Category: Uncategorized

  • Pakistan: Abarenga 16,000 bakiriye Kristo #rwanda #RwOT

    Umuvugabutumwa Alberto Mvila w’imyaka 29 yakoze ikintu gikomeye kitigeze gikorwa n’undi muntu muri iki gihugu, ahindura abantu barenga 16,000 bava mu madini basengeragamo yiganjemo Islam baaba abakristo.

    Nkuko Paradize news dukesha iyi nkuru yabyanditse, Mvila ni umuvugabutumwa washinze umuryango witwa ‘Belgium is saved’ akaba yari ari mu ivugabutumwa ry’iminsi 16 muri Pakisitani, agamije kwigisha ijambo ry’Imana kugira ngo abantu bahindukire bave mu byaha bakire Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

    Mu nyigisho yagendaga atanga, uyu muvugabutumwa yakanguriraga abantu kubaha Imana, ndetse akababwira ko nibayitonesha nayo izabatonesha kandi imiryango ifunze igafunguka mu izina rya Yesu!

    Mvila ati: 'Reka abantu bakwite umusazi mu gihe ugize Ubugingo intego yawe yambere Kandi ugakoresha ibyo Imana ishaka ikubwira gukora, mu gihe utonesha Imana izaguha ibyo wifuza. Ndagusezeranije Imana izaguha ubutoni, Kandi izakingura imiryango utigeze ukomanga.'

    Mvila arinzwe cyane n’Abashinzwe umutekano.

    Ubu butumwa bwa Mvila bwatumye benshi bo mu madini atandukanye bamwishimira kugeza aho bamuha n’abarinzi bitwaje intwaro, mu rwego rwo kumurindira umutekano ngo hato hatagira umugirira nabi.

    Kubwiriza ibya Yesu muri iki gihugu cya Pakisitani ni nko kuba uri kwishyira mu bibazo kubera ko iki gihugu kigendera ku mahame akaze ya kisilamu, ndetse n’abaturage bacyo benshi bakaba ari Abayisilamu. Kwitwa umukirisito muri iki gihugu ni icyaha gikomeye ndetse benshi bahigwa bukware.

    Kugeza ubu Ababarirwa mu bihumbi 16 nibo bamaze guhinduka, kandi Mvila avuga ko agikomeje ubutumwa bwe, nubwo hari abamufata nk’umusazi cyangwa uwahanzweho na roho mbi.

    Source: Isezerano. com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Pakistan-Abarenga-16-000-bakiriye-Kristo.html

  • Mukansanga Salima, Umunyarwanda rukumbi uzasi… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko byatangajwe n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryavuze ko Mukansanga Salima yashyizwe ku rutonde rw'abazayobora imikino Olempike izakinwa iminsi 15.

    Salima niwe musifuzi rukumbi w'umunyarwanda uzasifura mu mikino Olempike y'i Tokyo mu Buyapani 2021.

    Uko bukeye n'uko bwije, uyu munyarwandakazi agenda azamuka ku rwego rushimishije, dore ko yanemejwe na FIFA nk'umwe mu bazasifura imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi cy'abagore kizabera muri Australia na New Zealand mu 2023.

    Biteganyijwe ko iyi mikino izatangira tariki ya 23 Nyakanga 2021, rikazarangira tariki ya 08 Kanama 2021. Iyi mikino yagombaga kuba hagati ya tariki ya 24 Kamena na 9 Kanama 2020, ariko irasubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus kimaze umwaka urenga cyugarije abatuye Isi.

    Mukansanga Salima niwe munyarwanda wenyine uzasifura imikino Olempike

    Salima ari mu basifuzi bayoboya igikombe cy’Isi cy’abagore cya 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104947/mukansanga-salima-umunyarwanda-rukumbi-uzasifura-imikino-olempike-yi-tokyo-104947.html

  • Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu Rukiko rw’Ubujurire n’urw’Ubucuruzi –

    Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda yari asanzwe ari Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, yari yararahiriye izi nshingano mu 2018. Ubu yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga. Mu miterere y’imyanya yo mu nzego z’ubutabera, uri ku mwanya avuyeho n’uwo yagiyeho bose baba bari ku rwego rumwe.

    Undi wahawe izindi nshingano ni François Régis Rukundakuvuga wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire. Uyu mugabo yigeze kumara igihe kinini ari Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko ava kuri uwo mwanya agirwa Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.

    Clotilde Mukamurera we yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ubucuruzi ndetse yari amaze igihe akora muri uru rukiko nk’umucamanza.

    Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga avuye ku buyobozi bw’Urukiko rw’Ubujurire

  • Imvano y’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika ibitangazamakuru by’Abarundi byarukoreragamo –

    Ibi bitangazamakuru byatangiye gukorera mu Rwanda wasangaga akenshi bigaruka ku nkuru zinenga Leta ya Pierre Nkurunziza wari ukiriho na nyuma y’urupfu rwe byakomeje kugaragaza ibitagenda neza no ku butegetsi bwa Évariste Ndayishimiye.

    Byatumye ubutegetsi bw’u Burundi butangira kuvuga ko bubangamiwe no kuba ibi bitangazamakuru byarahawe rugari bigakomeza kuvuga.

    Ushinzwe Itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, Willy Nyamitwe, yatangaje ko kuba ibyo bitangazamakuru ashinja gutandukanya Abarundi byari bigikora, ari igitutsi ku itangazamakuru muri rusange.

    Ati “Ntabwo bakwiriye izina ry’itangazamakuru. Iri tangazamakuru ry’urwango rwakwirakwizaga ubutumwa bugamije gutanya Abarundi.”

    Muri Werurwe, u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kumenyesha ibi bitangazamakuru ko bigomba guhagarika ibikorwa byabyo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yabwiye IGIHE ko Leta y’u Rwanda yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko ibyo ibi bitangazamakuru byavugaga byari igitero cy’amagambo kuri u Burundi.

    Ati “Itangazamakuru rigomba gukora imirimo yaryo ariko biri mu nyungu z’abo ribwira. Inaha hari itangazamakuru rikoreshwa n’impunzi z’Abarundi ziri hano ribangamiye aho zaturutse, urumva ko haba habaye ikibazo.”

    “Ntabwo batera u Burundi baturutse mu Rwanda ntitwabemerera noneho ushobora gutera ukoresheje imbunda cyangwa ukoresheje amagambo. Ayo magambo aturutse aha nubwo atari imbunda ashobora kubangamira Abarundi.”

    Nshuti yavuze ko nyuma yo kubona ko ibyo ibi bitangazamakuru bivuga bifite ingaruka babisabye guhagarika gukora.

    Ati “Twe icyo twakoze ni ukwicara tukareba tuti ese abantu bakora ibi ibyo bakora si nko gutera igihugu cyabo ariko bakoresheje amagambo. Icyo gihe rero nk’igihugu turavuga tuti oya niba bibangamiye aho mwaturutse kandi bigaragara, icyo gihe Leta ifata ingamba kugira ngo babe bari aha nk’impunzi.

    “Kuko iyo uri impunzi hari amategeko akugenga. Irya mbere ni ukuvuga ko utabangamira aho waturutse ukoresheje igihugu wahungiyemo twe nk’igihugu twarabirebye turavuga tuti oya niba tuvuga tuti ntimwatera igihugu cyanyu, mushobora no kugitera mu magambo kuko ni ibintu bishoboka kandi nabyo bigateza umutekano muke.”

    Nubwo iki cyemezo cyafashwe, ngo ntibivuze ko ababikoragaho bazoherezwa mu Burundi cyangwa se ngo hagire ikindi gikorwa cyo kubakurikirana kibaho.

    Prof Nshuti Manasseh yavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukomeza gucumbikira impunzi z’Abarundi barimo n’abo Leta yabo ishinja kugira uruhare mu bikorwa byo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza kuko bigenwa n’amategeko mpuzamahanga.

    Prof Nshuti Manasseh yasobanuye impamvu u Rwanda rwategetse ibitangazamakuru by’Abarundi byakoreraga mu Rwanda guhagarika ibikorwa

  • Kuramya Imana mu buzima bwose #rwanda #RwOT

    Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki? 4Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, Uwiteka intebe ye iri mu ijuru, Amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza.5Uwiteka agerageza abakiranutsi, Ariko umunyabyaha n’ūkunda urugomo umutima we urabanga. 6Azavubira abanyabyaha ibigoyi, Umuriro n’amazuku n’umuyaga wotsa, Bizaba umugabane mu gikombe cyabo. 7Kuko Uwiteka ari umukiranutsi, Kandi akunda ibyo gukiranuka, Abatunganye bazareba mu maso he. (Zaburi 11:3-7)

    Zaburi ya 11 itubwira ibijyanye n’igisubizo cya Dawidi mugihe gikomeye. Mubyukuri ntituzi neza ibyo bikomeye ibyo ari byo, ibyo tuzi ku buzima bwa Dawidi, ntibishoboka ko umurongo wa 2 uvuga imiheto n’imyambi bisanzwe. Ibyo ari byo byose, iterabwoba nukuri, Dawidi asa n’udafite imbaraga, kandi guhunga bisa n’ibintu byumvikana.

