Category: Uncategorized

  • Niboye: Abaturage bubakiye abatishoboye inzu 20 zifite agaciro ka miliyoni 55 Frw –

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2021, nibwo izi nzu 20 zubatswe mu Murenge wa Masaka zatujwemo imiryango itishoboye zamuritswe ku mugaragaro mu muhango wari ugamije kumurika ibikorwa umurenge wa Niboye wagezeho.

    Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Niboye, bwatangaje ko izi nzu zubatswe ku nkunga yatanzwe n’abaturage bo muri uyu murenge n’abahakorera mu rwego rwo kugira ngo bafashe bagenzi babo batishoboye batari bafite ahantu ho kuba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Niboye,Murekatete Patricia, yavuze ko iki gikorwa bahisemo kukimurika mu Kwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge kuko bifitanye isano.

    Ati “ Abazitujwemo bari abaturage batishoboye batari bafite aho kuba harimo abakodesherezwaga n’Umurenge kuko batari bafite aho gutura, rero aho bihuriye n’ubumwe n’ubwiyunge ni uko tudakwiriye kwirebera mu ndererwamo y’amoko cyangwa iy’amacakubiri, twe intego twari dufite yari iyo gutuza abanyarwanda muri rusange ntabwo twigeze tuvuga ngo turatuza uyu tureke uyu.”

    Umwe mu bahawe inzu witwa Mukashyaka Immaculée, yavuze ko yishimiye ubufasha yahawe.

    Ati “ Nabyishimiye cyane kuko biranyereka ko dufite ejo heza ndetse binyongerera icyizere cyo kubaho iyo umuntu abonye akorerwa ibintu nk’ibi.”

    Umunyabanga shingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, yashimiye ubuyobozi bw’uyu murenge wa Niboye anashimangira ko iki gikorwa bakoze kiri mu bizamura igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Muri uyu murenge mu gihe turimo kwibuka igihe cy’iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, bashyize imbere ubukangurambaga bw’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo bubaherekeze muri iki gihe cyo kwibuka. Akaba ari naho bateganyije n’ibikorwa bataha harimo ibirango by’ubukangurambaga, ibikorwa byo kuremera abantu no kubafasha, ibikorwa byo kwibuka ari byo bijyana n’amahame abiri y’ingenzi mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge harimo kwita kuri bose, kureba ko nta we usigaye inyuma n’abatishoboye bakabazirikana bakabaremera.”

    Yongeyeho ko ibi bikorwa bifasha kurinda abantu kumva ko hari uwahejwe. Yongeye gusaba umusanzu wa buri wese mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka kuko biri mu bituma igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kizamuka.

    Iki gikorwa cyo gutaha ibirango by’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kuremera abatishoboye muri Niboye cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Umunyamabanag Nshingwabikorwa w Umurenge wa Niboye Murekatete Patricia yavuze ko inzu zubatswe ku nkunga y’abaturage bo mu Murenge ayobora

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba yavuze ko gufasha abatishoboye ntawe uhejwe biha icyizere abaturage ko bitaweho bose

    Mukashyaka uri mu baremewe yavuze ko yishimiye ubufasha yahawe

    Inzu zubatswe ku mafaranga y’abaturage batuye mu murenge wa Niboye zifite agaciro ka miliyoni 55

  • Niboye: Abaturage bubakiye abatishoboye inzu 20 zifite agaciro ka miliyoni 55 Frw – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2021, nibwo izi nzu 20 zubatswe mu Murenge wa Masaka zatujwemo imiryango itishoboye zamuritswe ku mugaragaro mu muhango wari ugamije kumurika ibikorwa umurenge wa Niboye wagezeho.

    Ubuyobozi bw'uyu murenge wa Niboye, bwatangaje ko izi nzu zubatswe ku nkunga yatanzwe n'abaturage bo muri uyu murenge n'abahakorera mu rwego rwo kugira ngo bafashe bagenzi babo batishoboye batari bafite ahantu ho kuba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge wa Niboye,Murekatete Patricia, yavuze ko iki gikorwa bahisemo kukimurika mu Kwezi kwahariwe ubumwe n'ubwiyunge kuko bifitanye isano.

