Category: Uncategorized

  • Nyarugenge: Abakarani batanze ibiribwa ku miryango y’abarokotse Jenoside batishoboye –

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021, nibwo koperative 17 z’abakora akazi ko guterura imizigo bazwi nk’abakarani zikorera muri uyu murenge wa Nyarugenge zaremeye imiryango 15 yarokotse Jenoside.

    Buri muryango wahawe ibiro 25 by’umuceri , ikarito y’isabuni n’’ibiro 10 by’isukari na litiro 3 z’amavuta ndetse n’akawuga ibiro 10 . Ni igikorwa cyatwaye asaga ibihumbi 600 Frw.

    Umuyobozi wa Koperative z’abakarani bakorera mu Murenge wa Nyarugenge, Twagirayezu Augustin, yabwiye IGIHE ko bashakishije ikintu bafasha igihugu muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi.

    Yagize ati “Nk’abakarani bo mu Murenge muri iyi minsi 100 yo kwibuka twaricaye turaganira turebera hamwe icyo twakora ngo dufashe natwe igihugu cyacu cyaduhaye umutekano, duhitamo kuremera abarokotse kugira ngo tubereke ko twifatanyije nabo muri ibi bihe byokwibuka ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

    Mukagasana Florence w’imyaka 61 warokokeye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge, ahamya ko kubafata mu mugongo nk’abarokotse bibaha icyizere cyo kubaho.

    Ati “Njye biranshimisha cyane kuko hari igihe cyageze ugasanga nta muntu utwitayeho tudashobora gusohoka ngo tugere aha hanze, biranshimishije kuko bingaragariza ko hari abakidutekereza kandi biduha icyizere cyo kubaho kubera ko twari tuzi ko nta muntu uzatureba nta n’umuntu uzatugirira impuhwe bitewe n’uko twari twarabuze abazatugirira impuhwe kuko bose bashize.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, we yatangaje ko iki ari igikorwa cyiza cyane kigaragaza ko abakarani bakomeje kwibuka jenoside yakorewe abatutsi no guhangana n’abashaka bose kuyipfobya.

    Ati “Kuba baremewe n’abakarani ni muri gahunda yo gukomeza kwifatanya n’abarokotse jenoside ku nshuro ya 27 ariko by’umwihariko muzi ko neza mu bihe bya Jenoside abantu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , ni urubyiuko rwari rwiganjemo bariya bakora imirimo nk’iriya y’ubukarani.”

    Yakomeje avuga ko iki gikorwa ari cyiza ndetse kigaragaza ko aba bakarani bashyigikiye gukomeza gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gukomeza kwibuka no guhangana n’abayipfobya.

    Hatanzwe ibiribwa by’ubwoko butandukanye

    Abarokotse bishimiye ubufasha bahawe n’urubyiruko no kuba rwemeye kwifatanya nabo muri ibi bihe

  • Nyarugenge: Abakarani batanze ibiribwa ku miryango y'abarokotse Jenoside batishoboye – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021, nibwo koperative 17 z'abakora akazi ko guterura imizigo bazwi nk'abakarani zikorera muri uyu murenge wa Nyarugenge zaremeye imiryango 15 yarokotse Jenoside.

    Buri muryango wahawe ibiro 25 by'umuceri , ikarito y'isabuni n''ibiro 10 by'isukari na litiro 3 z'amavuta ndetse n'akawuga ibiro 10 . Ni igikorwa cyatwaye asaga ibihumbi 600 Frw.

    Umuyobozi wa Koperative z'abakarani bakorera mu Murenge wa Nyarugenge, Twagirayezu Augustin, yabwiye IGIHE ko bashakishije ikintu bafasha igihugu muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi.

    Yagize ati 'Nk'abakarani bo mu Murenge muri iyi minsi 100 yo kwibuka twaricaye turaganira turebera hamwe icyo twakora ngo dufashe natwe igihugu cyacu cyaduhaye umutekano, duhitamo kuremera abarokotse kugira ngo tubereke ko twifatanyije nabo muri ibi bihe byokwibuka ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.'

    Mukagasana Florence w'imyaka 61 warokokeye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge, ahamya ko kubafata mu mugongo nk'abarokotse bibaha icyizere cyo kubaho.

