Mu 2017, Guverinoma yâu Rwanda yagiranye amasezerano na Sosiyete yâabanyamategeko (Levy, Firestone, Muse) ikorera i Washington DC yo kuyikorera ubushakashatsi ku ruhare rwâu Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe cyâimyaka ine, iyo Sosiyete yasesenguye ibimenyetso bitandukanye birimo raporo zakozwe na za Leta, izâImiryango Mpuzamahanga, izâImiryango itari iya Leta, izâabashakashatsi, inyandiko zakozwe nâabari bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda nâizâibihugu bitandukanye, za filime zakozwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, itangazamakuru nâinyandiko bwite zâabantu ku giti cyabo bari mu nzego zâimirimo ikomeye mu bihugu byâamahanga no mu Miryango Mpuzamahanga hagati ya 1990-1994 na nyuma yâiyo myaka.
Abashakashatsi ba Cabinet Levy, Firestone, Muse bumvise abatangabuhamya barenga 250 mu Rwanda no mu mahanga. Ako kazi kavuyemo Raporo yatangajwe ku mugaragaro ku wa 19 Mata 2021. Ibyâingenzi bikubiye muri iyi raporo tubisanga mu ngingo zikurikira:
1. Mbere ya 1990: U Bufaransa bwahaye inkunga Leta yâu Rwanda kandi ikora ubwicanyi ku buryo buzwi no guhohotera uburenganzira bwa muntu
Mu Ukuboza 1962, u Bufaransa bwasinye amasezerano yâUbufatanye na Leta yâu Rwanda mu nzego za gisivile na gisirikare. Nyuma yâumwaka umwe gusa, Leta yâu Rwanda yakoze ubwicanyi ku Batutsi mu Ukuboza 1963; Raporo za Loni zakozwe mu 1964, zagaragaje ko impunzi zâabanyarwanda zahunze ubwicanyi Abatutsi bakorerwaga mu Rwanda guhera mu 1959 zarengaga ibihumbi 300.000 mu Burundi, Uganda, Tanzania na Zaire.
U Bufaransa bwakomeje ubutwererane bwabwo nâu Rwanda nta nkomyi kandi ubwicanyi bwakorwaga na Leta yâu Rwanda bwaranditswe mu itangazamakuru ryâamahanga no mu Miryango mpuzamahanga itari iya Leta, harimo no mu Bufaransa.
Muri Nyakanga 1975, u Bufaransa nâu Rwanda bagiranye amasezerano yihariye yâinkunga ya gisirikare. Mu 1976, u Bufaransa bwohereje intwaro nâibikoresho bitandukanye nâabasirikare bo guha imyitozo Ingabo zâu Rwanda na Jandarumori.
Mu 1983, amasezerano yaravuguruwe hongerwamo ko Ingabo zâu Bufaransa zishobora kujya mu ntambara zigafatanya nâIngabo zâu Rwanda. Ibyo byabaye mu gihe impunzi zâAbanyarwanda zotsaga igitutu Leta yâu Rwanda zisaba gutaha mu mahoro, ariko Leta yâu Rwanda ikabyanga kugeza ubwo mu 1982, Leta yâu Rwanda yirukanye benshi mu mpunzi zari zavuye muri Uganda naho zameneshejwe.
Raporo igaragaza ko guhera muri iyo myaka aribwo impunzi zishyize hamwe ngo zirebe uko zizataha mu Rwanda kandi zikagira uruhare mu guca akarengane kari karimitswe nâu Rwanda. Raporo igaragaza ko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu Ukwakira 1990 rwaje kuko ubundi buryo bwose bwâimishyikirano bwari bwarananiranye (Option Z).
