Category: Uncategorized

  • Yarabafungishije! Ibintu 5 wamenya ku ndirimb… – #rwanda #RwOT

    Tariki 30 Werurwe 2021, Polisi y'u Rwanda yeretse Itangazamakuru abantu 39 barimo Social Mula, abanyamakuru Phil Peter na Irene Murindahabi barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Polisi yavuze ko bafashwe bakora ibirori barengeje amasaha ndetse banarenze ku yandi mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Bafashwe mu ijoro ryo ku wa 29 Werurwe 2021 mu masaha ya saa yine n'igice z'ijoro, bafatirwa mu rugo rwa Uwimana Hadijda usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ruherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Rugando mu Mudugudu wa Gasange.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kw'aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati” Twahawe amakuru ko hari abantu bateraniye ahantu hamwe bari mu birori tugiyeyo koko dusanga niko bimeze, dusanga ni umuhanzi Social Mula wari watumiye abo bantu bandi barimo n'abanyamakuru 2 ba Isibo TV ngo bari baje kumufasha mu ndirimbo yenda gusohora.'

    Uko ari 39 bafashwe, buri wese yari afite imirimo itandukanye ku ikorwa ry'amashusho y'indirimbo Social Mula yakoranye na Phil Peter. Harimo abanyamakuru, abafata amafoto n'amashusho, abasiga ibirungo by'ubwiza, ushinzwe amatara, amajwi n'abandi.

    Iyi ndirimbo izasohoka mu cyumweru gitaha kuri shene ya Youtube ya Phil Peter.

    INYARWANDA igiye kugaruka ku bintu bitanu ukwiye kuyimenyaho no kwitega.

    1.Ni ubwa mbere Social Mula na Phil Peter bakorewe indirimbo na Producer Element

    Producer Element wo muri Country Records yihariye isoko kuva mu 2020. Indirimbo itumvikanamo 'Eleeeh' bisaho n'aho iba itagezeho neza umugisha.

    Niwe Producer muto mu Rwanda mu batunganya amajwi y'indirimbo (Audio). Ukuboko kwe n'ubuhanga bwe bimaze gutuma akorera indirimbo abahanzi bakomeye buri Producer wese yakwifuza.

    Intonde (Playlist) z'indirimbo zikunzwe mu Rwanda zikorwa n'ibitangazamakuru n'abantu ku giti cyabo ziganjeho indirimbo zakozwe na Producer Element.

    Niwe wakoze indirimbo 'Amata' ya Socila Mula na Phil Peter igiye gusohoka. Ni ubwa mbere akoreye aba bombi indirimbo kuva yakwinjira mu mubare w'abatunganya amajwi y'indirimbo.

    Phil Peter yabwiye INYARWANDA ko hari indi mishinga y'indirimbo bazakorera kwa Element, ko 'Amata' ibimburiye izindi ndirimbo zose azabakorera.

    Ati 'Yaba ari njye, yaba ari Social Mula nta ndirimbo twari dufite twakorewe na Element. Izindi nubwo zaba zihari zaba ziri muri studio ariko iyi (Amata) araba ariyo ya mbere isohotse.'

    2. Ni ubwa mbere Phil Peter azagaragara abyina mu mashusho y'indirimbo ye

    Abakunze kureba amashusho y'indirimbo Phil Peter agaragaramo, abyina by'igihe gito ku buryo utavuga ngo yabiteguye hanyuma arabyina.

    Mu mashusho y'indirimbo 'Amata' afitemo imbyino yihariye y'igihe kinini, ku buryo nawe asobanura ko ari bwo bwa mbere azaba agaragaraye abyina mu ndirimbo.

    Iyi ndirimbo igaragamo abakobwa benshi b'ikimero bagaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda. Aba bose barabyina bigatinda.

    Harimo umukobwa ugaragara mu mashusho y'indirimbo 'Nkufite ku Mutima' The Ben yakoranye n'umuraperi, harimo kandi n'umukobwa ugaragara mu ndirimbo 'Like you' ya Kevin Kade, Seyn na Davis D n'abandi.