    Ati 'Njye biranshimisha cyane kuko hari igihe cyageze ugasanga nta muntu utwitayeho tudashobora gusohoka ngo tugere aha hanze, biranshimishije kuko bingaragariza ko hari abakidutekereza kandi biduha icyizere cyo kubaho kubera ko twari tuzi ko nta muntu uzatureba nta n'umuntu uzatugirira impuhwe bitewe n'uko twari twarabuze abazatugirira impuhwe kuko bose bashize.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, we yatangaje ko iki ari igikorwa cyiza cyane kigaragaza ko abakarani bakomeje kwibuka jenoside yakorewe abatutsi no guhangana n'abashaka bose kuyipfobya.

    Ati 'Kuba baremewe n'abakarani ni muri gahunda yo gukomeza kwifatanya n'abarokotse jenoside ku nshuro ya 27 ariko by'umwihariko muzi ko neza mu bihe bya Jenoside abantu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , ni urubyiuko rwari rwiganjemo bariya bakora imirimo nk'iriya y'ubukarani.'

    Yakomeje avuga ko iki gikorwa ari cyiza ndetse kigaragaza ko aba bakarani bashyigikiye gukomeza gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gukomeza kwibuka no guhangana n'abayipfobya.

    Hatanzwe ibiribwa by’ubwoko butandukanye

    Abarokotse bishimiye ubufasha bahawe n’urubyiruko no kuba rwemeye kwifatanya nabo muri ibi bihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abakarani-batanze-ibiribwa-ku-miryango-y-abarokotse-jenoside

  • Rwanda: Iteganyagihe ryo ku ya 18 Mata 2021 #rwanda #RwOT

    Ikigo k'igihugu cy'iteganyagihe mu Rwanda, 'Meteo Rwanda' kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Mata 2021 , hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura mu ntara y'Iburasirazuba, mu mujyi wa Kigali no mu turere twa Gicumbi, Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe n'ibicu byiganje bidatanga imvura ahandi hasigaye.

    Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu turere twose tw'Igihugu.

    Igipimo cy'ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 28℃ mu turere twa Gatsibo na Nyagatare.

    Hateganyijwe umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya 8m/s na 12m/s.

    Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu turere twose tw'Igihugu.

    Igipimo cy'ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 28℃ mu turere twa Gatsibo na Nyagatare.

    Hateganyijwe umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya 8m/s na 12m/s.

    — Meteo Rwanda (@MeteoRwanda) April 18, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/18/rwanda-iteganyagihe-ryo-ku-ya-18-mata-2021/

  • Uko angana ni ko arya! Reka tugutembereze ku meza y'ibiba byateguwe iyo The Rock agiye kurya-AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima Ntawe ungana nk'undi, hari ababa bafite ibigango ku buryo ushobora kwibaza ingano y'amafunguro bafata. Ntabwo biba bitunguranye iyo ubonye umunyabigango afungura ibiryo byinshi, gusa umuntu wese agira ingano y'amafunguro afata.

    Icyamamare ku isi akaba umukinnyi wa Filime, Dwayne Johnson wamamaye nka The Rock, ni umugabo w'ibigango. The Rock Johnson w'imyaka 48 y'amavuko, umwe mu bakinnyi ba filime bahembwa menshi ku Isi ndetse bakunzwe cyane muri Amerika no ku isi, bivugwa ko afata amafunguro menshi mu gihe ari kurya. 

    Uyu mugabo uherutse gutangaza ko afite inzozi zo kwinjira muri White House nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyo ageze ku meza agiye gufata amafunguro ushobora kwikanga ko bayateguriye itsinda ry'abantu.

    Iyo ageze kuri burger

    Hari abakunda kurya Burger kumara imwe gusa bikananirana wanayimara ukumva nta yindi washyiraho, ariko Dwayne Johnson ntabwo ari umugabo uhagarara nyuma yo kurya Burger imwe .

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/uko-angana-ni-ko-arya-reka-tugutembereze-ku-meza-yibiba-byateguwe-iyo-the-rock-agiye-kurya-amafoto/

  • Twitter yagize ikibazo gikomeye bigira ingaruka no mu Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwagize ikibazo cy'ikoranabuhanga kuva mu masaha y'umugoroba yo ku wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho abarukoresha batabashaga gukunda (like) ubutumwa, kugira icyo babuvugaho (comment) cyangwa ngo bongere kubukwirakwiza (retweet).ibi bikaba byageze no kubarukoresha bari mu Rwanda.

