Category: Uncategorized

  • Gasabo: Imiryango 250 yagizweho ingaruka na COVID-19 yahawe ibiribwa n'ibikoresho by'isuku – #rwanda #RwOT

    Imiryango izashyikirizwa iyo nkunga irimo abagize amatsinda y'abafite na Virusi itera Sida basanzwe bakurikiranirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabuye cyo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo ndetse basanzwe ari abagenerwabikorwa ba CSDI.

    Umuyobozi wa CSDI, Rusanganwa Léon Pierre, yavuze ko ayo matsinda bakorana kuva mu 2016 yari amaze gutera intambwe ikomeye yo kwiteza imbere ku buryo hari n'abari batangiye gukora imishinga ariko ikaza gukomwa mu nkokora na COVID-19.

    Yagize ati 'Abantu barazigamye ndetse batangira n'imishinga, wasangaga itsinda rifite miliyoni 2 Frw cyangwa miliyoni 3 Frw ariko mu gihe cya COVID-19 abantu bagumye mu rugo badakora ayo mafaranga bagombaga kuyifashisha. Niyo mpamvu turimo dushyiramo ingufu cyane kugira ngo turebe yuko twababonera ibibatunga muri iyi minsi noneho abahinga bahinge, aborora borore noneho turebe ko twasunika iminsi.'

    Abahawe ibiribwa basabwe kumva ko atari igikorwa ngarukabihe, ahubwo ari inyunganizi yo kugira ngo bongere bagaruke mu buzima busanzwe.

    Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage mu Murenge wa Jabana, Mukaminega Jeannette, yabasabye kurushaho gukora cyane kugira ngo bazahure ubukungu bwabo.

    Ati 'Icya ngombwa ni ukubabwira ngo abagizweho ingaruka na COVID-19 bose bagomba guhaguruka bagakora kuko ubu nta Guma mu rugo turimo. Buri muntu wese ugifite umwuka [ubuzima] agomba guhaguruka agakora.'

    Umuyobozi w'Umuryango Mpuzamahanga urwanya Sida, AHF, Ishami ry'u Rwanda, ukaba ari na wo utera inkunga CSDI muri icyo gikorwa, Dr. Brenda Kateera Asiimwe, yasabye ayo matsinda gukomeza ibikorwa akazakomera ku buryo abera ay'ahandi intangarugero.

    Yavuze ubusanzwe umuryango ahagarariye wita ku bikorwa byo kurwanya Sida ariko ko no mu bihe bikomeye nk'ibya COVID-19 bagira icyo bakora kugira ngo amatsinda y'abafite n'ubwandu bwa Virusi itera Sida adasubira inyuma. Ubu AHF imaze gukoresha miliyoni zirenga 100 Frw ajya mu gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19.

    Ati 'Ubundi dukora muri gahunda zo kurwanya Virusi itera SIDA, gufasha imiryango rero ni ukugira ngo tuzamure imibereho myiza y'abaturage; turashaka ngo ibyiza twagezeho ntibizasubire inyuma.'

    Uretse iyi nkunga y'ibiribwa, mu buryo burambye CSDI irateganya kongerera abagize ayo matsinda ubumenyi n'ubushobozi mu gukora no gukurikirana imishinga ndetse ikayitera inkunga.

    Umuyobozi w'Umuryango uharanira Iterambere ry'Abaturage (CSDI), Leon Pierre Rusanganwa, n'Umuyobozi w'Umuryango Mpuzamahanga urwanya Sida, AHF, Ishami ry'u Rwanda, Dr Brenda Kateera Asiimwe ubwo bafashaga imiryango yagizweho ingaruka na COVID-19

    Inkunga yatanzwe igizwe n'umuceri, amavuta yo guteka, kawunga, isukari, umunyu, isabune, udupfukamunwa n'impapuro z'isuku abagore bakoresha bari mu mihango

    Imiryango 250 yo mu Karere ka Gasabo yagizweho ingaruka na COVID-19 yahawe ibiribwa n'ibikoresho by'isuku


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-imiryango-250-yagizweho-ingaruka-na-covid-19-yahawe-ibiribwa-n

  • Huye: Umugabo akurikiranyweho gutema insina z'uwarokotse Jenoside no kumubwira amagambo asesereza – #rwanda #RwOT

    Akurikiranyweho gutema insina z'umugore baturanye witwa Mukantwali Ancilla warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kumubwira amagambo asesereza.

