Category: Uncategorized

  • Ni ibiki ukwiriye gukora ngo usubizwe intege mu bugingo? #rwanda #RwOT

    Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye. Zaburi 23:3

    Impamvu dukwiye gusubizwamo intege

    Iyo tuvuze gusubizwamo intege, tuba tuvuze gusanwa cyangwa se kuvugururwa. Gusanwa ni hahantu hababaye cyangwa se hangiritse Imana yongera gusana cyangwa se ikavugurura ubuzima bwawe.

    Ikindi twavuga ni ukubakwa, Imana ishobora no kukubaka bundi bushyashya nabyo ibifitemo ubushobozi. Hanyuma ikindi ni ugusubizwamo imbaraga kubera igihe umaze urwana intambara, hari kandi no guhemburwa mu buryo bw’amarangamutima, cyangwa se mu gice cy’ubugingo kandi ibyo bishobora kubaho no mu mubiri. Ikindi ni ukongera gushibuka( kongera kubaho)

    Ni ibiki dukwiye gukora byadusubizamo imbaraga?

    Gusenga: Gusenga ni bwo buryo bukomeye Imana yadushyiriyeho kugira ngo dusohore ibituremereye byuzuye imitima yacu, twakire ihumure ry’Imana imbere muri twe. Tukongera gusanwa, tukongera gushibuka, tukongera kumva tumeze neza.

    Guhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima bwacu: Abantu benshi tubizi mu mutwe no mu mpapuro, ariko iyo tubashije guhuza ijambo ry’Imana n’ubuzima hongera kubaho gusanwa cyangwa se kubakwa, cyangwa gusubizwamo imbaraga nshya.

    Kubana n’inshuti nziza: Hari igihe umuntu abaho adafite inshuti nzima pe! Ukaba ufite inshuti ziguca intege, zitagukomeza. Inshuti zitagufasha gutera imbere ahubwo zikubwira ko bicitse, ko upfuye, ntacyo uzageraho, burya biranakomeye, bakakubwira ibintu bibi gusa. Mubyukuri aba bantu ntibazagufasha gusanwa, ni byiza ko uhitamo inshuti nziza z’umumaro zigufasha gusanwa no kubakwa.

    Gusaba Umwuka Wera: Umwuka Wera akaba mu buzima bwacu, akatwuzura, akavugurura ubuzima bwacu. Bibiliya iravuga ngo ntanubwo tuzi uko dukwiriye gusenga, ahubwo Umwuka Wera aradusengera akatunihira iminiho itavugwa. Ni byiza ko dushaka Umwuka Wera mu buzima bwacu.

    Kubabarira: Iyo ufite umuntu wananiwe kubabarira muba muhambiranye: Iyo ugiye muri dushe muba muri kumwe, iyo ugiye ku meza muba muri kumwe, iyo ufashe urugendo nawe uramutegera¸mbese umuntu wananiwe kubabarira ntashobora gutuma uvugururwa( Usanwa). Ariko iyo umurekuye ukamushyira ku ruhande, ukabirekera Imana ukababarira wongera kumva usanwe.

    Iyo tuvuze kubabarira harimo no gusaba imbabazi, akenshi dukunda kubwira abantu kubabarira ariko ntitubwire abantu gusaba imbabazi abo bahemukiye. Iyo ubashije gutura umutwaro ugasaba imbabazi z’ibyo wakoze, haba hongeyeho gusanwa cyangwa se kuvugururwa.

    Nsoza ndagira ngo mbabwire ko ubu buhamya Dawidi yatanze, ni ubuhamya bwe. Dawidi yabayeho ahura n’ibicantege birenze uko twabitekereza, yavutse mu muryango utamukunda kuko yaravuze muri Zaburi 27 ngo nubwo Data na Mama bantaye, Uwiteka yarantoraguye. Nawe tekereza aho ababyeyi batamukunda, batamuha agaciro bakamwohereza kuragira intama mu ntare, mu idubu ahantu azapfira. Hanyuma, mwibuke ko Dawidi yabayeho adafite ikerekezo cy’ubuzima, kuko yaravuze ngo mba narihebye iyo ntizera ko nzabona kugira neza mu isi y’ababaho.