    Abarenga ibihumbi 80 barimo n'abo mu Rwanda bagaragaje ko bahuye n'ibibazo bakoresha urwo rubuga mu masaha ya nyuma ya saa kumi n'imwe kugera mu masaha y'igitondo gusa byaje gukemuka.

    Ubutumwa bwagaragaraga nk'ibisanzwe, ariko umuntu akaba atakora like, comment cyangwa retweet.

    Itsinda rya Twitter rishinzwe ubufasha, ryiseguye ku bagize ikibazo gusa ntiryavuga imvano yacyo.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/twitter-yagize-ikibazo-gikomeye-bigira-ingaruka-no-mu-rwanda/

  • Nyuma yo kuva muri Guma mu Rugo banyoye agasembuye karahava , baha akazi gakomeye polisi, Amafoto #rwanda #RwOT

    Leta y'Ubwongereza muri iki cyumweru yafashe umwanzuro wo guhagarika ingamba za Guma mu rugo mu bantu bituma abashoboye banywa agasembuye karahava ariko guhera kuri uyu wa Gatanu byabaye akarusho kuko banyoye bikabije ari nako bahaga akazi gakomeye abapolisi.

    Amamiliyoni y'abakunzi b'agasembuye mu Bwongereza biraye mu tubari baranywa barasinda bamwe bahita bajya kubyinira mu mihanda bizihiwe.


    Mu mujyi wa Birmingham bamwe mu basinzi bagiye baryama mu mihanda batereka ku ruhande amacupa y'inzoga.


    Ahitwa Soho mu mujyi wa London rwagati niho aba banywi bahuriye bahakorera ikirori kidasanzwe cyo kwishimira weekend ya mbere bavuye mu rugo bishimira icyo kunywa karahava mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.


    Si aho gusa kuko imijyi yose y'Ubwongereza yari yuzuyemo abakunzi b'agasembuye aho mu mujyi wa Manchester,bagaragaye bamanitse amaboko bari kubyina bikomeye.


    Kuwa 12 Mata nibwo utubari twafunguwe mu Bwongereza,abashoboye icupa bahita bajya kunywa ari nako baha akazi gakomeye abapolisi.


    Source : https://impanuro.rw/2021/04/17/nyuma-yo-kuva-muri-guma-mu-rugo-banyoye-agasembuye-karahava-baha-akazi-gakomeye-polisi-amafoto/

  • USA: yafatiye ibihano abategetsi ba Uganda bazira ibibi bakoze mu matora #rwanda #RwOT

    USA: yafatiye ibihano abategetsi ba Uganda bazira ibibi bakoze mu matora
    Reta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano byo kwimwa impushya (visas) zo kwinjira muri iki gihugu. Abategetsi ba Uganda bakaba bazira kugira uruhare muguhungabanya uburenganzira bwa muntu

    Ibi byatangajwe n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken nyuma y’ifatwa ry’abarwanashyaka batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda.

    Yanditse kuri Twitter ati: “Hariho ingaruka zo kwivanga muri demokarasi”.

    Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko abantu barenga 400 baburiwe irengero nyuma yo gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano mbere y’amatora yo mu kwa mbere yatsinzwe na Yoweli Museveni.

    Mu ntangiriro z’icyi cyumweru , abahanga ba ONU bakurikirana ibijanye n’uburenganzira bwa muntu zahamagariye abategetsi ba Uganda guhagarika kuburabuza abo bahanganye muri politike.

    Ku wa kane, reta ya Uganda yaremeye ko yahagaritse abantu barenga 1.000 bapfunzwe kubera impamvu z’amatora z’amatora.

    Ariko nta busonuro batanze kukumenya impamavu bafunzwe n’aho bafungiwe.

    Kuri bamwe, iri fatwa rikozwe ku butegetsi bwa Yoweri Museveni ryibutsa iryakorwa ku butegetsi bwa Idi Amin mu myaka yo mu 1970.

