Category: Uncategorized

  • Chad : Perezida Deby yapfuye nyuma y’amasaha macye atangajwe ko yatsindiye manda ya 6 #rwanda #RwOT

    Marchal Idriss Déby Itno yishwe n’ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2021.

    Yari ku rugamba ruhuza ingabo za Leta n’inyeshyamba mu mirwano ikomeje kubera muri kiriya gihugu.

    Television ya Gisirikare muri kiriya gihugu yatangaje iby’urupfu rwa Idriss Déby Itno ariko ntibuatangajwe uko yagiye kuri uru rugamba rw’inyashyamba zagabye mu murwa mukuru wa Chad i N’Djamena.

    Uyu mugabo upfuye afite imyaka 68 yari amaze imyaka 31 ku butegetsi dore ko yagiyeho mu 1990.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Chad-Perezida-Deby-yapfuye-nyuma-y-amasaha-macye-atangajwe-ko-yatsindiye-manda-ya-6

  • APR FC irahera kuri Gorilla FC, Rayon Sports na Gasogi United (Gahunda yose ya shampiyona) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko shampiyona hatangajwe igihe izatangirira ndetse n’amakipe agashyirwa mu matsinda, FERWAFA yamaze kugaragaza uko amakipe azahura.

    Shampiyona biteganyijwe ko izatangira ku wa 1 Gicurasi 2021 igasozwa ku wa 29 Kamena 2021.

    Tariki ya 1 Gicurasi mu itsinda A, Bugesera izakira AS Muhanga ku kibuga cya Bugesera saa 15:00′.

    Bukeye bwaho APR FC kuri Stade Amahoro izakira Gorilla FC 15:30′. Tariki ya 5 Gicurasi AS Muhanga izakira APR FC i Muhanga, Gorilla yakire Bugesera kuri Stade Amahoro. Iri tsinda rizasoza imikino ibanza tariki ya 8 Gicurasi Bugesera yakira APR FC na Gorilla yakira AS Muhanga.

    Mu itsinda rya B, tariki ya 1 Gicurasi, Rutsiro izakira Kiyovu kuri Stade Umuganda saa 12:30′. Bukeye bwaho Rayon Sports yakire Gasogi United kuri Stade Amahoro saa 12:30′.

    Imikino yo mu itsinda B izakomeza tariki ya 5 Kiyovu Sports yakira Rayon Sports kuri Stade Amahoro mu gihe Gasogi United izakira Rutsiro mu Bugesera, imikino ibanza y’itsinda izasozwa tariki ya 8 Gicurasi 2021 Rutsiro yakira Rayon Sports mu gihe Gasogi United izakira Kiyovu Sports.

    Mu itsinda C tariki ya 1 Gicurasi, kuri Stade Ubworoherane Musanze izatangira yakira AS Kigali mu gihe Police FC kuri Stade Amahoro izaba yakiriye Etincelles.

    Tariki ya 4 Gicurasi, kuri Stade Umuganda Etincelles izakira Musanze FC mu gihe kuri Stade Amahoro AS Kigali izaba yakiriye Police.

    Imikino ibanza yo muri iri tsinda izasozwa tariki ya 7 Gicurasi, Musanze izaba yakiriye Police FC mu gihe AS Kigali izaba yakiriye Etincelles.

    Mu itsinda D ari ryo rya nyuma, tariki ya 1 Gicurasi Marines izakira Espoir FC kuri Stade Umuganda, Mukura VS yakire Sunrise FC i Huye. Tariki ya 4 Gicurasi Sunrise FC izakira Marines FC kuri Golgotha Stadium icyo gihe i Rusizi Espoir FC izaba yakiriye Mukura VS.

    Iri tsinda imikino ibanza izarisoza tariki ya 7 Gicurasi Marines yakira Mukura VS mu gihe Sunrise izaba yakiriye Espoir FC.

    Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura y’amatsinda izatangira tariki ya 10 isozwe tariki ya 16 Gicurasi ari nabwo hazamenyekana amakipe 8 agomba kwishakamo itwara igikome n’andi 8 agomba kwishakamo 2 zimanuka.