    Ati ' Abazitujwemo bari abaturage batishoboye batari bafite aho kuba harimo abakodesherezwaga n'Umurenge kuko batari bafite aho gutura, rero aho bihuriye n'ubumwe n'ubwiyunge ni uko tudakwiriye kwirebera mu ndererwamo y'amoko cyangwa iy'amacakubiri, twe intego twari dufite yari iyo gutuza abanyarwanda muri rusange ntabwo twigeze tuvuga ngo turatuza uyu tureke uyu.'
    Umwe mu bahawe inzu witwa Mukashyaka Immaculée, yavuze ko yishimiye ubufasha yahawe.

    Ati ' Nabyishimiye cyane kuko biranyereka ko dufite ejo heza ndetse binyongerera icyizere cyo kubaho iyo umuntu abonye akorerwa ibintu nk'ibi.'

    Umunyabanga shingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, yashimiye ubuyobozi bw'uyu murenge wa Niboye anashimangira ko iki gikorwa bakoze kiri mu bizamura igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge.

    Ati 'Muri uyu murenge mu gihe turimo kwibuka igihe cy'iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, bashyize imbere ubukangurambaga bw'ubumwe n'ubwiyunge kugira ngo bubaherekeze muri iki gihe cyo kwibuka. Akaba ari naho bateganyije n'ibikorwa bataha harimo ibirango by'ubukangurambaga, ibikorwa byo kuremera abantu no kubafasha, ibikorwa byo kwibuka ari byo bijyana n'amahame abiri y'ingenzi mu rugendo rwo kubaka ubumwe n'ubwiyunge harimo kwita kuri bose, kureba ko nta we usigaye inyuma n'abatishoboye bakabazirikana bakabaremera.'

    Yongeyeho ko ibi bikorwa bifasha kurinda abantu kumva ko hari uwahejwe. Yongeye gusaba umusanzu wa buri wese mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka kuko biri mu bituma igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge kizamuka.

    Iki gikorwa cyo gutaha ibirango by’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kuremera abatishoboye muri Niboye cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Umunyamabanag Nshingwabikorwa w Umurenge wa Niboye Murekatete Patricia yavuze ko inzu zubatswe ku nkunga y’abaturage bo mu Murenge ayobora

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba yavuze ko gufasha abatishoboye ntawe uhejwe biha icyizere abaturage ko bitaweho bose

    Mukashyaka uri mu baremewe yavuze ko yishimiye ubufasha yahawe

    Inzu zubatswe ku mafaranga y’abaturage batuye mu murenge wa Niboye zifite agaciro ka miliyoni 55


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/niboye-abaturage-bubakiye-abatishoboye-inzu-20-zifite-agaciro-ka-miliyoni-55

  • Ntibisanzwe, Umukecuru w' imyaka 80 ari mu batawe muri yombi ubwo barimo bakata imyanya y'ibanga abagore 5 #rwanda #RwOT