    Source : https://imirasire.com/?USA-yafatiye-ibihano-abategetsi-ba-Uganda-bazira-ibibi-bakoze-mu-matora

  • MU MAFOTO 50: Prince Philip, Umugabo w’Umwami… – #rwanda #RwOT

    Prince Philip yitabye Imana tariki 09 Mata 2021, afite imyaka 99. Itangazo ry'Ingoro y'Umwamikazi [Buckingham Palace] ryavuze ko Prince Philip 'yatabarutse mu mahoro muri iki gitondo i Windsor Castle.'

    Igikomangoma Philip yashakanye na Elizabeth II mu 1947, habura imyaka itanu ngo abe Umwamikazi.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021, nibwo habaye umuhango wo kumushyingura wabanjirijwe n'umuhango wo kumusabira ku Mana wabereye muri rusengero wa George Mweranda [St George's Chapel] muri Paruwasi ya Windsor.

    Reuters yanditse ko Dean Conner Umukuru wa Paruwasi ya Windsor yashimye Prince Harry 'Uburyo yabaniye neza Umwamikazi Elizabeth II' hamwe n'ibyo yakoreye Igihugu n'umuryango wa Commonwealth.

    Abari mu muhango wo gushyingura Prince Philip bari bambaye udupfukamunwa, ni mu gihe Umwamikazi Elizabeth II yari yicaye wenyine yambaye agapfukamunwa mu myenda yiganjemo ibara ry'umukara.

    Isanduku ya Prince Philip yari iherekejwe n'abana be barimo George Mweranda, Anne, Charles, Edward na Andrew.

    Umurambo we watwaye mu mudoka ya Land Rover Defender yikoreye. Iyi modoka yatangiye kuyikoraho ubwo yari agize imyaka 82 y'amavuko.

    Ibyahinduwe kuri iyi modoka ni igice cy'inyuma gifunguye aho isanduka ye yari irambitse, hamwe n'ibara ry'icyatsi kibisi cya Gisirikare.

    Prince Philip yashimiwe urukundo yeretse Umwamikazi w’u Bwongereza, ibyiza yakoreye Igihugu, Commonwealth, umuhate we n’ibindi

    Abasirikare barenga 730 nibo bitabiriye umuhango wo gushyingura Prince Philip. Ni mu gihe abantu 30 ari bo bemerewe kwinjira mu rusengero rwa George Mweranda ahabereye umuhango wo kumuvugira amasengesho yo kumusezeraho.

    Ahantu hatandukanye hagera ku icyenda mu gihugu humvikanye amasasu yarashwe Prince Philip asezerwaho bwa nyuma. Hanafashwe umunota umwe wo kumuzirikana mu gihugu hose.

    Hafashwe iminota itandatu kandi, nta ndenge ihaguruka cyangwa igwa ku kibuga cy'indege cya Londres Heathrow bazirikana ubuzima bwa Prince Philip. Imikino yose ikomeye muri iki gihugu, yimuriwe ikindi gihe kubera urupfu rwa Philip.

    Mbere y'uko umugabo we ashyingurwa, Umwamikazi Elizabeth II yasohoye ifoto yakunze kurusha izindi zose yifotoje ari kumwe na Prince Philip bamaranye imyaka 73.

    Iyi foto bayifotowe n'umukazana wabo Countess of Wessex mu 2003. Bifotoroje mu byatsi mu kibanza cy'aho abantu baruhukira ahitwa Aberdeenshire.

    Ku ifoto, Prince Philip arihengetse, yiseguye inkokora, ingofero yayishyize ku ivi.

    Umwamikazi Elizabeth II yicaye bisanzwe araseka ahanze ijisho uri kubafotora, cyo kimwe na Prince Philip.

    Prince Philip n'Umwamikazi Elizabeth II babyaranye abana bane, bafite abuzukuru umunani n'abuzukuruza 10.

    Philip yavutse tariki 10 Kamena 1921, avukira mu Bugiriki. Se, yari Igikomangoma Andrew w'Ubugiriki na Denmark, yari umuhungu muto w'Umwami George I wa Hellenes.

    Nyina, Igikomangoma Alice, yari umukobwa wa Louis Mountbatten n’umwuzukuruza w’Umwamikazi Victoria.