    Rayon Sports na Gasogi United zizahura ku munsi wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-irahera-kuri-gorilla-fc-rayon-sports-na-gasogi-united-gahunda-yose-ya-shampiyona

  • Nyabihu: Uko ‘Isange mu ndorerwamo’ yabaye urufunguzo rwo kubabarirana ku bahemutse n’abahemukiwe muri Jenoside –

    Isange mu ndorerwamo ni itsinda ryashinzwe mu mwaka wa 2011 ritangijwe n’abantu batanu. Ryari rigamije kwimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abayikoze.

    Kayisire Anastase wo mu Murenge wa Mukamira ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi agasigara ari umwe mu muryango we wose. Yavuze ko kwishyira hamwe byababohoye bagatanga imbabazi ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside bagasaba imbabazi. Byatumye kuri ubu babanye neza ndetse bakaba baratangiye n’ibikorwa by’iterambere.

    Yagize ati “Nkanjye ubwanjye nahuraga n’abampemukiye bakanyicira nkumva ntabanyura iruhande ndetse nabo ari uko, tumaze guhugurwa kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge tuza kwishyira hamwe dutangiza itsinda turi batanu muri 2011.”

    “Twarakomeje, iyo duhuye mu bikorwa byacu turaganira ku mateka yacu kuko burya abatatanye barashira ariko abishyize hamwe batera imbere. Ubu dufite intama tugenda tworozanya, duhinga ibirayi intego yacu ni uko tuzikura mu bukene tukagera ahashimishije kuko twarangije kubohoka mu mitima yacu”.

    Nzabonimpa Antoine wo mu Mudugudu wa Kamabuye Akagari ka Nyirakigugu Umurenge wa Jenda, ni umwe mu bakoze Jenoside aza no kubihangirwa afungwa imyaka 13 aza gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

    Yavuze ko n’ubwo abibumbiye muri aya matsinda bateye indi ntambwe iganisha mu bumwe n’ubwiyunge, hakiri inzitizi yo kuba hakiri abatarabona ababo bishwe kubera abadatanga amakuru.

    Yagize ati ” Mbere ntarajya mu itsinda nahuraga n’abarokotse Jenoside nkakwepa nkaca kure yabo kuko numvaga mfite ipfunwe, ubwo maze kurigeramo ndiga mbona uko abarokotse banyakiye neza ndabohoka ubu tubanye neza bihagije. Ikibazo kikigaragara ni uko hari abatarabona ababo bishwe bakajugunywa kandi ababishe bakaba bataratanga amakuru”.

    Yakomeje asaba abandi bakoze Jenoside kubohoka bagasaba imbabazi ndetse bagatanga n’amakuru ku baba bazi aho bajugunye imibiri y’abishwe kuko ariyo nzira yo kubohoka no kwiyunga bikwiye.

    Ati” Kuba hari abakoze Jenoside bakinangiye banze bakaba batarabohoka ngo basabe imbabazi, nababwira ko bakwiye kuzisaba ndetse bagatanga n’amakuru y’ahaba harajugunywe imibiri y’abishwe. Nta pfunwe nkigira tubanye neza n’abarokotse, nashize ubwoba. Duhurira ahantu tugakora ibikorwa biduteza imbere, bampa akazi iyo kabonetse turasangira nta kibazo tubanye neza cyane. Ubu mfite mushiki wanjye kwa data wacu washyingiye ku muntu warokotse rwose turisanzuye.”

    Nyiransabimana we ni umwe mu bakomoka ku wagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi wishyuye imitungo yangijwe na se umubyara, avuga ko kuba mu itsinda rya Isange mu ndorerwamo byamubohoye ndetse bigatuma yumva neza akamaro ko guhabwa imbabazi.

    Yagize ati “Naje mu itsinda nzanywemo n’umubyeyi data yagize imfubyi kuko yamwiciye ababyeyi. Nibazaga ukuntu nzabana n’abantu data yiciye ababyeyi bikantera ubwoba. Maze kugeramo twarabanye dufatanya mu bikorwa by’ubuhinzi bw’itsinda, aza no kumbabarira ku mitungo ye twishyuraga yangijwe na data, maze gupfusha mabukwe yambaye hafi ambera mabukwe. Numvishe neza akamaro ko kubabarirwa no kubohoka”.