    Ni indirimbo ifite amashusho abantu bakwiye kwitega nk'uko Phil Peter yabibwiye INYARWANDA.

    3. Imyandikire idasanzwe isaba gutekereza kabiri

    Iyi ndirimbo yitwa 'Amata', ucyumva iri zina wagira ngo bazaririmba ku kamaro k'amata, aho akoreshwa, uko aterekwa n'ibindi.

    'Amata' arubahwa mu muco Nyarwanda ku buryo mu bahanzi b'iki gihe wabarira ku ntoki abayakozeho indirimbo.

    Phil Peter yabwiye INYARWANDA ko mu ndirimbo 'Amata' baririmbye urukundo ariko ko 'iyo uyumvise ushobora kugira ngo n'ibindi bintu by'ubuzima busanzwe.'

    Uyu munyamakuru yavuze ko iyi ndirimbo yakoranye na Social Mula irimo imyandikire idasanzwe 'kuko ukuntu turirimba 'Amata' ari ibintu bidasanzwe'.

    Yakomeje ati 'Wenda simbivuga aka kanya ariko nabo nibayumva bazabyumva.'

    4.Ni indirimbo isize urwibutso rudasaza kuri Phil Peter na Social Mula

    Phil Peter avuga ko iyi ndirimbo izahora mu ntekerezo ze na Social Mula, kuko yatumye bisanga imbere y'inzego z'umutekano ubwo bafatwaga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Uyu munyamakuru avuga ko we na Social Mula bari bafite uburenganzira bwo kurenza amasaha, ariko ko bari kumwe n'abandi bantu batari bafite uruhushya.

    Yavuze ko indirimbo 'Amata' bazahora bayibuka nk'indirimbo yabaruhije, kandi bakisanga muri gereza bari baziko bayimurikira abantu mu gihe cya vuba.

    Phil Peter na Social Mula bafunzwe bari kumwe n'abantu 39. Barekuwe nyuma y'umunsi umwe baciwe amande ndetse buri wese yipimishije Covid-19.

    5. Ni ubwa mbere Social Mula akoranye indirimbo na Phil Peter

    Phil Peter avuga ko Social Mula ari inshuti ye y'igihe kirekire kandi ko bahuza mu mashyi no mu mudiho. Akavuga ko bari baratinze gukorana indirimbo ariko 'inkono ihira igihe'.

    Yavuze ko Social Mula ari mu bantu bagiye bamugira inama yo gukora indirimbo, aza kubyiyumvamo atangira urugendo.

    Phil Peter yabwiye INYARWANDA ko ari inshuti na Social Mula kuva ku ndirimbo ye ya mbere yise 'Ijoro ryiza' yakorewe na Bagenzi Bernard binyuze muri Label ye yari yarise 'The Zone'.

    Uyu munyamakuru yavuze ko ubushuti bwe na Social Mula bwatangiriye ku muziki, buza gukomera bitewe n'uko bahuza mu nguni zose.

    Peter yavuze ko atazibagirwa umunsi yahamagawe mu kiganiro kuri Radio na Social Mula amubwira ko akurikiye ikiganiro nk'abandi bafana.

    Bombi batangiye kuvugana mu 2012. Umushinga w'iyi ndirimbo 'Amata' ngo ugiye gukomeza ubuvandimwe.

    Uhereye ibumoso: Dj Waxy, Phil Peter wararikiye abantu kwitega indirimbo ‘Amata’ na Dj Ashirumatic

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104842/yarabafungishije-ibintu-5-wamenya-ku-ndirimbo-amata-ya-social-mula-na-phil-peter-104842.html

  • Wa mukobwa wo mu ndirimbo ikinyafu biramurenze|Noneho agiye kwiga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayirebwa Marie Paul wamenyekanye mu ndirimbo ikinyafu ya Bruce Melody yakoranye na Kenny Sol, waje kwegukana ikamba rya Miss Popularity kuri ubu arimo kwicinya icyara nyuma yo guhabwa amahirwe yo kwiga kaminuza nyuma y'imyaka itatu nta cyizere cyo gukomeza amasomo ye kubera ubushobozi.