    Icyo cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Akamahinda mu Kagari ka Akacyeru mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021.

    Umwe mu baturage batuye muri uwo Mudugudu yabwiye IGIHE ko uwo mugabo amaze iminsi abwira uwo muturanyi we warokotse Jenoside amagambo mabi.

    Yagize ati 'Yaramubwiye ngo ntabwo amwiyumvamo ngo ntabwo ari umuvandimwe. Ngo iyo abimenya mbere ntiyari gutuma agura aho atuye ngo aze kuhatura.'

    Yakomeje avuga ko kuri uyu wa Gatandatu uwo mugabo yaje atema insina z'uwo muturanyi we, amubwira ko na we arebye nabi yamutema.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidèle, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yamaze gutabwa muri yombi na RIB kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

    Ati 'Akurikiranyweho gutema insina z'umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gikorwa ashinjwa cyakurikiwe n'andi magambo agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside. Tukimara kubimenya twafatanyije n'inzego z'Ubugenzacyaha kugira ngo bakore iperereza hakorwe dosiye abe yakurikiranwa ku byaha ari kuregwa.'

    Akimara gutemerwa insina no kubwirwa amagambo amusesereza, uwarokotse Jenoside yahuye n'ihungabana, ajyanwa ku Bitaro bya Kabutare. Kuri ubu yamaze kuva kwa muganga ariko akomeje kwitabwaho n'abajyanama mu by'ihungabana.

    Kuri ubu uwo mugabo wafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.

    Ngabo yavuze ko abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside badakunze kuboneka mu murenge ayoboye kuko ari bwo bwa mbere bigaragaye muri uyu mwaka wa 2021.

    Yasabye abaturage guharanira kubana neza mu mahoro, birinda amagambo mabi n'ibikorwa bibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ku gushaka gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Zimwe mu nsina uwo mugabo ashinjwa gutema

    Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabwiwe amagambo asesereza yahungabanye ajyanwa kwa muganga

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umugabo-akurikiranyweho-gutema-insina-z-uwarokotse-jenoside-no-kumubwira

  • Abavuga ko Jenoside itateguwe ni abashinyaguzi- Ubuhamya bwa Nkurunziza warokokeye mu Burundi (Video) – #rwanda #RwOT

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Nkurunziza afite imyaka 17. Iyo abara iyo nkuru avuga neza uko byamugendekeye muri icyo gihe, kuko yari mukuru uzi icyatsi n'ururo.

    Mu kiganiro kirambuye Nkurunziza yagiranye na IGIHE yavuze ku buzima bugoye we n'umuryango we baciyemo kuva aho abari batuye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, uko bahungiye i Burundi n'uko bagarutse mu Rwanda nyuma ya Jenoside.

    Yavuze ko nyuma y'ihirikwa ry'Ingoma ya Cyami n'iya Gikoloni, Abatutsi bagiye batotezwa mu bihe bitandukanye.

    Yagize ati 'Data umbyara Semukunzi Philemon, yagiye afungwa inshuro nyinshi nko mu 1963, 1966 no mu 1967. Icyo gihe yari afite bashiki be bari barahungiye mu Burundi na Tanzania, bamushinjaga kuba icyitso cy'Inyenzi. Baramukubitaga cyane, ku buryo yaje gukuramo ubumuga, aza no gupfa Jenoside yegereje. Bigaragare ko byari babyarateguwe.'

    Nkurunziza avuga ko itotezwa Abatutsi bakorerwaga kuva mu myaka yo hambere ryerekana ko hategurwaga umugambi wo kubarimbura.

    Ati 'Jenoside yarateguwe mu by'ukuri, abavuga ko itateguwe ni amatakirangoyi no gushinyagura. Iyo ubona ikintu kiba, kikaba mu gihugu hose, ugasanga nta muryango w'Abatutsi utarakorewe Jenoside. Ubona ko byateguwe.''

    Mu 1994, Nkurunziza yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye. Yavuze ko tariki ya 6 Mata 1994, ubwo indege ya Habyarimana Juvénal yahanurwaga hari bamwe batangiye kwibeshya ko hagiye kuboneka agahenge.

    Ati 'Abantu bamwe baravugaga bati 'noneho bagiye kutumara, abandi bakavuga ko ubwo Habyarimana apfuye agahenge kagiye kuboneka.' Bwacyeye ku Gikongoro abaturage batwikira Abatutsi. Twarabibonaga, kuko komini yacu yahanaga imbibi na komini ebyiri zo muri Perefegitura ya Gikongoro [Nyamagabe y'ubu]. Mu gitondo twabonaga inzu zishya muri Komini za Rwamiko na Mubuga, ho muri Perefegitura ya Gikongoro.'

