Category: Uncategorized

  • Umugore yarakariwe na benshi kubera ukuntu yishe ubukwe bw'umukobwa we akambara agatimba nawe ku bukwe #rwanda #RwOT

    Chassidy Rice w'imyaka 24 ukomoka Ohio, yagiye mu bukwe yambaye ikanzu bisanzwe ariko na nyina umubyara nawe yahise ajya gushaka indi kanzu nawe ataha ubukwe ayambaye.

    Uyu mukobwa ababaye yagize ati 'Uyu munsi ni umunsi wanjye ariko na mama nawe yambitswe impeta.Nifuzaga ko uyu munsi waba uwanjye na mama nawe akazashaka uwe ariko na mama yambaye ikanzu.'

    Chassidy yavuze ko yashakaga ikanzu ya $3,000 y'akataraboneka ndetse ngo yamaze amezi 7 ayishakisha.

    Harlene nyina w'uyu mukobwa yagize ati 'Nanjye nashakaga kwambara ikanzu uyu munsi.'

    Ubwo uyu mugeni yasohokaga yambaye ikanzu ari kumwe n'abamuherekeje yabuze mama we ariko nyuma aza kugera mu bukwe bwe nawe yambaye ikanzu.

    Chassidy yagize ati 'Yambaye iyo kanzu nkiyambara.Numvise umunsi wanjye upfuye.Uyu munsi wari uwanjye ariko wahindutse uwe.'

    Uyu mugore yavuze ko akibona uyu mukobwa ababaye yagize ati 'Nahise numva nayikuramo.Mbonye igisubizo cya Chassidy nahise nicuza.Numvise nabaye umuhemu.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yarakariwe-na-benshi-kubera-ukuntu-yishe-ubukwe-bw-umukobwa-we-akambara

  • Leta yatangiye guha Mudasobwa abarimu bigisha mu mashuri ya Leta #rwanda #RwOT

    REB yavuze ko guhera tariki ya 16 Mata 2021,aribwo hatangiye gushyirwa mu bikorwa gahunda ya 'Mudasobwa imwe ku Mwarimu'kugira ngo buri mwarimu wese azabashe kuyitunga.

    Iyi gahunda yo gukwirakwiza mudasobwa yatangiriye mu bigo 5 by'amashuri yisumbuye mu karere ka Gatsibo.

    REB yashyize hanze itangazo rigira riti 'Gutangira gushyira mu bikorwa gahunda ya 'Musadomwa imwe ku Mwarimu' biri mu murongo kongerera ingufu agaciro k'ikoranabuhanga mu burezi binyuze mu guhuza kwigisha no kwiga bishyigikiwe na Politiki y'ikornabuhanga mu burezi.'

    Mu ibaruwa yasinyweho n'Umuyobozi Mukuru wa RREB Dr. Nelson Mbarushimana, yasabye abayobozi b'Uturere twose kumenyesha no kwemerera abayobozi b'ibigo byatoranyijwe ku ikubitiro kugana ku cyicaro gikuru cya REB bajya gutora mudasobwa zigenewe abarimu bigisha ku bigo by'amashuri bayoboye.

    Biteganyijwe ko abayobozi b'ibigo by'amashuri biherereye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Amajyaruguru bazaza gutora mudasobwa zigenewe abarimu babo tariki ya 20 Mata, abaturutse mu Ntara y'Amajyepfo bazazitore ku ya 21 Mata, abo mu Ntara y'Iburasirazuba tariki ya 22 n'abo mu Ntara y'Iburengerazuba ku ya 23 Mata.

    Iyi gahunda igiye gutangirira ku barimu bigisha mu mashuri yisumbuye 120 mu gihugu hose, ikazagenda igezwa no mu bindi byiciro birimo abarimu bo mu mashuri abanza n'ay'inshuke.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/leta-yatangiye-guha-mudasobwa-abarimu-bigisha-mu-mashuri-ya-leta

  • Uburezi: Abanyeshuri bo muri za Kaminuza zigenga barasaba Mineduc kugira icyo ikora ngo kuko kubona aho bimenyereza ibyobize (Internaship) ntibyoroshye. #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri biga amasomo atandukanye mumakaminuza amwe namwe yigenga yo mu Rwanda barasaba Minisiteri ibishinzwe kugira icyo ikora mugukangurira ba rwiyemezamirimo n'ibindi bigo bya Leta nibyigenga kuborohereza mukubona uko bajya bimenyereza ibyo bize mumashuri yabo (Internaship).

    Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Easter African University Rwanda (Nyagatare Campus)

    Abanyeshuri biga amasomo atandukanye muriyi kaminuza babwiye Kigalinews24 ko kubona stage kurubu ngo bibagora cyane doreko ngo aho bajya hose bababwira ko ngo nabakozi babaganyije kubera icyorezo cya Covid-19 bityo ngo ntawimenyereza umwuga bakeneye nyamara ngo abandi banyeshuri baturutse mumashuri afashwa Leta bo babona stage biboroheye ugereranyije nuko bo bazibona.

    Umwe mubanyeshuri wemeye kuganira n'itangazamakuru utarashatse ko umwirondoro we ujya ahagaragara yaveze ati 'Ntago byoroshye muriki gihe cya Covid-19 kubona stage, ubu bisaba gutanga akantu cyangwa ukaba uzwi, gusa twifuza ko twakoroherezwa kuko nkubu ntiwajya kugitangazamakuru cya Leta ngo baguhe stage ariko ujya kumva ukumva ngo runaka arimenyereza umwuga mugihe wowe bakwangiye ukibaza ukuntu we bamwemereye bikakuyobera.

    Kurundi ruhande ariko bamwe mubayobozi bizi kaminuza bo bavugako ngo ntako baba batagize kugirango bafashe abanyeshuri babo kubona aho bimenyereza ibyo baba barize. aba banyeshuri bo barasaba Minisiteri ndetse nibindi bigo bibishinzwe kugira icyo bakora ngo naho ubundi bitabaye ibyo ngo barabona bazajya barangiza amasomo yabo ntakintu bazi.

    The post Uburezi: Abanyeshuri bo muri za Kaminuza zigenga barasaba Mineduc kugira icyo ikora ngo kuko kubona aho bimenyereza ibyobize (Internaship) ntibyoroshye. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/04/18/uburezi-abanyeshuri-bo-muri-za-kaminuza-zigenga-barasaba-mineduc-kugira-icyo-ikora-ngo-kuko-kubona-aho-bimenyereza-ibyobize-internaship-ntibyoroshye/

  • Nyagatare: Kompanyi zikora imihanda zasabwe kwihutisha ibikorwa . #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, yasabye ikompanyi za Fair Construction na Chico kwihutisha ikorwa ry'imihanda batsindiye kuko abaturage bayikeneye.

    Minisitiri Gatete yasabye abakora imihanda mu Karere ka Nyagatare kwihutisha ibikorwa

    Yabibasabye kuruyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021, ubwo yasuraga ibikorwa by'umuhanda wa kaburimbo yoroheje Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba ukorwa na kompanyi ya Chico ndetse n'umuhanda wa kaburimbo yoroheje Tabagwe-Karama ukorwa na Fair Construction.

    Umuhanda Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba, ureshya n'ibirometero 38 ukaba waratangiye gukorwa muri uyu mwaka w'ingengo y'imari ukaba uzakorwa ku kigero cya 40%, ubu ibikorwa bikaba bigeze kuri 18%.

    Umuhanda Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba ugeze kuri 18% mu gihe muri Kamena uyu mwaka ugomba kuba uri kuri 40%.

    Umuhanda Nyagatare-Tabagwe-Karama wo ufite uburebure bwa kilometero 30.8 ibikorwa byo kuwubaka bikaba bigeze kuri 90%.Minisitiri w'Ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete yasabye kompanyi za Chico na Fair Construction kwihutisha ibikorwa.

    Yagize 'Turabasaba kwihutisha ibikorwa, abaturage bakeneye kugeza umusaruro wabo ku isoko'.Kompanyi ya Chico yavuze ko mu mbogamizi yagize harimo amazi menshi mu kibaya cy'umugezi w'umuvumba kuko wuzuye, amazi akarenga akajya aho umuhanda ugomba kunyura.Minisitiri Gatete kandi yanasuye imihanda yubakwa mu mujyi wa Nyagatare ireshya na kilometero 14.2, anashimira ko ibikorwa byihuta ariko na none asaba ko yarangira vuba.

