Category: Uncategorized

  • Ubuzima bushaririye bw’umukobwa watewe inda na se wabo ku myaka 15 –

    Uyu mukobwa yavuze ko yatewe inda ya mbere afite imyaka 15 abyara afite imyaka 16, ayitewe na se wabo wamushukishaga utuntu dutandukanye. Kubera kutagira gikurikirana ndetse no kubura ubujyanama, yaje kongera gushukwa aterwa inda ya kabiri afite imyaka 17 gusa, bituma noneho ubuzima bwe bwose buzamba.

    Yabwiye IGIHE ko se wabo yamuteye inda ubwo yabaga kwa nyirakuru. Avuga ko mbere y’uko se wabo amutera inda, yamuhaga buri kintu cyose akeneye, ariko ntamenye ko ashaka kumushuka kuko yamufataga nk’umubyeyi we, ndetse bose babanaga kwa nyirakuru.

    Uyu mukobwa avuga ko nyuma yo kujya amuha utuntu dutandukanye, yatangiye kumusaba kujya kumusasira mu cyumba cye, undi kuko yari umwana ntamenye umugambi we.

    Rimwe ngo yaje kumwubikira yagiye gusasa icyumba, amusangamo amunaga ku buriri maze aramusambanya amutegeka kutazagira umuntu n’umwe abibwira.

    Yagize ati “Kuko namufataga nk’umuntu mukuru w’umuvandimwe, sinumvaga ko ashobora kumfata kuko namwisangagaho cyane, nkajya kumusasira. Rero nagiyeyo aramfata anaga ku buriri arabikora, arangije ambuza kubivuga. Nyuma ni bwo yaje kongera aza kuntera inda mfite imyaka 15.”

    Nyirakuru yanze ko uyu mwana ajya kurega se wabo, bituma ava kwa nyirakuru asubira ku babyeyi be.

    Ati “Ntwita nigaga nko mu wa mbere w’amashuri yisumbuye, nyuma y’aho ni bwo naje kujya kwa mama ariko noneho papa agiye kurega data wacu, nyogokuru arabyanga bizana amatiku mu muryango, na we ahita abireka.”

    Mu rugo rw’iwabo, uyu mukobwa yakomeje guhohoterwa n’umuryango we, akajya atukwa na nyina wabaga yatashye yasinze, ubuzima buramubihira cyane kuko yari mu bukene bukabije, kandi akeneye amafaranga yo kwiyitaho no kwita ku mwana we wari ukiri muto.

    Yaje gutangira ubucuruzi buciriritse bwo ku muhanda acuruza injugu, nyuma aza guhura n’undi mugabo wakundaga kumubwira ko ashaka kumufasha.

    Yagize ati “Kuko uwo data wacu wari wanteye inda yari yaranguriye igikoresho giteka injugu, hafi y’aho nakoreraga hari undi mugabo wari uhafite akabari, akajya anganiriza, akangira inama y’uko nkwiye kwitwara, kugira ngo sinzongere gutwara inda. Gusa na we yaje gutangira kujya amfata ku ngufu nkabiceceka, nshiduka nawe anteye inda.”

    Ubuzima bwahise burushaho kuba bubi, kubera ko abantu bose barimo n’ababyeyi be bahise bamufata nk’igicibwa kuko yari amaze kubyarira iwabo inshuro ebyiri.

    Rugera Jeannette wari uhagarariye Akarere ka Gasabo mu bukangurambaga bwo kurwanya inda zitateguwe n’ihohoterwa rikorerwa abangavu bwiswe “ Sigaho”, yabwiye IGIHE ko bugamije kugabanya umubare w’abana baterwa inda hahashywa abagabo babashuka bitwaje amafaranga n’izindi mpano.

    Ati “Ni gitekerezo twagize ku bufatanye n’Akarere ka Gasabo kugira ngo turebe ukuntu iyi mibare yagabanuka, iki kibazo kigacika burundu kuko byagaragaye ko mu mwaka wa 2019-2020, mu Karere ka Gasabo abana 254 ari bo batewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure.”

    Yongeyeho ko muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, bari guhumuriza abahohotewe bakanabashishikariza kuvuga ababahohoteye no gusaba ababyeyi babo gushyira imbaraga mu burere bwabo kugira ngo iki kibazo gihashywe.

    Umuyobozi ushinzwe gahunda mu Mpuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, Murwanashyaka Evariste, yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kurwanya iki kibazo.

