Category: Uncategorized

  • Nyuma y’umwaka urenga Sekamana Maxime yagarutse muri Rayon Sports(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umwaka urenga atari mu kazi bitewe no kutishyurwa amafaranga iyi kipe yamusigayemo imugura ava muri APR FC muri 2019, Sekamana yagarutse muri Rayon Sports atangira imyitozo yitegura shampiyona izatangira mu kwezi gutaha.

    Sekamana Maxime yaherukaga muri Rayon Sports muri Werurwe 2020 ubwo shampiyona umwaka w’imikino 2019-2020 yasubikwaga kubera Coronavirus, ubwo imikino yasubukurwaga mu Kwakira 2020 ntiyigeze aza mu bandi.

    Uyu mukinnyi akaba yageze mu Nzove aho ikipe irimo ikorera umwiherero n’imyitozo yitegura shampiyona izatangira ku wa 1 Gicurasi.

    Uyu musore wari wavuze ko atazagaruka atumvikanye n’ubuyobozi, ntabwo yigeze atangaza icyo bumvikanye, ni mu gihe amakuru ISIMBI ifite ari uko abakinnyi babwiwe ko bazajya gutangira shampiyona abo ikipe ifitiye amafaranga barayabonye.

    Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI.RW muri Gashyantare 2021, Maxime yavuze ko shampiyona nisubukura ari bwo azamenya niba azagaruka muri Rayon Sports cyangwa bazatandukana.

    Ati'Ntabwo ikibazo kirakemuka. Kugeza ubu ntabwo ndavugana n’ubuyobozi. Nsigaje umwaka umwe w’amasezerano, ngomba kuvugana nabo nkamenya niba bazandekura cyangwa niba bazakemura ikibazo nkaba nayikinira.'

    Yakomeje avuga ko iki kibazo ari cyo cyatumye atajya mu mwiherero n’ubwo yari yifitye n’ibindi bibazo bwite.

    Ati'Niyo mpamvu rwose ntagiye mu mwiherero, gusa byahuriranye n’ubundi nifitiye n’utundi tubazo twanjye ku ruhande.'

    Sekamana Maxime arishyuza Rayon Sports amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 4 zasigaye ubwo yagurwaga muri mpeshyi ya 2019.

    Tariki ya 28 Kanama 2020 Sekamana Maxime yasinyanye amasezerano na Munyakazi Sadate wari perezida w’iyi kipe, yemeza ko yakiriye miliyoni 3 ku mwenda iyi kipe yari imufitiye n’aho miliyoni 1 isigaye akazayibona bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2021.

    Maxime nyuma yo gusinya aya masezerano yasanze sheki yahawe itazigamiye ahita atesha agaciro amasezerano bagiranye, byatumye atitabira umwiherero w’iyi kipe witegura shampiyona ya 2020-2021, watangiye ku wa 1 Ugushyingo 2020.

    Uyu mukinnyi yanze kujya mu bandi kugeza shampiyona itangiye tariki ya 4 Ukuboza 2020 nabwo ntabwo yigeze ayikina.

    Sekamana Maxime yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019, ayisinyira amasezerano y’imyaka 2 ubu mu mwaka we wa nyuma.

    Bagenzi be bamwakiriye aranababyinira

    Nyuma y’igihe kinini yatangiye imyitozo

    Maxime yatangiye gukora imyitozo

    Afite inyota yo gufasha ikipe ye muri shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-umwaka-urenga-sekamana-maxime-yagarutse-muri-rayon-sports-amafoto

  • U Rwanda rugiye gushyikiriza u Bufaransa raporo yarwo ku ruhare bwagize muri Jenoside –

    Yabitangarije RBA kuri uyu wa 19 Mata 2021 nyuma y’amasaha make hasohowe Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyo Raporo yakozwe kuva mu 2017 yagaragaje ko “u Bufaransa bwari buzi umugambi w’itegurwa rya Jenoside guhera mu 1990”.

    Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda n’u Bufaransa byagiranye umubano w’igihe kirekire ndetse no mu gihe rwanyuraga mu mateka mabi rwari rufitanye nabwo umubano, ibyatumye bunakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuva Jenoside yahagarikwa icyo gihugu cyakomeje gushinjwa urwo ruhare ariko kikaruhakana, mu bihe bitandukanye abayobozi bacyo bakabyitarurira kure.