    The post Nyagatare: Kompanyi zikora imihanda zasabwe kwihutisha ibikorwa . appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/04/18/nyagatare-kompanyi-zikora-imihanda-zasabwe-kwihutisha-ibikorwa/

  • Nyanza: Igishirira cyahitanye umukecuru #rwanda #RwOT

    Umukecuru w'imyaka 61 y'amavuko wo mu Mudugudu wa Nyabisindu mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, yapfuye nyuma yo gushya biturutse ku gishirira cyo mu mbabura.

    Mukangango Pricilla w'imyaka 61 y'amavuko taliki ya 13 Werurwe 2021 ku mugoroba atetse ku mbabura y'amakara yatwitswe n'igishirira imyenda irashya na we ubwe arashya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rwesero, Rubuga Jean de Dieu yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuri ko Mukangango akimara gushya umwana bari kumwe yahise atabaza abaturanyi baratabara.

    Ati 'Mukangango yahindukiye atetse igishirira kiramutwika imyenda irashya na we ashya igice cyose ku kibuno umwana atabaje abaturage baraza bamusukaho amazi baramuzimya.'

    Gitifu Rubuga akomeza avuga ko abaturage  bahise bihutira guhamagara imbangukiragutabara (amburance) Mukangango bihutira kumujyana ku Bitaro by'i Nyanza birananirana, Abaganga bamwohereza ku Bitaro bya CHUB mu karere ka Huye naho birananirana, bamwohereza CHUK i Kigali ari naho yaguye kuri uyu wa Gatandatu.

    Mukangango asize abana babiri, amakuru abatuye muri kariya gace bahaye UMUSEKE ntibimera ko iby'iriya mpanuka bisanzwe, bavuga ko harimo izindi mbaraga umuntu atamenya (amarozi).

    Inkuru ya Umuseke.rw

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/18/nyanza-igishirira-cyahitanye-umukecuru/

  • Igitabo cya Wrong cyabereye Kampala inkota y'amugi abiri – #rwanda #RwOT

    Gusa ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Kampala bwisanze mu mwanya utari mwiza, aho busabwa gufata icyemezo kigoye cyo gushyigikira no kwamamaza iki gitabo, cyangwa se bakabyihorera.

    Mu cyumweru gishize, kuwa 15 Mata, ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, The New Vision, cyatangaje inkuru yari ifite umutwe ugira uti 'Michela Wrong yibeshye ku Banyarwanda bari muri NRA'. Ni inkuru yari ifite intego yo gutesha agaciro igitabo cya Michela, cyane cyane ku ngingo y'uruhare Abanyarwanda bagize mu ntambara yatangiye mu 1981, ikarangira muri Mutarama 1986, imaze kugeza Perezida Museveni ku butegetsi.

    Mu gitabo cye, Wrong agaragaza Abanyarwanda muri NRA, nk'inkingi ya mwamba yatumye urugamba rwo kubohora Uganda rugera ku ntego zarwo, ndetse no guha Museveni, ugaragazwa nk'uwari ubashingiyeho mu buryo bwa gisirikare, ubutegetsi akiriho magingo aya.

    Inkuru ya The New Vision rero igaragaza iki gice cy'igitabo nk'aho ari cyo cyonyine kitari ukuri. Bisa nk'aho abayobozi ba Uganda baraye amajoro bibaza kuri iki gice cy'igitabo, urebye n'uburyo bagerageje kwerekana ko atari Abanyarwanda.

    Uruhare rw'Abanyarwanda muri NRA rurazwi neza, ndetse kwandika amazina kugira ugaragaze ko umuntu ari Umunyarwanda, Umugande, Umusoga cyangwa Umunyankole ni ubujiji. Nk'urugero, hari amajwi yafashwe y'aho Museveni avuga ko yatunguwe n'uko benshi mu basirikare bavuye muri Uganda bagatera u Rwanda mu Ukwakira 1990 bari Abanyarwanda.