    Nkurunziza yavuze ko Abatutsi bo ku Gikongoro bari bizeye kuharokokera, kuko Perefe wa Butare yari Umututsi.

    Ati 'Muri Perefegitura ya Butare twari dufite umwihariko. Hari Perefe [Guverineri w'ubu] w'Umututsi, witwaga Habyarimana Jean Baptiste. Uwo mwanya Perezida Habyarimana yari yarawumuhaye mu buryo bwo kwikiza, avuga ati 'reka turebe ko baduha amahoro.' Abatutsi bo ku Gikongoro bahungiye i Butare bibwira ko ubwo hari Perefe w'Umututsi azabarinda.'

    Mu buhamya bwe avuga ko ibyo bibwiraga atari ko byagenze kuko uwo Perefe bari biringiye yaje kuvanwaho. Icyo gihe Abatutsi benshi batangiye guhungira kuri kiliziya ariko bahageze ubuzima burabagora.

    Ati 'Byageze aho duhungira kuri Paruwasi Gatolika ya Karama. Nyuma huzuye impunzi z'Abatutsi, inka zabo n'utuntu duke babaga babashije kuvana ku Gikongoro. Hari Umupadiri witwaga Ngomirakiza wadufashije cyane. Icyo gihe yabaruye Abatutsi bari bahungiye kuri kiliziya, kugira ngo ajye abona uko abaha ibyo kurya, asanga basaga ibihumbi 100.'

    Yavuze ko umwe mu minsi iteye ubwoba ari igihe hicwaga Abatutsi basaga ibihumbi 75 ku munsi umwe kuri iyi kiliziya bari bahungiyeho.

    Nkurunziza yasobanuye ko nubwo icyo gitero cyagabwe n'Interahamwe cyari gikomeye ariko hari abakirokotse.

    Yagize ati 'Tariki 13 Mata 1994, twavuye i Karama tujya ahitwa i Kiruri. Twajyanye n'inka zacu. Interahamwe twari duturanye yitwaga Ngarambe yaje mu rugo ifite inkota iriho amaraso. Yabajije mama impamvu tutarahunga. Yatubwiye ko Interahamwe zimeze nabi, atugira inama yo guhunga, ariko byari urwiyerurutso.'

    'Nkibona inkota yari afite, nahise nsimbuka urugo ndagenda. Ubwo mama na bashiki banjye biteguraga kugenda hahise hatunguka igitero cy'Interahamwe. Ku bw'amahirwe barazicitse, bihisha mu mubyuko w'amasaka. Interahamwe zishe iriba twavomagaho, zifata uburozi bwica uburondwe zibumena mu isoko y'amazi, zishaka ko nituyakoresha tuza gupfa.'

    Nkurunziza yavuzeko iriba rimaze kwangizwa bahuye n'ikibazo cy'ibura ry'amazi bikabakomerana cyane, kuko ibyo kurya padiri yabahaga batabonaga uko babiteka. Icyo gihe kubona inkwi byari ingutu kuko uwajyaga gutashya baramutemaga.

    Hashize icyumweru Interahamwe zateraga buri joro, zigamije kwiba inka, ariko Abatutsi bakirwanaho. Mu kubacogoza, umunsi umwe Interahamwe zateye ziri kumwe n'abasirikare zirasa ku mpunzi, zinaziteramo grenade.

    Nkurunziza yavuze ko uko babarasaga, birwanagaho babatera amabuye ariko bigera aho abo basirikare bari bifatanyije n'Interahamwe amasasu abashirana.

    Yakomeje ati 'Abagabo b'ingufu twari kumwe barabasatiriye. Twaravuze tuti n'ubundi batwishe reka tubasatire. Abo basirikare babonye ko twarakaye na bo bariruka, dukomeza urugendo tujya i Burundi.'

    'Mu kujya i Burundi na bwo twagiye baturasa. Twageze ku Kanyaru mu rukerera nka saa Kumi n'imwe twananiwe, bamwe barambuka, abandi amazi arabatwara. Hari abaciye ku mupaka, Burugumesitiri Deogratias arabakurikira ashaka kubagarura. Yabwiye abasirikare b'Abarundi ko duhunze inzara ngo nibatwohereze tugaruke. Baramusetse, bamubaza ubwoko bw'iyo nzara itema abantu, kuko bari batahuye ko turi guhunga abashaka kutwica.'