    Ati “Icyo kibazo cy’abana basambanywa bagaterwa inda n’abo mu miryango yabo turakizi. Ubushakashatsi duheruka gukora mu 2017, bwagaragaje ko mu bana 818, twasanze 2% muri bo bari baratewe inda n’abo mu miryango yabo, abo bafitanye isano, ababyeyi babo n’abandi bantu ba hafi.”

    Yongeyeho ko ikibazo cyiyongereye mu bihe bya Covid-19, bitewe n’uko abana benshi bahoraga hafi y’imiryango y’abo n’abo bafitanye isano.

    CLADHO yakiriye ibirego by’abana batanu batewe inda n’abo bafitanye isano barimo n’ababyeyi babo muri ibi bihe.

    Ababyeyi bagirwa inama yo kuganiriza abana babo, kugira ngo bajye batinyuka kubabwira ubahohoteye cyane kuko iyo batewe inda n’uwo bafitanye isano, bemerewe kujya kwa muganga iyo nda igakurwamo ndetse n’uhamwe n’icyaha cyo kumufata ku ngufu, agafungwa burundu.

    Uyu mukobwa yatewe inda na se wabo afite imyaka 15

  • Umunyemari Nkubiri yasabiwe gufungwa imyaka 6, “vouchers” zirarikoroza –

    Ibyaha Nkubiri aregwa bifitanye isano na miliyari 2 Frw ashinjwa kunyereza mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda binyuze mu Kigo cye cya ENAS, agahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 20 Mata 2021, Inteko Iburanisha yatangiye iha uruhande rw’abunganira Nkubiri n’Ubushinjacyaha umwanya wo gusobanura bwa nyuma ingingo zabo kuko nta wundi mwanya uzaboneka.

    Nkubiri yasabye Ubushinjacyaha bwamushinjaga guhimba urutonde rw’abahawe ifumbire kandi batarayihawe kuzazana ‘vouchers’ kuko ngo ari zo zakwerekana mu by’ukuri abahawe ifumbire n’abatarayihawe.

    Ati “Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nizane izo vouchers kuko irazifite kandi turabizi neza ko bazifite. Ntibagore urukiko, nibazane izo voucher, bafashe urukiko.”

    Izi voucher uruhande rwa Nkubiri ruvuga ngo ni inyemeza nkunganire yahabwaga umuturage wunganiwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    Kuri iyi ngingo uruhande rwa Nkubiri rwabaye nk’uruterana amagambo n’Ubushinjacyaha kuko bwavugaga ko Nkubiri ashobora kuzana izi voucher kuko na we ngo azifite.

    Inteko iburanisha yanzuye ko iyi ngingo ya voucher nayo izasuzumwa ikazavugwaho mu isomwa ry’umwanzuro w’urubanza.

    Indi ngingo yagarutsweho ni iy’inyandiko mpimbano y’urutonde ruriho abantu Ubushinjacyaha buvuga ko Nkubiri Alfred yahimbiye imikono. Ubushinjacyaha bwavuze ko Nkubiri yahimbiye imikono abantu 36 yemeza ko batishyuye ifumbire kandi barayimwishyuye akayinyereza.

    Abunganizi ba Nkubiri babajije Ubushinjacyaha niba abo bantu 36 bahagarariye abantu bose bahawe ifumbire cyangwa niba ari bo gusa, buvuga ko ari bo bwabashije kubaza babuha ubuhamya.

    Mu iburanisha riheruka abunganira Nkubiri bari bagaragaje ko bafite imbogamizi yerekeye ubuzime bw’icyaha, aho berekanye ko icy’inyandiko mpimbano cyashaje kuko kirengeje imyaka itatu.

    Mu iburanisha ryo ku wa 24 Werurwe, 2021, abunganira Nkubiri kandi bari basabye urukiko ko hakwifashishwa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso Bishingiye Ku Bumenyi n’ubuhanga Bikoreshwa mu Butabera, igasuzuma niba imikono ivugwa koko yarahimbwe.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Nkubiri igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 4 Frw. Uyu munyemari we yakomeje gusaba kugirwa umwere kuko ibyaha akurikiranyweho nta gaciro bifite.