      Umucekuru w'imyaka 80 yatawe muri yombi abandi 2 bacika inzego z'umutekano ubwo barimo bakata ibice by'imyanya y'ibanga abagore 5 byanaje kuviramo kujyanwa kwa muganga.
      The Citizen TV itangaza ko ibi byabereye mu ntara ya Bomet, iki gikorwa gisanzwe kizwi nka 'Female Genital Muturation', bivugwa ko kigamije kubuza abagore n'abakobwa kugira vuba ubushake bwo guhuza urugwiro n'igitsinagabo.
      Amakuru ava muri Kenya aravuga ko aba bagore bishoboka ko bakebwe nabi bajyanwe kuvurirwa mu bitario by'intara bya Longisa.
      Inzego z'umutekano zavuze ko aba bagore nibava mu bitaro nabo  bazajyanwa mu nkiko kuko uyu muco amategeko ya Kenya yawuteye ishoti kera, nubwo byateye impaka, bamwe bumva ko umuntu mukuru agomba gukoresha umubiri we icyo ashaka.
      Muri Werurwe uyu mwaka wa 2021, urukiko rukuru muri Kenya rwanzuye ko uyu muco wo gukata abagore n'abakobwa ucibwa muri iki gihugu, cyane ko amahanga awamagana nka bumwe mu buryo bwo guhohotera abagore.
      Muri 2011 ubutegetsi bwa Kenya bwategetse ko uzafatirwa muri ibi bikorwa azahanishwa gufungwa imyaka 3 agatanga n'ihazabu ya miliyoni 2 ushyize mu mafaranga y'u Rwanda.
      Perezida Uhuru Kenyatta yari yarahigiye ko muri 2022 uyu muco wo gukata abagore uzaba waracitse mu gihugu, ariko abaharanira uburenganzira bw'abagore bavugaga ko yihaye igihe cya kure, ukurikije ko hari uduce bisa naho byabaye itegeko bikorwa no ku ngufu.
      Nibura abantu miliyoni 200 b'abagore n'abakorwa ku Isi bakaswe ibice by'ibanga bagamije kubabuza kugira ibyishimo biva mu mibonano mpuzabitsina vuba.
      Muri Afrika uyu muco ngo uri mu bihugu 27, uboneka muri Asia no mu burasirazuba bwo hagati.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/20/ntibisanzwe-umukecuru-w-imyaka-80-ari-mu-batawe-muri-yombi-ubwo-barimo-bakata-imyanya-yibanga-abagore-5/

  • Musanze: Umusore w'imyaka 18 yatemye mugenzi we bapfa amafaranga 50 – #rwanda #RwOT

    Iri sanganya ryabereye mu Mudugudu Nyundo mu Kagari ka Murandi Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze. Uwatemwe akaguru yakomeretse bikomeye akaba yajyanwe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera Twagirimana Edouard yemeje aya makuru, asaba abaturage kujya bakemura ibibazo bafitanye birinda uburakari ibibananiye bakiyambaza inzego zizwi zabafasha aho kubyikemurira ku ngufu.

    Yagize ati “Nibyo uyu musore twahise tumufata tumushyikiriza Polisi, uwatemwe we yahise ajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri kuko yari yababaye cyane. Icyo dusaba abaturage ni ukujya bakemura ibibazo bafitanye mu mahoro aho gukoresha imbaraga n'umujinya w'umurengera gutya. Uyu yishyuzaga amafaranga 50 mugenzi we amubwira ko ntayo afite ariko ntibyari bikwiye kugera kuri ruriya rwego”.

    Ukekwaho gutema mugenzi we yashyikirijwe Polisi Ishami rya Remera ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha nabwo bumukorere dosiye.

    Mu gitabo cy'amategeko agena ibyaha n'ibihano mu Rwanda mu ngingo ya ya 121 ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana,

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka cumi n'itanu ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umusore-w-imyaka-18-yatemye-mugenzi-we-bapfa-amafaranga-50

  • Abaturage bahiye ubwoba nyuma yuko Imva zo mu irimbi rya Busanza zirangaye #rwanda #RwOT

      Amasanduku menshi yo mu irimbi rya Busanza mu Murenge wa Kanombe, ari kugaragara hanze nyuma y'uko imva nyinshi zisenyutse. Ni ibintu abaturage bagaragaza nko gushinyagurira abariruhukiyemo.

    Umwe mu baturage batanze amakuru, yavuze ko bibangamye kuko usanga ahashyinguwe abantu babo amasanduku ari hanze.

    Aganira na IGIHE ducyesha iyi nkuru, uyu muturageyagize ati: 'Iyo urebye ukuntu imva zirangaye ntibyabura kugutera impungenge, biteje ikibazo gikomeye cyane kuba isanduku ziri hanze'.

    Yavuze ko uretse no guteza ikibazo abaturage, atari n'ishema kubona aharuhukiye abantu harangaye ibintu, bishobora no guteza intugunda mu miryango yahashyinguye abayo.

    Ati: 'Nkibaza nti ko abantu bacu iyo tubajyanye hariya tuba dushaka ko baruhukira mu mahoro biriya ni ibiki? Mbese ubuyobozi burebera aha hantu ntabwo bubizi?'

