoboka, kuko hari ababigezeho barimo na Rutanga Leonard David.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yavuze ko nyuma yo kurokoka Jenoside bitari byoroshye kwiyakira, ariko uko yagiye ahurira n'abandi bahuje ibibazo muri AERG na GAERG byagiye bimufasha kumva atari wenyine.

    Ku myaka ine y'amavuko yari afite Jenoside iba, ntabwo yahise amenya ububi bwayo kubera ubwana ahubwo yagendaga abibona uko imyaka yicuma.

    Yagize ati 'Ikirangira, gutekereza iby'ahazaza ntabyo twagiraga kuko twari abana; ariko tumaze gukura, kubona icyo twatakaje n'imbogamizi, twiburiye icyizere tubona ahazaza hazatugora cyane.'

    Ni ubuhamya ahuje na Ingabire Assumpta warokotse wenyine mu muryango w'abantu batanu, wavuze ko atari asobanukiwe ibyamubayeho cyane ko byabaye afite imyaka itatu.

    Kuri Ingabire icyizere cy'ubuzima cyavuye ku gukundishwa ishuri n'umuryango wamureze, wamubwiraga ko 'natiga azabaho nabi'. Ibyo byamuteye imbaraga zo kwiga ashyizeho umwete abasha kurangiza ayisumbuye ndetse araminuza, atangira gushaka uko yibeshaho.

    Rutanga we asobanura ko umuryango w'abanyeshuri barokotse Jenoside(AERG) yabayemo kuva mu mashuri yisumbuye ari wo wamugaruriye icyizere akumva ko afite ubuzima, kubera ukuntu abawubamo bisungana bagahumurizanya bagirana n'inama.

    Yakomeje ati 'Muri AERG twahabonye data, tubonamo mama, tubonamo abavandimwe, na ba sogokuru na nyogokuru batuganiriza ibintu bitandukanye, bituma dusubirana icyizere cyo kubaho.'

    Yakomeje avuga ko inyigisho zitandukanye zitangwa n'ubuyobozi bw'Igihugu cyane cyane mu bihe byo kwibuka na zo zagize uruhare rukomeye mu kumuremamo icyizere.

    Urugendo rwo kwiyubaka rwari rugoye

    Ingabire arangije Kaminuza yatangiye urugendo rushya rwo kwishakamo ibisubizo yubaka ahazaza he neza cyane ko noneho yiyumvagamo icyizere cyo kubaho.

    Avuga ko yabanje gukora ibiraka ahantu hatandukanye, nyuma afata umwanzuro wo kwikorera ku giti cye aho acuruza ibikoresho by'ubwubatsi.

    Bijyanye n'uko yatangiye kwikorera mu bihe bya COVID-19, yari afite ubwoba ko bitazamuhira ariko akomeza kugerageza.

    Yagize ati 'Natangiye mfite ubwoba, hari n'abantu bambwiraga bati 'urahombye' nanjye nkumva koko ndahombye ariko kugeza ubu ndashima Imana. Mbona bigenda bikunda.'

    Rutanga yavuze ko na we yari atewe ubwoba no gutangira ubucuruzi akora bwa telefoni, ariko akumva ko 'bizagenda neza'.

    Yakomeje ati 'Intangiriro burya iteka ziragora ariko numvaga bizagenda buhoro buhoro, gusa sinakubeshya ngo aho ngeze aha narabiteganyaga.'

    Babamya ko gusenga Imana ari ikintu cyabagiriye umumaro haba mu kwigarurira icyizere no kwiyubaka bakagira ubushobozi, bakanaboneraho kubishishikariza abandi barokotse Jenoside batarabasha kwiyakira ngo baniteze imbere.

    Nubwo kwihangana byabaranze mu rugendo rwo kwishakamo ibisubizo, bavuga ko bagiye bahura n'imbogamizi zirimo kutabona abantu bakuru babagira inama no 'kwakira ko umuryango udahari koko'.

    Kumva ko ari bo ubwabo bagomba kwiyitaho bakirengagiza ibishobora kubaca intege byose, byababereye inkingi muri uko kwiyubaka.

    Ingabire ubu afite intego yo kuzamura byisumbuye urwego ariho akabasha guha akazi n'abandi benshi, mu gihe Rutanga ashaka kuzajya yirangurira hanze telefoni acuruza kuko ubu bazimuzanira.