    Mu rugendo rugana mu Burundi, Abatutsi bakorewe ubwicanyi n'abarimo impunzi z'Abahutu b'Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda.

    Nkurunziza yakomeje avuga ko tariki 21 Mata 1994, ari bwo i Karama habaye ubwicanyi bukabije cyane.

    Ati 'Hari abana bari basigaye i Karama, kuko ababyeyi babo bari bishwe. Abagore b'Abahutu baragiye barabafata babatekera igikoma ariko mbere yo kukibaha babanje gushyiramo bwa buro bwica uburondwe. Abo bana barenga 1000 twasanze barapfuye. Amakuru y'uko aba bana bagaburiwe igiko kirimo uburozi, yatangiwe mu Nkiko Gacaca.'

    Yasobanuye uko byabagendekeye ubwo bageraga i Burundi, bakahahurira n'inzara yaje gutuma agurisha imwe mu myenda yari yambaye.

    Ati 'Twagiye i Burundi nagondetse ipantaro, ebyiri muri eshatu ndazigurisha. Udufaranga duke bampaye, nahise njya kuguriramo mushiki wanjye na murumuna wanjye uburobe n'utunyobwa ngo barye kuko bari bashonje cyane. Twe batujyanye ahitwa ku Mubuga. Baduhaye amahema turayashinga ngo turyame, ariko hari ahantu habi cyane. Hari umusaza warayemo bucya yapfuye.'

    Icyakora kuko Nkurunziza yari afite nyina wabo i Ngozi, nyuma yaho yabatwaye iwe. Babaye i Burundi, baza kuhava Inkotanyi zimaze gufata igihugu.

    Nkurunziza yishimira ko nyuma ya Jenoside leta yashyizeho uburyo bwo gufasha abaturage. Yabashije kwiga aranaminuza, ashaka umugore bamaze kubyarana abana bane.

    Nkurunziza Jean Baptiste yavuze ku buhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside n’uko yiyubatse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abavuga-ko-jenoside-itateguwe-ni-abashinyaguzi-ubuhamya-bwa-nkurunziza

  • Amazina ya nyayo y'umugabo Zari yasimbuje Diamond Platnumz arashyize aramenyekanye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi bivugwa ko umuherwekazi Zari Hassan ari mu rukundo n'uyu mugabo yasimbuje umuhanzi Diamond Platnumz gusa ntabwo amazina ye ya nyayo yari yakamenyekana.Nyuma y'uko uyu muherwekazi w'umugande atangaje umukunzi we mushya abantu benshi bagiye bamwiha bavuga ko urukundo rwe rutazaramba nk'uko byarangiye nk'urwa King Bae baje gutandukana.

    Ikinyamakuru cyo muri Kenya cyitwa Pulse cyatangaje ko uyu mugabo ari umuherwe w'umunya-Nigeria wibera muri Afurika y'Epfo.

    Dark Stallion nk'uko Zari Hassan amwita amazina ye nyakuri ni Jerry Ebi Ebi akaba adakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Amakuru avuga ko ari umuyobozi mu ruganda rwa Talk Master Consultants.

    Nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz muri 2018 bamaze kubyarana abana 2, zari yaje gutangaza ko ari mu rukundo n'uwo yise King Bae ariko baza gutandukana kuko yasanze aba mu buzima butari ubwe.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/amazina-ya-nyayo-yumugabo-zari-yasimbuje-diamond-platnumz-arashyize-aramenyekanye/

  • Huye: Umugabo akurikiranyweho gutema insina z’uwarokotse Jenoside no kumubwira amagambo asesereza –

    Akurikiranyweho gutema insina z’umugore baturanye witwa Mukantwali Ancilla warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kumubwira amagambo asesereza.

    Icyo cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Akamahinda mu Kagari ka Akacyeru mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021.

    Umwe mu baturage batuye muri uwo Mudugudu yabwiye IGIHE ko uwo mugabo amaze iminsi abwira uwo muturanyi we warokotse Jenoside amagambo mabi.

    Yagize ati “Yaramubwiye ngo ntabwo amwiyumvamo ngo ntabwo ari umuvandimwe. Ngo iyo abimenya mbere ntiyari gutuma agura aho atuye ngo aze kuhatura.”