2. Mu Ukwakira 1990, abategetsi bâu Bufaransa bamenyeshejwe umugambi wa Jenoside nâabari bahagarariye u Bufaransa mu Rwanda, barabyirengagiza, bohereza ingabo mu Rwanda gufasha Leta ya Habyarimana
Tariki 04 Ukwakira 1990, Perezida Mitterrand abisabwe na Habyarimana ku wa 02 Ukwakira 1990 yafashe icyemezo cyo kohereza mu Rwanda abasirikare 300 mu cyiswe Operation Noroit baza biyongera ku bari bahasanzwe batanga imyitozo muri Jandarumori no mu bigo bya gisirikare byari bikomeye birimo Batayo paracommando i Kanombe, Batayo yâindege za gisirikare nayo yabaga i Kanombe, Batayo yâUbutasi yabaga muri Camp Kigali na Batayo yarindaga Umukuru wâIgihugu, ndetse nâabajyanama mu bya gisirikare bakoreraga muri Perezidansi ya Repuburika, muri Minisiteri yâIngabo no mu buyobozi bukuru bwâingabo (Etat major). Iyi mitwe yâIngabo zâu Bufaransa niyo yafashije Ingabo zâu Rwanda gutsinda igice cya mbere cyâintambara mu mpera za Ukwakira 1990.
Mu Ukwakira-Ukuboza 1990, yaba Ambasaderi wâu Bufaransa mu Rwanda, Georges Martres, yaba Colonel RenĂ© GaliniĂ©, wari Umukuru wâIshami ryâUbutwererane mu bya gisirikare hagati yâu Bufaransa nâu Rwanda, wakoreraga muri Ambasade yâu Bufaransa mu Rwanda, bohereje inyandiko nyinshi mu bayobozi bâu Bufaransa cyane cyane ku matariki ya 8, 13, 15, 19, 24 Ukwakira 1990, zerekana ko Leta yâu Rwanda iriho itegura umugambi wa Jenoside ku Batutsi, kandi ko hari nâahantu hatandukanye muri Gisenyi, Ruhengeri no mu Mutara, Leta yâu Rwanda yishe Abatutsi mu gihe gito.
Nko mu nyandiko yakozwe na Ambasaderi Martres ku wa 15 Ukwakira 1990, yavugaga ko Abatutsi bo mu Rwanda batinya ikorwa rya Jenoside ibategereje. Abategetsi bâu Bufaransa birengagije nkana ibikubiye muri izo nyandiko mpuruza.
Kuwa 18 Ukwakira 1990, Umujyanama wa Perezida Mitterrand yamwandikiye inyandiko yâibanga ko u Bufaransa bwishimiye kuba bwashyize mu bikorwa ibyo bwasabwe na Leta yâu Rwanda byo kuyiha ibikoresho bya gisirikare birimo ibisasu kabuhariwe (roquettes) birasa indege, bikaba byageze i Kigali muri icyo gitondo.
Kuwa 24 Ukwakira 1990, Colonel GaliniĂ© yongeye kwandika indi nyandiko mpuruza isobanura ko Leta yâu Rwanda yiteguye kuba yakwica Abatutsi bâimbere mu gihugu babarirwa hagati yâibihumbi magana atanu nâibihumbi magana arindwi.
Ku rundi ruhande, kuri iyo tariki, Ambasaderi Martres yagiriye inama Perezida Habyarimana ko mu itangazamakuru agomba kujya asobanura ko intambara yatangijwe na FPR ari iyâigihugu cya Uganda cyateye u Rwanda, amubwira ko iyo mvugo izorohereza u Bufaransa kubona aho bushingira bukomeza kumutera inkunga, butanenzwe nâamahanga.
Bamwe mu bajyanama ba Perezida Mitterrand mu bya gisirikare, bamusabye kugabanya inkunga u Bufaransa buha Leta yâu Rwanda, ariko Mitterrand arabyanga avuga ko atifuza ko FPR ifata ubutegetsi ngo kuko igizwe nâagatsiko ka nyamuke bâAbatutsi bâabanyamahanga naho Guverinoma yâu Rwanda ikaba igizwe na ba nyamwinshi, kikaba ari ikimenyetso cya Demokarasi.