    U Rwanda rubereye Abanyarwanda

    Nyuma y'ubuzima bushaririye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo, mu myaka 27 ishize, barabona u Rwanda nk'igihugu gituje kandi kibereye abagituye.

    Rutanga yavuze ko 'imiyoborere myiza irangwa na demokarasi ndetse n'imyumvire y'urungano itandukanye n'urw'ahahise' byerekana ko ahazaza h'u Rwanda hazaba hari ubuyobozi bwiza, abaturage beza n'iterambere ryihuse ku buryo 'kizaba ari Igihugu kibereye Abanyarwanda'.

    Mu mboni za Ingabire, u Rwanda ruri ahantu heza kuko 'twese duhabwa uburenganzira bwo kubaho, ubwo kwiga hatagendewe ku nkomoko, no kwemererwa byose hatarebwe ko umuntu ari Umuhutu cyangwa Umututsi.'

    Yakomeje ati 'Mbona rwaravuye kure kandi rugeze aheza, aho buri wese yiga n'utatsinze akajya mu Burezi bw'Ibanze bw'Imyaka 12, agatangira umushinga yifuza ku gishoro icyo ari cyo cyose. Ariko ikintu nshima cya mbere, ni uko Abanyarwandsa bose bahabwa uburenganzira bungana.'

    Urugamba rukomeye barwanye ngo bagere aho bari uyu munsi, rutuma bashishikariza abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 batarabasha kwiyubaka ko bakwiye kudaheranwa n'agahinda, bakishakamo icyizere kibashoboza kumva ko bafite ubuzima kandi bwaba bwiza.

    Ingabire ati 'Ibintu byadukorewe kubyakira biragoye bisaba izindi mbaraga.[…] Nubwo gukira ari urugendo, bagomba gusenga Imana ikabashoboza ariko bakanumva ko kutabaho ari ko gutsindwa kwa mbere. Ni ukwakira ibyatubayeho kuko tuzabana nabyo n'abana bacu bazabana nabyo,ariko icya mbere ni ukwishakamo ibisubizo cyane ko amateka ari ayacu tugomba kubana nayo.'

    Rutanga asanga Abarokotse Jenoside bakwiye kwitinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe atandukanye Leta itanga arimo no gukorana n'ibigo by'imari, bakareka 'kumva ko ntacyo baharanira' ahubwo bakiyemeza guhindura ubuzima barimo.

    Rutanga Leonard David ni umwe mu barokotse Jenoside witeje imbere nyuma yo gusubirana icyizere cyo kubaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-aerg-na-gaerg-byababereye-umubyeyi-nyuma-yo-gusigara-ari-impfubyi-kubera

  • Ifoto y'Umunsi: Doze ya kabiri y'urukingo rwa Pfizer yatangiye gutangirwa ku muhanda – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC kibinyujije kuri Twitter, cyatangaje ko ubwo iyi gahunda yatangiraga ku wa 17 Mata, hamwe mu ho yatangiriye ari mu bice bya Stade Amahoro i Remera.

    Kiti 'Turi kuri Stade Amahoro mu gikorwa cyo gutanga dose ya kabiri y'urukingo rwa Pfizer binyuze mu buryo bwa drive through. Abakingirwa ntibasabwa kuva mu modoka zabo.'

    Ubu buryo bwa Drive through ni bushya kuko hari hasanzwe hakoreshwa uburyo bwo koherereza umuntu ubutumwa bugufi kuri telefoni, bumumenyesha igihe azafatira doze ya kabiri n'aho azajya kuyifatira.

    Uhawe urukingo muri ubu buryo bushya abanza kwitabwaho iminota 15 mbere yo gusubira mu mirimo ye nk'uko n'abajya kuruhererwa ahandi bigenda.

    Kuva gahunda yo gutanga inkingo za COVID-19 yatangira mu Rwanda hamaze gukingirwa abarenga ibihumbi 349 barimo abahawe urwa AstraZeneca na Pfizer.