    Hari igihe umuntu abaho nta Bije (Bigdet), akabaho nta mushahara, cyangwa se yaba anabifite agakena kandi abifite. Ukabaho ubuzima bwa Manu utazi ejo ikizakurikiraho, ukabaho ubuzima nawe ubwawe utakwicara ngo usobanure uko ubayeho. Ibyo bibaho mu gihe urimo kwiga ishuri ry’Imana, ariko nabwo Imana ijya idusubizamo intege ikaduha umugisha mu bundi buryo.

    Dawidi igihe ajya kwica Goriyati, bari basezeranye ko umuntu uribumwice bamushyingira umukobwa w’umwami, hanyuma inzu ya se bakayikuraho umusoro, bakamuha ubutunzi bwinshi. Dawidi ati ninshobora kumwica ndaba mbaye umuherwe, ariko mwibuke ko Sawuli yavuze ngo’ nzamumushyingira amubere umutego’ kubera iki? Dawidi bamubyiniye, hanyuma Sawuli we bavuze ko yishe ibihumbi icumi gusa.

    Byari ibintu bikomeye kuba Dawidi yarahise ahunga ari umugeni. Ntabwo mushobora kubyibaza, yamaze imyaka icumi mu buvumo bwa Aduramu abantu bamusanze yo: Ni imfubyi, abinuba, abanyamadeni, abafite intimba mu mutima. Nta murisansiye wari urimo, nta mucuruzi, nta muterankunga, ubuzima bwe bwari mu kaga. Murabizi ko Sawuli hari igihe yajyaga ajya kumuhiga yitwaje ingabo ibihumbi bitatu, zatoranyijwe, zigishijwe kujya guhiga Dawidi.

    Ntabwo nzi ubuzima urimo urabaho uyu munsi, ariko ngufitiye inkuru nziza, Imana isubiza intege mu bugingo. Kandi si mu gice cy’ubugingo gusa, no mu mubiri Imana ijya idusubizamo intege. Ndabizi ko mu myaka ishize atari uko twasaga, si uko wari umeze Imana yagiye igusubizamo intege mu bugingo bwawe.

    Yego biracyari urugendo Imana ntabwo irarangizanya nawe, iracyari mu kazi ko gusubizamo intege no kukuvugurura. Iracyarimo kukubaka no gongera kugushyiramo imbaraga nshya kugira ngo wongere kurwana urugamba.

    Dawidi icyamufashije, ni ukubaho ubuzima bukiranuka, ni ukuba umunyakuri, ni uko yari afite intego mu buzima kandi Imana yabanye nawe. Imana ifite umugambi mwiza wo kugusubizamo intege mu mwuka, mu bugingo no mumubiri. Icyo ngusaba ni kimwe gusa ube umunyakuri ubwire Imana uti: Ndagukunda, ariko maze iminsi naracitse intege, ndagukunda ariko maze iminsi numva ubuzima bwanjye butameze neza.

    Ba umunyakuri imbere y’Imana yiteguye kuguha imbaraga zihwanye n’igihe urimo, yiteguye kugutabara, yiteguye kuguha ibirenze ibyo wakwibwira. Yihange amaso nta nakimwe izakwima.

    Indi nyigisho wasoma ijyanye n’iyi: Gusubizwa intege mu bugingo, birasaba ko uba umunyakuri : https://www.agakiza.org/Gusubizwa-intege-mu-bugingo-birasaba-ko-uba-umunyakuri.html

    Iyi nyigisho yateguwe, ikanatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire kuri Agakiza Tv yose wayireba hano

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-ibiki-ukwiriye-gukora-ngo-usubizwe-intege-mu-bugingo.html

  • Mu mafoto:Irebere ubwiza bw'umunyamakuru Miss Keza Joanna wahogoje benshi kubera ijwi rye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Keza Joanna yamamaye cyane, ubwo yiyamamaza mu marushanwa ya Miss Rwanda 2015, asoza iri rushanwa yegukanye ikamba rya Nyampinga w'umuco(Miss Heritage 2015),kuri ubu arakunzwe cyane kubera ijwi rye rihogoza abamukurikira kuri radio Kiss Fm.