    Sinangumuryango Moise, Umurinzi w’igihango mu Karere ka Nyabihu ubarizwa mu itsinda Isange mu ndorerwamo, na we avuga ko kuba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abayigizemo uruhare babanye neza bagakorera hamwe ari ikintu gishimishije.

    Ati “Tubanye neza nta kibazo, ubona bose barabohotse nta rwikekwe ruhari. Duhana amatungo tukorozanya, duhingira hamwe tugasarurira hamwe, tugasurana, tugasangira. Tujya guhura nta buyobozi bwaduhuje byavuye ku bushake bwacu kuko twabonaga kubana bidufitiye akamaro cyane tugamije ko abantu babohoka bagatera imbere”.

    Uretse ko iri tsinda rifasha komora ibikomere, abaririmo bishimira kandi ko ryabaye n’uburyo bwo guteza imbere imibereho myiza kuko borozanya amatungo magufi n’amaremare hamwe no kugobokana binyuze mu bushobozi bizigamira nk’uko Sinangumuryango Moise akomeza abivuga.

    Ati” Ubu tworozanya intama, twatangiye no guhana inka. Twejeje ibirayi ubu mu itsinda tumaze kugira amafaranga agera ku bihumbi 700 kandi dukomeje gukorera hamwe ngo dutere imbere biruseho.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal avuga ko aya matsinda ari ikimenyetso cy’uko bishoboka ko ubumwe n’ubwiyunge bwagerwaho kandi hakaba hifuzwa ko mu mirenge yose igize aka karere bene aya matsinda yahagera.

    Yagize ati ” Ni urumuri rumurikira abandi banyarwanda bose kuko ari ikintu kigaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge bushoboka, ntabwo ahuriyemo abarokotse gusa, ahubwo ahuza n’abayigizemo uruhare, uyu munsi turifuza ko imirenge yose igize Akarere ka Nyabihu yagezwamo.”

    Abagera kuri 40 barimo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, abayikoze bireze bakemera icyaha, abafite ababo bafungiwe gukora Jenoside, abari kuriha imitungo bangije mu gihe cya Jenoside n’abarinzi b’igihango nibo bibumbiye muri aya matsinda.

    Amatsinda nk’aya amaze gushingwa mu mirenge 6 y’Akarere ka Nyabihu ariyo Mukamira, Jenda, Karago, Shyira, Rambura na Bigogwe.

    Abibumbiye mu itsinda ‘Isange mu Ndorerwamo’ bamaze gutera intambwe yo kwiyunga ndetse bari mu bikorwa by’iterambere

  • U Rwanda rwirukanye Abakobwa babiri b’Abagande #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Softpower cyanditse ko aba bakobwa ari bo Birungi Monique w’imyaka 25 na Kansiime Lilian w’imaka 26, bafatiwe i Kibuye mu Karere ka Karongi tariki 14 Mata 2021 bakaza gufungirwa mu Karere ka Burera.

    Ku mugoroba wo ku itariki 18 Mata 2021 bararekuwe bahita bagezwa ku mupaka bahawe impapuro bahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (NISS) zibasaba kuva ku butaka bw’u Rwanda kuko babugezeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Izi nyandiko bahawe zibibutsa amategeko y’u Rwanda ngo kuko hari aho zigira ziti 'Menya ko uri umwimukira utemewe mu Rwanda nk’uko bisobanurwa n’ingingo ya 12 n’iya 15 y’itegeko 57/2018 ryo ku wa 13/08/2021 ryo kwinjira no gusohoka mu Rwanda.'

    Umwe muri aba bakobwa birukanywe ku butaka bw’u Rwanda, amaze kugera mu gihugu cye, yavuze ko kuko azi ko hari Abanyarwanda benshi bakorera muri Uganda yumvaga na we ntakibazo cyo kuba yajya gukorera mu Rwanda.

    Ati 'Ariko nishimiye ko narekuwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda nkasubira mu rugo.'

    Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo igitotsi cyatewe n’ibyo ibi bihugu byombi bishinjanya birimo kuba hari Abanyarwanda benshi bagiye bafatirwa muri kiriya gihugu bakagirirwa nabi ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

    Mu minsi ishize kandi havuzwe inkuru y’Umunyarwandakazi witwa Byukusenge Jeniffer washimuswe n’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda rwa CMI.