    Abagenzi bahabwa urukingo bitabaye ngombwa ko bava mu modoka zabo

    Kimwe n’uko bisanzwe bigenda abahabwaga urukingo basabwaga gutegereza iminota 15 kugira ngo barebe niba hari ingaruka bibagiraho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ifoto-y-umunsi-doze-ya-kabiri-y-urukingo-rwa-pfizer-yatangiye-gutangirwa-ku

  • Hatangajwe amatsinda y'uko amakipe azahura mu mikino y'irushanwa ritegura shampiyona y'u Rwanda y'umukino w'intoki wa Basket ball #rwanda #RwOT

    Mu gihe hitegurwa shampiyona y'umukino w'intoki wa Basket BK National League, ishyirahmwe ry'uyu mukino mu Rwanda ryateguye irushanwa ribanziriza shampiyona rizwe BK Preseason National League rizatangira gukina tariki ya 22 Mata 2021.

    Nyuma yaho amakipe yiyandikishije ngo yitabire iri rushanwa, yamaze gushyirwa mu matsinda ane atandukanye kugirango hazarebwe ikipe izegukana iki gikombe mu bagabo.

    Uko amatsinda apanze ndetse n'amakipe arimo mu bagabo:

    Itsinda A: APR BBC, TIGERS BBC na UR HUYE BBC
    Itsinda B: PATRIOTSBBC , SHOOT 4 THE STARS BBC na 30+ BBC
    Itsinda C: REG BBC, RP- IPRC HUYE BBC na UR-CBMS BBC
    Itsinda D: IPRC KIGALI BBC, IPRC MUSANZE BBC na UGB BBC.

    Mu kiciro cy'abagore ho amakipe yose azahura harebwe iyagize amanota menshi, amakipe azitabira iri rushanwa ribanziriza shampiyona y'umukino w'intoki wa Basket ni: The Hoops Rwanda, RP IPRC Huye, UR Huye, Ubumwe BBC na APR BBC.

    Iyi mikino biteganyijwe ko izatangira tariki ya 22 Mata isozwe tariki ya 25 Mata 2021, ni imikino izajya ikinirwa mu nyubako ya Kigali Arena ndetse no ku bibuga byo hanze y'iyi nyubako aho aya makipe yose yishakishamo izegukana igikombe cy'imikino itegura shampiyona.

    The post Hatangajwe amatsinda y'uko amakipe azahura mu mikino y'irushanwa ritegura shampiyona y'u Rwanda y'umukino w'intoki wa Basket ball appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/hatangajwe-amatsinda-yuko-amakipe-azahura-mu-mikino-yirushanwa-ritegura-shampiyona-yu-rwanda-yumukino-wintoki-wa-basket-ball/

  • CECAFA: Ibihugu bya Uganda n'U Rwanda bishobora kuzajya yakirira imikino yabyo muri Kenya. #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru kwisi FIFA ryandikiye ishyirahamwe ry'umupira wamaguru m'U Rwanda FERWAFA ririmenyesha ko stade amahoro itujuje ibisabwa kugirango yakire imikino yo gushaka itike y'igikombe cyisi cyizabera muri Qatar muri 2022, ubu ikindi gihugu cyandikiwe niri shyirahamwe ry'umupira w'amaguru kwisi FIFA ni Uganda.

    Igihugu cya Uganda nacyo cyabwiwe ko stade nkuru yigihugu Nambole Stadium itemerewe kwakira imikino yo gushaka itike yo gukina imikino yanyuma y'igikombe cyisi ngo kuko itujuje ibisabwa. ubu haribazwa aho ibihugu by'U Rwana na Uganda byazakirira imikino yabyo mumatsinda yo gushaka itike yigikombe cyisi mugihe habura igihe cyitagera no kumezi 3 ngo iyimikino itangire.

    Rwanda Amahoro National Stadium.
    Uganda National Stadium (NAMBOLE)

    URwanda na Uganda twabibutsa ko ibibihugu biri mwitsinda rimwe na Kenya na Mali. Ubu haribazwa aho ibi bihugu byombi byazakinira mugihe hanugwanugwa ko na stade nkuru yigihugu cya Kenya yaba ariyo ikirikiyeho kwangirwa kwakira iyi mikino yo gushaka itike yigikombe cyisi cyizaba mumpeshyi yumwaka wa 2022 muri Qatar.