    Nyuma yo kumva impande zombi, Inteko iburanisha yanzuye ko izatangaza icyemezo cyayo ku wa 19 Gicurasi 2021, saa 15:00.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Nkubiri gufungwa imyaka itandatu

  • Ubuzima bushaririye bw'umukobwa watewe inda na se wabo ku myaka 15 – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yavuze ko yatewe inda ya mbere afite imyaka 15 abyara afite imyaka 16, ayitewe na se wabo wamushukishaga utuntu dutandukanye. Kubera kutagira gikurikirana ndetse no kubura ubujyanama, yaje kongera gushukwa aterwa inda ya kabiri afite imyaka 17 gusa, bituma noneho ubuzima bwe bwose buzamba.

    Yabwiye IGIHE ko se wabo yamuteye inda ubwo yabaga kwa nyirakuru. Avuga ko mbere y'uko se wabo amutera inda, yamuhaga buri kintu cyose akeneye, ariko ntamenye ko ashaka kumushuka kuko yamufataga nk'umubyeyi we, ndetse bose babanaga kwa nyirakuru.

    Uyu mukobwa avuga ko nyuma yo kujya amuha utuntu dutandukanye, yatangiye kumusaba kujya kumusasira mu cyumba cye, undi kuko yari umwana ntamenye umugambi we.

    Rimwe ngo yaje kumwubikira yagiye gusasa icyumba, amusangamo amunaga ku buriri maze aramusambanya amutegeka kutazagira umuntu n'umwe abibwira.

    Yagize ati 'Kuko namufataga nk'umuntu mukuru w'umuvandimwe, sinumvaga ko ashobora kumfata kuko namwisangagaho cyane, nkajya kumusasira. Rero nagiyeyo aramfata anaga ku buriri arabikora, arangije ambuza kubivuga. Nyuma ni bwo yaje kongera aza kuntera inda mfite imyaka 15.'

    Nyirakuru yanze ko uyu mwana ajya kurega se wabo, bituma ava kwa nyirakuru asubira ku babyeyi be.

    Ati 'Ntwita nigaga nko mu wa mbere w'amashuri yisumbuye, nyuma y'aho ni bwo naje kujya kwa mama ariko noneho papa agiye kurega data wacu, nyogokuru arabyanga bizana amatiku mu muryango, na we ahita abireka.'

    Mu rugo rw'iwabo, uyu mukobwa yakomeje guhohoterwa n'umuryango we, akajya atukwa na nyina wabaga yatashye yasinze, ubuzima buramubihira cyane kuko yari mu bukene bukabije, kandi akeneye amafaranga yo kwiyitaho no kwita ku mwana we wari ukiri muto.

    Yaje gutangira ubucuruzi buciriritse bwo ku muhanda acuruza injugu, nyuma aza guhura n'undi mugabo wakundaga kumubwira ko ashaka kumufasha.

    Yagize ati 'Kuko uwo data wacu wari wanteye inda yari yaranguriye igikoresho giteka injugu, hafi y'aho nakoreraga hari undi mugabo wari uhafite akabari, akajya anganiriza, akangira inama y'uko nkwiye kwitwara, kugira ngo sinzongere gutwara inda. Gusa na we yaje gutangira kujya amfata ku ngufu nkabiceceka, nshiduka nawe anteye inda.'

    Ubuzima bwahise burushaho kuba bubi, kubera ko abantu bose barimo n'ababyeyi be bahise bamufata nk'igicibwa kuko yari amaze kubyarira iwabo inshuro ebyiri.

    Rugera Jeannette wari uhagarariye Akarere ka Gasabo mu bukangurambaga bwo kurwanya inda zitateguwe n'ihohoterwa rikorerwa abangavu bwiswe ' Sigaho', yabwiye IGIHE ko bugamije kugabanya umubare w'abana baterwa inda hahashywa abagabo babashuka bitwaje amafaranga n'izindi mpano.

    Ati 'Ni gitekerezo twagize ku bufatanye n'Akarere ka Gasabo kugira ngo turebe ukuntu iyi mibare yagabanuka, iki kibazo kigacika burundu kuko byagaragaye ko mu mwaka wa 2019-2020, mu Karere ka Gasabo abana 254 ari bo batewe inda bataruzuza imyaka y'ubukure.'

    Yongeyeho ko muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, bari guhumuriza abahohotewe bakanabashishikariza kuvuga ababahohoteye no gusaba ababyeyi babo gushyira imbaraga mu burere bwabo kugira ngo iki kibazo gihashywe.

    Umuyobozi ushinzwe gahunda mu Mpuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, Murwanashyaka Evariste, yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kurwanya iki kibazo.