    Mu 2019, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yashyizeho itsinda ry’abahanga mu mateka ngo bacukumbure inyandiko z’umubano w’ibihugu byombi hagati ya 1990 na 1994 bagaragaze ukuri; maze muri raporo bamushyigikirije ku wa 26 Weurwe 2021 berekana ko bwagize “uruhare rukomeye kandi rutagereranywa” mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

    Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ibyavuye muri iyo raporo yabyishimiye kuko hari ukundi kuri kwagaragajwe kandi kukemezwa mu bushakashatsi bushyigikiwe na Perezida Macron.

    Ku wa Mata 2021, Prof Vincent Duclert wari uyoboye itsinda ry’abo bashakashatsi yageze i Kigali, ashyikiriza iyo raporo Perezida Paul Kagame.

    Minisitiri Busingye yatangaje ko raporo nshya y’u Rwanda nayo izohererezwa Leta y’u Bufaransa, ikayisoma ikagira icyo iyivugaho.

    Yagize ati “Iyi ni raporo y’Abanyarwanda ndetse yakiriwe n’Inama y’Abaminisitiri uyu munsi. Mu minsi iri imbere izashyikirizwa Leta y’u Bufaransa mu buryo bukwiye. Birumvikana ko izayisoma ikagira icyo iyivugaho, kandi biranumvikana ko na Leta y’u Rwanda izategereza ko isomwa u Bufaransa bukagira icyo buyisubizaho.”

    Yakomeje avuga ko iyo raporo ari “amateka akomeye yagezweho” agiye gushimangira ibyavuzwe ku Bufaransa kuva kera, ndetse ko ibyayivuyemo n’ibyagaragajwe mu yitiriwe “Duclert” byuzuzanya.

    Ku rundi ruhande, Busingye yavuze ko Raporo y’u Rwanda yakozwe hagamijwe gushakisha amateka y’ibyabaye kandi bikaba bigaragaye, igisigaye akaba ari uko ibihugu byombi byatera indi ntambwe.

    U Bufaransa bwishimiye isohorwa rya Raporo y’u Rwanda

    Ku munsi u Rwanda rwasohoyeho raporo yarwo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’u Burayi, Jean Yves Le Drian, yavuze ko iyo ari ntambwe nshya itewe kandi igiye kugira icyo yongera mu mubano w’ibihugu byombi.

    Mu itangazo yageneye abanyamakuru, Le Drian yagize ati “Kuri iri murikwa rya Raporo yasabwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, u Bufaransa bwishimiye intambwe nshya itewe iganisha ku kurushaho gufatanya kumva amateka; ndetse bwifatanyije n’icyifuzo cyagaragajwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu kubaka igice gishya cy’umubano hagati y’ibihugu byombi.”

    Nubwo Minisitiri Busingye yavuze ko iyo raporo izashyikirizwa Guverinoma y’u Bufaransa, ntiyahamije itariki bizakorerwaho.

    U Bufaransa buri ku isonga mu bihugu bishyirwa mu majwi kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Rafiki yakoranye indirimbo na Drew Seeley ufi… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru twasoje, umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime Drew Seeley yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n'abantu barenga ibihumbi 150, ateguza abanya-Kigali n'abandi indirimbo yakoranye na Rafiki yise 'umuvandimwe'.

    Uyu muhanzi w'umubyinnyi yavuze ko iyi ndirimbo izasohoka tariki 01 Gicurasi 2021. Asaba ubishaka kumukurikira [Follow] ku rubuga rwa Spotify kugira ngo azabe mu ba mbere bazumva iyi ndirimbo no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki.

    Iyi ndirimbo Rafiki na Drew Seeeley bayise 'Take Back Love'. Rafiki wazanye injyana ya Coga Style yabwiye INYARWANDA ko basoje gufata amajwi y'iyi ndirimbo, igisigaye ari uko isohoka tariki 01 Gicurasi 2021.

    Uyu muhanzi yavuze ko atari indirimbo imwe yakoranye na Drew Seeley, kuko hari n'indi bazasohora mu munsi iri imbere. Rafiki yahuye na Drew ubwo yazaga mu Rwanda ari kumwe n'abandi bo muri Amerika baje mu bikorwa byo gufasha.