    Hari nk'aho avuga ko yatunguwe no kumva ko abantu nka Gen Sam Kaka, wari ukuriye ingabo za APR, yari Umugande, cyangwa ko Col. Adam Waswa waguye ku rugamba mu Mutara yari Umunyarwanda. Niba rero na Museveni ubwe yitiranya Abanyarwanda n'Abagande, ni inde noneho wavuga ko azi umwirondoro w'abasirikare bari muri NRA? Bivuze rero ko n'urwo rutonde rw'abasirikare ba nyabo b'Abagande rutakwizerwa.

    Ubwo yari akubutse mu nama y'Umuryango w'Abibumbye mu 1990, ingabo za FPR zamaze gutera igihugu, yaragize ati 'Mu buryo bwose, ntitwamenye ko bariya basirikare bari Abanyarwanda, kuko bakundaga guhisha umwirondoro wabo'.

    Yongeyeho ati 'Ndifuza kubisobanura neza rwose ko tutari tuzi ko bariya barwanyi bazava mu gisirikare, ndetse ntitunabatera inkunga'.

    N'ubwo Museveni avuga atyo ariko, muri rusange Abanyarwanda n'Abagande bagiye bashyingirana bitewe no gusuhuka cyangwa kwimukira mu kindi gice, kuva mu bihe by'ubukoloni mu myaka ya za 1930, ku buryo byigeze gutuma umujyanama wa Museveni mu bya politiki, David Mafabi, yandika ko bigoye cyane kuba wabona umuryango w'Abagande udafite mwene wabo w'Umunyarwanda.

    Ikindi kandi, bitewe no kumara imyaka myinshi batotezwa, Abanyarwanda muri Uganda bakunze guhindura inkomoko yabo kugira ngo bigire nk'Abagande, ndetse abenshi baracyanafite uwo mwirondoro bihaye kugeza ubu. Uramutse unitegereje neza, usanga benshi muri abo Banyarwanda bahinduye umwirondoro wabo, baragiye muri NRA kugira ngo bahunge iryo hohoterwa.

    Perezida Museveni na we ubwe yahuye n'iri hohoterwa. Mu 1980, ubwo yiyamamarizaga umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye agace ka Mbarara, yasebejwe n'abataravugaga rumwe nawe bamusabaga kwerekana imva ya ba sekuru nk'ikimenyetso cy'uko ari Umugande.

    Si ibanga kandi ko kugeza magingo aya, hakiri Abagande benshi batekereza ko Museveni ari umwe muri za miliyoni z'Abanyarwanda bahinduye inkomoko yabo. Mu gihe cy'urugamba rwa NRA, Perezida Obote yabwiye BBC ko Museveni ari impunzi.

    Biteye agahinda rero kuba ingengabitekerezo yatumye Abanyarwanda bameneshwa bakanahohoterwa muri Uganda igikomeje na magingo aya, ndetse kugeza ubwo bamwe mu bagizweho ingaruka n'iyo ngengabitekerezo ari bo bayikoresha kandi mu guhohotera Abanyarwanda, binyuze mu kubafunga ntacyo bashinjwa, kubakorera iyicarubozo ndetse no kubirukana mu gihugu.

    Ahagana muri za 1980, Obote na we yirukanye abantu benshi yaketse ko bari Abanyarwanda, barimo na bamwe bumvaga ko mu by'ukuri babashije kwihindura Abagande burundu.

    Mu mateka ya Uganda, abantu bose bakoresheje itsinda ry'abandi bantu barimo n'Abanyarwanda, nk'igikoresho cya politiki gikwiriye ingamba zikomeye, babikoze bamaze kubura ibitekerezo byo kuyobora igihugu. Ni politiki iciriritse cyane itakabaye ibarizwa mu kinyejana cya 21.

    Tugarutse ku gitabo cya Michela Wrong, biratangaje kuba inzego z'ubuyobozi muri Uganda zibifata nk'ibintu bitumvikana kuba umwanditsi yaravuze ko Museveni atari bugere ku butegetsi bitagizwemo uruhare rufatika n'Abanyarwanda.