    Prince Philip yashyinguye kuri uyu wa Gatandatu mu ngoro iri ahitwa Windsor

    Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II yari wenyine mu muhango wo gushyingura umugabo we witabye Imana ku myaka 99

    Abanyamuryango b'ubwami bw'u Bwongereza bitabiriye umuhango wo guherekeza Prince Philip, Umugabo wa Queen Elizabeth

    Archbishop wa Canterbury, Justin Welby, Queen Elizabeth II n'Igikomangoma cy'u Bwongereza, Andrew

    Prince Harry, Prince Andrew, Prince William n'abandi

    Ubwo Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II yageraga ahabereye umuhango wo guherekeza umugabo we witabye Imana tariki 09 Mata 2021Umurambo wa Prince Philip werekezwa mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu George mu ngoro ya Windsor

    Prince Charles, Princess Anne n'abandi banyamuryango b'u Bwongereza

    Umurambo wa Prince Philip watwawe mu mudoka ya Land Rover yikoreyeIndabo zazanwe n'abantu batandukanye mu guhereza Prince Philip, umugabo wa Queen Elizabeth
    Umwamikazi w'u Bwongereza yagaragaje ifoto yakunze cyane ari kumwe na Prince Philip




    Ibirango bya Prince Philip byashyizwe mu rusengero rwa George Mweranda ahabereye umuhango wo kumusezeraho

    Imodoka ya Land Rover Defender yatwaye umurambo wa Prince Philip

    Prince Philip yasezewe n’umubare munini

    Abantu batandukanye bashenguwe n’urupfu rwa Prince Philip

    AMAFOTO: Reuters/Daily Mail/BBC/Al Jazeera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104855/mu-mafoto-50-prince-philip-umugabo-wumwamikazi-wu-bwongereza-elizabeth-ii-yashyinguwe-104855.html

  • Yavuze Yes! Umukobwa yatunguwe no kubona inde… – #rwanda #RwOT


    Hunn yatunguye Miller mu buryo butangaje bwatumye iyi nkuru isakara hirya no hino ku Isi

    Iyi nkumi itazibagirwa ibyayibayeho byakwirakwiye isi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga yitwa Brittany Miller, naho umukunzi we akaba yitwa William Hunn. Nk’uko bigaragara mu mashusho n'amafoto yakwirakwiye hirya no hino ku Isi, Ikinyamakuru kitwa People Magazine cyanditse ko Hunn yatunguye Miller ahagaze imbere y'indege yo mu bwoko bwa Helicopter maze agatera ivi akamusaba kuzamubera umufasha akamuha impeta ishanu zikwiye ikiganza zikoze muri Diyama ziri ziri kugifashi cyazo uko zakabaye.


    Iyi nkuru yabaye kimomo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021 ubwo yacaga kuri televiziyo yitwa CBS mu kiganiro cyitwa CBS This Morning cya Gayle King. Ni inkuru uyu munyamakuru yaganiyeho na mugenzi we bavuga ukuntu uyu musore yatunguranye agaha umukunzi we impeta ishanu za Diyama. Umunyamakuru yagize ati 'Umukunzi we ntiyamuhaye imwe, ebyiri, ashatu, enye, ahubwo yamuhaye eshanu maze amusaba guhitamo'.


    Indege bayigushijehejuru y’inyubako igitaraganya batageze iyo bajyaga

    Uyu musore watunguye mu buryo budasanzwe umukunzi we yanyuze kuri Instagram ye maze avuga ko byamushimishije kuba iyi nkuru yabo yageze kure ndetse akanyura no kuri televiziyo mu makuru. Yagize ati 'Ubufasha twabonye icyumweru gishize twarabwishimye ndetse no kubona @gayleking yarabivuze mu makuru ya CBS byari ‘umuriro’. Yakomeje avuga ko akomeje urugendo n'umukunzi we afata nk'inshuti ye ikomeye.

    Yakomeke agira ati 'Ni ukuri biratangaje kubona inkuru yacu yarakwirakwijwe n'abantu benshi'. Miller watunguwe agakorerwa ibirori buri mukobwa yakwifuza, yavuze ko nta kintu yari abiziho kuko ngo bari bagiye mu gikorwa cyo gusogongera inzoga yo mu bwoko bwa wine [wine tasting].


    ibi birori byabaye agashya uyu mukobwa atazibagirwa

    Umuntu yavuga ko bari bagiye mu birori gusangira Wine bifashishije indege ariko ngo yaje gutungurwa n'ukuntu yaguye igitaraganya hejuru y'inyubako mu buryo atazi maze basohoka mu ndege umusore agatera ivi akamuha impeta 5 za diyama akamusaba kuzamubera umufasha.