    Rafiki ati 'Twahuriye inaha ari kumwe n'abandi basitari b'Abanyamerika bari baje mu bikorwa byo gufasha. Nari mfitemo akazi ko kubatembereza, kubera ibyiza by'u Rwanda, tunakorana no muri ibyo bikorwa byo gufasha.'

    Yakomeje agira ati 'Rero duhuriye no mu muryango ufasha abana witwa Kid Play International. Twakomeje rero kugenda tuvugana…Nyuma yahoo tuzavugana ko tugomba gukorana (indirimbo). Iya mbere yararangiye, bamaze kuyishyira kuri Spotify izasohoka tariki 01 Gicurasi 2021.'

    Rafiki yavuze ko indirimbo ebyiri azakorana na Drew Seeley zizashyirwa kuri shene. Akavuga ko biri mu rwego rwo kwagurira umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

    Drew Seeley ni umuhanzi w'umunya-Canada w'Umunyamerika, umuririmbyi, umukinnyi wa filime n'umubyinnyi. Yakoreye indirimbo nshyi kompanyi ya Walt Disney.

    Yatangiye kubyina kuva akiri muto ahitwa Ontario kugeza yimukiye Florida. Yabonye izuba tariki 30 Mata 1982, afite abavandimwe barimo Katie Seeley.

    Mu 2013 yarushinze na Amy Paffrath. Azwi mu ndirimbo zirimo nka 'New Classic' yakoranye na Serena Gomez mu 2009, 'Into Fire', 'Beautiful' n'izindi.

    Rafiki yateguje abafana be n'abandi indirimbo yakoranye n'Umunyamerika Drew SeeleyUmuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime Drew Seeley yatangaje ko yishimiye gukorana indirimbo 'Take Back Love n'umuvandimwe [Rafiki]

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NEW CLASSIC’ DREW SEELEY YAKORANYE NA SERENA GOMEZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104902/rafiki-yakoranye-indirimbo-na-drew-seeley-ufitanye-indirimbo-na-selena-gomez-104902.html

  • Isigaranye abahanzi 2 barimo Calvin Mbanda um… – #rwanda #RwOT

    Buri wese agira intangiriro iherekezwa n'inzozi aba abumbatiye. Iyo yesheje umuhigo izo nzozi akazigeraho mu gihe runaka yivuga nk'utahukanye umuhigo ndetse akongera kwiha intego mu myaka runaka yifuza kugeraho rimwe na rimwe ntizigende nk’uko abyifuza bitewe n’uko bamwe mu bo bari gufatanya gucumbagirana basize bakavunnye.

    The Mane ni inzu ifasha abahanzi yatangiye ku itariki  20 Mata 2017, imyaka itanu irabura umunsi umwe ngo yuzure iyi nzu ya The Mane Music Label ibayeho. Iyi nzu yanyuzemo abahanzi barimo Safi Madiba ndetse n'umuraperi Jay Polly nabo baje kuyivamo

    Tariki ya 17 Ukuboza 2019, ubwo umuhanzi Safi Madiba yasezeraga muri The Mane nyuma y'aho tariki ya 31 Ukuboza 2019 Jay Polly na we yahise atangaza ko yamaze gutandukana na The Mane Music Label, banavamo batumvikana na gato kugeza igihe Badram yahamagaje itangazamakuru avuga amabanga yabo bahanzi yose atari azwi.

    Badram yakoze uko ashoboye yinjiza muri The Mane abahanzi b'amazina azwi cyane nka Safi Madiba, Jay Polly, Queen Cha ndetse n’abajyanama bazwi barimo Denis Rwema batandukanye kubera kutumvikana na Aristide Gahonzire kuri ubu utakibarizwa muri The Mane.

    Badram yahoze ashaka iterambere ry’umuziki nyarwanda by’umwihariko yagiye ategura ibitaramo bitandukanye yaba ibyamuhiriye n’ibitaramuhiriye, abahanzi be abashakira ibiraka bitandukanye kugeza ubwo izina The Mane mu muziki w’u Rwanda ari ikintu gikomeye cyane uyumva ugahita wumva n’abahanzi barimo.