    Yakomeje avuga ko kuri uyu wa Gatandatu uwo mugabo yaje atema insina z’uwo muturanyi we, amubwira ko na we arebye nabi yamutema.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidèle, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yamaze gutabwa muri yombi na RIB kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

    Ati “Akurikiranyweho gutema insina z’umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gikorwa ashinjwa cyakurikiwe n’andi magambo agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside. Tukimara kubimenya twafatanyije n’inzego z’Ubugenzacyaha kugira ngo bakore iperereza hakorwe dosiye abe yakurikiranwa ku byaha ari kuregwa.”

    Akimara gutemerwa insina no kubwirwa amagambo amusesereza, uwarokotse Jenoside yahuye n’ihungabana, ajyanwa ku Bitaro bya Kabutare. Kuri ubu yamaze kuva kwa muganga ariko akomeje kwitabwaho n’abajyanama mu by’ihungabana.

    Kuri ubu uwo mugabo wafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.

    Ngabo yavuze ko abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside badakunze kuboneka mu murenge ayoboye kuko ari bwo bwa mbere bigaragaye muri uyu mwaka wa 2021.

    Yasabye abaturage guharanira kubana neza mu mahoro, birinda amagambo mabi n’ibikorwa bibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ku gushaka gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Zimwe mu nsina uwo mugabo ashinjwa gutema

    Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabwiwe amagambo asesereza yahungabanye ajyanwa kwa muganga

    [email protected]


  • Abavuga ko Jenoside itateguwe ni abashinyaguzi- Ubuhamya bwa Nkurunziza warokokeye mu Burundi (Video) –

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Nkurunziza afite imyaka 17. Iyo abara iyo nkuru avuga neza uko byamugendekeye muri icyo gihe, kuko yari mukuru uzi icyatsi n’ururo.

    Mu kiganiro kirambuye Nkurunziza yagiranye na IGIHE yavuze ku buzima bugoye we n’umuryango we baciyemo kuva aho abari batuye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, uko bahungiye i Burundi n’uko bagarutse mu Rwanda nyuma ya Jenoside.

    Yavuze ko nyuma y’ihirikwa ry’Ingoma ya Cyami n’iya Gikoloni, Abatutsi bagiye batotezwa mu bihe bitandukanye.

    Yagize ati “Data umbyara Semukunzi Philemon, yagiye afungwa inshuro nyinshi nko mu 1963, 1966 no mu 1967. Icyo gihe yari afite bashiki be bari barahungiye mu Burundi na Tanzania, bamushinjaga kuba icyitso cy’Inyenzi. Baramukubitaga cyane, ku buryo yaje gukuramo ubumuga, aza no gupfa Jenoside yegereje. Bigaragare ko byari babyarateguwe.”

    Nkurunziza avuga ko itotezwa Abatutsi bakorerwaga kuva mu myaka yo hambere ryerekana ko hategurwaga umugambi wo kubarimbura.

    Ati “Jenoside yarateguwe mu by’ukuri, abavuga ko itateguwe ni amatakirangoyi no gushinyagura. Iyo ubona ikintu kiba, kikaba mu gihugu hose, ugasanga nta muryango w’Abatutsi utarakorewe Jenoside. Ubona ko byateguwe.’’

    Mu 1994, Nkurunziza yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye. Yavuze ko tariki ya 6 Mata 1994, ubwo indege ya Habyarimana Juvénal yahanurwaga hari bamwe batangiye kwibeshya ko hagiye kuboneka agahenge.

    Ati “Abantu bamwe baravugaga bati ‘noneho bagiye kutumara, abandi bakavuga ko ubwo Habyarimana apfuye agahenge kagiye kuboneka.’ Bwacyeye ku Gikongoro abaturage batwikira Abatutsi. Twarabibonaga, kuko komini yacu yahanaga imbibi na komini ebyiri zo muri Perefegitura ya Gikongoro [Nyamagabe y’ubu]. Mu gitondo twabonaga inzu zishya muri Komini za Rwamiko na Mubuga, ho muri Perefegitura ya Gikongoro.”

    Nkurunziza yavuze ko Abatutsi bo ku Gikongoro bari bizeye kuharokokera, kuko Perefe wa Butare yari Umututsi.

    Ati “Muri Perefegitura ya Butare twari dufite umwihariko. Hari Perefe [Guverineri w’ubu] w’Umututsi, witwaga Habyarimana Jean Baptiste. Uwo mwanya Perezida Habyarimana yari yarawumuhaye mu buryo bwo kwikiza, avuga ati ‘reka turebe ko baduha amahoro.’ Abatutsi bo ku Gikongoro bahungiye i Butare bibwira ko ubwo hari Perefe w’Umututsi azabarinda.”