    Ariko Dawidi akomeza gushira amanga, yuburira amaso ye ibibazo bimugose ako kanya agahita areba mu ijuru. Mu gihe ahuye n’ingorane, uko areba Imana n’uburyo ayishingikirizaho bigena icyo agomba gukora.

    Dawidi azi ko Umwami aganje:Isi ishobora gusa nk’aho isenyutse, ariko ‘Uwiteka ari ku ntebe ye yo mu ijuru’, nkuko tubisoma ku murongo wa 4. Nta kintu na kimwe kibaho kuri Dawidi kitari mu bubasha bw’iImana.

    Dawidi azi ko ‘Uwiteka ari umukiranutsi’: Abona abantu bose n’ibyo bakora byose, kandi amaherezo ahora yibaza ku babi. N’ubwo ibikorwa byabo biteye ubwoba, urubanza rw’Imana umunsi umwe ruzaza.

    Kandi Dawidi azi ko Uwiteka ari ‘Ubuhungiro’ bwe. Ni ko atangira Zaburi. Bitandukanye n’igihe cy’ababi, kubantu bafite imitima itunganye, Uwiteka atanga imigisha n’ibyishimo byo kuboneka kwe.

    Inama yo guhunga ntabwo isa nk’iyumvikana ubu. Dawidi ntakeneye gutinya cyangwa guhunga abanzi be:Mu kwiringira Imana, yamaze kuba ahantu hizewe.

    Ntabwo bishoboka ko tuzahura n’abantu batembera mu mwijima bafite imiheto n’imyambi. Kandi mubyukuri, hari igihe bikwiriye guhunga akaga. Ariko tekereza itandukaniro rishobora kubaho ku mubiri no ku mibare, niba dutsimbaraye ku kwizera kwacu iyo dushinyaguriwe kubera imyizerere yacu ya kera, cyangwa duhagaze dushikamye iyo twibasiwe no kubona icyo Bibiliya ivuga ku kibazo kitavugwaho rumwe. Cyangwa kwiyemeza kubaho ubuzima bwubaha Imana muri bagenzi bawe bafite ibindi bashaka kugeraho.

    Iyo ingorane zije, duhita duhagarika umutima,kwiheba, kugerageza gushaka ahantu hizeweho kwirukira cyangwa guhungira? Cyangwa natwe, kimwe na Dawidi, twiyeguriye Imana ikiranuka, ni ubuhungiro bwacu?

    Source: www.christiantoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuramya-Imana-mu-buzima-bwose.html

  • Ese usabana na nde? #rwanda #RwOT

    Mu nimero imwe y’ikinyamakuru cyanjye gisohoka buri kwezi, nabajije abasomyi iki kibazo: 'Ese usabana n’Imana cyangwa usabana n’ibibazo byawe' Joyce Meyer

    Impamvu nabajije kiriya kibazo abasomyi b’icyo kinyamakuru, ni uko Imana yari yarakimbajije igitondo kimwe. Uwo munsi nabyutse ndi gutekereza ku bibazo byanjye. Mu kanya gato Umwuka w’Imana aramvugisha. Numvaga ijwi rye risa nirindakariye, arambwira ati: ' Joyce, ushaka gusabana nanjye, cyangwa ushaka gusabana n’ibibazo byawe?' Hanyuma ambwira ibyo ngiye kukubwira nawe : 'Ntukibaze cyane ku byagutengushye.'

    Nihagira ibigutenguha, ntukicare, nurangiza ngo utangire kwicira urubanza. Kubera ko uko waba wiyumva kose, ntaho utandukaniye n’abandi. Bijya bidukomerera kenshi na kenshi kuko Satani ajya aza akatwereka ko nta wundi muntu wigeze ahura n’ibisa nk’ibyo twahuye nabyo. Ibyo si byo.

    Igihe kimwe nafashije umukobwa wanjye cyane, kubera ko twicaranye nkamubwira ubuzima nanyuzemo mu gihe nari mfite imyaka 18 kugeza kuri 23. Nkimutekerereza izo nkuru, yumvise asubijwemo imbaraga mu bugingo.

    Nk’umuntu uwo ariwe wese, yari yaragiye ahura n’ibintu byamubabaje, ariko uko imyaka yakuraga, ubuzima bwanjye bwo bwagendaga buba bubi cyane, kandi biteye ubwoba. Nk’urugero namubwiye uburyo nabaga mu nzu imwe muri Okalendi(Oakland) muri Kariforiniya(California), mu birometero hafi 5.000 uvuye aho twari dutuye.