    Haribazwa ku hazaza ha The Mane – ni nyuma y’aho umuhanzikazi Queen Cha yasezeye muri iyi nzu isanzwe ifasha abahanzi ndetse akajyana n’umujyana we Aristide. Umuhanzikazi Queen Cha wari umaze umwaka nta ndirimbo asohoye muri The Mane asizemo Calvin Mbanda nawe umaze amezi ane nta ndirimbo asohora ndetse na Marina uheruka indirimbo mu mezi abiri ashize. 

    Ni mu gihe kandi Badram nyiri iyi Label The Mane we yibereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ku bufatanye na Judy bateguye igitaramo cyitwa 'Summer Party' kizaba ku itariki 30 Gicurasi 2021 ahitwa Salem Ave Dayton muri Ohio muri Amerika. 

    The Mane kugira ngo igumane ikuzo izwiho mu gihe gishize igifite abahanzi b’amazina aremereye, birayisaba ko isinyisha abandi bahanzi bakomeye, mu gihe bitakorwa yaba ibaye insina ngufi mu ma Label yo muri Muzika nyarwanda. Kugeza ubu nta cyo Badrama aratangaza.

     Aristide Gahonzire (ubanza) na Queen Cha ukurikira basezeye muri The Mane

     Calvin mbanda usigaye muri The Mane amaze amezi ane adasohora indirimbo

      Marina usigaye muri The Mane aheruka gusohora indirimbo mu mezi abiri ashize

      The Mane ifatanyije na Judy bari gutegura igitaramo kizabera muri Amerika

      BadRama kuri ubu ari kubarizwa muri Amerika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104898/isigaranye-abahanzi-2-barimo-calvin-mbanda-umaze-amezi-nta-ndirimbo-ahazaza-ha-the-mane-ya-104898.html

  • Umuratwa Anitha Miss Supranational yavuze ama… – #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021, aho baganirijwe byimbitse uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa n'uko yagaharitswe n'Ingabo zari iza RPA.

    Umuratwa Kate Anitha wambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021, yabwiye INYARWANDA ko gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside byari muri gahunda yatangiye yo kumenya u Rwanda birushijeho kugira ngo azabashe kurusobanura neza muri Miss Supranational izabera muri Poland.

    Uyu mukobwa yavuze ko biri no muri gahunda yo kumenya byimbitse amateka y'u Rwanda, kuko inshuro imwe cyangwa ebyiri zidahagije ngo umuntu abe amenye u Rwanda.

    Umuratwa Anitha yavuze ko yabonye kandi asobanuriwa uburyo Umuryango w'Abibumbye (UN) watereranye Abatutsi bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bagahitamo guhungisha bagenzi babo bari mu Rwanda mu 1994.

    Uyu mukobwa avuga ko nubwo Jenoside yakozwe n'Abanyarwanda, igishimije ari uko yahagaritswe 'n'Abanyarwanda ntawundi muntu n'uyu n’umwe ubafashije.'

    Avuga ko Abanyarwanda bazi kandi bazirikana aho bavuye n'aho bajya. Bityo ko na kintu na kimwe cyabitambika mu gukorera hamwe no kwiteza imbere. Ati 'Twanyuze mu mateka ateye agahinda ariko twarashibutse duhuza imbaraga. Iri niryo somo rikomeye kurusha ayandi nizemo.'

    Umuratwa yavuze kandi ko mu gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, yeretswe uburyo Abasirikare bari muri Batayo 600 barwanye urugamba mu minsi ine batarabona ubufasha, ariko babasha gutsinda.

    Yavuze ko aba basirikare barwanaga ari nako barokora abantu. Ati 'Babikoraga banarengera ubuzima bwabo. Ndabashimira cyane. Ni ubutwari budasanzwe bagize.'

    Yashimye Inkotanyi zabohoye u Rwanda n'Abanyarwanda, zigatanga icyerekezo cyizima. Avuga ko u Rwanda rufite amateka akomeye, umuntu atakwiga umunsi umwe.

    Umuratwa yaherukaga gusura Akarere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba ari kumwe n'abo bari bahatanye muri Miss Supranational Rwanda 2021.

    Ni ingendo-shuri ari gukora mu gihe ari kwitegura kujya muri Poland guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational izaba tariki 20-22 Kanama 2021.