    Kuba se bari 'Indwanyi zitava ku izima muri NRA', nk'uko Wrong abivuga, abayobozi ba Kampala bari kugorwa no kubihakana, gusa ibyo biganiro mpaka ni ibyabo birabareba, kuko n'ubundi indwanyi zitava ku izima zirangwa no kuvuga make, zigashyira imbaraga nyinshi mu bikorwa kurusha amagambo.

    Nk'uko Andrew Mwenda yabyanditse, igitabo cya Wrong ni ikinyoma kidakwiye no kwibazwaho. Ariko nanone, nta wabura kuvuga ko n'isaha yapfuye iba iri ku gihe inshuro ebyiri ku munsi. Umuntu rero ntiyabura kuvuga ko hari ingingo nk'ebyiri cyangwa eshatu ziri mu gitabo, zerekana neza nyine ko Abanyarwanda ari abarwanyi batava ku izima, bakomeye kandi badatsindwa.

    Uganda yateye inkunga iyandikwa ry’igitabo cya Michela Wrong


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igitabo-cya-wrong-cyabereye-kampala-inkota-y-amugi-abiri

  • Abantu benshi batunguwe n'umugore wirukanse yambaye ubusa ubwo hashyingurwaga Prince Philip. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore utatangajwe amazina yatunguye imbaga yari yagiye mu muhango wo gushyingura Prince Philip, umugabo wa Elizabeth II Umwamikazi w'u Bwongereza, ubwo uyu mugore yakuragamo imyenda yo hejuru akirukanka yambaye agakabutura gato hasi.

    Umuhango wo kumushyingura ukaba warabaye ku munsi w'ejo aho wabereye mu ngoro ya Windsor Castle yari yateraniyemo umuryango w'i bwami n'abandi bayobozi bakomeye b'Ubwongereza.

    Hanze y'ingoro ya Windsor Castle ahari hateraniye abaturage benshi bari baje kwifatanya n'umwamikazi Elizabeth II waherekezaga umugabo we Prince Philip bari bamaranye imyaka 75 bashyingiranywe, niho habereye igikorwa gitangaje aho umugore yikuyemo imyenda ye yo hejuru agasigara yambaye ubusa agaragaza inda n'amabere.

    Uyu mugore akimara kwambura imyenda ye yo hejuru yasigaye yambaye agakabutura gato maze yiruka imbere yaho Prince Philip yashyingurirwaga maze agenda avuga ati 'Mutabare Umubumbe' abisubiramo inshuro nyinshi. Abari aho batangiye gufata amashusho ye abandi batangira kumufotora dore ko ibyo yakoraga byari bitangaje.

    Inkuru ya Uk independent ikaba ivuga ko Polisi yahise ihurura ndetse Ubwo abapolisi bahageraga bahise bamuha umwenda wo kwambara hejuru maze bamukura aho haberaga umuhango wo gushyingura Prince Philip wari uri kubera. Kugeza ubu ntibiramenyekana icyatumye uyu mugore akora igikorwa nk'iki cyangwa ngo hatangazwe ibimuranga bye

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abantu-benshi-batunguwe-numugore-wirukanse-yambaye-ubusa-ubwo-hashyingurwaga-prince-philip/

  • Igitabo cya Wrong cyabereye Kampala inkota y’amugi abiri –

    Gusa ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Kampala bwisanze mu mwanya utari mwiza, aho busabwa gufata icyemezo kigoye cyo gushyigikira no kwamamaza iki gitabo, cyangwa se bakabyihorera.

    Mu cyumweru gishize, kuwa 15 Mata, ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, The New Vision, cyatangaje inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Michela Wrong yibeshye ku Banyarwanda bari muri NRA”. Ni inkuru yari ifite intego yo gutesha agaciro igitabo cya Michela, cyane cyane ku ngingo y’uruhare Abanyarwanda bagize mu ntambara yatangiye mu 1981, ikarangira muri Mutarama 1986, imaze kugeza Perezida Museveni ku butegetsi.

    Mu gitabo cye, Wrong agaragaza Abanyarwanda muri NRA, nk’inkingi ya mwamba yatumye urugamba rwo kubohora Uganda rugera ku ntego zarwo, ndetse no guha Museveni, ugaragazwa nk’uwari ubashingiyeho mu buryo bwa gisirikare, ubutegetsi akiriho magingo aya.