    Ubwo yari amaze guhabwa ikaze muri Kaminuza ya Kigali, uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko ari ibyishimo bikomeye kuba agiye kujya ku ishuri.

    Ati 'Ni iby'agaciro cyane mbyakiriye neza, ndashimira Imana kuba yarabashije kumpa amahirwe yo kongera gusubira mu ishuri nkagira ubumenyi nunguka nkazagira n'aho nigeza mu buzima busanzwe.'

    Uyu mukobwa yavuze ko yari yarahuye n'ikibazo cy'amikoro cyatumye adakomeza kwiga kaminuza.

    Ibi ni nabyo biri mu mushinga yinjiranye mu irushanwa rya Miss Rwanda yitabiriye muri uyu mwaka.

    Avuga uko ubushobozi bwari bwaramubereye inzitizi zo gukomeza ishuri, Kayirebwa Marie Paul yagize ati 'Nari narasubitse kwiga kuko ntari mfite ubushobozi bwo kwirihira amashuri, kandi nk'uko nabivuze mbana n'umuvandimwe wanjye. Ntabwo byari kumworohera!'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wo-mu-ndirimbo-ikinyafu-biramurenzenoneho-agiye-kwiga/

  • Bamenya yashimishije abantu bikomeye ubwo bamutunguraga ku isabukuru ye y'amavuko (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'icyamamare muri filime nyarwanda Benimana Ramadhan ,uzwi nka Bamenya yashimishije cyane abantu bari baje kumutungura ku isabukuru ye y'amavuko.

    Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Bamenya.Ubwo yizihizaga umunsi yavutseho, uyu mugabo yatunguwe n'inshuti ze, ziganjemo abakinnyi basanzwe bakinana muri filime nka Kecapu.Ubwo bari baje kumutungura, Bamenya bamusanze yicaye murugo akibabona yahise akubita agatwenge, maze atangira kuvuga amagambo asekeje, abari baje bafite impano batangira guseka zitaratangwa.

    Bamenya na Kecapu

    Abaje gutungura Bamenya bamubwiye ko bamukunda cyane, kandi bakunda uburyo yicisha bugufi mubyo akora byose.

    Bamenya nawe yashimiye abamuzirikanye bose kuri uyu munsi yavutseho avugako aribyiza kugira inshuti zikwitaho kandi zikaguhoza kumutima. Nubwo Bamenya yizihije isabukuru ntiyigeze atangaza imyaka yujuje gusa yavuze ko imaze kuba myinshi.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bamenya-yashimishije-abantu-bikomeye-ubwo-bamutunguraga-ku-isabukuru-ye-yamavuko-amafoto/

  • U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyoni 30$ azakoreshwa muri gahunda y’ikingira rya Covid-19 –

    Gahunda y’ikingira izatwara miliyoni 120$ muri rusange, ariko mu cyiciro cya mbere cyayo, miliyoni 47$ nizo zikenewe kugira ngo nibura 30% by’Abanyarwanda bazabe bahawe urukingo bitarenze uyu mwaka.

    Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yavuze ko “Banki y’Isi ishimishijwe no gutera inkunga u Rwanda mu gikorwa kitoroshye cyo gukingira 60% by’Abanyarwanda bitarenze umwaka wa 2022”.

    Yongeyeho ati “Ibikorwa byo gukingira ni ingenzi cyane mu kurengera ubuzima no gufungura ibikorwa by’ubukungu mu buryo bwagutse, ibizasubiza igihugu mu buzima busanzwe n’umurongo w’iterambere cyahozemo. Dutewe ishema no kugira uruhare muri uwo mugambi”.

    Iyi nguzanyo yujuje miliyoni 45$ mu mafaranga Banki y’Isi imaze guha u Rwanda mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

    Byitezwe ko mu bindi aya mafaranga azakoreshwa harimo kongera ubushobozi bw’ibitaro byo mu Rwanda mu buvuzi bwongerera umurwayi umwuka wa Oxygène, gusuzuma abafite indwara zidakira n’ibindi.