    Bivugwa ko uyu mukobwa yashimuswe tariki 05 Mata 2021 agahita ajyanwa gufungirwa ku biro bikuru bya CMI biherereye i Mbuya.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-rwirukanye-Abakobwa-babiri-b-Abagande

  • Perezida Kagame ari muri Angola mu inama ya ICGLR #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame agiye yageze i Luanda muri Angola mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mata 2021 aho yitabiriye iri huriro rya kabiri rya ICGLR.

    Iri huriro rya kabiri rito, ririga ku bibazo bya Politiki n’iby’umutekano bimaze iminsi muri Repubulika ya Centrafrique.

    Perezida Kagame witabiriye iri huriro rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, yabanje guhura na mugenzi we Perezida João Lourenço wa Angola.

    Ubwo ihuriro nk’iri rya mbere ryabaga mu mpera za Mutarama 2021, Perezida Paul Kagame yari ahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    Iri huriro ryabaye tariki 29 Mutarama 2021, ryari ryitabiriwe kandi na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra ; uwa Congo, Denis Sassou Nguesso ; uwa Chad, Idriss Déby Itno ndetse na João Manuel Gonçalves wa Angola wari watumije iriya nama.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-ari-muri-Angola-mu-inama-ya-ICGLR

  • Musanze : Umusore yatemye undi akaguru amuziza igiceri cya 50Frw amurimo #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 20 watemwe na mugenzi we amuziza igiceri cya 50 Frw amurimo nk’umwenda, yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo yitabweho.

    Naho uriya w’imyaka 18 watemye mugenzi we yahise ashyikirizwa Polisi ubu akaba ari mu maboko y’uru rwego ubu akaba afungiye kuri station yarwo ya Remera.

    Twagirimana Edouard uyobora Umurenge wa Remera avuga ko abaturage bakwiye kumenya ko gukemura ibibazo bitagomba gutera ibindi.

    Yagize ati 'Icyo dusaba abaturage ni ukujya bakemura ibibazo bafitanye mu mahoro aho gukoresha imbaraga n’umujinya w’umurengera gutya. Uyu yishyuzaga amafaranga 50 mugenzi we amubwira ko ntayo afite ariko ntibyari bikwiye kugera kuri ruriya rwego.'

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    Ingingo ya 121 : Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake

    Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW). Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umusore-yatemye-undi-akaguru-amuziza-igiceri-cya-50Frw-amurimo

  • Inzara imeze nabi mu nkambi z’impunzi, ngo hari abari kwiyahura kubera yo #rwanda #RwOT

    BBC dukesha iyi nkuru, iherutse gusura inkambi za Mahama iburasirazuba, Kigeme mu majyepfo na Gihembe mu majyaruguru, aganira n’izo mpunzi z’Abarundi n’Abanyekongo.

    Mbere, umuntu umwe w’impunzi yagenerwaga 7,600Frw y’imfashanyo yo kumutunga ku kwezi, gusa guhera mu kwezi gushize kwa gatatu uyu mwaka umwe agenerwa 3,040Frw, ni angana na 100Frw ku munsi.

    Ishami rya ONU/UN rishinzwe ibiribwa ku isi, WFP/PAM rivuga ko iri gabanuka ryatewe n’uko “abaterankunga bahagaritse inkunga zabo kubera Covid”.
    Mu nkambi ya Kigeme irimo impunzi zirenga 20,000, Confiance Uwamahoro ushinzwe imibereho myiza avuga ko inzara imeze nabi muri iyi nkambi kuko 3,040Frw nta kintu afasha.

    Uwamahoro, ukomoka muri DR Congo, ati : “Bigendanye n’ibiciro byo ku isoko, inzara yishe abantu cyane. Igiceri cy’ijana ku munsi nawe urumva ko kitatunga umuntu.”

    Edson Munyakarambi wo muri iyi nkambi avuga ko hari amakuru ko inzara yatumye umuntu umwe yiyahura agapfa, undi we agatabarwa ntapfe nyuma yo kugerageza kwiyahura kubera inzara.