    Ati 'Icyo kibazo cy'abana basambanywa bagaterwa inda n'abo mu miryango yabo turakizi. Ubushakashatsi duheruka gukora mu 2017, bwagaragaje ko mu bana 818, twasanze 2% muri bo bari baratewe inda n'abo mu miryango yabo, abo bafitanye isano, ababyeyi babo n'abandi bantu ba hafi.'

    Yongeyeho ko ikibazo cyiyongereye mu bihe bya Covid-19, bitewe n'uko abana benshi bahoraga hafi y'imiryango y'abo n'abo bafitanye isano.

    CLADHO yakiriye ibirego by'abana batanu batewe inda n'abo bafitanye isano barimo n'ababyeyi babo muri ibi bihe.

    Ababyeyi bagirwa inama yo kuganiriza abana babo, kugira ngo bajye batinyuka kubabwira ubahohoteye cyane kuko iyo batewe inda n'uwo bafitanye isano, bemerewe kujya kwa muganga iyo nda igakurwamo ndetse n'uhamwe n'icyaha cyo kumufata ku ngufu, agafungwa burundu.

    Uyu mukobwa yatewe inda na se wabo afite imyaka 15


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-bushaririye-bw-umukobwa-watewe-inda-na-se-wabo-ku-myaka-15

  • Sadate yishimiye cyane urukundo ShaddyBoo akomeje kumwereka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports yishimiye cyane ko ShaddyBoo akomeje kugenda amugaragariza urukundo akanamwitaho.

    Abinyujije kuri Twitter Sadate yagize ati 'Wiriwe, abantu bakomeje kumbwira ko uri umufana wanjye w'Imena kuko ngo unyitaho kuri Twitter ndabigushimiye rwose, naho uwo mutoza menya byapfuye kuko namaze kubimenya yihangane. Ngaho komeza wirwaneho cyane ko umaze rwose kugera ahashimishije. Ramadhan Kareem'

    Bank yitwa JP morgan bahaye amafaranga Tottenham ihita yirukana #Mourinhon ashatse yaza Gutoza Rayon Sport Sadate atarabijya inyuma 😆#SuperLeague .

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) April 19, 2021

     

    Ubu butumwa Sadate yabwanditse asubiza ubwo Shaddyboo yari yanditse avuga ko amafaranga Tottenham Hot Spurs yabonye ariyo yatumye yirukana Jose Mourinho, ndetse anasabira Jose Mourinho kuza gutoza Rayon Sports Munyakazi Sadate atarabijya inyuma.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/sadate-yishimiye-cyane-urukundo-shaddyboo-akomeje-kumwereka/

  • Umunyemari Nkubiri yasabiwe gufungwa imyaka 6, “vouchers” zirarikoroza – #rwanda #RwOT

    Ibyaha Nkubiri aregwa bifitanye isano na miliyari 2 Frw ashinjwa kunyereza mu bucuruzi bw'ifumbire mvaruganda binyuze mu Kigo cye cya ENAS, agahimba imikono byitwa ko ari iy'abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n'abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

    Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 20 Mata 2021, Inteko Iburanisha yatangiye iha uruhande rw'abunganira Nkubiri n'Ubushinjacyaha umwanya wo gusobanura bwa nyuma ingingo zabo kuko nta wundi mwanya uzaboneka.

    Nkubiri yasabye Ubushinjacyaha bwamushinjaga guhimba urutonde rw'abahawe ifumbire kandi batarayihawe kuzazana 'vouchers' kuko ngo ari zo zakwerekana mu by'ukuri abahawe ifumbire n'abatarayihawe.

    Ati 'Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi nizane izo vouchers kuko irazifite kandi turabizi neza ko bazifite. Ntibagore urukiko, nibazane izo voucher, bafashe urukiko.'

    Izi voucher uruhande rwa Nkubiri ruvuga ngo ni inyemeza nkunganire yahabwaga umuturage wunganiwe na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

    Kuri iyi ngingo uruhande rwa Nkubiri rwabaye nk'uruterana amagambo n'Ubushinjacyaha kuko bwavugaga ko Nkubiri ashobora kuzana izi voucher kuko na we ngo azifite.

    Inteko iburanisha yanzuye ko iyi ngingo ya voucher nayo izasuzumwa ikazavugwaho mu isomwa ry'umwanzuro w'urubanza.