    Aho nta modoka yari ihari, nta televiziyo, nta telephone nta n’uwari unyitayeho. Namubwiye uko najyaga nicara muri iyo nzu nijoro, njyenyine nkandika imivugo y’ishavu nk’icira imanza, bwacya nkajya ku kazi. Ndamubwira nti'Shima Imana ko ufite umuryango mwiza, akazi keza, urugo rwiza n’imodoka nziza, kubera ko icyo gihe njye ntabyo nari mfite.'

    Maze kumuha ubuhamya bwanjye, yumva atangajwe n’uburyo yari abayeho neza n’ibyiringiro by’ibyiza byari bimuri imbere.

    Buri wese ashobora guhitamo atyo

    Dushobora gutangazwa n’ibyo dutunze cyangwa dushobora gutunga, cyangwa tugacibwa intege nuko hari ibyo tudafite. Ikizwi ni uko niba nta kintu ufite, nta kintu ufite nyine! Kwicara ngo iyaba nari mfite ibi n’ibi ntacyo byongera. Dushobora kwifuza ngo iyaba byari bihindutse gutya na gutya, ariko nyine ntibihindutse.

    Niba dushaka gutsinda gucika intege no gusenyuka mu mutima bitewe n’uko hari ibyo twari twiringiye bitabaye, tugomba kureba uko ikibazo kiri, tugahangana na cyo uko giteye cyangwa kimeze. Ikindi tuzi, ni uko uko ububi bw’ikintu bwaba bungana kose, tugomba kumenya ko haba hari amahitamo. Tugomba guhitamo gusabana n’ibibazo byacu cyangwa gusabana n’Imana.

    Kabone n’aho twaba twakataje ibingana bite, cyangwa twumva tumeze nabi dute, tuba dufite ubushobozi bwo kuyobora ibitekerezo byacu mu muyoboro w’ibishoboka cyangwa w’ibidashoboka.

    Iyi nyigisho twayikuye mu gitabo kitwa 'Help me- I am discouraged!', cya Joyce Meyer, cyahinduwe mu Kinyarwanda gihabwa inyito ' Tuvuge tutaziguye ku gucika intege'

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-usabana-na-nde.html

  • Kaminuza ya Cambrigde yatsimbaraye ku cyemezo cyo guha urubuga Judi Rever, kabuhariwe mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara uyu munyakadadakazi ashobora kwicuza icyatumye yishyira ku karubanda #rwanda #RwOT

    Bikimara kumenyekana ko Kaminuza ya Cambridge yo mu Bwongereza yakira Judi Rever kuri uyu wa gatatu tariki 21Mata 2020, Umuryango 'Ibuka' uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abandi bantu bakabakaba 200 barimo abarimu muri za kaminuza, abashakashatsi n' abanyamakuru bakomeye ku isi, bahise bandikira ubuyobozi bw'iyi Kaminuza, basaba guhagarika icyemezo kigayitse cyo guha urubuga umuntu upfobya Jenoside, kuko binyuranye n'amahame ndetse n'amategeko mpuzamahanga.

    Ibi Kaminuza ya Cambridge yabyimye amatwi, ngo kuko 'ikomeye ku ihame ry'uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo'.
    Amakuru dukesha'Versity', ikinyamakuru kigenga, kimaze imyaka 74 cyandikwa n'abanyeshuri ndetse n'abarimu ba Kaminuza ya Cambridge, aravuga ko iyi nkuru yo kwakira Judi Rever yatangaje kandi ikababaza benshi muri bo, ngo kuko amagambo ya Judi Rever adakwiriye kuvugirwa muri kaminuza yiyubashye nka Cambridge.

    Ku rundi ruhade ariko ayo makuru ya 'Versity' arasesengura uburyo Judi Rever ashobora kuba yitaye mu mutego, kuko ngo impuguke, abashakashatsi n'abandi bantu bazi neza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bashobora kuza kumusebereza mu ruhame, bamwereka ko ibyo agenda akwiza bihabanye cyane n'ukuri. Ikindi ngo Judi Rever yibeshye ku gihe cyo kuvugira amahomvu ye, kuko agiye guhabwa ijambo muri Kaminuza ya Cambridge nyuma ya raporo ebyiri zikomeye cyane, zigaragaza uruhare rw'uBufatansa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abashakashatsi berekanye ko icyo gihugu cyashyigikiye Leta ya Yuvenari Habyarimana muri iyo Jenoside.

    Ibi byegeranyo kandi bishimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe na FPR-Inkotanyi, mu gihe i Judi Rever we yihanukira agahamya ko FPR-Inkotanyi ariyo yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Uku guhuzagurika no kunyuranya n'abakoze ubushakashatsi bwimbitse kandi bwizewe, ngo bishobora kutagwa neza Judi Rever

    Ikinyamakuru 'Versity'cyo muri Kaminuza ya Cambridge gikomeza cyerekana amakosa akomeye ari mu cyo Judi Rever yise'ubushakashatsi', ashingiye ku buhamya bw'abantu batazwi cyangwa batanabayeho, ibp yabwiwe abahamwe n'icyaha cya jenoside bagerageza kwigira abere, n'ibindi binyuranye n'ibyemejwe bidasubirwaho ku rwego mpuzamahanga.

    Izi nenge zose rero nk'uko 'Versity' isoza ibivuga, ngo zishobora kubera Judi Rever nka cya gihu cyikururiye amakara, ngo kuko ashobora kuza gukanja amanwa n'ahatwa ibibazo n'abazi neza ukuri. Mu bandi baza gufata ijambo harimo Filipp Reyntjens, Umubiligi nawe wiyemeje kugoreka amateka y'uRwanda, dore ko yari inkoramutima ndetse n'umucurabwenge w'ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside.

    Iri tsinda ry'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ryakomeje kwamaganwa ntiryashirwa, ariko ibiza kuba ku barigize bishobora gutuma abarigize bicuza kuba bihaye rubanda muri Kaminuza ya Cambridge. Amakinamico yabo ashobora kurushaho kubatesha , nubwo ako bafite n'ubundi gaciriritse.

    The post Kaminuza ya Cambrigde yatsimbaraye ku cyemezo cyo guha urubuga Judi Rever, kabuhariwe mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara uyu munyakadadakazi ashobora kwicuza icyatumye yishyira ku karubanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kaminuza-ya-cambrigde-yatsimbaraye-ku-cyemezo-cyo-guha-urubuga-judi-rever-kabuhariwe-mu-gupfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi-nyamara-uyu-munyakadadakazi-ashobora-kwicuza-icyatumye-yishyira-ku-karuban/

  • Kuki inkoko yibwa mukabimenya ariko ntimumenye ko hari ibiyobyabwenge-Gatabazi abwira ba Mudugudu #rwanda #RwOT

    Muri iki kiganiro yagiranye n’Abayobozi kuva ku rwego rw’Umurenge kugeza ku bayobozi b’Imidugudu mu Mirenge itandatu ikora ku gihugu cya Uganda ahakunze kwinjirira ibiyobyabwenge, basinye amasezerano y’imihigo.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko ubusanzwe Umuyobozi w’Umudugudu amenya amakuru y’ibintu byose bibera mu Mudugu we bityo ko atari akwiye kuyoberwa ko hari ibiyobyabwenge cyangwa hari utubari dukora muri ibi bihe bya COVID-19.

    Yagize ati 'kuko inkoko irabura bakabimenya, ihene ikabura bakabimenya, igitoki baKiba agatanga raporo…Nta mpamvu wavuga ngo hari ibiyobyabwenge, nta mpamvu haba magendu ngo ntibimenyekane.'

    Gatabazi avuga ko muri ariya masezerano basinye n’imihigo biyemeje, bemeranyijwe ko umuyobozi w’Umudugudu basanze hacururizwa ibiyobyabwenge atarabitanzeho raporo, azajya avaho.

    Muri iki gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Tabagwe, umukuru w’umuryango yasinyanye imihigo n’Umukuru w’Umudugudu na we agahindukira akayisinyana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akgari ubundi na we akayisinyana n’uw’Umurenge.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko gusinya imihigo muri ubu buryo, bizabafasha kuyibukiranya ariko ko utazahigura imihigo yahize, azayirwa mu muryango ariko ko kugawa bigomba kujyana no kuvanwa mu nshingano.

    Nacyanzi Harriet umwe mu bayobozi b’Imidugudu basinye iyi mihigo, avuga ko basanzwe bafite ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge ariko ko kuva babishyize mu mihigo yanditse bigiye kurushaho kugira imbaraga.

    Uyu muyobozi w’Umudugudu witwa Intangarugero, yemeza ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko bidashoboka ko Umukuru w’Umudugu yayoberwa ucuruza ibiyobyabwenge mu Mudugudu we.

    Yagize ati 'Aba amuzi usibye ko hari abandi babyirengagiza cyangwa ugasanga hari abandi bakorana, akagira akantu amuha agaceceka nk’umuyobozi akamuhishira ariko ubundi ntibiyoberana.'

    Mu Karere ka Nyagatare mu mwaka wa 2020, abantu 1 208 bafatiwe mu bikorwa byo kwinjiza no guuruza ibiyobyabwenge na za magendu mu gihe mu mezi atatu ashize, hamaze gufatwa abantu 250 bafatiwe mu bikorwa nka biriya.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza avuga ko abaturage bose bagomba kumva ko kurwanya ibi bikorwa bibareba kuko umukobwa umwe atukisha bose bityo ko bakwiye kugaragaza ababikora bakabavamo bakajya kubihanirwa cyangwa bakabagumamo ariko bakosowe.

    Yagiriye inama abijandika muri ibi bikorwa ko bazabihagarika ku neza cyangwa ku mbaraga kuko inzego zigiye kubihagurukira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kuki-inkoko-yibwa-mukabimenya-ariko-ntimumenye-ko-hari-ibiyobyabwenge-Gatabazi-abwira-ba-Mudugudu

  • LIVE: Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura ibyaha RUSESABAGINA Paul ashinjwa (Amafoto na Video) –

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mata 2021, uru rubanza rugiye gukomeza Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura imiterere y’ibyaha Rusesabagina Paul aregwa ndetse n’uburyo yabikozemo.

    Rusesabagina Paul ashinjwa ibyaha icyenda byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, MRCD/FLN yagizemo uruhare ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Iburanisha riheruka ryo ku wa 1 Mata 2021 ryasojwe Ubushinjacyaha bumaze gusobanura ibyaha bitandatu uyu mugabo aregwa. Birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Icyo gihe Ubushinjacyaha bwerekanye ko ibitero byagabwe n’abarwanyi ba FLN byaguyemo abaturage b’inzirakarengane, byangiza imitungo yabo, indi iribwa. Bwavuze ko nubwo Rusesabagina atari aho byabereye ariko yabigizemo uruhare rukomeye nk’umuyobozi wa MRCD/FLN.

    Biteganyijwe ko kuri uyu munsi hakomeza kumvwa ibindi byaha bitatu Rusesabagina akurikiranyweho birimo Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Rusesabagina Paul ari kuburanishwa atari mu rukiko bitewe n’uko yikuye mu rubanza avuga ko atizeye ko azahabwa ubutabera.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    10:24: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko hari ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’abantu ku giti cyabo n’ibibera mu bikorwa by’iterabwoba.

    Ati “Ibyaha byose dukurikiranyeho abantu 21 bari muri iyi dosiye byakozwe n’abantu bahuriye muri MRCD/FLN.’’

    Yavuze ko umugambi mugari wa MRCD ari wo abaregwa bose bagendeyeho.

    10:21: Umucamanza Muhima Antoine yabajije Ubushinjacyaha ubushake bwa Rusesabagina mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

    Ruberwa yasubije ko ubwo bushake bugaragarira mu mugambi mugari MRCD/FLN yari ifite wo gutera ubwoba abaturage.

    Ati “Biriya bikorwa byaberaga mu bice bitandukanye.’’

    10:08: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yasobanuriye urukiko ko igikorwa cy’iterabwoba Rusesabagina akurikiranyweho ari ukuba umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine asobanurira urukiko uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa by’iterabwoba

    Mu mafoto: Inteko iburanisha urubanza igizwe n’abacamanza batatu bayobowe na Muhima Antoine.

    Perezida w’Inteko Iburanisha, Muhima Antoine

    09:50: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ubushake mu gukora icyaha kwa Paul Rusesabagina ari uko yari umuyobozi wa MRCD/FLN, akayitera inkunga kandi abaturage bakubiswe nta mpamvu yihariye ihari kuko bakubiswe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye muri Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi.

    Yavuze ko Rusesabagina akurikiranywe nka gatozi mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kuko yari umuyobozi, akaba umuterankunga wayo kandi abagize umutwe wa MRCD/FLN aribo bakoze ibikorwa byibasiriye abasivili.

    Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure ni we wasobanuye ibyaha Rusesabagina ashinjwa

    09:42: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yasobanuye icyaha cya cyenda cyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba, Rusesabagina akekwaho.

    Yavuze ko gukubita no gukomeretsa ku bushake ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

    Ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa byakorewe mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

    Ruberwa yavuze ko ibimenyetso by’iki cyaha bishingiye kuri raporo zo kwa muganga zakozwe n’abahanga zerekana abantu bakubiswe bakanakomeretswa ndetse bakaba barasigiwe ubumuga.

    Mu buhamya bwe Karerangabo Antoine ubwo yari atabaye abaturanyi be yavuze ko yakubiswe ikintu mu mutwe agahita yitura hasi.

    Jumapili Issa na we avuga ko ubwo bafatirwaga mu Ishyamba rya Nyungwe, bavanywe mu modoka bakubitwa inkoni nyinshi.

    Ubu buhamya kandi bwatanzwe n’abandi benshi bavuga ko abarwanyi ba MRCD/FLN babakubise ubwo babagabagaho ibitero.

    09:37: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko Rusesabagina yanyuranyije n’itegeko kuko yateraga inkunga ndetse akanayobora Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN wateye ibisasu na grenade mu bikorwa byakorewe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

    Yavuze ko ibyo bitero aho byagabwe hose nta na hamwe hari ikigo cya gisirikare, ahubwo bateraga mu ngo z’abaturage.

    09:30: Rusesabagina anashinjwa uruhare mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

    Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko yasigiwe ubumuga buhoraho yasigiwe n’utuvungukira twayo.

    Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n’igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

    09:21: Umushinjacyaha Ruberwa yakomeje asobanura uko Rusesabagina yakoze icyaha cy’ Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Yavuze ko hari abantu barashwe ariko ntibakwitaba Imana ndetse batanze ubuhamya bugaragaza uko ibyo bitero byagabwaga.

    Ruberwa ati “Kuba warasa umuntu ntapfe, ntibiba biturutse ku bushake bwawe. Kuba warasa isasu cyangwa grenade umuntu ntiyitabe Imana ntibiruka ku bushake bw’uwarashe ahubwo ni impuhwe z’Imana.’’

    Kayitesi Alice uri mu barasiwe mu gitero cyagabwe mu Karere ka Nyamagabe ahatwikiwe imodoka za Coaster mu 2018, abajijwe ku wa 5 Kamena 2019, yasobanuye ko ubwo bari mu modoka ya Alpha yavaga Rusizi igana Kigali, bageze muri Nyungwe basanga hari abantu batambitse igiti mu muhanda.

    Icyo gihe imodoka yarenze icyo giti, bahita bayirasa amasasu amapine aratoboka, bahita barasa abagenzi bamwe barakomereka, abandi bahasiga ubuzima.

    Amafoto y’inzu, imodoka na moto byatwitswe

    09:16: Umushinjacyaha Ruberwa yasobanuye ko Rusesabagina akurikiranyweho icyaha cyo gutwikira abantu nk’uwari Umuyobozi wa MRCD/FLN kubera yatanze ubufasha, akayobora umutwe wakoze icyo gikorwa cy’iterabwoba cyo gutwika.

    09:11: Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko itwikwa ry’imitungo y’abaturage mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi nta kindi byari bigamije bitari ugutera ubwoba abasivili.

    Yakomeje ati “Kuba barabatwikiye nta kindi bari bagamije kitari ukubatera ubwoba. Bigaragazwa n’uko muri ibyo bitero byagabwe, batwitse imitungo y’abantu ahantu hanyuranye kandi biba byerekana ubutumwa butangwa. Ariko ikintu kitateguwe hatwikwa ahantu hamwe.’’

    Bamwe mu baregwa muri iyi dosiye mu buhamya bwabo bavuze ko ibikorwa byo gutwika byakozwe kugira ngo berekane ko FLN ihari.

    09:08: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yakomeje avuga ko mu Karere ka Nyaruguru hari ibinyabiziga byatwitswe.

    Me Ndutiye Yussuf yategewe muri Nyungwe, akurwa mu modoka, irwatwikwa irashira. Mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha yavuze ko yambuwe ibyo yari afite ndetse anabona ko hari izindi modoka zatwitswe.

    Icyo gihe hanatwitswe Minibus yari itwaye abagenzi, barasa abari bayirimo, barayitwika irakongoka.

    Ubushinjacyaha buvuga ko izo modoka zari iz’abasivili zidafite aho zihuriye n’igisirikare ku buryo wavuga ko ari bo cyashakaga kurwanya.

    UBUSHINJACYAHA BWEREKANYE AMAFOTO Y’IBYATWITSWE NA MRCD/FLN

    Amafoto yerekanwe arimo ay’inyubako ya Koperative y’Abanyabuzima ba Nyabimata, ikaba yari ituwemo Gitifu w’Umurenge, icyo gihe baramurashe ariko ntiyitaba Imana. Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Nsengiyumva Vincent ari umwe mu baregwa muri uru banza.

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko hatwitswe imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ndetse na moto ebyiri za TVS, byose by’abasivili.

    Umucamanza Muhima Antoine amubajije uko amafoto yafashwe yasobanuye ko “yakozwe n’Ubugenzacyaha nk’ikimenyetso ubwo icyaha cyagenzwaga.’’

    08:49: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yatangiye asobanura uko Rusesabagina yakoze icyaha cyo Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Yavuze ko MRCD/FLN yatwikiye abantu inzu, moto mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi. Yasobanuye ko abarwanyi b’Umutwe wa MRCD/FLN bateye ako gace ku wa 19 Kamena 2018, batwitse inzu, imodoka na moto ebyiri.

    Ubushinjacyaha bwerekana ko mu gihe ibyo bikorwa byabaga, MRCD yari iyobowe na Paul Rusesabagina.

    Ni ibikorwa byerekanwa na raporo yakozwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.

    -  Gereza ya Nyarugenge yongeye kumenyesha urukiko ko Rusesabagina yanze kwitaba

    Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, CSP Kamugisha Michael yandikiye Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka

    Mu ibaruwa yandikiye urukiko yavuze ko Rusesabagina Paul yahakanye ko atazitaba urukiko.

    Yagize ati “Tubandikiye tubamenyesha ko Rusesabagina Paul yanze kwitabira iburanisha yamenyeshejwe mu nzira n’uburyo bwemewe n’amategeko. Impamvu yagaragarije ubuyobozi ni uko ku wa 12 Werurwe 2021 yikuye mu rubanza. Yavuze ko usibye uyu munsi n’ikindi gihe azaba yahamagajwe kuburanira muri uru rukiko atazarwitaba kubera nta butabera arwitezeho.’’

    Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko ari uburenganzira bw’umuburanyi kwikura mu rubanza.

    08:39: Inteko iburanisha igeze mu byicaro byayo. Abacamanza bagiye gutangira kuburanisha urubanza.

    08:00: Ababuranyi bose 20 [ukuyemo Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza] bageze ku Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura aho urubanza ruburanishirizwa. Uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rwimuriwe mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    -  Amafoto y’ababuranyi bagera ku Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura

    • Ibyaha icyenda Rusesabagina Paul aregwa

    - Kurema umutwe w’ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Inkuru bifitanye isano wasoma: Uruhare rwa Rusesabagina mu bwicanyi n’ubujura byakorewe abaturage muri Nyabimata na Nyungwe (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Mu mikino ya gicuti itegura isubukurwa rya shampiyona Gasogi United yatsinze Gorilla FC, Marines FC inganya na AS Kigali. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri hakomeje imikino ya gicuti hagati y'amakipe yo mu kiciro cya mbere hitegurwa isubukurwa rya shampiyona y'u Rwanda y'umwaka w'imikino wa 2020-2021, kuri Sitade ya Bugesera Gasogi United yatsinze ikipe ya Gorilla FC ndetse ikipe ya Marines inganya na AS Kigali kuri sitade Umuganda y'i Rubavu.

    Ku mukino wa Gasogi United yakinaga umukino wayo wa mbere wa gicuti mu kwitegura iyi shampiyona izakinwa ku itariki ya 1 Gicurasi 2021, muri uyu mukino ikipe ya Gasogi United yari yakiriye uyu mukino yatsindiwe na Tuyisenge Hakim Dieme mu minota y'igice cya kabiri.

    Ikipe ya Gorilla FC itozwa na Ruremesha Emmanuel yo yatsinzwe uyu mukino wa gicuti ubaye uwa kabiri itsinzwe kuko mu mpera z'icyumweru gishize iyi kipe yari yatsinzwe n'ikipe y'abanyamujyi ya AS Kigali, muri uwo mukino wari wabaye ku wa gatandatu warangiye AS Kigali itsinze Gorilla FC Ibitego bitatu kuri bibiri.

    Ku rundi ruhande i Rubavu ikipe ya Marines FC yo yari yakiriye ikipe ya AS Kigali, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, muri uyu mukino ikipe ya AS Kigali yatsindiwe na myugariro wayo Ishimwe Christian wahuraga n'ikipe yahoze akinira.

    Ku ruhande rwa Marines FC ikipe y'ingabo z'igihugu zirwanira mu mazi yo mu karere ka Rubavu yatsindiwe na rutahizamu wayo Mugenzi Bienvenu.

    Mu yindi mikino ya gicuti iteganyijwe muri iki cyumweru, harimo umukino ukinwa kuri uyu wa gatatu ugahuza ikipe ya Bugesera FC yakira ikipe ya Rayon Sports kuri sitade ya Bugesera, kuri uyu wa kane ikipe ya Kiyovu Sports izakirira ku Mumena ikipe ya Police FC mu gihe ku wa gatandatu Gasogi United yo izakira ikipe ya AS Kigali bakinire mu mujyi wa Nyamata.

    The post Mu mikino ya gicuti itegura isubukurwa rya shampiyona Gasogi United yatsinze Gorilla FC, Marines FC inganya na AS Kigali. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mikino-ya-gicuti-itegura-isubukurwa-rya-shampiyona-gasogi-united-yatsinze-gorilla-fc-marines-fc-inganya-na-as-kigali/