    Umuratwa wabaye Miss Supranational Rwanda 2021 na bagenzi be bakoreye urugendo-shuri ku Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

    Umuratwa yavuze ko we na bagenzi be baganirijwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’Ingabo zari iza RPA

    Buri mukobwa witabiriye Miss Supranational Rwanda 2021 yagiye ahafatira ifoto y’urwibutso

    Miss Umuratwa yatangiye ingendo-shuri kugira ngo azabashe gusobanura u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Poland
    Abakobwa bitabiriye Miss Supranational Rwanda 2021 basuye Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside tariki 17 Mata 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104892/umuratwa-anitha-miss-supranational-yavuze-amasomo-yasigiwe-no-gusura-ingoro-ndangamateka-y-104892.html

  • Umuramyi Sam Muvunyi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Vugana nanjye’ isengesho buri wese akwiriye gusenga-VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Sam Muvunyi, uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Yesu ni byose, Vugana nanjye, Nzamamaza wowe, Sinabaho ntagufite n’izindi, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye y’isengesho yitwa ‘Vugana nanjye’.

    Sam Muvunyi uri mu bahanzi barambye mu muziki wo gusingiza Imana, yatangarije InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru ko iyi ndirimbo ye ‘Vugana nanjye’ ari isengesho buri muntu wese akwiriye gusenga. Mu magambo ye yagize ati “Ni indirimbo y’isengesho buri muntu wese akwiye gusenga kuko hari igihe usanga abantu bakorera Imana mu kavuyo.

    Ati “Rero dusenze Imana ikatubwira icyo itwifuzaho mu muhamagaro ni bwo buri muntu yakorera Imana neza”. Yakomeje agira ati “Muri ibi bihe rero bisa nk’aho bitoroshye ndetse no mu mibereho birakwiye ko tuvugana n’Imana tukamenya icyo itwifuzaho. Nifuza ko iri ryaba isengesho nasengana n’abantu bose bumva ururimi rw’ikinyarwanda aho baba bari hose”.

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umuramyi-Sam-Muvunyi-yashyize-hanze-amashusho-y-indirimbo-Vugana-nanjye.html

  • Jose Mourinho yirukanwe muri Tottenham nyuma… – #rwanda #RwOT

    Mourinho w'imyaka 58 y'amavuko, yageze muri Tottenham mu Ugushyingo 2019 asimbuye umunya-Argentine Mauricio Pochettino, afasha iyi kipe yo mu mujyi wa London gusoza ku mwanya wa gatandatu muri Premier League umwaka ushize.

    Kuva Mourinho yagera muri Tottenham, ntabwo iyi kipe yigeze igaragaza kuzamura urwego, ahubwo yasubiye hasi ugereranyije n'uko Pochettino yayisize.

    Magingo aya Tottenham iri ku mwanya wa karindwi muri shampiyona, ndetse ikaba yarasezerewe muri Europa League muri Werurwe.

    Mu mikino itatu ya shampiyona iyi kipe iheruka gukina, yasaruyemo amanota abiri gusa ku manota icyenda basabwaga kubona, ibintu bitashimishije abakunzi ba Tottenham.

    Ubuyobozi bw'iyi kipe, buyobowe na Daniel Levy bwafashe umwanzuro wo kwirukana Mourinho nyuma y'amezi 17 gusa ahawe akazi ko gutoza iyi kipe yari yasinyiye amasezerano yo kugeza mu mwaka w'imikino wa 2022/2023.

    Jose Mourinho umaze gutwara ibikombe 25 bikomeye ku Isi yageze muri Tottenham mu 2019 asimbuye  Mauricio Pochettino wari uyimazemo imyaka irenga 5. Mourinho yatoje amakipe akomeye ku Isi, arimo FC Porto, Inter Milan, Chelsea, Real Madrid na Manchester United yo mu Bwongereza.

    Mourinho yirukanwe muri Tottenham kubera umusaruro mubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104889/jose-mourinho-yirukanwe-muri-tottenham-nyuma-yamezi-17-104889.html

  • Ryaba ari ryo herezo ryayo? Queen Cha wari um… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Queen Cha yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mata 2021, yavuze ko yashesheje amasezerano nyuma y'imyaka itatu yari ishize ari muri ari The Mane. Uyu muhanzikazi yashimye uruhare The Mane yagize ku muziki we mu gihe yari amaze, avuga ko ari umusaruro ufatika kandi ugaragarira buri wese.