    Ati : “…umwe yariyahuye nanjye nari mpari tumushyingura, nubwo uwapfuye atavuga impamvu yiyahuye… ariko undi wari ugiye kwiyahura bamuca mu ngoyi [baramutabara] ubu ubuzima bwe bugeze ahabi, uwo twaramubajije we atubwira ko ari inzara.”

    I Mahama bari guhitamo gutaha

    Mu nkambi ya Mahama irimo impunzi zirenga 54,000 ziganjemo izituruka mu Burundi, kimwe no mu nkambi ya Gihembe irimo abarenga 12,000 biganjemo abakomoka muri DR Congo, naho bavuga ko bugarijwe n’inzara kubera igabanuka ry’imfashanyo.

    I Mahama, impunzi z’Abarundi zabwiye BBC ko abiyandikisha bashaka gutaha biyongereye nyuma y’iri gabanuka ry’imfashanyo ya PAM.

    Marco Minani ari mu bitegura gutaha, ati : “Nafashe umwanzuro wo gutaha kuko mbona inzara yanyicira hano…kurya 100 ku munsi nabonye bitashoboka ari kwa gupfa.”

    Emily Fredenberg, umuvugizi wa WFP mu Rwanda, yabwiye BBC ko n’ubu bagishakisha inkunga mu mahanga, ko hari iyo bahawe na leta ya Canada “yatumye WFP itagabanya kurushaho imfashanyo”.

    Ati : “Twizeye ko mu mezi ari imbere tuzabona inkunga ihagije yatuma twongera ibihabwa impunzi nanone…”

    Leta y’u Rwanda ivuga yo ko nk’igihugu cyakiriye impunzi – ubu zirenga 100,000 – izifasha gukora imishinga yo kwiteza imbere no kubaho byo ‘kwigira’ nk’uko bimeze ku bandi benegihugu.

    Uruzinduko rwa Filippo Grandi ukuriye ishami rya UN ryita ku mpunzi UNHCR ategerejwemo i Kigali mu mpera z’iki cyumweru rwitezweho gutanga umurongo na bimwe mu bisubizo ku byibazwa n’izi mpunzi.

    Ivomo : BBC

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Inzara-imeze-nabi-mu-nkambi-z-impunzi-ngo-hari-abari-kwiyahura-kubera-yo

  • Imiryango irenga ibihumbi 15 yiganjemo iyo muri Karongi na Nyamagabe niyo imaze kumenyekana ko yazimye muri Jenoside –

    Kuva mu 2009 nibwo GAERG yatangiye gukora ubushakashatsi bugamije kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu bushakashatsi n’ubu burakomeje.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG Nsengiyaremye Fidele yabwiye RBA ko muri ubu bushakashatsi basanze Intara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo ari zo zifite umubare munini w’imiryango yazimye.

    Yagize ati “Mu bushakashatsi twakoze, twasanze intara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo arizo zibasiwe cyane, Akarere ka Karongi niko kagize imiryango yazimye myinshi irenga 2000, Akarere ka Nyamagabe niko kagakurikira.”

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Akarere ka Karongi gafite imiryango irenga ibihumbi bibiri yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe aka Nyagatare ko gafite umuryango umwe wazimye, Gatsibo ikagira imiryango 80.

    Nsengiyaremye yavuze ko kuba Akarere ka Nyamagabe na Karongi aritwo dufite umubare munini w’imiryango yazimye bifitanye isano no kuba aritwo Ingabo zahoze ari iza RPA zagezemo nyuma kubera Ingabo z’u Bufaransa zari ziturimo.

    Ati “Twabonye bifitanye isano n’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yakozwemo, kuko utwo turere twombi Inkotanyi zatugezemo bitinze bitewe n’Ingabo z’Abafaransa zari zihari.”

    Mu rwego rwo gukomeza Kwibuka no guha agaciro abari bagize iyi miryango yazimye Nsengiyaremye yavuze ko batekereza kwandika igitabo kivuga kuri iyi miryango ndetse hagakorwa na filimi mbarankuru isobanura neza iyo miryango n’uburyo yazimye.

