Category: Uncategorized

  • Hatangijwe umushinga uzatuma ingo zisaga 500.000 zigura amashyiga arondereza ibicanwa – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'abikorera biteganyijwe ko uzamara imyaka itanu.

    Umukozi wa REG ushinzwe Ubukangurambaga ku ikoreshwa rya Gaz, Karera Issa, avuga ko Nkunganire izatangwa ku mashyiga akoresha ibicanwa binyuranye birimo amakara, inkwi, burikete, palete, gaz, amashanyarazi n'ibindi bicanwa abafatanyabikorwa b'umushinga bazagaragaza ko bihuye n'intego zawo.

    Yagize ati 'Intego y'uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga 500.000 kwigurira amashyiga arondereza ibicanwa, yizewe mu buziranenge kandi arengera ibidukikije. Umushinga ugamije kandi kongera umubare w'abikorera bakora aya mashyiga n'abayacuruza mu gihugu. Ikigamijwe ni ukugabanya buhoro buhoro ikoreshwa ry'amakara mu mijyi no kugabanya kurambiriza ku nkwi gusa mu bice by'icyaro.'

    Karera avuga ko ingano ya Nkunganire izatangwa hakurikijwe icyiciro cy'ubudehe umugenerwabikorwa arimo ndetse n'urwego rw'ishyiga yifuza ririmo.

    Yakomeje avuga ko umushinga ari igisubizo ku baturarwanda kuko uzafasha abaremerwaga n'ikiguzi cy'amashyiga cyane abifuzaga kwishyurira rimwe ikiguzi cy'ibikoresho bijyana na gaz, dore ko ari nacyo kinini ugereranyije n'ikiguzi cya gaz ubwayo.

    Ati 'Uyu mushinga ni imwe mu ngamba zizafasha kugera ku ntego igihugu cyiyemeje yo kugabanya umubare w'ingo zikoresha inkwi ukagera byibura kuri 42% bitarenze umwaka wa 2024 ndetse no kugabanya ikoreshwa ry'amakara ryiganje mu bice by'imijyi.'

    Muri uyu mushinga, Leta yifuza ko ikoreshwa ry'amakara mu mijyi ricika buhoro buhoro, agasimbuzwa ibindi bicanwa bitabangamira ibidukikije nka gaz n'amashyiga akoresha amashanyarazi aho bishoboka.

    Karera avuga ko mu byaro, gahunda izibanda mu kugabanya ingano y'inkwi zikoreshwa n'urugo, bijyana no guhindura amashyiga asanzwe akoreshwa agasimbuzwa arondereza inkwi biruseho kandi atarekura imyotsi myinshi ijya kwanduza ikirere.

    Akomeza ati 'Amashyiga azatangwa azaba afite ubuziranenge bwapimwe ndetse bwemejwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB. Tuzakorana na ba rwiyemezamirimo batandukanye babyifuza bakora cyangwa bacuruza amashyiga atandukanye yujuje ubuziranenge twifuza.'

    Muri uyu mushing aba rwiyemezamirimo bifuza gukorana nawo basabwa gusinya amasezerano y'ubufatanye na REG binyuze muri EDCL, bakuzuza ifishi iboneka ku rubuga rwa REG isaba amakuru ku mashyiga bakora cyangwa bacuruza kugira ngo harebwe ko yujuje ibisabwa, hanyuma rikoherezwa gupimwa ubuziranenge muri RSB.

    Ibi biri mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu bigizwemo uruhare na ba rwiyemezamirimo bakora cyangwa bacuruza amashyiga.

    Muri uyu mushinga, ishyiga ryujuje ibisabwa rizajya ryoherezwa gupimwa muri RSB ndetse ni wo uzishyura ikiguzi cyabyo. Ibyavuye mu isuzuma ry'ishyiga nibyo bizatuma rwiyemezamirimo yemererwa kugirana amasezerano ya Nkunganire na Banki y'Iterambere y'u Rwanda (BRD) izanyuzwamo amafaranga y'umushinga.