    Keza kuri Kiss FM

    Bagwire Keza Joanna, ni umwe mubakobwa b'ikimero bamaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ubwiza bwe.Keza ni umwe mubakobwa bakunzwe cyane kumbuga nkoranyambaga, kuburyo kurubuga rwa instagram ubu akurikirwa n'abarenga ibihumbi 120.Kuva Keza yakwinjira mu itangazamuru igikundiro cyariyongereye, aho usanga abasore benshi badasiba kumubwira ko arimwiza muburyo budasanzwe.

    Abakurikirana Radio ya Kiss Fm ivugira i Kigali, uyu mukobwa basigaye bamwita Miss Kiss, kuri iyi Radio, uyu mukobwa akora ikiganiro cya nimugoroba aba arikumwe na Cyuzuzo, aho bibanda ku biganiro by'abakobwa no gutanga abakunzi kubabifuza.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mu-mafotoirebere-ubwiza-bwumunyamakuru-miss-keza-joanna-wahogoje-benshi-kubera-ijwi-rye/

  • Rubavu : RDF yarashe abagabo batanu binjiraga mu gihugu mu buryo butemewe babiri bahita bapfa #rwanda #RwOT

    Aba bagabo barashwe na batayo ya 63, bikaba byabereye mu Mudugudu wa Murambi aho bakunze kwita Diaspora, mu Kagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu.

    Ingabo z’u Rwanda zarashe aba bantu zikeka ko ari umwanzi, babiri bahita bahasiga ubuzima barimo Nzayisaba Jean Damascene wo mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu akaba ari na we wabashije kumenyekana.

    Ubuyobozi bw’Ingabo zikorera muri kariya gace, zahumurije abaturage, zibabwira ko nk’uko bisanzwe RDF ishinzwe kubarindira umutekano ariko ko na bo bakwiye kwirinda kunyura mu nzira zitemewe kuko ingabo zihora ziri maso kandi zishobora kubitiranya n’umwanzi.

    Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Colonel Mpabuka Innocent yagize ati 'Ntabwo dushinzwe kurasa abaturage, dushinzwe kubarindira umutekano.'

    Yakomeje agira ati 'Ibintu byo guca hano nijoro ntitubasha kugutandukanya n’umwanzi, byibura uje ku manywa twakujyana ugahanwa ariko aba baza nijoro ni abagizi ba nabi kuko hano baca n’umwanzi na we yahaca.'

    Habyarimana Gilbert uyobora Akarere ka Rubavu na we yagarutse ku butumwa bwo kwibutsa abaturage kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko.

    Yavuze ko nubwo imipaka ifunze ariko hashyizweho uburyo bwo koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu.

    Yagize ati 'Mudufashe mukurikize amabwiriza kuko birababaje kubona umuntu aza mu ijoro akanyura mu birindiro by’ingabo, ababikora mubireke muze tubafashe.'

    Aka gace gakunze kurasirwamo abaturage baba binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bitwikiriye ijoro kuko baba bitiranyijwe n’umwanzi.

    Ni agace kandi kakunze kunyuramo abarwanyi b’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda ku buryo ingabo z’u Rwanda zihora ziri maso zicunga ko ntaho bamenera.

    Photos : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rubavu-RDF-yarashe-abagabo-batanu-binjiraga-mu-gihugu-mu-buryo-butemewe-babiri-bahita-bapfa

  • Perezida Idriss Déby Itno wa Chad yitabye Imana nyuma y'ibikomere by'amasasu #rwanda #RwOT

    Inkuru y'incamugongo imaze gutangazwa n'igisirikare cya Chad kuri uyu wa 20 Mata 2021, ni iy'uko Perezida Maréchal Idriss Déby Itno yapfuye azize ibikomere by'amasasu yarasiwe ku rugamba mu minsi mike ishize.

    Urupfu rwa Idriss Déby rutangajwe nyuma y'iminsi mike hatangajwe by'agateganyo ibyavuye mu matora y'umukuru w'Igihugu yamuhaye intsinzi imuha kuyobora iki Gihugu kuri Manda ye ya Gatandatu.