    The post CECAFA: Ibihugu bya Uganda n'U Rwanda bishobora kuzajya yakirira imikino yabyo muri Kenya. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/04/18/cecafa-ibihugu-bya-uganda-nu-rwanda-bishobora-kuzajya-yakirira-imikino-yabyo-muri-kenya/

  • Uko AERG na GAERG byababereye umubyeyi nyuma yo gusigara ari impfubyi kubera Jenoside –

    Ibyo barabivuga mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwibuka twiyubaka”.

    Gukura uri wenyine hari abo muvukana mwakabaye musangira byinshi mugirana n’inama, ni agahinda gakomeye bigoye kukikuramo ugasubira mu buzima busanzwe. Bigorana kukakira cyane iyo umenye ko kuba batariho bitatewe n’uburwayi cyangwa impanuka, ahubwo ko “bishwe bigambiriwe”.

    Uko iminsi ihita indi igataha, guheranwa n’agahinda no kwiburira icyizere bikubaho, ukumva ntacyo umaze ku Isi kuko nta muvandimwe uhafite. Iyo abandi bari kwerekwa urukundo n’ababyeyi babo wowe ntabo ubona iruhande rwawe biragushengura, rimwe na rimwe ukibaza impamvu byabayeho.

    Bumwe mu butwari bubaho mu buzima ni ukwikura muri ibyo bihe, ukibohora izo ntekerezo ziguheza mu mateka ahubwo ugaharanira ahazaza heza h’igihugu cyawe, wiyubaka mu bushobozi bw’intekerezo n’ubw’amikoro. Bisaba imbaraga nyinshi ariko birashoboka, kuko hari ababigezeho barimo na Rutanga Leonard David.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yavuze ko nyuma yo kurokoka Jenoside bitari byoroshye kwiyakira, ariko uko yagiye ahurira n’abandi bahuje ibibazo muri AERG na GAERG byagiye bimufasha kumva atari wenyine.

    Ku myaka ine y’amavuko yari afite Jenoside iba, ntabwo yahise amenya ububi bwayo kubera ubwana ahubwo yagendaga abibona uko imyaka yicuma.

    Yagize ati “Ikirangira, gutekereza iby’ahazaza ntabyo twagiraga kuko twari abana; ariko tumaze gukura, kubona icyo twatakaje n’imbogamizi, twiburiye icyizere tubona ahazaza hazatugora cyane.”

    Ni ubuhamya ahuje na Ingabire Assumpta warokotse wenyine mu muryango w’abantu batanu, wavuze ko atari asobanukiwe ibyamubayeho cyane ko byabaye afite imyaka itatu.

    Kuri Ingabire icyizere cy’ubuzima cyavuye ku gukundishwa ishuri n’umuryango wamureze, wamubwiraga ko “natiga azabaho nabi”. Ibyo byamuteye imbaraga zo kwiga ashyizeho umwete abasha kurangiza ayisumbuye ndetse araminuza, atangira gushaka uko yibeshaho.

    Rutanga we asobanura ko umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside(AERG) yabayemo kuva mu mashuri yisumbuye ari wo wamugaruriye icyizere akumva ko afite ubuzima, kubera ukuntu abawubamo bisungana bagahumurizanya bagirana n’inama.

    Yakomeje ati “Muri AERG twahabonye data, tubonamo mama, tubonamo abavandimwe, na ba sogokuru na nyogokuru batuganiriza ibintu bitandukanye, bituma dusubirana icyizere cyo kubaho.”

    Yakomeje avuga ko inyigisho zitandukanye zitangwa n’ubuyobozi bw’Igihugu cyane cyane mu bihe byo kwibuka na zo zagize uruhare rukomeye mu kumuremamo icyizere.

    Urugendo rwo kwiyubaka rwari rugoye

    Ingabire arangije Kaminuza yatangiye urugendo rushya rwo kwishakamo ibisubizo yubaka ahazaza he neza cyane ko noneho yiyumvagamo icyizere cyo kubaho.

    Avuga ko yabanje gukora ibiraka ahantu hatandukanye, nyuma afata umwanzuro wo kwikorera ku giti cye aho acuruza ibikoresho by’ubwubatsi.