    Mu Rwanda hatangijwe umushinga uzatuma ingo zisaga 500.000 zigura amashyiga arondereza ibicanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-umushinga-uzatuma-ingo-zisaga-500-000-zigura-amashyiga-arondereza

  • Kayonza: Umuturage yatawe muri yombi akekwaho gutema insina z'umuturanyi we – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, mu Mudugudu wa Mumuri mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo watawe muri yombi yatonganye na muramukazi we, akamubwira ko ari bumukorere agashya ku buryo atazakibagirwa.

    Nyuma yo kumubwira ayo magambo, ngo bwarakeye agiye mu murima asanga insina zirenga ijana zari ziri mu murima harimo n'izari zarannyeho ibitoki zose zatemwe ziri hasi ni ko kwitabaza ubuyobozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Rukara, Maniraho Léonard, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo ukekwaho gutema izo nsina ngo mbere yo kubikora yari yabanje kubwira uwo mugore ko azamuhemukira nyuma yuko bagiranye amakimbirane.

    Ati 'Bakimara gutongana yamubwiye ko ari bumukorere agashya umunsi ukurikiyeho, ni bwo uwo mudamu yagiye mu rutoki asanga insina bazihinduye kuriya, ni nayo mpamvu uriya mugabo yafashwe kugira ngo hakorwe iperereza harebwe niba amagambo yavuze hari aho ahuriye n'ibyakozwe.'

    Maniraho yavuze ko insina zatemwe mu rutoki rumwe zirenga 100 ngo bahereye ruhande baratema ku buryo urutoki rwose nta nsina n'imwe ihagaze.

    Gitifu w'Umusigire yasabye abaturage kwirinda kwihanira mu gihe bagiranye amakimbirane ngo kuko ubuyobozi bubegereye uzajya abigerageza azajya abihanirwa.

    Ati 'Abantu bagakwiriye kwirinda amakimbirane, abagiranye ibibazo bakakigeza mu nzego z'ubuyobozi bukagikurikirana abantu bakongera bakabana neza hatabayeho kwihanira.'

    Kuri ubu uyu mugabo watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukara mu gihe iperereza rigikomeza ngo hamenyekane niba koko ariwe watemye insina za muramukazi we.

    Insina zirenga ijana zatemwe mu rutoki rw’umuturage

    Mu nsina zatemwe hari harimo n’izatangiye kwana ibitoki


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umuturage-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gutema-insina-z-umuturanyi-we

  • Umugore yaciye ibintu kubera ukuntu yatakaje ibiro 83 mu mezi 14 gusa [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugore utashoboraga guhaguruka ngo yiyambike amasogisi cyangwa ngo yifashe mu mirimo imwe n'imwe,yari asanzwe abaho mu bwoba ko ashobora kuzagera igihe atazabasha kubona aho yicara mu bantu yaba mu ndege cyangwa mu ma resitora ariyo mpamvu yakoze ibishoboka byose agabanya ibiro 146 yari afite.

    Uyu mugore utuye Dublin muri Ireland yatangiye urugendo rwo kugabanya ibiro muri Mutarama umwaka ushize hanyuma muri Guma mu rugo atakaza ibiro bisaga 70,ntiyacika intege arakomeza kugeza atakaje ibirenga ½ cy'ibyo yari afite.

    Uyu mugore yakomeje kwita ku mirire ndetse atangira kugabanya ubwoba bw'uko ashobora kuzajya ananirwa kwicara mu ntebe rusange akomeza kugabanya ibiro.

    Uyu mugore yahoraga yambaye imyenda minini y'umukara kuko ariyo yamukwiraga ariko ubu ngo yishimiye ko yambara imyenda iyo ariyo yose akaberwa.

    Yagize ati 'Natangiye urugendo rwo kugabanya ibiro muri Mutarama 2020 nyuma yo kujya ku baganga bakamfasha.Narwanye n'ibiro byanjye ndetse no kurya ibyo mbonye byose inshuro ntakwibuka.Nagerageje kwiyicisha inzara ariko ntibikunde.