    Amatora y'umukuru w'Igihugu yabaye mu gihe ubutegetsi bwa Déby bwari busumbirijwe n'inyeshyamba zishaka kumukura ku butegetsi. Ingabo z'iki gihugu zikomeje urugamba rwo guhangana n'ibitero by'izi nyeshyamba zamaze kugaba ibitero mu murwa mukuru N'Djamena.

    Ibikomere by'amasasu byahitanye Maréchal Déby ni ibyo yarasiwe mugace kitwa Kanem gaherereye mu majyaruguru ku rugamba arengera ubusugire bw'Igihugu nkuko biherutse gutangazwa na General Azem Bermandoa Agouna kuri Televiziyo ya leta.

    Nyuma y'urupfu rwa Perezida Idriss Déby, igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya Guverinoma ndetse n'inteko ishinga amategeko. Gutangaza ko igihugu kigiye kuyoborwa mu nzibacyuho na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Nyakwigendera Perezida Déby Itno usanzwe afite ipeti rya Jeneral mu gisirikare cy'iki Gihugu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-idriss-deby-itno-wa-chad-yitabye-imana-nyuma-yibikomere-byamasasu/

  • Nshishikajwe no gukora ibyiza nk’urumuri ngomba kumurika ku Isi- Saddyboo wagize isabukuru #rwanda #RwOT

    Shaddyboo wujuje imyaka 29 y’amavuko kuri uyu wa 20 Mata 2021, yavuze ko nubwo kuba ku Isi bigoye ariko yishimira kuba akomeje kubona amahirwe yo kubaho.

    Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, Shaddyboo yagize ati 'Nishimiye kubona undi mwaka. Isi igoye kuyibaho ariko nishimiye amahirwe mbonye yo kuba nkiyiriho mpumeka kandi nshobora guhitamo icyerekezo cyanjye, ngakunda kandi ngakundwa.'

    Yakomeje agira ati 'Nshishikajwe no gukora ibyiza nk’urumuri ngomba kumurika ku Isi. Ndi gukora ibishoboka byose muri ubu buzima kuko ni ubwanjye bwite.'

    Shaddyboo yavukiye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ku wa 20 Mata 1992.

    Ni imfura mu muryango w’abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri kandi ababyeyi be bose baracyariho.

    Uyu mugore usanzwe unafite abana babiri b’abakobwa, ni umwe mu bahiriwe no gukoresha imbuga nkoranyambaga kubera agatubutse akuramo ndetse akaba aherutse gusinya amasezerano yo kwamamaza ya miliyoni 54 Frw.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Nshishikajwe-no-gukora-ibyiza-nk-urumuri-ngomba-kumurika-ku-Isi-Saddyboo-wagize-isabukuru

  • Rubavu: Abagabo babiri barashwe bagerageza kwinjira mu gihugu banyuze ahatemewe –

    Aba baturage barasiwe mu murenge wa Rubavu, Akagari ka Buhaza,umudugudu wa Murambi aho bakunze kwita Diaspora.

    Muri babiri barashwe uwabashije kumenyekana ni Nzayisaba Jean Damascene wo mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Rukoko warashwe ahetse umufuka urimo magendu y’imyenda naho mugenzi we ntabwo ntiyari yamenyekana.

    Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Colonel Mpabuka Innocent yabwiye abaturage ko ingabo zishinzwe kubungabunga umutekano wabo atari ukubarasa, abasaba kwirinda guca ahatemewe by’umwihariko ahatemewe.

    Ati “Ntabwo dushinzwe kurasa abaturage, dushinzwe kubarindira umutekano. Ibintu byo guca hano nijoro ntitubasha kugutandukanya n’umwanzi, byibura uje ku manywa twakujyana ugahanwa ariko aba baza nijoro ni abagizi ba nabi kuko hano baca n’umwanzi na we yahaca’’.

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert,yasabye abaturage kwirinda kunyura mu bihuru kuko baba biyemeje gufatwa nk’abanzi, abakangurira kwitabira kunyura mu nzira bemerewe.