    Indi ngingo yagarutsweho ni iy'inyandiko mpimbano y'urutonde ruriho abantu Ubushinjacyaha buvuga ko Nkubiri Alfred yahimbiye imikono. Ubushinjacyaha bwavuze ko Nkubiri yahimbiye imikono abantu 36 yemeza ko batishyuye ifumbire kandi barayimwishyuye akayinyereza.

    Abunganizi ba Nkubiri babajije Ubushinjacyaha niba abo bantu 36 bahagarariye abantu bose bahawe ifumbire cyangwa niba ari bo gusa, buvuga ko ari bo bwabashije kubaza babuha ubuhamya.

    Mu iburanisha riheruka abunganira Nkubiri bari bagaragaje ko bafite imbogamizi yerekeye ubuzime bw'icyaha, aho berekanye ko icy'inyandiko mpimbano cyashaje kuko kirengeje imyaka itatu.

    Mu iburanisha ryo ku wa 24 Werurwe, 2021, abunganira Nkubiri kandi bari basabye urukiko ko hakwifashishwa Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso Bishingiye Ku Bumenyi n'ubuhanga Bikoreshwa mu Butabera, igasuzuma niba imikono ivugwa koko yarahimbwe.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Nkubiri igifungo cy'imyaka itandatu n'ihazabu ya miliyoni 4 Frw. Uyu munyemari we yakomeje gusaba kugirwa umwere kuko ibyaha akurikiranyweho nta gaciro bifite.

    Nyuma yo kumva impande zombi, Inteko iburanisha yanzuye ko izatangaza icyemezo cyayo ku wa 19 Gicurasi 2021, saa 15:00.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Nkubiri gufungwa imyaka itandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nkubiri-yasabiwe-gufungwa-imyaka-6-vouchers-zirarikoroza

  • Impamvu Stade Regional itazakoreshwa muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda icyiciro cy’amatsinda isohotse, Stade Regional yari imenyerewe gukoreshwa n’amakipe menshi y’i Kigali ntiri mu bibuga bizakoreshwa bitewe n’uko irimo kuvugururwa.

    Shampiyona ya 2021 izakinwa mu buryo bw’amatsinda aho amakipe yashyizwe mu matsinda 4, buri tsinda rikaba rigizwe n’amakipe 4 aho hazazamuka 2 muri buri tsinda agahatanira igikombe mu gihe andi azaba ahatana arwana no kutamanuka.

    Uyu munsi nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyze hanze uko amakipe azahura mu cyiciro cy’amatsinda.

    Amakipe yo muri Kigali yari asanzwe yakirira imikino yayo kuri Stade Regional akaba azakirira kuri Stade Amahoro yari isanzwe yakira umukino wa APR FC na Rayon Sports gusa.

    Mu minsi ishize nibwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko CAF yamenyesheje FERWAFA ko nta kibuga bafite cyemerewe kwakira imikino mpuzamahanga bityo ko nta gikozwe imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi izaba mu kwezi kwa Kamena bashobora kuyakirira mu kindi gihugu.

    Icyo gihe umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu François Regis yari yabwiye ISIMBI ko hari ibyo bababwiye gukosora kuri Stade Regional cyane ko Stade Amahoro yo imaze igihe itakira amarushanwa mpuzamahanga.

    ISIMBI yashatse kumenya niba impamvu yatumye Stade Regional itazakira imikino ya FERWAFA ari uko hatangiye imirimo yo kuyivugurura cyangwa hari indi impamvu, maze umuntu umwe wo muri FERWAFA avuga ko ari yo mpamvu kuko imirimo yo kuyivugurura yatangiye.

    Stade Regional babwiwe ko aho abantu bicara hagomba gushyirwa intebe buri muntu akagira intebe yicaraho aho kwicara ku ntebe za sima ku buryo bigorana kumenya umubare nyirizina iyi stade yakira, kuvugurura urwambariro(Dressing room), ubwiherero, guhindura aho abasimbura bicara no gusiga amarangi.

    Amakuru akaba avuga ko mu gihe iki kibuga cyaba cyarangiye cyazatangira gukoreshwa nyuma y’imikino y’amatsinda, kibaye kitararangira hazakomeza gukoreshwa Stade Amahoro.

    Shampiyona izatangira tariki ya 1 Gicurasi isozwe tariki ya 29 Kamena 2021.