    Impeta yamuhaye zikoze muri Diama

    Iyi nkumi yavuze yego [wamwemereye kuzamubera umugore], hari aho yagize ati 'Nagize amarangamutima menshi'. Akomeza avuga ko ari ibintu atazibagirwa mu buzima.

    SRC: torontosun.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104851/yavuze-yes-umukobwa-yatunguwe-no-kubona-indege-imanutse-igitaraganya-akibaza-ibibaye-umuku-104851.html

  • Abantu 54 banduye Covid-19 mu Rwanda hakira abandi 67 #rwanda #RwOT

    Nta muntu n'umwe wigeze uhitanwa n'iki cyorezo kuri uyu munsi, byatumye umubare w'abamaze gupfa ukomeza kuba 322.Abakize kuri uyu munsi ni 67 bituma umubare w'abakize ugera kuri uba 22,082.

    Umubare w'abantu bishwe n'icyorezo cya Covid-19 ku Isi umaze kurenga miliyoni eshatu, mu gihe cy'amezi 15 iki cyorezo kimaze kiyogoza abatuye Isi dore ko cyamenyekanye bwa mbere ahagana mu Ukuboza mu 2019, i Wuhan mu Bushinwa.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu kimaze gupfusha abantu benshi ku Isi, barenga ibihumbi 579, kigakurikirwa na Brésil iza ku mwanya wa kabiri n'abantu barenga ibihumbi 369, naho Mexique ikaza ku mwanya wa gatatu n'abantu barenga ibihumbi 211 bamaze gupfusha. U Buhinde buri ku mwanya wa Kane, kuko bumaze gupfusha abantu barenga ibihumbi 175.

    U Burusiya, u Bufaransa, u Bwongereza, Turikiya n'u Butaliyani ni byo bihugu bimaze gupfusha abantu barenga ibihumbi 100 ku Isi.

    Afurika y'Epfo iza ku mwanya wa mbere mu bihugu bimaze gupfusha abantu benshi muri Afurika, aho imaze gupfusha abantu barenga ibihumbi 53.

    Muri rusange Afurika imaze gupfusha abarenga ibihumbi 117 mu gihe u Burayi bumaze gupfusha abarenga miliyoni y'abantu.

    Mu barenga miliyoni 140 bamaze kwandura Covid-19, Amerika ifitemo miliyoni 32, igakurikirwa n'u Buhinde bufite miliyoni 14, Brésil ikagira 13 naho u Bufaransa bukagira abantu miliyoni eshanu.

    U Burusiya, u Bwongereza na Turikiya biri mu bihugu bimaze kugira abantu barenga miliyoni enye barwaye Covid-19 mu gihe ibihugu 24 bimaze kugira nibura abantu barenga miliyoni bamaze kwandura icyo cyorezo.

    Muri iyi minsi kandi, imibare y'ubwiyongere bw'abandura Covid-19 n'abahitanwa nayo ikomeje kwiyongera, n'ubwo ibihugu hafi ya byose byamaze gutangira gahunda yo gukingira abatuye Isi.

    Ibi ngo biri guterwa n'ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y'Epfo n'u Bwongereza, bufite ubushobozi bwo kwandura no kwica vuba ndetse ubushakashatsi bukaba bukomeje mu kureba niba budafite ubushobozi bwo kurwanya inkingo ziri gutangwa hirya no hino ku Isi.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yaburiye Isi ko ntaho icyorezo kirajya, asaba ko ibihugu byasangira inkingo mu rwego rwo kurandura iki cyorezo vuba.

    Kugeza ubu inkingo miliyoni zirenga 840 zimaze gutangwa, mu gihe abantu miliyoni 190 bamaze guhabwa inkingo ebyiri bakeneye kugira ngo bagire ubudahangarwa bwo kwirinda iki cyorezo.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-54-banduye-covid-19-mu-rwanda-hakira-abandi-67