3. Mu 1991-1992, u Bufaransa bwongereye inkunga ya gisirikare bwahaga Leta yâu Rwanda
Ku wa 23 Mutarama 1991, ingabo za FPR zafashe Umujyi wa Ruhengeri. Guhera kuwa 24 Mutarama 1991, Leta yâu Rwanda yishe Abatutsi bari hagati ya 50 na 1000 bâAbagogwe muri Ruhengeri na Gisenyi. Ubwo bwicanyi ntacyo bwabwiye u Bufaransa.
Guhera ku wa 02 Gashyantare 1991, u Bufaransa bwongereye umubare wâabasirikare mu Rwanda bwohereza itsinda ryiswe DAMI ryo gufasha Ingabo zâu Rwanda mu mirwano, gutanga inama za tekiniki ku bayobozi bâingabo no kwigisha ingabo zâu Rwanda gukoresha intwaro za rutura zatanzwe nâu Bufaransa.
Iri tsinda ryâabasirikare ryamaze mu Rwanda imyaka ibiri nâigice muri ako kazi. Colonel RenĂ© GaliniĂ© yakoze inyandiko yâimpungenge ku wa 04 Mata 1991, asaba ko abasirikare bâu Bufaransa bo muri OpĂ©ration NoroĂźt bakwiye gusubira iwabo kandi nâabo muri DAMI ntibazarenze amezi ane mu Rwanda, ariko ntibyemerwa nâabamukuriye.
Inyandiko ya GaliniĂ© yasobanuraga ko inkunga u Bufaransa bukomeje gutera u Rwanda ituma abategetsi bumva ko bashyigikiwe nâigihugu cyâigihangange bigatuma batsimbarara mu butagondwa bwabo.
Mu mishyikirano ya Arusha hagati ya Guverinoma yâu Rwanda na FPR, u Bufaransa bwashyigikiye uruhande rwa Leta yâu Rwanda. Umwe mu bajyanama ba Perezida Mitterrand wagize uruhare muri ako kazi ni uwitwa Paul Dijoud.
Mu ibaruwa yo muri Kanama 1991, Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga wâu Rwanda, Dr Casimir Bizimungu, yandikiye Perezida Habyarimana yamumenyesheje ko yabonanye na Paul Dijoud akamwizeza ko nta mpungenge Leta yâu Rwanda ikwiye kugira, ko u Bufaransa buyishyigikiye muri byose.
Muri nzeri 1991, Paul Dijoud yabonanye nâintumwa za FPR zari zatumiwe i Paris ziyobowe na Paul Kagame, azihanangiriza ko nubwo ari abahanga mu mirwano, bakaba barota kuzagera i Kigali ku ngufu, ko bazasanga imiryango yabo iba mu Rwanda yararimbuwe.
Werurwe 1992, Radio ya Leta yâu Rwanda yahamagariye iyicwa ryâabatutsi mu Bugesera. Ambasaderi wâu Bufaransa mu Rwanda yabimenyesheje abategetsi bâigihugu cye, nyamara u Bufaransa bubirengaho bwakira uwari Umuyobozi wâIkigo cyâu Rwanda cyâItangazamakuru, Ferdinand Nahimana, wari intagondwa izwi.
Mu ruzinduko rwe, yemerewe inkunga nâIkigo cyâu Bufaransa gishinzwe Itangazamakuru yo gukomeza gushyigikira itangazamakuru rya Leta yâu Rwanda hatitawe ku biganiro byâurwango byakwizwaga na ORINFOR.
Paul Dijoud wari Umujyanama wa Perezida Mitterrand wanakurikiranaga imishyikirano yâamahoro ya Arusha yakomeje gusabira Leta yâu Rwanda inkunga ya politiki, dipolomasi na gisirikare.