    Kugira ngo ngabanye ibiro,nabanje kwivuza gukunda ibiryo bikabije.Nahoraga mpangayikishijwe n'igihe ndi bwongere kurya kandi ndi kurya.Najyaga kurya mvuye ku kazi karya za kalori [calories] amagana.

    Naryaga kalori hagati ya 3,000 na 5,000 buri munsi.Naryaga ibiryo nabaga nateguye ngiye ku kazi na nijoro nkarya ibindi byinshi.Ubwo najyaga kwivuza,namenye ko umubiri wanjye atari umwanzi ahubwo nagombaga guhindura imirire kugira ngo bibe byiza.Ntabwo nari nzi uburyo ubuzima bwanjye bwari bugoye kugeza igihe natangiriye gutakaza ibiro.'

    Uyu mugore yavuze ko yahoraga ahangayikishijwe no kurira ingazi agiye hejuru,kujya mu biruhuko byamuteraga ubwoba kuko ngo yumvaga atabona indege ifite intebe yakwiramo n'ibindi.

    Ati 'Byari nk'iyicarubozo.Ubu singitekereza ibintu nk'ibyo ubu.Ubu naribohoye.Ubu ndi umugore nahoraga nifuza kuba.'

    Uyu mugore yavuze ko gahunda ya Guma mu rugo yayikoresheje atakaza ibiro kugeza ubwo bimuhiriye.





    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yaciye-ibintu-kubera-ukuntu-yatakaje-ibiro-83-mu-mezi-14-gusa-amafoto

  • Rubavu: Ukutavuga rumwe ku mpanuka yaguyemo umushoferi – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Mata nyuma yo gusanga umurambo w'uyu mugabo aho ibi byabereye mu Mudugudu wa Hanika, Akagari ka Terimbere, Umurenge wa Nyundo.

    Iyi mpanuka yamenyekanye ubwo abaturage babonaga imodoka yarenze umuhanda ugana kuri cathédrale ya Nyundo, bayegereye basanga umurambo w'umushoferi munsi imodoka imutsikamiye.

    Nyiri iyi modoko witwa Habarurema Antoine yavuze ko yatunguwe n'urupfu rw'umukozi we kuko ku Cyumweru yari yiriwe akora.

    Ati 'Ejo yajyanye ifarini i Kayove mu Karere ka Rutsiro avuyeyo ajyana imbaho i Nyamyumba, ni uko atashye aha lifuti umugore baraza bageze ku Nyundo kigingi avamo. Twatunguwe no kumva ngo yakoze impanuka ahubwo bamwe barimo gucyeka ko yaba yishwe dutegereje icyo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwemeza.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Nyundo, Nangamabwire Léonidas, yavuze ko batakwemeza neza icyaba cyishe uyu mugabo mu gihe hatarakorwa iperereza.

    Ati 'Natwe ni uku twabibonye ubu itsinda rya RIB rishinzwe kugenzura ahabereye ibyaha by'ubwicanyi bavuye i Karongi ni nabo dutegerejeho kumenya amakuru y'ukuri ajyanye n'uru rupfu.'

    Nubwo bamwe mu baturage badahwema kugaragaza ko uyu mugabo ashobora kuba yishwe bitewe n'uko batumva uburyo umuntu ashobora kugongwa n'imodoka yari atwaye, abaturanyi ba nyakwigendera bemeza ko nta kibazo yajyaga agirana n'abandi ku buryo byamuviramo kwicwa.

    Imodoka yataye umuhanda itsikamira shoferi biteza ururjijo uko yaba yamugonze kandi ariwe wari uyitwaye

    RIB yahise ihagera ijyana umurambo ngo iwukorere isuzuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umushoferi-yaguye-mu-mpanuka-biteza-urujijo

  • Hatangijwe umushinga uzatuma ingo zisaga 500.000 zigura amashyiga arondereza ibicanwa –

    Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’abikorera biteganyijwe ko uzamara imyaka itanu.