    Ati “Nubwo imipaka ifunzwe hari uburyo bwashyizweho bwo koroshya ubuhahirane hagati y’abaturage ku mpande zombi ariko bagaca ku mipaka yemewe izwi. Mudufashe mukurikize amabwiriza kuko birababaje kubona umuntu aza mu ijoro akanyura mu birindiro by’ingabo, ababikora mubireke muze tubafashe. Mujye mwambuka byemewe n’abizeza ko nibishoboka ko umupaka mwasabye wa Rutagara hari ubwo uzafungurwa vuba’’.

    Yashoje abasaba kunyura mu mipaka itatu yemewe ari yo Kabuhanga,Petite Barriere na Grande Barriere.

    Imbibi zihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe hakunze kurasirwamo abaturage baagerageza kwinjira mu gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko abenshi muri bo bakaba ari abinjiza magendu n’ibiyobyabwenge.

    Umwe mu barashwe abaturage batangaje ko batamuzi imyirondoro

    Col Mpabuka Innocent yasabye abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe n’amategeko

    Imodoka yaje gutwara imirambo y’abarashwe binjira mu buryo butemewe

    Inzego zitandukanye zaramukiye aho byabereye guhumuriza abaturage no kubaha ubutumwa

    Umubyeyi w’uwarashwe yari afite agahinda

    Meya wa Rubavu, Habyarimana Gilbert yasbaye abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe kuko bituma bafatwa nk’abanzi

  • Rubavu: Abagabo babiri barashwe bagerageza kwinjira mu gihugu banyuze ahatemewe – #rwanda #RwOT

    Aba baturage barasiwe mu murenge wa Rubavu, Akagari ka Buhaza,umudugudu wa Murambi aho bakunze kwita Diaspora.

    Muri babiri barashwe uwabashije kumenyekana ni Nzayisaba Jean Damascene wo mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Rukoko warashwe ahetse umufuka urimo magendu y'imyenda naho mugenzi we ntabwo ntiyari yamenyekana.

    Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n'igice cya Rutsiro, Colonel Mpabuka Innocent yabwiye abaturage ko ingabo zishinzwe kubungabunga umutekano wabo atari ukubarasa, abasaba kwirinda guca ahatemewe by'umwihariko ahatemewe.

    Ati 'Ntabwo dushinzwe kurasa abaturage, dushinzwe kubarindira umutekano. Ibintu byo guca hano nijoro ntitubasha kugutandukanya n'umwanzi, byibura uje ku manywa twakujyana ugahanwa ariko aba baza nijoro ni abagizi ba nabi kuko hano baca n'umwanzi na we yahaca''.

    Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert,yasabye abaturage kwirinda kunyura mu bihuru kuko baba biyemeje gufatwa nk'abanzi, abakangurira kwitabira kunyura mu nzira bemerewe.

    Ati 'Nubwo imipaka ifunzwe hari uburyo bwashyizweho bwo koroshya ubuhahirane hagati y'abaturage ku mpande zombi ariko bagaca ku mipaka yemewe izwi. Mudufashe mukurikize amabwiriza kuko birababaje kubona umuntu aza mu ijoro akanyura mu birindiro by'ingabo, ababikora mubireke muze tubafashe. Mujye mwambuka byemewe n'abizeza ko nibishoboka ko umupaka mwasabye wa Rutagara hari ubwo uzafungurwa vuba''.

    Yashoje abasaba kunyura mu mipaka itatu yemewe ari yo Kabuhanga,Petite Barriere na Grande Barriere.

    Imbibi zihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe hakunze kurasirwamo abaturage baagerageza kwinjira mu gihugu ku buryo bunyuranyije n'amategeko abenshi muri bo bakaba ari abinjiza magendu n'ibiyobyabwenge.

    Umwe mu barashwe abaturage batangaje ko batamuzi imyirondoro

    Col Mpabuka Innocent yasabye abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe n’amategeko

    Imodoka yaje gutwara imirambo y’abarashwe binjira mu buryo butemewe

    Inzego zitandukanye zaramukiye aho byabereye guhumuriza abaturage no kubaha ubutumwa

    Umubyeyi w’uwarashwe yari afite agahinda

    Meya wa Rubavu, Habyarimana Gilbert yasbaye abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe kuko bituma bafatwa nk’abanzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abagabo-babiri-barashwe-bagerageza-kwinjira-mu-gihugu-banyuze-ahatemewe

  • Miss Mutesi Jolly arembejwe n’abantu bamubaza iby’ubukwe bwe, avuze ukuri ku rukundo rwe #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly avuga ko nta mukunzi afite ndetse ko nta na gahunda afite yo kumushaka kuko abona atari cyo kintu kihutirwa mu buzima bwe.