    Mu buhamya bwe avuga ko ibyo bibwiraga atari ko byagenze kuko uwo Perefe bari biringiye yaje kuvanwaho. Icyo gihe Abatutsi benshi batangiye guhungira kuri kiliziya ariko bahageze ubuzima burabagora.

    Ati “Byageze aho duhungira kuri Paruwasi Gatolika ya Karama. Nyuma huzuye impunzi z’Abatutsi, inka zabo n’utuntu duke babaga babashije kuvana ku Gikongoro. Hari Umupadiri witwaga Ngomirakiza wadufashije cyane. Icyo gihe yabaruye Abatutsi bari bahungiye kuri kiliziya, kugira ngo ajye abona uko abaha ibyo kurya, asanga basaga ibihumbi 100.”

    Yavuze ko umwe mu minsi iteye ubwoba ari igihe hicwaga Abatutsi basaga ibihumbi 75 ku munsi umwe kuri iyi kiliziya bari bahungiyeho.

    Nkurunziza yasobanuye ko nubwo icyo gitero cyagabwe n’Interahamwe cyari gikomeye ariko hari abakirokotse.

    Yagize ati “Tariki 13 Mata 1994, twavuye i Karama tujya ahitwa i Kiruri. Twajyanye n’inka zacu. Interahamwe twari duturanye yitwaga Ngarambe yaje mu rugo ifite inkota iriho amaraso. Yabajije mama impamvu tutarahunga. Yatubwiye ko Interahamwe zimeze nabi, atugira inama yo guhunga, ariko byari urwiyerurutso.”

    “Nkibona inkota yari afite, nahise nsimbuka urugo ndagenda. Ubwo mama na bashiki banjye biteguraga kugenda hahise hatunguka igitero cy’Interahamwe. Ku bw’amahirwe barazicitse, bihisha mu mubyuko w’amasaka. Interahamwe zishe iriba twavomagaho, zifata uburozi bwica uburondwe zibumena mu isoko y’amazi, zishaka ko nituyakoresha tuza gupfa.”

    Nkurunziza yavuzeko iriba rimaze kwangizwa bahuye n’ikibazo cy’ibura ry’amazi bikabakomerana cyane, kuko ibyo kurya padiri yabahaga batabonaga uko babiteka. Icyo gihe kubona inkwi byari ingutu kuko uwajyaga gutashya baramutemaga.

    Hashize icyumweru Interahamwe zateraga buri joro, zigamije kwiba inka, ariko Abatutsi bakirwanaho. Mu kubacogoza, umunsi umwe Interahamwe zateye ziri kumwe n’abasirikare zirasa ku mpunzi, zinaziteramo grenade.

    Nkurunziza yavuze ko uko babarasaga, birwanagaho babatera amabuye ariko bigera aho abo basirikare bari bifatanyije n’Interahamwe amasasu abashirana.

    Yakomeje ati “Abagabo b’ingufu twari kumwe barabasatiriye. Twaravuze tuti n’ubundi batwishe reka tubasatire. Abo basirikare babonye ko twarakaye na bo bariruka, dukomeza urugendo tujya i Burundi.”

    “Mu kujya i Burundi na bwo twagiye baturasa. Twageze ku Kanyaru mu rukerera nka saa Kumi n’imwe twananiwe, bamwe barambuka, abandi amazi arabatwara. Hari abaciye ku mupaka, Burugumesitiri Deogratias arabakurikira ashaka kubagarura. Yabwiye abasirikare b’Abarundi ko duhunze inzara ngo nibatwohereze tugaruke. Baramusetse, bamubaza ubwoko bw’iyo nzara itema abantu, kuko bari batahuye ko turi guhunga abashaka kutwica.”

    Mu rugendo rugana mu Burundi, Abatutsi bakorewe ubwicanyi n’abarimo impunzi z’Abahutu b’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda.

    Nkurunziza yakomeje avuga ko tariki 21 Mata 1994, ari bwo i Karama habaye ubwicanyi bukabije cyane.

    Ati “Hari abana bari basigaye i Karama, kuko ababyeyi babo bari bishwe. Abagore b’Abahutu baragiye barabafata babatekera igikoma ariko mbere yo kukibaha babanje gushyiramo bwa buro bwica uburondwe. Abo bana barenga 1000 twasanze barapfuye. Amakuru y’uko aba bana bagaburiwe igiko kirimo uburozi, yatangiwe mu Nkiko Gacaca.”