    U Rwanda rumaze gutanga inkingo 348 629, muri iyi minsi abahawe urukingo rwa Pfizer barimo guterwa urwa kabiri, mu gihe abahawe urwa AstraZeneca bazategereza nyuma y’amezi atatu, bakabona guterwa urwa kabiri.

    U Rwanda rufite intego yo gukingira 60% by’Abanyarwanda bitarenze umwaka utaha

  • Abantu babarirwa muri Miliyoni zisaga 3 bamaze guhitanwa na Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'ubushakashatsi kuri virusi ya Corona muri kaminuza ya Johns Hopkins muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, kiratangaza ko COVID-19 imaze guhitana abantu barenga miliyoni eshatu. Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Mata 2021, urubuga rw'iki kigo rwatangaje ko abamaze guhitanwa nacyo bagera kuri 3,001,068.

    Iyi ndwara ikomeje guhitana abatari bake mu gihe ibihugu binyuranye byo ku isi byatangiye gutanga inkingo zo kurwanya virusi iyitera. Nyamara mu bice bitandukanye, umubare w'abayandura ukomeje gutumbagira. Mu Buhinde, igihugu gisanzwe kizwiho gukora inkingo cyane kuri uyu wa gatandatu hagaragaye abarwayi bashya 230,000 mu gihe cy'amasaha 24 gusa.

    Mu gihe Leta zunze ubumwe z'Amerika ikomeje gukingira abantu benshi iracyari ku isonga mu kugira umubare munini ku isi w'abanduye iyo ndwara. Ikigo cy'ubushakashatsi kuri virusi ya Corona muri kaminuza ya Johns Hopkins kiratangaza ko umubare w'abanduye COVID-19 muri Amerika ugera kuri miliyoni 31.5 muri miliyoni 140 z'abanduye iyo ndwara ku isi yose. Hakurikiraho Ubuhinde bufite miliyoni 14.5 z'abayanduye na Brazil ifite miliyoni 13.8 z'abanduye virusi ya Corona.

    Umubare w'abandura nkuko VOA ibitangaza, ukomeje kwiyongera muri Canada watumye hashyirwaho ingamba zikaze zo kwirinda gukwirakwiza iyi ndwara. Mu ntara ya Ontario ubu hagiyeho itegeko ko uwanduye virusi ya Corona agomba kuguma mu rugo ibyumweru bitandatu byose. Mbere abantu basabwaga kwishyira mu kato ibyumweru bibiri gusa ariko ubu byongerewe.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryo ryagaragaje impungenge ko iyi ndwara ikomeje kwiyongera ku isi. Umuyobozi wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko abandura iyi ndwara bagenda biyongera buri cyumweru kandi bikubye kabiri mu mezi abiri ashize bityo imibare yabo ikaba isatira igipimo cyo hejuru kuruta ikindi gihe cyose kuva icyorezo cyatangira. Yavuze ko iyi mibare yatangiye kwiyongera mu kwezi kwa kabiri nyuma y'ibyumweru bitandatu byari bishize.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abantu-babarirwa-muri-miliyoni-zisaga-3-bamaze-guhitanwa-na-covid-19/

  • U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyoni 30$ azakoreshwa muri gahunda y'ikingira rya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Gahunda y'ikingira izatwara miliyoni 120$ muri rusange, ariko mu cyiciro cya mbere cyayo, miliyoni 47$ nizo zikenewe kugira ngo nibura 30% by'Abanyarwanda bazabe bahawe urukingo bitarenze uyu mwaka.

    Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yavuze ko “Banki y'Isi ishimishijwe no gutera inkunga u Rwanda mu gikorwa kitoroshye cyo gukingira 60% by'Abanyarwanda bitarenze umwaka wa 2022”.