    Umukozi wa REG ushinzwe Ubukangurambaga ku ikoreshwa rya Gaz, Karera Issa, avuga ko Nkunganire izatangwa ku mashyiga akoresha ibicanwa binyuranye birimo amakara, inkwi, burikete, palete, gaz, amashanyarazi n’ibindi bicanwa abafatanyabikorwa b’umushinga bazagaragaza ko bihuye n’intego zawo.

    Yagize ati “Intego y’uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga 500.000 kwigurira amashyiga arondereza ibicanwa, yizewe mu buziranenge kandi arengera ibidukikije. Umushinga ugamije kandi kongera umubare w’abikorera bakora aya mashyiga n’abayacuruza mu gihugu. Ikigamijwe ni ukugabanya buhoro buhoro ikoreshwa ry’amakara mu mijyi no kugabanya kurambiriza ku nkwi gusa mu bice by’icyaro.”

    Karera avuga ko ingano ya Nkunganire izatangwa hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa arimo ndetse n’urwego rw’ishyiga yifuza ririmo.

    Yakomeje avuga ko umushinga ari igisubizo ku baturarwanda kuko uzafasha abaremerwaga n’ikiguzi cy’amashyiga cyane abifuzaga kwishyurira rimwe ikiguzi cy’ibikoresho bijyana na gaz, dore ko ari nacyo kinini ugereranyije n’ikiguzi cya gaz ubwayo.

    Ati “Uyu mushinga ni imwe mu ngamba zizafasha kugera ku ntego igihugu cyiyemeje yo kugabanya umubare w’ingo zikoresha inkwi ukagera byibura kuri 42% bitarenze umwaka wa 2024 ndetse no kugabanya ikoreshwa ry’amakara ryiganje mu bice by’imijyi.”

    Muri uyu mushinga, Leta yifuza ko ikoreshwa ry’amakara mu mijyi ricika buhoro buhoro, agasimbuzwa ibindi bicanwa bitabangamira ibidukikije nka gaz n’amashyiga akoresha amashanyarazi aho bishoboka.

    Karera avuga ko mu byaro, gahunda izibanda mu kugabanya ingano y’inkwi zikoreshwa n’urugo, bijyana no guhindura amashyiga asanzwe akoreshwa agasimbuzwa arondereza inkwi biruseho kandi atarekura imyotsi myinshi ijya kwanduza ikirere.

    Akomeza ati “Amashyiga azatangwa azaba afite ubuziranenge bwapimwe ndetse bwemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB. Tuzakorana na ba rwiyemezamirimo batandukanye babyifuza bakora cyangwa bacuruza amashyiga atandukanye yujuje ubuziranenge twifuza.”

    Muri uyu mushing aba rwiyemezamirimo bifuza gukorana nawo basabwa gusinya amasezerano y’ubufatanye na REG binyuze muri EDCL, bakuzuza ifishi iboneka ku rubuga rwa REG isaba amakuru ku mashyiga bakora cyangwa bacuruza kugira ngo harebwe ko yujuje ibisabwa, hanyuma rikoherezwa gupimwa ubuziranenge muri RSB.

    Ibi biri mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu bigizwemo uruhare na ba rwiyemezamirimo bakora cyangwa bacuruza amashyiga.

    Muri uyu mushinga, ishyiga ryujuje ibisabwa rizajya ryoherezwa gupimwa muri RSB ndetse ni wo uzishyura ikiguzi cyabyo. Ibyavuye mu isuzuma ry’ishyiga nibyo bizatuma rwiyemezamirimo yemererwa kugirana amasezerano ya Nkunganire na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) izanyuzwamo amafaranga y’umushinga.

    Mu Rwanda hatangijwe umushinga uzatuma ingo zisaga 500.000 zigura amashyiga arondereza ibicanwa

  • Kayonza: Umuturage yatawe muri yombi akekwaho gutema insina z’umuturanyi we –

    Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, mu Mudugudu wa Mumuri mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo watawe muri yombi yatonganye na muramukazi we, akamubwira ko ari bumukorere agashya ku buryo atazakibagirwa.