Tariki 01 Kanama 1992, hasinywe ihagarikwa ryâimirwano hagati yâIngabo zâu Rwanda nâiza FPR. Ku ruhande rwâu Rwanda, CDR na MRND bakomeje ibikorwa byâurugomo ku Batutsi. U Bufaransa bwabirenzeho bwongera inkunga yâintwaro bwahaga Leta yâu Rwanda.
Mu 1992, inkunga yâintambara u Bufaransa bwari bumaze guha u Rwanda ni miliyoni 2,7 zâamadolari ya Amerika zâibikoresho bya gisirikare byâubwoko bwose na miliyoni 1,5 zâamadolari ya Amerika yâintwaro.
Ku wa 05 Kamena 1992, ingabo za FPR zagabye igitero mu Mujyi wa Byumba. U Bufaransa bwohereje inzobere zâabasirikare bâinyongera 150 bo gutera inkunga Ingabo zâu Rwanda mu mirwano. Muri Kanama 1992, Leta yâu Rwanda yishe Abatutsi ku Kibuye, u Bufaransa ntibwareka gufasha Leta yakoraga ubwo bwicanyi.
4. Mu 1993: U Bufaransa bwirengagije gahunda ya Leta yo gutsemba Abatutsi yagaragajwe na raporo mpuzamahanga bwashyikirijwe
Mutarama 1993, Komisiyo mpuzamahanga yahuje impuguke zitandukanye yakoze iperereza mu Rwanda isohora raporo muri Werurwe 1993 yahawe abayobozi ba Leta yâ u Bufaransa.
Komisiyo yagaragaje ko Leta yâu Rwanda ikora ubwicanyi ku Batutsi bazizwa ubwoko bwabo, bikaba ari ikimenyetso cya Jenoside.
Ambasaderi wâu Bufaransa mu Rwanda yashyikirije raporo abayobozi be asobanura ko iyo raporo ije yiyongera ku bindi bimenyetso byinshi byerekana ubwicanyi bukorwa na Leta ku Batutsi. Ambasaderi yerekanye ko Komisiyo ikimara kuva mu Rwanda Abatutsi bahise bicwa.
Kuwa 08 Gashyantare 1993, ku nama zatanzwe na Jenerali Christian Quesnot na Bruno Delaye nkâabajyanama ba Perezida Mitterrand, u Bufaransa bwohereje abasilikare 121 biyongera ku bari basanzwe mu Rwanda kugira ngo barwanye ingabo za FPR zari zageze i Shyorongi mu marembo ya Kigali.
Ku wa 12 Gashyantare 1993, u Bufaransa bwahaye u Rwanda imbunda kabuhariwe za Mitrailleuses 12,7mm nâamasasu ibihumbi ijana. Nyuma yâiminsi itanu, u Bufaransa bwatanze imbunda za Obus 105 mm nâibisasu bya Roquettes 68 mm.
Izi ntwaro zose zari zigamije gufasha ingabo zâu Rwanda guhangana na FPR yari hafi gufata Kigali. Nyamara u Bufaransa bwabeshyaga ko bushyigikiye imishyikirano yâamahoro. Ku wa 22 Gashyantare 1993, u Bufaransa bwongeye kohereza izindi ngabo zâinzobere mu mirwano zafashije ingabo zâu Rwanda ku rugamba. Icyo gikorwa kiswe OpĂ©ration ChimĂšre cyiyoborwa na Colonel Didier Tauzin.
Mu mpeshyi za 1993, ingabo zâu Bufaransa zakajije imyitozo ya gisirikare zahaga ingabo zâu Rwanda. Hashingiwe ku byateganywaga nâamasezerano ya Arusha, kuw a 13 Ukuboza 1993, igice kinini cyâingabo zâu Bufaransa cyasubiye iwabo ariko mu Rwanda hasigara abasirikare 25 bâabajyanama bakomeje guha inkunga Ingabo zâu Rwanda.