    Yongeyeho ati “Ibikorwa byo gukingira ni ingenzi cyane mu kurengera ubuzima no gufungura ibikorwa by'ubukungu mu buryo bwagutse, ibizasubiza igihugu mu buzima busanzwe n'umurongo w'iterambere cyahozemo. Dutewe ishema no kugira uruhare muri uwo mugambi”.

    Iyi nguzanyo yujuje miliyoni 45$ mu mafaranga Banki y'Isi imaze guha u Rwanda mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

    Byitezwe ko mu bindi aya mafaranga azakoreshwa harimo kongera ubushobozi bw'ibitaro byo mu Rwanda mu buvuzi bwongerera umurwayi umwuka wa Oxygène, gusuzuma abafite indwara zidakira n'ibindi.

    U Rwanda rumaze gutanga inkingo 348 629, muri iyi minsi abahawe urukingo rwa Pfizer barimo guterwa urwa kabiri, mu gihe abahawe urwa AstraZeneca bazategereza nyuma y'amezi atatu, bakabona guterwa urwa kabiri.

    U Rwanda rufite intego yo gukingira 60% by’Abanyarwanda bitarenze umwaka utaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemerewe-inguzanyo-ya-miliyoni-30-azakoreshwa-muri-gahunda-y-ikingira

  • Dj Bissosso yatunguranye mu kiganiro akuramo umwenda umwe yari yambaye asigarana uw'imbere gusa (amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dj Bissosso yakuyemo umwenda yari yambaye maze asigarana uw'imbere gusa. Aha hari mu kiganiro gisanzwe kizwi ku izina rya Friday Flight gica kuri Televiziyo y'U Rwanda (RTV) ku mugoroba wo ku wa gatanu. Iki kiganiro gisanzwe gikorwa na Anita Pendo, Gitego ndetse na Dj Bissosso. Nkuko amashusho yagiye hanze abigaragaza, Dj Bissosso yakuyemo ikabutura y'umutuku yari yambaye maze asigarana collan y'umukara yari yambariyeho avuga ko collan ariyo sawa.

    Dore uko byari bimeze mu mashusho:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/dj-bissosso-yatunguranye-mu-kiganiro-akuramo-umwenda-umwe-yari-yambaye-asigarana-uwimbere-gusa-amashusho/

  • Abongereza banyoye agasembuye karahava nyuma yo kuva muri Guma mu rugo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amamiliyoni y'abakunzi b'agasembuye mu Bwongereza biraye mu tubari baranywa barasinda bamwe bahita bajya kubyinira mu mihanda bizihiwe.

    Mu mujyi wa Birmingham bamwe mu basinzi bagiye baryama mu mihanda batereka ku ruhande amacupa y'inzoga.

    Ahitwa Soho mu mujyi wa London rwagati niho aba banywi bahuriye bahakorera ikirori kidasanzwe cyo kwishimira weekend ya mbere bavuye mu rugo bishimira icyo kunywa karahava mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

    Si aho gusa kuko imijyi yose y'Ubwongereza yari yuzuyemo abakunzi b'agasembuye aho mu mujyi wa Manchester,bagaragaye bamanitse amaboko bari kubyina bikomeye.

    Kuwa 12 Mata nibwo utubari twafunguwe mu Bwongereza,abashoboye icupa bahita bajya kunywa ari nako baha akazi gakomeye abapolisi.









    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abongereza-banyoye-agasembuye-karahava-nyuma-yo-kuva-muri-guma-mu-rugo-amafoto

  • Umwamikazi Elizabeth II yicaye wenyine mu bwigunge ubwo hashyingurwaga umugabo we Igikomangoma Philip [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Prince Charles umwana mukuru wa nyakwigendera,yagaragaye ari kurira we n'abavandimwe be ubwo bari baherekeje isanduku irimo umurambo wa se.

    Prince William na Prince Harry byavugwaga ko badacana uwaka nyuma y'aho uyu Harry n'umugore we Meghan bavuye I Bwami,bagaragaye bari kumwe ndetse ubwo bavaga gusezera kuri sekuru barimo baganira.

    Umurambo wa Philip watwawe muri Land Rover yikoreye mbere y'uko apfa ku myaka 99.