    Nyuma yo kumubwira ayo magambo, ngo bwarakeye agiye mu murima asanga insina zirenga ijana zari ziri mu murima harimo n’izari zarannyeho ibitoki zose zatemwe ziri hasi ni ko kwitabaza ubuyobozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Rukara, Maniraho Léonard, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo ukekwaho gutema izo nsina ngo mbere yo kubikora yari yabanje kubwira uwo mugore ko azamuhemukira nyuma yuko bagiranye amakimbirane.

    Ati “Bakimara gutongana yamubwiye ko ari bumukorere agashya umunsi ukurikiyeho, ni bwo uwo mudamu yagiye mu rutoki asanga insina bazihinduye kuriya, ni nayo mpamvu uriya mugabo yafashwe kugira ngo hakorwe iperereza harebwe niba amagambo yavuze hari aho ahuriye n’ibyakozwe.”

    Maniraho yavuze ko insina zatemwe mu rutoki rumwe zirenga 100 ngo bahereye ruhande baratema ku buryo urutoki rwose nta nsina n’imwe ihagaze.

    Gitifu w’Umusigire yasabye abaturage kwirinda kwihanira mu gihe bagiranye amakimbirane ngo kuko ubuyobozi bubegereye uzajya abigerageza azajya abihanirwa.

    Ati “Abantu bagakwiriye kwirinda amakimbirane, abagiranye ibibazo bakakigeza mu nzego z’ubuyobozi bukagikurikirana abantu bakongera bakabana neza hatabayeho kwihanira.”

    Kuri ubu uyu mugabo watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukara mu gihe iperereza rigikomeza ngo hamenyekane niba koko ariwe watemye insina za muramukazi we.

    Insina zirenga ijana zatemwe mu rutoki rw’umuturage

    Mu nsina zatemwe hari harimo n’izatangiye kwana ibitoki

  • Amarangamutima ya Bad Rama nyuma y’igenda rya Queen Cha #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umuhanzikazi Queen Cha asezeye muri The Mane, nyir’iyi nzu itunganya umuziki, Bad Rama yamwifurije ishya n’ihirwe kandi azakomeze kurangwa n’ikinyabupfura.

    Uyu munsi nibwo abinyujije kuri Instagram ye, Queen Cha yashyizeho itangazo rigaragaza ko yamaze gutandukana na The Mane Music.

    Umuyobozi wa The Mane mu nyandiko yuzuyemo amarangamutima menshi, Bad Rama yavuze ko atakwifuje gutandukana n’uyu muhanzi ariko byose bikaba byabaye mu bwumvikane amwifuriza ishya n’ihirwe mu myaka iri imbere.

    Mu nyandiko irambuye yagi,e ati”Hari beshi byakuye umutima cyane, bababaye ariko ndabizinko nakwigishije guhora utsinda ukaba ‘winner’ w’ibihe byose no mu mikino twakinaga byari uko nagira ngo mbamenyeshe ko nta gikuba cyacitse kuko ibyabaye n’ibyumvikanweho na mbere y’amasezerano y’akazi yabayeho yarambwiye ngo Bad ndakwizera unsinyishe igihe ushaka nawe uzambere imfura ninumva nahindura ubuzima uzandeke ngende.”

    “N’ibi byabaye biragoye nange kubyakira ndetse n’ikipe ya The Mane kubera ko Queen yatubaniye neza Tugera kuri byinshi turi kumwe dutwara ibikombe dukora indirimbo nzakunzwe n’ibitaramo bikomeye turabyitabira njyewe by’umwihariko yambereye inshuti nziza, umujyanama mwiza ndetse akansubizamo intege aho zabaga zishize akanyumvisha ko nshoboye.”

    “Ni inshuti yanjye nziza nubaha inyubaha nifuzaga kugumana nawe ubuzima bwose bw’akazi ariko murabizi ubuzima ni burebure kandi hakenerwamo byinshi tumaze nk’umwaka tuganira iki kintu, angisha n’inama y’ibyo yifuza gukora nyuma y’uko ava muri The Mane ariko igihe cyose ku bw’imibanire myiza twagiranye byaratugoraga kuvuga ngo n’uyu munsi, urabitangira ariko umunsi wageze byabaye Queen ndakwifuriza ibihe byiza n’urugendo rushya utangiye.”