    Uretse kuba ingabo zahoze ari iza RPA zaratinze kuhagera, kuba Intara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo arizo zifite imiryango myinshi yazimye bishingira ku kuba uturere tuzigize ari tumwe mu twari dufite umubare munini w’Abatutsi.

    Iyari perefegitura za Gikongoro (Nyamagabe y’ubu), Kibuye (Karongi) na Cyangugu ni ahantu ngo ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe kuva kera kandi mu buryo buremereye, kubera imbaraga ishyaka rya Parmehutu ryahashyize.

    Mu 1959 na 1963 ngo nizo perefegitura zishwemo Abatutsi benshi, cyane cyane muri Gikongoro hishwe abarenga ibihumbi 25 mu byumweru bibiri.

    Icyiyongereyeho ni uko mu 1994, izo perefegitura Guverinoma ya Kambanda Jean yashyizemo imbaraga nyinshi mu cyo yitaga ukwirwanaho (auto-défense civile), hagenda hoherezwa abaminisitiri bagomba kuhayobora ubwicanyi.

    Ku Gikongoro hashyizwe Col Simba Aloys unahavuka ahashyira imbaraga mu gutanga intwaro no gutoza Interahamwe, ku Kibuye hoherezwa abaminisitiri babiri, Edouard Karemera wari uw’ubutegetsi bw’igihugu na Eliezer Niyitegeka wanahamaze igihe kigera ku mezi abiri, afatanyije na Perefe Clément Kayishema n’abandi.

    Mu 2020 ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka iyi miryango yazimye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba hari imiryango itararokotsemo umuntu n’umwe ari ikimenyetso cy’uko hari umugambi koko wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho, asaba ko abakibyiruka bajya bigishwa ubumuntu kandi bagatozwa kumenya agaciro k’undi.

    Imiryango irenga ibihumbi 15 yiganjemo iyo muri Karongi na Nyamagabe niyo imaze kumenyekana ko yazimye muri Jenoside

  • Icyo kapiteni wa APR FC Manzi Thierry yasabye abafana b’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Manzi Thierry yabwiye abafana b’iyi kipe ko babizi neza ko icyo bakeneye ari igikombe ariko na we abasaba kubasengera mu rugendo rwa shampiyona bazatangira mu kwezi gutaha.

    APR FC ikomeje imyitozo yitegura shampiyona izatangira mu ntangiriro za Gicurasi 2021 igakinwa mu buryo bw’amatsinda.

    Manzi Thierry akaba kapiteni w’ikipe y’ingabo z’igihugu, yavuze ko ubu bakinnyi bameze neza ndetse bishimiye kugaruka mu myitozo.

    Ati”Ni ibyishimo muri rusange ku ikipe yose nyuma y’igihe kinini tudahura nk’umuryango wa APR FC ubu buri mukinnyi wese uko umubonye akanyamuneza ni kose.'

    Uyu mukinnyi waganiraga n’urubuga rw’iyi kipe, yavuze ko atari ibintu byoroshye kumara igihe nk’icyo bamaze badakina ngo bizere ko bazagaruka ku muvuduko vuba, ariko ngo si bibi cyane kuko hari abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu bo bafite imikino mu maguru yabo.

    Ati”Ntabwo biba byoroshye nyuma y’igihe kinini abantu badahura kubera icyorezo cya COVID-19 ngo bakorere hamwe nk’uko byari bisanzwe, ariko muri rusange ntabwo duhagaze nabi abakinnyi benshi bafite imikino bakinnye mu ikipe y’igihugu bari kugerageza guhuza n’abari bamaze iminsi bakorera imyitozo mu rugo, icyo navuga nuko turi kwitegura neza dukora imyitozo umunsi ku wundi igomba kudufasha mu mikino ya shampiyona turi kwitegura mu kwezi gutaha'

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yavuze ko abizi neza ko icyo abakunzi b’iyi kipe biteze ari igikombe ariko na we abasaba inkunga y’amasengesho kuko kuza ku kibuga byo bigorabye bitewe n’ibihe igihugu kirimo.

    Ati”Ni byiza kongera kugaruka, dufite intego yo gutwara igikombe ngira ngo abafana nibyo bakwishimira mbere ya byose kandi tubasaba y’uko aho bazaba bari hose, amasengesho yabo akenewe mu rugendo rwa shampiyona tuzatangira muri Gicurasi kuko imbaraga zabo baduteraga ku mukino turi kumwe muri sitade ubu ntekereza ko bizaba bigoyemo bitewe n’icyorezo cya COVID-19.'