    Umwamikazi Elizabeth II yagaragaye yicaye wenyine ndetse yavuze amagambo yo gusezera ku mugabo we yise 'imbaraga ze n'uburinzi'nyuma yo kumarana imyaka 73 babana.

    Igikomangoma Philip, yashyinguwe kuri uyu wa gatandatu, mu ngoro iri ahitwa Windsor.

    Igikomangoma Philip yashyingiranwe n'igikomangomakazi Elizabeth muri 1947,mbere y'imyaka 5 ngo agirwe umwamikazi w'Ubwongereza ndetse uyu niwe Mwamikazi urambye ku ngoma kurusha abandi bose mu bwami bw'Ubwongereza.

    Philip yavuye mu bitaro muri Werurwe uyu mwaka nyuma y'ukwezi yamaze ari kuvurwa ndetse yanongeye kuvurwa ikibazo cy'umutima mu bindi bitaro byo mu mujyi wa London bya St Bartholomew's.

    Prince Philip n'umwamikazi Elizabeth II bafitanye abana 4,abuzukuru 8 n'abuzukuruza 10.

    Imfura ni Prince Charles wa Wales wavutse muri 1948, akurikirwa na Princess Anne, wavutse 1950,Prince Andrew wavutse muri 1960 na Prince Edward wavutse muri 1964.

    Prince Philip yavukiye ku kirwa cyo mu Bugereki cyitwa Corfu kuwa 10 Kamena 1921.Se ni Prince Andrew w'Ubugereki na Denmark,umuhungu muto w'umwami George I wa Hellenes.

    Nyina yitwa Princess Alice, yari umukobwa wa Lord Louis Mountbatten n'umwuzukuruza wa Queen Victoria.




    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umwamikazi-elizabeth-ii-yicaye-wenyine-mu-bwigunge-ubwo-hashyingurwaga-umugabo

  • Nyabihu: Abasaga 60 bafatiwe mu buvumo barimo gusenga barenze kumabwiriza yo kwirinda Covid-19. #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu yafashe abakirisitu 62 bari gusengera mubuvumo barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Bafatiwe mu buvumo buherereye mu ishyamba rya Gishwati buherereye mu mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.

    Abenshi muri bo bari bavuye mu mirenge itandukanye y'akarere ka Nyabihu nka Kanzenze, Mudende yo mu Karere ka Rubavu na Bigogwe muri Nyabihu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bigogwe, Gahutu Tebuka Jean Paul, yemeje aya makuru avuga ko bagiye kuganirizwa hanyuma bagacibwa amande yo kurenga ku mabwiriza ya Covid-19.

    Yagize ati 'Ni abantu bagiye gusengera mu buvumo, ngo kuri bo ni uko ariho babonera agakiza, ni abantu 62 barimo abagore 45 n'abagabo 14 n'abana 3 bafashwe na Polisi ifatanyije n'inzego z'ibanze, bigaragara ko harimo ubujiji turabaganiriza banacibwe amande nk'abantu bigometse ku mabwiriza ya Covid-19 kuko aho bari nta ntera yari iri hagati y'umuntu n'undi''.

    Umuyobozi w'umurenge kandi yasoje avuga ko nk'ubuyobozi bagiye kuganiriza abaturage bakubahiriza amabwiriza nk'uko bayahawe kuko kujya gusenga mu buvumo bisa nko kwigomeka.

    Kuva icyorezo cya Covod-19 cyagera mu Rwanda, akarere ka Nyabihu nikamwe muturere tudakunze kugaragaramo abantu barenga kumabwiriza yashyizweho na leta. nimugihe abatuye mukarere ka Rubavu bo bakunze gufatwa burimunsi barenze kumabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    The post Nyabihu: Abasaga 60 bafatiwe mu buvumo barimo gusenga barenze kumabwiriza yo kwirinda Covid-19. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/04/17/nyabihu-abasaga-60-bafatiwe-mu-buvumo-barimo-gusenga-barenze-kumabwiriza-yo-kwirinda-covid-19/