    Stade Regional irimo kuvugururwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-stade-regional-itazakoreshwa-muri-shampiyona

  • Akamaro gakomeye k'ijambo 'Mbabarira' mu mibanire y'abakundana #rwanda #RwOT

    Gusaba imbabazi uwo ukunda cyangwa uwo mwashakanye hari ingaruka nziza bigira. Ijambo mbabarira hari uburyo bunyuranye ryafasha mu kugorora umubano wajemo agatotsi :

    1.Ijambo 'mbabarira' rigabanya umujinya

    Iyo habayeho gukoserezanya, uwakosherejwe hari igihe agira umujinya w'umuranduranzuzi. Gusa iyo uwakosheje agize ubutwari bwo kusaba imbabazi, bituma acururuka ibintu ntibigere kure.

    2.Gusaba imbabazi bituma ikibazo kidafata indi ntera

    Uretse gutuma kumusaba imbabazi bimugabanyiriza umujinya, ijambo mbabarira rituma ikibazo kidafata indi ntera ngo ibintu bizambe. Sibyiza kwihagararaho ngo ushinge urubanza kandi wari ukwiriye gusaba imbabazi z'amakosa wakoze.

    3.Ni intambwe ya mbere yo kwiyunga

    Iyo uteye intambwe ugasaba imbabazi mugenzi wawe igihe wamukoshereje, ni intambwe uba uteye yatuma mugira ubwiyunge n'ubwo haba habayeho kutumvikana cyangwa guhemukirana. Abashakanye cyangwa abakundana bazi ibyo barimo iri banga bararizi. Gusaba imbabazi bifasha mwembi kwiyunga ibintu bigasubira mu buryo.

    4.Nuzisaba ubikuye ku mutima uzabona ingaruka nziza

    Iyo usabye umukunzi wawe imbabazi ubikuye ku mutima, mugenzi wawe abibona neza kandi agashimishwa n'uko uharanira ko ikibazo gikemuka, ko uharanira ibyabahuza kurusha uko washaka ibibatanya . Iyo usabye imbabazi bisobanura ko nubwo wakosheje ariko ushaka gusigagasira ejo heza h'urukundo rwanyu cyangwa umubano wanyu.

    5.Kudasaba imbabazi bikurura ibabazo byinshi hagati y'abakundana n'abashakanye

    Gukora ikosa nturisabire imbabazi, bituma hagati yanyu hagenda hazamo urukuta rubatanya. Uko iminsi yicuma, niko agenda arenzaho ku makosa wakoze ntuyasabire imbabazi. Kuko akeka ko ubikorana agahimano cyangwa ufite izindi mpamvu, bishobora kubaviramo gutandukana cyangwa se akakwihimuraho.

    Nubwo gusaba imbabazi tubonye ko ari ingirakamaro hagati y'abakundana ariko ukwiriye kujya utekereza mbere yo kugira icyo ukora. Iteka ntiwahora ukora amakosa ngo wibwire ko nuyasabira imbabazi birangira. Hari amakosa aba akomeye ndetse bigora kubabarira umukunzi wawe igihe yayagukoreye. Gusubiramo amakosa bishobora kukugaragaza uko utari.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/akamaro-gakomeye-k-ijambo-mbabarira-mu-mibanire-y-abakundana

  • Miss Ingabire Grace yatangaje impamvu ituma adakeresha Imbuga nkoranyambaga zose #rwanda #RwOT

    Mu kigairo yahaye Igihe dukesha iyi nkuru Miss Ingabire Grace yavuze ko ubusanzwe yakoreshaga Instagram ariko nyuma yo kuba Nyampinga Konti ye yahise itwarwa nabajura mu by'ikoranabuhanga 'Hackers' bityo rero bituma atayikoresha .


    Uyu mukobwa ahamya ko kugeza ubu abashinzwe kureberera inyungu ze 'Rwanda Inspiration Back Up' babirimo.

    Yagize ati 'Nkimara gutorwa aba 'Hackers' batwaye konti yanjye ya Instagram, ntekereza ko abareberera inyungu zanjye babirimo, Bizagenda neza nta kibazo! Kugeza ubu nkoresha Twitter gusa nayo nshyashya.'

    Uyu mukobwa yavuze iby'uru rubuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 ubwo kimwe n'abandi bakobwa bari muri Miss Rwanda 2021 bahabwaga ikaze muri Kaminuza ya Kigali.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-ingabire-grace-yatangaje-impamvu-ituma-adakeresha-imbuga-nkoranyambaga