    Yasobanuye uko byabagendekeye ubwo bageraga i Burundi, bakahahurira n’inzara yaje gutuma agurisha imwe mu myenda yari yambaye.

    Ati “Twagiye i Burundi nagondetse ipantaro, ebyiri muri eshatu ndazigurisha. Udufaranga duke bampaye, nahise njya kuguriramo mushiki wanjye na murumuna wanjye uburobe n’utunyobwa ngo barye kuko bari bashonje cyane. Twe batujyanye ahitwa ku Mubuga. Baduhaye amahema turayashinga ngo turyame, ariko hari ahantu habi cyane. Hari umusaza warayemo bucya yapfuye.”

    Icyakora kuko Nkurunziza yari afite nyina wabo i Ngozi, nyuma yaho yabatwaye iwe. Babaye i Burundi, baza kuhava Inkotanyi zimaze gufata igihugu.

    Nkurunziza yishimira ko nyuma ya Jenoside leta yashyizeho uburyo bwo gufasha abaturage. Yabashije kwiga aranaminuza, ashaka umugore bamaze kubyarana abana bane.

    Nkurunziza Jean Baptiste yavuze ku buhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside n’uko yiyubatse

  • Uyu mugabo bamutegeye kurya amagi 50 maze agahabwa akayabo, apfa amaze kurya 42.|Menya icyamwishe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 42 y'amavuko bamutegeye kurya amagi 50 atogosheje maze agahabwa ibihumbi bibiri by'amahinde ,ubwo yari ageze ku igi rya 42 yahise yitura hasi arapfa ,kubera umuhondo mwinshi w'amagi yari amaze kurya.

    Subhash Yadav witabye Imana, akomoka mu Buhinde mu karere ka Jaunpur muri Uttar Pradesh.Yadav byavugwaga ko ahabwa amafaranga ibihumbi bibiri Rs by'Amahinde, ni ukuvuga nibura ibihumbi 26 mu manyarwanda naramuka amaze amagi yose uko ari 50.

    Yadav yariye amagi menshi ariko ageze ku rya 42 riramuhitana. Yahise ajyanwa mu bitaro ariko apfa nyuma gato. Nk'uko Medizzy abitangaza, abahanga bemeza ko amagi yashobora kuba yarateje ihungabana rikomeye mu mikorere ya Nyakwigendera bitewe n'umuhondo w'igi uba mwinshi muri cholesterol.

    Urubuga rw'ubuvuzi rwagaragaje ubushakashatsi, bwerekanye ko kurya amagi, iyo bikozwe buri munsi, bishobora kongera ibyago by'urupfu ku muntu 7%, byemezwa ko umuhondo w'igi ugira uruhare runini mu kuba umuntu yapfa awihase.

    Umujyanama w'umutima muri kaminuza ya kaminuza ya Londere, Porofeseri Riyaz Patel, avuga ko 'Ku bantu benshi, amagi ashobora kuribwa mu rugero mu rwego rwo kurya indyo yuzuye, keretse iyo bagiriwe inama yo kutabikora ku mpamvu z'ubuvuzi cyangwa imirire.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/uyu-mugabo-bamutegeye-kurya-amagi-50-maze-agahabwa-akayabo-apfa-amaze-kurya-42-menya-icyamwishe/

  • Umukobwa yarase umukunzi we ko iyo bari kumwe yumva nta ntare yamukoraho ,nyuma imbwa ije bakizwa n'amaguru. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo couple yasekeje abantu ,ubwo birukankaga bahunga imbwa yendaga kubarya kandi uyu mukobwa yari yahoze aratira inshuti ze ku mbugankoranyambaga ko umukunzi we iyo bari kumwe yumva n'intare itabashobora.

    Ni couple y'umusore w'imyaka 24 y'amavuko n'umukobwa w'imyaka 22 y'amavuko, umukobwa yari yasuye umuhungu bavuye aho uyu musore asanzwe atuye.

    Uyu musore n'umukunzi we bari bavuye murugo bafatanye agatoki ku kandi
    Ubwo aba bombi bavaga aho uyu musore atuye bageze munzira, bahura n'imbwa y'umukara yitembereraga, nuko basa nabahagaze muguhagarara imbwa yamotse, ikimara kumoka uyu musore n'umukobwa bagendaga bafatanye kurutugu bahise barekurana nuko umusore amauguru ayabangira ingata, asiga umukobwa, umukobwa nawe n'ubwoba bwinshi yahise akiza amagara ye ariko kubera kutamenya kwiruka imbwa yamugezeho imufata akaguru.