Ni nabo bakomeje guha imyitozo Interahamwe zirimo nâizari zaragize uruhare mu kwica Abatutsi mu Bugesera muri Werurwe 1992. Kuwa 16 Werurwe 1993, umubare uzwi wâIngabo zâu Bufaransa zari muri OpĂ©ration NoroĂźt igamije guha inkunga ingabo zâu Rwanda mu ntambara, zageraga kuri 688. Hakaba nâabandi Baransa 142 batangaga imyitozo mu bigo bya gisirikare byâu Rwanda bitandukanye.
Muri Mutarama 1994, u Bufaransa bwahaye Leta yâu Rwanda izindi ntwaro bwirengagije icyemezo cya Loni cyabuzaga itangwa ryâintwaro. Indege izanye izo ntwaro zitanzwe nâ u Bufaransa izivanye mu ruganda rukora intwaro rwa Chateauroux yazigejeje i Kigali zigenewe Ingabo zâu Rwanda. MINUAR yarazifatiriye ku kibuga cyâindege cya Kanombe.
5. Guhera 6 Mata â Kamena 1994: U Bufaransa bwakomeje kurwanya FPR yarwanaga ihagarika Jenoside
Kuwa 6 Mata 1994, Indege ya Habyarimana ikimara kugwa, Perezida Mitterrand nâabajyanama be bahise batangaza ko indege yahanuwe na FPR nta kimenyetso na kimwe babifitiye.
Ingabo zâu Bufaransa zari mu kigo cya gisiRikare cya Kanombe muri Batayo Parakomando yatozwaga nâAbafaransa zafatanyije na Major Ntabakuze Aloys wari umuyobozi wayo gutwara ibikoresho byâindege.
Ingabo zâu Rwanda zatozwaga nâAbafaransa nizo zahise zitangiza Jenoside uhereye kuri Batayo yâabarindaga Perezida Habyarimana yayoborwaga na Major Protais Mpiranya, Batayo parakomando ya Major Ntabakuze na Batayo yâubutasi yayoborwaga na Major Nzuwonemeye.
Abajyanama bâAbafaransa mu bya gisirikare bari barasigaye mu Rwanda, batanga inama ku bayobozi bâIngabo zâu Rwanda, barebereye ikorwa rya Jenoside yakorwaga nâImitwe yâingabo batozaga. Ntacyo bakoze ngo barengere abasivile bâAbatutsi bicirwaga mu maso yabo.
Tariki 08 Mata 1994, Guverinoma yâAbatabazi yashyiriweho muri Ambasade yâu Bufaransa mu Rwanda. I Paris, Umujyanama wa Perezida Mitterrand mu bya gisirikare, Jenerali Christian Quesnot yishimiye ishyirwaho ryâiyo Guverinoma avuga ko igizwe nâamashyaka yose, nyamara abari bayigize bose bari intagondwa zâAbahutu zemeraga umugambi za Jenoside, zatoranyijwe kubera iyo mpamvu, bigizwemo uruhare na Ambasaderi wâ u Bufaransa mu Rwanda.
Jenoside igitangira, u Bufaransa bwihutiye guhungisha abari ku isonga yâabateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa buhereye ku mugore wa Perezida Habyarimana, Agata Kanziga.
Nyamara Perezida Mitterrand yivugiye mu 1994 ko Kanziga afite shitani mu mutima. Kanziga aracyaba mu Bufaransa mu buryo bunyuranyije nâamategeko. Urukiko rukuru rwa Leta rwemeje ku buryo ndakuka ko Kanziga afite uruhare mu itegurwa nâishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, ko atagomba guhabwa ibyangombwa byo gutura mu Bufaransa. Ubu aracyaba mu Bufaransa nta nkomyi kandi ari ku rutonde rwâabasabwe nâubutabera bwâu Rwanda.