    “Nsaba n’ishuti za The Mane n’abafana bayo gukomeza gushyigikira umukobwa wacu kuko nziko urugendo rugikomeje kandi ari bwo adukeneye cyawe. Njye nka Bad Rama nkusezeranije kuzakuba hafi nk’uko byahoze kandi ubufasha uzakenera mbufite nzabuguha, umutima ikinyabupfura n’urukundo ugira uzabihorane Imana izayobore intabwe zawe warakoze.”

    Queen Cha akaba yasezereye rimwe n’umujyanama w’abahanzi muri The Mane ari Aristide Gahunzire.

    Abaye umuhanzi wa 3 utandukanye na The Mane nyuma ya Jay Polly na Safi Madiba, bakaba basigaranye Calvin Mbanda na Marina.

    Bad Rama yifurije Queen Cha amahirwe masa mu rugendo agiye gutangira

    Bad Rama yashenguwe n’igenda rya Queen Cha

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amarangamutima-ya-bad-rama-nyuma-y-igenda-rya-queen-cha

  • Ambasaderi Karamba yagaragaje ko abapfobya Jenoside atari abo kujenjekerwa – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Ambasaderi Karamba yagarutseho ku wa 18 Mata 2021 ubwo Ambasade y'u Rwanda muri Tanzania ifatanyije n'Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bitabiraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uwo muhango wayobowe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    Ambasaderi Karamba yashimiye Abanyarwanda batuye mu muri Tanzania, kuba badahwema kwifatanya n'abandi mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gushyira hamwe imbaraga mu nzira yo kubaka bundi bushya igihugu mu nzego zose.

    Yavuze ko iki gihe cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bakwiye kugikoresha baha agaciro inzirakarengane zayo ari nako basubiza amaso inyuma bakazirikana inzira yo kubaka u Rwanda.

    Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gutahiriza umugozi umwe mu kurwanya abifuza ko Jenoside yongera kuba.

    Yagize ati “Ni muri urwo rwego twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse tunaganira kuri ayo mateka kugira ngo abantu barusheho kumenya ukuri ku byabaye ndetse no kurwanya abashaka gukomeza uwo mugambi mubisha.'

    Ambasaderi Karamba yavuze ko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitagomba guharirwa Leta, ko ahubwo ari urugamba buri wese agomba kurwana.

    Yagaragaje ko gutsinda abapfobya Jenoside atari ibintu byagora Abanyarwanda kubera ko bafite Leta n'ubuyobozi bwiza.

    Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, uri mu batumiwe mu kiganiro, yasangije abandi uko ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside bikorwa, igihe bikorerwa, uko bikorwa n'ababikora.

    Yagarutse ku mateka yaranzwe n'amacakubiri mu Rwanda, mu myaka itandukanye ya mbere ya 1994, avuga ko Jenoside yabanjirijwe n'ibindi bikorwa byo gutsemba Abatutsi birimo ibyabaye mu 1959, 1963, 1973 na 1992.

    Tom Ndahiro yavuze ko guhakana Jenoside bitangira abayikora batanga imbwirwaruhame zuzuye urwango, gutesha agaciro umuntu bakamwita inyamaswa n'ibindi bibi byinshi.

    Uyu mushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko abayihakana usanga bakoresha imvugo zitandukanye zirimo izemeza ko nta yabaye, ko habaye ebyiri ndetse hakaba n'abayita intambara.

    Yakomeje ati “Uretse abakoze Jenoside hari n'abayipfobya bararokotse. Ikindi cyiciro cy'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni abavuga ko gukomeza kuyivuga ari ugukabiriza no kubishakiramo indonke.''

    Tom Ndahiro yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside ko nk'uko Perezida Kagame yabivuze nta muntu ukwiye guterwa ubwoba no guhangana n'abahakana Jenoside mu gihe bo ibyo bakora bitabatera isoni.