    Shampiyona izatangira tariki ya mbere Gicurasi 2021, APR FC ikaba iri mu itsinda A aho iri kumwe n’ikipe ya Bugesera FC, Gorilla FC na AS Muhanga.

    Manzi Thierry avuga ko nk’abakinnyi bishimiye kongera guhura

    Manzi we na bagenzi be ngo barimo gukora cyane

    Abafana ba APR FC basabwe amasengesho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-kapiteni-wa-apr-fc-manzi-thierry-yasabye-abafana-b-iyi-kipe

  • U Rwanda ruvuga ko Raporo yarwo itagamije kujyana u Bufaransa mu nkiko #rwanda #RwOT

    Iyi rapro yahawe umutwe witwa 'A Foreseeable Genocide : The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi.' Tugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo 'Jenoside yagaragariraga buri wese : Uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.'

    Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mata 2021, yamurikiwe Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame.

    Ni raporo yakozwe ku bufatanye bw’ibigo bitatu byo mu Rwanda n’ikigo cy’inzobere mu by’amategeko cy’Abanyamerika kitwa Levy Firestone Muse.

    Ibikubiye muri iyi raporo ya Paji zigera muri 600, ntibitandukanye cyane n’ibyagaragajwe na Komisiyo Duclert na yo iherutse gushyira hanze raporo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda mu 1994.

    Gusa iyi raporo yakozwe ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda yo igaragaza ko ibyabaye mu Rwanda byagarariraga buri wese ko hariho umugambi wa Jenoside mu gihe iriya ya Duclert yo yavugaga ko u Bufaransa bwashyigikiye buhumyi Leta y’u Rwanda yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Ntigamije kujyana u Bufaransa mu nkiko

    Ubushakashatsi bwo ku ruhande rw’u Rwanda bwakoze n’inzobere mu by’amategeko mu gihe ubwo ku ruhande rw’u Bufaransa bwakozwe n’abiganjemo inzobere mu by’amateka.

    Hari abibajije niba ku ruhande rw’u Rwanda iriya raporo itagamije kujyana u Bufaransa mu nkiko kuko yakozwe n’abanyamategeko.

    Nyuma y’uko iyi raporo y’u Rwanda igiye hanze, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze iyi raporo itagamije kugeza mu nkiko u Bufaransa cyangwa undi uwo ari we wese.

    Mu kiganiro n’Abanyamakuru, yagize ati 'Ntabwo icyo igambiriye ari uyu akurikiranyweho ibyaha ibi n’ibi, ku buryo nta nubwo duteganya ko leta y’u Rwanda izabiheraho ngo igire abantu ikurikirana.'

    Gusa avuga ko inkiko zishobora kubona amakuru kuri bamwe mu bantu bavugwa muri iyi raporo nk’umugore w’uwahoze ari Perezida, Agathe Kanziga uba mu Bufaransa kimwe n’abandi bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside baba mu Bufaransa.

    Minisitiri Biruta avuga ko iyi raporo igaragaza neza ko u Bufaransa bwatumye Jenoside Yakorewe Abatutsi ishoboka kuko kiriya gihugu cyakomeje gushyikira Leta yari iriho itegura Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    U Bufaransa bwishimiye intambwe bigezeho

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yashyize hanze itangazo rivuga ko Guverinoma ya kiriya gihugu yakiriye neza Raporo y’u Rwanda kuko igaragaza ukuri ku mateka ahuriweho n’ibihugu byombi kandi ko ari byo byifuzwa na kiriya gihugu kubaka umubano mushya ushingiye ku kuri.

    Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Minisitiri Jean-Yves Le Drian washyize umukono kuri ririya tangazo, yavuze ko Igihugu cye kishimiye ubushake bw’u Rwanda muri iyi ntambwe nziza yo gukomeza kubaka umubano.

    JPEG - 170.5 ko
    Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-ruvuga-ko-Raporo-yarwo-itagamije-kujyana-u-Bufaransa-mu-nkiko