    Imbwa yashise icakira umukobwa.

    Icyatangaje abantu ni ni amagambo uyu mukobwa yari amaze gushyira kuri statu ye ya WhatsApp, aho yagaragazaga ko iyo arikumwe n'umukunzi we aba yumva arinzwe bidasanzwe kuburyo n'intare itamuhangara.

    Yagize ati 'Rukundo rwanjye, mutima, uri umwani imbere yanjye, iyo turikumwe mba numva n'intare itankoraho, ntabwoba ngira iyo turikumwe….!'

    Bagendaga bafatanye agatoki ku kandi

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yarase-umukunzi-we-ko-iyo-bari-kumwe-yumva-nta-ntare-yamukoraho-nyuma-imbwa-ije-bakizwa-namaguru/

  • Umukinnyi wa filime Samantha nyuma y’iminsi ibiri yibarutse, umwana we yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Ingabire Pascaline[Samantha] nyuma y’iminsi ibiri yibarutse, umwana we w’umukobwa yitabye Imana.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2021 nibwo Samantha yibarutse hari nyuma yo kuva mu kiganiro na ISIMBI TV, yabyariye mu bitaro bya CHUK.

    Akimara gukora iki kiganiro yabaye akigera imuhira aho atuye ku Kicukiro afatwa n’ibise bahita bamwihutishiriza kwa muganga, ahageze yahise abyara.

    Uyu mubyeyi, Ingabire Pascaline uzwi cyane muri sinema mu Rwanda. Yamamaye ku izina rya Samantha kubera filime yakinnyemo ‘Umukobwa Samantha’ yamwitiriwe; muri iki gihe nabwo akunzwe cyane mu yitwa Inzozi Series aho akinamo yitwa Mukaneza, mu gitondo cy’ejo ku wa Gatandatu, Samantha yabwiye umunyamakuru wa ISIMBI.RW ko we n’umwana bameze neza.

    Yagize ati “Nkiva aho mu kiganiro nageze mu rugo birahinduka, bahise banjyana kwa muganga mpageze bahise bambaga[…] Umwana yavutse, ubu ameze neza n’ubwo amezi icyenda yari ataruzura neza.”

    Umwana wa Samantha akaba yari yavutse afite amezi arindwi.

    Kuri iki Cyumweru nibwo inkuru mbi yamenyekanye ko uyu mwana w’umukobwa yitabye Imana nyuma y’umunsi umwe gusa avutse.

    Samantha nyuma yo kwibaruka umwana we yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/umukinnyi-wa-filime-samantha-nyuma-y-iminsi-ibiri-yibarutse-umwana-we-yitabye-imana

  • Wayne Rooney yubatse icyumba azajya anyweramo itabi n'inzoga mu nzu ye #rwanda #RwOT

    Uyu munyabigwi w'imyaka 35 afite inzu ya miliyoni 20 z'amapawundi yahisemo gushyiramo iki cyumba.

    Wayne n'umugore we Coleen bazwi nk'abakiriya bahoraho ba Puffin' Rooms i Liverpool aho banywera inzoga zitandukanye zirimo umuvinyo, champagnes, cocktails n'andi moko arenga 20 ya whisky.

    Umwe mu bahaye amakuru The sun yagize ati 'Puffin Rooms niho hantu hihariye Wayne yishimishiriza cyane.Amaze imyaka myinshi ahajyana na Coleen.'

    Bakunda hariya ndetse buri gihe barahanyura iyo bari mu mujyi wa Liverpool.Bashakaga inzu bashyiramo ibyo bifuza byose.Iki cyari ku rutonde rw'ibyo wayne yifuza.

    Uyu mutoza wa Derby County yavuguruye inzu ye yari ishaje nyuma yo kongera ubutaka akubaka inzu nziza cyane.

    Iyi nzu ya Rooney irimo cinema, gym, pisine, bar, wine n'ibindi bitandukanye cyane ko ngo amafaranga kuri iki cyamamare atari ikibazo.


    Rooney n'umugore we bazwiho gukunda agasembuye

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/wayne-rooney-yubatse-icyumba-azajya-anyweramo-itabi-n-inzoga-mu-nzu-ye