    Uyu mugabo wavuganaga agahinda, yavuze ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora mu maguru mashya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Busanza, Habimana Bosco, yavuze ko byaba bibabaje kubona irimbi rishanguka bene ako kageni kandi rifite rwiyemezamirimo uricunga wahawe n'amasezerano y'akazi.

    Ati: 'Ubwo duheruka kurisura rwiyemezamirimo yari yatweretse gahunda ihamye yo gusana ahangiritse kandi twabonaga n'imirimo yo kuhavugurura iri gukorwa. Bashobora kuba babona nta muyobozi uherutse kuhagera bagaterera agati mu ryinyo ariko tugiye kubikurikirana'.

    Rwiyemezamirimo ushinzwe ibikorwa byo kubaka imva muri iri rimbi avuga ko icyo kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kubikurikirana.

    Ati: 'Ubundi bijya bikunda kubaho nk'iyo imvura yaguye ari nyinshi ugasanga ziguyemo imbere, ariko tujya duhita tuzisana, icyo kibazo cyo ntabwo twari tukizi ariko ngiye kujyayo ndebe kandi niba zarangiritse turahita tuzisana'.

    Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, Muhikirwa Aaron, yabwiye IGIHE ko nk'Akarere batarabona raporo igaragaza ko iryo rimbi ryangiritse kugira ngo bishyirwe mu bigomba kwitabwaho mu maguru mashya.

    Ati: 'Navuganye n'umuyobozi w'umurenge ngo niba hari imva zangiritse bijye bikorerwa raporo bigezwe ku karere, hanyuma turebe niba bishobora gukorwa na rwiyemezamirimo bitewe n'amasezerano yagiranye n'ubuyobozi cyangwa se niba ari akarere kagomba gutanga amafaranga yo kuhasana natwe tugahita tubimenyesha Umujyi wa Kigali. Kugeza ubu nta raporo yabyo ndabona kandi yaraje naba narayibonye'.

    Muhikirwa yavuze ko nk'Akarere bagiye kuvugana n'ubuyobozi bw'umurenge kugira ngo bamenye neza uko ikibazo giteye hanyuma kivugutirwe umuti mu maguru mashya.

    Iyi foto twakoresheje yakuwe kuri Igihe.com

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/20/abaturage-bahiye-ubwoba-nyuma-yuko-imva-zo-mu-irimbi-rya-busanza-zirangaye/

  • Musanze: Umusore w’imyaka 18 yatemye mugenzi we bapfa amafaranga 50 –

    Iri sanganya ryabereye mu Mudugudu Nyundo mu Kagari ka Murandi Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze. Uwatemwe akaguru yakomeretse bikomeye akaba yajyanwe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Twagirimana Edouard yemeje aya makuru, asaba abaturage kujya bakemura ibibazo bafitanye birinda uburakari ibibananiye bakiyambaza inzego zizwi zabafasha aho kubyikemurira ku ngufu.

    Yagize ati “Nibyo uyu musore twahise tumufata tumushyikiriza Polisi, uwatemwe we yahise ajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri kuko yari yababaye cyane. Icyo dusaba abaturage ni ukujya bakemura ibibazo bafitanye mu mahoro aho gukoresha imbaraga n’umujinya w’umurengera gutya. Uyu yishyuzaga amafaranga 50 mugenzi we amubwira ko ntayo afite ariko ntibyari bikwiye kugera kuri ruriya rwego”.

    Ukekwaho gutema mugenzi we yashyikirijwe Polisi Ishami rya Remera ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha nabwo bumukorere dosiye.

    Mu gitabo cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo ya ya 121 ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana,

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000


  • Mukobwa mwiza, irinde iyi myitwarire mu gihe abonye abo mungana bagiye gushyingirwa wowe uraho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga elcrema rutanga inama zijyanye n'urukundo, kubaka umuryango n'ibindi bijyana n'imibanire, rugaragaza ko hari ibintu umukobwa wisanze muri ibyo bihe byo kubona urungano rwe rumutumira buri munsi mu bukwe yakwirinda kugwamo.

