Category: Uncategorized

  • Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yari itwaye inka yahitanye abantu babiri –

    Abari aho iyi mpanuka yabereye babwiye IGIHE ko ishobora kuba yaturutse ku kuba imodoka yabuze feri maze igeze ahitwa ku Muhororo igwa munsi y’umuhanda.

    Abantu babiri bahise bakurwamo, abandi bavanwamo mu masaha ya nyuma ya saa sita bamaze kwitaba Imana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi iyi mpanuka yabereyemo, Mudahigwa Félix, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gicurasi.

    Ati “Yabaye saa 05: 45 za mu gitondo, babiri bitabye Imana, abandi babiri barakomereka, yabereye mu Kagari ka Muhororo, yari ivuye mu Karere ka Bugesera.”

    Iyi modoka ya Fuso yari itwaye inka 20, muri zo zirindwi zahise zipfa.

    Abitabye Imana n’abandi bakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Kibogora.

    Impanuka y’imodoka yari itwaye inka yaguyemo abantu babiri abandi babiri barakomereka

  • Nigeria : Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri ba kaminuza bataramenyekana umubare #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa polisi muri iyo leta Kaduna, Muhammad Jalige yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru ko bariya bagabo bashimuse abanyeshuri benshi bataramenyekana umubare.

    Ngo bariya bagabo bagabye igitero cyaguyemo umuntu umwe kuri iriya kaminuza ya Greenfield iri mu nkengero z’umujyi wa Kaduna, ubundi bakura bariya banyeshuri mu byuma byabo barabashimuta.

    Ngo ubwo bagabaga kiriya gitero babanje kurasa ari na byo byatumye umuntu umwe ahasiga ubuzima.

    Muhammad Jalige yagize ati 'Umwe mu bakozi ba Kaminuza yarashwe arapfa ariko umubare w’abanyeshuri bashimuswe ntabwo urabasha kumenyekana.'

    Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2020, abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bamaze gushimuta abanyeshuri babarirwa muri 700 bo mu mashuri yisumbuye na kaminuza.

    Bamwe muri aba banyeshuri, bagiye barekurwa nyuma y’ibiganiro byabaga byatangijwe n’uruhande rwa Guverinoma.

    Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021, Perezida Muhammadu Buhari yatanze itegeko ku nzego za Leta guhindura politiki yo guha ingurane amabandi muri kiriya gihugu nk’amafaranga n’imodoka ngo kuko iyi politiki yashobora gutuma biriya bikorwa bikomeza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Nigeria-Abitwaje-intwaro-bashimuse-abanyeshuri-ba-kaminuza-bataramenyekana-umubare

  • Ubuhamya bwa Philomene warokotse Genocide mu buryo bw’amayobera #rwanda #RwOT

    Umubyeyi Philomene uzwi ku izina rya Bitangaza ni umukristo mu Itorero ADPR Paroisse Remera Itorero rya Rukurazo. Mugihe cya Genocide Imana yamurinze mu buryo bw’ibitangaza kuko bamukubise amahiri barangije bamuroha mu ruzi bazi ko yapfuye, ariko ku bw’umugambi mwiza Yesu yari amufiteho yaramurize abaho ubu ni umuvugabutumwa bwiza.

    Mu magambo ye aradusobanurira uburyo yanyuze mu bihe bigoye n’uko Imana yamwimanye akaba ari muzima.

    Ati: 'Habyarimana akimara gupfa ibintu byahise bihinduka, ariko twari dufite amakuru nk’abantu basenga. Imana yatubwiraga ko mu Rwanda hisutse abadayimoni b’ubwicanyi bo mu rwego rukomeye, ariko ko hari abo igiye gucyura.Imana yaratubwiraga ngo ibintu bizaba mu Rwanda n’umwana batwite azabimenya bizamugiraho ingaruka kandi ni ko byaje kugenda. Yaratubwiraga ngo hari abazataha izaha ubugingo, hari n’abandi izarinda, ariko kubera ko umurimo uri imbere ukomeye izasigaza abanyembaraga naho abanyantege nke izabacyura.

    Mu bantu bagomba gutaha niyumvagamo kuko nari umunyantege nke. Abantu batangiye gupfa menya ko umuryango w’iwacu bawishe. Njyewe ibitero byaje kundeba Le 16/4/1994 umuntu yaraje arambwira ngo basize ibitero inyuma ndebe ahantu mpungira. Nahise mvuga nti oya! Reka ndebe umugambi w’Imana. Hashize nk’isaha uwo muntu avuye mu rugo igitero kiba kiraje ndebye iyo mipanga n’amahiri ndebye abo bantu mpita ninjira mu nzu.

    Baraje baranjyana ariko abaturage bati 'Uyu mugore ntabwo mumwica' Abandi bati 'Iyi ni inzoka ntisigara' umwe yakururaga ajyana hanze undi agakurura ajyana mu nzu, ndavuga nti 'Mutantanyura' baranjyana bajya kunyica, bamwe baramvugiraga abandi bakarwana bati 'Murarengera inyenzi' Narababwiye nti 'Ariko murarwana mupfa jye, imyaka yose nabanye namwe hari uwigeze antunga urutoki? Aho munjyanye ni ukunyica nimunyicire aha njyewe ndapfuye ngiye mu ijuru ariko mwe nimutihana muzajya mu muriro'. Mubyukuri abaturage banze ko banyica igitero kinsubiza mu rugo.

    Bigeze saa yine z’ijoro igitero cyaraje twumva bakubise urugi ruba ruguye imbere.Umutware yari ari muri salon njyewe ndi mu cyumba ndi kuryamisha umwana. Narabyutse nkenyera igitenge nambara n’umupira w’imbeho ndaza mbasanga muri salon ndabasuhuza. Bahise banjyana hari haje abasore n’abagabo nka 30, baranjyanye ngenda ndirimba indirimbo y’108 ivuga ngo 'Njye ndi umukristo nzahora ndi we’ ariko nakwibuka ko hari imipanga n’amahiri bigiye kunjyaho nkabwira Yesu nti imbaraga wari ufite ku musaraba zatumye udataka uzimpe rwose.

    Twaragiye nk’iminota 10 tugera hasi mu kabande hari ikiraro cy’uruzi numva bakubise ubuhiri mu mutwe mbona umuriro watse mu maso umutima urambwira ngo ryama hasi urahita wigira mu ijuru, barakubita igihe nakavugije induru ngasenga nti 'Yesu nyakira', barakubita nakumva ngiye gutaka nti 'Yesu nyakira', kugeza igihe numvise bavuga ngo erega yapfuye, abandi ngo oya nimuhorahoza, abandi ngo yapfuye kare ntagisamba. Narabyumvise ndavuga ngo ese iyo umuntu agiye gutaha ko abona abamalayika bambaye imyenda yera baza kumutwara nkaba ntabo nabonye ndi mu mubiri? Nabaye nk’urambura amaso mbona arareba. Numva baravuze ngo nimukurure mujugunye muruzi. Amazi yaranjyanye ngera epfo kure yabo mbona ngeze ahantu amazi asandaye numva ngeze nko ku mucanga nsa nk’ujya ku ruhande numva ndacyafite ubwenge ndavunga ngo ariko se Mana bite ko utanjyanye ngo umpe ubugingo?

    Navuye muri ayo mazi njya kureba aho nihisha nzamuka umusozi ahantu ngiye kurara nsanga nta bahari hakinze nsunika akugi k’igikoni kagwa imbere ni ahongaho naraye ariko iryo joro ryari ribi ku buzima bwanjye, twari dutuye ahantu hitwaga ku Kibuye mu Gisovu ahantu hakonja cyane hegereye Nyungwe. Urumva uko nakaguye mu mazi imyenda yose yuzuye amazi n’amaraso, simfite n’umuntu wo kunyitaho ariko nagumanye na Yesu.

    Nakomeje kwihisha ugasanga barambwiye bati: 'Hano uhamaze iminsi have ujye kureba ahandi ujya. Nararaga ngenda ngwa mu miringoti no mu mahwa. Abantu barampishe,barangaburiye bampa amazi yo kwiknda ahantu hose hababara, Hamwe na Yesu n’amahoro ye yagiye adukiza. Abicanyi baje kumenya ko nkiriho batangira kujya birirwa basaka mu mazu y’abantu no mu ntoki bakavuga ko umuntu bazasanga ampishe azanyica n’urugo rwe bagasiga barumaze. Abantu rero batangiye gutinya kumpisha.

    Nageze aho ntuma ku mutware wanjye mubwira ko nateje ikibazo gikomeye mu bantu musaba kugaruka mu rugo, yarabyemeye ndagenda njya mu rugo nahamaze nk’ibyumweru nka 2 ariko wa mwana w’uruhinja nasize agakanguka saa sita akarira kubera kubura mama akageza mu gitondo badashobora kumunyereka ngo muhe ibere kugira ngo batamenya ko mpari.

    Hashize nk’ibyumweru 2 umugabo yarasohotse asanga urugo barugose abantu baruzuye, agaruka mu nzu arabimbwira. Naramubwiye ngo kirazira kikaziririzwa ko Yesu yakongera kuntanga. Nawe yazamuye kwizera arasohoka bamubwiye ngo azane uwo mugore arabibwira ati 'Ese si mwe mwamujyanye? Mwaramungaruriye ngo mumumbaze? Bati 'ari mu nzu turabizi'. Baramuhiritse binjira mu nzu bajya muri, parafo, bahirika ameza, ibitanda, garde robe. Njyewe naravugaga nti ” Humura mutima wanjye. Basatse inzu baba barambuze kandi ndimo bati umugore yarapfuye dore turamubuze. Basubiranyemo barataha ni uko narokotse.

    Asoza ubuhamya bwe Philomene arabwira abantu gukora kw’Imana ati ” Imana irahari, Imana irakora. Imana yaduhaye Yesu, Yesu akaduha Umwuka Wera akaba adutegurira ubugingo ibyo birahagije”

    Source :Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Philomene-warokotse-Genocide-mu-buryo-butangaje.html

  • Dore uko bigenda ku mubiri wawe iyo unyoye amazi mu gitondo ukibyuka . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubiri ukoze ku buryo iyo urugero rw'amazi rugabanutse ugusaba andi, ubibwirwa n'uko wagize inyota. Gusa hari ibindi bimenyetso umubiri ushobora kukwereka, ukumenyesha ko ukeneye amazi cg utayakeneye.

    Kunywa amazi mu gihe nta kintu uragashyira mu gifu nabyo bifitiye umubiri umumaro mwiza, ibi ni bimwe mu bintu byiza biterwa no kunywa amazi mu gitondo nta kintu urafata cyo kurya.

    1.Bituma umuntu agira uruhu rwiza

    Niba ushaka koza uruhu rwawe rugasa neza, kunywa amazi ni imwe mu nzira zifasha umuntu kubigeraho ugasa neza.i Iyo umuntu afite umwanda mwinshi mu mubiri uruhu ntirushobora gucya usanga rwijimye. Kunywa amazi bituma uruhu rworoha , rugatoha bituma umuntu agira uruhu rukeye cya cyane urwo mu maso.

    2.Bigabanya imyanda mu mubiri

    Kubera kunywa amazi bituma ujya kenshi mubwiherero, bituma hari imyanda isohoka akenshi ituruka mubyo turya n'ibyo tunywa bishobora kwangiza umubiri, iyo ufashe amazi rero uba ugabanya n'umwanda mu mubiri kandi bigabanya kubyimba inda.

    3.Birinda impatwe

    Iyo unywa amazi ahagije bikurinda uburwayi bw'impatwe(kwituma bigoye)kuko kunywa amazi bizafasha umubiri gukora igogora.

    4.Birinda kuribwa n'umutwe

    Imwe mu mpamvu nyinshi zitera abantu kuribwa n'umutwe ni uko batanywa amazi ahagije. Umwuma ni kimwe mubitera umutwe. Kunywa amazi birinda umuntu umwuma. Kunwa amazi ikirahure kimwe mu gitondo ni umwe mu muti w'umutwe. Kunywa amazi uhereye mu gitondo kandi bituma umuntu atagira umwuka mubi n'izindi ndwara ziterwa na mikorobe.

    5.Bituma umuntu asonza

    Buri wese azi ko kurya ari ingezi, ese ni iki ukora iyo wumva ushonje ? kunywa amazi mu gifu nta kintu kirimo byongera ubushake bwo gusha kurya(apetite). Nubyuka mu gitondo ujye unywa amazi, ikirahure bizakurinda kugira ibindi bibazo byose byaturuka ku mafunguro uri bufate uwo munsi.

    6.Byihutisha igogorwa

    Kunywa amazi mbere yuko ugira ikintu kintu cyose ushyira mu nda byoroshya igogorwa, bikaba bifasha umubiri gusaka intungamubiri aho zigenewe bibyura kunywa ibirahure umunani birebire ku munsi bifitiye umumaro umubiri w'umuntu.

    7.Byoza amara y'umuntu

    Kunywa amazi bituma imyanda yo mu mara isohoka, kandi bifasha umubiri kuvoma intungamubiri byihuse ziboneka mubyo turya.

    8.Bituma utakaza ibiro

    Kuberako amazi atagira intungamubiri nkiboneka mu birirwa bisanzwe(calories), ntabwo kuyanywa bizanira umubiri ingaruka n'imwe bityo rero kunywa amazi bigabanya ibiro byinshi n'umubiri harimo no kugabanya umubyibuho ukabije (Obesite. Iyo umuntu anywa amazi aragenda akagabanya imbaraga amavuta menshi n'umunyu biba bifite.

    9.Byongera imbaraga z'umubiri

    Nuzajya wumva ufite intenke z'umubiri, jya unywa amazi, byibura ikirahure kimwe kirekire, byongera abasikirikare b'umubiri, kandi bikwirakwiza umwuka mwiza mu maraso(oxygen).

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/dore-uko-bigenda-ku-mubiri-wawe-iyo-unyoye-amazi-mu-gitondo-ukibyuka/

  • Bamuguye gitumo asambanya umukobwa we w' imyaka 13 , ayita amira agakingirizo #rwanda #RwOT

      Umugabo w'imyaka 50 y'amavuko utuye mu gace ka Embu muri Kenya, yamize agakingirizo ubwo yafatirwaga mu cyuho asambanya umukobwa we w'imyaka 13 y'amavuko.

    Nk'uko abaturage bafashe uyu mugabo amaze gukora aya marorerwa babitangarije The Standard dukesha aya makuru, byabaye ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, tariki ya 16 Mata 2021.

    Umuturanyi witwa Stephen Macharia yavuze ko umucuruzi w'ibiribwa witwa Caroline yagiye kwishyuza amafaranga mu rugo rw'uyu mugabo, yumva umwana atakira mu nzu ifunze, akeka ko yaba ari gusambanywa.

    Macharia yavuze ko yajyanye n'abandi baturanyi gutabara umwana, basanga umugabo yafunze urugi, bararumena, basanga koko ari gusambanya umukobwa we.

    Ati: 'Umuturanyi wacu, Coroline, yambwiye ko yasanze urugi rufungiyemo imbere, yumva ijwi ry'umukobwa wari wananiwe ari mu nzu. Nahamagaye abaturanyi bandi, maze tujya mu rugo rw'uwakoze icyaha, dusanga urugi rurafunze, turarumena dusanga ari gusambanya umukobwa we'.

    Macharia yabwiye iki gitangazamakuru ko muri icyo gihe, umugabo yahise amira agakingirizo yakoreshaga asambanya uyu mukobwa.

    Ati: 'Yamize agakingirizo mu gusibanganya ibimenyetso'.

    Ubwo aba baturage basangaga uyu mugabo asambanya umukobwa we, batangiye kumukubita, bamukomeretsa mu mutwe, akizwa n'abapolisi bagiye kumuta muri yombi nk'uko Caroline Imaya wungirije umuyobozi wa Polisi muri Embu yabitangaje.

    Uwafatiwe mu cyuho ari kuvurirwa mu bitaro, arinze n'abapolisi kugira ngo adatoroka ubutabera.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/21/bamuguye-gitumo-asambanya-umukobwa-we-w-imyaka-13-ayita-amira-agakingirizo/

  • Minisitiri Mujawamariya yagaragaje ko gutura mu magorofa bizafasha u Rwanda kubugangabunga ibyanya nyaburanga –

    Ibi Minisitiri Mujawamariya yabigarutseho ku wa 20 Mata 2021, ubwo yitabiraga inama Mpuzamahanga yabereye mu Rwanda igamije kungurana ibitekerezo ku kubungabunga no kubyaza umusaruro ibyanya nyaburanga byo mu bice bikomye izwi nka ’Africa Protected Areas Congress’.

    Iyi nama yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mutungo Kamere (IUCN), Komisiyo yita ku Byanya birinzwe ku Isi (WCPA) n’Umuryango Nyafurika wita ku Nyamaswa zo ku Gasozi (AWF).

    Muri iyi nama hibanzwe ku buryo ibyanya nyaburanga biri mu duce turinzwe muri Afurika bikwiye kubungabungwa, kandi bigatanga umusaruro kuri bene byo.

    Minisitiri Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko u Rwanda hari intambwe ishimishije rumaze gutera mu bikorwa byo gufata neza ibyanya nyaburanga, anagaragaza ko ubufatanye mu kubibungabunga ari ingenzi.

    N’ubwo ubwiyongere bw’abaturage bwagaragajwe nk’imbogamizi ku iterambera ry’ibyanya nyaburanga, Minisitiri Mujawamariya yavuze ko u Rwanda rwatangije gahunda yo kubaka inzu z’amagorofa, hirindwa ko abantu bakubabaka inzu nyinshi bigatuma bototera ibyanya nyaburanga birinzwe nka za parike.

    Ati “Dukeneye ibyiza nyaburanga, ariko dukeneye n’abaturage, bo maboko y’igihungu. U Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere inyubako z’amagorofa, hirindwa gusesagura ubutaka. Ni muri gahunda y’Icyerekezo 2050.”

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda, RDB, Kageruka Ariella yavuze ko hari byinshi u Rwanda rwakoze mu kubungabunga ibyanya nyaburanga no kuzanzamura urusobe rw’ibinyabuzima.

    Ati “Mu Rwanda twabashije kugarura muri Parike y’Akagera, Intare n’Inkura zari zimaze igihe zitakiboneka mu Rwanda. Ni uburyo bwo kugaragariza bagenzi bacu muri Afurika ko n’iyo inyamaswa zagenda, hari uko zishobora kugarurwa. Twabashije gukurikirana ingagi, kandi umubare wazo ukomeje kwiyongera.”

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Nyafurika Wita ku Nyamaswa zo ku Gasozi (AWF), Kaddu Sebunya, yagaragaje zimwe mu mbogamizi zikidindiza iterambere ry’ibyiza nyaburanga biri mu byanya bikomye ku Mugabane wa Afurika.

    Yavuze ko hari ibyemezo bifatwa mu buryo butaboneye, bikagira ingaruka mbi ku musaruro uva mu byiza nyaburanga biri mu byanya bikomye.

    Ati “Kubungabunga ibi byiza, bikwiye kujyana no guteza imbere bene byo, mu bukungu, mu mibanire n’umuco. Si byiza ko umujyi wo muri Afurika, uba umeze nka New York. Haba hakwiye kuzamo umwimerere ushingiye ku mateka ya bene wo.”

    Kuba Abanyafurika badasura ibyiza bafite mu byanya nyaburanga byagaragajwe nk’ibikomeza ku bidindiza, Sebunya, yavuze ko biteye isoni kubona umuntu ava mu Rwanda akajya gutembera mu Bufaransa, kandi atarasura ibyiza biri iwabo.

    Sebunya yavuze ko asanga hakenewe ubukangurambaga bukomeye mu banyagihugu, bugamije kubumvisha akamaro ko gusura ibyiza nyaburanga bibakikije, mbere yo gusura ibyo mu mahanga ya kure.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamairya Jeanne d’Arc yavuze ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kubaka amagarofa hirindwa gusesagura ubutaka no kurenga imbago z’ibyanya nyaburanga

    Umuyobozi Mukuru wa Africa Wildlife Faundation (AWF) Kaddu Sebunya yavuze ko hakiri imbogamizi zitambamira iterambere ry’ibyanya nyaburanga

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko u Rwanda rwabashije kugarura Intare n’Inkura zari zarazimiye muri Parike y’Akagera

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye, iba hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19

  • Minisitiri Mujawamariya yagaragaje ko gutura mu magorofa bizafasha u Rwanda kubugangabunga ibyanya nyaburanga – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Mujawamariya yabigarutseho ku wa 20 Mata 2021, ubwo yitabiraga inama Mpuzamahanga yabereye mu Rwanda igamije kungurana ibitekerezo ku kubungabunga no kubyaza umusaruro ibyanya nyaburanga byo mu bice bikomye izwi nka 'Africa Protected Areas Congress'.

    Iyi nama yateguwe na Guverinoma y'u Rwanda ifatanyije n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mutungo Kamere (IUCN), Komisiyo yita ku Byanya birinzwe ku Isi (WCPA) n'Umuryango Nyafurika wita ku Nyamaswa zo ku Gasozi (AWF).

    Muri iyi nama hibanzwe ku buryo ibyanya nyaburanga biri mu duce turinzwe muri Afurika bikwiye kubungabungwa, kandi bigatanga umusaruro kuri bene byo.

    Minisitiri Mujawamariya Jeanne d'Arc, yavuze ko u Rwanda hari intambwe ishimishije rumaze gutera mu bikorwa byo gufata neza ibyanya nyaburanga, anagaragaza ko ubufatanye mu kubibungabunga ari ingenzi.

    N'ubwo ubwiyongere bw'abaturage bwagaragajwe nk'imbogamizi ku iterambera ry'ibyanya nyaburanga, Minisitiri Mujawamariya yavuze ko u Rwanda rwatangije gahunda yo kubaka inzu z'amagorofa, hirindwa ko abantu bakubabaka inzu nyinshi bigatuma bototera ibyanya nyaburanga birinzwe nka za parike.

    Ati 'Dukeneye ibyiza nyaburanga, ariko dukeneye n'abaturage, bo maboko y'igihungu. U Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere inyubako z'amagorofa, hirindwa gusesagura ubutaka. Ni muri gahunda y'Icyerekezo 2050.'

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere mu Rwanda, RDB, Kageruka Ariella yavuze ko hari byinshi u Rwanda rwakoze mu kubungabunga ibyanya nyaburanga no kuzanzamura urusobe rw'ibinyabuzima.

    Ati 'Mu Rwanda twabashije kugarura muri Parike y'Akagera, Intare n'Inkura zari zimaze igihe zitakiboneka mu Rwanda. Ni uburyo bwo kugaragariza bagenzi bacu muri Afurika ko n'iyo inyamaswa zagenda, hari uko zishobora kugarurwa. Twabashije gukurikirana ingagi, kandi umubare wazo ukomeje kwiyongera.'

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Nyafurika Wita ku Nyamaswa zo ku Gasozi (AWF), Kaddu Sebunya, yagaragaje zimwe mu mbogamizi zikidindiza iterambere ry'ibyiza nyaburanga biri mu byanya bikomye ku Mugabane wa Afurika.

    Yavuze ko hari ibyemezo bifatwa mu buryo butaboneye, bikagira ingaruka mbi ku musaruro uva mu byiza nyaburanga biri mu byanya bikomye.

    Ati 'Kubungabunga ibi byiza, bikwiye kujyana no guteza imbere bene byo, mu bukungu, mu mibanire n'umuco. Si byiza ko umujyi wo muri Afurika, uba umeze nka New York. Haba hakwiye kuzamo umwimerere ushingiye ku mateka ya bene wo.'

    Kuba Abanyafurika badasura ibyiza bafite mu byanya nyaburanga byagaragajwe nk'ibikomeza ku bidindiza, Sebunya, yavuze ko biteye isoni kubona umuntu ava mu Rwanda akajya gutembera mu Bufaransa, kandi atarasura ibyiza biri iwabo.

    Sebunya yavuze ko asanga hakenewe ubukangurambaga bukomeye mu banyagihugu, bugamije kubumvisha akamaro ko gusura ibyiza nyaburanga bibakikije, mbere yo gusura ibyo mu mahanga ya kure.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamairya Jeanne d’Arc yavuze ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kubaka amagarofa hirindwa gusesagura ubutaka no kurenga imbago z’ibyanya nyaburanga

    Umuyobozi Mukuru wa Africa Wildlife Faundation (AWF) Kaddu Sebunya yavuze ko hakiri imbogamizi zitambamira iterambere ry’ibyanya nyaburanga

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko u Rwanda rwabashije kugarura Intare n’Inkura zari zarazimiye muri Parike y’Akagera

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye, iba hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mujawamariya-yagaragaje-ko-gutura-mu-magorofa-bizafasha-u-rwanda

  • CHAD: Mahamat Idriss Déby Itno yaba yateye se cout d’etat ? Yahise asesa inteko ashyiraho abo bazakorana. #rwanda #RwOT

    Mahamat Idriss Déby Itno wasimbuye se wari perezida wa Chad amaze gupfa, yatangaje abasirikare 15 – bakuriwe na we, bagize akanama ka gisirikare kagiye kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18.

    Abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ibi ari ‘coup d’État’, basaba ko ubutegetsi buhabwa abasivili.

    Mahamat Idriss Déby Itno, uzwi kandi nka Mahamat Kaka – jenerali w’inyenyeri enye w’imyaka 37, ni we ukuriye ako kanama, yari asanzwe akuriye umutwe urinda umukuru w’igihugu.

    Abandi 14 bagize aka kanama nabo ni abasirikare ku rwego rwa jenerali, nk’uko biboneka mu itangazo ryasinywe ku wa kabiri na jenerali Mahamat Kaka ubwe.

    Abakuriye amashyaka ya politiki atavugarumwe n’ubutegetsi babwiye BBC ko bo basaba ko ubutegetsi busubizwa abaturage.

    Saleh Kebzabo w’ishyaka UNDR ryanze kwitabira amatora aheruka, yagize ati: “Nubwo igisirikare cyatangaje ko hazaba amatora bushya, dutekereza ko hakenewe ibiganiro ku rwego rw’igihugu… Tugomba gukurikiza itegekoshinga.”

    Itegekoshinga rya Chad rivuga ko mu ibura rya perezida umukuru w’inteko ishingamategeko ari we ufata ubutegetsi bw’inzibacyuho, inteko ya gisirikare yasheshe iyo nteko na guverinoma.

    Succès Masra ukuriye ishyaka ‘Les Transformateurs’ wangiwe kwiyamamaza mu matora aheruka “kuko akiri mutoya mu myaka”, avuga ko bashaka inzibacyuho ya gisivili.

    Yabwiye BBC ati: “Akazi k’igisirikare – na Bwana Kaka – ni ugukomeza kudufasha kurwanya iterabwoba… Ibi ni coup d’État’. Turashaka gutegura inzibacyuho ya gisivili”.

    Déby azashyingurwa ku wa gatanu

    Imihango ku rwego rw’igihugu yo gushyingura Perezida Idriss Déby Itno iteganyijwe kuba ku wa gatanu, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

    Kuri gahunda y’uwo munsi yatangajwe, iyi mihango izabanzirizwa n’akarasisi ka gisirikare, irimo kandi ijambo rizavugwa n’uwamusimbuye Gen Mahamat Kaka.

    Iryo tangazo rivuga ko hari abandi bakuru b’ibihugu batumiwe muri uwo muhango.

    Itangazo ririho urutonde rw’abajenerari bazakorana na Gen Mahamat Kaka

    Source : https://imirasire.com/?CHAD-Mahamat-Idriss-Deby-Itno-yaba-yateye-se-cout-d-etat-Yahise-asesa-inteko

  • Umusore yirwaje umutima ageze mu muhanda rwagati kugira ngo atungure umukunzi we amwambike impeta [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Uganda no hirya no hino ku isi,abantu bakomeje gukora udushya mu gutungura abakunzi babo babambika impeta aho bamwe bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo babakore ku mitima.

    Bamwe bahitamo guterera ivi mu mazi,ku bibuga by'umupira,ku masumo,cyangwa ku mihanda ahari abantu benshi kugira ngo bababere abahamya b'urukundo rwabo.

    Nkuko amafoto yagiye hanze ku mbuga nkoranyambaga yabitangaje,umusore witwa David Katongole wo muri Uganda yakoze aka gashya ku munsi w'ejo ubwo yituraga hasi mu muhanda bigatuma umukunzi we n'abandi bantu bahangayika ko arwaye umutima.

    Uyu mukunzi we yahise ahangayika atangira guhamagara abahisi n'abagenzi asaba ubufasha ariko igihe bamaze kumwuzuraho abona uyu musore wari wuzuyeho ivumbi ateye ivi amusaba ko yamubera umugore.Uyu mukobwa yahise amwemerera hanyuma abacuranzi bari hafi aho baramucurangira.




    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yirwaje-umutima-ageze-mu-muhanda-rwagati-kugira-ngo-atungure-umukunzi

  • Ko mumenya ko ihene yibwe ntimumenye ko hinjiye ibiyobyabwenge- Gatabazi abwira abayobozi b' imidugudu, Amafoto #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye bamwe mu bayobozi b'Imidugudu mu Karere ka Nyagatare ko badakwiye kuyoberwa ko mu Midugudu yabo hinjiye ibiyobyabwenge kuko nta makuru bajya bayoberwa ngo ndetse n'iyo hibwe ihene babimenya.

    Yabivuze mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyagatare, akagirana ikiganiro n'abayobozi bo mu nzego z'Ibanze by'umwihariko abayobozi b'Imidugudu.

    Muri iki kiganiro yagiranye n'Abayobozi kuva ku rwego rw'Umurenge kugeza ku bayobozi b'Imidugudu mu Mirenge itandatu ikora ku gihugu cya Uganda ahakunze kwinjirira ibiyobyabwenge, basinye amasezerano y'imihigo.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko ubusanzwe Umuyobozi w'Umudugudu amenya amakuru y'ibintu byose bibera mu Mudugu we bityo ko atari akwiye kuyoberwa ko hari ibiyobyabwenge cyangwa hari utubari dukora muri ibi bihe bya COVID-19.

    Yagize ati 'kuko inkoko irabura bakabimenya, ihene ikabura bakabimenya, igitoki baKiba agatanga raporo…Nta mpamvu wavuga ngo hari ibiyobyabwenge, nta mpamvu haba magendu ngo ntibimenyekane.'

    Gatabazi avuga ko muri ariya masezerano basinye n'imihigo biyemeje, bemeranyijwe ko umuyobozi w'Umudugudu basanze hacururizwa ibiyobyabwenge atarabitanzeho raporo, azajya avaho.

    Muri iki gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Tabagwe, umukuru w'umuryango yasinyanye imihigo n'Umukuru w'Umudugudu na we agahindukira akayisinyana n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akgari ubundi na we akayisinyana n'uw'Umurenge.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko gusinya imihigo muri ubu buryo, bizabafasha kuyibukiranya ariko ko utazahigura imihigo yahize, azayirwa mu muryango ariko ko kugawa bigomba kujyana no kuvanwa mu nshingano.

    Nacyanzi Harriet umwe mu bayobozi b'Imidugudu basinye iyi mihigo, avuga ko basanzwe bafite ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge ariko ko kuva babishyize mu mihigo yanditse bigiye kurushaho kugira imbaraga.

    Uyu muyobozi w'Umudugudu witwa Intangarugero, yemeza ibyatangajwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu ko bidashoboka ko Umukuru w'Umudugu yayoberwa ucuruza ibiyobyabwenge mu Mudugudu we.

    Yagize ati 'Aba amuzi usibye ko hari abandi babyirengagiza cyangwa ugasanga hari abandi bakorana, akagira akantu amuha agaceceka nk'umuyobozi akamuhishira ariko ubundi ntibiyoberana.'

    Mu Karere ka Nyagatare mu mwaka wa 2020, abantu 1 208 bafatiwe mu bikorwa byo kwinjiza no guuruza ibiyobyabwenge na za magendu mu gihe mu mezi atatu ashize, hamaze gufatwa abantu 250 bafatiwe mu bikorwa nka biriya.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza avuga ko abaturage bose bagomba kumva ko kurwanya ibi bikorwa bibareba kuko umukobwa umwe atukisha bose bityo ko bakwiye kugaragaza ababikora bakabavamo bakajya kubihanirwa cyangwa bakabagumamo ariko bakosowe.

    Yagiriye inama abijandika muri ibi bikorwa ko bazabihagarika ku neza cyangwa ku mbaraga kuko inzego zigiye kubihagurukira.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/21/ko-mumenya-ko-ihene-yibwe-ntimumenye-ko-hinjiye-ibiyobyabwenge-gatabazi-abwira-abayobozi-b-imidugudu-amafoto/