    Miss Mutesi Jolly mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko umuntu mu buzima bwe haba hari gahunda yihaye ndetse n’ibyo ashaka kugeraho.

    Ku giti cye akaba abona kwinjira mu rukundo atari cyo cyihutirwa kuko hari icyo bishobora kwica muri gahunda ze, bityo akaba avuga ko atanabiteganya.

    Ati'Nta mukunzi mfite nta n’ubwo mbiteganya vuba. Ubu sinteganya kuba nakwinjira mu rukundo nta n’ubwo ari ingenzi kuri njyewe, mbona ko hari ibindi bintu byinshi mfite byo gukora. Buriya buri muntu agira intego ze mu buzima, ibintu aba yumva ashaka kugeraho, ibintu by’ibanze, ni iki gikurikira ikindi rero kuri njye nonaha ntabwo numva ko ari byo byihutirwa ko ari byo nakora.'

    Uyu mukobwa yakomeje avuga ko niba Imana yaramugeneye ko azashaka bizaba kandi azabyemera kandi akanabyishimira kimwe n’uko ngo bitanabaye nta nka yaba yaciye amabere.

    Jolly kandi yavuze ko agaciro k’umukobwa cyangwa umugore katagaragarira mu kuba yashaka umugabo.

    Ati'Ntabwo nibwira ko agaciro k’umukobwa cyangwa umugore kari mu gushaka. Nakubwira ko nkanjye ari ikibazo abantu banambaza, ku myaka 25 ngiye kuzuza, mfite imyaka 24 ariko kubona umuntu akubaza ngo uzashaka ryari ngo Sharifa yaragiye, ngo kanaka, abana bo muri 2017 baragiye.'

    Ngo n’ubwo bamubwira ibyo byose ngo nta gitutu na kimwe bimushyiraho cyo kuba yakwinjira mu rukundo kuko ngo azi icyo ashaka ndetse afite uko yateguye ibintu bye.

    Miss Mutesi Jolly yasabye abantu korohera abana b’abakobwa bakareka kubatesha umutwe bababaza igihe bazashakira kuko nta gihe ntarengwa cyo gushaka kandi buri umwe aba afite gahunda yihaye mu buzima bwe.

    Mutesi Jolly ngo nta mukunzi afite ndetse nta n’uwo akeneye kuko hari izindi gahunda afite zihutirwa

    Ngo gihe ntarengwa cyo ushaka kibaho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-arembejwe-n-abantu-bamubaza-iby-ubukwe-bwe-avuze-ukuri-ku-rukundo-rwe

  • Umuraperi Block Rob wabaga muri Bad Boy ya P Diddy yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Amakuru yatanzwe na bagenzi be babanye muri iyi nzu itunganya umuziki avuga ko Black Rob yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu, agwa mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia.

    DJ Self uri mu babanye cyane n'uyu mugabo yavuze ko uburwayi bw'impyiko bwamuhitanye yari abumaranye iminsi ku buryo impyiko ze zitakoraga neza.

    Black Rob yaherukaga kugaragara mu mashusho uyu mu-dj yashyize hanze ubwo yavugaga ku rupfu rwa mugenzi we DMX na we uherutse kwitaba Imana azize uburwayi.

    Uretse kuvuga ku rupfu rwa DMX, Rob wari uri mu bitaro yavuze ko amaze imyaka igera kuri itanu afite ibibazo by'ubuzima bitandukanye birimo no kuba yaragiye aturika udutsi two mu bwonko (Stroke).

    Black Rob mu busanzwe witwaga Robert Ross yavukiye mu gace ka Buffalo muri Leta ya New York mu 1969. Yatangiye gukora rap ubwo yari afite imyaka 11. Ku myaka 22 nibwo yinjiye mu itsinda ry'abandi baraperi ryari rizwi nka 'the Schizophrenics'.