    1.Wikumva ko utari umuntu mwiza bihagije

    Ntukigere na rimwe wumva ko impamvu abandi bari gushyingirwa wowe ugasigara ari uko uri mubi. Ntabwo ibintu byose bizira rimwe; nutekereza ko uri umuntu mubi bizatuma ureka n'ibikorwa byiza wakoraga, ube wanahinduka mubi kandi bidakwiye.

    2. Wikwiyanga

    Wikwiheba ngo ni uko bagenzi bawe bari kugutanga gushyingirwa nyamara wowe utaranabona umusore ukubwira ko agukunda, icyo gihe urimo nibwo ugomba kwikunda cyane ndetse ukiyitaho kugira ngo ibyo abandi bagutanze nawe bikugereho.

    3.Ntukabagirire ishyari

    Ntukigere ugirira ishyari umuntu kubera impamvu iyo ariyo yose. Buri wese agira urugendo rw'ubuzima anyuramo, niba rero baragutanzeyo wibagirira ishyari. Ntabwo kugutanga gushyingirwa bivuze ko wowe utazabona uwo mwubakana urugo.

    4.Wikwitekerezaho cyane

    Iki ni ikintu cy'ingenzi, ntabwo uba ugomba kumva ko ari ishyano ryaguye kuba bagenzi bawe bashyingiwe wowe utaranabitekereza; ibyo wibitindaho kuko bikwangiriza ibyishimo ugahora ubabaye ndetse kwiheba kwawe bikaba byatuma utekereza nabi.

    5.Wikwitandukanya nabo

    Ntukagire ishyari ngo ubucuti wari ufitanye n'urungano rwawe buhite burangirana n'uko bashyingiwe wowe ukiri umukobwa, ubucuti bugomba gukomeza kandi si byiza kwitandakanya nabo kuko inshuti nziza burya kuyibona biragoye.

    6.Ntukagereranye ubuzima bwawe n'ubwabo

    Gutangira kugereranya ubuzima bwawe n'ubw'abandi nta kintu byakugezaho, uretse gukomeza kumva ubabaye, ukajya mu gahinda ndetse ukananirwa no kubona ibintu byiza bigenda biza mu buzima bwawe.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-mwiza-irinde-iyi-myitwarire-mu-gihe-abonye-abo-mungana-bagiye-gushyingirwa-wowe-uraho/

  • Jose Mourinho yirukanwe muri Tottenham igitaraganya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Tottenham yamaze gutangaza ko uwari umutoza wayo Jose Mourinho yamaze kumwirukana, nyuma y'amezi 17 yonyine ayitoza.

    Mourinho w'imyaka 58 y'amavuko, yageze muri Tottenham mu Ugushyingo 2019 asimbuye umunya-Argentine Mauricio Pochettino, afasha iyi kipe yo mu mujyi wa London gusoza ku mwanya wa gatandatu muri Premier League umwaka ushize.

    Kuva Mourinho yagera muri Tottenham, ntabwo iyi kipe yigeze igaragaza kuzamura urwego, ahubwo yasubiye hasi ugereranyije n'uko Pochettino yayisize.

    Magingo aya Tottenham iri ku mwanya wa karindwi muri shampiyona, ndetse ikaba yarasezerewe muri Europa League muri Werurwe.Mu mikino itatu ya shampiyona iyi kipe iheruka gukina, yasaruyemo amanota abiri gusa ku manota icyenda basabwaga kubona, ibintu bitashimishije abakunzi ba Tottenham.

    Ubuyobozi bw'iyi kipe, buyobowe na Daniel Levy bwafashe umwanzuro wo kwirukana Mourinho nyuma y'amezi 17 gusa ahawe akazi ko gutoza iyi kipe yari yasinyiye amasezerano yo kugeza mu mwaka w'imikino wa 2022/2023.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/jose-mourinho-yirukanwe-muri-tottenham-igitaraganya/

  • U Rwanda rugiye gushyikiriza u Bufaransa raporo yarwo ku ruhare bwagize muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije RBA kuri uyu wa 19 Mata 2021 nyuma y'amasaha make hasohowe Raporo y'u Rwanda ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyo Raporo yakozwe kuva mu 2017 yagaragaje ko 'u Bufaransa bwari buzi umugambi w'itegurwa rya Jenoside guhera mu 1990'.

    Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda n'u Bufaransa byagiranye umubano w'igihe kirekire ndetse no mu gihe rwanyuraga mu mateka mabi rwari rufitanye nabwo umubano, ibyatumye bunakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuva Jenoside yahagarikwa icyo gihugu cyakomeje gushinjwa urwo ruhare ariko kikaruhakana, mu bihe bitandukanye abayobozi bacyo bakabyitarurira kure.

    Mu 2019, Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron yashyizeho itsinda ry'abahanga mu mateka ngo bacukumbure inyandiko z'umubano w'ibihugu byombi hagati ya 1990 na 1994 bagaragaze ukuri; maze muri raporo bamushyigikirije ku wa 26 Weurwe 2021 berekana ko bwagize 'uruhare rukomeye kandi rutagereranywa' mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

    Leta y'u Rwanda yagaragaje ko ibyavuye muri iyo raporo yabyishimiye kuko hari ukundi kuri kwagaragajwe kandi kukemezwa mu bushakashatsi bushyigikiwe na Perezida Macron.

    Ku wa Mata 2021, Prof Vincent Duclert wari uyoboye itsinda ry'abo bashakashatsi yageze i Kigali, ashyikiriza iyo raporo Perezida Paul Kagame.

    Minisitiri Busingye yatangaje ko raporo nshya y'u Rwanda nayo izohererezwa Leta y'u Bufaransa, ikayisoma ikagira icyo iyivugaho.

    Yagize ati 'Iyi ni raporo y'Abanyarwanda ndetse yakiriwe n'Inama y'Abaminisitiri uyu munsi. Mu minsi iri imbere izashyikirizwa Leta y'u Bufaransa mu buryo bukwiye. Birumvikana ko izayisoma ikagira icyo iyivugaho, kandi biranumvikana ko na Leta y'u Rwanda izategereza ko isomwa u Bufaransa bukagira icyo buyisubizaho.'

    Yakomeje avuga ko iyo raporo ari 'amateka akomeye yagezweho' agiye gushimangira ibyavuzwe ku Bufaransa kuva kera, ndetse ko ibyayivuyemo n'ibyagaragajwe mu yitiriwe 'Duclert' byuzuzanya.

    Ku rundi ruhande, Busingye yavuze ko Raporo y'u Rwanda yakozwe hagamijwe gushakisha amateka y'ibyabaye kandi bikaba bigaragaye, igisigaye akaba ari uko ibihugu byombi byatera indi ntambwe.

    U Bufaransa bwishimiye isohorwa rya Raporo y'u Rwanda

    Ku munsi u Rwanda rwasohoyeho raporo yarwo ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri ushinzwe Ububanyi n'Amahanga n'u Burayi, Jean Yves Le Drian, yavuze ko iyo ari ntambwe nshya itewe kandi igiye kugira icyo yongera mu mubano w'ibihugu byombi.

    Mu itangazo yageneye abanyamakuru, Le Drian yagize ati 'Kuri iri murikwa rya Raporo yasabwe n'ubuyobozi bw'u Rwanda, u Bufaransa bwishimiye intambwe nshya itewe iganisha ku kurushaho gufatanya kumva amateka; ndetse bwifatanyije n'icyifuzo cyagaragajwe n'ubuyobozi bw'u Rwanda mu kubaka igice gishya cy'umubano hagati y'ibihugu byombi.'

    Nubwo Minisitiri Busingye yavuze ko iyo raporo izashyikirizwa Guverinoma y'u Bufaransa, ntiyahamije itariki bizakorerwaho.

    U Bufaransa buri ku isonga mu bihugu bishyirwa mu majwi kubera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gushyikiriza-u-bufaransa-raporo-yarwo-ku-ruhare-bwagize-muri

  • Muhanga: Bamwe mu barokotse Jenoside ntaho kurambika umusaya, abandi inzu zirabacika #rwanda #RwOT

    Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi basaga 50 mu karere ka Muhanga ntibafite aho barambika umusaya, abandi 412 bakeneye gusanirwa inzu kubera ko zenda kubagwaho. Hari abavuga ko ibibazo byabo bizwi ariko ntawe ushaka kubumva ngo agire icyo akora, abandi bakavuga ko bagiye bahabwa icyizere ariko amaso yaheze mu kirere. Ubuyobozi, buvuga ko ikibazo bukizi, ariko ko byose bifite uko bikorwa bijyanye n'ubushobozi buhari, n'ibyihutirwa.