Ku wa 09 Mata 1994, u Bufaransa bwohereje mu Rwanda abasirikare mu cyiswe OpĂ©ration Amaryllis batereranye abakozi bâAbatutsi bakoreraga serivisi zitandukanye zâu Bufaransa barimo abakoreraga Ambassade yâu Bufaransa mu Rwanda, abakoraga mu mishanga yâu Bufaransa no mu zindi nzego. Perezida Mitterrand nâabayobozi bakuru bâu Bufaransa bari bahangayikishijwe no guha ubufasha bwose Leta yakoraga Jenoside.
Hagati ya Mata na Kamena 1994, Perezida Mitterrand nâabajyanama be barimo Jenerali Huchon, Jenerali Quesnot na Bruno Delaye bakomeje guha ubufasha Leta yâu Rwanda, guharabika FPR yarwanaga ihagarika Jenoside, bayita ko ari agatsiko kâabarwanyi kabangamiye amahoro mu Rwanda no mu Karere kâIbihugu byâIbiyaga Bigari. Ubwo butumwa ni nabwo bwakwizwaga nâabari bahagarariye u Bufaransa muri Loni.
6. Kamena 1994 – Kanama 1994: u Bufaransa bwifashishije Turquoise bugamije kubuza FPR kwigarurira ibice byose byâu Rwanda no gufasha ingabo za Leta kwisuganya
U Bufaransa bumaze kubona ko Leta bwashyigikiye iri gutsindwa intambara, bwakoresheje Loni ngo ibwemerere kugaruka mu Rwanda mu cyiswe Opération Turquoise bavuga ko baje gutabara abicwaga.
Nyamara si ko byagenze. Umwe mu bayobozi ba Turquoise, Colonel Didier Tauzin yatangaje mu ntangiriro za Nyakanga 1994 ko ubutumwa bwe ari ubwo kurwanya FPR nkâuko yari yarabikoze mu 1993 ayobora OpĂ©ration ChimĂšre.
Ambasaderi Marlaud nawe yarabyemeje ku wa 01 Nyakanga 1994 yandika ko igikenewe ari uko Ingabo zâu Bufaransa zikumira FPR ntiyongere kugira ibice byâu Rwanda yigarurira. Ingabo zâu Bufaransa zatereranye abicwaga bari bakirwanaho cyane cyane mu Bisesero.
Muri Zaire, Ingabo zâu Bufaransa zagiranye imishyikirano nâIngabo zâu Rwanda zari zimaze gutsindwa no gukora Jenoside. Inyandiko zâibanga zâu Bufaransa zigaragaza ko u Bufaransa bwasabye abayobozi ba Turquoise gufasha Ingabo zâu Rwanda zatsinzwe kwiyegeranya zikagaruka mu Rwanda kurwana na FPR no gusubira ku butegetsi.
Impuguke zâAbanyamerika zakoze raporo yâu Rwanda zisobanura ko zasabye inshuro eshatu, ku wa 20 Ukuboza 2019, 10 Nyakanga 2020 na 27 Mutarama 2021 u Bufaransa kuziha ibisobanuro kuri icyo kibazo ariko u Bufaransa ntibwashubije.
7. Nyuma ya Jenoside, Leta yâu Bufaransa yabangamiye Guverinoma yâu Rwanda, ikomeza gushyigikira abakoze Jenoside
Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa na FPR, Perezida Mitterrand, abanyapolitiki nâabasirikare bakuru bahakanye ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho; abandi bakemeza ko habaye za jenoside ebyiri, ari nabyo bitekerezo byiganje muri iki gihe mu bapfobya nâabahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo nâabari ku butegetsi mu Bufaransa muri 1994.
Mu 1998, u Bufaransa bwashyizeho itsinda ryâAbadepite bayobowe na Paul QuilĂšs kugira ngo bagaragaze uruhare rwa Leta yâu Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mikorere yâiryo tsinda no muri raporo ryakoze, harimo ubushake bwo kugaragaza ko Leta yâu Bufaransa nta ruhare ifite, bikaba byari urwiyerurutso.