    Queen Cha yavuze ko ari umuhamya mwiza w'ukuntu The Mane ikorera ku ntego. Avuga ko bitewe n'impamvu zitandukanye 'Mpagaritse amasezerano nari mfitanye na The Mane kuva kuri uyu wa 19 Mata 2021.' Yifurije The Mane kuzahirwa mu minsi iri imbere.

    Uyu muhanzikazi asezeye muri iyi Label nyuma y'uko yari amaze umwaka nta ndirimbo asohora. Mu mezi arindwi ashize, yaririmbye mu ndirimbo 'Ikanisa' yahuriyemo na Marina na Calvin Mbanda, 'Do Me' yakoranye na Marina imaze amezi icumi, indirimbo ye bwite iheruka yayise 'Romantic' imaze umwaka.

    Uyu muhanzikazi yinjiye muri The Mane mu mwaka wa 2018, asanzemo Safi Madiba na Marina. Abaye umuhanzi wa Gatatu usohotse muri The Mane mu myaka itatu ishize nyuma ya Safi Madiba na Jay Polly. The Mane isigayemo Marina wasinye imyaka 10 na Calvin Mbanda.

    Kuri uyu munsi wa none The Mane ni imwe mu ma Label yari ari mu Rwanda yatangaga icyizere cy’ahazaza w'umuziki nyarwanda, gusa kugeza ubu iyi Label isigayemo abahanzi babiri ari bo Marina uheruka gushyira hanzi indirimbo mu mezi abiri ashize ndetse Mbanda umaze amezi agera kuri 4 nta gikorwa.

    Ese iri ryaba ari ryo herezo rya The Mane? Kuri iyi ngingo nta wabyemeza cyangwa ngo abihakane mu gihe nyiri ubwite Umushoramali Badrama uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ataragira icyo atangaza kandi nabwo mu bikorwa ngo abe yazanamo abandi bahanzi! The Mane yatangiye ifite abahanzi bakomeye barimo Jay Polly na Safi Madiba gusa bayiteye umugongo rugikubita none na Aristide wari umujyanama w'iki kigo yasezeye ndetse akurikirwa n'umuhanzikazi Queen Cha.

    Queen Cha yatangaje ko yavuye The Mane

    Queen Cha yashimye The Mane uruhare yagize ku muziki we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104887/ryaba-ari-ryo-herezo-ryayo-queen-cha-wari-umaze-umwaka-nta-ndirimbo-nimwe-asohora-yasezeye-104887.html

  • Abari batsindiye amatike yo kujya kureba umuk… – #rwanda #RwOT

    Taliki 18 Ukuboza 2018 ni bwo ikipe ikomeye yo mu Bwongereza 'Arsenal FC' ibinyujije ku rubuga rwayo rwa internet, yatangaje ko yagiranye amasezerano y'imikoranire n'uruganda rwa SKOL Brewery Ltd.

    Nyuma yaho gato, muri Mutarama 2019, mu kiganiro uruganda rwa SKOL rwagiranye n'abanyamakuru habayeho gusobanura ibyerekeranye n'amasezerano y'imikoranire hagati yarwo n'ikipe ya Arsenal FC.

    Mu byasobanuwe icyo gihe harimo uburyo abakunzi b'ibinyobwa bya SKOL bazajya babona amahirwe yo kujya kureba imikino ya Arsenal binyuze muri tombora zari bujye zitegurwa na SKOL.

    Nyuma haje gutangira ibikorwa bihuza SKOL n'abafana ba Arsenal aho uru ruganda rwateguraga ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana imikino ya Arsenal.

    Ku ikubitiro hateguwe igikorwa bise 'SKOL-ARSENAL Coaching Clinic' aho abatoza ba Arsenal baje guhura abakinnyi bavuye mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports, Mukura VS, AS Kigali, Police FC ndetse na Rayon Sports ari nayo yari yakiriye iki gikorwa.

    Mu muhango wo gusoza icyo gikorwa nibwo habayeho tombola yatanze amahirwe ku bafana ba Arsenal yo gutsindira itike yo kujya kureba umukino wayo mu mwaka w'imikino wa 2019/2020.