    Umwe muri aba barokotse Jenoside bafite ibibazo by'inzu, ati ' Sinzi impamvu nanjye ntasanirwa kuko ntawutazi ikibazo cyanjye. Ubuyobozi ku va ku kagali kugera ku karere bazi iki kibazo ariko kugicyemura byaranze kandi inzu yanjye nayivuyemo ncumbikirwa n'umugiraneza, hari bamwe bubakirwa twebwe twangara'.

    Undi yagize ati' Nawe urabona ko imyaka 27 ishize kandi abatwiciye abavandimwe, bamwe barakatiwe barafungwa banarangiza ibihano. Mbona n'abasigayemo bazaza ntarabona aho nikinga kandi barasize bansenyeye. Harya ubu njyewe nzabona icumbi biciye mu zihe nzira ko mbona abandi bahabwa amacumbi, nuko baba bafite ababavugira? Njyewe niringiye Imana kuko izi aho bizava nkabona aho kuba'.

    Imibereho ya bamwe, bijyanye n'aho baba irabagoye cyane.

    Ubuyobozi bwa Ibuka bubivugaho iki?

    Umuyobozi w'umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu -Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko uko abayobozi bagiye basimburana bagiye babwirwa iki kibazo cy'abadafite amacumbi. Gusa na none avuga ko uko ubuyobozi bushobojwe bugenda bufasha bamwe kubona amacumbi. Gusa asaba abatarayabona gukomeza kwihangana kuko ngo nabo batekerezwa kandi bizagenda bikemuka uko ubushobozi buzagenda buboneka.

    Yagize ati' Mu myaka yatambutse ubwo twibukaga twagiye tugaragariza abayobozi ibibazo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bagenda bahura nabyo kandi uko ubuyobozi bwagiye busimburana bwagiye bubikemura bitewe n'ubushobozi bwabonetse, ariko kandi abatarabona amacumbi n'abafite agomba gusanwa bakwiye kwihangana kuko byose biba bisaba amafaranga. Iyo yabonetse byitabwaho, abatayafite bakomeze kwihangana bizakemuka'.

    Iyo imvura iguye kuri bamwe biba ibibazo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukagatana Fortune avuga ko aba badafite amacumbi ndetse n'abafite akeneye gusanwa, bose bazagenda bitabwaho uko ubushobozi bugenda buboneka kandi ko buri mwaka hari abahabwa ubu bufasha.

    Yagize ati' Aya mazu koko yagiye yubakwa, ariko dufatanyije na FARG twabonye abafite ashaje cyane kandi turimo kwegeranya ubushobozi kugira ngo tubashe kuyavugura kugirango babashe kuyabamo. Abafite ashobora kubagwaho tubakuramo bagacumbikirwa mu gihe tugitegereje ko basanirwa, kandi n'abatayafite nibo babanza kwibandwaho. Tubanza kwita ku bababaye cyane kandi bose tuzi aho bari no kubafasha biba byoroshye'.

    Hari izo usanga zariyashije.

    Amenshi muri aya mazu, usanga ahuriye ku gusaduka, andi ugasanga igisenge cyaraboze, izindi ugasanga zirava ndetse zaratangiye kwangirika bikabije zishobora no gutwara ubuzima bw'abazibamo. Bikunze kuvugwa ko aya mazu niyo yubatswe, akenshi usanga yubakwa nabi, imvura yagwa ikabanyagira ndetse n'ibisenge bikagenda. Bamwe bavuga ko ibi bikwiye kujya bisuzumwa mu gihe cyo kuyataha ndetse n'uwayubatse akayitaho mu gihe runaka mu nyungu z'abayubakiwe, aho bigaragaye ko byakozwe nabi nkana bikabazwa ababikoze.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-bamwe-mu-barokotse-jenoside-ntaho-kurambika-umusaya-abandi-inzu-zirabacika/