Leta yâu Bufaransa ntiyahaye agaciro gakwiye ikibazo cyâubutabera. Abakoze Jenoside bagahungira mu Bufaransa ni benshi batarashyikirizwa ubutabera. Mu myaka 27 u Bufaransa bumaze guca imanza eshatu gusa.
Muri 2006, Umucamanza Jean-Louis BruguiĂšre yashyizeho impapuro mpuzamahanga zishaka gufata abayobozi bakuru bâu Rwanda umunani abashinja ihanurwa ryâindege ya Habyarimana. Izo mpapuro zari zishingiye ku rwango no ku binyoma.
Umwanzuro wa Raporo ya Guverinoma yâu Rwanda
Abategetsi bakuru ba Leta yâu Bufaransa, baba abo mu nzego za politiki, dipolomasi nâumutekano bari bazi neza guhera mu Ukwakira 1990, ko Guverinoma yâu Rwanda yateguraga umugambi wo gutsemba Abatutsi.
U Bufaransa bwahisemo gukomeza gushyigikira Guverinoma yâu Rwanda nâIngabo zayo. Muri mata 1994, abategetsi bâu Bufaransa ntibatunguwe nâishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nta buhumyi bwabayeho kuri abo bategetsi cyangwa kutamenya gahunda ya Jenoside, ibyemezo byose babifashe bazi neza ko iyo Leta ari nyirabayazana wâumugambi wo gutsemba Abatutsi mu Rwanda.
Aha ni hamwe mu hakomeye Raporo itandukaniye nâiyakozwe na Komisiyo yâu Bufaransa yayobowe na Profeseri Vincent Duclert yatangajwe ku wa 26 Werurwe 2021.
Raporo ya Komisiyo Duclert yerekana ko u Bufaransa bufite uruhare runini kandi rudashidikanywaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ibyinshi bigashyirwa kuri Perezida Mitterrand, nyamara nâizindi nzego za politiki na gisirikare nazo zifitemo uruhare.
Raporo yâu Rwanda inagaragaza ko uruhare rwâu Bufaransa mu gushyigikira abakoze Jenoside no kubangamira ubuyobozi bwâu Rwanda bwahagaritse Jenoside, bitarangiranye na 1994. Iki kibazo nacyo ntabwo Raporo ya Komisiyo Duclert yagisuzumye.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe nâabanyarwanda bâintagondwa zâAbahutu. Nta kimenyetso cyerekana ko Abafaransa bagize uruhare mu kwica Abatutsi muri Jenoside. Ariko, Leta yâu Bufaransa yatanze ubufasha mu buryo busesuye ibuha Leta yâu Rwanda yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Bufaransa bwabikoze buzi neza umugambi wa Leta yâu Rwanda wo gukora Jenoside ku Batutsi. Leta yâu Bufaransa yabaye umufatanyabikorwa wâingenzi (collaborateur indispensable) mu ishyirwaho ryâinzego zabaye ibikoresho bya Jenoside.
Uruhare rwa Leta yâu Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rurihariye. Nta kindi gihugu cyari gifite amakuru ahagije ku mugambi wa Jenoside nkâu Bufaransa.
Nubwo u Bufaransa bwari bufite amakuru yose bwakomeje guha ubufasha intagondwa zâAbahutu zari ku butegetsi mu gihe zateguraga gutsemba miliyoni irenga yâAbatutsi.
Abishwe muri Jenoside ntibari abarwanyi bari mu ntambara. Bari abasivile bishwe bazizwa ko ari Abatutsi cyangwa ko bari bafitanye isano nâAbatutsi cyangwa barwanyije gahunda yo kwica Abatutsi. U Bufaransa ntiburemera urwo ruhare no kubisabira imbabazi ku mugaragaro.
Dr BIZIMANA Jean DamascĂšne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yâIgihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG)