Category: Uncategorized

  • Rayon Sports yihanije Bugesera FC mu mukino wo kwitegura isubukurwa rya shampiyona #rwanda #RwOT

    Rayon Sports iheruka gukina umukino w'irushanwa kuwa 04 Ukuboza 2020 ubwo yanganyaga igitego 1-1 na Rutsiro FC muri shampiyona yateshejwe agaciro,Kuri uyu wa Gatatu yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti.

    Ibi bitego 2-0 Rayon Sports yatsinze Bugesera FC birimo icyabonetse ku munota wa 63 gitsinzwe na Manace Mutatu Mbedi mu gihe Sugira Ernest yatsinze icya kabiri ku munota wa 83 ku mupira yahawe na Samuel Ndizeye.

    Icyakora,uyu mukino warangiye amakipe yombi asigaranye abakinnyi 10 kuko Rafael Olisu yahawe ikarita itukura ku ruhande rwa Bugesera mu gihe Mudacumura Jackson nawe yayihawe ku ruhande rwa Rayon Sports.

    Harabura iminsi 9 kugira ngo hatangire imikino y'amatsinda ya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru.

    Ku munsi w'ejo,nibwo FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura muri iyi mikino izatangira tariki ya 1 Gicurasi 2021.

    Itsinda rya mbere rigizwe na APR FC, Gorilla FC, Bugesera FC na AS Muhanga mu gihe irya kabiri rifatwa nk'irikomeye kurusha ayandi, rigizwe na Rayon Sports, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.

    Itsinda C rigizwe na Police FC, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC mu gihe irya D rigizwe na Mukura Victory Sports, Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC.

    Ku munsi wa mbere w'iyi mikino, tariki ya 1 Gicurasi 2021, hazakinwa imikino itanu irimo ibiri yo mu itsinda rya nyuma.

    APR FC ifite igikombe cya Shampiyona ya 2019/20, izatangira gukina tariki ya 2 Gicurasi, yakira Gorilla FC iri gukina Icyiciro cya Mbere ku nshuro ya mbere.

    Rayon Sports izakira Gasogi United mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere y'uko icakirana n'umukeba w'ibihe byose, Kiyovu Sports tariki ya 5 Gicurasi 2021.Kuwa 08 Gicurasi izakina na Rutsiro FC.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yahanije-bugesera-fc-mu-mukino-wo-kwitegura-isubukurwa-rya

  • Rwanda: Dore umunyamakuru mukunda muri benshi akaga yahuye nako #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'Imyidagaduro Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Bosqizo cyangwa Fatakumavuta, yatewe n'abajura baramukomeretsa mu mutwe.Iri sanganya ryabaye kuri uyu munyamakuru umenyerewe kuri Flash FM na Flash TV, yatewe n'abajura batatu mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021.

    Aba bajura binjiye mu rugo rwe aho asanzwe atuye n'umuryango we undi abumvise ahita abyuka ajya guhangana na bo arika bahita burira igipangu baracika.

    Ngo bakimara kurira igipangu yakomeje gutegereza ngo yizere ko bagiye ariko ngo bakomeje gutegerereza hanze y'igipangu abasangayo asanga bamwiteguye umwe muri bo ahita amukubita ibuye mu mutwe.

    Yagize ati 'nanjye mu kwihangana nafashe umwe ndamukomeza bihuza nuko irondo ryahise ritabara tumushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.'

    Fatakumavuta avuga ko yizeye ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruza gufata n'abandi basigaye kuko uwo wafashwe yatanze amakuru ahagije.

    Uyu munyamakuru umaze kugira abakunzi benshi mu Rwanda kubera ibiganiro agira, ubu afite igipfuko mu mutwe aho bamukomerekeje.


    Bamukomerekeje mu mutwe bikomeye bisaba ko abaganga bamudoda

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/21/rwanda-dore-umunyamakuru-mukunda-muri-benshi-akaga-yahuye-nako/

  • Amashuri makuru yo mu Rwanda agiye gutangira kwigisha ururimi rukoreshwa muri Turikiya –

    Ibi byatangajwe na Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Burcu Çevik, mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyaturikiya, Anadolu Agency.

    Çevik yatangaje ko Yunus Emre Institute igiye kohereza i Kigali abarimu bakigisha amasomo n’Igiturikiya.

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itanu rwabaye kuva tariki 12 kugeza 17 Mata 2021, itsinda ry’Abanyaturikiya riyobowe n’Umuyobozi w’ururimi kavukire muri Yunus Emre Institute, Yavuz Kartallioglu, ryagiriye uruzinduko i Kigali, maze rikagirana ibiganiro n’abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda kuri ubu bufatanye.

    Çevik yagize ati “Abazumva bashaka kwiga Igiturikiya ku mpamvu zerekeranye n’amasomo cyangwa ubucuruzi bazabasha kukigira mu Rwanda ndetse porogaramu zo gutangira kucyigisha zishobora gutangira muri uyu mwaka wa 2021.”

    Yongeyeho ko ibi atari ibintu bitunguranye kuko mu 2019 Kaminuza y’u Rwanda yari yarasinyanye amasezerano na Yunus Emre yo kwigisha Igiturikiya.

    Yagaragaje kandi ko kwigisha uru rurimi bizongera umubano mwiza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

    Ibi bije nyuma y’aho iki gihugu kimaze igihe gifatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu bijyanye n’uburezi, aho mu ntangiro z’uyu mwaka cyahaye abanyeshuri bo mu Rwanda 200 amahirwe yo kwiga muri kaminuza zaho zikomeye, mu byiciro bitatu birimo icya Mbere cya Kaminuza (Bachelor Degree), icya Kabiri (Masters) ndetse n’icya Gatatu (PhD).

    Çevik yavuze kandi ko ibigo byo muri Turikiya biri gutanga amahugurwa n’imyitozo mu Rwanda mu bijyanye n’umutekano.

    Ati “Vuba aha Ikigo cya dipolomasi cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turikiya cyahaye amahugurwa ajyanye na dipolomasi hifashishijwe ikoranabuhanga abadiplomate bashya 41 b’abanyarwanda.”

    Uyu muyobozi yavuze ko kandi igihugu cye gifite gahunda yo gutangiza mu Rwanda ishuri ryigisha amasomo y’ubumenyingiro.

    Mu myaka itandatu Turikiya imaze ifunguye ambasade yayo mu Rwanda, umubano w’ibihugu byombi ugeze ku rwego rushimishije, aho bimaze gusinyana amasezerano 20, mu bijyanye n’uburezi, ubucuruzi, ishoramari n’ibindi.


  • Agahinda nurwibutso Ingabire Pascaline afite… – #rwanda #RwOT

    Ingabire yabyaye umwana we ku munsi yizihizaho isabukuru. Uyu mwana w'umukobwa wavukiye amezi arindwi yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 17 Mata 2021.

    Ingabire Pascaline yifashishije WhatsApp avuga ko mu bibi no mu byiza abantu bakwiye guhora bashima Imana, kuko imigambi y'Imana ihora ari myiza ku bwoko bwayo.

    Yashimye Imana yamutije umwana we mu gihe cy'umunsi umwe n'amasaha 14. Kuko yanezerewe nk'abandi babyeyi bibarutse mu gihe azirikana ko hari abandi 'batabasha kubibona'.

    Uyu mubyeyi yifurije iruhuko ridashira umwana we yise Saro Thea Maella. Avuga ko azahora amukunda, kandi ko anezezwa n'ibihe bagiranye akimutwite.

    Ingabire yavuze ko azahora aryoherwa n'umunezero “nagiraga iyo nakumvaga ukina mu nda' n'umunezero yagiraga iyo yabaga ari kumuganiriza ari mu nda 'utari bunsubize.'

    Ingabire Pascaline yavuze ko azabaho iteka anezezwa n'uko uhuje umunsi w'amavuko n'umwana we.

    Avuga kandi ko azahora anezezwa n'amasaha make yabashije kubona ubwiza bw'umwana. Ati 'Ikiruta byose nzahora nezezwa n'uko nzi neza ko uri heza kuko wagiye ukiri umuziranenge. Uzahora uri Urukundo rwa Mama.'

    Umwana wa Ingabire Pascaline azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021 mu irimbi rya Rusororo.

    Saa 10 ni ukujya gufata umubiri (CHUK), saa 10h:30'-11h00' kujya Rusororo, 11h30' isengesho, 11h45' gushyingura, 13h00 gukaraba mu rugo (Kicukiro) naho 13h30 Umukuru w'Umuryango azavuga ijambo.

    Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime 'Igikomere' yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n'abakinishaga iyi filime.

    Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n'icyireze cy'uko azakina no mu zikomeye agahabwa n'umwanya munini.

    Iyi filime kandi yatumye abo mu muryango n'inshuti ze bamubwira ko noneho yinjiye mu byo yaharaniye kuva cyera.

    Yakinnye kandi muri filime 'Urwishigishiye' nk'umukinnyi w'imena, akina muri filime yitwa 'Angel', 'Mika' n'izindi kugeza kuri filime yitiriwe 'Samantha' yatumye agira ijambo rikomeye.

    Iyi filime yamusigiye ikintu kinini 'Kuko yampaye izina n'uyu munsi nkitirirwa bituma ubushobozi bwo gukina muri filime bwiyongera'.

    Ingabire Pascaline ni umugore wa Kamanzi Felix barushinze ku wa 29 Ukuboza 2019 usanzwe ari umwanditsi ukomeye wa filime n'Ikinamico. Kamanzi ni we wanditse anatuganya ikinamico 'Isano'. Niwe wa mbere wakoze filime z'Ubumwe n'Ubwiyunge.

    Umukinnyi wa filime Ingabire Pascaline yavuze ko azahora azirikana ubuzima yabanyemo n'umwana akimutwite n'umunsi umwe n'amasaha 14 bamaranye

    Agahinda ka Ingabire Pascaline wapfushije umwana wari umaze umunsi umwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104959/agahinda-nurwibutso-ingabire-pascaline-afite-ku-mwana-we-witabye-imana-amaze-umunsi-namasa-104959.html

  • Amateka ya Gen. Mahmud Idriss Dby Itno wasim… – #rwanda #RwOT

    Gen.Mahmud ibn Idris Deby Itno, ni we uyoboye Leta iyobowe n'igisirikare cy'ingabo z'igihugu cya Tchad. Kuva byatangazwa ko se Marishali Idris yitabye Imana kuwa 20 Mata 2021, niwe uri gukora no kuzuza inshingano zose zirebana n'umukuru w'igihugu.

    Mahmud Deby w'imyaka 37, yatangiriye amasomo ya gisirikare mu ishuri rya 'Joint Grouping' mu gihugu cy'ibisekuru n'ababyeyi be cya Tchad. Akomereza imyitozo n'amasomo ya gisiririkare mu gihugu cy'u Bufaranga, mu ishuri rya gisirikare ryo mu gace ka Aix-en Provence. Akimara gusoza yahise yoherezwa kuba umwe mu bayobozi bakuru b'ishuri ry’aba ofisiye, bidatinze agirwa umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe umutekano w'igihugu cya 'SERS'.

    Intambara ya mbere yarwanye ni Iyo muri Mata mu mwaka wa 2006 afite imyaka 22 yonyine, ubwo inyeshyamba zateraga umurwa mukuru wa Tchad, N'Djamena. Nyuma aza kugirwa umuyobozi mukuru w'umutwe w'ingabo zishinzwe imyitwarire n'iyubahirizamategeko mu gisirikare.

    Yahise azamurwa ashyirwa ku ipeti rya Majoro, hadaciyeho iminsi myinshi aza gutangira kujya ayobora intambara ingabo z'igihugu zahanganagamo n'inyeshyamba. Urugero ni mu mwaka wa 2009 muri Gicurasi ubwo yayobora igitero zimusiga ingabo z'igihugu cya Tchad, zagabye kuri UFR inyeshyamba zari zifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa Tchad bakazigwa gitumo, zikaraswa bikomeye.

    Intsinzi n'ibigwi yari amaze kubaka byatumye agirirwa icyizere, yoherezwa mu mwaka wa 2013 nk'umuyobozi wungirije w'ingabo, zari ziyobowe na Jenerali Oumar Bikimo zagiye gutanga umusada mu gihugu cya Mali.

    Ubwe yayoboye abasirikare bagaba igitero gikomeye ku nyeshyamba zari zarigize ntatsimburwa mu Majayaruguru y'igihugu cya Mali mu misozi ya Adrar al-lfoghas. Inyeshyamba bazirasa urufaya barazitsinda karahava, n’ubwo urwo rugamba rwapfiriyemo abasore ba Tchad bagera kuri 26 barimo na Abdel Aziz Hassane umuyobozi w'ingabo zitabazwa aho rukomeye za Tchad, Special Forces.

    Yahise agirwa umuyobozi mukuru w’abasirikare bahoraga bahanganye n'inyeshyamba mu Majyaruguru ya Tchad, byongeye akaba ari nawe wari ukuriye ingabo zishinzwe umutekano wa Perezida Marishali Idris. Kuva urupfu rwa se rwatangazwa, bikanemezwa ko byakozwe n'inyeshyamba za FACT kuwa 20 Mata 2021, byahise bitangazwa ko ariwe ugomba kuyobora akanama k’abasirikare cumi n'abatanu nawe arimo bagiye kuyobora igihugu.

    Mu gihe cy'amezi cumi n'umunani y'inzibacyuho Gen. Kaka akaba ariwe ugiye gukomeza ibikorwa byari byaratangijwe na se birimo no guhashya inyeshyamba zirimo n'izivuganye se, ubwo ibijyanye n'inshingano z'umukuru w'igihugu cya Tchad zikaba ziri mu biganza by'amaraso ya Marishali Idris – Ibiganza by'umuhungu we Jenerali Mahamat Kaka. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104948/amateka-ya-gen-mahmud-idriss-deby-itno-wasimbuye-se-akaba-ayoboye-inzibacyuho-izamara-amez-104948.html

  • Dosiye ya Munyenyezi yashyirikijwe Ubushinjacyaha –

    Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    RIB yatangaje Munyenyezi w’imyaka 51 akurikiranyweho ibyaha birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.

    Ni ibyaha byakorewe mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.

    Musoni Callixte wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza no kwirega akemera icyaha agakatirwa n’Inkiko Gacaca, yabwiye IGIHE ko azi Munyenyezi Béatrice kuko bakoranye kuri bariyeri yafatirwagaho Abatutsi bakanicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze kandi ko Munyenyezi yakundaga kuba ari kuri bariyeri yari iri haruguru ya Hotel Ihuriro yabagamo Nyiramasuhuko Pauline.

    Ati “Bikimara kumenyekana [ko ubwicanyi bwatangiye] Abatutsi batangiye guhungira ahantu hatandukanye, hajyaho bariyeri mu nkengero z’umujyi no mu mujyi hagati. Bariyeri zari mu mujyi hose. Uva kuri ESO ujya kuri Kaminuza hari indi bariyeri yariho Munyenyezi Béatrice, yashyizweho na Nyiramasuhuko Pauline.”

    Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari ari gusoza amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yabaga mu Ishyaka ryari ku Butegetsi, MRND.


  • RIB yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga muri Kigali –

    Aba bagabo bafashwe ubwo bari bamaze kwiba abantu bacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa, Camera, CPU za mudasobwa n’indangururamajwi.

    Aba bagabo ibikorwa by’ubujura babitangiye muri Mutarama aho bari barakoze umutwe w’abajura bakiba babanje gucura imfunguzo z’inzu.

    Umwe muri bo akomoka mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo. Yemera ko bagiye biba ahantu hatandukanye, babanje kugenzura no gushaka amakuru y’uburyo baziba nyuma bagacurisha imfunguzo z’aho hantu.

    Ati “Twibye mu mujyi aho bacuruza ibikoresho bifotora, twabikoze muri uyu mwaka mu bihe bitandukanye, aho nagendaga na mugenzi wanjye, tukaka serivisi z’aho bacuruza ibyo bikoresho tukabiba imfunguzo mugenzi wanjye akajya gucurisha imfunguzo, nimugoroba tukagaruka tukabiba.”

    Yavuze ko ibyo yakoze yabitewe n’ubukene, ko yemera icyaha akagisabira imbabazi, akagira inama urubyiruko bagenzi be kutagwa mu bishuko.

    Umwe mu bibwe witwa Bugingo Nicolas, usanzwe utuye mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza, yavuze ko yibwe ibikoresho bitandukanye birimo CPU za mudasobwa na Camera.

    Ati “Umujura yarinjiye, arafungura bisanzwe, kuko ni wa muntu ukwiba, niba mukorana n’abantu mushobora gukekana, kuko arinjira agatwara ibintu byose, ntabwo atoranya.”

    Bugingo yavuze ko ibikoresho yibwe byari bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni enye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko aba bagabo uyu mugambi bari barawucuriye muri gereza aho bari barafungiwe n’ubundi ibi byaha.

    Ati “Bakurikiranyweho ibyaha bibiri: Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n’ubujura buciye icyuho”.

    Icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi.

    Ni mu gihe icy’ubujura buciye icyuho cyo bagihamijwe bahabwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.

    Aba bagabo bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura no kurema umutwe w’abagizi ba nabi

    Ibikoresho byibwe birimo za camera na mudasobwa

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC mu mukino wabonetsemo amakarita 2 atukura #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Bugesera FC, warangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego 2-0, ni mu gihe buri kipe yasoje ari abakinnyi 10 nyuma y’uko buri ruhande ruhawe ikarita itukura.

    Wari umukino wa gicuti amakipe yombi yateguye mu rwego rwo kuyafasha kwitegura shampiyona izatangira tariki ya 1 Gicurasi.

    Ni umukino wabereye ku kibuga cya Bugesera, aho ku ruhande rwa Rayon Sports umutoza Guy Bukasa yari yahisemo kubanza amwe mu mazina azwi ku ntebe nka kapiteni Rugwiro Herve, rutahizamu Sugira Ernest, Manace Mutatu.

    Igice cya mbere Rayon Sports ntabwo yari mu mukino neza kuko bagaragaza kudahuza neza ndetse banatakaza imipira myinshi, gusa nabyo ntacyo byafashije Bugesera FC kuko itabashije kubyaza umusaruro uku guhuzagurika kwa Rayon Sports.

    Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 40 Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbura Drissa Dagnogo wagize imvune. Igice cya mbere cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Mu gice cya kabiri Rayon Sports yari yakoze impinduka aho Manace Mutatu yari yinjiyemo asimbura Sekamana Maxime.

    Izi mpinduka zagize akamaro kuko Rayon Sports yasatiriye cyane ndetse baza no kubona igitego ku munota wa 60 gitsinzwe na Manace Mutatu ku mupira yari ahawe na Ciza Hussein.

    Iyi kipe yakomeje gusatira cyane ndetse iza kubona igitego cya kabiri ku munota wa 81 gitsinzwe na Sugira Ernest.

    Bugesera FC yakomeje gushaka uko yakwishyura ibi bitego ariko iza kugira ibyango rutahizamu wayo Rafael aza guhabwa ikaruta itukura. Umukino warangiye ari 2-0.

    Muri uyu mukino kandi Mudacumura Jackson[Rambo] wa Rayon Sports winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbura Nshimiyimana Amran na we yahawe ikarita itukura nyuma yo kubona imihondo 2.

    Rayon Sports iri mu itinda B, izatangira shampiyona ikina na Gasogi United. Bugesera FC yakinaga umukino wayo wa 2 wa gicuti nyuma yo kunganya na Police FC 1-1, izatangira imikino yo mu itsinda A ikina na AS Muhanga.

    Ababanjemo ku moande zombi

    Bugesera FC: Twagirayezu Aman, Mucyo, Mugisha Francois, Ishimwe Elie, Rucogoza Djihad, Rafael, Niyongira Danny,Rucogazi Ilias, Kwitonda Allain, Theophile

    Rayon Sports: Kwizera Olivier, Habimana Hussein, Niyigenda Clement, Iradukunda Axel, Niyibizi Emmanuel, Blaise Nishimwe, Nshimiyimana Amran, Vital Aurega, Sekamana Maxime, Drissa Dagnogo na Ciza Hussein

    Sugira Ernest yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri

    Rambo yabonye ikarita itukura mu mukino wa Bugesera FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-bugesera-fc-mu-mukino-wabonetsemo-amakarita-2-atukura

  • RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Munyenyezi uherutse koherezwa na USA #rwanda #RwOT

    Munyenyezi Beatrice woherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America tariki ya 15 Mata 2021 nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 yari yakatiwe n’urukiko rwo muri kiriya gihugu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kubeshya ubwo yashakaga ubwenegihugu bwa kiriya gihugu.

    Uyu Munyenyezi Beatrice ubu ufungiye mu Rwanda, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.

    Ibi byaha akekwaho byakorewe mu cyahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare ubwo uyu Munyenyezi akaba n’umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango mu butegetsi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kimwe mu bikorwa avugwaho yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuba ubwe yarabaga ari kuri za bariyeri ziciweho Abatutsi benshi.

    Avugwaho kandi kuba yarafataga Abatutsikazi akabaha Interahamwe zikabasambanya, hakaba hari n’uwo bivugwa ko yahagarikiye zikamusambanya ubundi agahita amwirasira n’imbunda ntoya.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/RIB-yashyikirije-Ubushinjacyaha-dosiye-ya-Munyenyezi-uherutse-koherezwa-na-USA

  • Perezida Kagame yihanganishije abanya-Tchad ku bw’urupfu rwa Déby –

    Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata, mu masaha y’umugoroba nibwo Perezida Déby yahagurutse i N’Djamena yerekeza mu Majyaruguru y’Igihugu cye hafi y’imbibi zigitandukanya na Libye aho guhera ku wa 11 Mata hari imirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro yigometse ku butegetsi bwe.

    Inzego z’Ubutasi za Tchad n’iz’u Bufaransa zari zaragaragaje ko umutwe wa FACT uherereye muri ibyo bice ahitwa Kanem, mu Majyaruguru y’Umujyi wa Mao mu bilometero 300 uvuye mu Murwa Mukuru w’Igihugu.

    Déby yari yaroherejeyo ingabo zo guhashya uwo mutwe, ariko wari ukomeje kurwana cyane dore ko ngo ufite ibikoresho bikomeye by’Abarusiya wakuye muri Libye. Déby yahisemo kujya kureba uko byifashe nk’uko n’ubundi yari asanzwe abigenza, akajya ku rugamba gutera ingabo ze mu bitugu.

    Bivugwa ko yafashe urugendo ari mu modoka ya gisirikare ya Toyota aherekejwe na bamwe mu basirikare bakomeye barimo musaza w’umugore we witwa Khoudar Mahamat Acyl. Umuhungu we w’Umujenerali mu ngabo we yari muri ako gace kaberagamo imirwano.

    Yakomeje urugendo yerekeza mu gace ka Mao ahari ibirindiro by’ingabo ze, mu rukerera agera mu gace ka Nokou kari mu bilometero 40 mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Mao.

    Mu masaha ya nyuma ya saa sita bivugwa ko yinjiye mu modoka, asaba umushoferi kumujyana aho urugamba rwari ruri kubera, abarinzi be nabo baramukurikira kugira ngo bamurinde.

    Muri urwo rugendo bivugwa ko imodoka yari irimo Perezida yahuye n’abarwanyi bari guhunga igitero gikomeye bari bagabweho n’ingabo ziyobowe n’umuhungu we, bakabarasaho, muri iyo mirwano bakamurasa mu gatuza isasu rikagera mu bihaha.

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bafashe mu mugongo Tchad muri ibi bihe by’akababaro irimo, aho yagaragaje ko Déby azibukirwa ku muhate we wo kurwanya iterabwoba n’ubutagondwa.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Twitter ye yagize ati “Nihanganishije abaturage ba Tchad n’umuryango wa Perezida Idris Déby Itno ku bw’urupfu rwe. Mu byo azibukirwaho harimo umusanzu we ntagereranywa mu kurwanya iterabwoba n’ubutagondwa.”

    Déby yari umuntu ukunda gusura u Rwanda, yaherukaga i Kigali muri Mata 2019 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Kagame ubwo yashimirwaga na Déby ku bwo kwitabira umuhango w’irahira rye mu 2016

    Perezida Déby yari umuntu ushyize imbaraga mu kurwanya ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba

    Amafoto: Village Urugwiro