    Inkuru ya The New Vision rero igaragaza iki gice cy’igitabo nk’aho ari cyo cyonyine kitari ukuri. Bisa nk’aho abayobozi ba Uganda baraye amajoro bibaza kuri iki gice cy’igitabo, urebye n’uburyo bagerageje kwerekana ko atari Abanyarwanda.

    Uruhare rw’Abanyarwanda muri NRA rurazwi neza, ndetse kwandika amazina kugira ugaragaze ko umuntu ari Umunyarwanda, Umugande, Umusoga cyangwa Umunyankole ni ubujiji. Nk’urugero, hari amajwi yafashwe y’aho Museveni avuga ko yatunguwe n’uko benshi mu basirikare bavuye muri Uganda bagatera u Rwanda mu Ukwakira 1990 bari Abanyarwanda.

    Hari nk’aho avuga ko yatunguwe no kumva ko abantu nka Gen Sam Kaka, wari ukuriye ingabo za APR, yari Umugande, cyangwa ko Col. Adam Waswa waguye ku rugamba mu Mutara yari Umunyarwanda. Niba rero na Museveni ubwe yitiranya Abanyarwanda n’Abagande, ni inde noneho wavuga ko azi umwirondoro w’abasirikare bari muri NRA? Bivuze rero ko n’urwo rutonde rw’abasirikare ba nyabo b’Abagande rutakwizerwa.

    Ubwo yari akubutse mu nama y’Umuryango w’Abibumbye mu 1990, ingabo za FPR zamaze gutera igihugu, yaragize ati “Mu buryo bwose, ntitwamenye ko bariya basirikare bari Abanyarwanda, kuko bakundaga guhisha umwirondoro wabo”.

    Yongeyeho ati “Ndifuza kubisobanura neza rwose ko tutari tuzi ko bariya barwanyi bazava mu gisirikare, ndetse ntitunabatera inkunga”.

    N’ubwo Museveni avuga atyo ariko, muri rusange Abanyarwanda n’Abagande bagiye bashyingirana bitewe no gusuhuka cyangwa kwimukira mu kindi gice, kuva mu bihe by’ubukoloni mu myaka ya za 1930, ku buryo byigeze gutuma umujyanama wa Museveni mu bya politiki, David Mafabi, yandika ko bigoye cyane kuba wabona umuryango w’Abagande udafite mwene wabo w’Umunyarwanda.

    Ikindi kandi, bitewe no kumara imyaka myinshi batotezwa, Abanyarwanda muri Uganda bakunze guhindura inkomoko yabo kugira ngo bigire nk’Abagande, ndetse abenshi baracyanafite uwo mwirondoro bihaye kugeza ubu. Uramutse unitegereje neza, usanga benshi muri abo Banyarwanda bahinduye umwirondoro wabo, baragiye muri NRA kugira ngo bahunge iryo hohoterwa.

    Perezida Museveni na we ubwe yahuye n’iri hohoterwa. Mu 1980, ubwo yiyamamarizaga umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye agace ka Mbarara, yasebejwe n’abataravugaga rumwe nawe bamusabaga kwerekana imva ya ba sekuru nk’ikimenyetso cy’uko ari Umugande.

    Si ibanga kandi ko kugeza magingo aya, hakiri Abagande benshi batekereza ko Museveni ari umwe muri za miliyoni z’Abanyarwanda bahinduye inkomoko yabo. Mu gihe cy’urugamba rwa NRA, Perezida Obote yabwiye BBC ko Museveni ari impunzi.

    Biteye agahinda rero kuba ingengabitekerezo yatumye Abanyarwanda bameneshwa bakanahohoterwa muri Uganda igikomeje na magingo aya, ndetse kugeza ubwo bamwe mu bagizweho ingaruka n’iyo ngengabitekerezo ari bo bayikoresha kandi mu guhohotera Abanyarwanda, binyuze mu kubafunga ntacyo bashinjwa, kubakorera iyicarubozo ndetse no kubirukana mu gihugu.