    Bijyanye n’uko yatangiye kwikorera mu bihe bya COVID-19, yari afite ubwoba ko bitazamuhira ariko akomeza kugerageza.

    Yagize ati “Natangiye mfite ubwoba, hari n’abantu bambwiraga bati ‘urahombye’ nanjye nkumva koko ndahombye ariko kugeza ubu ndashima Imana. Mbona bigenda bikunda.”

    Rutanga yavuze ko na we yari atewe ubwoba no gutangira ubucuruzi akora bwa telefoni, ariko akumva ko “bizagenda neza”.

    Yakomeje ati “Intangiriro burya iteka ziragora ariko numvaga bizagenda buhoro buhoro, gusa sinakubeshya ngo aho ngeze aha narabiteganyaga.”

    Babamya ko gusenga Imana ari ikintu cyabagiriye umumaro haba mu kwigarurira icyizere no kwiyubaka bakagira ubushobozi, bakanaboneraho kubishishikariza abandi barokotse Jenoside batarabasha kwiyakira ngo baniteze imbere.

    Nubwo kwihangana byabaranze mu rugendo rwo kwishakamo ibisubizo, bavuga ko bagiye bahura n’imbogamizi zirimo kutabona abantu bakuru babagira inama no “kwakira ko umuryango udahari koko”.

    Kumva ko ari bo ubwabo bagomba kwiyitaho bakirengagiza ibishobora kubaca intege byose, byababereye inkingi muri uko kwiyubaka.

    Ingabire ubu afite intego yo kuzamura byisumbuye urwego ariho akabasha guha akazi n’abandi benshi, mu gihe Rutanga ashaka kuzajya yirangurira hanze telefoni acuruza kuko ubu bazimuzanira.

    U Rwanda rubereye Abanyarwanda

    Nyuma y’ubuzima bushaririye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo, mu myaka 27 ishize, barabona u Rwanda nk’igihugu gituje kandi kibereye abagituye.

    Rutanga yavuze ko “imiyoborere myiza irangwa na demokarasi ndetse n’imyumvire y’urungano itandukanye n’urw’ahahise” byerekana ko ahazaza h’u Rwanda hazaba hari ubuyobozi bwiza, abaturage beza n’iterambere ryihuse ku buryo “kizaba ari Igihugu kibereye Abanyarwanda”.

    Mu mboni za Ingabire, u Rwanda ruri ahantu heza kuko “twese duhabwa uburenganzira bwo kubaho, ubwo kwiga hatagendewe ku nkomoko, no kwemererwa byose hatarebwe ko umuntu ari Umuhutu cyangwa Umututsi.”

    Yakomeje ati “Mbona rwaravuye kure kandi rugeze aheza, aho buri wese yiga n’utatsinze akajya mu Burezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12, agatangira umushinga yifuza ku gishoro icyo ari cyo cyose. Ariko ikintu nshima cya mbere, ni uko Abanyarwandsa bose bahabwa uburenganzira bungana.”

    Urugamba rukomeye barwanye ngo bagere aho bari uyu munsi, rutuma bashishikariza abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 batarabasha kwiyubaka ko bakwiye kudaheranwa n’agahinda, bakishakamo icyizere kibashoboza kumva ko bafite ubuzima kandi bwaba bwiza.

    Ingabire ati “Ibintu byadukorewe kubyakira biragoye bisaba izindi mbaraga.[…] Nubwo gukira ari urugendo, bagomba gusenga Imana ikabashoboza ariko bakanumva ko kutabaho ari ko gutsindwa kwa mbere. Ni ukwakira ibyatubayeho kuko tuzabana nabyo n’abana bacu bazabana nabyo,ariko icya mbere ni ukwishakamo ibisubizo cyane ko amateka ari ayacu tugomba kubana nayo.”

    Rutanga asanga Abarokotse Jenoside bakwiye kwitinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe atandukanye Leta itanga arimo no gukorana n’ibigo by’imari, bakareka “kumva ko ntacyo baharanira” ahubwo bakiyemeza guhindura ubuzima barimo.

    Rutanga Leonard David ni umwe mu barokotse Jenoside witeje imbere nyuma yo gusubirana icyizere cyo kubaho

  • Ifoto y’Umunsi: Doze ya kabiri y’urukingo rwa Pfizer yatangiye gutangirwa ku muhanda –

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC kibinyujije kuri Twitter, cyatangaje ko ubwo iyi gahunda yatangiraga ku wa 17 Mata, hamwe mu ho yatangiriye ari mu bice bya Stade Amahoro i Remera.