             

    Abanyamahirwe babiri batsindiye ayo matike icyo gihe ni Ndayambaje Jean Marie Vianney na Bikorimana Jean Claude usanzwe uzwi ku izina rya Wanyanza.

    Nyuma yaho SKOL yateguye ikindi gikorwa cyo kwerekana umukino wa nyuma wa Europa League wahuje Arsenal na Chelsea FC.

    Iki gikorwa cyabaye ku wa 29 Gicurasi 2019, cyabereye KCEV ahahoze hitwa Camp Kigali cyitabirwa n'abafana benshi ndetse n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, ari kumwe n'uwahoze ari Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda, Soraya Hakuziyaremye.

    Muri iki gikorwa ni bwo habonetse undi munyamahirwe wa gatatu witwa Dukuze Joel wari wiyongereye kuri babiri twavuze hejuru batsindiye amatike yo kujya kureba umukino wa Arsenal kuri stade yayo Emirates Stadium mu Bwongereza.

    Mu gihe abagomba kujya kureba umukino wa Arsenal FC bagombaga kugenda muri Gicurasi mu 2020, byahuriranye n'icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi yose, cyatumye ingendo zerekeza mu mahanga zihagarikwa ndetse n'imikino itangira gukinwa nta bafana bari muri stade kugeza n'uyu munsi.

    Ibi byatumye abari baratsindiye amatike binyuze muri tombora zateguwe na SKOL, basaba uru ruganda ko rwabashumbusha amatike yabo kuko nta cyizere babonaga ko bashobora kugenda.

    Bikorimana Jean Claude 'Wanyanza' yavuze ko bari biteguye kujya mu Bwongereza, ariko nyuma y'uko bidakunze kubera COVID-19, basabye SKOL kubashumbusha ikabaha amafaranga mu mwanya w'amatike batsindiye.

    Ati 'Twari twarashatse ibyangobwa byose twiteguye kugenda ariko Coronavirus yafunze ahantu hose ku Isi, twabaza SKOL uko bimeze bakatubwira ngo dutegereze ibintu bibanze bisubizwe ku murongo, ariko namwe nk'uko mwabibonye ibi bintu bya Coronavirus bishobora kutazarangira vuba, njyewe na bagenzi banjye twabonye tutakwihangana kuko tutazi igihe bizarangirira, ni uko twegera SKOL bitewe n'uburyo imibereho muri ibi bihe yakomeye tubasaba ko badufasha bakadushumbusha itike zacu, tukarebako havamo ikintu cyadufasha mu mibereho hano iwacu.'

    Yakomeje avuga ko hari imiryango batunze kandi hari amafaranga bari batanze mu gushaka ibyangombwa byari kubajyana mu Bwongereza bityo bishimiye ko SKOL yumvise ubusabe bwabo.

    Ati 'Dufite imiryango kandi twari twarashatse ibyangobwa by'ingendo twishyuye amafaranga, nabyo biri mu byatumye imibereho mu muryango bihinduka, SKOL yaratwumvishe yemera icyifuzo cyacu none uno munsi turabashimira cyane kandi dushimira na Arsenal dukunda cyane kuba barumvishe icyifuzo cyacu none ubu badushumbushije amafaranga agiye kudufasha akanafasha imiryango yacu, ubu ibintu bimeze neza cyane.'

    Mu muhango wabereye kuri Stade y'imyitozo ya Rayon Sports mu Nzove muri uku kwezi kwa Mata 2021, aba bari batsindiye aya matike muri tombora bashyikirijwe amafaranga ndetse n'ibikoresho birimo ibirango bya SKOL na Arsenal, mu byishimo byinshi cyane bari kunywa ikinyobwa cya SKOL Malt.

    Ubusanzwe, mbere y'uko SKOL igirana amasezerano y'imikoranire na Arsenal FC, yari isanzwe ifitanye amasezerano na Rayon Sports FC. Aya masezerano yavuguruwe taliki ya 25 Werurwe 2021 akurwa kuri miliyoni 66 Frw, agera ku zirenga miliyoni 200 Frw ku mwaka.


    Abari batsindiye kujya mu Bwongereza mureba umukino wa Arsenal bongeye kunezerwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104904/abari-batsindiye-amatike-yo-kujya-kureba-umukino-wa-arsenal-muri-poromosiyo-za-skol-bongey-104904.html