    Nyuma y'icyo kiganiro abitabiriye iki gikorwa bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n'inyunganizi ndetse no kubaza ibibazo.

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba (EALA), Martin Ngoga, na we witabiriye uyu muhango yavuze ko mu myaka itatu ishize ibikorwa by'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byagiye byiyongera kandi bigakorwa mu buryo busa n'ubwateguwe.

    Ati 'Mu bapfobya harimo abakomoka ku bakoze Jenoside, ibihugu by'ibihangange byishyize hamwe mu gupfobya bigakora ibintu bimwe, ku gihe kimwe kandi bakabikorera icyarimwe […]''

    “Tugomba kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ku buryo bwihuse. Abanyarwanda batuye muri Tanzania batanze ibitekerezo binyuranye ku buryo bwo kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    U Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 27 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igikorwa kizamara amezi atatu kikazarangira muri Nyakanga.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, yagaragaje ko abapfobya Jenoside atari abo kujenjekerwa

    Uyu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’abantu batandukanye. Wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-karamba-yagaragaje-ko-abapfobya-jenoside-atari-abo-kujenjekerwa

  • Ambasaderi Karamba yagaragaje ko abapfobya Jenoside atari abo kujenjekerwa –

    Ni ubutumwa Ambasaderi Karamba yagarutseho ku wa 18 Mata 2021 ubwo Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bitabiraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uwo muhango wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    Ambasaderi Karamba yashimiye Abanyarwanda batuye mu muri Tanzania, kuba badahwema kwifatanya n’abandi mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gushyira hamwe imbaraga mu nzira yo kubaka bundi bushya igihugu mu nzego zose.

    Yavuze ko iki gihe cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bakwiye kugikoresha baha agaciro inzirakarengane zayo ari nako basubiza amaso inyuma bakazirikana inzira yo kubaka u Rwanda.

    Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gutahiriza umugozi umwe mu kurwanya abifuza ko Jenoside yongera kuba.

    Yagize ati “Ni muri urwo rwego twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse tunaganira kuri ayo mateka kugira ngo abantu barusheho kumenya ukuri ku byabaye ndetse no kurwanya abashaka gukomeza uwo mugambi mubisha.”

    Ambasaderi Karamba yavuze ko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitagomba guharirwa Leta, ko ahubwo ari urugamba buri wese agomba kurwana.

    Yagaragaje ko gutsinda abapfobya Jenoside atari ibintu byagora Abanyarwanda kubera ko bafite Leta n’ubuyobozi bwiza.

    Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, uri mu batumiwe mu kiganiro, yasangije abandi uko ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside bikorwa, igihe bikorerwa, uko bikorwa n’ababikora.

    Yagarutse ku mateka yaranzwe n’amacakubiri mu Rwanda, mu myaka itandukanye ya mbere ya 1994, avuga ko Jenoside yabanjirijwe n’ibindi bikorwa byo gutsemba Abatutsi birimo ibyabaye mu 1959, 1963, 1973 na 1992.

    Tom Ndahiro yavuze ko guhakana Jenoside bitangira abayikora batanga imbwirwaruhame zuzuye urwango, gutesha agaciro umuntu bakamwita inyamaswa n’ibindi bibi byinshi.

    Uyu mushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko abayihakana usanga bakoresha imvugo zitandukanye zirimo izemeza ko nta yabaye, ko habaye ebyiri ndetse hakaba n’abayita intambara.

    Yakomeje ati “Uretse abakoze Jenoside hari n’abayipfobya bararokotse. Ikindi cyiciro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni abavuga ko gukomeza kuyivuga ari ugukabiriza no kubishakiramo indonke.’’

    Tom Ndahiro yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside ko nk’uko Perezida Kagame yabivuze nta muntu ukwiye guterwa ubwoba no guhangana n’abahakana Jenoside mu gihe bo ibyo bakora bitabatera isoni.

    Nyuma y’icyo kiganiro abitabiriye iki gikorwa bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’inyunganizi ndetse no kubaza ibibazo.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), Martin Ngoga, na we witabiriye uyu muhango yavuze ko mu myaka itatu ishize ibikorwa by’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byagiye byiyongera kandi bigakorwa mu buryo busa n’ubwateguwe.