    Kiti “Turi kuri Stade Amahoro mu gikorwa cyo gutanga dose ya kabiri y’urukingo rwa Pfizer binyuze mu buryo bwa drive through. Abakingirwa ntibasabwa kuva mu modoka zabo.”

    Ubu buryo bwa Drive through ni bushya kuko hari hasanzwe hakoreshwa uburyo bwo koherereza umuntu ubutumwa bugufi kuri telefoni, bumumenyesha igihe azafatira doze ya kabiri n’aho azajya kuyifatira.

    Uhawe urukingo muri ubu buryo bushya abanza kwitabwaho iminota 15 mbere yo gusubira mu mirimo ye nk’uko n’abajya kuruhererwa ahandi bigenda.

    Kuva gahunda yo gutanga inkingo za COVID-19 yatangira mu Rwanda hamaze gukingirwa abarenga ibihumbi 349 barimo abahawe urwa AstraZeneca na Pfizer.

    Abagenzi bahabwa urukingo bitabaye ngombwa ko bava mu modoka zabo

    Kimwe n’uko bisanzwe bigenda abahabwaga urukingo basabwaga gutegereza iminota 15 kugira ngo barebe niba hari ingaruka bibagiraho

  • AMAFOTO : Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yavuye muri Congo mu ruzinduko rw’iminsi 3 #rwanda #RwOT

    Perezida Evariste Ndayishimiye wagiye muri Congo-Brazzaville ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 15 Mata 2021, yagiye aherekejwe na Madamu we, Angélique Ndayishimiye.

    Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu Angélique Ndayishimiye, ku kibuga cy’indege muri Congo-Brazaville bakiriwe na n’Uwungirije Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu ari we Firmin Ayessa.

    Bwakeye bitabira umuhango w’irahira rya Sassou N’Guesso wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wagiye ahagarariye Perezida Paul Kagame.

    Perezida Evariste Ndayishimiye muri uriya muhango yanabonanye n’abakomeye ku mugabane wa Africa barimo Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo unayoboye Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe.

    Ndayishimiye kandi yahuye n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde ; uwa Guinée Équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, uwa Togo, Faure Gnassingbé.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/AMAFOTO-Perezida-Ndayishimiye-w-u-Burundi-yavuye-muri-Congo-mu-ruzinduko-rw-iminsi-3

  • Nyabihu : Abantu 62 bafashwe basengera mu buvumo buri mu ishyamba rwagati #rwanda #RwOT

    Aba bantu 62 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu.

    Abenshi muri bo bari bavuye mu mirenge ya Kanzenze, Mudende yo mu Karere ka Rubavu na Bigogwe muri Nyabihu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Gahutu Tebuka Jean Paul, yemeje aya makuru avuga ko bagiye kuganirizwa hanyuma bagacibwa amande yo kurenga ku mabwiriza ya COVID-19.

    Ati 'Ni abantu bagiye gusengera mu buvumo, ngo kuri bo ni uko ariho babonera agakiza, ni bantu 62 barimo abagore 45 n’abagabo 14 n’abana batatu bafashwe na Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze, bigaragara ko harimo ubujiji turabaganiriza banacibwe amande nk’abantu bigometse ku mabwiriza ya Covid-19 kuko aho bari nta ntera yari iri hagati y’umuntu n’undi”.

    Yashoje avuga ko nk’ubuyobozi bagiye kuganiriza abaturage bakubahiriza amabwiriza nk’uko bayahawe kuko kujya gusenga mu buvumo bisa nko kwigomeka.

    Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, mu Karere ka Nyabihu ntabwo hakunze kugaragara abantu bafatwa barenze ku mabwiriza nko mu baturanyi babo ba Rubavu aho abenshi bagiye bafatirwa mu tubari cyangwa basengera mu misozi akaba ari nayo mpamvu abenshi mu bafashwe baturutse mu Karere ka Rubavu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyabihu-Abantu-62-bafashwe-basengera-mu-buvumo-buri-mu-ishyamba-rwagati