    Yatangiye gukorana na Bad Boys Records mu 1996, ubwo yagaragaraga mu ndirimbo yitwa Come See me remix y'itsinda ryitwa 112 naryo ryabarizwaga muri iyi nzu y'umuziki. Yagiye akorana n'abandi bahanzi bo muri Bad Boy Records barimo Faith Evans, Mase Notorious B.I.G na P Diddy.

    Mu 2010 Black Rob yatandukanye na Bad Boy Records yinjira muri Duck Down Records ndetse nyuma aza gushinga inzu ye y'umuziki yise Box and One.

    Mu ndirimbo ze zamenyekanye harimo iyo yise “Whoa!” Yanaciye agahigo ko kujya muri Billboard Hot 100, Let's get it na I dare you.

    Refe:Black Rob, Bad Boy Records Rapper Behind 'Whoa!,' Dies at 52. MSN. (2021). Retrieved 20 April 2021, from https://www.msn.com/en-us/music/news/black-rob-bad-boy-records-rapper-behind-e2-80-9cwhoa-e2-80-9d-dies-at-52/ar-BB1fPJLR?ocid=BingNewsSearch.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-block-rob-wabaga-muri-bad-boy-ya-p-diddy-yitabye-imana

  • Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ari i Luanda muri Angola, aho yitabiriye inama ihuza Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mahoro n'Umutekano mu karere k'Ibiyaga Bigari. #rwanda #RwOT

    Akigera i Luanda muri Angola kuri uyu wa kabiri tariki 20 Mata 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame , yahise agirana umubonano na Perezida w'icyo gihugu, Joao Lourenço, bagarira ku mubano w'ibihugu byombi, baniyemeza kurushaho kuwushimangira.

    Amakuru afitiwe gihamya kandi aravuga ko Perezida Kagame na mugenzi we Lourenço banagarutse ku mutekano muri aka karere k'Ibiyaga Bigari, cyane cyane ku mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu bihugu by'aka karere, dore ko Perezida Lourenço ari mu biyemeje gutanga inkunga mu kuyirandura.

    Ababikurikiranira hafi kandi baravuga ko nta kuntu Abakuru b'Ibihugu byombi batanavuze ku mubano hagati y'uRwanda na Uganda, cyane cyane ko Perezida wa Angola kimwe na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Tshissekedi bihaye inshingano yo gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo uRwanda na Uganda bifitanye.

    Uretse uyu mubonano wihariye Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Angola, Umukuru w'Igihugu cy'uRwanda aranitabira inama isuzuma ikibazo cy'intambara muri Repubulika ya Santrafrika. Abandi Bakuru b'Ibihugu bitabira iyi nama , ni Faustin Touadéra wa Santrafrika, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Gen Abdel Fatah Buhani wa Sudan na Joao Lourenço wa Angola, ari nawe watumije iyi nama. Ingingo nyamukuru zibandwaho ni ikibazo cy'abaturage ibihumbi 60 bavuye mu byabo, n'uburyo amahoro yagaruka ,intambara iyogoza icyo gihugu cya santrafrika igahosha.

    U Rwanda rurebwa cyane n'ibibera muri Santrafrika, kuko rusanganywe amasezerano y'ubufatanye n'icyo gihugu, ndetse kubera ayo masezerano magingo aya muri Santrafrika hariyo abasirikari b'uRwanda babungabuga amahoro n'umutekano, bafatanyije n'ingabo za Loni zirimo n'iz'uRwanda.

    Kuva Ingabo z'uRwanda zagerayo zimaze guhabwa imidari myinshi izishimira ubwitange, ubuhanga n'ubunyamwuga mu gukoma imbere ibitero by'inyeshyamba zari zarayogoje Santrafrika.

    The post Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ari i Luanda muri Angola, aho yitabiriye inama ihuza Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mahoro n'Umutekano mu karere k'Ibiyaga Bigari. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-wa-repubulika-yu-rwanda-paul-kagame-ari-i-luanda-muri-angola-aho-yitabiriye-inama-ihuza-abakuru-bibihugu-bigize-umuryango-mpuzamahanga-wita-ku-mahoro-numutekano/