    Ati “Mu bapfobya harimo abakomoka ku bakoze Jenoside, ibihugu by’ibihangange byishyize hamwe mu gupfobya bigakora ibintu bimwe, ku gihe kimwe kandi bakabikorera icyarimwe […]’’

    “Tugomba kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ku buryo bwihuse. Abanyarwanda batuye muri Tanzania batanze ibitekerezo binyuranye ku buryo bwo kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    U Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 27 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igikorwa kizamara amezi atatu kikazarangira muri Nyakanga.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, yagaragaje ko abapfobya Jenoside atari abo kujenjekerwa

    Uyu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’abantu batandukanye. Wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    [email protected]


  • Ku myaka itatu, yasambanyijwe n’uwamureraga amutera ubumuga –

    Gakobwa (izina twahinduriye) we nta rukundo rwa kibyeyi yigeze abona ahubwo yatewe agahinda n’uwamwitagaho. Ubwo yari afite imyaka itatu, yahuye n’akaga asambanywa n’uwo yafataga nka se amutera ubumuga, amaguru ye yose n’igice kimwe cy’ukuboko ntibyongera gukora.

    Uko byagenze…}}

    Gakobwa yabyawe n’ababyeyi babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Nyina amaze gutandukana na se, yashatse undi mugabo witwa Mukarurinda Jérôme nawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko baza nawe gutandukana.

    Mu 2014, nyina yaje gufata umwanzuro ava mu Mujyi wa Kigali asubira mu Karere ka Gisagara aho avuka ariko Gakobwa amusigira umugabo wa kabiri.

    Umwana agize imyaka itatu, Mukarurinda yaje kumufata aramusambanya. Birangiye, umugabo yagerageje gusibanganya ibimenyetso amuta mu mukoki, aza gukurwamo n’abaturanyi bumvise ijwi ry’umwana urira.

    Uwari uyoboye Umudugudu wa Kagugu uyu mwana yari atuyemo, Nzamurambaho Mathias, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko uyu mwana asambanyijwe, umugabo yaje gutabwa muri yombi anafungirwa muri Gereza ya Mageragere.

    Yakatiwe igifungo cya burundu ariko nyuma aza kwitaba Imana.

    Uyu mwana ufite imyaka 11 ubu, yaje kujyanwa kwa muganga, ariko kubera ukuntu yari yangiritse, aza gukuramo ubumuga.

    Ati “Umwana yoherejwe kwa muganga Kibagabaga, nabo bamwohereza ku bitaro bya CHUK, hanyuma bagerageza ibyashoboka nk’abaganga ariko babona ko yari yarangijwe, dukomeza tumukorera ubuvugizi.”

    Nyuma umwana yajyanywe mu kigo cyita ku bana bafite uburwayi bw’ingingo cya AVEH Umurerwa giherereye mu Karere ka Bugesera ari naho magingo aya ari.

    Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile, yabwiye IGIHE ko akigera muri iki kigo, yabanje kwitabwaho kuko yari yarahungabanye.

    Ati “Yageze muri iki kigo afite imyaka 11, mu kuhagera dusanga afite ikibazo kuko ntabwo agenda, akuruza ikibuno, igice cyo hepfo n’igice cyo ku kuboko ntibikora.”

    Yavuze ko ahantu ashobora kuvurirwa ari mu Bitaro bya Gatagara. AVEH Umurerwa yamujyanyeyo ngo avurwe maze basanga hakenewe miliyoni 2,6 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ati “I Gatagara baduhaye icyizere ko ashobora kuzagenda, ko yaba mu bitaro nibura iminsi 65, akabagwa agakorerwa ibikenewe byose akabasha gutangira kwigishwa kugenda.”

    Umuntu wifuza gufasha uyu mwana yahamagara kuri izi nimero: 0788492713

    Uyu mwana yasambanyijwe afite imyaka itatu, ubu afite imyaka 11