    Ahagana muri za 1980, Obote na we yirukanye abantu benshi yaketse ko bari Abanyarwanda, barimo na bamwe bumvaga ko mu by’ukuri babashije kwihindura Abagande burundu.

    Mu mateka ya Uganda, abantu bose bakoresheje itsinda ry’abandi bantu barimo n’Abanyarwanda, nk’igikoresho cya politiki gikwiriye ingamba zikomeye, babikoze bamaze kubura ibitekerezo byo kuyobora igihugu. Ni politiki iciriritse cyane itakabaye ibarizwa mu kinyejana cya 21.

    Tugarutse ku gitabo cya Michela Wrong, biratangaje kuba inzego z’ubuyobozi muri Uganda zibifata nk’ibintu bitumvikana kuba umwanditsi yaravuze ko Museveni atari bugere ku butegetsi bitagizwemo uruhare rufatika n’Abanyarwanda.

    Kuba se bari “Indwanyi zitava ku izima muri NRA”, nk’uko Wrong abivuga, abayobozi ba Kampala bari kugorwa no kubihakana, gusa ibyo biganiro mpaka ni ibyabo birabareba, kuko n’ubundi indwanyi zitava ku izima zirangwa no kuvuga make, zigashyira imbaraga nyinshi mu bikorwa kurusha amagambo.

    Nk’uko Andrew Mwenda yabyanditse, igitabo cya Wrong ni ikinyoma kidakwiye no kwibazwaho. Ariko nanone, nta wabura kuvuga ko n’isaha yapfuye iba iri ku gihe inshuro ebyiri ku munsi. Umuntu rero ntiyabura kuvuga ko hari ingingo nk’ebyiri cyangwa eshatu ziri mu gitabo, zerekana neza nyine ko Abanyarwanda ari abarwanyi batava ku izima, bakomeye kandi badatsindwa.

    Uganda yateye inkunga iyandikwa ry’igitabo cya Michela Wrong

  • Umugabo yahuye n'uruva gusenya ubwo yafatwaga ku ngufu n'abagore babiri barwaye SIDA bamufatiyeho imbunda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wo muri Afurika y'epfo,yahuye n'uruva gusenya ubwo yafatwaga ku ngufu n'abagore babiri barwaye SIDA.Uyu mugabo ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru daily sun, yasobanuye neza ukuntu abo bagore bamufashe kungufu muburyo bubabaje.

    Uyu mugabo yagize ati: 'abagore babiri barwaye Sida bamfashe kungufu bantunze imbunda, aba baraje banjyana mu bihuru, umwe muribo yahise yiyambura imyenda maze undi antegeka ibyo ngomba gukora. Uyu wari umfatiyeho imbunda yantegetse ko ngomba kwinjiza igitsina cyange mucyuwo mugore wari wiyambuye imyenda, kandi ko nintabikora bahita bandasa'

    Yakomeje agira ati: 'nyuma yuko bari bamaze kunsambanya kugahato umwe muribo yahise ambwira ko yanduye agakoko gatera sida'

    Uyu mugabo w'imyaka 37 wasaga nuwahungabanye ngo yahise yihutishwa ajyanwa kwa muganga ndetse bamuha imiti ishobora kumufasha kutandura sida.

    Uyu mugabo kandi yasobanuye ukuntu abo bagore umwe yabaga ari kumufata kungufu maze undi akaba amuhagaze hejuru nimbunda areba ko ari gukora akazi neza. Umugore wuwo mugabo ngo yizeye ko abo bagore bamufatiye umugabo bazagezwa mubutabera kandi ko ngo yiteguye gukora byose agashyigikira umugabo we.

    Uyu mugabo ngo ajya gufatwa ku ngufu yari arimo kwigendera kumuhanda maze muburyo atatekerezaga abo bagore babiri bahita bamutegeka guta umuhanda akajya mubihuru byari aho bamutunze imbunda, ari nabwo bahitaga bamwereka icyo akora ku gahato. Kugeza ubu police ikaba ikiri gushakisha abo bagore babir

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yahuye-nuruva-gusenya-ubwo-yafatwaga-ku-ngufu-nabagore-babiri-barwaye-sida-bamufatiyeho-imbunda/